ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 43
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 43:1

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:19; 40:6; 42:15; 44:1

Ezekiyeli 43:2

Impuzamirongo

  • +Yes 6:3; Ezk 3:23; 9:3
  • +Ezk 11:23
  • +Zb 29:3; Ezk 1:24; Yoh 12:29
  • +Yes 60:1; Ezk 10:4; Hab 2:14; Ibh 21:23

Ezekiyeli 43:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 43:3

     Uko bigaragara, ni uguhanura irimbuka ryawo.

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:4
  • +Yer 1:10
  • +Ezk 1:3; 3:23

Ezekiyeli 43:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:19
  • +Ezk 44:2

Ezekiyeli 43:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 3:12; 8:3; 11:24
  • +Kuva 40:34; 1Bm 8:10; 2Ng 5:14; Yes 6:3; Ezk 44:4

Ezekiyeli 43:6

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1
  • +Ezk 40:3

Ezekiyeli 43:7

Impuzamirongo

  • +Zb 47:8; Yes 6:1; Yer 3:17; Ezk 1:26
  • +1Ng 28:2; Zb 99:5
  • +Kuva 29:45; Zb 68:16; 132:14; Yow 3:17; 2Kor 6:16
  • +Ezk 39:7; Hos 14:8; Zek 13:2
  • +1Bm 11:7; 2Bm 21:2; 2Ng 33:7
  • +Yer 16:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 10

    Ubuhanuzi bwa Yesaya II, p. 397

Ezekiyeli 43:8

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:14; Ezk 8:3
  • +Amo 2:7
  • +Dan 9:12

Ezekiyeli 43:9

Impuzamirongo

  • +Hos 2:2
  • +Ezk 37:23
  • +Ezk 37:26; 2Kor 6:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 10

    1/3/1999, p. 9, 12-13

    Ubuhanuzi bwa Yesaya II, p. 397

Ezekiyeli 43:10

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:4
  • +Ezk 16:63; Rom 6:21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    9/2017, p. 2

    Ibyahishuwe, p. 162

Ezekiyeli 43:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 44:5; Heb 8:5
  • +Ezk 11:20; 36:27; Yoh 13:17

Ezekiyeli 43:12

Impuzamirongo

  • +Zb 93:5; Ezk 40:2; 42:20

Ezekiyeli 43:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 27:1; 2Ng 4:1
  • +Ezk 40:5

Ezekiyeli 43:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 27:2; Ibh 9:13

Ezekiyeli 43:16

Impuzamirongo

  • +2Ng 4:1
  • +Kuva 38:1

Ezekiyeli 43:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:29
  • +Lew 1:5; 8:19; Ezk 45:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 19-20

Ezekiyeli 43:19

Impuzamirongo

  • +Yes 61:6; Yer 33:18; 1Pt 2:5
  • +Ezk 40:46; 44:15; 48:11
  • +Kub 16:40
  • +Kuva 29:10; Lew 8:14; Heb 7:27

Ezekiyeli 43:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:36; Lew 4:26
  • +Lew 8:15; 16:19; Heb 9:23

Ezekiyeli 43:21

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:14; Lew 8:17; Heb 13:11

Ezekiyeli 43:24

Impuzamirongo

  • +Lew 2:13

Ezekiyeli 43:25

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:35

Ezekiyeli 43:26

Impuzamirongo

  • +Lew 8:34

Ezekiyeli 43:27

Impuzamirongo

  • +Lew 9:1
  • +Yobu 42:8; Ezk 20:40; Rom 12:1; 1Pt 2:5

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 43:1Ezk 10:19; 40:6; 42:15; 44:1
Ezek. 43:2Yes 6:3; Ezk 3:23; 9:3
Ezek. 43:2Ezk 11:23
Ezek. 43:2Zb 29:3; Ezk 1:24; Yoh 12:29
Ezek. 43:2Yes 60:1; Ezk 10:4; Hab 2:14; Ibh 21:23
Ezek. 43:3Ezk 1:4
Ezek. 43:3Yer 1:10
Ezek. 43:3Ezk 1:3; 3:23
Ezek. 43:4Ezk 10:19
Ezek. 43:4Ezk 44:2
Ezek. 43:5Ezk 3:12; 8:3; 11:24
Ezek. 43:5Kuva 40:34; 1Bm 8:10; 2Ng 5:14; Yes 6:3; Ezk 44:4
Ezek. 43:6Ibh 16:1
Ezek. 43:6Ezk 40:3
Ezek. 43:7Zb 47:8; Yes 6:1; Yer 3:17; Ezk 1:26
Ezek. 43:71Ng 28:2; Zb 99:5
Ezek. 43:7Kuva 29:45; Zb 68:16; 132:14; Yow 3:17; 2Kor 6:16
Ezek. 43:7Ezk 39:7; Hos 14:8; Zek 13:2
Ezek. 43:71Bm 11:7; 2Bm 21:2; 2Ng 33:7
Ezek. 43:7Yer 16:18
Ezek. 43:82Bm 16:14; Ezk 8:3
Ezek. 43:8Amo 2:7
Ezek. 43:8Dan 9:12
Ezek. 43:9Hos 2:2
Ezek. 43:9Ezk 37:23
Ezek. 43:9Ezk 37:26; 2Kor 6:16
Ezek. 43:10Ezk 40:4
Ezek. 43:10Ezk 16:63; Rom 6:21
Ezek. 43:11Ezk 44:5; Heb 8:5
Ezek. 43:11Ezk 11:20; 36:27; Yoh 13:17
Ezek. 43:12Zb 93:5; Ezk 40:2; 42:20
Ezek. 43:13Kuva 27:1; 2Ng 4:1
Ezek. 43:13Ezk 40:5
Ezek. 43:15Kuva 27:2; Ibh 9:13
Ezek. 43:162Ng 4:1
Ezek. 43:16Kuva 38:1
Ezek. 43:18Kuva 40:29
Ezek. 43:18Lew 1:5; 8:19; Ezk 45:19
Ezek. 43:19Yes 61:6; Yer 33:18; 1Pt 2:5
Ezek. 43:19Ezk 40:46; 44:15; 48:11
Ezek. 43:19Kub 16:40
Ezek. 43:19Kuva 29:10; Lew 8:14; Heb 7:27
Ezek. 43:20Kuva 29:36; Lew 4:26
Ezek. 43:20Lew 8:15; 16:19; Heb 9:23
Ezek. 43:21Kuva 29:14; Lew 8:17; Heb 13:11
Ezek. 43:24Lew 2:13
Ezek. 43:25Kuva 29:35
Ezek. 43:26Lew 8:34
Ezek. 43:27Lew 9:1
Ezek. 43:27Yobu 42:8; Ezk 20:40; Rom 12:1; 1Pt 2:5
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 43:1-27

Ezekiyeli

43 Hanyuma anjyana mu irembo ryerekeye iburasirazuba,+ 2 maze ngiye kubona mbona ikuzo+ ry’Imana ya Isirayeli riturutse iburasirazuba,+ kandi ijwi ryayo ryari rimeze nk’iry’amazi menshi;+ maze isi irabagiranishwa n’ikuzo ryayo.+ 3 Ibyo narebaga byari bimeze nk’ibyo nari narabonye mu iyerekwa+ igihe nazaga kurimbura* umugi;+ byari bimeze nk’ibyo nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye.

4 Nuko ikuzo+ rya Yehova ryinjira mu Nzu rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba.+ 5 Umwuka urampagurutsa+ unjyana mu rugo rw’imbere, maze ngiye kubona mbona inzu yuzuye ikuzo rya Yehova.+ 6 Numva umuntu amvugisha ari mu Nzu,+ kandi wa mugabo yari ahagaze iruhande rwanjye.+ 7 Nuko Imana irambwira iti

“Mwana w’umuntu we, aha ni ho hari intebe yanjye y’ubwami+ kandi ni ho nkandagiza ibirenge byanjye;+ ni ho nzatura ndi hagati y’Abisirayeli kugeza ibihe bitarondoreka.+ Ab’inzu ya Isirayeli n’abami babo+ ntibazongera guhumanya izina ryanjye ryera,+ barihumanyishije ubusambanyi bwabo n’intumbi+ z’abami babo, 8 bashyira umuryango wabo iruhande rw’umuryango wanjye n’inkomanizo z’umuryango wabo iruhande rw’inkomanizo z’umuryango wanjye, tugatandukanywa n’urukuta gusa.+ Bahumanyishije izina ryanjye ryera ibintu byangwa urunuka bakoze,+ bituma mbarakarira maze mbatsembaho.+ 9 None rero, nibikureho ubusambanyi bwabo+ n’intumbi z’abami babo bazite kure yanjye,+ nanjye nzatura hagati yabo kugeza ibihe bitarondoreka.+

10 “Naho wowe mwana w’umuntu, ubwire ab’inzu ya Isirayeli ibirebana n’Inzu,+ kugira ngo bakorwe n’isoni bitewe n’amakosa yabo,+ kandi bapime icyitegererezo. 11 Nibakorwa n’isoni bitewe n’ibyo bakoze byose, uzabereke igishushanyo mbonera cy’Inzu,+ imiterere yayo, aho basohokera n’aho binjirira, ibishushanyo mbonera byayo byose n’ibiyigize byose, ubereke ibishushanyo mbonera byayo byose kandi wandikire imbere yabo amategeko yayo yose kugira ngo bazakurikize igishushanyo mbonera cyayo n’ibiyigize byose babisohoze.+ 12 Iri ni ryo tegeko rirebana n’Inzu: ahayikikije hose mu mpinga y’umusozi ni ahera cyane.+ Dore iryo ni ryo tegeko rirebana n’Inzu.

13 “Ibi ni byo bipimo by’igicaniro bigereshejwe imikono,+ buri mukono ukaba ureshya n’umukono urenzeho ubugari bw’ikiganza.+ Umuyoboro uri ku ndiba y’igicaniro ufite umukono umwe, ubugari bwawo bukagira umukono umwe. Ku rugara ruwuzengurutse hari umuguno ureshya n’intambwe imwe y’ikiganza. Iyo ni yo ndiba y’igicaniro. 14 Kuva hasi ku ndiba kugera ku mukaba wo hasi uzengurutse hari imikono ibiri n’ubugari bw’umukono umwe. Kuva ku mukaba muto uzengurutse kugera ku mukaba munini uzengurutse, hari imikono ine n’ubugari bw’umukono umwe. 15 Iziko ry’igicaniro rifite imikono ine, kandi kuri iryo ziko ahagana hejuru hari amahembe ane.+ 16 Iryo ziko ry’igicaniro rifite uburebure bw’imikono cumi n’ibiri n’ubugari bw’imikono cumi n’ibiri,+ kandi rifite imfuruka zigororotse mu mpande zaryo uko ari enye.+ 17 Umukaba uzengurutse ufite uburebure bw’imikono cumi n’ine n’ubugari bw’imikono cumi n’ine mu mpande zacyo uko ari enye; umuguno uzengurutse ufite igice cy’umukono n’indiba yacyo ifite umukono umwe impande zose.

“Amadarajya yacyo yerekeye iburasirazuba.”

18 Nuko arambwira ati “mwana w’umuntu we, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘aya ni yo mategeko agenga igicaniro, ku munsi cyubatsweho kugira ngo gitambirweho ibitambo bikongorwa n’umuriro+ kandi kiminjagirweho amaraso.’+

19 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘abatambyi b’Abalewi+ bo mu rubyaro rwa Sadoki,+ ari bo banyegera+ kugira ngo bankorere, uzabahe ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo bagitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.+ 20 Kandi uzafate ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe yacyo uko ari ane no ku mfuruka enye z’umukaba uzengurutse no ku muguno ukizengurutse maze ucyezeho ibyaha+ kandi ugihongerere.+ 21 Hanyuma uzafate icyo kimasa cy’umushishe cy’igitambo gitambirwa ibyaha, cyoserezwe ahantu habigenewe mu Nzu, inyuma y’ahera.+ 22 Ku munsi wa kabiri uzazane isekurume y’ihene itagira inenge ibe igitambo gitambirwa ibyaha; kandi igicaniro bazacyezeho ibyaha nk’uko babigenje igihe bacyejeshaga ikimasa cy’umushishe.’

23 “‘Nurangiza kucyezaho ibyaha, uzazane ikimasa cy’umushishe kitagira inenge kivuye mu bushyo, uzane n’imfizi y’intama itagira inenge ivuye mu mukumbi, 24 ubizane imbere ya Yehova maze abatambyi babiminjireho umunyu, babitambire+ Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro. 25 Uzamare iminsi irindwi utamba igitambo gitambirwa ibyaha, buri munsi utambe isekurume y’ihene;+ kandi bazatambe ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo n’isekurume y’intama ivuye mu mukumbi, bitagira inenge. 26 Bazamare iminsi irindwi bahongerera+ igicaniro, kandi bazacyeze kugira ngo gitangire gukoreshwa. 27 Bazarangize iyo minsi yose, maze guhera ku munsi wa munani+ abatambyi bazajye batambira kuri icyo gicaniro ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro n’ibitambo byanyu bisangirwa, nanjye nzabishimira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze