Progaramu y’Iteraniro ry’Umurimo
Icyitonderwa: Amatorero ashobora kugira ibyo ahindura akurikije ibikenewe kugira ngo abayagize bazashobore kujya mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana.” Aho bikwiriye, muzakoreshe iminota 15 mu iteraniro ry’umurimo ribanziriza ikoraniro kugira ngo musubire mu ngingo z’ingenzi zo mu mugereka w’uku kwezi zihuje n’imimerere yo mu karere k’iwanyu. Mu kwezi kumwe cyangwa abiri nyuma y’ikoraniro, muzateganye iminota 15 cyangwa 20 mu iteraniro ry’umurimo (mushobora gukoresha nk’iminota yagenewe ibikenewe iwanyu) kugira ngo musuzume ingingo z’ingenzi zo mu ikoraniro ababwiriza babonye zishobora kubafasha mu murimo wo kubwiriza. Icyo kiganiro cyihariye cyo mu iteraniro ry’umurimo kizaduha uburyo bwo gusobanura ukuntu dushyira mu bikorwa ibyo twize mu ikoraniro, n’ukuntu ibyo byatumye turushaho gukora umurimo mu buryo bugira ingaruka nziza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 11 Mata
Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Wifashishije ibitekerezo biri ku ipaji ya nyuma mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga (niba bihuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu), erekana uko watanga amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ushobora no gukoresha ubundi buryo buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu. Erekana umubwiriza uri kubwiriza mu muhanda.
Imin 15: “Komeza kubwiriza ubutarambirwa.”a Uko igihe kibikwemerera, saba abateze amatwi gutanga ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe.
Imin 15: “Jya ugira neza kandi ugire ubuntu.”b Huza ibivugwamo n’ibikenewe iwanyu, kandi uvuge uburyo bw’ingenzi dushobora gufashamo abandi.
Indirimbo ya 47 n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 18 Mata
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 20: “Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 8.”c Shyiramo icyerekanwa kigufi cy’umubwiriza uha umwigishwa agatabo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? Uwo mubwiriza amwereke ishusho iri ku ipaji ya 20 y’ako gatabo, kandi amusobanurire muri make ibihereranye n’iteraniro ry’abantu bose. Avuge umutwe wa disikuru y’abantu bose izatangwa ubutaha kandi amutumirire kuzaza muri iryo teraniro.
Imin 15: Kuba bazima mu bwenge muri iki gihe cy’iterambere mu ikoranabuhanga (Tito 2:11, 12). Disikuru ishingiye ku Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2002 ku ipaji ya 8, paragarafu ya 1-7, n’uwo mu Gushyingo 1999 ku ipaji ya 5, paragarafu ya 24-26, no ku ipaji ya 6, paragarafu ya 35-36. Ukurikije uko igihe kibikwemerera, ushobora kongeramo izindi ngingo zo mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 1999 zihuje n’imimerere yo mu karere k’iwanyu.
Indirimbo ya 169 n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 25 Mata
Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Soma raporo y’imibare y’ibibarurwa kandi ushimire abagize itorero impano batanze. Ibutsa ababwiriza gutanga raporo z’umurimo wo kubwiriza zo muri Mata. Wifashishije ibitekerezo biri ku ipaji ya nyuma mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga (niba bihuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu), erekana uko watanga amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Erekana uko watsinda imbogamirabiganiro ivuga ngo “Ntibinshishikaje.” (Reba igitabo Raisonner ku ipaji ya 16.) Vuga ingingo zishobora gushishikaza abatuye mu ifasi yanyu.
Imin 30: “Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini.”d Gitangwe n’umwanditsi w’itorero. Vuga ikoraniro itorero ryanyu rizifatanyamo. Suzuma za paragarafu nk’uko icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiyoborwa. Shaka umuntu usanzwe asoma ajye azigusomera. Suzuma agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibyibutswa ku bihereranye n’Ikoraniro ry’Intara.”
Indirimbo ya 8 n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 2 Gicurasi
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma mu magambo ahinnye ingingo iri ku ipaji ya 6 ifite umutwe uvuga ngo “Kwiga agatabo Mukomeze kuba maso!” Vuga ko iyo ngingo ikubiyemo gahunda yo kwiga ako gatabo. Tera bose inkunga yo kujya bategura neza kandi bakifatanya mu cyigisho buri cyumweru, guhera mu cyumweru gitangira ku itariki ya 23 Gicurasi.
15 Imin: Ibikenewe iwanyu.
Imin 20: “Abantu b’ingeri zose bazakizwa.”e Huza ibivugwamo n’ibikenewe mu ifasi yanyu.
Indirimbo ya 112 n’isengesho risoza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
b Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
c Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
d Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
e Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.