ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/94 p. 3
  • Jya Wungura Abandi Ukoresha Amagazeti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Wungura Abandi Ukoresha Amagazeti
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Jya utanga amagazeti mu gihe ubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Amagazeti Atangaza Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya ukoresha neza amagazeti ya kera
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 2/94 p. 3

Jya Wungura Abandi Ukoresha Amagazeti

1 Mbega ibyishimo tugira iyo twabonye inomero nshya z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!. Twishimira umwanya tubona wo kuyasoma vuba uko bishobotse kose kugira ngo twungukirwe n’ingingo ziyarimo. Uretse gushaka ingingo zishobora kudufasha ku giti cyacu, twaba dutekereje neza dushatse n’ingingo zishobora gukoreshwa mu gihe duha abandi ayo magazeti. Dushobora gushyira utumenyetso ahantu hashobora gushimisha cyane abantu batuye mu ifasi y’itorero ryacu, cyangwa tukaba twakwandika mu magazeti yacu ku ruhande amagambo yatwibutsa ingingo zaganirwaho n’uburyo iyo ngingo yakoreshwa mu gace k’iwacu.

2 Amagazeti yacu ahorana agaciro kayo igihe cyose. N’ubwo dushobora guhita dutekereza gutanga amagazeti yasohotse vuba, nta bwo tugomba kujugunya amaze igihe asohotse, kuko ingingo zikubiyemo ubwazo zidata agaciro. Jya ushyira amagazeti amaze igihe asohotse mu isakoshi yawe y’ibitabo kugira ngo ube uyafite igihe utanga ubuhamya. Ibyo bishobora kukugirira akamaro cyane cyane igihe umaze kumenya neza ibyo nyir’inzu akeneye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze