EZEKIYELI
1 Mu mwaka wa 30, ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa kane, igihe nari mu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ ndi hafi y’uruzi rwa Kebari,+ ijuru ryarafungutse, ntangira kubona ibyo Imana yanyerekaga mu iyerekwa. 2 Ku itariki ya gatanu z’uko kwezi, ni ukuvuga mu mwaka wa gatanu uhereye igihe Umwami Yehoyakini yajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu,+ 3 Yehova yavuganye nanjye, njyewe Ezekiyeli* umuhungu w’umutambyi Buzi, ndi hafi y’uruzi rwa Kebari mu gihugu cy’Abakaludaya.+ Aho ni ho imbaraga* za Yehova zanziyeho.+
4 Ngiye kubona, mbona umuyaga ukaze+ uturutse mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro wari ufite ibishashi*+ bikikijwe n’umucyo mwinshi kandi hagati muri uwo muriro, harimo ikintu cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza.+ 5 Muri uwo muriro hagati harimo ibyasaga n’ibiremwa bine+ kandi buri kimwe muri byo cyari gifite ishusho y’umuntu. 6 Buri kiremwa cyari gifite mu maso hane, gifite n’amababa ane.+ 7 Ibirenge byabyo byari bigororotse kandi munsi y’ibirenge byabyo hari hameze nk’ah’inyana. Byabengeranaga nk’umuringa usennye.+ 8 Munsi y’amababa yabyo, mu mpande zabyo uko ari enye, hari amaboko nk’ay’umuntu kandi byose uko ari bine byari bifite mu maso n’amababa. 9 Amababa yabyo yakoranagaho. Iyo byagendaga ntibyahindukiraga. Buri kiremwa muri byo cyagendaga kireba imbere yacyo.+
10 Uku ni ko mu maso habyo hari hameze: Buri kiremwa muri byo uko ari bine cyari gifite mu maso nk’ah’umuntu, mu ruhande rw’iburyo gifite mu maso nk’ah’intare,+ mu ruhande rw’ibumoso gifite mu maso nk’ah’ikimasa+ kandi buri kiremwa muri byo uko ari bine, cyari gifite mu maso+ nk’ah’igisiga cya kagoma.+ 11 Uko ni ko mu maso habyo hari hameze. Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru. Buri kiremwa muri byo cyari gifite amababa abiri yakoranagaho, andi mababa abiri agatwikira umubiri wacyo.+
12 Iyo byagendaga, buri kiremwa muri byo cyagendaga kireba imbere yacyo, bikagenda byerekeza aho umwuka ubijyanye hose.+ Iyo byagendaga ntibyahindukiraga. 13 Ibyo biremwa byasaga n’amakara yaka kandi hari ikintu gitanga urumuri cyajyaga hirya no hino hagati yabyo. Muri ayo makara yaka haturukagamo imirabyo.+ 14 Uko ibyo biremwa byajyaga hirya no hino, wabonaga bigenda nk’imirabyo.
15 Igihe nitegerezaga ibyo biremwa, nabonye uruziga rumwe ku butaka iruhande rwa buri kiremwa muri byo, bifite mu maso hane.+ 16 Izo nziga n’uko zari ziteye, zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito kandi zose uko ari enye zari zimeze kimwe. Uko zagaragaraga n’uko zari ziteye, ni nk’aho uruziga rumwe rwinjiraga mu rundi. 17 Iyo zagendaga, zagendaga zerekeye mu mpande zose uko ari enye, ntizahindukiraga. 18 Amagurudumu yazo yari maremare bitangaje kandi ayo magurudumu yari yuzuyeho amaso impande zose uko ari enye.+ 19 Iyo ibyo biremwa byagendaga, izo nziga zajyanaga na byo kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka, izo nziga na zo zarazamukaga.+ 20 Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, ni ukuvuga aho wajyaga hose. Inziga zazamukiraga hamwe na byo, kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa wari no muri izo nziga. 21 Iyo byagendaga na zo zaragendaga; iyo byahagararaga na zo zarahagararaga kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka na zo zazamukanaga na byo, kuko umwuka wabikoreshaga wari no muri izo nziga.
22 Hejuru y’imitwe y’ibyo biremwa, hari ikintu kimeze nk’aho ari kigari kandi kibengerana bitangaje nk’urubura, kirambuye hejuru y’imitwe yabyo.+ 23 Munsi y’icyo kintu kigari, amababa yabyo yari agororotse,* rimwe rikora ku rindi. Buri kiremwa muri byo cyari gifite amababa abiri atwikiriye imibiri yabyo mu ruhande rumwe, kikagira n’andi abiri atwikiriye urundi ruhande. 24 Urusaku rw’amababa yabyo numvise, rwari rumeze nk’urusaku rw’amazi menshi yihuta cyane, rumeze nk’urusaku rw’Ishoborabyose.+ Iyo byagendaga wumvaga bifite urusaku nk’urw’abasirikare. Iyo byahagararaga byamanuraga amababa yabyo.
25 Hari ijwi ryumvikanaga hejuru ya cya kintu kigari cyari hejuru y’imitwe yabyo. (Iyo byahagararaga byamanuraga amababa yabyo.) 26 Hejuru ya cya kintu kigari cyari hejuru y’imitwe yabyo, hari ikintu gisa n’ibuye rya safiro+ kandi cyari kimeze nk’intebe y’ubwami.+ Hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hari hicaye uwasaga n’umuntu.+ 27 Guhera mu nda kuzamura, nagiye kubona mbona ikintu cyabengeranaga cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza+ kandi cyari kimeze nk’umuriro ufite ibishashi. Naho guhera mu nda ukamanura, nahabonye ikintu kimeze nk’umuriro.+ Iruhande rwe hose, hari umucyo mwinshi 28 wari umeze nk’umukororombya+ ku munsi w’ibicu bivanze n’imvura. Uko ni ko umucyo nabonye impande zose wari umeze. Wari umeze nk’ikuzo rya Yehova.+ Nuko nywubonye nikubita hasi nubamye, ntangira kumva ijwi ry’uwavugaga.
2 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we,* haguruka uhagarare nkubwire.”+ 2 Igihe yavuganaga nanjye, umwuka wanjemo utuma mpaguruka ndahagarara,+ kugira ngo numve Uwamvugishaga.
3 Akomeza ambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngutumye ku Bisirayeli,+ ni ukuvuga ibihugu byanyigometseho.+ Bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza uyu munsi.+ 4 Ngutumye ku bantu b’ibyigomeke* kandi bafite umutima wanga kumva,+ ngo ugende ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ 5 Naho bo, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva, kuko ari abantu b’ibyigomeke,+ ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.+
6 “Ariko wowe mwana w’umuntu, ntukabatinye+ kandi ntugatinye amagambo yabo, nubwo ukikijwe n’imifatangwe n’amahwa*+ ukaba utuye no muri za sikorupiyo.* Ntutinye amagambo yabo+ kandi ntuterwe ubwoba no mu maso habo+ kuko ari abantu b’ibyigomeke. 7 Uzababwire amagambo yanjye, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva, kuko ari ibyigomeke.+
8 “Ariko wowe mwana w’umuntu, umva ibyo nkubwira. Ntukigomeke nk’aba bantu b’ibyigomeke. Fungura akanwa kawe urye icyo ngiye kuguha.”+
9 Nuko ndareba mbona ukuboko kurambuye imbere yanjye,+ gufashe umuzingo w’igitabo.*+ 10 Igihe yawuramburaga imbere yanjye, nabonye wanditseho imbere n’inyuma.+ Wari wanditseho indirimbo z’agahinda, amagambo yo kuganya no kurira.+
3 Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya icyo ureba imbere yawe.* Rya uyu muzingo maze ugende uvugane n’Abisirayeli.”+
2 Nuko ndasama angaburira uwo muzingo. 3 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya uyu muzingo nguhaye, uwuzuze mu nda yawe.” Ntangira kuwurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.+
4 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, sanga Abisirayeli ubabwire amagambo yanjye. 5 Kuko ntagutumye ku bantu bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, ahubwo ngutumye ku Bisirayeli. 6 Singutumye ku bantu bo mu bihugu byinshi, bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, rurimo amagambo udashobora gusobanukirwa. Iyo nza kuba ari bo ngutumyeho, bo bari kukumva.+ 7 Ariko Abisirayeli ntibazemera kukumva, kuko badashaka kunyumva.+ Abisirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima itumva.+ 8 Dore natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo, n’impanga* yawe ntuma ikomera nk’impanga yabo.+ 9 Natumye impanga yawe ikomera nka diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye kandi ntugaterwe ubwoba no mu maso habo kuko ari ibyigomeke.”+
10 Yakomeje ambwira ati: “Mwana w’umuntu we, zirikana amagambo yose nkubwira kandi uyatege amatwi. 11 Jya muri bene wanyu* bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ uvugane na bo. Bakumva cyangwa batakumva, ubabwire uti: ‘ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”+
12 Nuko umwuka uranterura+ maze numva ijwi rikomeye cyane ryirangira, rivuga riti: “Ikuzo rya Yehova nirisingirizwe ahantu he.” 13 Numva urusaku rw’amababa ya bya biremwa yakoranagaho+ n’urusaku rw’inziga zari iruhande rwabyo,+ numva n’ijwi ryahindaga cyane. 14 Nuko umwuka uranterura uranjyana maze ngenda mbabaye, mfite uburakari bwinshi mu mutima wanjye kandi imbaraga za Yehova zari zindiho. 15 Njya i Telabibu kureba abari barajyanyweyo ku ngufu, bari batuye ku ruzi rwa Kebari,+ maze ngumana na bo aho bari batuye.+ Namaranye na bo iminsi irindwi mfite agahinda.
16 Iyo minsi irindwi irangiye, Yehova yavuganye nanjye arambwira ati:
17 “Mwana w’umuntu we, nakugize umurinzi w’Abisirayeli.+ Niwumva amagambo nkubwira, ugende ubagezeho imiburo yanjye.+ 18 Nimbwira umuntu mubi nti: ‘uzapfa!’ Nawe ntumuburire, ngo ugire icyo uvuga uburira umuntu mubi kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze akomeze kubaho,+ azapfa azize ibyaha bye kuko ari mubi,+ ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 19 Ariko nuburira umuntu mubi, akanga kureka ibibi bye n’imyifatire ye mibi, azapfa azize icyaha cye, ariko wowe uzaba urokoye ubuzima bwawe.*+ 20 Icyakora umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi, nzashyira imbere ye ikintu gishobora kumusitaza kandi azapfa.+ Nuba utaramuburiye azapfa azize icyaha cye kandi ibikorwa bye byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa, ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 21 Nuba waraburiye umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha kandi koko ntakore icyaha, azakomeza kubaho kubera ko yaburiwe+ kandi nawe uzaba urokoye ubuzima bwawe.”
22 Igihe nari aho ngaho, imbaraga za Yehova zanjeho,* maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzavuganira nawe.” 23 Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova rihahagaze,+ rimeze nk’ikuzo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye. 24 Hanyuma umwuka unyinjiramo utuma mpagarara,+ maze uvugana nanjye, urambwira uti:
“Genda wikingiranire mu nzu yawe. 25 Naho wowe mwana w’umuntu, bazakubohesha imigozi ku buryo utazashobora gusohoka ngo ubajyemo. 26 Nzatuma ururimi rwawe rufata hejuru mu kanwa kawe, uhinduke ikiragi kandi ntuzongera kubacyaha kuko ari ibyigomeke. 27 Ariko nimvugana nawe, nzafungura akanwa kawe maze ubabwire uti:+ ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ Uwumva niyumve+ n’uwanga kumva yange kumva, kuko ari abantu b’ibyigomeke.+
4 “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu. 2 Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+ 3 Ufate ipanu uyihagarike, ibe nk’urukuta rw’icyuma hagati yawe n’uwo mujyi. Hanyuma witegereze uwo mujyi uzaba ugoswe. Ni wowe uzaba uwugose. Ibyo bizabere Abisirayeli ikimenyetso.+
4 “Uzaryamira urubavu rwawe rw’ibumoso, wishyireho icyaha cy’Abisirayeli.+ Iminsi uzamara ururyamiye, uzaba wikoreye icyaha cyabo. 5 Ibyo uzabikora iminsi 390 ingana n’imyaka y’icyaha cyabo+ kandi uzikorera icyaha cy’Abisirayeli. 6 Ibyo uzabikora kugeza iyo minsi irangiye.
“Ku nshuro ya kabiri uzaryamira urubavu rw’iburyo, umare iminsi 40 wikoreye ibyaha by’Abayuda.+ Umunsi umwe nawukunganyirije n’umwaka, umunsi umwe uzaba uhwanye n’umwaka umwe. 7 Uzahindukira witegereze Yerusalemu igoswe,+ ukuboko kwawe kwambaye ubusa kandi ugomba kuyihanurira ibyago bizayigeraho.
8 “Dore nzakubohesha imigozi kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota.
9 “Nanone uzafate ingano zisanzwe, ingano za sayiri, ibishyimbo, inkori, uburo na kusemeti maze ubishyire mu kintu kimwe ubikoremo umugati kuko ari wo uzarya mu minsi 390 uzamara uryamiye urubavu rumwe.+ 10 Uzajya upima ibyo ugiye kurya; bizajya biba bingana na garama zigera kuri 230.* Uzajya ubirya ku gihe cyashyizweho.
11 “Amazi yo kunywa na yo uzajya ubanza uyapime. Uzajya unywa ibikombe bibiri* gusa kandi uyanywe ku gihe cyashyizweho.
12 “Ibyo byokurya uzajya ubirya nk’aho ari umugati w’ingano za sayiri. Uzajya uwukora bakureba, uwokeshe amabyi y’abantu yumye.” 13 Yehova akomeza avuga ati: “Uko ni ko Abisirayeli bazarira umugati wabo uhumanye mu bihugu nzabatatanyirizamo.”+
14 Nuko ndavuga nti: “Oya Mwami w’Ikirenga Yehova! Kuva nkiri muto kugeza ubu, sinigeze nihumanya* ndya inyamaswa yipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ kandi nta nyama n’imwe y’ikintu gihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+
15 Arambwira ati: “Noneho nkwemereye gukoresha amase y’inka aho gukoresha amabyi y’abantu, ayo mase abe ari yo uzajya wokesha umugati wawe.” 16 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngiye gutuma ibyokurya bishira* muri Yerusalemu.+ Bazajya barya umugati bapimiwe+ bahangayitse kandi banywe amazi bapimiwe bafite ubwoba.+ 17 Ibyo bizabaho kugira ngo nibabura umugati n’amazi, bajye barebana mu maso bumiwe kandi bacike intege kubera ibyaha byabo.
5 “None rero mwana w’umuntu, shaka inkota ityaye, uyikoreshe nk’icyuma cyogosha. Wogoshe umusatsi wawe n’ubwanwa bwawe, hanyuma ufate umunzani wo gupima maze umusatsi wawe uwugabanyemo ibice bitatu. 2 Kimwe cya gatatu cyawo, uzagitwikire mu mujyi iminsi yo kuwugota ikimara kurangira.+ Ikindi kimwe cya gatatu ugicagagurishe inkota mu mpande zose z’umujyi,+ naho kimwe cya gatatu gisigaye ukinyanyagize mu muyaga kandi nanjye icyo gice nzagikurikiza inkota.+
3 “Uzafateho muke uwupfunyike mu myenda yawe. 4 Uzafate undi uwujugunye mu muriro maze uwutwike. Uwo muriro uzakwira mu Bisirayeli bose.+
5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘iyi ni Yerusalemu. Nayishyize hagati y’abantu ikikijwe n’ibindi bihugu. 6 Ariko yigometse ku mategeko yanjye n’amabwiriza yanjye kandi ikora ibibi kurusha abandi bantu n’ibihugu byose biyikikije.+ Yanze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza nayihaye.’
7 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko mwakoze ibibi kurusha abantu bose babakikije kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye cyangwa ngo mwumvire amategeko yanjye, ahubwo mugakurikiza amategeko y’abantu bose babakikije,+ 8 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wa mujyi we+ kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, abantu babireba.+ 9 Muri wowe nzahakorera ikintu ntigeze nkora kandi nta kintu kimeze nka cyo nzongera gukora, bitewe n’ibintu bibi cyane byose wakoze.+
10 “‘“Ubwo rero abagabo bagutuyemo bazarya abahungu babo,+ abahungu barye ba papa babo kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, ntatanyirize abawe bose bazaba basigaye, mu byerekezo byose.”’*+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwahumanyije urusengero rwanjye mukoresheje ibigirwamana biteye iseseme n’ibikorwa byanyu bibi cyane,+ ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabata.* Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+ 12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo* cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose* kandi nzabakurikiza inkota.+ 13 Icyo gihe uburakari bwanjye buzashira, umujinya nari mbafitiye ugabanuke kandi nzumva nyuzwe.+ Igihe nzaba maze kubasukaho umujinya wanjye, bazamenya ko njyewe Yehova, ari njye wavuze nkomeje ko ari njye njyenyine bagomba kwiyegurira.+
14 “‘Nzaguhindura amatongo n’igitutsi mu bihugu bigukikije n’imbere y’abantu bose bakunyuraho.+ 15 Igihe nzakorera ibihuje n’urubanza naguciriye mfite uburakari n’umujinya maze nkaguhana bikomeye, uzaseba, abantu bakwange,+ ibihugu bigukikije bigutangeho urugero rwo kuburira abantu kandi uhinduke ikintu giteye ubwoba. Njyewe Yehova ni njye ubivuze.
16 “‘Nzaboherezamo imyambi yica y’inzara, kugira ngo ibarimbure. Iyo myambi nzaboherezamo izabarimbura.+ Nzatuma inzara ibamerera nabi cyane kuko nzatuma ibyokurya bigabanuka.*+ 17 Nzaboherezamo inzara n’inyamaswa z’inkazi+ byice abana banyu bibamare. Icyorezo n’amaraso menshi azameneka bizabamara kandi nzabateza inkota.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’”
6 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Yewe mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli maze uhanure ibyago bizayigeraho. 3 Uvuge uti: ‘yemwe mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ibyo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira imisozi, udusozi, imigezi n’ibibaya ati: “dore ngiye kubateza inkota kandi nzasenya ahantu hanyu hirengeye. 4 Ibicaniro byanyu bizasenywa, ibicaniro mutwikiraho imibavu* bimeneke+ kandi abantu banyu bishwe nzabajugunya imbere y’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.*+ 5 Nzajugunya intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo biteye iseseme kandi nzanyanyagiza amagufwa yanyu mu mpande zose z’ibicaniro byanyu.+ 6 Imijyi y’aho mutuye hose izahinduka amatongo+ kandi ahantu hirengeye hazasenywa hasigare nta wuhatuye.+ Ibicaniro byanyu bizasenywa bimenagurike, ibigirwamana byanyu biteye iseseme birimburwe, ibicaniro mutwikiraho imibavu bimeneke kandi ibyo mwakoze byose bikurweho. 7 Abantu bishwe bazagwa hagati muri mwe+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+
8 “‘“Ariko nzatuma hagira abasigara, kuko muri mwe hari abazarokoka inkota mu bihugu, igihe muzatatanira mu bihugu bitandukanye.+ 9 Abazaba barokotse bazanyibuka bari mu bihugu bazaba barajyanywemo ku ngufu.+ Bazamenya ko nababajwe n’ubuhemu* bwabo bwatumye banta+ n’amaso yabo ararikira cyane ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Bazakorwa n’isoni kandi baterwe iseseme n’ibikorwa byabo byose bibi bakoze n’ibintu bibi cyane bakoze.+ 10 Bazamenya ko ndi Yehova kandi ko igihe nababwiraga ko nzabateza ibyago, ntashakaga kubatera ubwoba gusa.”’+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘koma mu mashyi, ukubite ibirenge hasi, ubabazwe n’ibikorwa byose bibi hamwe n’ibintu bibi cyane bikorwa n’abo mu muryango wa Isirayeli, kuko bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo.+ 12 Uri kure azicwa n’icyorezo, naho uri hafi yicwe n’inkota kandi uzabirokoka ntibigire icyo bimutwara, azicwa n’inzara. Nzabasukaho uburakari bwanjye.+ 13 Muzamenya ko ndi Yehova,+ igihe abantu babo bishwe bazaba baryamye mu bigirwamana byabo biteye iseseme, bakikije ibicaniro byabo,+ bari ku dusozi twose, hejuru ku misozi hose, munsi y’igiti cyose gitoshye no munsi y’amashami y’ibiti binini, aho batambiraga ibigirwamana byabo byose biteye iseseme ibitambo bihumura neza kugira ngo babishimishe.+ 14 Nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mbahane, igihugu ngihindure amatongo kandi aho batuye mpahindure ahantu hadashobora guturwa kurusha ubutayu bwo hafi y’i Dibula. Bazamenya ko ndi Yehova.’”
7 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “None rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira igihugu cya Isirayeli ati: ‘dore iherezo! Iherezo rigiye kugera ku gihugu cyose. 3 Ubu iherezo rikugezeho; nzaguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose. 4 Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe,+ kuko nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe, ukagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze.+ Uzamenya ko ndi Yehova.’+
5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘dore ibyago! Ibyago bidasanzwe biraje!+ 6 Iherezo riraje! Iherezo rizaza! Iherezo rizakugeraho! Dore riraje! 7 Yewe utuye mu gihugu we, igihe cyawe* kirageze. Igihe kirageze, umunsi uri hafi.+ Mu misozi harumvikana akavuyo; si amajwi y’ibyishimo.
8 “‘Vuba aha nzagusukaho uburakari bwanjye+ kandi nzaguteza umujinya wanjye wose,+ ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose. 9 Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe.+ Nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe ndetse uzagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze. Uzamenya ko ari njye Yehova ugukubita.+
10 “‘Dore umunsi! Dore umunsi uraje!+ Igihe cyawe* cyageze. Inkoni imezeho uburabyo kandi ubwibone burashibutse. 11 Urugomo rwahindutse inkoni y’ubugome.+ Ari ubutunzi bwabo, ari abantu babo benshi no gukomera kwabo ntibizarokoka. 12 Igihe kizagera, umunsi uzaza maze ugura ye kwishima n’ugurisha ye kurira cyane kuko Imana yarakariye abo bantu benshi.*+ 13 Uwagurishije ntazasubira mu isambu yagurishije, niyo yakomeza kuba muzima kuko iyerekwa rigenewe abo bantu benshi bose. Nta muntu uzarokoka ibyo byago; nta muntu n’umwe ukora ibibi uzakomeza kubaho.
14 “‘Bavugije impanda+ kandi buri wese ariteguye, ariko nta n’umwe ujya ku rugamba kuko narakariye cyane abo bantu benshi.+ 15 Hanze hari inkota,+ imbere hari icyorezo n’inzara. Umuntu wese uri inyuma y’umujyi azicwa n’inkota, abari mu mujyi bicwe n’inzara n’icyorezo.+ 16 Abazarokoka bagashobora guhunga bazajya mu misozi kandi kimwe n’inuma zo mu bibaya, buri wese azarizwa n’ikosa rye.+ 17 Amaboko yabo yose azashiramo imbaraga kandi amavi yabo yose azatonyanga amazi.*+ 18 Bambaye imyenda y’akababaro*+ kandi baratitira kubera ubwoba.* Buri wese azakorwa n’isoni kandi umutwe wose uzagira uruhara.*+
19 “‘Bazajugunya ifeza zabo mu mihanda kandi zahabu yabo izabatera iseseme. Zahabu yabo n’ifeza yabo ntibizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Ntibazahaga* cyangwa ngo buzuze ibifu byabo kuko byatumye* basitara bagakora icyaha. 20 Baterwa ishema n’ubwiza bw’imirimbo yabo kandi bayikozemo* ibishushanyo byangwa, ni ukuvuga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Ni yo mpamvu nzatuma bibatera iseseme. 21 Nzabiha* abanyamahanga babisahure, mbihe n’abantu b’abagome bo mu isi babitware kandi bazabihumanya.*
22 “‘Sinzabareba+ kandi bazahumanya ahantu hanjye hihishe;* abajura na bo bazahinjira bahahumanye.+
23 “‘Mucure umunyururu*+ kuko amaraso y’abantu bapfa baciriwe urubanza+ rwo kubarenganya yuzuye mu gihugu hose kandi umujyi ukaba wuzuyemo urugomo.+ 24 Nzazana ibihugu bibi cyane kurusha ibindi,+ bifate amazu yabo,+ ntume ubwibone bw’abantu bakomeye bushira kandi insengero zabo zizahumana.+ 25 Igihe umubabaro mwinshi uzabageraho, bazashaka amahoro ariko bayabure.+ 26 Ibyago bizaza byikurikiranya n’inkuru zize zikurikiranya; abantu bazashaka iyerekwa riturutse ku muhanuzi+ kandi abantu ntibazongera kubonera amategeko* ku mutambyi, cyangwa ngo babonere inama ku bayobozi.+ 27 Umwami azajya mu cyunamo,+ umutware azambara kwiheba kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azatitira bitewe n’ubwoba. Nzabakorera ibihuje n’imyifatire yabo kandi mbacire imanza nk’izo baciriye abandi. Bazamenya ko ndi Yehova.’”+
8 Mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku itariki yako ya gatanu, igihe nari nicaye mu nzu yanjye n’abayobozi b’u Buyuda bicaye imbere yanjye, imbaraga z’Umwami w’Ikirenga Yehova zatangiye kunkoreraho ndi aho ngaho.* 2 Nuko ndebye mbona ikintu kimeze nk’umuntu cyasaga n’umuriro. Ahagana hasi yo mu nda hari igisa n’umuriro,+ naho kuva mu nda ujyana hejuru hari igisa n’umucyo mwinshi, kibengerana nka zahabu ivanze n’ifeza.+ 3 Hanyuma arambura igisa n’ikiganza, afata umusatsi wo ku mutwe wanjye maze umwuka untwara ndi hagati y’isi n’ijuru, unjyana i Yerusalemu binyuze mu iyerekwa ryari riturutse ku Mana, unjyana ku muryango w’irembo ry’imbere+ ureba mu majyaruguru, ahari igishushanyo cyasengwaga cyatumaga Imana irakara.*+ 4 Ngiye kubona mbona ikuzo ry’Imana ya Isirayeli rihari,+ rimeze nk’iryo nari nabonye mu kibaya.+
5 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ubura amaso urebe mu majyaruguru.” Nubura amaso ndeba mu majyaruguru maze ngiye kubona mbona mu irembo ry’igicaniro, mu muryango ahagana mu majyaruguru, hari igishushanyo gituma Imana irakara. 6 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, urabona ibintu biteye ubwoba kandi bibi cyane Abisirayeli bakorera aha hantu+ bikantandukanya n’urusengero rwanjye?+ Uraza kubona n’ibindi bintu bibi, bibi cyane bikabije bakora.”
7 Nuko anjyana mu irembo ry’urugo, ndebye mbona umwobo mu rukuta. 8 Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, tobora urukuta.” Ndarutobora maze mbona umuryango. 9 Arambwira ati: “Winjiremo urebe ibintu bibi cyane bakorera aha hantu.” 10 Nuko ndinjira, ndareba, mbona ku rukuta hose hashushanyije ibishushanyo by’ibikururuka byose n’inyamaswa zihumanye*+ n’ibigirwamana byose biteye iseseme* by’Abisirayeli.+ 11 Abayobozi b’Abisirayeli 70 bari bahagaze imbere yabyo, bahagararanye na Yazaniya umuhungu wa Shafani,+ buri wese afashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki ze kandi umwotsi uhumura neza warazamukaga.+ 12 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, wabonye ibyo abayobozi ba Isirayeli bakorera mu mwijima, buri wese ari mu cyumba cye cy’imbere, aho yashyize ibyo bishushanyo? Baravuga bati: ‘Yehova ntatureba; Yehova yataye igihugu.’”+
13 Akomeza ambwira ati: “Uraza kubona n’ibindi bintu bibi cyane ndetse biteye ubwoba bakora.” 14 Nuko anjyana mu muryango w’irembo ry’inzu ya Yehova riri ahagana mu majyaruguru, ngiye kubona mbona abagore bicaye baririra imana yitwa Tamuzi.
15 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese urabibona? Urabona n’ibindi bibi cyane ndetse biteye ubwoba kurusha ibi.”+ 16 Anjyana mu rugo rw’imbere rw’inzu ya Yehova.+ Aho ku muryango w’urusengero rw’inzu ya Yehova, hagati y’ibaraza n’igicaniro, hari abagabo nka 25 bateye umugongo urusengero rwa Yehova bareba iburasirazuba. Bari bunamiye izuba, bareba iburasirazuba.+
17 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese ibi urabibona? Ese ni ikintu cyoroheje kuba mu muryango wa Yuda bakora ibintu bibi cyane, bakuzuza igihugu urugomo+ kandi bagakomeza kundakaza? None dore barashyira ishami* ry’igiti ku zuru ryanjye. 18 Ni yo mpamvu nzagira icyo nkora mbitewe n’uburakari. Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+ Bazantakira bavuga mu ijwi ryo hejuru ariko sinzabumva.”+
9 Nuko avuga mu ijwi ryo hejuru numva, ati: “Nimuhamagare abagiye guhana umujyi, buri wese aze afashe mu ntoki ze intwaro yo kurimbura.”
2 Maze mbona haje abagabo batandatu baturutse mu irembo ryo haruguru+ ryerekeye mu majyaruguru, buri wese afashe mu ntoki ze intwaro yo kurimbura. Muri bo harimo umugabo wari wambaye umwenda mwiza cyane, atwaye ku itako rye ihembe ry’umwanditsi* ririmo wino,* nuko barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.+
3 Ikuzo ry’Imana ya Isirayeli+ riva hejuru y’abakerubi aho ryari riri, rigana mu muryango w’inzu+ maze Imana itangira guhamagara wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, afite ku itako rye ihembe ry’umwanditsi ririmo wino. 4 Yehova aramubwira ati: “Genda unyure mu mujyi, muri Yerusalemu maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu bose bataka kandi bakaniha+ kubera ibintu byose bibi cyane bikorerwa muri uwo mujyi.”+
5 Nuko abwira abandi numva ati: “Mugende munyure mu mujyi mumukurikiye, mugende mwica. Amaso yanyu ntagire uwo ababarira kandi ntimugire impuhwe.+ 6 Mwice abasaza, abasore n’inkumi, abana bato n’abagore, bose mubarimbure.+ Ariko ntimwegere umuntu wese uriho ikimenyetso.+ Muhere mu rusengero rwanjye.”+ Nuko bahera ku basaza bari imbere y’inzu.+ 7 Arababwira ati: “Muhumanye inzu kandi ingo zayo zombi muzuzuzemo abishwe.+ Ngaho nimugende!” Nuko baragenda barimbura abari mu mujyi.
8 Mu gihe barimburaga, ni njye njyenyine wasigaye ndi muzima. Nuko nikubita hasi nubamye maze ndataka nti: “Ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova! None se ugiye gusuka uburakari bwawe kuri Yerusalemu urimbure abasigaye bose bo muri Isirayeli?”+
9 Nuko arambwira ati: “Icyaha cy’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye ubwicanyi+ kandi umujyi wuzuye akarengane+ kuko bavuga bati: ‘Yehova yataye igihugu; Yehova ntabireba.’+ 10 Ubwo rero nanjye ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzagira impuhwe.+ Nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.”
11 Nuko mbona wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, afite ihembe ririmo wino ku itako rye agarutse, avuga uko byagenze ati: “Nabikoze nk’uko wantegetse.”
10 Nuko nkomeje kwitegereza, mbona hejuru y’imitwe y’abakerubi hari ikintu kigari kimeze nk’ibuye rya safiro, cyagaragaraga hejuru yabo kandi cyari kimeze nk’intebe y’ubwami.+ 2 Imana ibwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane+ iti: “Genda winjire hagati y’inziga zikaraga+ munsi y’abakerubi, ufate amakara yaka+ hagati yabo, uyuzuze ibiganza byawe byombi maze uyanyanyagize hejuru y’umujyi.”+ Nuko yinjira mureba.
3 Igihe uwo mugabo yinjiraga, abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kandi igicu cyuzuye mu rugo rw’imbere. 4 Nuko ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva ku bakerubi rigana ku muryango w’inzu maze inzu yuzura igicu+ n’urugo rwuzura ikuzo rya Yehova rirabagirana. 5 Urusaku rw’amababa y’abakerubi rwumvikaniraga mu rugo rw’inyuma, rumeze nk’ijwi ry’Imana Ishoborabyose iyo ivuga.+
6 Nuko Imana itegeka wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane iti: “Fata umuriro hagati y’inziga zikaraga, hagati y’abakerubi,” maze uwo mugabo arinjira ahagarara iruhande rw’uruziga. 7 Hanyuma umwe mu bakerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y’abandi bakerubi,+ afata umuriro wari hagati y’abakerubi awushyira mu biganza bya wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ na we arawufata maze arasohoka. 8 Munsi y’amababa y’abakerubi hagaragaraga ikintu kimeze nk’amaboko y’umuntu.+
9 Nuko nkomeje kwitegereza mbona inziga enye zari iruhande rw’abakerubi, buri ruziga ruri iruhande rw’umukerubi kandi izo nziga zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito.+ 10 Ku birebana n’uko zari ziteye, zose uko ari enye zari zimeze kimwe, zimeze nk’aho uruziga rumwe rwinjira mu rundi. 11 Iyo zagendaga, zashoboraga kwerekeza mu mpande enye zose bitabaye ngombwa ko zikata, kuko aho umutwe werekezaga ari ho zajyaga bitabaye ngombwa ko zikata. 12 Umubiri wose w’abo bakerubi, imigongo yabo, ibiganza byabo, amababa yabo n’inziga zose uko ari enye, byari byuzuye amaso impande zose.+ 13 Nuko numva ijwi ribwira za nziga riti: “Mwa nziga mwe!”
14 Buri wese* yari afite mu maso hane. Mu maso ha mbere hasaga n’ah’umukerubi, aha kabiri hasa n’ah’umuntu, aha gatatu hasa n’ah’intare, naho aha kane hagasa n’ah’igisiga cya kagoma.+
15 Abo bakerubi barazamukaga. Ni byo bya biremwa nabonye ku ruzi rwa Kebari.+ 16 Iyo bagendaga, inziga zabagendaga iruhande. Iyo bazamuraga amababa yabo bakajya hejuru y’isi, inziga ntizakataga cyangwa ngo zive iruhande rwabo.+ 17 Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, bazamuka na zo zikazamukana na bo kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa* wari no muri izo nziga.
18 Nuko ikuzo rya Yehova+ riva ku muryango w’inzu maze rihagarara hejuru y’abakerubi.+ 19 Abakerubi bazamura amababa yabo, barazamuka bava ku isi ndeba. Bagiye, inziga na zo zibagenda iruhande. Bahagaze ku irembo ry’inzu ya Yehova riherereye mu burasirazuba kandi ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+
20 Ibyo ni bya biremwa nari nabonye ku ruzi rwa Kebari biri munsi y’Imana ya Isirayeli,+ nuko menya ko bari abakerubi. 21 Buri wese muri abo bakerubi uko ari bane yari afite mu maso hane n’amababa ane kandi munsi y’amababa yabo hari ibintu bimeze nk’amaboko y’abantu.+ 22 Mu maso habo hasaga neza neza no mu maso h’abo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari.+ Buri mukerubi yagendaga areba imbere ye.+
11 Nuko umwuka uranterura unjyana ku irembo ry’iburasirazuba ry’inzu ya Yehova, rireba iburasirazuba.+ Aho nahabonye abagabo 25 bari mu muryango w’irembo, bari kumwe n’abatware b’abantu, ari bo Yazaniya umuhungu wa Azuri na Pelatiya umuhungu wa Benaya.+ 2 Imana irambwira iti: “Mwana w’umuntu we, aba bagabo ni bo bapanga gukora ibibi kandi ni bo bagira inama mbi abo muri uyu mujyi. 3 Baravuga bati: ‘ese iki si igihe cyo kubaka amazu?+ Uyu mujyi* ni inkono,*+ natwe tukaba inyama.’
4 “None rero, bahanurire ibizababaho. Mwana w’umuntu we, bahanurire.”+
5 Nuko umwuka wa Yehova unzaho+ maze arambwira ati: “Babwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe! Ibyo muvuga ni ukuri kandi nzi neza ibyo mutekereza. 6 Mwatumye abantu benshi bo muri uyu mujyi bapfa kandi imihanda yawo mwayujujemo abapfuye.”’”+ 7 “Ni yo mpamvu Yehova Umwami w’Ikirenga avuga ati: ‘imirambo mwakwirakwije hirya no hino mu mujyi ni yo nyama, naho umujyi ukaba inkono.+ Ariko namwe muzawusohorwamo.’”
8 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Inkota mwatinye,+ ni yo nzabateza.’ 9 ‘Nzabakura muri uyu mujyi, ntume abantu bo mu bindi bihugu babafata maze nkore ibihuje n’urubanza nabaciriye.+ 10 Muzicwa n’inkota.+ Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+ 11 Uwo mujyi ntuzababera inkono yo gutekamo, namwe ntimuzaba inyama ziyirimo. Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli 12 kandi muzamenya ko ndi Yehova, kuko mutakurikije amategeko yanjye ngo mukore ibihuje n’amabwiriza nabahaye,+ ahubwo mugakurikiza amategeko y’ibihugu bibakikije.’”+
13 Nkimara guhanura, Pelatiya umuhungu wa Benaya arapfa maze nikubita hasi nubamye, ntaka mu ijwi ryo hejuru cyane nti: “Ye baba Mwami w’Ikirenga Yehova wee! Ese ugiye kwica abasigaye bo muri Isirayeli, ubamareho?”+
14 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 15 “Mwana w’umuntu we, abavandimwe bawe, ni ukuvuga abavandimwe bawe bafite uburenganzira bwo gucungura umurage wawe, hamwe n’abagize umuryango wa Isirayeli bose, babwiwe n’abaturage b’i Yerusalemu bati: ‘mujye kure ya Yehova. Igihugu ni icyacu. Twaragihawe ngo kibe umurage wacu.’ 16 Kubera iyo mpamvu, uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nubwo nabohereje kure mu mahanga, nkabatatanyiriza mu bihugu,+ nzababera urusengero* mu gihe gito mu bihugu bagiyemo.”’+
17 “None rero uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone nzabateranyiriza hamwe mbavanye mu mahanga kandi nzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu nabatatanyirijemo, mbahe igihugu cya Isirayeli.+ 18 Na bo bazasubirayo maze bakureho ibintu byabo byose biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bikorerwayo.+ 19 Nzatuma bose bunga ubumwe*+ kandi nzabashyiramo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima umeze nk’ibuye+ mbahe umutima woroshye,*+ 20 kugira ngo bakurikize amabwiriza yanjye, bumvire amategeko yanjye kandi bayakurikize. Icyo gihe ni bwo bazaba abanjye nanjye mbe Imana yabo.”’
21 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘“Ariko abanze kureka ibintu byabo biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bakora, nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.’”
22 Nuko abakerubi bazamura amababa yabo kandi inziga zari iruhande rwabo.+ Ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+ 23 Hanyuma ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva mu mujyi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bw’umujyi.+ 24 Nuko umwuka uranzamura unjyana ndi mu iyerekwa riturutse ku mwuka w’Imana, ungeza mu gihugu cy’Abakaludaya, aho abajyanywe ku ngufu bari bari maze ibyo nabonaga mu iyerekwa ndabibura. 25 Hanyuma ntangira kubwira abari barajyanywe ku ngufu ibintu byose Yehova yari yanyeretse.
12 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, dore uba mu bantu b’ibyigomeke. Bafite amaso yo kureba ariko ntibabona, bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva+ kuko ari abantu b’ibyigomeke.+ 3 None rero mwana w’umuntu, pakira ibintu byawe wigire nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu. Ugende ku manywa bakureba. Uve iwawe ugende bakureba umere nk’ugiye mu kindi gihugu. Ahari wenda bizabatera gutekereza, nubwo ari abantu b’ibyigomeke. 4 Uzasohore ibyo bintu byawe ku manywa bakureba, nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu maze usohoke nimugoroba bakureba, ugende nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
5 “Uzace umwenge mu rukuta bakureba maze abe ari ho unyuza ibintu byawe.+ 6 Uzabitware ku rutugu bakureba maze ubisohokane bumaze kwira. Uzagende witwikiriye mu maso kugira ngo utareba ubutaka, kuko nshaka ko ubera Abisirayeli ikimenyetso.”+
7 Nuko mbigenza nk’uko nari nabitegetswe, nsohora ibintu byanjye ku manywa nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu maze nimugoroba ntobora urukuta nkoresheje intoki, hanyuma mbisohora bumaze kwira, mbitwara ku rutugu bandeba.
8 Mu gitondo Yehova yongera kumbwira ati: 9 “Mwana w’umuntu we! Ese Abisirayeli, ba bantu b’ibyigomeke, ntibakubajije bati: ‘uri mu biki?’ 10 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Uru ni urubanza rwaciriwe umutware+ uri muri Yerusalemu n’Abisirayeli bose bari muri uyu mujyi.”’
11 “Ubabwire ko ubabereye ikimenyetso, + uvuge ko uko wabigenje ari ko bizabagendekera. Bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu bafungirweyo.+ 12 Umutware muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu maze agende bumaze kwira. Azatobora urukuta kugira ngo anyuzemo ibintu bye.+ Azitwikira mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+ 14 Abamukikije bose, abamwungirije n’ingabo ze, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose.+ Nzabakurikiza inkota.+ 15 Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzabatatanyiriza mu mahanga, bagatatanira mu bihugu. 16 Icyakora, nzasigaza bake muri bo bazarokoka inkota, inzara n’icyorezo, kugira ngo bazavugire mu mahanga bazajyamo ibintu bibi cyane byose bakoraga kandi bazamenya ko ndi Yehova.”
17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 “Mwana w’umuntu we, uzajya urya ibyokurya byawe utitira kubera ubwoba, unywe amazi yawe udatuje kandi uhangayitse.+ 19 Ubwire abantu bo mu gihugu uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira abaturage b’i Yerusalemu bari mu gihugu cya Isirayeli ati: “bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, banywe amazi yabo bafite ubwoba kuko igihugu cyabo kizahinduka amatongo,+ bitewe n’urugomo rw’abagituyemo bose.+ 20 Imijyi ituwe izahinduka amatongo n’igihugu gisigare nta muntu ugituyemo.+ Muzamenya ko ndi Yehova.”’”+
21 Yehova yongera kumbwira ati: 22 “Mwana w’umuntu we, muri Isirayeli hari umugani uvuga uti: ‘iminsi irahita, indi ikaza, ariko nta yerekwa risohozwa.’+ 23 None rero, ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzatuma mutongera kuvuga mutyo kandi uwo mugani ntuzongera gucibwa muri Isirayeli.”’ Nanone ubabwire uti: ‘iminsi iregereje+ na buri yerekwa rigiye gusohozwa.’ 24 Muri Isirayeli ntihazongera kuba umuntu werekwa ibinyoma cyangwa abantu baragura babeshya.+ 25 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘“njyewe Yehova nzavuga. Ibyo navuze byose bizakorwa, ntibizongera gutinda.+ Mwa bantu b’ibyigomeke mwe, mu minsi yanyu+ nzavuga kandi ibyo nzavuga bizaba.’”
26 Yehova yongera kumbwira ati: 27 “Mwana w’umuntu we, Abisirayeli* bavuga ko ibyo werekwa bizasohora nyuma y’igihe kirekire kandi ko ibyo uhanura bizaba kera cyane.’+ 28 None rero, ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “‘nta kintu na kimwe mu byo mvuga kizongera gutinda. Icyo nzavuga cyose kizaba.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’”
13 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanurira abahanuzi bo muri Isirayeli ibyago bizabageraho,+ ubwire abahimba ibyo bahanura+ uti: ‘nimwumve ibyo Yehova avuga. 3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abahanuzi batagira ubwenge, bakurikiza ibyo mu mitima yabo kandi nta cyo beretswe.+ 4 Isirayeli we, abahanuzi bawe babaye nk’ingunzu* zo mu matongo. 5 Ntimuzajya ahari inkuta z’amabuye zasenyutse ngo mwongere muzubake kugira ngo mufashe Isirayeli+ ibashe kwihagararaho mu ntambara izaba ku munsi wa Yehova.”+ 6 “Abavuga bati: ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi Yehova atabatumye, beretswe ibinyoma ndetse bagahanura babeshya, bategereza ko ibyo bahanuye biba.+ 7 Ese ibyo mweretswe si ibinyoma kandi ibyo muragura na byo ntibiba ari ibinyoma, iyo muvuga muti: ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi nta cyo navuze?”’
8 “‘None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘kubera ko mwavuze ibitari ukuri kandi mukerekwa ibinyoma, ngiye kubarwanya,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+ 9 Ukuboko kwanjye kuzarwanya abahanuzi berekwa ibinyoma n’abahanura ibintu bitari byo.+ Ntibazakomeza kuba incuti zanjye magara kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’abagize umuryango wa Isirayeli cyangwa ngo bagaruke mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.+ 10 Ibi byose byatewe n’uko bayobeje abantu banjye, bakavuga bati: “ni amahoro!” kandi nta mahoro ariho.+ Iyo barimo kubaka urukuta, barusiga ingwa.’*+
11 “Bwira abarusiga ingwa ko ruzagwa. Imvura nyinshi, amahindu n’umuyaga ukaze bizarusenya.+ 12 Urwo rukuta nirugwa, bazababaza bati: ‘Ibyo mwarusize byamaze iki?’+
13 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Nzateza umuyaga ukaze mfite uburakari, ngushe imvura nyinshi mfite umujinya kandi ngushe amahindu yo kurimbura mfite umujinya mwinshi. 14 Nzasenya urukuta mwasize ingwa rugwe hasi maze fondasiyo zarwo zigaragare. Umujyi nufatwa muzawupfiramo kandi muzamenya ko ndi Yehova.’
15 “‘Ninsuka uburakari bwanjye bwinshi ku rukuta no ku barusize ingwa, nzababwira nti: “rwa rukuta ntirukiriho n’abarusiga ingwa ntibakiriho.+ 16 Abahanuzi ba Isirayeli ntibakiriho, ni ukuvuga abahanuzi bahanurira Yerusalemu, bakerekwa ko izagira amahoro kandi nta mahoro ariho,”’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
17 “None rero mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku bakobwa bo mu bantu bawe bahimba ibyo bahanura maze uhanure ibizababaho. 18 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abagore badoda udutambaro two guhambira ku maboko,* bagakora n’amavara* yo gushyira ku mitwe y’abantu uko umuntu yaba areshya kose kandi mukagerageza gutuma abantu bakora ibyo mushaka. Ese muhiga abantu banjye mwibwira ko mwe muzarokoka? 19 Ese muzansebya mu bantu banjye kugira ngo mubone ingano* zuzuye ibiganza byombi n’agace k’umugati?+ Iyo mubeshya abantu banjye batega amatwi ibinyoma byanyu, muba mwica utari ukwiriye gupfa, ahubwo mukareka uwari ukwiriye gupfa.”’+
20 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘mwa bagore mwe, nanga udutambaro twanyu muhigisha abantu* nk’abahiga inyoni kandi nzatubacira ku maboko maze ndekure abo bantu muhiga nk’abahiga inyoni. 21 Nzaca amavara yanyu, nkize abantu banjye mbavane mu maboko yanyu kandi ntibazongera kuba mu maboko yanyu nk’abafatiwe mu mutego. Muzamenya ko ndi Yehova.+ 22 Ibinyoma byanyu+ byatumye umukiranutsi acika intege kandi njye ntarigeze mubabaza. Nanone mushyigikira umuntu mubi,+ bigatuma atareka imyifatire ye mibi ngo akomeze kubaho.+ 23 Ubwo rero mwa bagore mwe, ntimuzongera kwerekwa ibinyoma cyangwa ngo mukore ibikorwa byo kuragura+ kandi nzarokora abantu banjye mbakure mu maboko yanyu, mumenye ko ndi Yehova.’”
14 Nuko bamwe mu bayobozi ba Isirayeli baraza bicara imbere yanjye.+ 2 Yehova arambwira ati: 3 “Mwana w’umuntu we, aba bagabo biyemeje gukorera ibigirwamana byabo biteye iseseme* kandi bashyize imbere y’abantu ikintu gituma bakora icyaha. Ese birakwiriye ko mbemerera kugira icyo bambaza?+ 4 None rero, vugana na bo ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “niba Umwisirayeli yiyemeje gusenga ibigirwamana bye biteye iseseme kandi agashyiraho ikintu gituma abantu bakora icyaha maze akaza kubaza umuhanuzi, njyewe Yehova nzamusubiza ibyo azaba yabajije nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye biteye iseseme. 5 Nzatera ubwoba Abisirayeli,* kuko bose bantaye bagasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme.”’+
6 “None rero, bwira Abisirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mugaruke mureke ibigirwamana byanyu biteye iseseme kandi mureke ibikorwa byanyu byose bibi cyane.+ 7 Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli witandukanya nanjye akiyemeza gusenga ibigirwamana bye biteye iseseme kandi agashyiraho ikintu gituma abantu bakora icyaha maze akaza akabaza umuhanuzi wanjye,+ njyewe Yehova nzamwisubiriza. 8 Nzacira urubanza uwo muntu mugire ikimenyetso cyo kuburira abantu, abere abandi urugero kandi mukure mu bantu banjye.+ Muzamenya ko ndi Yehova.”’
9 “‘Ariko umuhanuzi nashukwa maze agasubiza, njyewe Yehova ni njye uzaba nshutse uwo muhanuzi.+ Nzarambura ukuboko kwanjye mukure mu bantu banjye, ari bo Bisirayeli. 10 Bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo. Icyaha cy’umuntu ujya kubaza, kizaba kimwe n’icyaha cy’umuhanuzi, 11 kugira ngo Abisirayeli batazongera kuyoba bakajya kure yanjye no kugira ngo batazongera kwiyandurisha* ibicumuro byabo byose. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
12 Yehova yongera kumbwira ati: 13 “Mwana w’umuntu we, igihugu nigikora icyaha kikampemukira, nzarambura ukuboko kwanjye ngihane. Nzatuma ibyokurya bibura* mu gihugu,+ ngiteze inzara+ kandi ngitsembemo abantu n’amatungo.”+ 14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ barokora ubuzima bwabo* gusa bitewe no gukiranuka kwabo.’”+
15 “‘Ndamutse ntumye inyamaswa z’inkazi zinyura mu gihugu, zikakimaramo abaturage,* kigahinduka amatongo ku buryo nta muntu ukinyuramo bitewe n’izo nyamaswa z’inkazi,+ 16 niyo abo bagabo batatu baba bakirimo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ntibashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo bo ubwabo ni bo bonyine barokoka maze igihugu kigahinduka amatongo.’”
17 “‘Nanone ndamutse nteje icyo gihugu inkota+ maze nkavuga nti: “inkota ninyure mu gihugu,” ngatsemba abantu n’amatungo,+ 18 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko niyo abo bagabo batatu baba bakirimo, batashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo bonyine barokoka.’”
19 “‘Cyangwa ndamutse nteje icyo gihugu icyorezo,+ nkagisukaho umujinya wanjye, amaraso akameneka ari menshi kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo, 20 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko niyo cyaba kirimo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ batashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo bo ubwabo* ni bo bonyine barokoka bitewe no gukiranuka kwabo.’”+
21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘uko ni ko bizagenda, ubwo nzateza Yerusalemu ibihano bine,*+ ni ukuvuga inkota, inzara, inyamaswa z’inkazi n’icyorezo,+ kugira ngo nyitsembemo abantu n’amatungo.+ 22 Icyakora, hari abazarokoka bayisohokemo,+ ni ukuvuga abahungu n’abakobwa; bazaza babasanga. Nimubona imyitwarire yabo n’ibikorwa byabo, ntimuzakomeza kubabazwa n’ibyago nateje Yerusalemu, cyangwa ngo mubabazwe n’ibintu byose nayikoreye.’”
23 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo bizabahumuriza kandi muzamenya ko Yerusalemu ntayihoye ubusa, ahubwo ko nakoze ibyo nagombaga kuyikorera byose.”+
15 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ese igiti cy’umuzabibu wakigereranya n’ikindi giti icyo ari cyo cyose cyangwa n’ishami ry’igiti cyo mu ishyamba? 3 Ese wakibazamo ikibando cyo gukoresha umurimo uwo ari wo wose? Cyangwa se abantu bakibazamo igiti gisongoye cyo kumanikaho ibikoresho? 4 Dore bagishyira mu muriro kikaba inkwi. Umuriro utwika imitwe yacyo yombi n’igihimba cyacyo kigashya. Ubwo se hari ikindi wagikoresha? 5 Niyo kitarashya nta kindi kintu cyakoreshwa, nkanswe iyo umuriro umaze kugitwika kigashira?”
6 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Nk’uko nakuye igiti cy’umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba nkagitanga ngo kibe inkwi, ni ko nzagenza abaturage b’i Yerusalemu.+ 7 Narabahagurukiye. Barokotse umuriro, ariko umuriro ni wo uzabatwika bagashira. Icyo gihe nimbarwanya namwe muzamenya ko ndi Yehova.’”+
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Kubera ko bahemutse,+ igihugu cyabo nzagihindura amatongo.’”+
16 Yehova arongera arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, menyesha Yerusalemu ibintu bibi cyane ikora.+ 3 Uyibwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Yerusalemu ati: “ukomoka mu gihugu cy’Abanyakanani kandi ni ho wavukiye. Papa wawe yari Umwamori+ na ho mama wawe akaba Umuhetikazi.+ 4 Igihe wavukaga, ni ukuvuga ku munsi wavutseho, ntibigeze bakugenya* kandi ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, nta n’ubwo bigeze bagusiga umunyu, cyangwa ngo bagufubike imyenda. 5 Nta wigeze akugirira impuhwe ngo agukorere kimwe muri ibyo; nta wigeze akugirira imbabazi. Ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko bakwanze* kuva ukivuka.
6 “‘“Igihe nakunyuragaho nkabona uri kwigaragura mu maraso yawe, narakubwiye nti: ‘uzabaho!’ Koko rero, nakubwiye uri mu maraso yawe nti: ‘uzabaho!’ 7 Natumye ugira abantu benshi nk’ibyatsi bimera mu murima, urakura kandi uba muremure maze wambara ibintu byiza by’umurimbo. Amabere yawe yarakuze n’imisatsi yawe irakura, ariko wari ucyambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye.”’
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘igihe nakunyuragaho nkakubona, nabonye ko wari ugeze igihe cyo kugaragarizwa urukundo. Nuko mfata umwenda* wanjye ndagutwikira,+ kugira ngo udakomeza kwambara ubusa maze ndarahira kandi ngirana nawe isezerano, uba uwanjye. 9 Nanone nafashe amazi ndakuhagira ngukuraho amaraso yawe maze ngusiga amavuta.+ 10 Nakwambitse umwenda ufumye, nkwambika n’inkweto zikozwe mu ruhu rwiza, ngufubika umwenda mwiza cyane kandi nkwambika imyenda ihenze cyane. 11 Nakurimbishije nkwambika ibintu by’umurimbo, ngushyira udukomo ku maboko n’urunigi mu ijosi. 12 Nanone nakwambitse iherena ku zuru, nkwambika amaherena ku matwi n’ikamba ryiza cyane ku mutwe. 13 Wirimbishaga ukoresheje zahabu n’ifeza, ukambara imyenda myiza cyane, imyenda ihenze n’imyenda ifumye. Watungwaga n’ifu inoze, ubuki n’amavuta, nuko urakura uba mwiza cyane+ maze ugera igihe ukwiriye kuba umwamikazi.’”*
14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Watangiye kumenyekana mu bindi bihugu*+ bitewe n’ubwiza bwawe, ni ukuvuga ubwiza butunganye kuko ari njye watumye uba mwiza cyane.’”+
15 “‘Ariko watangiye kwiringira uburanga bwawe,+ wigira indaya bitewe n’uko wari umaze kumenyekana cyane.+ Wasambanaga n’abahisi+ n’abagenzi ukabaha ubwiza bwawe. 16 Wafashe imwe mu myenda yawe myiza maze wubaka ahantu hirengeye h’amabara atandukanye, aho wasambaniraga.+ Ibintu nk’ibyo ntibikwiriye kandi ntibikigere bibaho. 17 Nanone, wafashe ibintu byawe byiza cyane by’imirimbo bikoze muri zahabu n’ifeza naguhaye, ubikoramo ibishushanyo by’abagabo maze usambana na byo.+ 18 Wafashe imyenda yawe ifumye urabyambika,* ubitura amavuta yanjye n’umubavu wanjye.+ 19 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Umugati wanjye naguhaye ngo ugutunge, ukoze mu ifu nziza, amavuta n’ubuki, na wo warabiwuhaye kugira ngo ube impumuro nziza.*+ Uko ni ko byagenze.’”
20 “‘Nanone wafashe abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ubatambira ibyo bigirwamana.+ Ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije? 21 Wishe abana banjye ubatambaho ibitambo ubatwitse.*+ 22 Igihe wakoraga ibintu bibi cyane n’ibikorwa byawe by’uburaya, ntiwigeze wibuka iminsi yawe ya kera, igihe wigaraguraga mu maraso yawe wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye. 23 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nyuma y’ibibi byose wakoze, ugushije ishyano! Ugushije ishyano!”+ 24 Warunze ikirundo cy’itaka kandi wiyubakira ahantu hirengeye, ahantu hose hahurira abantu benshi. 25 Wubatse ahantu hirengeye ku nzira zose ahantu hagaragara cyane, utuma ubwiza bwawe buba ikintu kibi cyane kuko wasambanaga* n’umuhisi n’umugenzi,+ ugatuma ibikorwa byawe by’uburaya biba byinshi.+ 26 Wasambanye n’Abanyegiputa,+ abaturanyi bawe bagira irari ryinshi,* urandakaza bitewe n’ibikorwa byawe byinshi by’uburaya. 27 Ngiye kurambura ukuboko kwanjye nguhane kandi nzatuma ibyokurya byawe biba bike,+ nguteze abagore bakwanga,+ ni ukuvuga abakobwa b’Abafilisitiya, batewe isoni n’imyifatire yawe y’ubwiyandarike.+
28 “‘Nanone wasambanye n’Abashuri+ bitewe n’uko utashiraga irari kandi na nyuma yo gusambana na bo ntiwashize irari. 29 Wongereye ibikorwa byawe by’uburaya, usambana n’igihugu cy’abacuruzi* n’Abakaludaya,+ ariko na bwo ntiwashira irari. 30 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Mbega ukuntu umutima wawe wari urwaye* igihe wakoraga ibyo byose, ukamera nk’indaya itagira isoni!’+ 31 ‘Ariko warunze itaka ku nzira zose ahantu hagaragara cyane kandi wiyubakira ahantu hirengeye, aho abantu benshi bahurira hose. Ntiwari umeze nk’izindi ndaya, kubera ko wanze ko babanza kukwishyura. 32 Uri umugore w’umusambanyi ureka umugabo we agafata undi.+ 33 Ubusanzwe indaya zose baziha impano,+ ariko ni wowe wahaye impano abagufitiye irari bose+ kandi ubaha ruswa kugira ngo baturuke impande zose baje gusambana nawe.+ 34 Utandukanye n’abandi bagore b’indaya. Uburaya bwawe ntibumeze nk’ubw’abandi. Ni wowe ubishyura, aho kugira ngo abe ari bo bakwishyura. Ibyo ukora bitandukanye n’iby’abandi.’
35 “None rero wa ndaya we,+ umva uko Yehova avuga. 36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko wagize irari ryinshi ukiyambika ubusa mu bikorwa byawe by’uburaya wakoranye n’abagukunda n’ibigirwamana byawe bibi cyane kandi biteye iseseme,*+ ukaba warageze n’aho ubitambira amaraso y’abahungu bawe,+ 37 ngiye guhuriza hamwe abagukunda bose washimishaga, abo wakunze n’abo wanze. Nzabahuriza hamwe baturutse hirya no hino bakurwanye, bakwambike ubusa kandi bazakubona wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye.+
38 “‘Nzaguhanisha kugucira urubanza rw’abagore basambana+ n’urw’abagore bamena amaraso+ kandi amaraso yawe nzayavusha, mbitewe n’uburakari n’ishyari.+ 39 Nzatuma bagufata basenye ibirundo byawe by’itaka n’ahantu hawe hirengeye.+ Bazakwambura imyenda yawe,+ batware ibintu byawe byiza by’imirimbo+ maze bagusige wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye. 40 Bazaguteza abantu benshi cyane+ bagutere amabuye+ kandi bakwicishe inkota zabo.+ 41 Bazatwika amazu yawe+ bakore ibihuje n’urubanza naguciriye abagore benshi babireba. Nzahagarika uburaya bwawe+ kandi ntume utongera kwishyura abasambana nawe. 42 Umujinya ngufitiye uzagabanuka,+ sinongere kukurakarira.+ Nzatuza kandi ntimuzongera kumbabaza.’
43 “‘Kubera ko utibutse ibyakubayeho ukiri muto+ ahubwo ukandakaza ukora ibyo bintu byose, ubu ngiye gutuma ugerwaho n’ingaruka z’imyifatire yawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi ntuzongera kugira imyifatire y’ubwiyandarike n’ibikorwa byawe bibi.
44 “‘Dore uzajya aca umugani akuvugiraho azajya avuga ati: “uyu mukobwa ntaho ataniye na nyina.”+ 45 Uri uwa nyoko, wasuzuguye umugabo we n’abana be. Umeze nk’abo muvukana basuzuguye abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, naho so akaba Umwamori.’”+
46 “‘Mukuru wawe utuye mu majyaruguru* n’abakobwa be*+ ni Samariya,+ naho murumuna wawe utuye mu majyepfo* n’abakobwa be+ ni Sodomu.+ 47 Ntiwagize imyifatire nk’iyabo gusa, ahubwo wanakoze ibikorwa bibi nk’ibyabo kandi mu gihe gito imyifatire yawe y’ubwiyandarike yarushije iyabo kuba mibi.+ 48 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko murumuna wawe Sodomu n’abakobwa be batakoze ibyo wowe n’abakobwa bawe mwakoze. 49 Dore iki ni cyo cyabaye icyaha cya murumuna wawe Sodomu: We n’abakobwa be+ bariyemeraga,+ bafite ibyokurya byinshi+ kandi bafite amahoro.+ Ariko ntibigeze bafasha umuntu ubabaye n’umukene.+ 50 Bakomeje kwishyira hejuru+ no gukora ibikorwa bibi mbareba+ maze mbona ko bakwiriye kuvaho.+
51 “‘Na Samariya+ ntiyigeze akora kimwe cya kabiri cy’ibyaha wakoze. Wakomeje gukora ibikorwa bibi birenze ibyo bakoze, ku buryo abo muvukana bagaragaye nk’aho ari abakiranutsi bitewe n’ibikorwa bibi byose wakoze.+ 52 Ugomba gukorwa n’isoni, bitewe n’uko wagerageje kugaragaza ko ibyo abo muvukana bakoze bikwiriye.* Bo ni abakiranutsi kukurusha kuko wakoze ibibi birenze ibyo bakoze. Ubwo rero ukwiriye gukorwa n’isoni kandi ugaseba, bitewe n’uko utuma abo muvukana bagaragara nk’aho ari abakiranutsi.’
53 “‘Nzahuriza hamwe imfungwa zabo, ni ukuvuga imfungwa za Sodomu n’abakobwa be n’imfungwa za Samariya n’abakobwa be. Nanone nzahuriza hamwe imfungwa zawe ziri kumwe na bo,+ 54 kugira ngo ukorwe n’isoni kandi usebe bitewe n’ibyo wakoze ubahumuriza. 55 Sodomu muvukana n’abakobwa be bazongera kumera nk’uko bari bameze, Samariya n’abakobwa be bongere kumera nk’uko bahoze kandi nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera nk’uko mwahoze.+ 56 Murumuna wawe Sodomu ntiwari ukwiriye kumuvuga igihe wari ufite ubwibone, 57 mbere y’uko ububi bwawe bugaragara.+ Ubu abakobwa ba Siriya n’abaturanyi babo baragutuka kandi abakobwa b’Abafilisitiya,+ ni ukuvuga abagukikije bose, baragusuzugura. 58 “ Uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe bibi,’ ni ko Yehova avuga.”
59 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagukorera nk’ibyo wakoze,+ kuko wasuzuguye indahiro ukica isezerano ryanjye.+ 60 Ariko nzibuka isezerano nagiranye nawe ukiri muto kandi nzagirana nawe isezerano rihoraho.+ 61 Uzibuka imyifatire yawe ukorwe n’isoni,+ igihe uzakira abo muvukana, ari bo bakuru bawe na barumuna bawe kandi nzabaguha bakubere abakobwa ariko bidatewe n’isezerano ryawe.’
62 “‘Nzakomeza isezerano nagiranye nawe kandi uzamenya ko ndi Yehova. 63 Icyo gihe uzibuka kandi ugire isoni zo kugira icyo uvuga,+ bitewe no guseba, igihe nzakubabarira nubwo wakoze ibyo byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+
17 Yehova yongera kuvugana nanjye ati: 2 “Mwana w’umuntu we, vuga igisakuzo ubwire Abisirayeli kandi ubacire umugani.+ 3 Uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igisiga kinini cya kagoma+ gifite amababa manini kandi maremare, gifite ubwoya bwinshi bw’amabara menshi cyaje muri Libani,+ gica umutwe w’igiti cy’isederi kirawujyana.+ 4 Cyaciye ishami ryashibutseho ryo hejuru cyane, kirijyana mu gihugu cy’abacuruzi* kirishyira mu mujyi w’abacuruzi.+ 5 Cyajyanye zimwe mu mbuto zo mu gihugu,+ kizitera mu murima wera cyane. Cyaziteye nk’igiti kiba hafi y’amazi menshi.* 6 Nuko zirakura zihinduka umuzabibu mugufi, ufite amashami ajya hirya no hino,+ amababi yawo areba ahagana ku giti, ufite n’imizi munsi y’ubutaka. Uko ni ko zabaye umuzabibu, ushibukaho n’indi mizabibu kandi ugira amashami.+
7 “‘“Haje ikindi gisiga cya kagoma+ gifite amababa manini cyane kandi maremare.+ Uwo muzabibu ushora imizi ubigiranye umururumba uyerekeza kuri icyo gisiga, kure y’aho wari uteye. Nanone amashami yawo, yari yerekeye kuri icyo gisiga kugira ngo kiwuhire.+ 8 Wari waratewe mu murima mwiza hafi y’amazi menshi kugira ngo ugire amashami kandi were imbuto, ube igiti kinini cy’umuzabibu.”’+
9 “Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: “ese uwo muzabibu uzakura? Ese ntihazaza umuntu akarandura imizi yawo+ maze imbuto zawo zikabora kandi amashami yawushibutseho akuma?+ Uzuma, ku buryo kuwurandurana n’imizi bitazasaba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi. 10 Ese nubwo bongeye kuwutera, uzakura? Ese ntuzumishwa n’umuyaga w’iburasirazuba? Uzumira mu butaka wamezemo.”’”
11 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 12 “Bwira abantu b’ibyigomeke uti: ‘ese ntimwumva icyo ibyo bisobanura?’ Babwire uti: ‘umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu afata umwami waho n’abatware baho, abajyana i Babuloni.+ 13 Nanone yafashe umuntu wo mu muryango ukomokamo abami+ agirana na we isezerano kandi aramurahiza.+ Hanyuma afata abagabo bakomeye bo mu gihugu arabajyana,+ 14 kugira ngo ubwami bushyirwe hasi, ntibwongere gukomera, bukomeze kubaho ari uko gusa bubahirije isezerano.+ 15 Icyakora umwami yaje kumwigomekaho+ maze yohereza intumwa muri Egiputa kugira ngo amuhe amafarashi+ n’ingabo nyinshi.+ Ese hari icyo azageraho? Ese ukora ibyo, ntazahanwa? Ese yakwica isezerano ntagire icyo aba?’+
16 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘“Ndahiye mu izina ryanjye ko azapfira i Babuloni, ahaba umwami* wamushyize* ku butegetsi, uwo yasuzuguye indahiro ye kandi akica isezerano bagiranye.+ 17 Nta cyo Farawo azamumarira mu ntambara,+ nubwo yazana ingabo nyinshi n’abasirikare benshi, igihe bazaba bubatse ibyo kuririraho inyuma y’urukuta kandi bakubaka inkuta zo kugota umujyi kugira ngo barimbure abantu* benshi. 18 Yasuzuguye indahiro kandi yica isezerano. Yarenze ku byo yari yiyemeje* akora ibyo bintu byose kandi ntazabikira.”’
19 “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko nzatuma agerwaho n’ingaruka zo kuba yarasuzuguye indahiro yanjye,+ no kuba yarishe isezerano twagiranye. 20 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mburanireyo na we bitewe n’ibikorwa by’ubuhemu yankoreye.+ 21 Abahunze bose bo mu ngabo ze, bazicwa n’inkota kandi abazasigara bazatatanyirizwa mu byerekezo byose.*+ Icyo gihe muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabivuze.”’+
22 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzafata ishami ryo hejuru ku giti kirekire cy’isederi+ maze nditere. Nzaca ishami rikiri rito ku mutwe w’amashami yacyo+ kandi nzaritera ku musozi muremure cyane usumba iyindi.+ 23 Nzaritera ku musozi muremure wa Isirayeli; amashami yaryo azakura kandi ryere imbuto maze rihinduke igiti kinini cy’isederi. Inyoni z’amoko yose zizaba munsi yacyo, ziture mu gicucu cy’amababi yacyo. 24 Ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko njyewe Yehova nacishije bugufi igiti kirekire maze ngashyira hejuru ikigufi,+ ko numishije igiti gitoshye ngatuma icyumye kirabya uburabyo.+ Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi rwose nzabikora.”’”
18 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Umugani musubiramo muri Isirayeli muvuga muti: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo barwaye amenyo.’ Usobanura iki?+
3 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko mutazongera gusubiramo ayo magambo muri Isirayeli. 4 Dore ubugingo* bwose ni ubwanjye. Ubugingo bw’umwana ni ubwanjye n’ubugingo bwa papa we ni ubwanjye. Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.
5 “‘Reka tuvuge ko umuntu ari umukiranutsi, akaba akora ibintu bihuje n’ubutabera kandi byiza. 6 Ntarya ibitambo byatambiwe ibigirwamana ku misozi,+ ntasenga ibigirwamana biteye iseseme* by’abo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana* n’umugore wa mugenzi we,+ cyangwa ngo aryamane n’umugore uri mu mihango.+ 7 Nta muntu agirira nabi,+ ahubwo asubiza ingwate* umubereyemo umwenda.+ Nta muntu n’umwe yambura,+ ahubwo agaburira umuntu ushonje+ kandi akambika umuntu wambaye ubusa.+ 8 Ntiyaka inyungu abo yagurije,+ ahubwo yirinda kugira uwo arenganya.+ Afasha umuntu kwiyunga na mugenzi we, nta we arenganyije.+ 9 Akomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye kugira ngo akomeze kuba uwizerwa. Uwo muntu arakiranuka kandi rwose azakomeza kubaho,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
10 “‘Ariko reka tuvuge ko abyaye umwana akaba umujura+ cyangwa umwicanyi,*+ cyangwa agakora kimwe muri ibyo bintu, 11 (nubwo papa we nta kintu na kimwe yigeze akora muri ibyo bintu), arya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, agasambana n’umugore wa mugenzi we, 12 akagirira nabi ubabaye n’umukene,+ agatwara ibintu by’abandi, ntasubize ingwate, agasenga ibigirwamana biteye iseseme,+ agakora ibikorwa bibi cyane+ 13 kandi akaka inyungu abo yagurije.+ Uwo mwana ntazakomeza kubaho. Kubera ibyo bintu bibi cyane yakoze, agomba kwicwa byanze bikunze. Ni we uzaba yizize.
14 “‘Ariko noneho reka tuvuge ko umugabo afite umwana maze uwo mwana akabona ibyaha byose papa we yakoze, ariko nubwo yabibonye, we ntakore ibintu nk’ibyo. 15 Ntarya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, ntasenga ibigirwamana biteye iseseme byo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana n’umugore wa mugenzi we, 16 nta muntu agirira nabi, ntagumana ingwate y’umubereyemo umwenda, nta muntu n’umwe yambura, ahubwo agaburira umuntu ushonje kandi akambika umuntu wambaye ubusa. 17 Yirinda kugirira nabi umukene, ntiyaka inyungu abo yagurije, akurikiza amabwiriza n’amategeko yanjye. Uwo muntu ntazapfa azize icyaha cya papa we. Azakomeza kubaho rwose. 18 Ariko kubera ko papa we yakoze ibikorwa by’ubutekamutwe, akambura umuvandimwe we ibintu bye kandi agakorera ibikorwa bibi mu bwoko bwe, azapfa azize icyaha cye.
19 “‘Ariko muzavuga muti: “kuki umwana atahanirwa icyaha cya papa we?” Niba uwo mwana yarakoze ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, akubahiriza amategeko yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azakomeza kubaho.+ 20 Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.+ Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we n’umubyeyi ntazahanirwa icyaha cy’umwana we. Gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we n’ububi bw’umuntu mubi azabuhanirwa.+
21 “‘Umuntu mubi nareka ibyaha bye byose kandi agakurikiza amategeko yanjye, agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.+ 22 Nta cyaha na kimwe mu byo yakoze kizamubarwaho.*+ Azakomeza kubaho, kuko yakoze ibyo gukiranuka.’+
23 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mbese nishimira ko umuntu mubi apfa?+ Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho?’+
24 “‘Ariko se umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi,* agakora ibintu byose byangwa nk’iby’umuntu mubi, azakomeza kubaho? Nta kintu na kimwe mu bikorwa byo gukiranuka byose yakoze kizibukwa.+ Azapfa azize ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze.+
25 “‘Ariko muzavuga muti: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.”+ Mwa Bisirayeli mwe nimwumve! Ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera?+ Cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?+
26 “‘Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi maze agapfa, azaba apfuye azize ibikorwa bye bibi.
27 “‘Umuntu mubi nareka ibibi agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, ubuzima* bwe buzakomeza kubaho.+ 28 Nabona ko yakoze ibyaha maze byose akabireka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.
29 “‘Ariko Abisirayeli bazavuga bati: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.” Mwa Bisirayeli mwe, ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera+ cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?’
30 “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzacira urubanza buri wese muri mwe, nkurikije imyifatire ye.+ Nimuhindukire, nimuhindukire mureke ibyaha byanyu byose, kugira ngo bitababera ikintu gisitaza, bigatuma mukora icyaha. 31 Mwa Bisirayeli mwe, mute kure ibicumuro byanyu byose.+ Mugomba guhindura umutima wanyu n’uko mutekereza,+ kugira ngo mudapfa.’+
32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa.+ Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho.’”+
19 “Uzaririmbe indirimbo y’agahinda, uririmbire abatware ba Isirayeli, 2 uti:
‘Mama wawe yari iki? Yari intare y’ingore hagati y’izindi ntare.
Yaryamaga hagati y’intare zikiri nto* zifite imbaraga, akarera ibyana bye.
3 Yareze kimwe mu byana bye, gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga.+
Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe,
Ndetse kikarya abantu.
4 Amahanga yumvise ibyacyo maze agifatira mu mwobo
5 Iyo ntare yarategereje, iza kubona ko nta cyizere cy’uko icyo cyana cyayo cyari kugaruka.
Nuko ifata ikindi cyana cyayo cyari kikiri gito gifite imbaraga, irakirekura ngo kigende.
6 Na cyo cyagendagendaga hagati y’izindi ntare maze gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga.
Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe, ndetse kikarya abantu.+
7 Cyazereraga mu minara ikomeye y’abantu, kigasenya imijyi yabo
Ku buryo igihugu cyahindutse amatongo, cyuzura urusaku rwo gutontoma kwacyo.+
8 Nuko amahanga yari agikikije araza aragitera, agitega urushundura
Maze gifatirwa mu rwobo rwayo.
9 Amahanga yagikuruje utwuma twihese, agifungira mu kintu,* agishyira umwami w’i Babuloni.
Yagifungiyeyo kugira ngo urusaku rwacyo rutongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.
10 Mama wawe yari ameze nk’umuzabibu+ mu maraso yawe,* umuzabibu watewe iruhande rw’amazi.
Weze imbuto kandi ugira amashami menshi kuko wari ufite amazi menshi.
11 Wagize amashami* akomeye yavamo inkoni z’abatware.
Wabaye muremure, usumba ibindi biti byose,
Ukajya ugaragara cyane kubera uburebure bwawo n’amashami yawo menshi.
12 Ariko waranduranywe uburakari+ ujugunywa hasi
Maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo.
Amashami yawo akomeye yaracitse aruma,+ hanyuma umuriro urayatwika.+
13 None ubu watewe mu butayu,
Mu gihugu kitagira amazi cyumye cyane.+
14 Umuriro waturutse mu mashami* yawo, utwika ibyawushibutseho n’imbuto zawo,
Ntihagira ishami rikomeye risigara, ntiwongera kubonekaho inkoni y’ubutware.+
“‘Iyo ni indirimbo y’agahinda kandi izakomeza kuba indirimbo y’agahinda.’”
20 Mu mwaka wa karindwi, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki yako ya 10, bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli baje kugira icyo babaza Yehova maze bicara imbere yanjye. 2 Nuko Yehova arambwira ati: 3 “Mwana w’umuntu we, vugana n’abo bayobozi b’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ese muzanywe no kugira icyo mumbaza? Ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza ibyo mumbaza,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’
4 “Ese uzabacira urubanza mwana w’umuntu we? Ese witeguye kubacira urubanza? Bamenyeshe ibintu bibi cyane ba sekuruza bakoze.+ 5 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ku munsi natoranyije Isirayeli,+ narahiriye* abakomoka mu muryango wa Yakobo kandi ntuma bamenya, igihe bari mu gihugu cya Egiputa.+ Ni koko, narabarahiye ndavuga nti: ‘ndi Yehova Imana yanyu.’ 6 Uwo munsi nabarahiye ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nabashakiye,* ni ukuvuga igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose. 7 Icyo gihe narababwiye nti: “buri wese muri mwe nate kure ibintu bibi cyane akomeza kureba, ntimwiyandurishe ibigirwamana biteye iseseme* byo muri Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’+
8 “‘“Icyakora banyigometseho kandi ntibanyumvira. Ntibataye kure ibintu bibi cyane bitegerezaga kandi ntibaretse ibigirwamana biteye iseseme byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu gihugu cya Egiputa. 9 Ariko ibyo nakoze, nabikoze kubera izina ryanjye, kugira ngo ritandurizwa* mu bihugu babagamo, ibyo bihugu bibireba.+ Kuko natumye bamenya,* igihe nabakuraga* mu gihugu cya Egiputa, ibyo bihugu byose bibireba.+ 10 Nuko mbakura mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.+
11 “‘“Nyuma yaho, nabahaye amabwiriza, mbamenyesha n’amategeko yanjye+ kugira ngo umuntu wese uyakurikiza akomeze kubaho.+ 12 Nanone nabahaye amasabato yanjye+ ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo,+ bityo bamenye ko njyewe Yehova ari njye ubeza.*
13 “‘“Ariko abo mu muryango wa Isirayeli banyigometseho mu butayu.+ Banze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije cyane amasabato yanjye. Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye mu butayu kugira ngo mbatsembe.+ 14 Ariko ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.*+ 15 Nanone nabarahiriye mu butayu ko ntari kubajyana mu gihugu nari narabahaye,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose, 16 kuko banze amategeko yanjye, bakanga no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi bahumanyije amasabato yanjye bitewe n’uko imitima yabo yakurikiraga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+
17 “‘“Icyakora nabagiriye impuhwe* sinabarimbura. Sinabamariye mu butayu. 18 Nabwiriye abana babo mu butayu+ nti: ‘Ntimukumvire amabwiriza ya ba sogokuruza banyu+ cyangwa ngo mukurikize amategeko yabo kandi ntimukiyandurishe ibigirwamana byabo biteye iseseme. 19 Ndi Yehova Imana yanyu. Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye, mukomeze mwumvire amategeko yanjye kandi mukore ibihuje na yo.+ 20 Mujye mweza amasabato yanjye,+ azabe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’+
21 “‘“Ariko abana na bo batangiye kunyigomekaho.+ Banze gukurikiza amategeko yanjye no kumvira amabwiriza yanjye ngo bakore ibihuje na yo kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije amasabato yanjye, niyo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu butayu.+ 22 Ariko narifashe+ kandi ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye+ kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.* 23 Nanone nabarahiriye mu butayu ko nari kubatatanyiriza mu mahanga, nkabakwiza mu bihugu,+ 24 kuko batakurikije amabwiriza yanjye, bakanga n’amategeko yanjye,+ bagahumanya amasabato yanjye kandi bagakurikira ibigirwamana biteye iseseme bya ba sekuruza.+ 25 Nanjye narabaretse bakurikiza amabwiriza atari meza n’amategeko adashobora gutuma bakomeza kubaho.+ 26 Narabaretse banduzwa n’ibitambo byabo igihe batwikaga umwana wese w’imfura,+ kugira ngo mbarimbure maze bamenye ko ndi Yehova.”’
27 “None rero mwana w’umuntu, vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone ba sogokuruza banyu barantutse barampemukira. 28 Nabazanye mu gihugu nari nararahiye ko nzabaha.+ Iyo babonaga udusozi tureture n’ibiti bitoshye,+ batangiraga gutamba ibitambo byabo, bagatura n’amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo bifite impumuro nziza* kandi bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa. 29 Nuko ndababaza nti: ‘aho hantu mujya hirengeye hasobanura iki? (na n’ubu haracyitwa ahantu hirengeye.)’”’+
30 “None rero, bwira Abisirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwiyanduza nka ba sogokuruza banyu, mugasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme, mugasambana na byo.*+ 31 None mukomeje kwiyanduza kugeza n’uyu munsi, mutambira ibitambo ibigirwamana byanyu byose biteye iseseme kandi mugatwika abahungu banyu?+ Ese mwa Bisirayeli mwe, murumva koko nakwemera ko mugira icyo mumbaza?”’+
“Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza.+ 32 Nanone ibyo mutekereza mu mitima yanyu ntibizabaho kuko muvuga muti: “nimureke tube nk’amahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, isenga* ibiti n’amabuye.”’”+
33 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Ndahiye mu izina ryanjye ko nzabategeka nk’umwami; nzabategekesha ukuboko gukomeye kandi kurambuye, mbasukeho uburakari bwinshi.+ 34 Nzakoresha ukuboko gukomeye kandi kurambuye n’uburakari bwinshi, mbagarure mbavanye mu bantu bo mu mahanga, mbahurize hamwe mbakuye mu bihugu mwatatanyirijwemo.+ 35 Nzabajyana mu butayu bw’abantu bo mu mahanga maze mburanireyo namwe turebana amaso ku maso.+
36 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nk’uko naburanye na ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzaburana namwe. 37 Nzabanyuza munsi y’inkoni y’umushumba+ kandi mbategeke* kubahiriza isezerano. 38 Ariko nzabakuramo abantu banyigomekaho n’abancumuraho.+ Nzabavana mu gihugu batuyemo ari abanyamahanga, ariko ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli;+ muzamenya ko ndi Yehova.’
39 “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘buri wese muri mwe nagende akorere ibigirwamana bye biteye iseseme.+ Ariko nimutanyumvira, ntimuzaba mugishoboye guhumanya izina ryanjye mukoresheje ibitambo byanyu n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.’+
40 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kuko ku musozi wanjye wera,+ ni ukuvuga ku musozi muremure wa Isirayeli, ari ho Abisirayeli bose uko bakabaye bazankorera muri icyo gihugu.+ Ni ho nzabishimira kandi ni ho nzabasabira amaturo n’ibyiza kuruta ibindi muntura, ni ukuvuga ibintu byanyu byose byera.+ 41 Nzabishimira bitewe n’impumuro nziza* y’ibitambo byanyu, igihe nzabazana mbavanye mu bantu bo mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbavanye mu bihugu mwari mwaratataniyemo.+ Izina ryanjye rizezwa hagati yanyu amahanga abireba.’+
42 “‘Namwe muzamenya ko ndi Yehova,+ igihe nzabazana mu gihugu cya Isirayeli,+ mu gihugu narahiye ba sogokuruza banyu ko nzabaha. 43 Aho ni ho muzibukira imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu byose mwiyandurishije+ kandi muzumva mwiyanze* bitewe n’ibintu bibi byose mwakoze.+ 44 Mwa Bisirayeli mwe, muzamenya ko ndi Yehova igihe nzagira icyo mbakorera kubera izina ryanjye,+ ntakurikije imyifatire yanyu mibi.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
45 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 46 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe mu karere ko mu majyepfo maze ubwire akarere ko mu majyepfo aya magambo, uhanurire ishyamba ryo mu majyepfo. 47 Ubwire ishyamba ryo mu majyepfo uti: ‘umva ijambo rya Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye gucana umuriro wo kugutwika+ kandi uzatwika igiti cyose kibisi n’igiti cyose cyumye. Ibirimi by’uwo muriro ntibizazima+ kandi bizatwika mu maso hose* kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. 48 Abantu bose bazabona ko njyewe Yehova ari njye wawucanye, ku buryo ntawuzawuzimya.”’”+
49 Nuko ndavuga nti: “Ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova, baranseka bakavuga bati: ‘nubundi ahora aca imigani?’”
21 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hindukira ureba i Yerusalemu maze ubwire aya magambo ahantu hera, uhanure ibizaba ku gihugu cya Isirayeli. 3 Ubwire igihugu cya Isirayeli uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya kandi nzakura inkota yanjye mu rwubati*+ maze nkuvanemo umukiranutsi n’umuntu mubi. 4 Kubera ko nzagukuramo umukiranutsi n’umuntu mubi, inkota yanjye izava mu rwubati rwayo kugira ngo irimbure abantu bose, uhereye mu majyepfo ukagera mu majyaruguru. 5 Abantu bose bazamenya ko njyewe Yehova ari njye wakuye inkota yanjye mu rwubati kandi ntizarusubiramo.”’+
6 “None rero mwana w’umuntu, unihe kandi utitire kubera ubwoba. Rwose unihire imbere yabo ufite agahinda.+ 7 Nibakubaza bati: ‘kuki uniha?’ Uzababwire uti: ‘ni ukubera iby’inkuru numvise.’ Bizaba byanze bikunze kandi umutima wose uzagira ubwoba, amaboko yose acike intege; abantu bose baziheba kandi amavi yose atonyange amazi.*+ ‘Dore bizaza byanze bikunze kandi bizaba,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
8 Yehova yongera kumbwira ati: 9 “Mwana w’umuntu we, hanura uvuge uti: ‘Yehova aravuga ngo: “vuga uti: ‘inkota! Inkota+ barayityaje kandi iratyaye cyane. 10 Barayityaje kugira ngo bice abantu benshi; iratyaye cyane ku buryo ibengerana nk’umurabyo.’”’”
“Ese ntidukwiriye kwishima?”
“‘Ese izanga* inkoni y’ubwami y’umwana wanjye,+ nk’uko yanga igiti cyose?
11 “‘Inkota yaratanzwe kugira ngo bayityaze cyane, kugira ngo ibone uko ikoreshwa. Barayityaje iratyara cyane kugira ngo ishyirwe mu kuboko kugomba kwica.+
12 “‘Taka cyane kandi urire+ mwana w’umuntu we, kuko inkota yaje kwica abantu banjye; irwanya abatware ba Isirayeli bose.+ Bazicwa n’inkota bari kumwe n’abantu banjye. None rero, ikubite ku itako ubabaye. 13 Abantu banjye barageragejwe;+ none se inkota niyanga inkoni y’ubwami, bizagenda bite? Ntizakomeza kubaho,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
14 “None rero mwana w’umuntu, hanura kandi ukomanye ibiganza; uvuge ‘inkota’ inshuro eshatu. Ni inkota y’abishwe, ni inkota yica abantu benshi, ni inkota ibagose.+ 15 Imitima yabo izagira ubwoba+ kandi abenshi bazapfira ku marembo y’umujyi. Abantu benshi nzabicisha inkota. Irarabagirana nk’umurabyo kandi iratyaye cyane kugira ngo yice. 16 Tema iburyo! Kubita ibumoso! Kurikira aho inkota yawe yerekeje hose! 17 Nanjye nzakomanya ibiganza, ngabanye uburakari bwanjye.+ Njyewe Yehova, ni njye ubivuze.”
18 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 19 “None rero mwana w’umuntu, garagaza inzira ebyiri inkota y’umwami w’i Babuloni izaturukamo. Zombi zizaba zituruka mu gihugu kimwe kandi icyapa* kigomba gushyirwa aho imihanda itandukanira, ijya muri iyo mijyi ibiri. 20 Ugaragaze inzira inkota izatera Raba+ y’Abamoni izaturukamo, n’indi nzira inkota izatera Yerusalemu igoswe n’inkuta+ yo mu Buyuda izaturukamo. 21 Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima. 22 Ibyo afashe mu kuboko kwe kw’iburyo araguza bimweretse Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, atange itegeko ryo kwica, avuze urusaku rw’intambara, ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+ 23 Ariko ibyo yaraguriwe bizaba nk’ibinyoma imbere y’abari barabarahiriye.*+ Icyakora yibuka icyaha cyabo kandi azabafata.+
24 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘mwatumye icyaha cyanyu cyibukwa kubera ko mwagaragaje ibicumuro byanyu kandi mugatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu byo mukora byose. Ubwo rero ubwo babibutse, muzajyanwa ku ngufu.’
25 “Ariko wowe wa mutware mubi wa Isirayeli we,+ wagize igikomere cyica. Umunsi wawe wageze, ni ukuvuga igihe cyawe cyo guhabwa igihano cya nyuma. 26 Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kuramo igitambaro uzingira ku mutwe, ukuremo n’ikamba.+ Ntibizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe.+ Shyira hejuru uri hasi+ n’uri hejuru umushyire hasi.+ 27 Nzaririmbura, nzaririmbura, nzaririmbura! Rizakomeza kubera aho ridafite nyiraryo,+ kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira nkarimuha.’+
28 “None rero mwana w’umuntu we, hanura uvuge uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova yavuze ku birebana n’Abamoni n’ibitutsi byabo.’ Uvuge uti: ‘dore inkota, inkota yakuwe mu rwubati kugira ngo yice, barayityaje cyane kugira ngo yice kandi irarabagirana nk’umurabyo. 29 Nubwo ibyo beretswe kuri wowe ari ibinyoma kandi bakakuragurira bakubeshya, uzagerekwa hejuru y’abishwe,* abantu babi umunsi wabo uzaba wageze, ni ukuvuga igihe cyabo cyo guhabwa igihano cya nyuma. 30 Yisubize mu rwubati. Aho waremewe, ni ukuvuga mu gihugu wavukiyemo, ni ho nzagucirira urubanza. 31 Nzagusukaho uburakari bwanjye, nzaguhuhiraho umuriro w’umujinya wanjye kandi nguhe abagabo b’abagome bamenyereye kurimbura.+ 32 Uzahinduka inkwi zo gucanisha umuriro+ kandi amaraso yawe azameneka mu gihugu. Ntuzongera kwibukwa, kuko njyewe Yehova ari njye ubivuze.’”
22 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ese witeguye gutangaza urubanza* umujyi uvusha amaraso+ waciriwe no kuwumenyesha ibintu bibi cyane ukora?+ 3 Uzawubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “yewe wa mujyi we, uvushiriza amaraso+ hagati muri wowe, igihe cyawe kigiye kugera,+ wowe ukora ibigirwamana biteye iseseme* kugira ngo wihumanye,*+ 4 amaraso wavushije yatumye ubarwaho icyaha+ kandi ibigirwamana biteye iseseme wikoreye byatumye uhumana.+ Watumye iherezo ry’iminsi yawe ryihuta kandi iherezo ry’imyaka yawe rirageze. Ni yo mpamvu nzatuma amahanga agutuka n’ibihugu byose bikaguseka.+ 5 Wa mujyi we ufite izina ryanduye, ukaba wuzuye akavuyo, ibihugu byo hafi n’ibya kure bizaguseka.+ 6 Dore buri mutware wese wa Isirayeli uri muri mwe akoresha ububasha afite kugira ngo amene amaraso.+ 7 Basuzuguriye ababyeyi babo muri wowe.+ Batekeye umutwe umunyamahanga utuye muri wowe, bagirira nabi imfubyi* n’umupfakazi.”’”+
8 “‘Usuzugura ahantu hanjye hera, ugahumanya amasabato yanjye.+ 9 Muri wowe habonetse abasebanya bashaka kuvusha amaraso.+ Muri wowe hari abarira ibitambo ku misozi kandi hari abakora ibikorwa by’ubwiyandarike.+ 10 Muri wowe hari abagabo baryamana n’abagore ba papa babo*+ kandi hari abafata ku ngufu abagore bahumanyijwe n’imihango.+ 11 Muri wowe umugabo akorana ibikorwa bibi cyane n’umugore wa mugenzi we,+ undi agakoza isoni umukazana we* akora ibikorwa by’ubwiyandarike,+ naho undi agafata ku ngufu mushiki we, ni ukuvuga umukobwa wa papa we.+ 12 Muri wowe abantu bakira ruswa kugira ngo bamene amaraso.+ Uguriza abantu ubanje kubaka inyungu+ kandi wambura bagenzi bawe amafaranga.+ Rwose waranyibagiwe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
13 “‘Dore nakomanyije ibiganza bitewe no guterwa iseseme n’ibikorwa byawe byo kwishakira inyungu ubanje guhemuka n’ubwicanyi bubera muri wowe. 14 Ese uzakomeza kugira ubutwari* kandi amaboko yawe akomere, igihe nzakurwanya?+ Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi nzabikora. 15 Nzagutatanyiriza mu mahanga ngukwize mu bihugu+ kandi nzakumaramo umwanda.+ 16 Uzasuzugurwa amahanga abireba kandi uzamenya ko ndi Yehova.’”+
17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 “Mwana w’umuntu we, abo mu muryango wa Isirayeli bambereye nk’abatagira umumaro. Bameze nk’ibisigazwa biva ku mabuye y’agaciro. Bose bameze nk’icyuma cy’umuringa, icy’itini,* icy’ubutare n’icyuma kidakomeye* mu muriro w’itanura. Bahindutse nk’ibisigazwa by’ifeza.+
19 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko mwese mwambereye nk’abatagira umumaro, kimwe n’ibisigazwa biva ku mabuye y’agaciro,+ ngiye kubahuriza hamwe muri Yerusalemu. 20 Nk’uko umuntu ateranyiriza hamwe ifeza, umuringa, ubutare, icyuma kidakomeye n’itini mu itanura ry’umuriro akabitwika kugira ngo bishonge, ni ko nanjye nzabateranyiriza hamwe mbitewe n’uburakari n’umujinya kandi nzabatwika mushonge.+ 21 Nzabateranyiriza hamwe mbatwikishe umuriro w’umujinya wanjye+ maze mushongere muri Yerusalemu.+ 22 Nk’uko ifeza ishongera mu itanura ry’umuriro, ni ko namwe muzashongera muri Yerusalemu kandi muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabasutseho uburakari bwanjye.’”
23 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 24 “Mwana w’umuntu we, bwira Yerusalemu uti: ‘uri igihugu kitazasukurwa kandi kitazagwamo imvura ku munsi w’uburakari. 25 Abahanuzi bawe baragambana;+ bameze nk’intare itontoma* ishwanyaguza inyamaswa yafashe.+ Barya abantu,* bagatwara ibintu byiza n’ibintu by’agaciro. Batumye abagore benshi bo muri uwo mujyi bapfusha abagabo. 26 Abatambyi bo muri Yerusalemu bishe amategeko yanjye+ kandi bakomeza guhumanya ahantu hanjye hera.+ Ntibagaragaza ko ibintu byera bitandukanye n’ibintu bisanzwe+ kandi ntibamenyesha abantu ikintu cyanduye n’ikintu kitanduye.+ Banga kubahiriza amasabato yanjye kandi bagahumanya izina ryanjye. 27 Abatware baho bameze nk’inyamaswa z’amasega zishwanyaguza inyamaswa zafashe, bamena amaraso kandi bica abantu,* kugira ngo babone inyungu babanje guhemuka.+ 28 Ariko abahanuzi bayo basiga ibikorwa byabo ingwa y’umweru. Ibyo berekwa ni ibinyoma kandi baragura babeshya,+ bakavuga bati: “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga” kandi mu by’ukuri nta kintu Yehova yavuze. 29 Abaturage bo mu gihugu batekeye abantu umutwe kandi barabambura,+ bafashe nabi abatishoboye n’abakene kandi batekeye umutwe umunyamahanga uhatuye baramurenganya.’
30 “‘Nashakaga umuntu wo muri bo usana urukuta rw’amabuye, cyangwa agahagarara ahasenyutse mu rukuta akarinda igihugu, kugira ngo kitarimburwa+ ariko mbura n’umwe. 31 Ni yo mpamvu nzabasukaho uburakari bwanjye, umuriro w’umujinya wanjye ukabamaraho. Nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
23 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, habayeho abagore babiri bari barabyawe n’umugore umwe.+ 3 Muri Egiputa ni ho babereye indaya.+ Batangiye uburaya bakiri bato. Aho ni ho amabere yabo yakandakandiwe kandi ni ho ibituza byo mu busugi bwabo byapfumbatiwe. 4 Umukuru yitwaga Ohola* naho murumuna we akitwa Oholiba.* Babaye abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ohola ni we Samariya+ naho Oholiba akaba Yerusalemu.
5 “Ohola yatangiye gusambana+ akiri uwanjye, akomeza kugirira irari abamukundaga cyane,+ agirira irari Abashuri bari baturanye.+ 6 Bari ba guverineri bambaraga imyenda y’ubururu n’abatware kandi bose bari abasore beza, bagendera ku mafarashi. 7 Yakomeje gusambana n’abasore beza kurusha abandi b’Abashuri kandi arihumanya*+ bitewe n’ibigirwamana biteye iseseme* by’abo yagiriraga irari. 8 Ntiyigeze areka uburaya yakoraga ari muri Egiputa kuko baryamanye na we kuva akiri muto, bagapfumbata igituza cyo mu busugi bwe kandi bagasambana na we kugira ngo bashire irari.+ 9 Ni cyo cyatumye nemera ko abamukundaga cyane bamutsinda, nemera ko Abashuri+ yagiriraga irari bamufata. 10 Bamwambitse ubusa,+ bafata abahungu n’abakobwa be,+ na we bamwicisha inkota. Yaramenyekanye mu bagore bose kandi bamukoreye ibihuje n’urubanza yaciriwe.
11 “Murumuna we Oholiba abibonye agira irari rikabije kurusha irya mukuru we kandi uburaya bwe bwarutaga ubwa mukuru we.+ 12 Yagiriraga irari Abashuri bari baturanye,+ bari ba guverineri n’abatware, bambaraga imyenda myiza cyane, bakagendera ku mafarashi, bose bakaba bari abasore beza. 13 Igihe na we yihumanyaga, nabonye ko bombi bari bafite imyifatire imwe.+ 14 Ariko yakomeje gukora ibikorwa byinshi by’ubusambanyi. Yabonye ibishushanyo bibajwe by’abagabo ku rukuta, ibishushanyo bibajwe by’Abakaludaya bisize irangi ry’umutuku 15 byambaye imikandara mu nda n’ibitambaro bitendera ku mitwe yabyo bisa n’abarwanyi, byose bisa n’Abanyababuloni bavukiye mu gihugu cy’Abakaludaya. 16 Akimara kubibona yatangiye kubigirira irari, abitumaho abantu bo mu gihugu cy’Abakaludaya.+ 17 Nuko Abanyababuloni bakomeza kumusanga aho ari ngo baryamane na we ku buriri bwe, baramuhumanya bitewe no kurarikira gusambana na we. Nyuma yaho yarabaretse,* arabanga cyane.
18 “Igihe yakomezaga ibikorwa bye by’uburaya bikabije kandi akambara ubusa,+ naramwanze cyane nk’uko nari naranze* mukuru we.+ 19 Yakomeje gukora ibikorwa by’ubusambanyi byinshi,+ bimwibutsa igihe yari akiri muto, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.+ 20 Yakomeje kubagirira irari nk’iry’umugore* ufite umugabo ufite igitsina nk’icy’indogobe y’ingabo cyangwa ufite igitsina nk’icy’ifarashi y’ingabo. 21 Wakumbuye ibikorwa by’ubwiyandarike wakoraga ukiri muto, uri muri Egiputa+ igihe bapfumbataga igituza cyawe, ni ukuvuga amabere yo mu buto bwawe.+
22 “Oholiba we, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye kuguteza abo mwakundanaga,+ abo waretse* ukabanga kandi nzabazana bagutere baguturutse impande zose,+ 23 abasore b’i Babuloni,+ Abakaludaya bose,+ abagabo b’i Pekodi,+ ab’i Showa n’ab’i Kowa n’abasore bo muri Ashuri bose. Bose ni abasore beza, ni ba guverineri n’abatware, ni abarwanyi kandi batoranyijwe* mu bandi; bose bagendera ku mafarashi. 24 Bazagutera n’urusaku rwinshi rw’amagare y’intambara n’inziga zayo, baze ari igitero cy’ingabo nyinshi cyane, bafite ingabo nini n’ingabo nto,* bambaye n’ingofero. Bazakugota impande zose kandi nzabaha uburenganzira bwo kugucira urubanza, bagucire urubanza ruhuje n’uko babyumva.+ 25 Nzakugaragariza ko nkurakariye kandi na bo bazakwereka ko bagufitiye umujinya mwinshi. Bazaguca izuru n’amatwi kandi abawe bazasigara bazicwa n’inkota. Bazatwara abahungu bawe n’abakobwa bawe kandi abawe bazasigara, batwikwe n’umuriro.+ 26 Bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza by’umurimbo.+ 27 Nzatuma ureka ubwiyandarike bwawe n’uburaya+ watangiriye mu gihugu cya Egiputa;+ ntuzongera kubareba kandi ntuzongera kwibuka Egiputa.’
28 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye kuguteza abo wanga,* ba bandi waretse ukabanga cyane.+ 29 Bazakugaragariza ko bakwanga, bajyane ibyo wavunikiye byose,+ bagusige wambaye ubusa, nta kintu wambaye. Abantu bose bazakubona wambaye ubusa, babone ibintu bibi byose wakoraga, babone ko uri indaya.+ 30 Bazagukorera ibyo byose bitewe n’uko wirutse ku bihugu umeze nk’umugore w’indaya,+ ukihumanya bitewe n’ibigirwamana byabyo biteye iseseme.+ 31 Wagaragaje imyifatire nk’iya mukuru wawe,+ none nzashyira igikombe cye mu ntoki zawe.’+
32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Uzanywera ku gikombe kirekire kandi kinini cya mukuru wawe+
Abantu bazaguseka bakumwaze, bitewe n’uko igikombe cyuzuye cyane.+
33 Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe Samariya,
Igikombe cyo kugira ubwoba no kurimburwa
Maze usinde kandi ugire agahinda kenshi.
34 Uzanywa ibirimo byose ubimaremo,+ hanyuma uhekenye ibimene byacyo,
Nurangiza uce amabere yawe
“Kuko ari njye ubivuze,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
35 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko wanyibagiwe kandi ukansuzugura cyane,*+ uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe by’ubusambanyi.’”
36 Hanyuma Yehova arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese uzatangariza Ohola na Oholiba+ urubanza baciriwe kandi ubamenyeshe ibikorwa biteye iseseme bakoze? 37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso; uretse no kuba barasambanye* n’ibigirwamana byabo biteye iseseme, bafashe abana bambyariye barabatwika kugira ngo babe ibyokurya by’ibigirwamana byabo.+ 38 Dore n’ibindi bintu bankoreye: Kuri uwo munsi bahumanyije urusengero rwanjye, ntibubahiriza n’amasabato yanjye. 39 Bamaze kwica abahungu babo kugira ngo babatambire ibigirwamana byabo biteye iseseme,+ uwo munsi baje mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye.+ Ibyo ni byo bakoreye mu nzu yanjye. 40 Nanone, bohereje umuntu ngo ahamagare abantu baturutse kure cyane.+ Igihe bazaga wariyuhagiye kandi wisiga ibintu by’amabara ku maso, wambara n’imirimbo.+ 41 Hanyuma wicaye ku ntebe nziza cyane,+ ameza ateguwe imbere yayo+ uyashyiraho umubavu* wanjye+ n’amavuta yanjye.+ 42 Humvikanaga amajwi y’abantu benshi cyane batagira icyo bitaho, harimo abasinzi bavanywe mu butayu. Bambitse abo bagore udukomo ku maboko n’amakamba meza cyane ku mutwe.
43 “Nuko mvuga iby’uwo mugore wazahajwe cyane n’ubusambanyi nti: ‘nyamara nubwo ameze atyo, azakomeza uburaya bwe!’ 44 Bakomeje kuza bamusanga iwe nk’uko umuntu ajya ku mugore w’indaya. Uko ni ko baje kwa Ohola no kwa Oholiba, ari bo bagore biyandarika. 45 Ariko abagabo b’abakiranutsi ni bo bazamucira urubanza rukwiriye abasambanyi+ n’abicanyi+ kuko ari abagore b’abicanyi kandi bafite amaraso ku biganza byabo.+
46 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ingabo zizabatera, zibasahure kandi zibahindure ikintu giteye ubwoba.+ 47 Izo ngabo zizabatera amabuye+ kandi zibicishe inkota. Zizica abahungu babo n’abakobwa babo,+ zitwike n’amazu yabo.+ 48 Nzatuma mu gihugu hatongera kubaho abantu biyandarika kandi abagore bose bazabivanamo isomo, ntibongere kwigana imyifatire yawe y’ubwiyandarike.+ 49 Zizatuma mugerwaho n’ingaruka z’imyifatire yanyu y’ubwiyandarike, hamwe n’ingaruka z’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme. Muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”+
24 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa 10, ku itariki yako ya 10, Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, andika iyi tariki,* wandike uyu munsi. Umwami w’i Babuloni yatangiye gutera Yerusalemu kuri uyu munsi.+ 3 Cira umugani abantu b’ibyigomeke, ubabwire uti:
“‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Fata inkono,* uyishyire ku ziko maze usukemo amazi.+
4 Shyiramo inyama,+ inyama nziza zose,
Izo ku itako n’izo hejuru ku kuboko,* wuzuzemo amagufwa watoranyije.
5 Fata intama nziza kurusha izindi,+ ushyire inkwi munsi y’inkono impande zose.
Teka izo nyama, uzitekane n’amagufwa ari muri iyo nkono.”’
6 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Umujyi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi uzabona ishyano;+ ni wo nkono irimo umugese kandi umugese wayo ntiwigeze uyivamo.
Ugende warura inyama imwe imwe uzimaremo,+ ntuzikorere ubufindo.*
7 Amaraso uwo mujyi wamennye ari muri wo.+ Wayasutse ku rutare ruriho ubusa.
Ntiwayasutse ku butaka ngo uyatwikirize umukungugu.+
8 Nayashyize ku rutare ruriho ubusa,
Kugira ngo adatwikirwa,
Ngira ngo mbyutse uburakari bwanjye ngo mporere amaraso wamennye.’+
9 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:
‘Umujyi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi uzabona ishyano!+
Nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.
10 Ongera inkwi zibe nyinshi kandi watse umuriro,
Teka inyama zishye neza, uvanemo isosi, ureke amagufwa ashyuhe cyane.
11 Yishyire ku makara irimo ubusa kugira ngo ishyuhe,
Kugira ngo umuringa wayo ushyuhe cyane.
Umwanda wayo uzayishongeramo+ n’umugese wayo uzashya.
12 Iragoye kandi irakuruhiriza ubusa,
Umugese wayo mwinshi ntuzayishiramo.+
Muyijugunyane n’umugese wayo mu muriro.’
13 “‘Wandujwe n’ibikorwa byawe by’ubwiyandarike.+ Nagerageje kugusukura, ariko umwanda wawe ntiwagushiramo. Ntuzigera ucya, igihe cyose uburakari bwanjye butaragabanuka.+ 14 Njyewe Yehova, ni njye wabivuze. Bizaba, nzabikora ntatinze. Ntibizambabaza cyangwa ngo mbyicuze.+ Uzacirwa urubanza ruhuje n’imyifatire yawe n’ibikorwa byawe.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
15 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 16 “Mwana w’umuntu we, ngiye kugutwara mu buryo butunguranye umuntu wakundaga;+ ntuzagaragaze ko ufite agahinda* cyangwa ngo umuririre. 17 Uzatake ariko ntihazagire ukumva kandi ntuzagire ikintu ukora kigaragaza ko ubabajwe n’abapfuye.+ Uzambare igitambaro cyawe bazingira ku mutwe,+ wambare n’inkweto zawe.+ Ntuzatwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa+ kandi ntuzarye ibyokurya abantu bazakuzanira.”*+
18 Nuko mu gitondo mvugana n’abantu maze nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye mu gitondo nkora ibyo nari nategetswe. 19 Abantu barambazaga bati: “Ese ntiwatubwira icyo ibi bintu ukora biturebaho?” 20 Nuko nkabasubiza nti: “Yehova yarambwiye ati: 21 ‘bwira Abisirayeli uti: “umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana cyane, urwo mukunda cyane kandi umutima wanyu wifuza.* Abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize, bazicwa n’inkota.+ 22 Muzakora nk’ibyo nakoze. Ntimuzatwikire ubwanwa bwanyu bwo hejuru kandi ntimuzarye ibyokurya abantu bazabazanira.+ 23 Muzambare ibitambaro byanyu byo ku mutwe, mwambare n’inkweto zanyu. Ntimuzagire agahinda cyangwa ngo murire ahubwo muzaborera mu byaha byanyu+ kandi buri wese atakire mugenzi we. 24 Ezekiyeli yababereye ikimenyetso.+ Ibyo yakoze byose namwe muzabe ari byo mukora. Nibiba ni bwo muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”’”
25 “Mwana w’umuntu we, igihe nzabambura inzu ikomeye, ari cyo kintu cyiza bishimiraga, ikintu bakundaga, imitima yabo ikacyifuza,* nkabambura n’abahungu n’abakobwa babo,+ 26 uwarokotse ni we uzabikubwira.+ 27 Uwo munsi, uzafungura akanwa kawe uvugane n’uwarokotse kandi ntuzongera guceceka.+ Uzababera ikimenyetso kandi bazamenya ko ndi Yehova.”
25 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Abamoni,+ ubahanurire ibyago bizabageraho.+ 3 Ubwire Abamoni uti: ‘nimwumve uko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kubera ko mwashimishijwe n’uko urusengero rwanjye rwahumanyijwe, mukavuga muti: ‘awa!’ Mukishimira ko igihugu cya Isirayeli cyahinduwe amatongo n’uko abo mu muryango wa Yuda bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, 4 ngiye kubateza abantu b’Iburasirazuba babategeke. Bazakambika iwanyu kandi ni ho bazubaka amahema yabo. Bazarya imbuto zanyu banywe n’amata yanyu. 5 I Raba+ nzahahindura urwuri* rw’ingamiya naho igihugu cy’Abamoni ngihindure aho intama ziruhukira. Namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’”
6 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwakomye mu mashyi+ kandi mukabyina, mugashimishwa* n’ibyago byageze ku gihugu cya Isirayeli mufite agasuzuguro kenshi,+ 7 ngiye kurambura ukuboko kwanjye, mbahane, mbateze amahanga asahure ibintu byanyu. Nzabakura mu bantu bo mu mahanga, mbarimbure mbakure mu bihugu.+ Nzabatsemba kandi muzamenya ko ndi Yehova.’
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Mowabu+ na Seyiri+ bavuze bati: “umuryango wa Yuda ni kimwe n’ibindi bihugu byose,” 9 nzatuma imijyi yo ku mupaka wa Mowabu isigarira aho nta wuyirinze, harimo n’imijyi myiza* yo mu gihugu, ari yo Beti-yeshimoti, Bayali-meyoni na Kiriyatayimu.+ 10 Abamowabu n’Abamoni nzabaha abantu b’Iburasirazuba babategeke,+ kugira ngo Abamoni batazongera kwibukwa mu mahanga.+ 11 Ab’i Mowabu nzabakorera ibihuje n’urubanza nabaciriye.+ Bazamenya ko ndi Yehova.’
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+ 13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzaramburira ukuboko igihugu cya Edomu na cyo ngihane, nkimaremo abantu n’amatungo, ngihindure amatongo.+ Abatuye i Temani kugeza ku batuye i Dedani bazicishwa inkota.+ 14 ‘Nzihorera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ Bazatuma umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigera kuri Edomu, kugira ngo mbihimureho.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘urwango rwinshi rw’Abafilisitiya rwatumye bashakisha uko bakwihorera kandi bakarimbura bafite ubugome.+ 16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ngiye kurambura ukuboko kwanjye mpane Abafilisitiya+ kandi nzatsemba Abakereti,+ ndimbure n’abaturage basigaye ku nkombe y’inyanja.+ 17 Nzabakorera ibikorwa bikomeye byo kwihorera, mbahe ibihano bikomeye. Igihe nzihorera bazamenya ko ndi Yehova.”’”
26 Mu mwaka wa 11, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Yehova yarambwiye ati: 2 “Mwana w’umuntu we, kubera ko Tiro yashimishijwe n’ibibi byabaye kuri Yerusalemu,+ ikavuga iti: ‘awa! Irembo abantu banyuragamo ryararimbutse.+ Kubera ko ryashenywe, ibintu byose bizajya bica iwanjye maze mbe umukire.’ 3 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Tiro we, ngiye kugutera, nguteze ibihugu byinshi nk’uko inyanja izamura imiraba yayo. 4 Bizasenya inkuta za Tiro, bisenye iminara yayo+ kandi nanjye nzakuraho ubutaka bwayo bwose isigare ari urutare ruriho ubusa. 5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Izaba nk’imbuga banikaho inshundura* hagati mu nyanja.+
Nanone izasahurwa n’amahanga kuko ari njye ubivuze. 6 Naho imidugudu* yo mu giturage, izarimburwa n’inkota kandi abantu bazamenya ko ndi Yehova.’
7 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Tiro ngiye kuyiteza Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, umwami w’abami,+ aze aturutse mu majyaruguru.+ Azaza afite amafarashi,+ amagare y’intambara,+ abarwanira ku mafarashi n’abasirikare* benshi cyane. 8 Abatuye mu midugudu yo mu giturage azabicisha inkota; azakubakaho urukuta rwo kukugota n’ikirundo cyo kuririraho, agutere yitwaje ingabo nini. 9 Inkuta zawe azazisenyesha ibikoresho by’intambara kandi iminara yawe azayisenyesha amashoka ye.* 10 Uzarengerwa n’umukungugu uzamurwa n’amafarashi ye menshi cyane kandi urusaku rw’abagendera ku mafarashi, inziga n’amagare y’intambara, bizatuma inkuta zawe zitigita, igihe azaba yinjiye mu marembo nk’uko abasirikare binjira mu mujyi udafite inkuta. 11 Imihanda yawe yose azayinyukanyuka akoresheje ibinono by’amafarashi ye,+ abaturage bawe abicishe inkota kandi inkingi zawe zikomeye azazitura hasi. 12 Bazatwara ibyo utunze, basahure ibicuruzwa byawe,+ basenye inkuta zawe n’amazu yawe meza. Amabuye yawe, imbaho zawe n’ubutaka bwawe, byose bazabiroha mu mazi.’
13 “‘Nzacecekesha amajwi y’indirimbo zawe kandi amajwi y’inanga zawe ntazongera kumvikana.+ 14 Nzaguhindura nk’urutare ruriho ubusa, umere nk’imbuga banikaho inshundura.+ Ntuzongera kubakwa kuko njyewe Yehova ari njye ubivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
15 “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Tiro ati: ‘ese ibirwa ntibizanyeganyega bitewe no kumva urusaku rwo kugwa kwawe igihe abagiye gupfa* bazaba bataka bitewe n’abantu benshi bazicirwa iwawe?+ 16 Abatware bose bo mu nyanja bazava ku ntebe zabo z’ubwami, bakuremo amakanzu* yabo n’imyenda yabo ifumye kandi bazatitira kubera ubwoba.* Bazicara hasi, bakomeze gutitira kandi bakwitegereze batangaye.+ 17 Bazakuririmbira indirimbo y’agahinda,+ bakubwire bati:
“Mbega ukuntu warimbutse+ wowe wari utuwe n’abo mu nyanja, ukaba umujyi abantu bashimagiza!
Wowe n’abaturage bawe mwari mukomeye mu nyanja,+
Mugatera ubwoba abatuye isi bose.
18 Ku munsi wo kugwa kwawe, ibirwa bizatitira kubera ubwoba;
Ibirwa byo mu nyanja bizahungabana bibonye ukuweho.”’+
19 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ninkugira amatongo, nkakugira nk’imijyi idatuwe, ngatuma amazi arimo imiraba akurengera, amazi afite imbaraga akakurengera,+ 20 nzakumanurana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo* musange abamanutse kera cyane. Nzagutuza mu gihugu cyo hasi cyane, kimeze nk’ahantu hamaze igihe kirekire harabaye amatongo. Uzaturana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo,+ kugira ngo utazongera guturwa. Hanyuma nzahesha icyubahiro igihugu cy’abazima.
21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzagutera ubwoba ngutunguye kandi ntuzakomeza kubaho.+ Bazagushaka ariko ntuzongera kuboneka.”
27 Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ririmbira Tiro indirimbo y’agahinda,+ 3 ubwire Tiro uti:
‘Wowe utuye mu marembo y’inyanja,
Wowe mucuruzi uhahirana n’abantu bo mu birwa byinshi,
Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Tiro we, waravuze uti: ‘ndi mwiza bitangaje.’+
4 Uturere twawe turi hagati mu nyanja
Kandi abakubatse batumye ugira ubwiza butangaje.
5 Imbaho zawe zose bazibaje mu biti by’imiberoshi by’i Seniri,+
Kandi bafashe igiti cy’isederi, yo muri Libani bakibazamo inkingi yawe.
6 Ingashya zawe bazibaje mu biti binini by’i Bashani.
Umutwe wawe w’imbere wakozwe mu biti byo mu bwoko bwa sipure bitatsweho amahembe y’inzovu byo mu birwa by’i Kitimu.+
7 Umwenda wakuyoboraga waboshywe mu budodo bwiza bw’amabara atandukanye bwo muri Egiputa
Kandi watwikirijwe imyenda iboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine bwo mu birwa bya Elisha.+
8 Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi+ ni bo batwaraga ubwato bwawe.
Tiro we, abahanga bawe ni bo bayoboraga ubwato bwawe.+
9 Abantu bakuze* n’abahanga b’i Gebali+ ni bo bahomaga ubwato bwawe.+
Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo baje iwawe kugira ngo muhererekanye ibicuruzwa.
10 Abaperesi, ab’i Ludi n’ab’i Puti+ bari mu ngabo zawe ari abarwanyi bawe.
Bakumanikagaho ingabo* n’ingofero zabo kandi batumye ugira ubwiza butangaje.
11 Abantu bo muri Aruvadi bari mu ngabo zawe, babaga bahagaze mu mpande zose hejuru y’inkuta zawe
Kandi abagabo b’intwari babaga barinze iminara yawe.
Bamanikaga ingabo zabo zifite ishusho y’uruziga mu mpande zose ku nkuta zawe,
Bagatuma ugira ubwiza butangaje.
12 “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Tarushishi,+ bitewe n’ubukire bwawe bwinshi.+ Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ifeza yabo, ubutare* n’ubundi bwoko bw’ibyuma.*+ 13 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Yavani, i Tubali+ n’i Mesheki.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe bakaguha abacakara+ n’ibindi bintu bikozwe mu muringa. 14 Abo mu muryango wa Togaruma+ bakuzaniraga amafarashi n’inyumbu* n’amafarashi y’intambara, nawe ukabaha ibicuruzwa byawe. 15 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Dedani+ kandi abacuruzi bo mu birwa byinshi baragucururizaga. Baguhaga umusoro w’amahembe y’inzovu+ n’imbaho z’agaciro kenshi z’umukara. 16 Wakoranaga ubucuruzi na Edomu bitewe n’uko wari ufite ibicuruzwa byinshi. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga amabuye yitwa turukwaze, ubwoya buteye ibara ry’isine, imyenda ifumyeho amabara atandukanye, imyenda y’ubudodo bwiza, amabuye y’agaciro yo mu nyanja* n’andi mabuye y’agaciro.*
17 “‘“Wakoranaga ubucuruzi+ n’abo mu Buyuda na Isirayeli. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ingano zo mu mujyi wa Miniti,+ ibyokurya byiza, ubuki,+ amavuta n’umuti+ uvura ibikomere.
18 “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Damasiko+ bitewe n’ibintu byinshi wakoraga n’ubutunzi bwawe bwinshi, bakaguha divayi y’i Heluboni n’ubwoya bw’i Zahari.* 19 Abantu b’i Vedani n’i Yavani muri Uzali, wabahaga ibicuruzwa byawe na bo bakaguha ibintu bicuzwe mu butare, kesiya* n’urubingo ruhumura neza. 20 Wacuruzanyaga n’ab’i Dedani,+ bakaguha imyenda itegurwa ku mafarashi.* 21 Wakoreshaga Abarabu n’abatware bose b’i Kedari+ bagucururizaga intama zikiri nto, amapfizi y’intama n’ihene.+ 22 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Sheba n’i Rama.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe, na bo bakaguha parufe nziza cyane z’ubwoko bwose, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose na zahabu.+ 23 Ab’i Harani,+ i Kane, muri Edeni,+ abacuruzi b’i Sheba+ no muri Ashuri+ n’i Kilimadi, mwakoranaga ubucuruzi. 24 Mu masoko yawe bahagurishirizaga imyenda myiza cyane, imyitero y’ubururu, imyenda ifumyeho amabara atandukanye n’amatapi y’amabara menshi, byose bihambiriwe hamwe bifungishije imigozi.
25 Amato y’i Tarushishi+ ni yo yatwaraga ibicuruzwa byawe,
Ku buryo wari wuzuye ubutunzi, upakiye wuzuye* uri mu nyanja hagati.
26 “‘“Abasare bawe bakugejeje mu mazi arimo umuyaga mwinshi,
Umuyaga w’iburasirazuba ukumenera mu nyanja hagati.
27 Ubukire bwawe, ibintu byawe, ibicuruzwa byawe, abasare bawe n’abantu bawe bayobora ubwato,
Abantu bahoma ubwato, abacuruzi bawe+ n’abarwanyi bawe bose,+
Ni ukuvuga abantu benshi cyane bari muri wowe,
Bose bazarohama mu nyanja hagati, ku munsi wo kurimbuka kwawe.+
28 Abantu bawe bayobora ubwato nibavuza induru, inkombe z’inyanja zizatigita.
29 Abasare, abayobora ubwato n’abandi bose bakora mu bwato,
Bazava mu bwato bihagararire hakurya ku butaka.
30 Bazakuririra basakuza cyane,+
Bitere umukungugu mu mutwe kandi bigaragure mu ivu.
31 Baziyogoshesha umusatsi bawumareho, bambare imyenda y’akababaro.*
Bazakuririra cyane baboroge.*
32 Muri icyo gihe bazaba bakuririra, bazaririmba indirimbo y’agahinda, bavuga bati:
Ni nde umeze nka Tiro yacecekeye mu nyanja hagati?+
33 Iyo ibicuruzwa byawe byavaga mu nyanja, wahazaga abantu benshi.+
Ubukire bwawe bwinshi n’ibicuruzwa byawe byakijije abami b’isi.+
34 None ubu wamenekeye mu nyanja, ahantu harehare+
Kandi ibicuruzwa byawe byose n’abantu bawe byarohamiye rimwe nawe.+
35 Abantu batuye mu birwa bose bazakwitegereza batangaye,+
Abami babo bazicwa n’ubwoba,+ mu maso habo hagaragaze ko bahangayitse.
36 Abacuruzi bo mu mahanga bazavugiriza bumiwe bitewe n’ibyakubayeho.
Iherezo ryawe rizaba mu buryo butunguranye kandi riteye ubwoba.
Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.’”’”+
28 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, bwira umuyobozi wa Tiro uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Kubera ko umutima wawe wishyize hejuru,+ ukomeza kuvuga uti: ‘ndi imana.
Nicaye ku ntebe y’ubwami y’imana hagati mu nyanja.’+
Ariko uri umuntu, nturi imana
Nubwo mu mutima wawe wibwira ko uri imana.
3 Wibwira ko uri umunyabwenge kurusha Daniyeli.+
Utekereza ko nta mabanga uyoberwa.
4 Ubwenge bwawe n’ubushishozi bwawe byatumye uba umukire
Kandi ukomeza kubika zahabu n’ifeza mu bubiko bwawe.+
5 Ubuhanga bwawe bwo gucuruza bwatumye uba umukire,+
Maze umutima wawe wishyira hejuru bitewe n’ubutunzi bwawe.”’
6 “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:
“Kubera ko mu mutima wawe utekereza ko uri imana,
7 Ngiye kuguteza abanyamahanga, abantu b’abagome kuruta abandi bose bo mu mahanga.+
Bazakura inkota zabo barimbure ibintu byose byiza wagezeho, bitewe n’ubwenge bwawe
Kandi bangize ubwiza bwawe butangaje.+
9 Ese igihe uzaba uri imbere y’umuntu ugiye kukwica, na bwo uzavuga uti: ‘ndi imana?’
Uzaba uri umuntu usanzwe, ntuzaba uri imana, igihe uzaba uri mu maboko y’abakwanduza.”’*
10 ‘Uzicwa n’abantu bo mu bindi bihugu.
Upfe nk’abantu batakebwe kuko ari njye ubivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
11 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 12 “Mwana w’umuntu we, ririmbira umwami wa Tiro indirimbo y’agahinda, umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
13 Wahoze muri Edeni, mu busitani bw’Imana.
Wari utatswe amabuye yose y’agaciro kenshi:
Odemu, topazi, yasipi, kirusolito, onigisi, jade, safiro, turukwaze+ na emerode.
Nanone yari afungiye mu bintu bya zahabu.
Igihe waremwaga, byose byari biteguwe.
14 Nagushyizeho kugira ngo ube umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda.
Wari ku musozi wera w’Imana+ kandi wagenderaga hagati y’amabuye yaka.
15 Uhereye igihe waremewe, wari inyangamugayo mu byo wakoraga byose,
Kugeza igihe byagaragaye ko udakiranuka.+
Ubwo rero, nzakwirukana ku musozi w’Imana kuko wahumanye*+
Kandi nzakurimbura wa mukerubi we ushinzwe kurinda, ngukure hafi y’amabuye yaka.
17 Ubwiza bwawe bwatumye umutima wawe wishyira hejuru.
Wangije ubwenge bwawe, bitewe n’ubwiza bwawe buhebuje.+
18 Wahumanyije insengero zawe bitewe n’ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya.
Nzatuma umuriro uturuka muri wowe ugutwike.+
Nzaguhindura ivu imbere y’abakureba bose ku isi.
19 Abantu bose bari bakuzi bo mu mahanga, bazakwitegereza batangaye.+
Iherezo ryawe rizaza mu buryo butunguranye kandi rizaba riteye ubwoba.
Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.”’”+
20 Yehova yongera kumbwira ati: 21 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Sidoni,+ uhanure ibizayibaho. 22 Uyibwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Yewe Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzihesha icyubahiro muri wowe.
Abantu bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzakorera ibihuje n’urubanza nayiciriye kandi nkerezwa muri yo.
23 Nzayoherezamo icyorezo kandi amaraso azatemba mu mihanda yayo.
Igihe inkota izayitera iturutse impande zose, abishwe bazagwa muri yo;
Bazamenya ko ndi Yehova.+
24 “‘“Abo mu muryango wa Isirayeli ntibazongera gukikizwa n’imifatangwe ikomeretsa cyangwa amahwa ababaza,+ ni ukuvuga ababasuzugura. Abantu bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’
25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igihe nzongera guteranyiriza hamwe abo mu muryango wa Isirayeli mbakuye mu bihugu bari baratataniyemo,+ nziyerekana muri bo ko ndi uwera n’amahanga abireba.+ Bazatura mu gihugu cyabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+ 26 Bazagituramo bafite umutekano,+ bubake amazu, batere imizabibu.+ Bazagira umutekano igihe nzakora ibihuje n’imanza naciriye ababakikije bose babasuzugura+ kandi bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.”’”
29 Ku itariki ya 12, z’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 10, Yehova yarambwiye ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Farawo umwami wa Egiputa maze umuhanurire ibyago bizamugeraho, nibizagera kuri Egiputa yose.+ 3 Uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Yewe Farawo mwami wa Egiputa we, ubu ngiye kukurwanya,+
Wowe nyamaswa nini yo mu nyanja iryamye mu migende yayo ya Nili,*+
Yavuze iti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye,
Ni njye ubwanjye warwiremeye.’+
4 Ariko nzagushyira utwuma barobesha mu kanwa,* ntume amafi yo mu ruzi rwawe rwa Nili afatana n’amagaragamba yawe.
Nzakuzamura nkuvane mu ruzi rwawe rwa Nili, hamwe n’amafi yose arimo, afashe ku magaragamba yawe.
5 Nzaguta mu butayu wowe n’amafi yose yo mu ruzi rwawe rwa Nili.
Uzagwa ku butaka buriho ubusa kandi nta wuzakurundarunda cyangwa ngo akwegeranye.+
Nzatuma uribwa n’inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere.+
6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,
Kuko aho gufasha Abisirayeli bababereye nk’inkoni y’urubingo idakomeye.+
7 Igihe bagufataga mu ntoki warasadutse
Kandi watumye intugu zabo zikomereka.
8 “‘Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “Ngiye kuguteza inkota,+ mare abantu n’amatungo byawe. 9 Igihugu cya Egiputa cyose kizasigara nta wugituyemo,+ gihinduke amatongo kandi bazamenya ko ndi Yehova, kuko wavuze uti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni njye warwiremeye.’+ 10 Ni cyo gituma ngiye kukurwanya wowe na Nili yawe kandi igihugu cya Egiputa nzatuma gisigara nta wugituyemo, cyume, gihinduke amatongo+ uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene+ no ku mupaka wa Etiyopiya. 11 Nta muntu cyangwa amatungo bizongera kukinyuramo+ kandi kizamara imyaka 40 kidatuwe. 12 Nzatuma igihugu cya Egiputa kiba ubutayu kuruta ibindi bihugu byose kandi nzatuma imijyi yacyo imara imyaka 40 yarahindutse ubutayu kurusha indi mijyi yose.+ Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bindi bihugu.”+
13 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “iyo myaka 40 nishira, nzagarura Abanyegiputa mbavane aho bari baratataniye.+ 14 Nzagarura Abanyegiputa bari barajyanywe ku ngufu, mbagarure mu gihugu cyabo bavukiyemo cya Patirosi+ maze nibahagera babe ubwami budakomeye. 15 Egiputa izaba ubwami bworoheje, buri hasi y’ubundi bwami bwose kandi ntizongera gutegeka ibindi bihugu.+ Nzatuma batagira imbaraga ku buryo batazashobora gutegeka ibindi bihugu.+ 16 Abisirayeli ntibazongera kuyiringira,+ ahubwo izajya ibibutsa icyaha bakoze, igihe bajyaga gushakira ubufasha ku Banyegiputa. Bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’”
17 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa 27, Yehova yarambwiye ati: 18 “Mwana w’umuntu we, Nebukadinezari*+ umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze akazi katoroshye ko kurwanya Tiro.+ Umutwe wose wajeho uruhara n’urutugu rwose rurakoboka, ariko we n’ingabo ze nta gihembo na kimwe babonye cy’akazi gakomeye yakoze arwanya Tiro.
19 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gutuma Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni afata igihugu cya Egiputa.+ Azatwara ubutunzi bwaho, atware ibintu byinshi byaho kandi agisahure. Ibyo ni byo bizaba ibihembo by’ingabo ze.’
20 “‘Nzamuha igihugu cya Egiputa, kibe igihembo cy’akazi katoroshye yakoze arwanya Tiro kuko ari njye bakoreraga,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
21 “Kuri uwo munsi nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli bagira imbaraga*+ kandi nzatuma ubona uburyo bwo kuvugira hagati muri bo. Bazamenya ko ndi Yehova.”
30 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanura maze uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Nimutabaze muvuge muti: ‘wa munsi uraje!’
3 Umunsi uregereje; ni koko umunsi wa Yehova uregereje.+
Uzaba ari umunsi w’ibicu;+ igihe cyagenwe cyo gucira urubanza amahanga.+
4 Inkota izatera muri Egiputa kandi Etiyopiya izahangayika cyane, igihe abishwe bazagwa muri Egiputa.
Abantu bazasahura ubutunzi bwayo na fondasiyo zayo zisenywe.+
5 Etiyopiya,+ Puti,+ Ludi n’abantu bose bakomoka mu bihugu bitandukanye,
Abo muri Kubi n’abo mu gihugu cy’isezerano,*
Bose bazicwa n’inkota.”’
6 “Uku ni ko Yehova avuga ati:
‘Abashyigikira Egiputa na bo bazagwa
Kandi imbaraga yiratanaga zizashira.’+
“‘Bazagwa muri icyo gihugu bishwe n’inkota, uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 7 ‘Egiputa izahinduka amatongo kurusha ibindi bihugu byose kandi imijyi yayo izaba amatongo kuruta indi mijyi yose.+ 8 Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzatwika Egiputa n’abayifashaga bose bakarimbuka. 9 Uwo munsi nzatuma abantu bagende bari mu mato, bajye gutera ubwoba Etiyopiya yiyiringira. Izagira ubwoba bwinshi ku munsi ibyago bizagera kuri Egiputa kuko uzaza byanze bikunze.’
10 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzatuma ingabo za Egiputa zishira, zimazwe na Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.+ 11 We n’ingabo ze, ni ukuvuga abagome kurusha abandi bose bo mu bindi bihugu,+ bazaza baje kurimbura icyo gihugu. Bazarwanya Egiputa bakoresheje inkota zabo kandi icyo gihugu bazacyuzuzamo abantu bishwe.+ 12 Nzatuma amazi yo mu migende ya Nili akama+ kandi ntume icyo gihugu gifatwa n’abantu b’abagome. Nzatuma abanyamahanga bahindura icyo gihugu amatongo, bakimaremo ibyari birimo byose.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’
13 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nanone nzarimbura ibigirwamana byabo biteye iseseme,* mare i Nofu* imana zaho zitagira akamaro.+ Mu gihugu cya Egiputa ntihazongera kubaho umutware kandi nzatuma igihugu cya Egiputa kigira ubwoba.+ 14 Patirosi nzayihindura amatongo,+ ntwike Sowani kandi nkore ibihuje n’urubanza naciriye No.*+ 15 Nzasuka uburakari bwanjye ku mujyi wa Sini, ni ukuvuga ahantu hakomeye ha Egiputa kandi nzarimbura abaturage bo muri No. 16 Nzatwika Egiputa. Sini izagira ubwoba bwinshi, No ifatwe bitewe n’imyenge yaciwe mu rukuta, naho Nofu iterwe ku manywa. 17 Abasore bo muri Oni* n’i Pibeseti bazicishwa inkota n’abantu bo mu mijyi bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu. 18 Muri Tahapanesi umunsi uzijima, igihe nzavuna imigogo* ya Egiputa.+ Imbaraga yiratanaga zizashira,+ itwikirwe n’ibicu kandi abatuye mu mijyi yayo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+ 19 Nzakora ibihuje n’urubanza naciriye Egiputa kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”
20 Mu mwaka wa 11 mu kwezi kwa mbere, ku itariki ya karindwi, Yehova yarambwiye ati: 21 “Mwana w’umuntu we, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa kandi ntikuzapfukwa ngo gukire cyangwa ngo kuzirikweho igitambaro kugira ngo gukomere ku buryo kwafata inkota.”
22 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye kurwanya Farawo umwami wa Egiputa mvune amaboko ye,+ ni ukuvuga ukuboko gukomeye n’ukwavunitse+ kandi nzatuma inkota iri mu kiganza cye igwa hasi.+ 23 Hanyuma nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu.+ 24 Nzatuma umwami w’i Babuloni agira imbaraga,*+ nshyire inkota yanjye mu kiganza cye+ kandi nzavuna amaboko ya Farawo maze atakire cyane imbere ye* nk’umuntu ugiye gupfa. 25 Nzatuma amaboko y’umwami w’i Babuloni agira imbaraga, ariko amaboko ya Farawo acike intege. Na bo bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzashyira inkota yanjye mu kiganza cy’umwami w’i Babuloni maze akayitera igihugu cya Egiputa.+ 26 Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”
31 Mu mwaka wa 11, mu kwezi kwa gatatu, ku itariki ya mbere, Yehova yongeye kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, bwira Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be benshi+ uti:
‘Ni nde ukomeye nkawe?
3 Habayeho Umwashuri, ari we giti cy’isederi cyo muri Libani,
Gifite amashami meza atanga igicucu kandi cyari kirekire cyane.
Umutwe wacyo wageraga mu bicu.
4 Amazi menshi yatumye gikura kiba kinini; amazi yo hasi cyane mu butaka yatumye gikura kiba kirekire.
Aho cyari giteye hari imigezi impande zose.
Imigende y’iyo migezi yuhiraga ibiti byose byo mu gasozi.
5 Ni yo mpamvu cyakuze kikaba kirekire kuruta ibindi biti byose byo mu gasozi.
Amashami yacyo yakomeje kuba menshi, akomeza kuba maremare
Bitewe n’amazi menshi yari mu migezi yaho.
6 Inyoni zo mu kirere zose zaritse mu mashami yacyo;
Inyamaswa zo mu gasozi zose zabyariye munsi y’amashami yacyo
Kandi amahanga atuwe n’abantu benshi yose, yiberaga mu gicucu cyayo.
7 Icyo giti cyabaye cyiza cyane kuko cyakuze kikagira amashami maremare,
Bitewe n’uko imizi yacyo yageraga hasi mu mazi menshi.
8 Nta kindi giti cy’isederi cyo mu busitani bw’Imana+ cyari kimeze nka cyo.
Nta giti cy’umuberoshi cyigeze kigira amashami nk’ayacyo
Kandi ibiti by’imyarumoni* ntibyigeze bigira amashami nk’ayacyo.
Nta kindi giti cyo mu busitani bw’Imana cyagize ubwiza nk’ubwacyo.
9 Nakigize cyiza kigira amababi menshi,
Maze ibindi biti byose byo muri Edeni, mu busitani bw’Imana y’ukuri, bikigirira ishyari.’
10 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko cyabaye kirekire cyane* umutwe wacyo ukagera mu bicu kandi umutima wacyo ukishyira hejuru bitewe n’uburebure bwacyo, 11 nzagiha umutegetsi ukomeye w’ibihugu.+ Azakirwanya byanze bikunze kandi nzacyanga kubera ibibi byacyo. 12 Abanyamahanga b’abagome kuruta abandi bazagitema kandi bazagisiga ku misozi, amababi yacyo agwe mu bibaya byose n’amashami yacyo avunagurikire mu migezi yose yo mu gihugu.+ Abantu bose bo ku isi bazava munsi y’igicucu cyacyo bigendere. 13 Inyoni zo mu kirere zose zizibera kuri icyo giti cyaguye n’inyamaswa zose zo mu gasozi zibere mu mashami yacyo.+ 14 Nibigenda bityo, nta giti cyatewe hafi y’amazi kizakura ngo kibe kirekire cyane, cyangwa ngo umutwe wacyo ugere mu bicu kandi nta giti cyuhiwe amazi ahagije, kizagira uburebure bugera mu bicu. Ibiti byose bizapfa byanze bikunze. Bizahambwa mu butaka kimwe n’abantu bapfuye.’
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umunsi kizamanuka kijya mu Mva,* nzatuma habaho icyunamo. Nzatwikira amazi yo hasi cyane kandi mpagarike imigezi kugira ngo amazi adakomeza gutemba ari menshi. Nzateza umwijima muri Libani bitewe na cyo kandi ibiti byose byo mu gasozi bizuma. 16 Nzatuma amahanga atigita bitewe n’urusaku rwo kugwa kwacyo, igihe nzakimanura mu Mva* hamwe n’abantu bose bamanuka bajya muri rwa rwobo* kandi ibiti byose byo muri Edeni,+ ibiti by’indobanure kandi byiza cyane kuruta ibindi byo muri Libani, ibiti byose byuhiwe neza, bizahumurizwa mu gihugu cy’ikuzimu. 17 Byamanukanye na we* mu Mva, bisanga abishwe n’inkota+ n’abari bamushyigikiye* babaga mu gicucu cy’amahanga.’+
18 ‘None se mu biti byo muri Edeni, ni ikihe cyigeze kigira ikuzo kandi kigakomera nkawe?+ Ariko uzamanuranwa n’ibiti byo muri Edeni ujye mu gihugu cy’ikuzimu. Uzaryama mu batarakebwe bishwe n’inkota. Ibyo ni byo bizaba kuri Farawo n’abantu be bose.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
32 Mu mwaka wa 12, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya mbere, Yehova yongeye kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ririmbira Farawo umwami wa Egiputa indirimbo y’agahinda, uvuge uti:
‘Wari umeze nk’intare ikiri nto mu mahanga
Ariko waracecekeshejwe.
“‘Wari umeze nk’igisimba cyo mu nyanja,+ utera hejuru amazi yo mu migezi yawe,
Ugatobesha amazi ibirenge byawe, ugatuma amazi yo mu nzuzi asa nabi.’
3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Nzaguteza abantu bo mu bihugu byinshi bagutege urushundura rwanjye,
Maze bagukururire mu rushundura rwanjye.
4 Nzakurekera ku butaka.
Nzakujugunya ku gasozi.
Nzatuma inyoni zose zo mu kirere zikugwaho
Kandi ntume uba ibyokurya by’inyamaswa zose zo ku isi.+
5 Nzanyanyagiza inyama zawe ku misozi,
Ibisigazwa byawe mbyuzuze mu bibaya.+
6 Amaraso yawe atungereza akagera hejuru ku misozi, nzatuma igihugu kiyanywa
Kandi azuzura mu migezi.’
7 ‘Numara kuzima, nzatwikira ijuru ntume n’inyenyeri zijima.
Izuba na ryo nzaritwikiriza ibicu
Kandi ukwezi ntikuzamurika.+
8 Nzatuma ibintu byose byo mu ijuru bitanga urumuri byijima bitewe nawe
Kandi nzateza umwijima mu gihugu cyawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
9 ‘Nzatuma imitima y’abantu benshi ihangayika, igihe nzajyana abantu bawe ku ngufu mu bindi bihugu,
Nkabajyana mu bihugu utigeze umenya.+
10 Nzatuma abantu benshi bagira ubwoba bwinshi
Kandi abami babo bazagira ubwoba batitire bitewe nawe, igihe nzazunguza inkota yanjye imbere yabo.
Bazakomeza kugira ubwoba, buri wese atinya gupfa,
Ku munsi wo kugwa kwawe.’
11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.+
12 Nzatuma abantu bawe benshi bicwa n’inkota z’abarwanyi b’abanyambaraga,
Bakaba ari abagome kuruta abantu bo mu mahanga yose.+
Bazatwara ibintu Egiputa yiratanaga, batsembe abantu bayo benshi.+
13 Nzarimbura amatungo yayo yose ari iruhande rw’amazi menshi+
Kandi nta kirenge cy’umuntu cyangwa ikirenge cy’itungo kizongera kuyatoba.’+
14 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Icyo gihe nzasukura amazi yayo
Kandi nzatuma inzuzi zayo zitemba nk’amavuta.’
15 “Igihe nzahindura Egiputa amatongo, igihugu kigashiramo ibintu byose byari bicyuzuye,+
N’igihe nzarimburira abagituyemo bose,
Bazamenya ko ndi Yehova.+
16 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Iyi ni indirimbo y’agahinda kandi abantu bazayiririmba.
Abakobwa b’amahanga bazayiririmba.
Bazayiririmbira Egiputa n’abantu bayo benshi.’”
17 Hanyuma mu mwaka wa 12, ku itariki ya 15, Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 18 “Mwana w’umuntu we, ririra cyane abantu benshi bo muri Egiputa, uvuge ko igiye kumanuka ijya mu gihugu cyo hasi cyane, yo n’abakobwa b’ibihugu bikomeye, bakajyana n’abamanuka bajya hasi muri rwa rwobo.*
19 “‘Ni nde urusha ubwiza? Manuka ugende uryame hasi hamwe n’abatarakebwe.’
20 “‘Bazagwa hagati y’abishwe n’inkota.+ Yishwe n’inkota. Nimumukurubane, we n’abantu be bose.
21 “‘Abasirikare bafite imbaraga nyinshi kuruta abandi, bazavuganira na Farawo hamwe n’abamushyigikiye hasi mu Mva.* Abanyegiputa bazicishwa inkota, barambarare hasi nk’abatarakebwe. 22 Aho ni ho Ashuri n’abasirikare bayo bose bari. Imva zabo zose ziramukikije. Bose bicishijwe inkota.+ 23 Imva zayo zashyizwe hasi cyane muri rwa rwobo* kandi abasirikare bayo, bakikije imva yayo. Bose bishwe n’inkota, kubera ko igihe bari bakiri bazima bateraga abantu ubwoba.
24 “‘Aho ni ho Elamu+ iri n’abantu bayo bose bakikije imva yayo. Bose bicishijwe inkota. Baramanutse bajya mu gihugu cyo hasi badakebwe kandi ni bo bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. Ubwo rero bazajyana ikimwaro hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.* 25 Bayisasiye uburiri hagati y’abishwe, hamwe n’abantu bayo bose bakikije imva zayo. Bose ni abatarakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. Bazajyana ikimwaro hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.* Yashyizwe hagati y’abishwe.
26 “‘Aho ni ho Mesheki na Tubali+ n’abantu babo bose* bari. Imva zabo* zirayikikije. Bose ni abatarakebwe bakubiswe inkota kuko bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. 27 Ese ntibazarambarara hasi bari hamwe n’abasirikare b’abanyambaraga batakebwe baguye, bamanutse bakajya hasi mu Mva,* bakamanukana intwaro zabo z’intambara? Bazisegura inkota zabo* kandi ibyaha byabo bizaba ku magufwa yabo, kuko abo basirikare b’abanyambaraga bateye abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. 28 Ariko wowe uzajanjagurirwa hagati y’abatarakebwe kandi uzarambarara hasi hamwe n’abicishijwe inkota.
29 “‘Aho ni ho Edomu+ n’abami bayo n’abatware bayo bose bari. Nubwo ari abanyambaraga, barambaraye hasi hamwe n’abicishijwe inkota. Na bo bazarambarara hasi hamwe n’abatarakebwe+ n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.*
30 “‘Aho ni ho abatware* bo mu majyaruguru bose bari n’Abanyasidoni bose,+ bamanukanye ikimwaro bari kumwe n’abishwe, nubwo batezaga ubwoba bitewe n’uko ari abanyambaraga. Bazarambarara hasi badakebwe hamwe n’abicishijwe inkota kandi bazajyana ikimwaro bari kumwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.*
31 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Farawo azababona bose kandi azahumurizwa n’ibyabaye ku bantu be bose.+ Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota.’
32 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Farawo n’abantu be bose bazahambwa hamwe n’abatarakebwe, hamwe n’abicishijwe inkota, kubera ko yateye abantu ubwoba igihe yari akiri muzima.’”
33 Yehova arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, vugana n’abantu bawe+ ubabwire uti:
“‘Reka tuvuge ko nteje igihugu inkota,+ hanyuma abaturage bacyo bose bagatoranya umuntu umwe bakamugira umurinzi wabo, 3 maze akabona inkota ije iteye igihugu akavuza ihembe aburira abantu.+ 4 Umuntu niyumva iryo jwi ry’ihembe ariko ntabyiteho+ maze inkota ikaza ikamwica,* uwo muntu ni we uzaba yizize.*+ 5 Yumvise ijwi ry’ihembe ariko ntiyabyitaho. Ubwo rero, yarizize. Iyo aza kwita ku ijwi rimuburira, ubuzima* bwe bwari kurokoka.
6 “‘Ariko niba umurinzi abonye inkota ije ntavuze ihembe+ maze abantu ntibaburirwe, hanyuma inkota ikaza ikica umwe muri bo, uwo muntu azapfa azize icyaha cye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’+
7 “Ariko wowe mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’Abisirayeli. Niwumva amagambo nkubwira, ugende ubagezeho imiburo yanjye.+ 8 Nimbwira umuntu mubi nti: ‘wa muntu mubi we uzapfa,’+ ariko ntugire icyo umubwira kugira ngo umuburire maze ahindure imyifatire ye, azapfa ari umuntu mubi kubera icyaha cye+ kandi ni wowe nzaryoza urupfu rwe.* 9 Ariko nuburira umuntu mubi kugira ngo areke imyifatire ye maze akanga guhinduka, azapfa azize icyaha cye+ ariko wowe uzaba urokoye ubuzima* bwawe.+
10 “None rero mwana w’umuntu, bwira abo mu muryango wa Isirayeli uti: ‘mwaravuze muti: “ibyaha byacu n’amakosa yacu biraturemereye ku buryo twumva byaratunanije cyane.+ Ubwo se tuzakomeza kubaho dute?”’+ 11 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye; sinishimira ko umuntu mubi apfa,+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi areka imyifatire ye mibi+ maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire mureke imyifatire yanyu mibi.+ Mwa Bisirayeli mwe, kuki mwahitamo gupfa?”’+
12 “None rero mwana w’umuntu, bwira abantu bawe uti: ‘gukiranuka k’umukiranutsi ntikuzamukiza igihe azaba yigometse+ kandi ububi bw’umuntu mubi ntibuzamusitaza igihe azaba yaretse ububi bwe.+ Ndetse n’umuntu w’umukiranutsi ntazakomeza kubaho bitewe no gukiranuka kwe, igihe azaba yakoze icyaha.+ 13 Nimbwira umukiranutsi nti: “Uzakomeza kubaho rwose,” maze akiringira gukiranuka kwe agakora ibibi,*+ ibikorwa byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa. Ahubwo azapfa azize ibyo bibi yakoze.+
14 “‘Nimbwira umuntu mubi nti: “uzapfa,” maze akareka ibyaha bye agakora ibyiza kandi bihuje no gukiranuka,+ 15 uwo muntu mubi agasubiza ibyo yafasheho ingwate*+ kandi akishyura ibyo yambuye,+ agakomeza kumvira amategeko ahesha ubuzima, akirinda gukora ibibi, azakomeza kubaho;+ ntazapfa. 16 Ibyaha byose yakoze ntazabibazwa.*+ Azakomeza kubaho bitewe n’uko yakoze ibyiza kandi bihuje no gukiranuka.’+
17 “Ariko abantu bawe baravuze bati: ‘ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera’ kandi inzira zabo ari zo zidahuje n’ubutabera.
18 “Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa.+ 19 Ariko umuntu mubi nareka ibibi bye agakora ibyiza kandi bihuje no gukiranuka, bizatuma akomeza kubaho.+
20 “Ariko mwaravuze muti: ‘ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.’+ Mwa Bisirayeli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije imyifatire ye.”
21 Hanyuma mu mwaka wa 12 turi mu gihugu twari twarajyanywemo ku ngufu, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya gatanu, umuntu warokotse igitero cy’i Yerusalemu, aza aho ndi+ arambwira ati: “Umujyi warashenywe.”+
22 Ku mugoroba wabanjirije igihe uwo muntu yaziye, imbaraga za Yehova zanjeho, afungura umunwa wanjye mbere y’uko uwo muntu angeraho mu gitondo. Kuva umunwa wanjye wafunguka sinongeye guceceka.+
23 Nuko Yehova arambwira ati: 24 “Mwana w’umuntu we, abatuye aho hantu habaye amatongo+ bavuga ibyerekeye igihugu cya Isirayeli bati: ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ngo kibe umurage we.+ Ariko twe turi benshi; birumvikana ko twahawe igihugu ngo kibe icyacu.’
25 “None rero ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “murya inyama n’amaraso yazo,+ mugasenga ibigirwamana byanyu biteye iseseme* kandi mugakomeza kumena amaraso.+ Ubwo se mwahabwa icyo gihugu mute? 26 Mwishingikirije ku nkota yanyu,+ mukora ibintu bibi cyane kandi buri wese yasambanye* n’umugore wa mugenzi we.+ Ubwo se mwahabwa icyo gihugu mute?”’+
27 “Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko abari ahantu habaye amatongo bazicishwa inkota. Abari hanze y’umujyi nzabateza inyamaswa zo mu gasozi zibarye kandi abari mu mazu akomeye no mu buvumo bazicwa n’indwara.+ 28 Igihugu nzagihindura ahantu hadatuwe+ kandi ubwirasi bwacyo buzashira. Imisozi ya Isirayeli ntizongera guturwa+ kandi nta muntu uzongera kuyinyuramo. 29 Igihe nzatuma igihugu gisigara kidatuwe,+ bitewe n’ibintu bibi cyane byose bakoze, bazamenya ko ndi Yehova.”’+
30 “Mwana w’umuntu, abantu bawe bavuganira iruhande rw’inkuta no mu miryango y’amazu bakuvuga.+ Baravugana buri wese akabwira umuvandimwe we ati: ‘muze twumve ibyo Yehova avuga.’ 31 Bazaza ari benshi bicare imbere yawe, bavuge ko ari abantu banjye.+ Bazumva ibyo uvuga ariko ntibazabikora. Bazakoresha iminwa yabo, bakubwire amagambo yo kukubeshya* ariko mu mitima yabo bafite umururumba wo kubona inyungu zirimo ubuhemu. 32 Dore babona ko umeze nk’umuntu uririmba indirimbo nziza y’urukundo, ufite ijwi ryiza kandi uzi gucuranga neza igikoresho cy’umuziki gifite imirya. Bazumva ibyo uvuga ariko ntibazabikora. 33 Igihe bizabera kandi koko bizaba, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi.”+
34 Yehova yongera kuvugana nanjye, arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanurira abungeri* ba Isirayeli. Hanura, hanura ibyago abo bungeri bazahura na byo uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “abungeri ba Isirayeli+ bigaburira bo ubwabo bazabona ishyano! Ese abungeri ntibakwiriye kugaburira intama?+ 3 Mwirira ibinure, mukambara imyenda iboshye mu bwoya bw’intama kandi mukabaga amatungo abyibushye,+ ariko ntimugaburire umukumbi.+ 4 Izifite imbaraga nke ntimwazikomeje, izirwaye ntimwazivuye, izavunitse ntimwazipfutse, izayobye ntimwazigaruye kandi izazimiye ntimwagiye kuzishaka.+ Ahubwo mwazifataga nabi kandi mukazitegekesha igitugu.+ 5 Zageze aho ziratatana bitewe no kutagira umwungeri.+ Zaratatanye maze zihinduka ibyokurya by’inyamaswa zo mu gasozi zose. 6 Intama zanjye zarimo ziyobagurika ku misozi yose no ku gasozi kose. Intama zanjye zatataniye ku isi hose, ariko nta muntu ujya kuzishakisha cyangwa ngo yifuze kujya kuzishaka.
7 “‘“None rero mwa bungeri mwe, nimwumve uko Yehova avuga. 8 ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Ndahiye mu izina ryanjye ko kubera ko intama zanjye zahindutse izo guhigwa, zikaba ibyokurya by’inyamaswa zose zo mu gasozi bitewe n’uko nta mwungeri zari zifite kandi abungeri banjye bakaba batarashakishije intama zanjye, ahubwo bagakomeza kwigaburira aho kugaburira intama zanjye,”’ 9 nimwumve uko Yehova avuga mwa bungeri mwe. 10 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: ‘ngiye kurwanya abungeri kandi nzabahanira ibyo bakoreye intama zanjye,+ mbabuze gukomeza kuzigaburira,* ndetse ntibazongera kwigaburira ubwabo. Nzarokora intama zanjye, nzivane mu kanwa kabo kandi ntibazongera kuzirya.’”
11 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore njye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.+ 12 Nzita ku ntama zanjye nk’umwungeri ubonye intama ze zari zaratatanye maze akazigaburira.+ Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima mwinshi.+ 13 Nzazivana mu bantu bo mu mahanga nzihurize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane mu gihugu cyazo maze nziragire ku misozi ya Isirayeli,+ iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu. 14 Nzaziragira mu rwuri* rwiza kandi zizarisha ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Aho ni ho zizaryama kandi hazaba hari ubwatsi bwiza bwo kurisha;+ zizarisha mu rwuri* rwiza kurusha izindi nzuri zo ku misozi ya Isirayeli.”
15 “‘“Njye ubwanjye nzagaburira intama zanjye+ kandi ni njye uzatuma ziruhuka.”*+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16 “Iyabuze nzayishakisha,+ iyayobye nyigarure, iyakomeretse nyipfuke, ifite imbaraga nke nyikomeze. Ariko intama ibyibushye n’ikomeye nzazirimbura. Nzazicira urubanza kandi nzihe igihano kizikwiriye.”
17 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa ntama zanjye mwe, dore ngiye guca urubanza hagati y’intama n’indi no hagati y’imfizi z’intama n’amasekurume y’ihene.+ 18 Ese kuba murisha mu rwuri rwiza cyane ntibihagije? None se kuki munyukanyuka n’ubwatsi busigaye mu rwuri rwanyu? Kandi se kuki iyo mumaze kunywa amazi meza, muyatobesha ibirenge byanyu? 19 Ese intama zanjye zikwiriye kurisha mu rwuri mwanyukanyutse kandi zikanywa amazi mwatobesheje ibirenge byanyu mukayanduza?”
20 “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova ababwira ati: “dore ngiye guca urubanza hagati y’intama ibyibushye n’intama inanutse, 21 kuko izirwaye zose mwazibyigishaga imbavu mukazitera amahembe muzigizayo, kugeza ubwo mutumye zitatana zikajya kure. 22 Nzakiza intama zanjye kandi ntizizongera guhigwa.+ Nzaca urubanza hagati y’intama n’indi. 23 Nzaziha umwungeri umwe,+ nzihe umugaragu wanjye Dawidi+ kandi azazigaburira. We ubwe azazigaburira, abe umwungeri wazo.+ 24 Njyewe Yehova nzaba Imana yazo+ kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wazo.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.
25 “‘“Nzagirana na zo isezerano ry’amahoro+ kandi nzatuma inyamaswa z’inkazi zishira mu gihugu,+ kugira ngo ziture mu butayu zifite umutekano kandi ziryamire mu mashyamba.+ 26 Zo n’uturere dukikije umusozi wanjye, nzabihindura umugisha+ kandi nzajya ngusha imvura mu gihe cyayo. Imigisha izagwa nk’imvura.+ 27 Ibiti byo mu murima bizera imbuto zabyo, ubutaka butange umusaruro wabwo+ kandi zizatura mu gihugu zifite umutekano. Zizamenya ko ndi Yehova, igihe nzavunagura imigogo* bazihekeshaga,+ nkazikiza abazikoreshaga uburetwa. 28 Amahanga ntazongera kuzihiga kandi inyamaswa z’inkazi zo ku isi ntizizongera kuzirya, ahubwo zizibera mu mahoro nta wuzikanga.+
29 “‘“Nzaziha umurima uzamenyekana cyane.* Ntizizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu+ kandi amahanga ntazongera kuzikoza isoni.+ 30 ‘Icyo gihe zizamenya ko njyewe Yehova Imana yazo ndi kumwe na zo kandi ko na zo ari abantu banjye, ni ukuvuga umuryango wa Isirayeli.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’
31 “‘Mwa ntama zanjye mwe,+ mwa ntama zanjye nitaho mwe, muri abantu basanzwe, nanjye ndi Imana yanyu,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
35 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe imisozi miremire y’i Seyiri+ maze uhanure ibyago bizayigeraho.+ 3 Uyibwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye kubarwanya mwa misozi miremire y’i Seyiri mwe kandi nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mbahane mbagire ubutayu.+ 4 Imijyi yanyu nzayihindura amatongo kandi namwe nzabahindura ahantu hadatuwe.+ Muzamenya ko ndi Yehova. 5 Bizaterwa n’uko mwagaragaje urwango rudashira+ kandi mugatuma Abisirayeli bicwa n’inkota igihe bari mu bibazo, ubwo bahabwaga igihano cyabo cya nyuma.”’+
6 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabategurira kumena amaraso kandi kumena amaraso bizabakurikirana.+ Kuko mwanze amaraso, kumena amaraso bizabakurikirana.+ 7 Imisozi miremire y’i Seyiri nzayihindura ahantu hadatuwe+ kandi nzarimbura umuntu wese uyinyuramo n’umuntu wese uhagaruka. 8 Imisozi yaho nzayuzuzamo abishwe; abicishijwe inkota bazagwa ku dusozi twanyu, mu bibaya byanyu no mu migezi yanyu yose. 9 Nzabahindura ahantu hadatuwe igihe cyose kandi imijyi yanyu ntizaturwa.+ Muzamenya ko ndi Yehova.’
10 “Kubera ko wavuze uti: ‘ayo mahanga yombi n’ibyo bihugu byombi bizaba ibyanjye kandi byombi tuzabifata,’+ nubwo Yehova ubwe yari ahibereye, 11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni cyo gituma ndahiye mu izina ryanjye ko nzakugaragariza uburakari n’ishyari nk’ibyo wabagaragarije bitewe n’urwango wari ubafitiye.+ Nzatuma bamenya, igihe nzagucira urubanza. 12 Namwe muzamenya ko njyewe Yehova numvise amagambo yose y’agasuzuguro mwavuze mutuka imisozi ya Isirayeli, muvuga muti: “yahindutse amatongo kandi twarayihawe ngo tuyirye.” 13 Ariko mwakomeje kuvuga amagambo yo kunyirariraho kandi mukomeza kumvuga nabi.+ Ibyo mwavuze byose narabyumvise.’
14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nimbahindura amatongo, isi yose izishima. 15 Nk’uko wishimye igihe umurage w’abo mu muryango wa Isirayeli wahindukaga amatongo, ibyo ni byo nawe nzagukorera.+ Wa misozi miremire y’i Seyiri we, uzahinduka amatongo. Edomu+ yose izahinduka amatongo. Abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”
36 “None rero mwana w’umuntu, hanurira imisozi ya Isirayeli, uvuge uti: ‘nimwumve uko Yehova avuga mwa misozi ya Isirayeli mwe. 2 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “umwanzi yabiyemeyeho, aravuga ati: ‘ahaa! N’imisozi ya kera isumba iyindi yabaye iyacu!’”’+
3 “Hanura uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kubera ko babahinduye amatongo kandi bakabatera baturutse impande zose, kugira ngo abasigaye bo mu mahanga babigarurire, bagakomeza kubavuga kandi abantu bakaba bakomeza kubavuga nabi,+ 4 nimwumve ibyo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga mwa misozi ya Isirayeli mwe! Ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya, ahahindutse amatongo n’imijyi itagituwe+ yasahuwe n’abasigaye bo mu mahanga ayikikije kandi bakayiseka.+ 5 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzacira urubanza abasigaye bo mu mahanga n’abo muri Edomu bose mfite uburakari bwinshi,+ kuko igihugu cyanjye bacyise icyabo bishimye cyane bafite n’agasuzuguro kenshi,*+ bashaka kwifatira inzuri* zacyo kandi bakagisahura.’”’+
6 “None rero, uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi, udusozi, imigezi n’ibibaya uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kuvuga mfite uburakari n’umujinya, bitewe n’uko amahanga yabakojeje isoni.”’+
7 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘nazamuye ukuboko ndahira ko ibihugu bibakikije bizakorwa n’isoni.+ 8 Ariko mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzazana amashami, mwerere imbuto abantu banjye, ari bo Bisirayeli,+ kuko bari hafi kugaruka. 9 Dore ndabashyigikiye kandi nzabitaho. Muzongera guhingwa no guterwamo imbuto. 10 Nzatuma muba benshi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Isirayeli bose uko bakabaye. Imijyi izaturwa+ kandi ahari harahindutse amatongo hongere hubakwe.+ 11 Nzatuma abantu banyu baba benshi n’amatungo yanyu abe menshi.+ Baziyongera kandi babyare abana benshi. Nzatuma abantu bongera kuguturamo nk’uko byahoze+ kandi nzatuma mubaho neza kuruta uko byari bimeze mbere.+ Muzamenya ko ndi Yehova.+ 12 Nzatuma abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli, bongera kubanyuramo kandi muzaba umurage wabo.+ Muzaba umurage wabo kandi ntimuzongera gutuma batagira abana.’”+
13 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko bababwira bati: “muri igihugu kirya abantu kandi kigatuma ababyeyi batagira abana,”’ 14 ‘ni yo mpamvu utazongera kurya abantu cyangwa ngo wice abana bo mu bihugu byawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzatuma utongera gutukwa n’amahanga cyangwa ngo abantu bakubwire nabi+ kandi ntuzongera guteza akaga ibihugu byawe.’”
16 Yehova yongera kumbwira ati: 17 “Mwana w’umuntu we, igihe abagize umuryango wa Isirayeli bari batuye mu gihugu cyabo, imyifatire yabo n’ibikorwa byabo byaragihumanyije.+ Imyifatire yabo yambereye nk’umwanda w’umugore uri mu mihango.+ 18 Nuko mbasukaho uburakari bwanjye bitewe n’amaraso bamennye mu gihugu+ kandi bitewe n’uko igihugu cyabo cyahumanyijwe* n’ibigirwamana byabo biteye iseseme.*+ 19 Hanyuma mbatatanyiriza mu mahanga bakwirakwira mu bihugu.+ Nabaciriye urubanza ruhuje n’imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. 20 Ariko bageze muri ibyo bihugu, abantu batukishije izina ryanjye ryera+ babavuga bati: ‘aba ni abantu ba Yehova, ariko birukanywe mu gihugu cye.’ 21 Nzagira icyo nkora kubera izina ryanjye ryera, iryo abagize umuryango wa Isirayeli batukishije igihe bari mu bihugu bari baragiyemo.”+
22 “None rero, ubwire abagize umuryango wa Isirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kuba ngiye kugira icyo nkora, si ukubera mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, ahubwo ni ukubera izina ryanjye ryera, iryo mwatukishije mu bihugu mwagiyemo.”’+ 23 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzeza izina ryanjye rikomeye+ ryatukiwe mu mahanga, iryo mwatukishije muba muri ayo mahanga. Ayo mahanga azamenya ko ndi Yehova,+ igihe nziyerekana muri mwe imbere yayo ko ndi uwera. 24 Nzabavana mu mahanga mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose maze mbazane mu gihugu cyanyu.+ 25 Nzabanyanyagizaho amazi meza kandi muzagira isuku.+ Nzabakuraho umwanda wanyu wose+ n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.+ 26 Nzabaha umutima mushya+ kandi nzabashyiramo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima umeze nk’ibuye,+ mbahe umutima woroshye.* 27 Nzabashyiramo umwuka wanjye kandi nzatuma muyoborwa n’amategeko yanjye,+ mukurikize amabwiriza yanjye kandi mukore ibihuje na yo. 28 Icyo gihe muzatura mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu mube abanjye; nanjye nzaba Imana yanyu.’+
29 “‘Nzabakiza imyanda yanyu yose, ntegeke imbuto zere cyane kandi sinzongera kubateza inzara.+ 30 Nzatuma ibiti byera imbuto nyinshi n’imirima yere cyane kugira ngo amahanga atazongera kubasuzugura, bitewe n’inzara.+ 31 Icyo gihe muzibuka imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa bibi mwakoze. Muzumva mwiyanze bitewe n’icyaha cyanyu n’ibikorwa byanyu bibi cyane.+ 32 Mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, mumenye neza ko ntagiye gukora ibi bintu kubera mwe,+ ahubwo mukorwe n’isoni kandi mugire ikimwaro bitewe n’imyifatire yanyu,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
33 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umunsi nzabahanaguraho ibyaha byanyu byose, nzatuma imijyi yanyu yongera guturwa+ n’ahabaye amatongo hongere hubakwe.+ 34 Igihugu abantu bose banyuragaho bakabona cyarabaye amatongo, kizongera guhingwa. 35 Abantu bazavuga bati: “igihugu cyari cyarahindutse amatongo cyabaye nk’ubusitani bwa Edeni+ kandi imijyi yari yarashenywe igahinduka amatongo, ubu ikikijwe n’inkuta kandi iratuwe.”+ 36 Amahanga azasigara abakikije azamenya ko njyewe Yehova nubatse ahantu hari harashenywe kandi ngatera imyaka ahantu hatari hatewe ikintu na kimwe. Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi nzabikora.’+
37 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nanone nzemera ko Abisirayeli bansaba iki kintu nkibakorere: Nzatuma baba benshi, bamere nk’intama nyinshi. 38 Bazaba nk’abantu benshi bera, bateranira i Yerusalemu* ku minsi mikuru yaho+ maze imijyi yari yarasigaye idatuwe yuzure abantu benshi.+ Abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”
37 Imbaraga za Yehova zanjeho maze umwuka wa Yehova uramfata unjyana mu kibaya hagati+ kandi cyari cyuzuyemo amagufwa. 2 Nuko atuma nzenguruka ayo magufwa. Mbona icyo kibaya kirimo amagufwa menshi kandi yari yumye cyane.+ 3 Nuko arambaza ati: “Mwana w’umuntu we, ese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?” Ndamusubiza nti: “Mwami w’Ikirenga Yehova, ni wowe ubizi.”+ 4 Nuko arambwira ati: “Hanurira aya magufwa uyabwire uti: ‘mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga.
5 “‘Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira aya magufwa ati: “nzatuma umwuka ubinjiramo kandi muzasubirana ubuzima.+ 6 Ngiye kubateraho imitsi, mbomekeho inyama, mboroseho uruhu kandi mbashyiremo umwuka musubirane ubuzima. Muzamenya ko ndi Yehova.”’”
7 Nuko ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Ngitangira guhanura, humvikana urusaku rw’ibintu bikomanaho, amagufwa atangira kwegerana, buri gufwa risanga irindi. 8 Ngiye kubona mbona kuri ayo magufwa hajeho imitsi, inyama ziyiyomekaho n’uruhu rurayorosa. Ariko nta mwuka wari uyarimo.
9 Nuko arambwira ati: “Hanurira umuyaga. Mwana w’umuntu we, hanurira umuyaga uwubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “wa muyaga we,* huha uturutse mu byerekezo bine by’umuyaga, uhuhe kuri aba bantu bishwe, kugira ngo basubirane ubuzima.”’”
10 Ndahanura nk’uko nari nabitegetswe, umwuka ubazamo maze basubirana ubuzima, barahaguruka bahagarara+ ari ingabo nyinshi cyane.
11 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, aya magufwa ni abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Baravuga bati: ‘amagufwa yacu arumye, nta byiringiro tugifite.+ Twatandukanyijwe n’abandi burundu.’ 12 None rero, bahanurire ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa bantu banjye mwe, ngiye gukingura imva zanyu+ nzibakuremo, mbazane mu gihugu cya Isirayeli.+ 13 Mwa bantu banjye mwe, ninkingura imva zanyu nkazibakuramo, muzamenya ko ndi Yehova.”’+ 14 ‘Nzabashyiramo umwuka wanjye musubirane ubuzima+ kandi nzabatuza mu gihugu cyanyu. Muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabivuze kandi nzabikora,’ ni ko Yehova avuga.
15 Yehova arongera arambwira ati: 16 “Mwana w’umuntu we, fata inkoni uyandikeho uti: ‘ni iya Yuda n’iy’Abisirayeli bari kumwe na we.’*+ Ufate n’indi nkoni uyandikeho uti: ‘ni iya Yozefu, inkoni ya Efurayimu n’abagize umuryango wa Isirayeli bose bari kumwe na we.’*+ 17 Hanyuma uzegeranye zimere nk’inkoni imwe ufashe mu kiganza.+ 18 Abantu bawe nibakubaza bati: ‘ese watubwira icyo ibyo bisobanura?’ 19 Uzabasubize uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzafata inkoni ya Yozefu iri mu kiganza cya Efurayimu n’abo mu miryango ya Isirayeli bari kumwe na we, mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda. Nzatuma baba inkoni imwe+ kandi bazaba umwe mu kiganza cyanjye.”’ 20 Izo nkoni uzandikaho, uzazifate mu kiganza kugira ngo bazibone.
21 “Hanyuma uzababwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzavana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbahurize hamwe mbavanye hirya no hino, mbazane mu gihugu cyabo.+ 22 Nzabahindura ubwoko bumwe mu gihugu+ ku misozi ya Isirayeli kandi bose bazayoborwa n’umwami umwe.+ Ntibazongera kuba ubwoko bubiri, cyangwa ngo bongere kwitandukanya babe ubwami bubiri.+ 23 Ntibazongera kwihumanya bitewe n’ibigirwamana byabo biteye iseseme,* ibikorwa byabo bibi cyane n’amakosa yabo yose.+ Nzabakiza ibyaha byabo byose bakoze bitewe n’uko bampemukiye kandi nzabeza. Bazaba abantu banjye kandi nanjye nzaba Imana yabo.+
24 “‘“Umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo+ kandi bose bazagira umwungeri* umwe.+ Bazakurikiza amategeko yanjye kandi bitondere amabwiriza yanjye.+ 25 Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, ni ukuvuga igihugu ba sekuruza babayemo+ kandi bazagituramo+ bo n’abana* babo n’abana b’abana babo, kugeza iteka ryose.+ Nanone kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wabo kugeza iteka ryose.+
26 “‘“Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro kandi isezerano nzagirana na bo,+ rizahoraho iteka ryose. Nzabatuza mu gihugu cyabo maze babe benshi+ kandi nzashyira urusengero rwanjye hagati yabo kugeza iteka ryose. 27 Ihema* ryanjye rizaba hamwe na bo* kandi nzaba Imana yabo, na bo babe abanjye.+ 28 Urusengero rwanjye niruba hagati muri bo kugeza iteka ryose, amahanga azamenya ko njyewe Yehova, ari njye weza* Isirayeli.”’”+
38 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi,+ ari we mutware mukuru wa Mesheki na Tubali+ maze uhanure ibyago bizamugeraho.+ 3 Umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wowe Gogi, umutware mukuru wa Mesheki na Tubali. 4 Nzaguhindukiza, ngushyire utwuma barobesha mu kanwa,+ nkuzanane n’ingabo zawe zose+ n’amafarashi yawe n’abayagenderaho bose bambaye imyenda myiza cyane, abantu benshi cyane bitwaje ingabo nini n’ingabo nto,* bose barwanisha inkota. 5 Bazaba bari kumwe n’abo mu Buperesi, muri Etiyopiya n’i Puti,+ bose bitwaje ingabo nto kandi bambaye ingofero; 6 hazaba hari na Gomeri n’ingabo zayo zose, abakomoka kuri Togaruma+ bo mu turere twa kure two mu majyaruguru n’ingabo zabo zose, nkuzanane n’abantu bo mu mahanga menshi.+
7 “‘“Itegure, witegure neza wowe n’ingabo zawe zose muri kumwe kandi ni wowe uzaziyobora.
8 “‘“Nyuma y’iminsi myinshi nzaguhagurukira. Mu myaka ya nyuma, uzatera igihugu cy’abantu bari baribasiwe n’inkota ariko bakagaruka, bagahurizwa hamwe bavuye mu bantu benshi, ku misozi ya Isirayeli yamaze igihe kinini ari amatongo. Abatuye icyo gihugu bagarutse bavuye mu mahanga kandi bose bagituyemo bafite umutekano.+ 9 Uzabatera umeze nk’imvura irimo umuyaga mwinshi kandi uzazana n’ingabo zawe zose uri kumwe n’abantu benshi, umere nk’ibicu bitwikiriye igihugu.”’
10 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘icyo gihe ibitekerezo bizaza mu mutima wawe kandi uzapanga umugambi mubi. 11 Uzavuga uti: “ngiye gutera igihugu gifite uduce tutarinzwe.*+ Nzatera abantu bibera mu mahoro no mu mutekano, bose bakaba batuye mu duce tudakikijwe n’inkuta kandi tudafite ibyo bakingisha cyangwa inzugi.” 12 Uzaza ushaka gutwara ibintu byinshi cyane no gusahura, gutera ahantu hari harabaye amatongo ariko ubu hakaba hatuwe+ no gutera abantu bahurijwe hamwe bavuye mu bihugu,+ ni ukuvuga abantu bafite ubutunzi n’ibintu byinshi,+ batuye mu isi hagati.
13 “‘Abantu b’i Sheba+ n’i Dedani+ n’abacuruzi b’i Tarushishi+ n’abarwanyi baho* bose, bazakubaza bati: “ese uteye iki gihugu ushaka gutwara ibintu byinshi cyane no gusahura? Ese wegeranyije ingabo zawe kugira ngo musahure ifeza na zahabu, mutware ubutunzi n’ibintu maze mutware ibintu byinshi cyane?”’
14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘none rero mwana w’umuntu, hanura ubwire Gogi uti: “igihe abantu banjye, ari bo Bisirayeli, bazaba batuye mu mutekano, uzabimenya.+ 15 Uzaza uturutse iwawe, mu turere twa kure cyane two mu majyaruguru,+ uzane n’abantu bo mu mahanga menshi, bose bagendera ku mafarashi, ni ukuvuga abantu benshi cyane, ingabo nyinshi.+ 16 Gogi we, uzazamuka utere abantu banjye ari bo Bisirayeli umeze nk’ibicu bitwikiriye igihugu. Ibyo bizaba mu minsi ya nyuma kandi nzakuzana utere igihugu cyanjye+ kugira ngo amahanga amenye uwo ndi we, igihe nzigaragariza binyuze kuri wowe imbere yayo ko ndi uwera.”’+
17 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ese si wowe navugaga mu minsi ya kera nkoresheje abagaragu banjye b’abahanuzi ba Isirayeli, bamaze imyaka myinshi bahanura, bavuga ukuntu uzaza ukabatera?’
18 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kuri uwo munsi, igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli, nzagira uburakari bwinshi cyane.’+ 19 Nzavuga mfite umujinya n’uburakari bwaka nk’umuriro. Kuri uwo munsi mu gihugu cya Isirayeli hazaba umutingito ukomeye. 20 Nzatera ubwoba amafi yo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zo mu gasozi, ibikururuka ku butaka byose n’abantu bose bari ku isi. Imisozi iziyubika,+ ibitare byo mu mikoki bizagwa kandi inkuta zose zizagwa hasi.’
21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzahamagaza inkota izamwibasira mu misozi yanjye yose kandi buri wese azatera inkota umuvandimwe we.+ 22 Nzamucira urubanza, muteze icyorezo+ kandi abantu bazapfa. Nzagusha imvura nyinshi irimo urubura+ kandi umuriro+ n’amazuku*+ bizamugwaho we n’ingabo ze n’abantu benshi bari kumwe na we.+ 23 Nzihesha icyubahiro ngaragaze ko ndi uwera kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi, na bo bazamenya ko ndi Yehova.’
39 “None rero mwana w’umuntu, hanurira Gogi+ umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wowe Gogi, umutware mukuru wa Mesheki na Tubali.+ 2 Nzaguhindukiza ngushorere, nkuzamure nkuvanye mu turere twa kure cyane two mu majyaruguru,+ nkuzane ku misozi ya Isirayeli. 3 Nzakubita umuheto wawe uri mu kiganza cyawe cy’ibumoso ugwe kandi nzatuma imyambi yawe iri mu kiganza cyawe cy’iburyo igwa hasi. 4 Uzagwa ku misozi ya Isirayeli,+ wowe n’ingabo zawe zose n’abantu bose bazaba bari kumwe nawe. Nzaguha ibisiga by’ubwoko bwose n’inyamaswa zo mu gasozi zose bikurye.”’+
5 “‘Uzagwa kure y’umujyi,+ kuko ari njye ubwanjye wabivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
6 “‘Nzohereza umuriro kuri Magogi no ku baturage bo mu birwa birimo umutekano+ kandi bazamenya ko ndi Yehova. 7 Nzamenyekanisha izina ryanjye ryera mu bantu banjye, ari bo Bisirayeli kandi sinzemera ko izina ryanjye ryera ryongera gutukwa. Amahanga azamenya ko ndi Yehova,+ Uwera wa Isirayeli.’+
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘dore bizaza kandi bizaba. Uyu ni wo munsi navuze. 9 Abaturage bo mu mijyi ya Isirayeli bazasohoka bacane umuriro bakoresheje intwaro, ni ukuvuga ingabo nto* n’ingabo nini, imiheto n’imyambi, ibihosho* n’amacumu. Bazamara imyaka irindwi bazicanisha umuriro.+ 10 “Ntibazongera kujya gushaka inkwi kure y’umujyi cyangwa kujya gutoragura inkwi mu mashyamba, kuko bazacana intwaro.”
“‘Bazatwara ibintu by’abari barabatwariye ibyabo kandi basahure ababasahuraga,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
11 “‘Uwo munsi nzaha Gogi+ aho guhambwa muri Isirayeli, ni ukuvuga mu kibaya cy’abanyura mu burasirazuba bw’inyanja kandi icyo kibaya kizafunga inzira y’abakinyuramo. Aho ni ho bazahamba Gogi n’abantu be bose kandi hazitwa Ikibaya cya Hamoni-Gogi.*+ 12 Abo mu muryango wa Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba kugira ngo basukure igihugu.+ 13 Abaturage bose bo mu gihugu bazakora akazi ko kubahamba kandi ibyo bizatuma bamenyekana ku munsi nzihesha ikuzo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
14 “‘Abantu bazahabwa akazi ko kujya banyura mu gihugu kugira ngo bahambe imirambo izaba yarasigaye ku butaka maze bagisukure. Bazamara amezi arindwi bayishaka. 15 Abanyura mu gihugu nibazajya babona igufwa ry’umuntu, bazajya bashyira ikimenyetso iruhande rwaryo. Nyuma yaho abahawe akazi ko guhamba bazarihamba mu Kibaya cya Hamoni-Gogi.+ 16 Nanone aho hazaba umujyi witwa Hamona.* Uko ni ko bazasukura igihugu.’+
17 “None rero mwana w’umuntu, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘bwira ibiguruka by’ubwoko bwose n’inyamaswa zose zo mu gasozi uti: “nimuhurire hamwe muze. Mwese nimuhurire hamwe ku gitambo cyanjye, igitambo ndimo kubategurira, igitambo gikomeye mbatambira ku misozi ya Isirayeli.+ Muzarya inyama munywe n’amaraso.+ 18 Muzarya inyama z’abantu bakomeye kandi munywe amaraso y’abatware bo mu isi. Bose ni nk’amapfizi y’intama n’abana b’intama, ihene n’ibimasa, amatungo yose abyibushye y’i Bashani. 19 Muzarya ibinure by’igitambo mbategurira, munywe n’amaraso yacyo kugeza musinze.”’
20 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Muzarira ku meza yanjye, muhage amafarashi n’abagendera ku magare y’intambara n’abantu b’intwari n’abarwanyi b’ubwoko bwose.’+
21 “‘Nzagaragariza ikuzo ryanjye mu mahanga kandi amahanga yose azabona urubanza naciye n’imbaraga* nerekaniye muri ayo mahanga.+ 22 Uhereye uwo munsi, abo mu muryango wa Isirayeli bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo. 23 Amahanga azamenya ko abantu bo muri Isirayeli bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bitewe n’icyaha cyabo, kuko bampemukiye.+ Ibyo byatumye ntongera kubitaho,+ mbateza abanzi babo+ maze bose babicisha inkota. 24 Nabakoreye ibihuje no guhumana kwabo n’ibyaha byabo kandi sinongeye kubitaho.’
25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagarura abo mu muryango wa Yakobo bajyanywe+ mu kindi gihugu ku ngufu kandi nzababarira abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Nzarwanirira izina ryanjye* ryera.+ 26 Nibamara gukorwa n’isoni bitewe n’ibintu byose bakoze bakampemukira,+ bazatura mu gihugu cyabo bafite umutekano, nta muntu n’umwe ubatera ubwoba.+ 27 Nimbagarura mbakuye mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbakuye mu bihugu by’abanzi babo,+ nzagaragariza muri bo ko ndi uwera, imbere y’abantu bo mu bihugu byinshi.’+
28 “‘Igihe nzabohereza mu bindi bihugu ku ngufu, ariko nyuma nkabakurayo, nkabagarura mu gihugu cyabo singire n’umwe nsigayo, bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.+ 29 Sinzongera gutererana+ abo mu muryango wa Isirayeli, kuko nzabasukaho umwuka wanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
40 Mu mwaka wa 25 turi mu gihugu twari twarajyanywemo ku ngufu,+ ni ukuvuga mu ntangiriro z’uwo mwaka, ku itariki ya 10, hakaba hari mu mwaka wa 14 nyuma y’aho umujyi usenyewe,+ uwo munsi imbaraga za Yehova zanjeho maze anjyana muri uwo mujyi.+ 2 Yanjyanye mu gihugu cya Isirayeli ndi mu iyerekwa ry’ibyo Imana yanyerekaga maze anyicaza hejuru ku musozi muremure cyane.+ Ahagana mu majyepfo y’uwo musozi hari hubatswe nk’umujyi.
3 Igihe yanjyanaga aho hantu, nabonye umuntu uhagaze mu irembo. Yasaga n’umuringa+ kandi mu ntoki ze yari afashe umushumi uboshye mu budodo bwiza n’urubingo rwo gupimisha.*+ 4 Uwo muntu arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, witegereze neza, utege amatwi witonze kandi wite ku bintu byose* ngiye kukwereka, kuko ari yo mpamvu waje hano. Ibyo ubona byose ubibwire Abisirayeli.”+
5 Nuko mbona urukuta rw’inyuma rukikije urusengero.* Uwo muntu yari afite mu ntoki ze urubingo rwo gupimisha rureshya na metero hafi eshatu,* (buri hantu hareshya na santimetero 44* yarenzagaho intambwe y’ikiganza) nuko atangira gupima urukuta kandi umubyimba warwo wanganaga n’urubingo rumwe n’ubuhagarike bwarwo bungana n’urubingo rumwe.
6 Hanyuma agana mu irembo ryerekeye iburasirazuba+ maze azamuka kuri esikariye* zaryo. Nuko apima mu irembo, abona uruhande rumwe rwaho rufite ubugari bureshya n’urubingo rumwe n’urundi ruhande rufite ubugari bureshya n’urubingo rumwe. 7 Hari n’utwumba tw’abarinzi, buri kumba gafite uburebure bureshya n’urubingo rumwe n’ubugari bureshya n’urubingo rumwe kandi hagati y’akumba n’akandi hari metero zigera kuri ebyiri n’igice.*+ Apima mu irembo iruhande rw’ibaraza ryinjira imbere mu rugo, abona hareshya n’urubingo rumwe.
8 Nuko apima ibaraza ry’irembo ryinjira imbere mu rugo, abona rireshya n’urubingo rumwe. 9 Apima ibaraza ry’irembo abona rireshya na metero enye,* apima n’inkingi zaryo abona ari hafi metero imwe.* Ibaraza ry’irembo ryari ku ruhande rurebana n’imbere mu rugo.
10 Hari ibyumba bitatu by’abarinzi kuri buri ruhande rw’irembo ry’iburasirazuba. Uko ari bitatu byaranganaga kandi inkingi zo kuri buri ruhande na zo zaranganaga.
11 Nuko apima ubugari bw’umuryango w’irembo buba hafi metero enye n’igice,* apima n’uburebure bw’irembo buba metero hafi esheshatu.*
12 Kuri buri ruhande imbere y’ibyumba by’abarinzi hari ahantu hazitiye, hapimaga santimetero 44.* Ibyumba by’abarinzi byo ku mpande zombi, buri cyumba cyari gifite metero eshatu.*
13 Hanyuma apima irembo uhereye ku gisenge cy’akumba kamwe k’umurinzi ukagera ku gisenge* cy’akandi kumba, abona metero zigera kuri 13.* Umuryango w’akumba kamwe wari uteganye n’uw’akandi kumba.+ 14 Nuko apima inkingi zo mu mpande, abona metero hafi 27* z’ubuhagarike ndetse apima n’inkingi z’urugo zari mu marembo impande zose. 15 Kuva ku irembo binjiriramo kugera ku ibaraza ry’irembo ahagana imbere, hari metero 22.*
16 Utwumba tw’abarinzi n’inkingi zatwo zo mu mpande,+ byari bifite amadirishya ariho amakadire agenda aba mato ugana imbere. Imbere mu mabaraza nanone harimo amadirishya kuri buri ruhande kandi ku nkingi zo mu mpande hari hashushanyijeho ibiti by’imikindo.+
17 Hanyuma anjyana mu rugo rw’inyuma maze mpabona ibyumba byo kuriramo*+ n’imbuga ishashemo amabuye ikikije urwo rugo impande zose. Muri iyo mbuga hari ibyumba 30 byo kuriramo. 18 Iyo mbuga ishashemo amabuye yari ku mpande z’amarembo, yari ifite uburebure bureshya n’ubw’amarembo. Ni yo mbuga y’ahagana hasi.
19 Nuko apima ahereye ku irembo ry’urugo rw’inyuma ukageza ku irembo rigana mu rugo rw’imbere, abona metero 45* mu burasirazuba no mu majyaruguru.
20 Urugo rw’inyuma rwari rufite irembo ryerekeye mu majyaruguru. Apima uburebure bwaryo n’ubugari bwaryo. 21 Hari utwumba dutatu tw’abarinzi kuri buri ruhande. Inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza, byari bifite ibipimo bingana n’iby’irembo rya mbere. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 22 Amadirishya yaryo, ibaraza ryaryo n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo+ byari bifite ibipimo bingana n’iby’irembo ryerekeye iburasirazuba. Abantu barigeragaho babanje kuzamuka esikariye zirindwi kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yazo.
23 Hari irembo ry’urugo rw’imbere, ryari riteganye n’irembo ryo mu majyaruguru n’irindi ryari riteganye n’iryo mu burasirazuba. Yapimye uko hagati y’irembo n’irindi hareshya, abona metero 45.*
24 Hanyuma anjyana ahagana mu majyepfo maze mbona irembo mu majyepfo.+ Nuko apima inkingi zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, abona bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 25 Kuri buri ruhande rwaryo no ku ibaraza ryaryo, hari amadirishya ameze nk’ayo ku yandi marembo. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 26 Hari esikariye zirindwi zizamuka zijya kuri iryo rembo+ kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yazo. Ryari rifite ibishushanyo by’ibiti by’imikindo ku nkingi zaryo zo ku mpande, kimwe ku ruhande rumwe, ikindi ku rundi ruhande.
27 Urugo rw’imbere rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo. Nuko apima agana mu majyepfo, hagati y’irembo n’irindi, abona metero 45.* 28 Anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryo mu majyepfo maze apima irembo ryo mu majyepfo, abona rifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 29 Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. Kuri buri ruhande rwaryo no ku ibaraza ryaryo hari amadirishya. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.*+ 30 Hari amabaraza impande zose, yari afite uburebure bwa metero zigera kuri 13* n’ubugari bwa metero 2 na santimetero 50.* 31 Ibaraza ryaryo ryarebaga mu rugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi, hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo;+ umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani.+
32 Igihe yanjyanaga mu rugo rw’imbere anyujije iburasirazuba, yapimye irembo asanga rifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 33 Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 34 Ibaraza ryaryo ryarebaga mu rugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo. Umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani.
35 Nuko anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru+ maze araripima asanga na ryo ringana n’andi. 36 Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byanganaga n’ibyo ku yandi marembo. Ryari rifite amadirishya kuri buri ruhande. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 37 Inkingi zo mu ruhande zarebanaga n’urugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi, hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo. Umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani.
38 Iruhande rw’inkingi z’amarembo hari icyumba cyo kuriramo n’umuryango wacyo. Aho ni ho bogerezaga ibitambo bitwikwa n’umuriro.+
39 Kuri buri ruhande rw’ibaraza ryo ku marembo, hari ameza abiri babagiragaho ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibitambo byo kubabarirwa ibyaha+ n’ibitambo byo gukuraho ibyaha.+ 40 Ku ruhande rwo hanze, aho umuntu azamukira yinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri. Mu rundi ruhande rw’ibaraza ry’irembo, na ho hari ameza abiri. 41 Kuri buri ruhande rw’irembo hari ameza ane, yose hamwe akaba umunani, ari yo babagiragaho ibitambo. 42 Ayo meza yakoreshwaga mu gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro, yari abajwe mu ibuye. Yari afite uburebure bwa santimetero 67,* ubugari bwa santimetero 67 n’ubuhagarike bwa santimetero 45.* Ayo meza ni yo bashyiragaho ibikoresho byo kubaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo. 43 Ku nkuta zose z’imbere hari hometseho utubati dufite ubugari bungana n’intambwe imwe y’ikiganza. Kuri ya meza ni ho barambikaga inyama z’ibitambo.
44 Inyuma y’irembo ry’urugo rw’imbere, hari ibyumba byo kuriramo by’abaririmbyi.+ Byari mu rugo rw’imbere, hafi y’irembo ryo mu majyaruguru, bireba mu majyepfo. Ikindi cyumba cyo kuriramo cyari hafi y’irembo ryo mu burasirazuba, kireba mu majyaruguru.
45 Nuko arambwira ati: “Iki cyumba cyo kuriramo kireba mu majyepfo, ni icy’abatambyi bashinzwe imirimo ikorerwa mu rusengero.+ 46 Icyumba cyo kuriramo kireba mu majyaruguru ni icy’abatambyi bashinzwe imirimo ikorerwa ku gicaniro.+ Ni abahungu ba Sadoki+ bo mu Balewi, bashinzwe kwegera Yehova kugira ngo bamukorere.”+
47 Hanyuma apima urugo rw’imbere. Uburebure bwarwo bwari metero 45* n’ubugari ari metero 45. Rwari rufite impande enye zingana. Igicaniro cyari imbere y’urusengero.
48 Nuko anjyana ku ibaraza ry’urusengero+ maze apima inkingi zo ku ruhande rw’ibaraza, abona metero ebyiri n’igice* ku ruhande rumwe na metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Ubugari bw’irembo bwari metero imwe n’igice* ku ruhande rumwe na metero imwe n’igice ku rundi ruhande.
49 Iryo baraza ryari rifite uburebure bwa metero icyenda* n’ubugari bwa metero eshanu.* Abantu barigeragaho bazamukiye kuri esikariye. Kuri buri ruhande rw’amarembo hari inkingi, imwe iri ku ruhande rumwe n’indi ku rundi ruhande.+
41 Nuko anjyana ahera,* maze apima inkingi zo ku ruhande. Zari zifite ubugari bugera kuri metero eshatu* ku ruhande rumwe n’ubugari bwa metero eshatu ku rundi ruhande. 2 Ubugari bw’umuryango bwari metero enye n’igice.* Inkuta zo ku mpande zombi z’umuryango zari metero ebyiri n’igice* ku ruhande rumwe n’izindi metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Hanyuma apima uburebure bw’ahera abona metero 18* n’ubugari bwa metero 9.*
3 Nuko yinjira imbere* apima inkingi yo ku muryango, abona ifite umubyimba wa santimentero 90* kandi umuryango wari ufite ubugari bwa metero eshatu.* Inkuta zo ku mpande zombi z’umuryango,* zari zifite metero eshatu n’igice.* 4 Apima icyumba cyarebanaga n’ahera abona metero icyenda* z’uburebure na metero icyenda z’ubugari.+ Nuko arambwira ati: “Aha ni Ahera Cyane.”+
5 Hanyuma apima urukuta rw’urusengero, abona rufite umubyimba wa metero eshatu.* Ibyumba byari bizengurutse urusengero, byari bifite ubugari bwa metero ebyiri.*+ 6 Ibyumba byo mu mpande byari bigerekeranye, ari etaje eshatu kandi buri etaje yari ifite ibyumba 30. Inkuta z’urusengero zari zubatse mu buryo butuma ibyumba bizengurutse urusengero bibona aho bifata, bitabaye ngombwa ko byinjira mu rukuta rw’urusengero.+ 7 Ku mpande zombi z’urwo rusengero, hari esikariye* yagendaga yihotagura* kandi yagendaga iba nini uko umuntu yagendaga ajya mu byumba byo hejuru.+ Ubugari bwa buri etaje bwagendaga bwiyongera uko umuntu yavaga muri etaje yo hasi ajya muri etaje yo hejuru, abanje kunyura muri etaje yo hagati.
8 Nuko mbona fondasiyo ndende izengurutse urusengero. Fondasiyo z’ibyumba byo mu mpande, zareshyaga n’urubingo rwa metero eshatu,* uhereye aho fondasiyo itangirira, kugera mu nguni. 9 Umubyimba w’urukuta rw’icyumba cyo mu mpande ahagana hanze, wari metero ebyiri n’igice.* Inyuma y’ibyumba byo mu mpande byari bizengurutse urusengero, hari umwanya wasigaraga inyuma y’urukuta.*
10 Hagati y’urusengero n’ibyumba byo kuriramo*+ kuri buri ruhande hari ahantu hangana na metero 9.* 11 Imiryango yinjira mu byumba byo mu mpande yari kuri wa mwanya wasigaraga inyuma, umuryango umwe uri ahagana mu majyaruguru undi uri ahagana mu majyepfo. Ubugari bw’uwo mwanya wasigaraga inyuma bwari metero ebyiri n’igice* mu mpande zose.
12 Inzu yari yubatse ahagana mu burengerazuba, irebana na wa mwanya urimo ubusa, yari ifite metero zigera kuri 31* z’ubugari n’uburebure bwa metero 40.* Urukuta rw’iyo nzu rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice* mu mpande zose.
13 Nuko apima urusengero, abona rufite uburebure bwa metero 45.* Wa mwanya urimo ubusa, inzu* n’inkuta zayo, na byo byari bifite uburebure bwa metero 45. 14 Ubugari bw’imbere y’urusengero ahareba mu burasirazuba, na wa mwanya warimo ubusa, byareshyaga na metero 45.*
15 Apima uburebure bw’inzu yarebanaga na wa mwanya urimo ubusa ku ruhande rw’inyuma n’amabaraza yo ku mpande zombi abona metero 45.*
Nanone yapimye ahera, ahera cyane+ n’amabaraza y’urugo. 16 Yapimye n’imbere y’imiryango, amadirishya afite amakadire yagendaga aba mato mato+ n’amabaraza byari aho hantu uko ari hatatu. Hafi y’umuryango, hari hometse imbaho+ zaturukaga hasi zikagera hejuru ku madirishya kandi amadirishya na yo yari azengurutswe n’imbaho. 17 Yapimye hejuru y’umuryango, imbere mu rusengero no hanze yarwo n’urukuta ruzengurutse urusengero. 18 Hari ibishushanyo by’abakerubi+ n’ibiti by’imikindo,+ igiti cy’umukindo kiri hagati y’umukerubi n’undi mukerubi kandi buri mukerubi yari afite mu maso habiri. 19 Mu maso h’umuntu hari herekeye igiti cy’umukindo mu ruhande rumwe, naho mu maso h’intare* herekeye igiti cy’umukindo mu rundi ruhande.+ Byose byari bishushanyije ku rukuta rw’urusengero impande zose. 20 Ku rukuta rw’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo, uhereye hasi ukagera hejuru y’umuryango.
21 Ibyo inzugi z’urusengero zari zifasheho* byari bifite ishusho ya kare.+ Imbere y’ahera* hari ikintu kimeze 22 nk’igicaniro kibajwe mu giti+ gifite ubuhagarike bwa metero imwe n’igice* n’uburebure bwa santimetero 90.* Mu nguni zacyo hari inkingi, hasi* no mu mpande ari imbaho. Nuko arambwira ati: “Aya ni ameza ari imbere ya Yehova.”+
23 Ahera n’ahera cyane, hari hafite inzugi ebyiri ebyiri.+ 24 Izo nzugi zari zifite ibice bibiri bibiri bikinguka, buri rugi rufite ibice bibiri. 25 Kuri izo nzugi z’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo, bisa n’ibyo ku nkuta.+ Nanone ku ibaraza ryo hanze ahagana imbere hari igisenge cy’imbaho. 26 Hari n’amadirishya afite amakadire agenda aba mato mato+ n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo ku mpande zombi z’ibaraza no ku nkuta z’ibyumba byo mu mpande z’urusengero no ku bisenge byubakishijwe imbaho.
42 Nuko aranjyana, angeza mu rugo rw’inyuma ahareba mu majyaruguru.+ Anjyana ku nzu yari irimo ibyumba byo kuriramo yari iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ iruhande rw’inzu, mu majyaruguru.*+ 2 Uburebure bwayo, mu ruhande rurimo umuryango werekeye mu majyaruguru, yari ifite metero 52* n’ubugari bwa metero 26.* 3 Yari hagati y’urugo rw’imbere rwari rufite metero 10* z’ubugari+ n’imbuga ishashemo amabuye mu rugo rw’inyuma. Amabaraza yayo yararebanaga kandi uko ari atatu yari agerekeranye. 4 Imbere y’ibyumba byo kuriramo,* hari inzira y’imbere+ ifite ubugari bwa metero enye* n’uburebure bwa metero 44,5* kandi imiryango yabyo yari mu majyaruguru. 5 Ibyumba byo hejuru byo kuriramo by’iyo nzu byari bito, ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati, kubera ko byari bifite amabaraza manini. 6 Ibyo byumba bitatu byari bigerekeranye, ariko ntibyari bifite inkingi nk’izo ku ngo. Ni yo mpamvu byari bito ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati.
7 Urukuta rw’amabuye rwo hanze rwari rwegeranye n’ibyumba byo kuriramo, byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma imbere y’ibindi byumba byo kuriramo, rwari rufite uburebure bwa metero 25.* 8 Uburebure bw’ibyumba byo kuriramo byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma bwari metero 25,* ariko ibyarebanaga n’urusengero byari bifite uburebure bwa metero 44,5.* 9 Ibyumba byo kuriramo byari bifite umuryango mu ruhande rw’iburasirazuba ari wo umuntu yacagamo kugira ngo abigeremo, aturutse mu rugo rw’inyuma.
10 Hari n’ibyumba byari bikikijwe n’urukuta rw’amabuye rw’urugo ku ruhande rw’iburasirazuba, hafi y’ahantu hari ubusa na ya nzu.+ 11 Imbere yabyo hari inzira imeze nk’iyari imbere y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru.+ Uburebure bwabyo n’ubugari bwabyo byaranganaga kandi aho basohokera n’ibipimo byaho ari kimwe. Imiryango yabyo 12 yari imeze nk’iy’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo. Aho ya nzira itangirira, imbere y’urukuta rw’amabuye rwo mu burasirazuba, hari umuryango umuntu yashoboraga kwinjiriramo.+
13 Nuko arambwira ati: “Ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biri iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera Yehova bariramo ibitambo byera cyane.+ Ni ho bashyira ibitambo byera cyane, ituro ry’ibinyampeke, igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha, kuko ari ahantu hera.+ 14 Iyo abatambyi bamaze kwinjira, ntibagomba gusohoka ahera ngo bajye mu rugo rw’inyuma batabanje gukuramo imyenda bakorana,+ kuko ari iyera. Bagomba kwambara indi myenda, kugira ngo babone kwegera aho abandi bantu bemerewe kugera.”
15 Nuko arangije gupima imbere mu rusengero,* anjyana hanze anyujije mu irembo rireba iburasirazuba+ maze aho hantu hose arahapima.
16 Yapimye uruhande rw’iburasirazuba akoresheje urubingo bapimisha. Akurikije urwo rubingo bapimisha, yasanze kuva ku ruhande rumwe ukajya ku rundi hari uburebure bureshya n’imbingo 500.*
17 Yapimye uruhande rwo mu majyaruguru abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.
18 Yapimye uruhande rwo mu majyepfo abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.
19 Hanyuma yerekeza mu ruhande rw’iburengerazuba, arahapima abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.
20 Yapimye impande zaho zose uko ari enye. Hari urukuta ruzengurutse+ rufite uburebure bureshya n’imbingo 500* n’ubugari bw’imbingo 500,+ kugira ngo rutandukanye ahantu hera n’ahantu hasanzwe.*+
43 Hanyuma anjyana ku irembo ryarebaga iburasirazuba.+ 2 Mpageze mbona ikuzo ry’Imana ya Isirayeli riturutse iburasirazuba+ kandi ijwi ryayo ryari rimeze nk’iry’amazi menshi+ maze isi irarabagirana bitewe n’ikuzo ryayo.+ 3 Ibyo nabonye byari bimeze nk’ibyo nari narabonye mu iyerekwa igihe nazaga* kurimbura umujyi kandi byari bimeze nk’ibyo nabonye hafi y’uruzi rwa Kebari;+ nuko nikubita hasi nubamye.
4 Hanyuma ikuzo rya Yehova ryinjira mu Rusengero* rinyuze mu muryango warebaga iburasirazuba.+ 5 Umwuka urampagurutsa unjyana mu rugo rw’imbere maze ngiye kubona mbona urusengero rwuzuye ikuzo rya Yehova.+ 6 Nuko numva umuntu amvugisha ari mu rusengero, hanyuma uwo mugabo araza ahagarara iruhande rwanjye.+ 7 Arambwira ati:
“Mwana w’umuntu we, aha ni ho hari intebe yanjye y’ubwami+ kandi ni ho nkandagiza ibirenge byanjye.+ Ni ho nzatura mu Bisirayeli kugeza iteka ryose.+ Abo mu muryango wa Isirayeli ntibazongera kwanduza* izina ryanjye ryera,+ bo n’abami babo, bitewe no gusenga izindi mana,* hamwe n’intumbi z’abami babo. 8 Bashyira umuryango wabo iruhande rw’umuryango wanjye n’icyo urugi rwabo rufasheho bakagishyira iruhande rw’icyo urugi rwanjye rufasheho, tugatandukanywa n’urukuta gusa.+ Banduje* izina ryanjye ryera bitewe n’ibintu bibi cyane bakoze, bituma mbarakarira maze mbatsembaho.+ 9 None rero, nibareke gusenga izindi mana kandi bate kure intumbi z’abami babo, nanjye nzabana na bo iteka ryose.+
10 “Naho wowe mwana w’umuntu, bwira abo mu muryango wa Isirayeli uko urusengero ruteye,+ kugira ngo bakorwe n’isoni bitewe n’amakosa yabo+ kandi basuzume igishushanyo mbonera cyarwo.* 11 Nibakorwa n’isoni bitewe n’ibyo bakoze byose, uzabereke igishushanyo mbonera cy’urusengero, imiterere yarwo, aho basohokera n’aho binjirira.+ Uzabereke ibishushanyo mbonera byarwo byose n’amabwiriza yarwo, ibishushanyo mbonera byarwo n’amategeko yarwo kandi uzabyandikire imbere yabo, kugira ngo bakurikize ibintu byose biri ku gishushanyo mbonera cyarwo kandi bubahirize amabwiriza yarwo.+ 12 Iri ni ryo tegeko ry’urusengero: Aharukikije hose hejuru ku musozi, ni ahera cyane.+ Dore iryo ni ryo tegeko ry’urusengero.
13 “Ubu noneho ngiye kubereka uko igicaniro kingana.+ Cyapimwe nk’uko urusengero rwapimwe.* Igice cyo hasi cy’igicaniro, cyari gifite ubuhagarike bungana n’igice cya metero* (wongeyeho intambwe y’ikiganza) kandi kirusha igice gikurikiyeho igice cya metero kuri buri ruhande. Ku rugara rwacyo hari umuguno ufite ubugari bungana n’ubugari bw’ikiganza.* Uko ni ko igice kibanza cyanganaga. 14 Hejuru y’igice kibanza cyari ku butaka, hari igice cya kabiri cyari gifite ubuhagarike bwa santimetero 90* kandi cyarushaga igice gikurikiyeho santimetero 44,5.* Icyo gice cya gatatu, cyari gifite ubuhagarike bwa metero ebyiri* kandi cyarushaga igikurikiyeho santimetero 44,5. 15 Iziko ry’igicaniro ryari rifite ubuhagarike bwa metero ebyiri,* kandi kuri iryo ziko ahagana hejuru hari amahembe ane.+ 16 Iryo ziko ry’igicaniro ryari rifite ishusho ya kare rifite uburebure bwa metero eshanu* n’ubugari bwa metero eshanu.+ 17 Impande enye z’igice cya kane cy’icyo gicaniro zari zifite uburebure bwa metero esheshatu* kandi umuguno uzengurutse ufite santimetero 26.* Icyo gice cyarushaga ikigikurikiye santimetero 44,5* kuri buri ruhande.
“Cyari gifite esikariye* zireba iburasirazuba.”
18 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ibi ni byo muzakurikiza mwubaka igicaniro kugira ngo gitambirweho ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi kiminjagirweho amaraso.’+
19 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘uzafate ikimasa kikiri gito kivuye mu zindi nka, ugihe abatambyi b’Abalewi bo mu muryango wa Sadoki,+ ari bo banyegera kugira ngo bankorere, bagitambe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 20 Uzafate ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe y’igicaniro uko ari ane no ku nguni enye zo ku mukaba wacyo, hamwe no ku muguno ukizengurutse kugira ngo ucyezeho icyaha kandi gikurweho ibyaha.+ 21 Uzafate cya kimasa kikiri gito cyo gutambaho igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ugitwikire ahantu habigenewe mu rusengero, inyuma y’ahera.+ 22 Ku munsi wa kabiri uzazane isekurume y’ihene idafite ikibazo, ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kandi igicaniro bazacyezeho icyaha nk’uko bacyejejeho icyaha bakoresheje ikimasa kikiri gito.’
23 “‘Nurangiza kucyezaho icyaha, uzatambe ikimasa kikiri gito kandi kidafite ikibazo uvanye mu zindi nka, utambe n’imfizi y’intama idafite ikibazo ukuye mu zindi ntama. 24 Uzabiture Yehova maze abatambyi babishyireho umunyu,+ babitambire Yehova bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 25 Mu gihe cy’iminsi irindwi buri munsi ujye utamba isekurume y’ihene ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ utambe n’ikimasa kikiri gito uvanye mu zindi nka n’isekurume y’intama uvanye mu zindi ntama kandi byose bizabe bidafite ikibazo.* 26 Bazamara iminsi irindwi bagikuraho icyaha kandi bacyeze kugira ngo gitangire gukoreshwa. 27 Iyo minsi nirangira, kuva ku munsi wa munani+ gukomeza, abatambyi bazatambire kuri icyo gicaniro ibitambo byanyu* bitwikwa n’umuriro hamwe n’ibitambo bisangirwa,* nanjye nzabishimira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
44 Nuko angarura ku irembo ryo hanze ryari ryerekeye mu burasirazuba bw’urusengero+ kandi ryari rifunze.+ 2 Hanyuma Yehova arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigomba gukingurwa kandi nta muntu uzaryinjiriramo, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yaryinjiriyemo.+ Ubwo rero, rigomba guhora rikinze. 3 Ariko umutware azaryicaramo kuko ari umutware, kugira ngo arire umugati imbere ya Yehova.+ Azajya yinjirira mu ibaraza ry’irembo, abe ari na ho asohokera.”+
4 Nuko anyuza mu irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’urusengero. Ndebye, mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye urusengero rwa Yehova.+ Mpita nikubita hasi nubamye.+ 5 Yehova arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, itonde,* urebe kandi utege amatwi witonze ibintu byose nkubwira birebana n’amabwiriza n’amategeko agenga urusengero rwa Yehova. Witegereze witonze umuryango winjira mu rusengero n’imiryango yarwo yose yo gusohokeramo.+ 6 Ubwire Abisirayeli b’ibyigomeke uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa Bisirayeli mwe, ndambiwe ibikorwa bibi cyane mukora. 7 Iyo muzanye mu rusengero rwanjye abanyamahanga batakebwe ku mutima no ku mubiri, bahumanya* urusengero rwanjye. Mutanga ibyokurya byanjye, ni ukuvuga ibinure n’amaraso, mukica isezerano twagiranye mukora ibikorwa bibi cyane. 8 Ntimwitaye ku bintu byanjye byera,+ ahubwo mwahaye abandi inshingano ngo abe ari bo bakora imirimo yo mu rusengero rwanjye.”’
9 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nta munyamahanga uba mu Bisirayeli utarakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu rusengero rwanjye.”’
10 “‘Ariko Abalewi bantaye+ igihe Abisirayeli bayobaga bakanta maze bagasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme,* na bo bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo. 11 Bazakora mu rusengero rwanjye, bahabwe inshingano yo kurinda amarembo y’urusengero+ kandi bakore imirimo yo mu rusengero. Bazajya babaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa abaturage kandi bazajya bahagarara imbere y’abaturage kugira ngo babakorere. 12 Kubera ko bakoreraga abaturage bari imbere y’ibigirwamana byabo biteye iseseme kandi bakabera abo mu muryango wa Isirayeli igisitaza bagatuma bakora icyaha,+ ni yo mpamvu nazamuye ukuboko kwanjye, nkarahira ko bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 13 Ntibazanyegera ngo bankorere ari abatambyi cyangwa ngo bagire ibintu byanjye byera cyangwa ibintu byera cyane begera kandi bazakorwa n’isoni, bagerweho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane bakoze. 14 Icyakora nzabaha inshingano yo kwita ku rusengero, bite ku mirimo yarwo no ku bintu byose birukorerwamo.’+
15 “‘Naho abatambyi b’Abalewi, ari bo bahungu ba Sadoki,+ bakoze imirimo irebana n’urusengero rwanjye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ bo bazanyegera bankorere kandi bazahagarara imbere yanjye kugira ngo banture ibinure+ n’amaraso,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16 ‘Ni bo bazinjira mu rusengero rwanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bankorere+ kandi bazita ku nshingano nabahaye.+
17 “‘Nibinjira mu marembo y’urugo rwanjye rw’imbere, bazajye binjira bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza cyane.+ Igihe bazaba bakorera mu marembo y’urugo rw’imbere n’ahandi hose imbere mu rugo, ntibakambare imyenda iboshye mu bwoya bw’intama. 18 Bajye bambara igitambaro kizingirwa ku mutwe kiboshye mu budodo bwiza cyane, bambare n’amakabutura aboshye mu budodo bwiza cyane.+ Ntihakagire ikintu bambara cyatuma babira icyuya. 19 Mbere y’uko basohoka bagiye mu rugo rw’inyuma aho abaturage bari, bajye bakuramo imyenda bari bambaye bari mu kazi+ maze bayishyire mu byumba byera byo kuriramo.+ Hanyuma bajye bambara indi myenda kugira ngo badatuma abaturage bera, bitewe n’imyenda yabo. 20 Ntibakogoshe umusatsi wo ku mutwe wabo+ ngo bawumareho kandi ntibakawutereke. Bajye bawugabanya gusa. 21 Abatambyi ntibakanywe divayi bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.+ 22 Ntibagashake umugore wapfushije umugabo cyangwa uwatanye n’umugabo we,+ ahubwo bazashake mu bakobwa bakiri isugi bakomoka mu muryango wa Isirayeli, cyangwa bashake umugore wapfushije umugabo, na we wari umutambyi.’+
23 “‘Bazigishe abantu banjye kumenya itandukaniro riri hagati y’ikintu cyera n’ikintu gisanzwe, babigishe kumenya itandukaniro riri hagati y’icyanduye n’ikitanduye.+ 24 Ni bo bazajya baca imanza+ kandi bagomba kuzica bakurikije amategeko yanjye.+ Bazajye bubahiriza amategeko n’amabwiriza yanjye arebana n’iminsi mikuru yanjye yose+ kandi beze amasabato yanjye. 25 Ntibazegere umurambo w’umuntu kugira ngo udatuma bahumana. Icyakora bashobora kwihumanya bitewe no kwegera umurambo wa papa wabo, mama wabo, umuhungu wabo, umukobwa wabo, umuvandimwe wabo cyangwa mushiki wabo utarigeze ashaka.+ 26 Umutambyi namara kwiyeza, bazamubarire iminsi irindwi. 27 Umunsi azinjira ahera mu rugo rw’imbere kugira ngo akorere ahera, agomba kwitambira igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
28 “‘Uyu ni wo murage wabo: Ni njye murage wabo.+ Ntimuzagire umugabane mubaha muri Isirayeli, kuko ari njye mugabane wabo. 29 Ni bo bazajya barya ku maturo y’ibinyampeke,+ ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, ibitambo byo gukuraho icyaha+ kandi ibintu byose Abisirayeli bahaye Imana bizaba ibyabo.+ 30 Imbuto nziza kurusha izindi zose mu mbuto zeze mbere n’ituro iryo ari ryo ryose muzatanga, bizaba iby’abatambyi.+ Nanone muzahe umutambyi ifu itanoze ivuye mu binyampeke byeze mbere.+ Ibyo bizatuma ingo zanyu zibona umugisha.+ 31 Abatambyi ntibagomba kurya ibiguruka cyangwa inyamaswa basanze byipfushije cyangwa byatanyaguwe n’inyamaswa.’+
45 “‘Igihe muzaba mugabanya abantu igihugu mubaha umurage,+ muzahe Yehova umugabane, mumuhe ahantu hera muvanye kuri icyo gihugu.+ Uwo mugabane uzagire uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.*+ Aho hantu hose hazabe ahantu hera. 2 Muri uwo mugabane hazabemo ahantu hera, hafite ishusho ya kare. Ku ruhande rumwe hazabe hareshya na metero 259*+ na metero 259 ku rundi ruhande kandi hazagire inzuri* zifite metero 25* kuri buri ruhande.+ 3 Kuri uwo mugabane, uzapime ahantu hafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ibirometero 5* by’ubugari. Muri uwo mugabane ni ho hazaba urusengero, ruzaba ari urwera cyane. 4 Uwo mugabane wera wafashwe ku gihugu, uzaba uw’abatambyi+ begera Yehova,+ kugira ngo bamukorere mu rusengero. Aho ni ho hazaba amazu yabo n’ahantu hera hazubakwa urusengero.
5 “‘Abalewi bakora imirimo yo mu rusengero, bazahabwe umugabane ufite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5*+ kandi bazagire ibyumba 20 byo kuriramo*+ bibe ibyabo.
6 “‘Umujyi uzahabwe ahantu hafite uburebure bw’ibirometero 13* (hazabe ari ahantu hera,) n’ubugari bw’ibirometero 2 na metero 600.*+ Aho hazaba ah’abo mu muryango wa Isirayeli bose.
7 “‘Naho umutware, azahabwe ubutaka ku ruhande rumwe bukora kuri ha hantu hera, naho ku rundi ruhande bugakora ku gace kahawe umujyi. Buzaba buri hafi y’ahantu hera n’agace kahawe umujyi. Buzaba buri ku ruhande rw’iburengerazuba no ku ruhande rw’iburasirazuba. Uburebure bwaho, uhereye ku mupaka w’iburengerazuba ukagera ku mupaka w’iburasirazuba, buzaba bureshya n’agace kahawe umwe mu miryango.+ 8 Aho ni ho hazaba ahe muri Isirayeli. Abatware banjye ntibazongera kugirira nabi abantu banjye+ kandi bazaha ubutaka Abisirayeli bakurikije imiryango yabo.’+
9 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mwarakabije mwa batware ba Isirayeli mwe!’
“‘Nimureke kugira urugomo no kurenganya abantu banjye kandi mukore ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.+ Mureke kubambura ibintu byabo.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 10 ‘Mujye mugira iminzani ipima neza, ni ukuvuga icyo mupimisha ibintu bidasukika* n’icyo mupimisha ibintu bisukika.*+ 11 Ibyo mupimisha ibintu bidasukika n’ibyo mupimisha ibintu bisukika, bigomba kuba bidahindagurika. Bati* igomba kuba ingana na kimwe cya cumi cya homeri* kandi efa* ikaba ingana na kimwe cya cumi cya homeri. Homeri ni yo muzajya mushingiraho mupima ibindi bintu byose. 12 Shekeli*+ igomba kuba ingana na gera* 20. Shekeli 20, kongeraho shekeli 25, ukongeraho shekeli 15, abe ari byo muzajya mufata ko bingana na mane.’*
13 “‘Aya ni yo maturo muzatanga: Ibiro nka 3* mukuye kuri buri biro 160* by’ingano n’ibiro nka 2 mukuye kuri buri biro 130* by’ingano za sayiri. 14 Amavuta abantu bazajya batura, agomba gupimwa hakurikijwe igipimo cya bati. Bati imwe ingana na kimwe cya 10 cya koru.* Bati 10 zizangane na homeri imwe, kuko bati 10 ari homeri imwe. 15 Mu ntama 200 zo muri Isirayeli, hazatangwe intama imwe itambanwe n’ibinyampeke,+ igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,*+ kugira ngo abantu biyunge n’Imana.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
16 “‘Abaturage bose bo mu gihugu bazajya baha iryo turo+ umutware wo muri Isirayeli. 17 Ariko umutware ni we uzajya atanga ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa mu gihe cy’iminsi mikuru+ no ku munsi ukwezi kwagaragayeho, ku Masabato+ no mu gihe cy’indi iminsi mikuru yose y’Abisirayeli.+ Ni we uzatanga igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ituro ry’ibinyampeke, igitambo gitwikwa n’umuriro n’igitambo gisangirwa, kugira ngo abo mu muryango wa Isirayeli biyunge n’Imana.’
18 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mu kwezi kwa mbere, ku italiki ya mbere, uzafate ikimasa kidafite ikibazo, kikiri gito uvanye mu zindi nka maze weze urusengero urukureho ibyaha.+ 19 Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha ayashyire ku byo inzugi z’urusengero zifasheho,+ ku nguni enye z’umukaba uzengurutse igicaniro no ku byo umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere ufasheho. 20 Uko ni ko uzabigenza ku munsi wa karindwi w’ukwezi, bitewe n’umuntu uzaba yakoze icyaha atabishakaga cyangwa se atabizi.+ Muzeze urusengero murukureho ibyaha.+
21 “‘Ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere, muzizihize Pasika.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 22 Kuri uwo munsi, umutware azatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye n’iby’abaturage bose bo mu gihugu.+ 23 Mu minsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara, buri munsi azajye azana ibimasa birindwi bikiri bito, amasekurume y’intama arindwi, byose bidafite ikibazo, abitambire Yehova bibe igitambo gitwikwa n’umuriro muri iyo minsi uko ari irindwi;+ kandi buri munsi ajye atanga isekurume y’ihene, ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 24 Nanone buri kimasa kikiri gito agomba kugitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana na efa imwe, imfizi y’intama akayitangana na efa imwe kandi buri efa ajye ayitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.
25 “‘Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa karindwi, mu gihe cy’iminsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara,+ azatange igitambo nk’icyo cyo kubabarirwa ibyaha, igitambo gitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’amavuta.’”
46 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘irembo ry’urugo rw’imbere rireba iburasirazuba+ rizajye rihora rikinze+ mu minsi itandatu y’akazi,+ ariko ku munsi w’Isabato no ku munsi ukwezi kwagaragayeho rikingurwe. 2 Umutware azajye yinjirira mu ibaraza ry’irembo aturutse hanze,+ ahagarare iruhande rw’ibyo umuryango w’irembo ufasheho. Abatambyi bazamutambire igitambo gitwikwa n’umuriro, bamutambire n’ibitambo bisangirwa,* hanyuma umutware yuname imbere y’irembo, narangiza asohoke. Ariko iryo rembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba. 3 Abaturage bo mu gihugu na bo bajye bunamira Yehova ku muryango w’iryo rembo, ku masabato n’igihe ukwezi kwagaragaye.+
4 “‘Igitambo gitwikwa n’umuriro umutware azajya azana imbere ya Yehova ku munsi w’isabato, ni amasekurume y’intama atandatu adafite ikibazo n’imfizi y’intama idafite ikibazo.+ 5 Imfizi y’intama ajye ayitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro 11,* amasekurume y’intama ayatangane n’ituro ry’ibinyampeke ashoboye gutanga, atange na litiro eshatu n’igice* z’amavuta kuri buri biro 11 by’ibinyampeke.+ 6 Ku munsi ukwezi kwagaragayeho, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo akuye mu zindi nka, amasekurume y’intama atandatu n’imfizi y’intama. Byose bizabe bidafite ikibazo.+ 7 Ikimasa kikiri gito azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11,* imfizi y’intama ayitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke ajye abitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.
8 “‘Umutware niyinjira, azajye yinjirira mu ibaraza ry’irembo abe ari na ho asohokera.+ 9 Abantu bo mu gihugu nibaza imbere ya Yehova mu gihe cy’iminsi mikuru+ baje gusenga, abinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru+ bajye basohokera mu irembo ryo mu majyepfo,+ naho abinjiriye mu irembo ryo mu majyepfo basohokere mu irembo ryo mu majyaruguru. Ntihakagire usohokera mu irembo yinjiriyemo, ahubwo ajye asohokera mu irembo riri imbere ye. 10 Naho umutware uri muri bo, nibinjira ajye yinjirana na bo, nibasohoka asohokane na bo. 11 Ku minsi mikuru no mu bihe by’iminsi mikuru, ikimasa kikiri gito kizatanganwe n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11,* imfizi y’intama itanganwe n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama, ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke, ajye abitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.+
12 “‘Umutware natanga igitambo gitwikwa n’umuriro,+ cyangwa agatamba igitambo gisangirwa* ngo kibe igitambo gitangwa ku bushake gitambiwe Yehova, bajye bamukingurira irembo ryerekeye mu burasirazuba maze atange igitambo cye gitwikwa n’umuriro n’ibitambo bye bisangirwa, nk’uko ajya abigenza ku munsi w’Isabato.+ Narangiza ajye asohoka, namara kugenda bakinge irembo.+
13 “‘Buri munsi ujye utanga isekurume y’intama idafite ikibazo kandi itarengeje umwaka umwe, ibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.+ Ujye uyitanga buri gitondo. 14 Buri gitondo ujye uyitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri* kandi ujye utanga amavuta angana na litiro irengaho* yo kuminjagira ku ifu inoze, ibe ituro ry’ibinyampeke rihoraho riturwa Yehova. Iryo ni itegeko rizajya rikurikizwa igihe cyose. 15 Buri gitondo bazajye batanga imfizi y’intama, ituro ry’ibinyampeke n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe.’
16 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umutware naha abahungu be umurage, uzaba umutungo w’abo bahungu. Ni umutungo bahawe ngo ubabere umurage. 17 Ariko naha umwe mu bagaragu be impano avanye mu murage we, izaba iy’uwo mugaragu kugeza ku mwaka wo gusubiza abantu uburenganzira bwabo,*+ hanyuma umutware ayisubirane. Abahungu be ni bo bonyine bazagumana umurage yabahaye. 18 Umutware ntagafate ku murage w’abaturage ngo abirukane ahantu habo. Abahungu be azabahe umurage awuvanye mu mutungo we bwite, kugira ngo hatagira umuntu wo mu bantu banjye wirukanwa ahantu yahawe.’”
19 Hanyuma anjyana ahari ibyumba byera byo kuriramo* by’abatambyi bireba mu majyaruguru,+ anyujije mu nzira+ ica iruhande rw’irembo maze mbona mu ruhande rw’inyuma hari umwanya, aherekeye iburengerazuba. 20 Nuko arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera igitambo cyo gukuraho ibyaha n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kandi ni ho bazajya bokereza ituro ry’ibinyampeke,+ kugira ngo batagira ikintu basohokana bakakijyana mu rugo rw’inyuma, bakeza abaturage.”+
21 Anyuza ku nkingi enye zo mu nguni z’urugo anjyana mu rugo rw’inyuma maze ndebye mbona urugo iruhande rwa buri nkingi yo mu rugo rw’inyuma. 22 Mu nguni enye z’urugo hari imbuga ntoya, zifite uburebure bwa metero 20* na metero 13* z’ubugari. Zose uko ari enye, zari zifite ibipimo bingana. 23 Zose uko ari enye zari zikikijwe n’imirongo y’amabuye kandi munsi y’iyo mirongo, hari hubatse ahantu ho gutekera ibitambo. 24 Nuko arambwira ati: “Aha ni ho abashinzwe guteka ibitambo by’abaturage bakorera.”+
47 Nuko angarura ku muryango w’urusengero.+ Maze ndebye mbona amazi atemba aturuka munsi y’irembo ry’urusengero+ yerekeza iburasirazuba, kuko umuryango w’urusengero warebaga iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturutse munsi y’urusengero ku ruhande rw’iburyo, mu majyepfo y’igicaniro.
2 Hanyuma ansohora anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru,+ anzengurutsa hanze angeza ku irembo ry’inyuma ryerekeye iburasirazuba+ maze ndebye mbona amazi atemba mu ruhande rw’iburyo.
3 Igihe uwo mugabo yasohokaga yerekeza iburasirazuba afite umugozi bapimisha mu ntoki ze,+ yapimye metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, nuko angera mu tugombambari.*
4 Apima izindi metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, angera mu mavi.
Arongera apima izindi metero 518 maze anyuza muri ayo mazi, angera aho bakenyerera.
5 Igihe yapimaga izindi metero 518,* wari wabaye umugezi ntashoboraga kwambuka ngenda n’amaguru, amazi yabaye menshi ku buryo kuyambuka bisaba koga, ari umugezi umuntu adashobora kwambuka n’amaguru.
6 Nuko arambaza ati: “Mwana w’umuntu we, ibi wabibonye?”
Hanyuma angarura ku nkombe z’uwo mugezi. 7 Ngarutse mbona ku nkombe zombi z’uwo mugezi hari ibiti byinshi cyane.+ 8 Arambwira ati: “Aya mazi aratemba agana iburasirazuba kandi arakomeza akagera muri Araba*+ akinjira mu nyanja. Nagera mu nyanja,+ amazi yaho azakira. 9 Ahantu hose ayo mazi* anyura, ibinyabuzima byinshi bihari bizagira ubuzima. Hazaba amafi menshi cyane bitewe n’uko aya mazi azaba ahanyura. Amazi y’inyanja azakira kandi aho uwo mugezi uzagera hose ibintu byose bizagira ubuzima.
10 “Abarobyi bazahagarara ku nkombe z’iyo nyanja uhereye muri Eni-gedi+ ukagera muri Eni-egulayimu. Hazaba imbuga yo kwanikaho inshundura, habe n’amoko menshi cyane y’amafi nk’ayo mu Nyanja Nini.*+
11 “Icyakora ibishanga n’ubutaka bubyegereye byo ntibizakira. Bizaba umunyu.+
12 “Mu mpande zombi z’uwo mugezi, hazamera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazuma kandi imbuto zabyo zizakomeza kwera. Buri kwezi bizajya byera imbuto, kuko amazi yabyo aturuka mu rusengero.+ Imbuto zabyo zizaba ibyokurya n’amababi yabyo abe ayo gukiza.”+
13 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabanya kikaba icy’imiryango 12 ya Isirayeli kandi Yozefu azahabwe imigabane ibiri.+ 14 Muzagihabwa, buri wese ahabwe ahangana n’ah’undi.* Narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzakibaha,+ none ndakibahaye ngo kibe icyanyu.
15 “Uyu ni wo mupaka w’icyo gihugu mu majyaruguru: Uhera ku Nyanja Nini, ukanyura mu nzira ijya i Hetiloni+ ugana i Sedadi,+ 16 ugakomeza i Hamati,+ i Berotayi+ n’i Siburayimu, iri hagati y’akarere ka Damasiko n’ak’i Hamati, ukagera i Hazeri-hatikoni iri hafi y’umupaka wa Hawurani.+ 17 Umupaka uzahera ku nyanja, ugere i Hasari-enani,+ ukomeze mu majyaruguru ku mupaka w’i Damasiko no ku mupaka w’i Hamati.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyaruguru.
18 “Umupaka w’iburasirazuba uri hagati ya Hawurani na Damasiko no kuri Yorodani hagati ya Gileyadi+ n’igihugu cy’Abisirayeli. Muzapime muhereye kuri uwo mupaka mugeze ku nyanja y’iburasirazuba.* Uwo ni wo mupaka w’iburasirazuba.
19 “Umupaka wo mu majyepfo uzava i Tamari ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere no ku Kibaya* no ku Nyanja Nini.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyepfo.
20 “Ku ruhande rw’iburengerazuba hari Inyanja Nini, uhereye kuri uwo mupaka kugera ku gace karebana na Rebo-hamati.*+ Uwo ni umupaka w’iburengerazuba.”
21 “Muzigabanye icyo gihugu, mukigabanye imiryango 12 ya Isirayeli. 22 Muzagabane icyo gihugu kibe icyanyu, muheho n’abanyamahanga batuye muri mwe, bakaba barabyaye abana igihe bari kumwe namwe. Muzabafate nk’Abisirayeli kavukire. Na bo bazahabwe umurage hamwe n’indi miryango ya Isirayeli. 23 Umunyamahanga azahabwe umurage ku gace kahawe umuryango atuyemo,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
48 “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye ku mupaka wo mu majyaruguru: Agace k’abo mu muryango wa Dani,+ kari ku nzira ijya i Hetiloni kugera i Rebo-hamati*+ n’i Hasari-enani, ku mupaka w’i Damasiko ahagana mu majyaruguru, iruhande rw’i Hamati.+ Ako karere gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba. 2 Agace kagenewe Asheri+ kari ku mupaka w’akagenewe Dani, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. 3 Agace kagenewe Nafutali,+ kari ku mupaka w’akagenewe Asheri, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 4 Agace kagenewe Manase+ kari ku mupaka w’akagenewe Nafutali, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba. 5 Agace kagenewe Efurayimu kari ku mupaka w’akaganewe Manase,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 6 Agace kagenewe Rubeni, kari ku mupaka w’akagenewe Efurayimu,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 7 Agace kagenewe Yuda, kari ku mupaka w’akagenewe Rubeni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 8 Ku mupaka w’akagenewe Yuda kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba, muzafateho agace gafite ubugari bw’ibirometero 13.*+ Ako gace kazabe gafite uburebure bungana n’ubw’uduce twahawe indi miryango, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba, ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. Urusengero ruzabe hagati muri ako gace.
9 “Agace muzashyira ku ruhande kagenewe Yehova, kazabe gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.* 10 Aha ni ho hantu hera hazahabwa abatambyi:+ Mu majyaruguru hazaba hareshya n’ibirometero 13,* mu burengerazuba hareshya n’ibirometero 5,* mu burasirazuba hareshya n’ibirometero 5, na ho mu majyepfo hareshya n’ibirometero 13. Urusengero rwa Yehova ruzabamo hagati. 11 Hazaba ah’abatambyi bejejwe bakomoka ku bahungu ba Sadoki+ bakoze imirimo nabahaye kandi batigeze bayoba, igihe Abisirayeli n’Abalewi bayobaga.+ 12 Bazahabwa agace gakuwe ha hantu hagizwe ahantu hera cyane, ku mupaka w’agace kahawe Abalewi.
13 “Abalewi bazahabwe agace kari iruhande rw’akahawe abatambyi, gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5* (uburebure bwako buzabe ibirometero 13 n’ibirometero 5 by’ubugari). 14 Ntibakahagurishe kandi ntihakagire uhagurana cyangwa ngo atume aho hantu heza cyane hatwarwa n’abandi, kuko Yehova abona ko ari ikintu cyera.
15 “Agace gasigaye gafite ubugari bw’ibirometero 2 na metero 600,* kari hafi y’agace gafite uburebure bw’ibirometero 13,* kazaba agace k’umujyi gakorerwamo ibintu bisanzwe,+ abantu bahature kandi habe urwuri.* Umujyi uzabemo hagati.+ 16 Dore uko umujyi uzaba ungana: Umupaka wo mu majyaruguru uzagira ibirometero 2 na metero 300.* Umupaka wo mu majyepfo ugire ibirometero 2 na metero 300. Umupaka wo mu burasirazuba ugire ibirometero 2 na metero 300 kandi umupaka w’iburengerazuba na wo ugire ibirometero 2 na metero 300. 17 Umujyi uzagira urwuri* rufite metero 130* mu majyaruguru, metero 130 mu majyepfo, metero 130 mu burasirazuba na metero 130 mu burengerazuba.
18 “Uburebure bw’ahantu hazasaguka, buzaba bungana n’ubw’ahantu hera,+ ari ibirometero bitanu* mu burasirazuba n’ibirometero bitanu mu burengerazuba. Hazaba hangana n’ahantu hera kandi ibizeramo ni byo abakora mu mujyi bazajya barya. 19 Abakora mu mujyi bo mu miryango yose ya Isirayeli bazajya bahahinga.+
20 “Ahantu hose muzatanga, buri ruhande ruzabe rufite ibirometero 13.* Muzateganye ahantu habe ahantu hera, harimo n’ah’umujyi.
21 “Ahasigaye mu mpande zombi z’ahantu hera n’ah’umujyi, hafite uburebure bw’ibirometero 13* ku ruhande rwerekeye iburasirazuba n’uburebure bw’ibirometero 13 mu burengerazuba bw’ahantu hera hafite uburebure bw’ibirometero 13, hazaba ah’umutware.+ Hazaba hangana n’uduce tuhegereye kandi hazaba ah’umutware; ahantu hera n’urusengero bizabamo hagati.
22 “Agace kagenewe Abalewi n’agace k’umujyi bizaba hagati y’ibice bibiri by’ahagenewe umutware. Agace kagenewe umutware kazaba hagati y’umupaka w’agace ka Yuda+ n’umupaka w’agace ka Benyamini.
23 “Ku birebana n’indi miryango isigaye, Benyamini azahabwe agace gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba.+ 24 Simeyoni azahabwe agace kegeranye n’aka Benyamini,+ uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. 25 Isakari azahabwe agace+ kegeranye n’aka Simeyoni, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba. 26 Zabuloni azahabwe agace kegeranye n’aka Isakari,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.+ 27 Gadi azahabwe agace kegeranye n’aka Zabuloni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 28 Umupaka wo mu majyepfo ahegereye agace kahawe Gadi, uzahere i Tamari+ ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere ku Kibaya*+ no ku Nyanja Nini.*
29 “Icyo ni cyo gihugu muzagabanya imiryango y’Abisirayeli+ kikaba icyabo kandi aho ni ho bazahabwa,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
30 “Aya ni yo azaba amarembo asohoka mu mujyi. Uruhande rwo mu majyaruguru ruzagire ibirometero 2 na metero 300.*+
31 “Amarembo y’umujyi azitirirwa amazina y’imiryango y’Abisirayeli. Mu majyaruguru hazaba amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Rubeni, irindi ryitirirwe Yuda, irindi ryitirirwe Lewi.
32 “Ku ruhande rw’iburasirazuba hazaba hari uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* habe n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Yozefu, irindi ryitirirwe Benyamini, irindi ryitirirwe Dani.
33 “Uruhande rwo mu majyepfo ruzagira ibirometero 2 na metero 300* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Simeyoni, irindi ryitirirwe Isakari, irindi ryitirirwe Zabuloni.
34 “Uruhande rwo mu burengerazuba ruzagira uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Gadi, irindi ryitirirwe Asheri, irindi ryitirirwe Nafutali.
35 “Umuzenguruko w’uwo mujyi uzagira ibirometero 9 na metero 200.* Kuva uwo munsi uwo mujyi uzitwa “Yehova Arahari.”+
Bisobanura ngo: “Imana itanga imbaraga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwanjeho.”
Cyangwa “imirabyo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Arambuye.”
Aha ni ho ha mbere mu nshuro 96 aya magambo aboneka mu gitabo cya Ezekiyeli.
Cyangwa “bafite mu maso hakomeye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nubwo abantu batumva kandi bakaba bameze nk’ibintu bikujomba.”
Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo wanditseho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rya icyo ubonye.”
Cyangwa “uruhanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu bwoko bwawe.”
Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Cyangwa “ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwanjeho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya hini,” ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cya litiro. Reba Umugereka wa B14.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuvuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”
Cyangwa “nzatuma muba bake.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzavuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ubwiyandarike; ubwomanzi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
Ni ukuvuga, “yaba abagura amasambu n’abayagurisha nta cyo azabamarira, kuko irimbuka rizabageraho bose.”
Ni ukuvuga ko bari kwinyarira bitewe n’ubwoba.
Cyangwa “ibigunira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batwikirwa n’ubwoba.”
Ni ukuvuga, imitwe yabo izogoshwa kubera ko bari mu cyunamo.
Cyangwa “ubugingo bwabo ntibuzahaga.”
Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo.
Ni ukuvuga, ibintu byabo bya zahabu n’ifeza.
Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo bakoreshaga bakora ibigirwamana.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Uko bigaragara, herekeza ku cyumba cy’imbere cyane cyo mu rusengero rwa Yehova.
Ni ukuvuga, iminyururu y’imfungwa.
Cyangwa “amabwiriza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko k’Umwami w’Ikirenga Yehova kwamfashe ndi aho ngaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “cyateraga ishyari.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “icyotero.”
Uko bigaragara ni ishami ryakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana.
Cyangwa igikoresho kibamo wino y’abanditsi.
Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.
Ni ukuvuga, buri wese muri abo bakerubi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka w’ibyo biremwa.”
Ni ukuvuga, umujyi wa Yerusalemu aho Abayahudi batekerezaga ko bazarindirwa.
Cyangwa “inkono y’umunwa munini.”
Cyangwa “inyubako y’urusengero.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagira umutima umwe.”
Ni ukuvuga, umutima wemera kuyoborwa n’Imana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ab’inzu ya Isirayeli.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Ni ukuvuga, kubaka urukuta rw’imbere mu nzu rudakomeye, maze ukarusigaho ibintu by’umweru kugira ngo ruse n’urukomeye.
Ni ukuvuga, udutambaro tw’ubumaji bambaraga mu nkokora cyangwa aho bambarira isaha.
Cyangwa “agatimba.”
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Cyangwa “ubugingo.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakura umutima ab’inzu ya Isirayeli mbigarurire.”
Cyangwa “kwihumanya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzavuna inkoni bamanikaho imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.
Cyangwa “ubugingo bwabo.”
Cyangwa “zikica abana bacyo bose.”
Cyangwa “ubugingo bwabo.”
Cyangwa “ibyago bine by’imanza zanjye zo kurimbura.”
Ni ugukata agaheha gafatanya umukondo w’umwana w’uruhinja n’ingobyi aba arimo ya mama we.
Cyangwa “banze ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ikanzu.”
Cyangwa “ukwiriye ubwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina ryawe ryatangiye kumenyekana mu bindi bihugu.”
Ni ukuvuga, ibigirwamana bimeze nk’abagabo.
Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubacishije mu muriro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “watambikizaga imbere.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bafite umubiri munini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cya Kanani.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mbega ukuntu nakurakariye.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibumoso bwawe.”
Bishobora kuba byerekeza ku mijyi yaho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo bwawe.”
Cyangwa “kujya impaka ubaburanira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cya Kanani.”
Cyangwa “igiti cy’umukinga.”
Ni ukuvuga, Nebukadinezari.
Uwashyizwe ku butegetsi ni Sedekiya.
Cyangwa “ubugingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahamishije isezerano gukorana mu ntoki.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”
Cyangwa “ubuzima.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “umuntu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntahumanya.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umena amaraso.”
Cyangwa “umuntu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kizibukwa.”
Cyangwa “agakora ibyo gukiranirwa.”
Cyangwa “ubugingo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Cyangwa “inkonzo.”
Cyangwa “urudandi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuzabibu mu murima wawe w’imizabibu.”
Cyangwa “inkoni.”
Cyangwa “inkoni.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nazamuye ukuboko kwanjye.”
Cyangwa “igihugu natase.”
Cyangwa “igihugu gitatse.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ridahumanyirizwa.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Cyangwa “igihugu gitatse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijisho ryanjye ryabagiriye impuhwe.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”
Ni ukuvuga, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.
Cyangwa “ikorera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mbashyire mu murunga w’isezerano.”
Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muzazinukwa mu maso hanyu.”
Cyangwa “ubutaka bwose.”
Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.
Ni ukuvuga ko bari kwinyarira bitewe n’ubwoba.
Ni ukuvuga, inkota ya Yehova.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikiganza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Terafimu.”
Ni ukuvuga, abaturage b’i Yerusalemu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzarambikwa hejuru y’amajosi y’abishwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ese uzacira urubanza umujyi? Ese uzawucira urubanza?”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagaragaza ubwambure bwa ba papa babo.”
Cyangwa “umugore w’umuhungu we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ese umutima wawe uzakomeza kwihangana.”
Ni ubwoko bw’icyuma.
Cyangwa “icyuma cy’isasu.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “ubugingo.”
Bisobanura ngo: “Ihema rye.”
Bisobanura ngo: “Ihema ryanjye riri muri yo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ubugingo bwe bwarabaretse.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye bwari bwaranze.”
Cyangwa “inshoreke.”
Cyangwa “abo ubugingo bwawe bwaretse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahamagawe.”
Akenshi zatwarwaga n’abarashisha imiheto.
Cyangwa “abo ubugingo bwawe bwanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukanta inyuma yawe.”
Ni ukuvuga, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina ry’uyu munsi.”
Cyangwa “inkono y’umunwa munini yo gutekamo.”
Cyangwa “ku rushyi rw’ukuboko.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ntuzikubite mu gituza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntuzarye umugati w’abantu.”
Cyangwa “ubugingo bwanyu bugirira impuhwe.”
Cyangwa “ubugingo bwabo bukacyifuza.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “ubugingo bwanyu bugashimishwa.”
Cyangwa “itatse.”
Ni ibintu barobesha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abaturage.”
Cyangwa “inkota ze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abishwe.”
Cyangwa “amakanzu atagira amaboko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazambara guhinda umushyitsi.”
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “abantu b’inararibonye.”
Ni igikoresho bakoresha bikingira amacumu n’imyambi barwana.
Ni ubwoko bw’amabuye bakoramo ibikoresho bitandukanye.
Cyangwa “itini n’icyuma cy’isasu.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
Cyangwa “amabuye ya odemu.”
Cyangwa “ubwoya bw’ibihogo bwerurutse.”
Ni igiti cyo mu bwoko bwa sinamoni.
Cyangwa “imyenda iboshye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ufite icyubahiro.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “bafite intimba ku mutima.”
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “abaguhumanya.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Muri uyu murongo ndetse n’ikurikira, “Nili” byerekeza ku ruzi rwa Nili hamwe n’imigende yarwo.
Cyangwa “mu nzasaya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibiyunguyungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli bamera ihembe.”
Bishobora kuba byerekeza ku Bisirayeli bari baragiranye isezerano na Egiputa.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “Memfisi.”
Ni ukuvuga, Tebesi.
Ni ukuvuga, Eriyopolisi.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babuloni.”
Ni ukuvuga, imbere y’umwami w’i Babuloni.
Ni igiti kigira amashami maremare kandi kikagenda cyishishuraho agahu k’inyuma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wabaye muremure cyane.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfa baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “imva.”
Ni ukuvuga, “igiti cy’isederi cyo muri Libani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “n’abantu be bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Imva ze.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ibi bishobora kuba byerekeza ku barwanyi bahambanywe inkota zabo, kugira ngo bahambwe mu cyubahiro cya gisirikare.
Cyangwa “imva.”
Cyangwa “abayobozi.”
Cyangwa “imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikamutwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaraso ye azaba ku mutwe we.”
Cyangwa “ubugingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “agakora ibintu bidahuje n’ubutabera.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibizibukwa.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahumanyije.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Cyangwa “bakubwire amagambo agaragaza irari ryinshi.”
Cyangwa “abashumba.”
Cyangwa “kuzitaho.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “zibyagira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzaziha umurima uzazihesha izina rikomeye.”
Cyangwa “bafite n’agasuzuguro mu mutima.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Ni ukuvuga, umutima wemera kuyoborwa n’Imana.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kimwe n’intama zo gutambaho ibitambo i Yerusalemu.”
Cyangwa “wa mwuka we.”
Cyangwa “bagenzi be.”
Cyangwa “bagenzi be.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “umushumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Cyangwa “aho kuba; urugo.”
Cyangwa “kuri bo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Ni ingabo nto akenshi zatwarwaga n’abarashishaga imiheto.
Cyangwa “ahantu h’icyaro hatazitiye.”
Cyangwa “intare z’umugara zikiri nto.”
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
Ni ingabo akenshi zatwarwaga n’abarashishaga imiheto.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Inkoni zikwikiyemo ibyuma bisongoye zakoreshwaga nk’intwaro.”
Cyangwa “ikibaya cy’abantu benshi cyane ba Gogi.”
Bisobanura ngo: “Abantu benshi cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “sinzemera ko izina ryanjye rigira ikindi ribangikanywa na cyo.”
Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ushyire umutima ku bintu byose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu.” Uko ni ko iryo jambo ryakoreshejwe kuva mu gice cya 40 kugeza ku cya 48, iyo ryabaga ryerekeza ku nyubako z’urusengero cyangwa ku rusengero ubwarwo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu, buri mukono urenzeho intambwe y’ikiganza. Uwo ni umukono muremure ungana n’umukono usanzwe (wa santimetero 44,5) n’intambwe y’ikiganza (santimetero 7,4).” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono umunani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 13.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Bishobora kuba bisobanura “hejuru aho urukuta rurangiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Cyangwa “mpabona ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 3.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 11.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urusengero.” Mu gice cya 41 n’icya 42, iri jambo riba ryerekeza ku hantu Hera h’urusengero cyangwa ku rusengero ubwarwo (harimo Ahera n’Ahera Cyane).
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 40.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Ni ukuvuga, imbere mu rusengero cyangwa Ahera Cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’umuryango.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono irindwi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Uko bigaragara ni esikariye izengurutse.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Uko bigaragara ni akayira gato kari kazengurutse urusengero.
Cyangwa “ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 70.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 90.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Ni ukuvuga, inzu yari mu burengerazuba bw’urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “icyo inzugi z’urusengero zari zifasheho.” Uko bigaragara, byerekeza ku muryango winjiraga Ahera.
Uko bigaragara byerekeza ku Hera Cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 2.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uburebure.”
Ni ukuvuga, inzu yari inyuma y’urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Ibi byerekeza ku mikono miremire. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Cyangwa “ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Iyi ni imvugo ikoreshwa mu mwandiko w’Ikigiriki witwa Septante. Hakurikijwe umwandiko w’Igiheburayo, ni “inzira y’umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’imbere.”
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure. Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakorerwa ibintu bisanzwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yazaga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu nzu.”
Cyangwa “guhumanya.”
Cyangwa “bitewe no gusambana n’izindi mana.”
Cyangwa “bahumanyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bapime igishushanyo mbonera cyarwo.”
Umwandiko w’Igiheburayo ugaragaza ko igicaniro cyapimwe hakoreshejwe umukono muremure (santimetero 51,8). Reba Ezek 40:5.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Bwenda kungana na santimetero 22,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 12.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 14.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cy’umukono.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Cyangwa “bitunganye.”
Ni ukuvuga, ibitambo by’abaturage.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shyira umutima ku bintu byose nkubwira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 500.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Cyangwa “ibyumba 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urugero rwa efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urugero rwa bati.” Reba Umugereka wa B14.
Ni urugero rw’ibisukika.
Ni urugero rw’ibidasukika.
Ni urugero rw’ibidasukika.
Shekeli imwe ingana na garama 11,4.
Gera imwe ingana na garama 0,57.
Cyangwa “mina.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri homeri y’ingano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri homeri y’ingano za sayiri.”
Ni urugero rw’ibisukika. Koru imwe ingana n’ikintu cyajyamo litiro 220.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya hini.”
Cyangwa “kugeza mu mwaka wo guha abantu umudendezo.”
Cyangwa “ibyumba byera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 40.” Imikono ivugwa aha ni imikono miremire. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, hejuru y’ikirenge.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”
Cyangwa “ikibaya cy’ubutayu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyo migezi ibiri.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri wese ahabwe umugabane ungana n’uw’umuvandimwe we.”
Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.
Ni ukuvuga, Ikibaya cya Egiputa.
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.” Uyu ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 250.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Ni ukuvuga, ikibaya cya Egiputa.
Ni ukuvuga, Mediterane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.000.”