Abacamanza
18 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Kandi icyo gihe abo mu muryango wa Dani+ bashakaga gakondo yo guturamo, kubera ko batari barahawe gakondo ibahagije mu yindi miryango ya Isirayeli.+
2 Nuko Abadani bohereza abagabo batanu bo mu muryango wabo, abagabo bo muri bo bari intwari; bava i Sora+ na Eshitawoli,+ bajya gutata+ igihugu no kucyitegereza. Barababwira bati “nimugende mwitegereze icyo gihugu.” Hanyuma baza kugera mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ bagera mu rugo rwa Mika+ baba ari ho barara. 3 Igihe bari bageze hafi y’urugo rwa Mika, bumvise ijwi rya wa musore w’Umulewi bararimenya, barakata bajyayo. Baramubaza bati “ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite nyungu ki?” 4 Arabasubiza ati “Mika yangiriye atya n’atya kugira ngo mubere umutambyi+ ajye ampemba.”+ 5 Baramubwira bati “turakwinginze, tubarize+ Imana+ kugira ngo tumenye niba urugendo tugiyemo ruzaduhira.” 6 Uwo mutambyi arabasubiza ati “nimugende amahoro, urugendo rwanyu ruri imbere ya Yehova.”
7 Nuko ba bagabo batanu baragenda bagera i Layishi+ basanga abantu bari bahatuye bibera ukwabo, nk’uko byari bimeze ku Basidoni, biturije nta cyo bikanga.+ Nta muntu wari warigaruriye icyo gihugu ngo abatwaze igitugu, kandi bari batuye kure y’Abasidoni,+ nta ho bahuriye n’abandi bantu.
8 Amaherezo bagaruka i Sora+ na Eshitawoli+ basanga abavandimwe babo, maze abavandimwe babo barababaza bati “urugendo rwagenze rute?” 9 Barababwira bati “twabonye icyo gihugu kandi twasanze ari cyiza cyane.+ None nimuhaguruke tuzamuke tubatere; mwe kuzarira. Mwitindiganya, ahubwo nimugende mwigarurire icyo gihugu.+ 10 Nimugera muri icyo gihugu, muzahasanga abantu badafite icyo bikanga,+ kandi icyo gihugu ni kigari cyane. Ni igihugu kidafite icyo kibuze mu bintu byose biboneka mu isi+ kandi Imana yagihanye mu maboko yanyu.”+
11 Nuko abagabo magana atandatu bo mu muryango w’Abadani+ bambara intwaro zabo z’intambara, bahaguruka i Sora na Eshitawoli.+ 12 Barazamuka bakambika hafi y’i Kiriyati-Yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-Dani+ kugeza n’uyu munsi. Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu. 13 Bavuye aho bajya mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera ku rugo rwa Mika.+
14 Ba bagabo batanu bari baragiye gutata+ igihugu cy’i Layishi,+ babwira abavandimwe babo bati “mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi na terafimu+ n’igishushanyo kibajwe+ n’igishushanyo kiyagijwe?+ Ubwo rero mube mutekereza icyo mugomba gukora.”+ 15 Nuko barakata bajyayo, bagera ku nzu ya wa musore w’Umulewi+ yari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru.+ 16 Hagati aho, ba bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani+ bambaye intwaro z’intambara,+ bari bahagaze ku marembo. 17 Ba bagabo batanu bari baragiye gutata icyo gihugu+ barazamuka, kugira ngo binjire bafate igishushanyo kibajwe,+ efodi,+ terafimu+ n’igishushanyo kiyagijwe.+ (Uwo mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo magana atandatu bambaye intwaro z’intambara.) 18 Binjira mu nzu ya Mika bafata igishushanyo kibajwe, efodi, terafimu n’igishushanyo kiyagijwe.+ Maze uwo mutambyi+ arababaza ati “muri mu biki?” 19 Baramubwira bati “ceceka! Pfuka umunwa kandi udukurikire, utubere data+ n’umutambyi.+ Icyakubera cyiza ni ikihe? Ni uko wakomeza kuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe,+ cyangwa ni uko waba umutambyi w’ubwoko n’umuryango wa Isirayeli?”+ 20 Uwo mutambyi abyumvise aranezerwa mu mutima we,+ afata efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe+ ajyana n’abo bantu.
21 Nuko barahindukira barigendera, bashyira imbere abana babo n’amatungo yabo n’ibintu byabo by’agaciro.+ 22 Bamaze kugera kure y’urugo rwa Mika,+ abagabo bari baturanye na Mika bateranira hamwe, bagerageza gukurikira Abadani ngo babafate. 23 Kubera ko bavugirizaga induru Abadani, Abadani barahindukiye babaza Mika bati “ufite ikihe kibazo+ ko wakoranyije aba bantu bose?” 24 Arabasubiza ati “imana zanjye+ nikoreye+ mwazijyanye, mujyana n’umutambyi+ murigendera. Hari icyo nsigaranye?+ None namwe murambaza ngo ‘ufite ikihe kibazo?’” 25 Abadani baramubwira bati “ntitwongere kumva ukopfora, kugira ngo abantu barubiye+ batabirohaho, bakarimbura ubugingo bwawe n’ubw’abo mu rugo rwawe.” 26 Abadani bikomereza urugendo. Mika abonye ko bamurusha amaboko,+ arahindukira yisubirira iwe.
27 Abadani batwara ibyo Mika yari yarakoze n’uwari umutambyi+ we, bakomeza urugendo bajya i Layishi+ gutera ba bantu biturije kandi badafite icyo bikanga.+ Babicisha inkota,+ umugi barawutwika.+ 28 Nta wabatabaye, kuko uwo mugi wari kure cyane y’i Sidoni,+ nta ho bahuriye n’abandi bantu. Uwo mugi wari mu bibaya bya Beti-Rehobu.+ Abadani barongera barawubaka, bawuturamo.+ 29 Uwo mugi bawita Dani, izina rya sekuruza Dani,+ wabyawe na Isirayeli.+ Icyakora uwo mugi mbere witwaga Layishi.+ 30 Nyuma y’ibyo, Abadani bashinga cya gishushanyo kibajwe.+ Yonatani+ mwene Gerushomu+ umuhungu wa Mose, we n’abahungu be, babera umuryango wa Dani abatambyi, kugeza aho abaturage b’icyo gihugu bajyaniwe mu bunyage.+ 31 Icyo gishushanyo kibajwe bashinze, icyo Mika yari yarikoreye, cyagumye aho mu gihe cyose inzu*+ y’Imana y’ukuri yamaze i Shilo.+