ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 16
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 16:2

Impuzamirongo

  • +Yes 58:1; Ezk 20:4; 22:2; 23:36
  • +Ezk 8:10

Ezekiyeli 16:3

Impuzamirongo

  • +Yos 10:5; 1Ng 1:13, 14
  • +1Bm 21:26; 2Bm 21:11; Ezk 16:45
  • +Int 10:15

Ezekiyeli 16:4

Impuzamirongo

  • +Hos 2:3

Ezekiyeli 16:5

Impuzamirongo

  • +Yes 49:15

Ezekiyeli 16:6

Impuzamirongo

  • +Zb 147:20; Rom 9:15

Ezekiyeli 16:7

Impuzamirongo

  • +Int 22:17; Kuva 1:7; 12:37; Gut 1:10; Ibk 7:17
  • +Gut 4:8; Neh 9:22

Ezekiyeli 16:8

Impuzamirongo

  • +Gut 7:8
  • +Rusi 3:9; 1Sm 12:22; Yes 41:9
  • +Kuva 19:5; Gut 4:31; Yer 2:2
  • +Gut 26:18; 32:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2012, p. 25

Ezekiyeli 16:9

Impuzamirongo

  • +Zb 26:6; Yes 1:16
  • +Zb 23:5

Ezekiyeli 16:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:6; Yes 62:3
  • +Kuva 25:5; 26:14
  • +Kuva 39:27

Ezekiyeli 16:11

Impuzamirongo

  • +Int 24:22; Yes 3:19
  • +Ind 4:9

Ezekiyeli 16:12

Impuzamirongo

  • +Int 24:47; Yes 3:21
  • +Kuva 35:22
  • +Kuva 28:36

Ezekiyeli 16:13

Impuzamirongo

  • +Zb 48:2
  • +Gut 7:13; Yer 41:8
  • +Gut 32:13; 2Sm 5:3; 1Bm 4:21

Ezekiyeli 16:14

Impuzamirongo

  • +Gut 4:6; 2Sm 7:23; 1Bm 10:1; Zb 50:2; Amg 2:15

Ezekiyeli 16:15

Impuzamirongo

  • +Gut 32:15; Yer 7:4; Mika 3:11; Zef 3:11
  • +1Bm 11:5; Zb 106:35; Yes 1:21; 57:8; Yer 2:20; Hos 1:2; Yak 4:4
  • +Yer 3:13

Ezekiyeli 16:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:23; 2Ng 21:11
  • +2Bm 23:7; Ezk 7:20

Ezekiyeli 16:17

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:2; Yer 10:4
  • +Yes 57:8; Ezk 16:26; 23:20
  • +Yer 3:9

Ezekiyeli 16:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:11; 23:41

Ezekiyeli 16:19

Impuzamirongo

  • +Gut 32:13; Hos 2:8
  • +2Bm 22:17; Yer 7:9

Ezekiyeli 16:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:2; Zb 106:38
  • +2Bm 16:3; 2Ng 33:6; Yes 57:5; Yer 7:31; 32:35; Ezk 20:26

Ezekiyeli 16:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 16:21

     Mu giheburayo ni “ukabacisha mu muriro.”

Impuzamirongo

  • +Zb 106:37; Yer 2:34
  • +Lew 18:21; 20:2; 2Bm 17:17; 23:10

Ezekiyeli 16:22

Impuzamirongo

  • +Yer 2:2; Hos 2:3; 11:1

Ezekiyeli 16:23

Impuzamirongo

  • +Yer 13:27; Zef 3:1

Ezekiyeli 16:24

Impuzamirongo

  • +Lew 26:30; Zb 78:58; Yes 57:5; Yer 2:20; 3:2

Ezekiyeli 16:25

Impuzamirongo

  • +Img 9:14
  • +Yer 6:15
  • +Yer 2:24; Ezk 23:9
  • +Ezk 23:30

Ezekiyeli 16:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 16:26

     Cyangwa “igitsina cy’umugabo.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:34; Yes 30:2, 3; Yer 2:36; Amg 5:6; Ezk 20:7
  • +Yes 57:8; Ezk 23:20

Ezekiyeli 16:27

Impuzamirongo

  • +Yes 5:25
  • +Gut 28:48
  • +Zb 106:41
  • +Yes 56:11
  • +2Ng 28:18
  • +Yer 2:11; Ezk 5:6

Ezekiyeli 16:28

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:7; 2Ng 28:23; Yer 2:18; Ezk 23:5

Ezekiyeli 16:29

Impuzamirongo

  • +Abc 2:12; 2Bm 21:9
  • +Ezk 23:14

Ezekiyeli 16:30

Impuzamirongo

  • +Gut 29:28
  • +Yer 3:3
  • +Img 7:11

Ezekiyeli 16:32

Impuzamirongo

  • +Yer 2:25; 3:1, 20; Hos 3:1

Ezekiyeli 16:33

Impuzamirongo

  • +Int 38:16; Gut 23:18; Hos 2:12; Luka 15:30
  • +Yes 57:9; Hos 8:9
  • +2Ng 16:2

Ezekiyeli 16:35

Impuzamirongo

  • +Yes 1:21; Yer 3:6; Hos 2:5
  • +Ezk 13:2

Ezekiyeli 16:36

Impuzamirongo

  • +Amg 1:9
  • +Ezk 16:37
  • +Ezk 23:9; Hos 2:5
  • +1Bm 15:12; 2Bm 17:12; 21:11
  • +Zb 106:38; Yer 2:34

Ezekiyeli 16:37

Impuzamirongo

  • +Yer 13:22; Amg 1:8; Hos 2:10; Nah 3:5

Ezekiyeli 16:38

Impuzamirongo

  • +Int 38:24; Lew 20:10; Gut 22:22
  • +Int 9:6; Kuva 21:12; Zb 79:3
  • +Ezk 23:25; Nah 1:2; Zef 1:17

Ezekiyeli 16:39

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:24
  • +Yes 27:9
  • +Yes 3:18; Yer 4:30; Ezk 23:26; Hos 2:3
  • +Yes 3:20

Ezekiyeli 16:40

Impuzamirongo

  • +Ezk 23:46; Hab 1:6
  • +Gut 22:21
  • +2Ng 36:17; Yer 25:9

Ezekiyeli 16:41

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; 2Bm 25:9; Yer 39:8
  • +Ezk 5:8
  • +Ezk 23:27

Ezekiyeli 16:42

Impuzamirongo

  • +Ezk 5:13
  • +Yes 40:2

Ezekiyeli 16:43

Impuzamirongo

  • +Zb 78:42; Yer 2:32
  • +Zb 95:10
  • +Ezk 9:10; 11:21; 22:31

Ezekiyeli 16:44

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:13; Ezk 18:2
  • +1Bm 21:26; 2Bm 21:9; Ezr 9:1; Zb 106:35

Ezekiyeli 16:45

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:3
  • +Yes 1:4; 54:5; Hos 2:2
  • +Ezk 16:3
  • +Gut 9:5; 20:17; Yos 10:5; 2Bm 21:11

Ezekiyeli 16:46

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 16:46

     Ni ukuvuga “imidugudu ihakikije.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 23:33
  • +Yer 3:8
  • +Int 18:20; 19:24; Gut 29:23; 32:32; Yes 1:10; 3:9; Yer 23:14; Yuda 7
  • +Int 19:25

Ezekiyeli 16:47

Impuzamirongo

  • +1Bm 16:31
  • +2Bm 21:9; Ezk 5:6

Ezekiyeli 16:48

Impuzamirongo

  • +Mat 10:15; 11:24

Ezekiyeli 16:49

Impuzamirongo

  • +Int 19:9; Img 16:5, 18; 21:4; Yak 4:16
  • +Int 13:10; Gut 8:10; 32:15; Img 30:9; Luka 12:21
  • +Img 1:32
  • +Yuda 7
  • +Ezk 18:12
  • +Img 21:13

Ezekiyeli 16:50

Impuzamirongo

  • +Img 16:18; Yes 3:16; Yer 13:15; 1Pt 5:5
  • +Int 13:13; 18:20; 19:5
  • +Int 19:24; Yes 13:19; Yer 49:18; Amg 4:6; 2Pt 2:6

Ezekiyeli 16:51

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:13; Yer 23:13; Ezk 23:33
  • +Yer 3:11; Mat 12:41

Ezekiyeli 16:52

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:32

Ezekiyeli 16:53

Impuzamirongo

  • +Zb 14:7; 126:1; Yes 1:9
  • +Yes 19:24

Ezekiyeli 16:54

Impuzamirongo

  • +Yer 2:26; Ezk 36:31
  • +Ezk 14:22

Ezekiyeli 16:55

Impuzamirongo

  • +Ezk 36:11; Mal 3:4

Ezekiyeli 16:56

Impuzamirongo

  • +Yes 65:5; Zef 3:11

Ezekiyeli 16:57

Impuzamirongo

  • +Amg 4:22; Ezk 21:24; Hos 2:10
  • +2Bm 16:5; 2Ng 28:5; Yes 7:1
  • +2Ng 28:18
  • +Yer 33:24

Ezekiyeli 16:58

Impuzamirongo

  • +Amg 5:7; Ezk 23:49
  • +Gal 5:19; 1Pt 4:3

Ezekiyeli 16:59

Impuzamirongo

  • +Zb 62:12; Yes 3:11; Rom 2:6; Gal 6:7
  • +Gut 29:12; Yer 22:9

Ezekiyeli 16:60

Impuzamirongo

  • +Lew 26:42; Zb 106:45
  • +Yer 32:40; 50:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 16:61

Impuzamirongo

  • +Ezk 20:43
  • +Yes 54:1; Gal 4:26
  • +Yer 31:31; Heb 8:13

Ezekiyeli 16:62

Impuzamirongo

  • +Hos 2:19

Ezekiyeli 16:63

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:6; Ezk 36:31
  • +Zb 39:9; Rom 3:19
  • +Zb 103:12; Mika 7:19

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 16:2Yes 58:1; Ezk 20:4; 22:2; 23:36
Ezek. 16:2Ezk 8:10
Ezek. 16:3Yos 10:5; 1Ng 1:13, 14
Ezek. 16:31Bm 21:26; 2Bm 21:11; Ezk 16:45
Ezek. 16:3Int 10:15
Ezek. 16:4Hos 2:3
Ezek. 16:5Yes 49:15
Ezek. 16:6Zb 147:20; Rom 9:15
Ezek. 16:7Int 22:17; Kuva 1:7; 12:37; Gut 1:10; Ibk 7:17
Ezek. 16:7Gut 4:8; Neh 9:22
Ezek. 16:8Gut 7:8
Ezek. 16:8Rusi 3:9; 1Sm 12:22; Yes 41:9
Ezek. 16:8Kuva 19:5; Gut 4:31; Yer 2:2
Ezek. 16:8Gut 26:18; 32:9
Ezek. 16:9Zb 26:6; Yes 1:16
Ezek. 16:9Zb 23:5
Ezek. 16:10Kuva 28:6; Yes 62:3
Ezek. 16:10Kuva 25:5; 26:14
Ezek. 16:10Kuva 39:27
Ezek. 16:11Int 24:22; Yes 3:19
Ezek. 16:11Ind 4:9
Ezek. 16:12Int 24:47; Yes 3:21
Ezek. 16:12Kuva 35:22
Ezek. 16:12Kuva 28:36
Ezek. 16:13Zb 48:2
Ezek. 16:13Gut 7:13; Yer 41:8
Ezek. 16:13Gut 32:13; 2Sm 5:3; 1Bm 4:21
Ezek. 16:14Gut 4:6; 2Sm 7:23; 1Bm 10:1; Zb 50:2; Amg 2:15
Ezek. 16:15Gut 32:15; Yer 7:4; Mika 3:11; Zef 3:11
Ezek. 16:151Bm 11:5; Zb 106:35; Yes 1:21; 57:8; Yer 2:20; Hos 1:2; Yak 4:4
Ezek. 16:15Yer 3:13
Ezek. 16:161Bm 14:23; 2Ng 21:11
Ezek. 16:162Bm 23:7; Ezk 7:20
Ezek. 16:17Kuva 32:2; Yer 10:4
Ezek. 16:17Yes 57:8; Ezk 16:26; 23:20
Ezek. 16:17Yer 3:9
Ezek. 16:18Ezk 8:11; 23:41
Ezek. 16:19Gut 32:13; Hos 2:8
Ezek. 16:192Bm 22:17; Yer 7:9
Ezek. 16:20Kuva 13:2; Zb 106:38
Ezek. 16:202Bm 16:3; 2Ng 33:6; Yes 57:5; Yer 7:31; 32:35; Ezk 20:26
Ezek. 16:21Zb 106:37; Yer 2:34
Ezek. 16:21Lew 18:21; 20:2; 2Bm 17:17; 23:10
Ezek. 16:22Yer 2:2; Hos 2:3; 11:1
Ezek. 16:23Yer 13:27; Zef 3:1
Ezek. 16:24Lew 26:30; Zb 78:58; Yes 57:5; Yer 2:20; 3:2
Ezek. 16:25Img 9:14
Ezek. 16:25Yer 6:15
Ezek. 16:25Yer 2:24; Ezk 23:9
Ezek. 16:25Ezk 23:30
Ezek. 16:262Bm 23:34; Yes 30:2, 3; Yer 2:36; Amg 5:6; Ezk 20:7
Ezek. 16:26Yes 57:8; Ezk 23:20
Ezek. 16:27Yes 5:25
Ezek. 16:27Gut 28:48
Ezek. 16:27Zb 106:41
Ezek. 16:27Yes 56:11
Ezek. 16:272Ng 28:18
Ezek. 16:27Yer 2:11; Ezk 5:6
Ezek. 16:282Bm 16:7; 2Ng 28:23; Yer 2:18; Ezk 23:5
Ezek. 16:29Abc 2:12; 2Bm 21:9
Ezek. 16:29Ezk 23:14
Ezek. 16:30Gut 29:28
Ezek. 16:30Yer 3:3
Ezek. 16:30Img 7:11
Ezek. 16:32Yer 2:25; 3:1, 20; Hos 3:1
Ezek. 16:33Int 38:16; Gut 23:18; Hos 2:12; Luka 15:30
Ezek. 16:33Yes 57:9; Hos 8:9
Ezek. 16:332Ng 16:2
Ezek. 16:35Yes 1:21; Yer 3:6; Hos 2:5
Ezek. 16:35Ezk 13:2
Ezek. 16:36Amg 1:9
Ezek. 16:36Ezk 16:37
Ezek. 16:36Ezk 23:9; Hos 2:5
Ezek. 16:361Bm 15:12; 2Bm 17:12; 21:11
Ezek. 16:36Zb 106:38; Yer 2:34
Ezek. 16:37Yer 13:22; Amg 1:8; Hos 2:10; Nah 3:5
Ezek. 16:38Int 38:24; Lew 20:10; Gut 22:22
Ezek. 16:38Int 9:6; Kuva 21:12; Zb 79:3
Ezek. 16:38Ezk 23:25; Nah 1:2; Zef 1:17
Ezek. 16:39Ezk 16:24
Ezek. 16:39Yes 27:9
Ezek. 16:39Yes 3:18; Yer 4:30; Ezk 23:26; Hos 2:3
Ezek. 16:39Yes 3:20
Ezek. 16:40Ezk 23:46; Hab 1:6
Ezek. 16:40Gut 22:21
Ezek. 16:402Ng 36:17; Yer 25:9
Ezek. 16:41Lew 26:33; 2Bm 25:9; Yer 39:8
Ezek. 16:41Ezk 5:8
Ezek. 16:41Ezk 23:27
Ezek. 16:42Ezk 5:13
Ezek. 16:42Yes 40:2
Ezek. 16:43Zb 78:42; Yer 2:32
Ezek. 16:43Zb 95:10
Ezek. 16:43Ezk 9:10; 11:21; 22:31
Ezek. 16:441Sm 24:13; Ezk 18:2
Ezek. 16:441Bm 21:26; 2Bm 21:9; Ezr 9:1; Zb 106:35
Ezek. 16:45Ezk 16:3
Ezek. 16:45Yes 1:4; 54:5; Hos 2:2
Ezek. 16:45Ezk 16:3
Ezek. 16:45Gut 9:5; 20:17; Yos 10:5; 2Bm 21:11
Ezek. 16:46Ezk 23:33
Ezek. 16:46Yer 3:8
Ezek. 16:46Int 18:20; 19:24; Gut 29:23; 32:32; Yes 1:10; 3:9; Yer 23:14; Yuda 7
Ezek. 16:46Int 19:25
Ezek. 16:471Bm 16:31
Ezek. 16:472Bm 21:9; Ezk 5:6
Ezek. 16:48Mat 10:15; 11:24
Ezek. 16:49Int 19:9; Img 16:5, 18; 21:4; Yak 4:16
Ezek. 16:49Int 13:10; Gut 8:10; 32:15; Img 30:9; Luka 12:21
Ezek. 16:49Img 1:32
Ezek. 16:49Yuda 7
Ezek. 16:49Ezk 18:12
Ezek. 16:49Img 21:13
Ezek. 16:50Img 16:18; Yes 3:16; Yer 13:15; 1Pt 5:5
Ezek. 16:50Int 13:13; 18:20; 19:5
Ezek. 16:50Int 19:24; Yes 13:19; Yer 49:18; Amg 4:6; 2Pt 2:6
Ezek. 16:512Bm 21:13; Yer 23:13; Ezk 23:33
Ezek. 16:51Yer 3:11; Mat 12:41
Ezek. 16:521Bm 2:32
Ezek. 16:53Zb 14:7; 126:1; Yes 1:9
Ezek. 16:53Yes 19:24
Ezek. 16:54Yer 2:26; Ezk 36:31
Ezek. 16:54Ezk 14:22
Ezek. 16:55Ezk 36:11; Mal 3:4
Ezek. 16:56Yes 65:5; Zef 3:11
Ezek. 16:57Amg 4:22; Ezk 21:24; Hos 2:10
Ezek. 16:572Bm 16:5; 2Ng 28:5; Yes 7:1
Ezek. 16:572Ng 28:18
Ezek. 16:57Yer 33:24
Ezek. 16:58Amg 5:7; Ezk 23:49
Ezek. 16:58Gal 5:19; 1Pt 4:3
Ezek. 16:59Zb 62:12; Yes 3:11; Rom 2:6; Gal 6:7
Ezek. 16:59Gut 29:12; Yer 22:9
Ezek. 16:60Lew 26:42; Zb 106:45
Ezek. 16:60Yer 32:40; 50:5
Ezek. 16:61Ezk 20:43
Ezek. 16:61Yes 54:1; Gal 4:26
Ezek. 16:61Yer 31:31; Heb 8:13
Ezek. 16:62Hos 2:19
Ezek. 16:63Ezr 9:6; Ezk 36:31
Ezek. 16:63Zb 39:9; Rom 3:19
Ezek. 16:63Zb 103:12; Mika 7:19
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
  • 56
  • 57
  • 58
  • 59
  • 60
  • 61
  • 62
  • 63
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 16:1-63

Ezekiyeli

16 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 2 “mwana w’umuntu we, menyesha+ Yerusalemu ibintu byangwa urunuka ikora.+ 3 Uyibwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Yerusalemu ati “ukomoka mu gihugu cy’Abanyakanani+ kandi ni ho wavukiye. So yari Umwamori+ na nyoko akaba Umuhetikazi.+ 4 Igihe wavukaga, ku munsi wavutseho,+ ntibakugenye, kandi ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, nta n’ubwo bigeze rwose bagusiga umunyu, habe no kugufureba. 5 Nta wigeze akurebana imbabazi ngo nibura agukorere kimwe muri ibyo akugiriye impuhwe,+ ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko bazinutswe ubugingo bwawe ku munsi wavutseho.

6 “‘“Nuko nkunyuraho mbona wigaragura mu maraso yawe, nkubwira uri mu maraso yawe nti ‘baho!’+ Ni koko, nakubwiye uri mu maraso yawe nti ‘baho!’ 7 Natumye ugwira nk’imishibu yo mu murima, urakura+ uba muremure, ukajya wambara ibintu byiza cyane by’umurimbo.+ Amabere yawe yarakuze n’umusatsi wawe urakura uba mwinshi igihe wari ucyambaye ubusa, uri umutumbure.”’

8 “‘Nuko nkunyuraho ndakwitegereza mbona ugeze igihe cyo kugaragarizwa urukundo.+ Ni ko kugufubika umwenda wanjye+ ntwikira ubwambure bwawe kandi ngirana nawe isezerano ngerekaho n’indahiro,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘maze uba uwanjye.+ 9 Nanone nakuhagije amazi+ nkuvanaho amaraso yawe, maze ngusiga amavuta.+ 10 Nakwambitse umwambaro ufumye+ nkwambika n’inkweto z’uruhu rwa tahashi,+ ngufureba mu mwenda mwiza cyane,+ nkorosa umwenda uhenze. 11 Narakurimbishije nkwambika ibintu by’umurimbo, ngushyira n’imikufi ku maboko+ no mu ijosi.+ 12 Nanone nakwambitse impeta ku zuru+ n’amaherena ku matwi,+ nkwambika n’ikamba ryiza cyane ku mutwe.+ 13 Wirimbishishaga zahabu n’ifeza, ukambara imyambaro myiza cyane n’imyenda ihenze n’imyenda ifumye.+ Watungwaga n’ifu inoze n’ubuki n’amavuta,+ nuko urakura uba mwiza cyane, maze ugera igihe ukwiriye ubwami.’”+

14 “‘Izina ryawe ryatangiye kwamamara mu mahanga kubera uburanga bwawe, kuko bwari butunganye bitewe n’ubwiza buhebuje nakwambitse,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

15 “‘Ariko watangiye kwiringira uburanga bwawe+ wigira indaya bitewe n’izina ryawe ryamamaye,+ usambana n’umuhisi n’umugenzi+ umuha uburanga bwawe. 16 Wafashe imwe mu myenda yawe maze wiyubakira utununga+ tw’amabara atandukanye ukajya uyisambaniraho;+ ibyo ni ibintu bidakwiriye, bitagombaga kubaho. 17 Wafataga ibintu byawe byiza ubikuye muri zahabu n’ifeza naguhaye+ ukabikoramo ibishushanyo by’abagabo+ maze ugasambana na byo.+ 18 Nanone wafataga imyenda yawe ifumye ukayibyambika, ugashyira amavuta yanjye n’umubavu wanjye+ imbere yabyo. 19 Ibyokurya byanjye naguhaye, ni ukuvuga ifu inoze n’amavuta n’ubuki naguhaye ngo bigutunge,+ na byo wabishyiraga imbere yabyo ngo bibe impumuro nziza icururutsa,+ kandi ibyo byarakomeje,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

20 “‘Nanone wafataga abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ukabatambira ibyo bishushanyo;+ ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije? 21 Wicaga abana banjye+ ukabatwika* ubatambira ibyo bishushanyo.+ 22 Mu bintu byose byangwa urunuka wakoraga no mu buraya bwawe bwose ntiwigeze wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe wigaraguraga mu maraso yawe wambaye ubusa, uri umutumbure.+ 23 Nuko umaze gukora ibyo bibi byose, (“yewe ugushije ishyano!+ Mbega ngo uragusha ishyano!,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga), 24 uragenda urunda ikirundo cy’itaka kandi wiyubakira utununga ku karubanda hose.+ 25 Mu mahuriro y’inzira hose wahubakaga akanunga,+ maze utuma uburanga bwawe buba ubwo kwangwa urunuka,+ utambikiriza umuhisi n’umugenzi+ kugira ngo ugwize ibikorwa byawe by’uburaya.+ 26 Wasambanye n’Abanyegiputa,+ abaturanyi bawe bafite umubiri* munini,+ ukomeza kugwiza uburaya bwawe kugira ngo undakaze. 27 Ngiye kukubangurira ukuboko+ kandi nzatubya ibigutunga,+ nkugabize abagore bakwanga+ bakugenze uko ubugingo bwabo bwifuza,+ ari bo bakobwa b’Abafilisitiya,+ abagore bakozwe n’isoni bitewe n’inzira zawe z’ubwiyandarike.+

28 “‘Nanone wasambanye n’Abashuri bitewe n’uko utashiraga irari,+ ukomeza gusambana na bo ariko nabwo ntiwashira irari. 29 Wakomeje kugwiza uburaya bwawe ujya gusambana n’igihugu cy’i Kanani+ n’Abakaludaya;+ nyamara nabwo ntiwashize irari. 30 Mbega ukuntu nakurakariye cyane+ bitewe n’ibyo byose wakoze wigira umugore+ w’indaya wataye isoni,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 31 ‘Igihe warundaga ikirundo cy’itaka mu mahuriro y’inzira zose kandi ukiyubakira utununga ku karubanda hose, wagaragaje ko utandukanye n’izindi ndaya kuko wanze ko baguhonga. 32 Umugore usambana areka umugabo we agafata abandi.+ 33 Ubusanzwe indaya zose barazihonga,+ ariko wowe wahaye abakunzi bawe bose impano,+ urabahonga kugira ngo baturuke imihanda yose baze gusambana+ nawe. 34 Ibikorwa byawe by’ubusambanyi binyuranye n’iby’abandi bagore, kandi nta buraya bwigeze bukorwa bumeze nk’ubwawe, kuko ari wowe uhonga aho kugira ngo uhongwe, bityo ibyawe bikaba bitandukanye n’ibisanzwe.’

35 “None rero wa ndaya we,+ umva ijambo rya Yehova.+ 36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko wakabije kugaragaza iruba,+ ugatwikurura imyanya ndangagitsina yawe+ mu bikorwa by’uburaya wakoranaga n’abakunzi bawe+ n’ibigirwamana byawe byose biteye ishozi,+ kandi ukaba warabihaye amaraso y’abana bawe,+ 37 nanjye ngiye gukoranya abakunzi bawe bose wishimiraga n’abo wakundaga bose hamwe n’abo wangaga bose; bose nzabakoranyiriza hamwe bakurwanye baguturutse impande zose, mbatwikururire imyanya ndangagitsina yawe bayirebe yose.+

38 “‘Nzagucira urubanza ruhuje n’urw’abagore basambana,+ n’abagore bavusha amaraso,+ kandi nzakuvusha amaraso mbitewe n’uburakari no gufuha.+ 39 Nzaguhana mu maboko yabo, kandi bazasenya ibirundo byawe+ n’utununga twawe;+ bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza,+ bagusige wambaye ubusa, uri umutumbure. 40 Bazakugabiza iteraniro ry’abantu+ bagutere amabuye+ kandi bakwicishe inkota zabo.+ 41 Bazatwika amazu yawe+ basohoreze muri wowe imanza zanjye imbere y’abagore benshi;+ nzatuma ureka kuba indaya+ kandi ntuzongera kugira uwo uhonga. 42 Nzacururukiriza umujinya wanjye muri wowe+ kandi sinzakomeza kugufuhira;+ nzatuza kandi sinzongera kurakara.’

43 “‘Kubera ko utibutse iminsi y’ubuto bwawe+ ahubwo ukandakarisha ibyo bikorwa byawe byose,+ nanjye ngiye kukwitura ibihwanye n’inzira zawe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi ntuzongera gukora ibikorwa by’ubwiyandarike byiyongera ku bintu byose byangwa urunuka ukora.

44 “‘Dore uzaca umugani+ wese akurenguriraho azavuga ati “inyana ni iya mweru!”+ 45 Uri uwa nyoko+ wazinutswe umugabo we+ n’abana be. Uri kimwe na bene nyoko bazinutswe abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi,+ so akaba Umwamori.’”+

46 “‘Mukuru wawe ni Samariya+ n’abakobwa be,*+ akaba atuye ibumoso bwawe, naho murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu+ n’abakobwa be.+ 47 Ntiwagendeye mu nzira zabo kandi ntiwakoze ibyangwa urunuka nk’ibyo bakoze.+ Ahubwo mu kanya gato wabarushije gukora ibikurimbuza mu nzira zawe zose.+ 48 Ndahiye kubaho kwanjye,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ko murumuna wawe Sodomu n’abakobwa be atakoze nk’ibyo wakoze, wowe n’abakobwa bawe.+ 49 Dore iki ni cyo cyabaye icyaha cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone,+ umurengwe+ no kudamarara+ gutewe no kutagira impagarara muri we no mu bakobwa be,+ no kuba atarakomeje+ amaboko y’imbabare+ n’umukene. 50 Bakomeje kwishyira hejuru+ no gukora ibintu byangwa urunuka imbere yanjye,+ maze amaherezo mbakuraho nk’uko nabonaga bikwiriye.+

51 “‘Naho Samariya,+ ntiyakoze ibyaha ngo ageze no ku cya kabiri cy’ibyaha byawe, ahubwo wakomeje gukora ibintu byinshi byangwa urunuka birenze ibyo bakoze, ku buryo watumye bene nyoko bagaragara nk’aho ari abakiranutsi bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka wakoze.+ 52 None rero ujye ukorwa n’isoni nujya kuvuganira bene nyoko, kuko mu byaha byawe wakoze ibintu byangwa urunuka biruta ibyo bakoze, bituma bakurusha gukiranuka.+ Nanone ujye ukorwa n’isoni umware kuko utuma bene nyoko bagaragara nk’aho ari abakiranutsi.’

53 “‘Nzakoranya ababo bajyanywe ari imbohe,+ nkoranye imbohe za Sodomu n’abakobwa be, n’imbohe za Samariya n’abakobwa be; nanone kandi, nzakoranya abawe bajyanywe ari imbohe bari muri bo,+ 54 kugira ngo ukorwe n’isoni;+ kandi uzaseba bitewe n’ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.+ 55 Kandi bene nyoko Sodomu n’abakobwa be, bazongera kumera nk’uko bahoze, na Samariya n’abakobwa be bongere kumera nk’uko bahoze, nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera nk’uko mwahoze.+ 56 Murumuna wawe Sodomu ntiyari akwiriye no kumvikana mu kanwa kawe igihe wari ugifite ishema,+ 57 mbere y’uko ububi bwawe bushyirwa ahabona,+ nk’igihe watukwaga n’abakobwa ba Siriya+ n’abaturanyi babo bose, ari bo bakobwa b’Abafilisitiya+ bagusuzuguraga impande zose.+ 58 Uzirengera+ ingaruka z’ubwiyandarike bwawe+ n’ibintu byangwa urunuka wakoze,’ ni ko Yehova avuga.”

59 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘nzagukorera ibihwanye n’ibyo wakoze,+ kuko wasuzuguye indahiro ukica isezerano ryanjye.+ 60 Kandi nzibuka isezerano nagiranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe,+ maze ngushyirireho isezerano ry’iteka ryose.+ 61 Uzibuka inzira zawe+ ukorwe n’isoni igihe uzakira bene nyoko, ari bo bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa,+ ariko bidatewe n’isezerano ryawe.’+

62 “‘Nzakomeza isezerano nagiranye nawe;+ nawe uzamenya ko ndi Yehova, 63 kugira ngo wibuke ukorwe n’isoni,+ kandi ntiwongere kugira impamvu zo kuvuga+ bitewe n’uko uzaba wacishijwe bugufi igihe nzagutangira impongano+ ku bw’ibyo wakoze byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze