ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 45
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 45:1

Impuzamirongo

  • +Yos 14:2; Ezk 47:22
  • +Img 3:9; Ezk 48:8
  • +Ezk 48:20
  • +Ezk 48:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 10, 17

Ezekiyeli 45:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:20
  • +Yos 21:2

Ezekiyeli 45:3

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:10

Ezekiyeli 45:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:11
  • +Kub 16:5; Ezk 40:46; 43:19

Ezekiyeli 45:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:10, 13
  • +1Ng 9:26; Ezk 40:17

Ezekiyeli 45:6

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:15

Ezekiyeli 45:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 46:16
  • +Ezk 48:21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 10, 17

Ezekiyeli 45:8

Impuzamirongo

  • +Img 28:16; Yes 32:1; 60:17; Yer 22:17; 23:5; Ezk 22:27; 46:18; Mika 3:1
  • +Yos 11:23

Ezekiyeli 45:9

Impuzamirongo

  • +Ezk 44:6
  • +Neh 5:10; Zb 82:2; Yes 1:17
  • +Yer 22:3; Mika 6:8; Zek 8:16
  • +Yobu 24:2; Mika 2:2

Ezekiyeli 45:10

Impuzamirongo

  • +Lew 19:36; Img 11:1; 16:11; 20:10; Amo 8:5; Mika 6:11

Ezekiyeli 45:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 45:11

     Bati ni urugero rw’ibisukika. Reba Umugereka wa 11.

  • *

    Ezk 45:11

     Homeri ni urugero rw’itwara. Reba Umugereka wa 11.

  • *

    Ezk 45:11

     Efa ni urugero rw’itwara. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Kuva 16:36

Ezekiyeli 45:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 45:12

     Gera ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.

  • *

    Ezk 45:12

     Mane ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:13; Lew 27:25
  • +Kub 3:47

Ezekiyeli 45:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 45:14

     Aha koru ni urugero rw’ibisukika. Reba Umugereka wa 11.

Ezekiyeli 45:15

Impuzamirongo

  • +Img 3:9
  • +Lew 2:1
  • +Lew 1:10
  • +Lew 3:1
  • +Lew 1:4; 6:30; Heb 9:22

Ezekiyeli 45:16

Impuzamirongo

  • +Yes 16:1
  • +Kuva 30:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2010, p. 26

    1/3/1999, p. 10

Ezekiyeli 45:17

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:22
  • +1Ng 16:2; 2Ng 30:24
  • +1Bm 8:64
  • +Ezr 6:9
  • +2Ng 35:7
  • +2Ng 8:13; 31:3
  • +Yes 66:23
  • +Lew 23:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2010, p. 26

Ezekiyeli 45:18

Impuzamirongo

  • +Lew 22:20
  • +Lew 16:16; Ezk 43:26

Ezekiyeli 45:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:21; 46:2
  • +Ezk 43:20

Ezekiyeli 45:20

Impuzamirongo

  • +Lew 4:27; Zb 19:12
  • +Lew 16:20

Ezekiyeli 45:21

Impuzamirongo

  • +Lew 23:5; Kub 9:2; 28:16; Gut 16:1
  • +Kuva 12:18; Lew 23:6

Ezekiyeli 45:22

Impuzamirongo

  • +Lew 4:14

Ezekiyeli 45:23

Impuzamirongo

  • +Lew 23:8
  • +Yobu 42:8
  • +Kub 28:15

Ezekiyeli 45:24

Impuzamirongo

  • +Ezk 46:5

Ezekiyeli 45:25

Impuzamirongo

  • +Lew 23:34; 2Ng 5:3
  • +Kub 29:12; Gut 16:13; 2Ng 7:8; Zek 14:16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 45:1Yos 14:2; Ezk 47:22
Ezek. 45:1Img 3:9; Ezk 48:8
Ezek. 45:1Ezk 48:20
Ezek. 45:1Ezk 48:9
Ezek. 45:2Ezk 42:20
Ezek. 45:2Yos 21:2
Ezek. 45:3Ezk 48:10
Ezek. 45:4Ezk 48:11
Ezek. 45:4Kub 16:5; Ezk 40:46; 43:19
Ezek. 45:5Ezk 48:10, 13
Ezek. 45:51Ng 9:26; Ezk 40:17
Ezek. 45:6Ezk 48:15
Ezek. 45:7Ezk 46:16
Ezek. 45:7Ezk 48:21
Ezek. 45:8Img 28:16; Yes 32:1; 60:17; Yer 22:17; 23:5; Ezk 22:27; 46:18; Mika 3:1
Ezek. 45:8Yos 11:23
Ezek. 45:9Ezk 44:6
Ezek. 45:9Neh 5:10; Zb 82:2; Yes 1:17
Ezek. 45:9Yer 22:3; Mika 6:8; Zek 8:16
Ezek. 45:9Yobu 24:2; Mika 2:2
Ezek. 45:10Lew 19:36; Img 11:1; 16:11; 20:10; Amo 8:5; Mika 6:11
Ezek. 45:11Kuva 16:36
Ezek. 45:12Kuva 30:13; Lew 27:25
Ezek. 45:12Kub 3:47
Ezek. 45:15Img 3:9
Ezek. 45:15Lew 2:1
Ezek. 45:15Lew 1:10
Ezek. 45:15Lew 3:1
Ezek. 45:15Lew 1:4; 6:30; Heb 9:22
Ezek. 45:16Yes 16:1
Ezek. 45:16Kuva 30:14
Ezek. 45:17Ezk 45:22
Ezek. 45:171Ng 16:2; 2Ng 30:24
Ezek. 45:171Bm 8:64
Ezek. 45:17Ezr 6:9
Ezek. 45:172Ng 35:7
Ezek. 45:172Ng 8:13; 31:3
Ezek. 45:17Yes 66:23
Ezek. 45:17Lew 23:2
Ezek. 45:18Lew 22:20
Ezek. 45:18Lew 16:16; Ezk 43:26
Ezek. 45:19Ezk 41:21; 46:2
Ezek. 45:19Ezk 43:20
Ezek. 45:20Lew 4:27; Zb 19:12
Ezek. 45:20Lew 16:20
Ezek. 45:21Lew 23:5; Kub 9:2; 28:16; Gut 16:1
Ezek. 45:21Kuva 12:18; Lew 23:6
Ezek. 45:22Lew 4:14
Ezek. 45:23Lew 23:8
Ezek. 45:23Yobu 42:8
Ezek. 45:23Kub 28:15
Ezek. 45:24Ezk 46:5
Ezek. 45:25Lew 23:34; 2Ng 5:3
Ezek. 45:25Kub 29:12; Gut 16:13; 2Ng 7:8; Zek 14:16
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 45:1-25

Ezekiyeli

45 “‘Igihe muzaba mugabanya abantu igihugu mubaha umurage,+ muzegurire Yehova umugabane,+ mumwegurire umugabane wera muvanye kuri icyo gihugu;+ uwo mugabane uzagire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari.+ Uzabe umugabane wera mu ngabano zawo zose. 2 Kuri uwo mugabane muzafateho ah’urusengero, hafite imikono magana atanu kuri magana atanu, hangana mu mpande zose uko ari enye;+ ruzagire ahantu hagenewe urwuri hafite imikono mirongo itanu muri buri ruhande.+ 3 Kuri uwo mugabane uzapime ahantu hafite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari. Aho ni ho hazaba urusengero, ruzaba ari urwera cyane.+ 4 Uwo mugabane wera wafashwe ku gihugu uzaba uw’abatambyi,+ bo begera Yehova kugira ngo bamukorere mu rusengero.+ Aho ni ho hazaba amazu yabo, n’ahantu hera hazubakwa urusengero.

5 “‘Muzakate ahantu hafite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari.+ Hazabe ah’Abalewi bakora imirimo irebana n’Inzu. Bazagira ibyumba makumyabiri byo kuriramo.+

6 “‘Muzagenere umugi umugabane uteganye n’umugabane wera,+ ufite ubugari bw’imikono ibihumbi bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure. Uzaba ari uw’ab’inzu ya Isirayeli bose.

7 “‘Naho umutware azahabwe umugabane uri mu mpande zombi z’umugabane wera+ n’iz’umugabane w’umugi, ahateganye n’umugabane wera n’umugabane w’umugi, ahaherereye mu burengerazuba n’ahaherereye mu burasirazuba. Uburebure bwawo buzaba buteganye n’ubw’indi migabane, uhereye ku rugabano rwo mu burengerazuba ukagera ku rugabano rwo mu burasirazuba.+ 8 Uwo ni wo uzaba umugabane we muri Isirayeli. Abatware banjye ntibazongera kugirira nabi ubwoko bwanjye,+ kandi umugabane usigaye bazawuha ab’inzu ya Isirayeli bakurikije imiryango yabo.’+

9 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘birahagije mwa batware ba Isirayeli mwe!’+

“‘Nimureke kugira urugomo no kunyaga,+ ahubwo mukore ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.+ Nimureke kwambura abagize ubwoko bwanjye ibintu byabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 10 ‘Mujye mugira iminzani itabeshya na efa itabeshya na bati itabeshya.+ 11 Efa na bati bigomba kugira urugero rudahinduka, kugira ngo bati* imwe ingane na kimwe cya cumi cya homeri,* kandi kimwe cya cumi cya homeri kingane na efa* imwe.+ Ingano yayo izagenwa hakurikijwe urugero rwa homeri. 12 Shekeli imwe+ izahwane na gera* makumyabiri,+ naho shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n’eshanu na shekeli cumi n’eshanu zizabahwanire na mane.’*

13 “‘Aya ni yo maturo muzatanga: kimwe cya gatandatu cya efa gikuwe kuri homeri y’ingano, na kimwe cya gatandatu cya efa gikuwe kuri homeri y’ingano za sayiri. 14 Urugero rw’amavuta rwagenwe ruzagerwe hakurikijwe bati yagenwe yo kugera amavuta. Bati imwe izangane na kimwe cya cumi cya koru.* Bati icumi zizangana na homeri imwe, kuko bati icumi ari homeri imwe. 15 Hazatangwe intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo muri Isirayeli,+ yo gutambanwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’iry’igitambo gikongorwa n’umuriro+ n’iry’igitambo gisangirwa,+ kugira ngo bahongererwe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

16 “‘Abantu bose bo mu gihugu bazajya baha umutware wo muri Isirayeli+ iryo turo.+ 17 Umutware+ ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa+ mu gihe cy’iminsi mikuru+ no mu mboneko z’ukwezi+ no ku masabato,+ mu gihe cyose cy’iminsi mikuru y’ab’inzu ya Isirayeli.+ Ni we uzatanga igitambo gitambirwa ibyaha n’ituro ry’ibinyampeke n’igitambo gikongorwa n’umuriro n’igitambo gisangirwa, kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli bahongererwe.’

18 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, uzafate ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo kidafite inenge,+ maze weze urusengero ho ibyaha.+ 19 Hanyuma umutambyi azafate ku maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha ayashyire ku nkomanizo z’umuryango+ w’Inzu, no ku mfuruka enye z’umukaba uzengurutse igicaniro,+ no ku nkomanizo z’umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere. 20 Uko ni na ko uzabigenza ku munsi wa karindwi w’ukwezi, ku bw’umuntu wese uzaba yakoze icyaha+ n’umuntu wese uzaba yakoze icyaha bitewe no kutamenya. Uko ni ko muzahongerera Inzu.+

21 “‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine, muzizihize pasika.+ Uwo munsi mukuru uzamare iminsi irindwi, kandi muzajye murya imigati idasembuwe.+ 22 Kuri uwo munsi, umutware azatange ikimasa cy’umushishe ku bwe no ku bw’abantu bose bo mu gihugu, kibe igitambo gitambirwa ibyaha.+ 23 Mu minsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara,+ buri munsi azajye azana ibimasa birindwi by’imishishe n’amasekurume y’intama arindwi bitagira inenge, abitambire Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro muri iyo minsi uko ari irindwi;+ kandi buri munsi azajye atanga isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.+ 24 Ikimasa cy’umushishe azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ringana na efa imwe, imfizi y’intama ayitangane na efa imwe, atange na hini y’amavuta ituranwe na efa imwe.+

25 “‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’itanu, mu gihe cy’iminsi mikuru,+ azamare iminsi irindwi abigenza atyo,+ atange igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’amavuta.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze