ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Ezira 1:1-10:44
  • Ezira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ezira
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezira

EZIRA

1 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yatumye uwo mwami atanga itegeko mu bwami bwe hose kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje Yeremiya+ bibeho. Iryo tegeko yaranaryandikishije.+ Ryaravugaga ngo:

2 “Umwami Kuro w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu+ mu Buyuda. 3 Umuntu wese wo muri mwe ukorera iyo Mana, imuhe umugisha. Azamuke ajye i Yerusalemu mu Buyuda, yongere kubaka inzu yahoze i Yerusalemu,* ni ukuvuga inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, ari yo Mana y’ukuri. 4 Umunyamahanga wese utuye muri iki gihugu+ aho yaba ari hose, abaturanyi be* bamufashe, bamuhe ifeza na zahabu n’ibindi bintu n’amatungo n’izindi mpano zigenewe inzu y’Imana y’ukuri+ yahoze i Yerusalemu.’”

5 Nuko abayobozi mu miryango ya ba sekuruza ikomoka kuri Yuda na Benyamini, abatambyi n’Abalewi, ni ukuvuga umuntu wese Imana y’ukuri yashyizemo igitekerezo, yitegura kuzamuka ngo ajye kongera kubaka inzu ya Yehova, yahoze i Yerusalemu. 6 Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho by’ifeza n’ibya zahabu, ibindi bintu, amatungo n’ibintu by’agaciro hamwe n’izindi mpano zari zigenewe inzu y’Imana.

7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+ 8 Nuko Kuro umwami w’u Buperesi asaba Mitiredati wari umubitsi ngo azane ibyo bikoresho abibarire Sheshibazari*+ wari umutware w’u Buyuda.

9 Uku ni ko byanganaga: Ibikoresho bya zahabu 30 bimeze nk’udutebo, ibikoresho by’ifeza 1.000 bimeze nk’udutebo, ibikoresho 29 byo gusimbura ibindi, 10 udusorori duto 30 dukozwe muri zahabu, udusorori duto 410 dukozwe mu ifeza n’ibindi bikoresho 1.000. 11 Ibikoresho byose bikozwe muri zahabu n’ifeza byari 5.400. Ibyo byose Sheshibazari yabizamukanye igihe abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu+ basubiraga i Yerusalemu.

2 Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni,+ aho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+ 2 Bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Seraya, Relaya, Moridekayi, Bilushani, Misipari, Bigivayi, Rehumu na Bayana.

Dore umubare w’abagabo b’Abisirayeli:+ 3 Abakomokaga kuri Paroshi bari 2.172. 4 Abakomokaga kuri Shefatiya bari 372. 5 Abakomokaga kuri Ara+ bari 775. 6 Abakomokaga kuri Pahati-mowabu+ wo mu muryango wa Yeshuwa na Yowabu bari 2.812. 7 Abakomokaga kuri Elamu+ bari 1.254. 8 Abakomokaga kuri Zatu+ bari 945. 9 Abakomokaga kuri Zakayi bari 760. 10 Abakomokaga kuri Bani bari 642. 11 Abakomokaga kuri Bebayi bari 623. 12 Abakomokaga kuri Azigadi bari 1.222. 13 Abakomokaga kuri Adonikamu bari 666. 14 Abakomokaga kuri Bigivayi bari 2.056. 15 Abakomokaga kuri Adini bari 454. 16 Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomotse kuri Hezekiya bari 98. 17 Abakomokaga kuri Bezayi bari 323. 18 Abakomokaga kuri Yora bari 112. 19 Abakomokaga kuri Hashumu+ bari 223. 20 Abakomokaga kuri Gibari bari 95. 21 Ab’i Betelehemu bari 123. 22 Abagabo b’i Netofa bari 56. 23 Abagabo bo muri Anatoti+ bari 128. 24 Abo muri Azimaveti bari 42. 25 Ab’i Kiriyati-yeyarimu, i Kefira n’i Beroti bari 743. 26 Ab’i Rama+ n’i Geba+ bari 621. 27 Abagabo b’i Mikimasi bari 122. 28 Abagabo b’i Beteli no muri Ayi+ bari 223. 29 Ab’i Nebo+ bari 52. 30 Ab’i Magibishi* bari 156. 31 Abakomokaga kuri Elamu wundi bari 1.254. 32 Abakomokaga kuri Harimu bari 320. 33 Ab’i Lodi, i Hadidi no muri Ono bari 725. 34 Ab’i Yeriko bari 345. 35 Ab’i Senaya* bari 3.630.

36 Dore umubare w’Abatambyi:+ Abakomokaga kuri Yedaya,+ ni ukuvuga abakomotse kuri Yeshuwa+ bari 973. 37 Abakomokaga kuri Imeri+ bari 1.052. 38 Abakomokaga kuri Pashuri+ bari 1.247. 39 Abakomokaga kuri Harimu+ bari 1.017.

40 Dore umubare w’Abalewi:+ Mu muryango wa Hodaviya, abakomokaga kuri Yeshuwa na Kadimiyeli+ bari 74. 41 Dore umubare w’abaririmbyi:+ Abakomokaga kuri Asafu+ bari 128. 42 Dore umubare w’abakomokaga ku barinzi b’amarembo:+ Abakomotse kuri Shalumu, abakomotse kuri Ateri, abakomotse kuri Talumoni,+ abakomotse kuri Akubu,+ abakomotse kuri Hatita, abakomotse kuri Shobayi, bose hamwe bari 139.

43 Dore abakoraga mu rusengero:*+ Abakomokaga kuri Ziha, abakomokaga kuri Hasufa, abakomokaga kuri Tabawoti, 44 abakomokaga kuri Kerosi, abakomokaga kuri Siyaha, abakomokaga kuri Padoni, 45 abakomokaga kuri Lebana, abakomokaga kuri Hagaba, abakomokaga kuri Akubu, 46 abakomokaga kuri Hagabu, abakomokaga kuri Shalumayi, abakomokaga kuri Hanani, 47 abakomokaga kuri Gideli, abakomokaga kuri Gahari, abakomokaga kuri Reyaya, 48 abakomokaga kuri Resini, abakomokaga kuri Nekoda, abakomokaga kuri Gazamu, 49 abakomokaga kuri Uza, abakomokaga kuri Paseya, abakomokaga kuri Besayi, 50 abakomokaga kuri Asina, abakomokaga kuri Mewunimu, abakomokaga kuri Nefusimu, 51 abakomokaga kuri Bakibuki, abakomokaga kuri Hakufa, abakomokaga kuri Harihuri, 52 abakomokaga kuri Baziluti, abakomokaga kuri Mehida, abakomokaga kuri Harisha, 53 abakomokaga kuri Barikosi, abakomokaga kuri Sisera, abakomokaga kuri Tema, 54 abakomokaga kuri Neziya, abakomokaga kuri Hatifa.

55 Dore abakomokaga ku bagaragu ba Salomo: Abakomokaga kuri Sotayi, abakomokaga kuri Sofereti, abakomokaga kuri Peruda,+ 56 abakomokaga kuri Yala, abakomokaga kuri Darikoni, abakomokaga kuri Gideli, 57 abakomokaga kuri Shefatiya, abakomokaga kuri Hatili, abakomokaga kuri Pokereti-hazebayimu n’abakomokaga kuri Ami.

58 Abakoraga mu rusengero* n’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari 392.

59 Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri. Abo ntibashoboye kugaragaza ko abo bakomokagaho bari Abisirayeli.+ 60 Abakomokaga kuri Delaya, abakomokaga kuri Tobiya n’abakomokaga kuri Nekoda bari 652. 61 Mu bakomokaga ku batambyi harimo abakomokaga kuri Habaya, abakomokaga kuri Hakozi+ n’abakomokaga kuri Barizilayi.+ Izina rye ni irya sebukwe* kuko yashatse umwe mu bakobwa ba Barizilayi w’i Gileyadi. 62 Bishatse mu bitabo ngo barebe abo bakomokagaho ariko ntibababona, bituma batemererwa kuba abatambyi.*+ 63 Guverineri* yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.*+

64 Abatashye bose hamwe bari 42.360,+ 65 bari kumwe n’abagaragu n’abaja 7.337 kandi bari bafite abaririmbyi b’abagabo n’abagore 200. 66 Amafarashi yabo yari 736, inyumbu* zabo ari 245, 67 ingamiya zabo ari 435, naho indogobe zabo ari 6.720.

68 Igihe bamwe mu batware b’imiryango bageraga ku nzu ya Yehova i Yerusalemu, batanze impano+ zari zigenewe inzu y’Imana y’ukuri kugira ngo yongere kubakwa* aho yahoze.+ 69 Batanze impano zo gushyigikira uwo mushinga bakurikije ubushobozi bwabo, batanga zahabu ingana n’ibiro 512* n’ifeza ingana n’ibiro 2.850*+ n’amakanzu 100 y’abatambyi. 70 Nuko abatambyi, Abalewi, bamwe mu baturage, abaririmbyi, abarinzi b’amarembo n’Abakozi bo mu rusengero* batura mu mijyi yabo. Uko ni ko Abisirayeli bose batuye mu mijyi yabo.+

3 Mu kwezi kwa karindwi,+ igihe Abisirayeli* bose bari bamaze kugera mu mijyi yabo, bahuriye hamwe i Yerusalemu. 2 Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki n’abatambyi bagenzi be na Zerubabeli,+ umuhungu wa Salatiyeli+ n’abavandimwe be, batangira kubaka igicaniro cy’Imana ya Isirayeli kugira ngo bajye bagitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ umuntu w’Imana y’ukuri.

3 Nubwo batinyaga abantu bo mu bihugu bari baturanye,+ bubatse icyo gicaniro aho cyari cyubatse mbere nuko batangira gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova mu gitondo na nimugoroba.+ 4 Nyuma y’ibyo, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando* nk’uko byavugwaga mu mategeko.+ Buri munsi bagatamba umubare w’ibitambo bitwikwa n’umuriro bagombaga gutamba kuri uwo munsi.+ 5 Buri munsi batambaga ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibyatangwaga ku munsi ukwezi kwagaragayeho,+ ibyatangwaga ku minsi mikuru yose yerejwe+ Yehova, n’iby’umuntu wese wazaniraga Yehova ituro atanze ku bushake.+ 6 Uhereye ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi,+ batangiye gutambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, nubwo bari bataratangira kubaka fondasiyo y’urusengero rwa Yehova.

7 Bahaye amafaranga abacongaga amabuye+ n’abanyabukorikori+ kandi baha abantu b’i Sidoni n’ab’i Tiro ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane imbaho* bazivanye muri Libani, bazinyuze mu nyanja bazigeze i Yopa,+ kuko Kuro umwami w’u Buperesi yari yarabahaye uburenganzira bwo kubikora.+

8 Mu mwaka wa kabiri, mu kwezi kwa kabiri, bamaze kugera i Yerusalemu ku nzu y’Imana y’ukuri, Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, Yeshuwa umuhungu wa Yehosadaki n’abandi bavandimwe babo, abatambyi n’Abalewi n’abandi bose bagarutse i Yerusalemu bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu,+ batangira kubaka. Bashyiraho Abalewi bafite imyaka 20 n’abayirengeje ngo bahagararire akazi ko kubaka inzu ya Yehova. 9 Nuko Yeshuwa n’abahungu be n’abavandimwe be, na Kadimiyeli n’abahungu be, abahungu ba Yuda, abahungu ba Henadadi,+ abahungu babo n’abavandimwe babo na bo bari Abalewi, bishyira hamwe kugira ngo bahagararire akazi ko kubaka inzu y’Imana y’ukuri.

10 Igihe abubatsi batangiraga gushyiraho fondasiyo y’urusengero rwa Yehova,+ abatambyi bari bambaye imyenda bakorana mu rusengero bafite impanda,*+ n’Abalewi, ni ukuvuga abahungu ba Asafu bari bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, barahaguruka batangira gusingiza Yehova nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarabitegetse.+ 11 Nuko batangira gusingiza+ Yehova no kumushimira baririmba, itsinda rimwe rikabanza irindi rigakurikiraho bagira bati: “Kuko ari mwiza kandi urukundo rudahemuka akunda Isirayeli ruhoraho iteka.”+ Hanyuma abandi bantu bose basingiza Yehova mu ijwi ryo hejuru, kuko fondasiyo y’inzu ya Yehova yari itangiye kubakwa. 12 Abatambyi benshi, Abalewi n’abakuru b’imiryango, ni ukuvuga abantu bari bakuze bari barabonye ya nzu ya mbere,+ babonye fondasiyo iri kubakwa bararira cyane, ariko abandi bantu benshi bo barasakuza cyane bitewe n’ibyishimo byinshi.+ 13 Abantu ntibashoboraga gutandukanya amajwi y’abari bishimye n’amajwi y’abariraga, kuko abantu basakuzaga cyane, urusaku rwabo rukagera kure.

4 Igihe abanzi ba Yuda na Benyamini+ bumvaga ko abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu bagarutse+ bakaba barimo kubakira Yehova Imana ya Isirayeli urusengero, 2 bahise basanga Zerubabeli n’abakuru b’imiryango barababwira bati: “Nimureke dufatanye kubaka, kuko natwe dusenga* Imana yanyu,+ kandi tukayitambira ibitambo kuva igihe umwami wa Ashuri Esari-hadoni+ watuzanye hano yatangiraga gutegeka.”+ 3 Ariko Zerubabeli, Yeshuwa n’abandi bayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’Abisirayeli barababwira bati: “Ntitwakwemera ko mufatanya natwe kubakira Imana yacu inzu,+ ahubwo ni twe twenyine tuzubakira Yehova Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yabidutegetse.”+

4 Nuko abantu bo muri icyo gihugu bakomeza guca intege ab’i Buyuda kugira ngo batubaka.+ 5 Baguriraga abajyanama b’ibwami ngo babateshe umutwe,+ umushinga wabo we gukomeza igihe cyose Kuro yari umwami w’u Buperesi, kugeza igihe Umwami Dariyo+ yategekaga. 6 Igihe Ahasuwerusi* yatangiraga gutegeka, banditse amabaruwa yo kurega abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu. 7 Nanone igihe Aritazerusi umwami w’u Buperesi yategekaga, Bishilamu, Mitiredati, Tabeli na bagenzi be bandikiye Umwami Aritazerusi. Iyo baruwa bayishyize mu rurimi rw’Icyarameyi,+ kandi bayandika mu nyuguti z’Icyarameyi.*

8 * Nuko Rehumu wari umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, bandikira Umwami Aritazerusi ibaruwa barega abaturage b’i Yerusalemu. Iyo baruwa yaravugaga iti: 9 (Yanditswe na Rehumu umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, hamwe na bagenzi babo, ni ukuvuga abacamanza, abayobozi b’uturere, abanyamabanga, abaturage bo muri Ereki,+ ab’i Babuloni, ab’i Susa,+ ari bo Banyelamu,+ 10 n’abo mu bindi bihugu umwami ukomeye Asenapari* yari yaravanye mu bihugu byabo ku ngufu akabatuza mu mijyi y’i Samariya,+ n’abaturage bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,* kandi 11 iyi ni yo kopi y’ibaruwa bamwoherereje.)

“Mwami Aritazerusi, abagaragu bawe bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* turakwandikiye. 12 Umenye ko ba Bayahudi bavuye aho uri bakaza hano, bageze i Yerusalemu. Batangiye kongera kubaka uyu mujyi kandi abaturage bawo ni abantu babi batumvira amategeko. Barimo kubaka inkuta+ no gusana fondasiyo. 13 Nanone kandi, umenye ko uyu mujyi niwongera kubakwa, inkuta zawo zikuzura, nta misoro* bazongera gutanga+ n’amafaranga umwami* yinjiza azagabanuka. 14 Kubera ko duhabwa umushahara w’ibwami,* kandi tukaba tutifuza ko umwami ahomba, ni yo mpamvu tukoherereje iyi baruwa tubikumenyesha, 15 kugira ngo hakorwe ubushakashatsi mu gitabo kivuga amateka y’abami bakubanjirije.+ Icyo gitabo uzasanga kivuga ko abatuye muri uyu mujyi batumvira amategeko, bakabangamira abami kandi bagateza ibibazo mu ntara. Nanone uzasanga kivuga ko kuva na kera abantu baho batumaga abaturage batumvira ubuyobozi. Ni cyo cyatumye uyu mujyi usenywa.+ 16 Mwami turakumenyesha ko uyu mujyi niwongera kubakwa, inkuta zawo zikuzura, utazashobora gutegeka* abatuye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate.”*+

17 Umwami asubiza Rehumu wari umutegetsi mukuru na Shimushayi wari umwanditsi, na bagenzi babo bari batuye i Samariya n’abari batuye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, ati:

“Ndabashuhuje! 18 Ibaruwa mwatwoherereje* bayinsomeye mu buryo bwumvikana neza.* 19 Natanze itegeko, bakora ubushakashatsi babona ko kuva kera abantu bo muri uwo mujyi barwanyaga abami, ntibumvire amategeko kandi bagakunda kwigaragambya.+ 20 I Yerusalemu hagiye haba abami bakomeye bategetse akarere kose ko mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate kandi bahabwaga imisoro. 21 None rero, mutange itegeko rihagarika abo bantu kugira ngo uwo mujyi utongera kubakwa kugeza igihe nzatangira irindi tegeko. 22 Muhite mukurikiza ibyo mbabwiye kugira ngo umwami adakomeza guhomba.”+

23 Rehumu na Shimushayi wari umwanditsi na bagenzi babo, bamaze kumva ibyavugwaga mu ibaruwa y’Umwami Aritazerusi, bahita bajya i Yerusalemu aho Abayahudi bari bari, bababuza ku ngufu gukomeza imirimo yabo. 24 Icyo gihe ni bwo akazi ko kubaka inzu y’Imana yari i Yerusalemu kahagaze, kandi kakomeje guhagarara kugeza mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo, umwami w’u Buperesi.+

5 Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ babwira Abayahudi bari mu Buyuda n’i Yerusalemu amagambo yari aturutse ku Mana ya Isirayeli yabayoboraga. 2 Icyo gihe ni bwo Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli na Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki batangiye kongera kubaka inzu y’Imana+ yahoze i Yerusalemu kandi abahanuzi b’Imana bari kumwe na bo babashyigikiye.+ 3 Nuko Tatenayi wari guverineri wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi hamwe na bagenzi babo, bajya kubareba barababaza bati: “Ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?” 4 Barongera barababaza bati: “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?” 5 Ariko Imana yitaga* ku bakuru b’Abayahudi+ kandi ntibigeze babahagarika kugeza igihe icyo kibazo cyari kumenyeshwa Dariyo, hanyuma akohereza ibaruwa ivuga icyo bakora.

6 Dore ibyavugwaga mu ibaruwa Tatenayi wari guverineri wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi na bagenzi be, bari abayobozi b’uturere two mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, boherereje Umwami Dariyo. 7 Baramwandikiye bati:

“Mwami Dariyo:

“Gira amahoro! 8 Mwami, twifuzaga kukumenyesha ko twagiye mu ntara y’u Buyuda ku nzu y’Imana ikomeye, tugasanga yubakishwa amabuye manini cyane n’imbaho zishyirwa mu nkuta. Abaturage ni bo bakora ako kazi kandi karihuta kuko bakorana imbaraga. 9 Ibyo byatumye tubaza abayobozi b’Abayahudi tuti: ‘ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?’+ 10 Nanone twababajije amazina yabo turayandika kugira ngo tukumenyeshe ababayoboye.

11 “Baradushubije bati: ‘turi abagaragu b’Imana y’isi n’ijuru kandi turimo kongera kubaka inzu yari yarubatswe kera, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, ni ukuvuga inzu umwami ukomeye wa Isirayeli yubatse.+ 12 Ariko kubera ko abo dukomokaho barakaje Imana yo mu ijuru,+ yabateje Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni w’Umukaludaya, asenya iyi nzu+ kandi abajyana i Babuloni ku ngufu.+ 13 Ariko mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro, umwami w’i Babuloni, uwo mwami yatanze itegeko ryo kongera kubaka iyi nzu y’Imana.+ 14 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ Umwami Kuro yabivanyemo abiha umugabo witwa Sheshibazari,*+ ari na we yagize guverineri.+ 15 Kuro yaramubwiye ati: “Fata ibi bikoresho ubijyane i Yerusalemu, kugira ngo bizashyirwe mu rusengero, ni ukuvuga inzu y’Imana igiye kongera kubakwa aho yahoze.”+ 16 Uwo Sheshibazari ahageze, yatangiye kubaka inzu y’Imana+ i Yerusalemu; kuva icyo gihe iracyubakwa kandi ntiruzura.’+

17 “None rero mwami niba ubyemeye, bashakishe mu bubiko bw’umwami buri aho i Babuloni, kugira ngo tumenye niba koko Umwami Kuro yaratanze itegeko ryo kongera kubaka inzu y’Imana i Yerusalemu+ kandi mwami turagusaba kuzatumenyesha umwanzuro uzafatira iki kibazo.”

6 Icyo gihe ni bwo Umwami Dariyo yatanze itegeko, nuko bashakisha ahabikwaga ibintu by’agaciro i Babuloni. 2 Bageze mu nzu yari ahitwa Ekibatana mu ntara y’u Bumedi, bahasanga umuzingo wanditseho amagambo agira ati:

3 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro, uwo mwami yatanze itegeko ku bijyanye n’inzu y’Imana y’i Yerusalemu.+ Yaravuze ati: ‘iyo nzu yongere yubakwe kugira ngo bajye bayitambiramo ibitambo, fondasiyo zayo bazikomeze. Izagire ubuhagarike bwa metero 27* n’ubugari bwa metero 27.+ 4 Dore uko inkuta zayo zizubakwa: Buri mirongo itatu igerekeranye y’amabuye manini bazagerekeho umurongo w’imbaho+ kandi amafaranga azakoreshwa azave mu mutungo w’umwami.+ 5 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana, ibyo Nebukadinezari yavanye mu rusengero rwari i Yerusalemu akabijyana i Babuloni,+ bizasubizweyo kugira ngo bishyirwe aho byahoze mu nzu y’Imana i Yerusalemu.’+

6 “None rero Guverineri Tatenayi wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi na bagenzi banyu, ari bo bayobozi b’uturere bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,+ ntimwivange muri icyo kibazo. 7 Mureke iyo nzu y’Imana yubakwe. Guverineri w’Abayahudi n’abayobozi babo bazongera bubake iyo nzu y’Imana aho yahoze. 8 Nanone ntanze iri tegeko rivuga ibyo mugomba gukorera abo bayobozi b’Abayahudi kugira ngo iyo nzu y’Imana yongere yubakwe. Mujye mufata amafaranga mukuye mu mutungo w’umwami,+ ni ukuvuga avuye mu misoro itangwa mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate maze muhite muyaha abo bagabo kugira ngo akazi kabo kadahagarara.+ 9 Ibintu byose abatambyi b’i Yerusalemu bazavuga ko bakeneye, muzakomeze kubibaha buri munsi nta na kimwe kibuzemo. Ibyo ni ibimasa bikiri bito,+ amapfizi y’intama+ n’abana b’intama+ byo gukoresha batambira Imana yo mu ijuru ibitambo bitwikwa n’umuriro, hamwe n’ingano,+ umunyu,+ divayi+ n’amavuta,+ 10 kugira ngo bakomeze gutambira Imana yo mu ijuru ibitambo biyishimisha no gusenga basabira umwami n’abahungu be ngo bakomeze kubaho.+ 11 Nanone ntegetse ko umuntu utazumvira iri tegeko, bazavana igiti ku nzu ye bakamuzamura bakakimumanikaho* kandi inzu ye igahinduka ubwiherero rusange* kubera icyo cyaha. 12 Imana yahisemo ko izina ryayo riba aho hantu,+ izakureho umwami wese n’abantu bose bazarenga kuri iri tegeko, bakagerageza gusenya iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Njyewe Dariyo, ni njye utanze iryo tegeko kandi rigomba guhita rikurikizwa.”

13 Hanyuma Guverineri Tatenayi w’intara yo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate na Shetari-bozenayi+ hamwe na bagenzi babo, bahita bakora ibyo Umwami Dariyo yari yabategetse byose. 14 Nuko abayobozi b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi imirimo ikomeza kugenda neza,+ bitewe n’amagambo y’ubuhanuzi ya Hagayi+ na Zekariya+ umwuzukuru wa Ido. Barangije kubaka urusengero bakurikije itegeko bahawe n’Imana ya Isirayeli+ n’iryo bahawe na Kuro,+ Dariyo+ n’Umwami Aritazerusi+ w’u Buperesi. 15 Iyo nzu barangije kuyubaka ku itariki ya gatatu z’ukwezi kwa Adari,* mu mwaka wa gatandatu w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo.

16 Nuko Abisirayeli, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi+ n’abari basigaye mu bari barajyanywe i Babuloni, bakora umunsi mukuru wo gutaha iyo nzu y’Imana bishimye. 17 Kuri uwo munsi mukuru wo gutaha inzu y’Imana batambye ibimasa 100, amapfizi y’intama 200 n’abana b’intama 400, batamba n’amasekurume y’ihene 12, angana n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo batangire Abisirayeli bose igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 18 Nuko bashyira abatambyi mu matsinda yabo n’Abalewi babashyira mu byiciro byabo, kugira ngo bajye bakora umurimo w’Imana i Yerusalemu+ nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose.+

19 Abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu bizihije Pasika ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere.+ 20 Abatambyi n’Abalewi bose bariyejeje.+ Ubwo rero bose ntibari banduye. Nuko babaga igitambo cya Pasika cyari kigenewe abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu n’abandi batambyi bagenzi babo. 21 Hanyuma Abisirayeli bari baragarutse bavuye i Babuloni barya kuri icyo gitambo, bagisangira n’umuntu wese wari warifatanyije na bo akareka ibikorwa bibi byakorwaga n’abandi bantu bo muri icyo gihugu, kugira ngo asenge* Yehova Imana ya Isirayeli.+ 22 Nanone bamaze iminsi irindwi bizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo+ bishimye cyane kuko Yehova yatumye bishima kandi agatuma umwami wa Ashuri* abakunda,+ ku buryo yabashyigikiye mu kazi ko kubaka inzu y’Imana y’ukuri, ari yo Mana ya Isirayeli.

7 Nyuma y’igihe, ni ukuvuga igihe Aritazerusi+ yari umwami w’u Buperesi, Ezira*+ yagarutse avuye i Babuloni. Yari umuhungu wa Seraya,+ umuhungu wa Azariya, umuhungu wa Hilukiya,+ 2 umuhungu wa Shalumu, umuhungu wa Sadoki, umuhungu wa Ahitubu, 3 umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Azariya,+ umuhungu wa Merayoti, 4 umuhungu wa Zerahiya, umuhungu wa Uzi, umuhungu wa Buki, 5 umuhungu wa Abishuwa, umuhungu wa Finehasi,+ umuhungu wa Eleyazari,+ umuhungu wa Aroni+ umutambyi mukuru. 6 Ezira yari umwanditsi* wari uzi neza* Amategeko ya Mose,+ ayo Yehova Imana ya Isirayeli yari yaratanze. Umwami yamuhaye ibyo yasabye byose kuko Yehova Imana ye yari kumwe na we.*

7 Nuko mu mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bw’Umwami Aritazerusi, bamwe mu Bisirayeli, mu batambyi, mu Balewi,+ mu baririmbyi,+ mu barinzi b’amarembo+ no mu bakozi bo mu rusengero,*+ bajya i Yerusalemu. 8 Ezira yageze i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, mu mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bw’uwo mwami. 9 Yaturutse i Babuloni ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, agera i Yerusalemu ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye igira neza yari kumwe na we.*+ 10 Ezira yari yariyemeje* kwiga Amategeko ya Yehova no kuyakurikiza+ ndetse no kwigisha Abisirayeli amabwiriza n’amahame ari muri ayo mategeko.+

11 Dore ibyari mu ibaruwa Umwami Aritazerusi yahaye Ezira wari umutambyi akaba n’umwanditsi n’umuhanga mu mategeko ya Yehova n’amabwiriza yahawe Isirayeli:

12 * “Kuri Ezira umutambyi n’umwanditsi w’Amategeko y’Imana yo mu ijuru. Njyewe Aritazerusi+ umwami w’abami, nkwandikiye nkwifuriza amahoro. Nakumenyeshaga ko 13 natanze itegeko rivuga ko Umwisirayeli wese uri ahantu hose ntegeka, harimo abatambyi babo n’Abalewi, wifuza kujyana nawe i Yerusalemu, mujyana.+ 14 Kuko njyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tukohereje ngo ujye kureba niba Amategeko ufite* y’Imana yawe, akurikizwa mu Buyuda n’i Yerusalemu. 15 Uzajyane ifeza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu. 16 Uzajyane n’ifeza na zahabu yose uzahabwa* mu ntara ya Babuloni n’impano abaturage n’abatambyi bazatanga ku bushake, zigenewe inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu.+ 17 Ayo mafaranga uzabona uzahite uyaguramo ibimasa,+ amapfizi y’intama,+ abana b’intama,+ n’ibinyampeke+ n’ibyokunywa bizaturanwa na byo+ kandi uzabitambire ku gicaniro cyo mu nzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu.

18 “Ifeza na zahabu bizasigara, wowe n’abavandimwe bawe muzabikoreshe icyo muzabona ko gikwiriye, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka. 19 Ibikoresho byose uhawe kugira ngo bizakoreshwe mu murimo wo mu nzu y’Imana yawe, uzabigeze imbere y’Imana i Yerusalemu.+ 20 Ibindi bintu bizaba bikenewe mu nzu y’Imana yawe ukabona ko ukwiriye kubitanga, uzabitange ubivanye mu bubiko bw’umwami.+

21 “Njyewe Umwami Aritazerusi, nategetse ababitsi bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,* ko ikintu cyose umutambyi Ezira+ akaba n’umwanditsi w’Amategeko y’Imana yo mu ijuru azasaba, mugomba guhita mukimuha. 22 Ntimuzarenze toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, toni 16* z’ingano, litiro 2.200* za divayi,+ litiro 2.200 z’amavuta,+ n’umunyu+ wose azashaka. 23 Ibyo Imana yo mu ijuru yategetse byose ko bikorerwa inzu yayo,+ bijye bikoranwa imbaraga kugira ngo itazarakarira abaturage nyobora, nanjye ndetse n’abahungu banjye.+ 24 Ikindi kandi, murasabwa kutagira umusoro uwo ari wo wose*+ mwaka abatambyi, Abalewi, abacuranzi,+ abarinzi b’amarembo, abakozi bo mu rusengero*+ n’abandi bakozi bo ku nzu y’Imana.

25 “Naho wowe Ezira, ukurikije ubwenge Imana yawe yaguhaye, uzashyireho abayobozi n’abacamanza bo gucira imanza abaturage bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, ni ukuvuga abantu bose bazi amategeko y’Imana yawe kandi abatayazi mujye muyabigisha.+ 26 Umuntu wese utazakurikiza Amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, azahite acirwa urubanza, rwaba urwo kwicwa, kwirukanwa mu gihugu, gucibwa amande cyangwa gufungwa.”

27 Yehova Imana y’abo dukomokaho nasingizwe, kuko yatumye umwami agira igitekerezo cyo gutaka inzu ya Yehova iri i Yerusalemu.+ 28 Nanone yatumye umwami+ n’abajyanama be+ n’abatware be bose bakomeye bangaragariza urukundo rudahemuka. Nanjye nagize imbaraga kubera ko Yehova Imana yanjye yari anshyigikiye maze mpuriza hamwe bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli kugira ngo tujyane i Yerusalemu.

8 Aba ni bo bayobozi mu miryango ya ba sekuruza banditswe hakurikijwe imiryango bakomokamo. Ni bo twavanye i Babuloni igihe Umwami Aritazerusi yategekaga:+ 2 Mu bakomokaga kuri Finehasi+ handitswe Gerushomu, mu bakomokaga kuri Itamari+ handitswe Daniyeli, mu bakomokaga kuri Dawidi handitswe Hatushi. 3 Mu bakomokaga kuri Shekaniya, ni ukuvuga abakomotse kuri Paroshi, handitswe Zekariya yandikanwa n’abagabo 150. 4 Mu bakomokaga kuri Pahati-mowabu+ handitswe Eliyeho-enayi umuhungu wa Zerahiya, yandikanwa n’abagabo 200. 5 Mu bakomokaga kuri Zatu+ handitswe Shekaniya umuhungu wa Yahaziyeli, yandikanwa n’abagabo 300. 6 Mu bakomokaga kuri Adini+ handitswe Ebedi umuhungu wa Yonatani, yandikanwa n’abagabo 50. 7 Mu bakomokaga kuri Elamu+ handitswe Yeshaya umuhungu wa Ataliya, yandikanwa n’abagabo 70. 8 Mu bakomokaga kuri Shefatiya+ handitswe Zebadiya umuhungu wa Mikayeli, yandikanwa n’abagabo 80. 9 Mu bakomokaga kuri Yowabu handitswe Obadiya umuhungu wa Yehiyeli, yandikanwa n’abagabo 218. 10 Mu bakomokaga kuri Bani handitswe Shelomiti umuhungu wa Yosifiya, yandikanwa n’abagabo 160. 11 Mu bakomokaga kuri Bebayi handitswe Zekariya umuhungu wa Bebayi,+ yandikanwa n’abagabo 28. 12 Mu bakomokaga kuri Azigadi+ handitswe Yohanani umuhungu wa Hakatani, yandikanwa n’abagabo 110. 13 Mu bakomokaga kuri Adonikamu,+ ari bo ba nyuma bagarutse, handitswe Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bandikanwa n’abagabo 60. 14 Naho mu bakomokaga kuri Bigivayi+ handitswe Utayi na Zabudi, bandikanwa n’abagabo 70.

15 Nabahurije hamwe ku mugezi ugana Ahava,+ tuhamara iminsi itatu. Ariko nagenzuye mu baturage n’abatambyi, nsanga nta Mulewi* n’umwe urimo. 16 Nuko mpamagaza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elunatani, Yaribu, Elunatani, Natani, Zekariya na Meshulamu bari abayobozi, na Yoyaribu na Elunatani bari abigisha. 17 Mbategeka kujya mu gace kitwa Kasifiya kurebayo umutware Ido, ngo bamubwire we n’abavandimwe be, bari abakozi bo mu rusengero* i Kasifiya, batuzanire abakozi bo gukora mu nzu y’Imana yacu. 18 Kubera ko Imana yacu yari idushyigikiye* batwoherereje umugabo w’umunyabwenge witwa Sherebiya+ ukomoka mu muryango wa Mahali,+ umwuzukuru wa Lewi umuhungu wa Isirayeli, azana n’abahungu be n’abavandimwe be. Bari abagabo 18 bose hamwe, 19 na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo mu muryango wa Merari,+ abavandimwe be n’abahungu babo bakaba bari abagabo 20 bose hamwe. 20 Naho abakozi bo mu rusengero bari 220. Abo ni bo Dawidi n’abatware bahaye inshingano yo gukorera Abalewi kandi bose amazina yabo yaranditswe.

21 Nuko tukiri aho ku ruzi rwa Ahava, ntangaza ko abantu bigomwa kurya no kunywa kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, tuyisabe kutuyobora mu rugendo no kuturinda, twe n’abana bacu n’ibintu byose twari dufite. 22 Numvaga mfite isoni zo gusaba umwami ngo aduhe abasirikare n’abagendera ku mafarashi bo kuturinda abanzi bacu muri urwo rugendo, kuko twari twarabwiye umwami tuti: “Imana yacu igira neza irinda abayishaka bose,*+ ariko ikarakarira cyane abantu bose bayireka.”+ 23 Ubwo rero twigomwe kurya no kunywa dusaba Imana kuturinda muri urwo rugendo, na yo iratwumva.+

24 Hanyuma mu bakuru b’abatambyi ntoranyamo 12, ari bo Sherebiya, Hashabiya+ n’abavandimwe babo 10. 25 Nuko mbapimira ifeza na zahabu n’ibikoresho, ni ukuvuga impano umwami n’abajyanama be n’abatware be n’Abisirayeli bose bari aho bari baratanze zigenewe inzu y’Imana yacu.+ 26 Dore ibyo napimye nkabiha ba bagabo 12: Toni 22 n’ibiro 230* by’ifeza, ibikoresho 100 bikozwe mu ifeza byapimaga ibiro 68,* toni 3 n’ibiro 420* bya zahabu, 27 udusorori 20 dukozwe muri zahabu, dufite agaciro k’ibiceri* 1.000 by’Abaperesi bya zahabu, n’ibikoresho 2 bikozwe mu muringa mwiza ubengerana bifite agaciro nk’aka zahabu.

28 Hanyuma ndababwira nti: “Muri abantu bera imbere ya Yehova+ n’ibi bikoresho ni ibyera kandi iyi feza n’iyi zahabu ni amaturo abantu batuye Yehova ku bushake, Imana y’abo mukomokaho. 29 Mukomeze kubirinda cyane kugeza igihe muzabipimira imbere y’abakuru b’abatambyi n’Abalewi n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’Abisirayeli, i Yerusalemu+ mu byumba* by’inzu ya Yehova.” 30 Nuko abatambyi n’Abalewi bakira ifeza na zahabu n’ibikoresho bari bamaze gupimirwa, kugira ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu.

31 Hanyuma ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa mbere+ tuva ku ruzi rwa Ahava+ twerekeza i Yerusalemu kandi Imana yacu ibana natwe, iturinda abanzi bacu n’imitego bari baduteze. 32 Twaje kugera i Yerusalemu+ tuhamara iminsi itatu, 33 nuko ku munsi wa kane dupimira ifeza na zahabu n’ibikoresho mu nzu y’Imana yacu,+ tubiha umutambyi Meremoti+ umuhungu wa Uriya ari kumwe na Eleyazari umuhungu wa Finehasi n’Abalewi, ni ukuvuga Yozabadi,+ umuhungu wa Yeshuwa na Nowadiya umuhungu wa Binuwi.+ 34 Ibintu byose byarabazwe kandi birapimwa maze ibiro byabyo byose birandikwa. 35 Abari baragarutse bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu batambira Imana ya Isirayeli ibitambo bitwikwa n’umuriro. Batambiye Abisirayeli bose ibimasa 12,+ amapfizi y’intama 96,+ amasekurume y’intama 77, n’amasekurume y’ihene 12+ y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ibyo byose byari igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.+

36 Nuko tumenyesha abari bungirije umwami,*+ tumenyesha na ba guverineri bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate*+ amategeko umwami yatanze, bafasha abaturage kandi batanga ibintu byose byari bikenewe ku nzu y’Imana y’ukuri.+

9 Ibyo birangiye, abatware baraza barambwira bati: “Abisirayeli, abatambyi n’Abalewi ntibaretse kwifatanya n’abantu bo mu bihugu bibakikije kandi ntibaretse gukora ibikorwa byabo Imana yanga,+ ni ukuvuga ibikorwa by’Abanyakanani, Abaheti, Abaperizi, Abayebusi, Abamoni, Abamowabu, Abanyegiputa+ n’Abamori.+ 2 Bashakanye n’abakobwa babo, banabashyingira abahungu babo,+ none abantu Imana yatoranyije+ bivanze n’abo muri ibyo bihugu.+ Abatware n’abayobozi bakuru ni bo babanjirije abandi gukora ibyo bikorwa by’ubuhemu.”

3 Nkimara kubyumva naciye imyenda nari nambaye, nipfura umusatsi n’ubwanwa maze nicara hasi mbabaye cyane. 4 Nuko abantu bose bubahaga cyane* amagambo y’Imana ya Isirayeli bahurira aho nari ndi, bababajwe n’ibikorwa by’ubuhemu by’abari baragarutse bavuye i Babuloni. Nakomeje kwicara mbabaye cyane kugeza ku isaha yo gutangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+

5 Isaha batangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba igeze,+ mpaguruka aho nari nicaye mfite agahinda kenshi. Icyo gihe nari ncyambaye ya myenda nari naciye maze ndapfukama nzamurira Yehova Imana yanjye amaboko. 6 Nuko nsenga mvuga nti: “Mana yanjye, mfite isoni n’ikimwaro ku buryo numva ntakwiriye no kugusenga. Mana yanjye, ibyaha byacu ni byinshi cyane* kandi ibicumuro byacu byarirundanyije bigera mu ijuru.+ 7 Kuva mu gihe cya ba sogokuruza kugeza uyu munsi twakoze ibyaha byinshi+ kandi kubera amakosa yacu wemeye ko twebwe, abami bacu n’abatambyi bacu dutsindwa n’abami bo mu bindi bihugu. Twicishijwe inkota+ tujyanwa mu bindi bihugu ku ngufu,+ basahura ibyo twari dutunze+ kandi badukoza isoni nk’uko bimeze kugeza ubu.+ 8 Ariko Yehova Mana yacu, ubu hashize igihe gito utugiriye neza, wemera ko hagira abarokoka kandi Mana yacu utuma tugirira umutekano* ahantu hera,+ kugira ngo udushimishe kandi uduhumurize mu mirimo y’agahato dukora. 9 Mana yacu nubwo dukora imirimo y’agahato,+ ntiwadutereranye. Watugaragarije urukundo rudahemuka, utuma abami b’Abaperesi+ batugirira impuhwe, utuma tugira imbaraga zo kubaka inzu yawe Mana yacu,+ twongera kubaka amatongo* yayo kandi utuma tugira umutekano* mu Buyuda n’i Yerusalemu.

10 “None se Mana yacu, twavuga iki nyuma y’ibyo byose? Twaretse amategeko yawe 11 waduhaye ukoresheje abagaragu bawe b’abahanuzi. Waravuze uti: ‘igihugu mugiye gufata ni igihugu cyanduye bitewe n’ibikorwa bibi by’abahatuye, kuko bakoze ibintu nanga, igihugu cyose bacyujuje ibikorwa byanduye.+ 12 None rero, abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo.+ Ntimuzagire icyo mukora ngo bagire amahoro cyangwa ngo bagire icyo bageraho,+ kugira ngo mukomere kandi murye ibyokurya byiza byo muri icyo gihugu, maze mugifate kibe icy’abahungu banyu iteka.’ 13 Ibyatubayeho byose byatewe n’ibibi twakoze n’igicumuro cyacu gikomeye. Nyamara wowe Mana yacu ntiwadukoreye ibihwanye n’amakosa yacu+ kandi watumye abari hano turokoka.+ 14 None se ubwo birakwiriye ko twongera kwica amategeko yawe tugashyingiranwa n’abantu bakora ibyo bintu wanga?+ Ese ntiwaturakarira cyane ku buryo waturimbura ntihagire n’umwe usigara cyangwa ngo arokoke? 15 Yehova Mana ya Isirayeli, urakiranuka+ kubera ko wemeye ko bamwe muri twe barokoka, tukaba tukiriho kugeza uyu munsi. Duhagaze imbere yawe twicira urubanza. Mu by’ukuri ukurikije ibyo twakoze, nta n’umwe muri twe wari ukwiriye guhagarara imbere yawe.”+

10 Igihe Ezira yarimo asenga,+ avuga ibyaha ubwoko bwe bwakoze, aryamye yubamye imbere y’inzu y’Imana y’ukuri arira, Abisirayeli bahurira hamwe aho yari ari, ari benshi cyane harimo abagabo, abagore n’abana kandi bose barariraga cyane. 2 Nuko Shekaniya umuhungu wa Yehiyeli+ wo mu bakomokaga kuri Elamu+ abwira Ezira ati: “Twahemukiye Imana yacu, kuko twashatse abagore b’abanyamahanga bo mu bihugu bidukikije.+ Ariko nubwo bimeze bityo, Abisirayeli baracyafite icyizere. 3 None rero, nimureke dusezerane n’Imana yacu+ ko twirukana abo bagore bose n’abana babo, dukurikije amabwiriza twahawe na Yehova n’abantu bubaha cyane* amategeko y’Imana yacu.+ Nimureke dukore ibyo Amategeko adusaba. 4 Haguruka kuko ari wowe ugomba gukemura iki kibazo kandi natwe turagushyigikiye. Komera kandi ugire icyo ukora.”

5 Hanyuma Ezira arahaguruka arahiza abakuru b’abatambyi, Abalewi n’Abisirayeli bose, ko bazakora ibyo Shekaniya yari amaze kuvuga.+ Nuko barabirahirira. 6 Ezira ava imbere y’inzu y’Imana y’ukuri, ajya mu cyumba* cyo mu rusengero cya Yehohanani, umuhungu wa Eliyashibu. Nubwo yagiyeyo, nta byokurya yariye kandi nta mazi yanyoye, kuko yari ababajwe cyane n’uko abari baragarutse bavuye i Babuloni bari barahemukiye Imana.+

7 Hanyuma batangaza mu Buyuda hose n’i Yerusalemu ko abagarutse bavuye i Babuloni bose bahurira i Yerusalemu, 8 kandi nk’uko abatware n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza bari babyemeje, umuntu wari kumara iminsi itatu atarahagera, imitungo ye yose yari gufatirwa kandi agakurwa mu Bisirayeli bari baragarutse bavuye i Babuloni.+ 9 Nuko abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini bahurira i Yerusalemu mu gihe cy’iminsi itatu. Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa cyenda, bose bari bicaye mu rugo rw’inzu y’Imana y’ukuri bafite ubwoba bwinshi kubera icyo kibazo kandi bakonje bitewe n’imvura nyinshi yagwaga, ku buryo batitiraga.

10 Hanyuma Ezira umutambyi arahaguruka, arababwira ati: “Mwarahemutse kubera ko mwashatse abagore b’abanyamahanga,+ mugatuma ibyaha by’Abisirayeli byiyongera. 11 None rero, nimwemere ko mwakoshereje Yehova Imana y’abo mukomokaho maze mukore ibyo ishaka. Nimureke kwifatanya n’abantu bo mu bihugu bibakikije kandi mwirukane aba bagore.”+ 12 Abari aho bose bavuga mu ijwi ryumvikana cyane bati: “Ibyo uvuze byose tuzabikora nk’uko ubivuze. 13 Ariko dore abantu ni benshi kandi ni igihe cy’imvura. Ntidushobora guhagarara hanze kandi iki kibazo nticyakemuka mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko twahemukiye Imana cyane. 14 None rero, turakwinginze ngo ureke abatware bacu baduhagararire+ kandi abantu bose bo mu mijyi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga, bahabwe igihe bazajya bazira bazanye n’abayobora Abisirayeli n’abacamanza ba buri mujyi kugira ngo Imana yacu idakomeza kuturakarira.”

15 Yonatani umuhungu wa Asaheli na Yahizeya umuhungu wa Tikuva, ni bo bonyine babyanze kandi bari bashyigikiwe na Meshulamu na Shabetayi+ b’Abalewi. 16 Ariko abagarutse bavuye i Babuloni bakora ibyo bari bemeye kandi umutambyi Ezira n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, bose nk’uko amazina yabo yari yaranditswe, bahurira hamwe bonyine ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 10, kugira ngo basuzume icyo kibazo. 17 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere ni bwo bari barangije gukemura ikibazo cy’abagabo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga. 18 Basanze mu bakomokaga ku batambyi hari abashatse abagore b’abanyamahanga.+ Mu bakomokaga kuri Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki no mu bavandimwe be, basanzemo Maseya, Eliyezeri, Yaribu na Gedaliya. 19 Ariko bemeye* ko bazirukana abagore babo kandi kubera ko bari barakoze icyaha, bemera ko buri wese yari gutanga imfizi y’intama kubera icyaha cye.+

20 Abandi bo mu batambyi bari barakoze icyo cyaha ni aba: Mu bakomokaga kuri Imeri+ ni Hanani na Zebadiya. 21 Mu bakomokaga kuri Harimu+ ni Maseya, Eliya, Shemaya, Yehiyeli na Uziya. 22 Mu bakomokaga kuri Pashuri+ ni Eliyowenayi, Maseya, Ishimayeli, Netaneli, Yozabadi na Eleyasa. 23 Mu Balewi abakoze icyo cyaha ni aba: Yozabadi, Shimeyi, Kelaya (ari we Kelita), Petahiya, Yuda na Eliyezeri. 24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu, naho mu barinzi b’amarembo ni Shalumu, Telemu na Uri.

25 Mu bandi Bisirayeli, aba ni bo bakoze icyo cyaha: Mu bahungu ba Paroshi+ ni Ramiya, Yiziya, Malikiya, Miyamini, Eleyazari, Malikiya na Benaya. 26 Mu bakomokaga kuri Elamu+ ni Mataniya, Zekariya, Yehiyeli,+ Abudi, Yeremoti na Eliya. 27 Mu bakomokaga kuri Zatu+ ni Eliyowenayi, Eliyashibu, Mataniya, Yeremoti, Zabadi na Aziza. 28 Mu bakomokaga kuri Bebayi+ ni Yehohanani, Hananiya, Zabayi na Atilayi. 29 Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu, Maluki, Adaya, Yashubu, Sheyali na Yeremoti. 30 Mu bakomokaga kuri Pahati-mowabu+ ni Adina, Kelali, Benaya, Maseya, Mataniya, Besaleli, Binuwi na Manase. 31 Mu bakomokaga kuri Harimu+ ni Eliyezeri, Ishiya, Malikiya,+ Shemaya, Shimewoni, 32 Benyamini, Maluki na Shemariya. 33 Mu bakomokaga kuri Hashumu+ ni Matenayi, Matata, Zabadi, Elifeleti, Yeremayi, Manase na Shimeyi. 34 Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi, Amuramu, Uweli, 35 Benaya, Bedeya, Keluhi, 36 Vaniya, Meremoti, Eliyashibu, 37 Mataniya, Matenayi na Yasu. 38 Mu bakomokaga kuri Binuwi ni Shimeyi, 39 Shelemiya, Natani, Adaya, 40 Makinadebayi, Shashayi, Sharayi, 41 Azareli, Shelemiya, Shemariya, 42 Shalumu, Amariya na Yozefu. 43 Abo muri Nebo ni Yeyeli, Matitiya, Zabadi, Zebina, Yadayi, Yoweli na Benaya. 44 Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga.+ Nuko birukana abo bagore n’abana babo.+

Bishobora no kuvugwa ngo: “Inzu y’Imana iri i Yerusalemu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu baho ari.”

Uyu ashobora kuba ari Zerubabeli uvugwa muri Ezr 2:2; 3:8.

Bishobora kuba bisobanura “abakomokaga kuri Magibishi.”

Bishobora kuba bisobanura “abakomokaga kuri Senaya.”

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Ni ukuvuga, papa w’umugore we.

Cyangwa “batemererwa kuba abatambyi kuko bafatwaga nk’abantu bahumanye.”

Cyangwa “Tirushata,” rikaba ari izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.

Cyangwa “ihagarare.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 61.000.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mina 5.000.” Mina ikoreshwa mu Byanditswe by’Igiheburayo ingana na garama 570. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”

Ingando ni akazu ko kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Izo mbaho zavaga mu biti byitwa amasederi byakundaga kuba muri Libani.

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dushaka.”

Ashobora kuba ari Cambyse wa kabiri.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Yanditswe mu Cyarameyi hanyuma ishyirwa mu zindi ndimi.”

Ibivugwa muri Ezr 4:8 kugeza 6:18 byanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyarameyi.

Ni ukuvuga “Ashurubanipari.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Mu rurimi rw’umwimerere, aha havugwa imisoro y’uburyo butatu: Umusoro w’umuntu ku giti cye, umusoro ku kintu umuntu yaguze n’umusoro abagenzi batangaga kuko babaga banyuze mu muhanda.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abami.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “turya umunyu w’ibwami.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utazagira umugabane ku.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Cyangwa “mwanyoherereje.” Kuba harakoreshejwe ubwinshi bigaragaza icyubahiro.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Yahinduwe mu rundi rurimi barayisoma.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijisho ry’Imana yabo ryari ku.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Uyu ashobora kuba ari Zerubabeli uvugwa muri Ezr 2:2; 3:8.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Bisobanura ko yari guhabwa igihano cyo gupfa.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Aho bamena imyanda.”

Reba Umugereka wa B15.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashake.”

Ni umwami w’u Buperesi witwaga Dariyo wa 1, icyo gihe wategekaga intara y’ahahoze ubwami bwa Ashuri.

Bisobanura “ubufasha.”

Cyangwa “yandukuraga ibyanditswe.” Reba Ibisobanuro by’Amagambo.

Cyangwa “umwanditsi w’umuhanga wa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova Imana ye kwari kuri we.”

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwiza kw’Imana ye kwari kuri we.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari yarateguriye umutima we.”

Ibivugwa muri Ezr 7:12 kugeza 7:26 byanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyarameyi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari mu kiganza cyawe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzabona.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 100.” Koru imwe ingana n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 100.” Bati imwe ingana na litiro 22. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi rw’umwimerere, aha havugwa imisoro y’uburyo butatu: Umusoro w’umuntu ku giti cye, umusoro ku kintu umuntu yaguze n’umusoro abagenzi batangaga kuko babaga banyuze mu muhanda.

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Ni ukuvuga, “Abalewi batari abatambyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo kuri “Lewi; Umulewi.”

Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Kubera ko ukuboko kwiza kw’Imana yacu kwari kuri twe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ukuboko kwiza kw’Imana yacu kuri ku bayishaka bose.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 650.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 2.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idariki.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahindaga umushyitsi bitewe na.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byabaye byinshi byirundanya ku mitwe yacu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uduha urubambo.”

Itongo ni ahantu haba hari inzu ariko igasenyuka.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urukuta rw’amabuye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu bahinda umushyitsi bitewe na.”

Cyangwa “mu cyumba cyo kuriramo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahanye ibiganza.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze