ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Amosi 1:1-9:15
  • Amosi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amosi
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Amosi

AMOSI

1 Aya ni amagambo ya Amosi* wari umworozi w’intama w’i Tekowa.+ Yayabwiwe igihe yerekwaga ibijyanye na Isirayeli, ku butegetsi bwa Uziya+ umwami w’u Buyuda no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi,+ umwami wa Isirayeli, habura imyaka ibiri ngo habe umutingito.+ 2 Yaravuze ati:

“Yehova azavugira i Siyoni nk’intare itontoma.*

Ijwi rye rizumvikanira i Yerusalemu.

Inzuri* z’abungeri zizuma,

Kandi n’ibimera biri ku musozi wa Karumeli bizuma.”+

 3 “Yehova aravuze ati:

‘“Kubera ko abaturage b’i Damasiko bakomeje kwigomeka inshuro nyinshi,

Sinzisubiraho ngo ndeke kubahana, bitewe n’uko bakoreye Gileyadi ibikorwa by’ubugome.*+

 4 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nzu ya Hazayeli,+

Ugatwika inyubako z’imitamenwa* za Beni-hadadi.+

 5 Nzavunagura ibyo bakingisha amarembo y’i Damasiko,+

Ndimbure abaturage b’i Bikati-aveni

N’umuntu utegeka* i Beti-edeni.

Abaturage bo muri Siriya bazajyanwa ku ngufu i Kiri.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’

 6 Yehova aravuze ati:

‘“Kubera ko abaturage b’i Gaza bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko bafashe abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ bakabashyikiriza Abedomu.

 7 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Gaza,+

Utwike inyubako zaho z’imitamenwa.

 8 Nzarimbura burundu abaturage bo muri Ashidodi+

N’umuntu utegeka muri Ashikeloni.+

Nzahana abaturage bo muri Ekuroni,+

Kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire.”+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze.’

 9 Yehova aravuze ati:

‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,

Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+

10 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro,

Ugatwika inyubako z’imitamenwa zaho.’+

11 Yehova aravuze ati:

‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+

Ntibabagirire imbabazi na gato.

Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,

Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+

12 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro i Temani,+

Ugatwika inyubako zikomeye cyane* z’i Bosira.’+

13 Yehova aravuze ati:

‘“Kubera ko Abamoni bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko basatuye inda z’abagore batwite b’i Gileyadi kugira ngo bongere imipaka y’igihugu cyabo.+

14 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Raba,+

Utwike inyubako zaho z’imitamenwa.

Icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara,

Kandi kuri uwo munsi hazaba hari umuyaga mwinshi cyane.

15 Umwami wabo azajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu ari kumwe n’abandi bayobozi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’

2 “Yehova aravuze ati:

‘“Kubera ko abaturage b’i Mowabu bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko batwitse amagufwa y’umwami wa Edomu bakayahindura ivu.

 2 Nzohereza umuriro i Mowabu,

Utwike inyubako zikomeye cyane* z’i Keriyoti.+

Abamowabu bazapfira mu rusaku rwinshi,

Kandi icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara, humvikana n’ijwi ry’ihembe.+

 3 Nzakura umuyobozi* muri Mowabu,

Mwicane n’abandi bayobozi bose.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’

 4 Yehova aravuze ati:

‘Kubera ko Abayuda bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko banze amategeko ya Yehova,

Kandi ntibumvire amabwiriza ye.+

Ibinyoma ba sekuruza bakurikizaga na bo ni byo bikomeza kubayobya.+

 5 Nzohereza umuriro mu Buyuda,

Utwike inyubako zikomeye cyane z’i Yerusalemu.’+

 6 Yehova aravuze ati:

‘Kubera ko Abisirayeli bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

Bitewe n’uko bagurishije umukiranutsi kugira ngo babone ifeza,

Kandi bakagurisha umukene ku giciro nk’icyo bagura umuguru w’inkweto.+

 7 Bakandamiza cyane aboroheje kandi bafunga inzira,+

Kugira ngo abicisha bugufi batayinyuramo.+

Umuhungu na papa we bahurira ku ndaya imwe,

Bityo bagatukisha izina ryanjye ryera.

 8 Imyenda bafasheho ingwate*+ bayirambura imbere y’igicaniro bakayiryamaho.+

Amafaranga y’amande baba baciye abantu, bayaguramo divayi maze bakayinywera mu nzu y’imana zabo.’

 9 ‘Nyamara ni njye wabarwaniriye ndimbura Abamori,+

Bari bafite uburebure nk’ubw’ibiti by’amasederi, bafite imbaraga nk’iz’ibiti binini cyane.

Narabarimbuye burundu nk’uko umuntu arimbura igiti, imbuto zacyo n’imizi yacyo byose bigashiraho.+

10 Nabakuye mu gihugu cya Egiputa,+

Mbanyuza mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+

Kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abamori.

11 Natoranyije bamwe mu bana banyu baba abahanuzi,+

Na bamwe mu basore banyu baba Abanaziri.*+

Ese si uko byagenze mwa Bisirayeli mwe?’ Uko ni ko Yehova abaza.

12 ‘Ariko mwanywesheje divayi Abanaziri,+

Abahanuzi na bo murabategeka muti: “ntimugahanure.”+

13 Ubu noneho ngiye kubanyukanyukira* aho muri,

Nk’uko igare ryikoreye ibinyampeke bimaze gusarurwa risyonyora icyo rinyuzeho.

14 Umuntu uzi kwiruka cyane ntazagera aho ahungira,+

Umuntu ukomeye ntazongera kubona imbaraga,

Kandi umurwanyi w’intwari ntazarokoka.

15 Umuntu urashisha umuheto ntazashobora gukomeza guhagarara,

Umuntu uzi kwiruka cyane ntazashobora guhunga,

N’umuntu ugendera ku ifarashi ntazarokoka.

16 Ndetse n’umuntu w’intwari cyane ku rugamba,

Kuri uwo munsi azahunga yambaye ubusa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”

3 “Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga biberekeyeho mwa Bisirayeli mwe! Nimwumve ibyo agiye kubabwira, mwa bantu be mwe yakuye mu gihugu cya Egiputa:

 2 ‘Ni mwe mwenyine nahisemo mu miryango yose yo ku isi kugira ngo mube abantu banjye.+

Ni yo mpamvu nzabahana mbaziza ibyaha byanyu byose.+

 3 Ese abantu babiri bajyana batahanye gahunda ngo bagire aho bahurira?

 4 Ese intare yatontomera* mu ishyamba itabonye umuhigo?

Ese intare ikiri nto yakankama iri aho iba* kandi itagize icyo ifata?

 5 Ese inyoni yafatirwa mu mutego uri hasi ku butaka, ntawayiteze?

Ese umutego ushobora gushibuka nta kiwukomye?

 6 Ese iyo ihembe rivugiye mu mujyi, abantu ntibagira ubwoba bwinshi?

None se iyo amakuba abaye mu mujyi, si Yehova uba wemeye ko aba?

 7 Erega Yehova Umwami w’Ikirenga nta cyo yakora

Atabanje kugihishurira* abagaragu be b’abahanuzi.+

 8 None se intare nitontoma,+ ni nde utazagira ubwoba?

Yehova Umwami w’Ikirenga nagira icyo avuga, ni uwuhe muhanuzi uzakomeza guceceka?’+

 9 ‘Dore ibyo mugomba gutangaza mu nyubako zikomeye cyane* zo muri Ashidodi,

No mu nyubako zikomeye cyane zo muri Egiputa.

Muvuge muti: “nimuteranire hamwe ku misozi y’i Samariya,+

Murebe imivurungano iyirimo

N’ibikorwa by’uburiganya bihakorerwa.+

10 Ntibazi gukora ibyiza.” Uko ni ko Yehova avuze.

“Buzuza inyubako zabo zikomeye cyane ibintu basahuye babanje gukora urugomo.”’

11 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuze ati:

‘Hari umwanzi ugose iki gihugu,+

Kandi azatuma imbaraga zanyu ziba nke,

N’ibintu biba mu nyubako zanyu zikomeye cyane bisahurwe.’+

12 Yehova aravuze ati:

‘Nk’uko umushumba ashikuza amaguru abiri cyangwa agace k’ugutwi mu kanwa k’intare,

Ni ko n’Abisirayeli bicaye muri Samariya ku ntebe nziza* cyane

No ku buriri bwiza, bazarokorwa.’+

13 ‘Nimutege amatwi kandi muburire* abakomoka kuri Yakobo.’ Uko ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga, akaba n’Imana nyiri ingabo avuze.

14 ‘Umunsi nzahana Abisirayeli bitewe n’uko banyigometseho,+

Nanone nzarimbura ibicaniro by’i Beteli.+

Amahembe ya buri gicaniro azatemwa agwe hasi.+

15 Nzasenya inzu yo mu gihe cy’imbeho n’inzu yo mu gihe cy’izuba.’

“‘Amazu atatse amahembe y’inzovu azasenywa,+

Kandi amazu meza cyane* azasenywa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”

4 “Mwa bagore mwe mutuye ku musozi w’i Samariya,+

Nimwumve aya magambo. Mumeze nk’inka z’i Bashani.

Muriganya aboroheje, mugakandamiza abakene,+

Kandi mukabwira abagabo banyu muti: ‘nimutuzanire inzoga twinywere!’

 2 Yehova Umwami w’Ikirenga, akaba n’Uwera yarahiye agira ati:

‘“Dore igihe kizagera ubwo muzazamurwa hakoreshejwe icyuma gihese nk’icyo umuntu ubaga amanikaho inyama,

Ibisigazwa byanyu bikazamurwa hakoreshejwe indobani.*

 3 Muzagenda munyuze mu myenge minini yaciwe mu rukuta, buri wese areba imbere ye.

Muzajugunywa kuri Harumoni.” Uko ni ko Yehova avuze.’

 4 ‘Nimuze i Beteli muhakorere ibyaha.+

Mujye i Gilugali mukomeze kuhakorera ibyaha,+

Muzane ibitambo byanyu bya mu gitondo,+

Ku munsi wa gatatu+ muzane ibya cumi byanyu.

 5 Nimutwike igitambo cy’umugati urimo umusemburo kugira ngo mushimire Imana.+

Nimutangaze hose ko mwatanze ibitambo bitangwa ku bushake,

Kuko ibyo ari byo mukunda mwa Bisirayeli mwe.’ Uko ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuze.

 6 ‘Nanjye natumye mu mijyi yanyu nta cyo kurya kihaboneka,*

Kandi ntuma mu ngo zanyu habura umugati wo kurya.+

Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

 7 ‘Nabimye imvura igihe hari hasigaye amezi atatu gusa ngo musarure.+

Nagushije imvura mu mujyi umwe, ariko sinayigusha mu wundi.

Mu murima umwe hagwaga imvura,

Ariko mu wundi singushemo imvura, maze ubutaka bukumagara.

 8 Abo mu mijyi ibiri cyangwa itatu barasindagiraga* bakajya kunywa amazi mu wundi mujyi,+

Ariko ntibashire inyota.

Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

 9 ‘Natumye imyaka yanyu yuma kandi nyiteza indwara.+

Ubusitani bwanyu bwabaye bwinshi n’imizabibu yanyu iba myinshi ariko yariwe n’inzige.

Ndetse n’imitini yanyu n’imyelayo yanyu na yo yamazwe n’inzige,+

Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

10 ‘Nabateje icyorezo nk’icyo nateje muri Egiputa.+

Abasore banyu nabicishije inkota,+ amafarashi yanyu ndayatwara.+

Natumye umunuko w’imirambo ukwira ahantu hose mu nkambi zanyu.+

Nyamara ntimwigeze mungarukira.’ Uko ni ko Yehova avuze.

11 ‘Narimbuye igihugu cyanyu

Nk’uko narimbuye Sodomu na Gomora.+

Mwabaye nk’urukwi rushikujwe mu muriro.

Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

12 Ni yo mpamvu uko ari ko nzabagenza mwa Bisirayeli mwe.

Kubera ko ibyo ari byo nzabakorera,

Nimwitegure kubonana n’Imana yanyu.

13 Iyo Mana ni yo yashyizeho imisozi.+ Ni yo yaremye umuyaga,+

Kandi ni yo ihishurira umuntu ibyo iteganya gukora.

Umucyo iwuhindura umwijima,+

Kandi ni yo itambagira hejuru ku misozi.+

Izina ryayo ni Yehova Imana nyiri ingabo.”

5 “Yemwe mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi mwumve ibyo mbabwira mu ndirimbo y’agahinda.

 2 ‘Abisirayeli baratsinzwe,

Ntibashobora kongera guhaguruka.

Basigaye bonyine mu gihugu cyabo.

Nta muntu bafite wo kubahagurutsa.’

3 “Yehova Umwami w’Ikirenga aravuze ati:

‘Umujyi wajyanaga ku rugamba ingabo 1.000 uzasigarana 100,

Naho uwajyanaga ku rugamba ingabo 100 usigarane 10. Uko ni ko bizagendekera Abisirayeli.’+

4 “Uku ni ko Yehova avuze abwira Abisirayeli:

‘Nimunshake bityo mukomeze kubaho.+

 5 Ntimushake Beteli,+

Kandi ntimujye i Gilugali.+ Ntimwambuke ngo mujye i Beri-sheba,+

Kuko abaturage b’i Gilugali bazajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu,+

Kandi i Beteli hazahindurwa ubusa.

 6 Yemwe mwa bakomoka kuri Yozefu mwe, nimushake Yehova mukomeze kubaho,+

Kugira ngo atababera nk’umuriro, maze uwo muriro ukabatwika,

Ugatwika i Beteli ku buryo nta muntu washobora kuhazimya.

 7 Dore ubutabera mwarabugoretse, bumera nk’ikintu gisharira,

Kandi mureka gukiranuka.+

 8 Uwaremye itsinda ry’inyenyeri ryitwa Kima* n’iryitwa Kesili,*+

Agahindura umwijima mwinshi cyane igitondo,

Agatuma amanywa ahinduka ijoro,+

Kandi agahamagara amazi y’inyanja

Kugira ngo ayagushe ku isi,+

Izina rye ni Yehova.

 9 Ni we uzatuma abanyambaraga barimbuka mu kanya nk’ako guhumbya,

Kandi atume umujyi ugoswe n’inkuta urimbuka.

10 “‘Dore mwanga abacamanza bacyahira abantu mu marembo y’umujyi,

Kandi umuntu wese uvugisha ukuri muramwanga cyane.+

11 Kubera ko mwaka umusoro umukene

Kandi mukamwaka ku byo yahinze,+

Ntimuzakomeza kuba mu mazu y’amabuye aconze neza mwubatse,+

Kandi ntimuzanywa divayi y’imizabibu myiza cyane mwateye.+

12 Nzi neza ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,

N’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye.

Mugirira nabi abakiranutsi,

Mukakira ruswa

Kandi ntimurenganura abakene baba bari mu marembo y’umujyi.+

13 Ni yo mpamvu icyo gihe umunyabwenge azaceceka

Kuko kizaba ari igihe cy’ibibazo bikomeye.+

14 Nimushake ibyiza mureke ibibi,+

Kugira ngo mukomeze kubaho,+

Kandi Yehova Imana nyiri ingabo

Abane namwe nk’uko mujya mubivuga ko ari kumwe namwe.+

15 Nimwange ibibi mukunde ibyiza,+

Kandi mutume ubutabera bukurikizwa mu marembo y’umujyi.+

Ahari Yehova Imana nyiri ingabo

Yazagirira imbabazi abasigaye ba Yozefu.’+

16 “Ku bw’ibyo rero, dore ibyo Yehova Imana nyiri ingabo avuze. Yehova aravuze ati:

‘Ahantu hose hahurira abantu benshi, hazaba hari abantu barira cyane.

Mu mihanda yose abantu bazaba bavuga bati: “Ayi wee! Ayi wee!”

Bazahamagara abahinzi ngo baze barire cyane,

Bahamagare n’abahanga mu kurira cyane, ngo baze barire.’

17 Yehova aravuze ati: ‘mu mizabibu yose hazaba hari abantu barira+

Kubera ko nzanyura mu gihugu cyanyu kugira ngo mbahane.’

18 ‘Abantu bifuza umunsi wa Yehova bazahura n’ibibazo bikomeye!+

Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+

Uzaba ari umunsi wijimye, kandi nta mucyo uzabaho.+

19 Icyo gihe bizaba bimeze nk’uko umuntu yahunga intare agahura n’idubu,

Maze yakwinjira mu nzu agafata ku rukuta inzoka ikamuruma.

20 Ku munsi wa Yehova hazaba hari umwijima aho kuba umucyo,

Habe umwijima mwinshi cyane utagira urumuri na ruke.

21 Nanga iminsi mikuru yanyu, kandi narayizinutswe.+

Sinishimira impumuro y’ibitambo mutamba mu makoraniro yanyu yihariye.

22 Nubwo mwantambira ibitambo bitwikwa n’umuriro,

Ndetse mukantura n’amaturo, sinzabyishimira.+

Ibitambo byanyu bisangirwa* by’inyana zibyibushye, nta cyo bimbwiye.+

23 Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe.

Sinshaka kumva umuziki w’inanga zawe.+

24 Reka ubutabera bube bwinshi, bukwire hose nk’amazi atemba,+

No gukiranuka kumere nk’umugezi uhora utemba.

25 Yemwe mwa Bisirayeli mwe, ese mu myaka 40 mwamaze mu butayu,

Mwigeze munzanira ibitambo n’amaturo?+

26 Muzaheka Sakuti mwagize umwami wanyu, muheke na Kayiwani,*

Ibyo bikaba ari ibishushanyo by’imana y’inyenyeri, mwe ubwanyu mwakoze.

27 Nzabohereza ku ngufu mu bindi bihugu kure y’i Damasiko.’+ Uko ni ko Imana nyiri ingabo yitwa Yehova ivuze.”+

6 “Bazahura n’ibibazo bikomeye abantu b’i Siyoni baguwe neza,

Bamwe bumva ko bafite umutekano ku musozi wa Samariya!+

Ni bo banyacyubahiro bo mu gihugu gikomeye kurusha ibindi,

Kandi ni bo Abisirayeli bagisha inama.

 2 Nimujye i Kalune murebe,

Muveyo mujye i Hamati hatuwe cyane.+

Mumanuke mujye n’i Gati y’Abafilisitiya.

Ese aho hantu haruta ubwami bwanyu bwombi?*

Cyangwa se igihugu cyabo ni kinini kurusha icyanyu?

 3 Mwirengagiza ibyago bizabageraho,+

Kandi mugateza imbere ibikorwa by’urugomo?+

 4 Dore mwiryamira ku buriri butatse amahembe y’inzovu,+ mukagarama mu ntebe nziza,+

Mukarya inyama z’amapfizi y’intama yo mu mukumbi n’iz’ibimasa bibyibushye bikiri bito.+

 5 Muhimba indirimbo mukurikije umuziki w’inanga,+

Mukikorera ibikoresho by’umuziki nk’ibyo Dawidi yakoze.+

 6 Munywera divayi mu masorori,+

Mukisiga amavuta meza cyane

Ariko ntimubabazwa n’ibyago bizagera kuri Yozefu.+

 7 Ni yo mpamvu muzajyanwa ku ngufu mu bindi bihugu muri imbere y’abandi.+

Nanone ibirori byanyu mwararagamo mugaramye ku ntebe nziza munywa inzoga kandi musakuza cyane ntibizongera kubaho.

 8 ‘Yehova Umwami w’Ikirenga arirahiye.’+ Ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.

‘“Nanga ubwibone bw’abakomoka kuri Yakobo,+

Kandi nanga cyane inyubako zabo zikomeye cyane.*+

Umujyi wabo n’ibiwurimo byose nzabiha abanzi babo.+

9 “‘“Niyo hagira abantu icumi basigara mu nzu imwe, na bo bazapfa. 10 Mwene wabo* w’umwe muri abo bapfuye azabaterura, abajyane hanze umwe umwe, maze abatwike umwe umwe, kugira ngo akure amagufwa yabo mu nzu. Hanyuma azabaza uwo ari we wese uzaba ari mu cyumba cy’imbere mu nzu ati: ‘hari undi uri kumwe nawe?’ Azamusubiza ati: ‘nta we!’ Na we amubwire ati: ‘ceceka! Iki si igihe cyo kuvuga izina rya Yehova.’”

11 Yehova ni we utanze itegeko.+

Azasenya inzu ikomeye ibe itongo,

Naho inzu nto ihinduke nk’ibishingwe.+

12 Ese amafarashi yashobora kwiruka ku rutare?

Cyangwa se umuntu yaruhingishaho ibimasa?

Dore ubutabera mwabuhinduye nk’igiti cy’uburozi,

No gukiranuka mubihindura nk’igiti gisharira.+

13 Mwishimira ibintu bidafite akamaro,

Kandi mukavuga muti: “Ese imbaraga zacu si zo zatumye dukomera?”+

14 Ni yo mpamvu Yehova Imana nyiri ingabo avuze ati: ‘Mwa Bisirayeli mwe, nzazana abantu bo mu kindi gihugu babatere.+

Bazabakandamiza bahereye ku mupaka wa Rebo-hamati*+ bageze ku Kibaya cya Araba.’”

7 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona yohereje itsinda ry’inzige,* igihe imyaka yatewe nyuma* yari igitangira kumera. Icyo gihe bari bamaze gutema ubwatsi bwahabwaga umwami. 2 Izo nzige zimaze kurya ibimera byose byo mu gihugu, ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze bababarire.+ Abakomoka kuri Yakobo bazakomeza kubaho bate ko nta mbaraga basigaranye?”+

3 Nuko Yehova yisubiraho.+ Yehova aravuga ati: “Ibyo ntibizigera biba.”

4 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona Yehova Umwami w’Ikirenga agiye guhana abantu be akoresheje umuriro. Nuko umuriro ukamya inyanja, utwika n’igice cy’ubutaka. 5 Hanyuma ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze rekera aho.+ Ubwo se abakomoka kuri Yakobo bazakomeza kubaho bate ko nta mbaraga basigaranye?”+

6 Nuko Yehova yisubiraho.+ Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati: “Ibyo na byo ntibizaba.”

7 Ibi ni byo yanyeretse: Nagiye kubona mbona Yehova ahagaze ku rukuta rwubatswe hakoreshejwe itimasi,* kandi yari afite itimasi mu ntoki ze. 8 Nuko Yehova arambaza ati: “Amosi we, ni iki uri kubona?” Ndamusubiza nti: “Ndi kubona itimasi.” Yehova aravuga ati: “Dore ngiye gushyira itimasi ku bantu banjye ba Isirayeli. Sinzongera kubababarira.+ 9 Ahantu abakomoka kuri Isaka+ basengeraga ibigirwamana* hazahindurwa amatongo kandi insengero za Isirayeli zizarimburwa.+ Nzarwanya abo mu muryango wa Yerobowamu mfite inkota.”+

10 Hanyuma Amasiya wari umutambyi w’i Beteli,+ atuma kuri Yerobowamu+ umwami wa Isirayeli ati: “Amosi ari kukugambanira mu bandi Bisirayeli.+ Abaturage bo mu gihugu ntibashobora kwihanganira amagambo ye.+ 11 Amosi ari kuvuga ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Abisirayeli bazakurwa mu gihugu cyabo nta kabuza bajyanwe ku ngufu mu kindi gihugu.’”+

12 Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Wa muhanuzi we, hunga ujye mu gihugu cy’u Buyuda, abe ari ho ujya gushakira ubuzima kandi abe ari ho uzajya uhanurira.+ 13 Ariko ntuzongere na rimwe guhanurira i Beteli,+ kubera ko ari ho umwami aza gusengera+ kandi ni ho hari urusengero abaturage bose baza gusengeramo.”

14 Nuko Amosi asubiza Amasiya ati: “sinari umuhanuzi kandi sinari umwana w’umuhanuzi. Nari umushumba,+ ngakora n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini. 15 Yehova yankuye kuri uwo murimo wo kuragira amatungo, maze Yehova arambwira ati: ‘genda uhanurire abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’+ 16 None rero tega amatwi ijambo rya Yehova. ‘Dore uravuga uti: “ntuhanurire Isirayeli ibibi,+ kandi ntugire ijambo ribi uhanurira+ abakomoka kuri Isaka.” 17 Ku bw’ibyo rero, Yehova aravuze ati: “Umugore wawe azaba indaya mu mujyi. Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota. Amasambu yawe bazayagabana bakoresheje umugozi wo gupimisha. Naho wowe uzapfira mu gihugu cyanduye, kandi Abisirayeli bazakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu.”’”+

8 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi. 2 Nuko arambaza ati: “Amosi we ubonye iki?” Ndavuga nti: “Mbonye igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi.” Hanyuma Yehova arambwira ati: “Iherezo ry’abantu banjye ari bo Bisirayeli rirageze. Sinzongera kubababarira.+ 3 ‘Kuri uwo munsi abantu bazumva amajwi y’abarira, aho kumva indirimbo zo mu rusengero.’+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze. ‘Hazaba hari imirambo myinshi. Imirambo izaba iri ahantu hose,+ ku buryo nta jwi na rimwe rizaba ryumvikana.’

 4 Nimutege amatwi mwebwe abakandamiza abakene,

Namwe muba mushaka kugirira nabi* abicisha bugufi bo mu isi.+

 5 Dore muba muvuga muti: ‘iminsi mikuru iba mu gihe ukwezi kwagaragaye izarangira ryari,+ ngo twigurishirize ibinyampeke?

Isabato izarangira ryari,+ ngo twicururize imyaka?

Igipimo gipima ibinyampeke* tuzakigira gito,

Ibiciro tubizamure,*

Kandi twice iminzani kugira ngo twibe.+

 6 Umuntu ubaho mu buzima bworoheje tuzamugura ifeza,

Umukene tumugure igiciro nk’icy’umuguru w’inkweto+

Kandi twicururize ibisigazwa by’ibinyampeke.’*

 7 Yehova, we cyubahiro cy’abakomoka kuri Yakobo,+ we ubwe yararahiye ati:

‘Sinzigera nibagirwa ibikorwa byabo.+

 8 Ni yo mpamvu abatuye mu gihugu bose bazagira ubwoba bwinshi bagatitira,

N’umuntu wese ugituyemo akajya mu cyunamo.+

Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,

Maze ikongera ikagabanuka.’+

 9 ‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuze,

‘Nzatuma izuba rirenga ari ku manywa,

Kandi nzateza icyo gihugu umwijima ku munsi w’umucyo.+

10 Iminsi mikuru yanyu nzayihindura igihe cy’icyunamo,+

Indirimbo zanyu zose zihinduke indirimbo z’agahinda.

Abantu bose nzabambika imyenda y’akababaro,* imitwe yose nyogoshe ibe uruhara.

Nzatuma mugira agahinda kenshi murire cyane nk’umuntu wapfushije umuhungu we w’ikinege,*

Kandi iherezo ry’uwo munsi rizababera ribi cyane.’

11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,

Ubwo nzateza inzara mu gihugu,

Itari inzara y’ibyokurya kandi nkateza inyota mu gihugu, itari inyota yo gushaka amazi.

Ahubwo bizaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo ya Yehova.+

12 Bazagenda badandabirana* bave ku nyanja imwe bagere ku yindi,

Bave no mu majyaruguru bajye mu burasirazuba.

Bazakomeza kuzerera bashakisha ijambo rya Yehova, ariko ntibazaribona.

13 Icyo gihe, inyota izatuma abakobwa beza bacika intege biture hasi

N’abasore imbaraga zibabane nke bitewe n’inyota.

14 Abo ni bo barahira mu izina ry’ibigirwamana by’i Samariya+ bavuga bati:

“Dani we, harakabaho imana yawe!”+

Kandi bati: “Ndahiye inzira y’i Beri-sheba!”+

Abo bose bazagwa, kandi ntibazongera guhaguruka.’”+

9 Nabonye Yehova+ ari hejuru y’igicaniro arambwira ati: “Kubita umutwe w’inkingi, maze fondasiyo inyeganyege, inkingi zose uzice imitwe. Abantu basigaye nzabicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzashobora guhunga, kandi uzagerageza gutoroka ntazabishobora.+

 2 Nibacukura bakajya kwihisha hasi mu butaka,*

Ukuboko kwanjye kuzabakurayo.

Nibazamuka ngo bajye mu kirere,

Nzabamanurayo.

 3 Nibajya kwihisha hejuru ku Musozi wa Karumeli,

Nzagenda mbashake kandi nzabafata nta kabuza.+

Nibajya kwihisha kure hasi mu nyanja,

Nzategeka inzoka igende ibarireyo.

 4 Abanzi babo nibabajyana mu kindi gihugu ku ngufu,

Nzategeka ko abantu bo muri icyo gihugu babicisha inkota.+

Nzabahangaho amaso yanjye mbagirire nabi, aho kubagirira neza.+

 5 Umwami w’Ikirenga, Yehova nyiri ingabo, ni we ukora ku gihugu kigahungabana.

Abaturage bose bakirimo,+ bazagira agahinda barire cyane.+

Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,

Maze ikongera ikagabanuka.+

 6 ‘Uwubaka esikariye* zo mu ijuru

N’inzu ye akayubaka hejuru y’isi,

Agahamagara amazi y’inyanja

Kugira ngo ayagushe ku isi,+

Yehova ni ryo zina rye.’+

 7 Yehova arabaza ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, ese kuri njye ntimumeze nk’abakomoka kuri Kushi?

Ese sinakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa,+

Ngakura Abafilisitiya i Kirete+ na Siriya nkayikura i Kiri?’+

 8 Yehova aravuze ati: ‘njyewe Yehova Umwami w’Ikirenga mpanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,

Kandi nzaburimbura ku isi.+

Icyakora sinzarimbura burundu abakomoka kuri Yakobo.’+

 9 ‘Dore itegeko ntanze:

Nzatatanyiriza mu bindi bihugu abakomoka kuri Isirayeli,+

Nk’uko umuntu azunguza akayunguruzo,

Ntihagire akabuye kagwa hasi.

10 Abanyabyaha bo mu bantu banjye

Baribwira bati: “Nta cyo tuzaba. Nta byago bizatugeraho.” Nyamara bazicishwa inkota.’

11 ‘Kuri uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi+ ryari ryaraguye,

Kandi nzasana ahangiritse.

Nzarivugurura,

Ndyubake rimere nk’uko ryari rimeze kera.+

12 Ibyo bizatuma abantu banjye bigarurira Abedomu basigaye,+

Kandi bigarurire ibihugu byose byitirirwa izina ryanjye.’ Uko ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga.

13 Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,

Maze abantu bajye batangira guhinga abandi bagisarura,

Kandi batangire gutera imyaka abandi bakenga imizabibu.+

Divayi nshya izaba ari nyinshi cyane.+

Izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.+

14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

15 “‘Nzabatuza ku butaka bwabo, bahagume.

Ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.’+

Uko ni ko Yehova Imana yanyu avuze.”

Bisobanura ngo: “Kuba umutwaro cyangwa kwikorera umutwaro.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuye Gileyadi bakoresheje ibyuma bahurisha.”

Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ufashe inkoni y’ubwami.”

Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”

Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umucamanza.”

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Bisobanura ngo: “Uwatoranyijwe; Uweguriwe Imana; Uwatandukanyijwe n’abandi.”

Cyangwa “kubaribatira.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Cyangwa “mu isenga ryayo.”

Cyangwa “atabanje guhishurira ibanga rye.”

Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”

Cyangwa “intebe z’i Damasiko.”

Cyangwa “mushinje.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Amazu menshi.”

Ni akuma bakoresha baroba amafi.

Cyangwa “natumye hatagira icyanduza amenyo yanyu.”

Ni ukugenda buhoro buhoro, bitewe n’imbaraga nke.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota, afite n’ingabo mu ntoki.

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Ni ibigirwamana bishobora kuba byerekeza ku mubumbe wa Saturune. Hari abantu bawufataga nk’imana maze bakawusenga.

Uko bigaragara, ibi byerekeza ku bwami bw’u Buyuda n’ubw’Abisirayeli.

Cyangwa “iminara yabo y’imitamenwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “se wabo.”

Cyangwa “amarembo y’i Hamati.”

Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni imyaka yaterwaga hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri.

Ni igikoresho abubatsi bakoresha kugira ngo barebe niba urukuta rugororotse.

Cyangwa “ahantu hirengeye basengeraga.”

Cyangwa “kubuza amahwemo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dutubure shekeli.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “inkumbi z’ibinyampeke.”

Cyangwa “ibigunira.”

Ni umwana utagira undi bavukana.

Ni igihe umuntu aba agenda ameze nk’uwenda kugwa.

Cyangwa mu “Mva.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “amadarajya; ingazi.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze