2 Abami
8 Nuko Elisa abwira wa mugore yari yarazuriye umwana+ ati “hagurukana n’abo mu rugo rwawe, usuhukire ahandi hantu hose wifuza,+ kuko Yehova agiye guteza iki gihugu inzara+ izamara imyaka irindwi.”+ 2 Uwo mugore arahaguruka nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yabimubwiye, ajyana+ n’abo mu rugo rwe+ asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ amarayo imyaka irindwi.
3 Imyaka irindwi ishize, uwo mugore ava mu gihugu cy’Abafilisitiya araza atakambira umwami+ ngo asubizwe inzu ye n’isambu ye. 4 Icyo gihe umwami yari amaze kubwira Gehazi,+ umugaragu w’umuntu w’Imana y’ukuri, ati “ntekerereza ibitangaza byose Elisa yakoze.”+ 5 Igihe yari akibwira umwami ukuntu Elisa yazuye uwari wapfuye,+ abona wa mugore Elisa yazuriye umwana aje gutakambira umwami ngo asubizwe inzu ye n’isambu ye.+ Gehazi ahita avuga ati “mwami databuja,+ uwo mugore ni uyu kandi n’umwana we Elisa yazuye ni uyu.” 6 Umwami abaza uwo mugore uko byagenze, uwo mugore arabimutekerereza byose.+ Hanyuma umwami amuha umutware w’ibwami,+ aramutuma ati “umuheshe ibye byose n’ibyeze mu isambu ye byose, kuva igihe yaviriye mu gihugu kugeza uyu munsi.”+
7 Nuko Elisa ajya i Damasiko.+ Icyo gihe Beni-Hadadi+ umwami wa Siriya yari arwaye. Baza kubwira umwami bati “umuntu w’Imana y’ukuri+ yaje ino aha.” 8 Umwami abwira Hazayeli+ ati “fata impano+ ujye gusanganira umuntu w’Imana y’ukuri, umusabe+ akugishirize Yehova inama uti ‘ese iyi ndwara ndwaye izakira?’” 9 Hazayeli ajya kumusanganira yitwaje impano zigizwe n’ibintu byiza byose by’i Damasiko, byari byikorewe n’ingamiya mirongo ine. Araza ahagarara imbere ya Elisa aramubwira ati “umuhungu+ wawe Beni-Hadadi umwami wa Siriya akuntumyeho ati ‘ese iyi ndwara ndwaye izakira?’” 10 Elisa aramubwira ati “genda umubwire uti ‘uzakira rwose’; icyakora Yehova yanyeretse+ ko azapfa.”+ 11 Elisa atumbira Hazayeli kugeza aho yagiriye ipfunwe. Nuko umuntu w’Imana y’ukuri ararira.+ 12 Hazayeli abibonye aramubaza ati “databuja ararizwa n’iki?” Elisa aramusubiza ati “ni uko nzi neza ibibi+ uzakorera Abisirayeli. Imigi yabo igoswe n’inkuta uzayitwika, abagabo babo b’intwari uzabicisha inkota, abana babo uzabajanjagura,+ n’abagore babo batwite ubafomoze.”+ 13 Hazayeli aramusubiza ati “umugaragu wawe ni iki ku buryo yakora ibintu bikomeye bityo, ko ndi imbwa gusa?”+ Ariko Elisa aravuga ati “Yehova yakunyeretse uri umwami wa Siriya.”+
14 Nyuma y’ibyo Hazayeli atandukana na Elisa asubira kwa shebuja. Shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?” Undi aramusubiza ati “yambwiye ati ‘uzakira rwose.’”+ 15 Bukeye bwaho Hazayeli afata uburingiti abwinika mu mazi, abupfuka Beni-Hadadi mu maso,+ abura umwuka arapfa.+ Hazayeli+ yima ingoma mu cyimbo cye.
16 Mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yehoramu+ mwene Ahabu umwami wa Isirayeli, igihe Yehoshafati yari akiri umwami w’u Buyuda, Yehoramu+ mwene Yehoshafati umwami w’u Buyuda yimye ingoma. 17 Yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ku ngoma i Yerusalemu.+ 18 Yagendeye mu nzira z’abami ba Isirayeli,+ akora nk’ibyo abo mu nzu ya Ahabu bakoze+ kuko yari yararongoye umukobwa wa Ahabu.+ Yakoraga ibibi mu maso ya Yehova. 19 Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura u Buyuda,+ kuko yari yarasezeranyije umugaragu we Dawidi+ ko yari kuzamuha urubyaro*+ ruzakomeza gutegeka.
20 Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu+ bigometse ku Buyuda biyimikira umwami.+ 21 Nuko Yehoramu arambuka atera i Sayiri aherekejwe n’amagare ye yose y’intambara. Ahaguruka nijoro yica Abedomu bari bamugose hamwe n’abatware b’abagendera ku magare y’intambara; abantu bahungira mu mahema yabo. 22 Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi. Icyo gihe ni bwo na Libuna+ yatangiye kwigomeka.
23 Ibindi bigwi bya Yehoramu n’ibyo yakoze byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 24 Amaherezo Yehoramu aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.+ Ahaziya+ umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye.
25 Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isirayeli, Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’u Buyuda yimye ingoma.+ 26 Ahaziya yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara umwaka umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Ataliya,+ akaba umwuzukuru wa Omuri+ umwami wa Isirayeli. 27 Yagendeye mu nzira z’abo mu nzu ya Ahabu,+ akora ibibi mu maso ya Yehova+ nk’ibyo abo mu nzu ya Ahabu bakoraga, kuko se yari yarashatse umugore wo mu nzu ya Ahabu.+ 28 Yatabaranye na Yehoramu mwene Ahabu batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-Gileyadi,+ ariko Abasiriya bakomeretsa+ Yehoramu. 29 Umwami Yehoramu+ aragaruka ajya kwivuriza i Yezereli+ ibikomere yari yatewe n’Abasiriya i Rama, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya. Hanyuma Ahaziya+ mwene Yehoramu umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.