2 Abami
14 Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yehowashi+ mwene Yehowahazi umwami wa Isirayeli, Amasiya+ mwene Yehowashi umwami w’u Buyuda yimye ingoma. 2 Yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini+ w’i Yerusalemu. 3 Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ ariko ntiyageza aha sekuruza Dawidi.+ Yakoze nk’ibyo se Yehowashi yakoze byose.+ 4 Icyakora utununga ntitwavuyeho.+ Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga, bakanahosereza ibitambo.+ 5 Nuko ubwami bwe bumaze gukomera, yica+ abagaragu be bari barishe se wari umwami.+ 6 Icyakora ntiyishe abana b’abo bantu bishe se, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, aho Yehova yari yarategetse ati+ “se w’abana ntakicwe azira abana be, kandi abana ntibakicwe bazira ba se. Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.”+ 7 Amasiya yiciye Abedomu+ ibihumbi icumi mu Kibaya cy’Umunyu,+ ararwana yigarurira Sela ayita Yokiteli kugeza n’uyu munsi.
8 Icyo gihe ni bwo Amasiya yohereje intumwa kuri Yehowashi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami wa Isirayeli ati “ngwino turwane.”+ 9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi+ cyo muri Libani kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.+ 10 Ni koko watsinze+ Edomu, none wishyize hejuru mu mutima wawe.+ Ishimire icyo cyubahiro+ ufite wigumire iwawe. Kuki wakwishora mu ntambara+ udashobora gutsinda,+ ukarinda wagwa wowe n’u Buyuda?” 11 Ariko Amasiya yanga kumva.+
Nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli arazamuka, arwanira+ na Amasiya umwami w’u Buyuda i Beti-Shemeshi+ h’i Buyuda. 12 Abayuda batsindirwa imbere y’Abisirayeli,+ barahunga buri wese ajya mu ihema rye. 13 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata mpiri Amasiya mwene Yehowashi mwene Ahaziya, umwami w’u Buyuda, amufatira i Beti-Shemeshi. Hanyuma amuzana i Yerusalemu, aca icyuho mu rukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Imfuruka,+ ahantu hareshya n’imikono* magana ane. 14 Atwara zahabu yose n’ifeza n’ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova+ n’ibyari mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’umwami, afata n’abantu ho ingwate asubira i Samariya.
15 Ibindi bintu Yehowashi yakoze, ibigwi bye n’ubutwari bwe hamwe n’intambara yarwanye na Amasiya umwami w’u Buyuda, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 16 Amaherezo Yehowashi aratanga asanga ba sekuruza,+ ahambwa i Samariya+ hamwe n’abami ba Isirayeli. Umuhungu we Yerobowamu+ yima ingoma mu cyimbo cye.
17 Yehowashi mwene Yehowahazi umwami wa Isirayeli amaze gupfa, Amasiya+ mwene Yehowashi+ umwami w’u Buyuda yaramye indi myaka cumi n’itanu.+ 18 Ese ibindi bintu Amasiya yakoze, ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda?+ 19 Hashize igihe i Yerusalemu baramugambanira,+ ahungira i Lakishi.+ Ariko bohereza abantu bamukurikira i Lakishi bamwicirayo.+ 20 Bamutwara ku igare rikuruwe n’amafarashi, bamuhamba+ i Yerusalemu hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.+ 21 Abaturage b’i Buyuda bose bafata Azariya+ wari ufite imyaka cumi n’itandatu+ baramwimika, asimbura se Amasiya+ ku ngoma. 22 Umwami Amasiya amaze gutanga agasanga ba sekuruza, umuhungu we yubatse Elati,+ atuma yongera kuba iy’u Buyuda.
23 Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Amasiya mwene Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yerobowamu+ mwene Yehowashi umwami wa Isirayeli yimye ingoma i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma. 24 Yakoze ibibi mu maso ya Yehova. Ntiyigeze areka ibyaha byose Yerobowamu mwene Nebati yakoze agatera Isirayeli gucumura.+ 25 Ni we washubijeho urugabano rwa Isirayeli rwavaga i Hamati+ rukagera ku nyanja ya Araba,+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabivuze binyuze ku mugaragu wayo Yona+ mwene Amitayi, umuhanuzi w’i Gati-Heferi.+ 26 Yehova yari yarabonye imibabaro myinshi Abisirayeli barimo.+ Muri Isirayeli hari hasigaye ngerere, ku buryo hatari hakiboneka n’uworoheje kurusha abandi, habe n’uwo kubatabara.+ 27 Yehova yari yarasezeranyije ko atazahanagura burundu izina rya Isirayeli munsi y’ijuru.+ Ni yo mpamvu yabatabaye+ akoresheje ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowashi.
28 Ibindi bintu Yerobowamu yakoze, ibigwi bye n’ubutwari bwe hamwe n’intambara yarwanye n’ukuntu yatumye Damasiko+ na Hamati+ byongera kuyoborwa n’u Buyuda na Isirayeli, ese ntibyanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 29 Amaherezo Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami ba Isirayeli, umuhungu we Zekariya+ yima ingoma mu cyimbo cye.