YOWELI
1 Yehova yabwiye Yoweli* umuhungu wa Petuweli ati:
2 “Nimwumve ibi mwa bakuru mwe,
Kandi nimutege amatwi namwe mwese abatuye ku isi.
Ese ibintu nk’ibi byigeze bibaho mu gihe cyanyu,
Cyangwa mu gihe cya ba sogokuruza banyu?+
3 Nimubibwire abana banyu,
Abana banyu na bo bazabibwire abana babo,
Na bo bazabibwire abazabakomokaho.
4 Imyaka itarariwe n’inzige,* yariwe n’isenene,+
Itarariwe n’isenene yariwe n’ibihore,
N’itarariwe n’ibihore yariwe n’utundi dusimba.+
5 Nimukanguke mwa basinzi mwe,+ murire,
Namwe abanywa divayi mugire agahinda kenshi kandi murire cyane,
Kuko mutazongera kunywa divayi nshya mwanywaga.+
6 Hari abantu bo mu kindi gihugu bateye igihugu cyanjye. Ni abantu bafite imbaraga nyinshi kandi ni benshi cyane.+
Bafite amenyo ameze nk’ay’intare,+ kandi bafite inzasaya zimeze nk’iz’intare.
7 Barimbuye umuzabibu wanjye kandi igiti cyanjye cy’umutini baragitema.
Barabishishuye kandi babikuraho amashami yabyo bisigara ari umweru,
Nuko barabijugunya.
8 Nimugire agahinda kandi murire cyane nk’umukobwa wambaye imyenda y’akababaro,*
Urimo kuririra fiyanse we wapfuye.
9 Ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro rya divayi+ ntibikiboneka mu nzu ya Yehova.
Abatambyi ari na bo bakora umurimo wa Yehova bari mu cyunamo.
10 Imyaka ihinze mu murima yarangijwe, kandi ubutaka ntibukera.+
Ibinyampeke byarabuze, kandi divayi nshya n’amavuta na byo byarashize.+
11 Abahinzi barahangayitse cyane. Abakorera imizabibu bararira cyane,
Kuko ingano zisanzwe n’ingano za sayiri bitakiboneka.
Imyaka yo mu murima yarangiritse.
12 Umuzabibu warumye,
N’igiti cy’umutini kiruma.
Igiti cy’amakomamanga,* igiti cy’umukindo, igiti cya pome,
N’ibindi biti byose byo mu murima, byarumye.+
Aho kugira ngo abantu bishime, bakozwe n’isoni.
13 Mwa batambyi mwe, nimwambare imyenda y’akababaro,
Mugire agahinda kandi murire cyane mwa bakora ku gicaniro mwe.+
Nimuze mwebwe abakorera Imana yanjye, mumare ijoro ryose mwambaye imyenda y’akababaro,
Kuko nta maturo y’ibinyampeke+ cyangwa amaturo ya divayi+ akigera mu nzu y’Imana yanyu.
14 Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya no kunywa. Nimutumize ikoraniro ryihariye.+
Nimukoranye abayobozi n’abaturage bose,
Bajye ku nzu ya Yehova Imana yanyu,+ batabaze Yehova kugira ngo abafashe.
15 Umunsi wa Yehova ugiye kuza.+
Mbega umunsi uteye ubwoba!
Uzaza umeze nko kurimbura kw’Imana Ishoborabyose!
16 Dore ntitukibona ibyokurya,
Kandi ibyishimo no kunezerwa, byavuye mu nzu y’Imana yacu.
17 Imbuto zumiye mu butaka.
Aho babika imyaka harimo ubusa,
Kandi aho babika ibinyampeke harasenyutse, kuko ibinyampeke byumye.
18 Amatungo na yo arataka.
Inka zigenda zitazi iyo zijya bitewe no kubura urwuri.*
Imikumbi y’intama na yo yarazahaye, kubera ibyaha abantu bakoze.
19 Yehova, ni wowe nzatabaza.+
Dore umuriro watwitse inzuri zo mu butayu,
Kandi umuriro watwitse ibiti byose byo mu gasozi.
20 Ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi ni wowe zihanze amaso,
Kuko amazi y’imigende yakamye,
Kandi umuriro watwitse inzuri zo mu butayu.”
2 “Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe,+
Nimuvugirize urusaku rw’intambara ku musozi wanjye wera.
Abatuye igihugu bose nibagire ubwoba bwinshi,
Kuko umunsi wa Yehova uje+ kandi wegereje cyane!
2 Ni umunsi w’umwijima mwinshi cyane.+
Ni umunsi w’ibicu n’umwijima uteye ubwoba.+
Umeze nk’umucyo wo mu gitondo cya kare ukwirakwira ku misozi.
“Dore abantu benshi kandi bafite imbaraga.+
Nta bandi nka bo bigeze kubaho,
Kandi nyuma yabo nta bandi nka bo bazongera kubaho,
Uko ibihe bigenda bisimburana.
3 Imbere yabo hari umuriro mwinshi,
N’inyuma yabo hakaba umuriro utwika.+
Imbere yabo hari igihugu kimeze nk’ubusitani bwa Edeni.+
Inyuma yabo hasigara ubutayu,
Kandi nta cyo basiga.
4 Basa n’amafarashi,
Kandi biruka nk’amafarashi y’intambara.+
5 Basimbuka hejuru ku misozi bafite urusaku nk’urw’amagare y’intambara,+
Nk’urw’umuriro ugurumana utwika ibikenyeri.
Bameze nk’abanyambaraga biteguye urugamba.+
6 Bazatuma abantu bafatwa n’umubabaro mwinshi.
Abantu bose bazahangayika.
7 Batera bameze nk’abarwanyi b’abanyambaraga.
Burira urukuta nk’abarwanyi,
Buri wese akagenda areba imbere ye,
Nta guca ku ruhande.
8 Ntibabyigana.
Bagenda bafite imbaraga nyinshi.
Iyo hagize abaraswa bakagwa,
Abandi barakomeza.
9 Bagera mu mujyi mu buryo butunguranye.
Biruka ku rukuta. Burira amazu. Binjirira mu madirishya nk’abajura.
10 Imbere yabo igihugu kirahungabana, ijuru rigatigita,
Izuba n’ukwezi bikijima,+
Urumuri rw’inyenyeri na rwo ntirwongere kuboneka.
11 Yehova azarangururira ijwi imbere y’ingabo ze,+ kuko ari nyinshi cyane.+
Ukora ibihuje n’ijambo Rye ni umunyambaraga.
Umunsi wa Yehova urakomeye kandi uteye ubwoba cyane.+
Ni nde ushobora kuzawurokoka?”+
12 Yehova aravuze ati: “N’ubu nimungarukire n’umutima wanyu wose,+
Mwigomwe kurya no kunywa,+ murire kandi mugire agahinda kenshi.
13 Aho guca imyenda yanyu gusa,+
Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,
Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be.
14 Ni nde wamenya niba atazisubiraho+
Maze akabaha umugisha uhagije,
Bityo mukabona ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi mutura Yehova Imana yanyu?
15 Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe!
Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya. Nimutumize ikoraniro ryihariye.+
16 Nimuhurize hamwe abantu. Nimweze* iteraniro.+
Nimuhurize hamwe abasaza. Nimuhurize hamwe abana bato n’abakiri ku ibere.+
Umukwe nasohoke ave mu cyumba n’umugeni ave mu cyumba cye.
17 Abatambyi bakorera Yehova nibarire,
Baririre hagati y’ibaraza n’igicaniro,+ bavuga bati:
‘Yehova, babarira abantu bawe.
Ntutume umurage wawe uvugwa nabi,
Ngo abantu bawe bategekwe n’abantu bo mu bindi bihugu.
Kuki wakwemera ko abantu bo mu bindi bihugu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”’+
18 Yehova azarinda igihugu cye abigiranye umwete,
Kandi azagirira impuhwe abantu be.+
19 Yehova azasubiza abantu be ati:
‘Dore mboherereje ibinyampeke, divayi n’amavuta,
Kandi muzabirya muhage.+
Sinzongera gutuma muvugwa nabi mu bindi bihugu.+
20 Ingabo zo mu majyaruguru nzazishyira kure yanyu,
Nzitatanyirize mu gihugu kitagira amazi no mu butayu,
Iz’imbere zigende zerekeye ku nyanja yo mu burasirazuba,
Naho iz’inyuma zigende zerekeye ku nyanja yo mu burengerazuba.
Umunuko wazo uzazamuka,
Impumuro yazo mbi izakomeza kuzamuka.+
Imana izakora ibintu bikomeye.’
21 Wa gihugu we ntugire ubwoba.
Ishime unezerwe, kuko Yehova azakora ibintu bikomeye.
Ibiti bizera imbuto uko bikwiriye.+
Igiti cy’umutini n’icy’umuzabibu na byo bizera imbuto uko bikwiriye.+
23 Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+
Kuko azabaha imvura y’umuhindo* mu rugero rukwiriye.
24 Imbuga bahuriraho imyaka izuzura ibinyampeke,
Imivure yuzure divayi n’amavuta.+
25 Ibyo ingabo zanjye zikomeye nabateje+ zariye muri ya myaka,
Ari zo: Inzige, isenene, ibihore,
N’utundi dusimba, nzabibishyura.
26 Rwose muzarya muhage+
Kandi muzasingiza izina rya Yehova Imana yanyu,+
Yabakoreye ibintu bitangaje.
Abantu banjye ntibazongera gukorwa n’isoni.+
Abantu banjye ntibazongera gukorwa n’isoni.
28 Nyuma yaho, nzasuka umwuka wanjye wera+ ku bantu b’ingeri zose,
Kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura,
Abasaza banyu bazabona iyerekwa mu nzozi,
N’abasore banyu bazerekwa.+
29 Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye
Muri iyo minsi nzabaha umwuka wanjye wera.
30 Nzakorera ibitangaza mu ijuru, nkorere n’ibitangaza ku isi,
Nkoresheje amaraso, umuriro n’umwotsi.+
31 Izuba rizijima n’ukwezi kube umutuku nk’amaraso,+
Mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza.+
32 Icyo gihe umuntu wese uzatabaza Yehova akoresheje izina rye* kandi akamwiringira azakizwa.+
Ku Musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu hazaba abarokotse+ nk’uko Yehova yabivuze.
Abo ni bo Yehova azaba yahamagaye kugira ngo abarokore.”
3 “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,
Nzagarura imfungwa zo mu Buyuda no muri Yerusalemu.+
2 Nzahuriza ibihugu byose
Mu Kibaya cya Yehoshafati.
Aho ni ho nzacira urubanza abantu banjye,+
Ari bo Bisirayeli, bakaba n’umutungo wanjye,
Kuko babatatanyirije mu bindi bihugu,
Bakigabanya igihugu cyanjye.+
3 Bakoreye ubufindo* ku bantu banjye.+
Umwana w’umuhungu bamuguranaga indaya,
N’uw’umukobwa bakamugurana divayi ngo binywere.
4 Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,
Ni iki mundega?
Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura?
Niba ari ibyo munkoreye,
Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+
5 Mwantwariye ifeza na zahabu,+
Ibintu byanjye byiza by’agaciro mubijyana mu nsengero zanyu.
6 Abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mwabagurishije ku Bagiriki,+
Kugira ngo bajyanwe kure y’igihugu cyabo.
7 Ubu ngiye kubavana aho mwabagurishije,+
Kandi ibibi mwakoze namwe nzabibishyura.
8 Abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurisha ku bantu bo mu Buyuda,+
Na bo babagurishe ku bantu bo mu gihugu cya kure,
Ari bo bantu b’i Sheba. Uko ni ko Yehova avuze.
9 Nimutangaze ibi bikurikira mu bindi bihugu:+
‘Nimutegure intambara! Muhagurutse abanyambaraga!
Nibigire hafi! Ingabo zose nizize!+
10 Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota n’ibikoresho byanyu by’ubuhinzi* mubicuremo amacumu.
Ufite intege nke navuge ati: “Ndi umunyambaraga.”
11 Mwa bihugu byo hafi mwe, nimuze mutange ubufasha. Nimuhurire hamwe!’”+
Yehova, zana abanyambaraga bawe bahurire aho hantu.
12 Ibihugu nibize mu Kibaya cya Yehoshafati,
Kuko ari ho nzicara ngacira imanza ibyo bihugu.+
13 Nimufate umuhoro musarure ibisarurwa kuko byeze.
Nimumanuke muze kuko aho bengera divayi huzuye.+
Umuvure uruzuye cyane, kuko ibikorwa bibi byo muri ibyo bihugu byabaye byinshi.
14 Dore abantu benshi cyane bari mu kibaya cy’imanza,
Kuko umunsi wa Yehova wegereje, kandi uzabera mu kibaya cy’imanza.+
15 Izuba n’ukwezi bizijima,
Urumuri rw’inyenyeri na rwo ntiruzaboneka.
16 Yehova azavugira i Siyoni ijwi rimeze nk’iry’intare itontoma.*
Azarangururira ijwi rye i Yerusalemu.
Ijuru n’isi bizatigita,
Ariko Yehova azabera abantu be ubuhungiro,+
Abere Abisirayeli nk’inzu y’umutamenwa bahungiramo.
17 Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu kandi ko ntuye i Siyoni ku musozi wanjye wera.+
18 Kuri uwo munsi divayi nshya izaba ari nyinshi ku misozi+
N’amata abe menshi ku dusozi,
Kandi amazi azatemba mu migezi yose yo mu Buyuda.
Mu nzu ya Yehova hazaturuka isoko y’amazi,+
Yuhire Ikibaya cy’ibiti byo mu bwoko bw’umunyinya.
19 Egiputa izahinduka amatongo,+
Edomu ihinduke ahantu hadatuwe,+
Kubera ko bakoreye urugomo Abayuda+
Kandi bakica abantu b’inzirakarengane bo gihugu cy’u Buyuda.+
20 Icyakora u Buyuda buzakomeza guturwa,
Yerusalemu na yo ikomeze guturwa kugeza iteka ryose.+
21 Nzabababarira ibyaha bakoze byo kwica abantu b’inzirakarengane.+
Njyewe Yehova nzatura i Siyoni.”+
Bisobanura ngo: “Yehova ni Imana.”
Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibigunira.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Ni imvura yatangiraga kugwa mu kwa cumi hagati. Reba Umugereka wa B15.
Ni imvura yatangiraga kugwa mu kwa kane hagati. Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “uziringira Yehova.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ibikoresho bivugwa aha ni “impabuzo.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.