IBARUWA YANDIKIWE ABAGALATIYA
1 Njyewe Pawulo, intumwa itarashyizweho n’abantu cyangwa binyuze ku muntu uwo ari we wese, ahubwo yashyizweho na Yesu Kristo+ n’Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru,+ yamuzuye mu bapfuye, 2 mfatanyije n’abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.
3 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, n’Umwami wacu Yesu Kristo bakomeze kubagaragariza ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro. 4 Kristo yemeye kudupfira+ kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu, kandi adukize iyi si mbi+ nk’uko Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru+ yabishatse. 5 Nihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*
6 Ntangazwa n’ukuntu mu gihe gito mwaretse Imana yabatoranyije binyuze ku neza ihebuje ya Kristo, ahubwo mugatangira kumva ubundi butumwa.+ 7 Nyamara ubwo si ubutumwa bwiza. Ahubwo hari abantu bamwe babatezamo akavuyo,+ bagamije kugoreka ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo. 8 Ariko nihagira ubabwira ubutumwa bwiza bunyuranye n’ubwo twababwirije azabibazwe,* niyo yaba ari umwe muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru. 9 Twarabivuze, ariko reka nongere mbisubiremo: Umuntu uwo ari we wese ubabwira ubutumwa bunyuranye n’ubutumwa bwiza mwemeye, azabibazwe.
10 Ese noneho nshaka kwemerwa n’abantu? Cyangwa nshaka kwemerwa n’Imana? Ese ni abantu nshaka gushimisha? Oya rwose! Iyo nkomeza gushimisha abantu, ubu simba ndi umugaragu wa Kristo. 11 Bavandimwe, ndabamenyesha ko ubutumwa bwiza nababwirije butaturutse ku bantu,+ 12 kuko ntabuhawe n’umuntu cyangwa ngo mbwigishwe. Ahubwo nabuhishuriwe na Yesu Kristo.
13 Mwumvise iby’imyifatire nahoranye nkiri mu idini ry’Abayahudi,+ mwumva ukuntu nakabyaga gutoteza abagize itorero ry’Imana kandi nkabakorera ibintu bibi byinshi.+ 14 Nanone nageraga kuri byinshi mu idini ry’Abayahudi, nkarusha benshi bo mu rungano rwanjye. Bose nabarushaga guteza imbere imigenzo ya ba sogokuruza.*+ 15 Ariko Imana yo yatumye mvuka, ikangaragariza ineza yayo ihebuje+ ikantoranya, yabonye ko ari byiza 16 guhishura Umwana wayo binyuze kuri njye, kugira ngo mbwire abantu bo mu bindi bihugu ubutumwa bwiza bumwerekeyeho.+ Igihe yantoranyaga sinahise njya kugisha inama abantu. 17 Nta nubwo nagiye i Yerusalemu ku babaye intumwa mbere yanjye, ahubwo nagiye muri Arabiya, hanyuma nongera kugaruka i Damasiko.+
18 Nuko imyaka itatu ishize, njya i Yerusalemu+ gusura Kefa*+ tumarana iminsi 15. 19 Ariko mu ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo+ uvukana n’Umwami wacu. 20 Naho ku birebana n’ibi bintu ndi kubandikira, dore Imana irareba, simbeshya.
21 Nyuma yaho nagiye mu turere tw’i Siriya n’i Kilikiya.+ 22 Ariko Abakristo bo mu matorero y’i Yudaya ntibari banzi. 23 Bumvaga gusa bavuga bati: “Wa muntu wajyaga adutoteza,+ ubu ari kubwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye idini yahoze atoteza.”+ 24 Iyo babyumvaga basingizaga Imana bitewe n’ibyambayeho.
2 Hashize imyaka 14, nongeye kujya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba+ kandi tujyana na Tito.+ 2 Nagiyeyo bitewe n’ibyo nahishuriwe. Nuko nsobanurira abavandimwe baho iby’ubutumwa bwiza mbwiriza abanyamahanga. Icyakora ibyo nabisobanuriye mu ibanga abavandimwe bo muri bo bubahwaga cyane, kubera ko nashakaga kumenya niba umurimo nakoreye Imana hari icyo wagezeho. Iyo uba nta cyo wagezeho, nari kuba nararuhijwe n’ubusa. 3 Nyamara nubwo Tito+ twari kumwe yari Umugiriki, nta wamuhatiye gukebwa.*+ 4 Ariko ikibazo cyavutse igihe abavandimwe b’ibinyoma batuzagamo rwihishwa+ baje kutuneka kugira ngo batwambure umudendezo+ dufite bitewe n’uko turi abigishwa ba Kristo Yesu, maze babone uko batugira abagaragu babo burundu.+ 5 Icyakora twanze kubumvira.+ Twirinze kubumvira habe n’akanya gato, kugira ngo mukomeze guha agaciro ubutumwa bwiza mwamenye.
6 Naho ku byerekeye ba bantu bubahwagwa cyane,+ icyo baba barahoze bari cyo cyose, ibyo kuri njye nta cyo bihindura, kuko Imana itareba isura y’umuntu. Mu by’ukuri, abo bantu nta kintu gishya bambwiye. 7 Ahubwo babonye ko nahawe ubutumwa bwiza ngo njye kububwiriza mu batari Abayahudi,*+ nk’uko Petero yabuhawe ngo ajye kububwiriza mu Bayahudi.* 8 Uwatumye Petero ngo abe intumwa ku Bayahudi ni na we wantumye ngo mbe intumwa ku batari Abayahudi.+ 9 Koko rero, Yakobo,+ Kefa* na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari abantu b’ingenzi* bashyigikira itorero rya gikristo, bamaze kumenya ko Imana yangaragarije ineza ihebuje,*+ baradushyigikiye njye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki, ngo tujye kubwiriza abantu batari Abayahudi, na bo bajye kubwiriza Abayahudi. 10 Icyo twasabwe gusa, ni ukujya tuzirikana abakene kandi ibyo nanjye nari nsanzwe nihatira kubikora.+
11 Icyakora, igihe Kefa+ yazaga muri Antiyokiya,+ namumenyesheje ikosa yari yakoze ntaciye ku ruhande,* kuko ibyo yakoze bitari bikwiriye. 12 Dore icyabiteye: Mbere y’uko abantu Yakobo+ yari yohereje baza, yasangiraga n’abatari Abayahudi.+ Ariko abo bantu bamaze kuza, arabireka yitandukanya n’abatari Abayahudi, bitewe n’uko yatinye Abayahudi bari bashyigikiye ibyo gukebwa.+ 13 Abandi Bayahudi na bo bifatanyije na we muri ubwo buryarya, ku buryo na Barinaba yayobejwe akifatanya na bo mu buryarya bwabo. 14 Ariko mbonye ko ibyo bakoraga bidakwiriye kandi bidahuje n’ukuri k’ubutumwa bwiza,+ mbwirira Kefa imbere ya bose nti: “Niba wowe uri Umuyahudi nyamara ukitwara nk’abatari Abayahudi, kuki usaba abatari Abayahudi gukurikiza imigenzo y’Abayahudi?”+
15 Twebwe turi Abayahudi kavukire. Ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga. 16 Twe tuzi ko Imana itabona ko umuntu ari umukiranutsi bitewe n’uko yubahiriza amategeko. Ahubwo bituruka gusa ku kwizera+ Yesu Kristo.+ Ubwo rero twizeye Kristo, bituma Imana ibona ko turi abakiranutsi. Ntibyatewe no gukurikiza amategeko, kubera ko nta muntu n’umwe Imana ibona ko ari umukiranutsi bitewe no gukurikiza amategeko.+ 17 None se turamutse twiswe abanyabyaha kandi duharanira kuba abakiranutsi binyuze kuri Yesu Kristo, byaba bivuze ko Kristo adushishikariza gukora ibyaha? Oya rwose! 18 Ndamutse nsubiye inyuma nkongera gukora ibintu naretse,* naba ngaragaje ko ndi umunyabyaha. 19 Nahoze nyoborwa n’amategeko, ariko naretse kuyoborwa na yo*+ kugira ngo nkomeze kubaho kandi nkorere Imana. 20 Ni nkaho namanikanywe na Kristo.+ Ubwo rero, sinkibaho ku bwanjye+ ahubwo mbaho nunze ubumwe na Kristo. Mu by’ukuri, ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana+ wankunze kandi akemera kumfira.+ 21 Sinirengagiza ineza ihebuje Imana yangaragarije,+ kuko umuntu aramutse yiswe umukiranutsi bitewe n’uko akurikiza amategeko, Kristo yaba yarapfiriye ubusa.+
3 Mwa Bagalatiya mwe mudatekereza neza, ni nde wabashutse?+ Byagenze bite ko mwari mwarasobanuriwe neza ukuntu Yesu Kristo yishwe amanitswe ku giti?+ 2 Reka ngire icyo mbibariza: Ese mwahawe umwuka wera bitewe no gukurikiza amategeko? Cyangwa byatewe n’uko mwumvise ubutumwa bwiza maze mukizera?+ 3 Ese mwabuze ubwenge bigeze aho? Mbere, mwemeraga ko umwuka wera ubayobora. None se ubu, kuki musigaye muyoborwa n’imitekerereze y’abantu?+ 4 Ese mwihanganiye imibabaro myinshi muruhira ubusa? Ndizera rwose ko mutaruhiye ubusa! 5 Ubwo se ubaha umwuka wera kandi agakorera ibitangaza+ muri mwe, abikora abitewe n’uko mukurikiza amategeko cyangwa abiterwa n’uko mwumvise ubutumwa bwiza maze mukizera? 6 Ibyo ni ko byagenze kuri Aburahamu. “Yizeye Yehova bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi.”+
7 Muzi neza rwose ko abafite ukwizera, ari bo bitwa abana ba Aburahamu.+ 8 Imana yakoresheje ibyanditswe, igaragaza ko abantu batari Abayahudi bari kuba abakiranutsi, bitewe n’uko bagaragaza ukwizera. Ni na cyo cyatumye imenyesha Aburahamu ubutumwa bwiza mbere y’igihe, igira iti: “Abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazahabwa umugisha binyuze kuri wowe.”+ 9 Ubwo rero, abantu bose bafite ukwizera bahabwa umugisha nk’uko Aburahamu yawuhawe.+
10 Umuntu wese wiyemeza kugendera ku mategeko azabihanirwa, kuko ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese utazumvira Amategeko ngo ayakurikize azagerwaho n’ibyago.”+ 11 Nanone kandi, biragaragara ko nta muntu Imana ibona ko ari umukiranutsi+ bitewe n’uko yakurikije amategeko, kuko ibyanditswe bivuga ko “umukiranutsi azabeshwaho n’ukwizera.”+ 12 Ubwo rero, Amategeko ntashingiye ku kwizera. Ariko “umuntu wese uyakurikiza azabeshwaho na yo.”+ 13 Kristo yaraducunguye+ adukiza+ Amategeko yatumaga tuba abanyabyaha, ubwo yemeraga kwishyiraho ibyaha byacu* nk’uko byanditswe ngo: “Umuntu umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.”+ 14 Icyatumye ibyo bibaho, ni ukugira ngo umugisha wa Aburahamu, ugere no ku batari Abayahudi binyuze kuri Yesu Kristo,+ kandi duhabwe umwuka wera twasezeranyijwe+ tuwuheshejwe no kwizera.
15 Bavandimwe, reka dufate urugero rusanzwe mu mibereho y’abantu: Iyo isezerano ryemejwe, nubwo riba ari iry’umuntu, nta muntu ushobora kuritesha agaciro cyangwa ngo agire icyo aryongeraho. 16 Ubu noneho turi kuvuga ku masezerano yahawe Aburahamu n’urubyaro rwe.+ Ibyanditswe ntibivuga ngo: “N’abazamukomokaho,” nkaho ari benshi, ahubwo bigira biti: “N’urubyaro rwawe,” rukaba rwerekeza ku muntu umwe ari we Kristo.+ 17 Dore ikindi nakongeraho: Amategeko yaje nyuma y’imyaka 430,+ ntasimbura isezerano Imana yari yaratanze mbere cyangwa ngo akureho ibyasezeranyijwe. 18 Niba umuntu abona umurage* biturutse ku mategeko, ubwo ntiyaba akiwuhawe binyuze ku isezerano. Nyamara Imana yawuhaye Aburahamu binyuze ku byasezeranyijwe.+
19 None se kuki Amategeko yashyizweho? Amategeko yaje gutangwa, kugira ngo agaragaze ko abantu ari abanyabyaha+ kugeza igihe urubyaro rwasezeranyijwe rwagombaga kuzazira.+ Imana yayahaye abamarayika,+ na bo bayatanga binyuze ku muhuza.+ 20 Icyakora iyo isezerano rireba umuntu umwe gusa, ntihaba hakenewe umuhuza. Ni na ko byagenze ku Mana. Igihe yatangaga isezerano yari yonyine kandi nta wundi yarinyujijeho. 21 None se Amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Oya rwose! Iyo amategeko aba atanga ubuzima, abantu bari kuba bitwa abakiranutsi, binyuze ku mategeko. 22 Ibyanditswe byagaragaje ko abantu bose ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu kwizera Yesu Kristo ari byo bizatuma abantu babona ibyasezeranyijwe.
23 Icyakora, igihe twari tutarizera Kristo, twarindwaga n’amategeko kandi tukayoborwa na yo, kubera ko twari dutegereje icyo Imana yari guhishura.+ 24 Uko ni ko Amategeko yatubereye nk’umuherekeza* utugeza kuri Kristo,+ kugira ngo tube abakiranutsi tubiheshejwe no kwizera.+ 25 Ariko ubu kubera ko twizera Kristo,+ ntitugikeneye umuherekeza.+
26 Mwese muri abana b’Imana+ mubikesheje kwizera Kristo Yesu.+ 27 Mwebwe mwese ababatijwe mukaba mwunze ubumwe na Kristo,* mufite imico nk’iye.+ 28 Nta tandukaniro hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ hagati y’umugaragu n’umuntu ufite umudendezo,+ hagati y’umugabo n’umugore,+ kuko mwese mwunze ubumwe kandi mukaba muri abigishwa ba Kristo Yesu.+ 29 Niba muri aba Kristo, muri abana nyakuri* ba Aburahamu,+ kandi muzabona umurage+ Imana yasezeranyije.+
4 Iyo umuntu ukwiriye guhabwa umurage* akiri umwana muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu, nubwo aba ayobora ibintu byose. 2 Ahubwo yitabwaho n’abashinzwe kumurinda n’abashinzwe kwita ku byo mu rugo, kugeza igihe papa we yagennye. 3 Natwe ni uko. Twari tumeze nk’abana. Twakurikizaga ibikorwa biranga abantu bo muri iyi si n’imitekerereze yabo.+ 4 Ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo abyarwa n’umugore+ kandi ayoborwa n’amategeko,+ 5 kugira ngo acungure abayoborwa n’amategeko,+ bityo natwe Imana itugire abana bayo.+
6 Ubu noneho kuko muri abana b’Imana, Imana yohereje umwuka wera+ mu mitima yanyu, ari na wo yahaye Umwana wayo+ kandi uwo mwuka ni wo utuma turangurura tuvuga tuti: “Papa!”*+ 7 Ubwo rero ntimukiri abagaragu, ahubwo muri abana b’Imana. Kandi niba muri abana b’Imana mwabaye n’abaragwa mubihawe n’Imana.+
8 Icyakora, igihe mwari mutaramenya Imana mwari abagaragu b’ibintu bitari imana y’ukuri. 9 None se ubwo mwamenye Imana, kandi na yo ikaba yarabamenye, bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mugakurikiza ibintu bidafite akamaro+ byo muri iyi si kandi mugashaka kongera kuba abagaragu babyo?+ 10 Mutekereza ko hari iminsi, amezi,+ ibihe n’imyaka byihariye kandi murabyizihiza. 11 Ndatinya ko ahari ibyo nabakoreye byose naba nararuhiye ubusa.
12 Bavandimwe, ndabinginga ngo mumere nkanjye, kuko nanjye nari meze nk’uko namwe mumeze.+ Mu by’ukuri nta kibi mwigeze munkorera. 13 Ariko muzi ko uburwayi bwanjye ari bwo bwatumye mbona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere. 14 Nubwo uburwayi bwanjye bwababereye umutwaro, ntimwigeze munsuzugura cyangwa ngo mbatere iseseme.* Ahubwo mwanyakiriye nk’umumarayika w’Imana, cyangwa nka Kristo Yesu. 15 None se bya byishimo mwari mufite byagiye he? Ndahamya ko iyo bibashobokera muba mwarakuyemo amaso yanyu mukayampa.+ 16 None se ubu mpindutse umwanzi wanyu kuko mbabwiza ukuri? 17 Bakora uko bashoboye kugira ngo babigarurire. Ariko ibyo ntibabikora bagamije ibyiza, ahubwo baba bashaka ko muncikaho maze mukabakurikira mubishishikariye. 18 Nyamara kandi, niba hari n’abashaka kubigarurira, bajye babikora bafite intego nziza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa. 19 Bana banjye,+ ibyo nta cyo byaba bitwaye rwose. Nzakomeza kubahangayikira, mbabara nk’umugore ufite ibise, kandi nzakomeza kumva ubwo bubabare, kugeza igihe muzaba mufite imyitwarire nk’iya Kristo. 20 Nashimishwa no kuba ndi kumwe namwe nonaha nkabavugisha mu bundi buryo, kuko ibyanyu binteye gushoberwa.
21 Ngaho nimumbwire mwebwe abashaka kuyoborwa n’amategeko: Ese ntimuzi icyo Amategeko avuga? 22 Urugero, ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri. Umwe yamubyaranye n’umuja,+ undi amubyarana n’umugore ufite umudendezo.+ 23 Umuhungu yabyaranye n’umuja yavutse mu buryo busanzwe,*+ ariko uwo yabyaranye n’umugore ufite umudendezo yavutse bitewe n’isezerano.+ 24 Ibyo bintu bifite ikindi bigereranya. Abo bagore bagereranya amasezerano abiri. Rimwe ni iryo ku Musozi wa Sinayi,+ rikaba ryerekeza ku bana bavuka ari abagaragu, ari na ryo rigereranywa na Hagari. 25 Uwo Hagari ni we ugereranywa na Sinayi,+ ari wo musozi wo muri Arabiya. Nanone agereranya Yerusalemu y’ubu. Yerusalemu y’ubu imeze nk’umugore w’umuja, kandi abayibamo bameze nk’abana b’uwo mugore, na bo bakaba ari abagaragu. 26 Ariko Yerusalemu yo mu ijuru yo,* imeze nk’umugore ufite umudendezo kandi ni yo mama.
27 Ibyanditswe bigira biti: “Ishime wa mugore we utabyara. Rangurura ijwi ry’ibyishimo wowe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise, kuko abana b’umugore watawe n’umugabo ari bo benshi kurusha abana b’umugore ufite umugabo.”+ 28 None rero bavandimwe, twebwe turi abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ameze.+ 29 Ariko kimwe n’uko icyo gihe umwana wavutse mu buryo busanzwe yatangiye gutoteza uwavutse binyuze ku mwuka wera,+ n’ubu ni ko bimeze.+ 30 None se ni iki ibyanditswe bivuga? Biravuga biti: “Irukana umuja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’umuja atazahabwa umurage ari kumwe n’umuhungu w’umugore ufite umudendezo.”+ 31 Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b’umuja, ahubwo turi abana b’umugore ufite umudendezo.
5 Kristo yaratubohoye atuma tugira umudendezo. Nuko rero, muhagarare mushikamye,+ kandi ntimuzongere kwishyira muri ubwo bucakara.+
2 Njyewe Pawulo ndababwira ko nimukebwa,* Kristo nta cyo azaba akibamariye.+ 3 Nanone, ndabibutsa ko umuntu wese ukebwa, aba agomba no gukurikiza Amategeko yose uko yakabaye.+ 4 Yemwe mwa bantu mwe mushaka kwitwa abakiranutsi mubiheshejwe n’amategeko,+ mwitandukanyije na Kristo, kandi mwatumye Imana itabagaragariza ineza yayo ihebuje.* 5 Dutegerezanyije amatsiko igihe Imana izaba ibona ko turi abakiranutsi kandi ibyo bizashoboka gusa ari uko duhawe umwuka wera kandi tukagaragaza ukwizera. 6 Ku bantu bunze ubumwe na Kristo Yesu, ari ugukebwa cyangwa kudakebwa byose nta gaciro bifite.+ Igifite agaciro gusa ni ukwizera kandi uko kwizera kugira agaciro ari uko umuntu agaragaza urukundo.
7 Ko mbere mwitwaraga neza,*+ ni nde wababujije gukomeza kumvira ukuri? 8 Izo nyigisho zabayobeje ntizaturutse ku wabatoranyije. 9 Mwibuke ko agasemburo gake gatubura igipondo cyose.+ 10 Niringiye ntashidikanya ko mwebwe abunze ubumwe n’Umwami,+ mutazatekereza ibinyuranye n’ibyo. Ariko uwo muntu uza kubatezamo akavuyo,+ uwo yaba ari we wese, azahabwa igihano kimukwiriye. 11 Bavandimwe, iyo mba nkigisha ibirebana no gukebwa, nta wari kuba akintoteza kandi ibyo nigisha ku birebana na Yesu wapfiriye ku giti cy’umubabaro*+ nta muntu byaba birakaza. 12 Abo bantu bashaka kubatezamo akavuyo, barakikata imyanya ndangagitsina!*
13 Bavandimwe, icyatumye mutoranywa, ni ukugira ngo mubone umudendezo. Icyakora uwo mudendezo ntimukawitwaze mukora ibyo umubiri urarikira.+ Ahubwo mujye mugaragarizanya urukundo mu byo mukora, mumeze nk’abagaragu.+ 14 Amategeko yose akubiye muri iri tegeko rimwe rigira riti: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 15 Ariko rero niba mukomeza gushwana no guhemukirana,+ mwirinde kugira ngo mutagira uwo muca intege akareka kuba incuti y’Imana.+
16 Ariko reka mbabwire: Nimukomeze muyoborwe n’umwuka wera.+ Ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.+ 17 Ibyo umubiri urarikira birwanya umwuka wera, n’umwuka wera ukarwanya ibyo umubiri urarikira. Ibyo byombi biba bitandukanye cyane, kandi ni yo mpamvu ibyo muba mwifuza gukora atari byo mukora.+ 18 Nanone kandi niba muyoborwa n’umwuka wera, ubwo ntimukiyoborwa n’amategeko.
19 Imirimo ya kamere irigaragaza. Dore ni iyi: Gusambana,* ibikorwa by’umwanda,+ imyifatire iteye isoni,*+ 20 gusenga ibigirwamana, ubupfumu,+ inzangano, gushyamirana, ishyari, kurakara cyane, amakimbirane, amacakubiri, gukora udutsiko tw’amadini, 21 kwifuza iby’abandi, gusinda,+ ibirori birimo urusaku rwinshi no kunywa inzoga nyinshi n’ibindi nk’ibyo.+ Ku birebana n’ibyo, ndababurira hakiri kare nk’uko n’ubundi nigeze kubibabwira, ko abakora ibyo batazaragwa Ubwami bw’Imana.+
22 Ariko imbuto z’umwuka wera zo, ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza,+ kwizera, 23 kwitonda no kumenya kwifata.+ Ibintu nk’ibyo nta mategeko abibuza. 24 Ikindi kandi, abantu ba Kristo Yesu barwanyije* ibyifuzo by’umubiri n’irari ryawo ryinshi kandi barabitsinda.+
25 Ubwo rero niba tubeshwaho n’umwuka wera, nimureke dukomeze kugenda tutica gahunda, ahubwo tuyoborwe na wo.+ 26 Ntitukishyire imbere+ tuzana ibintu byo kurushanwa,+ cyangwa tugirirana ishyari.
6 Bavandimwe, umuntu nakora ikintu kidakwiriye, niyo yaba atarabimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka mujye mugerageza kumufasha mu bugwaneza.+ Icyakora namwe mujye mwitonda+ kugira ngo mudashukwa.+ 2 Nimukomeze kwakirana ibibaremerera,+ kuko ari byo bizagaragaza ko mwumvira amategeko ya Kristo.+ 3 Nihagira umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo,+ azaba yishuka. 4 Ahubwo buri wese ajye agenzura ibikorwa bye,+ ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku giti cye, atigereranyije n’undi muntu.+ 5 Buri wese azikorera umutwaro we.*+
6 Nanone kandi, umuntu wese wigishwa ijambo ry’Imana, ajye asangira ibyiza byose n’umwigisha.+
7 Ntimwishuke! Iby’Imana ntibikinishwa, kuko ibyo umuntu atera ari na byo azasarura.+ 8 Umuntu wese wemera kuyoborwa n’ibyifuzo bibi biganisha ku cyaha* azagerwaho n’urupfu,* ariko umuntu uyoborwa n’umwuka w’Imana* azabona ubuzima bw’iteka.+ 9 Bityo rero, ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura ibyiza nitutarambirwa.+ 10 Ubwo rero, igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, tujye tubikorera bose, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera.
11 Mwirebere ukuntu mbandikiye mu nyuguti nini n’ukuboko kwanjye.
12 Abantu bose baba bashaka kwigaragaza neza imbere y’abantu, ni bo babahatira gukebwa,* kugira ngo badatotezwa bazira kubwiriza ibyerekeye Kristo Yesu wapfuye amanitswe ku giti cy’umubabaro.* 13 Abakebwa na bo ntibakurikiza amategeko.+ Ahubwo baba bashaka ko mukebwa kugira ngo babone uko birata bitewe namwe.* 14 Njye sinshobora kwirata, keretse gusa nirase mvuga iby’Umwami wacu Yesu Kristo+ wapfuye amanitswe ku giti cy’umubabaro. Njye mbona ko ab’isi bakatiwe urwo gupfa* binyuze kuri we, kandi na bo babona ko nakatiwe urwo gupfa binyuze kuri we. 15 Gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze,+ ahubwo kuba icyaremwe gishya ni byo bifite akamaro.+ 16 Abazajya bagendera kuri gahunda bose bakurikije iryo hame, Imana ibahe amahoro n’imbabazi, kandi ibihe na Isirayeli y’Imana.+
17 Kuva ubu rero, ntihakagire umuntu n’umwe wongera kumbuza amahoro, kuko ku mubiri wanjye mfite inkovu zigaragaza ko ndi umugaragu wa Yesu.+
18 Bavandimwe, Umwami wacu Yesu Kristo nakomeze abagaragarize ineza ye ihebuje,* kandi namwe mukomeze kugira imyifatire myiza. Amen.*
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “azavumwe.”
Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe. Bari barabyigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.
Ni na we witwa Petero.
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “abatarakebwe.”
Cyangwa “abakebwe.”
Ni na we witwa Petero.
Cyangwa “inkingi.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “namurwanyije duhanganye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndamutse nongeye kubaka ibyo nari narasenye.”
Cyangwa “napfuye ku byerekeye amategeko.”
Cyangwa “ubwo yemeraga kuba ikivume mu mwanya wacu.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “umwarimu.”
Cyangwa “mukaba mwambaye Kristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubyaro.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo umwana avuga ahamagara papa we.
Cyangwa “muncire amacandwe.”
Cyangwa “mu buryo bw’umubiri.”
Cyangwa “Yerusalemu yo hejuru.”
Cyangwa “nimusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ko mwirukaga neza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “barakishahura.” Ibyo byasobanuraga ko batari kuba bacyujuje ibisabwa ngo bubahirize amategeko bahataniraga kugenderaho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “bamanitse ku giti.”
Cyangwa “umuntu wese azasohoza inshingano ye.”
Cyangwa “umuntu wese ubibira umubiri.”
Cyangwa “azasarura kubora.”
Cyangwa “ubibira umwuka.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitewe n’imibiri yanyu.”
Cyangwa “bamanitswe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “bibe bityo.”