2 Samweli
5 Nyuma yaho, imiryango ya Isirayeli yose iza kureba Dawidi+ i Heburoni,+ iramubwira iti “dore turi igufwa ryawe n’umubiri wawe.+ 2 Kuva kera na kare,+ Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ wa Isirayeli.’” 3 Nuko abakuru+ b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+
4 Dawidi yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu, amara imyaka mirongo ine+ ku ngoma. 5 I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu+ ari umwami w’u Buyuda; naho i Yerusalemu+ ahamara imyaka mirongo itatu n’itatu ari umwami wa Isirayeli yose n’u Buyuda. 6 Umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi babwira Dawidi bati “ntuzinjira hano kuko impumyi n’ibirema ari byo bizakwirukana.”+ Baribwiraga bati “Dawidi ntazinjira hano.” 7 Ariko Dawidi yigarurira igihome cy’i Siyoni,+ ari wo Murwa wa Dawidi.+ 8 Uwo munsi Dawidi aravuga ati “umuntu wese uri bwice Abayebusi,+ anyure mu muyoboro w’amazi+ yice impumyi n’ibirema, kuko Dawidi abyanga urunuka.” Ni yo mpamvu abantu bavuga bati “impumyi n’uwaremaye ntibazinjira mu nzu.” 9 Nuko Dawidi atura muri icyo gihome, bacyita Umurwa wa Dawidi. Dawidi atangira kubaka impande zose, kuva i Milo* ugana imbere, + n’ahandi mu murwa. 10 Dawidi yagendaga arushaho gukomera cyane,+ kandi Yehova Imana nyir’ingabo+ yari kumwe na we.+
11 Hiramu+ umwami w’i Tiro yohereza intumwa+ kuri Dawidi, amwoherereza n’ibiti by’amasederi+ n’ababaji n’abahanga mu kubaka amabuye, batangira kubakira Dawidi inzu.+ 12 Dawidi amenya ko Yehova yakomeje ubwami bwe muri Isirayeli,+ kandi ko yashyize hejuru+ ubwami bwe abigiriye ubwoko bwe bwa Isirayeli.+
13 Hagati aho, Dawidi ashakira i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore,+ nyuma y’aho aviriye i Heburoni. Abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi. 14 Aya ni yo mazina y’abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa,+ Shobabu,+ Natani,+ Salomo,+ 15 Ibuhari, Elishuwa,+ Nefegi,+ Yafiya,+ 16 Elishama,+ Eliyada na Elifeleti.+
17 Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka batera Dawidi. Dawidi abyumvise aramanuka ajya ahantu hagerwa bigoranye.+ 18 Abafilisitiya baraza bakwira hirya no hino mu kibaya cya Refayimu.+ 19 Dawidi abaza+ Yehova ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova asubiza Dawidi ati “zamuka, kuko ndi buhane Abafilisitiya mu maboko yawe nta kabuza.”+ 20 Dawidi agera i Bayali-Perasimu+ abatsindayo. Aravuga ati “Yehova yambanjirije aca icyuho mu banzi banjye,+ nk’igiciwe n’amazi.” Ni yo mpamvu aho hantu yahise Bayali-Perasimu.+ 21 Nuko Abafilisitiya bahata ibigirwamana+ byabo, Dawidi n’ingabo ze barabijyana.+
22 Abafilisitiya bongera kugaruka+ bakwira hirya no hino mu kibaya cya Refayimu.+ 23 Dawidi agisha Yehova inama,+ ariko aramubwira ati “ntuzamuke. Ahubwo ubace inyuma, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru bya baka.+ 24 Dore uko biri bugende: niwumva ikiriri cy’ingabo hejuru y’ibihuru bya baka, uhite ugaba igitero,+ kuko icyo gihe Yehova ari bube asohotse agiye imbere yawe, ateye inkambi y’Abafilisitiya.”+ 25 Dawidi abigenza atyo nk’uko Yehova yari yabimutegetse,+ yica+ Abafilisitiya kuva i Geba+ kugera i Gezeri.+