IGITABO CYA MBERE CYA SAMWELI
1 Hari umugabo w’i Ramatayimu-sofimu*+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ witwaga Elukana,+ akaba yari umuhungu wa Yerohamu, umuhungu wa Elihu, umuhungu wa Tohu, umuhungu wa Sufi wakomokaga kuri Efurayimu. 2 Yari afite abagore babiri; umwe yitwaga Hana undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, ariko Hana we nta bana yagiraga. 3 Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mujyi w’iwabo, akazamuka akajya i Shilo+ gusenga* Yehova nyiri ingabo no kumutambira igitambo. Aho ni ho abahungu ba Eli babiri, ari bo Hofuni na Finehasi,+ bakoreraga Yehova+ ari abatambyi.
4 Umunsi umwe Elukana agiye gutamba igitambo, yafashe inyama kuri icyo gitambo, aha Penina umugore we n’abahungu be bose n’abakobwa be bose.+ 5 Hana we yamuhaye inyama nziza kurusha izindi, kubera ko ari we yakundaga cyane. Ariko nta bana Yehova yari yaramuhaye.* 6 Penina* yahoraga acyurira Hana, kugira ngo amubabaze kuko nta bana Yehova yari yaramuhaye. 7 Ibyo ni byo Penina yakoreraga Hana buri mwaka. Igihe cyose Hana yazamukaga agiye ku nzu ya Yehova,+ Penina yaramusererezaga ku buryo yariraga cyane akananirwa kurya. 8 Ariko umugabo we Elukana akamubaza ati: “Hana, urarizwa n’iki? Kuki utarya? Kuki ubabaye cyane?* Ese kuba umfite, ntibiruta kugira abahungu 10?”
9 Igihe bari bakiri i Shilo, bamaze kurya no kunywa, Hana arahaguruka. Icyo gihe Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe iruhande rw’umuryango w’urusengero*+ rwa Yehova. 10 Hana yari afite agahinda kenshi, nuko atangira gusenga Yehova+ arira cyane. 11 Ahiga umuhigo* ati: “Yehova nyiri ingabo, niwita ku kababaro kanjye, ukanyibuka njyewe umugaragu wawe, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu,+ nzamuha Yehova amukorere igihe cyose kandi ntazigera yogoshwa umusatsi.”+
12 Nuko amara umwanya munini asengera imbere ya Yehova, Eli amwitegereza. 13 Hana yasengeraga mu mutima, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi ntiryumvikane, bituma Eli akeka ko yasinze. 14 Aramubwira ati: “Uzakomeza gusinda ugeze ryari? Reka inzoga.” 15 Hana aramusubiza ati: “Oya databuja, ndi umugore wishwe n’agahinda,* nta divayi cyangwa inzoga nanyoye, ahubwo ndabwira Yehova+ ibiri mu mutima wanjye byose. 16 Ntutekereze ko ndi umugore utagize icyo amaze, kubera ko umubabaro mwinshi n’agahinda ari byo byatumye mara igihe kinini nsenga.” 17 Eli aramusubiza ati: “Igendere amahoro, Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.”+ 18 Nuko Hana aramubwira ati: “Urakoze kuba unyitayeho njyewe umugaragu wawe.” Uwo mugore ava aho aragenda, ararya, ntiyongera kugaragaza ko ababaye.
19 Bazinduka kare mu gitondo bunamira Yehova, hanyuma basubira iwabo i Rama.+ Elukana aryamana n’umugore we Hana maze Yehova yita* kuri uwo mugore.+ 20 Nuko mu gihe kingana n’umwaka* Hana aratwita kandi abyara umwana w’umuhungu amwita+ Samweli,* kuko yavugaga ati: “Namusabye Yehova.”
21 Nyuma y’igihe Elukana azamukana n’abo mu rugo rwe bose, bajya gutamba igitambo yatambiraga Yehova+ buri mwaka n’igitambo cye cyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana. 22 Ariko Hana we ntiyazamuka,+ ahubwo abwira umugabo we ati: “Uyu mwana namara kuva ku ibere* nzamujyana. Azajya imbere ya Yehova,* agumeyo.”+ 23 Umugabo we Elukana aramubwira ati: “Kora ibyo wumva bikwiriye.* Guma mu rugo kugeza igihe azavira ku ibere. Yehova azakore ibyo uvuze.” Uwo mugore aguma mu rugo akomeza konsa umwana we kugeza avuye ku ibere.
24 Uwo mwana akimara kuva ku ibere, Hana arazamuka amujyana i Shilo, ajyana n’ikimasa gifite imyaka itatu, ifu,* n’ikibindi kinini cya divayi+ maze yinjira mu nzu ya Yehova+ ari kumwe n’uwo mwana. 25 Nuko babaga icyo kimasa maze uwo mwana w’umuhungu bamushyira Eli. 26 Hana aravuga ati: “Databuja, ndahiriye imbere yawe ko ari njye wa mugore wari uhagararanye nawe hano nsenga Yehova.+ 27 Uyu mwana ni we nasabaga, none Yehova yasubije isengesho ryanjye aramumpa.+ 28 Nanjye muhaye* Yehova. Azaba uwe igihe cyose azaba akiriho, kuko namuhaye Yehova.”
Nuko Elukana yunamira Yehova.
2 Nuko Hana arasenga ati:
Mbumbuye akanwa kanjye ngo nsubize abanzi banjye,
Kuko nishimira ibikorwa byawe byo gukiza.
3 Ntimukomeze kuvugana ubwibone,
Ntimugire ikintu muvuga mwirata,
Kuko Yehova ari Imana izi byose,+
Kandi ni we ushobora kuvuga niba ibyo abantu bakora bikwiriye cyangwa bidakwiriye.
4 Imiheto y’abanyambaraga yaravunitse,
Ariko abasitara bo bahabwa imbaraga.+
5 Abaryaga neza, ubu bakorera ibyokurya,
Ariko abari bashonje bo ntibakigira inzara.+
6 Yehova ashobora kwica no gutuma umuntu akomeza kubaho,*
Ashobora gushyira abantu mu Mva* kandi ashobora no kubazura.+
7 Yehova ashobora gutuma umuntu akena no gutuma umuntu akira,+
Ashobora gucisha abantu bugufi no kubashyira hejuru.+
8 Akura uworoheje mu mukungugu,
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+
Akabicaranya n’abatware,
Akabaha intebe y’icyubahiro.
9 Arinda intambwe z’indahemuka ze,+
Ariko umubi azacecekesherezwa mu mwijima,+
Kuko imbaraga z’umuntu atari zo zituma atsinda.+
11 Nuko Elukana asubira iwe i Rama, naho uwo mwana w’umuhungu atangira gukorera Yehova+ ayobowe n’umutambyi Eli.
12 Abahungu ba Eli bari babi cyane;+ ntibubahaga Yehova. 13 Aho kunyurwa n’umugabane wagenewe abatambyi wavaga ku byo abantu babaga batanze,+ dore ibyo bakoraga: Iyo umuntu yabaga atamba igitambo, umugaragu w’umutambyi yazaga inyama zitangiye kubira, akazana igikanya cy’amenyo atatu, 14 akakijomba mu ikarayi cyangwa mu nkono y’imikondo ibiri, cyangwa mu isafuriya cyangwa mu nkono y’umukondo umwe. Icyo igikanya cyazamuraga cyose ni cyo umutambyi yatwaraga kikaba icye. Ibyo ni byo bakoreraga Abisirayeli bose bazaga i Shilo. 15 Na mbere y’uko umuntu utamba igitambo atwika ibinure,+ umugaragu w’umutambyi yarazaga akamubwira ati: “Ha umutambyi inyama zo kotsa; ntumuhe izitetse arashaka imbisi gusa.” 16 Iyo umuntu utamba igitambo yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike ibinure+ maze ufate izo ushaka,”* yaravugaga ati: “Oya, zimpe nonaha, niwanga ndazitwara ku ngufu!” 17 Ibyo byatumye icyaha cy’abo bagaragu gihinduka icyaha gikomeye cyane imbere ya Yehova,+ kuko basuzuguraga igitambo cya Yehova.
18 Icyo gihe Samweli yakoreraga+ Yehova yambaye* efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane, nubwo yari akiri muto. 19 Nanone kandi, buri mwaka mama we yamudoderaga ikanzu nto itagira amaboko, akayimuzanira igihe yabaga azanye n’umugabo we gutamba igitambo cya buri mwaka.+ 20 Eli asabira Elukana n’umugore we umugisha agira ati: “Yehova azatume ubyarana n’uyu mugore undi mwana uzasimbura uwo wahaye Yehova.”+ Nuko basubira iwabo. 21 Yehova agirira impuhwe Hana, yongera kubyara.+ Yabyaye abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akomeza gukura ari na ko akorera Yehova.+
22 Eli yari ashaje cyane ariko yajyaga yumva ibintu byose abahungu be bakoreraga+ Abisirayeli bose, n’ukuntu basambanaga n’abagore bakoreraga ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 23 Yarababwiraga ati: “Kuki mukomeza gukora ibintu nk’ibyo? Numva abantu bose babavugaho ibintu bibi. 24 Oya bana banjye, kuko ibyo numva abagaragu ba Yehova babavugaho atari byiza. 25 Umuntu akoshereje mugenzi we, undi muntu yasenga Yehova amusabira.* Ariko se umuntu akoshereje Yehova,+ ni nde wamusabira?” Icyakora banze kumvira papa wabo kuko Yehova yari yariyemeje kubica.+ 26 Hagati aho wa mwana Samweli yagendaga akura, ari na ko arushaho gukundwa na Yehova n’abantu.+
27 Nuko umuntu woherejwe n’Imana asanga Eli, aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘Siniyeretse sogokuruza wawe n’umuryango we igihe bari abacakara muri Egiputa kwa Farawo?+ 28 Namutoranyije mu miryango yose ya Isirayeli+ kugira ngo ambere umutambyi, ajye azamuka ku gicaniro cyanjye+ atambe ibitambo, atwike umubavu,* kandi yambare efodi ari imbere yanjye. Nanone nahaye sogokuruza wawe n’umuryango we ibitambo byose bitwikwa n’umuriro by’Abisirayeli.*+ 29 None kuki musuzugura* ibitambo byanjye n’amaturo yanjye nategetse ko bitangirwa mu nzu yanjye?+ Kuki ukomeza kubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha? Kuki mubyibushywa no kurya ibyiza kuruta ibindi biva ku bitambo Abisirayeli bantura?+
30 “‘Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati: “Nari naravuze ko abo mu muryango wawe n’abo mu muryango wa sogokuruza wawe bazahora bankorera.”*+ Ariko ubu Yehova aravuze ati: “Ibyo ntibishoboka, kuko abanyubaha ari bo nzubaha+ kandi abansuzugura, bagasuzugurwa.” 31 Mu gihe kizaza nzatuma wowe n’abo mu muryango wa sogokuruza wawe mudakomeza kugira imbaraga* ku buryo mu muryango wawe nta muntu uzabaho igihe kirekire kugeza ashaje.+ 32 Igihe Abisirayeli bazaba bamerewe neza,+ uzabona umwanzi mu nzu yanjye kandi nta musaza uzongera kuboneka mu muryango wawe. 33 Hari umuntu wo mu muryango wawe uzakomeza gukorera ku gicaniro cyanjye. Azatuma amaso yawe atongera kureba kandi atume ugira agahinda, ariko abantu benshi bo mu muryango wawe bazicwa n’inkota.+ 34 Dore ikizagera ku bahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi, kikakubera ikimenyetso: Bombi bazapfira umunsi umwe.+ 35 Nzashyiraho umutambyi w’indahemuka,+ uzakora ibyo nifuza. Nzamwubakira inzu nyikomeze kandi azakomeza kubera umutambyi uwo nasutseho amavuta. 36 Umuntu wese uzasigara mu muryango wawe, azaza amwunamire kugira ngo abone amafaranga n’umugati, avuge ati: “Ndakwinginze reka nkore umwe mu mirimo y’abatambyi, mbone icyo ndya.”’”+
3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova ayobowe na Eli. Ariko muri iyo minsi, abantu bakiraga ubutumwa buturutse kuri Yehova bari bake, n’aberekwaga+ bari bake cyane.
2 Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye kandi yari yaratangiye guhuma, atakibona neza.+ 3 Itara ry’Imana+ ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero*+ rwa Yehova, aho Isanduku y’Imana yari iri. 4 Yehova ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!” 5 Samweli agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama. 6 Yehova yongera kumuhamagara ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, ajya kureba Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wa, isubirire kuryama.” 7 (Icyo gihe Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye kandi Yehova yari ataramuvugisha.)+ 8 Yehova yongera guhamagara ku nshuro ya gatatu ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati: “Nari nkwitabye kuko numvise umpamagaye.”
Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaraga uwo mwana. 9 Eli abwira Samweli ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara uvuge uti: ‘Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.’” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye.
10 Yehova yongera guhamagara ati: “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” 11 Yehova abwira Samweli ati: “Dore ngiye gukora ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+ 12 Uwo munsi nzakora ibyo navuze kuri Eli n’umuryango we wose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma.+ 13 Umubwire ko nzaha umuryango we igihano cy’iteka ryose, kubera ko yakoze ikosa+ ryo kumenya ko abana be batuka Imana+ ariko ntabahane.+ 14 Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.”+
15 Samweli araryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova, ariko atinya kubwira Eli ibyo yari yeretswe. 16 Eli ahamagara Samweli ati: “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati: “Karame!” 17 Aramubaza ati: “Yakubwiye ngo iki? Mbwira ntugire icyo umpisha. Imana iguhane bikomeye nugira ikintu na kimwe umpisha mu byo yakubwiye.” 18 Samweli amubwira ibintu byose nta na kimwe amuhishe. Eli aravuga ati: “None se ko ari Yehova wabivuze, azakore icyo abona ko gikwiriye.”
19 Samweli akomeza gukura, Yehova akomeza kubana na we+ kandi agatuma ibyo Samweli yavugaga byose biba.* 20 Abisirayeli bose uhereye ku bari batuye i Dani kugeza ku b’i Beri-sheba, bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova. 21 Yehova akajya akomeza kuza i Shilo mu iyerekwa, kuko Yehova yimenyekanishije kuri Samweli i Shilo. Yehova yabikoraga amugezaho ubutumwa.+
4 Samweli yagezaga ijambo ry’Imana ku Bisirayeli bose.
Nuko Abisirayeli bajya ku rugamba kurwana n’Abafilisitiya, bashinga ibirindiro hafi ya Ebenezeri, Abafilisitiya na bo bashinga ibirindiro muri Afeki. 2 Abafilisitiya bajya kurwana n’Abisirayeli, urugamba rukomerera Abisirayeli, Abafilisitiya barabatsinda. Bicira ku rugamba Abisirayeli bagera ku 4.000. 3 Ingabo zisubiye mu nkambi, abakuru b’Abisirayeli baravuga bati: “Kuki uyu munsi Yehova yemeye ko Abafilisitiya+ badutsinda?* Reka dukure isanduku y’isezerano rya Yehova i Shilo+ tuyijyane kugira ngo idukize amaboko y’abanzi bacu. 4 Nuko Abisirayeli bohereza abantu i Shilo bazana isanduku y’isezerano rya Yehova nyiri ingabo wicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi.+ Abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi,+ na bo bari kumwe n’iyo sanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
5 Isanduku y’isezerano rya Yehova ikigera mu nkambi, Abisirayeli bose barasakuza cyane maze isi iratigita. 6 Abafilisitiya bumvise urwo rusaku barabaza bati: “Ko mu nkambi y’Abaheburayo hari urusaku rwinshi habaye iki?” Baza kumenya ko Isanduku ya Yehova yaje mu nkambi. 7 Abafilisitiya bagira ubwoba baravuga bati: “Imana yaje mu nkambi!”+ Bituma bavuga bati: “Katubayeho kuko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye! 8 Karabaye! Ni nde uzadukiza amaboko y’iyo Mana ikomeye? Iyo Mana ni yo yateje Egiputa ibyago bitandukanye mu butayu.+ 9 Mwa Bafilisitiya mwe, nimugire ubutwari kandi mube abagabo nyabagabo, kugira ngo mutazaba abacakara b’Abaheburayo nk’uko na bo babaye abacakara banyu.+ Mube abagabo nyabagabo, murwane! 10 Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye. Hapfa abantu benshi cyane ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abasirikare 30.000. 11 Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+
12 Uwo munsi umugabo ukomoka mu muryango wa Benyamini, ava ku rugamba agenda yiruka agera i Shilo, ahagera yaciye imyenda yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe.+ 13 Igihe yahageraga Eli yari yicaye ku ntebe iruhande rw’umuhanda ategereje, kuko yari ahangayikishijwe cyane* n’Isanduku y’Imana y’ukuri.+ Uwo mugabo ajya mu mujyi ababwira ibyabaye maze abo muri uwo mujyi bose batangira kurira. 14 Eli yumvise urusaku rw’abantu bariraga, arabaza ati: “Urwo rusaku ni urw’iki?” Uwo mugabo agenda yihuta amubwira ibyabaye. 15 (Icyo gihe Eli yari afite imyaka 98 kandi amaso ye yarakanuraga ariko ntagire icyo abona.)+ 16 Uwo mugabo abwira Eli ati: “Ni njye uje mvuye ku rugamba. Uyu munsi naje mpunze mvuye ku rugamba.” Eli aramubaza ati: “Byagenze bite se mwana wa?” 17 Uwo mugabo wari uzanye iyo nkuru aramusubiza ati: “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya kandi bapfushije ingabo nyinshi.+ Abahungu bawe bombi, ni ukuvuga Hofuni na Finehasi, na bo bapfuye+ kandi Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana y’ukuri.”+
18 Uwo mugabo avuze iby’Isanduku y’Imana y’ukuri, Eli ahita ahanuka ku ntebe yari yicayeho agwa agaramye iruhande rw’amarembo, avunika ijosi arapfa, kuko yari ashaje kandi afite ibiro byinshi. Yari amaze imyaka 40 ari umucamanza wa Isirayeli. 19 Umukazana we, ni ukuvuga umugore wa Finehasi, yari atwite ari hafi kubyara. Yumvise ko Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana y’ukuri kandi ko sebukwe n’umugabo we bari bapfuye, ahita apfukama afatwa n’ibise mu buryo butunguranye maze arabyara. 20 Ari hafi gupfa, umugore wari iruhande rwe aramubwira ati: “Ntugire ubwoba kuko ubyaye umuhungu.” Ariko undi ntiyamusubiza kandi ntiyabyitaho.* 21 Ahubwo yita uwo mwana Ikabodi*+ agira ati: “Icyubahiro cyavuye muri Isirayeli.”+ Yashakaga kuvuga ko Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana, no kuvuga ibyari byabaye kuri sebukwe* n’umugabo we.+ 22 Yaravuze ati: “Icyubahiro cyavuye muri Isirayeli kuko Isanduku y’Imana y’ukuri yafashwe.”+
5 Igihe Abafilisitiya bafataga Isanduku y’Imana y’ukuri,+ bayivanye muri Ebenezeri bayijyana muri Ashidodi. 2 Bafashe Isanduku y’Imana y’ukuri bayinjiza mu rusengero rwa Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.+ 3 Umunsi ukurikiyeho, abantu bo muri Ashidodi babyutse kare mu gitondo basanga igishushanyo cya Dagoni cyaguye cyubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova.+ Baracyegura bagisubiza aho cyari kiri.+ 4 Ku munsi ukurikiyeho, babyutse kare mu gitondo basanga Dagoni yongeye kugwa yubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova. Umutwe n’ibiganza byari byacitse, byaguye mu muryango w’urusengero. Igice gisa n’ifi ni cyo cyonyine* cyari cyasigaye. 5 Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi,* abatambyi ba Dagoni ndetse n’abandi bantu bose binjira mu rusengero rwa Dagoni rwo muri Ashidodi, batajya bakandagira mu muryango warwo.
6 Yehova ahana abantu bo muri Ashidodi n’abo mu turere tuhakikije, abateza ibyago bikomeye barwara ibibyimba.*+ 7 Abantu bo muri Ashidodi babonye ibibaye, baravuga bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntigume hano, kuko iyo Mana yatugiriye nabi ikanagirira nabi imana yacu Dagoni.” 8 Nuko bahamagaza abami bose b’Abafilisitiya, barababaza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigenze dute?” Barabasubiza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli, nimuyimurire i Gati.”+ Hanyuma bayimurirayo.
9 Bamaze kuyigezayo, Yehova ahana uwo mujyi, atuma abantu baho bagira ubwoba bwinshi barahahamuka. Ahana abantu baho bose abateza ibibyimba.+ 10 Iyo Sanduku y’Imana y’ukuri bayohereza muri Ekuroni,+ ariko ikihagera, abantu bo muri Ekuroni batangira gusakuza cyane bavuga bati: “Bazanye hano ya Sanduku y’Imana ya Isirayeli kugira ngo batwice twe n’abaturage bacu.”+ 11 Hanyuma batuma ku bami bose b’Abafilisitiya, barababwira bati: “Nimukure aha Isanduku y’Imana ya Isirayeli. Nimuyisubize aho yabaga kugira ngo twe n’abaturage bacu tudapfa.” Abantu bo muri uwo mujyi bose bari bafite ubwoba bw’uko bari bupfe, kuko Imana y’ukuri yari yabahannye bikomeye.+ 12 Abatarapfuye barwaye ibibyimba. Abantu bo muri uwo mujyi bararira cyane batabaza, bigera mu ijuru.
6 Isanduku+ ya Yehova yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya. 2 Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu+ barababaza bati: “Isanduku ya Yehova tuyigenze dute? Nimutubwire uko twayohereza aho yabaga.” 3 Abafilisitiya barababwira bati: “Nimusubizayo isanduku y’isezerano rya Yehova Imana ya Isirayeli, mugomba kuyohereza iri kumwe n’ituro, kugira ngo Imana ibababarire.+ Ibyo ni byo bizatuma mukira iyo ndwara kandi mugasobanukirwa impamvu Imana yabahannye.” 4 Abami b’Abafilisitiya barababaza bati: “None se ni iki twatanga kugira ngo Imana itubabarire?” Nabo barabasubiza bati: “Muzohereze ibishushanyo bitanu by’ibibyimba n’ibishushanyo bitanu by’imbeba byose bikozwe muri zahabu, mukurikije umubare w’abami b’Abafilisitiya,+ kubera ko buri wese muri mwe n’abami banyu mwahanganye n’icyorezo kimwe. 5 Muzakore ibishushanyo by’ibibyimba n’ibishushanyo by’imbeba+ zibasiye igihugu cyanyu kandi muzahe icyubahiro Imana ya Isirayeli. Ahari yazareka kubahana, mwe n’igihugu cyanyu n’imana yanyu.+ 6 Kuki mwakwanga kumva nk’uko Egiputa na Farawo banze kumva?+ Imana imaze kubahana bikomeye,+ ni bwo baretse Abisirayeli baragenda.+ 7 None rero, nimukore igare rishya mufate n’inka ebyiri zitigeze ziheka umugogo,* zifite inyana. Muzizirikeho iryo gare maze izo nyana muzisubize mu kiraro. 8 Mufate Isanduku ya Yehova muyishyire kuri iryo gare, mufate na bya bishushanyo bya zahabu mwohereje ngo bibe ituro kugira ngo mubabarirwe, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo.+ Hanyuma muyohereze igende. 9 Muzitegereze murebe. Nizamuka umuhanda werekeza mu gihugu yaturutsemo, i Beti-shemeshi,+ tuzamenya ko Imana ari yo yaduteje ibi byago byose. Ariko niterekezayo, tuzamenya ko atari yo yaduhannye, ahubwo ko ari ibyago byapfuye kutubaho gutya gusa.”
10 Abafilisitiya babigenza batyo. Bafata inka ebyiri zifite inyana bazizirikaho igare maze inyana zazo bazifungirana mu kiraro. 11 Hanyuma bashyira Isanduku ya Yehova kuri iryo gare, bashyiraho na ka gasanduku karimo bya bishushanyo by’imbeba bikozwe muri zahabu n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo. 12 Izo nka zihita zinyura mu nzira igana i Beti-shemeshi.+ Zigenda iyo nzira yose zabira, ntizakatira iburyo cyangwa ibumoso. Icyo gihe, ba bami b’Abafilisitiya bakomeje kuzikurikira kugera ku mupaka w’i Beti-shemeshi. 13 Abaturage b’i Beti-shemeshi barimo basarura ingano mu kibaya. Babonye iyo Sanduku, barishima cyane. 14 Iryo gare rigeze mu murima wa Yosuwa w’i Beti-shemeshi rihagarara aho, iruhande rw’ibuye rinini cyane. Basenya imbaho z’iryo gare barazicana, maze inka+ zari zirikuruye bazitambira Yehova ngo zibe igitambo gitwikwa n’umuriro.
15 Abalewi+ bamanura Isanduku ya Yehova na ka gasanduku kari kumwe na yo karimo ibishushanyo bya zahabu, babishyira kuri rya buye rinini. Abaturage b’i Beti-shemeshi+ batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi kuri uwo munsi batambira Yehova ibitambo.
16 Ba bami batanu b’Abafilisitiya babibonye, basubira muri Ekuroni uwo munsi. 17 Abafilisitiya bohereje ibishushanyo bitanu by’ibibyimba bikozwe muri zahabu, kugira ngo Yehova abababarire.+ Byaturutse muri iyi mijyi: Ashidodi,+ Gaza, Ashikeloni, Gati+ no muri Ekuroni.+ 18 Ibishushanyo by’imbeba bikoze muri zahabu byanganaga n’umubare w’imijyi yose y’Abafilisitiya yategekwaga n’abami, ni ukuvuga imijyi ikikijwe n’inkuta n’imidugudu idakikijwe n’inkuta.
Rya buye rinini bateretseho Isanduku ya Yehova, ni ikimenyetso kiri mu murima wa Yosuwa w’i Beti-shemeshi kugeza n’uyu munsi.* 19 Ariko Imana yica abaturage b’i Beti-shemeshi ibaziza ko barebye Isanduku ya Yehova. Yica abantu 50.070,* nuko abandi bajya mu cyunamo kuko Yehova yari yishe abantu benshi cyane.+ 20 Abaturage b’i Beti-shemeshi baravuga bati: “Ni nde ushobora kwegera Yehova Imana yera?+ Iyaba yavaga hano akajya ahandi!”+ 21 Hanyuma bohereza intumwa ku baturage b’i Kiriyati-yeyarimu+ barababwira bati: “Abafilisitiya bagaruye Isanduku ya Yehova, nimuze muyitware.”+
7 Nuko abaturage b’i Kiriyati-yeyarimu baraza bazamukana Isanduku ya Yehova, bayijyana mu rugo rwa Abinadabu+ wari utuye ku musozi maze beza umuhungu we Eleyazari kugira ngo ajye arinda Isanduku ya Yehova.
2 Isanduku yamaze igihe kirekire i Kiriyati-yeyarimu, ni ukuvuga imyaka 20 kandi Abisirayeli bose batangira kugarukira Yehova.+ 3 Samweli arababwira ati: “Niba mugarukiye Yehova mubikuye ku mutima koko,+ mwikureho ibigirwamana+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti+ kandi mukorere Yehova n’umutima wanyu wose,+ na we azabakiza Abafilisitiya.”+ 4 Abisirayeli bamaze kumva ayo magambo bajugunya ibishushanyo bya Bayali n’ibya Ashitoreti, bakorera Yehova wenyine.+
5 Samweli aravuga ati: “Muhurize Abisirayeli bose i Misipa+ kugira ngo nsenge Yehova mbasabira.”+ 6 Uwo munsi bahurira i Misipa, bigomwa kurya no kunywa kandi bakajya bavoma amazi bakayasuka imbere ya Yehova.+ Bavugira aho hantu bati: “Twakoshereje Yehova.”+ Nuko Samweli atangira gucira Abisirayeli imanza+ i Misipa.
7 Abafilisitiya bamenye ko Abisirayeli bahuriye i Misipa, abami b’Abafilisitiya+ barazamuka batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bagira ubwoba bwinshi bitewe no gutinya Abafilisitiya. 8 Abisirayeli babwira Samweli bati: “Komeza usenge Yehova Imana yacu kugira ngo idufashe,+ idukize Abafilisitiya.” 9 Samweli afata umwana w’intama ucyonka, awutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ ni ukuvuga igitambo giturwa Yehova uko cyakabaye. Nuko Samweli atabaza Yehova ngo afashe Abisirayeli, Yehova na we aramusubiza.+ 10 Igihe Samweli yatambaga igitambo gitwikwa n’umuriro, Abafilisitiya bagiye kurwana n’Abisirayeli. Nuko kuri uwo munsi Yehova ahindisha cyane inkuba mu kirere,+ atuma Abafilisitiya bata umutwe+ maze Abisirayeli barabatsinda.+ 11 Abisirayeli bava i Misipa birukankana Abafilisitiya, bagenda babica inzira yose kugeza mu majyepfo ya Beti-kari. 12 Hanyuma Samweli afata ibuye+ arishinga hagati y’i Misipa n’i Yeshana, aryita Ebenezeri, kuko yavugaga ati: “Kugeza ubu Yehova akomeje kudutabara.”+ 13 Uko ni ko Abafilisitiya batsinzwe ntibongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.+ Yehova akomeza kurwanya Abafilisitiya igihe cyose Samweli yari akiriho.+ 14 Nanone Abisirayeli bishubije imijyi Abafilisitiya bari barabambuye, uhereye muri Ekuroni ukagera i Gati. Bishubije utwo turere bari barambuwe n’Abafilisitiya.
Nuko Abisirayeli n’Abamori babana amahoro.+
15 Samweli akomeza kuba umucamanza wa Isirayeli kugeza apfuye.+ 16 Buri mwaka yajyaga i Beteli,+ i Gilugali+ n’i Misipa,+ ajyanywe no gucira imanza Abisirayeli bo muri iyo mijyi yose. 17 Ariko yasubiraga i Rama+ kuko ari ho yari atuye kandi na ho yahaciraga imanza Abisirayeli. I Rama yahubakiye Yehova igicaniro.+
8 Samweli amaze gusaza yashyizeho abahungu be, ngo babe abacamanza ba Isirayeli. 2 Umuhungu we wa mbere yitwaga Yoweli, uwa kabiri akitwa Abiya.+ Bari abacamanza i Beri-sheba. 3 Ariko abahungu be ntibamwiganye.* Bakoraga ibikorwa by’ubuhemu kugira ngo babone amafaranga,+ bakarya ruswa+ kandi bagaca imanza zidahuje n’ubutabera.+
4 Nyuma y’igihe abakuru b’Abisirayeli bishyira hamwe bajya kureba Samweli i Rama. 5 Baramubwira bati: “Dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibigana urugero rwawe. None rero, dushyirireho umwami ajye aducira imanza nk’uko bimeze mu bindi bihugu byose.”+ 6 Ariko Samweli ababazwa* n’uko bavuze ngo: “Dushyirireho umwami uzajya aducira imanza.” Samweli ahita asenga Yehova. 7 Nuko Yehova abwira Samweli ati: “Ibyo abo bantu bagusaba byose ubikore kuko atari wowe banze, ahubwo ari njye banze ko mbabera umwami.+ 8 Bakoze nk’ibyo bagiye bakora uhereye igihe nabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.* Bakomeje kunta+ no gukorera izindi mana,+ none dore nawe ni byo bagukoreye. 9 None rero, wemere ukore ibyo bagusaba. Ariko ubabwire hakiri kare ibibazo bazahura na byo. Ubasobanurire neza uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho.”
10 Samweli abwira abantu basabaga umwami ibyo Yehova yari yavuze byose. 11 Arababwira ati: “Dore uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho:+ Azafata abahungu banyu+ abashyire ku magare ye+ no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye. 12 Nanone azashyiraho abayobozi b’abantu igihumbi+ n’ab’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumukorera intwaro n’abo gukora ibikoresho by’amagare ye.+ 13 Abakobwa banyu azabafata bajye bamukorera amavuta,* bamutekere kandi bamukorere imigati.+ 14 Azafata imirima yanyu myiza kurusha iyindi, imirima y’imizabibu n’iy’imyelayo,+ abihe abagaragu be. 15 Azafata kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu no mu mizabibu yanyu, abihe abayobozi b’ibwami n’abagaragu be. 16 Azafata abagaragu banyu n’abaja banyu n’inka zanyu nziza kurusha izindi n’indogobe, abikoreshe mu mirimo ye.+ 17 Azajya abaka kimwe cya cumi cy’intama zanyu n’ihene zanyu+ kandi muzaba abagaragu be. 18 Hari igihe kizagera murire bitewe n’umwami muzaba mwaritoranyirije,+ ariko uwo munsi Yehova ntazabasubiza.”
19 Icyakora abantu banga kumva Samweli, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, icyo dushaka ni umwami uzadutegeka. 20 Bizatuma tumera nk’ibindi bihugu byose maze umwami ajye aducira imanza, atuyobore kandi arwanye abanzi bacu.” 21 Samweli amaze kumva ibyo abantu bavuze byose abisubiriramo Yehova. 22 Yehova abwira Samweli ati: “Umva ibyo bakubwira, ubashyirireho umwami uzabategeka.”+ Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati: “Buri wese nasubire mu mujyi w’iwabo.”
9 Hari umugabo wo mu muryango wa Benyamini+ witwaga Kishi,+ umuhungu wa Abiyeli, umuhungu wa Serori, umuhungu wa Bekorati, umuhungu wa Afiya. Uwo mugabo Kishi, yari akize cyane. 2 Yari afite umuhungu witwaga Sawuli.+ Uwo musore yari mwiza cyane kandi muri Isirayeli hose nta wundi wari mwiza nka we. Yari muremure cyane ku buryo uwasumbaga abandi yamugeraga ku rutugu.
3 Umunsi umwe indogobe za Kishi papa wa Sawuli, zarabuze. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati: “Fata umwe mu bagaragu, mujye gushakisha izo ndogobe.”* 4 Bazishakira mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu no mu karere ka Shalisha hose, barazibura. Bazishakira mu karere ka Shalimu, ariko na ho barazibura. Bazishakira no mu karere kose k’abo mu muryango wa Benyamini, ntibazibona.
5 Bageze mu karere ka Sufi, Sawuli abwira umugaragu we bari kumwe ati: “Ngwino dusubire mu rugo, kugira ngo papa atareka guhangayikishwa n’indogobe akaba ari twe ahangayikira.”+ 6 Ariko uwo mugaragu aramubwira ati: “Dore muri uyu mujyi hari umuntu w’Imana kandi wubahwa cyane. Ibyo avuze byose biraba.+ None reka tujyeyo, wenda yatubwira aho tujya gushakira.” 7 Sawuli abwira umugaragu we ati: “None se tugiyeyo twamushyira iki? Imigati yashize mu dukapu twacu kandi nta mpano dufite yo guha umuntu w’Imana y’ukuri. Hari ikintu dufite se?” 8 Uwo mugaragu asubiza Sawuli ati: “Hari ifeza* mfite hano. Ndayiha uwo muntu w’Imana y’ukuri, atubwire aho tujya gushakira.” 9 (Kera muri Isirayeli iyo umuntu yabaga agiye gushaka Imana, yaravugaga ati: “Nimuze tujye kwa bamenya.”+ Abitwa abahanuzi muri iki gihe, kera bitwaga ba bamenya.) 10 Sawuli abwira umugaragu we ati: “Uvuze neza rwose! Ngwino tugende.” Baragenda bajya mu mujyi aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari.
11 Bazamutse mu kayira kagana muri uwo mujyi, bahura n’abakobwa bari bagiye kuvoma. Barababaza bati: “Bamenya+ ari muri aka gace?” 12 Abo bakobwa barabasubiza bati: “Arahari, ari imbere aho. Ahubwo nimwihute! Uyu munsi yaje mu mujyi, kuko uyu munsi abaturage bari butambire igitambo+ ahantu hirengeye ho gusengera.+ 13 Nimugera mu mujyi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibari burye atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo. Iyo arangije, ni bwo abatumiwe batangira kurya. Ubwo rero nimuzamuke murahita mumubona.” 14 Nuko barazamuka bajya mu mujyi. Bageze mu mujyi hagati, bahura na Samweli aje kubareba ngo bajyane ahantu hirengeye ho gusengera.
15 Umunsi umwe mbere y’uko Sawuli aza, Yehova yari yabwiye Samweli ati: 16 “Ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini.+ Uzamusukeho amavuta kugira ngo abe umuyobozi w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli+ kandi azakiza abantu banjye Abafilisitiya. Nabonye akababaro k’abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”+ 17 Samweli abonye Sawuli, Yehova aramubwira ati: “Uyu ni wa muntu nakubwiye nti: ‘uyu ni we uzayobora abantu banjye.’”+
18 Sawuli yegera Samweli mu marembo, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho bamenya atuye?” 19 Samweli asubiza Sawuli ati: “Ni njye bamenya. Jya imbere tuzamuke tujye ahantu hirengeye ho gusengera kuko uyu munsi turi busangire.+ Ejo mu gitondo nzagusezerera kandi nkubwire ibyo ushaka kumenya byose.* 20 Naho za ndogobe zimaze iminsi itatu zarabuze,+ ntizongere kuguhangayikisha; zabonetse. None se ibintu byose byifuzwa byo muri Isirayeli ni ibya nde? Si ibyawe n’umuryango wose wa papa wawe?”+ 21 Sawuli aramusubiza ati: “Ese si ndi uwo mu muryango wa Benyamini, akaba ari wo muto kurusha iyindi miryango yose yo muri Isirayeli?+ Kandi se iwacu si twe tworoheje kurusha indi miryango yose ikomoka kuri Benyamini? None kuki umbwiye amagambo nk’ayo?”
22 Samweli afata Sawuli n’umugaragu we abajyana mu cyumba bariramo, abicaza mu myanya myiza kurusha abandi bari batumiwe. Hari abantu nka 30. 23 Samweli abwira umutetsi ati: “Zana za nyama naguhaye nkakubwira nti: ‘izi ube uzishyize ku ruhande.’” 24 Nuko umutetsi ahita aterura ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Samweli aramubwira ati: “Ibi bakuzaniye ni ibyo bari bakubikiye. Birye kuko ari ibyo baguteguriye kuri uyu munsi. Nari nababwiye ko mfite abashyitsi.” Uwo munsi Sawuli asangira na Samweli. 25 Hanyuma baramanuka bava ahantu hirengeye ho gusengera+ bajya mu mujyi, Samweli akomeza kuganirira na Sawuli ku ibaraza ryo hejuru y’inzu. 26 Bazinduka kare cyane mu gitondo, Samweli ahamagara Sawuli ngo aze ku ibaraza ryo hejuru y’inzu. Aramubwira ati: “Itegure kugira ngo ngusezerere.” Sawuli aritegura maze we na Samweli barasohoka. 27 Igihe bamanukaga bagana mu nkengero z’umujyi, Samweli abwira Sawuli ati: “Bwira umugaragu wawe+ yihute, agende imbere yacu. Ariko wowe, hagarara nkubwire ibyo Imana yavuze.” Nuko uwo mugaragu arihuta arabasiga.
10 Samweli afata icupa ry’amavuta ayasuka ku mutwe wa Sawuli.+ Aramusoma, aramubwira ati: “Yehova agusutseho amavuta kugira ngo ube umuyobozi+ w’abantu be.*+ 2 Uyu munsi nitumara gutandukana, ukagera i Selusa mu karere k’abakomoka kuri Benyamini, hafi y’imva ya Rasheli,+ urahasanga abagabo babiri. Bari bukubwire bati: ‘indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse. Ubu papa wawe ntagihangayikishijwe n’indogobe,+ ahubwo ahangayikishijwe namwe. Aribaza ati: “ko umuhungu wanjye ataragaruka, ndabigira nte?”’ 3 Ukomeze ugende, ugere ku giti kinini cy’i Tabori. Nuhagera urahura n’abagabo batatu bazamutse bagiye gusenga Imana y’ukuri i Beteli.+ Umwe ari bube afite abana b’ihene batatu, undi afite imigati itatu, naho undi yikoreye ikibindi kinini kirimo divayi. 4 Barakubaza amakuru, hanyuma baguhe imigati ibiri. Iyo migati uyakire. 5 Nyuma yaho uri bugere ku musozi w’Imana y’ukuri, ahari ingabo z’Abafilisitiya. Nugera mu mujyi, urahasanga itsinda ry’abahanuzi bamanuka bavuye ahantu hirengeye ho gusengera kandi baraba barimo guhanura. Imbere yabo haraba hari abantu bacuranga inanga nto n’inanga nini, bavuza ingoma n’umwirongi. 6 Umwuka wa Yehova uratuma ugira imbaraga,+ uhanurane n’abo bahanuzi maze uhinduke undi muntu.+ 7 Ibyo bintu byose nibiba,* ukore ibyo ufitiye ububasha byose kuko Imana y’ukuri iri bube iri kumwe nawe. 8 Hanyuma uzamanuke untange i Gilugali,+ nanjye nzamanuka mpagusange ntambe ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Uzategereze iminsi irindwi kugeza nje, hanyuma nzakubwira icyo ugomba gukora.”
9 Nuko Sawuli agihindukira ngo atandukane na Samweli, Imana itangira guhindura umutima we kandi kuri uwo munsi bya bintu byose biraba.* 10 Sawuli n’umugaragu we bava aho bajya ku musozi, ahura n’itsinda ry’abahanuzi. Umwuka w’Imana utuma agira imbaraga+ atangira guhanurana+ na bo. 11 Nuko abari bamuzi bose bamubonye ari kumwe n’abahanuzi ahanura, barabazanya bati: “Byagendekeye bite umuhungu wa Kishi? Ese Sawuli na we ni umuhanuzi?” 12 Umuturage waho arasubiza ati: “Ariko se aba bandi bo, ba papa babo murabazi?” Aho ni ho haturutse imvugo* ivuga ngo: “Ese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+
13 Arangije guhanura ajya ahantu hirengeye ho gusengera. 14 Umugabo uvukana na papa wa Sawuli, abaza Sawuli n’umugaragu we ati: “Mwari mwaragiye he?” Sawuli aramusubiza ati: “Twari twaragiye gushaka indogobe+ ariko turazibura maze tujya kwa Samweli.” 15 Uwo mugabo arababwira ati: “Ndabinginze, nimumbwire ibyo Samweli yababwiye.” 16 Sawuli aramusubiza ati: “Yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko Sawuli ntiyamubwira ko Samweli yavuze ko yari kuba umwami.
17 Samweli ateranyiriza abantu imbere ya Yehova i Misipa.+ 18 Nuko abwira Abisirayeli ati: “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ati: ‘ni njye wakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa,+ mbakiza Abanyegiputa n’abandi bami bose babatotezaga. 19 Ariko uyu munsi mwanze Imana yanyu+ yabakijije ibibi byose n’imibabaro yanyu. Ahubwo mwaravuze muti: “Dushyirireho umwami uzadutegeka.” None nimuhagarare imbere ya Yehova mukurikije imiryango yanyu n’amatsinda y’abantu igihumbi igihumbi.”
20 Nuko Samweli ateranyiriza hamwe imiryango yose ya Isirayeli+ maze hatoranywa umuryango w’abakomoka kuri Benyamini.+ 21 Hanyuma yigiza hafi imiryango y’abakomoka kuri Benyamini, hatoranywa umuryango w’Abamatiri. Nyuma Sawuli umuhungu wa Kishi aba ari we utoranywa,+ ariko baramushakisha baramubura. 22 Babaza Yehova bati:+ “Ese uwo muntu yaje?” Yehova arabasubiza ati: “Nguriya yihishe mu mizigo.” 23 Bariruka baramuzana. Ahagaze mu bantu hagati, umuremure muri bose amugera ku rutugu.+ 24 Samweli abwira abantu bose ati: “Ese mwabonye uwo Yehova yatoranyije?+ Nta wundi umeze nka we mu bantu bose?” Nuko abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami arakabaho!”
25 Samweli asobanurira abantu ibyo umwami yari kubasaba,+ abyandika mu gitabo maze agishyira imbere ya Yehova. Hanyuma asezerera abantu bose, buri wese ajya iwe. 26 Sawuli na we asubira iwe i Gibeya, aherekejwe n’abasirikare Yehova yari yashishikarije kujyana na we. 27 Ariko abantu b’ibyigomeke baravuga bati: “Ubu se, uyu azadukiza?”+ Baramusuzugura, banga no kugira impano bamuha.+ Ariko Sawuli aricecekera ntiyagira icyo avuga.
11 Nahashi umwami w’Abamoni+ arazamuka atera umujyi wa Yabeshi+ i Gileyadi. Abantu bose bo mu mujyi wa Yabeshi babwira Nahashi bati: “Reka tugirane nawe isezerano tugukorere.” 2 Nahashi umwami w’Abamoni arababwira ati: “Ndagirana namwe isezerano ari uko mwemeye ko buri wese muri mwe mukuramo ijisho ry’iburyo, kugira ngo nkoze isoni Abisirayeli bose.” 3 Abakuru b’i Yabeshi baramusubiza bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Isirayeli, nitubura udutabara turishyira mu maboko yawe.” 4 Za ntumwa zigera i Gibeya+ kwa Sawuli zibwira abantu ayo magambo maze abantu bose bararira cyane.
5 Sawuli avuye mu gasozi kuragira inka, arabaza ati: “Byagenze bite? Aba bantu bararizwa n’iki?” Nuko bamusubiriramo ibyo abantu b’i Yabeshi bari bavuze. 6 Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana utuma agira imbaraga,+ nuko ararakara cyane. 7 Afata ibimasa bibiri abicamo ibice, abiha intumwa zibijyana mu gihugu cyose cya Isirayeli. Zagendaga zivuga ziti: “Umuntu wese utazakurikira Sawuli na Samweli, amenye ko uku ari ko inka ze zizagenzwa!” Abantu bose bafatwa n’ubwoba buturutse kuri Yehova, bahagurukira rimwe.* 8 Abarira abo bantu i Bezeki asanga hari abo mu muryango wa Yuda 30.000 n’abandi bo mu miryango ya Isirayeli 300.000. 9 Babwira za ntumwa zari zoherejwe bati: “Mugende mubwire abantu b’i Yabeshi y’i Gileyadi muti: ‘ejo ku manywa muzatabarwa.’” Izo ntumwa ziragenda zibibwira abantu b’i Yabeshi, barishima cyane. 10 Abantu b’i Yabeshi batuma ku Bamoni bati: “Ejo tuzishyira mu maboko yanyu mudukoreshe icyo mushaka.”+
11 Ku munsi ukurikiyeho, Sawuli ashyira abantu mu matsinda atatu, binjira mu nkambi butaracya,* bica Abamoni+ kugeza mu ma saa sita.* Harokotse abantu bake cyane, barabatatanya umwe aca ukwe undi ukwe. 12 Abantu babwira Samweli bati: “Ba bantu batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he?+ Nimubazane tubice.” 13 Ariko Sawuli aravuga ati: “Uyu munsi nta muntu uri bwicwe,+ kuko Yehova yakijije Isirayeli.”
14 Nyuma yaho, Samweli abwira abantu ati: “Nimuze tujye i Gilugali+ twongere dutangaze ko Sawuli ari umwami.”+ 15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa*+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose bakora umunsi mukuru, barishima cyane.+
12 Hanyuma Samweli abwira Abisirayeli bose ati: “Dore nabakoreye ibyo mwansabye byose* maze mbashyiriraho umwami ngo abategeke.+ 2 Uyu ni we mwami uzabategeka.*+ Jyeweho ndisaziye kandi umusatsi wanjye wose wabaye imvi. Abahungu banjye ngaba muri kumwe.+ Nabayoboye kuva nkiri muto, kugeza uyu munsi.+ 3 Dore ndi hano, nimunshinje imbere ya Yehova n’imbere y’uwo yasutseho amavuta.+ Ese haba hari umuntu natse ikimasa cyangwa indogobe ye?+ Ese hari uwo nambuye ibye cyangwa nkamukandamiza? None se hari uwo natse ruswa ngo nirengagize ibikorwa bye bibi?+ Niba narabikoze ndabibishyura.”+ 4 Baramusubiza bati: “Nta kintu watwambuye, nta n’uwo wakandamije kandi nta muntu n’umwe waguhaye ruswa ngo uyemere.” 5 Samweli aravuga ati: “Uyu munsi Yehova ni umuhamya wo kubashinja kandi n’uwo yasutseho amavuta ni umuhamya w’uko nta cyo mundega.” Nuko barasubiza bati: “Ni umuhamya.”
6 Nuko Samweli abwira abantu ati: “Yehova, we wakoresheje Mose na Aroni kandi agakura ba sogokuruza banyu mu gihugu cya Egiputa,+ ni umuhamya. 7 None rero nimuhagarare mbashinje imbere ya Yehova, nkurikije ibikorwa byose byo gukiranuka Yehova yabakoreye n’ibyo yakoreye ba sogokuruza banyu.
8 “Yakobo akimara kugera mu gihugu cya Egiputa,+ ba sogokuruza banyu batakiye Yehova ngo abatabare,+ Yehova yohereza Mose+ na Aroni ngo babakure muri Egiputa babatuze muri iki gihugu.+ 9 Ariko bibagiwe Yehova Imana yabo, na we abateza+ Sisera+ umugaba w’ingabo z’i Hasori, n’Abafilisitiya+ n’umwami w’i Mowabu,+ babagabaho ibitero. 10 Nuko batakira Yehova ngo abatabare+ bavuga bati: ‘twakoze icyaha+ kuko twataye Yehova tugakorera Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ None dukize abanzi bacu kugira ngo tugukorere.’ 11 Yehova yohereza Yerubayali,+ Bedani, Yefuta+ na Samweli+ maze abakiza abanzi banyu bari babakikije impande zose, kugira ngo mubeho mu mutekano.+ 12 Nuko mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, mukomeza kumbwira ko mushaka umwami akaba ari we ubategeka+ kandi Yehova Imana yanyu ari we Mwami wanyu.+ 13 None rero nguyu umwami mwihitiyemo, uwo mwasabye. Yehova yabashyiriyeho umwami.+ 14 Nimutinya Yehova,+ mukamukorera+ kandi mukamwumvira,+ ntimusuzugure amategeko ya Yehova kandi mwebwe n’umwami uzabategeka mugakurikira Yehova Imana yanyu, nta cyo muzaba. 15 Ariko nimutumvira Yehova ahubwo mugasuzugura amategeko ya Yehova, Yehova azabahana mwe n’ababyeyi banyu.+ 16 Ubu noneho nimuhagarare murebe ikintu gikomeye Yehova agiye gukora mubyirebera. 17 Ubu ni igihe cyo gusarura ingano. Ariko ngiye gusaba Yehova ahindishe inkuba kandi agushe imvura, kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe ikosa mwakoreye Yehova, igihe mwisabiraga umwami.”+
18 Samweli ahita asenga Yehova. Yehova ahindisha inkuba kandi agusha imvura kuri uwo munsi, bituma abantu batinya Yehova cyane, batinya na Samweli. 19 Nuko abantu bose babwira Samweli bati: “Sabira abagaragu bawe+ kuri Yehova Imana yawe, kuko tudashaka gupfa. Ibyaha byacu byose twabyongeyeho icyaha cyo kwisabira umwami.”
20 Samweli abwira abantu ati: “Mwitinya. Nubwo mwakoze ibyo bibi byose, ntimuzareke gukurikira Yehova,+ ahubwo muzakorere Yehova n’umutima wanyu wose.+ 21 Ntimuzamute ngo mukurikire ibigirwamana bitagira akamaro,+ bidashobora kugira icyo bibamarira+ cyangwa ngo bibakize, kuko ari ibigirwamana bidafite icyo bimaze. 22 Yehova ntazata abantu be,+ abigiriye izina rye rikomeye,+ kuko Yehova yiyemeje kubagira abantu be.+ 23 Nanjye sinzareka kubasengera kuko naba ncumuye kuri Yehova, kandi nzakomeza kubigisha inzira nziza ikwiriye. 24 Icyakora mujye mutinya Yehova+ mumukorere muri indahemuka* n’umutima wanyu wose, kuko yabakoreye ibintu bikomeye.+ 25 Ariko nimwanga kumva, mugakomeza gukora ibibi, mwe n’umwami wanyu+ muzarimbuka.”+
13 Sawuli yabaye umwami wa Isirayeli afite imyaka . . .* Amaze imyaka ibiri ari umwami,+ 2 yatoranyije abagabo 3.000 mu Bisirayeli. Abagabo 2.000 muri bo bajyana na we i Mikimashi no mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli, naho abandi 1.000 bajyana na Yonatani+ i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini, hanyuma abasigaye arabasezerera, buri wese ajya mu ihema rye. 3 Yonatani atera ingabo z’Abafilisitiya+ zari i Geba+ arazica, Abafilisitiya barabimenya. Sawuli ategeka ko bavuza ihembe+ mu gihugu cyose bavuga bati: “Nimwumve mwa Baheburayo mwe!” 4 Abisirayeli bose bumva inkuru ivuga iti: “Sawuli yateye ingabo z’Abafilisitiya arazica, none Abafilisitiya banze Abisirayeli cyane.” Nuko bahamagara abantu ngo bakurikire Sawuli i Gilugali.+
5 Abafilisitiya na bo bahurira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Bazana amagare y’intambara 30.000, abagendera ku mafarashi 6.000 n’abasirikare benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+ Nuko barazamuka bashinga amahema i Mikimashi mu burasirazuba bwa Beti-aveni.+ 6 Abisirayeli babonye ko ibintu bibakomeranye, kuko Abafilisitiya bari babamereye nabi, bajya kwihisha mu buvumo,+ mu myobo, mu bitare, mu bisimu* ndetse no mu byobo by’amazi. 7 Hari n’Abaheburayo bambutse Yorodani bajya mu gihugu cy’abakomoka kuri Gadi n’icy’i Gileyadi.+ Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali kandi abantu bari basigaranye na we, baratitiraga kubera ubwoba. 8 Sawuli amara iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yari yabimubwiye. Ariko Samweli ntiyaza i Gilugali maze abantu batangira kwigendera bata Sawuli. 9 Hanyuma Sawuli aravuga ati: “Nimunzanire igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.”* Nuko ahita atamba igitambo gitwikwa n’umuriro.+
10 Ariko akimara gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro, Samweli aba arahageze. Sawuli ajya guhura na we maze aramusuhuza. 11 Samweli aramubaza ati: “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati: “Nabitewe n’uko nabonye abantu batangiye kwigendera,+ mbona nawe ntuziye igihe twavuganye kandi n’Abafilisitiya bari barimo guhurira i Mikimashi.+ 12 Nuko ndatekereza nti: ‘ubu Abafilisitiya bagiye kunsanga i Gilugali, bandwanye kandi ntaragusha neza Yehova.’ Ni yo mpamvu numvise ngomba gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro.”
13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose. 14 Ariko noneho ubwami bwawe buzamara igihe gito.+ Yehova azashaka umuntu ukora ibyo ashaka+ kandi Yehova azamuha inshingano yo kuyobora abantu be,+ kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”+
15 Samweli ava i Gilugali ajya i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini. Sawuli abara abantu bari basigaranye na we asanga ari nka 600.+ 16 Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari basigaranye na bo baguma i Geba+ y’abakomoka kuri Benyamini. Abafilisitiya na bo bari barashinze amahema i Mikimashi.+ 17 Abasirikare b’Abafilisitiya bavaga mu nkambi yabo bakajya gutera Abisirayeli, ari amatsinda atatu. Itsinda rimwe ryanyuraga mu nzira ijya muri Ofura, mu karere ka Shuwali, 18 itsinda rya kabiri rikanyura mu nzira igana i Beti-horoni,+ naho itsinda rya gatatu rikanyura mu nzira igana ku mupaka uteganye n’ikibaya cya Seboyimu, ahagana mu butayu.
19 Mu gihugu cyose cya Isirayeli nta mucuzi wahabaga, kuko Abafilisitiya bari baravuze bati: “Abaheburayo ntibazigere bacura inkota cyangwa amacumu.” 20 Abisirayeli bose baramanukaga bakajya mu Bafilisitiya, kugira ngo batyaze amasuka yabo, amapiki, amashoka cyangwa imihoro. 21 Igiciro cyo gutyaza amasuka, amapiki, amasuka y’amenyo atatu, amashoka no gukwikira ibihosho,* cyari garama umunani* z’ifeza. 22 Igihe cyo kurwana cyageze nta n’umwe mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani wari ufite inkota cyangwa icumu.+ Sawuli n’umuhungu we Yonatani ni bo bonyine bari bafite intwaro.
23 Ingabo* z’Abafilisitiya zari zarashinze amahema mu mukoki w’i Mikimashi.+
14 Umunsi umwe, Yonatani+ umuhungu wa Sawuli yabwiye umugaragu we wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino twambuke tujye hakurya hariya aho ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi ziri.” Ariko ntiyabibwira papa we. 2 Sawuli yari hafi y’i Gibeya+ munsi y’igiti cy’amakomamanga* i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka 600.+ 3 (Ahiya umuhungu wa Ahitubu+ umuvandimwe wa Ikabodi,+ umuhungu wa Finehasi,+ umuhungu wa Eli+ wari umutambyi wa Yehova i Shilo,+ ni we wambaraga efodi.)+ Icyakora abasirikare ntibigeze bamenya ko Yonatani yagiye. 4 Mu tuyira Yonatani yashakaga kunyuramo ngo yambuke atere ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi, hari ahantu hari ibibuye bibiri, buri kibuye kimeze nk’iryinyo, kimwe ku ruhande rumwe ikindi ku rundi. Kimwe cyitwaga Bosesi ikindi kikitwa Sene. 5 Ikibuye kimwe cyari mu majyaruguru, kimeze nk’inkingi ishinze yerekeye i Mikimashi, naho ikindi kikaba mu majyepfo cyerekeye i Geba.+
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino twambuke tujye aho bariya basirikare batakebwe* bari.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 7 Nuko uwamutwazaga intwaro aramubwira ati: “Ukore ibyo umutima wawe ushaka. Ujye aho ushaka. Nanjye ndagukurikira aho ushaka kujya hose.” 8 Yonatani aravuga ati: “Reka twambuke tujye aho bari maze tubiyereke. 9 Nibatubwira bati: ‘mugume aho muri tuhabasange,’ turahagarara aho, ntituri buzamuke ngo tubasange. 10 Ariko nibavuga bati: ‘nimuzamuke turwane,’ turahita tuzamuka, kuko icyo kiri bube ari ikimenyetso+ cy’uko Yehova ari butume tubatsinda.”
11 Nuko bombi biyereka izo ngabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi. Abafilisitiya baravuga bati: “Dore Abaheburayo bavuye mu myobo bari bihishemo.”+ 12 Izo ngabo zibwira Yonatani n’uwamutwazaga intwaro ziti: “Ngaho nimuzamuke tubahe isomo!”+ Yonatani abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Nkurikira tuzamuke, kuko Yehova ari butume Abisirayeli babatsinda.”+ 13 Yonatani azamuka akambakamba, umutwaje intwaro amukurikiye. Yonatani atangira kurwana n’Abafilisitiya. Uwari umutwaje intwaro na we akagenda yica Umufilisitiya wese Yonatani atishe. 14 Yonatani n’umutwaje intwaro bagitangira kurwana n’Abafilisitiya, bishe abantu nka 20 bataragera kure.*
15 Abari mu nkambi y’Abafilisitiya n’ingabo zabo zigenda imbere y’izindi bagira ubwoba bwinshi cyane ndetse n’abasirikare bari bohereje ngo bajye gutera Abisirayeli,+ na bo bagira ubwoba. Haba umutingito kandi Imana ibateza ubwoba bwinshi cyane. 16 Abarindaga Sawuli bari i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini barabibona, babona inkambi yose y’Abafilisitiya yahungabanye.+
17 Sawuli abwira ingabo zari kumwe na we ati: “Nimubare ingabo mumenye abatari hano.” Babaze ingabo basanga Yonatani n’umutwaza intwaro nta bahari. 18 Sawuli abwira Ahiya+ ati: “Zana hano Isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri!” (Icyo gihe* Isanduku y’Imana y’ukuri yari mu Bisirayeli.) 19 Igihe Sawuli yarimo avugana n’umutambyi, urusaku rwari mu nkambi y’Abafilisitiya rurushaho kwiyongera. Sawuli abwira umutambyi ati: “Ba uretse gato.”* 20 Sawuli n’ingabo bari kumwe baraterana bajya ku rugamba, basanga Abafilisitiya bari kwicana hari umuvurungano mwinshi. 21 Nanone Abaheburayo bari baragiye ku ruhande rw’Abafilisitiya bari kumwe na bo mu nkambi, basanga Abisirayeli bari bayobowe na Sawuli na Yonatani. 22 Abagabo b’Abisirayeli bose bari bihishe+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bumva ko Abafilisitiya bahunze, na bo bafatanya n’abandi Bisirayeli kubarwanya. 23 Uwo munsi Yehova akiza Abisirayeli,+ bagenda babica, barabakurikira babageza i Beti-aveni.+
24 Icyo gihe abasirikare b’Abisirayeli barananirwa cyane, kubera ko Sawuli yari yarahije ingabo ze ati: “Umuntu wese uri bugire icyo arya butarira, ntaramara kwihorera ku banzi banjye, Imana imuteze ibyago!”* Nuko ntihagira n’umwe ugira icyo arya.*+
25 Ingabo* zose zigeze mu ishyamba, zisanga hasi hari ubuki bwinshi cyane. 26 Ingabo zasanze ubuki butonyanga mu ishyamba, ariko ntihagira n’umwe uburya kuko batinyaga ya ndahiro. 27 Ariko igihe Sawuli yarahizaga ingabo,+ Yonatani we ntiyari yabyumvise. Nuko arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite mu buki. Aburiyeho yumva yongeye kugira imbaraga.* 28 Hari umusirikare wabibonye aramubwira ati: “Papa wawe yarahije ingabo azihanangiriza, ati: ‘umuntu wese uri bugire icyo arya uyu munsi, Imana imuteze ibyago.’”+ Ni yo mpamvu ingabo zinaniwe cyane. 29 Ariko Yonatani aravuga ati: “Papa yahemukiye* ingabo. Ntimubona ukuntu nongeye kugira imbaraga maze kurya kuri ubu buki! 30 Iyo uyu munsi abasirikare barya ku byo batse abanzi babo nta cyo bikanga,+ twari kurushaho gutsinda Abafilisitiya. Ni yo mpamvu tutashoboye kwica Abafilisitiya benshi.”
31 Uwo munsi bakomeza kwica Abafilisitiya bahereye i Mikimashi bagera no muri Ayaloni+ maze abasirikare barananirwa cyane. 32 Abasirikare bajya mu bintu bari basahuye n’umururumba mwinshi, bafata intama n’inka n’ibimasa babibagira hasi ku butaka, batangira kuryana inyama n’amaraso.+ 33 Babwira Sawuli bati: “Dore abasirikare bari gukorera icyaha Yehova baryana inyama n’amaraso.”+ Sawuli aravuga ati: “Mwahemutse. Nimuhite musunika ibuye rinini murinzanire.” 34 Hanyuma Sawuli aravuga ati: “Nimujye mu ngabo muzibwire muti: ‘buri wese azane ikimasa cye cyangwa intama ye, mubibagire aha kandi abe ari ho mubirira kugira ngo mudakorera icyaha Yehova muryana inyama n’amaraso.’”+ Nuko uwo mugoroba abasirikare bose baraza, buri wese azana ikimasa cye akibagira aho. 35 Sawuli yubakira Yehova igicaniro.+ Icyo ni cyo gicaniro cya mbere yubakiye Yehova.
36 Nyuma yaho Sawuli aravuga ati: “Reka dutere Abafilisitiya muri iri joro kandi tubambure ibyabo. Nta n’umwe turi busige.” Baramubwira bati: “Kora ibyo wumva bikwiriye.” Umutambyi aravuga ati: “Reka tubaze Imana y’ukuri.”+ 37 Sawuli abaza Imana ati: “Ese manuke nkurikire Abafilisitiya?+ None se uzatuma Abisirayeli babatsinda?” Ariko uwo munsi Imana ntiyagira icyo imusubiza. 38 Sawuli aravuga ati: “Mwese abari bayoboye ingabo nimuze. Mugenzure mumenye icyaha cyakozwe uyu munsi. 39 Ndahiye Yehova Imana ihoraho, we wakijije Abisirayeli, ko niyo yaba Yonatani umuhungu wanjye, ari bwicwe.” Ariko ntihagira umuntu n’umwe umusubiza. 40 Abwira Abisirayeli bose ati: “Mwe nimujye ku ruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya ku rundi ruhande.” Basubiza Sawuli bati: “Ukore ibyo ushaka.”
41 Sawuli abwira Yehova ati: “Mana ya Isirayeli, dusubize ukoresheje Tumimu!”*+ Ubufindo* bwerekana Yonatani na Sawuli, abandi baba abere. 42 Sawuli aravuga ati: “Nimudukorere ubufindo+ njye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Ubufindo bwerekana Yonatani. 43 Sawuli abaza Yonatani ati: “Mbwira, ni ibiki wakoze?” Yonatani aramusubiza ati: “Narigase ku buki bwari ku mutwe w’iyi nkoni.+ Ubwo nta kundi, niteguye gupfa!”
44 Sawuli aravuga ati: “Yonata, nudapfa Imana impane bikomeye!”+ 45 Ariko ingabo zibaza Sawuli ziti: “Mbese Yonatani akwiriye gupfa kandi ari we watumye Abisirayeli batsinda abanzi babo?+ Oya rwose! Turahiriye imbere ya Yehova ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe we kari bugwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.”+ Uko ni ko ingabo zarokoye* Yonatani ntiyapfa.
46 Sawuli areka gukurikira Abafilisitiya, na bo basubira mu gihugu cyabo.
47 Ubwami bwa Sawuli burakomera muri Isirayeli yose, agaba ibitero ku banzi be bose bari bamukikije, atera Abamowabu,+ Abamoni,+ Abedomu,+ abami b’i Soba+ n’Abafilisitiya.+ Abo yateraga bose yarabatsindaga. 48 Akomeza kuba intwari ku rugamba atsinda Abamaleki,+ akiza Abisirayeli abanzi babo.
49 Abahungu ba Sawuli bari Yonatani, Ishivi na Maliki-shuwa+ kandi yari afite abakobwa babiri; umukuru yitwaga Merabu,+ umuto akitwa Mikali.+ 50 Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi. Umugaba w’ingabo za Sawuli yari Abuneri+ umuhungu wa Neri, akaba yari murumuna wa papa wa Sawuli. 51 Papa wa Sawuli yitwaga Kishi,+ naho Neri+ papa wa Abuneri yari umuhungu wa Abiyeli.
52 Igihe cyose Sawuli yari umwami yakomeje kurwana n’Abafilisitiya kenshi.+ Iyo Sawuli yabonaga umugabo ufite imbaraga cyangwa w’intwari, yahitaga amushyira mu ngabo ze.+
15 Nuko Samweli abwira Sawuli ati: “Ni njye Yehova yohereje kugira ngo ngusukeho amavuta ube umwami w’abantu be ari bo Bisirayeli,+ none umva ibyo Yehova yavuze.+ 2 Yehova nyiri ingabo yavuze ati: ‘Ngomba guhanira Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babarwanyaga bari mu nzira bavuye muri Egiputa.+ 3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+ 4 Sawuli ahamagaza abasirikare bose, ababarira i Telayimu, asanga abasirikare bo mu muryango wa Yuda ari 10.000 naho abo mu yindi miryango ari 200.000.+
5 Sawuli yohereza ingabo ze zijya kwihisha mu kibaya, kugira ngo zitere Abamaleki. 6 Sawuli abwira Abakeni+ ati: “Nimugende, mwitandukanye n’Abamaleki ntazabicana na bo,+ kubera ko mwebwe mwagiriye neza Abisirayeli bose+ igihe bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bitandukanya n’Abamaleki. 7 Hanyuma Sawuli ahera i Havila+ yica Abamaleki+ agera i Shuri+ hegeranye no muri Egiputa. 8 Afata Agagi+ umwami w’Abamaleki ariko ntiyamwica, naho abandi baturage bose abicisha inkota.+ 9 Icyakora Sawuli n’ingabo ze barokora* Agagi n’intama nziza, n’inka nziza n’andi matungo yose abyibushye n’ibindi bintu byiza byose ntibabirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibitari bifite akamaro barabirimbura.
10 Nuko Yehova abwira Samweli ati: 11 “Nicujije* kuba naragize Sawuli umwami, kuko yantaye akanga kumvira ibyo namutegetse.”+ Samweli arababara cyane kandi aririra Yehova ijoro ryose.+ 12 Igihe Samweli yazindukaga kare mu gitondo agiye guhura na Sawuli, baramubwiye bati: “Sawuli yagiye i Karumeli+ ahashinga inkingi yo kujya bamwibukiraho,+ hanyuma avayo, aramanuka ajya i Gilugali.” 13 Nyuma yaho Samweli agera aho Sawuli ari, maze Sawuli aramubwira ati: “Yehova aguhe umugisha. Nakoze ibyo Yehova yavuze.” 14 Ariko Samweli aramubaza ati: “None se urwo rusaku numva rw’intama n’urw’inka ruraturuka he?”+ 15 Sawuli aravuga ati: “Ingabo zakuye ayo matungo mu Bamaleki, kuko zarokoye* inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zitambirwe Yehova Imana yawe. Ariko ibindi byose twabirimbuye.” 16 Samweli abwira Sawuli ati: “Rekera aho! Ngiye kukubwira icyo Yehova yambwiye iri joro.”+ Sawuli aramubwira ati: “Ngaho mbwira!”
17 Samweli aravuga ati: “Ese igihe wisuzuguraga,+ si bwo Yehova yakugize umuyobozi w’imiryango ya Isirayeli kandi akagusukaho amavuta ukaba umwami wa Isirayeli?+ 18 Nyuma yaho, Yehova yaragutumye ati: ‘genda urimbure Abamaleki b’abanyabyaha,+ uzabarwanye kugeza ubamaze bose.’+ 19 None kuki utumviye ibyo Yehova yakubwiye, ahubwo ugafata ibyo mwasahuye n’umururumba mwinshi,+ ugakora ibyo Yehova yanga?”
20 Sawuli asubiza Samweli ati: “Nyamara numviye ibyo Yehova yavuze. Nagiye aho Yehova yanyohereje, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, ariko Abamaleki ndabica.+ 21 Icyakora mu bintu byagombaga kurimburwa, abasirikare bafashemo inka n’intama nziza kurusha izindi, kugira ngo zizatambirwe Yehova Imana yawe i Gilugali.”+
22 Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama. 23 Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+
24 Sawuli abwira Samweli ati: “Nakoze icyaha, kuko narenze ku itegeko rya Yehova no ku byo wambwiye. Natinye abantu bituma numvira ibyo bambwiye. 25 None ndakwinginze, umbabarire icyaha cyanjye, uze tujyane nunamire Yehova.”+ 26 Ariko Samweli abwira Sawuli ati: “Sinjyana nawe kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse kandi Yehova akaba adashaka ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+ 27 Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+ 29 Nanone kandi, Imana nyiri icyubahiro ya Isirayeli+ ntizabeshya+ cyangwa ngo yisubireho* kuko atari umuntu usanzwe wakwisubiraho.”*+
30 Sawuli aravuga ati: “Nakoze icyaha. Ariko ndakwinginze, ntunkoze isoni imbere y’Abisirayeli n’abayobozi babo. Ngwino tujyane nunamire Yehova Imana yawe.”+ 31 Nuko Samweli ajyana na Sawuli maze Sawuli yunamira Yehova. 32 Hanyuma Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.” Agagi asanga Samweli agenda atabishaka,* atekereza ati: “Ni ukuri ubanza ntagipfuye.” 33 Ariko Samweli aravuga ati: “Nk’uko wateye abagore benshi agahinda ubicira abana, ni ko na nyoko azicwa n’agahinda kurusha abandi bagore bose.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere ya Yehova i Gilugali.+
34 Samweli ajya i Rama, Sawuli na we arazamuka ajya iwe i Gibeya ya Sawuli. 35 Samweli aririra Sawuli, arinda apfa atongeye kubonana na Sawuli.+ Maze Yehova yicuza kuba yaragize Sawuli umwami wa Isirayeli.+
16 Nyuma yaho Yehova abwira Samweli ati: “Uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko njyewe ntagishaka ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Fata ihembe ushyiremo amavuta+ ugende. Ngiye kukohereza kwa Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be natoranyijemo uzaba umwami.”+ 2 Ariko Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte ko Sawuli abimenye yanyica?”+ Yehova aramubwira ati: “Jyana inyana, uvuge uti: ‘nje gutambira Yehova igitambo.’ 3 Utumire Yesayi kuri icyo gitambo, nanjye ndi bukumenyeshe icyo ugomba gukora. Uwo ndi bukwereke abe ari we usukaho amavuta.”+
4 Samweli akora ibyo Yehova yamubwiye. Ageze i Betelehemu+ abakuru b’uwo mujyi bamubonye bagira ubwoba bwinshi, baramubaza bati: “Ese uzanywe n’amahoro?” 5 Arabasubiza ati: “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Yehova igitambo. Nimwitegure muze tujyane gutamba igitambo.” Nuko ategura Yesayi n’abahungu be, hanyuma abatumira ku gitambo. 6 Bakihagera, Samweli abona Eliyabu,+ ahita yibwira ati: “Rwose, uyu ni we Yehova ari busukeho amavuta.” 7 Ariko Yehova abwira Samweli ati: “Nturebe uko asa n’uko areshya;+ si we nahisemo. Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba mu mutima.”+ 8 Yesayi ahamagara Abinadabu+ amwereka Samweli, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 9 Yesayi akurikizaho Shama,+ ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 10 Yesayi yereka Samweli abahungu be barindwi, ariko Samweli abwira Yesayi ati: “Muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije.”
11 Nuko Samweli abaza Yesayi ati: “Aba ni bo bahungu bawe bonyine?” Yesayi aramusubiza ati: “Bucura+ ni we wenyine udahari, yagiye kuragira intama.”+ Samweli abwira Yesayi ati: “Tuma umuntu amuzane, kuko tutari butangire kurya ataraza.” 12 Yesayi yohereza umuntu aramuzana. Yari umuhungu mwiza ufite amaso meza.+ Yehova aravuga ati: “Ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!”+ 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho bakuru be babireba. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova utuma Dawidi agira imbaraga.+ Nyuma yaho Samweli asubira i Rama.+
14 Icyo gihe umwuka wa Yehova wari waravuye kuri Sawuli+ maze umwuka mubi uturutse kuri Yehova ukamutera ubwoba.+ 15 Abagaragu ba Sawuli baramubwira bati: “Urabona ko umwuka mubi uturutse ku Mana ugutera ubwoba. 16 None rero mwami turakwinginze, tegeka abagaragu bawe bashake umuntu w’umuhanga mu gucuranga inanga.+ Igihe cyose umwuka mubi uturutse ku Mana uzajya ugutera ubwoba, uwo muntu azajya agucurangira maze umererwe neza.” 17 Sawuli abwira abagaragu be ati: “Ngaho nimunshakire umucuranzi w’umuhanga mumunzanire.”
18 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga. Ni umusore w’intwari kandi ni umuhanga mu kurwana.+ Azi kuvuga neza, ni mwiza+ kandi Yehova ari kumwe na we.”+ 19 Sawuli yohereza intumwa kwa Yesayi ngo imubwire iti: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi w’umushumba.”+ 20 Yesayi afata imigati, agafuka k’uruhu* karimo divayi, n’umwana w’ihene abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi ngo abishyire Sawuli. 21 Nuko Dawidi ajya kwa Sawuli atangira kumukorera.+ Sawuli aramukunda cyane amugira umugaragu we umutwaza intwaro. 22 Sawuli atuma kuri Yesayi aramubwira ati: “Ndakwinginze reka Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.” 23 Iyo umwuka mubi uturutse ku Mana wateraga ubwoba Sawuli, Dawidi yafataga inanga akamucurangira, Sawuli akoroherwa akumva ameze neza, uwo mwuka ukamuvaho.+
17 Abafilisitiya+ bateranya ingabo zabo kugira ngo zijye kurwana. Bahurira hamwe i Soko+ mu Buyuda, bashinga amahema yabo ahitwa Efesi-damimu,+ hagati y’i Soko na Azeka.+ 2 Sawuli n’ingabo za Isirayeli na bo bateranira hamwe, bashinga amahema yabo mu Kibaya cya Ela,+ bitegura kurwana n’Abafilisitiya. 3 Abafilisitiya bari bahagaze ku musozi umwe, Abisirayeli na bo bahagaze ku wundi, hagati yabo hari ikibaya.
4 Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uwari ufite imbaraga kurusha abandi. Yitwaga Goliyati+ kandi yari uw’i Gati.+ Yari afite uburebure bwa metero zigera hafi kuri eshatu.* 5 Yari yambaye ingofero y’umuringa n’ikoti ry’icyuma rikozwe n’udusate tw’utwuma twomekeranyije. Iryo koti ry’umuringa+ ryapimaga ibiro nka 57.* 6 Yari yambaye ibyuma by’umuringa bikingira amaguru, ahetse n’icumu+ ry’umuringa mu mugongo. 7 Igiti cy’icumu rye cyari kinini, kingana n’igiti abantu baboha bakoresha,+ naho icyuma cyaryo cyapimaga nk’ibiro birindwi.* Hari umuntu wamutwazaga intwaro wagendaga imbere ye. 8 Nuko arahagarara, ahamagara ingabo z’Abisirayeli+ arazibwira ati: “Kuki mwaje kurwana natwe? Muyobewe ko ari njye musirikare ukomeye mu bandi Bafilisitiya bose? None se mwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwitoranyemo umwe aze turwane. 9 Nashobora kurwana nanjye kandi akanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nimurusha imbaraga maze nkamwica, namwe muzaba abagaragu bacu, mudukorere.” 10 Uwo Mufilisitiya arongera aravuga ati: “Uyu munsi nsuzuguye ingabo za Isirayeli.+ Nimumpe umuntu turwane!”
11 Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise amagambo y’uwo Mufilisitiya bagira ubwoba bwinshi barahahamuka.
12 Hari umusore witwaga Dawidi, wari umuhungu wa Yesayi wari utuye muri Efurata+ y’i Betelehemu+ mu Buyuda. Yesayi+ yari afite abahungu umunani.+ Kandi igihe Sawuli yategekaga, Yesayi yari ageze mu zabukuru. 13 Abahungu batatu bakuru ba Yesayi bari barajyanye na Sawuli ku rugamba.+ Abo bahungu be batatu bagiye ku rugamba, uwa mbere yitwaga Eliyabu,+ uwa kabiri akitwa Abinadabu+ naho uwa gatatu akitwa Shama.+ 14 Dawidi ni we wari bucura.+ Abo bahungu batatu bakuru bari barakurikiye Sawuli.
15 Dawidi yajyaga gukorera Sawuli, ariko akagaruka iwabo i Betelehemu kuragira intama+ za papa we. 16 Wa Mufilisitiya yazaga mu gitondo na nimugoroba akabereka ko abasuzuguye kandi ibyo yabikoze iminsi 40.
17 Umunsi umwe, Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata aka gafuka* karimo ingano* zokeje, wihute ubishyire bakuru bawe aho bari ku rugamba. 18 Ufate izi foromaje* 10 uzishyire umukuru w’ingabo igihumbi. Uzabaze amakuru ya bakuru bawe kandi uzazane ikimenyetso baguhaye kigaragaza ko ari bazima.” 19 Icyo gihe abo bakuru ba Dawidi bari kumwe na Sawuli hamwe n’abandi basirikare b’Abisirayeli bose, bari mu Kibaya cya Ela,+ bari kurwana n’Abafilisitiya.+
20 Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira intama undi muntu, hanyuma afata ibyo yagombaga kujyana aragenda nk’uko papa we Yesayi yari yabimutegetse. Ageze mu nkambi, asanga ingabo zose zisohotse zigiye ku rugamba, ziri kuvuza urusaku rw’intambara. 21 Abisirayeli n’Abafilisitiya bahagarara bateganye kugira ngo barwane. 22 Dawidi ahita asigira ushinzwe kwakira imitwaro ibyo yari azanye, ariruka ajya ku rugamba. Ahageze abaza amakuru ya bakuru be.+
23 Akibaza amakuru yabo, wa Mufilisitiya w’igihangange w’i Gati witwaga Goliyati,+ ava mu bandi Bafilisitiya, nuko atangira kuvuga ya magambo yari amaze iminsi avuga,+ Dawidi aramwumva. 24 Abasirikare b’Abisirayeli bose babonye uwo mugabo, bagira ubwoba bwinshi baramuhunga.+ 25 Abisirayeli baravuga bati: “Urabona uriya mugabo uzamuka? Azanywe no kwiyenza ku Bisirayeli.+ Umwami yavuze ko umuntu uzamwica azamuhemba ibintu byinshi agakira cyane, akamushyingira umukobwa we+ kandi we n’abo mu muryango we ntibagire ikintu icyo ari cyo cyose bongera gusabwa muri Isirayeli.”
26 Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati: “Harya ngo umuntu uzica uriya Mufilisitiya agakura igisebo kuri Isirayeli bazamuhemba iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe* ni iki ku buryo yatuka ingabo z’Imana ihoraho?”+ 27 Nuko bamubwira ibintu byose umwami yari yavuze ko yari guhemba uwo muntu. Baramubwira bati: “Ibyo ni byo azahabwa.” 28 Eliyabu,+ mukuru wa Dawidi, yumva avugana n’abo bantu, aramurakarira cyane aramubwira ati: “Waje gukora iki hano? Twa dutama wadusigiye nde mu butayu?+ Nzi neza ubwirasi bwawe kandi nzi ko utazanywe n’ikintu cyiza. Wazanywe no kureba intambara.” 29 Dawidi aramusubiza ati: “Hari ikibi nkoze se ko nibarizaga gusa?” 30 Dawidi amuva iruhande asanga undi muntu. Amubaza nk’ibyo yari amaze kubaza,+ bamusubiza nk’uko n’abandi bari bamusubije.+
31 Abantu bumvise ibyo Dawidi yavuze, bajya kubibwira Sawuli. Nuko Sawuli aramuhamagaza. 32 Dawidi abwira Sawuli ati: “Ntihagire umuntu ugira ubwoba bitewe n’uriya mugabo. Njyewe umugaragu wawe ndagenda ndwane n’uriya Mufilisitiya.”+ 33 Ariko Sawuli abwira Dawidi ati: “Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisitiya. Dore uracyari muto,+ ariko we yabaye umusirikare* kuva akiri umusore.” 34 Dawidi abwira Sawuli ati: “Mwami, igihe naragiraga intama z’iwacu, haje intare,+ ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama. 35 Nayirukagaho, nkayikubita nkavana iyo ntama mu kanwa kayo. Iyo yampindukiranaga nayifataga mu ijosi,* nkayikubita nkayica. 36 Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+ 37 Dawidi yongeraho ati: “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati: “Ngaho genda, Yehova abane nawe.”
38 Nuko Sawuli yambika Dawidi imyenda ye, amwambika ingofero ikoze mu muringa n’ikoti ry’icyuma. 39 Dawidi yambara inkota ya Sawuli hejuru y’iyo myenda, ariko agerageje gutambuka biramunanira kubera ko atari ayimenyereye. Nuko Dawidi abwira Sawuli ati: “Ibi bintu simbimenyereye sinabasha kugenda mbyambaye.” Dawidi abikuramo. 40 Afata inkoni ye, ajya ahantu hanyuraga akagezi atoranya utubuye dutanu, adushyira mu gafuka ke k’abashumba, afata n’umuhumetso+ we maze atangira kwegera uwo Mufilisitiya.
41 Uwo Mufilisitiya na we agenda yegera Dawidi, uwamutwazaga ingabo ari imbere ye. 42 Abonye Dawidi, atangira kumuseka no kumusuzugura kuko yari umusore mwiza kandi ukiri muto.+ 43 Abaza Dawidi ati: “Ni ko sha, urabona ndi imbwa+ kugira ngo uze kurwana nanjye witwaje inkoni?” Uwo Mufilisitiya avuma Dawidi mu izina ry’imana ze, 44 arongera aramubwira ati: “Ibeshye uze hano nguteze ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi bikurye.”
45 Dawidi aramusubiza ati: “Uje kurwana nanjye witwaje inkota n’amacumu,+ ariko njye ndarwana nawe mu izina rya Yehova nyiri ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 46 Uyu munsi Yehova aramfasha nkwice+ nguce umutwe. Kandi uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, abantu bo ku isi bose bamenye ko muri Isirayeli hari Imana.+ 47 Abari hano bose* baramenya ko Yehova adakiza abantu akoresheje inkota cyangwa icumu,+ kuko intambara ari iya Yehova+ kandi aratuma mwese tubatsinda.”+
48 Uwo Mufilisitiya akomeza kuza yegera Dawidi, Dawidi na we agenda yiruka amusanga kugira ngo arwane na we. 49 Dawidi akora mu gafuka ke, akuramo ibuye arishyira mu muhumetso, arikubita uwo Mufilisitiya mu gahanga riteberamo, nuko agwa yubamye.+ 50 Uko ni ko Dawidi yatsinze uwo Mufilisitiya akamwica, akoresheje umuhumetso n’ibuye nubwo nta nkota yari afite.+ 51 Dawidi akomeza kwiruka asanga uwo Mufilisitiya amuhagarara hejuru. Akura inkota y’uwo Mufilisitiya+ mu rwubati,* ayimucisha umutwe maze arapfa. Abafilisitiya babonye ko intwari yabo ipfuye barahunga.+
52 Nuko Abisirayeli n’abakomoka kuri Yuda bavuza induru, birukankana Abafilisitiya babavanye mu kibaya+ bagera ku marembo ya Ekuroni,+ bagenda babica inzira yose. Imirambo yabo yari yuzuye ku muhanda uva i Sharayimu+ ukagera i Gati no muri Ekuroni. 53 Abisirayeli bamaze gutsinda Abafilisitiya, baragaruka basahura inkambi zabo.
54 Dawidi afata umutwe wa wa Mufilisitiya awujyana i Yerusalemu, ariko intwaro z’uwo Mufilisitiya azishyira mu ihema rye.+
55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati: “Abune, uyu muhungu ni uwa nde?”+ Abuneri aramusubiza ati: “Mwami, nkubwije ukuri* ko ntabizi.” 56 Umwami aramubwira ati: “Shakisha uko wamenya papa w’uriya muhungu.” 57 Dawidi akigaruka avuye kwica wa Mufilisitiya, Abuneri aramufata amushyira Sawuli, agenda afashe mu ntoki wa mutwe yaciye wa Mufilisitiya.+ 58 Sawuli aramubaza ati: “Yewe muhu, uri uwa nde?” Dawidi aramusubiza ati: “Ndi umuhungu w’umugaragu wawe Yesayi+ w’i Betelehemu.”+
18 Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Dawidi na Yonatani+ baba incuti magara, Yonatani akunda Dawidi nk’uko yikunda.+ 2 Kuva uwo munsi, Sawuli agumana na Dawidi, ntiyamwemerera gusubira kwa papa we.+ 3 Nuko Yonatani na Dawidi bagirana isezerano+ kubera ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.+ 4 Yonatani akuramo ikanzu itagira amaboko yari yambaye ayiha Dawidi, amuha n’imyenda ye ya gisirikare, inkota ye, umuheto we n’umukandara we. 5 Dawidi atangira kujya ajya ku rugamba kandi aho Sawuli yamwoherezaga hose, yaratsindaga.+ Nuko Sawuli amushinga abasirikare bajyaga ku rugamba+ ngo abayobore kandi ibyo byashimishije abaturage bose ndetse n’abagaragu ba Sawuli.
6 Iyo Dawidi n’abandi bagarukaga bavuye kwica Abafilisitiya, abagore bavaga mu mijyi yose ya Isirayeli baje kwakira Umwami Sawuli baririmba+ bishimye kandi babyina, bavuza ingoma+ kandi bacuranga inanga. 7 Abagore babaga baje muri ibyo birori bararirimbaga bati:
“Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo.”+
8 Sawuli ararakara cyane,+ iyo ndirimbo ntiyamushimisha kuko yibwiraga ati: “Bavuze ko Dawidi yishe abantu ibihumbi mirongo, naho njye bavuga ko nishe abantu ibihumbi gusa. Erega ubu igikurikiraho ni ukumuha ubwami!”+ 9 Kuva uwo munsi, Sawuli ntiyongera kwizera Dawidi.
10 Bukeye bwaho, umwuka mubi uturutse ku Mana uza kuri Sawuli,+ atangira gukora ibintu bidasanzwe* ari mu nzu iwe, Dawidi na we arimo acuranga inanga+ nk’uko yari asanzwe abigenza. Icyo gihe, Sawuli yari afite icumu,+ 11 nuko atera Dawidi iryo cumu+ yibwira ati: “Reka mufatanye n’urukuta!” Ariko Dawidi amukwepa inshuro ebyiri zose. 12 Sawuli atangira gutinya Dawidi kuko Yehova yari amushyigikiye,+ ariko akaba yari yarataye Sawuli.+ 13 Sawuli yohereza Dawidi ahandi kandi amugira umutware w’ingabo igihumbi, akajya ayobora izo ngabo ku rugamba.+ 14 Ibyo Dawidi yakoraga byose byagendaga neza+ kandi Yehova yari amushyigikiye.+ 15 Sawuli abonye ko ibyo Dawidi yakoraga byose byagendaga neza, arushaho kumutinya. 16 Abisirayeli bose n’abakomoka kuri Yuda bakundaga Dawidi, kuko yabayoboraga ku rugamba.
17 Hanyuma Sawuli abwira Dawidi ati: “Reka ngushyingire+ Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, ariko nawe uzakomeze kumbera intwari kandi urwane intambara za Yehova.”+ Sawuli yaribwiraga ati: “Ntazabe ari njye umwica ahubwo azicwe n’Abafilisitiya.”+ 18 Dawidi abwira Sawuli ati: “Njye na bene wacu n’umuryango wa papa, nta cyo turi cyo muri Isirayeli ku buryo naba umukwe w’umwami.”*+ 19 Icyakora, igihe cyo gushyingira Dawidi Merabu, umukobwa wa Sawuli, cyageze Merabu yarashakanye na Aduriyeli+ w’i Mehola.
20 Mikali,+ umukobwa wa Sawuli, yakundaga Dawidi. Nuko baza kubibwira Sawuli, biramushimisha cyane. 21 Sawuli aratekereza ati: “Nzamumushyingira amubere umutego, kugira ngo azicwe n’Abafilisitiya.”+ Nyuma yaho Sawuli yongera kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi ndagushyingira umukobwa wanjye.” 22 Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘umwami aragukunda kandi n’abagaragu be bose barakwemera. None wakwemeye ukaba umukwe w’umwami?’” 23 Abagaragu ba Sawuli babibwira Dawidi, ariko Dawidi aravuga ati: “Mwibwira ko kuba umukwe w’umwami ari ikintu cyoroshye? Ubwo se mwibagiwe ko ndi umukene kandi nkaba noroheje?”+ 24 Nuko abagaragu ba Sawuli babwira umwami bati: “Uku ni ko Dawidi yavuze.”
25 Sawuli aravuga ati: “Mugende mubwire Dawidi muti: ‘umwami nta nkwano+ ashaka, ahubwo ashaka ko ugenda ugakeba*+ abagabo b’Abafilisitiya 100, ukamuzanira ibyo wabakebyeho, kugira ngo yihorere ku banzi be.’” Ariko ayo yari amayeri, kuko Sawuli yashakaga ko Dawidi yicwa n’Abafilisitiya. 26 Abagaragu ba Sawuli babwira Dawidi ayo magambo, ashimishwa n’uko yari agiye kuba umukwe w’umwami.+ Ariko mbere y’uko igihe bemeranyije kigera, 27 aragenda we n’ingabo ze bica Abafilisitiya 200. Dawidi agarukana ibyo yabakebyeho abishyikiriza umwami byose uko byakabaye, kugira ngo abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.+ 28 Sawuli amenya ko Yehova yari ashyigikiye Dawidi+ kandi ko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi.+ 29 Ibyo byatumye Sawuli arushaho gutinya Dawidi kandi kuva icyo gihe Dawidi ahinduka umwanzi wa Sawuli.+
30 Igihe cyose abategetsi b’Abafilisitiya bazaga gutera, Dawidi yarabatsindaga akarusha abandi* bagaragu bose ba Sawuli;+ nuko arubahwa cyane.+
19 Hanyuma Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ko ashaka kwica Dawidi.+ 2 Ariko kubera ko Yonatani umuhungu wa Sawuli yakundaga Dawidi cyane,+ aramubwira ati: “Papa arashaka kukwica. None rero witonde ube maso! Ejo mu gitondo uzashake ahantu wihisha uhagume. 3 Nanjye nzajyana na papa tugere aho uzaba uri, nkuvuganire. Ningira icyo menya, nzakikubwira.”+
4 Nuko Yonatani avuganira Dawidi+ kuri papa we, ari we Sawuli. Aramubwira ati: “Mwami, ntugire ikintu kibi ukorera umugaragu wawe Dawidi,* kuko na we nta kintu kibi yigeze agukorera, ahubwo ibyo yagukoreye byose byakugiriye akamaro. 5 Yashyize ubuzima bwe mu kaga, yica wa Mufilisitiya,+ bituma Yehova akiza Abisirayeli bose mu buryo bukomeye cyane. Warabibonye kandi warabyishimiye cyane. None kuki wagirira nabi inzirakarengane ukica Dawidi umuhoye ubusa?”+ 6 Sawuli atega amatwi Yonatani, nuko ararahira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko Dawidi atazicwa.” 7 Hanyuma Yonatani ahamagara Dawidi arabimubwira byose. Yonatani agarura Dawidi kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko yari asanzwe amukorera.+
8 Intambara yongera gutera, Dawidi ajya kurwana n’Abafilisitiya, yica benshi cyane, baramuhunga.
9 Nuko umwuka mubi uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli+ igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira inanga.+ 10 Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimufatanye n’urukuta, ariko Dawidi ararikwepa ryishinga mu rukuta. Iryo joro Dawidi aratoroka arahunga. 11 Hanyuma Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi, kugira ngo barare bamucunga maze aze kumwica mu gitondo.+ Ariko Mikali umugore wa Dawidi aramubwira ati: “Iri joro nudahunga ejo bazakwica.” 12 Mikali ahita amanurira Dawidi mu idirishya, kugira ngo atoroke, akize ubuzima bwe. 13 Mikali afata igishushanyo cya terafimu* agishyira ku buriri, ahajya umutwe ahashyira umwenda umeze nk’akayunguruzo uboshye mu bwoya bw’ihene, arangije acyorosa umwenda.
14 Sawuli yohereza abantu bo gufata Dawidi, ariko Mikali arababwira ati: “Ararwaye.” 15 Sawuli yongera kohereza ba bantu kwa Dawidi, arababwira ati: “Nimugende mumuterurane n’uburiri bwe mumunzanire mwice.”+ 16 Abo bantu binjiye basanga ku buriri hari igishushanyo cya terafimu, ahajya umutwe hari umwenda umeze nk’akayunguruzo uboshye mu bwoya bw’ihene. 17 Sawuli abaza Mikali ati: “Kuki wambeshye bigeze aha, ugatorokesha umwanzi wanjye+ akancika?” Mikali asubiza Sawuli ati: “Yambwiye ati: ‘reka ngende niwanga ndakwica.’”
18 Igihe Dawidi yatorokaga, yahungiye kwa Samweli i Rama,+ agezeyo amubwira ibyo Sawuli yamukoreye byose. Nuko we na Samweli bajya kuba i Nayoti.+ 19 Nyuma baza kubwira Sawuli bati: “Uzi ko Dawidi ari i Nayoti muri Rama!” 20 Sawuli ahita yoherezayo abantu bo gufata Dawidi. Abo bantu bahageze babona abahanuzi bari bakuze kurusha abandi bahanura, Samweli ari kumwe na bo kandi abayoboye. Umwuka w’Imana ujya kuri abo bantu Sawuli yari yohereje, na bo batangira kwitwara mu buryo budasanzwe.*
21 Babibwiye Sawuli ahita yoherezayo abandi bantu, na bo bitwara mu buryo budasanzwe. Sawuli yongera koherezayo itsinda rya gatatu ry’abandi bantu, na bo bitwara mu buryo budasanzwe. 22 Hanyuma Sawuli na we ajya i Rama. Ageze ku kigega kinini cy’amazi kiri i Seku, abaza abantu ati: “Mwandangira aho Samweli na Dawidi bari?” Baramusubiza bati: “Bari i Nayoti+ muri Rama.” 23 Sawuli akiva aho, agiye i Nayoti muri Rama, na we umwuka w’Imana umuzaho, akomeza kwitwara mu buryo budasanzwe kugeza aho agereye i Nayoti muri Rama. 24 Kimwe n’abandi, akuramo imyenda yitwara mu buryo budasanzwe imbere ya Samweli, aryama hasi yambaye ubusa,* amara umunsi wose n’ijoro ryose. Ni yo mpamvu abantu bavuga bati: “Mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+
20 Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti muri Rama, araza abaza Yonatani ati: “Nakoze iki?+ Ikosa nakoze ni irihe? Ni iki nakoreye papa wawe gituma ashaka kunyica?” 2 Yonatani aramubwira ati: “Ntibishoboka!+ Ntuzapfa. Nta kintu na kimwe papa ajya akora, cyaba cyoroshye cyangwa gikomeye atambwiye. None se ubwo yabimpishira iki? Rwose ntibizigera biba.” 3 Ariko Dawidi aramubwira ati: “Papa wawe azi neza ko unkunda cyane.+ Ashobora kuba yaribwiye ati: ‘Yonatani ntazabimenye, bitazamubabaza.’ Icyakora, ndahiriye imbere ya Yehova n’imbere yawe ko ubu ndi hafi kwicwa!”+
4 Yonatani abwira Dawidi ati: “Icyo unsaba cyose ndakigukorera.” 5 Dawidi abwira Yonatani ati: “Ejo hari umunsi mukuru, kuko ukwezi kuzaba kwagaragaye+ kandi nari kuzaba nicaranye n’umwami dusangira. None mpa uruhushya ngende nihishe inyuma y’umujyi kugeza ejobundi nimugoroba. 6 Papa wawe naramuka abonye ko ntahari, uzamubwire uti: ‘Dawidi yansabye uruhushya ngo mureke anyarukire iwabo mu mujyi wa Betelehemu,+ kuko umuryango we wose uri buture igitambo gitambwa buri mwaka.’+ 7 Navuga ati: ‘Nta kibazo,’ araba nta cyo ari buntware, njyewe umugaragu wawe. Ariko narakara, umenye ko yiyemeje kungirira nabi. 8 Uzagaragarize umugaragu wawe urukundo rudahemuka,+ kuko wagiranye n’umugaragu wawe isezerano imbere ya Yehova.+ Ariko niba hari ikosa nakoze,+ unyiyicire. Ntiwirirwe unshyira papa wawe ngo abe ari we unyica.”
9 Yonatani aravuga ati: “Rwose sinshobora kugukorera ibintu nk’ibyo! Ndamutse menye ko papa yiyemeje kukugirira nabi, nahita mbikubwira.”+ 10 Dawidi aramubaza ati: “None se nusanga papa wawe yarandakariye, nzabibwirwa n’iki?” 11 Yonatani abwira Dawidi ati: “Ngwino tujyane inyuma y’umujyi.” Nuko bombi bajyana inyuma y’umujyi. 12 Yonatani abwira Dawidi ati: “Yehova Imana ya Isirayeli ni we ntanzeho umugabo. Ejo nk’iki gihe cyangwa ejobundi nzibarisha papa. Ninumva akuvuga neza nzahita ngutumaho umuntu abikumenyeshe. 13 Nindamuka menye ko papa ashaka kukugirira nabi simbikubwire ngo wigendere amahoro, Yehova azampane cyane. Yehova azabane nawe+ nk’uko yabanye na papa.+ 14 Uzakomeze kungaragariza urukundo rudahemuka rwa Yehova, igihe cyose nzaba nkiriho n’igihe nzaba ntakiriho.+ 15 Uzakomeze kugaragariza urukundo rudahemuka abo mu rugo rwanjye+ ndetse n’igihe Yehova azarimburira abanzi bawe bose akabamara ku isi.” 16 Iryo ni ryo sezerano Yonatani yagiranye n’abo mu rugo rwa Dawidi. Yongeyeho ati: “Yehova azabiryoze abanzi ba Dawidi.” 17 Yonatani asaba Dawidi kongera kumurahirira ko amukunda, kuko we yamukundaga nk’uko yikunda.+
18 Hanyuma Yonatani aramubwira ati: “Ejo hari umunsi mukuru, kuko ukwezi kuzagaragara.+ Ubwo rero umwanya wawe uzaba urimo ubusa, bitume babona ko udahari. 19 Umunsi uzakurikiraho bwo, bizagaragara kurushaho. Ubwo rero uzajye ha handi wihishe wa munsi,* ugume hafi y’ibuye rihari. 20 Nzarasa imyambi itatu iruhande rwaryo, nk’ufite ikintu runaka ashaka kurasa. 21 Nzatuma umugaragu wanjye mubwire nti: ‘Genda unzanire iriya myambi.’ Nimubwira nti: ‘Dore imyambi iri iruhande rwawe yitore,’ ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo bizaba bisobanuye ko ari amahoro, nta cyo uri bube. 22 Ariko nimubwira nti: ‘Dore imyambi iri kure yawe,’ uzahite ugenda kuko ari ko Yehova azaba abishaka. 23 Naho rya sezerano njye nawe twagiranye,+ Yehova azatubere umugabo iteka ryose.”+
24 Nuko Dawidi yihisha inyuma y’umujyi. Ku munsi mukuru wabaga ukwezi kwagaragaye, umwami ajya ku meza kugira ngo arye.+ 25 Umwami yari yicaye ku ntebe asanzwe yicaraho, yegereye urukuta, Yonatani yicaye imbere ye, naho Abuneri+ we yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko umwanya wa Dawidi nta muntu wari uwicayemo. 26 Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yatekerezaga ati: “Ahari hari ikintu cyamubayeho cyatumye ahumana.+ Buriya arahumanye.” 27 Umunsi wakurikiye umunsi mukuru wabaga ukwezi kwagaragaye, umwanya wa Dawidi ukomeza kubamo ubusa. Nuko Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati: “Kuki haba ejo cyangwa uyu munsi wa muhungu wa Yesayi+ ataje ku meza?” 28 Yonatani asubiza Sawuli ati: “Dawidi yaranyinginze ansaba uruhushya rwo kunyarukira i Betelehemu.+ 29 Yarambwiye ati: ‘Ndakwinginze, reka ngende kuko umuryango wacu uri butambe igitambo mu mujyi w’iwacu kandi mukuru wanjye ni we wabinsabye. None niba ubyemeye, reka nyaruke ndebe bakuru banjye.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza y’umwami.” 30 Sawuli ahita arakarira Yonatani cyane, aramubwira ati: “Wa mwana w’umugore w’icyigomeke we! Nyobewe se ko wahisemo gushyigikira uriya muhungu wa Yesayi kugira ngo wikoze isoni uzikoze na nyoko?* 31 Igihe cyose umuhungu wa Yesayi azaba akiriho, wowe n’ubwami bwawe ntimuzakomera.+ Hita wohereza umuntu amunzanire kuko agomba kwicwa.”*+
32 Ariko Yonatani abaza papa we Sawuli ati: “Kuki Dawidi agomba kwicwa?+ Yakoze iki?” 33 Nuko Sawuli ahita amutera icumu ashaka kumwica.+ Yonatani amenya ko papa we yiyemeje kwica Dawidi.+ 34 Ako kanya Yonatani ahaguruka ku meza arakaye cyane kandi kuri uwo munsi ukurikira uwo ukwezi kwagaragayeho, ntiyagira ikintu arya kuko yari yababajwe n’ibyari bigiye kuba kuri Dawidi,+ n’ukuntu papa we yari yamutesheje agaciro.
35 Bukeye mu gitondo, Yonatani ajya inyuma y’umujyi ahantu yari yasezeranye na Dawidi ko bari buhurire, ajyana n’umugaragu we ukiri muto.+ 36 Abwira umugaragu we ati: “Iruka uzane imyambi ngiye kurasa.” Uwo mugaragu ariruka, Yonatani arasa umwambi arawumurenza maze ugwa kure ye. 37 Uwo mugaragu ageze aho Yonatani yari yarashe wa mwambi, Yonatani aramuhamagara, aramubwira ati: “Umwambi waguye kure yawe.” 38 Yonatani abwira umugaragu we ati: “Ihute! Gira vuba! Witinda!” Umugaragu wa Yonatani atoragura iyo myambi maze agaruka aho shebuja yari ari. 39 Ariko uwo mugaragu nta cyo yigeze amenya. Yonatani na Dawidi ni bo bonyine bari bazi icyo ibyo bisobanura. 40 Hanyuma Yonatani ahereza intwaro ze uwo mugaragu we, aramubwira ati: “Zijyane mu mujyi.”
41 Uwo mugaragu amaze kugenda, Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’aho hantu, apfukamira Yonatani, akoza umutwe hasi inshuro eshatu. Dawidi na Yonatani barasomana, bombi bararira, ariko Dawidi we ararira cyane. 42 Yonatani abwira Dawidi ati: “Igendere amahoro, kuko twembi twarahiye+ mu izina rya Yehova tuti: ‘Yehova abe hagati yanjye nawe, no hagati y’abazadukomokaho kugeza iteka.’”+
Nuko Dawidi aragenda, Yonatani na we asubira mu mujyi.
21 Dawidi agera i Nobu+ kwa Ahimeleki wari umutambyi, maze Ahimeleki aza kumwakira afite ubwoba, aramubaza ati: “Byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”+ 2 Dawidi asubiza Ahimeleki wari umutambyi ati: “Hari icyo umwami yantegetse gukora kandi yambwiye ati: ‘ntihagire umuntu n’umwe umenya icyo nagutumye n’icyo nagutegetse gukora.’ Njye n’abantu banjye twahanye gahunda y’aho turi buhurire. 3 None niba ufite imigati itanu uyimpe, cyangwa umpe ikindi kintu cyose ushobora kubona.” 4 Ariko umutambyi asubiza Dawidi ati: “Nta migati isanzwe mfite, keretse imigati yejejwe.+ Gusa nizere ko abantu bawe birinze abagore.”*+ 5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “Igihe cyose najyaga ku rugamba, njye n’abantu banjye twakomezaga kwirinda abagore.+ Ubwo niba abantu banjye barakomezaga kuba abera bari mu butumwa busanzwe, urumva batarushaho kuba abera mu gihe bari mu butumwa bwihariye?” 6 Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe,+ kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati igenewe Imana* yari yakuwe imbere ya Yehova uwo munsi, kugira ngo bayisimbuze imigati mishya.
7 Uwo munsi hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari wagize impamvu ituma aguma imbere ya Yehova i Nobu. Yitwaga Dowegi+ w’Umwedomu,+ akaba yari umukuru w’abashumba ba Sawuli.
8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Ese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Ubutumwa umwami yanyoherejemo bwihutirwaga cyane ku buryo ntabashije kuzana inkota cyangwa indi ntwaro.” 9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hari inkota ya Goliyati+ wa Mufilisitiya wiciye mu Kibaya cya Ela.+ Ngiriya izingazingiyeho umwenda inyuma ya efodi.+ Niba uyishaka yifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati: “Nubundi nta yindi imeze nka yo. Yimpe.”
10 Uwo munsi Dawidi akomeza guhunga+ Sawuli, nuko agera kwa Akishi umwami w’i Gati.+ 11 Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ese uyu si we Dawidi umwami wa Isirayeli? Uyu si we baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:
‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”+
12 Dawidi akomeza gutekereza kuri ayo magambo kandi agira ubwoba bwinshi cyane+ bitewe na Akishi umwami w’i Gati. 13 Nuko yihindura nk’umuntu udafite ubwenge+ imbere yabo, yigira nk’umusazi bamureba,* agaharatura ku nzugi z’amarembo kandi agata inkonda zikamanuka mu bwanwa. 14 Akishi abwira abagaragu be ati: “Mwe ntimubona ko uyu muntu ari umusazi? Mwamunzaniye ngo mugire nte? 15 Ese nkeneye abasazi ku buryo mwamunzaniye ngo asarire imbere yanjye? Ese uyu mugabo akwiriye kwinjira mu rugo rwanjye?”
22 Nuko Dawidi ava i Gati,+ ahungira mu buvumo* bwa Adulamu.+ Bakuru be n’abo mu rugo rwa papa we bose babyumvise, baramanuka bamusangayo. 2 Abantu bose bari mu bibazo, abari bafite amadeni, n’abari abarakare,* na bo baramusanga ababera umuyobozi. Abantu bari kumwe na we bose bari nka 400.
3 Nyuma yaho, Dawidi ava aho ajya i Misipe mu gihugu cy’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati:+ “Ndakwinginze, reka ababyeyi banjye babe hano kugeza aho nzamenyera icyo Imana izankorera.” 4 Nuko abasigira umwami w’i Mowabu, bakomeza gutura aho igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.+
5 Hashize igihe, umuhanuzi Gadi+ abwira Dawidi ati: “Wikomeza kuba mu buhungiro. Genda ujye mu gihugu cy’u Buyuda.”+ Dawidi arahava, ajya mu ishyamba ry’i Hereti.
6 Sawuli aza kumenya ko Dawidi n’abantu bari kumwe na we babonetse. Icyo gihe Sawuli yari i Gibeya+ ku musozi, yicaye munsi y’igiti* afite icumu rye mu ntoki, abagaragu be bose bamukikije. 7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be bari bamukikije ati: “Nimwumve mwa Babenyamini mwe! Ese mwese uriya muhungu wa Yesayi+ azabaha imirima n’imizabibu? Ese mwese azabaha kuyobora abantu igihumbi n’abantu amagana?+ 8 Mwese mwarangambaniye. Kubona umuhungu wanjye agirana isezerano n’umuhungu wa Yesayi,+ ntihagire n’umwe muri mwe ungirira impuhwe ngo abimbwire! Kuki nta wambwiye ko umuhungu wanjye yatumye umugaragu wanjye ajya kunyihisha, kugira ngo agaruke antere nk’uko bimeze ubu?”
9 Dowegi+ w’Umwedomu wayoboraga abagaragu ba Sawuli, arasubiza ati:+ “Nabonye umuhungu wa Yesayi aje i Nobu kwa Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu.+ 10 Ahimeleki yamugishirije Yehova inama, amupfunyikira n’ibyokurya. Yamuhaye n’inkota ya Goliyati w’Umufilisitiya.”+ 11 Umwami ahita atumaho umutambyi Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu n’abatambyi bose bo mu muryango wa papa we, bari i Nobu. Nuko bose bitaba umwami.
12 Sawuli aravuga ati: “Tega amatwi wa muhungu wa Ahitubu we!” Na we aramusubiza ati: “Ndakumva nyagasani.” 13 Sawuli aramubwira ati: “Kuki wowe n’umuhungu wa Yesayi mwangambaniye, ukaba waramuhaye umugati n’inkota kandi ukamugishiriza Imana inama? Arandwanya kandi yagiye kunyihisha kugira ngo antere nk’uko bimeze ubu.” 14 Nuko Ahimeleki asubiza umwami ati: “Mu bagaragu bawe bose, ni nde wizerwa* nka Dawidi?+ Mwami, ni umukwe wawe,+ akaba n’umukuru w’abasirikare bakurinda kandi abo mu rugo rwawe baramwubaha.+ 15 Ese uyu munsi ni bwo bwa mbere naba mugishirije Imana inama?+ Ibyo uvuze sinabikora rwose! Mwami, ntugire icyaha ushinja umugaragu wawe n’abo mu muryango wa papa bose, kuko ibyo byose nta kintu na kimwe njye umugaragu wawe nari mbiziho.”+
16 Ariko umwami aravuga ati: “Ahimeleki we, wowe n’abo mu muryango wa papa wawe bose,+ murapfa byanze bikunze.”+ 17 Umwami abwira abari bamurinze* ati: “Ngaho nimwice abatambyi ba Yehova, kuko bashyigikiye Dawidi. Bamenye ko Dawidi yahunze ariko ntibabimbwira.” Icyakora abo bagaragu b’umwami banga kwica abatambyi ba Yehova. 18 Hanyuma umwami abwira Dowegi ati:+ “Genda wice bariya batambyi!” Dowegi w’Umwedomu+ ahita yica abo batambyi. Uwo munsi yishe abagabo 85 bari bambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane.+ 19 Nanone yicishije inkota abantu b’i Nobu,+ umujyi w’abatambyi, yica abagabo n’abagore, abana bato n’abonka, inka, indogobe n’intama.
20 Ariko Abiyatari+ umwe mu bahungu ba Ahimeleki, akaba umwuzukuru wa Ahitubu arabacika, arahunga akurikira Dawidi. 21 Abiyatari abwira Dawidi ati: “Sawuli yishe abatambyi ba Yehova.” 22 Nuko Dawidi abwira Abiyatari ati: “Urya munsi+ maze kubona ko Dowegi w’Umwedomu ahari, namenye ko azabibwira Sawuli uko byagenda kose. Ni njye watumye abantu bo mu muryango wa papa wawe bose bapfa. 23 Gumana nanjye. Ntugire ubwoba, kuko umuntu wese ushaka kunyica, nawe aba ashaka kukwica. Nzakurinda!”+
23 Nyuma yaho abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisitiya bateye i Keyila,+ none bari gusahura imyaka yari ku mbuga bahuriraho* ibinyampeke.” 2 Nuko Dawidi abaza Yehova ati:+ “Ese ngende ntere abo Bafilisitiya?” Yehova aramusubiza ati: “Genda utere Abafilisitiya ukize ab’i Keyila.” 3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda,+ nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya urumva bitazarushaho kuba bibi?”+ 4 Dawidi yongera kubaza Yehova.+ Nuko Yehova aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko nzatuma utsinda Abafilisitiya.”+ 5 Dawidi n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, basahura amatungo yabo kandi bica Abafilisitiya benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.+
6 Ariko igihe Abiyatari+ umuhungu wa Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yajyanye efodi. 7 Abantu babwira Sawuli bati: “Dawidi ari i Keyila.” Sawuli aravuga ati: “Imana iramumpaye*+ kuko yishyize mu mutego akinjira mu mujyi ufite inzugi bakinga bakazikomeza.” 8 Nuko Sawuli atumaho ingabo ze zose ngo zitere i Keyila, maze zigote Dawidi n’ingabo ze. 9 Dawidi amenye ko Sawuli afite umugambi wo kumwica, abwira Abiyatari wari umutambyi ati: “Zana efodi hano.”+ 10 Dawidi aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, njyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka kuza i Keyila kugira ngo arimbure uyu mujyi bitewe nanjye.+ 11 Ese abayobozi* b’i Keyila bazamfata bampe Sawuli? Ese koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe nabyumvise? Yehova Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bimbwire.” Yehova aramusubiza ati: “Azamanuka.” 12 Dawidi arabaza ati: “None se njye n’ingabo zanjye, abayobozi b’i Keyila bazadufata baduhe Sawuli?” Yehova aramusubiza ati: “Bazabafata babahe Sawuli.”
13 Dawidi n’ingabo ze nka 600+ bahita bava i Keyila bahungira aho bashoboraga kugera hose. Sawuli amenye ko Dawidi yahunze akava i Keyila, areka kumukurikira. 14 Dawidi akomeza kuba mu butayu, ahantu hagerwa bigoranye, mu karere k’imisozi miremire yo mu butayu bwa Zifu.+ Sawuli akomeza kumushakisha,+ ariko Yehova ntiyemera ko amufata. 15 Igihe Dawidi yari i Horeshi mu butayu bwa Zifu, yari azi ko* Sawuli yamushakishaga kugira ngo amwice.
16 Yonatani umuhungu wa Sawuli asanga Dawidi i Horeshi, amufasha gukomeza kwiringira* Yehova.+ 17 Aramubwira ati: “Ntutinye, kuko papa atazagufata. Uzaba umwami wa Isirayeli+ nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe kandi ibyo papa arabizi.”+ 18 Nuko bombi bagirana isezerano+ imbere ya Yehova. Dawidi akomeza kuba i Horeshi, naho Yonatani asubira iwe.
19 Nyuma yaho abaturage b’i Zifu bajya kureba Sawuli i Gibeya,+ baramubwira bati: “Dawidi yihishe i Horeshi+ hafi y’iwacu,+ ahantu hagerwa bigoranye. Ari ku musozi wa Hakila+ uri mu majyepfo* ya Yeshimoni.*+ 20 None Mwami, igihe cyose uzashakira uzaze, tuzamufata tumuguhe.”+ 21 Sawuli aravuga ati: “Yehova abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe. 22 Nimugende mujye mukurikirana mumenye aho ageze hose, mumenye n’uwahamubonye, kuko numvise ko afite amayeri menshi! 23 Mugende mugenzure mumenye aho akunda kwihisha hose, munzanire amakuru yizewe. Nanjye nzaza tujyane. Naba ari mu gihugu nzamushakishiriza mu miryango yose y’abakomoka kuri Yuda* kugeza mubonye.”
24 Nuko baragenda, batanga Sawuli kugera i Zifu.+ Icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni+ muri Araba,+ mu majyepfo ya Yeshimoni. 25 Nyuma yaho Sawuli n’ingabo ze bajya kumushakisha.+ Dawidi abimenye ahita amanuka, ajya mu rutare+ akomeza kuba mu butayu bw’i Mawoni. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw’i Mawoni. 26 Sawuli aza kugera ku ruhande rumwe rw’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bari ku rundi ruhande rw’uwo musozi. Dawidi yarimo yihuta+ ahunga Sawuli, naho Sawuli n’ingabo ze na bo barimo bihuta, bari hafi gufata Dawidi n’ingabo ze.+ 27 Ariko haza umuntu abwira Sawuli ati: “Ngwino! Gira vuba! Abafilisitiya bateye igihugu!” 28 Sawuli areka gukurikirana Dawidi,+ ajya kurwana n’Abafilisitiya. Ni yo mpamvu aho hantu bahise Sera-hamarekoti.*
29 Nuko Dawidi arazamuka ava aho, ajya kuba hafi ya Eni-gedi,+ ahantu hagerwa bigoranye.
24 Sawuli akiva kurwana n’Abafilisitiya, baramubwira bati: “Dore Dawidi ari mu butayu bwa Eni-gedi.”+
2 Nuko Sawuli atoranya abagabo 3.000 mu Bisirayeli bose, ajya gushakisha Dawidi n’ingabo ze mu bitare bibamo ihene zo mu misozi. 3 Sawuli aza kugera ku biraro by’intama byari byubakishije amabuye byari ku muhanda, ahantu hari ubuvumo, yinjira muri ubwo buvumo agiye kwituma* kandi icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari bicayemo imbere.+ 4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu munsi Yehova arakubwiye ati: ‘nguhaye umwanzi wawe,+ umukorere icyo ushaka.’” Nuko Dawidi arahaguruka agenda bucece, akata agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye. 5 Ariko nyuma yaho umutima* wa Dawidi umubuza amahoro,+ bitewe n’uko yari yakase agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye. 6 Abwira ingabo ze ati: “Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinagombye gukorera umwami wanjye ikintu nk’iki, kuko ari uwo Yehova yasutseho amavuta. Yehova ntiyakwishimira ko ngirira nabi uwo yasutseho amavuta.”+ 7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira nabi Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo akomeza urugendo.
8 Nyuma yaho Dawidi na we asohoka muri ubwo buvumo, ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani mwami!”+ Sawuli areba inyuma, nuko Dawidi aramupfukamira akoza umutwe hasi. 9 Dawidi abwira Sawuli ati: “Kuki wemera kumva ibihuha by’abantu bakubwira ngo: ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi?’+ 10 Uyu munsi wiboneye ko Yehova yari yakunzaniye mu buvumo. Hari n’umuntu wambwiye ngo nkwice+ ariko nkugirira impuhwe ndavuga nti: ‘sinagirira nabi umwami wanjye, kuko Yehova yamusutseho amavuta.’+ 11 None mubyeyi, reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye. Igihe nagakebaga sinigeze nkwica. Nawe uribonera ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho kandi ko nta cyaha nigeze ngukorera.+ Ariko wowe ukomeje kumpiga kugira ngo unyice.+ 12 Yehova azaducire urubanza njye nawe+ kandi Yehova azamporere.+ Gusa njye sinzigera nkugirira nabi.+ 13 Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’ ariko njye sinzakugirira nabi. 14 Mwami wa Isirayeli, ubwo koko ukurikiye nde? Uriruka inyuma ya nde koko? Urahiga umuntu umeze nk’imbwa yipfiriye? Umuntu umeze nk’imbaragasa?+ 15 Yehova abe umucamanza, azaducire urubanza njye nawe. Azasuzuma iki kibazo+ kandi azandenganura akunkize.”
16 Dawidi akimara kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Sawuli ahita atangira kurira cyane. 17 Abwira Dawidi ati: “Undushije gukiranuka, kuko wankoreye ibyiza ariko njye nkagukorera ibibi.+ 18 Uyu munsi wangiriye neza, kuko utanyishe kandi Yehova yari yakumpaye.+ 19 Ese hari umuntu wabona umwanzi we, akagenda nta cyo amutwaye? Yehova azakugirire neza+ kubera ibyo wankoreye uyu munsi. 20 Nzi neza ko uzaba umwami+ kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe. 21 None ndahira mu izina rya Yehova+ ko nimara gupfa utazarimbura abankomokaho kandi ugatuma izina ryanjye ryibagirana mu muryango wa papa.”+ 22 Nuko Dawidi arahira Sawuli maze Sawuli asubira iwe.+ Dawidi n’ingabo ze na bo bajya aho bari barahungiye.+
25 Hashize igihe Samweli+ arapfa. Abisirayeli bose bateranira hamwe baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama.+ Nyuma yaho Dawidi ajya mu butayu bwa Parani.
2 Hari umugabo w’i Mawoni+ wari ufite imitungo i Karumeli.+ Uwo mugabo yari umukire cyane, afite intama 3.000 n’ihene 1.000 kandi icyo gihe yari i Karumeli* yogosha ubwoya bw’intama ze. 3 Uwo mugabo yitwaga Nabali,+ umugore we akitwa Abigayili.+ Uwo mugore yari umunyabwenge kandi ari mwiza, ariko umugabo we yagiraga amahane kandi yitwara nabi.+ Uwo mugabo yakomokaga mu muryango wa Kalebu.+ 4 Igihe Dawidi yari mu butayu yumvise ko Nabali arimo yogosha ubwoya bw’intama ze. 5 Nuko Dawidi yohereza abasore 10 arababwira ati: “Nimuzamuke mujye i Karumeli, nimugera aho Nabali ari mumumbarize amakuru. 6 Hanyuma mumubwire muti: ‘gira amahoro wowe n’abo mu rugo rwawe n’ibyo utunze byose. 7 Numvise ko urimo kogosha ubwoya bw’intama zawe. Twabanye n’abashumba bawe kandi igihe cyose twamaranye i Karumeli, nta kibi twabakoreye+ ndetse nta cyabo cyabuze. 8 Babaze na bo barabikubwira. None rero, ugirire neza abasore banjye, kuko baje mu gihe cy’ibyishimo.* Ndakwinginze, uhe abo bagaragu bawe nanjye umuhungu wawe Dawidi icyo ushobora kubona cyose.’”+
9 Nuko abasore Dawidi yatumye baragenda, babwira Nabali ibyo Dawidi yari yabatumye byose. Barangije kubimubwira, 10 Nabali arabasubiza ati: “Dawidi ni iki, kandi se uwo muhungu wa Yesayi ni igiki ku buryo nakumva ibyo avuga? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja basigaye ari benshi.+ 11 Ubwo koko mfate imigati yanjye, amazi yanjye n’inyama nabagishirije abogosha ubwoya bw’intama zanjye, mbihe abantu ntazi iyo bava?”
12 Nuko abasore Dawidi yari yohereje basubirayo, babwira Dawidi ayo magambo yose. 13 Dawidi ahita abwira ingabo ze ati: “Buri wese niyambare inkota ye!”+ Buri wese yambara inkota ye, na Dawidi yambara iye. Abagera kuri 400 bajyana na Dawidi, abandi 200 basigara barinze ibintu.
14 Hagati aho, umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayili umugore wa Nabali ati: “Dawidi yohereje abantu bavuye mu butayu ngo bifurize amahoro databuja, ariko arabatuka.+ 15 Abo bantu batugiriye neza cyane, nta kintu kibi bigeze badukorera kandi nta kintu cyacu cyabuze igihe cyose twamaranye na bo aho twaragiraga.+ 16 Igihe cyose twamaranye na bo turagiye amatungo, batubereye nk’urukuta rwo kuturinda ku manywa na nijoro. 17 None rero, fata umwanzuro w’icyo ukwiriye gukora kuko biyemeje kugirira nabi databuja n’abo mu rugo rwe bose.+ Nawe uzi ko nta wakwirirwa agira icyo amubwira kuko nta cyo amaze.”+
18 Nuko Abigayili+ arihuta afata imigati 200, ibibindi bibiri bya divayi, intama eshanu zibaze, imifuka* itanu y’impeke zokeje, imigati 100 ikozwe mu mizabibu n’imigati 200 ikozwe mu mbuto z’imitini, byose abishyira ku ndogobe.+ 19 Abwira abagaragu be ati: “Nimugende imbere yanjye nanjye ndaza mbakurikiye.” Icyakora ntiyabibwira umugabo we Nabali.
20 Igihe Abigayili yari ku ndogobe amanuka akingirijwe n’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bazaga bamusanga, nuko ahura na bo. 21 Dawidi yaravugaga ati: “Naruhiye ubusa ndinda ibintu byose by’uriya mugabo byari mu butayu. Nta kintu cye na kimwe cyabuze,+ namukoreye ibyiza none we angiriye nabi.+ 22 Ejo mu gitondo kwa Nabali nihaba hakiri umuntu w’igitsina gabo* muzima, Imana izahane bikomeye abanzi ba Dawidi.”*
23 Abigayili akibona Dawidi, ava ku ndogobe vuba vuba, apfukamira Dawidi, akoza umutwe hasi. 24 Hanyuma yikubita ku birenge bya Dawidi aramubwira ati: “Databuja, ube ari njye ubaraho icyaha. Ndakwinginze, tega amatwi wumve ibyo njyewe umuja wawe ngiye kukubwira. 25 Ndakwinginze, ntiwite kuri Nabali kuko nta cyo amaze. Ibyo akora bihuje n’izina rye! Yitwa Nabali*+ kandi nta bwenge agira. Njye umuja wawe sinigeze mbona abasore wohereje. 26 Ndahiriye imbere ya Yehova n’imbere yawe ko Yehova yakurinze+ gukora icyaha cyo kwica+ no kwihorera.* Databuja, abanzi bawe n’abashaka kukugirira nabi barakaba nka Nabali. 27 Ndakwinginze, wemere ko impano*+ njye umuja wawe nakuzaniye, ihabwa abasore muri kumwe.+ 28 Databuja, ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye kuko Yehova azatuma hashira igihe kirekire abagukomokaho ari bo bategeka,+ bitewe n’uko intambara urwana ari iza Yehova.+ Nta kintu kibi cyigeze kikubonekaho mu gihe cyose umaze.+ 29 Nihagira umuntu ushaka kukwica, Yehova Imana yawe azarinda ubuzima bwawe, amere nk’ububitse neza mu mufuka,* ariko ubuzima bw’abanzi bawe azabujugunya kure nk’uko umuntu atera amabuye kure akoresheje umuhumetso. 30 Ubwo rero databuja, Yehova namara kugukorera ibintu byose byiza yagusezeranyije kandi akakugira umuyobozi wa Isirayeli,+ 31 umutima wawe ntuzigera wicuza ko wamennye amaraso y’inzirakarengane kandi ko wihoreye.*+ Databuja, Yehova nakugirira neza uzanyibuke njye umuja wawe.”
32 Dawidi abwira Abigayili ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kundeba. 33 Imana iguhe umugisha kubera ko uri umunyabwenge kandi iguhe umugisha kubera ko uyu munsi wandinze gukora icyaha+ cyo kwica no kwihorera.* 34 Ndahiriye imbere ya Yehova, Imana ya Isirayeli yo yandinze kukugirira nabi,+ ko iyo utihuta ngo uze kundeba,+ mu gitondo nta muntu w’igitsina gabo* wo kwa Nabali wari kuba akiri muzima.”+ 35 Nuko Dawidi yakira ibyo Abigayili yari amuzaniye, aramubwira ati: “Subira mu rugo rwawe amahoro. Numvise ibyo wambwiye kandi ibyo unsabye nzabikora.”
36 Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yakoresheje ibirori nk’iby’umwami. Nabali* yari yanezerewe kandi yasinze cyane. Abigayili ntiyagira ikintu na kimwe amubwira, kugeza bukeye. 37 Nuko mu gitondo inzoga zimaze kumushiramo, umugore we arabimubwira byose. Umutima we uhita uhagarara, umera nk’uw’umuntu wapfuye kandi aragagara amera nk’ibuye. 38 Hashize nk’iminsi 10, Yehova yica Nabali.
39 Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye, aravuga ati: “Yehova asingizwe kuko yamburaniye+ akankiza Nabali+ wantutse, akandinda no kugira ikibi nkora+ kandi Yehova agatuma Nabali agerwaho n’ingaruka z’ububi bwe!” Nuko Dawidi yohereza abantu ngo bajye kumubariza Abigayili niba yakwemera kumubera umugore. 40 Abo bagaragu ba Dawidi bajya kwa Abigayili i Karumeli, baramubwira bati: “Dawidi yadutumye ngo tuze tukujyane, umubere umugore.” 41 Ahita apfukama akoza umutwe hasi, arabasubiza ati: “Mugende mubwire databuja muti: ‘ndi umuja wawe, niteguye koza ibirenge+ by’abagaragu ba databuja.’” 42 Abigayili+ ahita ahaguruka, yicara ku ndogobe ye, agenda aherekejwe n’abaja be batanu. Akurikira abo bantu Dawidi yari yohereje, nuko amubera umugore.
43 Nanone Dawidi yari afite undi mugore witwa Ahinowamu+ w’i Yezereli.+ Abo bombi bari abagore be.+
44 Icyakora Mikali+ umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Paliti,+ umuhungu wa Layishi w’i Galimu.
26 Hashize igihe, abaturage b’i Zifu+ bajya kwa Sawuli i Gibeya+ baramubwira bati: “Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila uteganye n’i Yeshimoni.”*+ 2 Nuko Sawuli aramanuka ajya mu butayu bwa Zifu, ajyana n’abagabo 3.000 batoranyijwe mu Bisirayeli, bajya guhiga Dawidi mu butayu bwa Zifu.+ 3 Sawuli akambika hafi y’inzira inyura ku musozi wa Hakila urebana n’i Yeshimoni. Icyo gihe Dawidi yari mu butayu maze amenya ko Sawuli yaje kumuhiga. 4 Dawidi yohereza ba maneko kugira ngo bamenye neza ko Sawuli yaje. 5 Nyuma yaho Dawidi ajya mu nkambi ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri+ umuhungu wa Neri bari baryamye basinziriye. Sawuli yari aryamye hagati muri iyo nkambi asinziriye, ingabo ze zimukikije. 6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ umuhungu wa Seruya,+ wavukanaga na Yowabu, ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni njye tujyana.” 7 Dawidi na Abishayi bagenda nijoro bajya mu nkambi ya Sawuli n’ingabo ze. Basanga Sawuli aryamye hagati mu nkambi asinziriye, icumu rye rishinze mu butaka ku musego, Abuneri n’izindi ngabo baryamye bamukikije.
8 Abishayi abwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ishyize umwanzi wawe mu maboko yawe.+ None ndakwinginze, reka mutere icumu inshuro imwe gusa mufatanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.” 9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati: “Ntumwice, kuko nta muntu wagirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta+ ngo akomeze kuba umwere.”+ 10 Dawidi akomeza avuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba bamwice.+ 11 Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinshobora kugirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ahubwo fata icumu rishinze ku musego we n’icyo anyweramo amazi tugende.” 12 Dawidi afata icumu n’icyo Sawuli yanyweragamo amazi byari ku musego we baragenda. Nta muntu n’umwe wababonye,+ nta wabumvise kandi nta n’uwigeze akanguka kuko bose bari basinziriye cyane, bitewe n’uko Yehova yari yabateje ibitotsi byinshi. 13 Dawidi arambuka ajya hakurya ahagarara ku musozi hejuru, kure y’aho Sawuli yari ari.
14 Dawidi ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri+ umuhungu wa Neri, aravuga ati: “Abuneri we, uranyumva?” Abuneri aramusubiza ati: “Uri nde yewe muntu utinyutse gukangura umwami?” 15 Dawidi abwira Abuneri ati: “Mbese nturi intwari? Hari umeze nkawe muri Isirayeli? None ni iki cyatumye utarinda umwami? Hari umusirikare winjiye mu nkambi ashaka kwica umwami.+ 16 Ibintu wakoze si byiza. Ndahiriye imbere ya Yehova ko wari ukwiriye gupfa kuko utakomeje kurinda shobuja, uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ngaho reba niba icumu ry’umwami n’icyo anyweramo amazi+ bikiri ku musego we.”
17 Nuko Sawuli amenya ijwi rya Dawidi, aramubaza ati: “Dawidi mwana wanjye, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye nyagasani mwami.” 18 Dawidi yongeraho ati: “Databuja kuki ukomeza guhiga umugaragu wawe?+ Nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe?+ 19 Mwami, tega amatwi icyo njye umugaragu wawe nkubwira: Niba Yehova ari we wakunteje, nareke muture* ituro ry’ibinyampeke. Ariko niba ari abantu bakunteza,+ Yehova azabavume,* kuko bantandukanyije n’abantu ba Yehova, bagasa n’abambwira+ bati: ‘genda ukorere izindi mana.’ 20 Njye sinshaka gupfira kure ya Yehova. Umwami wa Isirayeli arahiga imbaragasa,+ nk’uko umuntu yahiga inkware mu misozi.”
21 Sawuli aravuga ati: “Nakoze icyaha!+ Dawidi mwana wanjye, garuka ntabwo nzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wagaragaje ko wubaha ubuzima bwanjye.+ Nakoze ibintu bigayitse kandi nkora ikosa rikomeye.” 22 Dawidi arasubiza ati: “Mwami, dore icumu ryawe ngiri, nihagire umusore uza aritware. 23 Yehova ni we uzahemba umuntu wese w’umukiranutsi+ n’umuntu w’indahemuka. Uyu munsi Yehova yari yakumpaye, ariko nanze kugira ikintu kibi nkorera uwo Yehova yasutseho amavuta.+ 24 Nk’uko uyu munsi nubashye ubuzima bwawe, Yehova na we azubahe ubuzima bwanjye, ankize ibyago byose.”+ 25 Sawuli abwira Dawidi ati: “Imana iguhe umugisha mwana wa! Uzakora ibintu bikomeye kandi ibyo uzakora byose bizagenda neza.”+ Nuko Dawidi aragenda, Sawuli na we asubira iwe.+
27 Dawidi aribwira mu mutima we ati: “Mbona umunsi umwe Sawuli azanyica. Ibyiza ni uko nahungira+ mu gihugu cy’Abafilisitiya. Sawuli azanshakisha mu gihugu cya Isirayeli cyose+ ambure, mbe ndamucitse.” 2 Nuko Dawidi n’ingabo ze 600+ bajya kwa Akishi+ umuhungu wa Mawoki, umwami w’i Gati. 3 Dawidi n’ingabo ze bakomeza kubana na Akishi i Gati, buri wese ari kumwe n’umuryango we. Dawidi yari kumwe n’abagore be babiri, ari bo Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ w’i Karumeli, wahoze ari umugore wa Nabali. 4 Sawuli amaze kumenya ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumuhiga.+
5 Dawidi abwira Akishi ati: “Niba unyishimira reka njye gutura muri umwe mu mijyi mito yo mu giturage. Sinkwiriye kuba mu mujyi umwami atuyemo, kuko ndi umugaragu.” 6 Nuko uwo munsi Akishi amuha Sikulagi.+ Ni yo mpamvu Sikulagi yabaye iy’abami b’i Buyuda kugeza n’uyu munsi.
7 Igihe* Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane.+ 8 Dawidi n’ingabo ze barazamukaga bagatera Abageshuri,+ Abagiruzi n’Abamaleki,+ bari batuye mu gihugu cyaheraga i Telamu kikagera i Shuri,+ kikagera no mu majyepfo ku gihugu cya Egiputa. 9 Iyo Dawidi yateraga icyo gihugu, ntiyagiraga umugabo cyangwa umugore arokora.+ Yajyanaga inka, intama, indogobe, ingamiya n’imyenda maze agasubira kwa Akishi. 10 Akishi yaramubazaga ati: “Uyu munsi mwateye he?” Dawidi akamusubiza ati: “twateye mu majyepfo* y’u Buyuda,+ cyangwa ati: ‘twateye mu majyepfo y’igihugu cy’Abayerameli,’+ cyangwa se ati: ‘Mu majyepfo y’igihugu cy’Abakeni.’”+ 11 Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo amujyane i Gati, kugira ngo yirinde ko yagerayo akavuga ibyabaye agira ati: “Dawidi yakoze ibi n’ibi.” (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.) 12 Akishi yemeraga ibyo Dawidi amubwiye, akibwira ati: “Ubu bene wabo b’Abisirayeli baramwanze; azakomeza ambere umugaragu igihe cyose.”
28 Muri iyo minsi ingabo z’Abafilisitiya ziteranira hamwe kugira ngo zitere Abisirayeli.+ Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ngira ngo uzi ko wowe n’ingabo zawe tuzajyana ku rugamba.”+ 2 Dawidi asubiza Akishi ati: “Nawe ubwawe uzi icyo njye umugaragu wawe ngomba gukora.” Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ni yo mpamvu nzaguha inshingano yo kundinda* igihe cyose.”+
3 Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamushyingura mu mujyi we i Rama+ kandi Sawuli yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+
4 Abafilisitiya baraterana, bakambika i Shunemu.+ Sawuli na we ateranyiriza hamwe Abisirayeli bose, bakambika i Gilibowa.+ 5 Sawuli abonye aho Abafilisitiya bashinze amahema, agira ubwoba bwinshi, umutima we uratera cyane.+ 6 Nubwo Sawuli yabazaga Yehova,+ Yehova ntiyigeze agira icyo amusubiza, byaba binyuze mu nzozi cyangwa kuri Urimu,*+ cyangwa ku bahanuzi. 7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be ati: “Nimunshakire umugore uzi gushika+ njye kugira icyo mubaza.” Abagaragu be baramubwira bati: “Muri Eni-dori hari umugore uzi gushika.”+
8 Sawuli ariyoberanya, yambara indi myenda, nuko ajyana n’abagaragu be babiri, bajya kureba uwo mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati: “Ndakwinginze, koresha ubushobozi bwawe bwo gushika,+ unzamurire uwo ndi bukubwire.” 9 Icyakora uwo mugore aramubwira ati: “None se ntuzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu?+ Kuki ushaka kunkoresha amakosa ngo banyice?”+ 10 Sawuli amurahira Yehova ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo ugiye gukora nta kibazo bizaguteza!” 11 Uwo mugore aramubaza ati: “Urashaka ko nkuzamurira nde?” Sawuli aramusubiza ati: “Nzamurira Samweli.” 12 Uwo mugore abonye “Samweli”*+ arasakuza cyane maze abwira Sawuli ati: “Kuki wambeshye kandi uri Sawuli?” 13 Umwami aramubwira ati: “Witinya, ahubwo mbwira icyo ubonye.” Uwo mugore abwira Sawuli ati: “Mbonye umuntu usa n’imana azamuka ava mu butaka.” 14 Sawuli aramubaza ati: “Ameze ate?” Undi na we ati: “Ndabona ari umusaza kandi yambaye ikanzu itagira amaboko.”+ Sawuli ahita amenya ko ari “Samweli,” nuko ahita amupfukamira akoza umutwe hasi.
15 “Samweli” abaza Sawuli ati: “Kuki umbuza amahoro? Unzamuriye iki?” Sawuli aramusubiza ati: “Ibintu byankomeranye. Abafilisitiya banteye kandi Imana yarantaye ntikinsubiza ikoresheje abahanuzi cyangwa inzozi.+ Ni yo mpamvu nari nguhamagaye kugira ngo umbwire icyo nkora.”+
16 “Samweli” aramubaza ati: “None se urambaza iki ko na Yehova ubwe yagutaye+ akaba ari umwanzi wawe? 17 Yehova azakora bya bintu yavuze ngo nkubwire kandi Yehova azakwambura ubwami abuhe mugenzi wawe Dawidi.+ 18 Kubera ko utumviye ibyo Yehova yagutegetse kandi ntiwice Abamaleki bamurakaje cyane,+ ni yo mpamvu Yehova agukorera ibintu nk’ibyo. 19 Wowe n’Abisirayeli, Yehova azatuma Abafilisitiya babatsinda+ kandi ejo wowe+ n’abahungu bawe+ muzaba muri kumwe nanjye. Nanone Yehova azatuma Abafilisitiya batsinda ingabo z’Abisirayeli.”+
20 Sawuli yumvise ayo magambo “Samweli” amubwiye, agira ubwoba bwinshi ahita agwa, akomeza kuryama hasi. Imbaraga zose zimushiramo, kuko yari yaburaye kandi akabwirirwa. 21 Uwo mugore yegera Sawuli abona yihebye cyane, nuko aramubwira ati: “Njye umuja wawe numviye ibyo wambwiye, nshyira ubuzima bwanjye mu kaga,+ nkora ibyo wansabye. 22 None rero ndakwinginze, wemere ibyo njye umuja wawe ngiye kukubwira. Reka nguhe umugati, uwurye kugira ngo ubone imbaraga maze ukomeze urugendo.” 23 Ariko aranga ati: “Sinshaka kurya.” Icyakora abagaragu be n’uwo mugore bakomeza kumwinginga. Nyuma arabemerera, arahaguruka yicara ku buriri. 24 Uwo mugore yari afite ikimasa cyiza iwe mu rugo. Nuko ahita akibaga,* afata n’ifu akora imigati itarimo umusemburo, arayotsa. 25 Abizanira Sawuli n’abagaragu be, bararya. Bamaze kurya, barahaguruka muri iryo joro baragenda.+
29 Abafilisitiya+ bateranyiriza ingabo zabo zose muri Afeki, mu gihe Abisirayeli bo bari bashinze amahema ku iriba ry’i Yezereli.+ 2 Nuko abami b’Abafilisitiya berekana ingabo zabo ziri mu matsinda agiye arimo abasirikare 100 n’amatsinda agiye arimo abasirikare 1.000. Dawidi n’ingabo ze na bo baza inyuma yabo, bari kumwe na Akishi.+ 3 Abatware b’Abafilisitiya barabaza bati: “Aba Baheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abo batware b’Abafilisitiya ati: “Uyu ni Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli. Amaze umwaka cyangwa urenga ampungiyeho.+ Kuva yampungiraho, nta kintu kibi nigeze mubonaho kugeza uyu munsi.” 4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira cyane, baramubwira bati: “Subizayo uyu mugabo.+ Nasubire aho wamuhaye agomba kuba. Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba, atagerayo akaduhinduka.+ Nta kindi yakora kugira ngo ashimwe na shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu. 5 Ese uyu si Dawidi baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:
‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”+
6 Nuko Akishi+ ahamagara Dawidi aramubwira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko uri umuntu utunganye kandi nari nishimiye kujyana nawe ku rugamba,+ kubera ko nta kintu kibi nigeze nkubonaho, kuva wampungiraho kugeza uyu munsi.+ Icyakora abami b’Abafilisitiya bo ntibakwizeye.+ 7 None rero isubirireyo amahoro kandi ntugire ikintu ukora cyababaza Abafilisitiya.” 8 Ariko Dawidi asubiza Akishi ati: “Kubera iki? Nakoze iki? Kuva igihe naziye iwawe kugeza uyu munsi, ni irihe kosa wambonyeho njye umugaragu wawe? Mwami, none se kuki ntaza ngo tujyane kurwanya abanzi bawe?” 9 Akishi asubiza Dawidi ati: “Nkubwije ukuri, mbona warambereye nk’umumarayika w’Imana.+ Ariko abatware b’Abafilisitiya bavuze bati: ‘ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba.’ 10 None rero, wowe n’abantu mwazanye muzinduke, nibumara gucya mwigendere.”
11 Nuko Dawidi n’ingabo ze babyuka kare mu gitondo basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya, Abafilisitiya na bo bajya i Yezereli.+
30 Ku munsi wa gatatu, igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu nzira basubira i Sikulagi,+ Abamaleki+ bagabye igitero mu majyepfo* n’i Sikulagi, batera Sikulagi kandi barayitwika. 2 Batwaye abagore+ hamwe n’abantu bari muri uwo mujyi bose, uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nta n’umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye. 3 Dawidi n’ingabo ze bageze muri uwo mujyi basanga Abamaleki bawutwitse kandi batwara abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. 4 Nuko Dawidi n’ingabo ze bararira cyane, kugeza aho batari bagifite imbaraga zo kurira. 5 Abagore babiri ba Dawidi, ari bo Ahinowamu w’i Yezereli na Abigayili wahoze ari umugore wa Nabali w’i Karumeli, na bo bari babatwaye.+ 6 Dawidi arahangayika cyane, kuko abasirikare be bavugaga ko bagiye kumutera amabuye. Bari bababajwe no kubura abahungu babo n’abakobwa babo. Ariko Dawidi arihangana abifashijwemo na Yehova Imana ye.+
7 Nuko Dawidi abwira Abiyatari+ wari umutambyi akaba n’umuhungu wa Ahimeleki ati: “Nzanira efodi hano!”+ Nuko arayimuzanira. 8 Dawidi abaza Yehova ati:+ “Ese nkurikire aba basahuzi? Ese nzabafata?” Aramusubiza ati: “Bakurikire, kuko uzabafata kandi ukagarura abantu batwaye.”+
9 Dawidi n’ingabo ze 600 bahita bagenda,+ bagera mu Kibaya* cya Besori maze bamwe muri bo basigara aho. 10 Dawidi akomeza kubakurikira ari hamwe n’ingabo 400. Ariko ingabo 200 ntizakomeza urugendo, kuko zari zarushye zikananirwa kwambuka Ikibaya cya Besori.+
11 Baza kubona umugabo w’Umunyegiputa maze bamushyira Dawidi. Bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa, 12 bamuha n’akagati gakozwe mu mbuto z’imitini n’utugati tubiri dukozwe mu mizabibu. Amaze kubirya, yongera kugira imbaraga* kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu nta kintu arya, nta n’amazi anywa. 13 Dawidi aramubaza ati: “Uri uwa nde, kandi se uri uwa he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umunyegiputa, nkaba n’umugaragu w’umugabo w’Umwamaleki. Databuja yarantaye kuko hashize iminsi itatu mfashwe n’indwara. 14 Ni twe twagabye igitero mu majyepfo* y’akarere k’Abakereti,+ mu karere k’u Buyuda no mu majyepfo y’akarere ka Kalebu+ kandi ni twe twatwitse Sikulagi.” 15 Dawidi aramubaza ati: “Ese wajya kunyereka aho abo basahuzi bari?” Aramusubiza ati: “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize kwa databuja, nanjye ndajya kuhakwereka.”
16 Nuko amujyana aho bari bari, asanga bahuzuye, barya, banywa, bari mu birori byo kwishimira ko basahuye ibintu byinshi mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu gihugu cy’u Buyuda. 17 Dawidi atangira kubica kuva mu gitondo cya kare kugeza nimugoroba, ntihagira n’umwe urokoka,+ uretse abagabo 400 buriye ingamiya bagahunga. 18 Dawidi yaka Abamaleki ibyo bari batwaye byose,+ arabigarura, arokora n’abagore be babiri. 19 Nta muntu n’umwe wabuze, uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Bagaruye abahungu n’abakobwa n’ibindi bintu byose Abamaleki bari basahuye.+ Ibintu byose Dawidi yarabigaruye. 20 Dawidi afata intama n’inka zose z’Abamaleki, abasirikare be barazishorera, zigenda zikurikiwe n’amatungo yabo bagaruye. Baravugaga bati: “Ibi ni byo Dawidi yatse Abamaleki.”
21 Dawidi aza kugera kuri ba bagabo 200 batashoboye kujyana na we, bagasigara mu Kibaya cya Besori kuko bari bananiwe.+ Baza kwakira Dawidi n’abo bari kumwe. Abagezeho ababaza uko bamerewe. 22 Ariko abantu babi b’abagome mu bari bajyanye na Dawidi, baravuga bati: “Nta kintu na kimwe mu byo twagaruye turi bubahe, kuko batajyanye natwe ku rugamba. Buri wese turamuha umugore we n’abana be, abafate agende.” 23 Ariko Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe banjye, ntimugenze mutyo ibyo Yehova yaduhaye. Yaturinze kandi atuma dutsinda abari baduteye bakadusahura.+ 24 Ibyo muvuga nta wabyemera. Uwagiye ku rugamba arahabwa ibingana n’iby’uwasigaye arinze imitwaro.+ Bose bari bugabane banganye.”+ 25 Kuva icyo gihe, ibyo Dawidi abigira itegeko muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi.
26 Dawidi agarutse i Sikulagi yoherereza abakuru b’i Buyuda bari incuti ze bimwe mu byo bari batse Abamaleki. Arababwira ati: “Iyi ni impano* mboherereje ivuye mu byo twatse abanzi ba Yehova.” 27 Yoherereje abari i Beteli,+ abo muri Ramoti y’i Negebu,* ab’i Yatiri,+ 28 abo muri Aroweri, ab’i Sifumoti, abo muri Eshitemowa,+ 29 ab’i Rakali, abo mu mijyi y’Abayerameli,+ abo mu mijyi y’Abakeni,+ 30 ab’i Horuma,+ ab’i Borashani, abo muri Ataki, 31 ab’i Heburoni+ n’abo mu duce twose Dawidi n’ingabo ze bari baragezemo.
31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli,+ ari bo Yonatani,+ Abinadabu na Maliki-shuwa. 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we afata inkota ye arayiyicisha. 6 Uko ni ko Sawuli n’abahungu be batatu n’uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfiriye rimwe uwo munsi.+ 7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.
8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be batatu bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamuca umutwe, bamwambura n’intwaro ze, bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize+ mu mazu* y’ibigirwamana byabo,+ banabimenyeshe abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu ya Ashitoreti, umurambo we bawumanika ku rukuta rw’i Beti-shani.+ 11 Abaturage b’i Yabeshi-gileyadi+ bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli, 12 abasirikare bose barara bagenda ijoro ryose, bavana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku rukuta rw’i Beti-shani, bayizana i Yabeshi barayitwika. 13 Nuko bafata amagufwa yabo+ bayashyingura munsi y’igiti* i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.
Cyangwa “w’i Rama, wakomokaga kuri Sufi.”
Cyangwa “kunamira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova yari yaramuzibye inda ibyara.”
Cyangwa “mukeba we.”
Cyangwa “kuki umutima wawe utishimye?”
Ni ukuvuga, ihema ryo guhuriramo n’Imana.
Ni ukuvuga, yiyemeza ibyo azakora.
Cyangwa “ndi umugore ufite umutima ubabaye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yibuka.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihe kigeze.”
Bisobanura ngo: “Izina ry’Imana.”
Cyangwa “gucuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzamumurikira Yehova.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo ubona ko ari byiza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa y’ifu.” Ni ukuvuga ifu yashoboraga kujya mu kintu cya litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mutije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashyira hejuru ihembe ryanjye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yarumagaye.”
Cyangwa “akabeshaho umuntu.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibishingwe.”
Cyangwa “ubutaka.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abarwanya Yehova bazakuka umutima.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azashyira hejuru ihembe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”
Cyangwa “izo umutima wawe wifuza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akenyeye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yabunga.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mutera imigeri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagendera imbere yanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”
Ni ukuvuga, ihema ryo guhuriramo n’Imana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo rye ryigeze rigwa hasi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuki Yehova yadutsinze?”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima we wari wahiye ubwoba.”
Cyangwa “ntiyabishyiraho umutima.”
Bisobanura ngo: “Icyubahiro kiri he?”
Ni ukuvuga, papa w’umugabo we.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Dagoni yonyine.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Ibyo bibyimba babirwaraga mu kibuno.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu 70, abantu 50.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibagendeye mu nzira ze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abona ko ibyo ari bibi.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “bajye bamukorera parufe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indogobe z’ingore.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Kimwe cya kane cya shekeli.” Shekeli ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibiri mu mutima wawe byose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurage we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubona ibyo bimenyetso byose.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bya bimenyetso byose arabibona.”
Cyangwa “umugani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahaguruka nk’umuntu umwe.”
Ni ukuvuga, ahagana sa munani z’ijoro kugera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku manywa y’ihangu.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “numviye ibyo mwambwiye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzajya ubagenda imbere.”
Cyangwa “mu kuri.”
Umubare w’iyo myaka ntuboneka mu mwandiko w’Igiheburayo.
Igisimu ni umwobo bacukura mu musozi abantu bashobora kunyuramo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “inkoni bakoreshaga bayobora amatungo yabaga iriho icyuma gisongoye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “pimu imwe.” Pimu yari igipimo cy’uburemere cyakoreshwaga mu gihe cya kera. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ingabo zagendaga imbere y’izindi.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahantu hangana na kimwe cya kabiri cy’umurima.” Ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’umurima ibimasa bibiri byahingaga ku munsi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo munsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuraho ukuboko kwawe.”
Cyangwa “avumwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urya umugati.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cyose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaso ye ararabagirana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yateje ibyago.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zacunguye.”
Cyangwa “ntuzabagirire impuhwe.”
Cyangwa “bagirira impuhwe.”
Cyangwa “mbabajwe.”
Cyangwa “zagiriye impuhwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibishushanyo bya terafimu.” Ni ukuvuga imana zo mu ngo.
Cyangwa “yicuze.”
Cyangwa “wakwicuza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta bwoba afite.”
Cyangwa “uruhago.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 6 n’intambwe y’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.000.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Ni ukuvuga ikintu cyashoboraga kujyamo hafi litiro 22. Reba umugereka wa B14.
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amata.”
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “umurwanyi.”
Cyangwa “inzasaya.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubwanwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri teraniro ryose.”
Ni ukuvuga, icyo batwaramo inkota.
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”
Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”
Ni ukuvuga, umugabo w’umukobwa w’umwami.
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “yagaragazaga ubwenge kurusha abandi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntukorere icyaha umugaragu wawe Dawidi.”
Cyangwa “imana yo mu rugo; ikigirwamana.”
Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”
Cyangwa “yambaye imyenda y’imbere.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi w’akazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukoze isoni ubwambure bwa nyoko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuko ari umwana wo gupfa.”
Cyangwa “birinze imibonano mpuzabitsina.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari mu maboko yabo.”
Ni ukuvuga, umwobo munini wo munsi y’ubutaka.
Cyangwa “abari barashaririwe n’ubuzima.”
Ni igiti cy’umwesheri.
Cyangwa “indahemuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abirukaga imbere ye.”
Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imugurishije mu maboko yanjye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abaturage.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yakomeje kugira ubwoba kuko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amukomeza amaboko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu majyepfo y’ubutayu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu bihumbi,” ni ukuvuga amatsinda agizwe n’abantu igihumbi.
Bisobanura ngo: “Urutare rutandukanya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutwikira ibirenge.”
Cyangwa “umutimanama.”
Ni umujyi wo mu Buyuda; si wa musozi witwa Karumeli.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi mwiza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya eshanu.” Seya yajyaga mu kintu cyajyamo litiro 7,33. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’Igiheburayo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Izahane bikomeye Dawidi.”
Bisobanura ngo: “Umuntu utagira ubwenge; ikigoryi.”
Cyangwa “kwikiza wowe ubwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”
Cyangwa “ubuzima bwa databuja buzabikwa ahantu hari umutekano mu mufuka, hafi ya Yehova Imana yawe.”
Cyangwa “wikijije wowe ubwawe.”
Cyangwa “kwikiza njye ubwanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’Igiheburayo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima wa Nabali.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu butayu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahumurirwe.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”
Cyangwa “Negebu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kurinda umutwe wanjye iminsi yose.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Iyi nkuru igaragaza ibyo umupfumu yibwiraga, kuko yari yashutswe n’umudayimoni wari wigize nka Samweli.
Cyangwa “agitamba.”
Cyangwa “i Negebu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka we umugarukamo.”
Cyangwa “i Negebu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”
Cyangwa “mu majyepfo.”
Cyangwa “bakanyica urubozo.”
Cyangwa “insengero.”
Ni ukuvuga, igiti cy’umwesheri.