Ibirimo
15 Kamena 2015
© 2015 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
IGAZETI YO KWIGWA
27 NYAKANGA 2015–2 KANAMA 2015
IPAJI YA 3 • INDIRIMBO: 14, 109
3-9 KANAMA 2015
IPAJI YA 8 • INDIRIMBO: 84, 99
10-16 KANAMA 2015
Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco
IPAJI YA 13 • INDIRIMBO: 83, 57
17-23 KANAMA 2015
Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya I
IPAJI YA 20 • INDIRIMBO: 138 Yehova ni ryo zina ryawe (indirimbo nshya), 89
24-30 KANAMA 2015
Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya II
IPAJI YA 25 • INDIRIMBO: 22, 68
IBICE BYO KWIGWA
▪ Kristo ni imbaraga z’Imana
▪ Yakundaga abantu
Ibi bice bivuga ibirebana n’ibitangaza Yesu yakoze, biduha amasomo ku birebana no kugira ubuntu no gufasha abandi, kandi bituma tumenya imwe mu mico ya Yesu ihebuje. Binavuga ibirebana n’igihe kiri hafi kuza ubwo tuzibonera ibitangaza bizaba ku isi hose.
▪ Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco
Gukomeza kuba indakemwa muri iyi si yataye umuco ntibyoroshye. Iki gice kigaragaza ukuntu imishyikirano dufitanye na Yehova, inama tuvana mu Ijambo rye, hamwe n’ubufasha duhabwa n’Abakristo bagenzi bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, bishobora kudufasha kwirinda ibitekerezo bibi, maze tugashyigikira amahame mbwirizamuco ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru.
▪ Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya I
▪ Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya II
Abakristo ntibasubiramo amagambo agize isengesho ntangarugero rya Yesu igihe cyose basenze, ariko ibivugwamo biduha amasomo y’ingenzi. Ibi bice bitwereka ukuntu twakora ibihuje n’ibivugwamo.
KU GIFUBIKO: Abahamya ba Yehova bakoresha amato bagiye kubwiriza abaturage bo ku birwa byo hafi y’inkombe yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Panama. Babwiriza bamwe muri bo mu rurimi rw’ikingabere
PANAMA
ABATURAGE
3.931.000
ABABWIRIZA
16.217
ABAPAYINIYA B’IGIHE CYOSE
2.534
Mu matorero 309 yo muri Panama, harimo abapayiniya ba bwite basaga 180. Ababwiriza bagera ku 1.100 bari mu matorero 35 n’amatsinda 15 akoresha ururimi rw’ikingabere. Ababwiriza bagera hafi kuri 600 bari mu matorero 16 n’amatsinda 6 akoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Panama