Zaburi
105 Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye.
Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+
3 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
4 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze.
Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.
5 Mwibuke imirimo itangaje yakoze.
Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,+
6 Mwebwe abakomoka ku mugaragu w’Imana Aburahamu,+
Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+
7 Yehova ni Imana yacu.+
Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+
8 Imana ntizigera yibagirwa isezerano ryayo.+
Izibuka isezerano yagiranye n’abantu bayo kugeza iteka ryose.+
10 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,
Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
12 Ibyo byabaye igihe bari bakiri bake.+
Bari bakiri bake cyane kandi ari abanyamahanga muri icyo gihugu.+
13 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,
Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza.+
Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
15 Irababwira iti: “Ntimukore ku bantu banjye natoranyije,
Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+
17 Yohereje umuntu wo kubabanziriza imbere,
Ari we Yozefu wagurishijwe akaba umucakara.+
18 Ibirenge bye babihambirije iminyururu,+
Ijosi rye barishyira mu byuma.
19 Ijambo rya Yehova ni ryo ryamutunganyije,+
Kugeza igihe ibyo Imana yavuze byabereye.
20 Umwami aratuma ngo bamubohore,+
Umutware aratuma ngo bamurekure.
21 Yamugize umutware w’urugo rwe,
Amuha inshingano yo kuyobora ibyo atunze byose,+
22 Amuha abatware be ngo abategeke uko ashaka,
Kandi ajye yigisha ubwenge abakuru bo muri icyo gihugu.+
23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+
Maze Yakobo atura mu gihugu cya Hamu ari umunyamahanga.
24 Imana ituma abantu bayo baba benshi cyane.+
Yatumye bakomera baruta abanzi babo.+
25 Yemeye ko Abanyegiputa banga abantu bayo,
Bacura imigambi yo kugirira nabi abagaragu bayo.+
29 Amazi y’Abanyegiputa yayahinduye amaraso,
Yica amafi yabo.+
30 Igihugu cyabo cyuzuye ibikeri,+
Byuzura no mu byumba by’ibwami.
32 Aho kugusha imvura yagushije urubura,
Kandi yohereza imirabyo mu gihugu cyabo.+
33 Yangije imizabibu n’imitini yabo,
Kandi ivunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.
34 Yahamagaye inzige ziraza,
Haza inzige nyinshi cyane.+
35 Zariye ibimera byose byo mu gihugu cyabo,
Zirya ibyari byeze ku butaka bwabo byose.
36 Yishe abana bose b’imfura bo mu gihugu cyabo,+
Abo ubushobozi bwabo bwo kubyara bwatangiriyeho.
37 Yavanyeyo abantu bayo bafite ifeza na zahabu,+
Kandi abantu bose bo mu miryango yabo bari bafite imbaraga.
38 Bamaze kugenda Abanyegiputa barishimye,
Kuko Abisirayeli bari babateye ubwoba.+
40 Barasabye ibazanira inyoni zimeze nk’inkware,*+
Kandi yakomezaga kubagaburira ibyokurya bivuye mu ijuru bagahaga.+
42 Yibutse isezerano ryera yasezeranyije umugaragu wayo Aburahamu,+
43 Maze ikurayo abantu bayo bishimye cyane,+
Ikurayo abo yatoranyije barangurura amajwi y’ibyishimo.
44 Yabahaye ibihugu by’abandi bantu.+
Babonye umurage abandi bantu baruhiye.+
45 Yashakaga ko bazajya bubahiriza amabwiriza yayo,+
Kandi bakumvira amategeko yayo.
Nimusingize Yah!*