ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 23
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 23:1

Impuzamirongo

  • +2Pt 1:21

Ezekiyeli 23:2

Impuzamirongo

  • +Yer 3:7

Ezekiyeli 23:3

Impuzamirongo

  • +Lew 17:7; Gut 29:17; Yos 24:14; Ezk 20:8
  • +Ezk 16:22; Hos 2:13
  • +Ezk 23:21

Ezekiyeli 23:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; Yer 2:3; Ezk 16:8
  • +Ezk 16:20; Gal 4:25
  • +1Bm 16:24
  • +1Bm 8:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 13

Ezekiyeli 23:5

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:16; 21:26; 2Bm 17:7
  • +Hos 2:5
  • +2Bm 15:19; 16:7; 17:3; Yer 2:18, 36; Amg 5:6; Ezk 16:28; Hos 5:13; 7:11; 8:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 13-14

Ezekiyeli 23:7

Impuzamirongo

  • +Zb 106:39; Hos 5:3; 6:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 13-14

Ezekiyeli 23:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:4; 1Bm 12:28; 2Bm 10:29; 17:16

Ezekiyeli 23:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 15:29
  • +2Bm 17:23; 1Ng 5:26

Ezekiyeli 23:10

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:37; Hos 2:10
  • +2Bm 17:6; 18:11

Ezekiyeli 23:11

Impuzamirongo

  • +Yer 3:7
  • +Yer 3:8; Ezk 16:47

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/1989, p. 16

Ezekiyeli 23:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:7; 2Ng 28:16
  • +Ezk 23:6

Ezekiyeli 23:13

Impuzamirongo

  • +2Bm 17:19

Ezekiyeli 23:14

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:10
  • +Yer 50:2
  • +Yer 22:14

Ezekiyeli 23:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:4

Ezekiyeli 23:16

Impuzamirongo

  • +Zb 119:37; Mat 5:28; 1Yh 2:16
  • +Ezk 16:29

Ezekiyeli 23:17

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:37

Ezekiyeli 23:18

Impuzamirongo

  • +Yer 3:2; Ezk 16:36
  • +Gut 32:19; Zb 78:59; 106:40; Yer 6:8; 12:8

Ezekiyeli 23:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:25; Amo 4:4
  • +Ezk 16:22
  • +Ezk 20:7

Ezekiyeli 23:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 23:20

     Cyangwa “igitsina cy’umugabo.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:26

Ezekiyeli 23:21

Impuzamirongo

  • +Yos 24:14
  • +Ezk 23:3

Ezekiyeli 23:22

Impuzamirongo

  • +Yes 10:5; Ezk 16:37; Hab 1:6; Ibh 17:16
  • +Yer 6:22; 12:9

Ezekiyeli 23:23

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:14; Yes 39:3; Ezk 21:19
  • +2Bm 24:2; Yes 23:13
  • +Yer 50:21

Ezekiyeli 23:24

Impuzamirongo

  • +Yer 47:3; Ezk 26:10; Nah 3:2
  • +2Sm 24:14; Yer 39:5

Ezekiyeli 23:25

Impuzamirongo

  • +Gut 29:20; Ezk 38:19; Zef 1:18
  • +Ezk 16:38
  • +Hos 2:4
  • +Ezk 23:4; Gal 4:25
  • +Ezk 15:7; 20:47; Ibh 18:8

Ezekiyeli 23:26

Impuzamirongo

  • +Yer 13:22; Ezk 16:39; Hos 2:3; Ibh 17:16
  • +Yes 3:18; Yer 4:30; Ezk 16:11

Ezekiyeli 23:27

Impuzamirongo

  • +Yes 27:9; Ezk 16:41; 22:15; Zek 13:2
  • +Ezk 23:3, 19

Ezekiyeli 23:28

Impuzamirongo

  • +Yer 21:7; 34:20

Ezekiyeli 23:29

Impuzamirongo

  • +Gut 28:51; Ezk 16:39
  • +Ezk 16:36, 37

Ezekiyeli 23:30

Impuzamirongo

  • +Zb 106:35; Yer 2:18; 16:11; 22:9; Ezk 6:9
  • +Ezk 23:7

Ezekiyeli 23:31

Impuzamirongo

  • +Yer 3:8; Ezk 16:47
  • +2Bm 21:13; Zb 11:6; Yer 7:15; 25:15; Dan 9:12

Ezekiyeli 23:32

Impuzamirongo

  • +Yes 51:17
  • +Gut 28:37; 1Bm 9:7; Amg 2:15; Ezk 22:5

Ezekiyeli 23:34

Impuzamirongo

  • +Zb 75:8; Yes 51:17
  • +Yes 32:12

Ezekiyeli 23:35

Impuzamirongo

  • +Yes 17:10; Yer 2:32; 3:21; 13:25
  • +1Bm 14:9; Neh 9:26

Ezekiyeli 23:36

Impuzamirongo

  • +Yer 1:10
  • +Ezk 23:4
  • +Yes 58:1; Ezk 16:2; 20:4; 22:2

Ezekiyeli 23:37

Impuzamirongo

  • +Hos 1:2; Yak 4:4
  • +Ezk 16:38; 22:2
  • +Ezk 16:36
  • +Lew 18:21; 2Bm 17:17; Ezk 16:20

Ezekiyeli 23:38

Impuzamirongo

  • +Yer 32:34; Ezk 5:11; 8:5
  • +2Bm 21:4
  • +Neh 13:17; Ezk 22:8

Ezekiyeli 23:39

Impuzamirongo

  • +Yer 7:31
  • +Lew 20:3; Yer 7:11
  • +2Ng 33:4

Ezekiyeli 23:40

Impuzamirongo

  • +Yes 57:9
  • +2Bm 20:13
  • +Rusi 3:3; Est 2:12
  • +2Bm 9:30; Yer 4:30
  • +Img 7:10; Yes 3:18; Ezk 16:13

Ezekiyeli 23:41

Impuzamirongo

  • +Est 1:6; Yes 57:7; Amo 2:8; 6:4
  • +Yes 65:11
  • +Ezk 8:11
  • +Img 7:17; Yer 44:17; Ezk 16:18; Hos 2:8

Ezekiyeli 23:42

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:6; Hos 13:6
  • +Yes 28:1
  • +Ezk 16:11

Ezekiyeli 23:43

Impuzamirongo

  • +Yak 4:4
  • +Ezr 9:7; Yer 13:23

Ezekiyeli 23:44

Impuzamirongo

  • +Ezk 23:3, 9

Ezekiyeli 23:45

Impuzamirongo

  • +Ezk 14:14, 20
  • +Lew 20:10; Gut 22:21; Ezk 16:38
  • +Int 9:6; Ezk 23:37
  • +2Bm 24:4; Zb 106:38; Yes 1:15; Hos 4:2

Ezekiyeli 23:46

Impuzamirongo

  • +Yer 25:9; Ezk 16:40
  • +Yer 15:4; 24:9; 34:17

Ezekiyeli 23:47

Impuzamirongo

  • +Lew 20:2; Ezk 16:40
  • +2Ng 36:17
  • +Gut 13:16; 2Bm 25:9; Yer 39:8; 52:13

Ezekiyeli 23:48

Impuzamirongo

  • +Abc 20:6; Ezk 22:9
  • +Yes 26:9
  • +Gut 13:11; 2Pt 2:6

Ezekiyeli 23:49

Impuzamirongo

  • +Yes 59:18; Ezk 16:43; Rom 2:6; Gal 6:7
  • +Zb 9:16; Ezk 6:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 23:12Pt 1:21
Ezek. 23:2Yer 3:7
Ezek. 23:3Lew 17:7; Gut 29:17; Yos 24:14; Ezk 20:8
Ezek. 23:3Ezk 16:22; Hos 2:13
Ezek. 23:3Ezk 23:21
Ezek. 23:4Kuva 19:5; Yer 2:3; Ezk 16:8
Ezek. 23:4Ezk 16:20; Gal 4:25
Ezek. 23:41Bm 16:24
Ezek. 23:41Bm 8:29
Ezek. 23:51Bm 14:16; 21:26; 2Bm 17:7
Ezek. 23:5Hos 2:5
Ezek. 23:52Bm 15:19; 16:7; 17:3; Yer 2:18, 36; Amg 5:6; Ezk 16:28; Hos 5:13; 7:11; 8:9
Ezek. 23:7Zb 106:39; Hos 5:3; 6:10
Ezek. 23:8Kuva 32:4; 1Bm 12:28; 2Bm 10:29; 17:16
Ezek. 23:92Bm 15:29
Ezek. 23:92Bm 17:23; 1Ng 5:26
Ezek. 23:10Ezk 16:37; Hos 2:10
Ezek. 23:102Bm 17:6; 18:11
Ezek. 23:11Yer 3:7
Ezek. 23:11Yer 3:8; Ezk 16:47
Ezek. 23:122Bm 16:7; 2Ng 28:16
Ezek. 23:12Ezk 23:6
Ezek. 23:132Bm 17:19
Ezek. 23:14Ezk 8:10
Ezek. 23:14Yer 50:2
Ezek. 23:14Yer 22:14
Ezek. 23:151Sm 18:4
Ezek. 23:16Zb 119:37; Mat 5:28; 1Yh 2:16
Ezek. 23:16Ezk 16:29
Ezek. 23:17Ezk 16:37
Ezek. 23:18Yer 3:2; Ezk 16:36
Ezek. 23:18Gut 32:19; Zb 78:59; 106:40; Yer 6:8; 12:8
Ezek. 23:19Ezk 16:25; Amo 4:4
Ezek. 23:19Ezk 16:22
Ezek. 23:19Ezk 20:7
Ezek. 23:20Ezk 16:26
Ezek. 23:21Yos 24:14
Ezek. 23:21Ezk 23:3
Ezek. 23:22Yes 10:5; Ezk 16:37; Hab 1:6; Ibh 17:16
Ezek. 23:22Yer 6:22; 12:9
Ezek. 23:232Bm 20:14; Yes 39:3; Ezk 21:19
Ezek. 23:232Bm 24:2; Yes 23:13
Ezek. 23:23Yer 50:21
Ezek. 23:24Yer 47:3; Ezk 26:10; Nah 3:2
Ezek. 23:242Sm 24:14; Yer 39:5
Ezek. 23:25Gut 29:20; Ezk 38:19; Zef 1:18
Ezek. 23:25Ezk 16:38
Ezek. 23:25Hos 2:4
Ezek. 23:25Ezk 23:4; Gal 4:25
Ezek. 23:25Ezk 15:7; 20:47; Ibh 18:8
Ezek. 23:26Yer 13:22; Ezk 16:39; Hos 2:3; Ibh 17:16
Ezek. 23:26Yes 3:18; Yer 4:30; Ezk 16:11
Ezek. 23:27Yes 27:9; Ezk 16:41; 22:15; Zek 13:2
Ezek. 23:27Ezk 23:3, 19
Ezek. 23:28Yer 21:7; 34:20
Ezek. 23:29Gut 28:51; Ezk 16:39
Ezek. 23:29Ezk 16:36, 37
Ezek. 23:30Zb 106:35; Yer 2:18; 16:11; 22:9; Ezk 6:9
Ezek. 23:30Ezk 23:7
Ezek. 23:31Yer 3:8; Ezk 16:47
Ezek. 23:312Bm 21:13; Zb 11:6; Yer 7:15; 25:15; Dan 9:12
Ezek. 23:32Yes 51:17
Ezek. 23:32Gut 28:37; 1Bm 9:7; Amg 2:15; Ezk 22:5
Ezek. 23:34Zb 75:8; Yes 51:17
Ezek. 23:34Yes 32:12
Ezek. 23:35Yes 17:10; Yer 2:32; 3:21; 13:25
Ezek. 23:351Bm 14:9; Neh 9:26
Ezek. 23:36Yer 1:10
Ezek. 23:36Ezk 23:4
Ezek. 23:36Yes 58:1; Ezk 16:2; 20:4; 22:2
Ezek. 23:37Hos 1:2; Yak 4:4
Ezek. 23:37Ezk 16:38; 22:2
Ezek. 23:37Ezk 16:36
Ezek. 23:37Lew 18:21; 2Bm 17:17; Ezk 16:20
Ezek. 23:38Yer 32:34; Ezk 5:11; 8:5
Ezek. 23:382Bm 21:4
Ezek. 23:38Neh 13:17; Ezk 22:8
Ezek. 23:39Yer 7:31
Ezek. 23:39Lew 20:3; Yer 7:11
Ezek. 23:392Ng 33:4
Ezek. 23:40Yes 57:9
Ezek. 23:402Bm 20:13
Ezek. 23:40Rusi 3:3; Est 2:12
Ezek. 23:402Bm 9:30; Yer 4:30
Ezek. 23:40Img 7:10; Yes 3:18; Ezk 16:13
Ezek. 23:41Est 1:6; Yes 57:7; Amo 2:8; 6:4
Ezek. 23:41Yes 65:11
Ezek. 23:41Ezk 8:11
Ezek. 23:41Img 7:17; Yer 44:17; Ezk 16:18; Hos 2:8
Ezek. 23:42Kuva 32:6; Hos 13:6
Ezek. 23:42Yes 28:1
Ezek. 23:42Ezk 16:11
Ezek. 23:43Yak 4:4
Ezek. 23:43Ezr 9:7; Yer 13:23
Ezek. 23:44Ezk 23:3, 9
Ezek. 23:45Ezk 14:14, 20
Ezek. 23:45Lew 20:10; Gut 22:21; Ezk 16:38
Ezek. 23:45Int 9:6; Ezk 23:37
Ezek. 23:452Bm 24:4; Zb 106:38; Yes 1:15; Hos 4:2
Ezek. 23:46Yer 25:9; Ezk 16:40
Ezek. 23:46Yer 15:4; 24:9; 34:17
Ezek. 23:47Lew 20:2; Ezk 16:40
Ezek. 23:472Ng 36:17
Ezek. 23:47Gut 13:16; 2Bm 25:9; Yer 39:8; 52:13
Ezek. 23:48Abc 20:6; Ezk 22:9
Ezek. 23:48Yes 26:9
Ezek. 23:48Gut 13:11; 2Pt 2:6
Ezek. 23:49Yes 59:18; Ezk 16:43; Rom 2:6; Gal 6:7
Ezek. 23:49Zb 9:16; Ezk 6:13
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 23:1-49

Ezekiyeli

23 Ijambo rya Yehova rinzaho+ rigira riti 2 “mwana w’umuntu we, habayeho abagore babiri bari basangiye nyina,+ 3 maze batangira gusambanira muri Egiputa+ bakiri bato.+ Aho ni ho amabere yabo yakandakandiwe,+ kandi ni ho ibituza byo mu busugi bwabo byapfumbatiwe. 4 Umukuru yitwaga Ohola naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko baza kuba abanjye+ babyara abahungu n’abakobwa.+ Ku byerekeye amazina yabo, Ohola ni we Samariya+ naho Oholiba akaba Yerusalemu.+

5 “Ohola yatangiye gusambana+ akiri uwanjye, akomeza kurarikira abamukundaga cyane,+ ararikira Abashuri+ bari hafi ye, 6 ba guverineri bambaraga imyenda y’ubururu n’abatware, bose bari abasore beza, bagendera ku mafarashi. 7 Yakomeje gusambana na bo, asambana n’abasore bose b’indobanure b’Abashuri; yakomeje kubararikira bose, yihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ 8 Ntiyigeze areka uburaya bwe yavanye muri Egiputa, kuko bari bararyamanye na we akiri muto, kandi ni bo bapfumbase igituza cyo mu busugi bwe, bamumariraho irari ryabo basambana na we.+ 9 Ni cyo cyatumye muhana mu maboko y’abamukundaga cyane,+ muhana mu maboko y’Abashuri yararikiraga.+ 10 Ni bo bamwambitse ubusa,+ bagatwara abahungu be n’abakobwa be,+ na we bakamwicisha inkota. Nguko uko yihesheje izina ribi mu bandi bagore, kandi bamusohorejeho urubanza yaciriwe.

11 “Murumuna we Oholiba abibonye+ agira irari rikabije kurusha mukuru we, kandi uburaya bwe bwarutaga ubusambanyi bwa mukuru we.+ 12 Kuko yararikiye Abashuri,+ ba guverineri n’abatware bari hafi ye, bambaraga imyenda myiza cyane, bose bakaba bari abasore beza bagendera ku mafarashi.+ 13 Kubera ko na we yari yariyanduje, nabonye ko bombi bari mu nzira imwe.+ 14 Yagwije ibikorwa bye by’ubusambanyi amaze kubona ibishushanyo by’abagabo byari ku rukuta,+ ibishushanyo bibajwe+ by’Abakaludaya bisize irangi ry’umutuku,+ 15 bikenyeye imikandara,+ bifite n’ibitambaro bitendera ku mitwe yabyo, byose bisa n’abarwanyi, bisa n’Abanyababuloni bavukiye mu Bukaludaya. 16 Abibonye atangira kubirarikira,+ abitumaho intumwa mu Bukaludaya.+ 17 Nuko Abanyababuloni bakomeza kumusanga aho ari, ngo baryamane na we ku buriri bwe, bamuhumanyisha ubusambanyi bwabo;+ akomeza kubiyandurisha maze ubugingo bwe bubanga urunuka, burabazinukwa.

18 “Yakomeje ibikorwa bye by’uburaya ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe,+ ku buryo ubugingo bwanjye bwamwanze urunuka bukamuzinukwa nk’uko bwazinutswe mukuru we bukamwanga urunuka.+ 19 Yakomeje kugwiza ibikorwa bye by’ubusambanyi,+ ageza aho yibuka iminsi yo mu buto bwe,+ igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.+ 20 Yakomeje kugira irari ryinshi nk’iry’inshoreke zifite abagabo bafite umubiri* nk’uw’indogobe y’ingabo, n’igitsina nk’icy’ifarashi y’ingabo.+ 21 Wakomeje kwifuza ubwiyandarike bwo mu buto bwawe igihe bapfumbataga igituza cyawe uhereye muri Egiputa,+ kugira ngo uhaze irari ry’amabere yo mu buto bwawe.+

22 “None  rero  Oholiba, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore ngiye kuguhagurukiriza abagukundaga cyane,+ abo ubugingo bwawe bwanze urunuka bukabazinukwa, kandi nzabazana maze bagutere baguturutse impande zose.+ 23 Nzaguteza abasore beza b’Abanyababuloni+ n’Abakaludaya+ bose n’ab’i Pekodi+ n’ab’i Showa n’ab’i Kowa bari kumwe n’Abashuri bose, ba guverineri n’abatware bose, abarwanyi n’abahamagawe bose bagendera ku mafarashi. 24 Bazagutera bazanye n’ikiriri cy’amagare y’intambara n’icy’inziga zayo,+ baze ari igitero cy’abantu bo mu mahanga menshi, bitwaje ingabo nini n’ingabo nto kandi bambaye ingofero. Bazakugota impande zose, kandi nzabaha uburenganzira bwo kugucira urubanza, bagucire urubanza ruhuje n’amategeko yabo.+ 25 Nzakwibasira+ mbitewe no gufuha kwanjye, kandi bazaguhagurukira bafite umujinya mwinshi.+ Bazaguca izuru n’amatwi, maze igice cyawe gisigaye bakigabize inkota. Bazatwara+ abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ ibyawe bisigaye bikongorwe n’umuriro.+ 26 Bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza.+ 27 Nzatuma ureka ubwiyandarike bwawe+ n’uburaya wavanye mu gihugu cya Egiputa;+ ntuzongera kububurira amaso kandi ntuzongera kwibuka Egiputa ukundi.’

28 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore ngiye kuguhana mu maboko y’abo wanze, nguhane mu maboko y’abo ubugingo bwawe bwanze urunuka bukabazinukwa.+ 29 Bazaguhagurukira bafite urwango, bajyane ibintu byawe byose waruhiye bagusige wambaye ubusa, uri umutumbure;+ ubwambure wagaragarije mu bikorwa byawe by’ubusambanyi hamwe n’ubwiyandarike bwawe n’uburaya bwawe bizajya ku mugaragaro.+ 30 Bazagukorera ibyo byose bitewe n’uko wigize indaya ugakurikira amahanga,+ ukiyandurisha ibigirwamana byayo biteye ishozi.+ 31 Wagendeye mu nzira za mukuru wawe,+ none nanjye nzashyira igikombe cye mu ntoki zawe.’+

32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, igikombe kirekire kandi kinini.+ Bazaguseka bakunnyege bitewe n’uko igikombe gisendereye.+ 33 Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe Samariya, igikombe cyo gushoberwa no kurimburwa, maze usinde kandi ugire agahinda kenshi. 34 Uzakinyweraho ucyiranguze,+ hanyuma ugugune ibimene byacyo kandi uce amabere yawe,+ “kuko ari jye ubivuze,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’

35 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘kubera ko wanyibagiwe+ ukanterera inyuma yawe,+ nawe uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe by’ubusambanyi.’”

36 Yehova arongera arambwira ati “mwana w’umuntu we, mbese uzacira urubanza+ Ohola na Oholiba+ kandi ubamenyeshe ibintu byangwa urunuka bakora?+ 37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso;+ basambanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Nanone kandi, abana bambyariye babatwikishije umuriro ngo babe ibyokurya by’ibyo bigirwamana.+ 38 Dore n’ibindi bankoreye: kuri uwo munsi bahumanyije+ urusengero rwanjye+ bica n’amasabato yanjye.+ 39 Igihe bicaga abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo biteye ishozi,+ uwo munsi baje mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye.+ Ngibyo ibyo bakoreye mu nzu yanjye.+ 40 Byongeye kandi, igihe batumagaho abagabo ba kure, babatumyeho intumwa+ maze baraza,+ ubabonye uriyuhagira,+ wisiga irangi ku maso+ kandi wambara ibintu by’umurimbo.+ 41 Hanyuma wicara ku buriri bw’akataraboneka,+ n’ameza ateguwe imbere+ yabwo uyashyiraho umubavu wanjye+ n’amavuta yanjye.+ 42 Humvikanaga amajwi y’imbaga y’abantu baguwe neza,+ bavanywe muri rubanda rusanzwe, hazamo n’abasinzi+ baturutse mu butayu, bambika abo bagore imikufi ku maboko n’amakamba meza cyane ku mutwe.+

43 “Nuko mvuga iby’uwo mugore wazahajwe n’ubusambanyi+ nti ‘nyamara nubwo ameze atyo azakomeza uburaya bwe.’+ 44 Bakomeje kuza bamusanga iwe nk’uko umuntu ajya ku mugore w’indaya; nguko uko baje kwa Ohola no kwa Oholiba, ari bo bagore biyandarika.+ 45 Ariko abagabo b’abakiranutsi+ ni bo bazamucira urubanza rukwiriye abasambanyikazi,+ n’urubanza rukwiriye abagore bavusha amaraso,+ kuko ari abasambanyi kandi ibiganza byabo bikaba biriho amaraso.+

46 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘bazagabwaho igitero cy’abantu+ babahindure igiteye ubwoba n’abo gusahurwa.+ 47 Bazabatera amabuye+ kandi babicishe inkota. Bazica abahungu babo n’abakobwa babo,+ batwike n’amazu yabo.+ 48 Nzatuma ubwiyandarike+ bucika mu gihugu+ kandi abagore bose bazemera gukosorwa, ku buryo batazongera gukurikiza ibikorwa byanyu by’ubwiyandarike.+ 49 Bazatuma ubwiyandarike bwanyu bubagaruka,+ kandi ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu biteye ishozi bizabagaruka; namwe muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze