ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Yobu 1:1-42:17
  • Yobu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yobu
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yobu

YOBU

1 Mu gihugu cya Usi hari umugabo witwaga Yobu.*+ Yari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi.+ 2 Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. 3 Yari afite intama 7.000, ingamiya 3.000, inka 1.000, indogobe* 500 n’abagaragu benshi. Uwo mugabo yari umukire kuruta abandi bose b’i Burasirazuba.

4 Abahungu be bajyaga bakorera ibirori mu nzu ya buri wese muri bo, buri wese ku munsi we, kandi batumiraga bashiki babo batatu kugira ngo basangire ibyokurya n’ibyokunywa. 5 Iyo bose babaga bashoje iminsi y’ibirori, Yobu yabatumagaho ngo bakore umuhango wo kwiyeza.* Kandi yarazindukaga buri wese akamutambira igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kuko Yobu yibwiraga ati: “Wenda abana banjye bakoze icyaha batuka Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga abigenza buri gihe.+

6 Nuko umunsi uragera maze abamarayika*+ baraza bahagarara imbere ya Yehova,+ Satani+ na we azana na bo.+

7 Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Uvuye he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”+ 8 Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta muntu uhwanye na we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi?” 9 Nuko Satani asubiza Yehova ati: “Ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa?+ 10 Ese ntabiterwa n’uko wamurinze,+ ukarinda abo mu rugo rwe n’ibyo atunze byose? Dore wamuhaye umugisha mu byo akora byose+ kandi watumye amatungo ye aba menshi cyane. 11 Ariko noneho gira icyo uhindura, umwake ibyo atunze byose, maze urebe ko atazakwihakana.” 12 Yehova abwira Satani ati: “Ibyo atunze byose ubifiteho ububasha, gusa we ntugire icyo umutwara.” Nuko Satani aragenda ava imbere ya Yehova.+

13 Umunsi umwe, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura barya kandi banywa divayi.+ 14 Nuko haza umuntu abwira Yobu ati: “Inka zari ziri guhinga n’indogobe ziri kurisha iruhande rwazo, 15 maze abantu b’i Sheba baraza baraziba kandi abagaragu babicisha inkota. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.”

16 Mu gihe uwo yari atararangiza kuvuga, haba haje undi aramubwira ati: “Umuriro w’Imana* wamanutse mu ijuru utwika intama n’abagaragu. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.”

17 Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati: “Abakaludaya+ bakoze amatsinda atatu maze baraza bafata ingamiya barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.”

18 Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati: “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura, barya kandi banywa divayi. 19 Mu buryo butunguranye haza umuyaga ukaze uturutse mu butayu, usenya iyo nzu maze igwira abo bana barapfa. Ni njye njyenyine warokotse wo kubikubwira.”

20 Hanyuma Yobu arahaguruka aca imyenda yari yambaye, yogosha umusatsi arapfukama akoza umutwe hasi, 21 maze aravuga ati:

“Navutse nta kintu mfite,

Kandi nimfa nta kintu nzajyana.*+

Yehova ni we wabimpaye+ kandi Yehova ni we ubitwaye.

Izina rya Yehova rikomeze gusingizwa.”

22 Muri ibyo byose, nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kibi ashinja Imana.

2 Nyuma yaho, umunsi uragera maze abamarayika*+ baraza bahagarara imbere ya Yehova.+ Satani na we azana na bo ahagarara imbere ya Yehova.+

2 Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Noneho se uturutse he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”+ 3 Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta muntu umeze nka we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi? Akomeje kumbera indahemuka,+ nubwo washatse ko mubabaza+ muhora ubusa.” 4 Satani asubiza Yehova ati: “Abantu bakunda ubuzima* bwabo cyane, kandi ibyo umuntu afite byose yabitanga kugira ngo adapfa. 5 Ariko noneho gira icyo uhindura, urambure ukuboko kwawe umuteze indwara,* maze urebe ko atazakwihakana.”+

6 Yehova abwira Satani ati: “Umufiteho ububasha! Gusa uramenye ntumwice!” 7 Nuko Satani ava imbere ya Yehova, maze ateza Yobu ibibyimba bibabaza cyane,+ bihera munsi y’ikirenge bigeza hejuru ku mutwe. 8 Hanyuma Yobu afata urujyo* akajya arwishimisha yicaye mu ivu.+

9 Amaherezo umugore we aramubwira ati: “Ese koko uracyakomeje kuba indahemuka? Ihakane Imana maze wipfire!” 10 Ariko aramusubiza ati: “Uvuze nk’umugore udashyira mu gaciro. Ese tuzemera gusa ibyiza biturutse ku Mana y’ukuri tureke kwemera n’ibibi?”+ Muri ibyo byose Yobu yavuze nta cyaha yakoze.+

11 Nuko Elifazi+ w’Umutemani, Biludadi+ w’Umushuhi+ na Zofari+ w’Umunamati, ari zo ncuti eshatu za Yobu, bumva ibyago byose yahuye na byo. Bemeranya guhura kugira ngo bajye gusura Yobu bifatanye na we mu kababaro kandi bamuhumurize. 12 Bamubonye bakiri kure baramuyoberwa. Nuko bararira cyane, baca imyenda bari bambaye kandi batumurira umukungugu ku mitwe yabo.+ 13 Bakomeza kwicarana na we hasi, bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi nta wugira icyo amubwira, kuko babonaga ukuntu yababaraga cyane.+

3 Nyuma y’ibyo Yobu atangira gutuka* umunsi yavutseho.+ 2 Yobu aravuga ati:

 3 “Umunsi navutseho urimburwe,+

N’ijoro umuntu yavuzemo ati: ‘umwana w’umuhungu yasamwe!’

 4 Uwo munsi uhinduke umwijima,

Imana ntiwiteho,

N’umucyo wo ku manywa ntuwumurikire.

 5 Uwo munsi urakabaho umwijima mwinshi.

Ibicu by’imvura biwutwikire.

Ibizana umwijima biwutere ubwoba.

 6 Iryo joro rirakaba umwijima mwinshi cyane.+

Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka.

Ntirikabarwe mu minsi igize ukwezi.

 7 Ntihakagire umuntu uvuka muri iryo joro,

Kandi ntirikumvikanemo ijwi ry’ibyishimo.

 8 Abavuga nabi iminsi bajye bawuvuga nabi,

Bo bafite ubushobozi bwo gushotora ingona.*+

 9 Inyenyeri zo muri iryo joro zijime,

Zitegereze urumuri zirubure,

Kandi ntirikabone umucyo mu rukerera,

10 Kuko muri iryo joro ari bwo mama yambyaye,+

None nkaba nibasiwe n’ibyago.

11 Kuki ntapfuye ndi kuvuka?

Kandi se kuki ntapfuye nkiva mu nda ya mama?+

12 Kuki mama yankikiye,

Kandi se kuki yampaye ibere ngo nonke?

13 Iyo nza kuba narapfuye,+

Mba narasinziriye nkiruhukira,+

14 Kandi mba ndi kumwe n’abami bo mu isi n’abajyanama babo

Bari bariyubakiye amazu ariko ubu akaba yarabaye amatongo,

15 Cyangwa ndi kumwe n’abana b’abami bari bafite zahabu,

Kandi n’amazu yabo akaba yari yuzuye ifeza.

16 Kuki ntabaye nk’inda yavuyemo itarigeze imenyekana,

Cyangwa nk’abana batigeze babona umucyo?

17 Aho mu mva n’ababi ntibongera gukora ibibi,

Kandi n’abanyantege nke iyo bahageze bararuhuka.+

18 Imfungwa zose iyo zihageze ziba zituje.

Ntiziba zicyumva ijwi ry’abazikoreshaga imirimo ivunanye.

19 Aho ngaho, aboroheje n’abakomeye baba ari kimwe,+

N’umugaragu ntaba agitegekwa na shebuja.

20 Kuki ireka umuntu ubabaye agakomeza kubaho,

Kandi ikabeshaho abafite ibibazo byinshi?+

21 Kuki bifuza urupfu ariko bakarubura?+

Bararushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe ariko ntibarubone.

22 Iyo babonye imva,

Barishima cyane bakanezerwa.

23 Kuki Imana ireka umuntu wayobye agakomeza kubaho,

Kandi yaramufungiye inzira ku buryo nta ho yakwerekeza?+

24 Aho kurya ibyokurya byanjye mba nishwe n’agahinda,+

Kandi amarira yanjye+ aba atemba nk’amazi.

25 Kuko ibyo natinyaga ari byo byangezeho,

Kandi ibyanteraga ubwoba ni byo byambayeho.

26 Sinigeze ngira amahoro n’umutuzo,

Cyangwa ngo mbeho ntafite imihangayiko, ahubwo nakomeje guhura n’ibibazo.”

4 Elifazi+ w’Umutemani aramusubiza ati:

 2 “Ese umuntu agize icyo akubwira, wabyihanganira?

Ariko se ni nde ushobora kwifata ntavuge?

 3 Ni ukuri wagiriye inama abantu benshi,

Kandi wajyaga uhumuriza abihebye.

 4 Amagambo yawe yakomezaga uwacitse intege,

Kandi wafashaga ababikeneye.

 5 Ariko nawe ibyago bikugezeho, none ucitse intege.

Bikubayeho none urihebye.

 6 Ese kuba utinya Imana si byo bituma ugira icyizere?

Kandi se kuba uri indahemuka+ si byo bituma ugira ibyiringiro?

 7 Gerageza wibuke: Ese hari umuntu w’inyangamugayo wigeze arimbuka?

Kandi se hari umukiranutsi wigeze akurwaho?

 8 Nkurikije ibyo nabonye, abiyemeza gukora ibibi

Hamwe n’abateza ibibazo, ni bo bigeraho.

 9 Iyo Imana ibahushye bararimbuka,

Kandi uburakari bwayo ni bwo bubamaraho.

10 Intare iratontoma, n’intare ikiri nto ikumvikanisha ijwi ryayo,

Ariko amenyo y’intare ifite imbaraga aramenagurwa.

11 Iyo intare ibuze umuhigo irapfa,

N’ibyana byayo bigatatana.

12 Umva rero! Hari umuntu waje rwihishwa ambwira ibintu,

Kandi abimbwira anyongorera.

13 Hari nijoro, igihe abantu bose baba basinziriye cyane,

Maze mbona iyerekwa ryatumye mpangayika cyane.

14 Nuko ngira ubwoba bwinshi ndatitira,

Numva imbaraga zinshizemo.

15 Hanyuma mbona ikintu* kinyuze imbere yanjye,

Maze ngira ubwoba bwinshi cyane.*

16 Hanyuma kirahagarara,

Ariko sinashoboye kumenya uko gisa.

Mbona ishusho imbere yanjye.

Haba ituze, noneho numva ijwi rivuga riti:

17 ‘Ese umuntu ashobora gukiranuka kurusha Imana?

Cyangwa umuntu ashobora gukora ibyiza kurusha Uwamuremye?’

18 Dore ntiyizera abagaragu bayo,

Kandi abamarayika* bayo ibashinja amakosa.

19 Nkanswe ababa mu mazu y’ibyondo,

Afite fondasiyo ishinze mu mukungugu!+

Kubica* biroroshye kurusha kwica agasimba gato cyane.

20 Baba bariho mu gitondo nimugoroba bakaba bapfuye.

Barimbuka burundu nta wubyitayeho.

21 Bameze nk’ihema bakuyeho umugozi urifashe.

Bapfa batagira ubwenge!

5 “Ngaho hamagara! Ese hari uwagutabara?

Ni nde mu bamarayika wagufasha?

 2 Umuntu utagira ubwenge azicwa no kwitotomba,

Kandi ushukwa mu buryo bworoshye azicwa n’ishyari.

 3 Nabonye umuntu utagira ubwenge amererwa neza,

Ariko aho atuye haravumwe.

 4 Abana be nta mutekano bafite.

Barenganyirizwa mu marembo y’umujyi+ badafite ubarenganura.

 5 Ibyo umuntu utagira ubwenge asarura biribwa n’umuntu ushonje.

Ndetse araza agatwara n’ibyameze mu mahwa,

Kandi ibyo umupfapfa n’abana be batunze birafatirwa.

 6 Ibibi ntibiva mu mukungugu,

N’ibyago ntibimera mu butaka.

 7 Umuntu avukira guhura n’ibyago,

Nk’uko umuriro waka cyane ukazamuka hejuru.

 8 Icyakora, njye nakwibariza Imana.

Imana ni yo nagezaho ikibazo cyanjye,

 9 Yo ikora ibintu bikomeye kandi birenze ubwenge,

Igakora ibintu byinshi bitangaje.

10 Ni yo igusha imvura ku isi,

Ikohereza amazi mu mirima.

11 Ishyira aboroheje hejuru,

Kandi ikazamura abababaye kugira ngo babone agakiza.

12 Iburizamo imigambi y’abigira abanyabwenge,

Kugira ngo ibyo bakora bitagira icyo bigeraho.

13 Ituma abanyabwenge bagwa mu mitego bateze,+

Kugira ngo imigambi yabo itagira icyo igeraho.

14 Bahura n’umwijima ku manywa,

Kandi mu ma saa sita* bagenda bakabakaba nk’aho ari nijoro.

15 Ni yo ikiza umuntu amagambo ameze nk’inkota,

Igakiza umukene umuntu umugirira nabi,

16 Kugira ngo uworoheje agire ibyiringiro,

Ariko abakiranirwa baceceke.

17 Ugira ibyishimo ni uwemera ko Imana imukosora.

Ubwo rero ntukange igihano cy’Ishoborabyose,

18 Kuko ishobora gutera imibabaro ariko igapfuka ibikomere.

Irakomeretsa, ariko amaboko yayo ni yo akiza.

19 Izagukiza ibyago byose bizakugeraho,

Niyo byaba bitandatu cyangwa birindwi.

20 Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu,

Kandi mu gihe cy’intambara izagukiza inkota.

21 Imana izakurinda amagambo akomeretsa,+

Kandi mu gihe cy’ibiza ntuzagira ubwoba.

22 Ibyago cyangwa inzara ntibizaguhangayikisha,

Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

23 Amabuye yo mu gasozi nta cyo azagutwara,

Kandi uzabana amahoro n’inyamaswa.

24 Uzagira amahoro mu ihema ryawe,

Kandi uzajya kureba urwuri* rwawe usange nta kibuzemo.

25 Uzagira abana benshi,

Kandi abagukomokaho bazaba benshi cyane bangane n’ibyatsi byo ku isi.

26 Uzajya mu mva ugifite imbaraga,

Nk’uko basarura ibinyampeke byeze neza.

27 Ngibyo ibyo twagenzuye kandi ni ko biri.

Ubyumve kandi ubyemere.”

6 Nuko Yobu arasubiza ati:

 2 “Iyaba agahinda kanjye+ kose kapimwaga,

N’ibyago byanjye bigashyirwa ku munzani.

 3 Biraremereye kurusha umusenyi wo ku nyanja.

Ni yo mpamvu mvuga ibyo mbonye byose.+

 4 Imyambi y’Ishoborabyose yarampinguranyije,

Kandi umutima wanjye wuzuye ubumara bwayo.+

Imana yaranyibasiye, irampahamura.

 5 Ese indogobe*+ yakwabira ifite ubwatsi?

Cyangwa ikimasa cyakwabira gifite ibyo kirya?

 6 Mbese ibyokurya bidafite umunyu byaryoha?

Cyangwa hari uburyohe wakumva mu mweru w’igi?

 7 Ibyokurya nk’ibyo sinabyemera.

Byamerera nk’ibyokurya bitera indwara.

 8 Icyampa ngahabwa ibyo nsaba,

Kandi Imana ikampa ibyo nifuza.

 9 Icyampa Imana ikemera kunjanjagura,

Ikarambura ukuboko kwayo ikanyica.+

10 Ibyo byampumuriza.

Nubwo mbabaye cyane, nasimbagurikishwa n’ibyishimo,

Kuko ntigeze nanga amagambo y’Imana,*+ nubwo itangirira impuhwe.

11 Ubu se mfite imbaraga ku buryo nakomeza gutegereza?+

Kandi se iherezo ryanjye ni irihe ku buryo nakomeza kubaho?

12 Ese nkomeye nk’amabuye?

Cyangwa se nkoze mu cyuma?*

13 Ese ndacyafite ubushobozi bwo kwirwanaho,

Ko ibyo nari ntunze byose nabyambuwe?

14 Umuntu wese udakomeza kugaragariza mugenzi we urukundo rudahemuka,+

Azareka no gutinya Ishoborabyose.+

15 Incuti zanjye zarandiganyije,+ zimbera nk’imigezi itemba mu gihe cy’imvura nyinshi gusa.

Zambereye nk’imigezi ikama iyo igihe cy’imvura kirangiye.

16 Iyo migezi iba yijimye kubera urubura,

Kandi iba itembamo urubura* rutangiye gushonga.*

17 Igihe kiragera igakama, amazi yayo agashira.

Mu gihe cy’ubushyuhe ntiwabona amazi yayo.

18 Iyo migezi irayoba,

Igatembera mu butayu maze ikabura.

19 Abagendera ku ngamiya b’i Tema+ barayishakisha,

Kandi abagenzi baturutse i Sheba+ bagategereza ko iza.

20 Bakozwe n’isoni kubera ko bayiringiye,

Maze bageze aho yanyuraga barayibura.

21 Namwe ni uko mwambereye.+

Mwabonye ibyago bikomeye nahuye na byo muratinya.+

22 Ese nigeze mvuga nti: ‘Nimugire icyo mumpa,

Cyangwa ngo mbasabe ngo mumpe ku byo mutunze?

23 Ese nigeze mbasaba ngo muntabare munkize umwanzi,

Cyangwa ngo munkize abangirira nabi?’

24 Nimunyigishe nanjye ndaceceka.+

Nimumfashe gusobanukirwa ikosa nakoze.

25 Ubundi amagambo y’ukuri ntakomeretsa.+

Ariko se inama zanyu zimaze iki?+

26 Ese murashaka kuvuga ko amagambo navuze nta cyo amaze,*

Kandi amagambo y’umuntu wihebye+ ari umuyaga gusa?

27 Uzi ko mwakora n’ubufindo* kugira ngo mumenye umuntu uzahindura imfubyi+ umucakara!

Yewe ndabona n’incuti yanyu mwayigurisha!+

28 Noneho nimunyitegereze.

Murabona ko ntavuga ibinyoma.

29 Rwose nimureke kuncira urubanza.

Ni ukuri nimugenzure murabona ko gukiranuka kwanjye nta ho kwagiye.

30 Ese murumva mbeshya?

Cyangwa mutekereza ko nakumva ibintu bidakwiriye nkabiyoberwa?

7 “Ese umuntu uri kuri iyi si ntameze nk’uri mu mirimo y’agahato?

Iminsi ye iba imeze nk’iy’umukozi ukorera ibihembo.+

 2 Ameze nk’umucakara wifuza cyane aho kwikinga izuba,

Kandi ameze nk’umukozi utegereje ibihembo bye.+

 3 Uko ni ko nabayeho amezi menshi ubuzima bwanjye nta cyo bumaze,

Mara amajoro menshi mbabaye.+

 4 Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘ndabyuka ryari?’+

Ariko ijoro rimbana rirerire, ngahangayika cyane kugeza mu gitondo cya kare.

 5 Umubiri wanjye wuzuyeho inyo n’umwanda.+

Uruhu rwanjye rwuzuyeho ibisebe birimo amashyira.+

 6 Iminsi yanjye irihuta cyane kurusha imashini iboha,+

Kandi irangira nta byiringiro.+

 7 Wibuke ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,+

Kandi ko ijisho ryanjye ritazongera kubona ibintu bishimishije.

 8 Umuntu undeba ubu ntazongera kumbona.

Azanshakisha, ariko nzaba ntakiriho.+

 9 Nk’uko ibicu biyoyoka bigashira,

Ni ko umuntu ujya mu Mva* na we atavayo.+

10 Ntazagaruka mu nzu ye,

Kandi aho yari atuye ntibazongera kumwibuka.+

11 Ni yo mpamvu nanjye ntazifata ngo ndeke kuvuga.

Nzavuga mfite agahinda kenshi,

Mvuge ibimpangayikishije mbabaye cyane.+

12 Ese ndi inyanja cyangwa inyamaswa nini yo mu nyanja,

Ku buryo washyiraho umurinzi wo kundinda?

13 Ubwo navugaga nti: ‘uburiri bwanjye buzatuma numva mpumurijwe,

Kandi uburiri bwanjye buzamfasha kwihanganira ibimpangayikishije,’

14 Watumye ndota inzozi ziteye ubwoba,

Kandi utuma nshikagurika bitewe n’ibyo nabonye mu iyerekwa,

15 Ku buryo nahitamo guhera umwuka,

Ngahitamo gupfa aho gukomeza kumera gutya.*+

16 Nanze cyane ubuzima.+ Sinshaka gukomeza kubaho.

Ndeka! Kuko iminsi yo kubaho kwanjye ishira vuba nk’umwuka.+

17 Umuntu ni iki ku buryo wamuhangayikira,

Kandi ugakomeza kumwitaho?+

18 Kuki umugenzura buri gitondo,

Kandi ukamugerageza buri kanya?+

19 Ese ntushobora kureka kumpanga amaso,

Cyangwa ngo undeke nibura mire uducandwe?+

20 Niba narakoze icyaha, nagutwara iki wowe witegereza abantu?+

Ni iki gituma unyibasira?

Ese nakubereye umutwaro?

21 Kuki utambabarira ibyaha byanjye,

Ngo wirengagize amakosa yanjye?

Ubu ngiye kwipfira nisubirire mu mukungugu.+

Uzanshaka, ariko nzaba ntakiriho.”

8 Nuko Biludadi+ w’Umushuhi+ aramusubiza ati:

 2 “Uzavuga ibyo bintu kugeza ryari?+

Amagambo yawe nta cyo amaze. Ni umuyaga gusa.

 3 Ese Imana yagira uwo irenganya?

Cyangwa Ishoborabyose yareka gukora ibikwiriye?

 4 Niba abana bawe barakoze ibyaha,

Imana yemeye ko bahanwa kubera kwigomeka kwabo,

 5 Ariko niba wowe wariyemeje gushaka Imana,+

Ukinginga Ishoborabyose kugira ngo ikugirire neza,

 6 Kandi niba udafite icyaha,

Ukaba ukiranuka,+ Imana yakwitaho

ikagusubiza uko wari umeze.

 7 Nubwo waba ufite imibereho yoroheje,

Amaherezo wazabaho neza cyane.+

 8 Rwose ndakwinginze, baza abatubanjirije.

Kandi utege amatwi bakubwire ibyo ba sekuruza babonye.+

 9 Dore twe turi bato, nta kintu tuzi,

Kandi igihe tumara ku isi ni gito cyane.

10 Bazakwigisha,

Kandi bakubwire ibyo bazi.

11 Ese urufunzo rushobora gukura rutari mu gishanga?

Cyangwa urubingo rwakura rutabonye amazi?

12 Nubwo rwaba rukizana indabyo kandi nta warutemye,

Rwakuma mbere y’ibindi byatsi byose.

13 Uko ni ko bigendekera abantu bose bibagirwa Imana,

Kuko ibyiringiro by’umuntu utubaha Imana* bizashira.

14 Ibyo yizeye bizakurwaho,

Kandi ibyo yiringira biroroheje nk’inzu y’igitagangurirwa.

15 Azegamira inzu ye ariko ntizakomeza guhagarara.

Azagerageza kuyifata, ariko ntizagumaho.

16 Uwo muntu aba ameze nk’igiti gitoshye ku zuba,

Amashami yacyo akaba agera hirya no hino mu busitani.+

17 Gishora imizi mu kirundo cy’amabuye,

Imizi yacyo ikaba mu bitare.

18 Ariko iyo kiranduwe ubutaka bwacyo buracyihakana,

Buti: ‘Sinigeze nkumenya.’+

19 Uko ni ko bigendekera umuntu wibagirwa Imana.

Akurwaho,+ abandi bakaza mu mwanya we.

20 Ni ukuri Imana ntizatererana abantu b’indahemuka,

Cyangwa ngo ifashe abantu babi.

21 Izatuma useka,

Kandi ugire ibyishimo byinshi.

22 Abakwanga bazakorwa n’isoni,

Kandi aho abakora ibibi batuye, ntihazongera kubaho.”

9 Yobu arasubiza ati:

 2 “Mu by’ukuri, nzi ko ari uko biri.

Ariko se umuntu yabasha ate gutsinda Imana mu rubanza?+

 3 Niyo umuntu yashaka kuburana n’Imana,+

Ntiyashobora kuyisubiza n’ikibazo kimwe mu bibazo igihumbi.

 4 Ifite ubwenge, ikagira n’imbaraga nyinshi.+

Ni nde wayirwanya bikamugwa amahoro?+

 5 Ikuraho* imisozi nta muntu n’umwe ubimenye.

Irarakara ikubika imisozi.

 6 Itigisa isi ikayikura mu mwanya wayo,

Ku buryo inkingi zayo zinyeganyega.+

 7 Ibuza izuba kurasa,

Kandi igatwikira inyenyeri ntizimurike.+

 8 Ni yo yarambuye ijuru,+

Kandi igenda hejuru y’imiraba* ikaze yo mu nyanja.+

 9 Ni yo yashyizeho itsinda ry’inyenyeri rya Ashi,* irya Kesili*

N’irya Kima,*+ hamwe n’amatsinda y’inyenyeri yo mu Majyepfo.

10 Ikora ibintu bihambaye cyane,+

N’ibintu bitangaje bitabarika.+

11 Dore inyuraho sinyibone,

Igakomeza kugenda ariko simenye ko ari yo.

12 Iyo ifashe ikintu, ni nde ushobora guhangana na yo?

Ni nde wayibwira ati: ‘ibyo ukora ni ibiki?’+

13 Imana ntizifata ngo ireke kurakara,+

Ndetse n’abafasha Rahabu*+ bazayunamira.

14 Mbega ukuntu nkwiriye kurushaho kwitonda mu gihe nyisubiza!

Nzatoranya nitonze amagambo nkoresha mburana na yo.

15 Niyo naba nzi neza ko ndi mu kuri sinayisubiza.+

Ahubwo natakambira umucamanza* wanjye ngo angirire imbabazi.

16 Ese nyihamagaye yanyitaba?

Sinizeye ko yatega amatwi ijwi ryanjye.

17 Kuko iri kunjanjagura nk’uko umuyaga ukaze umenagura ibintu,

Ikantera ibikomere byinshi nta mpamvu.+

18 Ntireka ngo mpumeke,

Ahubwo ikomeza kunyongerera ibibazo.

19 Niba hari ufite imbaraga nyinshi, Imana irazimurusha,+

Kandi ku birebana n’ubutabera, Imana iravuga iti: ‘ni nde wanshinja amakosa’?

20 Niyo naba ndi mu kuri, ibyo mvuga byanshinja amakosa.

Niyo naba nta kosa mfite, yo yanshinja icyaha.

21 Niyo nakomeza kuba inyangamugayo ni ha handi sinzi uko bizangendekera.

Nazinutswe ubuzima bwanjye.

22 Njye mbona byose ari kimwe. Ni yo mpamvu mvuga nti:

‘umuntu w’inyangamugayo n’umuntu mubi bose irabarimbura.’

23 Amazi menshi atemba aramutse yishe abantu mu buryo butunguranye,

Imana yareba ukuntu inzirakarengane zihebye ikabiseka.

24 Yashyize isi mu maboko y’umuntu mubi.+

Ihuma amaso abacamanza bayo ku buryo batabona ibintu bibi.

None se niba atari yo ni nde ubikora?

25 Iminsi y’ubuzima bwanjye irihuta cyane kurusha umuntu wiruka,+

Kandi sinigeze mbona ibyiza.

26 Inyaruka nk’ubwato bukozwe mu mbingo.

Igenda yihuta cyane nka kagoma* igiye gufata icyo irya.

27 Iyo mvuze nti: ‘reka niyibagize ibimpangayikishije,

Ngaragaze akanyamuneza mu maso,’

28 Imibabaro yanjye ikomeza kuntera ubwoba,+

Kandi nzi neza ko utazangira umwere.

29 N’ubundi nzitwa umunyabyaha.*

Kuki se nakomeza kuruhira ubusa?+

30 Niyo nakwiyuhagira mu mazi meza,

Kandi ngakaraba intoki n’isabune ngacya,+

31 Wanyinika* mu rwobo rurimo ibyondo,

Imyenda yanjye na yo ikanyanga cyane,

32 Kuko Imana atari umuntu nkanjye ngo nyisubize,

Cyangwa ngo njyane na yo mu rukiko tuburane.+

33 Nta muntu watujya hagati ngo adukiranure,

Cyangwa ngo atubere umucamanza.

34 Iyaba gusa yarekaga kunkubita,

Kandi ntikomeze kuntera ubwoba.+

35 Nayivugisha ntatinya,

Kuko n’ubusanzwe ntajya mvugana ubwoba.

10 “Ndumva nariyanze!+

Nzavuga ibimpangayikishije,

Kandi mbivuge mfite agahinda kenshi.

 2 Nzabwira Imana nti: ‘ntumbareho icyaha.

Mbwira impamvu uri kundwanya.

 3 Ese kungirira nabi byakumarira iki?

Ko wanga umuntu wiremeye,+

Ariko ukishimira imigambi y’abantu babi?

 4 Ese ufite amaso nk’ay’umuntu,

Cyangwa se ureba nk’uko umuntu waremwe mu mukungugu areba?

 5 None se ubuzima bwawe ni bugufi nk’ubw’abantu,

Cyangwa se imyaka uzamara ni mike nk’iyo umuntu amara,+

 6 Ku buryo wanshakaho amakosa,

Ugakomeza kungendaho unshakaho icyaha?+

 7 Uzi neza ko ntari mu makosa,+

Kandi ko nta muntu wankiza ukuboko kwawe.+

 8 Amaboko yawe ni yo yambumbye arandema,+

None dore urashaka kundimbura.

 9 Wibuke ko wandemye mu mukungugu.+

None se urashaka ko nywusubiramo?+

10 Ese ntiwanshyize mu nda ya mama,

Ukambumba nkagira ishusho?*

11 Wanshyizeho inyama worosaho uruhu,

Usobekeranyiriza hamwe amagufwa yanjye n’imitsi yanjye.+

12 Wampaye ubuzima ungaragariza urukundo rudahemuka.

Warandinze kandi unyitaho.+

13 Ariko dore washatse kungirira nabi!

Nzi neza ko ibi byose ari wowe biturutseho.

14 Iyo nza kuba narakoze icyaha wari kubibona,+

Kandi ntiwari kumbabarira icyaha cyanjye.

15 Niba ndi mu makosa, kambayeho!

Kandi nubwo naba ndi mu kuri, sinshobora kwigirira icyizere,+

Kuko nuzuye ikimwaro n’imibabaro ikaba yarandenze.+

16 Ndamutse ngaragaje ko nifitiye icyizere wampiga nk’uko intare ihiga,+

Maze ukongera ugakoresha imbaraga zawe ukandwanya.

17 Wazana abandi bahamya bo kunshinja,

Kandi ukarushaho kundakarira,

Maze ibyago bikangeraho byisukiranya.

18 Kuki wankuye mu nda ya mama?+

Ubonye iyo mba naripfiriye nta muntu urambona!

19 Mba narabaye nk’utarigeze kubaho,

Nkava mu nda ya mama njyanwa mu mva.’

20 Ese iminsi nzabaho si mike?+ Imana nibe irekeye aho.

Nireke kumpanga amaso, kugira ngo nongere mbone agahenge,*+

21 Mbere y’uko nigendera, nkajya aho ntazagaruka,+

Nkigira mu gihugu cy’umwijima mwinshi cyane,+

22 Mu gihugu cyijimye,

Igihugu cy’umwijima uteye ubwoba,

Igihugu kirimo urujijo, kandi kitabamo umucyo na mba.”

11 Nuko Zofari+ w’Umunamati arasubiza ati:

 2 “Ese umuntu yavuga ayo magambo yose ntihagire umusubiza,

Cyangwa se kuvuga amagambo menshi ni byo bigaragaza ko umuntu afite ukuri?

 3 Ese amagambo yawe atagize icyo avuze yacecekesha abantu?

Cyangwa se wavuga amagambo y’agasuzuguro+ ntihagire ugukosora?

 4 Dore uravuga uti: ‘inyigisho zanjye zirakiranuka,+

Kandi rwose Imana ibona ko ntanduye.’+

 5 Ariko icyampa gusa Imana ikavuga,

Ikabumbura akanwa kayo ikagira icyo ikubwira!+

 6 Yaguhishurira amabanga yatuma uba umunyabwenge,

Kuko ibintu by’ubwenge ari byinshi,

Kandi byatuma umenya ko Imana yahisemo kwirengagiza amwe mu makosa yawe.

 7 Ese ushobora kumenya ubwenge buhambaye bw’Imana?

Cyangwa se ukamenya buri kintu cyose ku byerekeye Ishoborabyose?

 8 Ko ubwenge bw’Imana busumba cyane ijuru, uzabigenza ute?

Ko buri kure cyane kurusha Imva,* uzabumenya ute?

 9 Ni burebure cyane kurusha isi,

Kandi ni bugari kurusha inyanja.

10 Ese Imana igize uwo ifata ikamufunga,

Maze ikamushyikiriza urukiko, ni nde wayirwanya?

11 Yo ubwayo izi neza abantu b’indyarya.

Ubwo se iyo ibonye ibibi ntibimenya?

12 Niba byashoboka ko indogobe yo mu gasozi yavuka ari umuntu,

Ubwo umuntu utagira ubwenge na we yasobanukirwa!

13 Iyaba gusa wagiraga imitekerereze ikwiriye,

Kandi ugasenga Imana,

14 Nanone wasanga hari ibintu bibi ukora ukabireka,

Kandi ntihagire ibintu bibi bikorerwa iwawe.

15 Ni bwo utakorwa n’isoni,

Kandi wahagarara wemye, nta bwoba ufite,

16 Ukibagirwa ibyago byose wahuye na byo.

Uzabyibagirwa nk’uko amazi atemba akagenda.

17 Ubuzima bwawe buzaba bwiza, burabagirane kurusha izuba ryo ku manywa,

Ndetse n’umwijima ukubere nk’umucyo wa mu gitondo.

18 Uzumva wifitiye icyizere kuko hariho ibyiringiro.

Uzajya ugenzura ahantu hose ubone ibintu ari byiza kandi uzaryama ufite umutekano.

19 Uziryamira mu mahoro nta wugutera ubwoba.

Kandi abantu benshi bazajya baza kukureba bashaka ko ubabwira ko ubemera.

20 Ariko amaso y’ababi azahuma.

Bazashaka aho bahungira bahabure,

Kandi nta kindi kintu bategereje uretse urupfu.”+

12 Yobu arasubiza ati:

 2 “Mu by’ukuri muri abanyabwenge,

Kandi nimupfa nta wundi munyabwenge uzaba usigaye.

 3 Icyakora nanjye nzi ubwenge.

Nta cyo mundusha.

Kandi se ibyo ni nde utabizi?

 4 Ariko incuti zanjye ziranseka cyane,*+

Kuko ntakambira Imana kugira ngo insubize.+

Umuntu w’umukiranutsi kandi w’inyangamugayo ni we bahora baseka.

 5 Umuntu utagira icyo yitaho, atekereza ko nta kibi kizamugeraho,

Akibwira ko ibyago bigera ku bantu basanzwe bafite ibibazo.

 6 Abajura baba bibereye mu ngo zabo bafite amahoro,+

Kandi abarakaza Imana bagira umutekano.+

Baba bafite mu ntoki zabo ibigirwamana basenga.

 7 Ariko noneho baza amatungo yo mu rugo azakwigisha.

Ubaze n’ibiguruka byo mu kirere bizakubwira.

 8 Cyangwa witegereze isi na yo izakwigisha.

N’amafi yo mu nyanja azabikubwira.

 9 Ni ikihe muri ibyo byose kitazi neza

Ko Yehova ari we wakiremye?

10 Ni we utuma ibiriho byose bikomeza kubaho,

Kandi ni we utuma buri muntu ahumeka.+

11 Ese ugutwi si ko kumva kukamenya amagambo akwiriye,

Nk’uko ururimi ari rwo rwumva uburyohe bw’ibyokurya?+

12 Ese abageze mu zabukuru si bo bafite ubwenge,+

Kandi se abamaze igihe kirekire babayeho si bo basobanukiwe?

13 Ariko Imana ni yo ifite ubwenge n’ububasha.+

Ni yo isobanukiwe ibintu+ kandi ikora ibyo yiyemeje byose.

14 Iyo isenye nta wongera kubaka,+

Kandi iyo ikinze nta wukingura.

15 Iyo idatanze imvura ibintu byose biruma,+

Ariko iyo irekuye amazi isi yuzura imyuzure.+

16 Ni yo ifite imbaraga n’ubwenge.+

Umuntu ukora amakosa n’uyamushoramo, bose izabibabaza.

17 Icisha bugufi abajyanama,

N’abacamanza ikabakoza isoni.+

18 Yambura icyubahiro abami,+

Ikabahindura abagaragu.

19 Icisha bugufi abatambyi,+

N’abategetsi bakomeye ikabavana ku butegetsi.+

20 Icecekesha abiringirwa,

N’abasaza ikabaka ubwenge.

21 Ituma abanyacyubahiro basuzugurwa,+

Igatuma n’abakomeye baba abanyantege nke.

22 Igaragaza ibintu byihishe mu mwijima,+

Kandi umwijima mwinshi cyane iwuhindura umucyo.

23 Ituma ibihugu bikomera kugira ngo ibirimbure.

Ni yo ituma ibihugu biba binini kugira ngo ibikureho.

24 Ituma abayobozi babura ubwenge,

Igatuma bazerera ahantu hadatuwe kandi hataba inzira.+

25 Bagenda bakabakaba mu mwijima+ ahatari urumuri,

igatuma bayobagurika nk’abasinzi.+

13 “Ni ukuri ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye,

N’amatwi yanjye yarabyumvise kandi ndabisobanukirwa.

 2 Ibyo muzi nanjye ndabizi,

Nta cyo mundusha.

 3 Ariko njye nahitamo kuvugana n’Ishoborabyose,

Nkishimira kujya impaka n’Imana.+

 4 Naho mwebwe muri kunshinja ibinyoma.

Mwese muri abaganga batagira umumaro.+

 5 Icyampa mugaceceka rwose.

Ni bwo mwaba mugaragaje ko mufite ubwenge.+

 6 Mwumve uko niregura,

Mutege amatwi uko nisobanura.

 7 Ese muzavuga ibyo gukiranirwa mwibwira ko muvuganira Imana?

Ese muzakomeza kuvuga ibinyoma mwibwira ko ari yo muvuganira?

 8 Ese muzavuganira Imana y’ukuri?

Ese muzayiburanira?

 9 Ese ibagenzuye byabagwa neza?+

Ese mwibwira ko mwayibeshya nk’ubeshya umuntu?

10 Imana izabacyaha nta kabuza,

Niba hari abantu mukunda mu ibanga mukabarutisha abandi.+

11 Ese icyubahiro cyayo ntikizabatera ubwoba,

Kandi mukayitinya cyane?

12 Amagambo mwavuze mwatekerejeho neza, nta cyo amaze. Ameze nk’umukungugu.

Ibyo mwavuze mwiregura, nta cyo bivuze. Byoroshye nk’ibumba.

13 Ngaho nimuceceke nanjye mvuge,

Hanyuma ibizaba nzabibazwa.

14 Niteguye gushyira ubuzima bwanjye mu kaga,

Kandi niteguye no gupfa.*

15 Nubwo Imana yaba iri bunyice, nakomeza kuyiringira.+

Nifuza kugaragaza ko ndi inyangamugayo.

16 Icyo gihe ni yo yankiza,+

Kuko nta muntu utubaha Imana uzagera imbere yayo.+

17 Mwumve amagambo yanjye yose,

Kandi mutege amatwi ibyo mbabwira.

18 Dore nateguye neza ikirego cyanjye,

Kandi nzi neza rwose ko ibyo mvuga ari ukuri.

19 Ni nde uzaburana nanjye?

Ndamutse ncecetse napfa.

20 Mana, unyihere ibintu bibiri gusa,

Kuko nubimpa ntazakwihisha.

21 Ntukomeze kwemera ko ibyago bingeraho,

Kandi ntukomeze kuntera ubwoba.+

22 Banza uvuge nanjye ndagusubiza,

Cyangwa ureke mbanze mvuge nawe unsubize.

23 Nakosheje nte, kandi se nakoze ibihe byaha?

Menyesha ikosa ryanjye n’icyaha nakoze.

24 Kuki utanyitaho,+

Kandi ukamfata nk’umwanzi wawe?+

25 Dore meze nk’akababi gahuhwa n’umuyaga. Nta ho ntandukaniye n’ibyatsi byumye.

Kuki ukomeza kuntera ubwoba, kandi ukanyibasira?

26 Ukomeza kunshinja ibirego bikomeye,

Ugatuma ngerwaho n’ingaruka z’amakosa yo mu busore bwanjye.

27 Nanone warampannye.*

Ugenzura ibyo nkora byose,

Kandi ukankurikirana aho njya hose.

28 Umubiri wanjye warangiritse umeze nk’ikintu cyaboze.

Umeze nk’umwenda uri kuribwa n’udukoko.

14 “Ubuzima bw’umuntu ni bugufi,+

Kandi buba bwuzuyemo imihangayiko.+

 2 Umuntu aba ameze nk’ururabo rurabya nyuma y’igihe gito rukuma.+

Ameze nk’igicucu cy’izuba kigenda vuba, nticyongere kuboneka.+

 3 Nyamara umuhozaho ijisho,

Kandi ukamushyira mu rubanza ngo uburane na we.+

 4 Ese umuntu w’umunyabyaha yabyara umuntu utagira icyaha?+

Ntibishoboka!

 5 Igihe umuntu amara ni kigufi,

Kandi ubuzima bwe buri mu maboko yawe.

Washyizeho igihe abantu bamara ku isi, kandi ntibashobora kukirenza.+

 6 Reka kumwitegereza, umureke aruhuke,

Nk’uko umukozi aruhuka, iyo arangije akazi ke k’umunsi.+

 7 Ndetse n’iyo igiti gitemwe,

Tuba twizeye ko kizongera gushibuka,

Kandi ibyashibutseho, bigakomeza gukura.

 8 Niyo imizi yacyo yasazira mu butaka,

Kandi igishyitsi cyacyo kigapfira mu butaka,

 9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,

Kikazana amashami nk’igiti gishya.

10 Ariko iyo umuntu apfuye, imbaraga ze zose zirashira.

Koko se iyo apfuye, hari ikiba gisigaye?+

11 Amazi arayoyoka agashira mu nyanja,

N’uruzi rurakama amazi yarwo agashira.

12 Umuntu na we iyo apfuye, ntiyongera kubaho.+

Ntazagaruka igihe cyose ijuru rizaba rikiriho,

Kandi nta muntu ushobora kumukangura ngo ave mu bitotsi bye.+

13 Icyampa ukampisha mu Mva,*+

Ugakomeza kumpisha kugeza aho uburakari bwawe buzashirira.

Ukanshyiriraho igihe ntarengwa maze icyo gihe cyagera ukanyibuka.+

14 Ese umuntu napfa, azongera abeho?+

Nzategereza igihe iminsi nzamara mu mva izashirira,

Kugeza igihe nzakurirwayo.+

15 Icyo gihe uzampamagara nanjye nkwitabe.+

Uzifuza cyane kongera kumbona, kuko ari wowe wandemye.

16 Ariko ubu ukomeza kwitegereza ibyo nkora byose,

Kandi nta kindi ugenzura uretse icyaha cyanjye.

17 Uzi neza icyaha cyanjye nk’uko umuntu ashyira ikintu mu gikapu agafunga.

Uzirikana ikosa ryanjye.

18 Nk’uko umusozi utenguka* ugashiraho,

N’urutare rugakurwa aho rwari ruri,

19 Kandi nk’uko amazi acukura amabuye,

N’imigezi igatwara ubutaka bwo ku isi,

Ni ko nawe utwara ibyo umuntu yari yiringiye.

20 Ukomeza kumurwanya kugeza igihe apfiriye.+

Uhindanya mu maso he, hanyuma akajya mu mva.

21 Abana be bashobora guhabwa icyubahiro ariko ntabimenye.

Bashobora gusuzugurwa, ariko ntabibone.+

22 Yumva ububabare ari uko akiriho,

Kandi agira agahinda ari uko agihumeka.”

15 Nuko Elifazi+ w’Umutemani arasubiza ati:

 2 “Ese umunyabwenge yasubiza kandi nta kintu gifatika avuga?

Cyangwa se yakuzuza mu bwenge bwe ibitekerezo bibi?

 3 Gucyaha umuntu ukoresheje amagambo gusa nta cyo bimara,

Kandi kuvuga amagambo gusa nta kamaro bifite.

 4 Wowe gutinya Imana ubihindura ubusa,

Kandi kubaha Imana ugaragaza ko nta cyo bimaze,

 5 Kuko ibyo uvuga bigaragaza ko uri umunyamakosa,

Kandi amagambo yawe akaba yuzuye uburyarya.

 6 Si njye ugushinja amakosa, ahubwo ibyo uvuga ni byo bigushinja.

Amagambo yawe agaragaza ko uri umunyamakosa.+

 7 Ese ni wowe muntu wa mbere wavutse?

Cyangwa se wavutse imisozi itarabaho?

 8 Ese ujya wumva amabanga y’Imana?

Cyangwa se wibwira ko ari wowe wenyine uzi ubwenge?

 9 Icyo uzi twe tutazi ni ikihe?+

Icyo usobanukiwe twe tudasobanukiwe ni ikihe?

10 Muri twe harimo ufite imvi n’undi ugeze mu za bukuru.+

Ndetse ni bakuru kuruta papa wawe.

11 Ese ihumure rituruka ku Mana ntiriguhagije,

Cyangwa ijambo ubwiranywe ubugwaneza?

12 Kuki wemera ko umutima wawe ukuyobya?

Kandi se urakajwe n’iki?

13 Dore urakariye Imana!

Kuki utinyuka kuvuga amagambo nk’ayo?

14 Ese umuntu yaba intungane,

Cyangwa umuntu udatunganye yaba umukiranutsi?+

15 Dore ntiyizera n’abamarayika bayo!

Ndetse n’ijuru ubwaryo ntiriboneye mu maso yayo,+

16 Nkanswe umuntu yanga kandi ukora ibintu bibi,+

Wishimira gukora ibyaha nk’unywa amazi!

17 Tega amatwi nkubwire.

Ndakubwira ibyo nabonye,

18 Ibyo abanyabwenge bavuga babibwiwe na ba papa babo,+

Kandi ntibigeze babihisha.

19 Ba sekuruza ni bo bonyine bahawe igihugu,

Kandi nta munyamahanga wabivanzemo.

20 Umuntu mubi ahura n’imibabaro mu gihe cyose akiriho.

Mu mibereho ye yose agira ibibazo.

21 Amatwi ye yumva ibiteye ubwoba,+

Kandi mu gihe cy’amahoro abambuzi baramutera.

22 Ntiyizera ko azava mu bibazo arimo,+

Kandi aba ategereje kwicwa n’inkota.

23 Agenda akubita hirya no hino ashakisha ibyokurya, ariko akabibura.

Azi neza ko ahanganye n’ibibazo byinshi.

24 Imihangayiko n’ibyago bimutera ubwoba,

Nk’umwami witeguye kugaba igitero.

25 Kubera ko arwanya Imana,

Aba ashaka kugaragaza ko arusha Ishoborabyose imbaraga.

26 Ayirwanya afite ubwibone,

Yitwaje ingabo ikomeye cyane.

27 Yahindutse umwibone,

Kandi ibyo atunze byatumye abyibuha.

28 Nyamara atuye mu mijyi izakurwaho,

Mu mazu atazakomeza guturwamo,

Amazu agomba kuzahinduka ibirundo by’amabuye.

29 Ntazaba umukire kandi ibyo atunze ntibiziyongera,

Ahubwo bizagabanuka bishire.

30 Nta ho azahungira ibibazo.

Azamera nk’ishami ry’igiti ryatwitswe n’umuriro,

Kandi Imana izamukuraho.*+

31 Ntakwiriye kuyoba ngo yiringire ibitagira umumaro,

Kuko nta cyo byazamugezaho.

32 Ibyo ntibizatinda kumugeraho.

Ameze nk’igiti gifite amashami adatoshye.+

33 Azamera nk’umuzabibu ufite imbuto zihunguka zitarera,

Kandi azamera nk’umwelayo ufite indabyo zihunguka.

34 Abantu batubaha Imana* nta cyo bageraho,+

Kandi amahema y’abantu barya ruswa, azatwikwa n’umuriro.

35 Batekereza ibintu bibi,

Kandi buri gihe bagirira nabi abandi. Mu mitima yabo baba batekereza gukora ibibi.”

16 Nuko Yobu arasubiza ati:

 2 “Numvise byinshi nk’ibyo.

Mwese aho kumpumuriza muri kuntera agahinda.+

 3 Ese amagambo adafite akamaro ntarangira?

Ni iki cyakubabaje ku buryo wasubiza utyo?*

 4 Iyo muza kuba mumeze nk’uko meze,

Nanjye nashoboraga kuvuga nk’ibyo mwavuze.

Nashoboraga kubabwira amagambo akomeye yo kubanegura

Kandi nkabaseka.*+

 5 Ariko ibyo sinabikora, ahubwo nababwira amagambo yo kubakomeza.

Kandi sindeke kubahumuriza.+

 6 Nubwo navuga, si byo byagabanya ububabare bwanjye.+

Guceceka na byo ntibinyorohereza.

 7 Ariko noneho Imana yarananije.+

Yarimbuye abana banjye n’abagaragu banjye.

 8 Nanone iracyambabaza, kandi nta wutabibona.

No kuba nanutse cyane bituma abantu batekereza ko ndi umunyamakosa.

 9 Yarandakariye cyane iranshwanyaguza, kandi iranyanga cyane.+

Irandeba ikagira umujinya.*

Imeze nk’umwanzi wanjye undeba ikijisho.+

10 Abantu barasamye cyane kugira ngo bamire,+

Kandi baransuzugura bakankubita inshyi ku matama.

Banteraniraho ari benshi.+

11 Imana yanteje agatsiko k’insoresore,

Injugunya mu maboko y’abagome.+

12 Nari nguwe neza iranjanjagura,+

Imfata ku ijosi iramenagura,

Ikomeza kunyibasira.

13 Abarashi bayo barangose.+

Yahinguranyije impyiko zanjye+ kandi ntiyangirira impuhwe.

Yasutse hasi ibyo mu gasabo k’indurwe* kanjye.

14 Meze nk’urukuta baciyemo imyobo.

Inyibasira imeze nk’umurwanyi w’umunyambaraga.

15 Nambara imyenda y’akababaro,*+

Kandi nacishijwe bugufi cyane nicara mu mukungugu.+

16 Amaso yanjye yatukujwe no kurira,+

Kandi mu maso hanjye harijima,

17 Nubwo ntigeze mba umunyarugomo,

Kandi isengesho ryanjye rikaba ritarimo uburyarya.

18 Wa si we, ntutwikire amaraso yanjye,+

Kandi ijwi ryo gutaka kwanjye nturipfukirane.

19 Dore n’ubu umvuganira ari mu ijuru.

Uhamya ibyanjye ari hejuru cyane.

20 Incuti zanjye ziranseka,+

Ariko nkomeza gusenga Imana ndira.+

21 Nihagire uducira urubanza hagati yanjye n’Imana,

Nk’uko bigenda iyo umuntu aburana n’undi.+

22 Hasigaye imyaka mike gusa,

Maze nkigendera kandi sinzagaruka.+

17 “Dore nta mbaraga ngifite kandi ndi hafi gupfa.

Imva* irantegereje.+

 2 Nkikijwe n’abantu basekana,+

Kandi mpora mbona imyifatire yabo yo kwigomeka.

 3 Ndakwinginze Mana, nyemerera ko uzanshyigikira.

Nutabikora se ni nde wundi uzabikora?+

 4 Wimye ubushishozi abo bantu baseka abandi.+

Ni cyo gituma utabahesha icyubahiro.

 5 Bishimira gusangira n’incuti zabo,

Nyamara abana babo bari kwicwa n’inzara.

 6 Imana yangize iciro ry’imigani,+

Ku buryo nabaye uwo abantu bacira mu maso.+

 7 Amaso yanjye ntareba neza bitewe n’agahinda,+

Kandi umubiri wanjye usigaye ari amagufwa gusa.

 8 Abakiranutsi barandeba bagatangara,

Kandi inyangamugayo zirakazwa n’ibikorwa by’abantu batubaha Imana.

 9 Umukiranutsi azakomeza gukora ibyo gukiranuka,+

Kandi umuntu w’inyangamugayo arahatana kugira ngo akore ibikwiriye.+

10 Ngaho mwese nimuze mukomeze mungishe impaka,

Kuko mbona nta munyabwenge n’umwe ubarimo.+

11 Dore ubu ndi hafi gupfa.+

Ibyo nateganyaga gukora n’ibyo nifuzaga byose, byabaye imfabusa.+

12 Incuti zanjye zikomeza kuvuga ibinyoma aho kuvuga ukuri.

Zikomeza kuvuga ngo: ‘umucyo ugomba kuba uri hafi kubera ko hari umwijima.’

13 Ninkomeza gutegereza, Imva ni yo izaba inzu yanjye.+

Uburiri bwanjye buzaba mu mwijima.+

14 Nzahamagara urwobo*+ ndubwire nti: ‘Uri papa!’

N’urunyo ndubwire nti: ‘uri mama, ukaba na mushiki wanjye!’

15 None se ibyiringiro byanjye biri he?+

Ni nde wambwira ko nzageraho nkabaho nishimye?

16 Ibyo byiringiro nzamanukana na byo mu Mva,

Maze njyane na byo mu mukungugu.”+

18 Nuko Biludadi+ w’Umushuhi arasubiza ati:

 2 “Ayo magambo yawe uzayavuga kugeza ryari?

Jya ubanza utekereze mbere yo kuvuga, hanyuma tubone kuganira.

 3 Kuki wadufata nk’inyamaswa,+

Kandi ukatubona nk’abantu batagira ubwenge?*

 4 Ese niyo warakara ukicamo ibice,

Urumva isi yareka guturwa,

Cyangwa urutare rukava mu mwanya warwo kubera wowe?

 5 Ni ukuri, urumuri rw’umugome ruzazima,

Kandi ibishashi by’umuriro we ntibizamurika.+

 6 Urumuri rwo mu ihema rye ruzahinduka umwijima,

Kandi itara rye rizazima.

 7 Ntazabona imbaraga zo kugenda,

Kandi inama yigira zizamuteza akaga.+

 8 Azagenda agwe mu rushundura,

Maze ibirenge bye bifatwemo.

 9 Umutego uzamufata agatsinsino,

Kandi uzamufata umukomeze.+

10 Umugozi uhishwe mu butaka uzamuboha,

N’umutego uri mu nzira anyuramo uzamufata.

11 Ibiteye ubwoba bimuturuka impande zose,+

Kandi bimwirukaho byenda kumufata.

12 Imbaraga ze ziramushirana,

Kandi ibyago+ bituma agenda adandabirana.*

13 Uruhu rwe rwuzuye ibibyimba,

Kandi umubiri we wafashwe n’indwara ikomeye cyane.

14 Ibyo bibazo byose bizamubuza kuba mu ihema rye afite umutekano,+

Kandi bizatuma apfa urw’agashinyaguro.*

15 Inzu ye izaturwamo n’abantu atazi.

Aho atuye hazatwikwa n’umuriro.*+

16 Azamera nk’igiti cyumye,

Cyumye kuva mu mizi kugera mu mashami.

17 Ntazongera kuvugwa ku isi,

Kandi nta muntu uzongera kwibuka izina rye.

18 Bazamuvana mu rumuri bamujyane mu mwijima,

Kandi bazamwirukana mu isi.

19 Muri bene wabo ni we utazagira abana cyangwa abamukomokaho,

Kandi aho atuye nta n’umwe uzarokoka.

20 Umunsi ibyo byose bizamugeraho abantu b’iburengerazuba bazamureba bumirwe,

Kandi abantu b’iburasirazuba bazagira ubwoba bwinshi.

21 Uko ni ko bizagendekera abakora ibibi,

N’abataramenye Imana.”

19 Nuko Yobu arasubiza ati:

 2 “Muzakomeza kumbabaza kugeza ryari?+

Muzageza ryari mumbwira amagambo akomeretsa?+

 3 Dore iyi ni inshuro ya 10 muncyaha,*

Kandi kungirira nabi ntibibatera isoni.+

 4 Niba naranakosheje,

Icyaha cyanjye ni njye kiriho.

 5 Niba mushaka kunyiyemeraho,

Mugaragaza ko ibyago byangezeho bifite ishingiro,

 6 Mumenye ko Imana ari yo yandenganyije,

Ikamfatira mu mutego w’urushundura itegesha.

 7 Dore nkomeza gutaka mvuga nti: ‘rwose nararenganyijwe,’ ariko nta muntu unyumva.+

Nkomeza gutabaza, ariko nta muntu undenganura.+

 8 Inzira yanjye yayifungishije urukuta rw’amabuye, none sinshobora gutambuka.

Imihanda nyuramo yayishyizemo umwijima.+

 9 Yanyambuye icyubahiro cyanjye,

Inkura ikamba ku mutwe, incisha bugufi.

10 Nabaye nk’inzu yasenyutse burundu.

Imana yatwaye ibyiringiro byanjye, none meze nk’igiti baranduye.

11 Nanone yarandakariye cyane,

Kandi imfata nk’umwanzi wayo.+

12 Ingabo zayo ziza zishyize hamwe zikangota,

Kandi zigashinga amahema zikikije ihema ryanjye.

13 Abavandimwe banjye yabajyanye kure yanjye,

N’abari banzi barantaye.+

14 Incuti zanjye magara* zarigendeye,

Kandi abo nari nzi baranyibagiwe.+

15 Abo ncumbikiye+ n’abaja banjye bamfata nk’umuntu batazi,

Kandi rwose meze nk’umuntu batigeze bamenya.

16 Mpamagara umugaragu wanjye ariko akanga kunyitaba.

Nkomeza kumwinginga kugira ngo angirire impuhwe ariko akanyihorera.

17 Umwuka wanjye usigaye utera iseseme umugore wanjye,+

Kandi nsigaye nukira abo tuvukana.

18 Abana bato na bo baranyanze.

Mfa guhaguruka gusa, bagatangira kumvuga nabi.

19 Incuti zanjye magara zose ziranyanga,+

Kandi abo nakundaga banteye umugongo.+

20 Uruhu rwanjye n’umubiri wanjye byumiye ku magufwa yanjye.+

Inshuro nyinshi haba haburaho gato ngo mfe.

21 Mwa ncuti zanjye mwe, nimungirire impuhwe. Rwose mungirire impuhwe,

Kuko Imana yanyibasiye.+

22 Kuki mukomeza kuntoteza nk’uko Imana intoteza,+

Mugakomeza kungabaho ibitero nta kuruhuka?*+

23 Icyampa gusa amagambo yanjye akandikwa!

Icyampa akandikwa mu gitabo,

24 Akanandikwa ubudasibangana ku rutare hakoreshejwe icyuma giharatura,

Aho cyanyuze hagasukwamo umushongi w’icyuma.*

25 Nzi neza ko umucunguzi wanjye+ ariho.

Nzi ko azaza nyuma agahagarara ku butaka.

26 Nubwo umubiri wanjye wangiritse bigeze aha,

Ndacyariho kandi nzabona Imana.

27 Njye ubwanjye nzayireba.

Amaso yanjye azayibona. Si undi muntu uzayibona.+

Ariko rwose ndarembye.

28 Mwe muravuga muti: ‘tumutoteza dute?’+

Ese mubona ibiri kumbaho ari njye wabyiteye?

29 Mujye mutinya inkota,+

Kuko ari yo izahana abanyabyaha.

Mugomba kumenya ko hariho umucamanza.”+

20 Nuko Zofari+ w’Umunamati arasubiza ati:

 2 “Ibitekerezo bimpagarika umutima biri gutuma nshaka kugusubiza,

Kuko muri njye numva nabuze amahoro.

 3 Numvise uvuga amagambo yo kuntuka,

Kandi nkurikije uko mbyumva, ndumva nagira icyo ngusubiza.

 4 Urabizi neza ko kuva kera,

Uhereye igihe umuntu* yashyiriwe ku isi,+

 5 Ibyishimo by’umuntu mubi bitamara kabiri,

Kandi ko ibyishimo by’umuntu utubaha Imana* ari iby’akanya gato.+

 6 Nubwo icyubahiro cye cyazamuka kikagera mu ijuru,

N’umutwe we ugakora ku bicu,

 7 Azarimbuka iteka ryose nk’umwanda we.*

Abamubonaga bazavuga bati: ‘ari he?’

 8 Bazahita bamwibagirwa nk’uko umuntu yibagirwa inzozi yarose kandi ntibazongera kumubona.

Azibagirana nk’inzozi za nijoro.

 9 Uwamubonaga ntazongera kumubona,

Kandi ntazongera kuboneka mu gace yari atuyemo.+

10 Abana be bazajya binginga umukene kugira ngo abafashe,

Kandi azasubiza ibintu by’abandi yari yaratwaye.+

11 Yari afite imbaraga z’abasore,

Ariko azapfana na zo.

12 Gukora ibibi bimumerera nk’ikintu kiryohereye.

Agihisha munsi y’ururimi rwe,

13 Akakigumisha mu kanwa,

Kugira ngo akomeze kumva uburyohe bwacyo.

14 Ariko iyo kimaze kugera mu nda ye,

Icyari kiryohereye kirasharira, kikamumerera nk’ubumara bw’inzoka.

15 Imitungo yariye azayiruka.

Imana izatuma inda ye isigaramo ubusa.

16 Azanyunyuza ubumara bw’inzoka y’inkazi,

Yicwe n’inzoka y’impiri.

17 Ntazigera yishimira amata n’ubuki byinshi cyane,

Bitemba nk’imigezi.

18 Azasubiza ibintu yatwaye abitange atarabikoresha.

Ntazishimira ubutunzi yavanye mu bucuruzi bwe.+

19 Yakandamije abandi, atererana aboroheje,

Kandi atwara inzu atubatse.

20 Ariko ntazagira amahoro.

Ubutunzi bwe ntibuzamufasha kurokoka.

21 Iyo atwara iby’abandi nta na kimwe asiga.

Ni yo mpamvu ubutunzi bwe butazamara kabiri.

22 Ubutunzi bwe nibumara kuba bwinshi, azajya ahorana imihangayiko,

Kandi ibibi byose bizamugeraho.

23 Iyo umuntu mubi amaze guhaga,

Imana iramurakarira,

Maze ibintu bibi bikamugeraho byisukiranya nk’imvura.

24 Iyo ahunze intwaro z’ibyuma,

Umwambi uturutse mu muheto w’umuringa uramuhinguranya.

25 Mu gihe agerageza kwikuramo uwo mwambi wo mu mugongo,

Ubugi bwawo buhita bumuhinguranya agasabo k’indurwe,*

Maze ubwoba bwinshi bukamwica.+

26 Ubutunzi bwe buzazimirira mu mwijima mwinshi cyane.

Umuriro utarigeze uhungizwa n’umuntu uzamutwika,

Kandi umuntu wo mu rugo rwe uzarokoka azahura n’ibyago.

27 Ijuru rizagaragaza icyaha cye,

Kandi isi na yo izamurwanya.

28 Umwuzure uzatembana inzu ye,

Kandi Imana nirakara izamuteza imvura ikaze cyane.

29 Ibyo ni byo Imana yageneye umuntu mubi,

Kandi ni wo murage Imana yamuhaye.”

21 Nuko Yobu arasubiza ati:

 2 “Nimuntege amatwi mwitonze,

Ni bwo muri bube mumpumurije.

 3 Munyihanganire nanjye mvuge,

Maze nindangiza kuvuga buri wese abone kunseka.+

 4 Ese umuntu ni we mbwira ikibazo cyanjye?

Aramutse ari umuntu mbwira sinashobora kwihangana.

 5 Nimundebe, munyitegereze mutangaye,

Ntihagire ijambo na rimwe muvuga.

 6 Iyo ntekereje ibyambayeho ngira ubwoba bwinshi,

Kandi ngatitira.

 7 Kuki abantu babi bakomeza kubaho,+

Bagasaza neza kandi bakagira ubutunzi bwinshi?*+

 8 Bakomeza kubana n’abana babo,

Kandi bakabona n’abazakomoka kuri abo bana.

 9 Baba bafite amahoro mu ngo zabo, nta bwoba bafite,+

Kandi n’ibihano by’Imana ntibibageraho.

10 Ibimasa byabo birimya kandi intanga zabyo ntizipfa ubusa.

Inka zabo zibyara neza. Ntizibyara izapfuye.*

11 Abana babo baba biruka hanze nk’amatungo yo mu mukumbi,

Kandi bakomeza gukina basimbuka.

12 Baririmba bavuza ishako* n’inanga,

Kandi bagashimishwa n’ijwi ry’umwironge.+

13 Iminsi yabo yose bayimara mu byishimo,

Maze bakigendera amahoro* bakajya mu Mva.*

14 Ariko babwira Imana y’ukuri bati: ‘have tureke!

Ntitwifuza kumenya ibyawe.+

15 Ishoborabyose ni iki ku buryo twayikorera?+

Kandi se kuyimenya bitumariye iki?’+

16 Ariko nzi ko ibyo bafite batabikesha imbaraga zabo.+

Sinzigera ngira imitekerereze nk’iy’abo bantu babi.+

17 Ese wigeze ubona urumuri rw’ababi ruzima?+

Bajya bagerwaho n’ibyago se?

Ese Imana ijya ibarakarira ikabarimbura?

18 Ese bajya bamera nk’ibyatsi bihuhwa n’umuyaga,

Cyangwa bakamera nk’umurama* utumurwa n’umuyaga mwinshi?

19 Imana izahana abana b’umuntu mubi ibahora amakosa ya papa wabo.

Ariko n’umuntu mubi izamuhane kugira ngo amenye ko yakoze icyaha.+

20 Azarimbuke na we abyirebera,

Kandi azagerweho n’umujinya w’Ishoborabyose.+

21 Ntaba yifuza kumenya ibizaba ku bamukomokaho,

Kuko aba ashigaje igihe gito ngo apfe.+

22 Ese hari uwakwigisha Imana ubwenge,+

Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?+

23 Hari umuntu upfa agifite imbaraga,+

Adafite imihangayiko kandi aguwe neza,+

24 Amatako ye yuzuye ibinure,

n’amagufwa ye akomeye.

25 Undi we apfana agahinda,

Kandi agapfa atabonye ibyiza.

26 Icyakora bombi bazajya mu mukungugu,+

Kandi inyo zizabarya.+

27 Nzi neza ibyo mutekereza,

N’ibyo mupanga byose mushaka kungirira nabi.+

28 Dore muravuga muti: ‘inzu y’umunyacyubahiro iri he?

Kandi se ya mahema yabagamo abagome ari he?’+

29 Ese ntimwabajije abahisi n’abagenzi?

None se ntimwumvise ibyo bababwiye,

30 Ko umuntu mubi arokoka ku munsi w’ibyago,

Kandi ku munsi w’amakuba urupfu ntirugire icyo rumutwara?

31 Ni nde uzamubwira ko ibikorwa bye ari bibi?

Kandi se ni nde uzamuhanira ibyo yakoze?

32 Bazamujyana mu irimbi,

Kandi imva ye izarindwa.

33 Ubutaka azaba ashyinguwemo ntibuzamuremerera.*+

Azakurikirwa na benshi,+

Nk’uko yabanjirijwe na benshi.

34 None se ubwo kuki mungira inama zitamfitiye akamaro?+

Ibisubizo byanyu byuzuyemo ibinyoma.”

22 Elifazi+ w’Umutemani arasubiza ati:

 2 “Ese hari icyo umuntu yamarira Imana?

Cyangwa se umuntu ufite ubushishozi hari icyo yayifasha?+

 3 Ese kuba uri umukiranutsi hari icyo bibwiye Ishoborabyose?

Cyangwa iyo ubaye indahemuka hari icyo yunguka?+

 4 Ubwo se yaguhana,

Kandi ikagushyira mu rubanza iguhora ko uyubaha?

 5 Ese ntibiterwa n’ibyaha byawe byinshi,

N’amakosa yawe adashira?+

 6 Wafashe ingwate* y’abavandimwe bawe nta mpamvu,

Utwara imyenda y’abakene ku buryo basigaye bambaye ubusa.+

 7 Umuntu unaniwe ntumuha amazi yo kunywa,

N’ushonje umwima ibyokurya.+

 8 Abantu bakomeye+ nkamwe ni bo bihariye igihugu,

Kandi gituwemo n’abanyacyubahiro.

 9 Wanze gufasha abapfakazi ubirukana nta cyo ubahaye,

Kandi ugirira nabi imfubyi.

10 Ni yo mpamvu ukikijwe n’imitego,+

Kandi ugatungurwa n’ibintu biteye ubwoba bikaguhahamura.

11 Nanone, ni yo mpamvu uri mu mwijima ku buryo udashobora kureba,

N’umwuzure ukaba warakurengeye.

12 Ese Imana ntiri hejuru cyane mu ijuru?

Itegereze inyenyeri zose, urabona ukuntu na zo ziri hejuru cyane.

13 Nyamara waravuze uti: ‘mu by’ukuri se, Imana izi iki?

Ese yabasha guca urubanza iri mu mwijima mwinshi cyane?

14 Ibicu birayikingiriza,

Bityo yaba iri kugenda ku gisenge cy’ijuru ntitubone.’

15 Ese uzakomeza gukora ibikorwa bibi,

Nk’ibyo abantu babi babayeho kera bakoraga,

16 Kandi barapfuye hakiri kare* bakavaho,

Nk’uko umwuzure utwara inzu?+

17 Ni bo babwira Imana y’ukuri bati: ‘have tureke!

Kandi bakavuga bati: ‘Ishoborabyose yadutwara iki?’

18 Nyamara ni yo yujuje amazu yabo ibintu byiza.

(Rwose sinzingera ngira imitekerereze mibi nk’iyo.)

19 Umukiranutsi azareba ibibagezeho yishime,

N’umuntu w’inyangamugayo azabaseka maze avuge ati:

20 ‘Abaturwanyaga bararimbutse,

Kandi umuriro uzatwika ibyabo bisigaye.’

21 Ihatire kumenya Imana ni bwo uzagira amahoro,

Ubone n’imigisha.

22 Umvira amategeko yayo,

N’ibyo ivuga ubizirikane.+

23 Nugarukira Ishoborabyose izagukomeza.+

Nureka ibikorwa bibi,

24 Ukajugunya zahabu yawe mu mukungugu,

Na zahabu yawe yo muri Ofiri+ ukayijugunya mu mabuye yo mu bibaya,

25 Ni bwo Ishoborabyose izakubera nka zahabu,

Kandi ikakubera nk’ifeza nziza cyane.

26 Ni bwo uzishimira Ishoborabyose,

Ukubura umutwe ukareba Imana yawe.

27 Uzayinginga ikumve,

Maze nawe ukore ibyo wasezeranyije.

28 Icyo uzajya wiyemeza gukora cyose kizajya kigenda neza,

Kandi mu nzira yawe hazaba umucyo.

29 Niwirata izagucisha bugufi,

Ariko umuntu wicisha bugufi we izamukiza.

30 Izarokora abantu b’inyangamugayo.

Ubwo rero nawe niba nta cyaha ufite izagukiza.”

23 Yobu arasubiza ati:

 2 “Kugeza n’uyu munsi ndakomeza kuburana kandi sinzisubiraho.+

Imibabaro yanjye yamazemo imbaraga.

 3 Iyaba gusa nari nzi aho nabona Imana!+

Nagenda nkagera aho iba.+

 4 Nayishyikiriza ikirego cyanjye,

Kandi ngategura ibyo ndi buvuge niregura.

 5 Natega amatwi uko insubiza,

Nkazirikana ibyo imbwira.

 6 Ese yandwanya ikoresheje imbaraga zayo nyinshi?

Oya rwose! Ahubwo yanyumva.+

 7 Imbere yayo ni ho umukiranutsi yikiranurira na yo.

Nanjye nzava imbere y’umucamanza wanjye maze gutsinda burundu.

 8 Ariko njya iburasirazuba ngasanga nta yiriyo.

Nagaruka nabwo sinyibone.

 9 Njya ibumoso aho ikorera sinyibone,

Hanyuma igahindukira ikajya iburyo, ariko nabwo sinyibone.

10 Icyakora izi neza inzira nyuramo.+

Nimara kungerageza, nzasohoka meze nka zahabu itunganyijwe.+

11 Nakoze uko nshoboye ngo nyigane,

Kandi nayumviye muri byose nta guca ku ruhande.+

12 Amategeko yose yantegetse narayakurikije,

Ibyo yavuze mbishyira ku mutima,+ ndetse ndenza ibyo yari inyitezeho.

13 Ese iyo yiyemeje kugira icyo ikora, ni nde wayibuza?+

Icyo ishatse gukora cyose iragikora.+

14 Izakora ibyo yiyemeje kunkorera byose,

Kandi hari ibintu byinshi iteganya gukora ngo indwanye.

15 Ni yo mpamvu mpangayikishijwe n’ibyo izankorera.

Iyo mbitekerejeho ubwoba buranyica.

16 Imana yatumye mpagarika umutima,

Kandi Ishoborabyose yanteye ubwoba.

17 Ariko n’umwijima ubwawo ntiwigeze uncecekesha,

Nubwo watwikiriye mu maso hanjye.

24 “Kuki Ishoborabyose itashyizeho umunsi wo guca urubanza,+

Kandi kuki abayizi batabonye uwo munsi?

 2 Hariho abantu bimura imbibi* z’amasambu ya bagenzi babo.+

Batwara amatungo y’abandi bakayajyana mu yabo.

 3 Batwara indogobe y’abana b’imfubyi,

N’ikimasa cy’umupfakazi bakagitwara bakakigira ingwate.*+

 4 Ntibemerera abakene no kunyura mu nzira,

Ahubwo babatera ubwoba bagahora bihishe.+

 5 Abakene bashaka ibyokurya nk’indogobe+ ziri mu butayu,

Mu butayu ni ho bashakira ibyokurya by’abana babo.

 6 Bajya gutoragura ibyasigaye mu mirima y’abandi,

Kandi bajya gushaka ibyasigaye mu ruzabibu rw’umuntu mubi.

 7 Barara bambaye ubusa nta kenda,+

Kandi ntibagira icyo biyorosa mu mbeho.

 8 Imvura ibanyagirira mu misozi,

Bakegama ku rutare babuze aho bugama.

 9 Ababi bashikuza imfubyi ibere,+

Kandi icyo umukene yiyorosa baragitwara bakakigira ingwate.+

10 Batuma abakene basigara nta kenda bagira,

Kandi bakajya kwikorera ibinyampeke byasaruwe bashonje.

11 Mu gihe cy’izuba ryinshi baba bari hagati y’inkuta z’amaterasi* bari mu kazi kavunanye.

Baba benga imizabibu nyamara bakicwa n’inyota.+

12 Abantu benda gupfa bakomeza gutakira mu mujyi,

Kandi abakomerekejwe cyane baba batabaza,+

Ariko Imana ntiba ibyitayeho.*

13 Hari abantu badakunda umucyo.+

Ntibaba bashaka kumenya ibyawo,

Kandi ntibagendera mu nzira zawo.

14 Umwicanyi abyuka mu gitondo cya kare,

Akica imbabare n’umukene,+

Maze byagera nijoro akajya kwiba.

15 Naho umusambanyi ategereza ko bwira,+

Akitwikira mu maso,

Maze akavuga ati: ‘Nta wuri bumbone!’+

16 Bacunga ari mu mwijima bagacukura amazu,

Ku manywa bakifungirana.

Ntibamenya ko umucyo ubaho.+

17 Kuri bo igitondo kiba kimeze nk’umwijima mwinshi cyane.

Baba bamenyereye ibiteye ubwoba byo mu mwijima.

18 Ariko amazi abatembana vuba akabatwara.

Umurima wabo ntuzera.+

Ntibazongera kujya gusarura imizabibu yawo.

19 Nk’uko urubura rushonga* rugashira mu gihe cy’ubushyuhe,

Ni ko n’abanyabyaha bashira bakajya mu Mva.*+

20 Mama w’umunyabyaha azamwibagirwa. Inyo zizarya uwo munyabyaha zibyishimiye,

Kandi ntazongera kwibukwa.+

Azarimburwa nk’igiti.

21 Umunyabyaha agirira nabi umugore utabyara,

Kandi agafata nabi umupfakazi.

22 Imana izakoresha imbaraga zayo irimbure abakomeye.

Niyo bakomera bate, nta cyizere cyo kubaho baba bafite.

23 Imana izabareka biyiringire kandi bumve batekanye.+

Ariko izakomeza kugenzura ibyo bakora byose.+

24 Bashyirwa hejuru mu kanya gato hanyuma bakavaho.+

Bacishwa bugufi,+ bagapfa nk’abandi bose,

Bagacibwa nk’amahundo.

25 Mu by’ukuri se, ni nde uzanyemeza ko ndi umubeshyi,

Cyangwa akanshinja kuvuga ibinyoma?”

25 Biludadi+ w’Umushuhi arasubiza ati:

 2 “Imana ni yo ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ifite imbaraga nyinshi cyane.

Ituma mu ijuru haba amahoro.

 3 Ese washobora kubara ingabo zayo?

Ese hari umuntu umucyo wayo utamurikira?

 4 None se ubwo bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?+

Ese umuntu wakuwe mu mukungugu yabasha ate kuba inyangamugayo?+

 5 N’ukwezi ubwako ibona ko kutamurika,

N’inyenyeri ikabona ko zidakeye.

 6 Ubwo se umuntu usanzwe, umeze nk’urunyo, ni gute itamubonaho icyaha?

Ese umwana w’umuntu umeze nk’umunyorogoto yabura ite kumubonaho ikosa?”

26 Nuko Yobu arasubiza ati:

 2 “Wafashije umuntu utagira imbaraga ntugasekwe!

Ubwo se ni uko uhumuriza umuntu ufite intege nke?+

 3 Mbega ngo uragira inama umuntu utagira ubwenge!+

Ngo watumye abenshi bamenya ubwenge da!

 4 Ese ni njye uri kubwira ayo magambo?

Ni nde wagutumye kuvuga ayo magambo yose?

 5 Imana ifite ububasha ku bantu bapfuye batagira icyo bimarira.

Baba hasi cyane munsi y’amazi n’ibiremwa biyarimo.

 6 Nta kintu na kimwe kiri mu Mva* Imana itabona,+

Kandi n’abapfuye bariyo* irababona.

 7 Yarambuye ikirere hejuru y’ubusa,+

Kandi yatendetse isi hejuru y’ubusa.

 8 Yapfunyitse amazi mu bicu byayo,+

Kandi ibicu ntibitoborwa n’uburemere bwayo.

 9 Yakingirije intebe yayo y’ubwami,

Iyitwikiriza igicu cyayo.+

10 Yashyizeho umupaka* utandukanya inyanja n’ikirere,+

Kandi itandukanya umucyo n’umwijima.

11 Inkingi z’ijuru ziranyeganyega,

Kandi iyo Imana ivuze zihinda umushyitsi.

12 Yavumbagatanyije inyanja ikoresheje imbaraga zayo,+

Ikoresha ubwenge bwayo icagagura igisimba kinini cyo mu nyanja.*+

13 Yakoresheje umuyaga* wayo ituma ikirere gicya,

Ukuboko kwayo guhinguranya inzoka igenda yihuta.

14 Ibyo ni ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze.+

Ibyo twayumviseho ni bike cyane rwose!

None se ubwo, ni nde washobora gusobanukirwa ukuntu ihinda cyane nk’inkuba?”+

27 Yobu akomeza avuga ati:

 2 “Ndahiriye imbere y’Imana yanze kundenganura,+

Kandi ndahiriye imbere y’Ishoborabyose yanteje imibabaro,+

 3 Ko igihe cyose ngihumeka,

Imana ikampa umwuka ngahumeka,+

 4 Ntazavuga ibyo gukiranirwa,

Cyangwa ngo mvuge ibinyoma.

 5 Sinshobora kuvuga ko muri abakiranutsi.

Kugeza aho nzapfira, sinzareka kuba indahemuka.+

 6 Nzakomeza mbe umukiranutsi kandi sinzabireka.+

Umutima wanjye nta cyo uzandega igihe cyose nzaba nkiriho.

 7 Icyampa umwanzi wanjye agahanwa nk’umugome,

N’abandwanya bagahanwa nk’abakora ibibi.

 8 Ese iyo Imana irimbuye umuntu utayubaha,*+

Cyangwa ikamukuraho, hari ibyiringiro aba asigaranye?

 9 Ese nahura n’amakuba,

Agatakira Imana, izamwumva?+

10 Ese azishimira Ishoborabyose?

Ese azasenga Imana ibihe byose?

11 Nzabigisha iby’imbaraga z’Imana,

Kandi nta cyo nzahisha ku byerekeye Ishoborabyose.

12 Niba mwese mwareretswe,

Ni iki gituma mukomeza kuvuga amagambo adafite akamaro?

13 Dore ibyo Imana izakorera umuntu mubi,+

Kandi ni na byo Ishoborabyose izakorera abanyagitugu:

14 Abana b’umuntu mubi nibaba benshi, bazicishwa inkota,+

Kandi abamukomokaho ntibazagira ibyokurya bihagije.

15 Abe nibarokoka bazicwa n’indwara y’icyorezo,

Kandi abagore babo ntibazabaririra.

16 Niyo yabika ifeza ikaba nyinshi nk’umukungugu,

Kandi akibikira imyenda myiza myinshi,

17 Umukiranutsi ni we uzayambara,+

Kandi n’ifeza ye,

Umuntu w’inyangamugayo ni we uzayitwara.

18 Yiyubakiye inzu yoroshye cyane nk’iy’agasimba gato,

Imeze nk’akazu+ umuzamu yugamamo.

19 Azaryama ari umukire, ariko ubutunzi bwe buzashira.

Azakanguka asange nta kintu afite.

20 Ibiteye ubwoba bizamutwara nk’uko umwuzure w’amazi utwara ibintu.

Umuyaga mwinshi uzamujyana nijoro.+

21 Umuyaga w’iburasirazuba uzamutwara.

Uzamujyana umuvane aho yari atuye.+

22 Azagerageza kuwuhunga,+

Ariko uzamwihuraho nta mpuhwe.+

23 Ni nkaho uwo muyaga uzaba umuseka,

Kandi ukamukoza isoni+ ari aho atuye.

28 “Hari ahantu bashakira ifeza,

Kandi na zahabu igira aho itunganyirizwa.+

 2 Ubutare* babukura mu butaka,

N’umuringa ukava mu mabuye yashongeshejwe.+

 3 Umuntu acana urumuri mu mwijima,

Akajya ahantu hijimye cyane,

Agiye gushaka amabuye y’agaciro.

 4 Amanuka mu rwobo rurerure kure y’aho abantu batuye,

Akajya ahantu hibagiranye, aho abantu batanyura.

Hari n’abajyayo bari ku migozi, bikoza hirya no hino.

 5 Ku isi hera ibyokurya,

Ariko mu nda hayo haba hibirindura nk’ahabirindurwa n’umuriro.*

 6 Aho ni ho haba hari amabuye y’agaciro yitwa safiro,

Kandi haba harimo itaka ririmo zahabu.

 7 Iyo nzira nta gisiga cyigeze kiyimenya,

Kandi n’icyaruzi cyirabura nticyigeze kiyibona.

 8 Iyo nzira inyamaswa z’inkazi ntizigeze ziyicamo,

N’intare ikiri nto ntiyigeze iyinyuramo.

 9 Umuntu amenagura urutare,

Akarimbagura imisozi akayigeza aho itereye.

10 Acukura imigende y’amazi+ mu rutare,

Kandi abona amabuye y’agaciro atandukanye.

11 Aho imigezi ituruka arahafunga,

Ibihishwe akabishyira ahagaragara.

12 Ariko se ubwenge bwo bwaboneka he,+

Kandi se ubuhanga buturuka he?+

13 Nta muntu ujya umenya agaciro kabwo,+

Kandi nta ho wabubona ku isi.

14 Ntiburi mu mazi yo hasi mu butaka.

Ntiwabubona no mu nyanja.+

15 Ntiwatanga zahabu ngo babuguhe,

Kandi ntiwapima ifeza ngo ubone iyabugura.+

16 Ntiwabugurana zahabu yo muri Ofiri,+

Cyangwa amabuye y’agaciro kenshi ya onigisi na safiro.

17 Ntiwabugereranya na zahabu cyangwa ikirahure,

Cyangwa ngo ubugurane igikoresho gicuzwe muri zahabu itavangiye.+

18 Nta nubwo wabugereranya n’amabuye y’agaciro yo mu nyanja,* n’amasarabwayi,+

Kuko ubwenge burusha agaciro amasaro yuzuye umufuka.

19 Ntiwabugereranya n’amabuye y’agaciro ya topazi+ y’i Kushi,

Ndetse na zahabu itavangiye ntiyabugura.

20 Ariko se koko, ubwenge wabubona he?

Kandi se ubuhanga buturuka he?+

21 Bwahishwe ibifite ubuzima byose,+

Buhishwa ibiguruka byo mu kirere.

22 Imva* n’urupfu byaravuze biti:

‘Twumvise bavuga ibyabwo.’

23 Imana ni yo isobanukiwe uko wabubona,

Kandi ni yo yonyine izi aho buba,+

24 Kuko ireba ikageza ku mpera z’isi,

Kandi ikaba ibona ikintu cyose kiri munsi y’ijuru.+

25 Igihe yahaga umuyaga imbaraga,+

Kandi igapima amazi,+

26 Igihe yashyiragaho amategeko agenga imvura,+

Igashyiraho n’inzira y’inkuba,+

27 Ni bwo yashyize ahagaragara ubwenge maze itangira kuvuga ibyabwo.

Yabushyizeho kandi irabusuzuma.

28 Nuko irangije ibwira umuntu iti:

‘gutinya Yehova ni bwo bwenge,+

Kandi kuva mu bibi ni bwo buhanga.’”+

29 Yobu akomeza avuga ati:

 2 “Iyaba gusa nari meze nk’uko nari meze mu bihe byashize,

Igihe Imana yari ikindinda!

 3 Icyo gihe ni nkaho itara ryayo ryamurikiraga+

Ndi kugenda mu mwijima.

 4 Icyampa nkamera nk’uko nari meze igihe nari nkiri muto kandi mfite imbaraga,

Igihe Imana yari incuti yanjye, kandi iha umugisha urugo rwanjye.+

 5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,

Kandi nari ngifite abana banjye.

 6 Icyo gihe amata yahoraga iwanjye,

Amavuta ari menshi, ameze nk’imigezi itemba iva mu rutare.+

 7 Najyaga ku irembo ryo hafi y’umujyi,+

Nkicara aho abantu bahurira ari benshi,+

 8 Abasore bambona, bakampa inzira banyubashye,*

Ndetse n’abageze mu zabukuru bagahaguruka, bagakomeza guhagarara.+

 9 Abatware na bo barifataga mu magambo,

Bagaceceka.*

10 Abanyacyubahiro baracecekaga.

Ntibashoboraga kugira icyo bavuga.

11 Abanyumvaga bose bamvugaga neza,

N’abambonaga bose bakantangira ubuhamya.

12 Kuko nafashaga umukene wabaga atabaza,+

Ngafasha imfubyi n’undi wese utagira kirengera.+

13 Nafashaga ababaga benda gupfa bakanshimira,+

Kandi nafashaga abapfakazi bakanezerwa.+

14 Buri gihe nakoraga ibyo gukiranuka nk’uko umuntu ahora yambaye imyenda,

Kandi ngahora mparanira ubutabera nk’uko umuntu ahora yambaye ikanzu n’igitambaro kizingirwa ku mutwe.

15 Nayoboraga abafite ubumuga bwo kutabona,

N’abamugaye nkabafasha kugenda.

16 Ni nkaho nari umubyeyi w’abakene,+

Kandi n’abantu tutaziranye narabafashaga kugira ngo urubanza rwabo rucibwe neza.+

17 Nahanganaga n’abagizi ba nabi,+

Nkababuza gukora ibibi kandi ngakiza abo babaga bashaka kugirira nabi.

18 Nakundaga kuvuga nti: ‘nzapfira mu rugo rwanjye,+

Kandi nzabaho iminsi myinshi ingana n’umusenyi wo ku nyanja.

19 Nzamera nk’igiti cyashoye imizi mu mazi,

Amashami yacyo agahora ariho ikime.

20 Abantu bazakomeza kunyubaha,

Kandi imbaraga zanjye ntizizashira.’

21 Abantu bantegaga amatwi, bagategereza icyo ndi buvuge,

Bagaceceka kugira ngo bumve inama mbagira.+

22 Iyo namaraga kuvuga nta cyo barenzagaho,

Kandi amagambo yanjye yabakoraga ku mutima.

23 Bantegerezaga nk’abategereza imvura,

Bakifuza kumva amagambo yanjye nk’uko umuntu yifuza imvura yo mu itumba.*+

24 Narabasekeraga bikabarenga,

Kandi babona mfite akanyamuneza mu maso bikabagarurira icyizere.

25 Narabayoboraga nkaho ndi umutware wabo.

Nari meze nk’umwami ukikijwe n’ingabo ze,+

Kandi nari meze nk’umuntu uhumuriza abapfushije.+

30 “None abo ndusha imyaka,

Basigaye banseka,+

Kandi ntarashoboraga no kwemerera ba papa babo

Kwegera imbwa zirinda umukumbi wanjye.

 2 Abo banseka n’ubundi nta cyo bari kumfasha,

Kuko nta mbaraga bari bafite.

 3 Barananutse kubera ubukene n’inzara.

Barya ibintu byose babonye ku butaka butagira amazi,

Bwangiritse kandi bwumagaye.

 4 Basoroma ibibabi by’ibyatsi bivamo umunyu akaba ari byo barya,

Kandi bagatungwa n’imizi isharira y’ibiti.

 5 Birukanwa mu bantu,+

Maze bakavugirizwa induru nk’umujura.

 6 Baba mu misozi ihanamye,

Mu myobo no mu bitare.

 7 Baririra mu bihuru,

Bakihisha munsi y’ibisura.*

 8 Kubera ko ari abana b’umuntu utagira ubwenge kandi utagira icyo amaze,

Birukanwe mu gihugu.

 9 Ariko dore baranseka, bakabishyira no mu ndirimbo zabo.+

Nabaye umuntu usuzuguritse.+

10 Baranyanga maze bakampunga,+

Kandi ntibatinya no kuncira mu maso.+

11 Kubera ko Imana yanyambuye imbaraga kandi ikancisha bugufi,

Ntibatinya kundwanya.

12 Baza iburyo bwanjye bameze nk’agatsiko k’abagizi ba nabi.

Barandeka nkagenda,

Ariko bakantega imitego iteje akaga mu nzira.

13 Bafunga inzira zanjye.

Nta kindi bamaze uretse kunyongerera ibyago,+

Kandi nta muntu ubabuza.*

14 Banyibasira ari benshi nk’abinjiriye mu mwenge wo mu rukuta,

Bakaza bisukiranya bakanyongerera imibabaro.

15 Ibintu biteye ubwoba bimbuza amahoro.

Nta muntu n’umwe ukinyubaha.

Sinizeye ko hari umuntu n’umwe uzamfasha.

16 None ubu ngiye gupfa.+

Buri munsi mba mbabara.+

17 Nijoro mba ndi kuribwa mu magufwa.+

Nkomeza kubabara ubudatuza.+

18 Umwenda* wanjye waripfunyaritse cyane.*

Umeze nk’ikora rimfata cyane rikaniga.

19 Imana yaramfashe injugunya mu byondo.

Dore nsigaye nsa n’umukungugu n’ivu.

20 Mana ndagutabaza, ariko ntunsubiza.+

Mpagaze imbere yawe ngusenga ariko ntunyitayeho.

21 Wandwanyije ufite ubugome,+

Maze ungabaho igitero n’imbaraga zawe zose.

22 Ni nkaho wamfashe, ukanshyira mu muyaga,

Ukanteza umuyaga mwinshi maze ukangurukana.

23 Nzi neza ko uzanyohereza mu mva,

Ukanjyana mu nzu abazima bose bazahuriramo.

24 Nyamara nta wugirira nabi umuntu ubabaye,+

Urimo ataka asaba ubufasha kuko aba ahanganye n’ibibazo.

25 Ese njye sinagiriraga impuhwe ababaga bahuye n’ibibazo,

Kandi nkababarana n’umukene?+

26 Nubwo nari niteze ibyiza, haje ibibi.

Nategereje umucyo, ariko haza umwijima.

27 Buri munsi mba mbabara,

Imihangayiko yaranyibasiye.

28 Ngenda mfite agahinda+ kandi nihebye.

Iyo ndi mu bantu benshi ndahaguruka ngatabaza.

29 Ni nkaho nabaye umuvandimwe w’imbwebwe,*

Kandi mera nk’uwibanira na Otirishe.*+

30 Uruhu rwanjye rwahindutse umukara rumvaho,+

N’amagufwa yanjye atwikwa n’ubushyuhe.*

31 Inanga yanjye nyicuranga gusa aho bapfushije,

Kandi umwironge wanjye nywuvugiriza abari kurira.

31 “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye.+

Ubwo rero sinshobora kureba umukobwa ngo mwifuze.+

 2 None se ndamutse ndenze kuri iryo sezerano, Imana yo mu ijuru yambona ite?

Ni uwuhe murage nahabwa n’Ishoborabyose iri hejuru?

 3 Ese umuntu ukora ibibi ntazagerwaho n’ibyago,

N’inkozi z’ibibi zikagerwaho n’amakuba?+

 4 Ese Imana ntireba ibikorwa byanjye byose,+

Kandi ikitegereza ibyo nkora byose?

 5 Ese nigeze mbeshya?

Ese hari umuntu nigeze mpemukira?+

 6 Imana iramutse ingenzuye ibyitondeye,*+

Yakwibonera ko ndi indahemuka.+

 7 Niba nararetse gukora ibikwiriye,+

Maze ngatekereza ibintu bibi bitewe n’ibyo nabonye,*+

Cyangwa ngakora ibikorwa bibi,*

 8 Nzahinge imyaka iribwe n’abandi,+

Kandi ibyo nateye birandurwe.*

 9 Niba narararikiye undi mugore,+

Ngahora nshakisha uko nakwigarurira umugore wa mugenzi wanjye,+

10 Umugore wanjye azasye ibinyampeke abisera undi mugabo,

Kandi azagirane imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.+

11 Iyo yaba ari imyitwarire iteye isoni,

Kandi ryaba ari ikosa naba nkwiriye guhanirwa n’abacamanza.+

12 Iyo myitwarire yaba imeze nk’umuriro utwika ibintu bigashiraho,+

Ukarimbura n’ibyo ntunze byose bigashira.

13 Niba narirengagije urubanza rw’umugaragu wanjye

Cyangwa umuja wanjye igihe twabaga dufitanye ikibazo,*

14 Imana iramutse inyibasiye* nabigenza nte?

Kandi se ibimbajije nayisubiza iki?+

15 Ese Imana yandemeye mu nda ya mama si na Yo yamuremye?+

Kandi se si Yo yaturemye ikadushyira mu nda za ba mama?+

16 Niba narimaga abakene ibyo bifuza,+

Cyangwa ngatuma abapfakazi bababara,+

17 Niba nararyaga njyenyine,

Simpe imfubyi,+

18 (Kandi mu by’ukuri imfubyi zakuriye iruhande rwanjye narazifataga nk’abana banjye,

Kandi ngafasha abapfakazi kuva nkiri muto),

19 Niba narabonye uwishwe n’imbeho bitewe no kubura imyenda,

Cyangwa umukene udafite icyo yiyorosa,+

20 Niba uwo muntu ataransabiye umugisha,+

Bitewe n’uko ubwoya bwavuye ku ntama zanjye bwatumye ashira imbeho,

21 Niba narabonye imfubyi+ mu marembo y’umujyi+ ikeneye ko nyifasha,

Maze nkayitera ubwoba nkayirukana,

22 Ukuboko kwanjye kuzatandukane n’urutugu,

Kandi kuzavunikire mu nkokora.

23 Ariko nta kintu na kimwe muri ibyo byose nakoze kubera ko natinyaga ko ibyago bituruka ku Mana byangeraho,

Kandi iyo mbikora sinari gutinyuka kuyigera imbere.

24 Niba nariringiye zahabu,

Cyangwa nkabwira zahabu nziza nti: ‘ni wowe mizero yanjye,’+

25 Niba narashimishwaga n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,+

Ngashimishwa n’ibintu byinshi nagezeho,+

26 Niba narabonaga izuba rirashe,

Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana,+

27 Maze umutima wanjye ukanyobya,

Nkabisenga,+

28 Ibyo na byo byaba ari ikosa nkwiriye guhanirwa n’abacamanza,

Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.

29 Ese nigeze nishimira ko umuntu unyanga agerwaho n’ibyago,+

Cyangwa ngo nezezwe n’uko ibibi bimugezeho?

30 Sinigeze na rimwe nkora icyaha

Ngo musabire kugerwaho n’ibyago.+

31 Ese abantu bo mu rugo rwanjye ntibakundaga kuvuga bati:

‘Abantu bose baje kwa Yobu bajye barya bahage?’+

32 Nta munyamahanga wararaga hanze.+

Abahisi n’abagenzi buri gihe bahabwaga ikaze iwanjye.

33 Ese nigeze mpisha ibyaha byanjye nk’uko abandi babigenza,+

Cyangwa ngo mpishe amakosa yanjye ngo abandi batayamenya?

34 Ese nigeze ntinya abantu,

Cyangwa ngo nterwe ubwoba n’uko indi miryango yansuzugura?

Ese nigeze ngira ubwoba ngaceceka, maze nkigumira mu rugo?

35 Iyaba gusa nari mfite unyumva,+

Nasinyira ibintu byose navuze.

Iyaba Ishoborabyose yansubizaga!+

Icyampa undega agakora inyandiko y’ibintu byose anshinja.

36 Iyo nyandiko nayitwara ku rutugu nta cyo ntinya,

Nkayambara ku mutwe nk’ikamba ryiza cyane.

37 Nabwira Imana ibikorwa byanjye byose,

Nkayegera nta bwoba mfite meze nk’umwana w’umwami.

38 Niba naratwaye imirima y’abandi maze bagatabaza bandega,

N’abaciye imigende* yayo bakarira bitewe nanjye.

39 Niba narariye imbuto zo muri iyo mirima ntatanze amafaranga,+

Kandi ngatuma ba nyirayo bagira agahinda,+

40 Iyo mirima izameremo amahwa aho kumeramo ingano,

Kandi imeremo ibyatsi bibi* aho kumeramo ingano zitwa sayiri.”

Amagambo ya Yobu arangiriye aha.

32 Nuko abo bagabo batatu bareka gusubiza Yobu, kubera ko yari yizeye adashidikanya ko ari umukiranutsi.+ 2 Ariko Elihu umuhungu wa Barakeli w’i Buzi+ wo mu muryango wa Ramu ararakara cyane. Arakarira Yobu cyane kuko yiyitaga umukiranutsi kandi Imana ari yo ikiranuka.+ 3 Nanone yarakariye cyane incuti eshatu za Yobu kuko zitabonye icyo zisubiza, ahubwo zikavuga ko Imana ikora ibibi.+ 4 Elihu yari afite amagambo ashaka kubwira Yobu, ariko yari yategereje ko barangiza kuvuga kuko bari bakuru kumuruta.+ 5 Amaze kubona ko abo bagabo batatu babuze icyo basubiza, arushaho kurakara. 6 Nuko Elihu umuhungu wa Barakeli w’i Buzi aravuga ati:

“Njye ndacyari muto,

Naho mwe muri bakuru.+

Ni yo mpamvu nabubashye nkifata,+

Ngatinya kubabwira ibyo nzi.

 7 Naribwiraga nti: ‘reka ndeke abantu bakuru bavuge,

N’abamaze imyaka myinshi bagaragaze ubwenge bwabo.’

 8 Nyamara umwuka wera Imana iha abantu,

Ari wo mwuka w’Ishoborabyose, ni wo utuma abantu basobanukirwa.+

 9 Kuba umuntu afite imyaka myinshi si byo byonyine bituma aba umunyabwenge,

Kandi kuba umuntu ageze mu zabukuru si byo byonyine bituma amenya ibikwiriye.+

10 Ni yo mpamvu mbabwira nti: ‘nimuntege amatwi,

Nanjye mbabwire ibyo nzi.’

11 Dore nategereje ko murangiza kuvuga.

Nakomeje kumva ibitekerezo byanyu,+

Igihe mwashakishaga icyo muvuga.+

12 Nakomeje kubatega amatwi nitonze,

Ariko nta n’umwe muri mwe wigeze agaragaza ko ibyo Yobu yavugaga atari byo,

Cyangwa ngo agire icyo amusubiza.

13 None rero, nimureke kuvuga muti: ‘turi abanyabwenge.’

Nanone ntimuvuge muti: ‘ni Imana igaragaje ko Yobu ari mu makosa, si umuntu.’

14 Kubera ko Yobu atari njye yabwiraga ahubwo ari mwe,

Nanjye simusubiza amagambo nk’ayanyu.

15 Ndabona aba bagabo bumiwe. Babuze icyo bagusubiza.*

Amagambo yabashiranye.

16 Nategereje ariko ntibakomeje kuvuga,

Ahubwo bihagarariye gusa, ntibongera kugira icyo basubiza.

17 None rero, nimureke nanjye nsubize,

Mbabwire ibyo nzi,

18 Kuko mfite ibintu byinshi nshaka kuvuga.

Umwuka wera urampata ngo mvuge.

19 Ndumva meze nka divayi idafite ubuhumekero.

Meze nk’udufuka dushya tw’uruhu twa divayi twenda guturika.+

20 Nimundeke mvuge kugira ngo nduhuke.

Nimureke mfate ijambo nsubize.

21 Nta muntu ndi bubere,+

Kandi nta muntu n’umwe ndi bushyeshyenge,*

22 Kuko ntazi gushyeshyenga.

Ndamutse mbikoze Umuremyi wanjye yahita ankuraho.

33 “Ariko noneho Yobu we, ndakwinginze, umva amagambo yanjye.

Tega amatwi ibyo mvuga byose.

 2 Dore ngiye kubumbura umunwa,

Maze nanjye ngire icyo mvuga.

 3 Ibyo mvuga ndabivuga nta cyo umutima unshinja,+

Kandi ndakubwira ibyo nzi nta buryarya.

 4 Imana ni yo yandemye+ ikoresheje imbaraga zayo

Kandi Imana Ishoborabyose ni yo yampaye ubuzima, ikoresheje umwuka wayo.+

 5 Nubishobora unsubize.

Itegure kwiregura uze uhagarare imbere yanjye.

 6 Dore ndi kimwe nawe imbere y’Imana y’ukuri.

Nanjye naremwe mu mukungugu.+

 7 Ubwo rero ntuntinye.

Amagambo yanjye ntari buguce intege.

 8 Numvise ibyo wavuze,

Kandi nakomeje kumva uvuga uti:

 9 ‘Ndi umwere, nta cyaha mfite,+

Sinanduye kandi nta kosa mfite.+

10 Ariko Imana inshakaho urwitwazo rwo kundwanya.

Imfata nk’umwanzi wayo.+

11 Irampana* ikagenzura ibyo nkora byose,

Inshakaho amakosa.’+

12 Ariko ibyo wavuze si byo. Ubwo rero reka ngusubize.

Imana iruta kure umuntu waremwe mu mukungugu.+

13 None se kuki uyitotombera?+

Ese ni ukubera ko itagusubiza ibyo uyibaza?+

14 Imana iravuga,

Ikongera igasubiramo, ariko nta muntu n’umwe ubyitaho.

15 Ivugira mu nzozi no mu iyerekwa rya nijoro,+

Igihe abantu baba basinziriye cyane,

Biryamiye mu buriri bwabo.

16 Ituma bumva ibyo ibabwira,+

Kandi igashyira mu mitima yabo amabwiriza yayo,

17 Kugira ngo igarure umuntu areke ibikorwa bye bibi,+

Kandi ifashe umuntu kwirinda ubwibone.+

18 Imana imukiza urupfu,*+

Kandi ikamurinda ntiyicwe n’inkota.*

19 Nanone umuntu ashobora kwigishwa n’imibabaro yumva aryamye ku buriri bwe,

Igihe aba aribwa mu magufwa ye.

20 Icyo gihe ntaba ashaka ibyokurya,

Kandi aba asigaye yanga cyane ibyokurya biryoshye.+

21 Arananuka cyane,

N’amagufwa ye yari asanzwe atagaragara agasigara yanamye.

22 Aba ari hafi gupfa,

Kandi ubuzima bwe buba bwugarijwe n’abateza urupfu.

23 Ariko iyo habonetse umumarayika umwe,

Mu bamarayika igihumbi wo kumuvuganira,

Akamubwira uko yakora ibyo gukiranuka,

24 Imana iramwishimira ikavuga iti:

‘Mukize umurinde urupfu,+

Kuko nabonye incungu.+

25 Reka umubiri we ugire itoto kurusha uwo yari afite mu busore bwe,+

Asubirane imbaraga nk’izo yari afite akiri muto.’+

26 Azinginga Imana+ maze na yo imwishimire.

Azayireba mu maso arangurure ijwi ry’ibyishimo,

Kandi Imana izongera ibone ko ari umukiranutsi.

27 Uwo muntu azabwira abandi ati:

‘Nakoze icyaha,+ sinakoze ibyo gukiranuka,

Ariko sinagezweho n’ingaruka z’ibyo nakoze.

28 Imana yarancunguye inkiza urupfu,+

Kandi ubuzima bwanjye buzabona umucyo.’

29 Dore ibyo byose Imana ni yo ibikora,

Ndetse ikabikora inshuro nyinshi, ibikorera umuntu,

30 Kugira ngo imukize urupfu,

Maze akomeze kubaho.+

31 None rero Yobu, ntega amatwi witonze,

uceceke nkomeze mvuge.

32 Niba hari icyo ushaka kuvuga, unsubize.

Mbwira, kuko nshaka kugaragaza ko uri mu kuri.

33 Kandi niba nta cyo ufite cyo kuvuga, untege amatwi,

Uceceke, nkwigishe ubwenge.”

34 Nuko Elihu akomeza asubiza ati:

 2 “Nimwumve amagambo yanjye mwa banyabwenge mwe,

Namwe abajijutse nimuntege amatwi.

 3 Kuko ugutwi ari ko kumva kukamenya amagambo akwiriye,

Kandi ururimi ni rwo rwumva uburyohe bw’ibyokurya.

 4 Nimureke dusuzume tumenye igikwiriye,

Maze turebere hamwe icyatubera cyiza.

 5 Kuko Yobu yavuze ati: ‘ibyo mvuga ni ukuri rwose,+

Ariko Imana yanze kundenganura.+

 6 Ese ndabeshya kugira ngo ntacirwa urubanza runkwiriye?

Imibabaro yanjye ntishira nubwo nta cyaha nakoze.’+

 7 Ni nde muntu umeze nka Yobu,

Wishimira gusuzugurwa nk’uko umuntu ufite inyota yishimira kunywa amazi?

 8 Yifatanya n’abakora ibibi,

Kandi akaba incuti y’abanyabyaha.+

 9 Kuko yavuze ati: ‘nubwo umuntu yagerageza gushimisha Imana,+

Ni ha handi nta cyo azunguka.’

10 None rero nimuntege amatwi mwa banyabwenge mwe.

Imana y’ukuri ntishobora na rimwe kugira nabi,+

Kandi Ishoborabyose ntishobora gukora ibibi.+

11 Kuko Imana izaha umuntu imigisha ikurikije ibikorwa bye.+

Nanone izatuma agerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoze.

12 Ni ukuri Imana ntikora ibibi,+

Kandi Ishoborabyose ntigira uwo irenganya.+

13 Ese hari uwayihaye kuyobora isi?

Kandi se hari uwayihaye kugenzura ibiriho byose?

14 Iramutse yerekeje umutima ku bantu,

Ikisubiza umwuka bahumeka,+

15 Abantu bose bapfira rimwe,

Maze bagasubira mu mukungugu.+

16 None rero, niba ufite ubwenge umva ibyo nkubwira.

Tega amatwi amagambo yanjye.

17 Ese umuntu wanga ubutabera azategeka?

None se washinja icyaha umuntu ukomeye kandi w’umukiranutsi?

18 Ese wabwira umwami uti: ‘nta cyo umaze?’

Cyangwa se ukabwira abanyacyubahiro uti: ‘muri abagome?’+

19 Ariko Imana yo ntijya ikunda abana b’abami ngo ibarutishe abandi,*

Kandi ntiyita ku banyacyubahiro ngo ibarutishe aboroheje,+

Kuko bose ari yo yabaremye.+

20 Bashobora gupfa mu buryo butunguranye+ ari nijoro.+

Bagira ubwoba maze bagapfa,

Ndetse n’abakomeye bagapfa nta muntu ubakozeho.+

21 Imana yitegereza ibyo umuntu akora,+

Kandi ikita ku bikorwa bye byose.

22 Nta mwijima umunyabyaha yakwihishamo,

Niyo waba ari umwijima mwinshi cyane.+

23 Kuko Imana idashyiriraho umuntu igihe,

Ngo nikigera ajye imbere yayo imucire urubanza.

24 Irimbura abakomeye itiriwe ikora iperereza,

Maze mu mwanya wabo igashyiraho abandi.+

25 Kuko izi neza ibikorwa byabo,+

Ibarimbura nijoro bagashira.+

26 Kubera ko bakora ibikorwa bibi irabakubita,

Ikabakubitira aho abantu bareba,+

27 Ibahora ko bayiteye umugongo,+

Ntibakomeze kumvira ibyo yabategetse.+

28 Ibikorwa byabo bibi byatumye abakene batakira Imana,

Maze yumva gutaka kwabo.+

29 Ese Imana iramutse yicecekeye ni nde wayishinja ikosa?

Iramutse yihishe, ni nde wayibona?

Yakwihisha abantu benshi cyangwa umuntu umwe, byose ni kimwe.

30 Ntiyemera ko umuntu utubaha Imana akomeza gutegeka,+

Kuko yagusha abantu mu mitego.

31 Ese hari uwabwira Imana ati:

‘Narahanwe kandi nzira ubusa?+

32 Nyigisha ibyo ntabashije kumenya,

Kandi niba hari ikintu kibi nakoze, sinzongera kugikora.’

33 Ese izaguha umugisha bitewe n’uko wanze urubanza yaguciriye?

Ni wowe ugomba kwifatira umwanzuro. Si njye wawugufatira.

Niba ufite impamvu yumvikana yo kubigenza utyo yimbwire.

34 Abagabo bajijutse kandi b’abanyabwenge nibanyumva,

Bazambwira bati:

35 ‘Yobu avuga ibyo atazi+

Kandi amagambo ye ntarangwa n’ubushishozi.’

36 Nimureke Yobu ageragezwe bihagije,

Kuko ibisubizo bye ari nk’iby’abakora ibibi.

37 Yakoze icyaha arangije aranigomeka.+

Akomanya ibiganza akadusuzugura

Kandi akavuga amagambo menshi arwanya Imana y’ukuri.”+

35 Elihu akomeza gusubiza ati:

 2 “Ese uracyemeza udashidikanya ko uri mu kuri,

Ku buryo wavuga uti: ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana?’+

 3 Dore uravuga uti: ‘bimaze iki?*

Ubu se kuba naririnze icyaha hari icyo byamariye?’+

 4 Reka ngusubize,

Wowe na bagenzi bawe+ muri kumwe.

 5 Ubura amaso urebe mu kirere,

Maze witegereze ibicu,+ urebe ukuntu biri hejuru cyane.

 6 None se, uramutse ukoze icyaha waba uyitwaye iki?+

Ese uramutse ukoze ibyaha byinshi hari icyo yatakaza?+

 7 Niba se uri umukiranutsi hari icyo uyiha,

Cyangwa se hari icyo wakora ngo uyifashe?+

 8 Ibikorwa byawe bibi bigira ingaruka ku muntu nkawe,

Kandi iyo ubaye umukiranutsi bigira icyo bimarira abandi bantu.

 9 Iyo abantu bakandamijwe cyane, baratabaza.

Baba batabaza kugira ngo umuntu ubarusha imbaraga adakomeza kubakandamiza.+

10 Nyamara nta n’umwe uvuga ati: ‘Imana, yo Muremyi wanjye Mukuru iri he,+

Yo ituma abantu baririmba indirimbo zo kuyisingiza nijoro?’+

11 Ni yo itwigisha+ maze tukaba abanyabwenge kurusha inyamaswa zo mu isi,+

Igatuma tugira ubwenge kurusha inyoni zo mu kirere.

12 Abantu bakomeza gutabaza ariko Imana ntibasubiza,+

Kuko bakora ibikorwa bibi kandi bakaba ari abibone.+

13 Ni ukuri Imana ntiyumva abantu batabaza kandi nta cyo babaye,+

Kandi Ishoborabyose ntiyita ku byo bavuga.

14 None se wowe ubwo yakumva ite kandi uvuga ko utayibona?+

Urubanza rwawe ruri imbere yayo. Ubwo rero tegereza urebe uko izaruca.+

15 Kubera ko itarakaye ngo iguhane,

Nta nubwo yitaye ku magambo wavuze utayatekerejeho.+

16 Ibyo Yobu avuga ni imfabusa.

Avuga amagambo menshi atarimo ubwenge.”+

36 Elihu akomeza avuga ati:

 2 “Nyihanganira gato maze ngusobanurire,

Kuko ngifite amagambo yo kuvuganira Imana.

 3 Ndagusobanurira neza ibyo nzi,

Maze ngaragaze ko Umuremyi wanjye akiranuka.+

 4 Mu by’ukuri, ibyo nkubwira si ibinyoma,

Kuko nabyigishijwe n’Imana ifite ubwenge butunganye.+

 5 Kandi rwose Imana ifite imbaraga.+ Nta muntu n’umwe ijya itererana.

Ifite ubushobozi buhambaye bwo gusobanukirwa ibintu.

 6 Ntizemera ko umuntu mubi akomeza kubaho,+

Ahubwo izarenganura abababaye.+

 7 Ihoza amaso ku bakiranutsi.+

Izabaha ubwami bategekane n’abandi bami,*+ kandi bazahabwa icyubahiro iteka ryose.

 8 Iyo abanyabyaha bakoze icyaha barafatwa bakabohwa.

Iyo bababaye kuko baba baboheshejwe iminyururu,

 9 Imana ibamenyesha amakosa bakoze.

Baba barakoze ibyaha, kubera ubwibone bwabo.

10 Bazatega amatwi ibagire inama,

Kandi ibabwire ko bakwiriye guhinduka bakareka ibibi.+

11 Nibumvira bakayikorera,

Bazaba abakire,

Kandi bazagira ubuzima bwiza.+

12 Ariko nibatumvira, bazapfa bishwe n’inkota,+

Kandi bazapfa badafite ubwenge.

13 Abatubaha Imana* barayirakarira cyane.

Niyo yababoha, ntibayitabaza ngo ibafashe.

14 Kubera ko ubuzima bwabo babumara mu buraya,*+

Bapfa bakiri bato.+

15 Ariko Imana ikiza abababaye imibabaro yabo,

Kandi ibasaba kuyitega amatwi mu gihe bakandamizwa.

16 Nawe rero izagukiza ibibazo biguhangayikishije,+

Ikujyane ahantu hagari hafite umudendezo,+

Iguhumurize, iguhe ibyokurya byinshi kandi byiza.+

17 Igihe imanza zizacibwa kandi ubutabera bukubahirizwa,

Uzishimira kubona urubanza ababi bazacirwa.+

18 Ariko uramenye uburakari ntibuzatume ugira ubugome,+

Kandi ntuzemere ruswa itazakuyobya.

19 Ese nutabaza hari icyo uzageraho?

Ibyo uzakora byose, nta kizakubuza guhangayika.+

20 Ntukifuze cyane ijoro,

Igihe abantu bapfa mu buryo butunguranye.

21 Uramenye ntugahitemo gukora ibibi,

Ahubwo ujye uhitamo kwihanganira imibabaro.+

22 Dore Imana ifite imbaraga nyinshi cyane.

Ni nde mwigisha umeze nka yo?

23 Ese hari umuntu wigeze ayiyobora,*+

Cyangwa ngo ayibwire ati: ‘ibyo wakoze ni bibi?’+

24 Jya wibuka ibikorwa byayo,+

Ibyo abantu baririmbye.+

25 Abantu bose barabibonye.

Buri wese arabireba bikamutangaza.

26 Ni ukuri Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza.+

Ntushobora kumenya umubare w’imyaka ifite.+

27 Izamura ibitonyanga by’amazi,+

Bigahinduka ibihu, maze bigatanga imvura,

28 Bityo ibicu bikavamo amazi,+

Maze abantu bakabona imvura.

29 None se ni nde wasobanukirwa uko ibicu biteye,

N’ukuntu inkuba zikubitira mu bicu?+

30 Reba ukuntu yashyize imirabyo+ mu bicu,

Kandi inyanja ikayuzuza amazi.

31 Ibyo byose ni byo ikoresha ikabeshaho abantu,

Kandi ikabaha ibyokurya byinshi.+

32 Ifata umurabyo mu biganza byayo,

Ikawohereza aho ishaka.+

33 Urusaku rw’inkuba ruvuga ibyayo,

Kandi amatungo na yo amenya ko ije.*

37 “Ibyo bituma umutima wanjye utera cyane,

Ugasimbuka ukava mu gitereko.

 2 Nimutege amatwi mwitonze, mwumve ijwi ry’Imana riteye ubwoba,

Mwumve ijwi ryayo rimeze nk’iry’inkuba.

 3 Irarirekura rikagera munsi y’ijuru hose,

Kandi ikohereza umurabyo wayo+ ukagera ku mpera z’isi.

 4 Nyuma yawo humvikana urusaku rwinshi cyane.

Ihindisha ijwi ryayo ryiza cyane,+

Kandi iyo ijwi ryayo ryumvikanye, nta gihagarika umurabyo.

 5 Imana yumvikanisha ijwi ryayo+ mu buryo butangaje,

Igakora ibintu bikomeye tudashobora kumenya.+

 6 Itegeka urubura kugwa ku isi,’+

Kandi ikabwira imvura nyinshi ngo igwe.+

 7 Imana ihagarika ibikorwa byose by’abantu,

Kugira ngo buri wese amenye imirimo yayo.

 8 Inyamaswa zijya aho ziba,

Maze zikaguma mu bwihisho bwazo.

 9 Umuyaga mwinshi uza uturutse mu mwanya wawo,+

N’imbeho ikazanwa n’imiyaga yo mu majyaruguru.+

10 Imana yohereza umuyaga wayo, hakabaho urubura,+

Amazi magari akegerana agafatana.+

11 Yuzuza amazi mu bicu bikaremera,

Kandi umurabyo wayo+ ugakwirakwira mu bicu.

12 Biratembera bigakwirakwira hirya no hino aho ibyohereje.

Bikora icyo ibitegetse cyose+ ku isi.

13 Ibicu ni byo Imana ikoresha kugira ngo ihane abakora ibibi,+

Igushe imvura ku isi kandi igaragaze urukundo rudahemuka.+

14 Tega amatwi Yobu we!

Fata akanya maze utekereze ku mirimo itangaje y’Imana.+

15 Ese uzi ukuntu Imana itegeka ibicu,

Cyangwa ukuntu ituma umurabyo ugaragara uturutse mu bicu?

16 Ese uzi ukuntu ibicu bitembera mu kirere?+

Iyo ni imirimo itangaje y’Imana ifite ubwenge butunganye.+

17 Ese uzi impamvu imyenda yawe ishyuha,

Mu gihe isi ituje bitewe n’umuyaga uturutse mu majyepfo?+

18 Dore yarambuye ijuru+ irarikomeza rimera nk’indorerwamo icuze mu cyuma.

Ese wowe wabishobora?

19 Tubwire icyo dukwiriye kuyibwira.

Twe ntidushobora kuyisubiza kuko hari ibintu byinshi tudasobanukiwe.

20 Ese ni ngombwa kuyibwira ko nshaka kuvuga?

Cyangwa se hari umuntu wavuze ikintu kigomba kumenyeshwa Imana?+

21 Iyo ikirere cyijimye, abantu ntibashobora kubona umucyo nubwo izuba riba rimurika.

Bawubona gusa iyo umuyaga uhushye,

Maze ibicu bikigirayo.

22 Mu majyaruguru haturuka urumuri rwiza rurabagirana nka zahabu.

Icyubahiro cy’Imana+ giteye ubwoba.

23 Gusobanukirwa ibyerekeye Ishoborabyose birenze ubushobozi bwacu.+

Ifite imbaraga nyinshi cyane,+

Irakiranuka+ kandi ntizigera ikora ibintu bidahuje n’ubutabera.+

24 Ubwo rero, abantu bagomba kuyitinya,+

Kuko itishimira umuntu wese wibwira ko ari umunyabwenge.+

38 Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga mwinshi aramubwira ati:+

 2 “Kuki ushidikanya ku bikorwa byanjye,

Kandi ukavuga ibyo utazi?+

 3 Ngaho itegure kandi uhagarare kigabo!

Ndakubaza, nawe unsubize.

 4 Wari he igihe naremaga isi nkayikomeza?+

Ngaho mbwira niba usobanukiwe uko byagenze.

 5 Ese uzi uwashyizeho ibipimo byayo?

Cyangwa se ni nde wayipimye akoresheje umugozi uyambukiranya?

 6 Ese uzi ikintu gifashe isi?

Ni nde wayikomeje nk’uko umuntu ashinga ibuye ry’ifatizo agiye kubaka?+

 7 Wari uri he igihe inyenyeri za mu gitondo+ zarangururiraga hamwe amajwi y’ibyishimo,

N’abamarayika* bose+ bakarangurura amajwi bayisingiza?

 8 Ni nde washyiriyeho inyanja aho itagomba kurenga,+

Igihe yazaga iturutse mu masoko yayo?

 9 Wari uri he igihe nashyiragaho ibicu ngo biyitwikire,

Kandi hejuru yayo nkahashyira umwijima mwinshi cyane?

10 Wari uri he igihe nayishyiriragaho imipaka,

Nkayishyiriraho inzugi n’ibyo kuyikingisha,+

11 Maze nkayibwira nti: ‘garukira aha ntuharenge,

Kandi aha ni ho imiraba* yawe ikaze igomba kugarukira?’+

12 Ese wigeze utegeka ko bucya,

Cyangwa ngo ugaragaze aho urumuri rwo mu rukerera ruri bunyure?+

13 Ese ni wowe ubwira urwo rumuri rwa mu gitondo ngo rugende rugere ku mpera z’isi,

Rwirukane abakora ibibi?+

14 Urumuri ruhindura isi nk’uko bashyira imitako ku kintu babumbye,

Maze ibiri ku isi bikagaragara nk’imitako iri ku mwenda.

15 Ariko ababi babura urumuri rwabamurikiraga,

Maze ntibongere kugira nabi.

16 Ese wigeze ugera ku masoko y’inyanja,

Cyangwa ngo umenye uko hasi mu nyanja haba hameze?+

17 Ese wigeze ubona amarembo y’urupfu?+

Cyangwa se wabonye amarembo y’umwijima mwinshi cyane?*+

18 Ese wigeze usobanukirwa ukuntu isi ari ngari?+

Ngaho mbwira niba ubizi byose.

19 Inzira igana aho urumuri ruba iba he?+

Naho se umwijima wo wawukura he?

20 Ese wabasha kubijyana aho bikomoka?

Ese uzi inzira igera aho bituruka?

21 Ese icyo gihe wari uriho ku buryo wabimenya,

Cyangwa se wari ufite imyaka myinshi ku buryo wamenya uko byagenze?

22 Ese wigeze ugera aho urubura rubitse,+

Cyangwa se wigeze ubona ububiko bw’amahindu,+

23 Ibyo nabikiye umunsi w’ibyago,

Nkabibikira umunsi w’imirwano n’intambara?+

24 None se urumuri rukwirakwira runyuze mu yihe nzira?

Cyangwa umuyaga w’iburasirazuba uhuha ku isi uturutse he?+

25 Ni nde washyizeho imiyoboro amazi y’umwuzure anyuramo,

Kandi agashyiraho inzira y’ibicu inkuba zihindiramo,+

26 Kugira ngo imvura igwe ku butaka butabaho abantu,

Igwe mu butayu budatuwe,+

27 Maze itose uturere twabaye amatongo,

Kandi itume ibyatsi bikura?+

28 Ese imvura igira papa wayo?+

Ni nde se wabyaye ikime?+

29 Ni nde uzana urubura mu isi,

Kandi se amahindu yo mu ijuru+ azanwa na nde,

30 Igihe amazi aba yakomeye akamera nk’atwikiriwe n’ibuye,

N’amazi y’inyanja agafatana, akamera nk’atwikiriwe n’urutare?+

31 Ese ushobora guhuriza hamwe inyenyeri zo mu itsinda rya Kima,*

Cyangwa ugatatanya inyenyeri zo mu itsinda rya Kesili?*+

32 Ese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri* mu gihe cyaryo

Kandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi?*

33 Ese wigeze umenya amategeko agenga ingabo zo mu kirere,*+

Cyangwa se washobora gutuma yubahirizwa ku isi?*

34 Ese ushobora kurangurura ijwi ryawe rikagera mu bicu,

Kugira ngo utume hagwa imvura nyinshi cyane?+

35 Ese ushobora gutegeka imirabyo ngo igende?

Ese yagaruka ikakubwira ngo: ‘twagarutse?’

36 Ni nde washyize ubwenge mu bicu?*+

Ese wabasha gusobanukirwa ibibera mu kirere?*+

37 Ni nde muntu ufite ubwenge bwinshi ku buryo yabasha kubara ibicu?

Cyangwa se ni nde wabasha gusuka amazi yabyo akava mu ijuru,+

38 Umukungugu ugahinduka ibyondo,

N’ibinonko bigafatana?

39 Ese ushobora kujya guhiga kugira ngo uhe intare icyo irya,

Kandi se wabasha kugaburira intare zikiri nto zigahaga,+

40 Iyo zibereye mu bwihisho bwazo,

Cyangwa ziryamye aho ziba zitegereje ko hari icyavumbuka ngo zigifate?

41 Ni nde utegurira icyiyoni ibyokurya,+

Iyo ibyana byacyo bitakambira Imana ngo ibifashe,

Kandi bikazerera hirya no hino bidafite icyo birya?

39 “Ese uzi igihe ihene zo mu misozi zibyarira?+

Wigeze se ubona impara ziri kubyara?+

 2 Ese washobora kumenya amezi zimara zihaka,*

Cyangwa se uzi igihe zibyarira?

 3 Zica bugufi zikabyara abana bazo,

Maze ibise byazo bikarangira.

 4 Abana bazo bagira imbaraga bagakurira mu gasozi.

Baragenda ntibagaruke aho za nyina ziri.

 5 Ni nde warekuye indogobe yo mu gasozi ikagenda?+

Kandi se ni nde wahambuye imigozi iyiziritse?

 6 Natumye zitura mu kibaya cyo mu butayu,

Kandi nzishyira mu gihugu kibamo umunyu.

 7 Indogobe igendera kure urusaku rwo mu mujyi,

Kandi ntiyumvira ababa bashaka kuyikoresha imirimo.

 8 Izerera mu misozi ishaka ubwatsi,

Ikagenda ishaka aho ikimera kibisi cyose kiri.

 9 Ese ikimasa cy’ishyamba cyakwemera kugukorera?+

Cyangwa se cyarara aho amatungo yawe arira?

10 Ese ikimasa cy’ishyamba wacyambika imigozi ngo gihinge?

Cyangwa se cyagukurikira kikagenda gihinga mu kibaya?

11 Ese wacyiringira kubera imbaraga zacyo nyinshi,

Maze ukakireka kigakora imirimo yawe?

12 Ese wakwiringira ko kiri buzane ibyo wasaruye,

Kikabishyira ku mbuga uhuriraho imyaka?

13 Otirishe* ikubita amababa yayo yishimye.

Ariko se amababa yayo, ameze nk’ay’igishondabagabo?*+

14 Otirishe isiga amagi yayo ku butaka,

Ikayatwikiriza umukungugu kugira ngo ashyuhe,

15 Ikibagirwa ko hari ushobora kuyakandagira akayamena,

Cyangwa ko inyamaswa zayaribata.

16 Ifata nabi ibyana byayo nkaho atari ibyayo.+

Ntitinya ko ibyo yakoze byose bishobora kuba imfabusa.

17 Kuko Imana yayimye ubwenge,

Kandi ntiyatuma igira ubuhanga.

18 Iyo ikubita amababa yayo iyazamura,

Isuzugura ifarashi n’uyigenderaho.

19 None se ni wowe uha imbaraga ifarashi?+

Ese ushobora kwambika ijosi ryayo umugara?

20 Ese ushobora gutuma isimbuka nk’inzige?

Dore yivuga ifite ishema maze abantu bakagira ubwoba.+

21 Igenda ikubita ibinono mu kibaya yirata imbaraga,+

Ikajya aho urugamba rwabereye.+

22 Ntigira ubwoba kandi nta cyo itinya.+

Ntisubizwa inyuma n’inkota.

23 Ikintu uyiyoboye atwaramo imyambi* kigenda kizunguza hejuru yayo,

N’urumuri rwagera ku macumu yitwaje akarabagirana.

24 Igenda ihonda ibinono ku butaka ishishikaye, ikajya imbere yihuta,

Kandi iyo yumvise ijwi ry’ihembe ntishobora guhama hamwe.*

25 Iyo ihembe rivuze ihita ivuga iti: ‘karabaye!’

Kandi yumvira kure urugamba.

Yumva urusaku rw’abakuru b’ingabo n’induru y’abarwana.+

26 Ese ubuhanga bwawe ni bwo butuma agaca gatumbagira,

Kakarambura amababa yako kagana mu majyepfo?

27 Ese ni wowe utegeka ko kagoma itumbagira mu kirere,+

Ikubaka icyari cyayo hejuru cyane,+

28 Kugira ngo irare ahantu hahanamye,

Kandi iture ku rutare rushinyitse?

29 Aho ni ho ishakira ibyokurya.+

Amaso yayo areba ibintu biri kure cyane.

30 Ibyana byayo binywa amaraso,

Kandi aho intumbi ziri, ihagera vuba.”+

40 Yehova akomeza gusubiza Yobu ati:

 2 “Ese hari umuntu ukwiriye guhangana n’Imana ayishakaho amakosa?+

Ngaho ushaka kuyicyaha nasubize.”+

 3 Nuko Yobu asubiza Yehova ati:

 4 “Dore njye nta cyo ndi cyo!+

None se nagusubiza iki?

Mpisemo guceceka.+

 5 Naravuze, ndongera ndavuga.

Ariko ubu bwo, nta cyo narenzaho. Amagambo yanjye yarashize.”

 6 Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga mwinshi agira ati:+

 7 “Ngaho itegure kandi uhagarare kigabo!

Ndakubaza, nawe unsubize.+

 8 Ese uzashidikanya ku butabera bwanjye?

None se uzanyita umunyamakosa kugira ngo ukunde ube mu kuri?+

 9 Ese ufite imbaraga nk’iz’Imana y’ukuri?+

Ese ijwi ryawe rimeze nk’iryayo ku buryo rivuga cyane nk’iry’inkuba?+

10 Niba wabishobora, iheshe ikuzo kandi ushyirwe hejuru,

Ugaragaze ko ufite icyubahiro n’ubwiza buhebuje.

11 Garagaza uburakari bwawe bwinshi,

Maze ucishe bugufi umuntu wese wishyira hejuru.

12 Reba umuntu wese wishyira hejuru umukoze isoni,

N’abanyabyaha ubamenagure.

13 Bose ubahishe mu mukungugu,

Ubabohere ahantu hihishe.

14 Nanjye nzamenya ko

Ushobora gukoresha imbaraga zawe ukikiza.

15 Dore imvubu* naremye nk’uko nakuremye,

Irisha ubwatsi nk’ikimasa.

16 Imbaraga zayo ziba mu matako yayo,

Kandi ingufu zayo ziba mu mikaya y’inda yayo.

17 Izunguza umurizo wayo nk’igiti cy’isederi.

Imitsi y’amatako yayo irasobekeranye.

18 Amagufwa yayo ameze nk’amatiyo y’umuringa.

Amaguru n’amaboko yayo ameze nk’inkoni zicuzwe mu cyuma.

19 Irakomeye kurusha izindi nyamaswa zose Imana yaremye,

Kandi uwayiremye ni we ushobora kuyicisha inkota.

20 Ibyokurya byayo bituruka mu misozi,

Aho izindi nyamaswa zikinira.

21 Iryama munsi y’igihuru cy’amahwa,

Ikihisha mu rubingo rwo mu gishanga.

22 Ibihuru by’amahwa biyitwikiriza igicucu cyabyo.

Ibiti byo mu bibaya birayikikiza.

23 Iyo uruzi rwitereye hejuru, ntigira ubwoba ngo ihunge.

Ihora yifitiye icyizere, niyo Yorodani+ yakuzura ikayigera mu kanwa kayo.

24 Ese hari uwayifata imureba,

Cyangwa akayitobora izuru akoresheje indobani?*

41 “Ese ushobora gukuruza ingona*+ indobani,*

Cyangwa ugahambira ururimi rwayo ukoresheje umugozi?

 2 Ese ushobora gushyira umugozi mu mazuru yayo,

Cyangwa ugatobora urwasaya rwayo ukoresheje indobani?

 3 Ese yakwinginga cyane,

Cyangwa ikakubwirana ubugwaneza?

 4 Ese yagirana nawe isezerano,

Kugira ngo ikubere umugaragu iteka ryose?

 5 Ese wakina na yo nk’ukina n’inyoni,

Cyangwa ukayizirika ngo ibe ikina n’udukobwa twawe?

 6 Ese abarobyi baciririkanywa bakayigurisha?

Ese bayigabanya abacuruzi?

 7 Ese hari imyambi* yapfumura uruhu rwayo,+

Cyangwa umutwe wayo watoborwa n’amacumu barobesha?

 8 Yikoreho se!

Uraba utangije intambara utazibagirwa kandi utazasubira.

 9 Umuntu wese utekereza kuyifata nta byo azashobora.

Umuntu aba akiyibona gusa, akagira ubwoba bwinshi akitura hasi.

10 Nta muntu n’umwe watinyuka kuyiyenzaho.

None se ubwo njye, ni nde watinyuka kumpagarara imbere?+

11 Ni nde wabanje kugira icyo ampa ngo mbe nkwiriye kumushimira?*+

Ibintu byose biri mu isi ni ibyanjye.+

12 Sinaceceka ngo ndeke kuvuga iby’ingingo z’umubiri wayo,

Cyangwa ibyerekeye imbaraga zayo n’umubiri wayo uteye neza.

13 Ni nde wigeze ayikuraho uruhu rwayo,

Kandi se ni nde wakwinjira mu nzasaya zayo?

14 Ni nde wagerageje kwasamura akanwa kayo?

Amenyo yayo ateye ubwoba rwose!

15 Umugongo wayo uriho amagaragamba atondetse ku mirongo,

Yegeranye kandi afatanye cyane.

16 Aba asobekeranye cyane, rimwe rigahwana n’irindi,

Ndetse n’umwuka ntiwabona aho winjirira hagati yayo.

17 Rimwe riba rifatanye n’irindi.

Arafatana kandi ntashobora gutandukana.

18 Iritsamura urumuri rukaza,

Kandi amaso yayo ameze nk’imirasire yo mu rukerera.

19 Mu kanwa kayo havamo imirabyo,

Ndetse havamo ibishashi by’umuriro.

20 Mu mazuru yayo hasohokamo umwotsi,

Nk’uwo mu itanura* bacanishije ibyatsi.

21 Umwuka wayo ukongeza amakara,

Kandi mu kanwa kayo hasohoka umuriro.

22 Mu ijosi ryayo haba imbaraga nyinshi,

Kandi abayihagaze imbere bariheba.

23 Imihiro y’umubiri wayo irafatanye.

Imeze nk’icyuma. Ntishobora komoka.

24 Umutima wayo ukomeye nk’ibuye,

Ni ukuri ukomeye nk’urusyo.*

25 Iyo ihagurutse n’abantu b’intwari bagira ubwoba bwinshi.

Iyo iri kwivuruguta mu mazi yarakaye, abantu bariheba.

26 Nta nkota yagira icyo iyitwara.

Amacumu n’imyambi na byo nta cyo byayikoraho.+

27 Ibona icyuma nk’akatsi,

Ikabona umuringa nk’igiti cyaboze.

28 Ntihunga umwambi.

Kuyirasa amabuye y’umuhumetso, ni nko kuyikubitisha igikenyeri.

29 Ikibando* iba ibona ari nk’igikenyeri,

Kandi iseka icumu riza ryihuta cyane.*

30 Ku nda yayo hameze nk’ibimene bityaye by’ikibumbano.

Iyo inyuze mu byondo ugira ngo hanyuze igikoresho bahurisha.+

31 Ituma amazi yo hasi mu nyanja yibirindura nkaho ari kubira.

Ituma inyanja izana ifuro nk’amavuta ari mu gikoresho bayatunganyirizamo.

32 Aho inyuze ihasiga inzira irabagirana,

Umuntu akabona mu mazi habaye umweru nk’imvi.

33 Nta kindi kiremwa kimeze nka yo ku isi.

Yaremewe kutagira ubwoba.

34 Ntitinya n’inyamaswa ziteye ubwoba.

Ni umwami w’inyamaswa z’inkazi zose.”

42 Nuko Yobu asubiza Yehova ati:

 2 “Ubu noneho menye ko ushobora byose,

Kandi ko nta cyo wakwiyemeza gukora ngo kikunanire.+

 3 Waravuze uti: ‘kuki ushidikanya ku bikorwa byanjye kandi ukavuga ibyo utazi?’+

Ni ukuri naravuze, ariko sinari nsobanukiwe.

Namenye ibintu bitangaje cyane bindenze kandi ntari nzi.+

 4 Waravuze uti: ‘ngaho tega amatwi mvuge,

Ndakubaza nawe unsubize.’+

 5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa,

Ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.

 6 Ni yo mpamvu nisubiyeho,+

Nkaba nihannye, nkicara mu mukungugu no mu ivu.”+

7 Igihe Yehova yari amaze kubwira Yobu ayo magambo, Yehova yabwiye Elifazi w’Umutemani ati:

“Narakurakariye cyane, wowe na bagenzi bawe bombi,+ kuko mutamvuzeho+ ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. 8 None rero mufate ibimasa birindwi n’amapfizi arindwi y’intama, maze musange umugaragu wanjye Yobu, mwitambire igitambo gitwikwa n’umuriro, kandi umugaragu wanjye Yobu azasenga abasabira.+ Nzumva rwose ibyo asaba, maze ndeke kubahana mbaziza ko mutagaragaje ubwenge, kuko mutamvuzeho ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”

9 Nuko Elifazi w’Umutemani, Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunamati baragenda, babigenza nk’uko Yehova yari yababwiye, maze Yehova yemera isengesho rya Yobu.

10 Yobu amaze gusenga asabira bagenzi be,+ Yehova amukiza ibyago+ bye byose kandi amusubiza ubukire bwe. Nanone Yehova yamukubiye kabiri ibyo yari afite mbere.+ 11 Abavandimwe be bose na bashiki be bose n’abandi bose bahoze ari incuti ze+ bakomeza kuza kumusura, bagasangirira na we iwe mu rugo. Bifatanyaga na we mu kababaro, bakamuhumuriza bitewe n’ibyago byose Yehova yari yararetse bikamugeraho. Buri wese yamuhaga igiceri n’impeta bya zahabu.

12 Nuko Yehova aha Yobu umugisha, ku buryo yaje kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo yari afite mbere.+ Yaje gutunga intama 14.000, ingamiya 6.000, inka 2.000 n’indogobe z’ingore 1.000.+ 13 Nanone yaje kugira abandi bahungu barindwi n’abandi bakobwa batatu.+ 14 Uwa mbere yamwise Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-hapuki. 15 Muri icyo gihugu hose, nta bandi bagore bari beza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko Yobu abaha umurage* nk’uko yawuhaye basaza babo.

16 Nyuma yaho Yobu abaho indi myaka 140, abona abana be n’abuzukuru be, kugeza ku buvivi.* 17 Nuko amaherezo Yobu arapfa. Yabayeho imyaka myinshi kandi yabayeho neza.

Bishobora kuba bisobanura ngo: “Uwangwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indogobe z’ingore.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana b’Imana y’ukuri.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umurabyo.”

Cyangwa “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubira mu nda y’isi nambaye ubusa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana b’Imana y’ukuri.”

Cyangwa “umubiri uhorerwa umubiri.”

Cyangwa “ukore ku magufwa ye no ku mubiri we.”

Ni ikimene cy’ikibindi.

Cyangwa “kuvuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.”

Cyangwa “ikiremwa cy’umwuka.”

Cyangwa “nsesa urumeza.”

Cyangwa “intumwa zayo.”

Cyangwa “kubahonyora.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku manywa y’ihangu.”

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Ni indogobe yo mu gasozi iba mu butayu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Imana yera.” Bisobanura ko Imana itajya ikora ikintu kibi. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kwera.”

Cyangwa “umubiri wanjye ni umuringa.”

Cyangwa “shelegi.”

Cyangwa “kuyenga.”

Cyangwa “ese murashaka gupinga amagambo navuze?”

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “aho gusigara ndi amagufwa gusa.”

Cyangwa “umuhakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Cyangwa “yimura.”

Ni igihe amazi y’inyanja aba yiterera hejuru afite imbaraga nyinshi bitewe n’imiyaga.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikirura.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota afite n’ingabo mu ntoki.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.

Birashoboka ko ari igisimba kinini cyo mu nyanja. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Rahabu.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Uwo tuburana.”

Ni ubwoko bw’igisiga.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu mubi.”

Cyangwa “wanshyira.”

Cyangwa “ntiwansutse nk’amata ukamvuza nk’ikivuguto?”

Cyangwa “mare akanya gato nishimye.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “zangize urw’amenyo.”

Cyangwa “niteguye no guhara ubugingo bwanjye.”

Cyangwa “wafungiye ibirenge byanjye mu mbago.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imbago.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “uriduka.”

Cyangwa “azakurwaho n’umwuka uva mu kanwa k’Imana.”

Cyangwa “abahakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Aha ni Elifazi ubwirwa.

Cyangwa “nkabazunguriza umutwe mbaseka.”

Cyangwa “ikampekenyera amenyo.”

Ni agace k’umubiri kaba mu nyama y’umwijima kabamo ibintu bisharira cyane.

Cyangwa “nidodeye ibigunira ndabyambara.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “Imva.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Banduye.”

Cyangwa “acumbagira.”

Cyangwa “ajyanwa ku mwami w’ibiteye ubwoba.”

Cyangwa “amazuku.”

Cyangwa “muntuka.”

Cyangwa “bene wacu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntimuhage inyama zanjye.”

Cyangwa “umushongi w’icyuma cy’isasu.”

Cyangwa “Adamu.”

Cyangwa “umuhakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Cyangwa “nk’amabyi ye.”

Ni agace k’umubiri kaba mu nyama y’umwijima kabamo ibintu bisharira cyane.

Cyangwa “bakaba abantu bakomeye.”

Cyangwa “ntiziramburura.”

Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.

Cyangwa “mu kanya gato.” Ni ukuvuga ko bapfa batababaye.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.

Cyangwa “ibinonko byo mu kibaya bizamuryohera.”

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Cyangwa “barapfuye badashaje.”

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Aha berekeza ku materasi bakoraga bakayubakisha inkuta z’amabuye kugira ngo akomere.

Bishobora nanone kuvugwa ngo: “Imana ntihana abanyabyaha.”

Cyangwa “ruyenga.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “bari ahantu ho kurimbukira.”

Cyangwa “uruziga.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rahabu.”

Cyangwa “umwuka wayo.”

Cyangwa “umuhakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Ni ubwoko bw’ibuye bashongesha bagakoramo ibikoresho by’ibyuma.

Uko bigaragara, ibi byerekeza ku mirimo ikorwa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro.

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “bakihisha.”

Cyangwa “bakipfuka umunwa.”

Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.

Ni ubwoko bw’ibyatsi ukoraho bikakubaba.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta muntu ubafasha.”

Bishobora kuba byerekeza ku ruhu rwe.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imibabaro nahuye na yo yatumye nsa nabi.”

Ni imbwa zo mu gasozi.

Cyangwa “imbuni.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ahinda umuriro.”

Cyangwa “impimiye ku minzami itabeshya.”

Cyangwa “niba umutima wanjye warakurikiye ibyo amaso yifuza.”

Cyangwa “niba mfite ibiganza byanduye.”

Cyangwa “abankomokaho bazaranduranwe n’imizi.”

Cyangwa “urubanza.”

Cyangwa “impagurukiye.”

Ni imiyoboro y’amazi iba iri hafi y’imirima.

Cyangwa “urumamfu.”

Uko bigaragara aha ngaha Elihu ari kubwira Yobu.

Cyangwa “ndi buhakirizweho mwita amazina y’ibyubahiro.”

Cyangwa “ishyira ibirenge byanjye mu mbago.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imbago.”

Cyangwa “imurinda kugwa mu rwobo.”

Cyangwa “umwambi.”

Cyangwa “ntijya itonesha abana b’abami.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bimariye iki Imana?”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Izashyiraho abami.”

Cyangwa “abahakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Aha berekeza ku buraya bwakorerwaga mu nsengero. Habaga hari abagabo cyangwa abagore bakoraga ubusambanyi muri gahunda yo gusenga ibigirwamana.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ayinenga” cyangwa “Ayisaba kwisobanura.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Amenya ibigiye kuba.”

Cyangwa “abana b’Imana.”

Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.

Cyangwa “igicucu cy’urupfu.”

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota, afite n’ingabo mu ntoki.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itsinda ry’inyenyeri rya Mazoreti.” Mu 2Bm 23:5 rivugwa mu bwinshi ryerekeza ku matsinda y’inyenyeri ya Zodiyake.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itsinda ry’inyenyeri rya Ashi hamwe n’abana baryo.” Iryo tsinda rishobora kuba ryerekeza ku itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikirura.

Ni ukuvuga izuba, ukwezi, inyenyeri n’ibindi.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Cyangwa se washobora gutuma ububasha bw’Imana bukurikizwa ku isi?”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni nde wahaye ubwenge umuntu?”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ese wabasha gusobanukirwa imikorere y’ubwonko?”

Iyo itungo rihaka, riba rifite icyana mu nda.

Cyangwa “imbuni.”

Ni ubwoko bw’igisiga kijya kumera nk’ikiyongoyongo.

Cyangwa “ikirimba.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntiyemera ko ari ijwi ry’ihembe rivuze.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Behemoti.”

Ni akuma bakoresha baroba amafi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.”

Ni akuma bakoresha baroba amafi.

Ni imyambi y’ingobe.

Cyangwa “kumwitura.”

Ni aho batwikira amatafari cyangwa amategura.

Ni ibuye bakoreshaga basya ibinyampeke.

Cyangwa “ubuhiri.”

Cyangwa “rivuza ubuhuha.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Ni abana babyawe n’abuzukuruza.

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze