IBARUWA YANDIKIWE ABAFILIPI
1 Njyewe Pawulo hamwe na Timoteyo, abagaragu ba Kristo Yesu, ndabandikiye mwebwe abera bunze ubumwe na Kristo Yesu bari i Filipi,+ hamwe n’abagenzuzi n’abakozi b’itorero.+
2 Mbifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
3 Buri gihe iyo mbatekereje, nshimira Imana. 4 Iyo nsenga mbasabira kandi ninginga, mba mfite ibyishimo byinshi.+ 5 Ibyo mbikora mbitewe n’uruhare mwagize mu guteza imbere ubutumwa bwiza, uhereye ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6 Niringiye rwose ko Imana yatangije umurimo mwiza muri mwe, izawukomeza ikawurangiza+ kugeza igihe Kristo Yesu azazira.+ 7 Birakwiriye rwose ko mwese mbatekerezaho muri ubwo buryo kuko mbahoza ku mutima, mwebwe mwese mwishimira ineza ihebuje y’Imana, nk’uko nanjye nyishimira. Nanone mwaranshyigikiye igihe nari mfunzwe,+ igihe navuganiraga ubutumwa bwiza n’igihe naharaniraga ko umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko.+
8 Imana irabizi neza, ko nifuza cyane kubabona mwese, kuko mbakunda urukundo rurangwa n’ubwuzu nk’urwo Kristo Yesu abakunda. 9 Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: Ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kwiyongera,+ kandi mukarushaho kugira ubumenyi nyakuri+ n’ubushishozi.+ 10 Nsenga nsaba ko mwamenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,+ kugira ngo mutagira inenge kandi ntimugire abo muca intege+ kugeza ku munsi wa Kristo. 11 Nanone nsenga nsaba ko mwakora ibikorwa byiza byinshi mubifashijwemo na Yesu Kristo,+ kuko bituma Imana ihabwa icyubahiro kandi igasingizwa.
12 Ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza burushaho gukwirakwira. 13 Kuba narafunzwe+ nzira kuba umwigishwa wa Kristo, byamenyekanye+ mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bantu benshi. 14 Byatumye abavandimwe bakorera Umwami hafi ya bose bakomera, maze barushaho kugira ubutwari, bavuga ijambo ry’Imana badatinya.
15 Ni iby’ukuri ko hari bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kurushanwa, ariko hari abandi babikorana umutima mwiza. 16 Ababikorana umutima mwiza, bamamaza Kristo babitewe n’urukundo, kuko bazi ko natoranyijwe kugira ngo mvuganire ubutumwa bwiza.+ 17 Ariko abo bandi bo babikora bafite intego mbi, kandi babitewe n’ubushyamirane* kuko baba bashaka gutuma mbabara nubwo ndi muri gereza. 18 None se hari icyo bitwaye? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa, byaba bitewe n’uburyarya cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Nanone nzakomeza kwishima, 19 kuko nzi ko ibyo bizampesha agakiza bitewe n’amasengesho yanyu musenga mwinginga,+ n’umwuka wera mpabwa binyuze kuri Yesu Kristo.+ 20 Ibyo bihuje n’icyifuzo cyanjye n’ibyiringiro mfite byuko ntazakorwa n’isoni. Niringiye ntashidikanya ko nzakomeza kuvuga ntatinya, ku buryo mpesha Kristo icyubahiro nk’uko na mbere hose nabikoraga, naba ndi muzima cyangwa binyuze ku rupfu.+
21 Kuri njye, nkomeje kubaho nakora ibyo Kristo ashaka,+ ariko nanone ndamutse mfuye byangirira akamaro.+ 22 Ninkomeza kubaho mfite uyu mubiri, nzarushaho gukora byinshi mu murimo wa Kristo. Ariko sindi buvuge icyo nahitamo. 23 Muri ibyo bintu bibiri, biragoye kumenya icyo nahitamo n’icyo nareka. Ariko icyo nifuza ni uko nagenda nkabana na Kristo,+ kuko mu by’ukuri, ari byo byiza kurushaho.+ 24 Icyakora, gukomeza kubaho mfite uyu mubiri ni mwe bifitiye akamaro. 25 Ubwo rero, kubera ko niringiye ibyo, nzi ko tuzakomeza kugumana, kugira ngo mukomeze gutera imbere kandi mugire ibyishimo bitewe n’ukwizera kwanyu. 26 Ninongera kubonana namwe, muzarushaho kwishima kubera ko muri abigishwa ba Kristo Yesu.
27 Icyakora mujye mwitwara neza nk’uko ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo bubisaba,+ ku buryo nindamuka nje nkababona cyangwa se nindamuka ntaje, nzumva ibyanyu, nkumva ukuntu mwihangana, mwunze ubumwe, mufite intego imwe,+ kandi ko mufatanyiriza hamwe mukarwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza. 28 Ntimugaterwe ubwoba n’ababarwanya. Kutabatinya ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko bazarimbuka.+ Ariko kuri mwe ni ikimenyetso cy’uko muzabona agakiza,+ kandi icyo kimenyetso gituruka ku Mana. 29 Icyatumye muhabwa iyo nshingano nziza si ukugira ngo mwizere Kristo gusa, ahubwo ni no kugira ngo mubabazwe mumuzira.+ 30 Ibibazo bibageraho ni nk’ibyo nanjye nahuye na byo,+ kandi nk’uko mwabyumvise na n’ubu ndacyahanganye na byo.
2 Nuko rero, mujye mukora uko mushoboye muterane inkunga ziranga Abakristo, muhumurize abandi mubigiranye urukundo, mubiteho, kandi mugaragaze urukundo rurangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe. 2 Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+ 3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane*+ cyangwa kwishyira imbere,+ ahubwo mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta.+ 4 Ntimukite ku nyungu zanyu gusa,+ ahubwo mujye mwita no ku nyungu z’abandi.+
5 Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite:+ 6 Nubwo yari ameze nk’Imana,+ ntiyigeze anatekereza ibyo kwigereranya n’Imana, ngo yumve ko angana na yo.+ 7 Oya rwose! Ahubwo yemeye gusiga byose* amera nk’umugaragu,+ maze aba umuntu.+ 8 Ikirenze ibyo kandi, igihe yari umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye,+ ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro.*+ 9 Ibyo ni na byo byatumye Imana imuhesha icyubahiro, ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane,+ kandi ikamugira Umuyobozi ukomeye* kuruta abandi bose.+ 10 Ibyo Imana yabikoze kugira ngo ibiremwa byose, byaba ibyo mu ijuru, ibyo ku isi n’ibyo munsi y’ubutaka, byumvire Yesu.*+ 11 Abantu bose bagomba gutangaza ko Yesu Kristo ari Umwami,+ kugira ngo Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru ihabwe icyubahiro.
12 Kubera iyo mpamvu rero ncuti zanjye, nk’uko buri gihe mwumviraga ndi kumwe namwe, mujye murushaho kubikora n’igihe tutari kumwe. Ndabinginze mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza, mubikore mutinya kandi mwubaha Imana cyane. 13 Imana ni yo ituma mugira umwete, kugira ngo muyishimishe mu buryo bwuzuye. Nanone ituma mugira icyifuzo cyo kuyikorera, ikabaha n’imbaraga. 14 Mujye mukomeza gukora ibintu byose mutitotomba+ kandi mutagishanya impaka.+ 15 Ibyo bizatuma muba inyangamugayo, mugire umutimanama ukeye, mube abana b’Imana+ batagira inenge.+ Nimukomeza kwitwara mutyo, muzamera nk’urumuri rumurikira muri iyi si irimo abantu bakora ibibi.+ 16 Nanone mukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana ritanga ubuzima,+ kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo, nishimira ko ntameze nk’umuntu wirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete nduhira ubusa. 17 Nubwo meze nk’ituro rya divayi+ risukwa ku gitambo+ bitewe n’uruhare ngira mu murimo wera, mfite ibyishimo byinshi kandi nishimanye namwe mwese kubera ko ukwizera kwanyu ari ko kwatumye namwe mukora uwo murimo. 18 Mu buryo nk’ubwo rero, namwe munezerwe kandi mwishimane nanjye.
19 Naho njyewe niringiye ko Umwami Yesu nabishaka nzaboherereza Timoteyo+ bidatinze, kugira ngo ninumva amakuru yanyu bizantere inkunga. 20 Nta wundi mfite umeze nka we, uzita by’ukuri ku byo mukeneye. 21 Abandi bose baba bahangayikishijwe n’inyungu zabo, aho guhangayikishwa n’inyungu za Yesu Kristo. 22 Namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye. Yakoranye nanjye umurimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana+ akorana na papa we. 23 Uwo ni we niringiye kuzaboherereza nkimara kumenya uko ibyanjye bimeze. 24 Icyakora, nizeye ko Umwami nabishaka nzaza iwanyu bidatinze.+
25 Ariko ubu, ndashaka kuboherereza Epafuradito, umuvandimwe wanjye, akaba umukozi dufatanyije umurimo, akaba n’umusirikare wa Kristo, nk’uko nanjye ndi we. Ni we mwanyoherereje kandi amfasha muri byinshi.+ 26 Arabakumbuye cyane, kandi yarihebye kubera ko mwumvise ko yari yararwaye. 27 Mu by’ukuri, koko yararwaye, ndetse yendaga gupfa. Ariko Imana yamugiriye impuhwe. Si we wenyine yazigiriye, ahubwo nanjye yarazingiriye kugira ngo agahinda kanjye katiyongeraho akandi gahinda. 28 Ni yo mpamvu ngiye guhita mwohereza kugira ngo nimumubona muzongere mwishime, maze nanjye ndeke gukomeza guhangayika. 29 Ubwo rero, mumwakire mufite ibyishimo byinshi, nk’uko musanzwe mwakira abigishwa b’Umwami, kandi abantu nk’abo mujye mukomeza kubakunda cyane.+ 30 Yageze n’ubwo yenda gupfa bitewe n’umurimo wa Kristo,* yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ankorere ibyo mutashoboraga kunkorera, kuko mutari muhari.+
3 Nuko rero bavandimwe, mukomeze kwishima kubera ko muri abigishwa b’Umwami.+ Kubandikira ibintu bimwe nta cyo bintwaye, ahubwo ni mwe bifitiye akamaro.
2 Mwirinde abantu bakora ibikorwa byanduye,* mwirinde abantu bahemukira abandi, mwirinde n’abantu baba bashaka ko mukebwa.*+ 3 Ni twe twakebwe by’ukuri,+ twebwe dukorera Imana tuyobowe n’umwuka wera. Ibyiringiro byacu ntitubishingira ku bigaragara ku mubiri, ahubwo tubishingira kuri Kristo Yesu.+ 4 Ndusha abantu bose kugira impamvu nyinshi zo gushingira ibyiringiro byanjye ku bigaragara ku mubiri.
Niba hari umuntu uwo ari we wese utekereza ko afite impamvu zo gushingira ibyiringiro bye ku bigaragara ku mubiri, njye mfite nyinshi kurushaho: 5 Nakebwe ku munsi wa munani.+ Ndi Umwisirayeli ukomoka mu muryango wa Benyamini. Ndi Umuheburayo kandi nabyawe n’Abaheburayo.+ Nanone nari Umufarisayo+ kandi nakurikizaga amategeko ntaca ku ruhande. 6 Natotezaga abagize itorero nshyizeho umwete,+ nkagaragaza ko nkiranuka nshingiye ku mategeko kandi nkubahiriza ibivugwamo byose. 7 Nyamara ibintu byose nari naragezeho, ubu mbona ko nta cyo bimaze* kubera ko ndi umwigishwa wa Kristo.+ 8 Mu by’ukuri, mbona ko ibintu byose ari ubusa iyo mbigereranyije n’ubumenyi bw’agaciro kenshi nungutse ku byerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbona ko ari nk’ibishingwe kugira ngo nemerwe na Kristo, 9 maze nunge ubumwe na we. Kuba ndi umukiranutsi ntibiterwa n’uko nubahiriza ibintu byose bivugwa mu Mategeko, ahubwo biterwa n’uko nizera+ Kristo.+ Kuba ndi umukiranutsi biva ku Mana kandi bishingiye ku kwizera.+ 10 Icyifuzo cyanjye ni uko namenya Kristo, nkamenya imbaraga z’uwamuzuye,+ kandi nkemera kubabazwa nk’uko na we yababajwe.+ Niteguye no gupfa urupfu nk’urwe,+ 11 kugira ngo ndebe ko nazazuka mu muzuko wa mbere.+
12 Icyo gihembo sindakibona, kandi sindaba umuntu utunganye. Ariko nkora uko nshoboye kose+ ngakora ibyo Kristo Yesu yantoranyirije.+ 13 Bavandimwe, sintekereza ko namaze guhabwa igihembo. Ariko icyo nizera ntashidikanya ni iki: Nibagirwa ibyo nasize inyuma,+ ngahatanira kugera ku biri imbere.+ 14 Nkora uko nshoboye ngahatanira kuzahabwa igihembo.+ Icyo gihembo ni ubuzima bwo mu ijuru+ Imana izaha abantu bose yatoranyije ibinyujije kuri Kristo Yesu. 15 Ubwo rero, nimureke twese abafite ukwizera gukomeye+ tugire iyo mitekerereze. Niba hari umuntu uwo ari we wese ufite imitekerereze inyuranye n’iyo, Imana izamufasha agire imitekerereze ikwiriye. 16 Uko byaba biri kose, mu rugero rwose tugezeho tugira ukwizera gukomeye, nimureke dukomereze aho, ntiducogore.
17 Bavandimwe, mujye munyigana,+ kandi mwigane abakurikiza urugero twabahaye. 18 Hari abantu najyaga mvuga kenshi, ariko ubu bwo ndabavuga ndira, kuko barwanya Kristo, kandi ntibabone ko urupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro* rwabagiriye akamaro. 19 Amaherezo bazarimbuka. Ibyo bararikira byabaye nk’imana yabo, kandi biratana ibintu biteye isoni bakora. Nta kindi batekerezaho uretse ibintu byo muri iyi si.+ 20 Ariko twebwe ubwenegihugu bwacu+ ni ubwo mu ijuru,+ kandi dutegerezanyije amatsiko umukiza uzaturukayo, ari we Yesu Kristo Umwami wacu.+ 21 Azahindura imibiri yacu yoroheje, atume tugira umubiri nk’uwe ufite icyubahiro.+ Ibyo azabikoresha imbaraga ze nyinshi, ari na zo zizatuma ibintu byose bimwumvira.+
4 Bavandimwe nkunda kandi nkumbuye cyane! Muri ibyishimo byanjye kandi mumeze nk’ikamba ryanjye.+ Ncuti zanjye, ndabinginze ngo mukomeze+ kubera Umwami indahemuka.
2 Ewodiya na Sintike ndabinginga ngo bakemure ibibazo bafitanye* kuko ari abigishwa b’Umwami.+ 3 Nawe uwo dufatanyije umurimo, ndagusaba ngo ukomeze gufasha abo bagore bafatanyije nanjye* kubwiriza ubutumwa bwiza, hamwe na Kilementi n’abandi bakozi bagenzi banjye bose, amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima.+
4 Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!+ 5 Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro.+ Dore Umwami ari hafi. 6 Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha.+ Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira.+ 7 Ibyo nimubikora, amahoro+ y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha, azarinda imitima yanyu+ n’ubwenge bwanyu* binyuze kuri Kristo Yesu.
8 Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gutekereza ku bintu+ by’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose. 9 Ibyo mwamenye, ibyo mwemeye, ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye binyuze kuri njye, abe ari byo mukora+ kandi Imana y’amahoro izabana namwe.
10 Ubu ndishimye cyane kandi nshimira Umwami kubera ko mwongeye kugaragaza ko mumpangayikira.+ N’ubundi mwari musanzwe mumpangayikira, ariko ntimwari mwarabonye uko mubigaragaza. 11 Simbivugiye ko hari ibyo nkeneye, kuko nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.+ 12 Namenye uko umuntu yabaho afite ibintu bike,+ n’ukuntu yabaho afite ibintu byinshi. Nanone namenye ibanga ry’ukuntu umuntu yabaho yishimye, yaba ahaze cyangwa ashonje, yaba akize cyangwa akennye. 13 Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.+
14 Icyakora, mwarakoze cyane kuko mwamfashije kwihanganira imibabaro yanjye. 15 Mu by’ukuri, namwe Bafilipi muzi ko igihe navaga i Makedoniya, mumaze kumva ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere, nta rindi torero ryamfashije kubona ibyo nkeneye uretse mwe.+ 16 Igihe nari ndi i Tesalonike mwanyoherereje ibintu nari nkeneye. Ntimwabikoze rimwe gusa ahubwo mwabikoze inshuro ebyiri. 17 Ibyo simbivuze mbitewe n’uko nshishikajwe no guhabwa impano, ahubwo mbivuze mbitewe n’uko nshaka ko mubona imigisha, izanwa no gutanga. 18 Icyakora, mfite ibintu byose ndetse ahubwo mfite ibirenze ibyo nkeneye. Nta cyo mbuze, kuko ubu Epafuradito+ yangejejeho ibintu mwanyoherereje. Impano mwampaye zimeze nk’igitambo gitwikwa n’umuriro, kigatanga impumuro nziza+ ishimisha Imana. 19 Imana yanjye, na yo izakoresha ubutunzi bwayo buhebuje, ibahe ibyo mukeneye byose+ binyuze kuri Kristo Yesu. 20 Nuko rero, Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*
21 Munsuhurize abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabasuhuza. 22 Abera bose, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari,+ barabasuhuza.
23 Mbifurije ko Umwami wacu Yesu Kristo yabagaragariza ineza ihebuje* kubera ko mufite imitekerereze myiza.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “ubwikunde.”
Cyangwa “ubwikunde.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yiyambuye byose.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikamuha izina risumba andi mazina yose.”
Cyangwa “bihe icyubahiro izina rya Yesu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umurimo w’Umwami.”
Cyangwa “mwirinde izo mbwa.” Aha berekeza ku bantu bigisha inyigisho mbi, bigatuma Imana ibona ko banduye.
Cyangwa “mwisiramuza.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nabiretse ku bushake.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagire imitekerereze imwe.”
Cyangwa “bafatanyije nanjye kurwana intambara itoroshye.”
Cyangwa “ibitekerezo byanyu.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”