Ese witeguye umunsi w’ingenzi kurusha iyindi muri uyu mwaka?
HASIGAYE amasaha make gusa ngo Yesu apfe, yatangije uburyo bwihariye bwo kwibuka urupfu rwe. Uwo muhango waje kwitwa “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Abakorinto 11:20). Yesu yagaragaje ko uwo muhango ari uw’ingenzi, atanga itegeko rigira riti “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Ese wifuza kumvira Yesu? Niba ubyifuza, uzabona ko umunsi wo kwibuka urupfu rwa Yesu ari wo w’ingenzi kurusha iyindi muri uyu mwaka.
Ariko se, ni ryari wagombye kwizihiza uwo muhango, kandi se wamenya ute ko witeguye neza kugira ngo umenye icyo uwo muhango w’ingenzi usobanura? Ibyo ni ibibazo buri Mukristo wese yagombye gusuzumana ubwitonzi.
Uwo muhango wizihizwa kangahe?
Ubusanzwe ibintu by’ingenzi byibukwa buri mwaka. Urugero, hari abantu batuye mu mugi wa New York City bapfushije ababo bakundaga igihe ibyihebe byagabaga igitero ku mazu ya World Trade Center ku itariki ya 11 Nzeri 2001. Nubwo abo bantu batajya bibagirwa ibyabaye icyo gihe, iyo iyo tariki igeze iba ifite ikintu cyihariye isobanura kuri bo.
Ibyo ni ko byari bimeze no mu bihe bya Bibiliya (Esiteri 9:21, 27). Yehova yategetse Abisirayeli kujya bibuka buri mwaka umunsi bacunguriweho mu buryo bw’igitangaza, bakavanwa mu bubata bwo muri Egiputa. Uwo muhango Bibiliya iwita Pasika, kandi Abisirayeli bawizihizaga rimwe mu mwaka, kuri ya tariki bacunguriweho.—Kuva 12:24-27; 13:10.
Yesu n’abigishwa be bamaze kwizihiza Pasika, ni bwo yatangije ifunguro ryihariye ryari kuzaba umuhango w’icyitegererezo abantu bari kuzajya bakurikiza bibuka urupfu rwe (Luka 22:7-20). Pasika yizihizwaga buri mwaka. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko uwo muhango mushya wasimbuye Pasika, na wo wari kuzajya wizihizwa rimwe mu mwaka. Ariko se ugomba kwizihizwa ryari?
Wizihizwa ryari?
Kugira ngo dushobore gusubiza icyo kibazo, hari ibintu bibiri tugomba gusobanukirwa. Icya mbere ni uko mu bihe bya Bibiliya umunsi watangiraga nimugoroba izuba rirenze, ukarangira ku munsi ukurikiraho nanone izuba rirenze. Ku bw’ibyo, umunsi watangiraga nimugoroba ukarangira nimugoroba.—Abalewi 23:32.
Icya kabiri, Bibiliya ntikoresha kalendari dukoresha muri iki gihe. Bibiliya ikoresha amezi nka Adari na Nisani, aho gukoresha amezi tumenyereye nka Werurwe na Mata (Esiteri 3:7). Abayahudi babaraga amezi yabo bahereye ku mboneko z’ukwezi kugeza ku mboneko z’ukundi kwezi. Bizihizaga Pasika ku munsi wa 14 w’ukwezi kwa Nisani, ari ko kwezi kwa mbere kuri kalendari yabo (Abalewi 23:5; Kubara 28:16). Nanone, kuri uwo munsi wo ku itariki ya 14 Nisani ni bwo Abaroma bamanitse Umwami wacu Yesu Kristo ku giti. Yapfuye hashize imyaka 1.545 hijihijwe ifunguro rya mbere rya Pasika. Ubwo rero, itariki ya 14 Nisani ni umunsi wihariye rwose!
Ariko se, kuri kalendari dukoresha muri iki gihe, ni iyihe tariki ihuza n’iya 14 Nisani? Hari imibare yoroheje idufasha kugera ku itariki nyayo. Itariki ya 1 Nisani itangira ahagana ku itariki ya 21 cyangwa 22 Werurwe (mu Gice cy’isi cya Ruguru haba hatangiye igihe cy’umwaka gihera muri Werurwe kikageza muri Gicurasi). Icyo gihe i Yerusalemu ukwezi kuboneka ku ncuro ya mbere nimugoroba izuba rirenze. Iyo tubaze iminsi 14 duhereye icyo gihe, tugera ku itariki ya 14 Nisani. Ubusanzwe kuri iyo tariki ukwezi kuba kwaka inzora. Dukurikije ubwo buryo Bibiliya ikoresha, muri uyu mwaka itariki ya 14 Nisani izatangira ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2011 izuba rirenze.a
Ku bw’ibyo rero, muri uyu mwaka Abahamya ba Yehova barimo baritegura kuzateranira hamwe n’abifuza kwibuka urupfu rwa Yesu bose. Bishimiye kugutumira kugira ngo uzaze kwifatanya na bo. Uzashake Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bagufashe kumenya igihe n’aho uwo muhango uzabera. Bazizihiza uwo munsi izuba rimaze kurenga; si mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita. Kuki? Nk’uko Bibiliya ibivuga, iryo ni “ifunguro rya nimugoroba” (1 Abakorinto 11:25). Umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2011, uzaba ari igihe cyo kwizihiza uwo munsi wihariye Yesu yatangije ari nimugoroba, ubu hakaba hashize imyaka 1.978. Kwizihiza uwo munsi biba mu ntangiriro z’itariki ya 14 Nisani, ari na wo munsi Yesu yapfiriyeho. Ese uwo si wo munsi dukwiriye kwibukaho urupfu rwe?
Uko wakwitegura
Wakora iki kugira ngo witegure uwo munsi wizihizwa rimwe mu mwaka? Uburyo bumwe wabikoramo ni ugutekereza ku byo Yesu yadukoreye. Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?b cyafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kumenya icyo urupfu rwa Yesu rusobanura.—Matayo 20:28.
Ubundi buryo twategurira imitima yacu kwizihiza uwo munsi mukuru wihariye, ni ugusoma inkuru z’ibyabaye mbere gato y’umunsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu ku isi, no kuri uwo munsi nyir’izina. Ku mapaji akurikira uri buhabone imbonerahamwe. Ahagana iburyo hari urutonde rw’inkuru zisa zivugwa muri Bibiliya, zigaragaza ibintu byabanjirije urupfu rwa Yesu. Nanone, kuri iyo mbonerahamwe hari ibice byakuwe mu gitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byosec bisobanura izo nkuru.
Ahagana ibumoso hari amatariki ibyo bintu byabereyeho n’amatariki ahuje na yo muri uyu mwaka. Kuki se utafata akanya ko gusoma zimwe muri izo nkuru zo mu Byanditswe zivuga ibyabaye mbere na nyuma gato y’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba? Ibyo bizagufasha kwitegura umunsi w’ingenzi kurusha iyindi muri uyu mwaka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo tariki ishobora kudahuza n’itariki Abayahudi bo muri iki gihe bizihirizaho Pasika. Kubera iki? Muri iki gihe Abayahudi benshi bizihiza Pasika ku itariki ya 15 Nisani, batekereza ko itegeko ryo mu Kuva 12:6 ryerekeza kuri iyo tariki. (Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1990, ku ipaji ya 14, mu gifaransa.) Icyakora, Yesu yijihije uwo munsi ku itariki ya 14 Nisani nk’uko byari byaravuzwe mu Mategeko ya Mose. Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’uko wamenya iyo tariki, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1977, ku ipaji ya 575-576 (mu gifaransa).
b Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Reba ku ipaji ya 47-56 n’iya 206-208. Ushobora no kubona icyo gitabo ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org, mu zindi ndimi.
c Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
Kwibuka urupfu rwa Yesu bizaba ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2011
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 23 n’iya 24]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
ICYUMWERU CYA NYUMA
Kuwa 2, ku ya 12 Mata 2011
▪ Isabato
KU YA 9 NISANI (itangira izuba rirenze)
Kera, umunsi watangiraga nimugoroba izuba rirenze, ukarangira bukeye izuba rirenze
▪ Yesu afatira ifunguro kwa Simoni w’umubembe
▪ Mariya asuka amavuta kuri Yesu
▪ Abayahudi baza kureba Yesu na Lazaro
Kuwa 3, ku ya 13 Mata 2011
▪ Yinjira muri Yerusalemu ashagawe
▪ Yigishiriza mu rusengero
□ gt 102
KU YA 10 NISANI (itangira izuba rirenze)
▪ Yesu arara i Betaniya
Kuwa 4, ku ya 14 Mata 2011
▪ Ajya i Yerusalemu mu gitondo cya kare
▪ Yeza urusengero
▪ Yehova avugira mu ijuru
KU YA 11 NISANI (itangira izuba rirenze)
Kuwa 5, ku ya 15 Mata 2011
▪ Mu rusengero, yigishiriza mu migani
▪ Yamagana Abafarisayo
▪ Abona umupfakazi atura
▪ Ahanura irimbuka rya Yerusalemu
▪ Atanga ibimenyetso byo kuhaba kwe
KU YA 12 NISANI (itangira izuba rirenze)
Kuwa 6, ku ya 16 Mata 2011
▪ Yiriranwa n’abigishwa i Betaniya
▪ Yuda ategura uko yari kumugambanira
KU YA 13 NISANI (itangira izuba rirenze)
Ku cyumw., ku ya 17 Mata 2011
▪ Petero na Yohana bitegura Pasika
▪ Yesu n’abigishwa 10 babasangayo nimugoroba
□ gt 112, par. 5 kugeza 113, par. 1
KU YA 14 NISANI (itangira izuba rirenze)
▪ Yizihiza Pasika
▪ Yoza ibirenge by’intumwa
▪ Asohora Yuda
▪ Atangiza Urwubutso rw’urupfu rwe
□ gt 113, par. 2 kugeza aho ipaji ya 116 irangirira
mu gicuku
Kuwa 1, ku ya 18 Mata 2011
▪ Agambanirwa agafatirwa mu busitani bwa Getsemani
▪ Intumwa zihunga
▪ Aburanishwa n’abatambyi n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi
▪ Petero yihakana Yesu
▪ Agarurwa imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi
▪ Ajyanwa kwa Pilato, kwa Herode; agarurwa kwa Pilato
▪ Akatirwa urwo gupfa akamanikwa
▪ Apfa ahagana saa cyenda z’amanywa
▪ Umurambo we uvanwa ku giti ugahambwa
KU YA 15 NISANI (itangira izuba rirenze)
▪ Isabato
Kuwa 4, ku ya 19 Mata 2011
▪ Pilato yemera gushyira abarinzi ku mva ya Yesu
KU YA 16 NISANI (itangira izuba rirenze)
Kuwa 3, ku ya 20 Mata 2011
▪ Yesu azuka
□ Abonekera abigishwa
□ gt 127, par. 10 kugeza 129, par. 10
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
d Iyi mibare irerekeza ku bice byo mu gitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose (gt). Niba wifuza kubona imbonerahamwe igaragaza mu buryo burambuye imirongo yo mu Byanditswe yerekana ibyabaye ku iherezo ry’umurimo wa Yesu, reba igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” ku ipaji ya 290. Ibyo bitabo byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.