YOSUWA
1 Mose umugaragu wa Yehova amaze gupfa, Yehova yabwiye Yosuwa*+ umuhungu wa Nuni wafashaga*+ Mose, ati: 2 “Mose umugaragu wanjye yapfuye.+ None wowe n’aba bantu bose, nimwitegure kwambuka Yorodani mujye mu gihugu ngiye guha Abisirayeli.+ 3 Ahantu hose muzakandagiza ikirenge, nzahabaha nk’uko nabisezeranyije Mose.+ 4 Igihugu cyanyu kizahera ku butayu kigere kuri Libani no ku ruzi runini, ari rwo rwa Ufurate kandi kigere ku Nyanja Nini* mu burengerazuba.+ Kizaba kigizwe n’ibihugu byose by’Abaheti.+ 5 Mu buzima bwawe bwose nta muntu n’umwe uzakurwanya ngo agutsinde.+ Nzabana nawe nk’uko nabanye na Mose.+ Sinzagusiga wenyine cyangwa ngo ngutererane.+ 6 Komera kandi ube intwari,+ kuko ari wowe uzatuma aba bantu baragwa igihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha.+
7 “Ubwo rero, komera kandi ube intwari wumvire Amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntukagire na rimwe urengaho,+ kugira ngo ugaragaze ubwenge mu byo ukora byose.+ 8 Ibiri muri iki gitabo cy’Amategeko ujye uhora ubivuga,+ ubitekerezeho* ku manywa na nijoro kugira ngo ukurikize ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzagira icyo ugeraho kandi ukagaragaza ubwenge mu byo ukora byose.+ 9 Nongere mbigusubiriremo! Komera kandi ube intwari. Ntugire ubwoba, kuko njye Yehova Imana yawe nzaba ndi kumwe nawe aho uzajya hose.”+
10 Nuko Yosuwa ategeka abayoboraga abo bantu ati: 11 “Nimunyure mu nkambi, mugende mubwira abantu muti: ‘nimutegure ibyokurya muzakenera kuko mu minsi itatu tuzambuka Yorodani, tugafata igihugu Yehova Imana yacu agiye kuduha.’”+
12 Yosuwa abwira abo mu muryango wa Rubeni, uwa Gadi n’igice cy’abo mu muryango wa Manase ati: 13 “Mwibuke ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse ati:+ ‘Yehova Imana yanyu agiye kubaha iki gihugu mukibemo mufite amahoro. 14 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu bizaguma mu gihugu Mose yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.+ Ariko abasirikare mwese+ muzambuka mbere y’abavandimwe banyu mwiteguye kurwana.+ Mugomba kubafasha, 15 kugeza igihe Yehova azaha abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye kandi na bo bagafata igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha. Icyo gihe ni bwo muzasubira mu gihugu mwahawe ngo mugituremo, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.’”+
16 Na bo basubiza Yosuwa bati: “Ibyo udutegetse byose tuzabikora kandi aho uzatwohereza hose tuzajyayo.+ 17 Uko twumviraga ibyo Mose yatubwiraga byose, ni ko nawe tuzakumvira. Icyo tukwifuriza gusa ni uko Yehova Imana yawe yabana nawe nk’uko yabanaga na Mose.+ 18 Umuntu wese uzica itegeko ryawe kandi ntakore ibyo uzamutegeka byose azicwe.+ Wowe komera kandi ube intwari.”+
2 Nuko bakiri i Shitimu,+ Yosuwa umuhungu wa Nuni yohereza abagabo babiri bo kuneka igihugu cya Kanani, arababwira ati: “Nimugende muneke icyo gihugu, cyane cyane i Yeriko.” Baragenda bageze i Yeriko binjira mu nzu y’indaya yitwaga Rahabu,+ baraharara. 2 Hanyuma abantu baza kubwira umwami w’i Yeriko bati: “Hari abagabo b’Abisirayeli baje muri iri joro, baje kuneka iki gihugu.” 3 Umwami w’i Yeriko abyumvise atuma kuri Rahabu ati: “Sohora abagabo bari iwawe, kuko bazanywe no kuneka igihugu cyose.”
4 Ariko uwo mugore yari yafashe abo bagabo babiri arabahisha. Hanyuma aravuga ati: “Ni byo koko abo bagabo baje hano. Icyakora sinamenye aho bari baturutse. 5 Byageze nimugoroba igihe cyo gukinga amarembo kiri hafi kugera, barasohoka. Sinzi iyo bagiye. Ariko muhise mubakurikira, mwabafata.” 6 (Nyamara yari yaburije hejuru y’inzu abahisha mu byatsi* byari biharunze.) 7 Nuko abo bagabo umwami yari yohereje barabakurikira, bagenda bagana aho abantu bambukira Yorodani.+ Bamaze kugenda, amarembo y’umujyi ahita afungwa.
8 Mbere y’uko abo bagabo bari baje kwa Rahabu baryama, yabasanze hejuru y’inzu. 9 Yarababwiye ati: “Nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu+ kandi mwaduteye ubwoba.+ Abaturage b’iki gihugu bose mwabakuye umutima.+ 10 Byatewe n’uko twumvise ukuntu igihe mwavaga muri Egiputa,+ Yehova yakamije Inyanja Itukura, mukayambuka munyuze ku butaka bwumutse. Nanone twumvise ukuntu mwishe abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi.+ 11 Twarabyumvise ducika intege, twumva ko nta wabatsinda, kuko Yehova Imana yanyu ari yo Mana ikomeye mu ijuru no mu isi.+ 12 None rero, nimunsezeranye mu izina rya Yehova ko muzagaragariza urukundo rudahemuka umuryango wa papa nk’uko nanjye nabagiriye neza kandi mumpe ikimenyetso gituma nizera ibyo mumbwiye. 13 Muzarokore ababyeyi banjye, abo tuvukana n’ababo bose, mudukize ntitwicwe.”+
14 Abo bagabo baramusubiza bati: “Nitutabikora Imana izatwice! Nutagira uwo ubwira icyatuzanye, Yehova namara kuduha iki gihugu, tuzakugirira neza. Rwose ntituzaguhemukira.” 15 Hanyuma abanyuza mu idirishya bamanukira ku mugozi, kuko inzu ye yari ifatanye n’urukuta rw’umujyi.+ 16 Arababwira ati: “Nimujye mu misozi, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugira ngo mudahura n’abagiye kubashaka. Nibamara kugaruka muzakomeze urugendo rwanyu.”
17 Abo bagabo baramusubiza bati: “Kugira ngo twubahirize ibyo waturahije, dore ibyo nawe uzakora:+ 18 Nitugaruka muri iki gihugu, tuzasange waziritse uyu mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku ku idirishya ugiye kutumanuriramo kandi ababyeyi bawe, abo muvukana n’abo mu rugo rwa papa wawe bose muzabe muri kumwe muri iyi nzu.+ 19 Nihagira umuntu usohoka mu nzu yawe akajya hanze, amaraso ye azamubarweho, ntazatubarweho. Ariko umuntu uzagumana nawe mu nzu, akagira icyo aba, amaraso ye azatubarweho. 20 Icyakora nugira uwo ubwira icyatuzanye,+ natwe ntituzubahiriza ibyo waturahije.” 21 Arabasubiza ati: “Nzabikora nk’uko mubivuze.”
Nuko abasezeraho baragenda. Hanyuma azirika ku idirishya wa mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku. 22 Baragenda bagera mu misozi bamarayo iminsi itatu, kugeza igihe ababashakishaga bagarukiye mu mujyi. Abari baragiye kubashakisha babashakiye mu nzira zose ariko ntibababona. 23 Abo bagabo babiri baramanuka bava mu misozi, bambuka umugezi, basanga Yosuwa umuhungu wa Nuni maze bamubwira ibyababayeho byose. 24 Baramubwira bati: “Ni ukuri Yehova yaduhaye iki gihugu cyose.+ Ni yo mpamvu abaturage bacyo bose badutinya.”+
3 Nuko Yosuwa n’Abisirayeli* bose bazinduka kare mu gitondo bava i Shitimu+ bagera kuri Yorodani, aba ari ho barara mbere yo kwambuka.
2 Hashize iminsi itatu, abayoboraga+ Abisirayeli banyura mu nkambi 3 babwira abantu bati: “Nimubona isanduku y’isezerano rya Yehova Imana yanyu, abatambyi b’Abalewi+ bayihetse, muzahite muhaguruka muyikurikire 4 kugira ngo mumenye inzira munyuramo, kuko ari ubwa mbere muzaba munyuze aha hantu. Ariko ntimuzayegere. Ahubwo hagati yanyu na yo hazabemo nka metero 890.”*
5 Yosuwa abwira Abisirayeli ati: “Mwitegure,+ kuko ejo Yehova azabakorera ibitangaza.”+
6 Yosuwa abwira abatambyi ati: “Mufate isanduku y’isezerano+ mugende imbere y’abantu.” Nuko bafata isanduku y’isezerano bagenda imbere y’abantu.
7 Yehova abwira Yosuwa ati: “Uyu munsi ndatangira kwereka Abisirayeli bose+ ko ufite icyubahiro, kugira ngo bamenye ko nzabana nawe+ nk’uko nabanaga na Mose.+ 8 Utegeke abatambyi baheka isanduku y’isezerano uti: ‘nimugera ku nkombe ya Yorodani, muzinjire mu mazi muhagararemo.’”+
9 Yosuwa abwira Abisirayeli ati: “Nimuze hano mwumve amagambo Yehova Imana yanyu yambwiye.” 10 Hanyuma Yosuwa aravuga ati: “Iki ni cyo kizabamenyesha ko Imana ihoraho ibafasha+ kandi ko izirukana muri iki gihugu Abanyakanani, Abaheti, Abahivi, Abaperizi, Abagirugashi, Abamori n’Abayebusi.+ 11 Dore isanduku y’isezerano ry’Umwami w’isi yose igiye kugenda imbere yanyu ibabanzirize muri Yorodani. 12 None nimutoranye abagabo 12 mu miryango ya Isirayeli, ni ukuvuga umwe muri buri muryango.+ 13 Abatambyi bahetse Isanduku ya Yehova Umwami w’isi yose nibaba bagikandagiza ibirenge muri Yorodani, amazi yatembaga aturutse haruguru arahagarara, amere nk’urugomero.”*+
14 Igihe abantu bavaga mu nkambi ariko batarambuka Yorodani, abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano,+ ni bo bari imbere. 15 Abatambyi bari bahetse Isanduku bakigera kuri Yorodani bagakandagira mu mazi (mu gihe cyo gusarura imyaka, amazi ya Yorodani aba yuzuye cyane+), 16 amazi yatembaga aturutse ruguru yahise ahagarara, akora ikintu kimeze nk’urugomero kure cyane hafi y’ahitwa Adamu, umujyi uri hafi y’i Saretani, naho ayatembaga agana mu Nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, yo aratemba arashira. Amazi yarahagaze maze abantu bambukira aharebana n’i Yeriko. 17 Mu gihe abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova bari bahagaze ku butaka bwumutse+ hagati muri Yorodani, Abisirayeli bose bambutse bagenda ku butaka bwumutse,+ kugeza ubwo bose bari bamaze kwambuka Yorodani.
4 Abisirayeli bose bakimara kwambuka Yorodani, Yehova abwira Yosuwa ati: 2 “Nimutoranye abagabo 12, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango,+ 3 mubategeke muti: ‘mujye hagati muri Yorodani aho abatambyi bahagaze,+ muhakure amabuye 12, maze muyajyane muyarunde aho muri burare.’”+
4 Nuko Yosuwa ahamagara ba bagabo 12 yari yatoranyije mu Bisirayeli, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango, 5 arababwira ati: “Nimujye hagati muri Yorodani imbere y’Isanduku ya Yehova Imana yanyu, buri muntu ahakure ibuye, aze arihetse ku rutugu kugira ngo umubare wayo ungane n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli. 6 Ayo mabuye azajya abibutsa ibyo Imana yabakoreye. Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye ni ay’iki?’+ 7 muzabasubize muti: ‘aya mabuye azahora yibutsa Abisirayeli ko igihe abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bambukaga Yorodani, amazi yahagaze ntakomeze gutemba.’”+
8 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yosuwa yabategetse byose. Bakura amabuye 12 hagati muri Yorodani, angana n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli, bayajyana aho bagombaga kurara, barayaharunda nk’uko Yehova yari yabitegetse Yosuwa.
9 Yosuwa na we yafashe amabuye 12 ayarunda hagati muri Yorodani, aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano bari bahagaze+ kandi n’ubu ayo mabuye aracyahari.
10 Abatambyi bari bahetse Isanduku bakomeje guhagarara hagati muri Yorodani kugeza aho ibintu byose Yehova yategetse Yosuwa kubwira abantu ngo bakore byarangiriye kandi bakoze ibihuje n’ibyo Mose yategetse Yosuwa byose. Icyo gihe abantu na bo barihutaga kugira ngo bambuke. 11 Abantu bose bamaze kwambuka, abatambyi bari bahetse Isanduku ya Yehova na bo bambuka abantu bose babireba.+ 12 Nuko abo mu muryango wa Rubeni, uwa Gadi n’igice cy’abo mu muryango wa Manase bambuka mbere y’abandi Bisirayeli biteguye kurwana,+ nk’uko Mose yari yarabibategetse.+ 13 Abasirikare bagera ku 40.000 bambutse bafite intwaro biteguye kurwana, banyura imbere ya Yehova bajya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.
14 Uwo munsi Yehova ahesha icyubahiro Yosuwa mu Bisirayeli bose,+ baramwubaha* cyane igihe cyose yari akiriho, nk’uko bubahaga Mose.+
15 Yehova abwira Yosuwa ati: 16 “Tegeka abatambyi bahetse isanduku+ irimo Amategeko Icumi* bave muri Yorodani.” 17 Nuko Yosuwa ategeka abatambyi ati: “Nimuve muri Yorodani!” 18 Abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bava hagati muri Yorodani. Bagikandagira ku nkombe, amazi ya Yorodani ahita yongera gutemba, aruzura cyane arenga inkombe+ nk’uko byari bimeze mbere.
19 Abantu bambutse Yorodani ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa mbere, bashinga amahema yabo i Gilugali,+ ku mupaka wa Yeriko wo mu burasirazuba.
20 Naho ya mabuye 12 bari bakuye muri Yorodani, Yosuwa ayarunda i Gilugali.+ 21 Nuko abwira Abisirayeli ati: “Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye asobanura iki?’+ 22 Muzabasobanurire muti: ‘Abisirayeli bambutse Yorodani bagenda ku butaka bwumutse.+ 23 Yehova Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yacu kugeza igihe twambukiye, nk’uko Yehova Imana yanyu yabigenje ku Nyanja Itukura, igihe yayikamirizaga imbere y’Abisirayeli kugeza barangije kwambuka.+ 24 Ibyo yabikoreye kugira ngo abantu bo mu isi yose bamenye ko Yehova afite imbaraga nyinshi+ no kugira ngo muzakomeze gutinya Yehova Imana yanyu igihe cyose.’”
5 Abami bose b’Abamori+ bo mu burengerazuba bwa Yorodani, n’abami bose b’Abanyakanani+ bo hafi y’inyanja, bakimara kumva ko Yehova yakamije amazi ya Yorodani, kugeza igihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka, bagira ubwoba bwinshi+ bumva batashobora kurwana n’Abisirayeli.+
2 Icyo gihe Yehova abwira Yosuwa ati: “Conga amabuye uyatyaze amere nk’ibyuma, maze ukebe*+ Abisirayeli b’igitsina gabo.” 3 Nuko igihe bari i Gibeyati-haraloti,*+ Yosuwa aconga amabuye arayatyaza amera nk’ibyuma, akeba Abisirayeli b’igitsina gabo. 4 Icyatumye Yosuwa abakeba ni uko abantu b’igitsina gabo bose bavuye muri Egiputa, ni ukuvuga abagabo bose bari bafite imyaka yo kujya mu gisirikare, bari barapfiriye mu butayu, igihe bavaga muri Egiputa.+ 5 Abantu bose bari baravuye muri Egiputa bari barakebwe, ariko abantu bose bavukiye mu butayu igihe bari mu nzira bava muri Egiputa ntibari barakebwe. 6 Abisirayeli bamaze imyaka 40+ bagenda mu butayu, kugeza aho abagabo bose bari bafite imyaka yo kujya mu gisirikare bari baravuye muri Egiputa bapfiriye, kubera ko batumviye Yehova.+ Yehova yari yarabarahiye ko atari kwemera ko babona igihugu+ gitemba amata n’ubuki,+ igihugu Yehova yari yararahiriye abo bakomokaho ko azaduha.+ 7 Ubwo rero, yabasimbuje abahungu babo.+ Abo ni bo Yosuwa yakebye, kuko batari barigeze bakebwa. Ntibari barakebwe igihe bari mu rugendo.
8 Abagabo bose bamaze gukebwa, bagumye aho bari bari mu nkambi, kugeza igihe bakiriye.
9 Yehova abwira Yosuwa ati: “Kuva uyu munsi, Abanyegiputa ntibazongera kubasuzugura.”* Nuko aho hantu bahita Gilugali*+ kugeza n’uyu munsi.
10 Abisirayeli baguma mu nkambi yabo i Gilugali. Hanyuma ku mugoroba wo ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere,+ bizihiza Pasika bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko. 11 Nuko ku munsi wakurikiye Pasika batangira kurya ibyeze muri icyo gihugu. Kuri uwo munsi bariye imigati itarimo umusemburo+ n’impeke zokeje. 12 Uhereye ku munsi baririyeho ibyeze mu gihugu, manu ntiyongeye kuboneka. Abisirayeli ntibongeye kubona manu+ ahubwo muri uwo mwaka batangiye kurya ibyeze mu gihugu cy’i Kanani.+
13 Igihe Yosuwa yari hafi y’i Yeriko, yubuye amaso abona umugabo+ wari uhagaze imbere ye, afashe inkota mu ntoki.+ Yosuwa aramwegera aramubaza ati: “Uri kumwe natwe cyangwa uri kumwe n’abanzi bacu?” 14 Aramusubiza ati: “Oya, ahubwo ndi umutware* w’ingabo za Yehova.”+ Yosuwa abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi kugira ngo amwereke ko amwubashye, aramubwira ati: “Nyakubahwa, niba hari icyo ushaka kumbwira nguteze amatwi.” 15 Uwo mutware w’ingabo za Yehova abwira Yosuwa ati: “Kuramo izo nkweto wambaye kuko aho hantu uhagaze ari ahera!” Nuko Yosuwa ahita azikuramo.+
6 Inzugi z’umujyi wa Yeriko zari zifunze cyane, kugira ngo Abisirayeli batawinjiramo, ku buryo nta muntu wawinjiragamo cyangwa ngo awusohokemo.+
2 Hanyuma Yehova abwira Yosuwa ati: “Dore Yeriko n’umwami wayo n’abasirikare bayo bakomeye bari mu maboko yawe.+ 3 Abasirikare mwese muzajye muzenguruka uwo mujyi inshuro imwe ku munsi, mubikore iminsi itandatu. 4 Uzafate abatambyi barindwi bitwaze amahembe arindwi y’intama bagende imbere y’Isanduku. Ariko ku munsi wa karindwi muzazenguruke uwo mujyi inshuro zirindwi, ari na ko abo batambyi bavuza ayo mahembe.+ 5 Nibavuza amahembe y’intama, mukimara kuyumva,* abasirikare bose bazavuze urusaku rw’intambara. Inkuta z’umujyi zizahita zigwa,+ abasirikare bahite batera uwo mujyi, buri wese yinjirire aho ari.”
6 Nuko Yosuwa umuhungu wa Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati: “Nimuheke isanduku y’isezerano, abatambyi barindwi bafate amahembe arindwi y’intama bagende imbere y’Isanduku ya Yehova.”+ 7 Abwira abasirikare ati: “Nimugende muzenguruke umujyi kandi bamwe muri mwe+ bagende imbere y’Isanduku ya Yehova.” 8 Hanyuma Yosuwa akimara kuvugana n’abasirikare, ba batambyi barindwi bari bafite amahembe arindwi y’intama bagenda bayavuza bari imbere ya Yehova, bakurikiwe n’isanduku y’isezerano rya Yehova. 9 Abasirikare bamwe bajya imbere y’abatambyi bagendaga bavuza amahembe, naho abandi basirikare bakurikira Isanduku ari na ko abatambyi bakomeza kuvuza amahembe.
10 Yosuwa yari yategetse abasirikare ati: “Ntimuzasakuze cyangwa ngo ijwi ryanyu ryumvikane kandi ntihazagire ijambo risohoka mu kanwa kanyu, ahubwo umunsi nzababwirira nti: ‘muvuze urusaku rw’intambara,’ abe ari bwo muzaruvuza.” 11 Ategeka ko abari bahetse Isanduku ya Yehova bazenguruka umujyi, bayizengurukana inshuro imwe, hanyuma basubira mu nkambi aba ari ho barara.
12 Ku munsi wakurikiyeho Yosuwa abyuka kare mu gitondo, abatambyi na bo baheka Isanduku+ ya Yehova, 13 ba batambyi barindwi bari bafite amahembe arindwi y’intama bagenda imbere y’Isanduku ya Yehova bayavuza. Abasirikare bamwe bari imbere naho abandi basirikare bakurikiye Isanduku ya Yehova, ari na ko abatambyi bakomeza kuvuza amahembe. 14 Ku munsi wa kabiri, barongera bazenguruka umujyi inshuro imwe, hanyuma basubira mu nkambi. Ibyo babikoze iminsi itandatu.+
15 Ku munsi wa karindwi, babyuka kare mu gitondo butaracya neza, bazenguruka umujyi nk’uko bari basanzwe babigenza, bawuzenguruka inshuro zirindwi. Uwo munsi ni wo wonyine bazengurutse umujyi inshuro zirindwi.+ 16 Ku nshuro ya karindwi, abatambyi bavuza amahembe, maze Yosuwa abwira abasirikare ati: “Nimuvuze urusaku rw’intambara,+ kuko Yehova abahaye uyu mujyi. 17 Uyu mujyi n’ibiwurimo byose bigomba kurimbuka.+ Byose ni ibya Yehova. Hazarokoka gusa ya ndaya Rahabu+ n’abari kumwe na we mu nzu bose, kuko yahishe ba bagabo twohereje kuneka igihugu.+ 18 Ariko muramenye mwirinde ikintu cyose kigomba kurimburwa,+ kugira ngo mutifuza ikintu kigomba kurimburwa mukagifata,+ mugateza ibyago inkambi y’Abisirayeli ikarimbuka.+ 19 Icyakora ifeza, zahabu, ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma, byose ni ibintu byera bya Yehova.+ Bizashyirwe mu mutungo wa Yehova.”+
20 Nuko bavugije amahembe, abasirikare bavuza urusaku rw’intambara.+ Abasirikare bakimara kumva ijwi ry’amahembe, bamaze no kuvuza urusaku rw’intambara, inkuta z’uwo mujyi ziragwa.+ Abasirikare bahita batera uwo mujyi buri wese yinjirira aho yari ari, maze barawufata. 21 Bicisha inkota ibyari muri uwo mujyi byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore, abato n’abakuze, ibimasa, intama n’indogobe.+
22 Yosuwa abwira ba bagabo babiri bagiye kuneka igihugu ati: “Nimujye mu nzu ya wa mugore w’indaya, mumusohore we n’abe bose, nk’uko mwabimusezeranyije.”+ 23 Nuko ba bagabo bari baragiye kuneka igihugu binjira kwa Rahabu baramusohora, we n’ababyeyi be, abavandimwe be n’abe bose. Basohoye umuryango we wose,+ bagenda babarinze, babageza inyuma y’inkambi y’Abisirayeli.
24 Hanyuma batwika uwo mujyi n’ibyari biwurimo byose. Ariko ifeza, zahabu, ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma, babishyira mu mutungo wo mu nzu ya Yehova.+ 25 Rahabu wari indaya n’abe bose hamwe n’abo mu muryango wa papa we, ni bo bonyine Yosuwa yarokoye.+ Rahabu atuye muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi,*+ kubera ko yahishe ba bagabo Yosuwa yatumye ngo bajye kuneka Yeriko.+
26 Icyo gihe Yosuwa ararahira* ati: “Yehova azavume* umuntu uzagerageza kongera kubaka uyu mujyi wa Yeriko. Niyubaka fondasiyo zawo azapfushe umwana we w’imfura, niyubaka amarembo yawo apfushe bucura.”+
27 Nuko Yehova abana na Yosuwa+ kandi arushaho kumenyekana ku isi hose.+
7 Ariko Abisirayeli bahemukiye Imana, ntibumvira itegeko yari yabahaye ryo kurimbura ibintu byagombaga kurimburwa, kuko Akani+ umuhungu wa Karumi, ukomoka kuri Zabudi wakomokaga kuri Zera wo mu muryango wa Yuda, yatwaye ibintu byagombaga kurimburwa.+ Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane.+
2 Bakiri i Yeriko, Yosuwa yohereza abagabo, bajya ahitwa Ayi,+ hafi y’i Beti-aveni mu burasirazuba bw’i Beteli,+ arababwira ati: “Nimuzamuke mujye kuneka icyo gihugu.” Nuko abo bagabo baragenda baneka Ayi. 3 Bagarutse babwira Yosuwa bati: “Si ngombwa ko abasirikare bose bazamuka. Abasirikare ibihumbi bibiri cyangwa ibihumbi bitatu baba bahagije ngo batsinde Ayi. Si ngombwa ko urushya abasirikare bose uboherezayo, kuko abaturage bo muri Ayi ari bake!”
4 Nuko abasirikare bagera ku 3.000 barazamuka, ariko bahunga abasirikare bo muri Ayi.+ 5 Abasirikare bo muri Ayi bishe Abisirayeli 36, abandi bakomeza kubakurikira, babavana ku marembo y’umujyi, barabamanukana babageza i Shebarimu,* bagenda babica inzira yose. Nuko abasirikare bashya ubwoba,* bacika intege.
6 Yosuwa akibyumva aca imyenda yari yambaye, arapfukama akoza umutwe hasi imbere y’Isanduku ya Yehova arahaguma kugeza nimugoroba, n’abakuru b’Abisirayeli babigenza batyo kandi bakomeza kwitera umukungugu ku mutwe. 7 Yosuwa aravuga ati: “Ayi wee, Yehova Mwami w’Ikirenga, ese wambukije aba bantu Yorodani kugira ngo uduhe Abamori baturimbure? Ahari icyari kutubera cyiza ni uko twari kuguma mu burasirazuba bwa Yorodani! 8 Ubu se koko Yehova, mvuge iki ko ubona Abisirayeli batangiye guhunga abanzi babo? 9 Abanyakanani n’abaturage b’iki gihugu bose nibabyumva, bazatugota, batwice* batumare ku isi. None se ni iki uzakora ngo uvuganire izina ryawe rikomeye?”+
10 Yehova abwira Yosuwa ati: “Ngaho haguruka! Ni iki gitumye wikubita hasi wubamye? 11 Abisirayeli bakoze icyaha. Ntibubahirije isezerano twagiranye.+ Bafashe bimwe mu bintu byagombaga kurimburwa+ barabyiba,+ maze babihisha mu bintu batunze.+ 12 Ubwo rero, kuva ubu Abisirayeli ntibazongera gutsinda abanzi babo, ahubwo bazajya babahunga kuko bakwiriye kurimbuka. Nimutica umuntu navuze ko akwiriye kurimbuka,+ nanjye sinzongera kubana namwe. 13 Ngaho haguruka weze* Abisirayeli,+ ubabwire uti: ‘ejo muziyeze, kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: “Isirayeli we, muri mwe hari umugabo wakoze icyaha. Mugomba kumwica, kuko nimutabikora mutazongera gutsinda abanzi banyu. 14 Ejo mu gitondo, imiryango y’Abisirayeli izateranire imbere ya Yehova, umuryango azatoranya+ wegere imbere. Imiryango y’abakomoka kuri uwo muryango izanyure imbere ya Yehova, uwo azatoranya wegere imbere. Ingo zose zo muri uwo muryango zizanyure imbere ya Yehova, buri mutware w’urugo ukwe undi ukwe. 15 Uzafatanwa ikintu kigomba kurimburwa azatwikwe,+ atwikanwe n’ibye byose, kuko yishe isezerano yagiranye+ na Yehova kandi akaba yarakoze igikorwa giteye isoni muri Isirayeli.”’”
16 Yosuwa azinduka kare mu gitondo ahuriza hamwe Abisirayeli imbere y’Imana, buri muryango ukwawo, maze umuryango wa Yuda aba ari wo utoranywa. 17 Imiryango yakomotse kuri Yuda yegera imbere, maze abakomoka kuri Zera+ aba ari bo batoranywa. Begeye imbere umugabo umwe ukwe undi ukwe, hatoranywa Zabudi. 18 Hanyuma ingo z’abakomotse kuri Zabudi zegera imbere, umutware w’umuryango ukwe undi ukwe, maze Akani umuhungu wa Karumi, umuhungu wa Zabudi, umuhungu wa Zera, wo mu muryango wa Yuda, aba ari we utoranywa.+ 19 Nuko Yosuwa abwira Akani ati: “Mwana wa, ndakwinginze, ubaha Yehova Imana ya Isirayeli umubwire ibyo wakoze. Ndakwinginze mbwira ibyo wakoze kandi umbwize ukuri.”
20 Akani asubiza Yosuwa ati: “Nkubwije ukuri, ni njye wakoreye icyaha Yehova Imana ya Isirayeli. Reka nkubwire uko byagenze. 21 Mu byo twatse ab’i Yeriko nabonyemo umwenda w’i Shinari+ bambara mu birori, mbona n’ibiro bibiri* by’ifeza n’inusu* ya zahabu, numva ndabyifuje maze ndabitwara. Uwo mwenda nawutabye mu ihema ryanjye, n’ifeza na zahabu biri munsi yawo.”
22 Yosuwa ahita yohereza abantu bagenda biruka bajya mu ihema rya Akani, basanga uwo mwenda uhishe mu ihema rye, ifeza na zahabu biri munsi yawo. 23 Abo bantu babikura muri iryo hema babishyira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babishyira imbere ya Yehova. 24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bafata Akani+ ukomoka kuri Zera, bafata ya feza na wa mwenda bambara mu birori, ya zahabu,+ abahungu be, abakobwa be, ikimasa cye, indogobe ye, intama ze, ihene ze, ihema rye n’ibintu byose yari atunze, nuko babijyana mu Kibaya cya Akori.+ 25 Yosuwa aramubaza ati: “Kuki waduteje ibyago?*+ Uyu munsi nawe Yehova agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisirayeli bose bamutera amabuye,+ we n’abagize umuryango we, maze barabatwika.+ Uko ni ko babicishije amabuye. 26 Bamurunzeho ikirundo kinini cy’amabuye, n’ubu kiracyahari. Nuko Yehova areka kubarakarira.+ Ni yo mpamvu aho hantu hiswe Ikibaya cya Akori* kugeza n’ubu.
8 Hanyuma Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntugire ubwoba cyangwa ngo ukuke umutima.+ Fata abasirikare bawe bose, utere Ayi. Dore umwami wa Ayi, abasirikare be, umujyi we n’igihugu cye, biri mu maboko yawe.+ 2 Uzagenze Ayi n’umwami wayo nk’uko wagenje Yeriko n’umwami wayo.+ Icyakora ibintu n’amatungo muzasangayo muzabyijyanire. Uzafate abasirikare bagende bihishe inyuma y’umujyi.”
3 Yosuwa n’abasirikare bose batera Ayi. Yosuwa atoranya abasirikare b’intwari 30.000 abohereza nijoro. 4 Arabategeka ati: “Nimugende mwihishe inyuma y’umujyi, ntimujye kure yawo kandi mwese mube mwiteguye. 5 Njye n’abasirikare bose turi kumwe turegera umujyi, nibasohoka baje kuturwanya nka mbere,+ tubahunge. 6 Nibadukurikira bibwira ko tubahunze nka mbere,+ tuzabahunga tubageze kure y’umujyi. 7 Muzahite muva aho mwari mwihishe, mufate uwo mujyi kuko Yehova Imana yanyu azawubaha. 8 Nimumara gufata uwo mujyi muzahite muwutwika.+ Muzakore ibyo Yehova yavuze. Ayo ni yo mategeko mbahaye.”
9 Nuko Yosuwa arabohereza bajya aho bagombaga kwihisha. Bagumye hagati ya Beteli na Ayi, ni ukuvuga mu burengerazuba bwa Ayi, naho Yosuwa arara hamwe n’abandi basirikare.
10 Hanyuma Yosuwa abyuka kare mu gitondo agenzura* abasirikare, maze we n’abakuru b’Abisirayeli bajyana n’abo basirikare gutera Ayi. 11 Abasirikare bose+ bari kumwe na we barazamuka bajya ahantu barebaga neza uwo mujyi. Bashinga amahema mu majyaruguru ya Ayi, hagati y’aho bari bari na Ayi harimo ikibaya. 12 Icyo gihe Yosuwa yari yafashe abasirikare nka 5.000 ngo bajye gutegera+ abanzi babo hagati ya Beteli+ na Ayi, ni ukuvuga mu burengerazuba bw’uwo mujyi. 13 Abenshi mu basirikare bakambika mu majyaruguru y’umujyi,+ abandi bakambika mu burengerazuba bwawo.+ Iryo joro Yosuwa yagiye hagati muri cya kibaya.
14 Umwami wa Ayi akimara kubibona, we n’abasirikare be basohoka mu mujyi kare mu gitondo bihuta, kugira ngo bajye kurwanira n’abasirikare b’Abisirayeli ahateganye n’ikibaya cyo mu butayu. Ariko ntiyari azi ko inyuma y’umujyi hari abandi basirikare babateze. 15 Abasirikare bo muri Ayi baje kubarwanya, Yosuwa n’Abisirayeli bose bahunga bagana mu butayu.+ 16 Nuko bahamagara abagabo bose bo muri uwo mujyi kugira ngo babakurikire. Bakurikiye Yosuwa bagera kure cyane y’umujyi. 17 Abagabo bose bakurikiye Abisirayeli, ntihagira n’umwe usigara muri Ayi n’i Beteli. Basize inzugi z’umujyi zirangaye, maze bakurikira Abisirayeli.
18 Yehova abwira Yosuwa ati: “Tunga umujyi wa Ayi iryo cumu ufashe mu ntoki,+ kuko ngiye kuwuguha.”+ Nuko Yosuwa atunga uwo mujyi icumu yari afashe. 19 Yosuwa akimara kurambura ukuboko, ba basirikare bahita bava aho bari bihishe, bariruka bajya mu mujyi, barawufata, nuko bahita bawutwika.+
20 Abasirikare bo muri Ayi barebye inyuma babona umwotsi mu mujyi wazamutse mu kirere, bashaka guhunga, ariko babura aho bahungira. Nuko Abisirayeli bari bahunze bagana mu butayu bahindukirana abari babakurikiye. 21 Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye ko muri uwo mujyi harimo kuzamuka umwotsi, bamenya ko abari bihishe bawufashe, bahindukirana abasirikare bo muri Ayi. 22 Abari bafashe umujyi barasohoka baza guhura n’Abisirayeli bagenzi babo, bagota abasirikare bo muri Ayi babaturutse impande zose, barabica, ntihagira n’umwe usigara.+ 23 Bafata umwami wa Ayi+ ari muzima, bamuzanira Yosuwa.
24 Abisirayeli bamaze kwicira mu butayu abaturage bose bo muri Ayi bari babakurikiye babicishije inkota, bose basubira muri Ayi bicisha inkota abari basigayeyo. 25 Uwo munsi hapfuye abagabo n’abagore 12.000, ni ukuvuga abaturage bose bo muri Ayi. 26 Yosuwa ntiyigeze amanura kwa kuboko kwari gufashe icumu+ yari yatunze Ayi, kugeza igihe yari amaze kwica abaturage bose bo muri uwo mujyi.+ 27 Icyakora, Abisirayeli batwaye amatungo n’ibindi bintu byo muri uwo mujyi, nk’uko Yehova yari yabitegetse Yosuwa.+
28 Yosuwa yatwitse Ayi, ku buryo hakomeje kuba ikirundo cy’amabuye+ kugeza n’uyu munsi.* 29 Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa, kugeza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga, Yosuwa ategeka ko bawumanura kuri icyo giti.+ Hanyuma bawujugunya ku marembo y’umujyi, bawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye kandi n’ubu kiracyahari.
30 Icyo gihe ni bwo Yosuwa yubakiye Yehova Imana ya Isirayeli igicaniro ku Musozi wa Ebali,+ 31 nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse Abisirayeli, bikaba byanditse no mu gitabo cy’Amategeko ya Mose+ ngo: “Uzubakishe igicaniro amabuye atarigeze acongwa.”+ Nuko bagitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro bigenewe Yehova n’ibitambo bisangirwa.*+
32 Yandukura kuri ayo mabuye Amategeko Mose+ yari yarandikiye imbere y’Abisirayeli.+ 33 Abisirayeli bose, abayobozi babo, abatware n’abacamanza babo bari bahagaze ku mpande zombi z’Isanduku, imbere y’abatambyi b’Abalewi bari bahetse Isanduku y’isezerano rya Yehova. Aho hari hateraniye Abisirayeli n’abanyamahanga.+ Bari bigabanyijemo amatsinda abiri, itsinda rimwe rihagaze imbere y’Umusozi wa Gerizimu, irindi rihagaze imbere y’Umusozi wa Ebali,+ (nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabibategetse,)+ kugira ngo Abisirayeli bahabwe umugisha. 34 Ibyo birangiye asoma mu ijwi ryumvikana Amategeko yose,+ ni ukuvuga imigisha Imana yari kubaha+ n’ibyago yari kubateza+ nk’uko byari byanditswe muri icyo gitabo cy’Amategeko. 35 Ibyo Mose yategetse byose, Yosuwa yabisomeye Abisirayeli bose+ mu ijwi ryumvikana, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga+ bari kumwe na bo.*+
9 Igihe abami bose bategekaga mu burengerazuba bwa Yorodani+ bumvaga ibyabaye, ni ukuvuga abo mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, akarere kose kari ku nkombe z’Inyanja Nini,*+ n’aharebana na Libani, ari bo Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+ 2 bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yosuwa na Isirayeli.+
3 Abaturage b’i Gibeyoni+ na bo bumvise ibyo Yosuwa yakoreye Yeriko+ na Ayi,+ 4 bakoresha amayeri, bashyira ibyokurya mu dufuka dushaje baduhekesha indogobe zabo, bashyira na divayi mu dufuka tw’uruhu* dushaje, twari twaracitse bakaduteramo ibiraka. 5 Nanone bambaye inkweto zishaje, ziteyemo ibiraka n’imyenda ishaje cyane. Imigati yose bari bafite, yari yumye cyane ku buryo yavungagurikaga. 6 Bajya kureba Yosuwa n’abayoboraga Abisirayeli mu nkambi y’i Gilugali,+ barababwira bati: “Tuvuye mu gihugu cya kure. None twifuzaga ko mugirana natwe isezerano.” 7 Ariko abo bagabo bayoboraga Abisirayeli babwira abo Bahivi bati:+ “Mushobora kuba mutuye hafi aha. Ubwo murumva twagirana namwe isezerano dute?”+ 8 Basubiza Yosuwa bati: “Twifuza kuba abagaragu bawe.”
Nuko Yosuwa arababaza ati: “None se muri ba nde? Muturutse he?” 9 Baramusubiza bati: “Duturutse mu gihugu cya kure+ bitewe n’uko twumvise izina rya Yehova Imana yawe, kuko twumvise gukomera kwe n’ibyo yakoreye muri Egiputa byose,+ 10 ndetse n’ibintu byose yakoreye abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani,* ari bo Sihoni+ umwami w’i Heshiboni na Ogi+ umwami w’i Bashani wabaga muri Ashitaroti. 11 Ni cyo cyatumye abakuru bo mu gihugu cyacu n’abaturage bacyo bose batubwira bati: ‘nimwitwaze ibyokurya muzarya ku rugendo mujye kubareba, mubabwire muti: “twifuza kuba abagaragu banyu.+ Turabinginze, nimugirane natwe isezerano.”’+ 12 Igihe twavaga iwacu tuje kubareba, twapfunyitse iyi migati igishyushye, none dore yarumye kandi iravungagurika.+ 13 Utu dufuka tw’uruhu twatwujujemo divayi tukiri dushya, none dore twarashaje turatoboka.+ Nanone, imyenda yacu n’inkweto byadusaziyeho bitewe n’urugendo rurerure twakoze.”
14 Nuko abo bagabo b’Abisirayeli bafata ku byokurya abo bantu bari bitwaje bajya kubigenzura, ariko ntibabaza Yehova.+ 15 Hanyuma Yosuwa agirana na bo+ isezerano ry’amahoro, abasezeranya ko atazagira icyo abatwara, n’abatware b’Abisirayeli* barabirahirira.+
16 Hashize iminsi itatu bagiranye na bo isezerano, bumva ko ari abaturanyi babo batuye hafi aho. 17 Nuko Abisirayeli barahaguruka baragenda bagera mu mijyi abo bantu bari batuyemo ku munsi wa gatatu. Iyo mijyi ni Gibeyoni,+ Kefira, Beroti na Kiriyati-yeyarimu.+ 18 Ariko Abisirayeli ntibabica, kuko abatware b’Abisirayeli bari barabarahiye mu izina rya Yehova+ Imana ya Isirayeli. Nuko abantu batangira kwitotombera abo batware. 19 Abatware babwira abo bantu bati: “Twabarahiye mu izina rya Yehova Imana ya Isirayeli, ubwo rero ntitwemerewe kugira icyo tubatwara. 20 Dore uko bizagenda. Ntituzabica bitewe n’isezerano twagiranye, kugira ngo Imana itaturakarira.”+ 21 Abo batware bongeraho bati: “Ntimubice, ahubwo bazajye bashakira inkwi Abisirayeli kandi babavomere amazi. Ibyo ni byo byemezo abatware babafatiye.”
22 Yosuwa arabahamagara arababaza ati: “Kuki mwatubeshye mukatubwira muti: ‘dutuye kure yanyu cyane,’ kandi mu by’ukuri mutuye hafi yacu?+ 23 Uhereye ubu muravumwe,*+ muzahora muri abagaragu, muzajya mujya gushaka inkwi, muvome n’amazi y’inzu y’Imana yanjye.” 24 Basubiza Yosuwa bati: “Byatewe n’uko twasobanuriwe neza ko Yehova Imana yawe yategetse Mose umugaragu wayo kubaha iki gihugu cyose no kwica abagituyemo mukabamara.+ Ubwo rero icyatumye tubikora+ ni uko twatinyaga ko muzatwica.+ 25 Dore turi mu maboko yawe. Udukoreshe icyo ushaka.” 26 Nuko Yosuwa abigenza atyo, abakiza Abisirayeli ntibabica. 27 Ariko uwo munsi Yosuwa abaha inshingano yo kujya bashaka inkwi no kuvomera abantu+ amazi kandi bagashakira inkwi n’amazi igicaniro cya Yehova, aho yari kugishyira hose.+ Bakomeje kubikora kugeza n’uyu munsi.+
10 Umwami Adoni-sedeki w’i Yerusalemu akimara kumva ko Yosuwa yafashe umujyi wa Ayi akawurimbura, agakorera Ayi n’umwami wayo+ ibyo yakoreye Yeriko n’umwami wayo+ n’ukuntu abaturage b’i Gibeyoni basezeranye n’Abisirayeli ko bazabana mu mahoro+ kandi bagakomeza guturana na bo, 2 yarahangayitse cyane+ kuko Gibeyoni yari umujyi ukomeye umeze nk’indi mijyi yategekwaga n’abami. Wari ukomeye cyane kuruta Ayi+ kandi abagabo bose bari bawurimo bari abasirikare. 3 Nuko Adoni-sedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni,+ Piramu umwami w’i Yaramuti, Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debiri umwami wa Eguloni ati:+ 4 “Nimuze mumfashe dutere Gibeyoni kuko yasezeranye na Yosuwa n’Abisirayeli ko bazabana mu mahoro.”+ 5 Nuko abo bami batanu b’Abamori,+ ni ukuvuga umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’uwa Eguloni, bishyira hamwe n’ingabo zabo, baragenda bagota Gibeyoni.
6 Hanyuma abakuru b’i Gibeyoni batuma kuri Yosuwa mu nkambi y’i Gilugali+ bati: “Ntutererane abagaragu bawe.+ Banguka udutabare kandi uturwaneho, kuko abami bose b’Abamori bo mu karere k’imisozi miremire bishyize hamwe bakadutera.” 7 Yosuwa ava i Gilugali azamukana n’abasirikare bose bamenyereye kurwana.+
8 Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntubatinye+ kuko nzatuma ubatsinda.+ Nta n’umwe muri bo uzakurwanya ngo agutsinde.”+ 9 Yosuwa ava i Gilugali arara agenda ijoro ryose, abatera abatunguye. 10 Yehova atuma bagira ubwoba bwinshi, batinya Abisirayeli.+ Nuko Abisirayeli bicira i Gibeyoni Abamori benshi, barabirukankana, babamanura i Beti-horoni, bagenda babica kugeza Azeka n’i Makeda. 11 Igihe bamanukaga i Beti-horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amabuye manini y’urubura, agenda abikubitaho barinda bagera Azeka, nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abo Abisirayeli bicishije inkota.
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati:
“Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+
Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
13 Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari.+ Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose. 14 Nta wundi munsi wigeze umera nk’uwo, haba mbere cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo,+ kuko Yehova ari we warwaniriraga Isirayeli.+
15 Ibyo birangiye, Yosuwa n’Abisirayeli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali.+
16 Hagati aho ba bami batanu barahunze bajya kwihisha mu buvumo bw’i Makeda.+ 17 Abantu baraza babwira Yosuwa bati: “Ba bami batanu bihishe mu buvumo bw’i Makeda.”+ 18 Nuko Yosuwa aravuga ati: “Nimuhirikire amabuye manini ku muryango w’ubwo buvumo, mushyireho n’abantu bo kubarinda. 19 Ariko abandi mwese musigaye, mukomeze mukurikire abanzi banyu mubatere mubaturutse inyuma.+ Ntimutume binjira mu mijyi yabo kuko Yehova Imana yanyu yababagabije.”
20 Yosuwa n’Abisirayeli bamaze kubica bakabamaraho, uretse bake gusa barokotse bakinjira mu mijyi yari ikikijwe n’inkuta, 21 abantu bose bataha amahoro, basubira mu nkambi aho Yosuwa yari ari i Makeda. Nta muntu watinyutse kugira ijambo ribi avuga ku Bisirayeli. 22 Yosuwa aravuga ati: “Mukingure ubuvumo mukuremo ba bami batanu mubanzanire.” 23 Nuko bakura mu buvumo ba bami batanu, ari bo umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’umwami wa Eguloni,+ barabamuzanira. 24 Bamaze kuzanira Yosuwa abo bami, ahamagara ingabo z’Abisirayeli zose, abwira abagaba b’ingabo bari bajyanye na we ku rugamba ati: “Nimwigire hino mukandagire aba bami ku majosi.” Nuko baraza bakandagira abo bami ku majosi.+ 25 Yosuwa arababwira ati: “Ntimugire ubwoba ngo mukuke umutima.+ Mugire ubutwari kandi mukomere, kuko uku ari ko Yehova azagenza abanzi banyu bose muzarwana na bo.”+
26 Hanyuma Yosuwa arabica, abamanika ku biti bitanu barahirirwa kugeza nimugoroba. 27 Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura kuri bya biti+ bakabajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo. Bashyira amabuye manini ku muryango w’ubwo buvumo, na n’ubu* aracyahari.
28 Uwo munsi Yosuwa afata umujyi wa Makeda,+ yicisha inkota abaturage baho bose. Yishe umwami waho n’abantu baho bose, ku buryo nta n’umwe warokotse.+ Yakoreye umwami w’i Makeda+ nk’ibyo yari yarakoreye umwami w’i Yeriko.
29 Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda bajya i Libuna barahatera.+ 30 Icyo gihe na bwo, Yehova atuma Abisirayeli bafata uwo mujyi n’umwami waho,+ bicisha inkota abantu baho bose, ntihagira n’umwe urokoka. Umwami waho bamukorera nk’ibyo bakoreye umwami w’i Yeriko.+
31 Hanyuma Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Libuna bajya i Lakishi+ bahashinga amahema, barahatera. 32 Yehova atuma Abisirayeli batsinda Lakishi, bayifata ku munsi wa kabiri. Bicisha inkota abantu bose bari muri uwo mujyi+ nk’uko babigenje i Libuna.
33 Nuko Horamu umwami w’i Gezeri+ aza gutabara Lakishi, ariko Yosuwa amwicana n’ingabo ze zose, ntihagira n’umwe usigara.
34 Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Lakishi bagota umujyi wa Eguloni,+ barawutera. 35 Uwo munsi bafata uwo mujyi, bicisha inkota abaturage bawo bose. Kuri uwo munsi bishe abaho bose, bawukorera nk’ibyo bakoreye Lakishi.+
36 Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose bava muri Eguloni bajya gutera i Heburoni.+ 37 Barahafashe, bicisha inkota abaturage baho bose, umwami waho, abo mu midugudu yaho bose n’abari bayituye bose, ntibagira n’umwe basiga. Nk’uko yari yarabigenje muri Eguloni, na ho yaraharimbuye yica n’abantu baho bose.
38 Hanyuma Yosuwa n’Abisirayeli bose barahindukira bajya i Debiri+ barahatera. 39 Arahafata, yicisha inkota abaturage baho, umwami waho n’abaturage bo mu midugudu yaho. Bishe abantu bose+ ntibagira n’umwe basiga.+ Yakoreye Debiri n’umwami waho nk’ibyo yari yarakoreye Heburoni na Libuna n’umwami waho.
40 Yosuwa yafashe akarere kose k’imisozi miremire, Negebu, Shefela+ n’akarere k’imisozi migufi, yica n’abami baho bose ntiyagira umuntu n’umwe asiga. Yishe abantu bose+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabitegetse.+ 41 Kuva i Kadeshi-baruneya+ kugeza i Gaza+ n’igihugu cyose cy’i Gosheni+ ukageza i Gibeyoni,+ hose Yosuwa yarahafashe. 42 Yosuwa yatsindiye rimwe abo bami bose, afata n’ibihugu byabo kubera ko Yehova Imana ya Isirayeli ari we warwaniriraga Abisirayeli.+ 43 Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali.+
11 Yabini umwami w’i Hasori akimara kubyumva, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni,+ umwami w’i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,+ 2 atuma ku bami bari mu majyaruguru mu karere k’imisozi miremire, abo mu bibaya* byo mu majyepfo ya Kinereti,* abo muri Shefela, n’abo mu karere k’imisozi migufi ya Dori,+ ahagana mu burengerazuba, 3 atuma no ku Banyakanani+ bo mu burasirazuba no mu burengerazuba, Abamori,+ Abaheti, Abaperizi, Abayebusi bo mu karere k’imisozi miremire, n’Abahivi+ bari batuye munsi y’umusozi wa Herumoni,+ mu gihugu cy’i Misipa. 4 Nuko baza bazanye n’abasirikare babo bose. Bari benshi cyane nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja, bafite amafarashi menshi cyane n’amagare y’intambara menshi. 5 Abo bami bose bahurira aho bari basezeranye, bakambika ku migezi y’umujyi wa Meromu kugira ngo barwane n’Abisirayeli.
6 Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntubatinye+ kuko ejo nk’iki gihe nzatuma mubica. Amafarashi yabo uzayateme ibitsi,+ utwike n’amagare yabo.” 7 Nuko Yosuwa n’abasirikare bose batera abo bami aho bari bashinze amahema yabo ku migezi yo hafi y’umujyi wa Meromu, babatunguye. 8 Yehova atuma Abisirayeli babatsinda.+ Barabakurikira babageza mu Mujyi Ukomeye wa Sidoni+ n’i Misirefoti-mayimu,+ babageza no mu Kibaya cya Misipe mu burasirazuba. Barabishe, ntihagira n’umwe urokoka.+ 9 Hanyuma Yosuwa abakorera ibyo Yehova yari yamubwiye, amafarashi yabo ayatema ibitsi n’amagare yabo arayatwika.+
10 Nanone Yosuwa arahindukira afata umujyi wa Hasori, yicisha n’umwami waho inkota,+ kuko uwo mujyi ari wo wahoze ukomeye kuruta ubwo bwami bwose. 11 Bicisha inkota abantu bose bari muri uwo mujyi wa Hasori barabarimbura,+ ntihagira n’umwe basiga.+ Barangije barahatwika. 12 Yosuwa afata imijyi yose y’abo bami kandi abo bami bose abicisha inkota.+ Yishe n’abaturage bari bahatuye bose,+ nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse. 13 Ariko imijyi yari yubatse ahahoze* indi mijyi, Abisirayeli ntibayitwitse uretse Hasori. Uwo mujyi ni wo wonyine Yosuwa yatwitse. 14 Abisirayeli batwaye amatungo n’ibindi bintu byose basahuye muri iyo mijyi.+ Ariko abantu bose babicishije inkota barabamara.+ Nta n’umwe basize agihumeka.+ 15 Ibyo Yehova yategetse Mose umugaragu we, Mose na we akabitegeka Yosuwa,+ ni byo Yosuwa yakoze. Nta kintu na kimwe mu byo Yehova yari yarategetse Mose, Yosuwa atakoze.+
16 Yosuwa yafashe icyo gihugu cyose, ni ukuvuga akarere k’imisozi miremire, Negebu yose,+ i Gosheni hose, Shefela,+ Araba,+ n’akarere k’imisozi miremire ya Isirayeli n’ibibaya byayo, 17 kuva ku Musozi wa Halaki ukazamuka ukagera i Seyiri, n’i Bayali-gadi+ mu Kibaya cya Libani, kiri munsi y’Umusozi wa Herumoni.+ Yafashe abami baho bose arabica. 18 Yosuwa yamaze igihe kirekire arwana n’abo bami bose. 19 Nta mujyi n’umwe wagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli, uretse Abahivi batuye i Gibeyoni.+ Indi mijyi yose babanzaga kurwana kugira ngo bayifate.+ 20 Yehova ni we waretse abaturage baho barinangira+ kugira ngo barwane n’Abisirayeli, maze abone uko abarimbura, kuko bitari bikwiriye ko abagirira imbabazi.+ Bose bagombaga kwicwa nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+
21 Icyo gihe, Yosuwa yarimbuye abantu bakomoka kuri Anaki,+ bo mu karere k’imisozi miremire, ab’i Heburoni, ab’i Debiri, abo muri Anabu, abo mu karere kose k’imisozi miremire y’u Buyuda n’abo mu karere kose k’imisozi miremire ya Isirayeli. Yosuwa yabarimburanye n’imijyi yabo.+ 22 Nta muntu n’umwe mu bakomokaga kuri Anaki wasigaye mu gihugu cy’Abisirayeli, uretse+ i Gaza,+ i Gati+ no muri Ashidodi.+ 23 Uko ni ko Yosuwa yafashe igihugu cyose nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije Mose,+ maze Yosuwa akigabanya Abisirayeli akurikije imiryango yabo.+ Nuko igihugu kigira amahoro.+
12 Aba ni bo bami bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze bakabifata, kuva ku Kibaya cya Arunoni+ kugeza ku Musozi wa Herumoni+ na Araba yose ugana iburasirazuba:+ 2 Sihoni+ umwami w’Abamori yabaga i Heshiboni, agategeka umujyi wa Aroweri,+ wari haruguru y’Ikibaya cya Arunoni. Yategekaga akarere kose kava hagati mu Kibaya cya Arunoni+ kakagera mu Kibaya cya Yaboki. Nanone yategekaga kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi. Yaboki yari umupaka utandukanya igihugu cye n’icy’Abamoni. 3 Yanategekaga kuva kuri Araba kugera ku Nyanja ya Kinereti*+ ugana iburasirazuba, akageza no ku Nyanja yo muri Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, ahagana iburasirazuba, ugana i Beti-yeshimoti. Mu majyepfo yageraga munsi y’umusozi wa Pisiga.+
4 Nanone Abisirayeli bafashe igihugu cyategekwaga n’Umwami Ogi+ w’i Bashani, wari usigaye mu Barefayimu,+ wabaga muri Ashitaroti na Edureyi. 5 Yategekaga agace karimo Umusozi wa Herumoni, Saleka n’i Bashani hose+ kugeza ku mupaka watandukanyaga igihugu cye n’icy’Abageshuri n’Abamakati+ na kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi, akagera ku gihugu cy’Umwami Sihoni w’i Heshiboni.+
6 Mose umugaragu wa Yehova n’Abisirayeli barabatsinze,+ hanyuma igihugu cyabo Mose umugaragu wa Yehova agiha abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase.+
7 Aba ni bo bami Yosuwa n’Abisirayeli batsinze mu burengerazuba bwa Yorodani, kuva i Bayali-gadi,+ mu Kibaya cya Libani,+ kugeza ku Musozi wa Halaki+ ugenda ukagera i Seyiri.+ Yosuwa yakigabanyije Abisirayeli akurikije imiryango yabo.+ 8 Aho ni mu karere k’imisozi miremire, Shefela, Araba, imisozi migufi, ubutayu na Negebu,+ ni ukuvuga igihugu cy’Abaheti, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
9 Abo bami ni aba: Umwami w’i Yeriko,+ umwami wa Ayi,+ hari hegeranye n’i Beteli,
10 umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni,+
11 umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi,
12 umwami wa Eguloni, umwami w’i Gezeri,+
13 umwami w’i Debiri,+ umwami w’i Gederi,
14 umwami w’i Horuma, umwami wa Aradi,
15 umwami w’i Libuna,+ umwami wa Adulamu,
16 umwami w’i Makeda,+ umwami w’i Beteli,+
17 umwami w’i Tapuwa, umwami w’i Heferi,
18 umwami wa Afeki, umwami w’i Lasharoni,
19 umwami w’i Madoni, umwami w’i Hasori,+
20 umwami w’i Shimuroni-meroni, umwami wa Akishafu,
21 umwami w’i Tanaki, umwami w’i Megido,
22 umwami w’i Kedeshi, umwami w’i Yokineyamu+ y’i Karumeli,
23 umwami w’i Dori, mu misozi y’i Dori,+ umwami w’i Goyimu y’i Gilugali,
24 n’umwami w’i Tirusa. Abo bami bose bari 31.
13 Igihe Yosuwa yari ashaje cyane+ Yehova yaramubwiye ati: “Dore urashaje cyane kandi haracyari igice kinini cyane cy’igihugu mutarafata. 2 Aha ni ho hasigaye:+ Uturere twose tw’Abafilisitiya n’utw’Abageshuri twose+ 3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili* kari mu burasirazuba bwa Egiputa* kugera ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru, ni ukuvuga akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani),+ harimo n’uturere dutegekwa n’abami batanu b’Abafilisitiya+ ari two: Gaza, Ashidodi,+ Ashikeloni,+ Gati+ na Ekuroni+ n’akarere k’Abawi+ 4 kari mu majyepfo. Nanone ahandi mutarafata ni igihugu cyose cy’Abanyakanani, Meyara y’Abanyasidoni+ kugera muri Afeki hafi y’umupaka w’Abamori, 5 akarere k’Abagebali+ no muri Libani hose ahagana mu burasirazuba, kuva i Bayali-gadi munsi y’Umusozi wa Herumoni kugera i Lebo-hamati,*+ 6 akarere kose k’imisozi miremire, kuva muri Libani+ kugera i Misirefoti-mayimu+ n’akarere kose k’Abanyasidoni.+ Abaturage baho nzabirukana muri icyo gihugu kugira ngo mpahe Abisirayeli.+ Uzahagabanye Abisirayeli habe umurage wabo nk’uko nabigutegetse.+ 7 Ako karere uzakagabanye imiryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase, kabe umurage wabo.”+
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+ 9 Bahawe Aroweri+ iri haruguru y’Ikibaya cya Arunoni,+ umujyi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi* yose y’i Medeba kugera i Diboni, 10 n’imijyi yose ya Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni kugera ku mupaka w’Abamoni.+ 11 Nanone bahawe i Gileyadi n’akarere k’Abageshuri n’Abamakati,+ bahabwa n’Umusozi wa Herumoni wose n’i Bashani+ hose kugeza i Saleka.+ 12 Bahawe ubwami bwose bwa Ogi w’i Bashani wategekaga Ashitaroti na Edureyi. Yari umwe mu Barefayimu basigaye.+ Abari batuye muri utwo turere Mose yarabatsinze arahabirukana.+ 13 Ariko Abisirayeli ntibirukanye+ Abageshuri n’Abamakati, kuko abaturage b’i Geshuri n’i Makati bagituye muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi.*
14 Umuryango w’Abalewi ni wo wonyine atahaye umurage.+ Ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova Imana ya Isirayeli ni wo murage wabo,+ nk’uko yabibasezeranyije.+
15 Nuko Mose aha umurage abo mu muryango wa Rubeni akurikije imiryango yabo. 16 Bahawe Aroweri iri haruguru y’Ikibaya cya Arunoni, umujyi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi yose y’i Medeba, 17 Heshiboni n’imidugudu yaho yose+ iri mu mirambi, Diboni, Bamoti-bayali, Beti-bayali-meyoni,+ 18 Yahasi,+ Kedemoti,+ Mefati;+ 19 Kiriyatayimu, Sibuma,+ Sereti-shahari iri ku musozi wo hafi y’ikibaya, 20 Beti-pewori, umusozi wa Pisiga,+ Beti-yeshimoti,+ 21 imijyi yose yo mu mirambi n’ubwami bwose bwa Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni.+ Mose yaramutsinze,+ we n’abatware b’i Midiyani, ari bo Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba,+ bari batuye muri icyo gihugu, bakaba bari abami bakoreraga Sihoni. 22 Balamu,+ umuhungu wa Bewori wari umupfumu,+ ari mu bo Abisirayeli bicishije inkota. 23 Yorodani ni yo yari umupaka w’akarere k’abakomoka kuri Rubeni. Ako karere n’imijyi yako n’imidugudu yako, ni wo murage abakomoka kuri Rubeni bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
24 Nanone Mose yahaye umurage umuryango wa Gadi, ni ukuvuga abakomoka kuri Gadi, akurikije imiryango yabo, 25 abaha akarere k’i Yazeri,+ imijyi yose y’i Gileyadi, kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’Abamoni+ kugera muri Aroweri iteganye n’i Raba,+ 26 no kuva i Heshiboni+ kugera i Ramati-misipe n’i Betonimu, ukava n’i Mahanayimu+ ukagera ku mupaka w’i Debiri. 27 Mu karere k’ibibaya, bahawe Beti-haramu, Beti-nimura,+ Sukoti,+ Safoni n’igice cyari gisigaye cy’ubwami bwa Sihoni w’i Heshiboni.+ Akarere kabo kagarukiraga mu burasirazuba bwa Yorodani, ukagenda ukagera mu majyepfo y’Inyanja ya Kinereti.*+ 28 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Gadi, hakurikijwe imiryango yabo, bahabwa n’imijyi n’imidugudu yaho.
29 Nanone Mose yahaye umurage igice cy’abagize umuryango wa Manase, hakurikijwe imiryango yabo.+ 30 Bahawe i Mahanayimu,+ Bashani yose, ubwami bwose bwa Ogi umwami w’i Bashani, imidugudu y’i Yayiri yose+ iri i Bashani, ni ukuvuga imijyi 60. 31 Kimwe cya kabiri cy’akarere ka Gileyadi, Ashitaroti, Edureyi+ n’imijyi yo mu bwami bwa Ogi w’i Bashani, byahawe abakomoka kuri Makiri+ umuhungu wa Manase, ni ukuvuga igice cy’umuryango w’abakomoka kuri Makiri, hakurikijwe imiryango yabo.
32 Utwo ni two turere Mose yabahayeho umurage igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hakurya ya Yorodani mu burasirazuba bwa Yeriko.+
33 Ariko umuryango w’Abalewi, Mose ntiyawuhaye umugabane.+ Yehova Imana ya Isirayeli ni we murage wabo, nk’uko yabibasezeranyije.+
14 Uyu ni wo murage Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani, uwo Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli babahaye.+ 2 Iyo miryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase,+ yahawe umurage wayo hakoreshejwe ubufindo,*+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose. 3 Indi miryango ibiri n’igice cy’umuryango wa Manase, Mose yari yarayihaye mu burasirazuba bwa Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+ 4 Abakomoka kuri Yozefu bafatwaga nk’imiryango ibiri,+ ni ukuvuga uwa Manase n’uwa Efurayimu.+ Nta murage Abalewi bahawe muri icyo gihugu, uretse imijyi+ yo guturamo, aho kuragira amatungo yabo n’aho gushyira ibindi bintu bari batunze.+ 5 Uko ni ko Abisirayeli bagabanye icyo gihugu nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
6 Nuko abagabo bo mu muryango wa Yuda bajya kureba Yosuwa i Gilugali.+ Nuko Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi aramubwira ati: “Uzi neza ibyo Yehova yatuvuzeho+ njye nawe, igihe twari turi i Kadeshi-baruneya,+ abwira Mose umuntu w’Imana y’ukuri.+ 7 Igihe nari mfite imyaka 40 turi i Kadeshi-baruneya, Mose umugaragu wa Yehova akanyohereza kuneka igihugu,+ nagarutse mubwira uko ibintu byari biri koko.+ 8 Nubwo abo twari twajyanye baciye abantu intege, njyewe numviye Yehova Imana yanjye n’umutima wanjye wose.*+ 9 Uwo munsi, Mose yararahiye ati: ‘igihugu wagezemo kizaba umurage wawe, n’uw’abana bawe iteka, kubera ko wumviye Yehova Imana yanjye n’umutima wawe wose.’+ 10 Yehova yatumye mara imyaka myinshi+ nk’uko yabisezeranyije.+ Uhereye igihe Yehova yabisezeranyirije Mose, ubwo Abisirayeli bari mu rugendo mu butayu,+ ubu hakaba hashize imyaka 45. Dore ubu ndacyariho, mfite imyaka 85. 11 Ubu ndacyafite imbaraga nk’izo nari mfite igihe Mose yanyoherezaga. Kandi ndacyafite imbaraga zo kujya ku rugamba n’izo gukora ibindi bintu nk’uko byari bimeze icyo gihe. 12 Ubwo rero mpa aka karere k’imisozi miremire Yehova yansezeranyije cya gihe. Nubwo wiyumviye ko hatuye abantu bakomoka kuri Anaki+ kandi baba mu mijyi ikomeye ikikijwe n’inkuta,+ nzi neza ko Yehova azabana nanjye*+ kandi ko azamfasha nkabirukana nk’uko Yehova yabisezeranyije.”+
13 Nuko Yosuwa aha Kalebu umuhungu wa Yefune umugisha, maze amuha Heburoni ngo ibe umurage we.+ 14 Ni yo mpamvu Heburoni yabaye umurage wa Kalebu umuhungu wa Yefune w’Umukenazi kugeza n’uyu munsi, kubera ko yumviye Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose.+ 15 Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-aruba.+ (Aruba ni we wari ukomeye cyane mu bakomoka kuri Anaki.) Nuko intambara irarangira, igihugu kigira amahoro.+
15 Igihugu abakomokaga kuri Yuda bahawe,*+ cyageraga ku mupaka wa Edomu,+ mu butayu bwa Zini n’aho Negebu igarukira mu majyepfo. 2 Umupaka w’igihugu cyabo wo mu majyepfo wavaga aho Inyanja y’Umunyu igarukira,+ ni ukuvuga ku nkombe zayo zo mu majyepfo. 3 Uwo mupaka wamanukaga ugana mu majyepfo ukagera ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ ukanyura muri Zini, ukazamuka uturutse mu majyepfo ugana i Kadeshi-baruneya,+ ukerekeza i Hesironi, ukazamuka ugana Adari, maze ugakata ugana i Karika. 4 Nanone uwo mupaka wanyuraga Asimoni+ ugakomeza ukagera mu Kibaya* cya Egiputa,+ ukagarukira ku Nyanja.* Uwo ni wo wari umupaka wabo wo mu majyepfo.
5 Mu burasirazuba, umupaka wabo wari Inyanja y’Umunyu, ukagenda ukagera aho Yorodani iyinjiriramo. Naho mu majyaruguru, waheraga ku nkombe y’Inyanja y’Umunyu, ukagera aho Yorodani yinjirira muri iyo nyanja.+ 6 Uwo mupaka warazamukaga ukagera i Beti-hogula,+ ukanyura mu majyaruguru ya Beti-araba,+ ukazamuka ukagera ku ibuye rya Bohani+ umuhungu wa Rubeni. 7 Warazamukaga ukagera i Debiri mu Kibaya cya Akori,+ ugakata werekeza mu majyaruguru i Gilugali,+ iteganye n’inzira izamuka ya Adumimu, mu majyepfo y’ikibaya, ukambuka ukagera ku mugezi wa Eni-shemeshi,+ ukagarukira Eni-rogeli.+ 8 Uwo mupaka warazamukaga ukagera mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu.+ Wazamukaga hejuru ku musozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu mu burengerazuba. Uwo musozi wari uherereye aho Ikibaya cya Refayimu kirangirira mu majyaruguru. 9 Uwo mupaka wavaga hejuru kuri uwo musozi ukagera ku iriba rya Nefutowa,+ ukagera ku mijyi iri ku Musozi wa Efuroni, ugakomeza ukagera i Bala, ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu.+ 10 Uwo mupaka wavaga i Bala werekeza mu burengerazuba, ku Musozi wa Seyiri, ugaca ku Musozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni, ukamanuka ukagera i Beti-shemeshi,+ ugakomeza ukagera i Timuna.+ 11 Warakomezaga ukagera ku musozi umujyi wa Ekuroni+ wari wubatseho mu majyaruguru, ukagera i Shikeroni, ukambuka ukagera ku Musozi wa Bala, ugakomereza i Yabuneri, ukagarukira ku nyanja.
12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
13 Yosuwa yahaye Kalebu+ umuhungu wa Yefune umurage aho abakomoka kuri Yuda bari batuye nk’uko Yehova yari yarabimutegetse, amuha Kiriyati-aruba, ni ukuvuga Heburoni.+ (Aruba yari papa wa Anaki.) 14 Aho Kalebu yahirukanye abahungu batatu ba Anaki,+ ari bo Sheshayi, Ahimani na Talumayi.+ Abo bakomokaga kuri Anaki. 15 Nuko avayo arazamuka atera abaturage b’i Debiri.+ (Debiri mbere yitwaga Kiriyati-seferi.) 16 Kalebu aravuga ati: “Umuntu uri butsinde Kiriyati-seferi akayifata, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” 17 Nuko Otiniyeli+ umuhungu wa Kenazi+ wavukanaga na Kalebu, afata uwo mujyi. Maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.+ 18 Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe* maze Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?”+ 19 Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo.* Umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.
20 Uwo ni wo murage abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
21 Iyi ni yo mijyi yari ku mupaka wo mu majyepfo w’igihugu abagize umuryango wa Yuda bahawe, ahagana ku mupaka wa Edomu+ hari Kabuseli, Ederi, Yaguri, 22 Kina, Dimona, Adada, 23 Kedeshi, Hasori, Itinani, 24 Zifu, Telemu, Beyaloti, 25 Hasori-hadata, Keriyoti-hesironi, ni ukuvuga Hasori, 26 Amamu, Shema, Molada,+ 27 Hasari-gada, Heshimoni, Beti-peleti,+ 28 Hasari-shuwali, Beri-sheba,+ Biziyotiya, 29 Bala, Yimu, Esemu, 30 Elitoladi, Kesili, Horuma,+ 31 Sikulagi,+ Madumana, Sanisana, 32 Lebawoti, Shiluhimu, Ayini na Rimoni.+ Iyo mijyi yose yari 29 hamwe n’imidugudu yaho.
33 Iyo muri Shefela+ yari Eshitawoli, Sora,+ Ashina, 34 Zanowa, Eni-ganimu, Tapuwa, Enamu, 35 Yaramuti, Adulamu,+ Soko, Azeka,+ 36 Sharayimu,+ Aditayimu, Gedera na Gederotayimu.* Yari imijyi 14 n’imidugudu yaho.
37 Senani, Hadasha, Migidali-gadi, 38 Dileyani, Misipe, Yokiteli, 39 Lakishi,+ Bosikati, Eguloni, 40 Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, 41 Gederoti, Beti-dagoni, Nama na Makeda.+ Yari imijyi 16 n’imidugudu yaho.
42 Libuna,+ Eteri, Ashani,+ 43 Ifuta, Ashina, Nesibu, 44 Keyila, Akizibu na Maresha. Yari imijyi icyenda n’imidugudu yaho.
45 Ekuroni n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, 46 kuva Ekuroni werekeza iburengerazuba, ni ukuvuga imijyi yose yari yegeranye na Ashidodi n’imidugudu yaho.
47 Ashidodi+ n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, Gaza+ n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, ukamanuka ukagera ku Kibaya cya Egiputa, ku Nyanja Nini* n’akarere byari byegeranye.+
48 Imijyi yo mu karere k’imisozi miremire ni Shamiri, Yatiri,+ Soko, 49 Dana, Kiriyati-sana, ni ukuvuga Debiri, 50 Anabu, Eshitemo,+ Animu, 51 Gosheni,+ Holoni na Gilo.+ Yari imijyi 11 n’imidugudu yaho.
52 Arabu, Duma, Eshani, 53 Yanimu, Beti-tapuwa, Afeka, 54 Humata, Kiriyati-aruba, ni ukuvuga Heburoni+ na Siyori. Yari imijyi icyenda n’imidugudu yaho.
55 Mawoni,+ Karumeli, Zifu,+ Yuta, 56 Yezereli, Yokideyamu, Zanowa, 57 Kayini, Gibeya na Timuna.+ Yari imijyi 10 n’imidugudu yaho.
58 Halihuli, Beti-suri, Gedori, 59 Marati, Beti-anoti na Elitekoni. Yari imijyi itandatu n’imidugudu yaho.
60 Kiriyati-bayali, ari yo Kiriyati-yeyarimu+ n’i Raba. Yari imijyi ibiri n’imidugudu yaho.
61 Naho iyo mu butayu ni Beti-araba,+ Midini, Sekaka, 62 Nibushani n’Umujyi w’Umunyu na Eni-gedi.+ Yari imijyi itandatu n’imidugudu yaho.
63 Abakomoka kuri Yuda ntibashoboye kwirukana+ Abayebusi+ bari batuye i Yerusalemu.+ Ubwo rero, Abayebusi baracyaturanye na bo i Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.*
16 Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,*+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+ 2 Wavaga i Beteli y’i Luzi ugakomeza ukagera Ataroti ku mupaka w’Abaruki. 3 Wamanukaga werekera mu burengerazuba ku mupaka w’Abayafuleti ukagera ku mupaka wa Beti-horoni y’Epfo+ n’i Gezeri+ ukagarukira ku nyanja.
4 Umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu, bakomoka kuri Yozefu,+ bahabwa umurage wabo.+ 5 Uyu ni wo wari umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo: Umupaka w’akarere bahaweho umurage, mu burasirazuba wavaga Ataroti-adari+ ukagenda ukagera i Beti-horoni ya Ruguru,+ 6 ukagarukira ku nyanja. Uhereye kuri Mikimetati+ yo mu majyaruguru, umupaka wo mu burasirazuba wageraga i Tanati-shilo, ugakomeza ugana mu burasirazuba bwa Yanowa. 7 Hanyuma waramanukaga ukava i Yanowa ukagera Ataroti n’i Nara, ukanyura i Yeriko+ ugakomeza ugana kuri Yorodani. 8 Uhereye i Tapuwa,+ umupaka wabo wakomezaga werekeza mu burengerazuba ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kana ukagarukira ku nyanja.+ Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo. 9 Nanone abakomoka kuri Efurayimu bahawe imijyi yari hagati mu karere kahawe abakomoka kuri Manase+ n’imidugudu yaho.
10 Ariko abakomoka kuri Efurayimu ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri.+ Abanyakanani baracyatuye mu karere kahawe abakomoka kuri Efurayimu kugeza n’uyu munsi,+ icyakora bategetswe kujya bakora imirimo y’agahato.+
17 Nuko hakorwa ubufindo,*+ abakomoka mu muryango wa Manase+ bahabwa umurage wabo kuko yari imfura ya Yozefu.+ Kubera ko Makiri+ ari we wari imfura ya Manase, akaba na papa wa Gileyadi n’intwari ku rugamba, yahawe i Gileyadi n’i Bashani.+ 2 Ubufindo bwerekanye abari basigaye bakomoka mu muryango wa Manase hakurikijwe imiryango yabo. Abo ni abakomoka kuri Abiyezeri,+ kuri Heleki, kuri Asiriyeli, kuri Shekemu, kuri Heferi no kuri Shemida. Abo ni bo bagabo bakomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, hakurikijwe imiryango yabo.+ 3 Ariko Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, nta bahungu yagiraga. Yari afite abakobwa gusa. Aya ni yo mazina y’abakobwa be: Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 4 Abo bakobwa bajya kureba Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware, barababwira bati: “Yehova ni we wategetse Mose kuduha umurage mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa umugabane mu bavandimwe ba papa wabo, nk’uko Yehova yabitegetse.+
5 Nanone Manase yahawe utundi turere 10 twiyongera ku gihugu cy’i Gileyadi n’icy’i Bashani, byari mu burasirazuba* bwa Yorodani,+ 6 kuko abakobwa bo mu muryango wa Manase baherewe hamwe umurage n’abahungu bo mu muryango we, naho ikindi gice cy’abagize umuryango wa Manase gihabwa igihugu cy’i Gileyadi.
7 Umupaka w’akarere kahawe Manase wavaga aho akarere kahawe Asheri kari kari, ukagera i Mikimetati+ hateganye n’i Shekemu,+ ugakomeza werekeza mu majyepfo* aho abaturage bo muri Eni-tapuwa bari batuye. 8 Akarere ka Tapuwa+ kabaye aka Manase, ariko umujyi wa Tapuwa wari ku mupaka w’akarere kahawe Manase, wari uw’abakomokaga kuri Efurayimu. 9 Uwo mupaka waramanukaga ukagera ku Kibaya cy’i Kana, mu majyepfo y’icyo kibaya. Mu karere kahawe Manase+ harimo imijyi yahawe Efurayimu. Umupaka w’akarere ka Manase wari mu majyaruguru y’icyo kibaya ukagarukira ku nyanja.+ 10 Mu majyepfo hari aha Efurayimu, naho mu majyaruguru hakaba aha Manase. Akarere yari yarahawe kagarukiraga ku nyanja.+ Mu majyaruguru akarere ke kagarukiraga ku kahawe Asheri, naho mu burasirazuba kakagarukira ku kahawe Isakari.
11 Iyi ni yo mijyi yahawe Manase mu karere kahawe Isakari no mu kahawe Asheri, ayihanwa n’abaturage bayo n’imidugudu yaho: Beti-sheyani, Ibuleyamu,+ Dori,+ Eni-dori,+ Tanaki+ na Megido, ni ukuvuga uturere dutatu tw’imisozi.
12 Abakomoka kuri Manase ntibashoboye gufata iyo mijyi. Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.+ 13 Abisirayeli bamaze gukomera, bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+
14 Nuko abakomoka kuri Yozefu babaza Yosuwa bati: “Kuki waduhaye* akarere kamwe gusa+ kandi Yehova yaraduhaye umugisha, tukaba turi benshi?”+ 15 Yosuwa arabasubiza ati: “Niba muri benshi mutyo, nimuzamuke mujye mu ishyamba riri mu gihugu cy’Abaperizi+ n’Abarefayimu+ muriteme, kuko akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ kababanye gato.” 16 Nuko abakomoka kuri Yozefu baramubwira bati: “Akarere k’imisozi miremire ntikaduhagije kandi Abanyakanani bose batuye mu gihugu cy’ibibaya, baba ab’i Beti-sheyani+ n’imidugudu yaho n’abo mu Kibaya cy’i Yezereli,+ bafite amagare y’intambara+ afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.”* 17 Yosuwa asubiza Efurayimu na Manase abahungu ba Yozefu ati: “Muri benshi koko kandi mufite imbaraga nyinshi. Ntimuzahabwa akarere kamwe gusa,+ 18 ahubwo n’akarere k’imisozi miremire kazaba akanyu.+ Nubwo hari ishyamba, muzaritema abe ari ho akarere kanyu kagarukira. Muzirukana Abanyakanani nubwo bafite imbaraga n’amagare yabo y’intambara akaba afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.”+
18 Nuko Abisirayeli bose bateranira i Shilo,+ bahubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kuko bari baramaze gufata icyo gihugu.+ 2 Ariko hari imiryango irindwi y’Abisirayeli yari itarahabwa umurage wayo. 3 Yosuwa abwira Abisirayeli ati: “Kuki mukomeza gutinda? Mwagiye mugafata igihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabahaye?+ 4 Nimunshakire abagabo batatu muri buri muryango, mbohereze bagende bazenguruke icyo gihugu maze bashushanye ikarita y’uko kizagabanywa, nuko bagaruke hano. 5 Bazakigabanyemo ibice birindwi.+ Yuda azakomeza gutura mu karere yahawe mu majyepfo,+ naho abakomoka kuri Yozefu bakomeze gutura mu karere bahawe mu majyaruguru.+ 6 Muzashushanye ikarita y’icyo gihugu kigabanyijwemo ibice birindwi, muyinzanire. Nanjye nzakorera ubufindo*+ imbere ya Yehova Imana yacu kugira ngo mbagabanye icyo gihugu. 7 Ariko Abalewi bo nta murage bazahabwa+ kuko umurimo w’ubutambyi bakorera Yehova, ari wo murage wabo.+ Gadi na Rubeni n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bari baramaze kubona umurage wabo mu burasirazuba bwa Yorodani, bawuhawe na Mose umugaragu wa Yehova.”
8 Abo bagabo bagombaga gushushanya ikarita y’icyo gihugu, bitegura kugenda. Nuko Yosuwa arababwira ati: “Mugende muzenguruke icyo gihugu maze mushushanye ikarita yacyo, nimurangiza mugaruke hano i Shilo, kuko ari ho nzakorera ubufindo imbere ya Yehova.”+ 9 Abo bagabo baragenda bazenguruka icyo gihugu, bashushanya ikarita yacyo mu gitabo, bagaragaza uko giteye bakurikije imijyi yacyo, bakigabanyamo ibice birindwi. Hanyuma bagaruka aho Yosuwa yari ari mu nkambi i Shilo. 10 Nuko Yosuwa akorera ubufindo i Shilo imbere ya Yehova,+ agabanya Abisirayeli icyo gihugu, buri muryango awuha umugabane wawo.+
11 Abakomoka kuri Benyamini bahawe umugabane hakurikijwe imiryango yabo kandi umurage wabo wari hagati y’akarere kahawe abakomoka kuri Yuda+ n’akahawe abakomoka kuri Yozefu.+ 12 Mu majyaruguru, umupaka wabo waheraga kuri Yorodani ugakomereza ku musozi w’i Yeriko+ ahagana mu majyaruguru, ukazamuka mu karere k’imisozi yo mu burengerazuba, ugakomereza mu butayu bw’i Beti-aveni.+ 13 Wavaga aho ugakomeza ukagera i Luzi, ku musozi wa Luzi mu majyepfo, ni ukuvuga i Beteli,+ ukamanuka ukagera Ataroti-adari,+ ku musozi uri mu majyepfo ya Beti-horoni y’Epfo.+ 14 Uwo mupaka wakataga werekeza mu majyepfo uhereye ku musozi uteganye na Beti-horoni mu majyepfo, ugakomeza ukagera i Kiriyati-bayali, ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu,+ umujyi w’abakomoka kuri Yuda, ukagarukira aho. Uwo ni wo wari umupaka wo mu burengerazuba.
15 Umupaka wo mu majyepfo waheraga ku mupaka wa Kiriyati-yeyarimu ugakomereza mu burengerazuba, ukagera ku isoko y’amazi y’i Nefutowa.+ 16 Uwo mupaka waramanukaga ukagera aho umusozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu+ utangirira, uri mu Kibaya cya Refayimu+ mu majyaruguru. Nanone wamanukiraga mu Kibaya cya Hinomu, ukagera ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ukamanuka ukagera Eni-rogeli.+ 17 Wakomezaga werekeza mu majyaruguru ukagera Eni-shemeshi, ukagera n’i Geliloti hateganye n’inzira izamuka ijya Adumimu,+ ukamanuka ukagera ku ibuye+ rya Bohani+ umuhungu wa Rubeni. 18 Wakomerezaga ku musozi wo mu majyaruguru, ahateganye na Araba, ukamanuka ukagera muri Araba. 19 Uwo mupaka wakomerezaga ku musozi wa Beti-hogula mu majyaruguru,+ ukagarukira ku nkombe y’Inyanja y’Umunyu+ mu majyaruguru, aho Yorodani yinjirira muri iyo nyanja mu majyepfo. Uwo ni wo wari umupaka wo mu majyepfo. 20 Mu burasirazuba, umupaka waho wari Yorodani. Iyo ni yo yari imipaka y’akarere kose kahawe abakomoka kuri Benyamini hakurikijwe imiryango yabo.
21 Imijyi yahawe abakomoka kuri Benyamini hakurikijwe imiryango yabo ni Yeriko, Beti-hogula, Emeki-kesisi, 22 Beti-araba,+ Semarayimu, Beteli,+ 23 Awimu, Para, Ofura, 24 Kefari-amoni, Ofuni na Geba.+ Yose yari imijyi 12 n’imidugudu yaho.
25 Gibeyoni,+ Rama, Beroti, 26 Misipe, Kefira, Mosa, 27 Rekemu, Irupeli, Tarala, 28 Sela,+ Ha-yelefu, Yebusi, ni ukuvuga Yerusalemu,+ Gibeya+ na Kiriyati. Yose yari imijyi 14 n’imidugudu yaho.
Uwo ni wo murage abakomokaga kuri Benyamini bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
19 Umugabane wa kabiri+ wahawe abakomoka kuri Simeyoni,+ hakurikijwe imiryango yabo. Umurage bahawe wari mu karere kahawe Yuda.+ 2 Uwo murage bahawe ni Beri-sheba,+ Sheba, Molada,+ 3 Hasari-shuwali,+ Bala, Esemu,+ 4 Elitoladi,+ Betuli, Horuma, 5 Sikulagi,+ Beti-marukaboti, Hasari-susa, 6 Beti-lebawoti+ na Sharuheni. Yose yari imijyi 13 n’imidugudu yaho. 7 Harimo na Ayini, Rimoni, Eteri na Ashani,+ ni ukuvuga imijyi ine n’imidugudu yaho. 8 Bahawe n’imidugudu yose y’iyo mijyi kugera i Balati-beri, ari yo Rama yo mu majyepfo. Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Simeyoni hakurikijwe imiryango yabo. 9 Akarere abakomoka kuri Simeyoni bahawe, kavanywe ku karere abakomoka kuri Yuda bari barahawe, kubera ko aho bari barahawe hari hanini cyane. Ni yo mpamvu abakomoka kuri Simeyoni bahawe umurage mu karere k’abakomoka kuri Yuda.+
10 Umugabane wa gatatu+ wahawe abakomoka kuri Zabuloni+ hakurikijwe imiryango yabo kandi umupaka w’akarere kabo waragendaga ukagera i Saridi. 11 Umupaka wabo wazamukaga ugana mu burengerazuba ukagera i Marala n’i Dabesheti, hanyuma ugakomeza ugana mu kibaya giteganye n’i Yokineyamu. 12 Uwo mupaka wavaga i Saridi ukagenda werekeza mu burasirazuba, ukagera ku mupaka wa Kisiloti-tabori, ugakomeza ukagera i Daberati,+ hanyuma ukazamuka ukagera i Yafiya. 13 Wakomezaga ugana mu burasirazuba ukagera i Gati-heferi+ na Eti-kasini, ugakomereza i Rimoni n’i Neya. 14 Mu majyaruguru, uwo mupaka wakataga ugana i Hanatoni, ukagarukira ku Kibaya cya Ifutahi-eli. 15 Bahawe na Katati, Nahalali, Shimuroni,+ Idala na Betelehemu.+ Yose yari imijyi 12 n’imidugudu yaho. 16 Uwo ni wo murage abakomoka kuri Zabuloni bahawe hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo yari imijyi yabo n’imidugudu yaho.
17 Umugabane wa kane+ wahawe abakomoka kuri Isakari+ hakurikijwe imiryango yabo. 18 Umupaka w’akarere kabo wageraga i Yezereli,+ Kesuloti, Shunemu,+ 19 Hafarayimu, Shiyoni, Anaharati, 20 Rabiti, Kishiyoni, Ebesi, 21 Remeti, Eni-ganimu,+ Eni-hada n’i Beti-pasesi. 22 Uwo mupaka wageraga i Tabori,+ i Shahasuma n’i Beti-shemeshi, ukagarukira kuri Yorodani. Yose yari imijyi 16 n’imidugudu yaho. 23 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Isakari hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
24 Umugabane wa gatanu+ wahawe abakomoka kuri Asheri+ hakurikijwe imiryango yabo. 25 Umupaka wabo wanyuraga i Helikati,+ Hali, Beteni, Akishafu, 26 Alameleki, Amadi n’i Mishali. Mu burengerazuba wageraga i Karumeli+ n’i Shihori-libunati. 27 Wakataga werekeza iburasirazuba ukagera i Beti-dagoni no ku karere k’abakomoka kuri Zabuloni no ku Kibaya cya Ifutahi-eli mu majyaruguru, ukagera i Betemeki n’i Neyeli ugakomeza ukagera i Kabuli ibumoso, 28 wageraga no muri Eburoni, Rehobu, Hamoni, Kana no ku Mujyi Ukomeye wa Sidoni.+ 29 Uwo mupaka wakataga ugana i Rama, ukagera i Tiro, umujyi ukikijwe n’inkuta,+ ugahindukira ugana i Hosa ku nyanja aho imijyi ya Akizibu, 30 uwa Uma, Afeki+ n’uwa Rehobu+ yari iri. Yose yari imijyi 22 n’imidugudu yaho. 31 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Asheri hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
32 Umugabane wa gatandatu+ wahawe abakomoka kuri Nafutali hakurikijwe imiryango yabo. 33 Umupaka wabo wavaga i Helefu ku giti kinini cy’i Sananimu,+ ukagera Adami-nekebu n’i Yabuneri n’i Lakumu, ukagarukira kuri Yorodani. 34 Uwo mupaka wakataga ugana mu burengerazuba ukagera Azinoti-tabori, ukava aho werekeza i Hukoki ukagera ku karere k’abakomoka kuri Zabuloni mu majyepfo. Mu burengerazuba umupaka wabo wageraga ku karere kahawe abakomoka kuri Asheri, naho mu burasirazuba ukagera ku karere ka Yuda, kuri Yorodani. 35 Imijyi ikikijwe n’inkuta bahawe yari Zidimu, Seri, Hamati,+ Rakati, Kinereti, 36 Adama, Rama, Hasori,+ 37 Kedeshi,+ Edureyi, Eni-hasori, 38 Yironi, Migidali-eli, Horemu, Beti-anati na Beti-shemeshi.+ Yose yari imijyi 19 n’imidugudu yaho. 39 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Nafutali hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
40 Umugabane wa karindwi+ wahawe abakomoka kuri Dani+ hakurikijwe imiryango yabo. 41 Umupaka w’akarere bahawe wari Sora,+ Eshitawoli, Iri-shemeshi, 42 Shalabini,+ Ayaloni,+ Itila, 43 Eloni, Timuna,+ Ekuroni,+ 44 Eliteke, Gibetoni,+ Balati, 45 Yehudi, Bene-beraki, Gati-rimoni,+ 46 Me-yarukoni na Rakoni, umupaka wabo ukaba wari uteganye n’i Yopa.+ 47 Ariko akarere kahawe abakomoka kuri Dani kababanye gato cyane.+ Ni yo mpamvu bateye i Leshemu+ barahafata, abaturage baho babicisha inkota. Barahafashe barahatura, ntibakomeza kuhita Leshemu ahubwo bahita Dani, izina rya sekuruza.+ 48 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Dani hakurikijwe imiryango yabo. Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
49 Uko ni ko bagabanyije icyo gihugu bakurikije uturere twacyo. Nuko Abisirayeli baha Yosuwa umuhungu wa Nuni umugabane mu gihugu cyabo. 50 Baha Yosuwa umujyi yasabye nk’uko Yehova yabitegetse. Bamuha Timunati-sera,+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, yubakayo umujyi awuturamo.
51 Iyo ni yo migabane Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango y’Abisirayeli batanze+ bakoresheje ubufindo, igihe bari i Shilo+ imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ Uko ni ko barangije kugabanya igihugu.
20 Nuko Yehova abwira Yosuwa ati: 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mutoranye ya mijyi yo guhungiramo+ nababwiye nkoresheje Mose, 3 maze umuntu wishe undi atabishaka, ajye ayihungiramo kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica.+ 4 Uwishe umuntu ajye ahungira muri umwe muri iyo mijyi,+ nagera ku marembo yawo+ abanze asobanurire abakuru b’uwo mujyi uko byagenze. Bazamwakire muri uwo mujyi bamwereke aho aba, abane na bo. 5 Ushaka guhorera uwishwe namwirukaho, abakuru b’uwo mujyi ntibazamumuhe kuko azaba yishe mugenzi we atabishakaga kandi akaba atari asanzwe amwanga.+ 6 Agomba kuguma muri uwo mujyi kugeza igihe azajya kuburanira imbere y’abaturage+ kandi azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru+ uzaba uriho muri icyo gihe azapfira. Icyo gihe ni bwo azaba ashobora gusubira mu mujyi yaje aturutsemo, agasubira no mu rugo rwe.’”+
7 Nuko batoranya Kedeshi+ y’i Galilaya mu karere k’imisozi miremire ya Nafutali, Shekemu+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu na Kiriyati-aruba,+ ni ukuvuga Heburoni yo mu karere k’imisozi miremire ya Yuda. 8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.
9 Iyo ni yo mijyi Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga wabaga mu Bisirayeli wicaga umuntu atabishaka, yashoboraga guhungiramo+ kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica mbere y’uko ajya kuburanira imbere y’abaturage.+
21 Abakuru b’imiryango y’Abalewi basanga Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango y’Abisirayeli, 2 bababwirira i Shilo+ mu gihugu cy’i Kanani bati: “Yehova yategetse binyuze kuri Mose ko duhabwa imijyi yo guturamo n’amasambu yaho yo kuragiramo amatungo yacu.”+ 3 Nuko nk’uko Yehova yabitegetse, Abisirayeli baha Abalewi iyo mijyi+ n’amasambu yaho, aho bari barahawe umurage.+
4 Imiryango y’Abakohati+ ihabwa umugabane, maze Abalewi bakomoka kuri Aroni umutambyi bahabwa imijyi 13 hakoreshejwe ubufindo mu karere kahawe umuryango wa Yuda,+ uwa Simeyoni+ n’uwa Benyamini.+
5 Abakohati bari basigaye bahawe* imijyi 10 mu karere kahawe umuryango wa Efurayimu,+ uwa Dani n’igice cy’umuryango wa Manase.+
6 Abagerushoni+ bahawe imijyi 13 mu karere kahawe umuryango wa Isakari, uwa Asheri, uwa Nafutali n’igice cy’umuryango wa Manase wari utuye i Bashani.+
7 Abakomoka kuri Merari+ bahawe imijyi 12 mu karere kahawe umuryango wa Rubeni, uwa Gadi n’uwa Zabuloni,+ bayihabwa hakurikijwe imiryango yabo.
8 Uko ni ko Abisirayeli bahaye Abalewi imijyi n’amasambu yaho bakoresheje ubufindo, nk’uko Yehova yari yarabitegetse akoresheje Mose.+
9 Aya ni yo mazina y’imijyi batanze mu karere kahawe umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni,+ 10 kandi yahawe Abalewi bakomoka kuri Aroni bari mu miryango y’Abakohati, kuko ari bo bahawe umugabane bwa mbere hakoreshejwe ubufindo. 11 Babahaye Kiriyati-aruba+ (Aruba akaba ari papa wa Anaki), ni ukuvuga Heburoni,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Yuda, babaha n’amasambu yaho. 12 Ariko amasambu akikije umujyi n’imidugudu yaho babihaye Kalebu umuhungu wa Yefune biba umurage we.+
13 Nanone bahaye abahungu ba Aroni umutambyi, umujyi wo guhungiramo, ari wo Heburoni+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babahaye na Libuna+ n’amasambu yaho, 14 Yatiri+ n’amasambu yaho, Eshitemowa+ n’amasambu yaho, 15 Holoni+ n’amasambu yaho, Debiri+ n’amasambu yaho, 16 Ayini+ n’amasambu yaho, Yuta+ n’amasambu yaho na Beti-shemeshi n’amasambu yaho. Iyo ni yo mijyi icyenda yatanzwe mu karere kahawe umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni.
17 Mu karere kahawe umuryango wa Benyamini, bahawe Gibeyoni+ n’amasambu yaho, Geba n’amasambu yaho,+ 18 Anatoti+ n’amasambu yaho na Alumoni n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
19 Imijyi yose yahawe abatambyi bakomoka kuri Aroni ni imijyi 13 n’amasambu yaho.+
20 Imiryango yasigaye y’Abakohati bari Abalewi, yahawe imijyi mu karere k’umuryango wa Efurayimu, bayihabwa hakoreshejwe ubufindo. 21 Nanone bahawe umujyi wo guhungiramo witwa Shekemu+ n’amasambu yaho, mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Bahawe na Gezeri+ n’amasambu yaho, 22 Kibusayimu n’amasambu yaho, na Beti-horoni+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
23 Mu karere k’umuryango wa Dani bahawe Eliteke n’amasambu yaho, Gibetoni n’amasambu yaho, 24 Ayaloni+ n’amasambu yaho na Gati-rimoni n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
25 Mu karere kahawe igice cy’umuryango wa Manase, bahawe Tanaki+ n’amasambu yaho na Gati-rimoni n’amasambu yaho, ni ukuvuga imijyi ibiri.
26 Abo mu miryango y’Abakohati basigaye, bahawe imijyi 10 n’amasambu yaho.
27 Mu karere kahawe igice cy’umuryango wa Manase, Abagerushoni+ bo mu miryango y’Abalewi bahawe umujyi wo guhungiramo wa Golani+ y’i Bashani n’amasambu yaho kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Beshitera n’amasambu yaho, ni ukuvuga imijyi ibiri.
28 Mu karere k’umuryango wa Isakari,+ bahawe Kishiyoni n’amasambu yaho, Daberati+ n’amasambu yaho, 29 Yaramuti n’amasambu yaho na Eni-ganimu n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
30 Mu karere k’umuryango wa Asheri+ bahawe Mishali n’amasambu yaho, Abudoni n’amasambu yaho, 31 Helikati+ n’amasambu yaho, na Rehobu+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
32 Mu karere k’umuryango wa Nafutali bahawe umujyi wo guhungiramo+ wa Kedeshi+ y’i Galilaya n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Hamoti-dori n’amasambu yaho na Karitani n’amasambu yaho. Yose yari imijyi itatu.
33 Imijyi yose yahawe Abagerushoni hakurikijwe imiryango yabo, ni imijyi 13 n’amasambu yaho.
34 Mu karere k’umuryango wa Zabuloni,+ Abalewi bari basigaye bo mu miryango y’Abamerari+ bahawe Yokineyamu+ n’amasambu yaho, Karita n’amasambu yaho, 35 Dimuna n’amasambu yaho na Nahalali+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
36 Mu karere k’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri+ n’amasambu yaho, Yahasi n’amasambu yaho,+ 37 Kedemoti n’amasambu yaho na Mefati n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
38 Mu karere k’umuryango wa Gadi,+ bahawe umujyi wo guhungiramo wa Ramoti y’i Gileyadi+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Mahanayimu+ n’amasambu yaho, 39 Heshiboni+ n’amasambu yaho na Yazeri+ n’amasambu yaho. Yose yari imijyi ine.
40 Imijyi yose yahawe Abamerari hakurikijwe imiryango yabo, ni ukuvuga abari barasigaye mu miryango y’Abalewi ni imijyi 12.
41 Imijyi yose yahawe Abalewi mu turere twahawe Abisirayeli, ni 48 hamwe n’amasambu yaho.+ 42 Buri mujyi wabaga uri kumwe n’amasambu yaho. Iyo mijyi yose ni uko yari imeze.
43 Uko ni ko Yehova yahaye Abisirayeli igihugu cyose yari yararahiye ba sekuruza ko azabaha,+ kiba icyabo bagituramo.+ 44 Nanone Yehova yatumye bagira amahoro nk’uko yari yarabirahiriye ba sekuruza.+ Nta mwanzi wabo n’umwe washoboye kubatsinda.+ Yehova yatumye babatsinda bose.+ 45 Ibyiza byose Yehova yasezeranyije Abisirayeli, nta na kimwe kitabaye. Byose yarabibahaye.+
22 Nuko Yosuwa ahamagara Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, 2 arababwira ati: “Mwakoze ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse byose+ kandi mwaranyumviye mu byo nabategetse byose.+ 3 Kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi,+ ntimwatereranye abavandimwe banyu kandi mwakurikije ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse.+ 4 Yehova Imana yanyu yatumye abavandimwe banyu bagira amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ None rero nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ngo kibe umurage wanyu, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.*+ 5 Icyakora muzitondere ibivugwa mu Mategeko Mose umugaragu wa Yehova yabahaye,+ maze mujye mukunda Yehova Imana yanyu,+ mugendere mu nzira ze zose,+ mwumvire amategeko ye,+ mumubere indahemuka+ kandi mumukorere+ n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.”+
6 Nuko Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera bajya mu mahema yabo. 7 Igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yari yaragihaye umurage i Bashani,+ ikindi gice Yosuwa agiha umurage mu bavandimwe babo mu burengerazuba bwa Yorodani.+ Abo na bo Yosuwa yabahaye umugisha, igihe yaboherezaga bakajya mu mahema yabo. 8 Yarababwiye ati: “Nimusubire mu mahema yanyu mujyane ubutunzi bwinshi n’amatungo menshi cyane n’ifeza na zahabu, umuringa n’icyuma n’imyenda myinshi cyane.+ Mufate ibintu mwasahuye+ abanzi banyu mubigabane n’abavandimwe banyu.”
9 Nuko abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase basiga abandi Bisirayeli i Shilo mu gihugu cy’i Kanani, basubira i Gileyadi+ mu gihugu bari barahawe bakagituramo nk’uko Yehova yabitegetse akoresheje Mose.+ 10 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bageze mu turere twegereye Yorodani two mu gihugu cy’i Kanani, bubaka hafi ya Yorodani igicaniro kinini cyane. 11 Hanyuma abandi Bisirayeli baza kumva abantu bavuga+ bati: “Abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bubatse igicaniro* ku mupaka w’igihugu cy’i Kanani, mu turere twegereye Yorodani, mu ruhande rw’Abisirayeli.” 12 Abisirayeli bose bakibyumva, bateranira i Shilo+ kugira ngo babatere.
13 Abisirayeli batuma Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari umutambyi ku bakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bari mu gihugu cy’i Gileyadi, 14 ajyana n’abatware 10, ni ukuvuga umukuru wo muri buri muryango mu miryango yose y’Abisirayeli kandi buri wese yayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi muri Isirayeli.+ 15 Bageze mu gihugu cy’i Gileyadi, babwira abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bati:
16 “Abantu ba Yehova bose bavuze bati: ‘kuki mwakoze igikorwa nk’iki cyo guhemukira+ Imana ya Isirayeli? Mwasuzuguye Yehova, mwiyubakira igicaniro kandi ntimwumvira Yehova.+ 17 Ubu koko murashaka gukora icyaha gikomeye kurusha icyo twakoreye i Pewori? Nubwo abantu ba Yehova bagezweho n’icyorezo, na n’uyu munsi ntituraba abere.+ 18 None se murashaka gusuzugura Yehova? Uyu munsi nimwigomeka kuri Yehova, ejo azarakarira Abisirayeli bose.+ 19 Niba igihugu mwahawe cyanduye,* nimwambuke muze mu gihugu cya Yehova+ aho ihema rya Yehova riri,+ mubane natwe. Ariko rwose ntimusuzugure Yehova ngo mutume natwe dufatwa nk’abasuzuguye, bitewe n’uko mwubatse ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu.+ 20 Ese igihe Akani+ ukomoka mu muryango wa Zera yahemukaga akiba ikintu cyagombaga kurimburwa, Imana ntiyarakariye Abisirayeli bose?+ Akani si we wenyine wapfuye kubera icyaha cye.’”+
21 Nuko abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase basubiza ba bayobozi bo muri Isirayeli bayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi bati:+ 22 “Yehova Imana iruta izindi zose, Yehova Imana iruta izindi zose,+ arabizi kandi Abisirayeli bose na bo barabimenya. Niba twarabikoreye gusuzugura Yehova no kumuhemukira, uyu munsi ntadukize. 23 Niba twarubatse iki gicaniro dushaka gusuzugura Yehova, cyangwa niba cyari icyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa amaturo y’ibinyampeke cyangwa gutambiraho ibitambo bisangirwa,* Yehova abiduhanire.+ 24 Mu by’ukuri twubatse iki gicaniro kubera ko twari duhangayitse. Twatekerezaga ko mu gihe kizaza abana banyu bazabwira abacu bati: ‘ni nde wabahaye uburenganzira bwo gusenga Yehova Imana ya Isirayeli?* 25 Yehova yadutandukanyije namwe abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi, ashyira Yorodani hagati yacu ngo itubere umupaka. Nta burenganzira mufite bwo gusenga Yehova.” Ibyo byatuma abana banyu babuza abacu gusenga* Yehova.’
26 “Ni cyo cyatumye tuvuga tuti: ‘reka tugire icyo dukora, twiyubakire igicaniro, kitari icyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa ibindi bitambo, 27 ahubwo kizabe ikimenyetso hagati yacu namwe+ n’abazadukomokaho, ko tuzakorera Yehova tukamutambira ibitambo bitwikwa n’umuriro, ibitambo bisangirwa*+ hamwe n’ibindi bitambo, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabwira abacu bati: “nta burenganzira mufite bwo gusenga Yehova.”’ 28 Nuko turavuga tuti: ‘nibaramuka batubwiye batyo, cyangwa bakabibwira abazadukomokaho, tuzabasubiza tuti: “dore igicaniro ba sogokuru bubatse kimeze nk’icya Yehova. Ntibacyubakiye kugitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa ibindi bitambo, ahubwo bacyubakiye kuba ikimenyetso hagati yanyu natwe.”’ 29 Ntidushobora kwigomeka kuri Yehova cyangwa ngo dusuzugure Yehova+ twubaka ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu kiri imbere y’ihema rye, ngo tugitambireho ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo.”+
30 Finehasi umutambyi, abatware b’Abisirayeli n’abayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi muri Isirayeli bari kumwe na we bumvise amagambo abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’abakomoka kuri Manase bavuze, bumva nta kibazo kirimo.+ 31 Nuko Finehasi umuhungu wa Eleyazari umutambyi abwira abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’abakomoka kuri Manase ati: “Uyu munsi tumenye rwose ko Yehova ari kumwe natwe, kuko mutahemukiye Yehova. Ubu mutumye Yehova adahana Abisirayeli.”
32 Nuko Finehasi umuhungu wa Eleyazari umutambyi n’abatware bari kumwe na we basiga abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi mu gihugu cy’i Gileyadi, basubira mu gihugu cy’i Kanani kubwira abandi Bisirayeli ayo magambo. 33 Ayo magambo ashimisha Abisirayeli. Nuko Abisirayeli basingiza Imana, ntibongera gutekereza gutera igihugu abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi bari batuyemo ngo bakirimbure.
34 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi bita icyo gicaniro izina,* baravuga bati: “Ni ikimenyetso kiri hagati yacu kigaragaza ko Yehova ari Imana y’ukuri.”
23 Nyuma y’iminsi myinshi Yehova ahaye Abisirayeli amahoro,+ akabakiza abanzi babo bose bari babakikije, ni ukuvuga igihe Yosuwa yari amaze gusaza,+ 2 Yosuwa yahamagaye Abisirayeli bose,+ abakuru babo, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo,+ arababwira ati: “Dore maze gusaza cyane 3 kandi rwose mwiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye ibi bihugu byose ari mwebwe abikoreye, kuko Yehova Imana yanyu ari we wabarwaniriraga.+ 4 Uturere two mu bihugu bisigaye n’utwo mu bihugu byose narimbuye+ uhereye kuri Yorodani ukagera ku Nyanja Nini* mu burengerazuba,* nabihaye imiryango yanyu+ ngo bibabere umurage nkoresheje ubufindo.+ 5 Yehova Imana yanyu ni we wakomeje kubirukana,+ abaka igihugu cyabo kugira ngo akibahe kandi mwafashe igihugu cyabo nk’uko Yehova Imana yanyu yari yarabibasezeranyije.+
6 Ubu rero mugomba kuba intwari cyane kugira ngo mukurikize ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’Amategeko+ ya Mose, mukirinda kuyica,+ 7 mwirinda kwifatanya n’abantu basigaye bo muri ibyo bihugu.+ Ntimuzavuge amazina y’imana zabo,+ ntimuzarahire mu mazina yazo, ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.+ 8 Ahubwo muzakomeze kubera indahemuka Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwabigenje kugeza ubu. 9 Yehova na we azabirukanira ibihugu bikomeye kandi bifite imbaraga,+ kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe wabashije kubarwanya ngo abatsinde.+ 10 Umuntu umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi,+ kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira+ nk’uko yabibasezeranyije.+ 11 Ubwo rero, mukomeze kuba maso,+ mukunde Yehova Imana yanyu.”+
12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”
14 “Dore ngiye gupfa* kandi muzi neza n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose ko nta kintu na kimwe mu byiza byose Yehova Imana yanyu yabasezeranyije kitabaye. Byose byababayeho. Nta na kimwe yavuze kitabaye.+ 15 Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+ 16 Nimutubahiriza isezerano mwagiranye na Yehova Imana yanyu kandi mugakorera izindi mana mukazunamira, Yehova azabarakarira cyane+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+
24 Yosuwa ahuriza hamwe imiryango yose y’Abisirayeli i Shekemu, nuko atumaho abakuru b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo,+ maze baraza bahagarara imbere y’Imana y’ukuri. 2 Yosuwa abwira abantu bose ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘kera+ ba sogokuruza banyu+ bari batuye hakurya y’Uruzi* kandi basengaga izindi mana,+ muri bo harimo Tera, papa wa Aburahamu na Nahori.
3 “‘Nyuma yaho naje gukura sogokuruza wanyu Aburahamu+ hakurya y’Uruzi, munyuza mu gihugu cyose cy’i Kanani kandi ntuma abamukomokaho baba benshi.*+ Natumye abyara Isaka,+ 4 Isaka na we abyara Yakobo na Esawu.+ Nyuma yaho Esawu namuhaye Umusozi wa Seyiri ngo ube uwe.+ Yakobo n’abana be bo baramanutse bajya muri Egiputa.+ 5 Nyuma yaho naboherereje Mose na Aroni,+ nteza ibyago muri Egiputa,+ hanyuma ndahabakura. 6 Igihe nakuraga ba sogokuruza banyu muri Egiputa,+ bageze ku nyanja maze Abanyegiputa baza babakurikiye bafite amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi, babasanga ku Nyanja Itukura.+ 7 Batangiye gutabaza Yehova,+ maze ashyira umwijima hagati yabo n’Abanyegiputa, atuma Abanyegiputa barohama muri iyo nyanja+ kandi mwiboneye ibyo nakoreye muri Egiputa.+ Hanyuma mwatuye mu butayu muhamara imyaka* myinshi.+
8 “‘Narabazanye mbageza mu gihugu cy’Abamori bari batuye mu burasirazuba* bwa Yorodani, nuko barabarwanya.+ Ariko natumye mubatsinda mufata igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu.+ 9 Nuko Balaki umuhungu wa Sipori, umwami w’i Mowabu, yiyemeza kurwanya Isirayeli. Atuma kuri Balamu umuhungu wa Bewori ngo aze abavume.*+ 10 Icyakora sinari kumva Balamu.+ Ni yo mpamvu yabasabiye imigisha inshuro nyinshi,+ nanjye nkamubakiza.+
11 “‘Nyuma yaho mwambutse Yorodani+ mugera i Yeriko,+ abayobozi* b’i Yeriko, Abamori, Abaperizi, Abanyakanani, Abaheti, Abagirugashi, Abahivi n’Abayebusi barabarwanya, ariko ntuma mubatsinda.+ 12 Natumye babatinya na mbere y’uko mubageraho, nuko abami babiri b’Abamori barabahunga.+ Ibyo ntibyatewe n’inkota yanyu cyangwa umuheto wanyu.+ 13 Uko ni ko nabahaye igihugu mutaruhiye, n’imijyi mutubatse,+ muyituramo. Ubu murya imizabibu n’imyelayo mutateye.’+
14 “None rero nimutinye Yehova, mumukorere muri inyangamugayo kandi muri abizerwa,+ mukure muri mwe imana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya y’Uruzi no muri Egiputa,+ maze mukorere Yehova. 15 Niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera,+ zaba imana ba sogokuruza banyu bari hakurya ya rwa Ruzi* bakoreraga,+ cyangwa imana z’Abamori bahoze batuye muri iki gihugu.+ Ariko njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”
16 Abantu baramusubiza bati: “Ntitwatinyuka guta Yehova ngo dukorere izindi mana. 17 Yehova Imana yacu ni we wadukuye mu gihugu cya Egiputa,+ twe na ba sogokuruza, aho twakoreshwaga imirimo y’agahato.+ Ni we wakoze bya bimenyetso bikomeye tubireba,+ kandi ni we waturinze mu nzira yose twanyuzemo, anaturinda abantu bo mu bihugu byose twanyuzemo.+ 18 Yehova yirukanye abantu bose harimo n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ubwo rero tuzakorera Yehova kuko ari we Mana yacu.”
19 Yosuwa abwira abantu bose ati: “Ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayikorera yonyine.+ Ntizabababarira ibicumuro* byanyu n’ibyaha byanyu.+ 20 Nimuta Yehova mugakorera ibigirwamana,* na we azabanga kandi abarimbure nubwo yabakoreye ibyiza.”+
21 Ariko abantu basubiza Yosuwa bati: “Oya, twe tuzakorera Yehova!”+ 22 Nuko Yosuwa arababwira ati: “Mwe ubwanyu muri abagabo bo guhamya ko mwihitiyemo gukorera Yehova.”+ Na bo baravuga bati: “Turi abagabo bo kubihamya.”
23 “None rero, nimukure ibigirwamana* muri mwe, mukorere Yehova Imana ya Isirayeli mubikuye ku mutima.” 24 Abantu babwira Yosuwa bati: “Tuzakorera Yehova Imana yacu, kandi tumwumvire.”
25 Uwo munsi Yosuwa agirana na bo isezerano i Shekemu, abashyiriraho itegeko. 26 Nuko Yosuwa yandika ibyo bintu byose mu gitabo cy’Amategeko y’Imana,+ afata ibuye rinini+ arishinga munsi y’igiti kinini cyari hafi y’ahantu hera ha Yehova.
27 Yosuwa abwira abantu bose ati: “Dore iri buye ni ryo rizaba umugabo wo kudushinja,+ kuko ryumvise amagambo yose Yehova yatubwiye. Nimwihakana Imana yanyu, iri buye rizaba umugabo wo kubashinja.” 28 Nuko Yosuwa asezerera abantu, buri wese ajya aho yahawe umurage.+
29 Ibyo birangiye, Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugaragu wa Yehova, apfa afite imyaka 110.+ 30 Bamushyingura mu isambu yo mu murage we i Timunati-sera,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’Umusozi wa Gashi. 31 Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari bazi neza ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli byose.+
32 Amagufwa ya Yozefu+ Abisirayeli bari baravanye muri Egiputa bayashyingura i Shekemu, mu isambu Yakobo yaguze n’abahungu ba Hamori+ papa wa Shekemu ibiceri 100 by’ifeza.+ Nuko iyo sambu iba umurage w’abakomoka kuri Yozefu.+
33 Eleyazari umuhungu wa Aroni na we arapfa.+ Nuko bamushyingura ku Musozi wa Finehasi umuhungu we,+ aho yari yarahawe mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.
Cyangwa “Yehoshuwa.” Bisobanura ngo: “Yehova ni we ukiza.”
Cyangwa “umugaragu wa.”
Ni ukuvuga, Inyanja ya Mediterane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubisome mu ijwi ryo hasi.”
Ni ubwoko bw’ibimera byahingwaga mu bihe bya kera. Ubudodo bwabyo bwakoreshwaga mu gukora imyenda.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nk’imikono 2.000.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “urukuta.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baramutinya.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wongere ukebe Abisirayeli ku nshuro ya kabiri.” Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukeba.”
Bisobanura ngo: “Umusozi w’uduhu bakebye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uyu munsi mbakuyeho agasuzuguro k’Abanyegiputa.”
Bisobanura “gukuraho.”
Cyangwa “umukuru.”
Cyangwa “nibavuza amahembe umwanya muremure.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Arahiza abantu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Bisobanura ngo: “Aho bacukura amabuye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitima yabo irashonga ihinduka nk’amazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basibanganye izina ryacu mu isi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 200.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.”
Cyangwa “amakuba.”
Bisobanura ngo: “Ibyago; Amakuba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahuriza hamwe.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagendanaga na bo.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Cyangwa “impago z’impu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatware b’iteraniro.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “Araba.”
Uko ni ko Inyanja ya Galilaya yitwaga kera.
Cyangwa “ku birundo by’amatongo.”
Ni ukuvuga, ikiyaga cya Genesareti cyangwa Inyanja ya Galilaya.
Cyangwa “kuva kuri Shiholi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahateganye na Egiputa.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Ni ukuvuga, igice kirekire kandi gishashe cy’umusozi.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Ni ukuvuga, ikiyaga cya Genesareti cyangwa Inyanja ya Galilaya.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu buryo bwuzuye.”
Cyangwa “Yehova nabana nanjye.”
Cyangwa “bahawe hakoreshejwe ubufindo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga, Inyanja Nini, Mediterane.
Ni ukuvuga, Mediterane.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi.”
Cyangwa “Negebu.” Isambu yo mu majyepfo yari yumagaye.
Bisobanura ngo: “Ibidendezi by’Amazi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Gedera n’ibiraro by’intama byaho.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wampaye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”
Cyangwa “bahawe hakoreshejwe ubufindo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “gihumanye.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “muhuriye he na Yehova Imana ya Isirayeli?”
Cyangwa “gutinya.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, uko bigaragara icyo gicaniro cyiswe Ikimenyetso.
Ni ukuvuga, Mediterane.
Cyangwa “ahagana mu burengerazuba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndagiye nk’uko abo mu isi bose bagenda.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “azabateza imivumo.”
Ni ukuvuga, Ufurate.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntuma imbuto ze ziba nyinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abari bahatuye.”
Ni ukuvuga, Ufurate.
Cyangwa “kwigomeka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imana z’amahanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imana z’amahanga.”