IBARUWA YA KABIRI YANDIKIWE ABAKORINTO
1 Njyewe Pawulo intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto, hamwe n’abigishwa ba Yesu* bari muri Akaya hose.+
2 Mbifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
3 Imana ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo+ nisingizwe. Ni Papa wo ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi,+ kandi ni Imana ihumuriza abantu mu buryo bwose.+ 4 Ni yo iduhumuriza* mu bibazo byose duhura na byo,+ kugira ngo natwe dushobore guhumuriza+ abafite ibibazo bitandukanye, kubera ko natwe Imana iba yaduhumurije.+ 5 Duhura n’imibabaro myinshi kubera ko turi abigishwa ba Kristo.+ Ariko nanone turahumurizwa cyane binyuze kuri Kristo. 6 Iyo duhuye n’ibigeragezo, aba ari ukugira ngo muhumurizwe kandi muzabone agakiza. Nanone iyo duhumurijwe, namwe birabahumuriza, kuko bibafasha kwihanganira imibabaro nk’iyo natwe duhura na yo. 7 Tubafitiye icyizere cyinshi, kubera ko tuzi ko nk’uko muhura n’imibabaro nk’iyo duhura na yo, ari na ko muzahumurizwa nk’uko natwe duhumurizwa.+
8 Bavandimwe, twifuza ko mumenya ibibazo byose twahuye na byo mu ntara ya Aziya.+ Twahuye n’ibigeragezo bikaze birenze imbaraga zacu, ku buryo ndetse tutari twizeye kurokoka.+ 9 Mu by’ukuri, twe twumvaga ari nkaho twari twakatiwe urwo gupfa. Ibyo byabayeho kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana+ yo izura abapfuye. 10 Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu. Izongera idukize kandi twiringiye ko izakomeza kudukiza.+ 11 Namwe mushobora kudufasha mukajya musenga mudusabira.+ Ibyo bizatuma abantu benshi basenga bashimira Imana, bitewe n’uko izaba yashubije amasengesho yabo ikatugirira neza.+
12 Dore ikintu kidutera ishema: Ni uko umutimanama wacu uhamya ko twagize imyitwarire myiza kandi izira uburyarya. Iyo myitwarire ni yo yaturanze haba muri mwe no mu bantu b’isi. Ntitwishingikirije ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo twishingikirije ku neza ihebuje y’Imana. 13 Mu by’ukuri, ibintu byose tubandikira tuba twizeye ko mushobora kubisoma* mukabisobanukirwa, kandi niringiye ko muzagenda mubisobanukirwa kurushaho. 14 Nanone nzi neza ko bamwe muri mwe basobanukiwe ko tubatera ishema kandi namwe muzadutera ishema, ku munsi w’Umwami wacu Yesu.
15 Ubwo rero, bitewe n’icyo cyizere nari mfite, nari niyemeje kubanza kuza iwanyu kugira ngo mwongere mwishime. 16 Nifuzaga kubanyuraho nkabasura ngiye i Makedoniya, kandi nava i Makedoniya nanone nkagaruka iwanyu kugira ngo mumperekeze ho gato ubwo nzaba ngiye i Yudaya.+ 17 Kuba nari mfite iyo gahunda, ntibyagaragazaga ko nta cyo nitaho. None se izo gahunda zose hari ubwo nazishyizeho mbitewe n’ubwikunde, ngo mbe nakwemera ikintu nyuma yaho ngihakane? 18 Ariko nk’uko Imana yiringirwa, natwe ntitwababwiye ibintu hanyuma ngo twongere twivuguruze. 19 Nanone Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo twabamenyesheje njye na Silivani* na Timoteyo,+ yakomeje kuba uwizerwa muri byose kandi agaragaza ko adahinduka. 20 Nubwo amasezerano y’Imana ari menshi, yarasohoye binyuze kuri we.+ Ni yo mpamvu natwe iyo dusenga Imana binyuze kuri Yesu tuvuga ngo: “Amen,”*+ kugira ngo tuyiheshe icyubahiro. 21 Ariko Imana ni yo ihamya ko ari mwe, ari natwe, twese turi aba Kristo, kandi ni na yo yadusutseho umwuka.+ 22 Nanone yadushyizeho ikimenyetso cyayo.+ Icyo kimenyetso ni umwuka wera+ yashyize mu mitima yacu kandi ni na ryo sezerano* ry’igihembo tuzahabwa.
23 Kugeza ubu sindaza i Korinto. Ibyo byatewe n’uko ntashaka kubongerera umubabaro, kandi Imana izi ko ibyo mvuga ari ukuri. 24 Ibyo ntibishaka kuvuga ko tubagenzura ngo tumenye niba mufite ukwizera.+ Ahubwo turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo. Impamvu mushikamye ni ukubera ko mufite ukwizera gukomeye.
2 Niyemeje ko ningaruka iwanyu ntazaza ngamije kubatera agahinda. 2 None se ndamutse mbateye agahinda kandi ari mwe mutuma ngira ibyishimo, ni nde wundi wazatuma ngira ibyishimo? 3 Icyatumye mbandikira, ni ukugira ngo ninza iwanyu ntazagira agahinda bitewe n’abari gutuma ngira ibyishimo. Nizeye ntashidikanya ko ibintera ibyishimo, namwe ari byo bibashimisha. 4 Nabandikiye ndi mu bibazo byinshi, mfite agahinda mu mutima kandi ndira amarira menshi. Icyakora sinashakaga kubatera agahinda,+ ahubwo nashakaga ko mumenya ko mbakunda cyane.
5 Niba hari umuntu wagize uwo atera agahinda,+ si njye yagateye ahubwo ni mwe mwese. Icyakora sinshaka gukoresha amagambo yo kubakomeretsa. 6 Uwo muntu yacyashywe n’abantu benshi muri mwe kandi rwose birahagije. 7 Ubu noneho mwagombye kumubabarira no kumuhumuriza,+ kugira ngo aticwa n’agahinda kenshi afite.+ 8 Ubwo rero, ndabinginze mumugaragarize urukundo.+ 9 Dore indi mpamvu itumye mbandikira: Ni ukugira ngo menye neza niba mwumvira muri byose. 10 Iyo mugize uwo mubabarira ku kintu icyo ari cyo cyose, nanjye mba mubabariye. Mu by’ukuri, nanjye niba hari uwo nababariye, namubabariye ku bwanyu, kandi na Kristo yarabibonye. 11 Ibyo nabikoze kugira ngo Satani atabona icyo adufatiraho,*+ kuko tutayobewe amayeri* ye.+
12 Igihe nari ngeze i Tirowa+ ngiye gutangaza ubutumwa bwiza buvuga ibya Kristo, nabonye uburyo bwo gukora byinshi mu murimo w’Umwami. 13 Icyakora nababajwe n’uko ntabonye umuvandimwe wanjye Tito.+ Ni yo mpamvu nabasezeyeho ngakomeza nerekeza i Makedoniya.+
14 Ariko Imana ishimwe, yo ituyobora mu rugendo dukora turi kumwe na Kristo. Tugenda twiyerekana tumeze nk’abantu bari kwishimira ko batsinze. Kumenya Imana bimeze nk’impumuro nziza, kandi Imana ituma abantu bari ahantu hose bumva iyo mpumuro nziza binyuze ku murimo dukora. 15 Twe dutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, Imana ibona ko tumeze nk’impumuro nziza. Iyo mpumuro igera ku bantu bazabona agakiza, ikagera no ku bazarimbuka. 16 Iyo iyo mpumuro igeze ku bantu bazarimbuka, ibaganisha ku rupfu,+ ariko yagera ku bazabona agakiza ikabaganisha ku buzima. None se ni nde wujuje ibisabwa kugira ngo akore uwo murimo? 17 Ni twe, kuko tudacuruza* ijambo ry’Imana+ nk’uko benshi babigenza, ahubwo tuvugana umutima utaryarya nk’abatumwe n’Imana, turi imbere yayo kandi turi kumwe na Kristo.
3 Ese birakwiye ko twongera kwisobanura tugaragaza abo turi bo? Hari ubwo se dukeneye kubazanira amabaruwa yemeza ko dukwiriye cyangwa ngo abe ari mwe muyaduha, nk’uko bamwe na bamwe babigenza? 2 Mwe ubwanyu muri nk’ibaruwa yemeza abo turi bo,+ yanditswe ku mitima yacu, izwi kandi isomwa n’abantu bose. 3 Uko bigaragara, mumeze nk’ibaruwa ya Kristo yanditswe natwe binyuze ku murimo wacu.+ Iyo baruwa ntiyandikishijwe wino,* ahubwo yandikishijwe umwuka w’Imana ihoraho. Ntiyanditswe ku bisate by’amabuye,+ ahubwo yanditswe ku mitima.+
4 Twizeye tudashidikanya ko turi abakozi b’Imana, binyuze kuri Kristo. 5 Ibyo ntibishatse kuvuga ko ubushobozi dufite ari bwo bwatumye twuzuza ibisabwa. Ahubwo kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana.+ 6 Ni yo yatumye twuzuza ibisabwa, ngo tubwirize ibirebana n’isezerano rishya,+ ridashingiye ku mategeko yanditswe,+ ahubwo rishingiye ku mwuka wera, kuko amategeko yanditswe yicisha,+ ariko umwuka wera ugatanga ubuzima.+
7 Nanone ayo mategeko yicisha yari yanditswe ku mabuye.+ Nyamara kandi yaje aherekejwe n’ubwiza bw’Imana, ku buryo Abisirayeli batashoboye kwitegereza mu maso ha Mose kubera ubwo bwiza burabagirana yari afite,+ kandi bwari ubwiza bushira. 8 None se niba ayo mategeko yaratanzwe mu cyubahiro cyinshi bigeze aho, umwuka wera+ wo ntiwagira icyubahiro cyinshi kurushaho?+ 9 Niba amategeko azana urupfu+ yarahawe icyubahiro cyinshi,+ nta gushidikanya ko kwitwa umukiranutsi byo bifite icyubahiro cyinshi kurushaho.+ 10 Icyubahiro amategeko yari afite cyahindutse ubusa ukigereranyije n’icyubahiro cy’isezerano rishya.+ 11 Niba amategeko yagombaga kuzavaho yari afite icyubahiro,+ isezerano rizagumaho ryo rigomba kugira icyubahiro cyinshi kurushaho.+
12 Bityo rero, kubera ko dufite ibyo byiringiro,+ tuvuga tudafite ubwoba. 13 Ntitumeze nka Mose witwikiraga umwenda mu maso+ kugira ngo Abisirayeli batabona ubwiza burabagirana bwaherekezaga amategeko yari kuzavaho. 14 Icyakora ntibakoresheje ubushobozi bwabo bwo gutekereza ngo babisobanukirwe.+ Kugeza n’uyu munsi, iyo isezerano rya kera risomwa, ni nkaho uwo mwenda uba ugitwikiriye mu maso,+ kubera ko ukurwaho gusa binyuze kuri Kristo.+ 15 Mu by’ukuri, kugeza n’uyu munsi iyo ibyanditswe na Mose bisomwa,+ uwo mwenda ni nkaho ukomeza gutwikira ubwenge bwabo.+ 16 Ariko iyo umuntu ahindutse agakorera Yehova,* uwo mwenda ukurwaho.+ 17 Yehova ni Umwuka,+ kandi aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.+ 18 Iyo dufite mu maso hadatwikiriye tuba tumeze nk’indorerwamo zigaragaza ubwiza burabagirana bwa Yehova. Tugenda duhinduka tukamera nk’Imana, kandi tukagenda turushaho kugaragaza ubwiza bwayo nk’uko Yehova* abishaka.+
4 Nuko rero, ubwo dufite uyu murimo kubera imbabazi twagiriwe, ntitugomba gucika intege. 2 Twanze ibintu biteye isoni bikorwa mu ibanga. Ntitugira uburiganya cyangwa ngo tugoreke ijambo ry’Imana,+ ahubwo tumenyekanisha ukuri, tukabera urugero rwiza abantu bose* imbere y’Imana.+ 3 Ariko niba ubutumwa bwiza tubwiriza buhishwe, buhishwe abantu bazarimbuka. 4 Ni bo batizera, kandi ni bo imana y’iyi si+ yahumye ubwenge+ kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza cyane bwerekeye Kristo, ari we shusho y’Imana,+ utabamurikira.+ 5 Ntitubwiriza ibitwerekeyeho, ahubwo tubwiriza ibyerekeye Kristo Yesu, tukavuga ko ari Umwami, kandi tukavuga ukuntu twemeye kuba abagaragu banyu kubera Yesu. 6 Imana ni yo yavuze iti: “Umucyo umurikire mu mwijima,”+ kandi ni yo yamurikiye imitima yacu+ kugira ngo tugire ubumenyi buhebuje ku byerekeye Imana binyuze kuri Kristo.*
7 Twahawe umurimo wihariye ugereranywa n’ubutunzi bw’agaciro,+ nubwo twe tumeze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba.+ Ibyo bigaragaza ko twahawe imbaraga zirenze iz’abantu. Izo mbaraga si izacu ahubwo ziva ku Mana.+ 8 Tuba duhanganye n’ibibazo byinshi ariko ntiducika intege. Tuba twumva tutazi icyo twakora, ariko ntitwiheba.+ 9 Turatotezwa, ariko Imana ntidutererana.+ Tuba turemerewe n’imihangayiko myinshi, ariko turihangana.*+ 10 Aho tujya hose, tuba duhanganye n’akaga gashobora gutuma dupfa nk’uko byagenze kuri Yesu.+ Ibyo bituma abantu babona ko tubabazwa nk’uko Yesu na we yababajwe. 11 Turiho, ariko buri gihe tuba twugarijwe n’akaga+ kuko turi abigishwa ba Yesu. Nanone ibyo bituma abantu babona ko tubabazwa nk’uko Yesu na we yababajwe. 12 Ubwo rero kuba duhora duhanganye n’urupfu, ni byo bizatuma mubona ubuzima.
13 Ibyanditswe biravuga ngo: “Naravuze,+ kuko nari nizeye ko Imana iri bumfashe.” Natwe rero, dufite uko kwizera kandi ni ko gutuma tuvuga. 14 Tuzi ko natwe Imana izatuzura nk’uko yazuye Yesu. Izatuzura maze tubane na we.+ 15 Ibintu byose bikorwa ku bwanyu kugira ngo ineza ihebuje* y’Imana irusheho kwiyongera, bitewe n’abantu benshi bashimira, bigatuma Imana ihabwa icyubahiro.+
16 Ubwo rero, ntiducika intege. Nubwo umubiri wacu ugenda usaza kandi ukagira intege nke, mu mutima wacu no mu bwenge bwacu tugenda tuba bashya uko bwije n’uko bukeye. 17 Nubwo ibigeragezo duhura na byo bishobora kuba iby’akanya gato kandi bikaba bidakomeye, bizaduhesha ibihembo byiza cyane kandi bizahoraho iteka ryose.+ 18 Ubwo rero, tujye dukomeza gutekereza ku bintu tudashobora kubonesha amaso,+ aho gutekereza ku bintu tubona, kuko ibiboneka ari iby’akanya gato, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.
5 Tuzi ko inzu yacu yo ku isi, ni ukuvuga uyu mubiri wacu umeze nk’ihema, nisenyuka+ tuzagira inzu ituruka ku Mana itarubatswe n’abantu,+ ari yo nzu ihoraho yo mu ijuru.* 2 Iyi nzu tuyituyemo tubabara, ariko twifuza cyane kuzahabwa iyatugenewe ituruka mu ijuru,+ 3 kugira ngo tuzayinjiremo* tuyibemo bityo tutazabura aho dutura.* 4 Koko rero, twebwe abafite uyu mubiri ugereranywa n’ihema turababaye kandi turaremerewe cyane. Icyakora ntabwo twifuza kuwiyambura, ahubwo twifuza kwambara undi+ kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka aho kugumana uyu mubiri upfa.+ 5 Imana ni yo yaduteganyirije ibyo bintu byose+ kandi yaduhaye isezerano* ry’ibyo tuzabona, igihe yaduhaga umwuka wera.+
6 Ni yo mpamvu duhora dufite ubutwari bwinshi, kandi tuzi ko mu gihe tugifite uyu mubiri tutaba turi kumwe n’Umwami,+ 7 kuko tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba. 8 Ariko nubwo bimeze bityo, dufite ubutwari bwinshi kandi tuba twifuza kwamburwa iyi mibiri dufite tukajya kubana n’Umwami.+ 9 Ni yo mpamvu dukora uko dushoboye kugira ngo twemerwe na we, twaba turi kumwe na we cyangwa tutari kumwe na we. 10 Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, kugira ngo buri wese ahemberwe ibyo yakoze agifite umubiri usanzwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+
11 Ku bw’ibyo rero, kubera ko tuzi icyo gutinya Umwami ari cyo, dukomeza kwigisha abantu tubemeza. Imana iratuzi neza kandi niringiye ko namwe mwamenye neza abo turi bo. 12 Ntituri kongera kwimenyekanisha imbere yanyu twemeza ko dukwiriye, ahubwo turi kubaha impamvu zigaragaza ko tubatera ishema, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibigaragara inyuma,+ batiratana ibiri mu mutima. 13 Niba hari ikintu twakoze cyatumye abantu batekereza ko turi abasazi,+ twagikoze tugira ngo tubafashe kugirana ubucuti n’Imana. Niba hari icyo twakoze kigaragaza ko dufite ubwenge, ni mwe cyagiriye akamaro. 14 Urukundo Kristo adukunda ni rwo rutuma tugira icyo dukora, tukamwumvira. Ibyo biterwa n’uko twasobanukiwe iki kintu: Umuntu umwe yapfiriye bose,+ kubera ko bose bari barapfuye.* 15 Nanone yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho bakora ibyo bishakiye,+ ahubwo bakore ibishimisha uwabapfiriye kandi akazurwa.
16 Ubwo rero, uhereye ubu ntitukibona abantu tugendeye ku bigaragarira amaso.+ Nubwo bamwe muri twe ari uko twabonaga Kristo, ubu si ko bikimeze.+ 17 Kubera iyo mpamvu rero, iyo umuntu yunze ubumwe na Kristo, aba ari icyaremwe gishya.+ Ibya kera biba byaravuyeho, hakaba hasigaye ibintu bishya. 18 Ariko ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga na yo binyuze kuri Kristo,+ maze ikaduha umurimo wo gufasha abandi kongera kuba incuti zayo.+ 19 Ni ukuvuga ko Imana yiyunze n’abantu b’iyi si binyuze kuri Kristo,+ ntiyakomeza kubona ko ari abanyabyaha,+ kandi ni twe yahaye ubutumwa bufasha abantu kongera kuba incuti zayo.+
20 Bityo rero, turi intumwa+ zihagarariye* Kristo.+ Mbese ni nk’aho Imana yinginga binyuze kuri twe. Turabinginga mu izina rya Kristo ngo: “Mwiyunge n’Imana.” 21 Kristo ntiyigeze akora icyaha,+ ariko Imana yaramutanze ngo abe igitambo cy’ibyaha byacu, kugira ngo binyuze kuri we Imana ibone ko turi abakiranutsi.+
6 Ubwo dukorana n’Imana,+ turabinginga nanone ngo ntimukemere ineza ihebuje* ibagaragariza, hanyuma ngo muyipfushe ubusa.+ 2 Imana iravuze iti: “Mu gihe nagennye cyo kukugaragariza ineza narakumvise, kandi igihe cyo kugukiza kigeze naragufashije.”+ Iki ni cyo gihe Imana itugaragariza ko itwemera kandi uyu ni wo munsi wo kudukiza.
3 Uko byagenda kose, twirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyaca abandi intege,* kugira ngo umurimo wacu utavugwa nabi.+ 4 Ahubwo mu byo dukora byose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.+ Twihanganira ibigeragezo byinshi, ibibazo bitandukanye, ubukene, ingorane,+ 5 gukubitwa, gufungwa,+ ibitero by’abagizi ba nabi, tugakoreshwa imirimo ivunanye cyane, tukarara tudasinziriye, kandi tudafite icyo kurya.+ 6 Turahatana ngo dukore ibyiza, tukabaho mu buryo buhuje n’ibyo twamenye, tukihangana,+ tukaba abagwaneza,+ tukemera ko umwuka wera utuyobora, kandi tukagira urukundo rutarimo uburyarya.+ 7 Tuvugisha ukuri, tukishingikiriza ku mbaraga z’Imana,+ kandi ni nkaho tugendana intwaro mu kuboko kwacu kw’iburyo* n’ukw’ibumoso,* zidufasha gukora ibikwiriye.+ 8 Duhabwa icyubahiro ubundi tugasuzugurwa, tukavugwa nabi ubundi tukavugwa neza. Abantu bavuga ko tubeshya nyamara tuvugisha ukuri. 9 Abantu badufata nk’abatazwi nyamara Imana ituzi neza. Badufata nk’abenda gupfa* nyamara turi bazima.+ Baraduhana ariko ntibatwica.+ 10 Abantu baba batekereza ko tubabaye nyamara duhorana ibyishimo. Babona ko turi abakene nyamara dufasha benshi bakaba abakire. Babona ko nta cyo twigirira ariko dufite ibintu byose.+
11 Mwa Bakorinto mwe, twababwiye ibintu byose tudaca ku ruhande kandi urukundo tubakunda rwarushijeho kwiyongera.* 12 Ntitwifata ngo tureke kubagaragariza urukundo,+ ariko mwe murifata ntimutugaragarize urukundo. 13 Ni yo mpamvu mbabwira nk’ubwira abana banjye nti: “Namwe nimurusheho kugaragaraza urukundo.”*+
14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko nta ho muhuriye. None se gukiranuka no kwica amategeko byahurira he?+ Cyangwa se umucyo n’umwijima bifitanye irihe sano?+ 15 Kandi se Kristo na Satani* bahuriye he?+ Cyangwa se umuntu wizera* n’utizera bahuriye he?+ 16 None se ibigirwamana byaba bikora iki mu rusengero rw’Imana?+ Turi urusengero rw’Imana ihoraho,+ kuko Imana yavuze iti: “Nzatura hagati yabo.+ Nzabana na bo, mbe Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.”+ 17 “Yehova* yaravuze ati: ‘Nuko rero muve muri abo bantu kandi mwitandukanye na bo. Ntimuzongere gukora ku kintu cyabo cyanduye,’”+ “‘nanjye nzabemera.’”+ 18 “Yehova Ushoborabyose aravuze ati: ‘Muzambera abahungu n’abakobwa,+ nanjye mbe Papa wanyu.’”+
7 Bavandimwe nkunda, ubwo dufite ayo masezerano,+ nimureke twiyeze kandi twirinde ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwanduza umubiri wacu n’ubwenge bwacu,+ kugira ngo turusheho kuba abantu bera kandi dutinye Imana.
2 Nimutugaragarize urukundo.+ Nta we twakoshereje, nta we twagiriye nabi, kandi nta n’uwo twariganyije.+ 3 Ibyo simbivugiye kubashinja amakosa, kuko nk’uko nabivuze mbere, turabakunda cyane kandi twiteguye kubana namwe no gupfana namwe. 4 Ndabivuga nta bwoba. Ni ukuri muntera ishema. Ubu mfite ihumure n’ibyishimo byinshi nubwo twahuye n’imibabaro.+
5 Mu by’ukuri, igihe twari tugeze i Makedoniya,+ nta mahoro twahaboneye, ahubwo twakomeje guhura n’ibibazo byinshi. Hari abantu batari abo mu itorero baturwanyaga cyane, kandi byaraduhangayikishaga. 6 Icyakora Imana ihumuriza abihebye,+ yaduhumurije ikoresheje Tito waje kudusura. 7 Ariko kuba yaradusuye si byo byonyine byaduhumurije, ahubwo nanone twatewe inkunga n’ukuntu mwamuhumurije. Yatubwiye ukuntu munkumbuye cyane, atubwira ukuntu mufite agahinda n’ukuntu mumpangayikira. Ibyo byose byatumye ndushaho kugira ibyishimo.
8 Ni yo mpamvu nticuza ko ibaruwa nabandikiye yabababaje.+ Nubwo nabanje kubyicuza, (bitewe n’uko iyo baruwa yatumye mumara igihe gito mubabaye) 9 ubu mfite ibyishimo, atari ukubera ko natumye mubabara, ahubwo ari ukubera ko mwababaye bikabatera kwihana. Mwababaye mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka, kugira ngo mutagira icyo muba ari twe biturutseho. 10 Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka bituma umuntu yihana kandi bikamuhesha ubuzima bw’iteka. Nta muntu n’umwe ukwiriye kubyicuza.+ Ariko kubabara nk’uko abantu b’isi babigenza byo bizana urupfu. 11 Kuba mwarababaye mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka dore akamaro byagize: Byatumye murushaho kugira umwete, kandi rwose byatumye mwivanaho igisebo. Nanone byatumye mugira uburakari n’ubwoba, mugira icyifuzo gikomeye cyo kwihana, mugira ishyaka kandi byatumye mukosora amakosa.+ Kuri iyo ngingo, mwagaragaje ko muri inyangamugayo.* 12 Igihe nabandikiraga, sinari mbikoreye uwakoze icyaha+ cyangwa uwo ari we wese icyo cyaha cyagizeho ingaruka. Ahubwo nabandikiye nshaka ko mugaragariza imbere y’Imana ko mwifuza kutwumvira. 13 Ibyo byaraduhumurije cyane.
Icyakora, uretse ihumure twabonye, twarushijeho no kugira ibyishimo byinshi bitewe n’uko Tito na we yari yishimye, kuko mwese mwari mwamuhumurije. 14 Niba naramuvuze neza mu buryo ubwo ari bwo bwose, sinakozwe n’isoni. Ahubwo kimwe n’uko n’ibindi bintu byose tubabwira biba ari ukuri, ni na ko ibyo twavugiye imbere ya Tito byagaragaye ko ari ukuri. 15 Nanone, urukundo rurangwa n’ubwuzu abafitiye rwarushijeho kwiyongera, kubera ko yibuka ukuntu mwese mwumvira,+ akibuka n’ukuntu mwamwakiriye mumwubashye cyane. 16 Nshimishwa n’uko buri gihe mba mbafitiye icyizere.*
8 None rero bavandimwe, turashaka kubamenyesha ibihereranye n’ineza ihebuje* Imana yagaragarije amatorero y’i Makedoniya.+ 2 Bahuye n’ibigeragezo bikomeye hamwe n’imibabaro. Nyamara ibyishimo byabo byinshi byatumye batanga batizigamye nubwo bari bafite ubukene bukabije. 3 Dukurikije ubushobozi bari bafite,+ ndahamya ko ibyo bakoze byari birenze ubushobozi bwabo.+ 4 Bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga, kandi bagire uruhare muri uwo murimo wo gufasha abigishwa ba Kristo.*+ 5 Ntibakoze ibyo twari tubitezeho gusa, ahubwo binyuze ku bushake bw’Imana, baritanze bakora umurimo w’Umwami n’umutima wabo wose, kandi natwe baradushyigikira. 6 Ibyo byatumye dusaba Tito+ kurangiza uwo murimo wo gukusanya imfashanyo zanyu zivuye ku mutima, kuko ari we wari warawutangije. 7 Tuzi ko ibintu byose mubikora neza. Mufite ukwizera gukomeye, mufite ubushobozi bwo kuvuga, mufite ubumenyi bwinshi, mugira umwete mu byo mukora byose kandi mukunda abandi nk’uko namwe tubakunda. Ubwo rero, mukomeze gukora n’uwo murimo wo gutanga imfashanyo mubyishimiye.+
8 Ibi simbivuze ngamije kubategeka. Ahubwo mbivuze ngira ngo mumenye umwete abandi bagaragaje, kandi mbagerageze ndebe niba urukundo rwanyu ruzira uburyarya. 9 Muzi ineza ihebuje Umwami wacu Yesu Kristo yagaragaje. Nubwo yari afite ibintu byose, yemeye kuba umukene kubera mwe,+ kugira ngo mube abakire binyuze ku bukene bwe.
10 Kuri ibyo ndatanga igitekerezo:+ Gukora uyu murimo bibafitiye akamaro. Ubu hashize umwaka mutangiye kuwukora, kandi mwagaragaje ko mushaka kuwukora. 11 Ubwo rero, uwo murimo mwatangiye nimuwurangize. Nk’uko mwagaragaje ko mushaka kuwukora, abe ari na ko muwurangiza mukurikije ubushobozi bwanyu. 12 Iyo mbere na mbere umuntu afite ubushake bwo gutanga, birushaho kuba byiza, iyo atanze akurikije icyo afite+ aho gutanga ibyo adafite. 13 Sinshaka ko gutanga byorohera abandi, hanyuma ngo mwe bibagore. 14 Ahubwo nshaka ko habaho kunganirana, kugira ngo ibisagutse ku byo mufite byunganire iby’abandi, na bo ibyo bazasagura bizunganire ibyanyu, bityo habeho kuringaniza. 15 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Umuntu ufite byinshi ntiyagize byinshi bikabije, kandi ufite bike ntiyagize bike bikabije.”+
16 Nuko rero, Imana ishimwe kuko yatumye Tito+ abitaho abikuye ku mutima nk’uko natwe tubitaho. 17 Ibyo twamusabye yabyemeye abyishimiye, kandi yifuzaga cyane kubikora. Ni yo mpamvu ashimishijwe no kuza iwanyu. 18 Ariko tumwohereje ari kumwe n’umuvandimwe ushimwa mu matorero yose, bitewe n’ibyo akora ku bw’ubutumwa bwiza. 19 Si ibyo gusa, ahubwo ni na we amatorero yatoranyije kugira ngo ajye adufasha igihe turi mu murimo wo gutanga imfashanyo, uwo akaba ari umurimo tugomba kwitaho kugira ngo Umwami ahabwe icyubahiro, kandi ugaragaza ko twifuza gufasha tubikuye ku mutima. 20 Ibyo bituma twirinda ko hagira umuntu uwo ari we wese ugira icyo atugaya ku birebana n’izo mfashanyo zatanganywe ubuntu bwinshi tugomba kwitaho.+ 21 ‘Dukora uko dushoboye ngo tube inyangamugayo mu byo dukora byose, atari imbere ya Yehova gusa, ahubwo n’imbere y’abantu.’+
22 Nanone kandi, tubatumye bari kumwe n’umuvandimwe wacu twagerageje muri byinshi tugasanga afite umwete, ariko ubu noneho afite umwete mwinshi kurushaho bitewe n’icyizere cyinshi abafitiye. 23 Niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose mufite kuri Tito, nababwira ko ari umukozi mugenzi wanjye, ufatanya nanjye mu murimo tubakorera. Nanone niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose mufite kuri abo bavandimwe bacu, nababwira ko ari bo amatorero yatoranyije akabatuma kandi bahesha Kristo icyubahiro. 24 Ubwo rero, muzabereke ko mubakunda+ kandi mwereke amatorero impamvu dukunda kubavuga neza.
9 Naho ku byerekeye umurimo wo gufasha abigishwa ba Kristo,+ sinari nkwiriye no kubibandikira. 2 Nzi neza ko mushaka gufasha. Ni na yo mpamvu mbavuga neza mu Bakristo b’i Makedoniya. Navuze ko mwebwe Abakristo bo muri Akaya* mumaze umwaka wose mwifuza kugira icyo mutanga. Kuba mwaragize umwete wo gutanga, ni byo byatumye abenshi mu Bakristo b’i Makedoniya na bo bifuza kugira icyo batanga. 3 Ariko mbatumyeho abavandimwe, kugira ngo muzabe mwiteguye rwose nk’uko nakundaga kubivuga, bityo ibintu byiza mbavugaho ku bijyanye n’ubuntu mugira, bazabone ko ari ukuri. 4 Naho ubundi ndamutse nzanye n’Abanyamakedoniya bagasanga mutiteguye, ari twe, ari namwe, twese twakorwa n’isoni bitewe n’icyo cyizere tubafitiye. 5 Ni yo mpamvu natekereje ko ari ngombwa gusaba abavandimwe ngo baze iwanyu mbere y’igihe, kandi bategure hakiri kare imfashanyo zanyu zivuye ku mutima nk’uko mwari mwarabyiyemeje, kugira ngo izo mfashanyo zanyu zizabe ari impano ivuye ku mutima koko, atari nk’ikintu babatse ku gahato.
6 Ariko nk’uko mubizi, iyo umuntu ateye imbuto nke asarura imyaka mike. Ariko iyo ateye imbuto nyinshi, asarura imyaka myinshi.+ 7 Buri wese ajye atanga nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atinuba* cyangwa asa n’ushyizweho agahato,+ kuko Imana ikunda umuntu utanga yishimye.+
8 Nanone kandi, Imana ishobora kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kugira ngo mujye muhora mufite ibyo mukeneye, bityo mukore umurimo mwiza wose.+ 9 (Ni na ko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Agira ubuntu bwinshi agaha abakene. Azahora akiranuka iteka.”+ 10 Nuko rero, Imana iha umuhinzi imbuto zo gutera, igaha n’abantu umugati wo kurya, izabaha imbuto nyinshi zo gutera, kandi itume mweza cyane bitewe n’uko mugira ubuntu.) 11 Imana yabahaye imigisha myinshi kugira ngo namwe mutange mubigiranye ubuntu, maze abantu bashimire Imana bitewe n’imfashanyo muzaba mwaduhaye ngo tuzishyire abandi. 12 Uyu murimo wo gufasha abandi, ntugamije gusa guha abigishwa ba Kristo*+ ibyo bakeneye, ahubwo nanone utuma abantu benshi bashimira Imana. 13 Uyu murimo wo gufasha abandi, utuma abantu basingiza Imana. Ugaragaza ko mwemeye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kandi ni na bwo mubwiriza. Ikindi kandi mwagaragaje ubuntu mufasha abigishwa ba Kristo, mugafasha n’abandi bantu.+ 14 Nanone babasabira binginga bavuga ko babakunda kandi ko bifuza cyane kubabona, bitewe n’uko Imana yabagaragarije ineza yayo ihebuje.
15 Imana ishimwe kubera ko yatugiriye ubuntu ikaduha impano ihebuje.
10 Njyewe Pawulo ndabinginga nigana Kristo wicisha bugufi, kandi akagwa neza.+ Bamwe muri mwe bavuga ko iyo turi kumwe ngaragara nk’uworoheje,+ ariko twaba tutari kumwe nkabandikira ntaca ku ruhande kandi nta cyo ntinya.+ 2 Koko rero, sinifuza ko igihe nzaba nje iwanyu nzabarakarira kandi ngafatira ibyemezo bikaze abantu bamwe na bamwe bibwira ko dufite imitekerereze nk’iy’abantu bo muri iyi si. 3 Nubwo natwe tuba muri iyi si,* ntiturwana intambara nk’izo abantu b’iyi si barwana. 4 Intwaro turwanisha ntabwo ari izi zisanzwe z’abantu,+ ahubwo Imana+ ni yo iduha imbaraga kugira ngo dusenye ibintu bimeze nk’inkuta zikomeye. 5 Dusenya imitekerereze yose idakwiriye n’ibindi bintu byose bidahuje n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Imana,+ kandi ni nkaho dufata ibitekerezo byose tukabiyobora* maze bikumvira Kristo. 6 Igihe muzaba mumaze kugaragaza ko mwumvira mu buryo bwuzuye,+ tuzahana umuntu wese utumvira.
7 Muha ibintu agaciro mukurikije uko bigaragarira amaso. Ariko niba umuntu yiyumvamo ko ari uwa Kristo, niyongere azirikane iki: Natwe turi aba Kristo, nk’uko na we ari uwa Kristo. 8 Niyo nakwirata bitewe n’ubushobozi Umwami yampaye bwo kubafasha kugira ukwizera gukomeye, atari ubwo kubahungabanya,+ ntibyankoza isoni. 9 Icyakora singamije kubatera ubwoba nkoresheje amabaruwa mbandikira. 10 Hari abavuga bati: “Amabaruwa ye aba arimo inyigisho zisobanutse kandi zubaka. Ariko iyo ahibereye ubona ari umuntu udakanganye, kandi n’amagambo ye aba asuzuguritse.” 11 Umuntu wese uvuga ibyo, amenye ko ibyo tuvuga binyuze mu mabaruwa tubandikira, ari na byo tuzakora igihe tuzaba tuhibereye.+ 12 Icyakora ntitwatinyuka kwishyira mu rwego rumwe n’abishyira hejuru cyangwa ngo twigereranye na bo. Iyo bishyira hejuru bakurikije amahame bo ubwabo bishyiriyeho+ kandi bakigereranya na bo ubwabo, baba bagaragaje rwose ko nta bwenge bagira.+
13 Ntituziratana inshingano iyo ari yo yose itari iyo twahawe gukora. Ahubwo tuzaterwa ishema gusa n’inshingano Imana yaduhaye, harimo no kubagezaho ubutumwa bwiza.+ 14 Mu by’ukuri, igihe twazaga iwanyu, na bwo ntitwakoze ikintu Imana itadusabye gukora. Ahubwo ni twe ba mbere babatangarije ubutumwa bwiza ku byerekeye Kristo.+ 15 Oya rwose! Ntiturengera ngo dukore ibyo tutasabwe gukora twiyitirira ibyakozwe n’undi muntu. Ahubwo twiringiye ko nimurushaho kugira ukwizera gukomeye bizagaragaza ko umurimo wo kubwiriza twakoze wakomeje gutera imbere. Nanone bizatuma turushaho gukora byinshi. 16 Tuzajya gutangaza ubutumwa bwiza mu bindi bihugu biri hirya y’iwanyu. Ibyo bizatuma tutiyitirira ibyo abandi bakoze. 17 Ibyo bihuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Ahubwo uwirata yirate ko azi Yehova,”*+ 18 kuko uwishimagiza yemeza ko akwiriye atari we wemerwa,+ ahubwo uwo Yehova yashimye ni we wemerwa.+
11 Icyampa mukihanganira kudashyira mu gaciro kwanjye! Ariko mu by’ukuri, musanzwe munyihanganira. 2 Natanze isezerano ry’uko nzabashyingira Kristo,+ kandi ndifuza kubashyingira mumeze nk’umukobwa ukiri isugi.* Ni yo mpamvu mbahangayikira cyane nk’uko Imana na yo ibigenza. 3 Ariko ndatinya ko mu buryo runaka, nk’uko inzoka yashutse Eva+ ikoresheje uburyarya bwayo, ari na ko hari uwakwangiza imitekerereze yanyu bigatuma mudakomeza kugira imyifatire ikwiriye no kuba inyangamugayo kandi iyo ari yo myifatire Umukristo agomba kugira.+ 4 Kuko iyo umuntu aje akabigisha ibintu bitandukanye n’ibyo twabigishije ku birebana na Yesu, cyangwa agatuma mugira imitekerereze itandukanye n’imitekerereze myiza mwari mufite, cyangwa akabigisha ubutumwa butandukanye n’ubutumwa bwiza mwemeye,+ uwo muntu mumwihanganira bitabagoye. 5 Ariko ntekereza ko abo bantu mubona ko ari intumwa z’akataraboneka nta cyo bandusha.+ 6 Icyakora nubwo ntari umuhanga mu kuvuga,+ mfite ubumenyi kandi twaberetse ko dufite ubumenyi mu bintu byose.
7 Nabagejejeho ubutumwa bwiza bw’Imana mbyishimiye kandi nta mafaranga nigeze mbaka.+ Nicishije bugufi kugira ngo mwe muhabwe icyubahiro. None se ubwo nakoze icyaha? 8 Andi matorero ni yo yampaga ibyo nkeneye. Ni nkaho nayasahuye kugira ngo mbone uko mbakorera.+ 9 Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro, kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose.+ Ni ukuri, nirinze kubabera umutwaro mu buryo bwose, kandi ni byo nzakomeza gukora.+ 10 Nshingiye ku kuri kwa Kristo namenye, nzakomeza guterwa ishema+ no kuvuga ibyo mu turere twa Akaya. 11 None se kuki nirinze kubabera umutwaro? Ni ukubera ko mbakunda kandi Imana irabizi ko mbakunda.
12 Hari bamwe birata, kandi bakumva ko ari intumwa kimwe natwe. Ariko nzakora uko nshoboye,+ ntume batabona impamvu* zo kwiyemera. 13 Bene abo ni intumwa z’ibinyoma. Ni abakozi bariganya biyoberanya bakigira nk’intumwa za Kristo.+ 14 Kandi ibyo ntibitangaje, kuko na Satani ubwe ahora yiyoberanya akigira nk’umumarayika mwiza.*+ 15 Ubwo rero, ntibyaba ari ikintu gitangaje niba abakozi be na bo bakomeza kwiyoberanya bakigira nk’abakozi b’inyangamugayo.* Ariko ibizabageraho bizaba bihuje n’ibyo bakoze.+
16 Nongere mbibabwire: Ntihakagire umuntu utekereza ko ntashyira mu gaciro. Ariko kandi, niba mu by’ukuri ari ko mubitekereza, munyemere nubwo naba nsa naho ntashyira mu gaciro, kugira ngo nanjye nshobore kubona icyo nirata. 17 Sindi kuvuga nkurikije uko Umwami abibona, ahubwo ndi kuvuga nk’umuntu udashyira mu gaciro, nkavuga nk’umuntu wiyiringira kandi wiyemera. 18 Kubera ko hari benshi birata bakurikije ibyo abantu biratana, nanjye nzajya nirata. 19 Numva ngo muzi ubwenge ra! Nyamara mwihanganira abantu badashyira mu gaciro mubyishimiye. 20 Mu by’ukuri, mwihanganira umuntu ubagira abagaragu, urya ibyo mufite, usahura ibyo mufite, uwishyira hejuru yanyu n’umuntu wese ubakubita.*
21 Kuvuga ibyo ni twe bikoza isoni, kuko hari ababona ko tugaragaza intege nke mu byo dukora.
Ariko niba hari abandi bantu bagaragaza ubutwari, (ndi kuvuga nk’umuntu udashyira mu gaciro,) mumenye ko nanjye mbugira. 22 Ese abo bantu ni Abaheburayo? Nanjye ndi we.+ Ni Abisirayeli se? Nanjye ndi we. Ese bakomotse kuri Aburahamu? Nanjye ni uko.+ 23 Ese ni abakozi ba Kristo? Ndasubiza nk’umusazi. Mbarusha kuba umukozi wa Kristo. Mbarusha gukorana umwete imirimo myinshi,+ mbarusha kuba muri za gereza kenshi,+ nagiye nkubitwa birenze urugero, kandi inshuro nyinshi mba mpanganye n’urupfu.+ 24 Inshuro eshanu Abayahudi bankubise inkoni 39.+ 25 Inshuro eshatu nakubiswe inkoni,+ igihe kimwe natewe amabuye,+ inshuro eshatu ubwato bwamenekeyeho.+ Hari ubwo naraye mu nyanja hagati, kandi bukeye ndahirirwa. 26 Nabaga ndi mu ngendo kenshi, ndi mu kaga gatewe n’imigezi, ndi mu kaga gatewe n’abajura, ndi mu kaga gatewe na bene wacu b’Abayahudi,+ ndi no mu kaga gatewe n’abatari Abayahudi.+ Nahuriye n’ibibazo mu mujyi,+ mpurira n’ibibazo mu butayu, ndetse no mu nyanja. Nanone nahuraga n’ibibazo bitewe n’abavandimwe b’ibinyoma. 27 Nakoranaga umwete kandi nkora akazi kavunanye. Ni kenshi nararaga ntasinziriye,+ mfite inzara n’inyota,+ inshuro nyinshi ntagira icyo ndya,+ nicwa n’imbeho kandi ntafite icyo nambara.*
28 Uretse n’ibyo kandi, hari n’ibimbuza amahoro buri munsi, ni ukuvuga guhangayikira amatorero yose.+ 29 Iyo hari ufite intege nke birampangayikisha. Kandi iyo hari umuntu utumye undi acika intege birandakaza.
30 Niba ari ngombwa ko nirata, nzirata ngaragaza ko ndi umunyantege nke. 31 Imana yo Papa w’Umwami wacu Yesu, ari na yo ikwiriye gusingizwa iteka ryose, izi ko ntabeshya. 32 Igihe nari i Damasiko, guverineri waho wategekeraga Umwami Areta yari arinze umujyi w’Abanyadamasiko kugira ngo bamfate. 33 Ariko abavandimwe bamanuriye mu gitebo banyujije mu idirishya bari baciye mu rukuta,+ mba ndamukize.
12 Nubwo kwirata nta cyo bimaze, reka nirate. Reka ngire icyo mvuga ku iyerekwa nabonye+ hamwe n’ibyo Umwami yampishuriye.+ 2 Hari umuntu nzi wunze ubumwe na Kristo, wafashwe mu buryo butunguranye akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hakaba hashize imyaka 14. Niba uwo muntu yari afite umubiri usanzwe cyangwa niba atari wo yari afite, ntabwo mbizi. Imana ni yo ibizi. 3 Mu by’ukuri uwo muntu we ndamuzi, ariko niba yari afite umubiri usanzwe cyangwa niba atari wo yari afite, byo simbizi. Imana ni yo ibizi. 4 Nzi ko uwo muntu yajyanywe muri paradizo,* maze akumva amagambo adakwiriye kuvugwa, kandi umuntu atemerewe kubwira undi. 5 Umuntu nk’uwo ni we nakwirata. Icyakora sinzirata mvuga ibinyerekeyeho, keretse gusa ninirata mvuga intege nke zanjye. 6 Ndamutse nshatse kwirata, sinaba mbaye umuntu udashyira mu gaciro, kuko naba mvuga ukuri. Ariko ndabyirinda, kugira ngo hatagira umuntu unshima birenze uko ambona cyangwa ibyo anyumvana, 7 abitewe gusa n’uko nahishuriwe ibyo bintu bidasanzwe.
Bityo rero, kugira ngo ntiyemera cyangwa ngo numve ko nashyizwe mu rwego rwo hejuru cyane, nahawe ihwa ryo mu mubiri,+ rimeze nk’umumarayika wa Satani, unteza imibabaro. 8 Kuri iyo ngingo ninginze Umwami inshuro eshatu zose musaba kunkiza iryo hwa. 9 Ariko Umwami yarambwiye ati: “Ineza ihebuje* nakugaragarije irahagije, kuko iyo ufite intege nke+ ari bwo nguha imbaraga nyinshi.” Ku bw’ibyo rero, nzakomeza kwirata mvuga iby’intege nke zanjye kugira ngo imbaraga za Kristo zingumeho.* 10 Ubwo rero, nishimira ko mfite intege nke. Nishimira gutukwa, kuba mu bihe by’ubukene, gutotezwa no guhura n’ingorane ku bwa Kristo. Iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga.+
11 Nabaye umuntu udashyira mu gaciro. Ibyo kandi ni mwe mwabinteye, kuko mwagombye kuba mwaragaragaje ko nkwiriye. Mu by’ukuri nta cyo ndi cyo. Ariko nanone nta kintu na kimwe nakoze kigaragaza ko izo ntumwa zanyu z’akataraboneka zinduta.+ 12 Nagaragaje ko ndi intumwa, binyuze ku kwihangana,+ ku bimenyetso, ku bitangaza ndetse no ku mirimo ikomeye nakoreye muri mwe.+ 13 Ikintu kimwe andi matorero yabarushije, ni uko mwebwe ntigeze mbabera umutwaro.+ Iryo kosa murimbabarire mubikuye ku mutima.
14 Dore iyi ni inshuro ya gatatu nitegura kuza iwanyu, nyamara kandi sinzababera umutwaro. Sinshaka ibyo mutunze,+ ahubwo ni mwe nshaka. Mu by’ukuri abana+ si bo bagomba kuzigamira ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo. 15 Ni ukuri, nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose nishimye kandi namwe nkabitangira.+ None se ubwo kuki mwankunda gake kandi njye mbakunda cyane? 16 Ariko uko biri kose, sinigeze mbabera umutwaro.+ Nyamara muvuga ko nabaye “umunyamayeri” kandi ko nakoresheje “uburyarya” kugira ngo mbigarurire. 17 Ese hari ubwo nigeze mbashakamo inyungu binyuze ku muntu uwo ari we wese mu bo nabatumyeho? 18 Nabatumyeho Tito kandi mwohereza ari kumwe n’undi muvandimwe. Ese Tito hari inyungu yigeze abashakamo?+ None se ntiyagaragaje ko tubona ibintu kimwe, kandi ko twitwara kimwe?
19 Ese mwibwira ko twavuze ibi byose turi kubireguraho? Turi abigishwa ba Kristo kandi turi kuvugisha ukuri imbere y’Imana. Bavandimwe dukunda, ibyo dukora byose tuba tugamije kubatera inkunga. 20 Ndatinya ko ninza nzasanga mutameze nk’uko nabyifuzaga kandi nanjye simbabere uko mwabyifuzaga, ahubwo mu buryo runaka ngasanga mufite ubushyamirane, ishyari, uburakari, amakimbirane, gusebanya, amazimwe, kwiyemera n’akaduruvayo. 21 Birashoboka ko ninongera kuza, Imana izemera ko nkorwa n’isoni, kandi nkaririra benshi bakoze ibyaha kera, bitewe n’uko batihannye ngo bave mu bikorwa byabo by’umwanda, ubusambanyi* n’imyifatire iteye isoni.
13 Iyi ni inshuro ya gatatu nitegura kuza iwanyu. “Ikintu cyose kigaragara ko ari ukuri, iyo cyemejwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+ 2 Nubwo ntari kumwe namwe, ibyo mbabwira mubifate nkaho ndi kumwe namwe ku nshuro ya kabiri. Ndabivuga hakiri kare mburira abakoze ibyaha n’abandi bose, ko nindamuka ngarutse nta n’umwe muri bo nzihanganira, 3 kubera ko mushaka ikimenyetso kigaragaza ko Kristo avuga binyuze kuri njye. Kristo ntajya agaragaza intege nke mu byo abakorera ahubwo afite imbaraga nyinshi. 4 Ni iby’ukuri ko yamanitswe ku giti* ari umuntu w’umunyantege nke. Ariko ubu ni muzima bitewe n’imbaraga z’Imana.+ Natwe turi abanyantege nke nk’uko na we yari ameze, ariko tuzabana na we+ bitewe n’imbaraga z’Imana ari na zo mugaragaza mu mibereho yanyu.+
5 Mukomeze kwisuzuma murebe niba mugifite ukwizera gukomeye. Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.+ Ese ntimuzi ko Yesu Kristo yunze ubumwe namwe? Keretse ahari niba Imana itakibemera. 6 Niringiye ntashidikanya ko muzamenya ko natwe Imana itwemera.
7 Ubu dusenga Imana tuyisaba ko mutagira ikintu kibi na kimwe mukora. Ikibidutera si ukugira ngo tugaragare ko twemewe. Ahubwo ni ukugira ngo mwe mukore ibyiza nubwo twe twagaragara ko tutemewe. 8 Nta kintu dushobora gukora ngo turwanye ukuri. Icyo dukora gusa ni ukugushyigikira. 9 Turishima rwose iyo dufite intege nke ariko mwe mukaba mufite imbaraga. Kandi icyo dusenga dusaba ni uko mwahinduka, mukongera gukora ibikwiriye. 10 Ni yo mpamvu mbandikiye ibi tutari kumwe, kugira ngo igihe tuzaba turi kumwe bitazaba ngombwa ko mfata imyanzuro ikomeye mpuje n’ububasha Umwami yampaye.+ Impamvu yabumpaye ni ukubatera inkunga, si ukubaca intege.
11 None rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze guhinduka mukore ibyiza, mukomeze guhumurizwa,+ mugire imitekerereze imwe,+ mubane amahoro,+ kandi Imana y’urukundo n’amahoro+ izabana namwe. 12 Mwese muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo.* 13 Abigishwa bose ba Kristo* barabasuhuza.
14 Umwami wacu Yesu Kristo akomeze kubagaragariza ineza ye ihebuje,* kandi mwese Imana ibagaragarize urukundo, ibahe n’umwuka wera.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “idutera inkunga.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Muba musanzwe mubizi neza.”
Ni na we witwa Silasi.
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”
Cyangwa “atadushuka.”
Cyangwa “imitego; imigambi mibi.”
Cyangwa “tudashaka inyungu dukoresheje.”
Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.
Reba Umugereka wa A5.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka wa Yehova.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitimanama y’abantu bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso ha Kristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dukubitwa hasi ariko ntibigera ubwo dupfa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Ni imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku mubiri w’umwuka.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tuzayambare.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tutazasangwa twambaye ubusa.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”
Uko bigaragara, ibi byerekeza ku kuntu abantu bose bari barakatiwe urwo gupfa, kuko ari abanyabyaha.
Cyangwa “ba ambasaderi.” Ambasaderi ni umuntu uba uhagarariye umutegetsi runaka mu kindi gihugu.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “cyabera abandi igisitaza.”
Ishobora kuba ari iyo bakoresha barwana.
Ishobora kuba ari iyo bakoresha bitabara.
Cyangwa “nk’abakwiriye gupfa.”
Cyangwa “umutima wacu uragutse.”
Cyangwa “nimwaguke.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Beliyali.” Ni izina ry’Igiheburayo risobanura umuntu udafite icyo amaze.
Cyangwa “umuntu w’indahemuka.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “nta kosa mufite.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mutuma ngira ubutwari bwinshi.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abera.”
Ni intara ya Roma, Korinto ikaba ari yo murwa mukuru wayo.
Cyangwa “afite ubushake buke.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo tugendana uyu mubiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tukabiyobora nk’uyobora imfungwa.”
Reba Umugereka wa A5.
Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina.
Cyangwa “impamvu z’urwitwazo.”
Cyangwa “umumarayika w’umucyo.”
Cyangwa “abakozi bo gukiranuka.”
Cyangwa “ubakubita mu maso.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nambaye ubusa.”
Amagambo “paradizo” n’“ijuru rya gatatu” yombi yerekeza ku iyerekwa Pawulo yabonye, ryavugaga ibyari kuzabaho mu gihe kiri imbere.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zikomeze kuntwikira zimeze nk’ihema.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”