ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt 1 Abakorinto 1:1-16:24
  • 1 Abakorinto

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 Abakorinto
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Abakorinto

IBARUWA YA MBERE YANDIKIWE ABAKORINTO

1 Iyi ni ibaruwa iturutse kuri Pawulo, watoranyijwe+ na Yesu Kristo kugira ngo abe intumwa nk’uko Imana yabishatse, hamwe na Sositeni umuvandimwe wacu. 2 Turabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto,+ mwe mwatoranyijwe ngo mube abigishwa ba Kristo Yesu.+ Mwahamagariwe kuba abera, hamwe n’abandi bose bari hirya no hino bambaza izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ Ni Umwami wabo, akaba n’Umwami wacu.

3 Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, babagaragarize ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro.

4 Buri gihe nshimira Imana bitewe n’ineza ihebuje yabagaragarije, mwebwe abigishwa ba Kristo Yesu. 5 Imana yabahaye imigisha myinshi kubera ko mwunze ubumwe na Kristo, ibaha ubushobozi bwo kuvuga ijambo ryayo kandi ituma murisobanukirwa neza.+ 6 Ni yo mpamvu mwizeye mudashidikanya ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.+ 7 Nta mpano n’imwe ituruka ku Mana muzabura, mu gihe mugitegereje cyane igihe Umwami wacu Yesu Kristo azagaragarira.+ 8 Nanone kandi, Imana izatuma mukomeza gushikama kugeza ku iherezo, ku buryo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo, nta n’umwe uzabashinja ikibi icyo ari cyo cyose.+ 9 Imana ni indahemuka,+ yo yabahamagariye gukorana* n’Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu.

10 Nuko rero bavandimwe, ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mujye muhuza mu byo muvuga, kandi muri mwe ntihabemo kwicamo ibice,+ ahubwo mwunge ubumwe, mugire imitekerereze imwe n’imyumvire imwe.+ 11 Bavandimwe banjye, abo kwa Kolowe bambwiye ibyanyu, bambwira ko mwacitsemo ibice. 12 Dore icyo nshaka kuvuga: Buri wese muri mwe aba ari kuvuga ati: “Ndi uwa Pawulo.” Undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo.”+ Naho undi akavuga ati: “Njye ndi uwa Kefa.”* Undi na we akavuga ati: “Njye ndi uwa Kristo.” 13 Ese murumva Kristo yaraciwemo ibice? Ese Pawulo ni we wabapfiriye?* Cyangwa se hari ubwo mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14 Nshimira Imana ko nta n’umwe muri mwe nabatije, uretse Kirisipo+ na Gayo.+ 15 Ubwo rero nta n’umwe wavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye. 16 Nanone, nabatije abo kwa Sitefana.+ Ariko mu basigaye, sinzi niba hari undi nigeze mbatiza. 17 Kristo ntiyantumye kujya kubatiza, ahubwo yantumye gutangaza ubutumwa bwiza.+ Kandi sinabikoze nkoresheje amagambo y’abahanga, kugira ngo ntatesha agaciro urupfu rwa Kristo rwo ku giti cy’umubabaro.*

18 Abantu bazarimbuka babona ko kubwiriza iby’urupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro ari ubusazi,+ ariko ko twebwe abakizwa, tuzi ko ubwo butumwa bugaragaza imbaraga z’Imana.+ 19 Ibyanditswe bigira biti: “Nzahindura ubusa ubwenge bw’abanyabwenge, kandi ubuhanga bw’abahanga sinzabwemera.”+ 20 None se tuvuge iki ku banyabwenge, ku bahanga mu by’amategeko,* no ku bantu bazi kujya impaka mu by’iyi si? Imana ibona ko ubwenge bwo muri iyi si ari ubuswa. 21 Kubera ko Imana ifite ubwenge bwinshi, ntiyemeye ko abantu bo muri iyi si bayimenya+ bakurikije ubwenge bwabo.+ Ahubwo Imana yishimiye gukiza abizera ikoresheje ubutumwa tubwiriza, ibyo abandi bakaba babona ko ari ubuswa.+

22 Abayahudi baba bashaka ibimenyetso,+ naho Abagiriki bagashaka ubwenge. 23 Ariko twe tubwiriza ibyerekeye Kristo wamanitswe ku giti. Ubwo butumwa bubera igisitaza Abayahudi, kandi abatari Abayahudi babona ko ari ubuswa.+ 24 Icyakora abo Imana yatoranyije, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, babona ko Kristo ari imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo.+ 25 Ikintu kivuye ku Mana abantu babona ko ari ubuswa, kiba kiruta ubwenge bw’abantu, kandi ikintu kivuye ku Mana kigaragara nkaho gifite intege nke, kiba gikomeye kurusha imbaraga z’abantu.+

26 Bavandimwe, mutekereze ku bantu Imana yahamagaye. Dukurikije uko abantu babona ibintu, abenshi mu banyabwenge si bo bahamagawe,+ kandi si na benshi mu bakomeye cyangwa abavukiye mu miryango ikomeye bahamagawe.+ 27 Ahubwo Imana yatoranyije abantu isi ibona ko ari abaswa, kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge. Nanone yatoranyije abantu isi ibona ko boroheje, kugira ngo ikoze isoni abakomeye.+ 28 Imana yatoranyije abantu isi ibona ko boroheje, basuzuguritse kandi badafite agaciro, kugira ngo ikoze isoni abantu bibwira ko bakomeye.+ 29 Ibyo yabikoze kugira ngo hatagira umuntu wiyemera imbere y’Imana. 30 Imana ni na yo yatumye mwunga ubumwe na Kristo Yesu, ari na we watumenyesheje ubwenge bwayo. Imana yakoresheje Kristo ituma tuba abera kandi tuba abakiranutsi+ ndetse yaratubohoye+ binyuze ku ncungu.+ 31 Ibyo bihuje n’ibyanditswe bigira biti: “Uwirata, yirate bitewe n’uko azi Yehova.”*+

2 Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubatangariza ibanga ryera ry’Imana,+ ntabwo naje mvuga amagambo yemeza+ cyangwa amagambo arimo ubwenge bwinshi. 2 Niyemeje kutagira ikindi mbabwira uretse ibya Kristo Yesu wenyine, ari na we wamanitswe ku giti.+ 3 Naje iwanyu mfite intege nke, mfite ubwoba kandi ntitira. 4 Ibyo navugaga n’ibyo nabwirizaga, sinabivuganaga amagambo yemeza y’ubwenge. Ahubwo nabivugaga mu buryo bugaragaza umwuka w’Imana n’imbaraga zayo.+ 5 Ibyo nabikoze kugira ngo mwizere imbaraga z’Imana aho kwizera ubwenge bw’abantu.

6 Ubu noneho turi kuvuga ibyerekeye ubwenge, tubibwira abantu bafite ukwizera gukomeye.*+ Ariko ntituri kuvuga ubwenge bw’iyi si cyangwa ubw’abategetsi bayo bari hafi kuvaho.+ 7 Ahubwo turi kuvuga ibyerekeye ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera,+ ari bwo bwenge bumaze igihe bwarahishwe. Imana yateganyije iby’iryo banga kera cyane mbere y’igihe* kugira ngo tuzahabwe icyubahiro. 8 Ubwo bwenge nta n’umwe mu bategetsi b’iyi si wigeze abumenya,+ kuko iyo babumenya, ntibaba barishe* Umwami wacu ufite icyubahiro. 9 Ibyo binahuje n’uko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Ibintu Imana yateguriye abayikunda, nta muntu n’umwe wigeze abibona, nta wigeze abyumva kandi nta n’uwigeze abitekereza.”+ 10 Ni twe Imana yabihishuriye+ binyuze ku mwuka wayo,+ kuko umwuka wera ugenzura ibintu byose, ndetse n’ubwenge buhambaye bw’Imana.*+

11 None se, ni nde wamenya ibyo mugenzi we atekereza? Umuntu ubwe ni we uba uzi ibiri mu mutima we. Ubwo rero nta muntu n’umwe ushobora kumenya iby’Imana itekereza, keretse binyuze ku mwuka wera. 12 Twebwe rero ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana.+ Iyo ni yo mpamvu dusobanukirwa ibintu Imana yatwigishije ibigiranye ineza. 13 Nanone iyo tuvuga ibyo bintu, ntidukoresha amagambo twigishijwe n’abantu b’abanyabwenge,+ ahubwo dukoresha amagambo twigishijwe n’umwuka wera.+ Ibyo bituma dusobanura ibyerekeye Imana, dukoresheje amagambo aturuka ku Mana.

14 Umuntu uyoborwa n’imitekerereze y’abantu ntiyemera ibintu bihishurwa n’umwuka wera w’Imana. Aba abona ko ari ubusazi. Ntaba ashobora kubisobanukirwa kubera ko umuntu abigenzura ayobowe n’umwuka wera. 15 Icyakora umuntu uyoborwa n’umwuka w’Imana we, asobanukirwa ibintu byose,+ ariko we nta muntu usobanukirwa ibye. 16 “Ese hari umuntu wamenya ibyo Yehova* atekereza kugira ngo amwigishe?”+ Nyamara twe dufite imitekerereze nk’iya Kristo.+

3 Bavandimwe, igihe nabigishaga sinabigishije nk’ubwira abantu bayoborwa n’umwuka wera.*+ Ahubwo nabigishije nk’ubwira abantu bayoborwa n’imitekerereze y’abantu, kuko mumeze nk’abana+ mu birebana no kwizera Kristo. 2 Nabigishije inyigisho zigereranywa n’amata, aho kuba izimeze nk’ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarakomera bihagije. Mu by’ukuri, n’ubu ntimurakomera bihagije,+ 3 kuko mukiyoborwa n’imitekerereze y’abantu.+ Kuba mukigira ishyari kandi mugashyamirana, bigaragaza ko mucyitwara nk’abantu b’iyi si.+ 4 Ese iyo umwe avuga ati: “Ndi uwa Pawulo,” undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo,”+ ubwo ntimuba muri kwitwara nk’abantu b’iyi si?

5 None se Apolo ni nde? Cyangwa se Pawulo ni nde? Ese hari ikindi turi cyo, uretse gusa kuba turi abakozi+ bakoreshejwe kugira ngo mwizere? Ibyo twakoze ni ibyo Umwami yadusabye gukora. 6 Narateye+ Apolo aruhira,+ ariko Imana ni yo yakomeje gukuza. 7 Ubwo rero utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana yo ikuza.+ 8 Umuntu utera n’uwuhira bakorana mu bumwe,* kandi buri wese azahemberwa umurimo we.+ 9 Turi abakozi bakorana n’Imana. Mwe mumeze nk’umurima uhingwa n’Imana, cyangwa nk’inzu yubakwa n’Imana.+

10 Imana yangaragarije ineza yayo ihebuje,* maze nubaka fondasiyo+ nk’umwubatsi w’umuhanga.* None ubu hari undi muntu uri kubaka kuri iyo fondasiyo. Icyakora buri wese agomba kwitondera uko ayubakaho, 11 kuko nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho indi fondasiyo itari iyo yashyizweho, ni ukuvuga Yesu Kristo.+ 12 Umuntu ashobora kubaka kuri iyo fondasiyo akoresheje zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro, ibiti, ibyatsi n’ibikenyeri. 13 Ariko amaherezo umurimo buri wese yakoze uzagaragara. Umunsi w’ibigeragezo nuza, ibyo buri wese yakoze bizajya ahagaragara.+ Umuriro ni wo uzagaragaza neza uko ibyo buri wese yakoze bimeze. 14 Ibyo umuntu yubatse kuri iyo fondasiyo nibigumaho, uwo muntu azahembwa. 15 Ariko ibyo umuntu yubatse kuri iyo fondasiyo nibishya, azaba ahombye. Nubwo we ashobora kuzarokoka, azaba ameze nk’ukuwe mu muriro.

16 Ese ntimuzi ko muri urusengero rw’Imana+ kandi ko umwuka wera uba muri mwe?+ 17 Umuntu nasenya urwo rusengero rw’Imana, Imana na yo izamurimbura, kuko urusengero rw’Imana ari urwera kandi urwo rusengero ni mwe.+

18 Ntihakagire uwishuka. Niba hari umuntu wo muri mwe utekereza ko ari umunyabwenge mu by’iyi si, ajye abanza yemere kuba umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri. 19 Ubwenge bw’iyi si Imana ibona ko ari ubuswa. Ibyo bihuje n’ibyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Ituma abanyabwenge bagwa mu mitego bateze.”+ 20 Nanone bigira biti: “Yehova* azi ko ibyo abanyabwenge batekereza nta cyo bimaze.”+ 21 Ubwo rero, ntimugashimagize abantu bitewe n’ibyo bashobora gukora, kuko Imana ari yo yabahaye ibintu byose mufite. 22 Yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa*+ cyangwa isi cyangwa ubuzima cyangwa urupfu cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu. 23 Namwe muri aba Kristo,+ Kristo na we ni uw’Imana.

4 Abantu bagomba kubona ko turi abakozi ba Kristo, tukaba n’abagaragu Imana yagiriye icyizere ikababitsa amabanga yayo yera.+ 2 Abagaragu nk’abo Imana yagiriye icyizere, baba bagomba kuba indahemuka. 3 Icyakora kuri njye, kuba nagenzurwa namwe cyangwa urukiko rw’abantu, nta cyo bimbwiye rwose. Ndetse nanjye ubwanjye sinigenzura, 4 kuko nta cyo umutimanama wanjye undega. Ariko ibyo si byo bigaragaza ko ndi umukiranutsi, ahubwo ungenzura ni Yehova.*+ 5 Ubwo rero, ntimugace urubanza+ rw’ikintu icyo ari cyo cyose igihe cyagenwe kitaragera. Umwami naza, ni we uzashyira ahagaragara ibintu by’amabanga bikorerwa mu mwijima, kandi azagaragaza ibiri mu mutima wa buri muntu wese. Hanyuma Imana izamuhemba ikurikije ibyo yakoze.+

6 Bavandimwe, ibyo bintu byose nabivuze mbyiyerekezaho njye na Apolo,+ kugira ngo abe ari mwe bigirira akamaro. Binyuze kuri twe, twifuza ko mwasobanukirwa itegeko rigira riti: “Ntimugakore ibintu binyuranye n’ibyanditswe.” Iryo tegeko nimurikurikiza rizatuma mutiyemera,+ kandi ntimugire umuntu murutisha undi. 7 None se ni nde utuma uba umuntu utandukanye n’undi? Kandi se ni iki ufite utahawe n’Imana?+ Niba se ari Imana yaguhaye ibyo ufite, kuki wirata nk’aho ari wowe wabyigejejeho?

8 Ese mutekereza ko mwamaze kubona ibyo mukeneye byose? None se mutekereza ko mwamaze kuba abakire? Ese mutekereza ko mwatangiye gutegeka muri abami+ tutari kumwe? Kandi rwose, nifuza ko mwaba mwaratangiye gutegeka muri abami, kugira ngo natwe dutegekane namwe turi abami.+ 9 Mbona bisa naho twe intumwa twashyizwe ku mugaragaro kugira ngo abantu bo ku isi+ n’abamarayika batwitegereze. Imana yemeye ko njyewe ndetse n’izindi ntumwa tugaragazwa mu b’inyuma, tumeze nk’abakatiwe urwo gupfa.+ 10 Abantu babona ko turi abasazi+ bitewe na Kristo. Ariko mwe mwumva ko muri abanyabwenge mu bijyanye na Kristo. Twe tugaragara nk’abanyantege nke, ariko mwe mugaragara nk’abafite imbaraga. Twe turasuzugurwa ariko mwe mukubahwa. 11 Kugeza ubu, dukomeza gusonza+ tukicwa n’inyota,+ tukabura icyo kwambara, tugakubitwa,+ ntitugire aho tuba, 12 kandi tugakora cyane.+ Iyo badututse tubasabira umugisha,+ badutoteza tukihangana.+ 13 Iyo badusebeje tubasubizanya ubugwaneza.+ Ariko nubwo bimeze bityo, kugeza n’ubu abantu baracyadufata nk’ibishingwe byo mu isi. Tumeze nk’imyanda bajugunye.

14 Ibi simbibandikiye ngamije kubakoza isoni, ahubwo ni ukugira ngo mbagire inama nk’abana banjye nkunda. 15 Nubwo mwagira abigisha 10.000 babigisha ibyerekeye Kristo, ntimufite ba papa benshi. Kubera ko nunze ubumwe na Kristo Yesu, ni njye wabaye papa wanyu igihe nabigishaga ubutumwa bwiza.+ 16 Ubwo rero, ndabinginga ngo mujye munyigana.+ 17 Ni yo mpamvu mboherereje Timoteyo. Ni umwana wanjye nkunda kandi yabaye uwizerwa mu murimo w’Umwami. Azabibutsa uko nkorera Kristo Yesu.+ Nanone azabibutsa ibyo ngenda nigisha mu matorero.

18 Hari bamwe biyemera, bibwira ko ntazagaruka iwanyu. 19 Ariko Yehova nabishaka nzabageraho bidatinze. Nanone nzamenya neza niba abo bantu biyemera baba bayobowe n’imbaraga z’Imana. 20 Ikigaragaza ko umuntu ari umuyoboke w’Ubwami bw’Imana si ibyo avuga. Ahubwo ibikorwa bye ni byo bigaragaza ko afite imbaraga z’Imana. 21 Ese murashaka ko nzaza iwanyu meze nk’umuntu witwaje inkoni nje kubahana,+ cyangwa murashaka ko nzaza nkabagaragariza urukundo n’ubugwaneza?

5 Numvise ko muri mwe hari ubusambanyi,*+ ndetse ni ubusambanyi butaboneka no mu bantu batazi Imana. Ngo hari umugabo watwaye* umugore wa papa we.+ 2 None se ibyo murabishyigikiye? Ubwo se ahubwo ntibyari bikwiriye kubababaza+ kandi umuntu wakoze icyo cyaha mukamukura muri mwe?+ 3 Nubwo ntari kumwe namwe imbonankubone, mpora mbatekereza. Njye namaze gucira urubanza umuntu wakoze ibyo bintu, nkaho ndi kumwe namwe. 4 Igihe cyose muteraniye hamwe mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, mujye mwibuka ko mbatekereza, kandi ko nahawe ubutware n’Umwami wacu Yesu. 5 Ubwo rero uwo muntu muzamuhe Satani,+ kugira ngo ibyo bikorwa bibi byo gukora ibyaha yazanye mu itorero birangire, kandi itorero ryongere kumera neza mu buryo bw’umwuka, bityo rizakizwe ku munsi w’Umwami.+

6 Ntimugomba kwishimira ibyo bintu byabaye. None se ntimuzi ko agasemburo gake, gatubura igipondo cyose?+ 7 Ubwo rero, mukure uwo musemburo wa kera muri mwe, kugira ngo mube igipondo gishya, kuko mwe mumeze nk’igipondo kitarimo umusemburo. Mu by’ukuri Yesu yatanze ubuzima bwe, ngo bube igitambo+ maze atubera intama ya Pasika.+ 8 Nuko rero, ntitugomba gukoresha umusemburo wa kera muri uwo munsi mukuru,+ kandi nanone ntitugomba gukoresha umusemburo ugereranya icyaha n’ibintu bibi. Ahubwo tugomba kurya umugati utarimo umusemburo ari wo ugereranya ibintu byiza kandi by’ukuri.

9 Mu ibaruwa nabandikiye, nabasabye ko mureka kwifatanya n’abasambanyi.* 10 Icyakora sinashakaga kuvuga ko mureka kwifatanya rwose n’abasambanyi bo muri iyi si+ cyangwa abanyamururumba, abajura n’abasenga ibigirwamana, kuko iyo biba bityo, mwari kuba mukwiriye rwose kuva mu isi.+ 11 Ariko noneho, mbandikiye mbasaba ko mureka kwifatanya+ n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba+ cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi+ cyangwa umujura,+ ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo. 12 Gucira urubanza abantu bo hanze y’itorero si inshingano yanjye. Mwe mucira urubanza abo mu itorero. 13 Ariko abo hanze y’itorero+ bo Imana ni yo ibacira urubanza. Ubwo rero, “mukure uwo muntu mubi muri mwe.”+

6 Ese muri mwe hari uwaba afitanye ikibazo na mugenzi we,+ maze agatinyuka kujya mu rukiko kuburanira imbere y’abantu b’isi? Kuki se ahubwo mutajya muburanira imbere y’abavandimwe?* 2 None se ntimuzi ko muri abagaragu b’Imana* bazacira abatuye isi urubanza?+ Niba se ari mwe muzacira urubanza abatuye isi, ubwo ntimukwiriye guca urubanza rw’ibintu byoroheje? 3 Ntimuzi se ko tuzacira urubanza abamarayika?+ None se ubwo kuki tutaca n’urubanza rw’ibibazo byoroheje byo muri ubu buzima? 4 Niba se hari ibibazo mushaka gukemura byo muri ubu buzima,+ kuki mubijyana ku bacamanza, abo itorero ribona ko badakwiriye? 5 Ibi mbivugiye kubakoza isoni. Ese muri mwe nta muntu n’umwe w’umunyabwenge, ushobora gucira urubanza abavandimwe be, 6 ku buryo umuvandimwe ajya kurega undi mu rukiko, bakaburanira imbere y’abantu b’isi?

7 Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza ko mwatsinzwe rwose. Kubona muregana mu nkiko koko! Ubwo se ahubwo kuki mutakwemera kurenganywa+ cyangwa ngo mwemere ko babatwara ibyanyu? 8 Ahubwo usanga ari mwe murenganya, mugatwara iby’abandi kandi ibyo mukabikorera abavandimwe banyu.

9 Ese ntimuzi ko abanyabyaha batazahabwa Ubwami bw’Imana?+ Ntimwishuke: Abasambanyi,*+ abasenga ibigirwamana,+ abahehesi,*+ abatinganyi,*+ 10 abajura, abanyamururumba,+ abasinzi,+ abatukana n’abatekamutwe,* abo bose ntibazahabwa Ubwami bw’Imana.+ 11 Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya.+ Mwarejejwe+ kandi Imana yabonye ko muri abakiranutsi+ binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku mwuka wera.

12 Ibintu byose ndabyemerewe, ariko si ko byose bimfitiye akamaro.+ Ibintu byose ndabyemerewe, ariko sinzagira ikintu icyo ari cyo cyose nemera ko kintegeka. 13 Ibyokurya bigenewe igifu kandi n’igifu kigenewe ibyokurya. Nyamara byose Imana izabihindura ubusa.+ Icyakora umubiri wo ntubereyeho gusambana. Ahubwo ubereyeho gukora umurimo w’Umwami,+ kandi Umwami ni we uwuha ibyo ukeneye. 14 Imana yazuye Umwami,+ kandi natwe izatuzura+ ikoresheje imbaraga zayo.+

15 None se ntimuzi ko imibiri yanyu ari iya Kristo?+ None se ubwo byaba bikwiriye ko ufata umubiri wa Kristo, ukawuhindura uw’indaya? Ntabwo bikwiriye rwose! 16 Ese ntimuzi ko umuntu usambanye n’indaya, aba abaye umubiri umwe na yo? Kuko Imana yavuze iti: “Bombi bazaba umubiri umwe.”+ 17 Ariko uwifatanyije n’Umwami aba yunze ubumwe na we mu buryo bwuzuye.+ 18 Mwamaganire kure* ubusambanyi.+ Nta kindi cyaha kimeze nk’ubusambanyi. Iyo umuntu asambanye, aba agiriye nabi umubiri we bwite.+ 19 Ese ntimuzi ko umubiri wanyu ari urusengero+ rubamo umwuka wera Imana yabahaye?+ Umubiri mufite si uwanyu,+ 20 kuko Imana yabaguze igiciro cyinshi.+ Nuko rero, mujye mukoresha imibiri yanyu+ muyihesha icyubahiro.+

7 Naho ku birebana n’ibyo mwanditse, ibyiza ni uko umuntu yakomeza kuba umuseribateri kandi akirinda gukora imibonano mpuzabitsina. 2 Ariko kubera ko ubusambanyi* bwiyongereye, buri mugabo ajye agira umugore we,+ na buri mugore agire umugabo we.+ 3 Umugabo ajye aha umugore we ibyo amugomba* n’umugore na we abigenzereze atyo umugabo we.+ 4 Umugore ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugabo we. Mu buryo nk’ubwo nanone, umugabo ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugore we. 5 Umwe ntakajye yanga guha undi ibyo amugomba, keretse babyemeranyijweho bakabigenera ikindi gihe, wenda kugira ngo babone igihe cyo gusenga. Ariko nyuma yaho bajye bakora ibyo bemeranyijweho,* kugira ngo Satani atagira umwe muri bo ashuka ntakomeze kuba indahemuka bitewe n’uko yananiwe kwifata. 6 Icyakora, ibyo mbibabwiye kugira ngo mumenye ibyo mwemerewe. Si itegeko mbahaye. 7 Ariko nifuza ko abantu bose bamera nk’uko meze ntibashake. Icyakora buri wese afite impano ye+ yahawe n’Imana. Ni yo mpamvu bamwe bahitamo gushaka abandi bo bagahitamo gukomeza kuba abaseribateri.

8 Ubu noneho, ndabwira abatarashatse n’abapfakazi ko ibyababera byiza ari uko bakomeza kumera nk’uko meze.+ 9 Ariko niba badashoboye kwifata, nibashake. Ibyiza ni ugushaka aho gukomeza kugira irari ryinshi.+

10 Abashatse bo ndabaha aya mabwiriza: Umugore ntagomba gutandukana n’umugabo we.+ Aya ni yo mabwiriza y’Umwami. 11 Ariko naramuka yahukanye, ajye akomeza kubaho adashatse undi mugabo, cyangwa se asubirane n’umugabo we. Nanone umugabo ntagomba guta umugore we.+

12 Abandi bo ndababwira nti (icyakora ni njye ubivuga si Umwami):+ “Niba umuvandimwe afite umugore badahuje ukwizera, ariko uwo mugore akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane na we. 13 Nanone umugore ufite umugabo badahuje ukwizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we. 14 Umugabo utizera yezwa binyuze ku mugore we wizera, kandi n’umugore utizera yezwa binyuze ku mugabo we wizera. Bitabaye ibyo, abana banyu ntibaba ari abera nk’uko bimeze ubu. 15 Ariko niba umugabo cyangwa umugore utizera ashatse gutandukana n’uwo bashakanye wizera, nagende. Iyo bimeze bityo, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ntaba asabwa kugumana n’uwo bashakanye utizera. Imana yarabahamagaye kugira ngo mubeho mu mahoro.+ 16 Wa mugore we, ubwirwa n’iki niba utazafasha umugabo wawe akizera?+ Cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n’iki niba utazafasha umugore wawe akizera?

17 Icyakora nk’uko Yehova* yahaye buri wese umugabane we, buri wese akomeze kubaho nk’uko yari abayeho igihe Imana yamuhamagaraga.+ Ayo ni yo mabwiriza ntanze mu matorero yose. 18 Niba umuntu yarahamagawe yarakebwe,*+ azakomeze amere atyo. Niba yarahamagawe atarakebwe, ntagakebwe.+ 19 Gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bivuze.+ Icy’ingenzi ni ukumvira amategeko y’Imana.+ 20 Buri wese ajye akomeza kumera nk’uko yari ameze igihe Imana yamuhamagaraga.+ 21 Ese wahamagawe uri umugaragu? Ibyo ntibikaguhangayikishe.+ Ariko nanone niba ushobora kubona umudendezo, ubwo buryo ntibukagucike. 22 Umuntu wese Umwami yahamagaye ari umugaragu, aba umugaragu w’Umwami kandi akagira umudendezo.+ N’umuntu wese Umwami yahamagaye afite umudendezo aba umugaragu wa Kristo. 23 Mwaguzwe igiciro cyinshi.+ Bityo rero, nimureke kuba abagaragu b’abantu. 24 Bavandimwe, umuntu wese akomeze kumera nk’uko yari ameze igihe Imana yamuhamagaraga.

25 Naho ku birebana n’abatarigeze bashaka,* nta tegeko mbaha rivuye ku Mwami, ahubwo ndatanga igitekerezo cyanjye+ nk’umuntu w’indahemuka Umwami yagaragarije imbabazi. 26 Muri ibi bihe bigoye turimo, ibyiza ni uko umuntu washatse cyangwa utarashaka, yakomeza kumera nk’uko ari. 27 Ese waba warashatse umugore? Ntugatandukane na we.+ Ese nta mugore ufite? Reka kumushaka. 28 Ariko niyo washaka, nta cyaha waba ukoze. Umuntu utarashatse aramutse ashatse, nta cyaha aba akoze rwose. Icyakora, abashyingiranwa bazahura n’ibibazo mu buzima bwabo. Ariko njye ndashaka kubafasha kwirinda ibibazo nk’ibyo.

29 Nanone kandi bavandimwe, ndababwira ko igihe gisigaye ari gito.*+ Kubera iyo mpamvu, abafite abagore bamere nk’abatabafite, 30 abarira bamere nk’abatarira, abishimye bamere nk’abatishimye, n’abakunda kugura ibintu bamere nk’abadafite icyo batunze. 31 Abatunze iby’iyi si na bo ntibagatwarwe na byo, kuko ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka. 32 Mu by’ukuri, icyo nifuza ni uko mubaho mudafite imihangayiko. Umuseribateri ahangayikishwa n’iby’Umwami, ashaka uko yamushimisha. 33 Ariko umugabo washatse ahangayikishwa n’iby’isi,+ ashaka uko yashimisha umugore we, 34 kandi ntaba atuje. Nanone, umugore udafite umugabo, cyangwa umukobwa,* ahangayikishwa n’iby’Umwami,+ kugira ngo ibikorwa* bye n’ibitekerezo bye bibe bishimisha Imana mu buryo bwuzuye. Ariko umugore ufite umugabo ahangayikishwa n’iby’isi, ashaka uko yashimisha umugabo we. 35 Ibi ndabivuga ku bw’inyungu zanyu, si ukugira ngo mbabuze umudendezo. Ahubwo ni ukugira ngo mbashishikarize gukora ibikwiriye no gukorera Umwami buri gihe mudafite ibibarangaza.

36 Ariko niba umuntu akuze haba mu bwenge no mu mubiri* kandi akaba yumva ko gukomeza kubaho adashatse bituma atitwara neza, nakore ibyo yifuza. Nta cyaha aba akoze rwose. Nashake.+ 37 Ariko niba umuntu yarabyiyemeje mu mutima we, akaba yumva adakeneye gushaka, akaba ashoboye gutegeka irari rye, kandi akaba yariyemeje mu mutima we gukomeza kuba umuseribateri,* nadashaka azaba agize neza.+ 38 Ku bw’ibyo rero, umuntu uhitamo gushaka, aba akoze neza. Ariko uhitamo kudashaka, aba akoze neza kurushaho.+

39 Umugore aba agomba kugumana n’umugabo we,+ igihe cyose umugabo we akiriho. Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore aba ashobora gushakana n’undi mugabo. Icyakora aba agomba gushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana.*+ 40 Ariko ndatekereza ko yarushaho kugira ibyishimo akomeje kuguma uko ari. Nizeye ntashidikanya ko ibyo mbabwiye mbivuze nyobowe n’umwuka wera.

8 Ubu noneho nagira ngo ngire icyo mbabwira ku birebana n’ibyokurya byatuwe ibigirwamana.+ Twese dufite ubumenyi+ kuri iyo ngingo. Icyakora iyo umuntu afite ubumenyi gusa ariyemera. Ariko umuntu ufite urukundo atera abandi inkunga.+ 2 Iyo umuntu yibwira ko azi ibintu byose ku kintu runaka, mu by’ukuri aba atarakimenya mu buryo bwuzuye. 3 Ariko iyo umuntu akunda Imana, Imana na yo iba imuzi.

4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze,+ kandi ko hariho Imana imwe gusa y’ukuri.+ 5 Hariho ibintu byinshi byitwa imana, haba mu ijuru cyangwa ku isi,+ kandi hariho “imana” nyinshi n’“abami” benshi. 6 Ariko kuri twe hariho Imana imwe+ y’ukuri, ari yo Papa wacu wo mu ijuru.+ Ibintu byose byaturutse kuri yo kandi ni yo yatumye tubaho.+ Nanone kuri twe, hariho Umwami umwe, ari we Yesu Kristo. Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.

7 Icyakora, abantu bose si ko bafite ubwo bumenyi.+ Hari abantu bamwe basengaga ibigirwamana. Ubwo rero iyo bariye ibyokurya byatuwe ibigirwamana, baba bumva ari nkaho basenze ibigirwamana+ maze imitimanama yabo idakomeye ikabacira urubanza.+ 8 Ariko ibyokurya si byo bituma tuba incuti z’Imana.+ Iyo tutariye ibyokurya ibi n’ibi, nta cyo tuba duhombye kandi n’iyo tubiriye nta cyo bitwungura.+ 9 Ahubwo mukomeze kwirinda kugira ngo uburenganzira mufite budatuma abantu bafite umutimanama udakomeye bakora icyaha.+ 10 Mwe muzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze. Ariko se, ubwo umuntu ufite umutimanama udakomeye aramutse akubonye uri kurira mu rusengero rw’ikigirwamana, ntibyatuma na we atinyuka, bikageza n’ubwo arya ibyokurya byatuwe ibigirwamana? 11 Nubwo wowe uzi ko kubirya nta cyo bitwaye, uba wangije ukwizera k’uwo muntu ufite umutimanama udakomeye. Ubwo rero, ujye wibuka ko ari umuvandimwe wawe Kristo yapfiriye.+ 12 Iyo mukoreye icyaha abavandimwe banyu muri ubwo buryo, kandi mugakomeretsa umutimanama wabo udakomeye,+ muba mukoreye icyaha na Kristo. 13 Ku bw’ibyo rero, niba ibyokurya bituma umuvandimwe wanjye akora icyaha,* sinzongera kurya inyama, kugira ngo ntatuma umuvandimwe wanjye akora icyaha.+

9 Ese simfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka? Sindi intumwa se? Ese sinabonye Yesu Umwami wacu?+ Ese si mwe mugaragaza ko nakoze umurimo w’Umwami? 2 Niyo abandi batakwemera ko ndi intumwa, mwe murabizi ko ndi yo. Mwe ubwanyu muri ikimenyetso kigaragaza ko ndi intumwa y’Umwami.

3 Ku birebana n’abanshinja amakosa, dore uko niregura: 4 Ese ntidufite uburenganzira bwo kurya no kunywa ibyo abandi baduhaye? 5 Ese ntidufite uburenganzira bwo gushyingiranwa n’Abakristokazi,*+ tukajya tujyana na bo? Izindi ntumwa, abavandimwe b’Umwami+ na Kefa,*+ na bo ni ko babigenza. 6 Ese ni njye na Barinaba gusa+ tugomba kwishakira ibidutunga? 7 None se ni nde musirikare wishakira ibimutunga? Ni nde se utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo?+ Cyangwa se ni nde uragira umukumbi ntanywe ku mata yawo?

8 Ibi simbivuga nkurikije uko abantu babona ibintu. Amategeko na yo arabyemeza. 9 Mu Mategeko ya Mose handitswe ngo: “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.”+ None se ubwo ibimasa byonyine ni byo Imana yitaho? 10 Ahubwo se, ayo magambo natwe ntatureba? Mu by’ukuri, ayo magambo ni twe yandikiwe, kubera ko umuhinzi agomba guhinga afite icyizere, kandi umuntu uhura imyaka agomba guhura yizeye ko azarya ku byo yahuye.

11 Ese niba twarabamenyesheje ijambo ry’Imana, byaba ari bibi mudufashije mukaduha ibyo dukeneye?+ 12 None se niba hari abandi bantu bibwira ko mwabaha ibyo bakeneye kubera ko babifitiye uburenganzira, twebwe ubwo burenganzira ntitubufite kurushaho? Nyamara ntitwigeze dukoresha ubwo burenganzira,*+ ahubwo twihanganiye ibintu byose kugira ngo tutagira umuntu uwo ari we wese tubuza kwemera ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.+ 13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+ 14 Umwami Yesu na we yategetse ko abatangaza ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa bwiza.+

15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe,+ nta na bumwe nigeze nkoresha. Kandi sinanditse ibi bintu byose bitewe n’uko hari icyo mbashakaho. Icyambera cyiza ni uko napfa, aho kugira ngo hagire umuntu utesha agaciro impamvu zituma nishimira umurimo nkora.+ 16 Niba rero ntangaza ubutumwa bwiza, iyo si impamvu mfite yatuma nirata, kuko ari byo ngomba gukora. Mu by’ukuri, ntatangaje ubutumwa bwiza nahura n’ibibazo bikomeye!+ 17 Niba mbikora mbikunze Imana irabimpembera. Ariko niba mbikora ntabikunze, nabwo ni hahandi. Nzi ko Imana yangiriye icyizere ikampa iyo nshingano.+ 18 None se igihembo cyanjye ni ikihe? Ni ugutangaza ubutumwa bwiza mbikuye ku mutima kandi ku buntu. Iyo mbigenje ntyo, simba nkoresheje nabi inshingano mfite yo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza.

19 Nubwo mfite umudendezo, nigize umugaragu w’abantu bose kugira ngo mfashe abantu benshi kuba Abakristo. 20 Ku Bayahudi nabaye nk’Umuyahudi kugira ngo mfashe Abayahudi.+ Ku bayoborwa n’amategeko,* nabaye nk’uyoborwa n’amategeko nubwo ntayoborwa na yo, kugira ngo mfashe abayoborwa n’amategeko.+ 21 Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, nubwo mu by’ukuri nkurikiza amategeko y’Imana kandi nkaba nyoborwa n’amategeko ya Kristo,+ kugira ngo mfashe abadafite amategeko. 22 Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo mfashe abadakomeye.+ Nabaye byose ku bantu bose, kugira ngo mfashe abantu batandukanye maze bazarokoke. 23 Ariko ibyo byose mbikora kugira ngo mbone uko ngeza ubutumwa bwiza ku bandi.+

24 Ese ntimuzi ko abiruka mu isiganwa biruka bose, nyamara umwe gusa akaba ari we uhabwa igihembo? Nuko rero, mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.+ 25 Nanone kandi, umuntu wese uri mu irushanwa amenya kwifata muri byose. Birumvikana ariko ko ibyo abikora kugira ngo ahabwe ikamba ryangirika.+ Ariko twe tubikora dutyo kugira ngo duhabwe iridashobora kwangirika.+ 26 Ubwo rero, siniruka nk’umuntu utazi aho ajya,+ kandi uko nkubita ibipfunsi si nk’umuntu ukubita umuyaga. 27 Ahubwo umubiri wanjye nywutegeka+ nk’uko umuntu ategeka umugaragu kandi nkawushyiriraho amategeko akaze,* kugira ngo nimara kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntagaragara ko mu buryo runaka ntemewe.*

10 Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko mumenya ko ba sogokuruza bose bagendaga munsi y’igicu+ kandi bose banyuze mu nyanja.+ 2 Ni nkaho bose babatijwe igihe bari bakurikiye Mose, bari imbere y’igicu n’inyanja. 3 Bose bariye ibyokurya bivuye ku Mana,+ 4 kandi bose banywaga ibyokunywa bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare rw’Imana rwagendanaga na bo kandi urwo rutare rwagereranyaga Kristo.+ 5 Icyakora, benshi muri bo Imana ntiyabishimiye, kandi byatumye bapfira mu butayu.+

6 Ibyo natwe byadusigiye isomo: Ntitugomba kwifuza ibintu bibi nk’uko babyifuje.+ 7 Ntitugomba gusenga ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babisenze. Ibyo bihuje n’ibyanditswe bigira biti: “Abantu baricaye bararya baranywa, barangije barahaguruka barishimisha.”+ 8 Ntitugasambane* nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hapfa abantu 23.000 mu munsi umwe.+ 9 Ntitukagerageze Yehova*+ nk’uko bamwe bamugerageje, bigatuma bapfa bariwe n’inzoka.+ 10 Nanone ntitukitotombe nk’uko bamwe muri bo bitotombye,+ bakicwa n’umumarayika urimbura.+ 11 Ibyo byababayeho kugira ngo bitubere isomo. Nanone byandikiwe kutuburira+ kubera ko tugeze mu bihe by’imperuka.

12 Ubwo rero, umuntu utekereza ko ahagaze ajye yirinda kugira ngo atagwa.+ 13 Nta kigeragezo kibageraho kitarageze no ku bandi.+ Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizemera ko mugeragezwa ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.+ Ahubwo nimuhura n’ikigeragezo, Imana izabaha ibyo mukeneye byose,* kugira ngo mushobore kucyihanganira.+

14 Nuko rero bakundwa, mwirinde* ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.+ 15 Ndababwira nk’ubwira abantu bafite ubushishozi. Namwe ubwanyu mwigenzurire ibyo mvuga. 16 Ese iyo dufashe igikombe hanyuma tugasenga dushimira, twarangiza tugasangira, ntituba dusangiye amaraso ya Kristo?+ Ese iyo dusangiye umugati tuba tumaze kumanyagura, ntituba dusangiye umubiri wa Kristo?+ 17 Ubwo rero hariho umugati umwe, ariko nubwo twe turi benshi, turi umubiri umwe,+ kuko twese dusangira uwo mugati umwe.

18 Mutekereze ku byo Abisirayeli bakora. Ese iyo bari kurya ibitambo ntibaba bari gusangira ibyatambiwe ku gicaniro?+ 19 None se ubwo naba nshatse kuvuga ko ibigirwamana cyangwa ibyatambiwe ibigirwamana hari icyo bimaze? 20 Oya, si cyo nshatse kuvuga. Ahubwo nshatse kuvuga ko ibyo abantu batazi Imana batambaho ibitambo, batabitambira Imana ahubwo babitambira abadayimoni,+ kandi sinshaka ko musangira n’abadayimoni.+ 21 Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova, ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora kurira ku “meza ya Yehova,”+ ngo murire no ku meza y’abadayimoni. 22 Cyangwa se ‘turashaka gutera Yehova ishyari?’+ None se hari ubwo tumurusha imbaraga?

23 Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bifite akamaro. Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bitera inkunga abandi.+ 24 Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.+

25 Mujye murya inyama izo ari zo zose zigurishwa mu isoko mufite umutimanama ukeye, mutiriwe mubaririza aho zaturutse, 26 kuko “isi n’ibiyirimo byose ari ibya Yehova.”+ 27 Niba umuntu mudahuje imyemerere abatumiye kandi mukiyemeza kujyayo, mujye murya ibintu byose abahaye mufite umutimanama ukeye kandi mutiriwe mubaririza aho byaturutse. 28 Ariko nihagira umuntu ukubwira ati: “Izi nyama zari zatuwe ikigirwamana,” ntuzazirye bitewe n’uwo muntu ubikumenyesheje, kugira ngo hatagira usigarana umutimanama umucira urubanza.+ 29 Umutimanama mvuga aha si uwawe, ahubwo ni uw’uwo muntu. Sinifuza ko hagira ushidikanya ku byo nemerewe gukora bitewe n’umutimanama we.+ 30 Niba ndya ibyokurya kandi ngashimira Imana kubera ibyo byokurya, ariko abandi bikabaca intege, sinzongera kubirya.+

31 Ubwo rero, mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro.+ 32 Mwirinde kugira ngo mudaca intege Abayahudi, Abagiriki n’abagize itorero ry’Imana.+ 33 Nanjye ubwanjye mpatanira gushimisha abantu bose mu byo nkora byose. Simparanira inyungu zanjye bwite,+ ahubwo mba nshaka ibifitiye akamaro abantu benshi kugira ngo na bo bazakizwe.+

11 Mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo.+

2 Ubu ndabashimira kubera ko mu bintu byose munzirikana kandi mukaba mukurikiza amabwiriza* nabahaye. 3 Ariko ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo,+ kandi ko umutware w’umugore ari umugabo,+ naho umutware wa Kristo akaba Imana.+ 4 Umugabo wese usenga cyangwa wigisha ijambo ry’Imana atwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we. 5 Ariko umugore wese usenga cyangwa wigisha ijambo+ ry’Imana adatwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we, kuko biba bimeze neza neza nk’aho yiyogoshesheje. 6 Niba umugore adatwikiriye umutwe we, ajye yiyogoshesha, ariko kubera ko biteye isoni ko umugore yiyogoshesha ajye atwikira umutwe we.

7 Umugabo ntagomba gutwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana+ kandi akaba ahesha Imana icyubahiro. Ariko umugore ahesha icyubahiro umugabo. 8 Umugabo si we wakuwe mu mugore, ahubwo umugore ni we wakuwe mu mugabo.+ 9 Nanone kandi, umugabo ntiyaremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo.+ 10 Kubera iyo mpamvu, umugore agomba gutwikira umutwe, kugira ngo agaragaze ko yubaha ubutware. Kandi abamarayika na bo baba babibona.+

11 Nanone dukurikije uko Umwami abibona, umugore ntiyabaho hatariho umugabo, kandi umugabo ntiyabaho hatariho umugore. 12 Umugore yakuwe mu mugabo,+ kandi umugabo na we abyarwa n’umugore. Ariko ibintu byose bituruka ku Mana.+ 13 Ngaho namwe nimuce urubanza: Ese birakwiriye ko umugore asengera mu ruhame adatwikiriye umutwe? 14 Ese mu bisanzwe, ntimuzi ko iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza? 15 Ariko iyo umugore afite imisatsi miremire biba ari byiza. Yahawe umusatsi ngo umubere nk’umwambaro wo ku mutwe. 16 Icyakora niba hari umuntu ushaka kujya impaka kuri ibyo, amenye ko nta yandi mabwiriza dufite ku birebana n’ibyo, kandi n’amatorero y’Imana nta yo afite.

17 Mbahaye amabwiriza, ariko mu by’ukuri simbashima, kuko iyo muteranye mutaba mugamije ibyiza, ahubwo muba mugamije ibibi. 18 Mbere na mbere, numvise ko iyo muteraniye hamwe mu itorero, muba mwiciyemo ibice, kandi mu rugero runaka nemera ko ari ko biba bimeze koko. 19 Ni iby’ukuri ko muri mwe hazabamo ibice,+ kugira ngo abemerwa n’Imana bagaragare.

20 Iyo muteraniye hamwe kugira ngo musangire Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba+ ntimubikora mu buryo bukwiriye. 21 Igihe muhuriye hamwe kugira ngo mufate ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, hari bamwe muri mwe babanza gufata amafunguro mbere y’abandi, ku buryo usanga bamwe bashonje naho abandi basinze. 22 None se ntimufite ingo zanyu mushobora kuriramo kandi mukanyweramo? Cyangwa musuzugura itorero ry’Imana mugatuma abatagira icyo bafite bakorwa n’isoni? None se mbabwire iki? Ubu se mbashime? Oya, kuri iyo ngingo simbashima.

23 Ibyo nabigishije nanjye ni byo Umwami yanyigishije. Mu ijoro Umwami Yesu yari bugambanirwe,+ yafashe umugati, 24 nuko amaze gusenga ashimira arawumanyagura, aravuga ati: “Uyu mugati ugereranya umubiri wanjye+ ugomba gutangwa ku bwanyu. Ibi nkoze mujye mukomeza kubikora munyibuka.”+ 25 Amaze gufata ifunguro rya nimugoroba, na divayi+ na yo ayigenza atyo aravuga ati: “Iyi divayi igereranya isezerano rishya+ rishingiye ku maraso yanjye.+ Igihe cyose munywa divayi mu Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, mujye mubikora munyibuka.”+ 26 Igihe cyose muriye umugati kandi mukanywa divayi mu Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, muba mukomeza gutangaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azazira.

27 Kubera iyo mpamvu rero, umuntu wese urya umugati kandi akanywa divayi atabikwiriye, azaba akoze icyaha kuko azaba asuzuguye umubiri w’Umwami Yesu n’amaraso ye.* 28 Umuntu wese ajye abanza yisuzume neza yitonze,+ arebe niba akwiriye, maze abone kurya ku mugati no kunywa kuri divayi. 29 Umuntu wese unywa divayi kandi akarya umugati, ariko atazi ko bigereranya umubiri w’Umwami, aba akoze icyaha. 30 Ni yo mpamvu hari benshi muri mwe bagira intege nke, bakarwara, kandi abatari bake bakaba barapfuye.*+ 31 Ariko nitubanza kwisuzuma tukareba niba dukwiriye, ntituzashyirwa mu rubanza. 32 Icyakora, iyo Yehova aduciriye urubanza araduhana,+ bikaturinda kuzarimbukana n’abantu bo muri iyi si.+ 33 Bityo rero bavandimwe, nimuteranira hamwe mugiye kurya Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, mujye mutegereza abandi. 34 Niba hari ushonje, ajye arira iwe mu rugo, kugira ngo mudateranira hamwe mugakora icyaha maze Imana ikabacira urubanza.+ Ariko ibindi bibazo byose bisigaye nzabikemura mpageze.

12 Bavandimwe, ndashaka ko musobanukirwa ibijyanye n’impano z’umwuka wera.+ 2 Muzi ko igihe mwari mutaraba Abakristo, mwari mwarayobye bitewe no gusenga ibigirwamana bidashobora no kuvuga.+ Ni nkaho ari byo byabayoboraga. 3 Ni yo mpamvu nshaka ko mumenya ko nta muntu uyoborwa n’umwuka wera ushobora kuvuga ngo: “Yesu ni umuntu mubi!” Kandi nta n’uwavuga ati: “Yesu ni Umwami” atayobowe n’umwuka wera.+

4 Nuko rero, hari impano zitandukanye, ariko umwuka wera ni umwe.+ 5 Hari uburyo butandukanye bwo gukora umurimo,+ ariko twese dukorera Umwami umwe. 6 Hari ibyo gukora bitandukanye, ariko hari Imana imwe iha buri wese imbaraga zo gukora ibyo bintu.+ 7 Buri wese ahabwa umwuka wera kugira ngo akorere abandi ibyiza.+ 8 Umwuka wera utuma umuntu umwe avuga amagambo* agaragaza ubwenge, kandi uwo mwuka ugatuma undi avuga amagambo agaragaza ubumenyi. 9 Umwuka wera utuma umuntu umwe agira ukwizera,+ kandi uwo mwuka wera ugaha undi muntu impano yo gukiza indwara.+ 10 Umwuka wera uha umuntu umwe impano yo gukora ibitangaza,+ undi ukamuha ubushobozi bwo guhanura, undi agahabwa ubushobozi bwo kumenya ubutumwa buturutse ku Mana,+ undi agahabwa kuvuga izindi ndimi,+ naho undi agahabwa ubushobozi bwo kuzisemura.+ 11 Uwo mwuka wera ni wo utuma umuntu ahabwa impano zihariye, hakurikijwe uko Imana ibishaka.

12 Umubiri w’umuntu ugizwe n’ingingo nyinshi, ariko ni umubiri umwe+ kandi n’ingingo zawo zose ziba ari iz’uwo mubiri. Uko ni na ko Kristo ameze. 13 Twese twabatijwe binyuze ku mwuka wera umwe, bituma tuba umubiri umwe. Twaba turi Abayahudi, Abagiriki, abagaragu cyangwa abantu bafite umudendezo, twese twahawe umwuka wera umwe.

14 Koko rero, umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe, ahubwo ni nyinshi.+ 15 Ikirenge kiramutse kivuze kiti: “Kubera ko ntari ukuboko sindi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kitaba urugingo rw’umubiri. 16 N’ugutwi kuramutse kuvuze kuti: “Kubera ko ntari ijisho sindi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kutaba urugingo rw’umubiri. 17 Ubwo se iyo umubiri wose uba ijisho, umuntu yari kujya yumva ate? None se iyo wose uba ugutwi, umuntu yari kujya ashobora ate guhumurirwa? 18 Ariko Imana yahaye umubiri ingingo zose, kandi izihuriza hamwe nk’uko yabishatse.

19 Ubwo se iyo ingingo zose zimera kimwe, umubiri wari kuba umeze ute? 20 Ariko noneho hariho ingingo nyinshi, nyamara hakabaho umubiri umwe. 21 Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza riti: “Singukeneye,” cyangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti: “Singukeneye.” 22 Ahubwo ingingo z’umubiri zisa naho zidakomeye, na zo ziba zikenewe. 23 Nanone ingingo z’umubiri dutekereza ko zisuzuguritse, ni zo duha icyubahiro cyinshi kurushaho,+ kandi ingingo z’umubiri zitaba ahagaragara, ni zo twitaho cyane kurushaho, 24 mu gihe ingingo zacu zifite ubwiza zo tutazitaho cyane. Icyakora Imana yashyize hamwe ingingo z’umubiri, maze urugingo rudafite icyubahiro aba ari rwo iha icyubahiro cyinshi kurushaho. 25 Ibyo bituma umubiri uticamo ibice, ahubwo ingingo zawo zikunganirana.+ 26 Iyo urugingo rumwe rubabaye, izindi zose zibabarana na rwo.+ Iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi zose zishimana na rwo.+

27 Nuko rero mwese mugize umubiri wa Kristo.+ Buri wese muri mwe ni urugingo rw’uwo mubiri.+ 28 Dore uko Imana yahaye abagize itorero inshingano zitandukanye: Mbere na mbere hari abo yagize intumwa,+ hanyuma abandi ibagira abahanuzi,+ abandi ibagira abigisha,+ abandi ibaha impano yo gukora ibitangaza,+ abandi ibaha impano yo gukiza abantu indwara,+ abandi ibashinga imirimo yo gufasha abandi.+ Nanone, abandi yabahaye ubushobozi bwo kuyobora, naho abandi ibaha ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi.+ 29 Bose si ko ari intumwa, bose si ko ari abahanuzi, bose si ko ari abigisha, kandi bose si ko bakora ibitangaza. 30 Bose si ko bafite impano yo gukiza indwara, bose si ko bavuga izindi ndimi,+ kandi bose si ko ari abasemuzi.+ 31 Ubwo rero, mukore uko mushoboye kose kugira ngo muhabwe impano ziruta izindi.+ Ariko ngiye kubereka ikintu cyiza kuruta ibindi byose.+

13 Niyo navuga indimi abantu bavuga cyangwa iz’abamarayika ariko singire urukundo, naba mpindutse nk’inzogera isakuza cyane cyangwa icyuma kirangira. 2 Niyo nagira impano yo guhanura kandi ngasobanukirwa amabanga yose yera, nkagira n’ubumenyi bwose,+ cyangwa nkagira ukwizera kwatuma nimura imisozi nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.*+ 3 Niyo natanga ibyo ntunze byose kugira ngo mpe abandi ibyokurya,+ cyangwa nkirata mvuga ko nakwemera gupfira abandi, ariko singire urukundo,+ nta cyo byaba bimaze.

4 Umuntu ufite urukundo+ arihangana+ kandi akagira neza.+ Umuntu ufite urukundo ntagira ishyari,+ ntiyirarira, kandi ntiyiyemera.+ 5 Umuntu ufite urukundo ntakora ibikorwa biteye isoni,*+ ntarangwa n’ubwikunde,+ kandi ntiyivumbura.+ Nanone ntabika inzika kubera ibibi yakorewe.+ 6 Umuntu ufite urukundo yanga ibibi,+ ahubwo akishimira ukuri. 7 Umuntu ufite urukundo ntacibwa intege n’ikintu icyo ari cyo cyose.+ Yizera byose,+ yiringira byose+ kandi yihanganira byose.+

8 Urukundo ntiruzashira. Ariko impano zo guhanura zizakurwaho. Impano zo kuvuga izindi ndimi na zo zizagira iherezo n’impano zo kugira ubumenyi mu buryo bw’igitangaza, zizavaho. 9 Ubumenyi dufite, bufite aho bugarukira+ kandi n’ubuhanuzi dufite ntibwuzuye. 10 Ariko igihe tuzaba dufite ubumenyi bwuzuye, kandi tugasobanukirwa ubuhanuzi mu buryo bwuzuye, ibituzuye bizakurwaho. 11 Igihe nari nkiri umwana, navugaga nk’umwana, ngatekereza nk’umwana kandi nkiyumvisha ibintu nk’umwana. Ariko ubu namaze kuba umuntu mukuru, kandi nikuyemo imico nk’iy’abana. 12 Muri iki gihe ntabwo tureba neza. Ni nk’aho turebera mu ndorerwamo y’icyuma, ariko icyo gihe tuzaba tureba neza. Muri iki gihe, ubumenyi mfite bufite aho bugarukira, ariko icyo gihe nzasobanukirwa ibintu mu buryo bwuzuye nk’uko Imana inzi neza. 13 Icyakora, ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, bizagumaho. Ariko ikiruta ibindi muri ibyo byose ni urukundo.+

14 Mwihatire kugaragaza urukundo, ari na ko mukomeza gukora uko mushoboye kose ngo muhabwe impano y’umwuka wera, ariko cyane cyane kugira ngo muhabwe impano yo guhanura.*+ 2 Umuntu ufite impano yo kuvuga mu rundi rurimi, aba abwira Imana. Ntaba abwira abantu. Nta muntu usobanukirwa ibyo avuga+ kuko aba avuga amabanga yera+ abihawe n’umwuka wera. 3 Icyakora umuntu uhanura, aba atera inkunga abandi, akabakomeza kandi akabahumuriza akoresheje amagambo ye. 4 Umuntu uvuga mu rundi rurimi ni we ubwe uba witera inkunga. Ariko umuntu uhanura, atera inkunga abagize itorero. 5 Nakwishimira ko mwese mugira impano yo kuvuga izindi ndimi,+ ariko nahitamo ko mwese mugira impano yo guhanura.+ Mu by’ukuri, umuntu avuze mu zindi ndimi ariko ntazisemure kugira ngo bitere inkunga abagize itorero, icyo gihe aba arutwa n’umuntu uhanura. 6 None se bavandi, ubu ndamutse nje nkababwira mu ndimi mutumva byabamarira iki? Icyabagirira akamaro ni uko nababwira ibyo Imana yampishuriye,+ ibyo namenye,+ ubuhanuzi cyangwa inyigisho.

7 Ibintu bidafite ubuzima na byo bigira ijwi, waba umwironge cyangwa inanga. Ariko se hatabayeho guhinduranya amajwi, wabwirwa n’iki icyo bari gucuranga bakoresheje uwo mwironge cyangwa iyo nanga? 8 Mu by’ukuri se, impanda* iramutse ivuze ijwi ridasobanutse, ni nde wakwitegura kujya ku rugamba? 9 None se namwe muvuze amagambo atumvikana, abantu babwirwa n’iki ibyo muri kuvuga? Mu by’ukuri mwaba muruhira ubusa. 10 Mu isi harimo indimi nyinshi, ariko nta na rumwe rutumvikana ku baruvuga. 11 Niba rero ntasobanukiwe ibiri kuvugwa, naba meze nk’umunyamahanga ku muntu uvuga, kandi n’uwo muntu uvuga yaba ameze nk’umunyamahanga kuri njye. 12 Namwe rero, ubwo mwifuza cyane impano z’umwuka, muharanire kugira impano zabafasha gutera inkunga abagize itorero.+

13 Bityo rero, umuntu uvuga mu rundi rurimi asenge kugira ngo ashobore no kurusemura.+ 14 Niba nsenga mu rundi rurimi, impano y’umwuka nahawe ni yo iba iri gutuma nsenga. Ariko mu bwenge bwanjye simba nsobanukiwe ibyo ndi kuvuga. 15 None se nakora iki? Nzajya nsenga nkoresheje impano y’umwuka nahawe, ariko nanone nsenge mu rurimi nsobanukiwe. Nzaririmba nsingiza Imana nkoresheje impano y’umwuka nahawe, ariko nanone ndirimbe mu rurimi nsobanukiwe. 16 Naho ubundi se, niba usingiza Imana ukoresheje impano y’umwuka, umuntu muri kumwe yabasha ate kuvuga ati: “Amen”* umaze gusingiza Imana, kandi aba adasobanukiwe ibyo uvuze? 17 Ni iby’ukuri ko uba usenze ushimira Imana mu buryo bwiza, ariko uwo muntu wundi muri kumwe ntibimutera inkunga. 18 Ndashimira Imana ko nahawe impano yo kuvuga indimi nyinshi kubarusha. 19 Ariko kandi, mu itorero nahitamo kuvuga amagambo atanu yumvikana kugira ngo nshobore kwigisha abandi, aho kuvuga amagambo 10.000 mu rurimi abantu batazi.+

20 Bavandimwe, ku byerekeye ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu+ ntimukabe nk’abana bato. Mujye muba abantu bakuze batekereza neza.+ Ariko ku birebana no gukora ibintu bibi+ mujye muba nk’abana bato batagira uburyarya. 21 Mu Mategeko handitswe ngo: “Yehova* aravuze ati:+ ‘nzakoresha abanyamahanga bavuga ururimi rutandukanye n’urwanyu mvugisha abantu banjye, ariko na bwo ntibazanyumvira.’” 22 Kuvuga izindi ndimi ntibigamije gufasha abizera Yesu. Ahubwo bifasha abatamwizera.+ Ariko guhanura byo bitera inkunga abizera Yesu, si abatamwizera. 23 None se, niba abagize itorero bateraniye hamwe bari kuvuga mu zindi ndimi, maze abandi bantu cyangwa abantu batemera Imana bakinjira, ese ntibazavuga ko mwasaze? 24 Ariko niba mwese muri guhanura maze hakaza undi muntu cyangwa umuntu utizera Yesu, ibyo azumva bizatuma yikosora kandi bitume yisuzuma. 25 Azamenya neza ibiri mu mutima we, maze apfukame asenge Imana avuge ati: “Ni ukuri koko, Imana iri muri mwe.”+

26 None se bavandi, bijye bigenda bite? Mu gihe muteraniye hamwe, umwe ajye aririmba asingiza Imana,* undi yigishe, undi avuge ibyo yahishuriwe. Umwe ajye avuga mu zindi ndimi, na ho undi asemure ibyavuzwe.+ Icyakora mujye mukora ibintu byose mugamije gutera abandi inkunga. 27 Niba hari abari kuvuga mu zindi ndimi, bajye baba babiri cyangwa batatu batarenga, bagende bavuga umwe umwe, kandi hagire umuntu usemura.+ 28 Ariko niba hatari umusemuzi, uwo muntu ntakavugire izindi ndimi mu itorero. Ibyo ashaka kuvuga ajye abigumana mu mutima we bimenywe n’Imana. 29 Nanone kandi, abantu bahanura+ bajye baba babiri cyangwa batatu, maze abasigaye bagenzure ibyo bahanuye kugira ngo babisobanukirwe. 30 Ariko niba hari undi muntu ufite icyo ahishuriwe mu gihe yicaye aho ngaho, uwari uri kuvuga ajye abanza aceceke, kugira ngo uwo wundi abone kuvuga. 31 Niba muri guhanura, hajye havuga umwe umwe, kugira ngo abari aho bose bagire icyo bamenya kandi baterwe inkunga.+ 32 Abahanuzi bagomba gusuzuma uko bakoresha impano bahawe n’umwuka wera. 33 Imana ituma habaho amahoro.+ Ntituma habaho akaduruvayo.

Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abigishwa ba Yesu,* 34 abagore bajye baceceka kuko batemerewe kwigisha mu materaniro.+ Ahubwo bajye bumvira+ nk’uko Amategeko na yo abivuga. 35 Niba hari ikintu bashaka kumenya, bajye bakibariza abagabo babo mu rugo. Biteye isoni ko umugore afata ijambo akagira icyo abwira itorero.

36 Ese iwanyu ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse, cyangwa se ahubwo ryaraje ribageraho?

37 Niba hari utekereza ko ari umuhanuzi yemere adashidikanya ko ibi mbandikiye, ari itegeko ry’Umwami. 38 Ariko umuntu utabyemera, na we ntazemerwa.* 39 Ubwo rero bavandimwe, mugire umwete wo guhanura,+ ariko ntimukagire uwo mubuza kuvuga izindi ndimi.+ 40 Icyakora byose bijye bikorwa mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.+

15 Bavandimwe, ndashaka kubibutsa ibirebana n’ubutumwa bwiza nabatangarije.+ Mwarabwemeye kandi murabwizera. 2 Nimukomeza kubwizera muzakizwa. Ariko nimucika intege ntimukomeze kubwizera, muzaba mwararuhiye ubusa.

3 Mu bintu bya mbere nabigishije, ari byo nanjye nigishijwe, ni uko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ibyo kandi bikaba bihuje n’Ibyanditswe.+ 4 Yarashyinguwe,+ maze ku munsi wa gatatu+ arazurwa+ nk’uko Ibyanditswe bibivuga.+ 5 Yabonekeye Kefa,*+ hanyuma abonekera na za ntumwa 12.+ 6 Hanyuma yabonekeye abigishwa barenga 500 icyarimwe,+ abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu,* ariko abandi barapfuye. 7 Nyuma y’ibyo, yabonekeye Yakobo,+ hanyuma abonekera intumwa zose.+ 8 Ariko nyuma ya bose nanjye yambonekeye+ meze nk’umwana wavutse igihe kitageze.

9 Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga abagize itorero ry’Imana.+ 10 Ariko Imana yangaragarije ineza ihebuje,* none ndi intumwa. Iyo neza ihebuje Imana yangaragarije sinayipfushije ubusa, kuko nkorana umwete kurusha izindi ntumwa. Icyakora ibyo nkora byose si ku bw’imbaraga zanjye, ahubwo biterwa n’ineza ihebuje Imana yangaragarije. 11 Ariko kandi, mwaba mwarabwirijwe nanjye cyangwa n’izindi ntumwa, ubwo ni bwo butumwa tubwiriza kandi ni bwo bwatumye mwizera.

12 Tubwiriza tuvuga ko Kristo yazuwe.+ None se bishoboka bite ko hari bamwe muri mwe bavuga ko nta muzuko ubaho? 13 Niba mu by’ukuri nta muzuko ubaho, ubwo na Kristo ntiyaba yarazuwe. 14 Ariko Kristo abaye atarazuwe, ubwo umurimo wacu wo kubwiriza waba ari imfabusa rwose kandi no kwizera kwacu nta cyo kwaba kumaze. 15 Ikindi kandi, natwe twaba tuvuga ibinyoma ku byerekeye Imana.+ Niba mu by’ukuri abapfuye batazazuka twaba tubeshyera Imana ko yazuye Kristo+ kandi itaramuzuye. 16 Abapfuye babaye batazazuka, ubwo na Kristo yaba atarazutse. 17 Byongeye kandi, Kristo abaye atarazutse, kuba mufite ukwizera nta cyo byaba bimaze. Ubwo mwaba mukibarwaho ibyaha byanyu.+ 18 Nanone kandi, abapfuye ari abigishwa ba Kristo na bo baba bararimbutse.+ 19 Niba twumva ko kwiringira Kristo bidufitiye akamaro muri ubu buzima gusa, twaba turi abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.

20 Ariko tuzi neza ko Kristo yazuwe. Ni we wabanjirije abandi kuzuka.+ 21 Nk’uko urupfu rwaje bitewe n’umuntu umwe,+ ni na ko umuzuko uzabaho bitewe n’umuntu umwe.+ 22 Nk’uko abantu bose bapfa bitewe na Adamu,+ ni na ko abantu bose bazaba bazima bitewe na Kristo.+ 23 Ariko buri wese azazuka igihe cye kigeze. Habanje Kristo,+ kandi mu gihe cyo kuhaba* kwe hazakurikiraho abantu ba Kristo.+ 24 Hanyuma hazakurikiraho imperuka. Nyuma yaho igihe azaba amaze gukuraho ubutegetsi bwose, ubutware bwose n’ububasha bwose,+ azasubiza Imana Ubwami ari na yo Papa we. 25 Kristo azategeka ari Umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gutsinda burundu abanzi bayo bose.*+ 26 Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzakurwaho.+ 27 Ibyanditswe bivuga ko Imana “yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore.”*+ Ariko iyo havuzwe ngo: ‘Yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore,’+ biba bigaragara ko Imana itari mu byo agomba kuyobora.+ 28 Icyakora, ibintu byose nibimara kumwumvira, icyo gihe Umwana ubwe na we azayoborwa n’Imana,* yo yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka ibintu byose,+ kugira ngo Imana abe ari yo yonyine iba umutegetsi.+

29 Bitabaye ibyo se, ababatizwa umubatizo uganisha ku rupfu, byazabagendekera bite?+ None se niba abapfuye batazazuka, ni iki cyatuma babatizwa umubatizo nk’uwo? 30 Kuki se nanone duhora mu kaga igihe cyose?+ 31 Buri munsi mba mpanganye n’urupfu. Bavandimwe, ibyo ndabihamya nk’uko mpamya neza ko muntera ishema, kuko muri Abigishwa ba Kristo Yesu Umwami wacu. 32 Niba se nararwanye n’inyamaswa muri Efeso+ nk’abandi bose,* ibyo byamariye iki? Niba abapfuye batazazuka, “mureke twirire kandi twinywere kuko ejo tuzapfa.”+ 33 Ntimwishuke! Kugira incuti mbi byangiza imyifatire myiza.+ 34 Nimwongere mutekereze neza, mukore ibyiza kandi ntimukagire akamenyero ko gukora ibyaha. Bamwe muri mwe mu by’ukuri ntibazi Imana. Ibi mbivugiye kubakoza isoni.

35 Ariko wenda hari uwakwibaza ati: “Abapfuye bazazurwa bate? Ese bazazuka bafite umubiri umeze ute?”+ 36 Wa muntu udatekereza we! Ntuzi ko iyo uteye imbuto, imera ikagira ubuzima ari uko ibanje gupfa? 37 Kandi iyo utera imbuto, ntuzitera ari ikimera gikuze, ahubwo utera imbuto gusa, zaba iz’ingano cyangwa izindi izo ari zo zose. 38 Ariko Imana ituma zikura nk’uko ibishaka, kandi buri kimera kigakura kitameze nk’ibindi. 39 Nanone ibintu byose ntibigira imibiri imeze kimwe. Abantu, amatungo, inyoni n’amafi byose bifite imibiri, ariko iyo mibiri iratandukanye. 40 Hari imibiri yo mu ijuru+ n’imibiri yo mu isi.+ Ariko ubwiza bw’imibiri yo mu ijuru butandukanye n’ubwiza bw’imibiri yo ku isi. 41 Ubwiza bw’izuba butandukanye n’ubwiza bw’ukwezi,+ kandi bugatandukana n’ubwiza bw’inyenyeri. Inyenyeri na zo ziba zifite ubwiza butandukanye.

42 Ni na ko bimeze ku bijyanye n’umuzuko. Umubiri ushyingurwa ushobora kubora, ukazurwa ari umubiri utabora.+ 43 Ushyingurwa usuzuguritse, ukazurwa ufite icyubahiro.+ Ushyingurwa ufite intege nke, ukazurwa ufite imbaraga.+ 44 Ushyingurwa ari umubiri usanzwe, ukazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri usanzwe, hariho n’umubiri w’umwuka. 45 Ndetse n’ibyanditswe bigira biti: “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye umuntu muzima.”+ Naho Adamu wa nyuma yabaye ikiremwa cy’umwuka gitanga ubuzima.+ 46 Icyakora umuntu wa mbere ntiyari afite umubiri w’umwuka, ahubwo yari afite umubiri usanzwe. Umuntu ufite umubiri w’umwuka yaje nyuma. 47 Umuntu wa mbere ni uwo mu isi kandi yavanywe mu mukungugu,+ naho uwa kabiri yaje aturutse mu ijuru.+ 48 Abavanywe mu mukungugu, bameze nk’umuntu wa mbere na we wavanywe mu mukungugu, kandi abo mu ijuru bameze nk’uwo wavuye mu ijuru.+ 49 Nk’uko tumeze nk’uwo wavanywe mu mukungugu,+ ni na ko tuzamera nk’uwo wavuye mu ijuru.+

50 Icyakora bavandimwe, ndababwira ko abantu bafite umubiri n’amaraso badashobora guhabwa Ubwami bw’Imana, kandi abantu bafite umubiri ubora ntibashobora guhabwa umubiri utabora. 51 Reka mbabwire ibanga ryera: Twese si ko tuzamara igihe kirekire mu mva, ahubwo Imana izaduhindura+ 52 mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda* ya nyuma. Impanda izavuga+ maze abapfuye bazurwe badashobora kubora, kandi natwe tuzahindurwa. 53 Uyu mubiri ubora uzahinduka ku buryo utazongera kubora,+ kandi uyu mubiri upfa uzahinduka ku buryo utazongera gupfa.+ 54 Uyu mubiri ubora numara guhinduka umubiri utabora kandi uyu mubiri upfa ugahinduka umubiri udapfa, ni bwo hazasohora amagambo ari mu byanditswe avuga ngo: “Urupfu rukuweho burundu.”*+ 55 “Wa Rupfu we, uratsinzwe kuko utazongera kugira ubushobozi bwo kubabaza abantu.”+ 56 Icyaha ni cyo gitera urupfu,+ kandi Amategeko ni yo atuma icyaha kigira imbaraga.+ 57 Ariko Imana ishimwe, kuko ari yo ituma dutsinda binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo!+

58 Ubwo rero bavandimwe banjye nkunda, mukomere+ kandi mushikame. Mujye muhora mufite ibintu byinshi byo gukora+ mu murimo w’Umwami, kandi mujye mwibuka ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa.+

16 Naho ku birebana no gukusanya imfashanyo zigenewe abigishwa ba Kristo,*+ muzabikore nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya. 2 Buri munsi wa mbere w’icyumweru, umuntu wese muri mwe ajye agira icyo azigama akurikije ibyo afite mu rugo, agishyire ku ruhande, kugira ngo imfashanyo zitazakusanywa ari uko mpageze. 3 Ningera aho, abo mwemeje mugashyira amazina yabo mu mabaruwa mwanyandikiye,+ nzabatuma i Yerusalemu bajyane imfashanyo mwatanze mubikuye ku mutima. 4 Icyakora niba bikwiriye ko nanjye njyayo, tuzajyana.

5 Ariko nzaza iwanyu maze kunyura muri Makedoniya,+ kuko ubu ari ho ngiye kubanza kunyura. 6 Nshobora kuzagumana namwe igihe runaka cyangwa se nkamarana namwe igihe cy’imbeho cyose. Hanyuma ningenda muzamperekeza. 7 Sinifuza kubabona gusa nihitira, ahubwo niringiye ko Yehova* nabishaka nzamarana namwe igihe runaka.+ 8 Icyakora ubu ndacyari muri Efeso,+ kugeza ku munsi mukuru wa Pentekote, 9 kuko nabonye uburyo bwo gukora ibintu byinshi mu murimo w’Umwami+ nubwo abandwanya ari benshi.

10 Icyakora Timoteyo+ naza, muzamwakire neza ku buryo igihe azaba ari kumwe namwe nta kizamuhangayikisha, kubera ko akora umurimo wa Yehova+ nk’uko nanjye nywukora. 11 Ubwo rero, ntihazagire umuntu umusuzugura. Ahubwo muzamuherekeze, mumusezereho amahoro kugira ngo agere aho ndi, kuko njye n’abandi bavandimwe tumutegereje.

12 Naho ku byerekeye umuvandimwe wacu Apolo,+ naramwinginze cyane ngo aze iwanyu azanye n’abandi bavandimwe. Icyo gihe nta gahunda yari afite yo kuza, ariko niringiye ko azaza nabona uburyo.

13 Mukomeze kuba maso,+ mugire ukwizera gukomeye,+ mugire ubutwari,+ kandi mukomere.+ 14 Ibyo mukora byose mujye mubikorana urukundo.+

15 Bavandimwe, muzi neza ko abo kwa Sitefana ari bo ba mbere bo muri Akaya bizeye Kristo kandi bitangiye gukorera abandi bigishwa ba Kristo. 16 Namwe ndabatera inkunga rero, ngo mukomeze kumvira abantu bameze batyo. Nanone mujye mukorana neza n’abandi bose bakorana umwete bafatanyije na bo.+ 17 Ariko nishimira ko ndi kumwe na Sitefana+ na Forutunato na Akayiku, kubera ko bababereye aho mutari. 18 Banteye inkunga cyane kandi namwe babateye inkunga. Ubwo rero, mujye mwishimira abantu bameze nk’abo.

19 Abo mu matorero yo muri Aziya barabasuhuza. Akwila na Purisikila hamwe n’abagize itorero bateranira mu nzu yabo,+ na bo barabasuhuza. Baboherereje intashyo za kivandimwe babikuye ku mutima. 20 Abavandimwe bose barabasuhuza. Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo.*

21 Njyewe Pawulo mboherereje intashyo. Ibi ni njye ubyiyandikiye n’ukuboko kwanjye.

22 Niba hari umuntu udakunda Umwami wacu azabibazwe. Mwami wacu turakwinginze garuka vuba! 23 Umwami Yesu akomeze abagaragarize ineza ihebuje.* 24 Mwebwe mwese abunze ubumwe na Kristo Yesu, ndabakunda cyane.

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “gufatanya.”

Ni na we witwa Petero.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wishwe amanitswe ku giti kubera mwe?”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “abanditsi.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “abantu bakuze mu buryo bw’umwuka.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Iyi si.”

Cyangwa “barishe bamanitse ku giti.”

Cyangwa “ibintu byimbitse by’Imana.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “abantu b’umwuka.”

Cyangwa “baba bafite intego imwe.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “umunyabwenge uyoboye imirimo.”

Reba Umugereka wa A5.

Ni na we witwa Petero.

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “ubana n’umugore.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “abera.”

Cyangwa “abera.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Aha byerekeza ku muntu washatse, ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye.

Cyangwa “abagabo basambana n’abandi bagabo.”

Ni abantu bakoresha amayeri kugira ngo batware abantu ibyabo.

Cyangwa “muhunge.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Aha berekeza ku mibonano mpuzabitsina.

Aha berekeza ku mibonano mpuzabitsina.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “yarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura isugi. Ryerekeza ku muhungu cyangwa umukobwa utarigeze akora imibonano mpuzabitsina.

Cyangwa “kigabanutse.”

Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha risobanura isugi. Ryerekeza ku muhungu cyangwa umukobwa utarigeze akora imibonano mpuzabitsina.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umubiri.”

Cyangwa “niba yararenze igihe cy’amabyiruka.”

Cyangwa “gukomera ku busugi bwe.”

Cyangwa “uri mu Mwami.”

Cyangwa “bibera umuvandimwe wanjye igisitaza.”

Cyangwa “bashiki bacu.”

Ni na we witwa Petero.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ububasha.”

Aha berekeza ku Mategeko ya Mose.

Cyangwa “ndawuhana.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nywukubita ibipfunsi.”

Cyangwa “ntujuje ibisabwa.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “izabacira akanzu.”

Cyangwa “muhunge.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigenzo.”

Cyangwa “azagibwaho n’urubanza ku birebana n’umubiri w’Umwami n’amaraso ye.”

Uko bigaragara, kugira intege nke, kurwara no gupfa bivugwa aha, ni ibyo mu buryo bw’umwuka. Bisobanura ko batakaza ubucuti bafitanye n’Imana.

Cyangwa “ubutumwa.”

Cyangwa “nta cyo naba maze.”

Cyangwa “ntavuga amagambo akomeretsa abandi.”

Aha byerekeza ku bintu bitandukanye hakubiyemo kuvuga mbere y’igihe ibizaba cyangwa gutangaza ubutumwa buturutse ku Mana.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “bibe bityo.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ajye avuga za zaburi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ariko umuntu utabizi ntazigera abimenya.”

Ni na we witwa Petero.

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bayo bose munsi y’ibirenge bye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge bye.”

Cyangwa “azagaragaza ko Imana ari yo imutegeka.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ukurikije uko abantu babona ibintu.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “urupfu rumizwe bunguri kugeza iteka ryose.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze