MIKA
1 Dore ubutumwa Yehova yahaye Mika*+ w’i Moresheti, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yotamu,+ ubwa Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ bakaba bari abami b’u Buyuda.+ Ubwo butumwa bwavugaga ibyo Mika yeretswe byerekeye Samariya na Yerusalemu. Yaramubwiye ati:
2 “Nimwumve mwa bantu bo mu bihugu byose byo ku isi mwe!
Tega amatwi nawe wa si we n’ibikuriho byose.
Umwami w’Ikirenga Yehova agiye kubabera umuhamya wo kubashinja.+
Yehova ari mu rusengero rwe rwera.
3 Dore Yehova aturutse iwe.
Agiye kumanuka agendere ku misozi miremire yo ku isi.
4 Imisozi izashongera munsi y’ibirenge bye+
N’ibibaya bisaduke,
Bibe nk’ibishashara bitwitswe n’umuriro,
Cyangwa bibe nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.
5 Ibyo byose bizaterwa no kwigomeka kwa Yakobo
Ndetse n’ibyaha by’Abisirayeli.+
None se ni nde wabazwa ibyaha bya Yakobo?
Ese si Samariya?+
None se ni he abantu b’i Buyuda basengeraga ibigirwamana byabo?+
Ese si i Yerusalemu?
6 Samariya nzayihindura amatongo,
Mpahindure ahantu batera imizabibu.
Amabuye yaho nzayajugunya mu kibaya,
Na fondasiyo zaho nzisenye.
7 Ibishushanyo byayo bibajwe nzabijanjagura+
N’impano zose yahawe zivuye mu busambanyi bwe nzazitwika.+
Ibigirwamana bye byose nzabirimbura.
Ibyo bintu byose, Samariya yabikuye mu mafaranga yakuye mu busambanyi bwayo,
Kandi izabyamburwa bibe igihembo cy’indaya z’ahandi.”
8 Ibyo bizatuma ngira agahinda kenshi, ndire cyane.+
Nzagenda ntambaye inkweto, kandi nambaye ubusa.*+
9 Samariya ifite igikomere kidashobora gukira.+
Cyarakwirakwiriye kigera i Buyuda,+
Ndetse kigera no mu marembo ya Yerusalemu, aho abantu banjye batuye.+
10 “Ibyo byago ntimubitangaze i Gati,
Kandi ntibababone murira.
Abatuye i Beti-afura nibigaragure mu mukungugu.
11 Mwa baturage b’i Shafiri mwe, nimugende mwambaye ubusa maze mukorwe n’isoni.
Namwe baturage b’i Sanani ntimusohoke.
Abatuye i Beti-eseli ntibazashobora kubatabara, kuko bazaba bari kurira cyane.
12 Abaturage b’i Maroti bari bategereje ibyiza,
Ariko ibibi ni byo byabagezeho biturutse kuri Yehova, bigera ku marembo y’i Yerusalemu.
13 Yemwe mwa baturage b’i Lakishi mwe, nimuzirike igare ry’intambara ku mafarashi.+
Nimwe mwatumye abaturage b’i Siyoni bakora icyaha,
Kandi mwanyigometseho nk’uko Abisirayeli na bo banyigometseho.+
14 Ni yo mpamvu, muzatanga impano zo gusezera ku baturage b’i Moresheti-gati.
Abaturage bo muri Akizibu,+ babeshye abami ba Isirayeli.
15 Yemwe mwa baturage b’i Maresha mwe,+ nzabateza umurwanyi w’intwari.+
Icyubahiro cya Isirayeli kizagera no muri Adulamu.+
16 Iyogosheshe usigeho uruhara kandi wiyogosheshe umusatsi bitewe n’ibyago bizagera ku bana bawe wakundaga.
Uruhara rwawe rugire runini, rumere nk’urwa kagoma,*
Kubera ko abana bawe bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu.”+
2 “Bazahura n’ibibazo bikomeye, abagambirira gukora ibibi,
Bagapanga uko bazakora ibibi bari ku buriri bwabo.
Iyo bukeye ibyo bintu bibi babishyira mu bikorwa,
Kuko baba babifitiye ubushobozi.+
2 Bifuza imirima bakayitwara,+
Amazu na yo bakayafata.
3 “Ni yo mpamvu Yehova avuze ati:
‘Dore ngiye kubateza ibyago+ mutazashobora kwikuramo.+
Ntimuzongera kugaragaza ubwibone,+ kuko muzaba muhanganye n’ibibazo bikomeye.+
4 Kuri uwo munsi abantu bazabaciraho imigani babaseka,
Kandi bazabaririra.+
Bazabaseka bavuga bati: “Yewee! Ibintu byose twari dufite barabitwaye!+
Umurage twari twarahawe, yarawutwambuye awuha abandi.+
Imirima yacu yayihaye abanyabyaha.”
5 Ni yo mpamvu nta n’umwe uzongera gufata umugozi bapimisha,
Ngo agabanye amasambu abantu ba Yehova.
6 Baravuga bati: “Mureke guhanura.
Ntimuzongere kuvuga ibyo bintu.
Ntituzigera dukorwa n’isoni.”
7 Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, abantu barabaza bati:
“None se Yehova ntagishoboye kwihangana?
Ese ibi ni byo akora?”
Ese amagambo mvuga nta cyo amarira umuntu ukora ibyiza?
8 Bantu banjye, muri iyi minsi muri kwitwara nk’abanzi.
Abantu bigendera nta cyo bikanga bameze nk’abavuye ku rugamba,
Mubambura imirimbo myiza cyane iri ku myenda yabo.
9 Abagore bo mu bantu banjye mwabirukanye mu nzu bishimiraga kubamo.
Abana babo mwabambuye burundu ibintu byiza byose nari narabahaye.
10 Nimuhaguruke mugende kubera ko aha hantu atari aho kuruhukira.
Aha hantu haranduye+ kandi hazarimbuka bitere abantu agahinda kenshi.+
11 Iyo umuntu akora ibintu bitagira umumaro kandi akavuga ibinyoma agira ati:
“Nzaguhanurira ibihereranye na divayi n’ibinyobwa bisindisha,”
Uwo ahita aba umuhanuzi wanyu.+
12 Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose.
Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+
Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+
13 Ubashakira inzira azabagenda imbere.
Bazanyura mu irembo kandi ni ryo bazasohokeramo.+
Umwami wabo azabagenda imbere,
Kandi Yehova azabayobora bose.”+
3 Nuko ndavuga nti: “Nimutege amatwi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli.+
Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?
2 Mwanga ibyiza+ mugakunda ibibi.+
Muvana* uruhu ku bantu banjye, mugakura n’inyama ku magufwa yabo.+
3 Nanone murya inyama z’abantu banjye,+
Mukabakuraho uruhu,
Mukamenagura amagufwa yabo kandi mukayajanjagura,+
Akamera nk’ayo gushyira mu nkono, cyangwa nk’inyama zo gushyira mu cyungo.
4 Dore igihe kizagera mutabaze Yehova,
Ariko ntazabasubiza.
5 Ibi ni byo Yehova avuga ku birebana n’abahanuzi bayobya abantu banjye:+
6 ‘Muzaba mu mwijima+ kandi ntimuzongera kugira icyo mwerekwa.+
Ntimuzabona umucyo, kandi nta wuzongera guhanura.
Izuba rizarengera ku bahanuzi,
Kandi amanywa azabahindukira ijoro.+
7 Abantu berekwa bazakorwa n’isoni,+
Kandi abavuga ibizaba bazashoberwa.
Bose bazapfuka umunwa,
Bitewe n’isoni kuko Imana itazabasubiza.’”
8 Naho njye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wera wa Yehova,
Ngire ubutabera n’ubutwari,
Kugira ngo menyeshe abakomoka kuri Yakobo ukuntu bigometse, n’Abisirayeli mbamenyeshe icyaha cyabo.
9 Nimutege amatwi ibi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli,+
10 Mwica abantu kugira ngo mwubake Siyoni, mugakora n’ibikorwa bibi kugira ngo mwubake Yerusalemu.+
11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+
Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+
Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+
Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:
12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,
Ari mwe izize.
Uzaba uri hejuru cyane, usumba udusozi,
Kandi abantu baturutse hirya no hino ku isi, bazaza ari benshi bawuhurireho.+
2 Abantu bo mu bihugu byinshi bazavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
No ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Imana izatwigisha ibyo ishaka ko dukora,
Maze tubikurikize.
Inyigisho zayo zizaturuka i Siyoni,
Kandi ijambo rya Yehova rizaturuka i Yerusalemu.
3 Azacira imanza abantu benshi,+
Kandi azakosora ibitagenda neza byose, kugira ngo bigirire akamaro abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi,
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+
4 Umuntu wese azicara* munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+
Kandi nta wuzamutera ubwoba,+
Kuko Yehova nyiri ingabo ari we ubivuze.
6 Yehova aravuze ati: “Icyo gihe,
Nzateranyiriza hamwe abacumbagira bose.
Abatatanye nzabahuriza hamwe,+
Kandi n’abo nababaje, mbateranyirize hamwe.
7 Nzatuma abacumbagira barokoka,+
N’abari barajyanywe kure nzabahindura abantu bakomeye kandi bafite imbaraga.+
Njyewe Yehova, nzababera umwami, ntegeke ndi ku Musozi wa Siyoni,
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
8 Siyoni we, uri nk’umunara muremure cyane.
Nywuhagararaho nkarinda umukumbi.+
Ubutware wahoranye uzongera ubugire.+
Yerusalemu we uzongera ube umujyi w’umwami.+
9 None se kuki ukomeza gusakuza cyane?
Ese nta mwami ufite?
Cyangwa se umujyanama wawe yarapfuye,
Ku buryo wagira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara?+
10 Mwa baturage b’i Siyoni mwe, nimubabare cyane muvuze induru
Nk’umugore uri kubyara,
Kuko uhereye ubu mugiye kuva mu mujyi mukajya kuba mu gasozi.
Aho ni ho Yehova azabacungurira, akabakiza abanzi banyu.+
11 Icyo gihe abantu bo mu bihugu byinshi bazishyira hamwe,
Bavuge bati: ‘Siyoni nisuzugurwe!
Nimureke turebe ibigiye kuba kuri Siyoni.’
12 Ariko bo ntibamenye ibyo Yehova atekereza,
Kandi ntibasobanukiwe ibyo ashaka.
Azabahuriza hamwe nk’uko ibinyampeke bikimara gusarurwa babihuriza ku mbuga bahuriraho imyaka.
13 Mwa baturage b’i Siyoni mwe, nimuhaguruke mumere nk’abahura ibinyampeke.+
Nzabaha imbaraga nk’iz’ikimasa gifite amahembe y’icyuma,
Kikagira n’ibinono by’umuringa.
Muzatsinda abantu bo mu bihugu byinshi.+
Ibintu batwaye abandi ku ngufu, bizaba ibya Yehova.
Ubutunzi bwabo bwose buzaba ubw’Umwami w’ukuri kandi w’isi yose.”+
5 “Mwebwe baturage b’umujyi wamaze guterwa,
Mwatangiye kwikebagura!
Dore umwanzi yatugose.+
Umucamanza wa Isirayeli bamukubise inkoni ku itama.+
2 Nawe Betelehemu Efurata,+
Nubwo uri muto cyane mu mijyi y’u Buyuda,
Muri wowe hazava umuyobozi uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli.+
Yabayeho kuva mu bihe bya kera, uhereye kera cyane.
3 Ni yo mpamvu Imana izabatererana,
Kugeza igihe utwite azabyarira.
Abasigaye bo mu bavandimwe b’uwo muyobozi, bazava mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu, bagaruke mu bandi Bisirayeli.
4 Uwo muyobozi azahagarara aragire umukumbi bitewe n’imbaraga za Yehova,+
No gukomera kw’izina rya Yehova Imana ye.
5 Uwo muyobozi ni we uzazana amahoro.+
Umwashuri natera igihugu cyacu agasenya inkuta zacu zikomeye,+
Natwe tuzamuteza abungeri barindwi, ndetse tumuteze abatware* umunani.
Uwo muyobozi azadukiza abo Bashuri,+
Igihe bazaba bateye igihugu cyacu bagatangira kugendagenda ku butaka bwacu.
7 Abasigaye bakomoka kuri Yakobo, bazaba hagati y’abantu benshi.
Bazaba bameze nk’ikime gituruka kuri Yehova,
Bameze nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.
Iyo mvura ntitangwa n’umuntu,
Kandi abantu ntibayitegeka.
8 Abasigaye bakomoka kuri Yakobo bazaba mu bihugu byinshi,
Babe hagati y’abantu benshi.
Bazamera nk’intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba,
Bamere nk’intare ikiri nto iri mu mikumbi y’intama.
Iyo izinyuzemo iraziribata, ikazitanyaguza,
Kandi ntizigira uzitabara.
9 Muzatsinda abanzi banyu,
Kandi abanzi banyu bose bazarimbuka.”
10 Yehova aravuze ati: “Icyo gihe nzarimbura amafarashi yanyu yose,
Ndimbure n’amagare yanyu y’intambara.
11 Nzarimbura imijyi yo mu gihugu cyanyu,
Nsenye n’inkuta zikomeye zibarinda.
12 Nzakuraho ibikorwa byanyu by’ubupfumu
Kandi muri mwe, ntihazongera kubamo umuntu ukora ibikorwa by’ubumaji.+
13 Nzamenagura ibigirwamana byanyu bibajwe, n’inkingi z’amabuye* musenga,
Kandi ntimuzongera gusenga ibintu mwakoze n’amaboko yanyu.+
15 Nzahana ibihugu bitumviye,
Kandi nzabihana mfite uburakari bwinshi.”
6 Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga.
Nimuhaguruke muburanire imbere y’imisozi
N’udusozi twumve amajwi yanyu.+
2 Nimutege amatwi urubanza rwa Yehova mwa misozi mwe,
Namwe mwa fondasiyo z’isi mwe, nimwumve.+
Yehova afitanye urubanza n’abantu be,
Kandi azaburanya Isirayeli agira ati:+
3 “Bantu banjye, hari ikintu kibi nabakoreye?
Icyo nabaruhijeho ni iki?+
Ngaho nimunshinje.
Nohereje Mose, Aroni na Miriyamu, kugira ngo babayobore.+
5 Bantu banjye, ndabinginze, nimwibuke ibyo Balaki umwami w’i Mowabu yifuzaga gukora,+
N’uko Balamu umuhungu wa Bewori yamushubije.+
Nimwibuke ibyabaye kuva i Shitimu+ kugera i Gilugali.+
Ibyo bizatuma mumenya ibikorwa byiza Yehova yakoze.”
6 Ese nzajya imbere ya Yehova njyanye iki?
Nzajya gusenga Imana yo mu ijuru nitwaje iki?
Ese nzayijya imbere nitwaje ibitambo bitwikwa n’umuriro,
Njyanye n’inyana zifite umwaka umwe?+
7 Ese Yehova azishimira amapfizi y’intama ibihumbi,
N’amavuta menshi cyane?+
Ese namutura umuhungu wanjye w’imfura, kugira ngo ambabarire kwigomeka kwanjye,
Cyangwa se nkamuha umwana wanjye, kugira ngo ambabarire icyaha cyanjye?+
8 Wa muntu we, Yehova yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.
None se icyo agusaba ni iki?
9 Yehova ararangurura akabwira abari mu mujyi.
Abafite ubwenge bazatinya izina rye.
Nimwemere igihano mwemere n’uwagitanze.+
10 Ese mu nzu y’umuntu ukora ibibi, haracyarimo ubutunzi yabonye abukuye mu bikorwa bibi?
Ese haracyarimo igikoresho gipima ibinyampeke* gifite ibipimo bidahuje n’ukuri kandi Imana icyanga?
11 Ese naba inyangamugayo kandi mfite iminzani ibeshya,
Cyangwa se mfite amabuye y’umunzani atujuje ibipimo?+
12 Dore abakire bo mu mujyi bakora ibikorwa byinshi by’urugomo
Kandi abaturage baho bakavuga ibinyoma.+
Ibyo bavuga byose biba birimo uburiganya.+
13 “Ni yo mpamvu nanjye nzabahana nkabababaza cyane,+
Nkabarimbura bitewe n’ibyaha byanyu.
14 Muzarya ariko ntimuzahaga.
Muzahorana inzara.+
Muzafata ibintu mubijyane ariko ntimuzabigeza iyo mujya amahoro.
Kandi n’ibyo muzagezayo, nzareka abanzi banyu babitware.
15 Muzatera imbuto ariko ntimuzasarura.
Muzakamura imyelayo ariko ntimuzakoresha ayo mavuta.
Muzenga divayi nshya ariko ntimuzayinywaho.+
16 Ibyo bizaba bitewe n’uko mukurikiza amategeko ya Omuri, mugakora ibikorwa nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bakoraga byose,+
Kandi mukumvira inama zabo.
Ni yo mpamvu nzatuma abazabareba bose batangara*
Kandi abantu bose bazareba abaturage banyu bazumirwa.+
Abantu bazajya babasuzugura.”+
7 Mpuye n’ibibazo bikomeye!
Meze nk’umuntu usarura imbuto zo mu mpeshyi,
Cyangwa umuntu ujya gushaka imbuto z’imizabibu kandi gusarura byararangiye.
Iyo agezeyo, asanga nta mbuto z’imizabibu zisigaye,
Kandi akabura imbuto nziza z’imitini yifuzaga cyane.
2 Indahemuka zashize mu isi,
Kandi mu bantu nta mukiranutsi wabona.+
Bose batega abantu kugira ngo babice.+
Buri wese ahiga umuvandimwe we, akamutega imitego.
3 Usanga abantu ari abahanga mu gukora ibibi!+
Umuyobozi yaka ruswa,
Umuntu uca urubanza agasaba ibihembo,+
Kandi umuntu ukomeye akavuga ibyo ararikiye.+
Bose bishyira hamwe bagapanga uko bagira nabi.
4 Umuntu mwiza kuruta abandi muri bo, aba ameze nk’amahwa,
Kandi ukiranuka kurusha abandi, aba ari mubi kuruta uruzitiro rw’amahwa.
Ariko umunsi abarinzi bawe bavuze, akaba ari na wo munsi wo kuguhana, uzagera.+
Icyo gihe abantu bazagira ubwoba bwinshi.+
5 Ntimukizere bagenzi banyu,
Cyangwa ngo mwiringire incuti magara.+
Ujye witondera ibyo ubwira umuntu uryamye iruhande rwawe.
6 Kuko umuhungu asuzugura papa we,
Umukobwa akarwanya mama we,+
Abanzi b’umuntu, usanga ari abo mu rugo rwe.+
7 Ariko njyewe, nzakomeza guhanga amaso Yehova.+
Nzategereza Imana kuko ari yo inkiza.+
Imana yanjye izanyumva.+
8 Ntunyishime hejuru wa mwanzi wanjye we!
Nubwo naguye, nzabyuka!
Nubwo ndi mu mwijima, nzi neza ko Yehova azambera umucyo.
9 Nzihanganira uburakari bwa Yehova,
Kuko namukoreye icyaha,+
Kugeza igihe azamburanira akandenganura.
Azankura mu mwijima anzane mu mucyo
Kandi nzibonera ko akiranuka.
10 Umwanzi wanjye wabazaga ati:
“Yehova Imana yawe ari he?”+
Azabireba akorwe n’isoni.
Nanjye nzamwitegereza,
Ubwo azaba ari gukandagirwa nk’icyondo cyo mu nzira.
11 Icyo gihe muzubaka* inkuta zanyu z’amabuye,
Kandi imipaka y’igihugu cyanyu izongerwa.
12 Kuri uwo munsi abantu bazaza i Siyoni baturutse hirya no hino.
Bazaza baturutse muri Ashuri no mu mijyi yo muri Egiputa,
Kuva muri Egiputa kugera ku Ruzi rwa Ufurate,
Kuva ku nyanja ukagera ku yindi nyanja no kuva ku musozi ukagera ku wundi.+
13 Igihugu kizahinduka amatongo bitewe n’abaturage bacyo.
Nanone bizaba bitewe n’ibikorwa byabo.
14 Mana, fata inkoni uragire umukumbi wawe, ari wo bantu bawe, bakaba n’umutungo wawe.+
Biberagaho bonyine, bameze nk’abari mu ishyamba riri mu biti byera imbuto.
Uwo mukumbi wawe wuragire i Bashani n’i Gileyadi+ nk’uko wabikoraga kera.
15 “Nzabakorera ibitangaza,
Nk’ibyo nabakoreye igihe mwavaga mu gihugu cya Egiputa.+
16 Abantu bo mu bindi bihugu bazabireba bakorwe n’isoni nubwo bafite imbaraga nyinshi.+
Bazifata ku munwa,
Kandi amatwi yabo ntazakomeza kumva.
17 Bazarigata umukungugu nk’inzoka+
Kandi bazava aho bari bihishe, bameze nk’ibikoko bikurura inda, bafite ubwoba bwinshi.
Bazasanga Yehova Imana yacu batitira,
Kandi bazamutinya.”+
18 Ni iyihe Mana imeze nkawe,
Ibabarira ibyaha abasigaye bo mu bantu yagize umutungo wayo+ kandi ikirengagiza ibicumuro byabo?+
Ntizakomeza kurakara iteka,
Kuko yishimira kugaragaza urukundo rudahemuka.+
19 Izongera itugirire imbabazi.+ Izahanagura burundu ibyaha byacu, nk’uko umuntu atsinda umwanzi.
Ibyaha byacu byose izabijugunya hasi mu nyanja.+
20 Uzagaragaza ubudahemuka nk’ubwo wagaragarije Yakobo,
Ugaragaze n’urukundo rudahemuka, nk’urwo wagaragarije Aburahamu.
Ibyo ni byo warahiye ba sogokuruza uhereye kera.+
Ni izina Mikayeli mu buryo buhinnye. (Risobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”) Cyangwa Mikaya (bisobanura ngo: “Ni nde umeze nka Yehova?”).
Ntibisobanura kwambara ubusa buriburi.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “imbuni.”
Ni ubwoko bw’igisiga.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “mushishimura.”
Cyangwa “mukagoreka ibigororotse.”
Ibikoresho bivugwa aha ni “impabuzo.”
Cyangwa “azatura.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazagendera mu izina ry’imana zabo.”
Cyangwa “abayobozi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ukagwa neza kandi ukagaragaza urukundo rudahemuka.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ugukunda urukundo rudahemuka.”
Cyangwa “ukagendana na we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “bakubita ikivugirizo.”
Aba ari umugore w’umuhungu wawe.
Aba ari mama w’umugore wawe cyangwa w’umugabo wawe.
Uko bigaragara, aha berekeza ku baturage b’i Siyoni cyangwa ab’i Yerusalemu.