ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Abaheburayo 1:1-13:25
  • Abaheburayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abaheburayo
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo

IBARUWA YANDIKIWE ABAHEBURAYO

1 Kera Imana yavuganye na ba sogokuruza kenshi no mu buryo bwinshi+ ikoresheje abahanuzi. 2 Icyakora muri iki gihe,* yavuganye natwe ikoresheje Umwana+ yashyizeho ari na we uzaragwa ibintu byose+ kandi yagiye irema ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana.+ 3 Ni we ugaragaza icyubahiro cy’Imana+ kandi afite imico nk’iyayo.+ Ni na we utuma ibintu byose bikomeza kubaho binyuze ku ijambo rye rifite imbaraga. Igihe yari amaze gukuraho ibyaha byacu+ yicaye iburyo bwa nyiri icyubahiro mu ijuru.+ 4 Uko ni ko yabaye ukomeye kuruta abamarayika,+ kugeza nubwo ahawe ububasha bwinshi cyane* kuruta ubwabo.+

5 Urugero, ese hari umumarayika Imana yigeze ibwira iti: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe?”+ Cyangwa ikamubwira iti: “Nzakubera Papa kandi nawe uzambera umwana?”+ 6 Ariko igihe izongera kuzana Umwana wayo w’imfura+ mu isi, izavuga iti: “Abamarayika bose b’Imana nibamwunamire.”

7 Nanone, yavuze iby’abamarayika igira iti: “Abamarayika bayo ni ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga. Abo bakozi bayo,*+ ibohereza bameze nk’ibirimi by’umuriro.”+ 8 Ariko ku byerekeye Umwana wayo, yaravuze iti: “Imana ni yo iguhaye Ubwami+ kugeza iteka ryose, kandi Ubwami bwawe burangwa n’ubutabera.* 9 Wakunze gukiranuka wanga ibikorwa bibi. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo kurusha bagenzi bawe.”+ 10 Nanone yaravuze iti: “Mwami, mu ntangiriro ni wowe washyizeho fondasiyo y’isi, kandi ijuru ni wowe wariremye. 11 Ijuru n’isi bizashiraho, ariko wowe uzagumaho. Ibyo byose bizasaza nk’uko umwenda usaza. 12 Uzabizinga nk’uko bazinga umwenda. Ibyo byose bizahinduka, ariko wowe ntujya uhinduka kandi uzahoraho iteka ryose.”+

13 Ariko se hari n’umwe mu bamarayika bayo yigeze ibwira iti: “Icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”+ 14 Abamarayika bose ni ibiremwa by’umwuka bikorera Imana umurimo wera.+ Imana irabatuma kugira ngo bafashe abantu bazabone agakiza.

2 Ni yo mpamvu tugomba kwitondera ibyo twumvise+ kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudacika intege.+ 2 None se niba ibyavuzwe n’abamarayika+ byaragaragaye ko ari ukuri, kandi umuntu wese wicaga amategeko cyangwa ntayumvire, akaba yarahanwaga hakurikijwe ubutabera,+ 3 ubwo twe twazarokoka dute niba tutarahaye agaciro ibirebana n’agakiza gakomeye?+ Ako gakiza katangiye kuvugwa binyuze ku Mwami wacu+ kandi abamwumvise baduhaye ibihamya bigaragaza ko ari ukuri. 4 Imana na yo yabyemeje ikoresheje ibimenyetso, ibitangaza, imirimo ikomeye+ n’impano z’umwuka wera zatanzwe nk’uko ibishaka.+

5 Abamarayika si bo yahaye gutegeka isi igomba kuza,+ ari na yo tuvuga. 6 Ahubwo hari umuntu wigeze kubyemeza avuga ati: “Umuntu ni iki ku buryo wamumenya, kandi se umwana w’umuntu ni iki ku buryo wamwitaho?+ 7 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, kandi wamwambitse ikamba ry’ubwiza n’icyubahiro. Wamuhaye gutegeka ibyo waremye. 8 Ibintu byose wabihaye umwana wawe ngo abiyobore.”+ Kubera ko Imana yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore,+ birumvikana ko nta kintu na kimwe itamuhaye.+ Ariko noneho ntiturabona ibintu byose bimwumvira.+ 9 Ahubwo tubona Yesu, uwo Imana yari yarashyize hasi y’abamarayika ho gato,+ none ubu ikaba yaramuhaye ubwiza n’icyubahiro kubera ko yababajwe akagera n’ubwo apfa.+ Yapfiriye abantu bose bitewe n’ineza ihebuje y’Imana.*+

10 Ibintu byose bibaho kugira ngo biheshe Imana icyubahiro kandi Imana ni yo yatumye bibaho. Ubwo rero, Imana yemeye ko Umuyobozi Mukuru utanga agakiza+ ahura n’imibabaro+ kugira ngo yuzuze ibisabwa bityo akize abana bayo benshi kandi bahabwe icyubahiro.+ Imana ituma abo bana bayo babona agakiza, binyuze kuri uwo Muyobozi Mukuru. 11 Ari Yesu, ari n’abo bantu yatumye baba abera,+ bose bafite Papa umwe.+ Ni yo mpamvu Yesu adaterwa isoni no kubita abavandimwe be,+ 12 kuko avuga ati: “Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe. Nzagusingiza ndirimba ndi aho abagusenga bateraniye.”+ 13 Nanone yaravuze ati: “Nzamwiringira.”+ Arongera ati: “Dore njye n’abana Yehova* yampaye.”+

14 Nuko rero, kubera ko abo “bana” ari abantu bafite amaraso n’umubiri, na we yabaye umuntu ufite amaraso n’umubiri,+ kugira ngo binyuze ku rupfu rwe, ahindure ubusa ufite ububasha bwo guteza urupfu,+ ari we Satani.+ 15 Nanone byatumye abagizwe abacakara ubuzima bwabo bwose bitewe no gutinya urupfu, babona umudendezo.+ 16 Mu by’ukuri ntafasha abamarayika, ahubwo afasha urubyaro rwa Aburahamu.+ 17 Ni cyo cyatumye biba ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose,+ kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu murimo w’Imana bityo atange igitambo+ gituma abantu bababarirwa ibyaha.+ 18 Kubera ko na we ubwe yababaye igihe yageragezwaga,+ ni cyo gituma ashobora gufasha abantu bageragezwa.+

3 Nuko rero bavandimwe bera, Imana yatoranyije* ngo muzajye kuba mu ijuru,+ mujye muzirikana intumwa n’umutambyi mukuru, uwo tuvuga tudaca ku ruhande ko tumwizera, ari we Yesu.+ 2 Yabereye indahemuka Imana yo yamugize intumwa n’umutambyi+ mukuru, nk’uko Mose na we yabaye indahemuka mu nzu y’Imana.*+ 3 Yesu akwiriye icyubahiro+ kiruta icya Mose, kimwe n’uko umuntu wubatse inzu agira icyubahiro cyinshi kiruta icy’iyo nzu. 4 Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka. Ariko Imana ni yo yaremye ibintu byose. 5 Mose yari umugaragu w’indahemuka mu nzu y’Imana yose, kandi ibyo yakoze byagereranyaga* ibintu Imana yari kuzatangaza nyuma y’igihe. 6 Ariko Kristo we yari Umwana wizerwa+ wategekaga inzu y’Imana yose.+ Ni twe nzu y’Imana, niba dukomeza kuvuga tudatinya kandi tugakomeza guterwa ishema n’ibyiringiro byacu kugeza ku iherezo, nta gucika intege.

7 Ubwo rero, ni nk’uko umwuka wera ubivuga.+ Ugira uti: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, 8 ntimwange kumvira nk’uko byagenze igihe ba sogokuruza banyu bandakazaga cyane, bakangerageza bari mu butayu.+ 9 Icyo gihe barangerageje nubwo bari barabonye ibintu byiza byose nabakoreye mu gihe cy’imyaka 40.+ 10 Ni yo mpamvu narakariye ab’icyo gihe nkabanga cyane, maze nkavuga nti: ‘bahora bayoba kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.’ 11 Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.’”+

12 Bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe uba mubi akabura ukwizera bitewe no kwitandukanya n’Imana ihoraho.+ 13 Ahubwo mukomeze guterana inkunga buri munsi, igihe cyose bicyitwa “uyu munsi,”+ kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe wanga kumva,* bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana. 14 Mu by’ukuri, tuzahabwa icyo Kristo na we yahawe, ari uko gusa dukomeje kugira ukwizera nk’uko twari dufite tugitangira, tukageza ku iherezo nta gucika intege,+ 15 nk’uko bivugwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwange kumvira nk’igihe ba sogokuruza banyu bandakazaga cyane.”+

16 None se ni ba nde bumvise ijwi ry’Imana, nyamara bakayirakaza cyane? Mu by’ukuri se, si abantu bose bavuye muri Egiputa bayobowe na Mose?+ 17 Ni ba nde se Imana yarakariye ikabanga cyane mu gihe cy’imyaka 40?+ Ese si abakoze ibyaha maze imirambo yabo ikaba yaraguye mu butayu?+ 18 None se, ni ba nde Imana yarakariye ikarahira ko batazaruhuka nk’uko na yo yaruhutse? Ese si ba bandi batumviye? 19 Ubwo rero, impamvu batashoboye kuruhuka nk’uko na yo yaruhutse, ni uko babuze ukwizera.+

4 Nuko rero, ubwo hakiriho isezerano ryo kuzaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, nimureke dukomeze kuba maso* kugira ngo hatagira umuntu n’umwe muri mwe ugaragaza ko adakwiriye guhabwa iryo sezerano.+ 2 Natwe twatangarijwe ubwo butumwa bwiza+ nk’uko na ba sogokuruza babutangarijwe. Ariko ibyo bumvise nta cyo byabamariye, kubera ko batagize ukwizera nk’ukw’abantu bumviye. 3 Twebwe abizeye turaruhuka nk’uko Imana yaruhutse. Ibyo bihuje n’ibyo Imana yavuze igira iti: “Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse,’”+ nubwo imirimo yayo yarangiye kuva abantu batangiye kuvukira ku isi.*+ 4 Hari aho yavuze iby’umunsi wa karindwi igira iti: “Nuko Imana iruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”+ 5 Nanone yaravuze iti: “Ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”+

6 Ubwo rero, ubwo bigishoboka ko hari abaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse kandi ababanje kumva ubutumwa bwiza bakaba batararuhutse bitewe n’uko batumviye,+ 7 Imana yongeye gushyiraho umunsi, ubwo yavugaga nyuma y’igihe kirekire muri zaburi ya Dawidi iti: “Uyu munsi,” nk’uko byavuzwe muri iyi baruwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo ntimwange kumvira.”+ 8 Iyo Yosuwa+ abageza ahantu hari gutuma baruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, Imana ntiba yaravuze nyuma yaho iby’undi munsi. 9 Nuko rero, haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana.+ 10 Mu by’ukuri, iyo umuntu aruhutse nk’uko Imana na yo yaruhutse, aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana na yo yabigenje imaze gukora imirimo yayo.+

11 Nuko rero, nimureke dukore uko dushoboye kose turuhuke nk’uko Imana na yo yaruhutse, bityo hatagira umuntu uwo ari we wese ukurikiza urugero rubi rw’abantu batumviye maze agacika intege.+ 12 Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga+ kandi riratyaye cyane kurusha inkota ityaye* impande zombi.+ Rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo* n’umwuka,* rikagabanya amagufwa n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo. 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose bimeze nk’ibyambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’Imana izatubaza ibyo twakoze.+

14 Nuko rero, ubwo dufite umutambyi mukuru uruta abandi winjiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana,+ nimucyo dukomeze gutangariza mu ruhame ko tumwizera.+ 15 Umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu,+ ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha.+ 16 Ubwo rero, tujye twegera Imana yicaye ku ntebe yayo y’Ubwami, yo itugaragariza ineza yayo ihebuje* kandi tujye tuyisenga tudatinya+ kugira ngo itugirire imbabazi kandi itugaragarize ineza yayo ihebuje mu gihe dukeneye ko idufasha.

5 Umutambyi mukuru wese watoranyijwe ashyirwaho ngo akore umurimo w’Imana+ ku bw’inyungu z’abantu, kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo bitambirwa ibyaha.+ 2 Aba ashobora kugirira impuhwe* abakoze amakosa, cyangwa abatandukiriye bitewe no kudasobanukirwa kuko na we ubwe agira intege nke. 3 Kubera ko ari umunyantege nke, aba agomba kwitambira ibitambo bitewe n’ibyaha bye kandi akabitambira n’abandi bantu.+

4 Nanone, nta muntu ujya muri uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye, ahubwo awujyamo gusa iyo yahamagawe n’Imana, nk’uko Aroni na we yahamagawe.+ 5 Uko ni ko na Kristo atari we ubwe wihaye icyubahiro+ igihe yabaga umutambyi mukuru, ahubwo yahawe icyubahiro n’uwavuze ibye agira ati: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.”+ 6 Uko ni ko nanone Imana ivuga ahandi hantu iti: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki+ kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”

7 Igihe Kristo yari ku isi,* yasenze Imana yo yashoboraga kumukiza urupfu, ataka, yinginga, ndetse asuka amarira+ kandi Imana yaramwumvise bitewe n’uko yayitinyaga. 8 Nubwo yari Umwana w’Imana, imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira.+ 9 Igihe yari amaze gutunganywa,+ yahawe inshingano yo kuzageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka,+ 10 kuko Imana yamugize umutambyi mukuru kimwe na Melikisedeki.+

11 Dufite byinshi twamuvugaho ariko kubibasobanurira biragoye, kubera ko mutinda kumva. 12 Mu by’ukuri, nubwo ubu* mwari mukwiriye kuba abigisha, muracyakeneye umuntu wo kubigisha ibintu by’ibanze+ byerekeye Imana, uhereye mu ntangiriro. Mwongeye gukenera amata aho gukenera ibyokurya bikomeye. 13 Umuntu wese ugitungwa n’amata gusa aba akiri umwana muto+ kandi aba ataramenya neza ijambo ry’Imana rikiranuka. 14 Ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bafite ukwizera gukomeye, bafite ubushobozi bwo gutekereza bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.

6 Kubera iyo mpamvu rero, ubwo twarenze inyigisho z’ibanze+ ku byerekeye Kristo, nimureke duhatanire kugira ukwizera gukomeye,+ ntidukomeze kwiga inyigisho z’ibanze tuzisubiramo. Izo nyigisho ni ukureka ibikorwa bidafite akamaro,* kwizera Imana, 2 inyigisho zerekeye imibatizo, kurambikwaho ibiganza,+ umuzuko+ n’urubanza rwa nyuma.* 3 Kandi rwose Imana nidufasha, tuzagira ukwizera gukomeye.

4 Hari bamwe baretse inyigisho z’ukuri kandi nta muntu n’umwe washobora kubafasha ngo bihane. Abo bantu bari barabonye umucyo,+ bahabwa impano ituruka mu ijuru kandi bahabwa umwuka wera. 5 Bari barahawe ijambo ryiza ry’Imana kandi babona imigisha izabaho mu gihe kizaza. 6 Ubwo rero, kubafasha ntibishoboka+ kubera ko ari nkaho bongeye kumanika Umwana w’Imana kandi bagatuma abantu bamusuzugura.+ 7 Urugero, iyo imvura igwa kenshi ubutaka bukabona amazi ahagije, bukera imyaka ifitiye akamaro ababuhinze, Imana iba ibuhaye umugisha. 8 Ariko iyo bumezeho amahwa n’ibitovu,* ba nyirabwo barabwanga ndetse bakenda kubuvuma,* kandi amaherezo barabutwika.

9 Ariko mwebwe rero bakundwa, nubwo tuvuze dutyo, twizeye tudashidikanya ko mwitwara neza kandi tuzi ko ibyo bizabageza ku gakiza. 10 Imana irakiranuka. Ubwo rero, ntizigera na rimwe yibagirwa ibikorwa byanyu byiza n’ukuntu mwagaragaje ko muyikunda kandi mugakunda izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera kandi mukaba mugikomeza kubakorera. 11 Ariko twifuza ko buri wese muri mwe agaragaza umwete nk’uwo, kugira ngo mukomeze kwizera mudashidikanya ibyo mwiringiye+ kugeza ku iherezo,+ 12 bityo ntimube abanebwe,+ ahubwo mwigane abazahabwa ibyasezeranyijwe bitewe n’uko bagize ukwizera kandi bakihangana.

13 Igihe Imana yahaga Aburahamu isezerano, yarirahiye ubwayo kuko nta muntu ukomeye kuyirusha yashoboraga kurahira.+ 14 Yaravuze iti: “Nzaguha umugisha rwose kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane.”+ 15 Uko ni ko Aburahamu yahawe iryo sezerano, amaze kugaragaza ko yihangana. 16 Ubusanzwe abantu barahira umuntu ukomeye kubaruta, kandi indahiro yabo ni yo irangiza impaka zose, kuko iba ari gihamya bahawe yemewe n’amategeko.+ 17 Mu buryo nk’ubwo, igihe Imana yiyemezaga kugaragariza neza abari kuzahabwa ibyasezeranyijwe+ ko umugambi wayo udahinduka, yongeyeho n’indahiro kugira ngo ibyemeze. 18 Ibyo yabikoze kugira ngo binyuze ku bintu bibiri bidahinduka* bigaragaza ko Imana idashobora kubeshya, twebwe abashakiye ubuhungiro ku Mana duterwe inkunga ikomeye yo gukomera ku byiringiro twahawe.+ 19 Ibyo byiringiro+ biradukomeza, bigatuma tugira imbaraga, nk’uko icyuma gitsika ubwato* kibukomeza. Ntibishidikanywaho kandi birahamye. Bituma twinjira tukarenga ya rido,*+ 20 tukagera aho uwatubanjirije yinjiye ku bwacu, ari we Yesu+ wabaye umutambyi mukuru iteka ryose kimwe na Melikisedeki.+

7 Uwo Melikisedeki yari umwami w’i Salemu, akaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose. Ni we waje gusanganira Aburahamu, igihe Aburahamu yari avuye ku rugamba, amaze gutsinda abami maze Melikisedeki akamuha umugisha.+ 2 Melikisedi ni we Aburahamu yahaye icya cumi cy’ibintu byose. Mbere na mbere izina rye risobanura ngo: “Umwami wo Gukiranuka.” Nanone ni umwami w’i Salemu, bisobanura ngo: “Umwami w’Amahoro.” 3 Mama we na papa we ntibazwi kandi n’umuryango akomokamo* ntuzwi. Nanone nta wuzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, ariko yagizwe nk’Umwana w’Imana kandi ni umutambyi iteka ryose.+

4 Ngaho nimutekereze ukuntu uwo muntu yari akomeye! Aburahamu wari umutware w’umuryango yamuhaye icya cumi yari akuye mu bintu byiza cyane kuruta ibindi yari avanye ku rugamba.+ 5 Mu by’ukuri, nk’uko Amategeko abivuga, abakomoka kuri Lewi+ ni bo bahawe umurimo w’ubutambyi kandi bahawe itegeko ryo kwaka abantu icya cumi,+ bakacyaka abavandimwe babo nubwo na bo bakomoka kuri Aburahamu. 6 Ariko uwo muntu utarabakomokagaho yatse Aburahamu icya cumi kandi aha umugisha Aburahamu wari warahawe amasezerano.+ 7 Birumvikana ko umuntu ukomeye ari we uha umugisha umuntu woroheje. 8 Abalewi bahabwaga icya cumi kandi ari abantu bashobora gupfa. Ariko uwo mugabo we yahawe icya cumi kandi ibyanditswe bivuga ko ahoraho.+ 9 Navuga ndetse ko binyuze kuri Aburahamu, Lewi uhabwa icya cumi na we yatanze icya cumi, 10 kuko yari ataravuka* igihe sekuruza Aburahamu yahuraga na Melikisedeki.+

11 Ibirebana n’abatambyi bakomokaga kuri Lewi byavugwaga mu Mategeko ya Mose yahawe Abisirayeli. None se niba abatambyi bakomokaga kuri Lewi baratumaga abantu baba abakiranutsi,+ ubwo byari kuba bikiri ngombwa ko haza undi mutambyi umeze nka Melikisedeki?+ Ubwo se kugira umutambyi umeze nka Aroni ntibyari kuba bihagije? 12 Nuko rero, ubwo ibijyanye n’ubutambyi birimo guhinduka, ni ngombwa ko n’Amategeko ahinduka,+ 13 kuko uwavuzweho ayo magambo yari uwo mu wundi muryango kandi nta muntu wo muri uwo muryango wundi wigeze akora umurimo ku gicaniro.+ 14 Birazwi neza rwose ko Umwami wacu akomoka mu muryango wa Yuda+ kandi Mose ntiyigeze avuga ko hari abatambyi bazava muri uwo muryango.

15 Nanone kandi, biragaragara neza ko hari undi mutambyi+ umeze nka Melikisedeki+ wagombaga kuza, 16 wabaye umutambyi bidatewe n’uko yakomokaga mu muryango w’abatambyi nk’uko amategeko yabisabaga, ahubwo yabaye umutambyi biturutse ku bushobozi yahawe butuma agira ubuzima budashobora gupfa.+ 17 Ibye byemejwe binyuze ku magambo agira ati: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”+

18 Mu by’ukuri rero, itegeko rya mbere ryakuweho bitewe n’uko ritari rifite ubushobozi buhagije kandi rikaba ritarashoboraga kugira icyo rigeraho.+ 19 Ntabwo Amategeko yashoboraga gutuma abantu baba abakiranutsi,+ ahubwo yatumaga abantu bagira ibyiringiro+ byiza kurushaho kandi ibyo byiringiro ni byo bituma twegera Imana.+ 20 Nanone Imana yararahiye, igihe yashyiragaho Yesu ngo abe umutambyi. 21 (Mu by’ukuri, hari abantu babaye abatambyi bitabaye ngombwa kurahira. Ariko hari umuntu umwe wabaye umutambyi hongeweho n’indahiro y’uwavuze ibye agira ati: “Yehova* yararahiye kandi ntazigera yisubiraho.* Yaravuze ati: ‘uri umutambyi iteka ryose.’”)+ 22 Yesu na we yabaye gihamya igaragaza ko isezerano ryiza kurushaho rizasohora.+ 23 Nanone kandi, byabaye ngombwa ko abantu benshi baba abatambyi basimburana,+ kubera ko urupfu rwatumaga badakomeza kuba abatambyi. 24 Ariko kubera ko Yesu we ahoraho iteka,+ nta wuzigera amusimbura ku murimo w’ubutambyi. 25 Ni yo mpamvu ashobora no gukiza rwose abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga.+

26 Byari bikwiriye ko tugira umutambyi mukuru nk’uwo, w’indahemuka, utagira uburiganya, utanduye,+ utameze nk’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru.+ 27 Aho atandukaniye n’abo batambyi bandi, ni uko we atagomba gutamba ibitambo buri munsi,+ ngo abanze atambe igitambo cy’ibyaha bye, hanyuma abone gutamba ibitambo by’ibyaha by’abandi,+ kubera ko ibyo yabikoze inshuro imwe gusa igihe yitangaga ubwe akaba igitambo.+ 28 Abo Amategeko yashyiragaho ngo babe abatambyi bakuru, babaga ari abantu bashobora gukora ibyaha,+ ariko Imana imaze kuduha Amategeko, yararahiye+ ivuga ko yari gushyiraho Umwana wayo, akaba umutambyi mukuru kandi yabaye umuntu Imana ibona ko yujuje ibisabwa+ iteka ryose.

8 Naho ku bihereranye n’ibyo turimo kuvuga, iyi ni yo ngingo y’ingenzi: Dufite umutambyi mukuru nk’uwo+ kandi yicaye iburyo bw’intebe y’Ubwami ya nyiri icyubahiro mu ijuru.+ 2 Akorera Imana ari ahera+ no mu ihema ry’ukuri, ihema ritashinzwe n’umuntu, ahubwo ryashinzwe na Yehova.* 3 Kubera ko buri mutambyi mukuru wese ashyirwaho kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo, ni yo mpamvu byari ngombwa ko uwo na we agira ikintu atanga.+ 4 Iyo aza kuba ari ku isi, ntiyari kuba umutambyi,+ kuko hari abandi batambyi basanzwe batanga amaturo mu buryo buhuje n’Amategeko. 5 Umurimo wera abo batambyi bakora, ugereranya+ ibikorerwa mu ijuru.+ Ni kimwe n’uko igihe Mose yari agiye gushinga ihema ryo guhuriramo n’Imana, Imana yamuhaye itegeko rigira riti: “Uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije ibyo nakweretse uri ku musozi.”+ 6 Ariko noneho, Yesu yahawe umurimo uhebuje* kubera ko ari n’umuhuza+ w’isezerano riruta irya mbere,+ ryashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko rishingiye ku byasezeranyijwe birushaho kuba byiza.+

7 Iyo rya sezerano rya mbere riza kuba ridafite inenge, ntibyari kuba ngombwa ko hashakwa irya kabiri.+ 8 Imana yanenze abantu igihe yavugaga iti: “Yehova aravuze ati: ‘igihe kizaza, ngirane n’Abisirayeli n’Abayuda isezerano rishya. 9 Iryo sezerano ntirizamera nk’iryo nagiranye na ba sekuruza umunsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ kuko batakomeje kunyumvira, bigatuma ndeka kubitaho.’ Uko ni ko Yehova avuga.

10 “Yehova aravuga ati: ‘iri ni ryo sezerano nzasezerana n’Abisirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.+

11 “‘Ntibazongera kwigishanya ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: “menya Yehova!” kuko bose bazamenya ibyanjye, uhereye ku woroheje ukageza ku muntu ukomeye muri bo. 12 Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka.’”+

13 Igihe Imana yavugaga iti: “Isezerano rishya,” yari igaragaje ko irya mbere ritagihuje n’igihe.+ Kandi iyo ikintu kitagihuje n’igihe kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho.+

9 Isezerano rya kera ryari rifite amategeko arebana n’umurimo wera, rikagira n’ahera+ hano ku isi. 2 Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema cyitwaga Ahera.+ Cyari kirimo igitereko cy’amatara,+ ameza n’imigati igenewe Imana.*+ 3 Ariko inyuma ya rido+ ya kabiri, hari icyumba cy’ihema cyitwaga Ahera Cyane.+ 4 Icyo cyumba cyarimo igikoresho batwikiraho umubavu*+ gikozwe muri zahabu n’isanduku y’isezerano+ yari isize zahabu impande zose.+ Iyo sanduku yari irimo akabindi gakozwe muri zahabu kari karimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yajeho indabo+ n’ibisate+ bibiri by’amabuye byanditsweho Amategeko y’Imana.* 5 Hejuru yayo hari abakerubi bafite ubwiza buhebuje, amababa yabo agatwikira umupfundikizo.*+ Ariko iki si igihe cyo kuvuga buri kantu kose ku byerekeye ibyo bintu.

6 Ibyo bimaze kubakwa muri ubwo buryo, abatambyi binjiraga igihe cyose mu cyumba cya mbere cy’ihema bagiye gukora imirimo yera.+ 7 Ariko umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga mu cyumba cya kabiri inshuro imwe mu mwaka,+ akinjira afite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu+ bakoze bitewe no kudasobanukirwa. 8 Ariko umwuka wera ugaragaza neza ko inzira yinjira ahera yari itaragaragazwa mu gihe ihema rya mbere ryari rikiriho.+ 9 Iryo hema ryagaragazaga ibintu byasohoye muri iki gihe.+ Ibyo bigaragaza ko amaturo n’ibitambo bitangwa+ bidashobora gutuma umuntu akora umurimo wera, afite umutimanama ukeye.+ 10 Ahubwo bifitanye isano n’ibyokurya n’ibyokunywa no gukora imihango yo kweza* abantu n’ibintu.+ Ibyo byari ibintu by’umubiri byasabwaga n’amategeko,+ kandi byagombaga gukorwa kugeza igihe cyagenwe cyo gushyira ibintu mu buryo kigeze.

11 Igihe Kristo yazaga ari umutambyi mukuru w’ibintu byiza byasohoye, yinjiye mu ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho, ritakozwe n’abantu. Ibyo bivuga ko ritari mu byaremwe byo ku isi. 12 Yinjiye ahera rimwe gusa adafite amaraso y’ihene n’ay’ibimasa bikiri bito, ahubwo yahinjiye afite amaraso ye bwite.+ Ibyo byatumye tubabarirwa ibyaha, kandi tubona agakiza* k’iteka.+ 13 Amaraso y’ihene n’ay’ibimasa+ n’ivu ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye.+ 14 Ubwo rero, amaraso ya Kristo+ witanze akiha Imana atagira inenge ayobowe n’umwuka wera uhoraho iteka, yo azarushaho kutwezaho ibyaha,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho umurimo wera.+

15 Ni yo mpamvu ari umuhuza w’isezerano rishya,+ kugira ngo abatoranyijwe bahabwe isezerano ry’umurage* uzahoraho iteka.+ Incungu+ yatanze binyuze ku rupfu rwe, yatumye bababarirwa ibyaha bakoze bakiyoborwa n’isezerano rya mbere. 16 Iyo hatanzwe isezerano ry’umurage, umuntu waritanze aba agomba kubanza gupfa. 17 Ibyo biterwa n’uko isezerano ry’umurage rigira agaciro iyo uwaritanze apfuye. Ntirishobora kugira agaciro igihe cyose uwaritanze akiriho. 18 Ni yo mpamvu isezerano rya mbere na ryo ritari kugira agaciro hatabanje kumenwa amaraso. 19 Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa bikiri bito n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati kitwa hisopu, maze ayaminjagira ku gitabo* cy’isezerano no ku bantu bose. 20 Aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano,* kandi iryo sezerano ni ryo Imana yabategetse kumvira.”+ 21 Nuko ihema n’ibikoresho byose byakoreshwaga mu murimo wera, na byo abiminjagiraho amaraso.+ 22 Koko rero, hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso,+ kandi amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa.+

23 Ubwo rero, byari ngombwa ko ibintu bigereranya+ ibyo mu ijuru byezwa muri ubwo buryo.+ Ariko ibintu byo mu ijuru byo biba bigomba kwezwa n’ibitambo birusha ibyo bitambo bindi kuba byiza. 24 Kristo ntiyinjiye ahera hakozwe n’abantu+ hagereranyaga ahera ho mu ijuru,+ ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho,+ kugira ngo ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.+ 25 Ariko si ukugira ngo ajye yitangaho igitambo kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira ahera buri mwaka+ afite amaraso atari aye. 26 Iyo biba bityo, byari kuba ngombwa ko ababazwa kenshi kuva abantu batangira kubaho. Ariko ubu yigaragaje rimwe gusa mu minsi ya nyuma,* kugira ngo akureho icyaha binyuze ku gitambo cy’ubuzima bwe bwite.+ 27 Nk’uko abantu na bo bapfa rimwe gusa ariko nyuma hakazabaho urubanza, 28 ni ko na Kristo yatanzweho igitambo rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.+ Igihe azaboneka ubwa kabiri, ntazaba azanywe no gukuraho icyaha, ahubwo abakomeje kumutegereza ni bo bazamubona kugira ngo abahe agakiza.+

10 Amategeko agereranya+ ibintu byiza bizaza,+ ariko mu by’ukuri si ibyo bintu nyirizina. Ubwo rero, ntashobora* gutuma abantu bifuza kwegera Imana baba abakiranutsi bitewe n’ibitambo bahora batamba buri mwaka.+ 2 Iyo bigenda bityo, gutamba ibitambo biba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe gusa, ntibakomeze kugira umutimanama ubashinja icyaha. 3 Ahubwo buri mwaka, ibyo bitambo byabibutsaga ko ari abanyabyaha,+ 4 kandi ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha.

5 Ni yo mpamvu igihe Yesu yazaga mu isi yabwiye Imana ati: “‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wampaye uyu mubiri mfite. 6 Ntiwemeye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+ 7 Nuko ndavuga nti: ‘Mana, dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka. (Uko ni ko byanditswe mu muzingo* byerekeza kuri njye.)’”+ 8 Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko. 9 Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10 Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+

11 Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo akore umurimo wera,*+ kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi,+ bidashobora gukuraho ibyaha burundu.+ 12 Ariko Yesu we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana.+ 13 Kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.+ 14 Icyo gitambo kimwe yatanze ni cyo gituma Imana ibona ko abo yatoranyije ari abera+ kugeza iteka ryose. 15 Byongeye kandi, umwuka wera na wo utwereka ko ibyo ari ukuri. Wabanje kuvuga uti: 16 “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo.’ Uko ni ko Yehova* avuze.”+ 17 Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+ 18 Iyo abantu bababariwe ibyaha, ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha.

19 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20 Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we. 21 Ikindi kandi, ubu dufite umutambyi ukomeye uyobora abantu b’Imana.+ 22 Ubwo rero, tujye twegera Imana dufite ukwizera kwinshi, tudafite uburyarya, kandi dufite imitimanama ikeye, itaducira urubanza,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.+ 23 Nanone tujye dukomeza gutangariza mu ruhame ibyiringiro dufite, tubikore dufite icyizere+ kuko uwatanze ayo masezerano ari uwo kwizerwa. 24 Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi* kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza.+ 25 Ntitukirengagize guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero. Ahubwo tujye duterana inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.+

26 Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+ 28 Umuntu wese wasuzuguraga Amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 29 None se umuntu usuzugura Umwana w’Imana, agatesha agaciro amaraso y’isezerano+ kandi ari yo yatumye yezwa, ndetse akarwanya umwuka wera Imana ikoresha igaragaza ineza yayo ihebuje,*+ muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho? 30 Twese tuzi uwavuze ati: “Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.” Nanone yaravuze ati: “Yehova azacira urubanza abantu be.”+ 31 Guhanwa n’Imana ihoraho biteye ubwoba!

32 Icyakora, mujye mukomeza kwibuka iminsi ya kera, igihe mwari mukimara kumenya ukuri.+ Icyo gihe mwihanganiraga ibibazo byinshi n’imibabaro myinshi. 33 Muri iyo minsi, hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi* mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya* n’ababaga bari mu makuba nk’ayo. 34 Mwagaragarizaga impuhwe abari muri gereza, kandi mwakomezaga kwishima nubwo babatwaraga ibyanyu,+ kubera ko mwari muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi bw’igihe kirekire.+

35 Ku bw’ibyo rero, nimukomeze kugira ubutwari, kuko buzabahesha ibihembo byinshi cyane.+ 36 Mugomba gukomeza kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. 37 Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+ 38 “Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ ariko nacika intege “sinzakomeza kumwishimira.”+ 39 Icyakora ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.

11 Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,+ ufite ibimenyetso bidashidikanywaho* by’uko ibyo bintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara. 2 Ukwizera nk’uko ni ko kwatumye abantu bo mu bihe bya kera* bavugwaho ko bashimishije Imana.

3 Ukwizera ni ko gutuma dusobanukirwa ko ibintu byo mu ijuru n’ibyo mu isi byashyizwe kuri gahunda biturutse ku itegeko ry’Imana, kandi ko ibintu biboneshwa amaso byabayeho biturutse ku bitaboneshwa amaso.

4 Ukwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kirusha agaciro icya Kayini,+ kandi binyuze kuri uko kwizera, Imana yemeje ko ari umukiranutsi, ndetse yemera amaturo ye.+ Nubwo yapfuye turacyigira byinshi ku kwizera kwe.*+

5 Ukwizera ni ko kwatumye Henoki+ yimurwa kugira ngo adapfa ababaye, kandi nta hantu yabonetse kuko Imana yari yamwimuye.+ Mbere y’uko yimurwa, Imana yari yaremeje ko yayishimishije rwose. 6 Mu by’ukuri, umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha Imana, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko ihemba abakora uko bashoboye ngo bayibone.+

7 Ukwizera ni ko kwatumye Nowa+ yumvira Imana, igihe yari imaze kumubwira ibintu byendaga kubaho,+ maze yubaka ubwato+ yari gukirizamo abo mu rugo rwe. Nanone binyuze ku kwizera kwe yiswe umukiranutsi kandi agaragaza ko abantu bo mu isi ari abanyabyaha.+

8 Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu+ yumvira akava iwabo ubwo yahamagarwaga, akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ngo kibe umurage we. Yemeye kuva iwabo, nubwo atari azi aho agiye.+ 9 Ukwizera ni ko kwatumye aba nk’umwimukira mu gihugu cy’isezerano, akakibamo nk’uri mu gihugu kitari icye,+ abana mu mahema+ na Isaka na Yakobo, na bo bakaba bari kuzahabwa iryo sezerano.+ 10 Yari ategereje umujyi wubatswe kuri fondasiyo ikomeye, ukaba ari umujyi watekerejwe* n’Imana ikaba ari na yo yawubatse.+

11 Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gutwita, nubwo yari ageze mu zabukuru,+ kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa. 12 Nanone ni cyo cyatumye binyuze kuri Aburahamu,* wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana+ banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+

13 Abo bose bapfuye bizera, nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe.+ Ahubwo babibonye biri kure+ kandi barabyishimira, batangariza mu bantu benshi ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu. 14 Abantu babona ibintu batyo baba bagaragaza neza ko bashakana umwete ahantu habo bwite ho gutura. 15 Ariko kandi, iyo mu by’ukuri baba barakomeje gutekereza aho bavuye,+ baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. 16 Icyakora, bifuzaga ahantu heza cyane kurushaho, ni ukuvuga ahantu hafitanye isano n’ijuru. Ni yo mpamvu Imana idaterwa isoni no kwitwa Imana yabo,+ kuko yabateguriye umujyi.+

17 Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga,+ yarabaye nkaho rwose yatambye Isaka. Nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano, agerageza gutamba umwana we w’ikinege,*+ 18 nubwo yari yarabwiwe ati: “Abazakwitirirwa bazakomoka kuri Isaka.”+ 19 Ariko yizeraga ko niyo umwana we yapfa, Imana yashoboraga kumuzura. Ibyo byagereranyaga ibyari kuzabaho mu gihe kizaza.+

20 Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Isaka aha umugisha Yakobo+ na Esawu+ akababwira ibyari kuzababaho.

21 Ukwizera ni ko kwatumye Yakobo, ubwo yari agiye gupfa,+ aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu+ kandi agasenga yishingikirije ku nkoni ye.+

22 Ukwizera ni ko kwatumye Yozefu, ubwo yari agiye gupfa, avuga ibyo kuva muri Egiputa kw’Abisirayeli, kandi atanga amabwiriza y’uko yari kuzashyingurwa.*+

23 Ukwizera ni ko kwatumye ababyeyi ba Mose bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka,+ kubera ko babonaga ko uwo mwana yari mwiza cyane.+ Ntibigeze batinya itegeko ry’umwami.+ 24 Ukwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura,+ yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo,+ 25 ahubwo agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’abagaragu b’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha. 26 Yabonaga ko gutukwa ari uwasutsweho amavuta ari ubutunzi bw’agaciro kenshi cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa, kuko yahoraga atekereza ku gihembo yari kuzahabwa. 27 Ukwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa+ ntatinye uburakari bw’umwami,+ kuko yakomeje gushikama nk’ureba Imana itaboneshwa amaso.+ 28 Ukwizera ni ko kwatumye yizihiza Pasika kandi asiga amaraso ku mpande zombi z’imiryango, kugira ngo umumarayika w’Imana atica abana b’imfura b’Abisirayeli.+

29 Ukwizera ni ko kwatumye Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse,+ ariko Abanyegiputa babigerageje barohama mu nyanja.+

30 Ukwizera ni ko kwatumye inkuta z’i Yeriko zigwa nyuma yo kugotwa iminsi irindwi.+ 31 Ukwizera ni ko kwatumye Rahabu wari indaya atarimbukana n’abatarumviye, kuko yakiriye abatasi mu mahoro.+

32 Ubwo se nongereho ibindi? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi,+ Samweli+ n’abandi bahanuzi. 33 Binyuze ku kwizera, batsinze ibihugu mu ntambara,+ bakora ibyo gukiranuka, bahabwa amasezerano,+ bafunga iminwa y’intare,+ 34 bahagarika imbaraga z’umuriro,+ barokoka ubugi bw’inkota,+ bahabwa imbaraga nubwo bari abanyantege nke,+ baba intwari mu ntambara,+ kandi batsinda ingabo zo mu bindi bihugu.+ 35 Binyuze ku muzuko, abagore bahawe ababo bari bapfuye.+ Ariko hari n’abandi bababajwe urubozo kubera ko banze kureka ukwizera kwabo, nubwo byari gutuma barokoka. Ibyo babikoze kubera ko bifuzaga kuzagera ku muzuko mwiza kurushaho. 36 Abandi bo babagerageje babaseka cyane kandi babakubita inkoni. Ndetse igikomeye kurushaho, hari abo bagerageje bababohesha iminyururu+ bakabashyira no muri za gereza.+ 37 Hari abicishijwe amabuye,+ abandi ukwizera kwabo kurageragezwa, abandi babacamo kabiri hakoreshejwe inkerezo, naho abandi bicishwa inkota.+ Bambaraga impu z’intama n’impu z’ihene,+ bari mu bukene, bari mu mibabaro,+ kandi bagirirwa nabi.+ 38 Mu by’ukuri, ntibari bakwiriye kuba mu isi imeze ityo. Bazereraga mu butayu, mu misozi, mu buvumo+ n’aho inyamaswa ziba.

39 Nyamara, nubwo Imana yemeje ko abo bose bayishimishije binyuze ku kwizera kwabo, ntibabonye ibyo yabasezeranyije bisohozwa, 40 kuko Imana yari yarateganyije kuzaduha ikintu cyiza kurushaho,+ kugira ngo bataba abantu batunganye mbere yacu.*

12 Abo bahamya benshi bameze nk’igicu kinini cyane kidukikije. Ubwo rero, nimureke twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye,+ kandi twiyemeze kwiruka twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.+ 2 Tujye duhanga amaso Yesu,+ ari we Muyobozi Mukuru akaba ari na we utunganya ukwizera kwacu. Kubera ko yari azi ibyishimo yari kuzagira, yihanganiye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro,* ntiyita ku kuntu bamukozaga isoni, maze yicara iburyo bw’intebe y’Ubwami y’Imana.+ 3 Ni ukuri, nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganiye amagambo y’abanyabyaha+ bamurwanyaga, batazi ko bari kwihemukira. Ibyo bizatuma mutarambirwa ngo mucike intege.+

4 Mu ntambara murwana n’icyo cyaha, ntimurahangana ngo mugere ubwo muvushwa amaraso. 5 Nanone mwibagiwe rwose inama mugirwa nk’abana ngo: “Mwana wanjye ntugasuzugure igihano cya Yehova,* kandi ntugacike intege nagukosora, 6 kuko Yehova ahana uwo akunda. Mu by’ukuri ahana* umuntu wese afata nk’umwana we.”+

7 Ibyo mwihanganira biba bigamije kubakosora.* Dore Imana ibafata nk’abana bayo.+ None se ni nde mwana papa we adahana?+ 8 Ubwo rero niba mudahanwa nk’abandi bose, mu by’ukuri ntimuba muri abana bayo, ahubwo muba muri abana b’undi muntu. 9 Nanone kandi, ba papa batubyaye baraduhanaga, kandi twarabubahaga. None se ubwo, ntidukwiriye kurushaho kubaha cyane Papa wacu wo mu ijuru utuyobora akoresheje imbaraga z’umwuka wera kugira ngo tubeho?+ 10 Bamaze igihe runaka baduhana, bakurikije ibyo babonaga ko bikwiriye, ariko we aduhana ku bw’inyungu zacu, kugira ngo tube abera nka we.+ 11 Mu by’ukuri, nta gihano gishimisha mu gihe kirimo gitangwa, ahubwo kirababaza. Nyamara nyuma yaho abemeye guhanwa bagira amahoro kandi bakaba abakiranutsi.

12 Ku bw’ibyo rero, mukomeze amaboko yacitse intege n’amavi adafite imbaraga,+ 13 kandi mukomeze kwitunganyiriza inzira igororotse,+ muyinyuremo kugira ngo urugingo rwamugaye rudatandukana n’izindi, ahubwo rukire. 14 Mubane amahoro n’abantu bose+ kandi muharanire kuba abantu bera,+ kuko umuntu utari uwera atazabona Umwami. 15 Mube maso cyane kugira ngo hatagira umuntu ubura ineza ihebuje y’Imana,* kandi hatagira umuntu wo muri mwe umera nk’umuzi ufite uburozi. Uwo muntu aba ateza amakimbirane kandi akangiza abantu benshi.+ 16 Nanone mube maso kugira ngo muri mwe hatabaho umusambanyi* cyangwa umuntu udafatana uburemere ibintu byera, nka Esawu waguranye uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura ifunguro rimwe.+ 17 Kandi muzi ko nyuma yaho igihe yashakaga guhabwa umugisha atabyemerewe. Nubwo yarize ashaka cyane ko umwanzuro wahindurwa,*+ nta cyo yagezeho.

18 Ntimwigeze mwegera+ wa musozi wari uri kwakaho umuriro mwinshi,+ uriho igicu cyijimye, umwijima mwinshi cyane n’umuyaga mwinshi cyane,+ 19 kandi wumvikanaho ijwi ry’impanda*+ n’ijwi ry’Imana.+ Abantu bumvise iryo jwi maze basaba binginga ko batagira irindi jambo babwirwa.+ 20 Bari batewe ubwoba cyane n’itegeko ryagiraga riti: “N’itungo ubwaryo nirigera kuri uwo musozi ryicishwe amabuye.”+ 21 Nanone kubona ibyo bintu byari biteye ubwoba cyane, ku buryo na Mose yavuze ati: “Mfite ubwoba kandi ndi gutitira.”+ 22 Uwo musozi si wo mwegereye ahubwo mwegereye Umusozi wa Siyoni+ n’umujyi w’Imana ihoraho, ari wo Yerusalemu yo mu ijuru,+ hamwe n’abamarayika babarirwa muri za miriyari 23 bateraniye hamwe.+ Nanone mwegereye abana b’Imana batoranyijwe bwa mbere bafite amazina yanditswe mu ijuru, mwegera Imana ari yo Mucamanza w’abantu bose,+ mwegera n’abakiranutsi babaho mu buryo buhuje n’imbaraga z’Imana+ kandi bakaba baratunganyijwe.+ 24 Nanone mwegereye Yesu umuhuza+ w’isezerano rishya,+ n’amaraso aminjagirwa, kandi ayo maraso arusha agaciro amaraso ya Abeli.+

25 Mwirinde kugira ngo mutanga kumvira* uvuga. None se niba abanze kumvira uwatangaga umuburo w’Imana ku isi batararokotse, twe tuzarokoka dute niba twanga kumvira uvugira mu ijuru?+ 26 Icyo gihe ijwi rye ryanyeganyeje isi.+ Ariko noneho yatanze isezerano agira ati: “Hasigaye indi nshuro imwe, kandi sinzanyeganyeza isi yonyine, ahubwo n’ijuru nzarinyeganyeza.”+ 27 Amagambo ngo: “Hasigaye indi nshuro imwe,” asobanura ko ibinyeganyezwa bizakurwaho, ni ukuvuga ibintu bitakozwe n’Imana, kugira ngo hagumeho ibintu bidashobora kunyeganyezwa. 28 Ku bw’ibyo rero, ubwo tuzahabwa Ubwami budashobora kunyeganyezwa, nimureke dukomeze kuba indahemuka, bityo Imana ikomeze kutugaragariza ineza yayo ihebuje. Iyo neza y’Imana ihebuje ni yo ituma tuyikorera umurimo wera mu buryo yemera, tuyitinya kandi tuyubaha. 29 Imana yacu ni nk’umuriro utwika cyane.+

13 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.+ 2 Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi,*+ kuko binyuze kuri wo, hari abakiriye abamarayika batabizi.+ 3 Mujye muzirikana abari muri gereza,*+ mbese nkaho mufunganywe na bo.+ Muzirikane n’abagirirwa nabi kuko namwe ubwanyu mufite umubiri.* 4 Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi mu bashakanye ntihakagire usambana ngo ateshe agaciro ishyingiranwa,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi* n’abahehesi.*+ 5 Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga,+ ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite,+ kuko Imana yavuze iti: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”+ 6 Ubwo rero, dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: “Yehova* ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”+

7 Mwibuke* ababayobora+ ari na bo bababwiye ijambo ry’Imana, kandi mujye mutekereza ku myifatire yabo myiza, mwigane ukwizera kwabo.+

8 Yesu Kristo ahora ari wa wundi. Uko yari ejo ni ko ari uyu munsi, kandi ni ko azahora iteka ryose.

9 Ntimugashukwe n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka, kuko ikizatuma mukomera* ari ineza ihebuje* y’Imana, si ibyokurya.* Abahugira mu bijyanye n’ibyokurya nta nyungu babikuyemo.+

10 Dufite igicaniro kandi abakorera umurimo wera mu ihema ntibafite uburenganzira bwo kukiriraho.+ 11 Intumbi z’amatungo, ayo umutambyi mukuru yabaga yajyanye amaraso yayo ahera kugira ngo ibyaha bibabarirwe, zatwikirwaga inyuma y’inkambi.+ 12 Ubwo rero, Yesu na we yababarijwe inyuma y’umujyi,+ kugira ngo yeze abantu akoresheje amaraso ye bwite.+ 13 Nuko rero, nimureke tumusange inyuma y’umujyi, twemeye gukozwa isoni nk’uko na we yakojejwe isoni,+ 14 kuko tudafite umujyi uhoraho, ahubwo dutegerezanyije amatsiko umujyi uzaza.+ 15 Kubera iyo mpamvu, nimureke buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe,+ ni ukuvuga amagambo tuvuga+ dutangariza mu bantu benshi izina ryayo,+ kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu. 16 Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi,+ kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+

17 Mujye mwumvira ababayobora+ kandi mububahe cyane,+ kuko bakomeza kuba maso babarinda nk’abazabibazwa,+ kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora bababaye, kuko ari mwe byateza ibibazo.

18 Mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya,* kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.+ 19 Ariko cyane cyane ndabinginga ngo musenge mudusabira, kugira ngo nzagaruke aho muri vuba.

20 Imana y’amahoro, yazuye Umwami wacu Yesu, wari ufite amaraso y’isezerano ry’iteka, akaba n’umwungeri mukuru+ w’intama, 21 ibahe ibyo mukeneye byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, kandi binyuze kuri Yesu Kristo, ibafashe gukora ibiyishimisha. Nihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*

22 None rero bavandimwe, ndabinginga ngo mutege amatwi aya magambo mbabwira yo kubatera inkunga, kuko mu by’ukuri mbandikiye ibaruwa mu magambo make. 23 Ndabamenyesha ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe, kandi naza vuba tuzazana kubareba.

24 Munsuhurize ababayobora bose n’abandi bigishwa bose. Abo mu Butaliyani+ barabasuhuza.

25 Mwese mbifurije ineza ihebuje y’Imana.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku iherezo ry’iyi minsi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina rihebuje.”

Cyangwa “abo bakozi bafasha abantu.”

Cyangwa “inkoni yawe y’Ubwami ni inkoni yo gukiranuka.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “yatumiye.”

Aha berekeza ku Bisirayeli.

Cyangwa “byahamyaga.”

Cyangwa “winangira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dukomeze gutinya.”

Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.

Cyangwa “ifite ubugi.”

Reba ibisobanuro by’amagambo.

Reba ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”

Cyangwa “kugaragariza ineza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe yari akiri mu mubiri.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukurikije igihe gishize.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imirimo ipfuye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubanza rw’iteka.”

Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.

Kuvuma ni ukwifuriza umuntu cyangwa ikintu ibintu bibi. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Ibyo bintu bibiri bidahinduka ni indahiro ya Yehova n’isezerano rye.

Ni icyuma kiba gifashe ku bwato, bamanurira mu mazi kigatuma butava aho buri.

Aha berekeza kuri rido yatandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.

Cyangwa “igisekuru.”

Cyangwa “yari kuzavuka nyuma, agakomoka kuri Aburahamu.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ntazigera yicuza.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “inshingano yo gukorera abantu.”

Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”

Cyangwa “icyotero.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byanditsweho isezerano.”

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo umupfundikizo, rishobora no kwerekeza ku gitambo umuntu yatambaga kugira ngo Imana imubabarire.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imibatizo itandukanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “turacungurwa.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “umuzingo.”

Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.

Aha byerekeza ku iherezo ry’ibihe by’Abayahudi ba kera.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu ntibashobora.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu muzingo w’igitabo.”

Cyangwa “akorere abantu.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “dufite icyizere.”

Cyangwa “tujye duhangayikira bagenzi bacu; tujye twita kuri bagenzi bacu.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nk’abari mu nzu y’imikino.”

Cyangwa “mwabaga muri kumwe.”

Cyangwa “ibihamya byemeza.”

Cyangwa “ba sogokuruza bacu.”

Cyangwa “aracyavuga nubwo yapfuye.”

Ni ukuvuga ko Imana ari yo yakoze igishushanyo mbonera.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “binyuze ku muntu umwe.”

Ni umwana wavutse ari umwe.

Cyangwa “ategeka uko bari kuzagenza amagufwa ye.”

Cyangwa “batari kumwe natwe.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “akubita ibiboko.”

Cyangwa “kubatoza.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Ni ukuvuga, umwanzuro papa we yari yafashe.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “mudashaka impamvu z’urwitwazo zo kutumva uvuga; mutirengagiza.”

Cyangwa “kugirira neza abantu mutazi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ababoshye; abari mu ngoyi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nk’aho mubabarana na bo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Umuhehesi ni umuntu washatse ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu batashakanye.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “muzirikane.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima ukomezwa.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Ni ukuvuga, amategeko arebana n’ibyokurya.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutimanama mwiza.”

Cyangwa “bibe bityo.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze