ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Ibyahishuwe 1:1-22:21
  • Ibyahishuwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyahishuwe
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe

IBYAHISHURIWE YOHANA

1 lbi ni ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamweretse+ ngo abwire abagaragu+ bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze. Hanyuma Yesu atuma umumarayika. Uwo mumarayika na we abyereka umugaragu w’Imana Yohana.+ 2 Uwo Yohana ni we watangaje ibyavuzwe n’Imana, ahamya n’ibyo Yesu Kristo yavuze, ni ukuvuga ibintu byose yabonye. 3 Ugira ibyishimo ni usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva kandi bagakurikiza ibivugwamo,+ kuko igihe cyagenwe kiri hafi kugera.

4 Njyewe Yohana ndabandikiye, mwebwe abo mu matorero arindwi+ yo mu ntara ya Aziya.

Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje* kandi ibahe amahoro. Ni “Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.”+ Iyo neza n’amahoro nanone biva ku myuka irindwi,+ iri imbere y’intebe yayo y’ubwami. 5 Nanone nsenga nsaba ko Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “uwa mbere wazutse,”+ akaba n’“Umuyobozi uruta abami bo mu isi,”+ yabagaragariza ineza ihebuje kandi akabaha amahoro.

Ni we udukunda+ kandi wadukijije akatuvana mu byaha byacu, akoresheje amaraso ye bwite,+ 6 akaduhindura abami+ n’abatambyi+ b’Imana ye, ari na yo Papa we. Nahabwe icyubahiro n’ububasha iteka ryose. Amen.*

7 Dore araje! Aje mu bicu+ kandi abantu bose bazamureba, ndetse n’abamuteye icumu bazamureba. Abantu bose bo mu isi bazikubita mu gituza bitewe n’agahinda, kubera we.+ Amen.

8 Yehova* Imana aravuga ati: “Ndi Intangiriro nkaba n’Iherezo.*+ Ndiho, nahozeho kandi ngiye kuza. Ndi Imana Ishoborabyose.”+

9 Njyewe Yohana, umuvandimwe wanyu musangiye imibabaro+ n’ubwami+ no kwihangana+ dufatanyije na Yesu,+ nari ku kirwa cyitwa Patimosi bampora kuvuga ibyerekeye Imana no guhamya ibya Yesu. 10 Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, nagiye kubona mbona ndi ku munsi w’Umwami. Nuko numva ijwi rifite imbaraga rimeze nk’iry’impanda* rivugira inyuma yanjye. 11 Ryaravugaga riti: “Ibyo ubona ubyandike mu muzingo, uwoherereze amatorero arindwi: Iryo muri Efeso,+ iry’i Simuruna,+ iry’i Perugamo,+ iry’i Tuwatira,+ iry’i Sarudi,+ iry’i Filadelifiya+ n’iry’i Lawodikiya.”+

12 Nuko ndahindukira kugira ngo ndebe uwavuganaga nanjye, maze mbona ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu.+ 13 Hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, kandi yambaye n’umushumi wa zahabu mu gituza. 14 Umutwe we n’umusatsi we byasaga n’umweru nk’ubwoya bw’umweru cyangwa urubura, kandi amaso ye yari ameze nk’umuriro waka cyane.+ 15 Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ urabagirana uri mu itanura,* kandi ijwi rye ryari rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi atemba. 16 Mu kiganza cye cy’iburyo yari afite inyenyeri zirindwi.+ Mu kanwa ke hasohokagamo inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi,+ kandi mu maso he hari hameze nk’izuba ryaka cyane.+ 17 Mubonye nikubita hasi imbere y’ibirenge bye mera nk’upfuye.

Nuko andambikaho ikiganza cye cy’iburyo arambwira ati: “Witinya. Ndi Ubanza+ n’Uheruka.+ 18 Dore ndiho!+ Nari narapfuye,+ ariko ubu ndiho. Nzahoraho iteka ryose,+ kandi mfite ubushobozi bwo gukiza abantu urupfu no kubakura mu Mva.*+ 19 Nuko rero, wandike ibintu byose wabonye, n’ibiriho, n’ibizaba nyuma y’ibi. 20 Naho ku birebana n’ibanga ryera ry’inyenyeri zirindwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu, izo nyenyeri zirindwi zigereranya abamarayika b’amatorero arindwi, naho ibitereko birindwi by’amatara bikagereranya amatorero arindwi.+

2 “Wandikire umumarayika+ wo mu itorero ryo muri Efeso+ umubwire uti: ‘dore ibyo ufashe inyenyeri zirindwi mu kiganza cye cy’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu+ avuga. 2 Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe, umwete wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko udashobora kwihanganira abantu babi, ndetse ko abiyita intumwa+ nyamara atari zo, wabagerageje ugasanga ari abanyabinyoma. 3 Nanone wagaragaje ukwihangana kandi wihanganiye ibigeragezo byinshi uzira izina ryanjye,+ ntiwacika intege.+ 4 Icyakora hari icyo nkugaya: Ni uko utagifite urukundo nk’urwo wari ufite mbere.

5 “‘“Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa maze wihane,+ ukore ibikorwa byiza wakoraga mbere. Nutabikora nzaza aho uri, mvane igitereko cy’itara+ cyawe aho cyari kiri. Keretse gusa niwihana.+ 6 Icyakora hari ikintu cyiza ngushimira: Ni uko wanga ibikorwa by’agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti+ kandi nanjye ndabyanga. 7 Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero:+ Uzatsinda+ nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubuzima,+ kiri muri paradizo y’Imana.”’

8 “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Simuruna uti: ‘dore ibyo “Ubanza n’Uheruka,”+ uwari warapfuye none akaba yarongeye kuba muzima+ avuga. 9 Aravuze ati: “nzi ibibazo uhanganye na byo n’ubukene bwawe. Ariko nzi ko uri umukire.+ Nanone nzi abantu biyita Abayahudi bakuvuga nabi. Ariko si Abayahudi, ahubwo ni abo mu itsinda rya Satani.+ 10 Ntutinye ibigiye kukugeraho.+ Dore Satani azakomeza gushyira bamwe muri mwe muri gereza. Ibyo bizabaho kugira ngo mugeragezwe mu buryo bwuzuye kandi mumare iminsi 10 mubabazwa. Ariko uzakomeze kuba uwizerwa kugeza upfuye, nanjye nzaguha ikamba ry’ubuzima.+ 11 Ushaka kumva niyumve+ ibyo umwuka wera ubwira amatorero: Uzatsinda+ iyi si, urupfu rwa kabiri nta cyo ruzamutwara.”’+

12 “Nanone wandikire umumarayika w’itorero ry’i Perugamo uti: ‘dore ibyo ufite inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi avuga.+ 13 Aravuze ati: “nzi ko aho utuye ari ho hari intebe y’ubwami ya Satani. Nyamara ukomeza kumbera indahemuka*+ kandi ntiwigeze uhakana ko unyizera,+ ndetse no mu gihe cya Antipa, umuhamya wanjye wizerwa+ wiciwe+ iwanyu, aho Satani atuye.

14 “‘“Ariko mfite ibintu bike nkugaya: Ni uko ufite abakurikiza inyigisho ya Balamu,+ ari we wigishije Balaki+ gushuka Abisirayeli ngo bakore ibyaha, akabigisha kurya ibyatambiwe ibigirwamana no gusambana.*+ 15 Nanone ufite abakurikiza inyigisho z’agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti.+ 16 Nuko rero wihane, kuko nutihana nzaza aho uri vuba kandi nzabarwanya nkoresheje inkota ndende iva mu kanwa kanjye.+

17 “‘“Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero:+ Uzatsinda+ isi nzamuha kuri manu yahishwe+ kandi nzamuha ibuye ry’umweru ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, keretse gusa urihawe.”’

18 “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Tuwatira+ uti: ‘dore ibyo Umwana w’Imana ufite amaso ameze nk’umuriro waka cyane+ n’ibirenge bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ avuga. 19 Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwizera kwawe, umurimo wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere.

20 “‘“Icyakora, hari icyo nkugaya: Ni uko wihanganira wa mugore Yezebeli,+ wiyita umuhanuzikazi kandi akigisha abagaragu banjye gusambana*+ no kurya ibyatambiwe ibigirwamana, akabayobya. 21 Namuhaye igihe cyo kwihana ariko ntashaka kwihana ubusambanyi bwe. 22 Dore ngiye kumuteza indwara imuheza mu buriri, kandi abasambana na we nzabateza ibyago bikomeye. Keretse gusa nibihana bakareka ibikorwa bye. 23 Abana be nzabicisha icyorezo cy’indwara yica, ku buryo amatorero yose azamenya ko ari njye ugenzura imitima n’ibitekerezo* by’abantu, kandi buri wese muri mwe nzamukorera ibihuje n’ibikorwa bye.+

24 “‘“Icyakora, abasigaye bose b’i Tuwatira, ni ukuvuga abantu bose batakurikije inyigisho za Yezebeli hamwe n’abataramenye inyigisho z’ikinyoma zituruka kuri Satani,*+ ndababwira nti: ‘nta wundi mutwaro uwo ari wo wose mbikoreza. 25 Ariko dore ikintu kimwe gusa mbasaba: Mukomere ku byiza mufite kugeza igihe nzazira.+ 26 Umuntu wese utsinda isi kandi agakomeza kumvira ibyo nategetse kugeza ku iherezo, nzamuha ububasha bwo gutegeka ibihugu,+ 27 nk’uko nanjye nabuhawe na Papa wo mu ijuru kandi azakoresha inkoni y’icyuma+ ahane abantu. Azabarimbura nk’uko ibikoresho by’ibumba bimenagurika. 28 Nanone nzamuha inyenyeri yo mu gitondo cya kare.+ 29 Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’

3 “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Sarudi umubwire uti: ‘dore ibyo ufite imyuka irindwi y’Imana+ n’inyenyeri zirindwi+ avuga. Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Witwa ko uriho nyamara njye mbona warapfuye.+ 2 Ba maso+ kandi ukomeze abantu basigaye benda gupfa,* kuko nasanze udakora* ibintu byose Imana igusaba. 3 Ku bw’ibyo rero, komeza kwibuka ibyo wahawe n’ibyo wumvise, maze ukomeze kubikurikiza kandi wihane.+ Ni ukuri, nudakanguka nzaza nk’umujura+ kandi ntuzamenya rwose igihe nzakugereraho.+

4 “‘“Icyakora, ufite abantu bake i Sarudi batanduje imyenda yabo,+ kandi bazagendana nanjye bambaye imyenda yera,+ kuko babikwiriye. 5 Ubwo rero, utsinda+ isi ni we uzambikwa imyenda yera.+ Sinzahanagura izina rye mu gitabo cy’ubuzima,+ ahubwo nzavugira izina rye imbere ya Papa wo mu ijuru n’imbere y’abamarayika be.+ 6 Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’

7 “Nanone wandikire umumarayika w’itorero ry’i Filadelifiya, umubwire uti: ‘dore ibyo uwera+ kandi urangwa n’ukuri+ avuga. Ni we ufite urufunguzo rwa Dawidi.+ Ni we ukingura ku buryo hatagira ukinga kandi agakinga ku buryo hatagira ukingura. 8 Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Dore nshyize imbere yawe umuryango ukinguye+ ku buryo nta wushobora kuwukinga. Nzi ko ufite imbaraga nke, nyamara wakomeje kumvira ijambo ryanjye ntiwanyihakana.* 9 Dore nzatuma abo mu itsinda rya Satani biyita Abayahudi kandi atari bo,+ ahubwo babeshya, baza bapfukame imbere yawe kandi mbamenyeshe ko nagukunze. 10 Kubera ko wakomeje kumvira ijambo rivuga ibyo kwihangana kwanjye,*+ nanjye nzakurinda mu gihe cyo kugeragezwa+ kigiye kugera ku isi yose, igihe nzaba ngenzura abatuye isi kugira ngo bimenyekane niba bakora ibyiza cyangwa ibibi. 11 Ndaza vuba!+ Komeza kurinda ibyo ufite kugira ngo hatagira utwara ikamba ryawe.+

12 “‘“Utsinda isi nzamugira inkingi mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazarusohokamo ukundi. Nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye+ n’izina ry’umujyi w’Imana yanjye, ari wo Yerusalemu Nshya+ imanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.+ 13 Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’

14 “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Lawodikiya+ umubwire uti: ‘umva ibyo Amen+ avuga. Ni umuhamya+ wizerwa kandi w’ukuri,+ akaba ari na we Imana yahereyeho irema.+ 15 Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Nzi ko udakonje kandi ntushyuhe. Iyaba wari ukonje cyangwa ukaba ushyushye! 16 Ariko kubera ko uri akazuyazi, ukaba udashyushye+ ntunakonje,+ ngiye kukuruka. 17 Dore uravuga uti: ‘ndi umukire+ kandi nishakiye ubutunzi. Nta cyo nkennye rwose!’ Nyamara ntuzi ko uri indushyi yo kubabarirwa, ko uri umukene, ukaba utabona kandi ukaba wambaye ubusa. 18 Ndakugira inama yo kugurira iwanjye zahabu yatunganyishijwe umuriro bityo ube umukire, kandi ungureho n’imyenda yera yo kwambara, kugira ngo udakomeza kwambara ubusa maze bikagukoza isoni.+ Nanone ungureho umuti wo gushyira mu maso+ kugira ngo urebe.+

19 “‘“Abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana.+ Nuko rero wihane+ ibyaha byawe maze ukorere Imana n’umutima wawe wose. 20 Dore mpagaze ku rugi nkomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura, nzinjira mu nzu ye maze nsangire na we ifunguro rya nimugoroba, na we asangire nanjye. 21 Utsinda+ isi nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami,+ nk’uko nanjye natsinze nkicarana+ na Papa wo mu ijuru ku ntebe ye y’Ubwami. 22 Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’”

4 Nyuma y’ibyo, nagiye kubona mbona urugi rukinguye mu ijuru, kandi rya jwi nari numvise mbere rimeze nk’iry’impanda,* rirambwira riti: “Zamuka uze hano nkwereke ibintu bigomba kubaho.” 2 Hanyuma imbaraga z’umwuka zihita zinzaho, nuko mbona intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru, kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami.+ 3 Uwo wari uyicayeho yasaga n’ibuye rya yasipi,+ n’ibuye ry’agaciro ritukura,* kandi iyo ntebe y’ubwami yari izengurutswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.+

4 Iyo ntebe y’ubwami yari ikikijwe n’intebe z’ubwami 24. Nuko mbona abakuru 24+ bicaye kuri izo ntebe z’ubwami, bambaye imyenda yera kandi bafite n’amakamba ya zahabu ku mitwe yabo. 5 Kuri iyo ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo+ n’amajwi n’inkuba,+ kandi imbere y’iyo ntebe hari amatara arindwi y’umuriro waka cyane, ayo matara akaba agereranya imyuka irindwi y’Imana.+ 6 Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ cyangwa ibuye ry’agaciro ribonerana.

Hagati y’iyo ntebe y’ubwami n’impande zayo hari ibiremwa bine,+ byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. 7 Ikiremwa cya mbere cyasaga n’intare,+ icya kabiri gisa n’ikimasa kikiri gito,+ icya gatatu+ gifite mu maso nk’ah’umuntu naho icya kane+ gisa na kagoma* iri kuguruka.+ 8 Buri kiremwa, muri ibyo biremwa uko ari bine, cyari gifite amababa atandatu. Byari byuzuyeho amaso impande zose no munsi.+ Ku manywa na nijoro byakomezaga kuvuga biti: “Yehova* Imana Ishoborabyose, uwahozeho, uriho kandi ugiye kuza,+ ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+

9 Ibyo biremwa bihora bisingiza Uwicaye kuri iyo ntebe y’ubwami, ari na we uhoraho iteka ryose bikamuha icyubahiro kandi bikamushimira.+ 10 Igihe cyose bibikoze, ba bakuru 24+ bapfukama imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami kandi bakubika imitwe imbere y’uhoraho iteka ryose bamuha icyubahiro. Nanone baterera amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati: 11 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo,+ icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”

5 Nuko mbona mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ umuzingo wanditsweho imbere n’inyuma, ufunze cyane kandi uteyeho kashe* zirindwi. 2 Nuko mbona umumarayika ukomeye atangaza mu ijwi riranguruye ati: “Ni nde ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane kandi akavanaho kashe ziwuriho?” 3 Ariko ntihaboneka umuntu n’umwe ushobora gufungura uwo muzingo cyangwa gusoma ibiwurimo, haba mu bari mu ijuru, mu bari ku isi cyangwa mu bapfuye. 4 Nuko ndarira cyane kubera ko hatabonetse umuntu ukwiriye gufungura uwo muzingo ngo asome ibiwurimo. 5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Reka kurira! Dore uwitwa ‘Intare yo mu muryango wa Yuda.’+ Akomoka+ kuri Dawidi*+ kandi yaratsinze.+ Ni we ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane no kuvanaho kashe zirindwi ziwuriho.”

6 Nuko mbona hagati y’intebe y’ubwami no hagati ya bya biremwa bine no hagati ya ba bakuru+ hahagaze umwana w’intama+ umeze nk’uwishwe.+ Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi. Ayo maso agereranya imyuka irindwi y’Imana+ yatumwe mu isi yose. 7 Nuko aragenda akura uwo muzingo mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yari yicaye ku ntebe y’ubwami.+ 8 Afashe uwo muzingo, bya biremwa bine na ba bakuru 24,+ barapfukama bakoza imitwe hasi imbere y’Umwana w’Intama, buri wese muri bo afite inanga, bafite n’amasorori akozwe muri zahabu yuzuye umubavu.* (Uwo mubavu, ugereranya amasengesho y’abera.)+ 9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+ 10 ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”

11 Nuko ndareba kandi numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya biremwa bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari amamiriyari n’amamiriyari* na miriyoni amagana.+ 12 Bavugaga mu ijwi riranguruye bati: “Umwana w’Intama wishwe+ ni we ukwiriye guhabwa ububasha, ubutunzi, ubwenge, imbaraga n’icyubahiro kandi agasingizwa.”+

13 Hanyuma numva ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru, ibyo mu isi, ibyo munsi y’isi+ n’ibyo mu nyanja, hamwe n’ibibirimo byose, bivuga biti: “Ibisingizo, icyubahiro,+ ikuzo n’ubushobozi bibe iby’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama+ iteka ryose.”+ 14 Nuko bya biremwa bine biravuga biti: “Amen!”* Na ba bakuru barapfukama bakoza imitwe hasi kugira ngo bahe Imana icyubahiro.

6 Hanyuma mbona Umwana w’Intama+ avanyeho imwe muri za kashe zirindwi,+ maze numva kimwe muri bya biremwa bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kigira kiti: “Ngwino!” 2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda arwanya abanzi be kugira ngo abatsinde burundu.+

3 Avanyeho kashe ya kabiri, numva ikiremwa cya kabiri+ kivuga kiti: “Ngwino!” 4 Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.+

5 Avanyeho kashe ya gatatu,+ numva ikiremwa cya gatatu+ kivuga kiti: “Ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze. 6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya biremwa bine rivuga riti: “Ikiro kimwe* cy’ingano zisanzwe kigurwe idenariyo*+ imwe, n’ibiro bitatu by’ingano za sayiri bigurwe idenariyo imwe. Ariko amavuta ya elayo na divayi, byo ntugire icyo ubikoraho.”+

7 Avanyeho kashe ya kane, numva ijwi ry’ikiremwa cya kane+ kivuga kiti: “Ngwino!” 8 Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju,* kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva* igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+

9 Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+ 10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+ 11 Buri wese muri bo ahabwa ikanzu y’umweru,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.+

12 Hanyuma mbona avanyeho kashe ya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima risa n’umwenda w’umukara,* n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.+ 13 Inyenyeri zo mu ijuru zirahanuka zigwa ku isi, nk’uko bigenda iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini itarera igahunguka. 14 Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze+ kandi imisozi yose n’ibirwa byose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+ 15 Hanyuma abami bo mu isi, abategetsi bo mu nzego zo hejuru, abakuru b’abasirikare, abakire, abakomeye, abagaragu bose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu myobo no mu bitare byo mu misozi.+ 16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+ 17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

7 Nyuma y’ibyo, mbona abamarayika bane bahagaze ku nguni enye z’isi, bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha ku isi cyangwa ku nyanja cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose. 2 Mbona undi mumarayika azamutse aturuka iburasirazuba, afite kashe yahawe n’Imana ihoraho kugira ngo ayikoreshe ashyira ikimenyetso ku bantu. Nuko arangurura ijwi abwira ba bamarayika bane bari bahawe kugirira nabi isi n’inyanja, 3 ati: “Ntimugirire nabi isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo turi bube tumaze gushyira ikimenyetso+ mu gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.”+

4 Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso kandi bari 144.000.+ Bashyizweho ikimenyetso bavanywe mu miryango yose y’Abisirayeli.+

5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso bari 12.000.

Abo mu muryango wa Rubeni bari 12.000.

Abo mu muryango wa Gadi bari 12.000.

6 Abo mu muryango wa Asheri bari 12.000.

Abo mu muryango wa Nafutali bari 12.000.

Abo mu muryango wa Manase+ bari 12.000.

7 Abo mu muryango wa Simeyoni bari 12.000.

Abo mu muryango wa Lewi bari 12.000.

Abo mu muryango wa Isakari bari 12.000.

8 Abo mu muryango wa Zabuloni bari 12.000.

Abo mu muryango wa Yozefu bari 12.000.

Naho abo mu muryango wa Benyamini bashyizweho ikimenyetso bari 12.000.

9 Nyuma y’ibyo, ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu bihugu byose, mu miryango yose, mu moko yose n’indimi zose,+ bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye amakanzu y’umweru,+ kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.+ 10 Nuko bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye bati: “Agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama.”+

11 Abamarayika bose bari bahagaze bakikije ya ntebe y’ubwami, na ba bakuru,+ na bya biremwa bine, bapfukama imbere ya ya ntebe y’ubwami bakoza imitwe hasi maze basenga Imana. 12 Bayisenga bavuga bati: “Amen!* Ibisingizo, ikuzo, ubwenge, ishimwe, icyubahiro, ubushobozi n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose.+ Amen.”

13 Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Aba bantu bambaye amakanzu y’umweru+ ni ba nde, kandi se baturutse he?” 14 Nuko mpita musubiza nti: “Nyakubahwa, ni wowe ubizi.” Arambwira ati: “Aba bantu bavuye muri wa mubabaro ukomeye,+ kandi bameshe amakanzu yabo barayeza bakoresheje amaraso y’Umwana w’Intama.+ 15 Ni yo mpamvu bari imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera umurimo wera ku manywa na nijoro mu rusengero rwayo. Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ izabashyira mu ihema ryayo, maze ibarinde.+ 16 Ntibazongera kugira inzara n’inyota, kandi ntibazongera kwicwa n’izuba cyangwa ubushyuhe bwotsa.+ 17 Umwana w’Intama+ uri hagati y’intebe y’ubwami azabitaho+ nk’uko umwungeri yita ku ntama ze, kandi azabayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima.+ Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”+

8 Nuko Umwana w’Intama+ avanyeho kashe* ya karindwi,+ mu ijuru habaho ituze, bimara nk’igice cy’isaha. 2 Mbona abamarayika barindwi+ bahagaze imbere y’Imana maze bahabwa impanda* zirindwi.

3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose. 4 Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana. 5 Ariko ako kanya umumarayika afata igikoresho batwikiraho imibavu, acyuzuzaho amakara yaka akuye ku gicaniro, maze ayajugunya ku isi. Nuko habaho inkuba, imirabyo+ n’umutingito kandi numva n’amajwi. 6 Ba bamarayika barindwi bafite impanda* zirindwi,+ bitegura kuzivuza.

7 Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bisukwa ku isi+ maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose birashya.+

8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini cyaka cyane kijugunywa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+ 9 Nuko kimwe cya gatatu cy’ibisimba byo mu nyanja kirapfa,+ na kimwe cya gatatu cy’amato kirameneka.

10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+ 11 Iyo nyenyeri yitwa Busharire.* Nuko kimwe cya gatatu cy’amazi kirasharira maze abantu benshi bicwa n’ayo mazi bitewe n’uko yashariraga.+

12 Umumarayika wa kane avuza impanda ye. Nuko kimwe cya gatatu cy’izuba,+ kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birangirika kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo kibe mu mwijima,+ kandi umunsi umare kimwe cya gatatu cyawo udafite urumuri, n’ijoro na ryo ribe rityo.

13 Nuko ndareba, maze numva kagoma* iguruka iri mu kirere hagati, ivuga mu ijwi riranguruye iti: “Abatuye ku isi bagiye guhura n’ibyago bikomeye+ bitewe n’amajwi y’impanda zisigaye z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa!”+

9 Umumarayika wa gatanu avuza impanda* ye.+ Nuko mbona inyenyeri yari yaraguye ku isi ivuye mu ijuru, maze ihabwa urufunguzo rw’umwobo w’ikuzimu.+ 2 Ikingura umwobo w’ikuzimu maze hazamukamo umwotsi umeze nk’uw’itanura rinini. Izuba n’ikirere birijima+ bitewe n’umwotsi wavaga muri uwo mwobo. 3 Muri uwo mwotsi havamo inzige* zikwira ku isi,+ kandi Imana iziha ububasha nk’ubwo sikorupiyo* zo ku isi zifite. 4 Zibwirwa kutagira icyo zitwara ibimera byo ku isi n’ibyatsi bibisi byose cyangwa ibiti, ahubwo zikibasira gusa abantu badafite kashe y’Imana* mu gahanga kabo.+

5 Izo nzige zitegekwa kutabica, ahubwo zikabababaza mu gihe cy’amezi atanu, kandi ububabare zabatezaga bwari bumeze nk’ubwa sikorupiyo,+ iyo iriye umuntu. 6 Muri iyo minsi, abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.

7 Izo nzige zasaga n’amafarashi yiteguye urugamba.+ Ku mitwe yazo zari zifite ibyasaga n’amakamba ya zahabu kandi mu maso hazo hasaga nk’ah’abantu. 8 Zari zifite umusatsi umeze nk’uw’abagore. Amenyo yazo yari ameze nk’ay’intare,+ 9 kandi zari zifite ibikingira igituza bisa n’ibikozwe mu cyuma. Urusaku rw’amababa yazo rwari rumeze nk’urusaku rw’amagare akururwa n’amafarashi yiruka ajya ku rugamba.+ 10 Nanone zari zifite imirizo irimo imbori* zimeze nk’iza sikorupiyo, kandi ububasha bwazo bwo kumara amezi atanu zibabaza abantu,+ bwari mu mirizo yazo. 11 Zari zifite umwami, ari we mumarayika w’ikuzimu.+ Mu Giheburayo yitwa Abadoni,* naho mu Kigiriki yitwa Apoliyoni.*

12 Ibyago bya mbere birarangiye. Nyuma y’ibi hagiye gukurikiraho ibindi byago+ bibiri.

13 Umumarayika+ wa gatandatu avugije impanda ye,+ numva ijwi riturutse mu mahembe y’igicaniro gikozwe muri zahabu+ kiri imbere y’Imana 14 ribwira umumarayika wa gatandatu wari ufite impanda riti: “Bohora ba bamarayika bane babohewe ku ruzi runini rwa Ufurate.”+ 15 Nuko abo bamarayika bane barabohorwa, kandi bari bateguwe kugira ngo kuri iyo saha no kuri uwo munsi, muri uko kwezi no muri uwo mwaka, bice kimwe cya gatatu cy’abantu.

16 Umubare w’ingabo zigendera ku mafarashi wari miriyoni 200. Uwo ni wo mubare wazo numvise. 17 Dore uko amafarashi nabonye mu iyerekwa yari ameze hamwe n’abari bayicayeho: Abari bayicayeho bari bafite ibyuma bikingira igituza by’umutuku, ubururu n’umuhondo, kandi imitwe y’amafarashi bari bariho yari imeze nk’imitwe y’intare.+ Mu kanwa kayo haturukaga umuriro, umwotsi n’amazuku.* 18 Ibyo byago uko ari bitatu, ni ukuvuga umuriro, umwotsi n’amazuku byavaga mu kanwa kayo, byishe kimwe cya gatatu cy’abantu. 19 Ububasha bw’amafarashi bwari mu kanwa kayo no ku mirizo yayo, kuko imirizo yayo yari imeze nk’inzoka kandi ifite imitwe. Iyo mitwe ni yo ayo mafarashi yakoreshaga, akababaza abantu.

20 Ariko abantu basigaye batishwe n’ibyo byago ntibihannye ibikorwa byabo bibi. Ntibaretse gusenga abadayimoni n’ibigirwamana bikozwe muri zahabu, ifeza, umuringa, mu biti no mu mabuye, bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda.+ 21 Nanone ntibihannye ibikorwa byabo by’ubwicanyi, ubupfumu, ubusambanyi* n’ubujura.

10 Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu, kandi ku mutwe we hari umukororombya. Mu maso he hasaga n’izuba,+ amaguru ye* ameze nk’inkingi z’umuriro. 2 Yari afite mu ntoki umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka, 3 maze avuga mu ijwi riranguruye, ku buryo wagira ngo ni intare iri gutontoma.*+ Aranguruye ijwi, humvikana amajwi y’inkuba+ zirindwi.

4 Igihe numvaga amajwi y’izo nkuba zirindwi, nari ngiye kwandika ibyo ziri kuvuga ariko numva irindi jwi rivuye mu ijuru+ rigira riti: “Ibyo izo nkuba zirindwi zimaze kuvuga ubigire ibanga* kandi ntubyandike.” 5 Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru. 6 Nuko arahira Uhoraho iteka ryose+ ari na we waremye ijuru n’ibiririmo, isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ agira ati: “Igihe cyo gutegereza kirarangiye. 7 Ahubwo igihe umumarayika wa karindwi+ azaba agiye kuvuza impanda* ye,+ ibanga ryera+ rizaba risohoye. Iryo banga ni ryo Imana yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ riba ubutumwa bwiza.”

8 Nuko rya jwi numvise riturutse mu ijuru+ ryongera kuvugana nanjye. Rirambwira riti: “Genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+ 9 Hanyuma ndagenda nsanga uwo mumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati: “Wufate uwurye.+ Mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki ariko uri bukurye mu nda.” 10 Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko umaze kungera mu nda utangira kundya. 11 Hanyuma numva ijwi rimbwira riti: “Ugomba kongera guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye, hamwe n’abami benshi.”

11 Nuko mpabwa inkoni yo gupimisha,*+ kandi numva ijwi rimbwira riti: “Haguruka upime ahera h’urusengero rw’Imana n’igicaniro kandi ubare abahasengera. 2 Ariko imbuga iri hanze y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kubera ko yahawe abanyamahanga, kandi bazamara amezi 42+ bakandamiza umujyi wera.+ 3 Nzatuma abahamya banjye babiri bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro.”* 4 Abo bagereranywa n’ibiti bibiri by’imyelayo+ n’ibitereko bibiri by’amatara,+ kandi bahagaze imbere y’Umwami w’isi.+

5 Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Umuntu wese uzashaka kubagirira nabi, ni uko azapfa. 6 Bafite ububasha bwo gutegeka ikirere,*+ kugira ngo imvura itagwa+ iminsi yose bazamara bahanura, kandi bafite ububasha bwo guhindura amazi amaraso+ no guteza isi ibyago by’ubwoko bwose, bakabikora inshuro zose bashaka.

7 Nibarangiza umurimo wabo wo guhanura, inyamaswa y’inkazi izava ikuzimu ibarwanye, ibatsinde maze ibice.+ 8 Imirambo yabo izaguma mu muhanda wo mu mujyi ukomeye. Mu buryo bw’ikigereranyo, uwo mujyi witwa Sodomu na Egiputa, ari na ho Umwami wabo yiciwe amanitswe ku giti.* 9 Abantu bo mu moko yose, imiryango yose, indimi zose n’ibihugu byose, bazamara iminsi itatu n’igice+ bitegereza imirambo yabo kandi ntibazemera ko ishyingurwa. 10 Abatuye ku isi bazishimira ko bapfuye maze banezerwe cyane kandi bahane impano, kubera ko abo bahanuzi babiri bababazaga abatuye ku isi.

11 Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ababarebaga bose bagira ubwoba bwinshi. 12 Bumva ijwi riranguruye riturutse mu ijuru ribabwira riti: “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamuka mu bicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba. 13 Uwo mwanya haba umutingito ukomeye, maze kimwe cya cumi cy’umujyi kiragwa, kandi abantu 7.000 bicwa n’umutingito. Naho abasigaye bagira ubwoba bwinshi maze batangira gusingiza Imana yo mu ijuru.

14 Icyago cya kabiri+ kirarangiye. Dore icyago cya gatatu na cyo kigiye kuza bidatinze.

15 Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda.*+ Mu ijuru humvikana amajwi arangurura agira ati: “Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu+ n’ubwa Kristo,*+ kandi azaba* umwami iteka ryose.”+

16 Ba bakuru 24+ bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami imbere y’Imana barapfukama bakoza imitwe hasi, basenga Imana 17 bavuga bati: “Turagushimira Yehova* Mana Ishoborabyose, wowe uriho+ kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe bukomeye ugatangira gutegeka uri umwami.+ 18 Ariko amahanga yararakaye, maze nawe urarakara, hanyuma igihe cyagenwe kiragera cyo gucira urubanza abapfuye, n’icyo guhemba+ abagaragu bawe b’abahanuzi+ n’abera n’abatinya izina ryawe, baba aboroheje n’abakomeye, n’icyo kurimburiramo abarimbura isi.”+

19 Ahera h’urusengero rw’Imana ho mu ijuru harakinguka n’isanduku y’isezerano ryayo iboneka iri ahera h’urusengero+ rwayo. Nuko haza imirabyo, humvikana amajwi atandukanye, inkuba zirakubita, haba umutingito kandi hagwa urubura runini.

12 Nuko mu ijuru haboneka ikintu* kidasanzwe. Habonetse umugore+ wari umeze nk’uwambaye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, no ku mutwe we hari ikamba ry’inyenyeri 12. 2 Uwo mugore yari atwite. Nuko atangira gutaka cyane kubera ibise.* Yarababaraga cyane kuko yari agiye kubyara.

3 Nanone mu ijuru haboneka ikindi kintu kidasanzwe. Cyari ikiyoka kinini gitukura nk’umuriro,+ gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi, kandi ku mitwe yacyo gifite amakamba arindwi. 4 Umurizo w’icyo kiyoka ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri+ zo mu ijuru ukijugunya ku isi.+ Icyo kiyoka gikomeza guhagarara imbere ya wa mugore+ wari ugiye kubyara, kugira ngo nabyara gihite kimira bunguri umwana we.

5 Nuko abyara umwana w’umuhungu+ uzakoresha inkoni y’icyuma+ agahana ibihugu byose byo ku isi. Uwo mwana ahita ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. 6 Uwo mugore na we ahungira mu butayu ahantu Imana yamuteguriye, kugira ngo amareyo iminsi 1.260 kandi ayimareyo agaburirwa.+

7 Nuko mu ijuru haba intambara. Mikayeli*+ n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo. 8 Ariko icyo kiyoka n’abamarayika bacyo baratsindwa, kandi birukanwa mu ijuru, ntibongera kuhaboneka. 9 Icyo kiyoka kinini+ kijugunywa hasi. Ni cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ kandi ni cyo kiyobya abari ku isi yose.+ Nuko kijugunywa ku isi+ kandi abamarayika bacyo na bo bajugunywa ku isi. 10 Hanyuma numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti:

“Ubu noneho agakiza karabonetse.+ Imana yagaragaje imbaraga zayo iratsinda kandi yashyizeho Ubwami bwayo.+ Kristo, uwo Imana yatoranyije, yatangiye gutegeka, kuko uwaregaga abavandimwe bacu, akabarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu,+ yajugunywe hasi. 11 Bamutsinze+ binyuze ku maraso y’Umwana w’Intama+ n’ubutumwa bwiza batangazaga.+ Nanone bari biteguye kwigomwa ubuzima bwabo,+ bagapfa. 12 Ubwo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime! Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we,+ muhuye n’ibyago bikomeye kuko Satani yamanutse abasanga, arakaye cyane, kubera ko azi ko asigaje igihe gito.”+

13 Nuko icyo kiyoka kibonye ko kijugunywe ku isi,+ gitoteza cyane wa mugore+ wabyaye umwana w’umuhungu. 14 Ariko uwo mugore ahabwa amababa abiri ya kagoma*+ nini cyane, kugira ngo aguruke ajye mu butayu aho Imana yamuteguriye. Aho ni ho azamara igihe n’ibihe bibiri n’igice cy’igihe*+ agaburirwa, ari kure ya cya kiyoka.+

15 Nuko icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo arohame muri urwo ruzi. 16 Ariko isi iza gutabara uwo mugore, irasama imira rwa ruzi icyo kiyoka cyaciriye. 17 Icyo kiyoka kirakarira uwo mugore, maze kijya kurwanya abasigaye bo mu rubyaro+ rwe bitondera amategeko y’Imana kandi bafite umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.+

13 Nuko cya kiyoka gihagarara ku musenyi wo ku nyanja.

Ngiye kubona mbona inyamaswa y’inkazi+ izamuka iva mu nyanja,+ ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi. Yari ifite amakamba icumi ku mahembe yayo, kandi ku mitwe yayo yari ifite amazina yo gutuka Imana. 2 Iyo nyamaswa y’inkazi nabonye yari imeze nk’ingwe, ariko amajanja yayo yari ameze nk’ay’idubu, naho umunwa wayo umeze nk’uw’intare. Cya kiyoka+ giha iyo nyamaswa ububasha bwacyo n’intebe yacyo y’ubwami n’ubutware bukomeye.+

3 Hanyuma mbona umwe muri ya mitwe yayo umeze nk’uwakomeretse uriho igikomere cyari kigiye kuyica.+ Ariko icyo gikomere cyari kigiye kuyica kirakira, maze isi yose ikurikira iyo nyamaswa y’inkazi iyitangariye cyane. 4 Nuko abantu basenga cya kiyoka kubera ko ari cyo cyahaye ubutware iyo nyamaswa y’inkazi, banasenga ya nyamaswa y’inkazi bavuga bati: “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa y’inkazi, kandi se ni nde ushobora kurwana na yo?” 5 Ihabwa ububasha bwo kuvuga amagambo yo kwiyemera n’amagambo yo gutuka Imana, kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi 42.+ 6 Nuko itangira gutuka+ Imana, izina ryayo, aho ituye, n’abatuye mu ijuru.+ 7 Yemererwa kurwanya abera ikabatsinda,+ kandi ihabwa gutegeka abantu bo mu miryango yose n’amoko yose, indimi zose n’ibihugu byose. 8 Abatuye ku isi bose bazayisenga. Ariko kuva isi yatangira kubaho, nta n’umwe muri abo bantu ufite izina ryanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ cy’Umwana w’Intama wishwe.+

9 Nimutege amatwi mwitonze* ibyo umwuka wera uvuga.+ 10 Niba hari uwo muri mwe ugomba gushyirwa muri gereza, azashyirwa muri gereza, kandi uwicisha inkota* na we agomba kwicishwa inkota.+ Iyo ni yo mpamvu abera+ bagomba kwihangana+ kandi bakagaragaza ukwizera.+

11 Nuko mbona indi nyamaswa y’inkazi izamuka ivuye mu isi, kandi yari ifite amahembe abiri ameze nk’ay’umwana w’Intama, ariko itangira kuvuga nk’ikiyoka.+ 12 Hanyuma ikoresha ububasha bwose bwa ya nyamaswa y’inkazi ya mbere,+ kandi iyo nyamaswa ya mbere ibireba. Ituma isi n’abayituye basenga ya nyamaswa y’inkazi ya mbere yari yakize igikomere cyari kigiye kuyica.+ 13 Ikora ibimenyetso bikomeye, ku buryo ndetse yamanuraga umuriro mu ijuru ikawusuka ku isi abantu babireba.

14 Iyobya abatuye ku isi, ibayobesheje ibitangaza yari yaremerewe gukorera imbere ya ya nyamaswa y’inkazi, ari na ko ibwira abatuye ku isi gukora igishushanyo+ cya ya nyamaswa y’inkazi yari yarakomerekejwe n’inkota ariko igakira.+ 15 Nanone yemererwa guha ubuzima igishushanyo cy’iyo nyamaswa y’inkazi, kugira ngo kijye kivuga kandi cyicishe abantu bose batagisenga.

16 Hanyuma ihatira abantu bose, aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, abafite umudendezo n’abagaragu, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo no ku gahanga,+ 17 kugira ngo hatagira umuntu ushobora kugura cyangwa kugurisha, keretse abafite ikimenyetso n’izina+ bya ya nyamaswa y’inkazi cyangwa umubare w’izina ryayo.+ 18 Aho ni ho hasaba kugira ubwenge: Umuntu wese ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa y’inkazi, kuko ari umubare w’umuntu. Umubare wayo ni 666.+

14 Nuko mbona Umwana w’Intama+ ahagaze ku Musozi wa Siyoni,+ ari kumwe n’abantu 144.000,+ buri wese mu gahanga ke handitseho izina ry’Umwana w’Intama n’izina ry’Imana, ari yo Papa we.+ 2 Hanyuma numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi cyane atemba, kandi ryari rimeze nk’iry’inkuba ikubita cyane. Iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abaririmbyi bajyaniranaga n’inanga, bari barimo gucuranga. 3 Nanone baririmba indirimbo isa naho ari nshya,+ bari imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya bya biremwa+ bine na ba bakuru.+ Nta muntu washoboye kumenya neza iyo ndirimbo, keretse ba bantu 144.000+ bacunguwe bakavanwa mu isi. 4 Abo ni bo batiyandurishije* abagore. Mu by’ukuri, bameze nk’amasugi,+ kandi bakomeza gukurikira Umwana w’Intama aho ajya hose.+ Nanone ni bo bacunguwe+ mu bantu, bityo baba aba mbere+ beguriwe* Imana n’Umwana w’Intama. 5 Ntibigeze babeshya. Mu by’ukuri ntibagira inenge.+

6 Nuko mbona undi mumarayika aguruka ari mu kirere hagati. Yari afite ubutumwa bwiza buzahoraho iteka, kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, bo mu bihugu byose, imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.+ 7 Avuga mu ijwi riranguruye ati: “Mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze.+ Musenge Imana yaremye ijuru n’isi n’inyanja+ n’amasoko y’amazi.”

8 Nuko umumarayika wa kabiri akurikiraho, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye+ yaguye,+ ya yindi yatumye ibihugu byose byo ku isi bisinda divayi yayo, ni ukuvuga irari ryayo ryinshi ry’ubusambanyi!”*+

9 Umumarayika wa gatatu akurikiraho, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Nihagira umuntu wese usenga ya nyamaswa y’inkazi+ n’igishushanyo cyayo, kandi agashyirwa ikimenyetso ku gahanga cyangwa ku kiganza,+ 10 na we azanywa kuri divayi y’Imana, ni ukuvuga uburakari bwayo bwinshi. Iyo ni divayi ikaze Imana yasutse mu gikombe cyayo kirimo uburakari+ bwayo bwinshi. Nanone uwo muntu azababazwa n’umuriro n’amazuku*+ abamarayika bera n’Umwana w’Intama babireba. 11 Umwotsi uturuka muri uwo muriro ubabaza, uzakomeza gucumba iteka ryose.+ Abasenga ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo hamwe n’umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo,+ bahora bababazwa ku manywa na nijoro. 12 Ni yo mpamvu abera+ bagomba gukomeza kwihangana. Abo ni bo bakurikiza amategeko y’Imana kandi bagakomeza kwizera+ Yesu.”

13 Nuko numva ijwi rivugira mu ijuru riti: ‘Andika uti: “uhereye ubu abagira ibyishimo ni abapfa bunze ubumwe n’Umwami.+ Umwuka wera na wo uravuga uti: ‘ni byo koko, nibaruhuke imirimo yabo, kuko ibyo bakoze Imana ibyibuka.’”’

14 Hanyuma mbona igicu cy’umweru, kandi usa n’umwana w’umuntu+ yari yicaye kuri icyo gicu. Yari yambaye ikamba rya zahabu ku mutwe, afite n’umuhoro utyaye mu ntoki ze.

15 Undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero, arangurura ijwi abwira uwari wicaye ku gicu ati: “Koresha umuhoro wawe usarure, kuko igihe cyo gusarura kigeze, kandi ibisarurwa byo ku isi bikaba byeze rwose.”+ 16 Nuko uwari wicaye kuri cya gicu afata umuhoro we, maze atangira gusarura ibisarurwa byari ku isi.

17 Nanone undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero ho mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.

18 Haza undi mumarayika aturutse ahagana ku gicaniro, kandi yari afite ububasha bwo gutegeka umuriro. Hanyuma arangurura ijwi abwira uwari ufite umuhoro utyaye ati: “Fata umuhoro wawe utyaye maze usarure uruzabibu rwo ku isi kuko imizabibu yarwo ihishije.”+ 19 Nuko uwo mumarayika anyuza umuhoro we mu isi asarura uruzabibu, maze asuka imizabibu mu rwengero runini rugereranya uburakari bw’Imana.+ 20 Amafarashi anyukanyukira iyo mizabibu inyuma y’umujyi, maze amaraso avuye aho hantu arazamuka agera hafi y’imitwe y’amafarashi kandi aratemba agera ahantu hareshya n’ibirometero hafi 300.*

15 Mbona mu ijuru ikindi kintu kidasanzwe: Nabonye abamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi. Ibyo byago ni byo bya nyuma, kubera ko bizatuma uburakari bw’Imana burangira.+

2 Nuko mbona igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ kandi ibyari birimo byari bimeze nk’umuriro. Nanone mbona abatsinze+ ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo+ n’umubare w’izina ryayo+ bahagaze iruhande rw’iyo nyanja imeze nk’ikirahuri, bafite inanga z’Imana. 3 Baririmbaga indirimbo ya Mose+ umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama,+ bagira bati:

“Yehova,* Mana Ishoborabyose,+ imirimo yawe irakomeye+ kandi iratangaje. Mwami uzahoraho iteka,+ ibyo ukora birakiranuka kandi bihuje n’ukuri.+ 4 Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?+ Abantu bo mu bihugu byose bazaza basengere imbere yawe,+ kuko bibonera ko uca imanza zikiranuka.”

5 Hanyuma mbona ahera h’ihema*+ hakinguriwe mu ijuru.+ 6 Nuko ba bamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi basohoka ahera bambaye imyenda myiza itanduye kandi irabagirana, bambaye n’imishumi ya zahabu mu gituza. 7 Kimwe muri bya biremwa bine giha ba bamarayika barindwi amasorori arindwi akozwe muri zahabu, yuzuye uburakari bw’Imana+ ihoraho iteka ryose. 8 Nuko ahera huzura umwotsi bitewe n’ubwiza buhebuje bw’Imana+ n’imbaraga zayo, kandi nta washoboye kwinjira ahera kugeza igihe ibyago birindwi+ abamarayika barindwi bari bagiye guteza byarangiriye.

16 Nuko numva ijwi riranguruye riturutse ahera h’urusengero+ ribwira abamarayika barindwi riti: “Nimugende musuke mu isi uburakari bw’Imana buri mu masorori arindwi.”+

2 Umumarayika wa mbere aragenda asuka isorori ya mbere mu isi.+ Nuko abantu bose bari bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa y’inkazi+ kandi basengaga igishushanyo cyayo,+ barwara ibisebe bibabaza+ kandi bikomeye cyane.

3 Umumarayika wa kabiri asuka isorori ya kabiri mu nyanja.+ Nuko inyanja ihinduka amaraso+ ameze nk’ay’umuntu wapfuye, maze ibintu byose byo mu nyanja+ bifite ubuzima birapfa.

4 Umumarayika wa gatatu asuka isorori ya gatatu mu nzuzi no mu masoko y’amazi.+ Nuko bihinduka amaraso.+ 5 Numva umumarayika ufite ububasha ku mazi avuga ati: “Mana idahemuka,+ iriho kandi yahozeho!+ Ni wowe ukiranuka kuko ari wowe waciye izo manza.+ 6 Bamennye amaraso y’abera n’abahanuzi,+ none nawe ubahaye amaraso ngo bayanywe.+ Rwose ibyo ni byo bibakwiriye!”+ 7 Numva ijwi riturutse ku gicaniro rigira riti: “Yehova* Mana Ishoborabyose,+ rwose imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”+

8 Umumarayika wa kane asuka isorori ya kane ku zuba.+ Nuko izuba rihabwa ubushobozi bwo gutwikisha abantu umuriro. 9 Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina ry’Imana ifite ubushobozi bwo guteza ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize.

10 Umumarayika wa gatanu asuka isorori ya gatanu ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa y’inkazi, maze ubwami bwayo butwikirwa n’umwijima+ kandi abantu batangira guhekenya indimi zabo bitewe n’ububabare. 11 Ariko ntibihana ibikorwa byabo bibi, ahubwo batuka Imana yo mu ijuru bitewe n’ububabare n’ibisebe byabo.

12 Umumarayika wa gatandatu asuka isorori ya gatandatu ku ruzi runini rwa Ufurate+ maze amazi yarwo arakama,+ kugira ngo abami+ baturuka iburasirazuba bategurirwe inzira.

13 Nuko mbona imyuka mibi itatu, yanduye* kandi isa n’ibikeri, iva mu kanwa ka cya kiyoka+ no mu kanwa ka ya nyamaswa y’inkazi no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma. 14 Iyo myuka mibi ni amagambo yahumetswe aturuka ku badayimoni, kandi ni yo akora ibimenyetso,+ agasanga abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara+ yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.+

15 “Dore ngiye kuza nk’umujura.+ Ugira ibyishimo ni ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa maze bikamukoza isoni.”+

16 Nuko ayo magambo yahumetswe atuma abo bami bahurira ahantu hitwa Harimagedoni*+ mu Giheburayo.

17 Umumarayika wa karindwi asuka isorori ya karindwi mu kirere. Ayisutse, ijwi riranguruye rituruka ku ntebe y’ubwami iri ahera h’urusengero+ rigira riti: “Birarangiye!” 18 Nuko imirabyo irarabya kandi inkuba zirakubita. Nanone haba umutingito ukomeye utarigeze kubaho uhereye igihe abantu babereye ku isi.+ Wari umutingito ukaze kandi ukomeye cyane. 19 Wa mujyi ukomeye+ urasaduka wigabanyamo gatatu, kandi imijyi yo mu isi yose irasenyuka. Imana yibuka Babuloni Ikomeye+ kugira ngo iyihe igikombe cya divayi y’uburakari bw’umujinya wayo.+ 20 Nanone ibirwa byose birengerwa n’amazi, kandi imisozi ntiyaboneka.+ 21 Hanyuma urubura ruremereye rumanuka ruvuye mu ijuru rugwa ku bantu.+ Ikibuye kimwe cy’urubura cyapimaga nk’ibiro 20.* Abantu batuka Imana bitewe n’icyo cyago cy’urubura,+ kuko cyari gikomeye bidasanzwe.

17 Nuko umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori+ arindwi araza arambwira ati: “Ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya y’icyamamare yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi.+ 2 Ni yo abami b’isi basambanaga*+ na yo n’abatuye isi bagasinda divayi yayo, ni ukuvuga ibikorwa byayo by’ubusambanyi.”+

3 Nuko anjyana mu butayu binyuze ku mbaraga z’umwuka wera. Ngiye kubona mbona umugore wicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura yari yuzuyeho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi. 4 Uwo mugore yari yambaye imyenda ihenze cyane ifite ibara ry’isine*+ n’iry’umutuku, kandi yari yambaye zahabu, amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ Mu ntoki ze, yari afite igikombe cya zahabu cyuzuye ibintu biteye iseseme n’ibikorwa byanduye by’ubusambanyi bwe. 5 Mu gahanga ke hari handitsemo izina riteye urujijo, ari ryo “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya+ n’ibintu biteye iseseme byo mu isi.”+ 6 Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+

Nuko mubonye ndatangara cyane. 7 Hanyuma umumarayika arambaza ati: “Ni iki kigutangaje? Ngiye kugusobanurira ibyo utazi kuri uwo mugore+ n’inyamaswa y’inkazi imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.+ 8 Inyamaswa y’inkazi wabonye, yariho ariko ntikiriho. Nyamara igiye kuzamuka ive ikuzimu,+ kandi igomba kurimbuka. Abatuye ku isi, amazina yabo akaba ataranditswe mu gitabo cy’ubuzima+ kuva abantu batangira kubaho, bazatangara nibabona iyo nyamaswa y’inkazi yari iriho, ikaba itakiriho, ariko ikaba izongera kubaho.

9 “Bisaba ubwenge kugira ngo umuntu asobanukirwe ibi bintu. Imitwe irindwi+ igereranya imisozi irindwi wa mugore yicayeho. 10 Iyo misozi igereranya abami barindwi. Batanu bavuyeho, umwe ariho, undi ntaraza ariko naza agomba kugumaho igihe gito. 11 Ya nyamaswa y’inkazi yari iriho ariko ikaba itakiriho,+ na yo ni umwami wa munani, ariko akomoka kuri ba bandi barindwi kandi agomba kurimbuka.

12 “Naho amahembe icumi wabonye agereranya abami icumi batarahabwa ubwami. Ariko bazahabwa ububasha bwo kuba abami, bamare igihe gito* bategekana na ya nyamaswa y’inkazi. 13 Abo bami bose bafite intego imwe, ni yo mpamvu baha ya nyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka. 14 Bazarwana n’Umwana w’Intama,+ ariko Umwana w’Intama azabatsinda,+ kuko ari Umwami w’abami+ akaba n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi. Abatoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabatsinda.”+

15 Nuko arambwira ati: “Ya mazi wabonye ya ndaya yicayeho, agereranya abantu benshi bo mu moko yose, ibihugu byose n’indimi zose.+ 16 Ya mahembe 10+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ bitware ibyo ifite byose biyisige yambaye ubusa, birye inyama zayo kandi bizayitwika ishye ishireho.+ 17 Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mutima w’abo bami igitekerezo+ cyo gukora ibyo ishaka. Abo bami bose bafite intego imwe yo guha ya nyamaswa y’inkazi+ ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka, kugeza igihe ibyo Imana yavuze bizabera. 18 Wa mugore+ wabonye, agereranya umujyi ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi.”

18 Hanyuma y’ibyo, mbona undi mumarayika amanuka ava mu ijuru afite ububasha bwinshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwe burabagirana. 2 Arangurura ijwi rifite imbaraga, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni. Ni ho imyuka mibi* yose iba, kandi ni ho inyoni n’ibisiga byose byanduye ndetse byangwa biba.+ 3 Ibihugu byose byayobejwe na divayi yayo, ni ukuvuga irari ryayo ryinshi ry’ubusambanyi,*+ kandi abami bo mu isi basambanaga na yo,+ n’abacuruzi* bo mu isi babaye abakire bitewe n’ibintu by’agaciro kenshi yirundanyirizaho kandi kubyirundanyirizaho ntibiyitera isoni.”

4 Nuko numva irindi jwi riturutse mu ijuru rigira riti: “Bantu banjye, nimusohoke muri Babuloni Ikomeye+ niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka kugerwaho n’ibyago bizayigeraho.+ 5 Ibyaha byayo byabaye byinshi bigera mu ijuru,+ kandi Imana yibutse ibikorwa bya Babuloni byo kurenganya abantu.*+ 6 Muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze,+ ndetse muyikubire kabiri.+ Rwose muyikubire inshuro ebyiri ibihwanye n’ibyo yakoze. Mu gikombe+ yabavangiyemo inzoga, mwebwe muyivangiremo inshuro ebyiri.+ 7 Urugero yagejejeho yishyira hejuru kandi iba mu iraha ry’urukozasoni, abe ari rwo namwe mugezaho muyitera kubabara no kurira, kuko ikomeza kwibwira mu mutima wayo iti: ‘ndi umwamikazi uyoboye! Sindi umupfakazi, kandi sinzicwa n’agahinda.’+ 8 Ni yo mpamvu ibyago bizayigeraho mu munsi umwe. Izagerwaho n’urupfu, kurira n’inzara, kandi izatwikwa ishireho,+ kuko Yehova* Imana wayiciriye urubanza akomeye.+

9 “Abami bo mu isi basambanaga na yo, bakishimira ibintu byayo by’agaciro kenshi idaterwa isoni no kwikusanyirizaho, nibabona umwotsi wo gutwikwa kwayo, bazarira bikubite mu gituza bitewe n’agahinda yabateye. 10 Bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, maze bavuge bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi ukomeye we!+ Babuloni, wa mujyi ukomeye we! Mu gihe gito gusa usohorejweho urubanza waciriwe!’

11 “Nanone abacuruzi bo mu isi bazayiririra cyane, kuko batagifite ubagurira ibicuruzwa byabo byose. 12 Ibyo bicuruzwa ni zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro, amasaro, imyenda myiza, imyenda ifite ibara ry’isine,* imyenda myiza inyerera, imyenda y’umutuku, ikintu cyose gikozwe mu giti gihumura neza, ikintu cyose gikozwe mu mahembe y’inzovu n’ikintu cyose gikozwe mu giti cy’agaciro kenshi no mu muringa no mu cyuma no mu mabuye afite amabara meza. 13 Nanone harimo ibirungo byitwa sinamoni, amomu,* umubavu,* amavuta ahumura neza, parufe, divayi, amavuta ya elayo, ifu nziza, ingano, inka, intama, amafarashi, amagare, abagaragu n’abandi bantu. 14 Mu by’ukuri, ibintu byiza wifuzaga byarashize. Ibintu biryoha byose n’ibintu by’agaciro kenshi byagushizeho, kandi abantu ntibazongera kubibona.

15 “Abacuruzi bacuruzaga ibyo bintu, kandi bari barabaye abakire bitewe na Babuloni Ikomeye, bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, ndetse bazarira cyane. 16 Bazavuga bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi ukomeye we! Wabaga wambaye imyenda myiza cyane ifite ibara ry’isine n’umutuku, wambaye imirimbo myinshi ya zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ 17 Nyamara ubutunzi bwinshi cyane wari ufite bushizeho mu kanya gato!’

“Umuyobozi w’ubwato wese, umuntu wese ukora ingendo zo mu nyanja, abatwara ubwato n’abandi bose bakora akazi ko mu nyanja, bazahagarara ahitaruye, 18 maze nibabona umwotsi wo gushya kwayo bavuge cyane bati: ‘nta mujyi wigeze ukomera cyane nk’uyu!’ 19 Bazashyira umukungugu mu mutwe, maze bavuze induru barira cyane bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uyu mujyi ukomeye uhuye n’ibibazo bikomeye! Ni wo watumaga abantu bafite amato mu nyanja bose bakira bitewe n’ubutunzi bwawo bwinshi. Nyamara dore urimbuwe mu kanya gato cyane!’+

20 “Wa juru+ we namwe abera+ n’intumwa n’abahanuzi! Nimwishimire ibiwugezeho, kuko Imana iwusohorejeho urubanza yawuciriye iwuziza ibibi babakoreye.”+

21 Nuko umumarayika ukomeye aterura ibuye rimeze nk’urusyo runini arijugunya mu nyanja, aravuga ati: “Uko ni ko Babuloni, wa mujyi ukomeye, uzarimburwa mu kanya gato cyane kandi ntuzongera kuboneka!+ 22 Babuloni we, ntuzongera kumvikanamo ijwi ry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga hamwe n’abacuranzi, abavuza umwironge n’abavuza impanda.* Ntuzongera kubonekamo umunyabukorikori w’umwuga uwo ari wo wose, kandi ntuzongera kubonekamo umuntu uwo ari we wese ukoresha urusyo kugira ngo asye ibinyampeke. 23 Ntuzongera kubonekamo urumuri rw’itara kandi ntuzongera kuberamo ibirori by’ubukwe. Ibyo byatewe n’uko abacuruzi bawe ari bo bari bakomeye mu isi, kandi ibihugu byose bikaba byari byarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+ 24 Ni ukuri, muri uwo mujyi ni ho habonetse amaraso y’abahanuzi, abera+ n’abantu bose biciwe mu isi.”+

19 Nyuma y’ibyo, numva ijwi rivuga cyane rimeze nk’iry’abamarayika benshi bari mu ijuru, rigira riti: “Nimusingize Yah!*+ Imana yacu ni yo ikiza, kandi ifite imbaraga nyinshi n’icyubahiro. 2 Imanza zayo ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yangije isi ikoresheje ubusambanyi* bwayo, kandi iyihana iyiziza ko yishe abagaragu bayo.”+ 3 Nuko bahita bavuga ku nshuro ya kabiri bati: “Nimusingize Yah!+ Umwotsi uturuka muri uwo mujyi uzahora ucumba iteka ryose.”+

4 Nuko ba bakuru 24+ na bya biremwa bine+ birapfukama, biha icyubahiro Imana yicaye kuri ya ntebe y’ubwami biravuga biti: “Amen!* Nimusingize Yah!”+

5 Nanone ijwi rituruka kuri ya ntebe y’ubwami rigira riti: “Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo+ muyubaha, aboroheje n’abakomeye.”+

6 Hanyuma numva ijwi rimeze nk’iry’abamarayika benshi, ryumvikana rimeze nk’iry’amazi menshi atemba afite imbaraga nyinshi, cyangwa inkuba zikubita cyane. Numvaga bavuga bati: “Nimusingize Yah,+ kuko Yehova* Imana yacu Ishoborabyose+ yatangiye gutegeka ari umwami.+ 7 Nimureke twishime, tunezerwe cyane, kandi tumusingize kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama bwageze, n’umugeni we akaba yiteguye. 8 Ni ukuri, yemerewe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+

9 Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika uti: ‘abagira ibyishimo ni abatumiwe mu birori by’ubukwe bw’Umwana w’Intama.’”+ Arongera arambwira ati: “Ayo magambo Imana yavuze ni ukuri.” 10 Ambwiye atyo, mpfukama imbere ye ngira ngo musenge. Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Mu by’ukuri ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu w’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.+ Mu by’ukuri ubuhanuzi bwabereyeho guhamya ukuri ku byerekeye Yesu.”+

11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza zihuje n’ukuri kandi akarwana intambara mu buryo bukiranuka.+ 12 Amaso ye ameze nk’umuriro waka cyane,+ kandi ku mutwe we afite amakamba menshi. Afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, uretse we gusa. 13 Yari yambaye umwitero uriho amaraso,* kandi yitwa Jambo+ ry’Imana. 14 Nanone, ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zigendera ku mafarashi y’umweru, kandi zari zambaye imyenda myiza y’umweru itanduye. 15 Mu kanwa ke havamo inkota ndende ityaye+ kugira ngo ayikubite abantu bo mu bihugu byose, kandi abahane akoresheje inkoni y’icyuma.+ Nanone yengesha ibirenge mu rwengero,* ari rwo burakari buteye ubwoba bw’Imana Ishoborabyose.+ 16 Ku mwenda we, ahagana ku itako rye, hari handitseho izina rye, ari ryo Umwami w’abami, n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+

17 Nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga byose biguruka mu kirere* ati: “Nimuze muhurire hamwe, musangire iri funguro ryiza ry’umunsi mukuru Imana yateguye.+ 18 Nimuze murye inyama z’abami, iz’abakuru b’abasirikare, iz’abakomeye,+ iz’amafarashi n’abayicayeho,+ n’iz’abantu bose, baba ari abafite umudendezo, abagaragu, aboroheje n’abakomeye.”

19 Nuko mbona ya nyamaswa y’inkazi n’abami bo mu isi n’abasirikare babo bahuriye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze.+ 20 Ya nyamaswa y’inkazi irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma+ wakoreraga ibimenyetso imbere yayo. Ibyo bimenyetso ni byo yakoreshaga iyobya abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa+ n’abasengaga igishushanyo cyayo.+ Nuko iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku* bakiri bazima.+ 21 Ariko abami n’abasirikare babo, bo bicishwa inkota ndende yavaga mu kanwa k’uwicaye kuri ya farashi.+ Nuko ibisiga byose birya inyama zabo birahaga.+

20 Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze. 2 Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka 1.000 kiboshye. 3 Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo, arafunga cyane ashyiraho na kashe,* kugira ngo kitongera kuyobya abantu bo mu bihugu, kugeza aho iyo myaka 1.000 izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+

4 Nuko mbona intebe z’ubwami, kandi mbona abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Mbona abantu bishwe* bazira ko babwirije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana. Ni bo batasenze ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi ntibigeze bashyirwaho ikimenyetso mu gahanga kabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo+ ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000. 5 Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye+ basigaye ntibahawe ubuzima iyo myaka 1.000 itarashira.) 6 Ugira ibyishimo ni umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere+ kandi umuntu nk’uwo ni uwera. Urupfu rwa kabiri+ ntirushobora kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo. Ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.+

7 Iyo myaka 1.000 nishira, Satani azahita afungurwa ave aho yari afungiwe. 8 Azasohoka ajye kuyobya abantu bo mu bihugu biri mu mpande enye z’isi, ari bo Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. 9 Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera n’umujyi Imana ikunda. Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatwike bashireho.+ 10 Satani wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku,* asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma.+ Bazababazwa* ku manywa na nijoro, ndetse kugeza iteka ryose.

11 Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Isi n’ijuru birahunga biva imbere ye,+ kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka. 12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo* cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+ 13 Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva* na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+ 14 Urupfu n’Imva bijugunywa mu nyanja yaka umuriro.+ Iyo nyanja yaka umuriro+ ni urupfu rwa kabiri.+ 15 Nuko umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ ajugunywa mu nyanja yaka umuriro.+

21 Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya,+ kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho,+ kandi n’inyanja+ yari itakiriho. 2 Nanone mbona umujyi wera, ari wo Yerusalemu Nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana,+ utatswe neza nk’uko umugeni aba yambaye neza iyo agiye guhura n’umugabo we.+ 3 Nuko numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura riti: “Dore Imana iri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo.+ 4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo,+ kandi urupfu ntiruzongera kubaho.+ Agahinda, gutaka cyangwa kubabara na byo ntibizongera kubaho.+ Ibya kera bizaba byavuyeho.”

5 Nuko Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami+ aravuga ati: “Dore ibintu byose ndi kubigira bishya.”+ Arongera aravuga ati: “Andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” 6 Maze arambwira ati: “Birarangiye! Ndi Alufa na Omega,* ni ukuvuga intangiriro n’iherezo.+ Umuntu wese ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y’isoko y’ubuzima ku buntu.+ 7 Umuntu wese utsinda iyi si azaragwa ibyo bintu, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8 Ariko ibigwari, abatagira ukwizera,+ abatwawe n’ibikorwa byabo by’umwanda, abicanyi,+ abasambanyi,*+ abakora ibikorwa by’ubupfumu, abasenga ibigirwamana n’abanyabinyoma bose,+ iherezo ryabo ni ukujugunywa mu nyanja igurumanamo umuriro n’amazuku.*+ Ibyo bigereranya urupfu rwa kabiri.”+

9 Nuko haza umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori arindwi yuzuyemo ibyago birindwi bya nyuma,+ arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni, ari we mugore w’Umwana w’Intama.”+ 10 Nuko binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, anjyana ku musozi munini kandi muremure, anyereka umujyi wera ari wo Yerusalemu umanuka uva mu ijuru ku Mana.+ 11 Uwo mujyi wari ufite ubwiza bw’Imana+ burabagirana. Kurabagirana kwawo kwari kumeze nk’ukw’ibuye ry’agaciro kenshi cyane, kumeze nk’ukw’ibuye rya yasipi ribengerana.+ 12 Uwo mujyi wari ufite urukuta runini kandi rurerure n’amarembo 12. Kuri ayo marembo hari hahagaze abamarayika 12, handitsweho n’amazina y’imiryango 12 y’Abisirayeli. 13 Iburasirazuba hari hubatse amarembo atatu, mu majyaruguru hari amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, n’iburengerazuba amarembo atatu.+ 14 Nanone urukuta rw’uwo mujyi rwari rufite amabuye 12 ya fondasiyo, kandi kuri ayo mabuye hari handitsweho amazina 12 y’intumwa 12+ z’Umwana w’Intama.

15 Uwavuganaga nanjye yari afashe inkoni* ya zahabu yo gupimisha, kugira ngo apime uwo mujyi n’amarembo yawo n’urukuta rwawo.+ 16 Uwo mujyi wari ufite impande enye zingana, uburebure bwawo bureshya n’ubugari bwawo. Nuko uwo mujyi awupimisha ya nkoni, abona ibirometero bigera ku 2.220.* Uburebure bwawo, ubugari bwawo n’ubuhagarike bwawo byarareshyaga. 17 Nanone umumarayika apima urukuta rw’uwo mujyi, abona metero zigera kuri 64.* Igikoresho yakoreshaga apima ni cyo n’abantu bakoresha. 18 Urwo rukuta rwari rwubakishijwe amabuye ya yasipi,+ kandi uwo mujyi wari zahabu itunganyijwe neza nk’ikirahuri kibonerana. 19 Fondasiyo z’urukuta rw’uwo mujyi zari zitatseho amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose. Fondasiyo ya mbere yari itatseho yasipi, iya kabiri safiro, iya gatatu kalukedoni, iya kane yari emerode. 20 Iya gatanu yari itatseho sarudonigisi, iya gatandatu sarudiyo, iya karindwi kirusolito, iya munani berili, iya cyenda topazi, iya cumi kirisoparaso, iya cumi n’imwe yasinta, naho iya cumi na kabiri yari ametusito. 21 Nanone amarembo 12 yari ariho amasaro* 12, kandi buri rembo ryari ririho isaro rimwe. Umuhanda wo muri uwo mujyi wari zahabu itunganyijwe neza, ubonerana nk’ikirahuri.

22 Nta rusengero nabonye muri uwo mujyi, kuko Yehova* Imana Ishoborabyose+ n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwawo. 23 Uwo mujyi ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ubwiza burabagirana bw’Imana bwawumurikiraga+ kandi Umwana w’Intama akaba ari wo wari urumuri rwawo.+ 24 Abantu bo mu bihugu byose bazagendera mu mucyo w’uwo mujyi+ n’abami bo mu isi bawuheshe icyubahiro. 25 Amarembo yawo ntazigera akingwa ku manywa, kandi nta joro rizawubamo.+ 26 Abantu bazatuma uwo mujyi ugira icyubahiro kandi wubahwe.+ 27 Ariko ikintu cyose cyanduye ntikizawinjiramo, kandi umuntu wese ukora ibikorwa bibi by’umwanda akavuga n’amagambo y’ibinyoma ntazawinjiramo.+ Abanditswe mu gitabo cy’ubuzima cy’Umwana w’Intama ni bo bonyine bazawinjiramo.+

22 Nuko umumarayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubuzima+ arabagirana nk’ibuye ry’agaciro, atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’Intama.+ 2 Aratemba agera mu muhanda uri hagati muri uwo mujyi. Ku nkombe yo hirya n’iyo hino kuri urwo ruzi, hari hari ibiti by’ubuzima byera imbuto inshuro 12 buri mwaka, bigatanga imbuto zabyo buri kwezi. Ibibabi by’ibyo biti byari ibyo gukiza abantu bo mu bihugu byose.+

3 Nta bintu bibi bizongera kubaho. Ahubwo intebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’Intama+ bizaba biri muri uwo mujyi, kandi abagaragu bayo bazayikorera umurimo wera. 4 Bazayireba mu maso+ kandi izina ryayo rizaba ryanditswe mu gahanga kabo.+ 5 Nanone ijoro ntirizongera kuhaba.+ Ntibazakenera urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Yehova* Imana azabamurikira,+ kandi bazategeka ari abami iteka ryose.+

6 Nuko arambwira ati: “Aya magambo ni ayo kwizerwa kandi ni ay’ukuri.+ Ni ukuri, Yehova Imana ni we wavuze binyuze ku bahanuzi.+ Yatumye umumarayika we kugira ngo yereke abagaragu be ibintu bigomba kubaho bidatinze. 7 Dore ndaza vuba!+ Ugira ibyishimo ni umuntu wumvira amagambo y’ubuhanuzi yo muri iki gitabo.”+

8 Njyewe Yohana, ni njye wumvise ibyo bintu kandi ndabibona. Nuko maze kubyumva no kubibona, mfukama imbere y’umumarayika wanyerekaga ibyo bintu kugira ngo musenge. 9 Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo! Rwose ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu kimwe n’abavandimwe bawe b’abahanuzi, n’abantu bose bakurikiza amagambo yo muri iki gitabo. Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.”+

10 Arongera arambwira ati: “Amagambo ari muri ubu buhanuzi ntuyagire ibanga, kuko igihe cyagenwe kiri bugufi. 11 Ukora ibikorwa bibi akomeze akore ibikorwa bibi, kandi uwanduye akomeze yandure. Ariko umukiranutsi akomeze akore ibyo gukiranuka, kandi umuntu wera akomeze kuba umuntu utanduye.

12 “‘Dore ndaza vuba nzanye n’ibihembo, kugira ngo mpe buri wese ibihuje n’ibyo yakoze.+ 13 Ndi Alufa na Omega,*+ ni ukuvuga ubanza n’uheruka, intangiriro n’iherezo. 14 Abagira ibyishimo ni abamesa amakanzu yabo,+ kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kurya ku mbuto z’ibiti by’ubuzima+ kandi bemererwe kwinjira mu mujyi banyuze mu marembo yawo.+ 15 Inyuma y’uwo mujyi hazaba abantu bakora ibikorwa byanduye* abakora ibikorwa by’ubupfumu, abasambanyi,* abicanyi, abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ikinyoma kandi akabeshya.’+

16 “‘Njyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye ngo ababwire ibyo bintu bigenewe amatorero. Nkomoka mu muryango wa Dawidi,+ kandi ni njye nyenyeri yaka cyane yo mu gitondo cya kare.’”+

17 Umwuka wera n’umugeni+ bakomeza kuvuga bati: “Ngwino!” Kandi uwumva wese navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota wese naze.+ Ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.+

18 “Ndabwira umuntu wese wumva amagambo y’ubu buhanuzi bwo muri iki gitabo nti: ‘nihagira umuntu ugira icyo yongeraho,+ Imana izamwongereraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.*+ 19 Nanone nihagira umuntu ugira icyo avana ku magambo yo muri iki gitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamwambura ibyo yari agenewe byo ku biti by’ubuzima+ no ku mujyi wera,+ byanditswe muri iki gitabo.’

20 “Uhamya ibyo aravuga ati: ‘ni ukuri, ndaza vuba.’”+

“Amen!* Ngwino Mwami Yesu.”

21 Umwami Yesu Kristo nakomeze agaragarize abera ineza ye ihebuje.*

Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Alufa na Omega.” Alufa ni inyuguti ya mbere y’Ikigiriki, naho Omega ni inyuguti ya nyuma.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni aho batwikira amatafari cyangwa amategura.

Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeza gushikama ku izina ryanjye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “ibyiyumvo byimbitse.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibintu byimbitse bya Satani.”

Ni ukuvuga, abenda gupfa mu buryo bw’umwuka.

Cyangwa “utararangije.”

Cyangwa “ntiwihakana izina ryanjye.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Wihanganye nk’uko nanjye nihanganye.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni ibuye ryitwa “sarudiyo.”

Ni ubwoko bw’igisiga.

Reba Umugereka wa A5.

Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzi wa Dawidi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kowenigisi.” Reba Umugereka wa B14.

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “igajutse.” Ni ukuvuga, ifite ibara risa n’ivu.

Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ikigunira cy’umukara.” Birashoboka ko cyari gikozwe mu bwoya bw’ihene.

Cyangwa “bibe bityo.”

Cyangwa “ikimenyetso.” Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “icyotero.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Apusinto.” Iryo jambo risobanura “ubusharire,” rikaba ryerekeza ku bwoko bw’ikimera cyabaga gisharira kandi gifite uburozi.

Ni ubwoko bw’igisiga.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.

Cyangwa “ikimenyetso cy’Imana.”

Urubori ni akantu kameze nk’ihwa kaba ku murizo w’udusimba tumwe na tumwe, urugero nk’uruyuki cyangwa ivubi.

Bisobanura “kurimbura.”

Bisobanura “umurimbuzi.”

Ni ibintu bisa n’umuhondo binuka kandi byaka cyane.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge bye.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubifatanishe ikimenyetso.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “urubingo.”

Cyangwa “ibigunira.”

Cyangwa “ijuru.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Kristo w’Imana.”

Aha berekeza kuri Yehova.

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikimenyetso.”

Ni ububabare umugore agira iyo agiye kubyara.

Bisobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”

Ni ubwoko bw’igisiga.

Igihe n’ibihe bibiri n’igice cy’igihe bingana n’ibihe bitatu n’igice.

Cyangwa “ufite ugutwi niyumve.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Niba hari ugomba kwicishwa inkota.”

Cyangwa “batihumanyishije.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto zeze mbere.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “sitadiyo 1.600.” Sitadiyo imwe yanganaga na metero 185. Reba Umugereka wa B14.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ihema ryo guhamya.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ihumanye.”

Bisobanura ngo: “Umusozi wa Megido.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Iryo bara hari n’abaryita move.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isaha imwe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Amagambo yahumetswe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “abacuruzi bava mu gace kamwe bajya mu kandi.”

Cyangwa “ibyaha byayo.”

Reba Umugereka wa A5.

Iri bara hari n’abaryita move.

Cyangwa “ibirungo byo mu Buhinde.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Reba Umugereka wa A5.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Uminjagiweho amaraso.”

Ni ukuvuga, aho bakamurira amavuta cyangwa aho bengera divayi.

Cyangwa “hejuru yanjye.”

Ni ibintu by’umuhondo binuka kandi byaka cyane.

Cyangwa “ikimenyetso.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abicishijwe ishoka.”

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

Cyangwa “bazakumirwa; bazaba bafunzwe.”

Cyangwa “umuzingo.”

Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Alufa ni inyuguti ya mbere mu nyuguti z’Ikigiriki, naho Omega ni inyuguti ya nyuma.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubingo.”

Uko bigaragara byari iby’umuzenguruko. Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “sitadiyo 12.000.” Sitadiyo imwe yareshyaga na metero 185. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 144.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “amabuye y’agaciro kenshi.”

Reba Umugereka wa A5.

Reba Umugereka wa A5.

Alufa ni inyuguti ya mbere y’Ikigiriki, naho Omega ni inyuguti ya nyuma.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Cyangwa “ubuntu bwe butagereranywa.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze