ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bi12 Mariko 1:1-16:20
  • Mariko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mariko
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Mariko

Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko

1 Intangiriro y’ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo, 2 nk’uko bwanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya bugira buti “(dore ndohereza intumwa yanjye imbere yawe, ni yo izagutegurira inzira;)+ 3 nimwumve! Hari umuntu urangururira mu butayu ati ‘nimutegurire Yehova inzira, mugorore inzira ze.’”+ 4 Yohana umubatiza yabonetse mu butayu abwiriza abantu ko bagomba kubatizwa bagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 5 Ibyo byatumye abo mu karere ka Yudaya bose n’abatuye i Yerusalemu bose bamusanga, baturira ibyaha byabo mu ruhame kandi ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani.+ 6 Yohana yambaraga umwambaro ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu,+ kandi yaryaga inzige+ n’ubuki bw’ubuhura.+ 7 Yabwirizaga agira ati “nyuma yanjye hazaza umuntu ukomeye kundusha. Sinkwiriye no kunama ngo mfundure imishumi y’inkweto ze.+ 8 Jye mbabatirisha amazi, ariko we azababatirisha umwuka wera.”+

9 Muri iyo minsi, Yesu ava i Nazareti ho muri Galilaya, nuko araza abatizwa na Yohana mu ruzi rwa Yorodani.+ 10 Acyuburuka mu mazi abona ijuru rikinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma.+ 11 Nuko mu ijuru havugira ijwi rigira riti “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.”+

12 Ako kanya umwuka wera umujyana mu butayu.+ 13 Aguma mu butayu amarayo iminsi mirongo ine,+ ageragezwa na Satani,+ kandi yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi, ariko abamarayika baramukoreraga.+

14 Nuko Yohana amaze gufungwa, Yesu ajya i Galilaya+ abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ 15 agira ati “igihe cyagenwe kirasohoye,+ n’ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane+ kandi mwizere ubutumwa bwiza.”

16 Igihe yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni+ n’umuvandimwe we Andereya bajugunya inshundura zabo mu nyanja kuko bari abarobyi.+ 17 Nuko Yesu arababwira ati “nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 18 Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.+ 19 Yigiye imbere gato abona Yakobo mwene Zebedayo n’umuvandimwe we Yohana, bari mu bwato bwabo basana inshundura zabo;+ 20 ahita abahamagara. Na bo basiga se Zebedayo mu bwato ari kumwe n’abakozi, baragenda baramukurikira. 21 Nuko bajya i Kaperinawumu.+

Isabato ikigera, yinjira mu isinagogi atangira kwigisha. 22 Abantu batangarira uburyo yigishaga,+ kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntamere nk’abanditsi.+ 23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umwuka mubi. Nuko arasakuza+ 24 ati “turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi+ neza uwo uri we, uri Uwera+ w’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mwuka ati “ceceka kandi umuvemo!”+ 26 Nuko uwo mwuka mubi umaze kumutigisa no gutaka n’ijwi ryawo ryose, umuvamo.+ 27 Abantu bose baratangara cyane, ku buryo batangiye kuvugana hagati yabo, bagira bati “ibi ni ibiki? Ni inyigisho nshya! Afite n’ububasha bwo gutegeka imyuka mibi ikamwumvira!”+ 28 Bidatinze, inkuru ye yamamara mu mpande zose, ikwira mu turere twose twari dukikije Galilaya.+

29 Nuko ako kanya bahita basohoka mu isinagogi bajya kwa Simoni+ na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohana. 30 Icyo gihe nyirabukwe wa Simoni+ yari arwaye, aryamye ahinda umuriro,+ bahita babwira Yesu ko arwaye. 31 Ajya aho ari, amufata ukuboko aramuhagurutsa; umuriro urashira,+ atangira kubakorera.+

32 Bumaze kwira, izuba rirenze, bamuzanira abantu bose bari barwaye+ n’abatewe n’abadayimoni.+ 33 Nuko abo mu mugi bose bateranira aho ngaho imbere y’umuryango. 34 Hanyuma akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye,+ yirukana abadayimoni benshi, ariko ntiyakundira abadayimoni kuvuga, kuko bari bazi ko ari we Kristo.+

35 Nuko Yesu abyuka mu gitondo kare butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe+ atangira gusenga.+ 36 Ariko Simoni n’abari kumwe na we bajya kumushaka, 37 maze bamubonye baramubwira bati “abantu bose baragushaka.” 38 Ariko arabasubiza ati “nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize,+ kuko ari cyo cyanzanye.”+ 39 Nuko aragenda abwiriza mu masinagogi yabo muri Galilaya hose kandi yirukana abadayimoni.+

40 Nanone haza umubembe aramwinginga, ndetse aramupfukamira, aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.”+ 41 Ibyo byatumye yumva amugiriye impuhwe,+ arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka. Kira.”+ 42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira.+ 43 Hanyuma amwihanangiriza akomeje, ahita amwohereza aragenda, 44 aramubwira ati “uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi+ kandi utange ibyo Mose yategetse byose kuko uhumanutse,+ kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 45 Ariko uwo muntu akiva aho atangira kubyamamaza cyane no gukwirakwiza iyo nkuru hose, ku buryo Yesu atari agishobora kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo akomeza kwibera hanze, ahantu hadatuwe. Ariko abantu bakomezaga kuhamusanga baturutse imihanda yose.+

2 Icyakora, hashize iminsi asubira i Kaperinawumu, maze abantu bamenya ko ari mu nzu.+ 2 Ibyo bituma abantu benshi bahakoranira ku buryo hatasigaye akanya na gato, haba ndetse no ku muryango; atangira kubabwira ubutumwa bwiza.+ 3 Nuko haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe n’abantu bane.+ 4 Ariko kubera ko batashoboraga kukijyana ngo bakigeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basakambura hejuru y’aho yari ari, bamaze gucamo umwenge bamanuriramo ingobyi icyo kirema cyari kiryamyemo.+ 5 Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira icyo kirema ati “mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 6 Icyo gihe hari bamwe mu banditsi bari bicaye aho, bibwira mu mitima yabo+ bati 7 “kuki uyu muntu avuze atya? Aratuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 8 Ariko Yesu ahita amenya muri we ko ari uko batekereje mu mitima yabo, ni ko kubabwira ati “kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+ 9 None se ari ukubwira iki kirema ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka wikorere ingobyi yawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+ 10 Ariko kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha mu isi”+ . . . abwira icyo kirema ati 11 “ndakubwiye ngo uhaguruke, ufate ingobyi yawe utahe iwawe.”+ 12 Avuze atyo, ikirema kirahaguruka, gihita gifata ingobyi kinyura imbere yabo bose,+ ku buryo bose batangaye cyane maze basingiza Imana bagira bati “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi.”+

13 Yongera gusohoka ajya ku nyanja; nuko abantu bose bakomeza kuza aho ari, atangira kubigisha. 14 Anyura iruhande rw’inyanja, abona Lewi+ mwene Alufayo yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Arahaguruka aramukurikira.+ 15 Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari ku meza mu nzu ya Lewi, abakoresha b’ikoro benshi+ n’abanyabyaha bicarana na Yesu n’abigishwa be, kuko muri bo hari benshi bari baratangiye kumukurikira.+ 16 Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “mbese burya bwose asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”+ 17 Yesu abyumvise arababwira ati “abafite imbaraga si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”+

18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bafite akamenyero ko kwiyiriza ubusa. Nuko baraza, baramubaza bati “kuki abigishwa ba Yohana n’abigishwa b’Abafarisayo bafite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batiyiriza ubusa?”+ 19 Yesu arabasubiza ati “iyo umukwe akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwiyiriza ubusa.+ Igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo ntizishobora kwiyiriza ubusa.+ 20 Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azabakurwamo; icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.+ 21 Nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje, kuko abikoze cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 22 Nanone nta muntu ushyira divayi nshya mu mpago z’uruhu zishaje, kuko abikoze divayi yaturitsa izo mpago maze ikameneka, n’izo mpago zikangirika.+ Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago nshya z’uruhu.”+

23 Igihe kimwe Yesu yanyuze mu mirima y’ingano ku isabato, maze abigishwa be bagenda baca+ amahundo.+ 24 Nuko Abafarisayo baramubwira bati “ngaho reba! Kuki bakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato?”+ 25 Ariko arababwira ati “ntimwigeze musoma icyo Dawidi+ yakoze igihe we n’abo bari kumwe batari bafite icyo barya kandi bashonje?+ 26 Ukuntu mu nkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari,+ Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana akarya imigati yo kumurikwa,+ agahaho n’abari kumwe na we+ kandi bitari byemewe n’amategeko+ ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi?” 27 Nuko arababwira ati “isabato yabayeho ku bw’abantu,+ si abantu babayeho ku bw’isabato.+ 28 Ni yo mpamvu Umwana w’umuntu ari n’Umwami w’isabato.”+

3 Nuko yongera kwinjira mu isinagogi, asangamo umuntu unyunyutse ukuboko.+ 2 Bamuhanga amaso cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone icyo bamurega.+ 3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “haguruka uze hano hagati.” 4 Hanyuma arababaza ati “mbese amategeko yemera ko umuntu akora igikorwa cyiza ku isabato cyangwa ko akora ikibi, ko akiza ubugingo cyangwa ko abwica?”+ Ariko baraceceka. 5 Nuko amaze kubararanganyamo amaso abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko imitima yabo inangiye,+ abwira uwo muntu ati “rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, maze ukuboko kwe kongera kuba kuzima.+ 6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.+

7 Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+ 8 Ndetse n’abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere duhereranye n’i Tiro+ n’i Sidoni, bumvise ukuntu yakoraga ibintu byinshi, baza aho ari. 9 Nuko abwira abigishwa be ko bamushakira ubwato buto azajya akoresha buri gihe, kugira ngo abantu batamubyiganiraho, 10 kuko yakizaga abantu benshi, bigatuma abafite indwara zabababazaga bose bamubyiganiraho ngo bamukoreho.+ 11 Ndetse n’igihe cyose imyuka mibi+ yabaga imubonye, yikubitaga imbere ye maze igataka iti “uri Umwana w’Imana.”+ 12 Ariko incuro nyinshi yayihanangirizaga cyane ayibuza kumenyekanisha uwo ari we.+

13 Nuko azamuka umusozi kandi ahamagara abo ashaka,+ bajyana na we.+ 14 Hanyuma atoranya itsinda ry’abantu cumi na babiri abita “intumwa,” kugira ngo bagumane na we, ajye abatuma kubwiriza+ 15 kandi bagire ububasha bwo kwirukana abadayimoni.+

16 Abari bagize iryo tsinda ry’abantu cumi na babiri ni Simoni yise Petero,+ 17 Yakobo mwene Zebedayo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo+ (nanone yabise Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’Inkuba”), 18 Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo mwene Alufayo, Tadeyo na Simoni w’Umunyakanani,* 19 na Yuda Isikariyota waje kumugambanira+ nyuma yaho.

Nuko ajya mu nzu. 20 Abantu benshi bongera guteranira aho, ku buryo batashoboye kubona akanya ko kugira icyo barya.+ 21 Ariko bene wabo+ babyumvise bajya kumufata, kuko bibwiraga bati “yataye umutwe.”+ 22 Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati “afite Belizebuli, kandi umutware w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23 Nuko amaze kubahamagara ngo bamwegere, abaha urugero ati “bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24 Iyo ubwami bwiciyemo ibice, ntibushobora kugumaho,+ 25 kandi iyo inzu yiciyemo ibice, na yo ntishobora kugumaho.+ 26 Satani aramutse ahagurutse akirwanya ubwe kandi akicamo ibice, ntiyashobora kugumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye.+ 27 Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kunyaga+ ibintu bye, atabanje kumuboha hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye.+ 28 Ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibintu byose, uko ibyaha bakoze hamwe n’ibyaha byo gutuka Imana bakoze bayituka byaba bingana kose.+ 29 Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa kugeza iteka ryose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”+ 30 Ibyo byatewe n’uko bari bavuze bati “yatewe n’umwuka mubi.”+

31 Nuko nyina na bene nyina+ baraza, bahagarara hanze, bamutumaho umuntu ngo amuhamagare.+ 32 Icyo gihe abantu benshi bari bicaye bamukikije, nuko baramubwira bati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze baragushaka.”+ 33 Ariko arabasubiza ati “mama ni nde cyangwa bene mama ni ba nde?”+ 34 Nuko araranganya amaso muri abo bicaye bamukikije, aravuga ati “dore mama na bene mama!+ 35 Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+

4 Nuko yongera kwigishiriza iruhande rw’inyanja.+ Abantu benshi bateranira hafi ye, bituma yurira ubwato maze yicara mu nyanja, naho abandi bose basigara ku nkombe.+ 2 Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi akoresheje imigani,+ maze abigisha ababwira+ ati 3 “nimwumve. Umubibyi yagiye kubiba.+ 4 Igihe yabibaga, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi mbuto zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kubera ko hatari ubutaka bwimbitse.+ 6 Ariko izuba rivuye rirazibabura, kandi kubera ko nta mizi zari zifite, ziruma.+ 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+ 8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza+ ziramera, zirakura, zera imbuto, imwe yera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.”+ 9 Nuko yongeraho ati “ufite amatwi yumva niyumve.”+

10 Igihe yari wenyine, abari kumwe na we hamwe na ba bandi cumi na babiri bamubaza iby’iyo migani.+ 11 Nuko arababwira ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa ibanga ryera+ ry’ubwami bw’Imana, ariko abandi, ibintu byose bumva ari nk’imigani gusa,+ 12 kugira ngo nubwo bareba, barebe ariko ntibagire icyo bamenya, kandi nubwo bumva, bumve ariko ntibabisobanukirwe, kandi ntibahindukire ngo bababarirwe.”+ 13 Hanyuma arababwira ati “ko mudasobanukiwe uwo mugani, indi migani yo muzayisobanukirwa mute?

14 “Umubibyi abiba ijambo.+ 15 Abagereranywa n’imbuto zabibwe iruhande rw’inzira aho ijambo ribibwa, ni abumva ijambo, ariko bamara kuryumva Satani akaza+ akabakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.+ 16 Mu buryo nk’ubwo, abagereranywa n’imbuto zabibwe ku rutare, ni bo bumva iryo jambo bakaryakira bishimye.+ 17 Ariko nta mizi baba bafite muri bo, ahubwo bamara igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bazira iryo jambo, bikabagusha.+ 18 Hari n’izindi zabibwe mu mahwa: izo zigereranya abantu bumva iryo jambo,+ 19 ariko imihangayiko+ yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi+ no kwifuza+ ibindi bintu, bikabacengeramo bikaniga iryo jambo maze ntiryere.+ 20 Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo bakaryakira neza, maze bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.”+

21 Nuko yongera kubabwira ati “itara ntirishyirwa munsi y’igitebo cyangwa munsi y’uburiri. Ahubwo rishyirwa ku gitereko cyaryo.+ 22 Nta kintu cyahishwe atari ukugira ngo kizahishurwe, kandi nta kintu cyapfuritswe babyitondeye atari ukugira ngo kizashyirwe ahagaragara.+ 23 Ufite amatwi yumva niyumve.”+

24 Nanone arababwira ati “mwitondere ibyo mwumva.+ Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo,+ ndetse muzarushirizwaho.+ 25 Ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.”+

26 Nuko akomeza ababwira ati “muri ubwo buryo, ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu uteye imbuto mu butaka:+ 27 nijoro arasinzira bwacya akabyuka, maze imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikura.+ 28 Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. 29 Ariko iyo imbuto zeze, yahuramo umuhoro kuko igihe cy’isarura kiba kigeze.”

30 Nuko arongera arababwira ati “ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki cyangwa twabusobanuza uwuhe mugani?+ 31 Bugereranywa n’akabuto ka sinapi, kabibwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi.+ 32 Ariko iyo kamaze kubibwa karakura kakaruta izindi mboga zose, kakagira amashami manini,+ ku buryo inyoni zo mu kirere+ zitura mu gicucu cyayo.”+

33 Uko ni ko yababwiraga ijambo ry’ubwami akoresheje imigani+ myinshi nk’iyo, ahuje n’iyo bashoboraga kumva. 34 Koko rero, nta cyo yababwiraga adakoresheje umugani, ariko yaba ari kumwe n’abigishwa be biherereye akabasobanurira byose.+

35 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, arababwira ati “nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.”+ 36 Bamaze gusezerera abantu bari aho, bamutwara muri bwa bwato yarimo, kandi hari n’andi mato yari kumwe na we.+ 37 Nuko haza umuyaga w’ishuheri, maze imiraba ikomeza kwisuka mu bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa.+ 38 Ariko yari yibereye inyuma mu bwato aryamye ku musego. Baramukangura baramubwira bati “Mwigisha, kuba tugiye gupfa+ nta cyo bikubwiye?” 39 Abyumvise arahaguruka acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “ceceka! Tuza!”+ Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.+ 40 Ni ko kubabaza ati “ni iki gitumye mukuka umutima? Na n’ubu ntimurizera?” 41 Ariko bumva bagize ubwoba budasanzwe, barabazanya bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira?”+

5 Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa.+ 2 Akiva mu bwato ahura n’umugabo wari waratewe n’umwuka mubi, aturutse mu irimbi.+ 3 Yiberaga mu irimbi, kandi kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe wari warashoboye kumuboha ngo amukomeze, kabone niyo yakoresha iminyururu. 4 Incuro nyinshi bamuboheshaga iminyururu amaguru n’amaboko, ariko akayicagagura. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amuherane. 5 Ku manywa na nijoro yahoraga mu marimbi no mu misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye. 6 Ariko abonye Yesu akiri kure, ariruka aramuramya. 7 Nuko amaze gutaka mu ijwi riranguruye,+ aravuga ati “ndapfa iki nawe, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose?+ Nkurahije+ Imana, ntumbabaze urubozo.”+ 8 Byatewe n’uko yari abwiye uwo mwuka mubi ati “va muri uwo muntu, wa mwuka mubi we.”+ 9 Ariko abanza kuwubaza ati “witwa nde?” Uramusubiza uti “nitwa legiyoni,*+ kuko turi benshi.”+ 10 Nuko umwinginga incuro nyinshi umusaba kutirukana iyo myuka muri icyo gihugu.+

11 Icyo gihe hari umugana munini w’ingurube+ zarishaga+ ku musozi. 12 Nuko iyo myuka iramwinginga iti “twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo,” 13 maze arayemerera. Iyo myuka mibi irasohoka yinjira muri za ngurube, izo ngurube ziruka zigana ku gacuri ziroha mu nyanja, zirarohama;+ zose zari nk’ibihumbi bibiri. 14 Ariko abashumba bazo barahunga bajya mu mugi no mu giturage kuvuga ibyabaye; abantu bose baza kureba ibyari byabaye.+ 15 Nuko baza aho Yesu ari, babona na wa muntu wari waratewe n’umudayimoni yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge; uwo ni wa mugabo wahoze afite legiyoni y’imyuka mibi; babibonye baratinya. 16 Ababibonye na bo bababwira uko byagendekeye uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni, n’ibyabaye ku ngurube. 17 Nuko baramwinginga ngo ave mu turere twabo.+

18 Yesu yuriye ubwato, wa muntu wari waratewe n’abadayimoni aramwinginga amusaba ko bajyana.+ 19 Ariko ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati “jya iwanyu muri bene wanyu+ ubabwire ibintu byose Yehova+ yagukoreye, n’imbabazi+ yakugiriye.” 20 Nuko aragenda abwira ab’i Dekapoli+ ibintu byose Yesu yamukoreye, abantu bose baratangara cyane.+

21 Yesu yongera kwambuka ari mu bwato asubira ku nkombe yo hakurya, hanyuma abantu benshi bamuteraniraho; yari ahagaze iruhande rw’inyanja.+ 22 Nuko umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye amwikubita ku birenge+ 23 maze aramwinginga cyane ati “agakobwa kanjye kararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino ukarambikeho ibiganza+ kugira ngo gakire kabeho.”+ 24 Nuko barajyana. Abantu benshi baramukurikira, bagenda bamubyiganiraho.+

25 Hariho umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri+ ava amaraso.+ 26 Abaganga benshi bari baragiye bamubabaza,+ yarabahaye ibye byose ntibagire icyo bamumarira, ahubwo akagenda arushaho kumererwa nabi. 27 Yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi maze akora+ ku mwitero we, 28 kuko yibwiraga ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.”+ 29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we ko akize indwara yamubabazaga.+

30 Yesu na we ahita yiyumvamo ko imbaraga+ zimuvuyemo, maze arahindukira areba imbaga y’abantu, arabaza ati “ni nde ukoze ku myenda yanjye?”+ 31 Ariko abigishwa be baramubaza bati “urabona uko abantu bakubyiganiraho ari benshi,+ nawe ukabaza ngo ‘ni nde unkozeho?’” 32 Icyakora akomeza kubararanganyamo amaso kugira ngo arebe uwabikoze. 33 Ariko uwo mugore agira ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho, araza amwikubita imbere amubwiza ukuri kose.+ 34 Yesu aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro+ kandi ukire indwara yakubabazaga.”+

35 Akivuga ibyo, haza abantu bavuye mu rugo rwa wa mutware w’isinagogi baravuga bati “umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki umwigisha?”+ 36 Ariko Yesu yumvise babivuga abwira uwo mutware w’isinagogi ati “witinya, wowe wizere gusa.”+ 37 Nuko ntiyagira undi akundira ko bajyana, uretse Petero na Yakobo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo.+

38 Nuko bagera mu rugo rw’uwo mutware w’isinagogi, asanga hari umuvurungano n’urusaku rwinshi, abantu barira baboroga cyane. 39 Amaze kwinjira mu nzu arababwira ati “kuki mwateje umuvurungano n’urusaku rwinshi kandi mukarira? Ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye.”+ 40 Avuze atyo batangira kumuseka bamukwena. Ariko amaze gusohora abantu bose, ajyana na se w’uwo mwana na nyina n’abari kumwe na we, yinjira aho uwo mwana yari ari.+ 41 Maze afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati “talisa kumi,” bisobanurwa ngo “mukobwa, haguruka!”+ 42 Nuko ako kanya uwo mukobwa arahaguruka atangira kugenda; yari afite imyaka cumi n’ibiri. Bahita batangara cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi.+ 43 Ariko yongera kubihanangiriza kenshi ngo be kugira uwo babibwira,+ kandi ababwira ko baha uwo mukobwa ibyokurya.

6 Nuko avayo ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be bajyana na we.+ 2 Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isinagogi. Abantu benshi mu bari aho baratangara, baravuga bati “ibi bintu byose uyu muntu yabivanye he?+ Kuki uyu muntu yahawe ubu bwenge bwose, kandi kuki akora ibitangaza bingana bitya? 3 Uyu si wa mubaji,+ umuhungu wa Mariya,+ mwene nyina wa Yakobo+ na Yozefu na Yuda na Simoni?+ Bashiki be ntiduturanye?” Nuko ibye birabagusha.+ 4 Ariko Yesu arababwira ati “nta handi umuhanuzi abura guhabwa icyubahiro, keretse mu karere k’iwabo+ no muri bene wabo no mu rugo rwe.”+ 5 Ibyo byatumye atahakorera ibitangaza, uretse gukiza abantu bake bari barwaye abarambitseho ibiganza. 6 Koko rero, yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Nuko azenguruka mu midugudu yo muri ako karere yigisha.+

7 Hanyuma ahamagara abo cumi na babiri, abatuma ari babiri babiri+ kandi abaha ububasha bwo gutegeka imyuka mibi.+ 8 Nanone abategeka kutagira icyo bitwaza ku rugendo, uretse inkoni yonyine, no kutitwaza umugati cyangwa impamba+ cyangwa amafaranga mu dufuka bakenyereraho,+ 9 ahubwo bakambara inkweto gusa, kandi ntibitwaze amakanzu abiri.+ 10 Yongera kubabwira ati “inzu yose mwinjiramo,+ muyigumemo kugeza aho muzavira aho hantu.+ 11 Kandi ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 12 Nuko baragenda babwiriza abantu ngo bihane.+ 13 Birukanaga abadayimoni+ benshi, bagasiga abarwayi benshi amavuta,+ bakabakiza.+

14 Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko izina rya Yesu ryari rimaze kwamamara hose, n’abantu bavuga bati “Yohana umubatiza yazutse mu bapfuye none ni yo mpamvu akora ibitangaza.”+ 15 Ariko abandi bo baravugaga bati “ni Eliya.”+ Abandi na bo bati “ni umuhanuzi kimwe n’abandi bahanuzi.”+ 16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana wa wundi naciye igihanga yarazutse.”+ 17 Herode ubwe yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira mu nzu y’imbohe, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo, kuko Herode yari yaramucyuye.+ 18 Yohana yahoraga abwira Herode ati “amategeko ntiyemera ko ucyura umugore w’umuvandimwe wawe.”+ 19 Ibyo byatumye Herodiya arwara Yohana inzika+ ashaka kumwica, ariko ntiyabishobora.+ 20 Herode yatinyaga+ Yohana, kuko yari azi ko ari umukiranutsi+ akaba n’umuntu wera; nuko ntiyagira icyo amutwara. Amaze kumva+ ibyo avuga, yabuze uko amugenza, icyakora yakomezaga kumutega amatwi yishimye.

21 Ariko umunsi umwe haboneka uburyo,+ igihe Herode yari yijihije isabukuru y’ivuka+ rye, agatumira abatware be bakomeye n’abakuru b’ingabo n’ibikomerezwa byo muri Galilaya byose, akabategurira ifunguro rya nimugoroba. 22 Nuko umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herode n’abari bicaranye+ na we. Umwami abwira uwo mukobwa ati “nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” 23 Ndetse aranamurahira ati “icyo unsaba cyose ndakiguha,+ kabone niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.”+ 24 Nuko uwo mukobwa arasohoka ajya kubaza nyina ati “nsabe iki?” Nyina aramusubiza ati “igihanga cya Yohana umubatiza.”+ 25 Ako kanya ahita asubira aho umwami ari yihuta, avuga icyo yifuza agira ati “ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku isahani.” 26 Nubwo ibyo byababaje umwami cyane, ntiyashatse kumwima icyo asabye bitewe n’indahiro yari yamurahiye, hamwe n’abari bicaranye na we ku meza.+ 27 Nuko ako kanya umwami yohereza umurinda kandi amutegeka kumuzanira igihanga cya Yohana. Aragenda asanga Yohana mu nzu y’imbohe, amuca igihanga+ 28 akizana ku isahani, agihereza uwo mukobwa, umukobwa na we agishyira nyina.+ 29 Abigishwa ba Yohana babyumvise baraza batwara umurambo we bawuhamba mu mva.+

30 Nuko intumwa ziteranira imbere ya Yesu zimubwira ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije.+ 31 Na we arazibwira ati “nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye+ turuhuke ho gato”;+ hari abantu benshi b’urujya n’uruza, bigatuma batabona akanya na gato ko kugira icyo barya.+ 32 Nuko burira ubwato bajya ahantu hatari abantu, ari bonyine.+ 33 Ariko hari abantu bababonye bagenda kandi benshi bamenye ko yagiye, maze baturuka mu migi yose banyura iy’ubutaka bariruka babatangayo.+ 34 Nuko yomotse abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.+ Atangira kubigisha ibintu byinshi.+

35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati “aha hantu turi haritaruye kandi umunsi urakuze.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati “abe ari mwe mubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati “none se tujye kugura imigati y’amadenariyo* magana abiri tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati “mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati “ni itanu n’amafi abiri.”+ 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara+ mu byatsi bibisi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu ijana ijana, na mirongo itanu mirongo itanu.+ 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura+ ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu; na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga,+ 43 batoragura ibice bisigaye buzuza ibitebo cumi na bibiri, udashyizemo amafi. 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo ibihumbi bitanu.+

45 Nuko ako kanya ahita ategeka abigishwa be kurira ubwato bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya aherekeye i Betsayida, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 46 Ariko amaze kubasezeraho, ajya ku musozi gusenga.+ 47 Ijoro ryari rimaze kugwa kandi ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, ariko we yari wenyine imusozi.+ 48 Nuko abonye ko bateraganwa+ kandi bakavugama bibagoye cyane kubera ko umuyaga wari ubaturutse imbere, aza abasanga hafi mu rukerera, agenda hejuru y’inyanja; ariko asa n’ushaka kubacaho. 49 Bamubonye agenda hejuru y’inyanja baratekereza bati “turabonekewe!” Nuko barataka cyane,+ 50 kuko bose bamubonye bagakuka umutima. Ariko ako kanya avugana na bo arababwira ati “nimuhumure ni jye, ntimugire ubwoba.”+ 51 Yurira ubwato abasangamo, maze umuyaga uratuza. Ibyo bituma batangara cyane,+ 52 kuko batari basobanukiwe ibya ya migati, ahubwo imitima yabo ikaba yari igikomeje kudasobanukirwa.+

53 Nuko bomotse bagera i Genesareti, maze batsika ubwato hafi aho.+ 54 Ariko bakiva mu bwato abantu baramumenya, 55 biruka bajya hirya no hino muri ako karere baheka abarwayi mu ngobyi, babazana aho bumvise ko ari. 56 Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu migi cyangwa mu giturage,+ bashyiraga abarwayi mu masoko bakamwinginga ngo abareke gusa bakore+ ku ncunda+ z’umwitero we; kandi abazikoragaho bose barakiraga.+

7 Nuko Abafarisayo na bamwe mu banditsi bari baturutse i Yerusalemu bateranira aho ari.+ 2 Babonye bamwe mu bigishwa be barisha intoki zihumanye, ni ukuvuga zidakarabye,+ babareba nabi. 3 Koko rero, Abafarisayo n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba intoki kugeza mu nkokora, bakurikiza imigenzo bakomeyeho y’aba kera, 4 kandi niyo bavuye ku isoko, ntibarya batabanje kwihumanura biminjagiraho amazi. Hari n’indi migenzo+ myinshi barazwe kugira ngo bayikomereho, ari yo kujabika ibikombe, ibibindi n’inzabya+ z’umuringa. 5 Nuko abo Bafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo y’aba kera, ahubwo bakarisha intoki zihumanye?”+ 6 Arababwira ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu mwa ndyarya mwe, kuko handitswe+ ngo ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye.+ 7 Barushywa n’ubusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’+ 8 Musuzugura amategeko y’Imana, mukizirika ku migenzo y’abantu.”+

9 Nuko akomeza ababwira ati “muhigika amategeko+ y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukomeza imigenzo yanyu. 10 Urugero, Mose yaravuze ati ‘wubahe so na nyoko,’+ kandi ati ‘utuka se cyangwa nyina yicwe.’+ 11 Ariko mwe muravuga muti ‘niba umuntu abwiye se cyangwa nyina ati “icyo mfite cyari kukugirira umumaro ni korubani,+ (ni ukuvuga ituro ryagenewe+ Imana,)”’ 12 uwo ntimumwemerera kugira ikintu na gito akorera se cyangwa nyina.+ 13 Nguko uko ijambo ry’Imana+ murihindura ubusa bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya. Hari n’ibindi byinshi+ nk’ibyo mukora.” 14 Nuko yongera guhamagara abantu ngo baze aho ari, arababwira ati “nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe.+ 15 Nta kintu cyinjira mu muntu giturutse hanze gishobora kumuhumanya, ahubwo ibintu biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”+ 16 ​—⁠—​*

17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani.+ 18 Arababwira ati “mbese namwe ntimuragira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu nka bo?+ Ntimuzi ko nta kintu giturutse hanze cyinjira mu muntu gishobora kumuhumanya, 19 kuko kitanyura mu mutima we, ahubwo kinyura mu mara kigasohoka kijya mu musarani?”+ Muri ubwo buryo, yagaragaje ko ibyokurya byose bidahumanye.+ 20 Akomeza ababwira ati “ikiva mu muntu ni cyo kimwanduza;+ 21 kuko imbere mu bantu, mu mitima yabo,+ ari ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi,+ ubujura, ubwicanyi,+ 22 ubusambanyi, kwifuza,+ ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika,+ ijisho ryifuza, gutuka Imana, kwishyira hejuru no kudashyira mu gaciro. 23 Ibyo bintu bibi byose bituruka mu muntu ni byo bimwanduza.”+

24 Hanyuma arahaguruka ava aho hantu ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni,+ maze yinjira mu nzu, kandi ntiyashakaga ko hagira ubimenya. Icyakora ntiyashoboraga kugera ahantu ngo bibure kumenyekana.+ 25 Ako kanya, umugore wari ufite akana k’agakobwa katewe n’umwuka mubi yumva bavuga ibye, araza yikubita imbere y’ibirenge bye.+ 26 Uwo mugore yari Umugirikikazi wakomokaga i Foyinike y’i Siriya; akomeza kumusaba kwirukana umudayimoni mu mukobwa we.+ 27 Ariko Yesu aramubwira ati “reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana+ ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”+ 28 Aramusubiza ati “yego nyagasani, ariko ibibwana by’imbwa biri munsi y’ameza na byo birya ubuvungukira+ abana bato bataye.”+ 29 Yesu abyumvise aramubwira ati “kubera ko uvuze utyo, igendere. Umudayimoni yavuye mu mukobwa wawe.”+ 30 Nuko aragenda ajya iwe asanga+ uwo mwana muto aryamye ku buriri, umudayimoni yamuvuyemo.

31 Nuko avuye mu karere k’i Tiro anyura i Sidoni, aca no mu turere twa Dekapoli maze agera ku nyanja ya Galilaya.+ 32 Ahageze bamuzanira umuntu wari igipfamatwi kandi udedemanga, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza.+ 33 Nuko amuvana mu bantu amujyana ahiherereye, amushyira intoki mu matwi. Amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi.+ 34 Hanyuma yubura amaso areba mu ijuru,+ asuhuza umutima+ cyane, maze aravuga ati “efata,” bisobanurwa ngo “zibuka.” 35 Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva,+ ururimi rwe ruragobodoka, atangira kuvuga neza. 36 Yesu amaze gukora ibyo, arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira,+ ariko uko yarushagaho kubihanangiriza kutabivuga, ni ko na bo barushagaho kubyamamaza.+ 37 Mu by’ukuri, baratangaye+ bidasanzwe maze baravuga bati “ibintu byose yabikoze neza. Ndetse atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bikavuga.”+

8 Muri iyo minsi, igihe nanone hari abantu benshi kandi nta kintu bafite cyo kurya, yahamagaye abigishwa be arababwira+ ati 2 “ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta cyo bafite cyo kurya. 3 Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo nta cyo bariye, bagwa mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.” 4 Ariko abigishwa be baramusubiza bati “aha hantu hitaruye se, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?”+ 5 Na we arababaza ati “mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati “ni irindwi.”+ 6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, arashimira,+ arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze bayiha abantu.+ 7 Nanone bari bafite udufi duke; amaze gushimira, ababwira ko na two baduha abantu.+ 8 Bararya barahaga, hanyuma batoragura ibice bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+ 9 Bari abagabo bagera ku bihumbi bine. Ibyo birangiye arabasezerera.+

10 Ako kanya we n’abigishwa be burira ubwato bajya mu turere twa Dalumanuta.+ 11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bagira ngo bamugerageze.+ 12 Nuko asuhuza umutima cyane+ maze aravuga ati “ab’iki gihe barashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”+ 13 Amaze kubabwira atyo abasiga aho, yongera kurira ubwato ajya ku nkombe yo hakurya.

14 Nuko bibagirwa kwitwaza imigati; uretse umugati umwe gusa, nta kindi kintu bari bafite mu bwato.+ 15 Yesu abihanangiriza akomeje ati “mukomeze kuba maso, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”+ 16 Batangira kujya impaka hagati yabo bibwira ko bitewe n’uko nta migati bari bafite.+ 17 Abibonye arababaza ati “kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite?+ Mbese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Mbese birabagoye kubisobanukirwa mu mitima yanyu?+ 18 ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba, kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva?’+ Mbese ntimwibuka? 19 Igihe namanyaguraga imigati itanu+ igahaza abagabo ibihumbi bitanu, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni cumi na bibiri.”+ 20 “Igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo ibihumbi bine, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni birindwi.”+ 21 Nuko arababwira ati “na n’ubu ntimurasobanukirwa?”+

22 Nuko bagera i Betsayida. Ahageze abantu bamuzanira umuntu wari impumyi, baramwinginga ngo amukoreho.+ 23 Afata uwo muntu ukuboko amujyana inyuma y’umudugudu, amucira amacandwe+ ku maso, amurambikaho ibiganza aramubaza ati “hari icyo ubona?” 24 Uwo muntu yubura amaso aravuga ati “ndabona abantu, kuko mbona ibintu bimeze nk’ibiti ariko bikaba bigenda.” 25 Yongera kurambika ibiganza ku maso y’uwo muntu, nuko abona neza arakira, kandi ibintu byose akabibona neza uko biri. 26 Hanyuma aramusezerera ngo ajye iwabo, aramubwira ati “ariko ntiwinjire mu mudugudu.”+

27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo, nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “abantu bavuga ko ndi nde?”+ 28 Baramubwira bati “bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi ngo uri Eliya,+ abandi na bo ngo uri umwe mu bahanuzi.”+ 29 Hanyuma arababaza ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati “uri Kristo.”+ 30 Abyumvise abihanangiriza akomeje ko batazagira uwo babwira ibye.+ 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ akazazuka nyuma y’iminsi itatu.+ 32 Koko rero, ibyo yabibabwiye yeruye. Ariko Petero amushyira ku ruhande aramucyaha.+ 33 Yesu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati “jya inyuma yanjye Satani, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+

34 Nuko ahamagara abantu hamwe n’abigishwa be, arababwira ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire,+ 35 kuko ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, ni we uzabukiza.+ 36 Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+ 37 Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?+ 38 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye mu bantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azagira isoni+ zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rya Se, ari kumwe n’abamarayika bera.”+

9 Arongera arababwira ati “ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu batabanje kubona ubwami bw’Imana buje bufite ububasha.”+ 2 Nuko hashize iminsi itandatu, Yesu afata Petero na Yakobo na Yohana abajyana ku musozi muremure ari bonyine. Nuko ahindurira isura imbere yabo,+ 3 imyenda ye irarabagirana, irererana kurusha uko umumeshi uwo ari we wese wo ku isi yayeza.+ 4 Nanone, Eliya na Mose barababonekera baganira na Yesu.+ 5 Nuko Petero abwira Yesu ati “Rabi, ni byiza kuba turi aha, none reka tubambe amahema atatu: iryawe, irya Mose n’irya Eliya.”+ 6 Mu by’ukuri, ntiyari azi icyo yavuga, kubera ko bari bagize ubwoba bwinshi. 7 Nuko haza igicu kirabakingiriza, maze ijwi+ rituruka muri icyo gicu rigira riti “uyu ni Umwana wanjye+ nkunda; mumwumvire.”+ 8 Ariko ako kanya barebye iruhande rwabo ntibongera kugira undi babona, keretse Yesu wenyine.+

9 Bakimanuka uwo musozi, Yesu abategeka abihanangiriza kutagira uwo ari we wese babwira+ ibyo babonye, kugeza igihe Umwana w’umuntu yari kuzaba amaze kuzurwa mu bapfuye.+ 10 Iryo jambo baribika ku mutima, ariko bajya impaka hagati yabo bibaza icyo uko kuzurwa mu bapfuye bishaka kuvuga. 11 Nuko baramubaza bati “kuki abanditsi bavuga ko Eliya+ agomba kubanza kuza?”+ 12 Arabasubiza ati “Eliya agomba kubanza kuza, agasubiza ibintu byose mu buryo.+ Ariko se kuki ibyanditswe bivuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi+ kandi agafatwa nk’utagira icyo amaze?+ 13 Nyamara ndababwira ko mu by’ukuri Eliya+ yaje, kandi bamukoreye ibintu byinshi bashaka nk’uko byanditswe kuri we.”+

14 Bageze aho abandi bigishwa bari, babona abantu benshi babakikije, n’abanditsi babagisha impaka.+ 15 Ariko abo bantu bose bakimara kumubona baratangara cyane, nuko biruka bamusanga, baramusuhuza. 16 Nuko arababaza ati “icyo mubagishaho impaka ni iki?” 17 Umwe muri abo bantu aramusubiza ati “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umwuka utera uburagi.+ 18 Aho umufatiye hose umutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi akanegekara. Nabwiye abigishwa bawe ngo bawirukane ariko byabananiye.”+ 19 Yesu arabasubiza ati “bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+ 20 Hanyuma baramumuzanira. Ariko umwuka ukubise Yesu amaso, uhita utigisa uwo mwana, umaze kumutura hasi akomeza kwigaragura azana ifuro.+ 21 Nuko Yesu abaza se ati “ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati “byatangiye akiri umwana, 22 kandi incuro nyinshi uwo mwuka wamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo umwice.+ Ariko niba hari icyo ushobora gukora, tugirire impuhwe udufashe.” 23 Yesu aramubwira ati “urumva iryo jambo uvuze ngo ‘niba hari icyo ushobora’! Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ 24 Se w’uwo mwana ahita arangurura ati “ndizeye! Mfasha aho mbuze ukwizera!”+

25 Yesu abonye ko abantu baza biruka babasanga, acyaha+ uwo mwuka mubi arawubwira ati “wa mwuka we utera uburagi n’ubupfamatwi, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzamugarukemo ukundi.” 26 Umaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, umuvamo;+ asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati “arapfuye!” 27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahaguruka.+ 28 Nuko amaze kwinjira mu nzu abigishwa be bamubaza biherereye bati “kuki twe tutashoboye kuwirukana?”+ 29 Arababwira ati “nta kindi gishobora kwirukana umwuka nk’uwo, keretse isengesho.”+

30 Bava aho baragenda, banyura muri Galilaya, ariko ntiyashakaga ko hagira umuntu ubimenya. 31 Yigishaga abigishwa be ababwira ati “Umwana w’umuntu azatangwa mu maboko y’abantu kandi bazamwica.+ Ariko nubwo bazamwica, azazuka nyuma y’iminsi itatu.”+ 32 Icyakora ntibasobanukiwe iryo jambo, ariko batinya kugira icyo bamubaza.+

33 Nuko bagera i Kaperinawumu, maze bari mu nzu arababaza ati “ni iki mwajyagaho impaka muri mu nzira?”+ 34 Baraceceka, kuko bari mu nzira bajyaga impaka zo kumenya umukuru muri bo.+ 35 Nuko aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “umuntu nashaka kuba uw’imbere, agomba kuba uw’inyuma kandi akaba umukozi wa bose.”+ 36 Hanyuma afata umwana muto, amuhagarika hagati yabo aramuhobera, maze arababwira+ ati 37 “umuntu wese wakira umwe mu bana bato nk’aba abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye, kandi unyakiriye, si jye aba yakiriye gusa, ahubwo aba yakiriye n’uwantumye.”+

38 Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni akoresheje izina ryawe maze tugerageza kumubuza,+ kuko atajyana natwe.”+ 39 Ariko Yesu aravuga ati “ntimugerageze kumubuza, kuko nta muntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye ushobora guhindukira ngo antuke.+ 40 Kandi utaturwanya aba ari ku ruhande rwacu.+ 41 Umuntu wese ubaha igikombe+ cy’amazi kubera ko muri aba Kristo,+ ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye rwose. 42 Ariko umuntu wese usitaza umwe muri aba bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja.+

43 “Niba ikiganza cyawe kikubera igisitaza, ugice; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima uri ikimuga, kuruta ko wajya mu muriro udashobora kuzimywa w’i Gehinomu* ufite ibiganza byombi.+ 44 ​—⁠—​* 45 Ikirenge cyawe nikikubera igisitaza, ugice; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima uri ikimuga,+ kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi.+ 46 ​—⁠—​* 47 Ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urite kure yawe;+ icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana ufite ijisho rimwe, kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi,+ 48 aho inyo zidapfa kandi n’umuriro waho ntuzime.+

49 “Umuntu wese agomba kuminjagirwaho umunyu,+ ari wo muriro. 50 Umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, mwawugarurira ubwo buryohe mute?+ Nimugire umunyu+ muri mwe kandi mukomeze kubana amahoro.”+

10 Nuko arahaguruka ava aho agera mu turere two ku rugabano rwa Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abantu benshi bongera guteranira aho ari, atangira kubigisha nk’uko yari amenyereye.+ 2 Abafarisayo baramwegera bagira ngo bamugerageze, bamubaza niba amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we.+ 3 Na we arabasubiza ati “Mose yabategetse iki?” 4 Baramubwira bati “Mose yemeye ko amwandikira icyemezo cyo kumusenda, agatana na we.”+ 5 Ariko Yesu arababwira ati “yabandikiye iryo tegeko bitewe n’uko imitima yanyu inangiye.+ 6 Ariko kuva mu ntangiriro y’irema, ‘Imana yabaremye ari umugabo n’umugore.+ 7 Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, 8 maze bombi bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9 Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe* ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 10 Nanone bari mu nzu,+ abigishwa be bagira icyo bamubaza kuri iyo ngingo. 11 Nuko arababwira ati “umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye,+ bityo akaba ahemukiye umugore we. 12 N’umugore utana n’umugabo we akarongorwa n’undi, aba asambanye.”+

13 Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa be barabacyaha.+ 14 Yesu abibonye ararakara, arababwira ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 15 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+ 16 Nuko aterura abo bana abaha umugisha, abarambikaho ibiganza.+

17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18 Yesu aramubwira ati “unyitira iki mwiza?+ Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19 Uzi amategeko ngo ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ wubahe so na nyoko.’”+ 20 Uwo muntu aramusubiza ati “Mwigisha, ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.” 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: genda ugurishe ibyawe byose uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Ariko iryo jambo riramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+

23 Yesu araranganya amaso hirya no hino, maze abwira abigishwa be ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga+ binjira mu bwami bw’Imana!”+ 24 Ariko abigishwa be batangazwa+ n’amagambo ye. Yesu abibonye arongera arababwira ati “bana banjye, mbega ukuntu kwinjira mu bwami bw’Imana biruhije! 25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.”+ 26 Barushaho gutangara baramubwira bati “mu by’ukuri se, ni nde ushobora gukizwa?”+ 27 Yesu abahanga amaso arababwira ati “ku bantu ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”+ 28 Petero aramubwira ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira.”+ 29 Yesu aravuga ati “ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,+ 30 utazabona ibibikubye incuro ijana+ muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo,+ kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza. 31 Icyakora, benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.”+

32 Ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu Yesu abarangaje imbere, bagenda bumiwe. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira ba bandi cumi na babiri ku ruhande, ababwira ibintu byagombaga kumubaho,+ 33 ati “dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga,+ 34 bazamunnyega, bamucire amacandwe, bamukubite ibiboko kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+

35 Nuko Yakobo na Yohana, ari bo bahungu babiri ba Zebedayo,+ baramusanga baramubwira bati “Mwigisha, turifuza ko wadukorera icyo tugiye kugusaba.”+ 36 Arababwira ati “murifuza ko mbakorera iki?” 37 Baramubwira bati “duhe kuzicarana nawe, umwe iburyo bwawe, undi ibumoso bwawe, mu ikuzo ryawe.”+ 38 Ariko Yesu arababwira ati “ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+ 39 Baramusubiza bati “twabishobora.” Yesu na we arababwira ati “igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+ 40 Ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga,+ ahubwo bigenewe abo byateguriwe.”

41 Nuko abandi icumi babyumvise barakarira Yakobo na Yohana.+ 42 Ariko Yesu arabahamagara arababwira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu.+ 43 Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu,+ 44 kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wa bose.+ 45 Kuko n’Umwana w’umuntu ataje aje gukorerwa,+ ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu+ ya benshi.”+

46 Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, impumyi yasabirizaga yitwaga Barutimayo (mwene Timayo), yari yicaye iruhande rw’inzira.+ 47 Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, itangira kurangurura ijwi ivuga iti “Yesu Mwene Dawidi,+ ngirira imbabazi!”+ 48 Benshi babyumvise barayicyaha cyane bayisaba guceceka, ariko irushaho gusakuza cyane ivuga iti “Mwene Dawidi, ngirira imbabazi!”+ 49 Yesu arahagarara arababwira ati “nimuyihamagare.” Nuko bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati “humura, haguruka araguhamagaye.”+ 50 Ijugunya umwitero wayo, irasimbuka isanga Yesu. 51 Yesu arayibaza ati “urifuza ko ngukorera iki?”+ Iyo mpumyi iramusubiza iti “Rabuni,* mpumura.”+ 52 Nuko Yesu arayibwira ati “igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya irahumuka,+ maze iramukurikira.+

11 Nuko bari hafi kugera i Yerusalemu, begereye i Betifage n’i Betaniya+ ku musozi w’Imyelayo, atuma babiri mu bigishwa be,+ 2 arababwira ati “nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, mukiwugeramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu; mukiziture maze mukizane.+ 3 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘kuki mukora ibyo?,’ mumubwire muti ‘Umwami aragikeneye, kandi arahita akigarura.’”+ 4 Nuko baragenda babona icyana cy’indogobe kiziritse hanze ku irembo, iruhande rw’umuhanda, barakizitura.+ 5 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “ibyo mukora ni ibiki, ko muzitura icyo cyana cy’indogobe?”+ 6 Bababwira uko Yesu yari yababwiye, na bo barabareka baragenda.+

7 Bazanira Yesu icyo cyana cy’indogobe,+ bagishyiraho imyenda yabo maze acyicaraho.+ 8 Nanone abantu benshi basasa imyenda yabo+ mu nzira, abandi na bo bajya mu bisambu+ baca amashami y’ibiti.+ 9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kurangurura amajwi bagira bati “turakwinginze, mukize!+ Hahirwa uje mu izina rya Yehova!+ 10 Ubwami buje bwa data Dawidi,+ nibuhabwe umugisha! Turakwinginze, mukize wowe uri mu ijuru!” 11 Nuko ageze i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yitegereza ibintu byose. Kubera ko bwari bugorobye, arasohoka ajya i Betaniya ari kumwe na ba bandi cumi na babiri.+

12 Bukeye bwaho, ubwo bari bavuye i Betaniya, arasonza.+ 13 Akiri kure, abona igiti cy’umutini gifite amababi, nuko ajya kureba niba yakibonaho imbuto. Ariko akigezeho, ntiyagira icyo abona uretse amababi gusa, kuko kitari igihe imitini yerera.+ 14 Abibonye arakibwira ati “ntihakagire urya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose.”+ Kandi abigishwa be barumvaga.

15 Nuko bagera i Yerusalemu. Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma;+ 16 ntiyemeraga ko hagira unyuza ikintu mu rusengero, 17 ahubwo akomeza kubigisha avuga ati “mbese ntibyanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo+ n’amahanga yose’?+ Ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”+ 18 Nuko abakuru b’abatambyi n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica,+ kuko bamutinyaga bitewe n’uko abantu bakomezaga gutangarira inyigisho ze.+

19 Iyo bwabaga bugorobye, bavaga mu mugi. 20 Nuko bukeye bwaho, banyuze kuri wa mutini babona wumye uhereye mu mizi.+ 21 Petero arabyibuka abwira Yesu ati “Rabi, dore wa mutini wavumye wumye!”+ 22 Yesu aramusubiza ati “nimwizere Imana. 23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+ 24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa.’+ 25 Igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira+ umuntu wese icyo mwaba mupfa, kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”+ 26 ——*

27 Bongera gusubira i Yerusalemu. Nuko igihe yagendagendaga mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakuru baza aho ari,+ 28 baramubaza bati “ni bubasha ki butuma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waguhaye ubwo bubasha bwo gukora ibyo bintu?”+ 29 Yesu arababwira ati “mureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimunsubiza, nanjye ndababwira ububasha butuma nkora ibi bintu.+ 30 Umubatizo+ wa Yohana wakomotse mu ijuru cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”+ 31 Nuko bajya inama, baravuga bati “nituvuga tuti ‘wakomotse mu ijuru,’ aratubaza ati ‘none kuki mutamwizeye?’+ 32 Ariko se twatinyuka kuvuga tuti ‘wakomotse mu bantu’?” Batinyaga rubanda, kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.+ 33 Nuko basubiza Yesu bati “ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu.”+

12 Nanone atangira kubabwirira mu migani ati “hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara+ maze arusigira abahinzi+ ajya mu gihugu cya kure.+ 2 Igihe cy’isarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe.+ 3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda amara masa.+ 4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu; uwo we bamukomeretsa mu mutwe kandi baramwandagaza.+ 5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica. 6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku ncuro ya nyuma yibwira ati ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’+ 7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati ‘uyu ni we muragwa.+ Nimuze tumwice, bityo umurage we uzabe uwacu.’+ 8 Nuko baramufata baramwica,+ bamujugunya hanze y’uruzabibu.+ 9 Nyir’uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu+ aruhe abandi.+ 10 Ese ntimwigeze musoma ibi byanditswe ngo ‘ibuye+ abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka;+ 11 ibyo byaturutse kuri Yehova kandi ni ibitangaza mu maso yacu’?”+

12 Babyumvise bashaka uko bamufata ariko batinya rubanda, kuko bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo avugiraho. Nuko bamusiga aho baragenda.+

13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode+ kugira ngo bamufatire mu magambo ye.+ 14 Bahageze baramubwira bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko utita ku muntu uwo ari we wese, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri:+ mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro w’umubiri, cyangwa ntabyemera? 15 Tuzajye tuwutanga, cyangwa ntitukawutange?”+ Yesu atahura uburyarya bwabo, maze arababwira ati “ni iki gituma mungerageza? Nimunzanire idenariyo turebe.”+ 16 Barayimuzanira. Arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.”+ 17 Yesu na we arababwira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ Nuko baramutangarira.+

18 Abasadukayo baza aho ari, abo ni bo bavugaga ko nta muzuko ubaho, maze baramubaza+ bati 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+ 20 Habayeho abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize.+ 21 Uwa kabiri aramucyura, ariko na we apfa nta mwana asize; n’uwa gatatu biba bityo. 22 Nuko bose uko ari barindwi ntibasiga urubyaro. Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa.+ 23 None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bamutunze?”+ 24 Yesu arababwira ati “mbese icyo si cyo gituma muyoba, kuko mutazi Ibyanditswe kandi ntimumenye ubushobozi bw’Imana?+ 25 Iyo bazuwe mu bapfuye, ari abagabo ntibashaka, n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 26 Ariko ibyerekeye abapfuye n’uko bazuka, ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’?+ 27 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima. Mwarayobye cyane.”+

28 Nuko umwe mu banditsi wari waje aho akumva bamugisha impaka, amenya ko abashubije neza cyane, ni ko kumubaza ati “ni irihe tegeko riza imbere y’ayandi yose?”+ 29 Yesu aramusubiza ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa,+ 30 kandi ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’+ 31 Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.” 32 Uwo mwanditsi aramubwira ati “Mwigisha, ubivuze neza mu kuri kose, ‘ni Umwe, kandi nta wundi keretse We’;+ 33 kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.”+ 34 Avuze atyo, Yesu amenya ko asubizanyije ubuhanga, nuko aramubwira ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.” Ariko nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+

35 Hanyuma Yesu agiye kubasubiza, arababwira igihe yigishirizaga mu rusengero ati “bishoboka bite ko abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?+ 36 Dawidi ubwe abwirijwe n’umwuka wera+ yaravuze ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 37 Ko Dawidi ubwe amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”+

Icyo gihe hari abantu benshi bari bamuteze amatwi bishimye.+ 38 Akomeza kubigisha ababwira ati “mwirinde abanditsi+ bashaka kugenda bambaye amakanzu kandi bagashaka kuramukirizwa mu masoko, 39 bagashaka n’imyanya y’imbere mu masinagogi n’imyanya y’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.+ 40 Ni bo barya ingo+ z’abapfakazi, bagashaka urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare; abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi.”+

41 Nuko yicara aho yitegeye amasanduku y’amaturo,+ yitegereza uko abantu bashyiraga amafaranga mu masanduku y’amaturo; abantu benshi b’abakire bashyiragamo ibiceri byinshi.+ 42 Haza umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.+ 43 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be ngo bamwegere, arababwira ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo,+ 44 kuko bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro.”+

13 Asohotse mu rusengero, umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire!”+ 2 Ariko Yesu aramubwira ati “ntureba aya mazu ahambaye?+ Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi+ ritajugunywe hasi.”+

3 Yicaye ku musozi w’Imyelayo yitegeye urusengero, Petero+ na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye+ 4 bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko ibyo byose byenda kuba?”+ 5 Nuko Yesu arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya.+ 6 Benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bazayobya benshi.+ 7 Nanone nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabakure umutima kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+

8 “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi,+ kandi hirya no hino hazabaho imitingito,+ hazabaho n’inzara.+ Ibyo bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.+

9 “Ariko mwebweho mwirinde. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko,+ bazabakubitira mu masinagogi+ kandi bazabajyana imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.+ 10 Nanone, ubutumwa bwiza+ bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.+ 11 Ariko igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muzavuga,+ ahubwo icyo muzahabwa muri uwo mwanya azabe ari cyo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.+ 12 Byongeye kandi, umuvandimwe azatanga umuvandimwe we ngo yicwe, na se w’umwana atange umwana we,+ kandi abana bazahagurukira ababyeyi babo babicishe;+ 13 muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ Ariko uzihangana kugeza ku iherezo+ ni we uzakizwa.+

14 “Icyakora nimubona igiteye ishozi+ kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye, (ubisoma akoreshe ubushishozi,)+ icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira ku misozi.+ 15 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo,+ 16 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire ku bintu yasize inyuma ngo ajye gufata umwitero we.+ 17 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+ 18 Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho,+ 19 kuko icyo gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro+ utarigeze kubaho uhereye ku ntangiriro y’ibyo Imana yaremye kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 20 Mu by’ukuri, iyo Yehova+ atagabanya iyo minsi, nta n’umwe wari kuzarokoka. Ariko ku bw’abo yitoranyirije,+ iyo minsi yarayigabanyije.+

21 “Nanone icyo gihe nihagira ubabwira ati ‘dore Kristo ari hano!,’ cyangwa ati ‘dore ari hariya!,’+ ntimuzabyemere,+ 22 kuko hazaduka ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma,+ kandi bazakora ibimenyetso n’ibitangaza+ kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe.+ 23 Mwebweho rero, mube maso;+ dore mbabwiye ibyo byose mbere y’igihe.+

24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika, 25 inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.+ 26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro.+ 27 Hanyuma azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije+ babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera y’ijuru.+

28 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 29 Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu bibaye, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.+ 30 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 31 Ijuru+ n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye+ ntazashira.+

32 “Naho uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data.+ 33 Mwitonde, mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.+ 34 Bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ wavuye mu nzu ye akayisigira abagaragu be, buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo gukomeza kuba maso. 35 Nuko rero mukomeze kuba maso+ kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera;+ 36 kugira ngo naza atunguranye atazasanga musinziriye.+ 37 Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso.”+

14 Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri+ ngo pasika+ n’iminsi mikuru+ y’imigati idasembuwe ibe. Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bashakishaga ukuntu bari kuzamufata bakoresheje amayeri, maze bakamwica.+ 2 Ariko bakomezaga kuvuga bati “ntibizakorwe mu minsi mikuru, kuko ahari byateza imivurungano mu baturage.”+

3 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni w’umubembe,+ yari yicaye afungura maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada, amavuta y’umwimerere ahenda cyane. Afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+ 4 Bamwe babibonye bararakara, baravugana bati “aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?+ 5 Yashoboraga kugurishwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene!” Nuko baramurakarira cyane.+ 6 Ariko Yesu arababwira ati “nimumureke. Muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+ 7 Abakene muri kumwe na bo iteka ryose,+ kandi igihe cyose mwashakira, mushobora kubagirira neza, ariko jye ntituzahorana iteka.+ 8 Akoze uko ashoboye; asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza mbere y’igihe, kugira ngo awutegurire guhambwa.+ 9 Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose,+ icyo uyu mugore akoze na cyo kizavugwa kugira ngo bamwibuke.”+

10 Nuko Yuda Isikariyota, umwe muri ba bandi cumi na babiri, asanga abakuru b’abatambyi kugira ngo abereke uko bamufata.+ 11 Babyumvise baranezerwa, bamusezeranya kumuha amafaranga.+ Nuko atangira gushakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.+

12 Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe,+ ari wo munsi batambagaho igitambo cya pasika, abigishwa be+ baramubwira bati “ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya pasika?”+ 13 Nuko atuma babiri mu bigishwa be, arababwira ati “nimujye mu mugi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi.+ Mumukurikire, 14 aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ati “icyumba cy’abashyitsi nsangiriramo pasika+ n’abigishwa banjye kiri he?”’+ 15 Arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose, giteguwe neza; aho abe ari ho mudutegurira ibya pasika.”+ 16 Nuko abo bigishwa baragenda, binjira mu mugi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya pasika.+

17 Bugorobye, azana n’abo cumi na babiri.+ 18 Ubwo bari ku meza bafungura, Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri ko umwe muri mwe turimo dusangira+ ari bungambanire.”+ 19 Barababara, batangira kumubaza umwe umwe bati “ni jye?”+ 20 Arababwira ati “ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo duhuriza ukuboko mu ibakure dusangiriramo.+ 21 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azabona ishyano! Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+

22 Bakirya, afata umugati, arasenga, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “nimwakire, uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 23 Nanone afata igikombe arashimira, hanyuma arakibahereza banywaho bose.+ 24 Arababwira ati “iki kigereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’+ agomba kumenwa+ ku bwa benshi.+ 25 Ndababwira ukuri ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu bwami bw’Imana.”+ 26 Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo.+

27 Nuko Yesu arababwira ati “mwese ibyanjye biri bubagushe, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri,+ intama zitatane.’+ 28 Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza i Galilaya.”+ 29 Ariko Petero aramusubiza ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizangusha.”+ 30 Yesu aramusubiza ati “ndakubwira ukuri ko uyu munsi, ndetse muri iri joro, isake iri bubike kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ 31 Ariko amubwira akomeje ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe sinshobora kukwihakana.” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.+

32 Nuko bagera ahantu hitwa Getsemani, maze abwira abigishwa be ati “mube mwicaye hano mu gihe nsenga.”+ 33 Hanyuma ajyana Petero na Yakobo na Yohana,+ atangira guhangayika no guhagarika umutima cyane.+ 34 Nuko arababwira ati “ubu mfite* agahinda kenshi+ kenda kunyica. Nimugume hano mukomeze kuba maso.”+ 35 Yigira imbere ho gato, yikubita hasi yubamye atangira gusenga asaba ko niba bishoboka icyo gihe cyamurenga.+ 36 Akomeza agira ati “Abba,* Data,+ ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+ 37 Nuko agarutse asanga basinziriye, maze abaza Petero ati “Simoni urasinziriye? Ntiwashoboye gukomeza kuba maso nibura akanya gato?+ 38 Mukomeze kuba maso kandi mukomeze musenge,+ kugira ngo mutajya mu moshya. Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 39 Arongera aragenda, asenga asubira muri ya magambo.+ 40 Aragaruka asanga basinziriye, kubera ko amaso yabo yari aremereye; ntibabona icyo bamusubiza.+ 41 Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Birahagije! Igihe kirageze!+ Dore Umwana w’umuntu agiye kugambanirwa ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha.+ 42 Nimuhaguruke tugende.+ Dore ungambanira ari hafi.”+

43 Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda, umwe wo muri ba bandi cumi na babiri, aba arahasesekaye ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’amahiri, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakuru.+ 44 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho, ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane, ntabacike.”+ 45 Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati “Rabi!” maze aramusoma.+ 46 Nuko bafata Yesu baramujyana.+ 47 Ariko umwe mu bari bahagaze aho akura inkota ye ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 48 Yesu abwira abo bantu ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ 49 Iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo Ibyanditswe+ bisohore.”+

50 Nuko bose baramutererana+ barahunga.+ 51 Ariko hari umusore wari wambaye umwenda mwiza cyane wamukurikiye, ariko bagerageje kumufata+ 52 arabacika, basigarana uwo mwenda, ahunga yambaye ubusa.

53 Hanyuma bajyana Yesu bamushyira umutambyi mukuru, maze abakuru b’abatambyi n’abakuru n’abanditsi baraterana.+ 54 Ariko Petero akomeza kumukurikira+ barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru; yicarana n’abagaragu yota umuriro wakaga. 55 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose bashakishaga icyo barega Yesu kugira ngo babone uko bamwica,+ ariko ntibakibona.+ 56 Koko rero, hari benshi bamushinjaga ibinyoma,+ ariko na bo mu buhamya bwabo ntibahuzaga.+ 57 Nanone hari abahagurukaga bakamurega ibinyoma bavuga bati 58 “twamwumvise avuga ati ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’amaboko y’abantu.’”+ 59 Ariko no kuri icyo na cyo, ubuhamya bwabo ntibwahuzaga.

60 Hanyuma umutambyi mukuru ahagarara hagati yabo, abaza Yesu ati “ese nta cyo usubiza ku byo aba bakurega? Ibyo aba bagushinja ni ibiki?”+ 61 Ariko aricecekera ntiyagira icyo asubiza.+ Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “ese ni wowe Kristo Umwana wa Nyir’ugusingizwa?”+ 62 Nuko Yesu aramusubiza ati “ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru.”+ 63 Umutambyi mukuru ngo abyumve, ashishimura umwenda we+ maze aravuga ati “none se turacyashakira iki abandi bagabo?+ 64 Mwiyumviye uko atutse Imana.+ Murabitekerezaho iki?” Bose bamuciraho iteka bavuga ko akwiriye gupfa. 65 Bamwe batangira kumucira amacandwe,+ bamupfuka mu maso kandi bamukubita ibipfunsi, bakamubwira bati “hanura!” Abakozi b’urukiko baramujyana, bagenda bamukubita inshyi mu maso.+

66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza,+ 67 maze abonye Petero yota aramwitegereza, aramubwira ati “nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 68 Ariko arabihakana, aravuga ati “uwo simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Maze arasohoka ajya ku marembo.+ 69 Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati “uyu na we ni umwe muri bo.”+ 70 Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati “ni ukuri, nawe uri uwo muri bo, n’ikimenyimenyi uri Umunyagalilaya.”+ 71 Ariko atangira kwivuma no kurahira,+ ati “uwo muntu muvuga nkamumenya!”+ 72 Ako kanya isake ibika ubwa kabiri.+ Petero yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye ati “isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko araturika ararira.+

15 Nuko mu museke abakuru b’abatambyi n’abakuru n’abanditsi ndetse n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bahita bajya inama,+ baboha Yesu baramujyana bamushyikiriza Pilato.+ 2 Pilato aramubaza ati “mbese uri umwami+ w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+ 3 Ariko abakuru b’abatambyi batangira kumurega ibintu byinshi.+ 4 Pilato yongera kumubaza ati “ese nta cyo usubiza?+ Dore barakurega ibirego byinshi.”+ 5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi asubiza. Nuko Pilato aratangara cyane.+

6 Mu minsi mikuru nk’iyo, yari afite akamenyero ko kubabohorera imfungwa imwe babaga bamusabye.+ 7 Icyo gihe, hari imfungwa yitwaga Baraba, yari ifunganywe n’abagomeye ubutegetsi, muri uko kugoma kwabo bakaba barishe abantu.+ 8 Nuko abantu baraza bamusaba ko abakorera ibyo yari yarabamenyereje. 9 Pilato arabasubiza ati “mbese murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayahudi?”+ 10 Yari azi neza ko ishyari+ ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu.+ 11 Ariko abakuru b’abatambyi boshya rubanda ngo basabe ko ahubwo ababohorera Baraba.+ 12 Pilato arongera arababaza ati “none se uyu mwita umwami+ w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+ 13 Barongera barasakuza bati “mumanike!”+ 14 Pilato arongera arababaza ati “kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo barushaho gusakuza batera hejuru bati “mumanike!”+ 15 Pilato abibonye atyo, kandi kubera ko yifuzaga gushimisha rubanda,+ ababohorera Baraba. Hanyuma amaze gutegeka ko Yesu akubitwa ibiboko, aramutanga ngo amanikwe.+

16 Nuko abasirikare bamujyana mu ngoro ya guverineri, maze bahamagara umutwe wose w’abasirikare barakorana.+ 17 Bamwambika umwenda w’isine kandi baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe.+ 18 Batangira kumuramutsa bati “ni amahoro,+ Mwami w’Abayahudi!” 19 Bakajya bamukubita urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi bagapfukama bakamuramya.+ 20 Hanyuma bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda w’isine maze bongera kumwambika imyenda ye. Nuko baramusohora bajya kumumanika.+ 21 Hanyuma bahura n’umugabo wihitiraga witwaga Simoni w’i Kurene, se wa Alegizanderi na Rufo, wari uvuye mu giturage, bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro cya Yesu.+

22 Bamujyana ahantu hitwa i Gologota, risobanurwa ngo Igihanga.+ 23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi irimo ikiyobyabwenge kiva mu ishangi,+ ariko yanga kuyinywa.+ 24 Nuko baramumanika maze bagabana imyenda ye+ bakoresheje ubufindo, kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+ 25 Icyo gihe byari bigeze ku isaha ya gatatu,+ nuko baramumanika. 26 Hejuru ye bamanikaho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa+ ngo “Umwami w’Abayahudi.”+ 27 Nanone bamanika ibisambo bibiri iruhande rwe, kimwe iburyo bwe, ikindi ibumoso bwe.+ 28 ——* 29 Nuko abahisi n’abagenzi baramutuka,+ bamuzunguriza umutwe bati “umva ko wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu da!+ 30 Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.”+ 31 Abakuru b’abatambyi bafatanyije n’abanditsi na bo baramushinyagurira bavuga bati “yakijije abandi, ariko we ntashobora kwikiza!+ 32 Ngaho Kristo, Umwami w’Abisirayeli, namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere.”+ Ndetse n’abari bamanikanywe na we, na bo baramutukaga.+

33 Bigeze ku isaha ya gatandatu, igihugu cyose gicura umwijima kugeza ku isaha ya cyenda.+ 34 Bigeze ku isaha ya cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 35 Bamwe mu bari bahagaze hafi aho babyumvise baravuga bati “nimwumve! Arahamagara Eliya.”+ 36 Ariko umwe muri bo ariruka afata sipongo* ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe+ avuga ati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura.”+ 37 Ariko Yesu ataka aranguruye ijwi, nuko arapfa.+ 38 Umwenda wakingirizaga+ ahera h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.+ 39 Nuko umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze imbere ye abonye uburyo apfuyemo, aravuga ati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+

40 Nanone hari abagore babyitegerezaga bari ahitaruye;+ muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo Muto na Yoze hamwe na Salome.+ 41 Bajyaga bamuherekeza+ kugira ngo bamukorere ubwo yari i Galilaya, kandi hari n’abandi bagore benshi bari barazanye na we i Yerusalemu.+

42 Kubera ko bwari bugorobye kandi ari umunsi wo Kwitegura, ni ukuvuga umunsi ubanziriza isabato, 43 haza umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, na we ubwe akaba yarategerezaga ubwami bw’Imana.+ Agira ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato amusaba umurambo+ wa Yesu. 44 Ariko Pilato yibaza niba koko yamaze gupfa. Nuko atumaho umutware utwara umutwe w’abasirikare, amubaza niba koko yari yamaze gupfa. 45 Amaze kubyemezwa n’uwo mutware w’abasirikare, aha Yozefu umurambo wa Yesu.+ 46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira+ mu mva+ yakorogoshowe mu rutare, maze ahirikira ibuye ku munwa w’iyo mva.+ 47 Ariko Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yoze bakomeza kwitegereza aho yari yahambwe.+

16 Isabato+ irangiye, Mariya Magadalena+ na Mariya nyina wa Yakobo na Salome bagura imibavu kugira ngo bajye kumusiga.+ 2 Mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere+ w’icyumweru, baza ku mva izuba rirashe.+ 3 Barabwiranaga bati “ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku munwa w’imva?” 4 Ariko barebye babona rya buye ryavuyeho, nubwo ryari rinini cyane.+ 5 Binjiye mu mva babona umusore wicaye iburyo yambaye ikanzu y’umweru, maze baratangara.+ 6 Arababwira ati “mwitangara. Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe.+ Yazutse,+ ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!+ 7 Ariko nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘agiye kubabanziriza i Galilaya,+ aho ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.’”+ 8 Nuko basohoka mu mva barahunga, bagenda bahinda umushyitsi kandi bafite igihunga. Ariko ntibagira uwo babwira ikintu icyo ari cyo cyose kuko bari bafite ubwoba.+

UMUSOZO MUGUFI

Zimwe mu nyandiko za vuba zandikishijwe intoki n’ubuhinduzi bumwe na bumwe, bishyira uyu musozo mugufi inyuma ya Mariko 16:⁠8:

Ariko ibintu byose yabategetse, babibwira abari kumwe na Petero muri make. Hanyuma y’ibyo, Yesu ubwe abohereza kubwiriza ubutumwa bwera butangirika bw’agakiza k’iteka, uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba.

UMUSOZO MUREMURE

Zimwe mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki (ACD) hamwe n’ubuhinduzi bumwe na bumwe (VgSyc,p) bwongeraho umusozo muremure ukurikira, ariko ukaba utaboneka muri אBSysArm:

9 Amaze kuzuka, mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere w’icyumweru, abonekera mbere na mbere Mariya Magadalena, uwo yari yarirukanyemo abadayimoni barindwi. 10 Aragenda abibwira ababanaga na Yesu, kuko baborogaga barira cyane. 11 Ariko bumvise ko yongeye kuba muzima kandi ko uwo mugore yamubonye, banga kubyemera. 12 Nyuma yaho abonekera babiri muri bo afite indi sura, igihe bari mu nzira bagiye mu giturage; 13 nuko baragaruka babibwira abandi basigaye. Ariko na bo ntibemera ibyo abo bababwiye. 14 Ariko nyuma yaho, abonekera ba bandi cumi n’umwe ubwo bari ku meza, maze abacyahira ko babuze ukwizera n’imitima yabo ikinangira, kuko batemeye amagambo y’abamubonye amaze kuzurwa mu bapfuye. 15 Arababwira ati “mujye mu isi yose mubwirize ubutumwa bwiza mu byaremwe byose. 16 Uzizera akabatizwa azakizwa, ariko utazizera azacirwaho iteka. 17 Nanone ibi bimenyetso ni byo bizaranga abizera: bakoresheje izina ryanjye, bazirukana abadayimoni, bazavuga indimi, 18 bazafatisha inzoka intoki, kandi nibanywa ikintu cyose cyica nta cyo kizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19 Hanyuma, Umwami Yesu amaze kuvugana na bo azamurwa mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana. 20 Na bo baragenda babwiriza ahantu hose, kandi Umwami yakoranaga na bo, agashyigikira ubutumwa binyuze ku bimenyetso bijyanye na bwo.

Mr 3:18

 “Umunyakanani” bisobanura “umunyamwete.”

Mr 5:9

 Legiyoni yari umutwe w’ingabo z’Abaroma. Aha byumvikanisha umubare munini cyane.

Mr 6:37

 Idenariyo ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.

Mr 7:16

 Uyu murongo uboneka mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya, ariko ntuboneka mu nyandiko zinyuranye z’ingenzi z’ikigiriki za kera cyane zandikishijwe intoki.

Mr 9:43

 Reba Umugereka wa 8.

Mr 9:44

 Reba Mr 7:16, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Mr 9:46

 Reba Mr 7:16, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Mr 10:9

 Mu kigiriki ni “yashyize munsi y’umugogo umwe.”

Mr 10:51

 Bisobanurwa ngo “mwigisha.”

Mr 11:26

 Reba Mr 7:16, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Mr 14:34

 Mu kigiriki ni “ubugingo bwanjye bufite” (psykhe). Reba Umugereka wa 6.

Mr 14:36

 Abba ni ijambo ry’icyarameyi risobanurwa ngo “Data.”

Mr 15:28

 Reba Mr 7:16, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Mr 15:36

 Ikintu kimeze nk’icyangwe bavika mu mazi kikayanywa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze