ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Hoseya 1:1-14:9
  • Hoseya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hoseya
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Hoseya

HOSEYA

1 Dore ibyo Yehova yabwiye Hoseya* umuhungu wa Beri, ku butegetsi bwa Uziya,+ ubwa Yotamu,+ ubwa Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ bakaba bari abami b’u Buyuda,+ no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi+ umwami wa Isirayeli. 2 Yehova yatangiye kuvuga amagambo ye ayanyujije kuri Hoseya, maze Yehova abwira Hoseya ati: “Genda ushake umugore. Uwo mugore azaba umusambanyi kandi azasambana maze abyare abana batari abawe, kuko ubusambanyi bwatumye abatuye mu gihugu bareka gukurikira Yehova.”+

3 Nuko aragenda ashakana na Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, maze aratwita abyara umwana w’umuhungu.

4 Yehova aramubwira ati: “Umwite Yezereli,* kuko hasigaye igihe gito ngahana abagize umuryango wa Yehu,+ mbaziza amaraso yamenekeye i Yezereli kandi rwose nzakuraho ubwami bwa Isirayeli.+ 5 Icyo gihe nzatsindira Isirayeli mu Kibaya cya Yezereli.”

6 Gomeri yongera gutwita maze abyara umukobwa. Nuko Imana ibwira Hoseya iti: “Umwite Loruhama* kuko ntazongera kugirira imbabazi+ abo mu bwami bwa Isirayeli. Nzabirukana rwose!+ 7 Ariko abo mu bwami bw’u Buyuda+ bo nzabagirira imbabazi, maze njyewe Yehova Imana yabo mbakize.+ Sinzabakiza nkoresheje umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+

8 Hanyuma Loruhama amaze kuva ku ibere, Gomeri yongera gutwita maze abyara umwana w’umuhungu. 9 Nuko Imana iravuga iti: “Mwite Lowami,* kuko mutari abantu banjye kandi nanjye sinzaba Imana yanyu.

10 “Abisirayeli bazaba benshi bangane n’umusenyi wo ku nyanja udashobora gupimwa cyangwa kubarwa.+ Kandi ahantu babwiriwe ngo: ‘ntimuri abantu banjye,’+ ni ho bazabwirirwa ngo: ‘muri abana b’Imana ihoraho.’+ 11 Abayuda n’Abisirayeli bazahurizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umuyobozi umwe maze bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+

2 “Mubwire abavandimwe banyu muti: ‘muri abantu banjye!’*+

Mubwire na bashiki banyu muti: ‘muri abagore bagiriwe imbabazi!’*+

 2 Nimurege mama wanyu, mumuburanye,

Kuko atari umugore wanjye,+ kandi nanjye sindi umugabo we.

Akwiriye kureka ubusambanyi bwe

Kandi akareka ibikorwa bye by’ubwiyandarike.

 3 Natabikora nzamwambika ubusa, amere nk’uko yari ameze ku munsi yavutseho,

Muhindure nk’ubutayu,

Mugire nk’igihugu kitagira amazi,

Kandi mwicishe inyota.

 4 Sinzababarira abahungu be,

Kuko ari abo yabyaranye n’abandi bagabo.

 5 Mama wabo yarasambanye.+

Uwabatwise yakoze ibiteye isoni,+ kuko yavuze ati:

‘Ndashaka gukurikira abakunzi banjye,+

Bakampa imyenda iboshye mu bwoya bw’intama n’iboshywe mu budodo bwiza cyane,

Bakampa n’amavuta n’ibyokunywa.’

 6 “Ni yo mpamvu ngiye kuzitiza inzira ye amahwa,

Nkamugotesha urukuta rw’amabuye,

Ku buryo atazabona aho anyura ngo agende.

 7 Aziruka inyuma y’abakunzi be ariko ntazabafata.+

Azabashaka ariko ntazababona.

Hanyuma azavuga ati: ‘ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere,+

Kuko igihe nari kumwe na we, ari bwo nari merewe neza kurusha ubu.’+

 8 Nyamara ntiyigeze amenya ko ari njye wamuhaga ibinyampeke,+ divayi nshya n’amavuta,

Nkamuha ifeza nyinshi,

Nkamuha na zahabu, bakoresheje basenga Bayali.+

 9 “‘Ni yo mpamvu ngiye kwisubiraho nkamwaka ibinyampeke byanjye byo mu gihe cyo gusarura imyaka,

Nkamwaka na divayi nshya yanjye mu gihe cyayo.+

Nzamwambura imyenda yanjye iboshye mu bwoya bw’intama n’iboshye mu budodo bwiza cyane yatwikirizaga ubwambure bwe.

10 Nzatwikurura imyanya ndangagitsina ye imbere y’abakunzi be,

Kandi nta wuzamutabara ngo amunkize.+

11 Nzatuma ibyishimo bye byose bishira,

Kandi ntume iminsi mikuru ye,+ ni ukuvuga iminsi mikuru yo mu ntangiriro z’ukwezi, amasabato ye n’ibindi bihe by’iminsi mikuru bitongera kubaho.

12 Nzarimbura imizabibu ye n’imitini ye, ari byo yavugaga ati:

“Ibi ni ibihembo nahawe n’abakunzi banjye.”

Nzabihindura ibihuru

Kandi inyamaswa zo mu gasozi zibirishe.

13 Nzamuhana muziza iminsi yose yamaze atambira ibitambo ibishushanyo bya Bayali,+

Igihe yirimbishaga yambara impeta n’ibindi bintu by’umurimbo, agakomeza gukurikira abakunzi be

Maze akanyibagirwa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

14 ‘Ni yo mpamvu ngiye kumufasha gutekereza,

Kandi nzamujyana mu butayu,

Mubwire amagambo meza amukora ku mutima.

15 Uhereye icyo gihe nzamusubiza imizabibu ye,+

Muhe n’Ikibaya cya Akori+ gitume yongera kugira ibyiringiro.

Aho ni ho azansubiriza nk’uko byari bimeze mu minsi y’ubuto bwe,

Nko ku munsi yaviriye mu gihugu cya Egiputa.+

16 ‘Icyo gihe, uzanyita umugabo wawe.

Ntuzongera kunyita Bayali.’* Uko ni ko Yehova avuze.

17 ‘Sinzongera gutuma avuga amazina y’ibishushanyo bya Bayali+

Kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa.+

18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu ishyamba+ ku bwabo

N’inyoni zo mu kirere n’ibikururuka ku butaka.+

Igihugu cyabo nzakirinda umuheto, inkota n’intambara,+

Kandi nzatuma abaturage baho bagira umutekano.*+

19 Nzakuzana umbere umugore iteka ryose.

Ngusezeranyije ko nzagukorera ibikorwa bikiranuka,

Nkakugaragariza ubutabera, urukundo rudahemuka n’imbabazi.+

20 Nzakuzana umbere umugore. Ngusezeranyije ko nzakubera indahemuka

Kandi rwose uzamenya Yehova.’+

21 ‘Icyo gihe

Nzaha ijuru ibyo rikeneye,

Ijuru na ryo rizaha isi ibyo ikeneye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

22 Isi izatanga ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta,

Maze Yezereli*+ abone ibyo bintu nk’uko yabisabye.

23 Nzashyira abantu banjye mu gihugu nk’uko umuntu atera imbuto.+

Nzagirira imbabazi utaragiriwe imbabazi,*

Kandi nzabwira abatari abantu banjye* nti: ‘muri abantu banjye,’+

Maze na bo bambwire bati: ‘uri Imana yacu.’’”+

3 Yehova yongera kumbwira ati: “Genda wongere ukunde umugore wawe w’umusambanyi+ kandi wakunzwe n’undi mugabo. Uko ni na ko Yehova akunda Abisirayeli,+ ariko bo bagahindukira bagakorera izindi mana, bagakunda n’utugati tw’imizabibu.”*+

2 Nuko uwo mugore mugarura mu rugo mutanzeho ibiceri 15 by’ifeza n’ibiro hafi 200* by’ingano.* 3 Maze ndamubwira nti: “Uzamara iminsi myinshi uri uwanjye. Ntuzasambane, cyangwa ngo wongere kuryamana n’undi mugabo. Nanjye muri icyo gihe cyose, sinzagirana nawe imibonano mpuzabitsina.”

4 Uko ni ko Abisirayeli bazamara igihe kirekire badafite umwami,+ badafite umuyobozi, badatamba ibitambo kandi badafite inkingi, efodi*+ cyangwa ibishushanyo by’ibigirwamana.*+ 5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashake Yehova Imana yabo+ na Dawidi umwami wabo.+ Mu minsi ya nyuma, bazaza basange Yehova bafite ubwoba bwinshi kandi batitira, kugira ngo abagirire neza.+

4 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa Bisirayeli mwe!

Yehova afitanye urubanza n’abatuye mu gihugu,+

Kuko batakirangwa n’ukuri, ngo bagire urukundo rudahemuka cyangwa ngo bamenye Imana.+

 2 Kurahira ibinyoma, kubeshya,+ kwica,+

Ubujura n’ubusambanyi+ byakwiriye hose.

Ubwicanyi bugenda bwiyongera.+

 3 Ni yo mpamvu abaturage bo mu gihugu bazagira agahinda kenshi bakarira cyane+

Kandi bazanegekara bende gupfa.

Inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere,

N’amafi yo mu nyanja bizapfa.

 4 “Icyakora ntihakagire umuntu ubarwanya cyangwa ngo abacyahe,+

Kuko musigaye mwigomeka. Mumeze nk’abantu barwanya umutambyi.+

 5 Ni yo mpamvu muzasitara ari ku manywa.

Ndetse n’umuhanuzi azasitarana namwe, nk’uko umuntu asitara nijoro,

Kandi mama wanyu nzamurimbura.

 6 Abantu banjye nzabarimbura, kubera ko batagira ubumenyi.

Kubera ko banze kugira ubumenyi,+

Nanjye sinzemera ko bakomeza kumbera abatambyi,

Kandi kubera ko bakomeza kwibagirwa amategeko yanjye,+

Nanjye nzibagirwa abana babo.

 7 Uko bagendaga baba benshi, ni na ko barushagaho kunkorera ibyaha.+

Nanjye rero nzatuma basuzugurwa, aho kubahesha icyubahiro.*

 8 Abatambyi bishimira ko abantu banjye bakomeza gukora ibyaha,

Kuko batungwa n’ibitambo bitambirwa ibyaha abantu banjye baba bazanye.

 9 Ibizaba ku baturage ni na byo bizaba ku batambyi.

Nzabahanira ibibi bakora,

Kandi nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo.+

10 Bazarya ariko ntibazahaga.+

Bazasambana, ariko ntibazaba benshi+

Kuko baretse kumvira Yehova.

11 Ubusambanyi, divayi imaze igihe na divayi nshya,

Bituma umuntu atabona imbaraga zo gukora ibikwiriye.*+

12 Abantu banjye bakomeza kugisha inama ibigirwamana byabo by’ibiti,

Kandi inkoni bakoresha baragura ni yo ibayobora.

Ingeso yabo y’ubusambanyi ni yo yatumye bareka gukora ibyiza,

Kandi ubusambanyi bwabo butuma batumvira Imana yabo.

13 Batambira ibitambo hejuru ku misozi,+

Kandi bagatwikira ibitambo ku dusozi,

Munsi y’ibiti binini cyane, munsi y’ibiti by’umunebeli no munsi y’igiti kinini cyose,+

Kuko bifite igicucu cyiza.

Ni yo mpamvu abakobwa banyu basambana,

N’abagore b’abahungu banyu bakiyandarika.

14 Sinzahana abakobwa banyu mbahora ko basambanye,

Kandi n’abakazana banyu sinzabahana mbahora ko biyandaritse,

Kuko abagabo bihererana indaya,

Kandi bagatamba ibitambo bari kumwe n’abagore b’indaya bo mu rusengero.

Abantu nk’abo batagira ubwenge+ bazarimbuka.

15 Bantu bo muri Isirayeli, nubwo mwishora mu busambanyi,+

Abo mu Buyuda bo ntibagakore icyo cyaha.+

Ntimukaze i Gilugali+ cyangwa ngo mujye i Beti-aveni,+

Cyangwa ngo murahire muti: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana ihoraho!’+

16 Koko rero, Abisirayeli bigometse nk’inka itumvira.+

None se ubwo Yehova azabayobora nk’uko umuntu aragira isekurume y’intama ahantu hagari?

17 Abefurayimu bakunze ibigirwamana cyane.*+

Nimubihorere!

18 Iyo barangije kunywa inzoga zabo,

Bishora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Abayobozi babo bakunda ibiteye isoni.+

19 Umuyaga uzabatwara ubajyane,

Kandi ibitambo byabo bizatuma bakorwa n’isoni.”

5 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe!+

Nimubyitondere mwa Bisirayeli mwe!

Namwe abo mu rugo rw’umwami, nimutege amatwi,

Kuko mugiye gucirwa urubanza

Bitewe n’uko mwateze umutego abantu banjye b’i Misipa,

Mukamera nk’urushundura rutezwe i Tabori.+

 2 Abigometse bakomeje kwishora mu bikorwa by’ubwicanyi,

Kandi bose nakomeje kubagira inama.*

 3 Nzi neza Abefurayimu,

Kandi Abisirayeli ntibashobora kunyihisha.

Mwa Befurayimu mwe, mwakoze ibikorwa by’ubusambanyi.*

Abisirayeli bariyanduje.*+

 4 Ibikorwa byabo ntibibemerera kugarukira Imana yabo,

Kuko batwawe n’ingeso y’ubusambanyi,+

Kandi ntibamenye Yehova.

 5 Ubwibone bw’Abisirayeli ni bwo bubashinja.+

Abisirayeli n’Abefurayimu baguye mu byaha byabo,

Abayuda na bo bagwana na bo.+

 6 Bafashe imikumbi yabo n’amatungo yabo bajya gushaka Yehova,

Ariko ntibamubona.

Yari yaramaze kwitandukanya na bo.+

 7 Bariganyije Yehova+

Kuko babyaye abana b’abanyamahanga.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bazaba bashizeho* bo n’igihugu cyabo.

 8 Muvugirize ihembe+ i Gibeya. Muvugirize impanda* i Rama!+

Muvugirize urusaku rw’intambara i Beti-aveni.+ Mwa ba Benyamini mwe, turabashyigikiye!

 9 Mwa Befurayimu mwe, igihe cyanyu cyo guhanwa nikigera ibizababaho bizatera abantu ubwoba.+

Namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibigomba kubaho.

10 Abayobozi b’u Buyuda ni abahemu. Bameze nk’abantu bimura imbibi.*+

Nzabahana cyane ku buryo bizaba bimeze nk’umwuzure w’amazi ubisutseho.

11 Abefurayimu barakandamijwe kandi kuba bararimbuwe byari bikwiriye,

Kuko bari biyemeje kugirana amasezerano n’abanzi babo.+

12 Nzamaraho Abefurayimu

Nk’uko agasimba kangiza igiti kikangirika. Nzibasira Abayuda ku buryo bazamera nk’igiti cyaboze.

13 Abefurayimu baje kumenya ko barwaye, Abayuda na bo bamenya ko barwaye igisebe.

Nuko Abefurayimu bajya muri Ashuri+ batuma ku mwami ukomeye.

Ariko uwo mwami ntiyabashije kubakiza ubwo burwayi,

Kandi ntiyashoboye kubabonera umuti wabakiza icyo gisebe.

14 Nzabera Abefurayimu nk’intare ikiri nto.

Abayuda na bo nzababera nk’intare ifite imbaraga.

Njyewe ubwanjye nzabatanyaguza, maze mbatware nigendere,+

Kandi nta wuzabasha kubakiza.+

15 Nzagenda nisubirire iwanjye kugeza ubwo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze,

Kandi amaherezo bazanshaka.+

Nibagera mu makuba bazanshaka.”+

6 “Nimuze tugarukire Yehova.

Yaradutanyaguje+ ariko azadukiza.

Yaradukubise ariko azadupfuka.

 2 Nyuma y’iminsi ibiri, azatuma tugarura imbaraga,

Maze ku munsi wa gatatu aduhagurutse,

Tube bazima imbere ye.

 3 Tuzamenya Yehova kandi tuzakomeza kugira umwete wo kumumenya.

Nta kabuza, azaza ameze nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare.

Azatugeraho ameze nk’imvura nyinshi,

Ameze nk’imvura y’itumba* ituma ubutaka bworoha.”

 4 “Mwa Befurayimu mwe, nzabagira nte?

Namwe mwa Bayuda mwe nzabagenza nte,

Ko urukundo rwanyu rudahemuka rumeze nk’ibicu bya mu gitondo,

Kandi rukaba rumeze nk’ikime gishira vuba?

 5 Ni yo mpamvu nzatuma abahanuzi banjye,+ bakabatangariza ubutumwa bw’urubanza,

Kandi ubwo butumwa buzatuma murimbuka.+

Urubanza muzacirwa ruzaba rwigaragaza nk’uko umucyo umurika.+

 6 Icyo nishimira ni urukundo rudahemuka* si ibitambo,

kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bitwikwa n’umuriro.+

 7 Ariko Abisirayeli bishe isezerano+ nk’abantu b’abanyabyaha.

Aho ni ho bandiganyirije.

 8 Gileyadi ni umujyi w’inkozi z’ibibi+

Kandi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi.+

 9 Amatsinda y’abatambyi yabaye nk’amatsinda y’abambuzi, batega abantu kugira ngo babagirire nabi.

Bicira abantu ku nzira hafi y’i Shekemu.+

Ni ukuri, ibikorwa byabo biteye isoni!

10 Muri Isirayeli nahabonye ibikorwa biteye ubwoba.

Aho ni ho Abefurayimu basambanira.+

Abisirayeli bariyanduje.*+

11 Icyakora mwa Bayuda mwe, mumenye ko nabashyiriyeho igihe cy’isarura.

Icyo gihe nzahuriza hamwe abantu banjye bari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu, maze mbagarure.”+

7 “Igihe cyose nshatse gukiza Abisirayeli,

Ibyaha by’Abefurayimu,+

N’ibibi by’abantu b’i Samariya+ birigaragaza.

Bakora iby’uburiganya,+

Umujura akinjira mu nzu n’agatsiko k’abantu batwara iby’abandi kakagaba igitero hanze.+

 2 Ariko ntibatekereza mu mitima yabo ko nzibuka ibibi byose bakora.+

Bagushijwe mu mutego n’ibikorwa byabo bibi

Kandi ibyo bakora byose ndabibona.

 3 Bakora ibibi kugira ngo bashimishe umwami,

Kandi bagakora ibikorwa by’uburiganya, kugira ngo bashimishe abayobozi babo.

 4 Bose ni abasambanyi.

Baba bafite ubushyuhe nk’ubw’ifuru yacanywe n’umutetsi w’imigati,

Udakenera kongeramo inkwi mu gihe cyose aba agitegereje ko ibyo yaponze bibyimba.

 5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu, abayobozi bacu bararwaye,

Bararakara cyane bitewe na divayi.+

Umwami yifatanyije n’abantu baseka abandi.

 6 Imitima y’Abisirayeli ihora ishaka gukora ibibi. Baba bafite ubushyuhe nk’ubw’ifuru irimo umuriro mwinshi.

Bameze nk’abatetsi b’imigati nijoro baba basinziriye,

Ariko mu gitondo ifuru yabo ikongera ikakamo umuriro mwinshi cyane.

 7 Bose baba bafite ubushyuhe bumeze nk’ubw’ifuru

Kandi barimbura abayobozi* babo.

Abami babo bose bahuye n’ibibazo bikomeye.+

Nta n’umwe muri bo unsenga ngo mutabare.+

 8 Abefurayimu bagirana amasezerano n’abantu bo mu bindi bihugu.+

Bameze nk’umugati ufite ishusho y’uruziga* utarahinduwe maze ugashya uruhande rumwe.

 9 Abantu bo mu bindi bihugu babamazemo imbaraga+ ariko ntibabimenya.

Imisatsi yabo yabaye imvi zererana ku mitwe yabo, ariko ntibabimenye.

10 Ubwibone bw’Abisirayeli ni bwo bubashinja,+

Kandi ntibagarukiye Yehova Imana yabo.+

Ibyababayeho byose ntibyatumye bamushaka.

11 Abefurayimu babaye nk’inuma itagira ubwenge.+

Bitabaje Egiputa,+ bajya no muri Ashuri.+

12 Aho bazanyura hose nzabatega urushundura rwanjye,

Mbahanure nk’uhanura inyoni zo mu kirere.

Nzabahana nkurikije umuburo nabahaye.+

13 Bazahura n’ibibazo bikomeye kuko bantaye.

Bazarimbuka kuko bancumuyeho.

Barambeshyeye nubwo nari niteguye kubacungura.+

14 Ntibantabaje babikuye ku mutima,+

Nubwo bakomezaga kurira bari ku buriri bwabo.

Bakomezaga kwikebagura kugira ngo babone ibinyampeke na divayi nshya.

Bakomeje kunyigomekaho.

15 Nubwo nabahanaga kandi ngatuma bagira imbaraga,

Bakomeje kundwanya kandi bakagambirira gukora ibibi.

16 Nubwo bigaragaje nk’abisubiyeho, ntibagarukiye Isumbabyose.

Bari barabaye nk’umuheto utareze.+

Abayobozi babo bazicwa n’inkota bitewe n’amagambo y’agasuzuguro bavuga.

Ni cyo gituma bazakorwa n’isoni bari mu gihugu cya Egiputa.”+

8 “Vuza ihembe!+

Dore umwanzi ateye abantu ba Yehova ameze nka kagoma.+

Byatewe n’uko batubahirije isezerano ryanjye+ bakica n’amategeko yanjye.+

 2 Ntibasiba kuntakira bambwira bati: ‘Mana yacu, twebwe Abisirayeli turakuzi.’+

 3 Abisirayeli banze ibyiza.+

Reka umwanzi abakurikirane!

 4 Bishyiriyeho abami atari njye ubibategetse,

Kandi bishyiriraho abayobozi ntazi.

Bakoze ibigirwamana mu ifeza no muri zahabu,+

Maze bikururira kurimbuka.+

 5 Mwa Basamariya mwe,+ nanze ikigirwamana cyanyu cy’ikimasa.

Narabarakariye cyane.+

Muzakomeza kuba abanyabyaha mugeze ryari?

 6 Icyo kigirwamana cyaturutse muri Isirayeli,

Gikozwe n’umuntu w’umunyabukorikori. Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana.

Igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ibishingwe.

 7 Kubera ko Abisirayeli babiba umuyaga,

Bazasarura serwakira.+

Ibinyampeke byabo nta mahundo bigira.+

N’iyo bikuze bikagira amahundo, nta fu bitanga.

Niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abantu bo mu bindi bihugu bazayamira mu kanya gato cyane.+

 8 Abisirayeli bazarimbuka,+

Kandi bazaba mu bindi bihugu,+

Bameze nk’igikoresho kitishimiwe.

 9 Bagiye muri Ashuri+ bameze nk’indogobe mu gasozi yigunze.

Abefurayimu na bo bishyuye abakunzi babo+ kugira ngo basambane na bo.

10 Nubwo abo bakunzi bishyura ari abo mu bindi bihugu,

Ngiye kubahuriza hamwe.

Bazatangira kubabara+ bitewe n’uko umwami n’abandi bayobozi bazaba babakandamiza.

11 Abefurayimu biyubakiye ibicaniro byinshi kugira ngo bakore ibyaha.+

Ibyo bicaniro ni byo bakoreshaga bakora ibyaha.+

12 Nabandikiye ibintu byinshi mu mategeko yanjye,

Ariko ntibigeze babiha agaciro.+

13 Bakomeza gutamba ibitambo by’amatungo kandi bakarya inyama zabyo.

Ariko Yehova ntabyishimira.+

Azibuka ibyaha byabo, abahane abibaziza.+

Basubiye muri Egiputa.*+

14 Abisirayeli bibagiwe Uwabaremye,+ maze biyubakira insengero,+

Abayuda na bo biyubakira imijyi myinshi ikikijwe n’inkuta.+

Ariko nzohereza umuriro muri iyo mijyi uyitwike,

Kandi uzatwika n’inyubako z’imitamenwa z’iyo mijyi yose.”+

9 “Mwa Bisirayeli mwe!+ Ntimwishime,

Kandi ntimugaragaze ibyishimo nk’abantu bo mu bindi bihugu.

Ubusambanyi bwanyu ni bwo bwatumye mureka Imana yanyu.+

Mwakunze ibihembo babahaga ngo musambane na bo, aho mwabaga muri ku mbuga zose bahuriraho ibinyampeke.+

 2 Ibiva ku mbuga bahuriraho imyaka no mu rwengero ntibizabatunga,

Kandi divayi nshya ntimuzongera kuyibona.+

 3 Abisirayeli ntibazakomeza gutura mu gihugu cya Yehova.+

Ahubwo Abefurayimu bazasubira muri Egiputa,

Kandi muri Ashuri ni ho bazarira ibintu byanduye.+

 4 Abisirayeli ntibazakomeza gusukira Yehova divayi,+

Kandi ibitambo byabo ntibizamushimisha.+

Bizababera nk’ibyokurya byo mu cyunamo.

Abazabiryaho bose bazaba banduye.

Ibyokurya byabo bizakomeza kuba ibyabo.

Ntibizagera mu nzu ya Yehova.

 5 Muzakora iki ku munsi muzaba muteraniye hamwe,*

Ku munsi mukuru wa Yehova?

 6 Dore bazava mu gihugu bahunga kugira ngo batarimbuka.+

Abantu bo muri Egiputa bazabahuriza hamwe,+ maze babashyingure i Memfisi.+

Ibisura* bizakura cyane maze bitwikire ibintu byabo by’agaciro bikozwe mu ifeza,

Kandi amahema yabo azameramo ibihuru by’amahwa.

 7 Igihe kizagera maze mbibasire.+

Igihe kizagera mbahane mbaziza ibyo mwakoze. Abisirayeli bazabimenya.

Umuhanuzi azaba umuntu utagira ubwenge,

N’umuntu uvuga amagambo yahumetswe amere nk’umusazi,

Bitewe n’uko ibyaha byanyu ari byinshi n’urwango babanga rukaba ari rwinshi cyane.”

 8 Umurinzi warindaga+ Abefurayimu yari kumwe n’Imana yanjye,+

Ariko ubu ibikorwa by’abahanuzi babo+ bimeze nk’imitego y’inyoni,

kandi mu nzu y’Imana ye harimo urwango rwinshi.

 9 Bakabije kwishora mu bikorwa bibarimbuza nk’uko kera abaturage b’i Gibeya+ bigeze kubigenza.

Imana izibuka ibyaha byabo kandi izabibahanira.+

10 “Igihe nabonaga Abisirayeli, bari bameze nk’imizabibu yo mu butayu.+

Ba sogokuruza banyu bari bameze nk’imbuto za mbere ziri ku giti cy’umutini kigitangira kwera.

Ariko basenze Bayali y’i Pewori,+

Maze biyegurira ikigirwamana giteye isoni,+

Nuko bahinduka abantu bo kwangwa cyane nk’icyo kigirwamana bakunze.

11 Icyubahiro cya Efurayimu cyarashize. Cyagurutse nk’inyoni.

Nta muntu uzongera kubyara, nta muntu uzongera gutwita, habe no gusama inda.+

12 Nubwo barera abana babo, nzababamaraho,

Ku buryo nta muntu n’umwe uzasigara.+

Ni ukuri, nimbata bazahura n’ibibazo bikomeye!+

13 Abefurayimu bari bameze nka Tiro,+ bamerewe neza nk’abatewe mu rwuri rwiza.

Ariko ubu bagiye gufata abana babo babashyire umwicanyi.”

14 Yehova, bahe igihano kibakwiriye.

Uzatume bakuramo inda n’amabere yabo yume.

15 “Ibibi byabo byose byabereye i Gilugali.+ Aho ni ho nabangiye.

Nzabirukana bave mu nzu yanjye bitewe n’ibikorwa bibi byabo byose.+

Sinzakomeza kubakunda.+

Abayobozi babo bose banze kumva.

16 Abefurayimu bazarimbuka,+ bamere nk’igiti cyatemwe,

Imizi yacyo ikuma kandi nticyere imbuto.

Niyo babyara, nzica abana babo bakunda cyane.”

17 Imana yanjye izabata,

Kuko batayumviye.+

Bazaba impunzi mu bindi bihugu.+

10 “Abisirayeli bameze nk’umuzabibu wangiritse* kandi wera imbuto.+

Uko imbuto zabo ziyongera, ni ko n’ibicaniro* byabo byiyongera.+

Uko ubutaka bwabo burushaho kwera, ni ko barushaho gushinga inkingi nziza zo gusenga.*+

 2 Imitima yabo yuzuye uburyarya,

Kandi bazahamwa n’icyaha.

Hari uzaza asenye ibicaniro byabo kandi inkingi zabo basenga azijanjagure.

 3 Ariko noneho bazavuga bati: ‘nta mwami dufite,+ kuko tutatinye Yehova.

Ariko se niyo twamugira, yatumarira iki?’

 4 “Bavuga amagambo adafite akamaro, bakarahira ibinyoma+ kandi bakagirana amasezerano.

Ni yo mpamvu imanza baca, ziba zitarimo ubutabera. Ziba zimeze nk’ibyatsi by’uburozi byameze mu murima.+

 5 Abatuye i Samariya bazagira ubwoba bwinshi bitewe n’ikigirwamana cy’ikimasa cy’i Beti-aveni.+

Abayoboke bacyo bazakiririra cyane.

Abatambyi b’imana zo mu bindi bihugu bari basanzwe bacyishimira, bakishimira n’icyubahiro cyacyo, na bo bazakiririra,

Bitewe n’uko kizaba cyajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.

 6 Kizajyanwa muri Ashuri maze kibe impano y’umwami ukomeye.+

Abefurayimu bazakorwa n’isoni,

Abisirayeli na bo bakorwe n’isoni bitewe n’uko bakurikije inama itarimo ubwenge.+

 7 Abatuye i Samariya n’umwami wabo bazarimburwa,+

Bazamera nk’ishami ryaciwe ku giti rikajugunywa hejuru y’amazi.

 8 Ahantu basengera ibigirwamana* h’i Beti-aveni,+ ari ho hatumye Abisirayeli+ bakora icyaha, hazarimburwa.+

Amahwa n’ibitovu* bizamera ku bicaniro byaho.+

Abantu bazabwira imisozi bati: ‘nimuduhishe!’

Babwire n’udusozi bati: ‘nimudutwikire!’+

 9 Mwa Bisirayeli mwe, mwakoze ibyaha kuva mu gihe cy’i Gibeya,+

Kandi ntimwigeze muhinduka.

Intambara y’i Gibeya yo kurwanya abakora ibyaha ntiyabagezeho.*

10 Ariko igihe nzabishaka nzabahana.

Abantu bo mu bihugu bitandukanye bazishyira hamwe kugira ngo babarwanye,

Igihe bazaba bahanwa bitewe n’ibyaha byabo bibiri.*

11 Abefurayimu bari bameze nk’ikimasa cyatojwe, gikunda guhura imyaka.

Ni yo mpamvu ntashyize imitwaro iremereye ku majosi yabo meza.

Nzazana umuntu ahingishe Abefurayimu+ nk’uko umuntu ahingisha ikimasa.

Abayuda bazahinga, hanyuma abakomoka kuri Yakobo batunganye ubutaka.

12 Mutere imbuto zo gukiranuka, maze musarure urukundo rudahemuka.

Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa,+

Mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Yehova,+

Kugeza aho azazira akabigisha gukiranuka.+

13 Nyamara dore mwahinze ubugome,

Musarura gukiranirwa.+

Mwagezweho n’ingaruka z’imyifatire yanyu mibi,

Kuko mwiyiringiye,

Mukiringira ko mufite abarwanyi b’intwari benshi.

14 Abantu banyu bazavugirizwa urusaku rw’intambara,

Kandi imijyi yabo yose igoswe n’inkuta izasenywa,+

Nk’uko Shalumani yashenye i Beti-arubeli

Ku munsi w’intambara, igihe abana na ba mama babo bicwaga.

15 Mwa baturage b’i Beteli mwe,+ ibyo ni byo bazabakorera, kubera ko ibibi byanyu bikabije.

Umwami wa Isirayeli azarimburwa mu gitondo cya kare.”+

11 “Isirayeli akiri umwana naramukunze.+

Nuko mpamagara umwana wanjye+ ngo ave muri Egiputa.

 2 Uko abantu* barushagaho guhamagara Abisirayeli,

Ni ko Abisirayeli barushagaho kubajya kure.+

Bakomezaga gutambira ibitambo ibishushanyo bya Bayali,+

Kandi bagatambira ibitambo ibishushanyo bibajwe.+

 3 Nyamara ni njye wigishije Abefurayimu kugenda,+ mbafata mu maboko yanjye.+

Ariko ntibigeze bamenya ko ari njye wabakijije.

 4 Nakomeje kubiyegereza nkoresheje urukundo n’ineza.*+

Nabaye nk’ubatuye umutwaro* uremereye,

Maze nzanira buri wese ibyokurya mu bugwaneza.

 5 Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ahubwo Ashuri ni yo izababera umwami,+

Kuko banze kungarukira.+

 6 Abanzi babo bazatera imijyi yabo,+

Bacagagure ibyuma bakingisha inzugi kandi babarimbure bitewe n’imigambi yabo mibi.+

 7 Abantu banjye biyemeje kumpemukira.+

Nubwo abantu babahamagara ngo bagarukire Isumbabyose, nta n’umwe wemera kuza.

 8 Mwa Befurayimu mwe, nabatererana nte?+

Mwa Bisirayeli mwe, ni gute nabagabiza abanzi banyu?

Nahera he mbarimbura nk’uko narimbuye abantu bo muri Adima?

Nahera he mbakorera nk’ibyo nakoreye abantu bo muri Zeboyimu?+

Umutima wanjye warahindutse

Kandi numva ngize impuhwe nyinshi.+

 9 Sinzagaragaza uburakari bwanjye bwinshi.

Sinzongera kurimbura Abefurayimu+

Kuko ndi Imana, ntari umuntu.

Ndi Uwera hagati yanyu

Kandi sinzabarwanya mfite uburakari bwinshi.

10 Abisirayeli bazasenga Yehova kandi azavuga mu ijwi rifite imbaraga nk’uko intare itontoma.*+

Abana be bazaza bavuye iburengerazuba.+ Bazatitira bitewe no kumutinya kandi bicishe bugufi.

11 Bazava muri Egiputa batitira nk’inyoni,

Bave mu gihugu cya Ashuri+ bameze nk’inuma,

Kandi nzabatuza mu mazu yabo.” Uko ni ko Yehova avuze.+

12 “Ibyo Abefurayimu bambwira ni ibinyoma gusa.

Aho ngiye hose mbona uburiganya bw’Abisirayeli.+

Ariko Abantu bo mu Buyuda bo bakomeza kugendana n’Imana,

Kandi bazakomeza kubera indahemuka Imana yera cyane.”+

12 “Abefurayimu biringira ibitagira umumaro.

Biruka inyuma y’umuyaga* w’iburasirazuba bukarinda bwira.

Ibinyoma byabo n’urugomo rwabo byabaye byinshi.

Bagirana isezerano na Ashuri+ kandi bakajyana amavuta muri Egiputa.+

 2 Yehova afitanye urubanza n’abantu b’i Buyuda+

Kandi azahana abakomoka kuri Yakobo abaziza ibikorwa byabo,

Abishyure ibihuje n’ibyo bakoze.+

 3 Yakobo akiri mu nda ya mama we, yafashe umuvandimwe we agatsinsino+

Kandi yakiranye* n’Imana akoresheje imbaraga ze zose.+

 4 Yakiranye n’umumarayika kandi aratsinda.

Yararize kandi yinginga uwo mumarayika, kugira ngo amuhe umugisha.”+

Imana yamusanze i Beteli maze imubwira ibirebana natwe.+

 5 Yehova ni Imana nyiri ingabo,+

Yehova ni ryo zina rye tugomba guhora twibuka.+

 6 “Ubwo rero nimugarukire Imana yanyu,+

Nimukomeze kugaragaza urukundo rudahemuka n’ubutabera+

Kandi mujye muhora mwiringira Imana yanyu.

 7 Nyamara abacuruzi banyu bakoresha ibipimo bidahuje n’ukuri

Kandi bakunda kuriganya.+

 8 Abefurayimu bakomeza kuvuga bati: ‘twarakize pe!+

Dufite ubutunzi.+ Kandi ibyo twagezeho ni twe twabivunikiye.

Nta kosa cyangwa icyaha na gito batubonaho.’

 9 Ariko njyewe Yehova, ndi Imana yanyu yabavanye mu gihugu cya Egiputa.+

Nzongera mbatuze mu mahema

Nk’uko mwayabagamo mu gihe cy’iminsi mikuru.*

10 Navuganye n’abahanuzi,+

Mbereka ibintu byinshi mu iyerekwa

Kandi mbigishiriza mu migani nkoresheje abahanuzi.

11 I Gileyadi habonetse ibinyoma*+ n’ibikorwa by’uburiganya.

I Gilugali bahatambiye ibimasa.+

Byongeye kandi, ibicaniro byabo bimeze nk’ibirundo by’amabuye biri hagati mu murima.+

12 Yakobo yahungiye mu gace ka Aramu,*+

Nuko Isirayeli+ akora akazi ko kuragira intama.

Yaragiye intama+ kugira ngo bazamuhe umugore.+

13 Hanyuma Yehova akoresha umuhanuzi, akura Abisirayeli muri Egiputa.+

Kandi yakomeje kubarinda akoresheje umuhanuzi.+

14 Abefurayimu barakaje Imana cyane,+

Kandi baracyabarwaho ibikorwa byabo by’ubwicanyi.

Umwami wabo azabahana bitewe n’uko bamusebeje.”+

13 “Abefurayimu iyo bavugaga, abantu bagiraga ubwoba bagatitira.

Bari bakomeye muri Isirayeli.+

Ariko baje kubarwaho icyaha cyo gusenga Bayali+ maze bamera nkaho bapfuye.

 2 None ubu basigaye bakora n’ibindi byaha,

Bagakora ibishushanyo bicuzwe mu ifeza.+

Ibigirwamana byabo babikorana ubuhanga, byose bigakorwa n’abanyabukorikori.

Baravuga bati: ‘abatamba ibitambo nibapfukamire* ibishushanyo by’ibimasa.’+

 3 Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,

Bakamera nk’ikime gishira hakiri kare.

Bazamera nk’umurama* wo ku mbuga bahuriraho imyaka, ujyanwa n’umuyaga mwinshi,

Bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge.

 4 Ariko ni njye Yehova Imana yanyu yabavanye mu gihugu cya Egiputa.+

Nta yindi Mana mwigeze mumenya uretse njye.

Nta n’undi wabakijije utari njye.+

 5 Njye ubwanjye nabamenye muri mu butayu,+ mu gihugu kitabamo amazi.

 6 Imirima yabo yareze cyane bararya barahaga,+

Maze bishyira hejuru mu mitima yabo.

Ni yo mpamvu banyibagiwe.+

 7 Nanjye nzababera nk’intare ikiri nto.+

Mbabere nk’ingwe itegerereje ku nzira kugira ngo igire icyo ifata.

 8 Nzabatera meze nk’idubu yabuze ibyana byayo,

Mbasature agatuza.

Nzabamira bunguri nk’intare.

Inyamaswa y’inkazi izabatanyaguza.

 9 Mwa Bisirayeli mwe, muzarimbuka

Kuko mwanyigometseho, mukigomeka ku mutabazi wanyu.

10 Umwami wanyu ari he ngo abakirize mu mijyi yanyu yose?+

Abayobozi* banyu se bo bari he, abo mwansabaga muvuga muti:

‘Duhe umwami n’abayobozi’?+

11 Nabahaye umwami mfite uburakari,+

Kandi nzamukuraho mfite umujinya.+

12 Amakosa y’Abefurayimu yashyizwe hamwe.

Ibyaha byabo birabitswe.

13 Bazagira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara.

Bameze nk’umwana utagira ubwenge,

Wanga gusohoka kandi igihe cyo kuvuka kigeze.

14 Ni njye ucungura abantu,

Nkabakiza urupfu n’Imva.*+

Wa Rupfu we, ubushobozi bwawe bwo kubabaza abantu buri he?+

Wa Mva we, kurimbura kwawe kuri he?+

Ariko Abefurayimu sinzabagirira impuhwe.

15 Nubwo batohagira nk’urubingo,

Umuyaga w’iburasirazuba, ari wo muyaga wa Yehova,

Uzaturuka mu butayu ukamye amariba yabo n’amasoko y’amazi yabo.

Hari umuntu uzaza atware ibintu byabo byose by’agaciro biri mu bubiko.+

16 Abantu b’i Samariya bazabarwaho icyaha,+

Kuko bigometse ku Mana yabo.+

Bazicishwa inkota,+ abana babo bajanjagurwe,

Kandi abagore babo batwite basaturwe inda.”

14 “Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Yehova Imana yanyu,+

Kuko ibyaha byanyu ari byo byabagushije.

 2 Nimugarukire Yehova kandi muze muvuga muti:

‘Tubabarire ibyaha cyacu+ kandi wemere ibintu byiza tugutura.

Nanone amagambo meza tuvuga yo kugusingiza,+ ajye amera nk’ibimasa bibyibushye tugutambira.

 3 Abashuri ntibazadukiza.+

Ntituzongera kwiringira amafarashi yacu y’intambara,+

Kandi ntituzongera kubwira ibishushanyo byacu twakoze tuti: “Uri Imana yacu,”

Kuko ari wowe utuma imfubyi igirirwa impuhwe.’+

 4 Nzakiza Abisirayeli ubuhemu bwabo.+

Nzabakunda ku bushake bwanjye,+

Kuko ntakibarakariye.+

 5 Nzabera Abisirayeli nk’ikime.

Bazarabya nk’indabyo nziza cyane,

Bashore imizi nk’igiti cyo muri Libani.

 6 Bazamera nk’igiti gifite amashami menshi,

Bagire icyubahiro nk’igiti cy’umwelayo,

Kandi bazagira impumuro nk’iyo muri Libani.

 7 Bazongera kuba mu gicucu cyanjye.

Bazahinga ibinyampeke kandi bazera indabo nk’iz’umuzabibu.+

Abantu bazanyamamaza hose, nk’uko bamamaza divayi yo muri Libani.

 8 Abefurayimu bazavuga bati: ‘Nta ho tugihuriye n’ibigirwamana.’+

Njye ubwanjye nzabatega amatwi kandi nzakomeza kubarinda.+

Nzaba meze nk’igiti cy’umuberoshi gitoshye.

Ni njye uzatuma mwera imbuto.”

 9 Umunyabwenge nasobanukirwe ibyo bintu Imana ivuze.

Umuntu ujijutse nabimenye.

Ibyo Yehova akora biratunganye,+

Kandi abakiranutsi bazabikurikiza.

Ariko abanyabyaha bo ntibazabikurikiza.

Ni izina Hoshaya mu buryo buhinnye. Risobanura ngo: “Uwakijijwe na Yah; Yah yarakijije.”

Bisobanura ngo: “Imana izatera imbuto.”

Bisobanura ngo: “Utaragiriwe imbabazi.”

Bisobanura ngo: “Si abantu banjye.”

Reba Ibisobanuro biri kuri Hos 1:9.

Reba ibisobanuro biri kuri Hos 1:6.

Cyangwa “databuja.”

Cyangwa “baryama bafite umutekano.”

Bisobanura ngo: “Imana izatera imbuto.”

Reba Ibisobanuro biri muri Hos 1:6.

Reba Ibisobanuro biri muri Hos 1:9.

Ni utwakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri imwe n’igice.” Homeri imwe yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.

Ni ingano za sayiri.

Efodi wari umwambaro wambarwaga n’umutambyi mukuru. Yari imeze nk’itaburiya ifite igice cy’imbere n’icy’inyuma. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Terafimu.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Aho kunyubaha baransuzugura.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byica umutima.”

Cyangwa “biziritse ku bigirwamana cyane.”

Cyangwa “kubaburira.”

Cyangwa “uburaya.”

Cyangwa “barihumanyije.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bazamirwa bunguri.”

Impanda ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.

Cyangwa “imbabazi.”

Cyangwa “barihumanyije.”

Cyangwa “abacamanza.”

Cyangwa “imigati yiburungushuye.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bazasubira muri Egiputa.”

Cyangwa “ku munsi mukuru wanyu.”

Ni ibimera bifite amahwa kandi iyo ubikozeho birakubaba.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Amashami yawe yabaye manini agera kure.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “inkingi zera.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Inkingi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahantu hirengeye.”

Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.

Cyangwa “ntiyabarimbuye.”

Ni ukuvuga, igihe bari guhanirwa ibyaha byabo bimeze nk’umutwaro uremereye.

Ni ukuvuga, abahanuzi n’abandi bantu boherezwaga ngo bigishe Abisirayeli.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nakomeje kubiyegereza nkoresheje imigozi y’umuntu wakuwe mu mukungugu, mbakuruza imirunga y’urukundo.” Bishobora kuba byerekeza ku kuntu umubyeyi yakoreshaga imigozi, kugira ngo yigishe umwana kugenda.

Cyangwa “nabaye nk’ubakuye umugogo ku ijosi.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batunzwe n’umuyaga.”

Gukirana ni igihe abantu babiri baba bafatanye bari gukina, umwe ashaka kugusha undi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gihe cy’iminsi mikuru yagenwe.”

Bishobora kuba byerekeza ku bumaji cyangwa ubupfumu.

Cyangwa “Siriya.”

Cyangwa “nibasome.”

Ni utuntu tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.

Cyangwa “abacamanza.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze