ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 3
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Nehemiya 3:1

Impuzamirongo

  • +Neh 12:10; 13:4, 28
  • +Yoh 5:2
  • +Neh 12:30
  • +Neh 12:39
  • +Yer 31:38; Zek 14:10

Nehemiya 3:2

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:34

Nehemiya 3:3

Impuzamirongo

  • +2Ng 33:14; Zef 1:10
  • +Neh 2:8
  • +Neh 7:1
  • +2Ng 14:7

Nehemiya 3:4

Impuzamirongo

  • +Neh 3:21
  • +Ezr 8:33
  • +Neh 3:30; 6:18

Nehemiya 3:5

Impuzamirongo

  • +Neh 3:27; Amo 1:1
  • +Abc 5:23; Luka 11:23; 1Tm 6:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    7/2023, p. 7

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2006, p. 10

Nehemiya 3:6

Impuzamirongo

  • +Neh 12:39
  • +Neh 3:3

Nehemiya 3:7

Impuzamirongo

  • +Yos 9:27; 2Sm 21:2
  • +1Ng 27:30
  • +Yos 10:2
  • +Yos 18:26; 2Ng 16:6; Yer 40:6
  • +Neh 2:9
  • +Int 15:18

Nehemiya 3:8

Impuzamirongo

  • +Neh 3:31
  • +Kuva 30:25; 1Ng 9:30
  • +2Bm 14:13; Neh 12:38

Nehemiya 3:10

Impuzamirongo

  • +Neh 3:23, 28

Nehemiya 3:11

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:32
  • +Ezr 2:6; Neh 10:14
  • +Neh 12:38

Nehemiya 3:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:12; 1Ng 28:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    10/2019, p. 23

Nehemiya 3:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Nh 3:13

     Umukono ni urugero rw’uburebure. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Yos 15:34; Neh 11:30
  • +2Ng 26:9; Neh 2:13
  • +Abc 16:3; 1Ng 22:3
  • +Neh 3:3
  • +2Ng 8:5
  • +Neh 2:13

Nehemiya 3:14

Impuzamirongo

  • +Yer 6:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 159-160

Nehemiya 3:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Nh 3:15

     Shela bisobanura “Umugende.” Amazi yo muri icyo kidendezi yazaga anyuze mu mugende.

  • *

    Nh 3:15

     Cyangwa “ingazi.”

Impuzamirongo

  • +Yos 18:26; 1Bm 15:22; Yer 40:6
  • +Neh 2:14; 12:37
  • +Neh 3:3
  • +Yes 22:9
  • +Yer 39:4
  • +Neh 12:37
  • +2Sm 5:7

Nehemiya 3:16

Impuzamirongo

  • +Yos 15:58; 2Ng 11:7
  • +1Bm 2:10; 2Ng 16:14
  • +Neh 2:14
  • +Ind 3:7

Nehemiya 3:17

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:28
  • +Neh 8:7; 9:5
  • +Yos 15:44; 1Sm 23:1; 1Ng 4:19

Nehemiya 3:19

Impuzamirongo

  • +Ezr 2:40; Neh 10:9
  • +Neh 3:15
  • +2Ng 26:9; Neh 3:24

Nehemiya 3:20

Impuzamirongo

  • +Ezr 10:28
  • +Umb 9:10; Rom 12:11; Kol 3:23
  • +Neh 3:1; 13:4

Nehemiya 3:21

Impuzamirongo

  • +Ezr 8:33

Nehemiya 3:22

Impuzamirongo

  • +Int 13:10; Gut 34:3; 1Bm 7:46

Nehemiya 3:24

Impuzamirongo

  • +Neh 3:19

Nehemiya 3:25

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:11; 7:1; Neh 12:37
  • +Yer 37:21
  • +Ezr 2:3

Nehemiya 3:26

Impuzamirongo

  • +Yos 9:23; 1Ng 9:2; Ezr 2:43; 8:17, 20
  • +2Ng 27:3; 33:14; Neh 11:21
  • +Neh 8:1; 12:37

Nehemiya 3:27

Impuzamirongo

  • +Neh 3:5

Nehemiya 3:28

Impuzamirongo

  • +Yer 31:40

Nehemiya 3:29

Impuzamirongo

  • +Neh 13:13
  • +1Ng 9:18; 26:14; 2Ng 31:14

Nehemiya 3:30

Impuzamirongo

  • +Neh 6:18
  • +Neh 12:44

Nehemiya 3:31

Impuzamirongo

  • +Neh 3:8
  • +Neh 3:26
  • +1Bm 10:15, 28

Nehemiya 3:32

Impuzamirongo

  • +Neh 3:1; 12:39; Yoh 5:2

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Neh. 3:1Neh 12:10; 13:4, 28
Neh. 3:1Yoh 5:2
Neh. 3:1Neh 12:30
Neh. 3:1Neh 12:39
Neh. 3:1Yer 31:38; Zek 14:10
Neh. 3:2Ezr 2:34
Neh. 3:32Ng 33:14; Zef 1:10
Neh. 3:3Neh 2:8
Neh. 3:3Neh 7:1
Neh. 3:32Ng 14:7
Neh. 3:4Neh 3:21
Neh. 3:4Ezr 8:33
Neh. 3:4Neh 3:30; 6:18
Neh. 3:5Neh 3:27; Amo 1:1
Neh. 3:5Abc 5:23; Luka 11:23; 1Tm 6:17
Neh. 3:6Neh 12:39
Neh. 3:6Neh 3:3
Neh. 3:7Yos 9:27; 2Sm 21:2
Neh. 3:71Ng 27:30
Neh. 3:7Yos 10:2
Neh. 3:7Yos 18:26; 2Ng 16:6; Yer 40:6
Neh. 3:7Neh 2:9
Neh. 3:7Int 15:18
Neh. 3:8Neh 3:31
Neh. 3:8Kuva 30:25; 1Ng 9:30
Neh. 3:82Bm 14:13; Neh 12:38
Neh. 3:10Neh 3:23, 28
Neh. 3:11Ezr 2:32
Neh. 3:11Ezr 2:6; Neh 10:14
Neh. 3:11Neh 12:38
Neh. 3:122Bm 24:12; 1Ng 28:1
Neh. 3:13Yos 15:34; Neh 11:30
Neh. 3:132Ng 26:9; Neh 2:13
Neh. 3:13Abc 16:3; 1Ng 22:3
Neh. 3:13Neh 3:3
Neh. 3:132Ng 8:5
Neh. 3:13Neh 2:13
Neh. 3:14Yer 6:1
Neh. 3:15Yos 18:26; 1Bm 15:22; Yer 40:6
Neh. 3:15Neh 2:14; 12:37
Neh. 3:15Neh 3:3
Neh. 3:15Yes 22:9
Neh. 3:15Yer 39:4
Neh. 3:15Neh 12:37
Neh. 3:152Sm 5:7
Neh. 3:16Yos 15:58; 2Ng 11:7
Neh. 3:161Bm 2:10; 2Ng 16:14
Neh. 3:16Neh 2:14
Neh. 3:16Ind 3:7
Neh. 3:171Ng 23:28
Neh. 3:17Neh 8:7; 9:5
Neh. 3:17Yos 15:44; 1Sm 23:1; 1Ng 4:19
Neh. 3:19Ezr 2:40; Neh 10:9
Neh. 3:19Neh 3:15
Neh. 3:192Ng 26:9; Neh 3:24
Neh. 3:20Ezr 10:28
Neh. 3:20Umb 9:10; Rom 12:11; Kol 3:23
Neh. 3:20Neh 3:1; 13:4
Neh. 3:21Ezr 8:33
Neh. 3:22Int 13:10; Gut 34:3; 1Bm 7:46
Neh. 3:24Neh 3:19
Neh. 3:252Sm 5:11; 7:1; Neh 12:37
Neh. 3:25Yer 37:21
Neh. 3:25Ezr 2:3
Neh. 3:26Yos 9:23; 1Ng 9:2; Ezr 2:43; 8:17, 20
Neh. 3:262Ng 27:3; 33:14; Neh 11:21
Neh. 3:26Neh 8:1; 12:37
Neh. 3:27Neh 3:5
Neh. 3:28Yer 31:40
Neh. 3:29Neh 13:13
Neh. 3:291Ng 9:18; 26:14; 2Ng 31:14
Neh. 3:30Neh 6:18
Neh. 3:30Neh 12:44
Neh. 3:31Neh 3:8
Neh. 3:31Neh 3:26
Neh. 3:311Bm 10:15, 28
Neh. 3:32Neh 3:1; 12:39; Yoh 5:2
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Nehemiya 3:1-32

Nehemiya

3 Nuko Eliyashibu+ umutambyi mukuru hamwe n’abavandimwe be b’abatambyi, barahaguruka bubaka Irembo ry’Intama,+ bararyeza+ bateraho inzugi; bararyeza bageza ku Munara wa Meya,+ bageza no ku Munara wa Hananeli.+ 2 Ab’i Yeriko+ na bo bakurikiraho bubaka. Zakuri mwene Imuri na we akurikiraho yubaka.

3 Bene Hasenaya bubaka Irembo ry’Amafi;+ bateraho ibikingi byaryo,+ hanyuma bateraho inzugi,+ bashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.+ 4 Meremoti+ mwene Uriya+ mwene Hakozi akurikiraho asana. Meshulamu+ mwene Berekiya mwene Meshezabeli na we akurikiraho asana. Hanyuma Sadoki mwene Bayana na we akurikiraho asana. 5 Ab’i Tekowa+ na bo bakurikiraho basana, ariko abakomeye+ bo muri bo bashinga ijosi ntibakora umurimo wa ba shebuja.

6 Yoyada mwene Paseya na Meshulamu mwene Besodeya basana Irembo ry’Umurwa wa Kera;+ bateraho ibikingi byaryo, hanyuma bateraho inzugi, bashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.+ 7 Hanyuma Melatiya w’Umugibeyoni+ na Yadoni w’Umunyameronoti,+ abagabo b’i Gibeyoni+ n’i Misipa+ bategekwaga na guverineri+ wo hakurya ya rwa Ruzi,+ bakurikiraho basana. 8 Uziyeli mwene Harihaya wo mu bacuzi ba zahabu+ akurikiraho asana. Hanyuma Hananiya wo mu bavangaga amavuta+ akurikiraho asana; basasa amabuye i Yerusalemu bageza ku Rukuta Rugari.+ 9 Refaya mwene Huri, umutware watwaraga igice cy’intara ya Yerusalemu, akurikiraho asana. 10 Hanyuma Yedaya mwene Harumafu akurikiraho, asana imbere y’inzu ye.+ Hatushi mwene Hashabuneya na we akurikiraho asana.

11 Malikiya mwene Harimu+ na Hashubu mwene Pahati-Mowabu+ basana ikindi gice cyapimwe, basana n’Umunara w’Ifuru.+ 12 Hanyuma Shalumu mwene Haloheshi, umutware+ watwaraga igice cy’intara ya Yerusalemu akurikiraho asana, we n’abakobwa be.

13 Hanuni n’abaturage b’i Zanowa+ basana Irembo ry’Igikombe;+ bararyubaka, bateraho inzugi,+ bashyiraho ibyuma+ n’ibihindizo byo kubisesekamo.+ Nanone basana urukuta ahantu hareshya n’imikono* igihumbi, bageza ku Irembo rinyuzwamo ivu ry’imyanda.+ 14 Malikiya mwene Rekabu, umutware watwaraga intara ya Beti-Hakeremu,+ asana Irembo rinyuzwamo ivu ry’imyanda, araryubaka, ateraho inzugi, ashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.

15 Shaluni mwene Kolihoze, umutware watwaraga intara ya Misipa+ asana Irembo ry’Iriba,+ araryubaka, ararisakara maze ateraho inzugi,+ ashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo. Nanone asana urukuta rw’Ikidendezi+ cya Shela* ahagana ku Busitani bw’Umwami,+ ageza ku Madarajya*+ amanuka ava mu Murwa wa Dawidi.+

16 Nehemiya mwene Azibuki umutware watwaraga igice cy’intara ya Beti-Zuri+ akurikiraho, asana ahereye imbere y’Irimbi+ rya Dawidi ageza ku kidendezi+ cyacukuwe, ageza no ku Nzu y’Abanyambaraga.+

17 Abalewi+ bakurikiraho, basana bayobowe na Rehumu mwene Bani.+ Hashabiya, umutware watwaraga igice cy’intara ya Keyila+ akurikiraho, asanira intara ye. 18 Abavandimwe babo bakurikiraho, basana bayobowe na Bavayi mwene Henadadi umutware watwaraga igice cy’intara ya Keyila.

19 Ezeri mwene Yeshuwa+ umutware w’i Misipa+ akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe cyari imbere y’ahazamuka hagana ku Bubiko bw’Intwaro, ku Nkingi ikomeza urukuta.+

20 Baruki mwene Zabayi+ akurikiraho akorana umwete,+ asana ikindi gice cyapimwe gihera ku Nkingi ikomeza urukuta kikagera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu+ umutambyi mukuru.

21 Meremoti mwene Uriya+ mwene Hakozi akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe gihera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu kikagera aho inzu ya Eliyashibu irangirira.

22 Abatambyi bo mu Ntara ya Yorodani,+ bakurikiraho basana. 23 Benyamini na Hashubu na bo bakurikiraho, basana imbere y’inzu yabo. Azariya mwene Maseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahegereye inzu ye. 24 Binuwi mwene Henadadi akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe gihera ku nzu ya Azariya kikagera ku Nkingi ikomeza urukuta,+ kikagera no mu mfuruka.

25 Palali mwene Uzayi akurikiraho, asana imbere y’Inkingi ikomeza urukuta n’imbere y’umunara wometswe ku Nzu y’Umwami,+ inzu yo haruguru ahegereye Urugo rw’Abarinzi.+ Pedaya mwene Paroshi+ na we akurikiraho asana.

26 Abanetinimu+ bari batuye muri Ofeli,+ na bo barasana bageza imbere y’Irembo ry’Amazi+ mu burasirazuba, no ku munara wometse ku rukuta.

27 Ab’i Tekowa+ bakurikiraho basana ikindi gice cyapimwe, bahera imbere y’umunara munini wometse ku rukuta bageza ku rukuta rwa Ofeli.

28 Abatambyi na bo basana hejuru y’Irembo ry’Ifarashi,+ buri wese asana imbere y’inzu ye.

29 Sadoki+ mwene Imeri akurikiraho, asana imbere y’inzu ye.

Shemaya mwene Shekaniya umurinzi w’Irembo ry’Iburasirazuba+ na we akurikiraho asana.

30 Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Zalafu bakurikiraho, basana ikindi gice cyapimwe.

Meshulamu+ mwene Berekiya na we akurikiraho, asana imbere y’icyumba cye.+

31 Malikiya wo mu ishyirahamwe ry’abacuzi ba zahabu+ akurikiraho asana, ageza ku nzu y’Abanetinimu+ n’abacuruzi,+ imbere y’Irembo ry’Ubugenzuzi, ageza no ku cyumba cyo hejuru mu mfuruka.

32 Kandi hagati y’icyumba cyo hejuru mu mfuruka n’Irembo ry’Intama+ hasanwa n’abacuzi ba zahabu n’abacuruzi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze