Yeremiya
2 Nuko ijambo rya Yehova rinzaho+ rigira riti 2 “genda urangururire mu matwi ya Yerusalemu uti ‘uku ni ko Yehova avuga+ ati “ndibuka neza ineza yuje urukundo wagaragazaga ukiri muto,+ n’urukundo wari ufite igihe nakurambagizaga,+ n’ukuntu wankurikiye mu butayu, mu gihugu kitabibwamo imbuto.+ 3 Isirayeli yari iyera imbere ya Yehova,+ ikaba n’umuganura We.”’+ ‘Umuntu wese wari kugerageza kuyirimbura yari kubarwaho icyaha,+ agahura n’ibyago,’ ni ko Yehova yavuze.”+
4 Yemwe ab’inzu ya Yakobo,+ namwe mwese abo mu miryango y’inzu ya Isirayeli,+ nimwumve ijambo rya Yehova. 5 Yehova aravuga ati “ni ukuhe gukiranirwa ba sokuruza bambonyeho,+ bikaba ari byo byatumye banyitarura,+ bagakomeza gukurikira ibigirwamana bitagira umumaro,+ na bo ubwabo bagahinduka abatagira umumaro?+ 6 Ntibavuze bati ‘Yehova ari he, we wadukuye mu gihugu cya Egiputa+ akatunyuza mu butayu, mu gihugu cy’ikibaya cy’ubutayu+ n’imyobo, mu gihugu kitagira amazi+ kandi cy’umwijima w’icuraburindi,+ mu gihugu kitigeze kinyurwamo n’umuntu cyangwa ngo giturwe n’umuntu wakuwe mu mukungugu?’
7 “Narabazanye, amaherezo mbageza mu gihugu cy’imirima y’ibiti byera imbuto, kugira ngo mujye murya imbuto zacyo n’ibyiza byacyo.+ Ariko mwaraje maze muhumanya igihugu cyanjye, n’umurage wanjye muwuhindura ikintu cyo kwangwa urunuka.+ 8 Abatambyi ntibigeze bavuga bati ‘Yehova ari he?’+ N’abashinzwe amategeko ntibigeze bamenya.+ Abungeri bancumuyeho,+ n’abahanuzi bahanura mu izina rya Bayali+ kandi bakurikira ibidashobora kugira icyo bibamarira.+
9 “‘Ni yo mpamvu nzongera guhangana namwe,+ kandi nzahangana n’abana b’abana banyu,’ ni ko Yehova avuga.+
10 “‘Ariko nimwambuke mujye ku nkombe z’i Kitimu+ maze murebe. Ni koko, nimwohereze ubutumwa i Kedari+ kandi mubitekerezeho cyane, murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho.+ 11 Mbese hari ishyanga ryigeze kugurana imana+ zaryo ibitari imana nyakuri?+ Nyamara abagize ubwoko bwanjye baguranye ikuzo ryanjye ibidashobora kugira icyo bibamarira.+ 12 Wa juru we, byitegereze utangaye, bigukure umutima usese urumeza,’ ni ko Yehova avuga,+ 13 ‘kuko hari ibintu bibiri bibi abagize ubwoko bwanjye bakoze: barantaye+ kandi ari jye soko y’amazi atanga ubuzima,+ bajya kwikorogoshorera ibitega bitobotse bidashobora kubika amazi.’
14 “‘Mbese Isirayeli ni umugaragu,+ cyangwa ni imbata yavukiye mu rugo? None se kuki yasahuwe? 15 Intare z’umugara zikiri nto ziramutontomera,+ zikumvikanisha ijwi ryazo.+ Igihugu cye yagihinduye icyo gutangarirwa, kandi imigi ye yaratwitswe ku buryo nta muturage ukiharangwa.+ 16 Ndetse ab’i Nofu+ n’i Tahapanesi+ bakomeje kurisha ku mutwe wawe uruhara ruraza.+ 17 Mbese ibyo si byo wikururiye ubwo wataga Yehova Imana yawe,+ igihe yakuyoboraga mu nzira?+ 18 None se kuki ushaka kunyura mu nzira igana muri Egiputa,+ ngo ujye kunywa amazi y’i Shihori?+ Kandi se urashakira iki kunyura mu nzira igana muri Ashuri,+ ngo ujye kunywa amazi ya rwa Ruzi? 19 Ubugome bwawe bwagombye kugukosora,+ kandi ibikorwa byawe by’ubuhemu byagombye kugucyaha.+ None rero, menya kandi uzirikane ko kuba warataye Yehova Imana yawe ari ibintu bibi bisharira,+ kandi ntiwigeze untinya,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo, Umwami w’Ikirenga+ avuga.
20 “‘Kera navunaguye umugogo baguhekeshaga,+ ncagagura n’ingoyi zawe. Ariko uravuga uti “sinzagukorera,” kuko wagaramaga utandaraje+ ku gasozi karekare kose no munsi y’igiti gitoshye cyose,+ akaba ari ho usambanira.+ 21 Nari naraguteye uri umuzabibu utukura w’indobanure,+ wose ugizwe n’imbuto z’ukuri. Byagenze bite kugira ngo uhinduke, ukambera amashami yagwingiye y’umuzabibu ntazi?’+
22 “‘Nubwo wakwiyuhagiza neteri* ugashaka isabune nyinshi,+ icyaha cyawe cyakomeza kuba ikizinga imbere yanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 23 Wabasha ute kuvuga uti ‘sinihumanyije.+ Sinigeze nkurikira Bayali’?+ Reba inzira yawe yo mu kibaya,+ uzirikane ibyo wakoze. Wari umeze nk’ingamiya y’ingore inyaruka, yiruka ikubita hirya no hino mu nzira zayo itazi iyo ijya. 24 Wari umeze nk’imparage+ yamenyereye ubutayu ireha umuyaga+ bitewe n’irari ry’ubugingo bwayo. Ni nde wayisubiza inyuma yarinze? Iziyishaka zose ntizirambirwa. Zizayibona ukwezi kwayo kugeze. 25 Ruhura ikirenge cyawe kitazasigara cyambaye ubusa, n’umuhogo wawe ukagwa umwuma.+ Ariko waravuze uti ‘erega nta garuriro!+ Nakunze abanyamahanga,+ kandi nzakomeza kubakurikira.’+
26 “Nk’uko umujura akorwa n’isoni iyo afashwe, ni ko ab’inzu ya Isirayeli na bo bakozwe n’isoni,+ bo n’abami babo n’abatware babo n’abatambyi babo n’abahanuzi babo.+ 27 Babwira igiti bati ‘uri data,’+ bakabwira ibuye bati ‘ni wowe wambyaye.’ Ariko jye banteye ibitugu aho guhindukira ngo bandebe.+ Ahari aho nibagera mu makuba bazambwira bati ‘haguruka udukize!’+
28 “Ariko se imana zawe wiremeye ziri he?+ Nizihaguruke niba zishobora kugukiza amakuba.+ Kuko uko imigi yawe ingana ari ko n’imana zawe zingana, yewe Yuda+ we!
29 “‘Kuki mukomeza guhangana nanjye?+ Kuki mwancumuyeho mwese?’+ Ni ko Yehova avuga. 30 Niruhirije ubusa nkubita abana banyu.+ Ntibemeye igihano.+ Inkota yanyu yariye abahanuzi banyu nk’intare irimbura.+ 31 Mwa bantu mwe, muzirikane ijambo rya Yehova.+
“Mbese nabereye Isirayeli ubutayu+ cyangwa igihugu cy’umwijima w’icuraburindi? Kuki abagize ubwoko bwanjye bavuze bati ‘twarayobaguritse, ntituzagaruka aho uri ukundi’?+ 32 Mbese umwari yakwibagirwa imirimbo ye, umugeni akibagirwa imishumi ye yo mu gituza? Nyamara hashize iminsi itabarika abagize ubwoko bwanjye baranyibagiwe.+
33 “Yewe wa mugore we, kuki utunganya inzira zawe kugira ngo ujye gushaka uwagukunda? Ni byo nanone byatumye witoza inzira z’ibibi.+ 34 Kandi ku ncunda z’imyambaro yawe habonetseho ibizinga by’amaraso y’ubugingo+ bw’abakene batariho urubanza.+ Sinigeze mbafatira mu cyuho, ahubwo nasanze amaraso yabo ku ncunda z’imyenda yawe yose.+
35 “Ariko uravuga uti ‘nakomeje kuba umwere. Rwose ntakindakariye.’+
“Dore ngiye kuburana nawe bitewe n’uko uvuga uti ‘nta cyaha nakoze.’+ 36 Kuki wibwira ko guhindura inzira yawe ari ibintu byoroheje?+ Egiputa na yo izagukoza isoni+ nk’uko Ashuri yagukojeje isoni.+ 37 Ibyo na byo bizatuma ugenda wikoreye amaboko,+ kuko Yehova yanze ibyo wiringiraga, kandi nta cyo bizakugezaho.”