-
2 Abami 24:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 27:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 koko rero, Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, yavuze uko bizagendekera ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, aravuga ati: 22 ‘“bizajyanwa i Babuloni+ bigumeyo, kugeza igihe nzongera kubyerekezaho ibitekerezo,” ni ko Yehova avuga. “Hanyuma, nzabigarura mbisubize aha hantu.”’”+
-