INTANGIRIRO
1 Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.+
2 Icyo gihe isi ntiyari ifite ishusho kandi nta kintu cyari kiyiriho. Umwijima wari hejuru y’amazi menshi*+ kandi imbaraga z’Imana*+ zari hejuru y’amazi,+ zijya hirya no hino.
3 Nuko Imana iravuga iti: “Habeho umucyo.” Maze umucyo ubaho.+ 4 Hanyuma Imana ibona ko umucyo ari mwiza maze itangira gutandukanya umucyo n’umwijima. 5 Imana yita umucyo amanywa, naho umwijima iwita ijoro.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6 Imana iravuga iti: “Habeho umwanya*+ hagati y’amazi kandi amazi atandukane n’andi.”+ 7 Hanyuma Imana ishyiraho uwo mwanya kandi itandukanya amazi agomba kuba munsi y’uwo mwanya n’amazi agomba kuba hejuru yawo.+ Nuko biba bityo. 8 Uwo mwanya Imana iwita ijuru. Burira buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9 Imana iravuga iti: “Amazi yo munsi y’ijuru naterane ahurire ahantu hamwe kandi ubutaka bwumutse bugaragare.”+ Nuko biba bityo. 10 Imana yita ubutaka bwumutse isi,+ ariko amazi yahuriye hamwe iyita inyanja.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.+ 11 Imana iravuga iti: “Isi imereho ibyatsi, kandi ibeho ibimera byera imbuto n’ibiti by’amoko atandukanye byera imbuto zifite utubuto imbere.” Nuko biba bityo. 12 Isi itangira kumeraho ibyatsi, ibimera+ by’amoko atandukanye byera imbuto n’ibiti by’amoko atandukanye byera imbuto zifite utubuto mo imbere. Nuko Imana ibona ko ari byiza. 13 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14 Imana iravuga iti: “Mu ijuru haboneke ibimurika+ kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro.+ Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka,+ 15 kandi bijye bitanga urumuri mu ijuru kugira ngo bimurikire isi.” Biba bityo. 16 Nuko Imana ishyiraho ibimurika bibiri binini, ikimurika kinini ngo kijye kimurika ku manywa+ n’ikimurika gito ngo kijye kimurika nijoro, ishyiraho n’inyenyeri.+ 17 Hanyuma Imana ibishyira mu ijuru kugira ngo bijye bimurika ku isi, 18 ngo bimurike ku manywa na nijoro kandi bitandukanye umucyo n’umwijima.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza. 19 Burira buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20 Imana iravuga iti: “Amazi yuzuremo ibifite ubuzima kandi ibiguruka, biguruke hejuru y’isi mu kirere.”*+ 21 Nuko Imana irema inyamaswa nini zo mu nyanja n’ibifite ubuzima byose by’amoko atandukanye byo mu mazi, irema n’ibiguruka byose by’amoko atandukanye. Imana ibona ko ari byiza. 22 Imana ibiha umugisha, iravuga iti: “Mwororoke, mugwire mwuzure amazi y’inyanja+ kandi n’ibiguruka bibe byinshi mu isi.” 23 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24 Imana iravuga iti: “Isi ibeho ibifite ubuzima by’amoko atandukanye, amatungo, inyamaswa zikururuka* n’izindi nyamaswa zitandukanye zo ku isi.”+ Biba bityo. 25 Nuko Imana irema inyamaswa zo ku isi z’amoko atandukanye, amatungo y’amoko atandukanye n’inyamaswa zose zikururuka z’amoko atandukanye. Imana ibona ko ari byiza.
26 Hanyuma Imana iravuga iti: “Tureme+ umuntu mu ishusho yacu,+ ase natwe,+ ategeke amafi yo mu nyanja, ibiguruka mu kirere, amatungo, isi yose n’izindi nyamaswa zose zikururuka.”+ 27 Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana. Uko ni ko yaremye umugabo n’umugore.+ 28 Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Mubyare abana mube benshi, mwuzure isi+ kandi muyitegeke,+ mutegeke+ amafi yo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima bigenda ku isi.”
29 Imana iravuga iti: “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose n’ibiti byose byera imbuto ngo bibabere ibyokurya.+ 30 Inyamaswa zose zo ku isi, ibiguruka mu kirere byose n’ibifite ubuzima byose bigenda ku butaka, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.”+ Nuko biba bityo.
31 Hanyuma Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.
2 Uko ni ko Imana yarangije kurema ijuru, isi n’ibirimo byose.*+ 2 Mbere y’uko umunsi wa karindwi utangira, Imana yari yarangije imirimo yayo yose, nuko itangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.+ 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko kuri uwo munsi ari bwo yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose y’ibyo yari yarateganyije kurema.
4 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi igihe byaremwaga, ku munsi Yehova* Imana yaremeyeho isi n’ijuru.+
5 Icyo gihe nta bihuru byari ku isi kandi ibimera byo ku butaka byari bitaratangira kumera kuko Yehova Imana yari ataragusha imvura ku isi kandi nta muntu wari uriho ngo ahinge ubutaka. 6 Ahubwo igihu cyazamukaga mu butaka kikabutosa.
7 Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu+ maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima,+ nuko umuntu aba muzima.*+ 8 Nanone Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni,+ ahagana iburasirazuba, maze ahashyira uwo muntu yari yaremye.+ 9 Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose cyiza cyane, gifite imbuto ziryoshye. Kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy’ubuzima+ n’igiti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.+
10 Hari uruzi rwaturukaga muri Edeni rukuhira ubwo busitani, hanyuma rukigabanyamo inzuzi enye. 11 Urwa mbere ni Pishoni. Ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Havila kibamo zahabu. 12 Zahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Nanone haba umubavu uhumura neza witwa budola* n’amabuye y’agaciro yitwa onigisi. 13 Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni. Ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Kushi. 14 Uruzi rwa gatatu rwitwa Hidekelu.+ Ni rwo rugana mu burasirazuba bwa Ashuri.+ Naho uruzi rwa kane rwitwa Ufurate.+
15 Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho.+ 16 Nanone Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti: “Uzajye urya imbuto zose ushaka zo ku biti byose biri muri ubu busitani.+ 17 Ariko izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ntuzaziryeho, kuko umunsi waziriyeho uzapfa.”+
18 Yehova Imana aravuga ati: “Si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha uzajya amwunganira.”*+ 19 Yehova Imana yari yararemye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko uwo muntu abyita amazina. Uko yitaga buri kintu cyose gifite ubuzima, iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.+ 20 Uwo muntu yita amazina amatungo yose n’ibiguruka mu kirere byose n’inyamaswa zose, ariko we ntiyari afite umufasha wo kuzajya amwunganira. 21 Nuko Yehova Imana asinziriza cyane uwo muntu maze mu gihe yari asinziriye amukuramo urubavu rumwe, aho rwari ruri ahasubiza inyama. 22 Urwo rubavu Yehova Imana yavanye muri uwo muntu, aruremamo umugore maze aramumuzanira.+
23 Nuko uwo muntu aravuga ati:
“Noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,
Kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.
Azitwa Umugore,
Kuko yakuwe mu mugabo.”+
24 Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe.+ 25 Uwo mugabo n’umugore we bari bambaye ubusa,+ nyamara ntibyabateraga isoni.
3 Inzoka+ yari izi ubwenge kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku mbuto z’ibiti byose byo muri ubu busitani?”+ 2 Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati: “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.+ 3 Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani+ zo, Imana yaravuze iti: ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” 4 Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti: “Ntimuzigera mupfa.+ 5 Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”+
6 Uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane,* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya.+ Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+ 7 Amaso yabo amera nk’ahumutse maze babona ko bambaye ubusa. Nuko badoda ibibabi by’imitini barabikenyera.+
8 Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani ahagana nimugoroba, maze bajya kwihisha Yehova Imana hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani. 9 Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati: “Uri he?” 10 Amaherezo uwo mugabo aramusubiza ati: “Numvise ijwi ryawe, nuko ngira ubwoba ndihisha kuko nambaye ubusa.” 11 Aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?+ Ubwo se ntiwariye kuri za mbuto z’igiti nakubujije kuryaho?”+ 12 Nuko uwo mugabo aramusubiza ati: “Wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.” 13 Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati: “Kuki wakoze ibyo bintu?” Uwo mugore arasubiza ati: “Inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.”+
14 Yehova Imana abwira iyo nzoka+ ati: “Ucishijwe bugufi* mu matungo yose no mu nyamaswa zose, kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu igihe cyose uzaba ukiriho. 15 Nzatuma wowe+ n’umugore+ muba abanzi+ kandi urubyaro rwawe+ rwangane n’urubyaro rwe.+ Ruzakumena umutwe,+ nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”+
16 Abwira uwo mugore ati: “Nutwita uzagira ububabare kandi buzagenda bwiyongera. Uzabyara abana ubabara cyane. Uzifuza cyane ko umugabo wawe akuba hafi kandi na we azagutegeka.”
17 Abwira na Adamu* ati: “Kubera ko wumviye umugore wawe ukarya imbuto z’igiti nakubujije+ kuryaho, utumye ubutaka buvumwa.*+ Igihe cyose uzaba ukiriho, uzajya urya ibiva mu butaka ubanje kuruha.+ 18 Ubutaka uhingamo buzajya bumeramo amahwa n’ibitovu,* kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+
20 Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,* kuko ari we wagombaga kuzaba mama w’abariho bose.+ 21 Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare.+ 22 Yehova Imana aravuga ati: “Dore uyu muntu abaye nkatwe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi.+ None rero, ngiye kugira icyo nkora kugira ngo adasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima+ akazirya maze akabaho iteka.” 23 Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni+ kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo.+ 24 Yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni, ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoze kugira ngo afunge inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.
4 Nuko Adamu agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we Eva hanyuma aratwita.+ Uwo mugore amaze kubyara Kayini+ aravuga ati: “Yehova aramfashije none mbyaye umwana w’umuhungu.” 2 Nyuma yaho uwo mugore abyara undi mwana amwita Abeli.+
Abeli yaragiraga intama naho Kayini yari umuhinzi. 3 Hashize igihe, Kayini azana bimwe mu byo yari yejeje kugira ngo abiture Yehova. 4 Abeli na we azana ku matungo yavutse bwa mbere mu mukumbi+ we, ayatambana n’ibinure byayo. Nuko Yehova yishimira Abeli kandi yemera ituro rye,+ 5 ariko ntiyishimira Kayini kandi ntiyemera ituro rye. Kayini ararakara cyane, mu maso he harijima. 6 Yehova abibonye abaza Kayini ati: “Ni iki gitumye urakara cyane kandi mu maso hawe hakijima? 7 Nuhinduka ugakora ibyiza uzemerwa. Ariko nudahinduka ngo ukore ibyiza, icyaha kigutegeye ku muryango kandi ni wowe gishaka. Ubwo rero, ugomba kukirwanya ukagitsinda.”
8 Nyuma y’ibyo Kayini abwira murumuna we Abeli ati: “Ngwino tujye mu murima.” Nuko igihe bari bari mu murima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli aramwica.+ 9 Nyuma yaho Yehova abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Na we aramusubiza ati: “Simbizi. Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?” 10 Nuko aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Umva! Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka ni nk’aho antakira.+ 11 Ubu ubaye igicibwa kandi wirukanywe aha hantu* kuko ari ho wavushirije amaraso ya murumuna wawe.+ 12 Nuhinga ubutaka ntibuzera cyane.* Uzaba inzererezi n’impunzi mu isi.” 13 Nuko Kayini abwira Yehova ati: “Kwihanganira igihano umpaye kubera icyaha cyanjye, biragoye cyane. 14 Dore uyu munsi unyirukanye aha hantu kandi sinzongera kuba hafi yawe. Nzaba inzererezi n’impunzi ku isi kandi uzambona wese azanyica.” 15 Nuko Yehova aramubwira ati: “Kubera iyo mpamvu, uzica Kayini wese azabyishyura inshuro zirindwi.”
Yehova ashyiriraho Kayini ikimenyetso* kugira ngo hatazagira umubona akamwica. 16 Kayini ava imbere ya Yehova ajya gutura mu gihugu cy’Ubuhungiro* mu burasirazuba bwa Edeni.+
17 Nyuma y’ibyo Kayini agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we,+ aratwita maze abyara Henoki. Hanyuma Kayini atangira kubaka umujyi, awitirira umuhungu we Henoki. 18 Nyuma yaho Henoki abyara Iradi. Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli na we abyara Lameki.
19 Lameki yashatse abagore babiri. Uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Zila. 20 Ada yabyaye Yabali. Uwo ni we abatuye mu mahema bafite n’amatungo bakomotseho. 21 Umuvandimwe we yitwaga Yubali. Uwo ni we abacuranga inanga n’abavuza imyirongi bose bakomotseho. 22 Naho Zila yabyaye Tubali-kayini, akaba yarakoraga* ibikoresho by’ubwoko bwose byo mu muringa n’iby’icyuma. Mushiki wa Tubali-kayini yitwaga Nama. 23 Nuko Lameki ahimbira abagore be, Ada na Zila, uyu muvugo ugira uti:
“Nimunyumve yemwe bagore ba Lameki,
Nimutege amatwi ibyo mvuga:
Nishe umugabo muziza kunkomeretsa,
Yee, nishe umusore muziza kunkubita.
24 Niba uzica Kayini azabibazwa+ inshuro 7,
Uzica Lameki we azabibazwa inshuro 77.”
25 Adamu yongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Seti,*+ kuko umugore we yavuze ati: “Imana impaye undi muhungu wo gusimbura Abeli bitewe n’uko Kayini yamwishe.”+ 26 Seti na we yabyaye umwana w’umuhungu amwita Enoshi.+ Icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwambaza izina rya Yehova.
5 Iyi ni inkuru ivuga iby’abakomotse kuri Adamu. Igihe Imana yaremaga Adamu, yamuremye mu ishusho yayo.+ 2 Uko ni ko yaremye umugabo n’umugore.+ Umunsi yabaremaga+ yabahaye umugisha maze ibita abantu.
3 Igihe Adamu yari amaze imyaka 130, yabyaye umwana w’umuhungu usa na we, amwita Seti.+ 4 Adamu amaze kubyara Seti, yabayeho indi myaka 800. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 5 Imyaka yose Adamu yabayeho ni 930 hanyuma arapfa.+
6 Igihe Seti yari afite imyaka 105, yabyaye Enoshi.+ 7 Seti amaze kubyara Enoshi, yabayeho indi myaka 807. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 8 Imyaka yose Seti yabayeho ni 912, hanyuma arapfa.
9 Igihe Enoshi yari afite imyaka 90, yabyaye Kenani. 10 Enoshi amaze kubyara Kenani yabayeho indi myaka 815. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 11 Imyaka yose Enoshi yabayeho ni 905, hanyuma arapfa.
12 Igihe Kenani yari afite imyaka 70, yabyaye Mahalaleli.+ 13 Kenani amaze kubyara Mahalaleli, yabayeho indi myaka 840. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 14 Imyaka yose Kenani yabayeho ni 910, hanyuma arapfa.
15 Igihe Mahalaleli yari afite imyaka 65, yabyaye Yeredi.+ 16 Mahalaleli amaze kubyara Yeredi, yabayeho indi myaka 830. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 17 Imyaka yose Mahalaleli yabayeho ni 895, hanyuma arapfa.
18 Igihe Yeredi yari afite imyaka 162, yabyaye Henoki.+ 19 Yeredi amaze kubyara Henoki, yabayeho indi myaka 800. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 20 Imyaka yose Yeredi yabayeho ni 962, hanyuma arapfa.
21 Igihe Henoki yari afite imyaka 65, yabyaye Metusela.+ 22 Henoki amaze kubyara Metusela, yakomeje kugendana n’Imana y’ukuri* mu gihe cy’imyaka 300. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 23 Imyaka yose Henoki yabayeho ni 365. 24 Henoki yakomeje gukora ibyo Imana y’ukuri ishaka.*+ Hanyuma Imana iramujyana ntihagira uwongera kumubona.+
25 Igihe Metusela yari afite imyaka 187, yabyaye Lameki.+ 26 Metusela amaze kubyara Lameki, yabayeho indi myaka 782. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 27 Imyaka yose Metusela yabayeho ni imyaka 969, hanyuma arapfa.
28 Igihe Lameki yari afite imyaka 182, yabyaye umwana w’umuhungu. 29 Nuko amwita Nowa*+ kuko yavuze ati: “Uyu ni we uzaturuhura* imirimo yacu y’amaboko n’umunaniro wacu, bitewe n’uko Yehova yavumye* ubutaka.”+ 30 Lameki amaze kubyara Nowa, yabayeho indi myaka 595. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa. 31 Imyaka yose Lameki yabayeho ni 777, hanyuma arapfa.
32 Igihe Nowa yari afite imyaka 500, yabyaye Shemu,+ Hamu+ na Yafeti.+
6 Nuko abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, 2 abamarayika*+ babona ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo. 3 Hanyuma Yehova aravuga ati: “Sinzakomeza kwihanganira abantu ubuziraherezo+ kuko ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu iminsi yabo izaba imyaka 120.”+
4 Muri icyo gihe ndetse na nyuma yaho, abamarayika bakomeje kugirana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa b’abantu, babyarana abana b’abahungu, ari bo Banefili* bari abanyambaraga. Ni bo bya birangirire bya kera byabaye ku isi.
5 Nuko Yehova abona ko abantu bari barabaye babi cyane, kandi ko igihe cyose mu mitima yabo babaga batekereza ibintu bibi gusa.+ 6 Yehova ababazwa cyane* n’uko yaremye abantu, bimutera agahinda kenshi.+ 7 Nuko Yehova aravuga ati: “Ngiye kurimbura abantu naremye mbamare ku isi. Nzarimbura abantu, amatungo, inyamaswa zigenda ku butaka n’ibiguruka mu kirere, kuko mbabajwe n’uko nabiremye.” 8 Ariko Yehova akunda cyane Nowa.
9 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Nowa.
Nowa yari umukiranutsi.+ Yari inyangamugayo atandukanye n’abantu bo mu gihe cye. Nowa yakomeje gukora ibyo Imana y’ukuri ishaka.*+ 10 Nyuma y’igihe Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti.+ 11 Imana y’ukuri ibona ko isi yari yarabaye mbi cyane kandi ko yari yuzuye urugomo. 12 Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarabaye mbi cyane+ bitewe n’uko abantu bose bari bafite imyitwarire mibi cyane.+
13 Hanyuma Imana ibwira Nowa iti: “Ubu niyemeje kurimbura abantu bose kubera ko bujuje urugomo mu isi. Ngiye kubarimbura, ndimbure n’isi.+ 14 Ukore ubwato* mu mbaho zikomeye.*+ Uzabushyiremo ibyumba kandi uzabuhomeshe godoro*+ imbere n’inyuma ku buryo amazi atinjiramo. 15 Dore uko uzabwubaka: Buzabe bufite uburebure bwa metero 134,* ubugari bwa metero 22* n’ubuhagarike bwa metero 13.* 16 Ubwo bwato uzabushyireho idirishya* rizajya rinyuramo urumuri, urishyire kuri santimetero 44,5* uturutse hejuru aho ubwato burangirira. Uzashyire umuryango mu ruhande rw’ubwo bwato.+ Uzabwubake bufite etaje ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu.
17 “Naho njyewe ngiye guteza isi umwuzure+ uzarimbura ibifite ubuzima byose biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.+ 18 Kandi ngiranye nawe isezerano. Uzinjire mu bwato wowe n’abahungu bawe, umugore wawe n’abagore b’abahungu bawe.+ 19 Uzinjize mu bwato inyamaswa zose,+ kuri buri bwoko winjize ebyiri ebyiri, ikigabo n’ikigore+ kugira ngo bizarokokane nawe. 20 Uzafate inyamaswa ebyiri ebyiri mu biguruka by’amoko atandukanye, mu matungo y’amoko atandukanye no mu zindi nyamaswa zose zigenda hasi ku butaka z’amoko atandukanye winjirane na zo kugira ngo zirokoke.+ 21 Kandi uzashake ibyokurya bitandukanye, ubibike hafi yawe kugira ngo bizagutunge,+ bitunge n’inyamaswa muzaba muri kumwe.”
22 Nuko Nowa abigenza atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose.+
7 Nyuma y’ibyo Yehova abwira Nowa ati: “Genda wowe n’abo mu rugo rwawe bose mwinjire mu bwato kuko nasanze ari wowe ukiranuka mu bantu bo muri iki gihe.+ 2 Mu nyamaswa zose zitanduye* ufatemo zirindwi zirindwi,*+ ingabo n’ingore kandi mu nyamaswa zose zanduye ufatemo ebyiri gusa, ingabo n’ingore. 3 Kandi mu biguruka byo mu kirere ufatemo birindwi birindwi,* ikigabo n’ikigore, kugira ngo bidashira ku isi hose.+ 4 Kuko mu minsi irindwi gusa nzagusha imvura+ mu isi ikamara iminsi 40 n’amajoro 40,+ kandi nzarimbura ibifite ubuzima byose naremye mbimare ku isi.”+ 5 Nuko Nowa akora ibyo Yehova yari yamutegetse byose.
6 Nowa yari afite imyaka 600 igihe ku isi habaga umwuzure.+ 7 Nuko Nowa yinjira mu bwato ari kumwe n’abahungu be, umugore we n’abagore b’abahungu be, mbere y’uko umwuzure+ utangira. 8 Inyamaswa zitanduye, inyamaswa zanduye, ibiguruka n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka,+ 9 zinjira ari ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu bwato, nk’uko Imana yari yarabitegetse Nowa. 10 Hashize iminsi irindwi, ku isi haba umwuzure.
11 Ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa kabiri, igihe Nowa yari afite imyaka 600, amasoko yose y’amazi yo mu ijuru arafunguka n’ibitangira amazi byo mu ijuru birafunguka.+ 12 Nuko imvura nyinshi igwa ku isi imara iminsi 40 n’amajoro 40. 13 Kuri uwo munsi Nowa yinjira mu bwato ari kumwe n’abahungu be, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti,+ n’umugore we n’abagore batatu b’abahungu be.+ 14 Binjirana n’inyamaswa zose zo mu gasozi z’amoko atandukanye, amatungo yose y’amoko atandukanye, izindi nyamaswa zigenda ku butaka z’amoko atandukanye, ibiguruka byose by’amoko atandukanye, inyoni zose n’ibifite amababa byose. 15 Ibinyabuzima byose byo mu moko atandukanye bikomeza gusanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri. 16 Nuko byinjira mu bwato, ikigabo n’ikigore nk’uko Imana yari yabitegetse Nowa. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.
17 Ku isi haba umwuzure umara iminsi 40, kandi amazi akomeza kwiyongera, aterura ubwato bureremba hejuru cyane kure y’ubutaka. 18 Amazi aba menshi kandi akomeza kwiyongera cyane ku isi, ariko ubwato bukomeza kureremba hejuru y’amazi. 19 Nuko amazi arengera isi, aba menshi cyane ku buryo imisozi miremire yose yo ku isi yarengewe.+ 20 Amazi arengera iyo misozi agera kuri metero esheshatu n’igice* hejuru yayo.
21 Nuko ibinyabuzima byose byo ku isi birapfa.+ Muri byo harimo: Ibiguruka, amatungo, inyamaswa, utundi dusimba twose tugenda ku isi n’abantu bose.+ 22 Ikintu cyose gifite ubuzima kandi gihumeka cyari ku isi, cyarapfuye.+ 23 Nguko uko Imana yamaze ku isi ibifite ubuzima byose, uhereye ku muntu ukageza ku nyamaswa n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka n’ibiguruka byo mu kirere, byose yabimaze ku isi.+ Nowa n’abari kumwe na we mu bwato ni bo bonyine barokotse.+ 24 Amazi akomeza kurengera isi, amara iminsi 150.+
8 Ariko Imana yita* kuri Nowa n’inyamaswa n’amatungo yose byari kumwe na we mu bwato+ maze izana umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka. 2 Amasoko yo mu ijuru arafungwa n’ibitangira amazi byo mu ijuru birafungwa maze imvura irahita.+ 3 Nuko amazi atangira kugabanuka ku isi, agenda agabanuka buhoro buhoro, ku buryo iminsi 150 yarangiye amazi yaragabanutse. 4 Ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa karindwi, ubwato buhagarara ku misozi ya Ararati. 5 Kandi amazi akomeza kugenda agabanuka buhoro buhoro kugeza mu kwezi kwa cumi. Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi, impinga z’imisozi ziragaragara.+
6 Nuko hashize iminsi 40 Nowa akingura idirishya+ yari yarashyize ku bwato, 7 maze yohereza igikona, gikomeza kuguruka hanze kikajya kigenda kikagaruka mu bwato, kugeza igihe amazi yakamiye ku isi.
8 Nyuma yaho yohereza inuma kugira ngo arebe niba amazi yari yarashize ku butaka. 9 Ariko inuma ntiyabona aho ihagarara maze igaruka aho Nowa yari ari mu bwato kubera ko amazi yari akiri ku isi hose.+ Ayibonye asohora ukuboko arayifata maze ayinjiza mu bwato. 10 Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yongera kohereza inuma. 11 Iyo numa igaruka nimugoroba, ifite ikibabi cy’umwelayo kikimara gucibwa maze Nowa amenya ko amazi yagabanutse ku isi.+ 12 Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yohereza ya numa ariko noneho ntiyongera kugaruka.
13 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, igihe Nowa yari afite imyaka 601,+ amazi yari yakamye ku isi. Nuko Nowa akuraho igice cy’igisenge* cy’ubwato areba hanze maze abona ubutaka bwarumutse. 14 Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, isi yari yarumutse neza.
15 Nuko Imana ibwira Nowa iti: 16 “Sohoka mu bwato, wowe n’umugore wawe n’abahungu bawe n’abagore b’abahungu bawe.+ 17 Usohokane n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe nawe byo mu moko atandukanye,+ ibiguruka n’inyamaswa zo mu gasozi n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka, kuko bigomba kororoka bikaba byinshi ku isi.”+
18 Nuko Nowa arasohoka ari kumwe n’abahungu be,+ umugore we n’abagore b’abahungu be. 19 Ibyaremwe byose bifite ubuzima, inyamaswa zose zigenda ku butaka, ibiguruka byose n’izindi nyamaswa zose bisohoka mu bwato biri mu matsinda.+ 20 Nuko Nowa yubakira Yehova igicaniro*+ kandi afata ku nyamaswa zose zitanduye* no ku biguruka byose bitanduye,+ arabitamba biba ibitambo bitwikwa n’umuriro kuri icyo gicaniro.+ 21 Yehova yumva impumuro nziza.* Yehova aribwira ati: “Sinzongera kuvuma* ubutaka+ mbitewe n’abantu, kuko ibyo batekereza mu mitima yabo ari bibi* uhereye mu buto bwabo,+ kandi sinzongera kurimbura ibifite ubuzima byose nk’uko nabirimbuye.+ 22 Kuva ubu ku isi hazahoraho ibihe byo gutera imbuto no gusarura, ubukonje n’ubushyuhe, igihe cy’izuba* n’igihe cy’imvura* n’amanywa n’ijoro.”+
9 Nuko Imana iha umugisha Nowa n’abahungu be, irababwira iti: “Mubyare abana mube benshi mwuzure isi.+ 2 Ibyaremwe byose bifite ubuzima byo ku isi, ibiguruka byose byo mu kirere, ibigenda ku butaka byose n’amafi yose yo mu nyanja bizakomeza kubatinya. Ndabibahaye ngo mubitegeke.+ 3 Inyamaswa zose ziri ku isi zizaba ibyokurya byanyu.+ Nzibahaye zose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.+ 4 Icyakora ntimukarye+ inyama zirimo amaraso kuko amaraso ari ubuzima.*+ 5 Kandi amaraso yanyu, ni ukuvuga ubuzima bwanyu, nzayahorera. Nihagira ikiremwa cyose gifite ubuzima kivusha amaraso yanyu kizicwe. Umuntu wese uzica umuvandimwe we nzabimuhanira.+ 6 Umuntu wese wica undi* na we azicwe+ kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.”+ 7 Imana irongera irababwira iti: “Muzabyare abana mube benshi mwuzure isi.”+
8 Nuko Imana ibwira Nowa n’abahungu be iti: 9 “Dore ngiranye namwe isezerano+ hamwe n’abazabakomokaho, 10 n’ibifite ubuzima byose biri kumwe namwe, ni ukuvuga inyoni, ibisiga, inyamaswa n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe namwe ku isi byasohotse mu bwato byose, ni ukuvuga ibyaremwe byose bifite ubuzima biri ku isi.+ 11 Ngiranye namwe iri sezerano: Ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure kandi ntihazongera kubaho umwuzure ngo urimbure isi.”+
12 Imana yongeraho iti: “Iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano ngiranye namwe n’ibifite ubuzima byose kandi rizahoraho kugeza ku bazabakomokaho bose. 13 Nshyize umukororombya wanjye mu bicu kugira ngo ube ikimenyetso cy’isezerano ngiranye n’isi. 14 Igihe cyose nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzajya uboneka muri icyo gicu, 15 maze nibuke isezerano nagiranye namwe n’ibifite ubuzima by’amoko yose. Kandi ntihazongera kubaho umwuzure ngo urimbure ibifite ubuzima byose.+ 16 Umukororombya uzajya ugaragara mu bicu kandi nzajya nywubona nibuke isezerano rihoraho nagiranye n’ibifite ubuzima by’amoko yose biri ku isi.”
17 Imana yongera kubwira Nowa iti: “Icyo ni cyo kimenyetso cy’isezerano ngiranye n’ibifite ubuzima byose biri ku isi.”+
18 Abahungu ba Nowa basohotse mu bwato ni Shemu, Hamu na Yafeti.+ Nyuma yaho Hamu yabyaye Kanani.+ 19 Abo bahungu batatu ba Nowa, ni bo abatuye ku isi bose bakomotseho bakwira hirya no hino.+
20 Nuko Nowa atangira guhinga maze atera uruzabibu. 21 Igihe kimwe anywa divayi arasinda maze yambara ubusa ari mu ihema rye. 22 Hamu, ari we papa wa Kanani, abona ko papa we yambaye ubusa maze ajya kubibwira abavandimwe be bombi bari hanze. 23 Shemu na Yafeti babyumvise bafata umwenda bawushyira mu bitugu byabo bagenda bamuteye umugongo, nuko bamutwikira uwo mwenda batamwerekejeho amaso, bityo ntibamureba yambaye ubusa.
24 Amaherezo Nowa arakanguka inzoga zamushizemo, maze amenya ibyo umuhungu we muto yamukoreye. 25 Nuko aravuga ati:
Azabe umugaragu usuzuguritse w’abavandimwe be.”+
26 Yongeraho ati:
“Yehova Imana ya Shemu nasingizwe,
Kandi Kanani azabe umugaragu wa Shemu.+
27 Imana izahe Yafeti ahantu hagari,
Kandi ature mu mahema ya Shemu.
Kanani azabe umugaragu we.”
28 Nowa yabayeho indi myaka 350 nyuma y’Umwuzure.+ 29 Imyaka yose Nowa yabayeho ni imyaka 950, hanyuma arapfa.
10 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’abahungu ba Nowa, ari bo Shemu,+ Hamu na Yafeti.
Nyuma y’Umwuzure batangiye kubyara abana.+ 2 Abahungu ba Yafeti ni Gomeri,+ Magogi,+ Madayi, Yavani, Tubali,+ Mesheki+ na Tirasi.+
3 Abahungu ba Gomeri ni Ashikenazi,+ Rifati na Togaruma.+
4 Abahungu ba Yavani ni Elisha,+ Tarushishi,+ Kitimu+ na Dodanimu.
5 Abo ni bo abaturage bo mu birwa bakomotseho maze bakwirakwira mu bihugu byabo, bakurikije indimi zabo, imiryango bakomokamo n’ibihugu byabo.
6 Abahungu ba Hamu ni Kushi, Misirayimu,+ Puti+ na Kanani.+
7 Abahungu ba Kushi ni Seba,+ Havila, Sabuta, Rama+ na Sabuteka.
Abahungu ba Rama ni Sheba na Dedani.
8 Kushi yabyaye Nimurodi. Uwo ni we muntu w’umunyambaraga wa mbere wabaye ku isi. 9 Yabaye umuhigi ukomeye cyane warwanyaga Yehova. Ni yo mpamvu abantu bajya bavuga bati: “Umeze nka Nimurodi, umuhigi ukomeye cyane urwanya Yehova.” 10 Nimurodi yabanje kuba umwami w’i Babeli,+ uwa Ereki,+ uwa Akadi n’uwa Kalune mu gihugu cy’i Shinari.+ 11 Yavuye muri icyo gihugu akomeza ajya muri Ashuri,+ atangira kubaka Nineve,+ Rehoboti-iri, Kala, 12 na Reseni iri hagati ya Nineve na Kala. Iyo mijyi yose yari igize umujyi umwe ukomeye.*
13 Misirayimu yabyaye Ludimu,+ Anamimu, Lehabimu, Nafutuhimu,+ 14 Patirusimu,+ Kasiluhimu, (ari we Abafilisitiya+ bakomotseho) na Kafutorimu.+
15 Kanani yabyaye umwana w’imfura amwita Sidoni,+ abyara na Heti.+ 16 Abandi bamukomokaho ni Abayebusi,+ Abamori,+ Abagirugashi, 17 Abahivi,+ Abaruki, Abasini, 18 Abaruvadi,+ Abazemari n’Abanyahamati.+ Nyuma yaho imiryango y’abakomoka kuri Kanani yaratatanye. 19 Abakomoka kuri Kanani bari batuye bahereye i Sidoni bakagera i Gerari+ hafi y’i Gaza,+ bakagera n’i Sodomu n’i Gomora+ no muri Adima na Zeboyimu+ hafi y’i Lasha. 20 Abo ni bo bakomoka kuri Hamu ukurikije imiryango yabo, indimi zabo, ibihugu byabo n’amoko yabo.
21 Shemu murumuna* wa Yafeti na we yabyaye abana. Eberi+ n’abahungu be bose bakomoka kuri Shemu. 22 Abahungu ba Shemu ni Elamu,+ Ashuri,+ Arupakisadi,+ Ludi na Aramu.+
23 Abahungu ba Aramu ni Usi, Huli, Geteri na Mashi.
24 Arupakisadi yabyaye Shela, Shela+ na we abyara Eberi.
25 Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yamwise Pelegi*+ kuko muri icyo gihe abatuye ku isi batataniye hirya no hino.* Uwo bavukanaga yitwaga Yokitani.+
26 Yokitani yabyaye Alumodadi, Shelefu, Hazarimaveti, Yera,+ 27 Hadoramu, Uzali, Dikila, 28 Obali, Abimayeli, Sheba, 29 Ofiri,+ Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.
30 Bari batuye bahereye i Mesha bakagera i Sefari, mu karere k’imisozi miremire yo mu Burasirazuba.
31 Abo ni bo bakomokaga kuri Shemu. Batuye hakurikijwe imiryango yabo, indimi bavuga, ibihugu byabo n’amoko yabo.+
32 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Nowa hakurikijwe imiryango y’ababakomokaho n’ibihugu byabo kandi abo ni bo abantu bo mu bihugu byose bakomotseho, bakwira hirya no hino ku isi nyuma y’Umwuzure.+
11 Icyo gihe abantu bose bo ku isi bavugaga ururimi rumwe kandi bakoresha amagambo amwe. 2 Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari*+ maze barahatura. 3 Bamwe babwira abandi bati: “Nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari aho gukoresha amabuye, bayafatanyisha godoro.* 4 Hanyuma baravuga bati: “Nimuze twiyubakire umujyi, twubake n’umunara ugera ku ijuru maze tube ibyamamare. Bizatuma tudatatana ngo dukwire ku isi hose.”+
5 Yehova yitegereza abantu kandi abona umujyi n’umunara bari bubatse. 6 Hanyuma Yehova aravuga ati: “Aba bantu bunze ubumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe,+ none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu baziyemeza gukora ngo bananirwe kukigeraho. 7 Reka noneho dutume+ bavuga indimi zitandukanye* kugira ngo buri muntu atumva ibyo undi avuga.” 8 Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose,+ amaherezo bareka kubaka uwo mujyi. 9 Ni yo mpamvu uwo mujyi wiswe Babeli,*+ kuko icyo gihe ari bwo Yehova yatumye abantu bavuga indimi zitandukanye. Kandi ni ho Yehova yabatatanyirije bakwira ku isi hose.
10 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Shemu.+
Shemu yari afite imyaka 100 igihe yabyaraga Arupakisadi,+ hakaba hari hashize imyaka ibiri Umwuzure ubaye. 11 Shemu amaze kubyara Arupakisadi yabayeho indi myaka 500. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.+
12 Igihe Arupakisadi yari afite imyaka 35, yabyaye Shela.+ 13 Arupakisadi amaze kubyara Shela, yabayeho indi myaka 403. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
14 Igihe Shela yari afite imyaka 30 yabyaye Eberi.+ 15 Shela amaze kubyara Eberi, yabayeho indi myaka 403. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
16 Igihe Eberi yari afite imyaka 34, yabyaye Pelegi.+ 17 Eberi amaze kubyara Pelegi yabayeho indi myaka 430. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
18 Igihe Pelegi yari afite imyaka 30, yabyaye Rewu.+ 19 Pelegi amaze kubyara Rewu, yabayeho indi myaka 209. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
20 Igihe Rewu yari afite imyaka 32, yabyaye Serugi. 21 Rewu amaze kubyara Serugi, yabayeho indi myaka 207. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
22 Igihe Serugi yari afite imyaka 30, yabyaye Nahori. 23 Serugi amaze kubyara Nahori, yabayeho indi myaka 200. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
24 Igihe Nahori yari afite imyaka 29, yabyaye Tera.+ 25 Nahori amaze kubyara Tera, yabayeho indi myaka 119. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.
26 Igihe Tera yari afite imyaka 70, yabyaye Aburamu,+ Nahori+ na Harani.
27 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Tera.
Tera yabyaye Aburamu, Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.+ 28 Nyuma yaho Harani yaje gupfira mu gihugu yavukiyemo cya Uri+ y’Abakaludaya.+ Icyo gihe, papa we Tera yari akiriho. 29 Aburamu na Nahori bashatse abagore. Umugore wa Aburamu yitwaga Sarayi,+ naho umugore wa Nahori akitwa Miluka,+ umukobwa wa Harani. Harani yari papa wa Miluka na Yisika. 30 Ariko Sarayi nta mwana yagiraga kuko atabyaraga.+
31 Hanyuma Tera afata umuhungu we Aburamu, afata n’umwuzukuru+ we Loti, akaba yari umuhungu wa Harani, afata na Sarayi umugore w’umuhungu we Aburamu, bava muri Uri y’Abakaludaya bajya mu gihugu cy’i Kanani,+ hanyuma baza kugera i Harani+ baturayo. 32 Imyaka yose Tera yabayeho ni 205 hanyuma apfira i Harani.
12 Yehova abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu bakomoka kuri papa wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.+ 2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi abakwifuriza ibibi ni bo bizageraho.+ Imiryango yose yo ku isi izahabwa umugisha* binyuze kuri wowe.”+
4 Nuko Aburamu aragenda nk’uko Yehova yari yabimubwiye kandi Loti ajyana na we. Aburamu yari afite imyaka 75 igihe yavaga i Harani.+ 5 Aburamu afata umugore we Sarayi+ na Loti umuhungu wa mukuru we+ n’ibintu byose bari bafite+ n’abagaragu bose bari bafite bari i Harani, maze bajya mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo bagera mu gihugu cy’i Kanani. 6 Nuko Aburamu anyura muri icyo gihugu agera i Shekemu+ hafi y’ibiti binini by’i More.+ Icyo gihe Abanyakanani ni bo bari batuye muri icyo gihugu. 7 Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu+ nzagiha abazagukomokaho.”*+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye. 8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi.+ Beteli yari mu burengerazuba, naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira gusenga Yehova avuga izina rye.+ 9 Nyuma yaho Aburamu arahava agana mu butayu* bwa Negebu,+ akajya agenda yimuka.
10 Nuko mu gihugu cy’i Kanani haba inzara maze Aburamu yimukira mu gihugu cya Egiputa,+ kuko inzara yari nyinshi.+ 11 Igihe yari hafi kugera muri Egiputa, yabwiye umugore we Sarayi ati: “Nzi neza ko uri umugore mwiza cyane.*+ 12 Abantu bo muri Egiputa nibakubona bazavuga bati: ‘uyu ni umugore we.’ Kandi rwose bazanyica, ariko wowe nta cyo bazagutwara. 13 None ndakwinginze uzajye uvuga ko uri mushiki wanjye kugira ngo bazangirire neza biturutse kuri wowe, kandi nzakomeze kubaho.”+
14 Nuko Aburamu akimara kugera muri Egiputa, Abanyegiputa bahita babona ko umugore we ari mwiza cyane. 15 Abatware ba Farawo na bo baramubona batangira kubwira Farawo ukuntu uwo mugore ari mwiza cyane, maze bamujyana kwa Farawo. 16 Nuko Farawo agirira neza Aburamu bitewe n’uwo mugore, amuha intama, inka, indogobe z’ingabo, abagaragu, abaja, indogobe z’ingore n’ingamiya.+ 17 Hanyuma Yehova ateza Farawo n’abo mu rugo rwe ibyago bikomeye amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.+ 18 Nuko Farawo atumaho Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe? 19 Kuki wavuze uti: ‘ni mushiki wanjye,’+ none nkaba nari ngiye kumugira umugore wanjye? Nguyu umugore wawe. Mufate ugende!” 20 Nuko Farawo ategeka abantu be ibyo bagombaga gukorera Aburamu, hanyuma baramuherekeza aragenda we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose.+
13 Nyuma y’ibyo Aburamu ava muri Egiputa we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose, ajyana na Loti bagera i Negebu.+ 2 Kandi Aburamu yari umukire cyane afite amatungo, zahabu n’ifeza.+ 3 Nuko ava i Negebu yerekeza i Beteli, akajya agenda yimuka aba ahantu hatandukanye, agera aho yari yarashinze ihema bwa mbere, hagati y’i Beteli na Ayi.+ 4 Aho ni ho igicaniro yubatse mbere cyari kiri. Nuko Aburamu ahageze asenga Yehova avuga izina rye.
5 Icyo gihe Loti wagendanaga na Aburamu, na we yari afite intama, inka n’amahema. 6 Nuko aho hantu hababana hato ntibashobora kuhatura bose kubera ko ibyo bari batunze byari byarabaye byinshi cyane, bigatuma badashobora gukomeza kubana. 7 Ibyo byatumye abashumba b’amatungo ya Aburamu n’abashumba b’amatungo ya Loti batongana. (Icyo gihe Abanyakanani n’Abaperizi ni bo bari batuye muri icyo gihugu.)+ 8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati: “Si byiza ko njye nawe dutongana ngo n’abashumba bacu batongane kuko twembi turi abavandimwe. 9 Reka dutandukane uture aho ushaka muri iki gihugu. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.” 10 Nuko Loti yitegereza hirya no hino abona akarere kose ka Yorodani,+ abona ko hose hari amazi menshi. Abona hameze nk’ubusitani bwa Yehova,*+ mbese hameze nk’igihugu cya Egiputa kugeza i Sowari.+ Icyo gihe hari mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora. 11 Loti ahitamo akarere kose ka Yorodani, maze arimuka ajya gutura mu burasirazuba, nuko baratandukana. 12 Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, ariko Loti we atura mu mijyi yo muri ako karere.+ Amaherezo aza gushinga ihema rye hafi y’i Sodomu. 13 Abantu b’i Sodomu bari babi kandi bakoreraga Yehova ibyaha bikomeye.+
14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.+ 16 Kandi abazagukomokaho nzabagira benshi bangane n’umukungugu wo mu isi. Nk’uko nta muntu washobora kubara umukungugu wo hasi, n’abazagukomokaho bazaba benshi ku buryo nta muntu ushobora kubabara.+ 17 None rero haguruka ugende, utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” 18 Nuko Aburamu akomeza kuba mu mahema. Nyuma yaho ajya gutura mu biti binini by’i Mamure,+ biri i Heburoni.+ Ahageze yubakira Yehova igicaniro.+
14 Igihe Amurafeli yari umwami w’i Shinari,+ Ariyoki ari umwami wa Elasari, Kedorulawomeri+ ari umwami wa Elamu+ na Tidali ari umwami w’i Goyimu, 2 abo bami barwanye na Bera umwami w’i Sodomu,+ na Birusha umwami w’i Gomora,+ na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Zeboyimu+ n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari). 3 Abo bose bateranyirije hamwe ingabo zabo mu Kibaya* cy’i Sidimu,+ ari ho hari Inyanja y’Umunyu.+
4 Bari barakoreye Kedorulawomeri mu gihe cy’imyaka 12, ariko mu mwaka wa 13 bamwigomekaho. 5 Nuko mu mwaka wa 14, Kedorulawomeri azana n’abami bari kumwe na we, maze batsindira Abarefayimu muri Ashiteroti-karunayimu, batsindira Abazuzimu i Hamu, batsindira Abemimu+ i Shave-kiriyatayimu, 6 batsindira n’Abahori+ mu misozi yabo y’i Seyiri+ babageza muri Eli-parani hafi y’ubutayu. 7 Hanyuma barahindukira batera muri Eni-mishipati, ari ho hitwa Kadeshi,+ maze batsinda igihugu cyose cy’Abamaleki+ n’Abamori+ bari batuye i Hasasoni-tamari.+
8 Icyo gihe umwami w’i Sodomu ajya kurwana ari kumwe n’umwami w’i Gomora, umwami wa Adima, umwami w’i Zeboyimu n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari), barwanira na bo mu Kibaya cy’i Sidimu. 9 Barwana na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, Tidali umwami w’i Goyimu, Amurafeli umwami w’i Shinari na Ariyoki umwami wa Elasari.+ Abami bane barwanya abami batanu. 10 Icyo gihe Ikibaya cy’i Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo godoro.* Maze abami b’i Sodomu n’i Gomora barahunga bagwa muri iyo myobo, abasigaye bahungira mu karere k’imisozi miremire. 11 Hanyuma abatsinze bafata ibintu byose by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose maze baragenda.+ 12 Nanone batwara Loti, umuhungu wa mukuru wa Aburamu, batwara n’ibintu bye. Icyo gihe Loti yari atuye i Sodomu.+
13 Hanyuma umuntu wari wabacitse araza abibwira Aburamu w’Umuheburayo. Icyo gihe yabaga mu mahema mu biti binini bya Mamure w’Umwamori,+ umuvandimwe wa Eshikoli na Aneri.+ Abo bagabo bari baragiranye isezerano na Aburamu. 14 Aburamu yumva ko hari abantu bajyanye mwene wabo.+ Nuko yegeranya abantu be batojwe kurwana, ni ukuvuga abagaragu 318 bavukiye mu rugo iwe, maze akurikira ba bami agera i Dani.+ 15 Bigeze nijoro ashyira ingabo ze mu matsinda maze we n’izo ngabo barwanya ba bami barabatsinda. Bakomeza kubakurikira babageza i Hoba, mu majyaruguru y’i Damasiko. 16 Nuko agarura ibintu byose bari batwaye, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye n’abagore n’abandi bantu.
17 Igihe Aburamu yari avuye gutsinda Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we, umwami w’i Sodomu yaje kumusanganira, amusanga mu Kibaya cya Shave, ari cyo Kibaya cy’Umwami.+ 18 Nanone Melikisedeki+ umwami w’i Salemu+ akaba yari n’umutambyi w’Imana Isumbabyose+ azanira Aburamu umugati na divayi.
19 Nuko amuha umugisha aravuga ati:
“Imana Isumbabyose,
Yo Muremyi w’ijuru n’isi ihe umugisha Aburamu.
20 Kandi Imana Isumbabyose nisingizwe,
Yo yatumye utsinda abagukandamizaga!”
Nuko Aburamu amuha icya cumi cy’ibyo yari yagaruje byose.+
21 Hanyuma umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati: “Mpa abantu, ariko ibintu byo ubyijyanire.” 22 Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi nzamuye ukuboko, 23 ko uhereye ku rudodo ukageza ku mushumi w’urukweto, nta kintu cyawe nzatwara kugira ngo utazavuga uti: ‘ni njye watumye Aburamu aba umukire.’ 24 Nta kintu na kimwe ntwara, keretse ibyo aba basore bamaze kurya. Naho abo twajyanye ari bo Aneri, Eshikoli na Mamure,+ na bo ubareke batware umugabane wabo.”
15 Nyuma y’ibyo, Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu, witinya.+ Nzakurinda*+ kandi uzahabwa imigisha myinshi.”+ 2 Aburamu abyumvise aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ibihembo byawe bizamarira iki ko ubona nta kana ngira, kandi uzasigarana ibyanjye ari Eliyezeri w’i Damasiko?”+ 3 Aburamu yongeraho ati: “Dore nta bana+ wampaye kandi umugaragu wo mu rugo rwanjye ni we uzasigarana ibyanjye.” 4 Ariko Yehova aramusubiza ati: “Uwo si we uzasigarana ibyawe, ahubwo umwana uzabyara ni we uzasigarana ibyawe.”+
5 Nuko Imana imujyana hanze iramubwira iti: “Reba mu ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.” Hanyuma iramubwira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+ 6 Aburamu yizera Yehova,+ bituma na we abona ko Aburamu ari umukiranutsi.+ 7 Hanyuma yongera kumubwira ati: “Ndi Yehova wagukuye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nguhe iki gihugu kibe icyawe.”+ 8 Nuko aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nakwemezwa n’iki ko iki gihugu kizaba icyanjye?” 9 Na we aramusubiza ati: “Nshakira inyana imaze imyaka itatu, ihene y’ingore* imaze imyaka itatu, isekurume* y’intama imaze imyaka itatu, intungura* n’icyana cy’inuma.” 10 Nuko afata ayo matungo yose ayacamo kabiri, maze ibyo bice abirambika ku buryo buri gice kiringanira n’icyacyo ariko inyoni zo ntiyazicamo kabiri. 11 Ibisiga bitangira kumanuka bigwa kuri izo ntumbi, ariko Aburamu akomeza kujya abyirukana.
12 Igihe izuba ryari rigiye kurenga, Aburamu arasinzira cyane maze haza umwijima mwinshi cyane kandi uteye ubwoba uramutwikira. 13 Nuko Imana ibwira Aburamu iti: “Umenye udashidikanya ko abagukomokaho bazajya kuba mu gihugu kitari icyabo, kandi abo muri icyo gihugu bazabakoresha imirimo ivunanye cyane,* babababaze mu gihe cy’imyaka 400.+ 14 Ariko icyo gihugu kizabakoresha iyo mirimo nzagicira urubanza+ kandi bazakivamo bajyanye ubutunzi bwinshi.+ 15 Naho wowe, uzapfa* mu mahoro ushaje neza+ kandi uzahambwa. 16 Ariko mu gihe cy’abuzukuruza bawe ni bwo bazagaruka ino,+ kuko igihe cyo guhana Abamori bitewe n’ibyaha byabo kitaragera.”+
17 Igihe izuba ryari rimaze kurenga kandi n’umwijima ari mwinshi cyane habonetse itanura rivamo umwotsi kandi umuriro waka unyura hagati ya bya bice. 18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano+ agira ati: “Abazagukomokaho nzabaha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+ 19 Nzabaha igihugu cy’Abakeni,+ icy’Abakenizi, icy’Abakadimoni, 20 icy’Abaheti,+ icy’Abaperizi,+ icy’Abarefayimu,+ 21 icy’Abamori, icy’Abanyakanani, icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”+
16 Icyo gihe Sarayi nta mwana yari yarigeze abyarana n’umugabo we Aburamu.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+ 2 Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara. None ryamana n’umuja wanjye. Wenda nagira abana biturutse kuri we.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi. 3 Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka 10 aba mu gihugu cy’i Kanani. 4 Nuko agirana imibonano mpuzabitsina na Hagari maze aratwita. Hagari amaze kumenya ko atwite atangira gusuzugura nyirabuja.
5 Sarayi abibonye abwira Aburamu ati: “Ibibi uyu muja ankorera byose ni wowe wabiteye. Ni njye waguhaye umuja wanjye ngo abe umugore wawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova ni we uzaducira urubanza bimenyekane niba ari wowe ufite amakosa cyangwa niba ari njye.” 6 Aburamu abwira Sarayi ati: “Dore umuja wawe umufiteho ububasha, umukoreshe icyo ushaka.” Nuko Sarayi atangira kumufata nabi ku buryo Hagari yamuhunze.
7 Nyuma yaho umumarayika wa Yehova amusanga mu butayu ku iriba ry’amazi, riri ku nzira ijya i Shuri.+ 8 Aramubwira ati: “Yewe Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati: “Nahunze mabuja Sarayi.” 9 Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umwumvire.” 10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.”+ 11 Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati: “Dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli,* kuko Yehova yumvise akababaro kawe. 12 Naho uwo mwana azamera nk’indogobe y’ishyamba.* Azarwanya abantu bose kandi abantu bose bazamurwanya. Nanone azatura imbere y’abavandimwe be bose.”*
13 Nuko asingiza izina rya Yehova wavuganaga na we, ati: “Uri Imana ireba,”+ kuko yavuze ati: “Aha ni ho mboneye Imana indeba!” 14 Ni cyo cyatumye iryo riba ryitwa Beri-lahayi-loyi.* (Riri hagati ya Kadeshi na Beredi.) 15 Nyuma yaho Hagari abyarana na Aburamu umwana w’umuhungu maze Aburamu amwita Ishimayeli.+ 16 Aburamu yari afite imyaka 86 igihe Hagari yabyaraga Ishimayeli.
17 Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo. 2 Nzakomeza isezerano nagiranye nawe+ kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane.”+
3 Nuko Aburamu arapfukama akoza umutwe hasi, maze Imana ikomeza kuvugana na we igira iti: 4 “Dore nagiranye nawe isezerano+ kandi rwose uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi.+ 5 Ntuzongera kwitwa Aburamu* ahubwo uzitwa Aburahamu* kuko abantu bo mu bihugu byinshi ari wowe bazakomokaho.* 6 Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bakwire mu bihugu byinshi kandi n’abami bazagukomokaho.+
7 “Nzubahiriza isezerano nagiranye nawe.+ Iryo sezerano rireba n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. Iryo sezerano rizahoraho iteka ryose kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro ruzagukomokaho. 8 Kandi iki gihugu cy’i Kanani utuyemo uri umunyamahanga,+ nzakiguha cyose wowe n’abazagukomokaho. Kizaba icyabo kugeza iteka ryose kandi nzaba Imana yabo.”+
9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti: “Nawe uzubahirize isezerano ryanjye, wowe n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. 10 Dore isezerano ngiranye nawe ari na ryo sezerano wowe n’abazagukomokaho mugomba kubahiriza: Umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.*+ 11 Muzajye mukebwa kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe.+ 12 Mu bazagukomokaho bose, umwana w’umuhungu wese umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugaragu w’umunyamahanga wese waguze utari uwo mu bagukomokaho. 13 Umugabo wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugabo wese waguze amafaranga agomba gukebwa.+ Icyo kimenyetso kiri ku mubiri wanyu kizajya kigaragaza isezerano ngiranye namwe kugeza iteka ryose. 14 Umuntu wese w’igitsina gabo utazakebwa, azicwe. Azaba yishe isezerano ryanjye.”
15 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Naho Sarayi*+ umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo azitwa Sara.* 16 Nzamuha umugisha kandi muzabyarana umwana w’umuhungu.+ Nzaha umugisha Sara kandi abantu bo mu bihugu byinshi bazamukomokaho n’abami bamukomokeho.” 17 Aburahamu abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi, atangira guseka no kwibwira mu mutima+ ati: “Ese umugabo w’imyaka 100 azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka 90 abyare?”+
18 Hanyuma Aburahamu abwira Imana y’ukuri ati: “Ndagusabye uhe umugisha Ishimayeli!”+ 19 Imana iramusubiza iti: “Uzabyarana n’umugore wawe Sara umwana w’umuhungu, uzamwite Isaka.*+ Nzagirana isezerano na we n’abazamukomokaho, ribe isezerano ry’iteka ryose.+ 20 Naho ku byo wasabiye Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha abyare abana benshi, abazamukomokaho babe benshi cyane. Abatware 12 bazamukomokaho kandi abantu bazamukomokaho bazaba benshi cyane, bagire imbaraga.+ 21 Icyakora isezerano ryanjye nzarigirana na Isaka,+ uwo uzabyarana na Sara umwaka utaha igihe nk’iki.”+
22 Nuko Imana irangije kuvugana na Aburahamu imusiga aho. 23 Hanyuma kuri uwo munsi Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu bose b’igitsina gabo bo mu muryango we n’umugaragu wese yaguze, ni ukuvuga buri muntu wese w’igitsina gabo wavukiye mu rugo rwe, arabakeba nk’uko Imana yari yabimubwiye.+ 24 Aburahamu yari afite imyaka 99 igihe yakebwaga.+ 25 Naho umuhungu we Ishimayeli yari afite imyaka 13 igihe yakebwaga.+ 26 Uwo munsi ni bwo Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli bakebwe. 27 Nanone abagabo bose bo mu rugo rwe, ni ukuvuga umuntu wese wavukiye mu rugo rwe n’umugaragu w’umunyamahanga yaguze amafaranga, na bo barakebwe.
18 Nyuma yaho Yehova+ abonekera Aburahamu ari mu biti binini by’i Mamure,+ ubwo yari yicaye ku muryango w’ihema rye ku manywa, igihe haba hari ubushyuhe bwinshi. 2 Aburahamu areba imbere ye abona abagabo batatu bahagaze hirya y’aho yari ari.+ Ababonye ava ku muryango w’ihema rye, yiruka abasanga maze arapfukama akoza umutwe hasi. 3 Hanyuma aravuga ati: “Yehova, niba unyishimiye, ndakwinginze ngwino usure umugaragu wawe. 4 Reka bazane amazi maze babakarabye ibirenge,+ hanyuma muruhukire munsi y’igiti. 5 Ubwo muje iwanjye, reka mbazanire umugati murye mugarure imbaraga, nimurangiza mwigendere.” Na bo baravuga bati: “Urakoze. Ubikore nk’uko ubivuze.”
6 Aburahamu arihuta asanga Sara mu ihema aramubwira ati: “Gira vuba ufate ibiro nka 12* by’ifu inoze, uyiponde maze ukoremo imigati.” 7 Hanyuma Aburahamu ariruka ajya mu matungo ye, atoranya ikimasa cyiza kikiri gito maze agiha umugaragu we, na we agira vuba aragiteka. 8 Hanyuma Aburahamu afata amavuta, amata na cya kimasa cyiza bari batetse, abiha abo bagabo. Arangije ahagarara iruhande rwabo munsi y’igiti igihe bari bari kurya.+
9 Nuko baramubaza bati: “Umugore wawe Sara ari he?”+ Arabasubiza ati: “Ari hano mu ihema.” 10 Umwe muri abo bagabo aramubwira ati: “Nzagaruka umwaka utaha igihe nk’iki, kandi umugore wawe Sara azabyara umwana w’umuhungu.”+ Icyo gihe Sara yari ateze amatwi ari ku muryango w’ihema ryari inyuma y’uwo mugabo. 11 Aburahamu na Sara bari bashaje, bafite imyaka myinshi+ kandi Sara yari yararengeje igihe cyo kubyara.*+ 12 Nuko Sara asekera mu mutima we, aribwira ati: “Ubu koko nzagira ibyo byishimo byo kubyara kandi nshaje n’umutware wanjye Aburahamu akaba ashaje?”+ 13 Hanyuma Yehova abaza Aburahamu ati: “Kuki Sara asetse akavuga ati: ‘ese ubu koko nzabyara kandi nshaje?’ 14 Ese hari icyananira Yehova?+ Umwaka utaha igihe nk’iki nzagaruka kandi Sara azabyara umwana w’umuhungu.” 15 Ariko Sara agira ubwoba, atangira kubihakana ati: “Ntabwo nsetse!” Nuko aramubwira ati: “Oya, urasetse!”
16 Igihe abo bagabo bagendaga bakagera aho babona i Sodomu,+ Aburahamu yari kumwe na bo abaherekeje. 17 Nuko Yehova aravuga ati: “Ese ndakomeza guhisha Aburahamu ibyo ngiye gukora?+ 18 N’ubundi kandi abazakomoka kuri Aburahamu bazaba benshi cyane, bagire imbaraga. Nanone abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazahabwa umugisha binyuze kuri we.+ 19 Kuko impamvu yatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose bajye bakurikiza amategeko ya Yehova, bakore ibyo gukiranuka kandi bace imanza zitabera,+ bityo Yehova azakore ibyo yasezeranyije Aburahamu byose.”
20 Nuko Yehova aravuga ati: “Nkomeje kumva abataka bitotombera ibibera i Sodomu n’i Gomora,+ kandi icyaha cyabo kiraremereye cyane.+ 21 Ngiye kureba niba koko bakora ibihwanye n’ibyo ababarega bavuga, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya.”+
22 Nuko abo bagabo bava aho bajya i Sodomu. Ariko Yehova+ we agumana na Aburahamu. 23 Hanyuma Aburahamu aramwegera, aramubaza ati: “Ese koko uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?+ 24 Reka tuvuge ko muri uwo mujyi harimo abakiranutsi 50. Ubwo se uzabarimbura ntubabarire uwo mujyi kandi urimo abakiranutsi 50? 25 Reka reka ntiwakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha!+ Oya rwose ntiwakora ibintu nk’ibyo!+ Ese Umucamanza w’isi yose azareka gukora ibikwiriye?”+ 26 Nuko Yehova aramusubiza ati: “Ninsanga mu mujyi w’i Sodomu harimo abakiranutsi 50, nzababarira uwo mujyi wose kubera abo bakiranutsi.” 27 Ariko Aburahamu arongera aravuga ati: “Dore niyemeje kuvugana na Yehova nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa. 28 Reka tuvuge ko ku bakiranutsi 50 habuzeho batanu. Ese uzarimbura uwo mujyi wose kubera abo batanu babuzeho?” Aramusubiza ati: “Sinzawurimbura ninsangayo 45.”+
29 Aburahamu yongera kumubwira ati: “Reka tuvuge ko hariyo 40.” Na we aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera abo 40.” 30 Ariko akomeza avuga ati: “Yehova, ndakwinginze nturakare,+ ahubwo undeke ngire icyo nongeraho. Reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi 30 gusa.” Aramusubiza ati: “Sinzawurimbura ninsangayo 30.” 31 Aburahamu yongeraho ati: “Dore niyemeje kuvugana na Yehova. Reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi 20 gusa.” Na we aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera abo 20.” 32 Amaherezo aravuga ati: “Yehova, ndakwinginze nturakare, ahubwo undeke mvuge indi nshuro imwe gusa. Reka tuvuge ko hariyo 10 gusa.” Na we aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera abo 10.” 33 Hanyuma Yehova arangije kuvugana na Aburahamu aragenda,+ Aburahamu na we asubira iwe.
19 Nuko abo bamarayika uko ari babiri bagera i Sodomu nimugoroba kandi Loti yari yicaye ku irembo ry’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira maze arapfukama akoza umutwe hasi.+ 2 Arababwira ati: “Ba nyakubahwa, ndabinginze muze iwanjye muharare kandi babakarabye ibirenge, kuko ndi umugaragu wanyu. Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.” Na bo baramusubiza bati: “Oya, ahubwo turi burare hanze.” 3 Ariko arabinginga cyane ku buryo bajyanye na we bakinjira mu nzu ye. Hanyuma abategurira ibyokurya byiza cyane, abokereza n’imigati itarimo umusemburo maze bararya.
4 Batararyama, abagabo bo muri uwo mujyi w’i Sodomu, uhereye ku mwana w’umuhungu ukageza ku musaza, bose baraza bagota iyo nzu. 5 Bahamagara Loti baramubwira bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari he? Basohore ubaduhe turyamane na bo.”+
6 Amaherezo Loti arasohoka abasanga ku muryango, ariko ahita akinga urugi. 7 Nuko arababwira ati: “Bavandimwe, ndabinginze ntimugire ikintu kibi mukora. 8 Dore mfite abakobwa babiri b’amasugi. Reka mbasohore mbabahe hanyuma mubakoze icyo mushaka cyose. Ariko aba bagabo ntimugire icyo mubatwara. Ngomba kubarinda kuko baje gucumbika iwanjye.”+ 9 Na bo baramubwira bati: “Igirayo se!” Bongeraho bati: “Uyu mugabo w’umunyamahanga yaje gutura hano ari wenyine, none arashaka no kwigira umucamanza. Ubu nonaha tugiye kugukorera ibibi biruta ibyo twari kubakorera.” Nuko basunika Loti kandi begera urugi bashaka kurumena. 10 Ba bagabo basohora amaboko bafata Loti bamwinjiza mu nzu maze urugi bararukinga. 11 Bateza ubuhumyi abo bantu bari ku muryango w’inzu, uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru, ku buryo bagerageje gushakisha aho umuryango uri bakaruha.
12 Nuko ba bagabo babwira Loti bati: “Hari bene wanyu ufite ino aha? Baba abakwe* bawe, abahungu bawe, abakobwa bawe, mbese abawe bose bari muri uyu mujyi. Bakure aha hantu! 13 Tugiye kuharimbura kuko Yehova yumvise abataka bahitotombera.+ None Yehova yadutumye ngo turimbure uyu mujyi.” 14 Nuko Loti arasohoka maze avugana n’abagabo bari kuzashyingiranwa n’abakobwa be, akomeza kubabwira ati: “Nimugire vuba muve aha hantu kuko Yehova agiye kurimbura uyu mujyi.” Ariko abo bagabo babonaga ameze nk’umuntu wikinira.+
15 Icyakora bugiye gucya, abamarayika binginga Loti cyane bamubwira bati: “Gira vuba ufate umugore wawe n’abakobwa bawe bombi bari hano mugende kugira ngo mutarimbuka muzize icyaha cy’uyu mujyi!”+ 16 Akomeje gutinda, abo bamarayika bamufata ukuboko we n’umugore we n’abakobwa be bombi babakura muri uwo mujyi babashyira inyuma yawo+ kuko Yehova yari amugiriye impuhwe.+ 17 Nuko bakimara kubageza ku nkengero z’umujyi, umwe muri bo aramubwira ati: “Muhunge mudapfa! Ntimurebe inyuma+ kandi ntimugire aho muhagarara muri aka karere kose.+ Muhungire mu karere k’imisozi miremire kugira ngo mutarimbuka.”
18 Hanyuma Loti arababwira ati: “Yehova ndakwinginze, ntunyohereze hariya! 19 Dore uranyishimira kandi wangiriye neza cyane, maze urandokora.+ Ariko sinshobora guhungira mu karere k’imisozi miremire kuko ntinya ko nahura n’ibibazo, maze ngapfa.+ 20 None ndakwinginze, reka mpungire muri uriya mujyi uri hafi kandi ni umujyi muto. Ese nywuhungiyemo hari icyo bitwaye? Kandi nakomeza kubaho!” 21 Nuko aramubwira ati: “Ibyo usabye ndabikwemereye.+ Ntabwo ndi burimbure uwo mujyi uvuze.+ 22 Ihute uhungireyo kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo!”+ Ni cyo cyatumye uwo mujyi witwa Sowari.*+
23 Loti yageze i Sowari izuba ryarashe. 24 Hanyuma Yehova agusha imvura y’amazuku* n’umuriro kuri Sodomu na Gomora. Byazaga biturutse mu ijuru kuri Yehova.+ 25 Nuko arimbura iyo mijyi, ndetse n’ako karere kose n’abaturage bose bo muri iyo mijyi n’ibimera byose.+ 26 Ariko umugore we wari umukurikiye areba inyuma maze ahinduka inkingi y’umunyu.+
27 Nuko Aburahamu abyuka kare mu gitondo, ajya ha handi yari yahagaze ari imbere ya Yehova.+ 28 Hanyuma areba i Sodomu n’i Gomora no muri ako karere kose maze abona ibintu biteye ubwoba. Abona umwotsi mwinshi uzamuka muri ako karere umeze nk’umwotsi mwinshi uva mu itanura.+ 29 Igihe Imana yarimburaga imijyi yo muri ako karere harimo n’uwo Loti yari atuyemo,+ yaramurokoye ibigiriye Aburahamu.
30 Nyuma yaho Loti ava i Sowari ajyana n’abakobwa be bombi ajya gutura mu karere k’imisozi miremire+ kuko yatinyaga gutura i Sowari.+ Atura mu buvumo ari kumwe n’abakobwa be bombi. 31 Umukobwa w’imfura abwira murumuna we ati: “Dore papa arashaje kandi muri iki gihugu nta mugabo uhari twashyingiranwa na we nk’uko bigenda ku isi hose. 32 None ngwino duhe papa divayi anywe hanyuma tugirane na we imibonano mpuzabitsina, kugira ngo hatazabura abamukomokaho.”
33 Nuko muri iryo joro baha papa wabo divayi nyinshi, hanyuma umukobwa w’imfura aragenda bagirana imibonano mpuzabitsina, ariko papa we ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 34 Bukeye bwaho, umukobwa w’imfura abwira murumuna we ati: “Dore muri iri joro ryashize naryamanye na papa. None reka no muri iri joro tumuhe divayi anywe. Hanyuma nawe ugende muryamane kugira ngo hatazabura abamukomokaho.” 35 Nanone muri iryo joro baha papa wabo divayi nyinshi, hanyuma umukobwa muto aragenda bagirana imibonano mpuzabitsina, ariko papa we ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 36 Nuko abo bakobwa bombi ba Loti batwita inda batewe na papa wabo. 37 Umukobwa w’imfura abyara umwana w’umuhungu amwita Mowabu.+ Ni we Abamowabu bakomotseho.+ 38 Umukobwa muto na we abyara umwana w’umuhungu amwita Beni-ami. Ni we Abamoni+ bakomotseho.
20 Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri.+ Igihe yari atuye i Gerari,+ 2 yakundaga kuvuga ko Sara ari mushiki we.+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+ 3 Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti: “Dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wazanye,+ kuko yashyingiranywe n’undi mugabo.”+ 4 Icyakora, Abimeleki yari ataragirana na we imibonano mpuzabitsina. Nuko aravuga ati: “Yehova, ese koko ugiye kwica abantu ubahora ubusa? 5 Aburahamu ntiyambwiye ati: ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati: ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, nta kibi nari ngamije.” 6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti: “Nanjye namenye ko ibyo utabikoranye umutima mubi, nkubuza gukora icyaha. Ni cyo cyatumye ntakwemerera kugirana na we imibonano mpuzabitsina. 7 None rero, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azasenga agusabira+ maze ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abantu bawe bose.”
8 Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, ababwira ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane. 9 Hanyuma Abimeleki atumaho Aburahamu aramubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki? Njye n’abantu banjye twagukoreye iki ku buryo wari ugiye gutuma dukora icyaha gikomeye gutya? Ibyo wankoreye ntibikwiriye.” 10 Nanone Abimeleki abaza Aburahamu ati: “Ibi bintu wabikoze ushaka kugera ku ki?”+ 11 Aburahamu aramusubiza ati: “Ni uko nibwiraga nti: ‘abantu b’aha ntibatinya Imana. Bazanyica maze batware umugore wanjye.’+ 12 Ariko n’ubundi, ni mushiki wanjye, kuko tuvukana kuri papa uretse ko tutavukana kuri mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+ 13 Igihe Imana yankuraga mu nzu ya papa+ nkajya kuba ahantu hatandukanye, naramubwiye nti: ‘Ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti: “ni musaza wanjye. Uzaba ungaragarije urukundo rudahemuka.”’”+
14 Hanyuma Abimeleki afata intama, inka, abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara. 15 Nanone Abimeleki aramubwira ati: “Igihugu cyanjye cyose ngiki. Uture aho ushaka hose.” 16 Kandi abwira Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza 1.000. Ni ikimenyetso cyo kwereka abantu bose muri kumwe ko ndi umwere kandi ko nta gisebo ufite.”* 17 Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri ikiza Abimeleki, maze umugore we n’abaja be bongera kubyara. 18 Yehova yari yaratumye abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki batabyara, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+
21 Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova amukorera ibyo yari yaramusezeranyije.+ 2 Igihe Imana yari yarasezeranyije Aburahamu kigeze, Sara aratwita,+ abyarana na Aburahamu wari ushaje umwana w’umuhungu.+ 3 Nuko uwo muhungu Sara yari yabyaye, Aburahamu amwita Isaka.+ 4 Aburahamu akeba* umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+ 5 Aburahamu yari afite imyaka 100 igihe umuhungu we Isaka yavukaga. 6 Hanyuma Sara aravuga ati: “Imana impaye impamvu ituma nseka. Uzabyumva wese azafatanya nanjye guseka.”* 7 Yongeraho ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ati: ‘Sara azonsa abana?’ None dore tubyaranye umwana w’umuhungu kandi ashaje!”
8 Nuko uwo mwana arakura, igihe kigeze ava ku ibere. Ku munsi wo kumukura ku ibere, Aburahamu ategura ibirori bikomeye. 9 Ariko Sara akajya abona umuhungu Aburahamu yabyaranye na Hagari+ w’Umunyegiputakazi, atoteza Isaka.+ 10 Nuko abwira Aburahamu ati: “Irukana uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu we atazahabwa umurage* ari kumwe n’umuhungu wanjye Isaka!”+ 11 Ariko Aburahamu ababazwa cyane n’ibyo Sara yari avuze ku muhungu we Ishimayeli.+ 12 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Ntubabazwe n’ibyo Sara akubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Wemere ibyo akubwira, kuko abazakwitirirwa* bazakomoka kuri Isaka.+ 13 Naho umuhungu w’uwo muja,+ na we abazamukomokaho bazaba benshi kandi bagire imbaraga+ kuko ari umuhungu wawe.”
14 Aburahamu azinduka kare mu gitondo afata umugati n’agafuka k’uruhu* karimo amazi abiha Hagari, abimushyira ku rutugu amuha n’umwana, hanyuma aramusezerera.+ Nuko Hagari aragenda, azerera mu butayu bw’i Beri-sheba.+ 15 Amaherezo ya mazi yari afite arashira maze Hagari asunikira wa muhungu mu gihuru. 16 Hanyuma ajya kwicara wenyine hirya gato, kuko yibwiraga ati: “Sinshaka kureba uko umwana wanjye apfa.” Nuko yicara hasi amwitaruye, atangira kurira cyane.
17 Imana yumva uwo mwana+ na we arira maze umumarayika w’Imana ahamagara ari mu ijuru abwira Hagari+ ati: “Urarizwa n’iki Hagari we? Ntutinye kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana wawe aho ari. 18 Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate, kuko nzatuma abamukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.”+ 19 Hanyuma Imana imufungura amaso maze abona iriba ry’amazi. Aragenda avomera muri ka gafuka k’uruhu, aha umwana we amazi, aranywa. 20 Nuko Imana ikomeza kubana n’uwo muhungu,+ arakura maze atura mu butayu. Hanyuma yiga kurashisha umuheto. 21 Atura mu butayu bw’i Parani,+ mama we amushakira umugore wo mu gihugu cya Egiputa.
22 Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe n’umukuru w’ingabo ze witwaga Fikoli, abwira Aburahamu ati: “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+ 23 None ndahira imbere y’Imana ko utazampemukira njye n’abana banjye n’abazabakomokaho kandi ko urukundo rudahemuka nakugaragarije ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’abantu bo muri iki gihugu utuyemo.”+ 24 Aburahamu aramusubiza ati: “Ndarahiye.”
25 Icyakora Aburahamu yabwiye Abimeleki ko hari iriba ry’amazi abagaragu ba Abimeleki batwaye ku ngufu.+ 26 Abimeleki aramusubiza ati: “Ibyo sinzi uwabikoze kandi nawe ntiwigeze ubimbwira. Ni ubwa mbere nabyumva.” 27 Nuko Aburahamu afata intama n’inka abiha Abimeleki maze bombi bagirana isezerano. 28 Igihe Aburahamu yafataga intama zirindwi z’ingore azikuye mu mukumbi akazishyira ukwazo, 29 Abimeleki yaramubajije ati: “Izo ntama zirindwi z’ingore ushyize ukwazo ni iz’iki?” 30 Aburahamu aramusubiza ati: “Ugomba kwemera izi ntama nguhaye kugira ngo zibe gihamya y’uko ari njye wacukuye iryo riba.” 31 Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Beri-sheba*+ kuko ari ho bombi barahiriye. 32 Nuko bagirana isezerano+ i Beri-sheba, hanyuma Abimeleki na Fikoli umukuru w’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ 33 Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-sheba maze asingiza izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+ 34 Aburahamu akomeza gutura mu gihugu cy’Abafilisitiya ahamara igihe kirekire.+
22 Nyuma yaho Imana y’ukuri yiyemeza kugenzura Aburahamu ngo irebe niba afite ukwizera gukomeye,+ iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Aritaba ati: “Karame!” 2 Iramubwira iti: “Fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wabyaye kandi ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gitwikwa n’umuriro kuri umwe mu misozi nzakwereka.”
3 Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo atunganya indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka kandi yasa inkwi yari gukoresha atamba igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye. 4 Ku munsi wa gatatu Aburahamu akiri kure aritegereza maze abona aho hantu. 5 Nuko Aburahamu abwira abagaragu be ati: “Musigarane n’indogobe hano, naho njye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga, niturangiza turagaruka aho muri.”
6 Hanyuma Aburahamu afata inkwi zo gutwika igitambo azikorera umuhungu we Isaka, na we afata umuriro n’icyuma, maze baragenda. 7 Isaka ahamagara papa we Aburahamu ati: “Papa!” Na we ati: “Ndakumva mwana wanjye!” Nuko aramubaza ati: “Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro iri he?” 8 Aburahamu aramubwira ati: “Mwana wa, Imana iri buduhe intama yo gutamba, ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.”+ Nuko Aburahamu na Isaka bakomeza urugendo.
9 Amaherezo bagera ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro,* agishyiraho inkwi, azirika umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amushyira kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.+ 10 Hanyuma Aburahamu afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+ 11 Ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu, Aburahamu!” Na we aritaba ati: “Karame!” 12 Aramubwira ati: “Ntiwice uwo muhungu kandi ntugire ikintu kibi umukorera. Ubu noneho menye ko untinya kubera ko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”*+ 13 Nuko Aburahamu yubura amaso areba imbere ye abona isekurume* y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda afata iyo sekurume y’intama ayitamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro aho gutamba umuhungu we. 14 Aburahamu yita aho hantu Yehova-yire.* Ni yo mpamvu kugeza ubu* hari abakunze kuvuga bati: “Ku musozi wa Yehova azatanga ibikenewe.”+
15 Nuko umumarayika wa Yehova ahamagara Aburahamu ubwa kabiri ari mu ijuru, 16 aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘njyewe ubwanjye ndarahiye.+ Ubwo wabigenje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege,+ 17 nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru, bangane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja+ kandi bazigarurira imijyi y’abanzi babo.+ 18 Nanone urubyaro rwawe+ ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye.’”+
19 Hanyuma Aburahamu asubira aho abagaragu be bari bari maze basubirana i Beri-sheba,+ Aburahamu akomeza guturayo.
20 Nyuma yaho Aburahamu yumva inkuru igira iti: “Miluka na we yabyaranye n’umuvandimwe wawe Nahori abana b’abahungu.+ 21 Umwana we wa mbere ni Usi, hagakurikiraho Buzi. Abandi ni Kemuweli papa wa Aramu, 22 Kesedi, Hazo, Piludashi, Yidilafu na Betuweli.”+ 23 Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyaranye na Nahori umuvandimwe wa Aburahamu. 24 Nanone Nahori yari afite undi mugore* witwaga Rewuma. Uwo mugore yaje kubyara Teba, Gahamu, Tahashi na Maka.
23 Sara yabayeho imyaka 127.+ 2 Hanyuma apfira i Kiriyati-aruba,+ ari ho i Heburoni+ mu gihugu cy’i Kanani.+ Nuko Aburahamu aborogera Sara kandi aramuririra cyane. 3 Aburahamu asiga umurambo w’umugore we aho, ajya kuvugana n’abahungu ba Heti+ arababwira ati: 4 “Dore nimukiye mu gihugu cyanyu.+ Nimumpe ahantu ho gushyingura kugira ngo nshyingure umurambo w’umugore wanjye.” 5 Nuko abahungu ba Heti basubiza Aburahamu bati: 6 “Nyakubahwa, twumve. Twe tubona ko uri umutware washyizweho n’Imana.+ None rero, utoranye mu marimbi yacu meza cyane kurusha ayandi aho ushyingura umurambo w’umugore wawe. Nta n’umwe muri twe uzakwima irimbi rye ngo akubuze gushyingura umugore wawe.”
7 Nuko Aburahamu arahaguruka yunamira abaturage bo muri icyo gihugu, ni ukuvuga abahungu ba Heti.+ 8 Arababwira ati: “Niba munyemereye gushyingura umurambo w’umugore wanjye, nimunyingingire Efuroni umuhungu wa Sohari, 9 kugira ngo ampe ubuvumo bwe bw’i Makipela buri ku mpera y’umurima we. Abumpe mbugure maze muhe ifeza+ zihwanye na bwo namwe mubireba kugira ngo njye mpashyingura.”+
10 Efuroni w’Umuheti yari yicaranye n’abahungu ba Heti. Nuko asubiza Aburahamu abahungu ba Heti bumva, n’abinjiraga mu irembo ry’umujyi+ bose bumva. Aramubwira ati: 11 “Reka reka nyakubahwa! Ahubwo umva nkubwire. Uwo murima ndawuguhaye kandi n’ubuvumo burimo ndabuguhaye. Mbuguhereye imbere ya bene wacu bose. Genda ushyingure umurambo w’umugore wawe.” 12 Nuko Aburahamu yunamira abaturage b’icyo gihugu. 13 Maze abwira Efuroni abaturage b’icyo gihugu bumva ati: “Ndakwinginze nyumva. Ndaguha ifeza zingana n’igiciro cy’uwo murima. Emera nziguhe kugira ngo nshyinguremo umurambo w’umugore wanjye.”
14 Hanyuma Efuroni asubiza Aburahamu ati: 15 “Unyumve nyakubahwa. Umurima ufite agaciro k’ifeza zingana n’ibiro 4 na garama 600.* Ubwo se izo zivuze iki hagati yanjye nawe? Genda ushyingure umurambo w’umugore wawe.” 16 Nuko Aburahamu akora ibyo Efuroni avuze, amuha ifeza yari yavuze abahungu ba Heti bumva, ni ukuvuga ibiro 4 na garama 600 z’ifeza ku gipimo cyemewe cy’abacuruzi.+ 17 Nguko uko isambu ya Efuroni yari i Makipela imbere y’i Mamure, ni ukuvuga umurima n’ubuvumo bwari buwurimo hamwe n’ibiti byose byari biri muri uwo murima, byemejwe 18 ko bibaye ibya Aburahamu, ko ari isambu aguriye imbere y’abahungu ba Heti n’abantu bose bari mu irembo ry’uwo mujyi. 19 Hanyuma Aburahamu ashyingura umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani. 20 Nuko abahungu ba Heti bemeza ko uwo murima n’ubuvumo bwari buwurimo bibaye ibya Aburahamu kugira ngo ajye ahashyingura.+
24 Icyo gihe Aburahamu yari ageze mu zabukuru, ashaje cyane kandi Yehova yari yaramuhaye umugisha muri byose.+ 2 Umunsi umwe Aburahamu abwira umugaragu we wari mukuru mu bo mu rugo rwe, ari na we wari ushinzwe ibye byose,+ ati: “Shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. 3 Ngomba kukurahiza, ukarahira mu izina rya Yehova Imana y’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani ntuyemo.+ 4 Ahubwo uzajye mu gihugu cyanjye, kwa bene wacu,+ abe ari ho uvana umukobwa uzaba umugore w’umuhungu wanjye Isaka.”
5 Ariko uwo mugaragu aramubaza ati: “None se uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye muri iki gihugu bizagenda bite? Ubwo se bizaba ari ngombwa ko nsubiza umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”+ 6 Aburahamu aramusubiza ati: “Uramenye ntuzasubizeyo umuhungu wanjye.+ 7 Yehova, Imana nyiri ijuru watumye nsiga umuryango wa papa kandi nkava mu gihugu cya bene wacu,+ akavugana nanjye kandi akarahira+ ati: ‘iki gihugu+ nzagiha abazagukomokaho,’+ azohereza umumarayika we akuyobore,+ kandi aho ni ho uzakura umugore w’umuhungu wanjye.+ 8 Ariko uwo mukobwa niyanga kuzana nawe, iyo ndahiro ntizaba ikikureba. Gusa ntugomba kuzajyanayo umuhungu wanjye.” 9 Nuko uwo mugaragu ashyira ukuboko kwe munsi y’itako rya shebuja Aburahamu, ararahira, amusezeranya ko azabikora.+
10 Hanyuma uwo mugaragu afata ingamiya 10 mu ngamiya za shebuja, afata n’ibintu byiza by’ubwoko bwose mu byo shebuja yari atunze, maze ajya muri Mezopotamiya mu mujyi wa Nahori. 11 Amaherezo agera ku iriba ry’amazi ryari inyuma y’umujyi maze ahapfukamisha ingamiya. Hari nimugoroba, igihe abakobwa baba baje kuvoma. 12 Nuko aravuga ati: “Yehova Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze ngo uyu munsi utume ngira icyo ngeraho kandi ugaragarize databuja Aburahamu urukundo rudahemuka. 13 Ubu mpagaze ku iriba ry’amazi kandi abakobwa bo muri uyu mujyi baje kuvoma. 14 Umukobwa ndi bubwire nti: ‘manura ikibindi cyawe cy’amazi nyweho,’ maze akambwira ati: ‘nywaho kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi,’ uwo ni we uri bube utoranyirije umugaragu wawe Isaka. Ibyo ni byo biri bumenyeshe ko wagaragarije databuja urukundo rudahemuka.”
15 Nuko atararangiza kuvuga, Rebeka umukobwa wa Betuweli+ umuhungu wa Miluka+ umugore w’umuvandimwe wa Aburahamu witwaga Nahori,+ aba arasohotse afite ikibindi ku rutugu. 16 Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akiri isugi. Nta mugabo wari warigeze agirana na we imibonano mpuzabitsina. Nuko aramanuka agera ku iriba avomera amazi mu kibindi cye, hanyuma arazamuka. 17 Uwo mugaragu ahita yirukanka aragenda barahura maze aramubwira ati: “Wampaye amazi yo kunywa muri icyo kibindi cyawe.” 18 Na we aramusubiza ati: “Akira unywe databuja.” Nuko ahita amanura ikibindi agifata mu ntoki maze amuha amazi aranywa. 19 Amaze kumuha amazi yo kunywa, aramubwira ati: “Ingamiya zawe na zo ndaziha amazi kugeza igihe ziri burangirize kunywa.” 20 Amazi yari mu kibindi cye ayasuka vuba vuba aho ingamiya zanyweraga maze arirukanka ajya kuvoma andi mazi ku iriba, abikora kenshi, akomeza guha amazi ingamiya ze zose. 21 Hagati aho wa mugabo yamwitegerezaga acecetse kandi atangaye cyane, kugira ngo amenye niba Yehova yamuhaye umugisha mu rugendo rwe cyangwa atawumuhaye.
22 Nuko ingamiya zirangije kunywa, uwo mugabo amuha iherena ryo ku zuru rikozwe muri zahabu, ripima garama hafi esheshatu* n’udukomo tubiri twa zahabu twapimaga garama 114, two kwambara ku maboko. 23 Nuko uwo mugabo aramubaza ati: “Ndakwinginze mbwira, uri umukobwa wa nde? Ese iwanyu baducumbikira?” 24 Aramusubiza ati: “Ndi umukobwa wa Betuweli,+ umuhungu Miluka yabyaranye na Nahori.”+ 25 Yongeraho ati: “Dufite ubwatsi n’ibiryo by’amatungo byinshi kandi n’aho kurara harahari.” 26 Nuko uwo mugabo arapfukama akoza umutwe hasi ashimira Yehova, 27 aravuga ati: “Yehova Imana ya databuja Aburahamu nasingizwe, we wakomeje kugaragariza databuja urukundo rudahemuka kandi agasohoza ibyo yamusezeranyije. Yehova yanyoboye angeza ku bavandimwe ba databuja.”
28 Uwo mukobwa agenda yiruka abwira mama we n’abandi ibyo bintu. 29 Rebeka yari afite musaza we witwaga Labani. Nuko Labani+ ariruka asanga wa mugabo ku iriba. 30 Amaze kubona iherena ryo ku zuru n’udukomo two ku maboko mushiki we yari yambaye no kumva amagambo uwo mugabo yari yavuze, yahise ajya aho uwo mugabo yari ari, asanga agihagaze iruhande rw’ingamiya ze ku iriba. 31 Ahita amubwira ati: “Ngwino wowe wahawe umugisha na Yehova. Kuki ukomeza guhagarara hanze? Namaze gutegura inzu n’aho ingamiya ziri burare.” 32 Nuko uwo mugabo yinjira mu nzu maze akura* imitwaro ku ngamiya, aziha ibyatsi n’ibiryo by’amatungo kandi amuha amazi yo koza ibirenge bye n’iby’abantu bari kumwe na we. 33 Icyakora bamuhaye ibyokurya, aravuga ati: “Sinarya ntaravuga ikingenza.” Nuko Labani aramubwira ati: “Ngaho kivuge!”
34 Aravuga ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu.+ 35 Yehova yahaye databuja imigisha myinshi, atuma aba umukire cyane, kuko yamuhaye intama, inka, ifeza, zahabu, abagaragu, abaja, ingamiya n’indogobe.+ 36 Nanone kandi Sara umugore wa databuja yabyaranye na we umwana w’umuhungu ageze mu zabukuru+ kandi azamuha ibyo atunze byose.+ 37 None databuja yarandahije ati: ‘ntuzashakire umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani bo muri iki gihugu ntuyemo.+ 38 Ntuzabikore. Ahubwo uzajye muri bene wacu,+ abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.’+ 39 Ariko mbwira databuja nti: ‘uwo mukobwa natemera kuzana nanjye, bizagenda bite?’+ 40 Na we arambwira ati: ‘Yehova, uwo nakoreye,+ azohereza umumarayika+ we ajyane nawe kandi rwose azaguha umugisha mu rugendo rwawe. Nawe uzajye iwacu mu muryango, abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.+ 41 Nugera mu muryango wanjye ntibaguhe uwo mukobwa, ntuzaba ugisabwa gukurikiza iyo ndahiro. Iyo ndahiro ntizaba igifite agaciro.’+
42 “Uyu munsi, ubwo nari ngeze ku iriba, navuze nti: ‘Yehova, Mana ya databuja Aburahamu, niba koko umpaye umugisha muri uru rugendo rwanjye, 43 dore ubu mpagaze hano ku iriba ry’amazi. Nihagira umukobwa+ uza kuvoma amazi nkamubwira nti: “mpa amazi yo kunywa muri icyo kibindi cyawe,” 44 maze akambwira ati: “nywaho kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi,” uwo ni we Yehova ari bube yatoranyirije umuhungu wa databuja.’+
45 “Igihe nari nkibwira ibyo bintu mu mutima wanjye, mbona Rebeka aje afite ikibindi ku rutugu, aramanuka agera ku iriba avoma amazi. Hanyuma ndamubwira nti: ‘mpa amazi yo kunywa.’+ 46 Nuko ahita akura ikibindi ku rutugu, arambwira ati: ‘nywaho+ kandi n’ingamiya zawe ndaziha amazi.’ Nuko nywaho kandi n’ingamiya aziha amazi. 47 Hanyuma ndamubaza nti: ‘uri umukobwa wa nde?’ Na we aransubiza ati: ‘ndi umukobwa wa Betuweli umuhungu Nahori yabyaranye na Miluka.’ Nuko mwambika iherena ku zuru n’udukomo ku maboko.+ 48 Nuko mfukama imbere ya Yehova nkoza umutwe hasi maze nsingiza Yehova Imana ya databuja Aburahamu,+ we wanyoboye mu nzira ikwiriye kugira ngo nsabire umuhungu wa databuja umukobwa kwa bene wabo. 49 None rero, niba rwose mugaragarije databuja urukundo rudahemuka nimubimbwire. Kandi rwose ntimumutenguhe. Niba atari byo nabwo nimubimbwire ndebe ahandi nerekeza.”+
50 Hanyuma Labani na Betuweli baramusubiza bati: “Ibyo byaturutse kuri Yehova. Ntidushobora kugira icyo turenzaho.* 51 Dore Rebeka ari imbere yawe. Mufate umujyane, abe umugore w’umuhungu wa shobuja nk’uko Yehova yabivuze.” 52 Umugaragu wa Aburahamu yumvise uko bamushubije, ahita apfukama imbere ya Yehova akoza umutwe hasi. 53 Nuko uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda, abiha Rebeka kandi aha musaza we na mama we ibintu by’agaciro kenshi. 54 Ibyo birangiye, we n’abantu bari kumwe na we bararya baranywa kandi iryo joro barara aho.
Hanyuma uwo mugaragu abyutse mu gitondo aravuga ati: “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.” 55 Musaza wa Rebeka na mama we baramusubiza bati: “Reka uyu mukobwa amarane natwe indi minsi 10 abone kugenda.” 56 Na we arababwira ati: “Mwintinza kandi Yehova yarampaye umugisha mu rugendo rwanjye. Nimunsezerere kugira ngo nsubire kwa databuja.” 57 Baramubwira bati: “Reka duhamagare umukobwa tumubaze.” 58 Bahamagara Rebeka baramubaza bati: “Ese urajyana n’uyu mugabo?” Na we arasubiza ati: “Ndajyana na we.”
59 Nuko basezera kuri mushiki wabo Rebeka+ n’uwari ushinzwe kumwitaho,+ basezera n’umugaragu wa Aburahamu n’abantu bari kumwe na we. 60 Basabira Rebeka umugisha, baramubwira bati: “Mushiki wacu, uzabyare, abagukomokaho* babe benshi cyane kandi bazigarurire imijyi* y’abanzi babo.”+ 61 Hanyuma Rebeka n’abaja be burira ingamiya, bakurikira uwo mugaragu. Nuko uwo mugaragu na Rebeka baragenda.
62 Icyo gihe Isaka yari aje aturutse i Beri-lahayi-royi+ kuko yari atuye i Negebu.+ 63 Yari yagiye ku gasozi butangiye kwira kugira ngo atekereze.+ Nuko agiye kubona, abona ingamiya zije zimusanga. 64 Rebeka na we arebye abona Isaka maze ahita ava ku ngamiya. 65 Hanyuma abaza uwo mugaragu ati: “Uriya mugabo ugenda ku gasozi uje adusanga, ni nde?” Uwo mugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko afata umwenda we aritwikira. 66 Uwo mugaragu abwira Isaka ibyo yakoze byose. 67 Hanyuma Isaka ajyana Rebeka mu ihema rya mama we Sara.+ Uko ni ko Rebeka yabaye umugore we. Isaka aramukunda cyane,+ bimwibagiza agahinda yatewe no gupfusha mama we.+
25 Aburahamu yashatse undi mugore witwa Ketura. 2 Hanyuma babyarana Zimurani, Yokishani, Medani, Midiyani,+ Yishibaki na Shuwa.+
3 Yokishani yabyaye Sheba na Dedani.
Abakomotse kuri Dedani ni Abashuri,* Abaletushi n’Abalewumi.
4 Abahungu ba Midiyani ni Efa, Eferi, Hanoki, Abida na Eluda.
Abo bose bakomokaga kuri Ketura.
5 Nyuma yaho Aburahamu aha Isaka ibyo yari atunze byose,+ 6 ariko abana yabyaranye n’abandi bagore be,* abaha impano. Hanyuma igihe yari akiriho abohereza mu burasirazuba kugira ngo bature kure y’umuhungu we Isaka.+ 7 Imyaka yose Aburahamu yabayeho ni 175. 8 Hanyuma Aburahamu arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. Yari yarabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza. 9 Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamushyingura mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure wahoze ari uwa Efuroni umuhungu wa Sohari w’Umuheti,+ 10 uwo Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Heti. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu kandi ni na ho bari barashyinguye umugore we Sara.+ 11 Aburahamu amaze gupfa, Imana ikomeza guha umugisha umuhungu we Isaka kandi Isaka+ yari atuye hafi y’i Beri-lahayi-royi.+
12 Aba ni bo bakomoka kuri Ishimayeli+ umuhungu wa Aburahamu, uwo Hagari+ w’Umunyegiputakazi wari umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.
13 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Ishimayeli hakurikijwe imiryango yabo. Imfura ye ni Nebayoti,+ akurikirwa na Kedari,+ Adibeli, Mibusamu,+ 14 Mishuma, Duma, Masa, 15 Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedema. 16 Abo ni bo bahungu ba Ishimayeli kandi ayo ni yo mazina yabo ukurikije aho bagiye batura igihe gito n’aho batuye burundu.* Bari abatware 12 nk’uko imiryango yabo yari iri.+ 17 Ishimayeli yabayeho imyaka 137, hanyuma arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. 18 Abakomoka kuri Ishimayeli bari batuye mu gace kava i Havila+ hafi y’i Shuri,+ akaba ari hafi ya Egiputa, kakagera muri Ashuri. Bari batuye hafi y’abavandimwe babo bose.*+
19 Iyi ni yo nkuru y’abakomoka kuri Isaka umuhungu wa Aburahamu.+
Aburahamu yabyaye Isaka. 20 Igihe Isaka yari afite imyaka 40 yashakanye na Rebeka umukobwa wa Betuweli+ w’Umwarameyi w’i Padani-aramu, akaba na mushiki wa Labani w’Umwarameyi. 21 Isaka akomeza kujya asenga Yehova, asabira umugore we kuko atabyaraga. Nuko Yehova yumva isengesho rye maze umugore we Rebeka aratwita. 22 Abahungu yari atwite batangira kurwanira mu nda ye,+ maze aravuga ati: “Niba ari uku bimeze, kubaho bimariye iki?” Nuko asenga Yehova amubaza impamvu. 23 Yehova aramubwira ati: “Mu nda yawe+ harimo abahungu babiri,* kandi abazabakomokaho bazaba batandukanye.+ Bamwe bazakomera kurusha abandi+ kandi umukuru azakorera umuto.”+
24 Hanyuma igihe kiragera, abyara abana babiri b’abahungu. 25 Nuko uwa mbere avuka atukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri, wagira ngo yambaye umwenda w’ubwoya+ maze bamwita Esawu.*+ 26 Murumuna we akurikiraho aza afashe agatsinsino ka Esawu+ maze bamwita Yakobo.*+ Igihe Rebeka yababyaraga, Isaka yari afite imyaka 60.
27 Abo bahungu barakura, Esawu aba umuntu uzi guhiga,+ ukunda kwibera mu gasozi ariko Yakobo we yari inyangamugayo, agakunda kwibera mu mahema.+ 28 Isaka yakundaga cyane Esawu kubera ko yahigaga akamuzanira inyama akarya. Rebeka we yakundaga cyane Yakobo.+ 29 Igihe kimwe ubwo Esawu yari atashye avuye mu gasozi ananiwe, yasanze Yakobo atetse isupu. 30 Nuko abwira Yakobo ati: “Ngirira vuba umpe kuri iyo supu itukura kuko inzara inyishe.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.*+ 31 Yakobo aramusubiza ati: “Banza ungurishe uburenganzira uhabwa n’uko uri umwana w’imfura.”+ 32 Esawu na we aramubwira ati: “Ubu se ko ngiye kwipfira, urabona uburenganzira mpabwa n’uko ndi umwana w’imfura bumariye iki?” 33 Yakobo aramubwira ati: “Banza urahire!” Nuko ararahira, aba ahaye Yakobo uburenganzira yahabwaga no kuba ari umwana w’imfura ngo abugure.+ 34 Yakobo aha Esawu umugati n’isupu* ararya kandi aranywa, arangije arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu atahaye agaciro uburenganzira yahabwaga n’uko ari we mwana w’imfura.
26 Nuko muri icyo gihugu haba inzara itari ya yindi ya mbere yabaye mu gihe cya Aburahamu+ maze Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki umwami w’Abafilisitiya. 2 Hanyuma Yehova aramubonekera aramubwira ati: “Ntujye muri Egiputa! Ahubwo uzature mu gihugu nzakwereka. 3 Uzakomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha. Nzaguha ibi bihugu byose wowe n’abazagukomokaho+ kandi nzasohoza indahiro narahiriye papa wawe Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti: 4 ‘Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’inyenyeri zo mu ijuru+ kandi ibi bihugu byose nzabibaha.+ Abazagukomokaho bazatuma abantu bo mu bihugu byose byo ku isi babona umugisha,’*+ 5 kuko Aburahamu yanyumviye agakomeza gukurikiza ibyo musaba, akubahiriza amabwiriza namuhaye n’amategeko yanjye yose.”+ 6 Nuko Isaka akomeza gutura i Gerari.+
7 Iyo abagabo baho bamubazaga iby’umugore we, yarabasubizaga ati: “Ni mushiki wanjye.”+ Yatinyaga kuvuga ati: “Ni umugore wanjye” kubera ko yari afite ubwoba, nk’uko yabyivugiye ati: “Abagabo b’ino aha, batazanyica bampora Rebeka.” Kandi koko Rebeka yari mwiza cyane.+ 8 Nyuma y’igihe, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arebera mu idirishya maze abona Isaka agaragariza urukundo umugore we Rebeka.+ 9 Abimeleki ahita ahamagara Isaka aramubwira ati: “Ndabibonye ni umugore wawe! None kuki wavuze uti: ‘ni mushiki wanjye?’” Isaka aramusubiza ati: “Nabivuze bitewe n’uko natinyaga ko banyica, bamumpora.”+ 10 Ariko Abimeleki akomeza kumubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki?+ Hari igihe umwe mu bantu banjye yari kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wawe kandi wari kuba utumye dukora icyaha!”+ 11 Hanyuma Abimeleki ategeka abantu be bose ati: “Umuntu wese uzagirira nabi uyu mugabo n’umugore we, azicwa rwose!”
12 Nuko Isaka atera imbuto muri icyo gihugu, maze muri uwo mwaka asarura ibikubye inshuro 100 ibyo yari yarateye, kuko Yehova yamuhaga umugisha.+ 13 Isaka aba umukire, ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera, arakira cyane. 14 Yagize intama nyinshi, inka nyinshi n’abagaragu benshi+ maze Abafilisitiya batangira kumugirira ishyari.
15 Amariba yose abagaragu ba papa we bari baracukuye igihe Aburahamu yari akiriho, Abafilisitiya bayujujemo ibitaka.+ 16 Hanyuma Abimeleki abwira Isaka ati: “Mwimuke muve iruhande rwacu kuko mwabaye benshi kuturusha.” 17 Nuko Isaka arimuka ashinga ihema mu kibaya cy’i Gerari,+ aba ari ho atura. 18 Isaka yongera gucukura amariba yari yaracukuwe igihe papa we Aburahamu yari akiriho ariko Abafilisitiya bakaba bari barayashyizemo ibitaka Aburahamu amaze gupfa.+ Nuko yongera kuyita amazina papa we yari yarayise.+
19 Abagaragu ba Isaka bakomeza gucukura muri icyo kibaya maze bahabona iriba ry’amazi meza yo kunywa. 20 Abashumba b’i Gerari batonganya abashumba ba Isaka bavuga bati: “Aya mazi ni ayacu!” Nuko iryo riba aryita Eseki,* kuko bamutonganyije. 21 Bacukura irindi riba maze na ryo bararitonganira. Nuko aryita Sitina.* 22 Nyuma yaho arimuka, acukura irindi riba ariko ryo ntibaritonganira. Nuko aryita Rehoboti,* aravuga ati: “Ni ukubera ko Yehova aduhaye igihugu kigari kandi agatuma tuba benshi.”+
23 Hanyuma avayo ajya i Beri-sheba.+ 24 Muri iryo joro Yehova aramubonekera maze aramubwira ati: “Ndi Imana ya papa wawe Aburahamu.+ Ntutinye+ kuko ndi kumwe nawe kandi nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi. Nzaba mbikoze kubera umugaragu wanjye Aburahamu.”+ 25 Nuko Isaka ahubaka igicaniro maze asenga Yehova akoresheje izina rye.+ Nanone ahashinga ihema+ maze abagaragu be bahacukura iriba.
26 Hashize igihe Abimeleki ava i Gerari, aza kureba Isaka azanye na Ahuzati wari umujyanama we na Fikoli umukuru w’ingabo ze.+ 27 Isaka ababonye arababaza ati: “Muzanywe n’iki kandi ari mwe mwanyanze, mukanyirukana iwanyu?” 28 Baramusubiza bati: “Twamaze kubona rwose ko Yehova ari kumwe nawe.+ Nuko turavuga tuti: ‘reka tugirane nawe indahiro kandi tugirane isezerano+ 29 ko utazatugirira nabi, nk’uko natwe nta wakugiriye nabi. Twagukoreye ibyiza gusa kuko twagusezereye ukagenda amahoro. None ubu Yehova yaguhaye umugisha.’” 30 Hanyuma abakoreshereza ibirori bararya baranywa. 31 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bagirana indahiro.+ Ibyo birangiye, Isaka abasezeraho bagenda amahoro.
32 Uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza bamubwira iby’iriba bari bacukuye.+ Baramubwira bati: “Twabonye amazi!” 33 Iryo riba aryita Shiba. Ni cyo cyatumye uwo mujyi witwa Beri-sheba+ kugeza n’ubu.*
34 Esawu amaze kugira imyaka 40, yashatse umugore witwa Yudita, umukobwa wa Beri w’Umuheti. Nanone yashatse undi witwa Basemati, umukobwa wa Eloni w’Umuheti.+ 35 Abo bagore batumye Isaka na Rebeka bababara cyane.+
27 Nuko igihe Isaka yari ashaje, amaso ye atakibona neza, ahamagara Esawu+ umwana we w’imfura aramubwira ati: “Mwana wa!” Na we aramwitaba ati: “Karame!” 2 Aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira. 3 None rero fata imyambi n’umuheto, ujye kumpigira inyamaswa.+ 4 Hanyuma untekere ibyokurya biryoshye, bya bindi nkunda maze ubinzanire mbirye kugira ngo nguhe umugisha ntarapfa.”
5 Icyakora igihe Isaka yavuganaga n’umwana we Esawu, Rebeka yarumvaga. Nuko Esawu ajya guhiga inyamaswa ngo ayizane.+ 6 Hanyuma Rebeka abwira umuhungu we Yakobo+ ati: “Maze kumva papa wawe abwira mukuru wawe Esawu ati: 7 ‘Jya kumpigira inyamaswa maze untekere ibyokurya biryoshye, ubinzanire mbirye kugira ngo nguhere umugisha imbere ya Yehova ntarapfa.’+ 8 None rero mwana wanjye, ntega amatwi kandi ukore ibyo nkubwira.+ 9 Jya mu mukumbi unzanire ihene ebyiri nziza cyane zikiri nto kugira ngo ntekere papa wawe ibyokurya biryoshye, bya bindi akunda. 10 Hanyuma ubimushyire abirye kugira ngo aguhe umugisha atarapfa.”
11 Nuko Yakobo abwira mama we Rebeka ati: “Dore mukuru wanjye Esawu afite ubwoya ku mubiri+ ariko njye nta bwo mfite. 12 None se papa naramuka ankozeho biragenda bite?+ Ese ntari bubone ko mufashe nk’utagira ubwenge? Byatuma ansabira kugerwaho n’ibyago* aho kunsabira umugisha.” 13 Mama we aramusubiza ati: “Mwana wa, nagusabira ibyago, ibyo byago azabe ari njye bibaho. Wowe gusa kora ibyo nkubwira, ugende unzanire izo hene.”+ 14 Aragenda azizanira mama we, maze na we ateka ibyokurya biryoshye, bya bindi Isaka akunda. 15 Hanyuma Rebeka ajya mu nzu afata imyenda myiza cyane ya Esawu umwana we w’imfura, ayambika Yakobo+ umwana we wavutse nyuma. 16 Nanone afata impu za za hene azimwambika ku maboko no ku ijosi ahatari ubwoya.+ 17 Arangije aha umwana we Yakobo bya biryo biryoshye hamwe n’umugati yari yakoze.+
18 Nuko ajya kureba papa we, aramuhamagara ati: “Papa!” Na we aritaba ati: “Karame! Uri nde mwana wa?” 19 Yakobo aramubwira ati: “Ndi Esawu umwana wawe w’imfura.+ Nakoze ibyo wambwiye. None eguka wicare, maze urye ku nyama z’inyamaswa nahize kugira ngo umpe umugisha.”+ 20 Isaka abwira umuhungu we ati: “Byagenze bite ko wayifashe vuba mwana wa?” Na we aramusubiza ati: “Ni ukubera ko Yehova Imana yawe yamfashije kuyibona.” 21 Hanyuma Isaka abwira Yakobo ati: “Mwana wa, igira hino ngukoreho kugira ngo menye niba koko uri umwana wanjye Esawu cyangwa niba utari we.”+ 22 Nuko Yakobo aramwegera amukoraho. Hanyuma Isaka aravuga ati: “Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Esawu.”+ 23 Ntiyamumenye kubera ko amaboko ye yariho ubwoya nk’ubwo ku maboko ya mukuru we Esawu. Nuko amuha umugisha.+
24 Hanyuma aramubaza ati: “Koko uri umwana wanjye Esawu?” Na we aramusubiza ati: “Ndi we.” 25 Nuko aravuga ati: “Mwana wa, mpereza ndye ku nyama z’inyamaswa wahize, hanyuma nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa. 26 Nuko Isaka aramubwira ati: “Igira hino unsome mwana wa.”+ 27 Yakobo aramwegera aramusoma, maze Isaka yumva impumuro y’imyenda ye.+ Amuha umugisha, aravuga ati:
“Dore impumuro y’umwana wanjye ni nk’impumuro y’umurima Yehova yahaye umugisha. 28 Imana y’ukuri iguhe ikime gituruka mu ijuru,+ ubutaka bwera cyane,+ ibyokurya* byinshi na divayi nshya.+ 29 Abantu bazagukorere kandi abari mu bihugu byinshi byo ku isi bazakumvire. Uzategeke abavandimwe bawe kandi abavandimwe bawe bazakumvire.+ Umuntu wese uzakwifuriza ibyago bizabe ari we bigeraho kandi umuntu wese uzakwifuriza umugisha azahabwe umugisha.”+
30 Isaka akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo akimara kuva imbere ya Isaka, mukuru we Esawu aba arahageze avuye guhiga.+ 31 Na we aragenda ateka ibyokurya biryoshye. Hanyuma abizanira Isaka maze aramubwira ati: “Papa, eguka wicare, urye ku nyama z’inyamaswa nahize kugira ngo umpe umugisha.” 32 Isaka abyumvise aramubaza ati: “Uri nde?” Na we aramusubiza ati: “Ndi Esawu umwana wawe w’imfura.”+ 33 Isaka arahangayika cyane aratitira maze aravuga ati: “None se ni nde wahize inyamaswa akanzanira inyama zayo? Namaze kuzirya utaraza, none namuhaye umugisha. Kandi koko azawuhabwa.”
34 Esawu yumvise amagambo ya papa we, arangurura ijwi ararira cyane kandi ababaye cyane, maze aramubwira ati: “Papa, nanjye mpa umugisha!”+ 35 Isaka aramubwira ati: “Murumuna wawe yanshutse muha umugisha kandi ari wowe nagombaga kuwuha.” 36 Esawu aravuga ati: “Iyo ni yo mpamvu yitwa Yakobo* kuko ubu ari ubwa kabiri antwariye umwanya.+ Yamaze kunyambura uburenganzira nahabwaga no kuba ndi imfura,+ none dore antwaye n’umugisha!”+ Hanyuma abaza papa we ati: “None se nta mugisha wansigiye?” 37 Ariko Isaka asubiza Esawu ati: “Dore namugize umutware wawe+ kandi muha abavandimwe be bose ngo bazabe abagaragu be, muha ibyokurya byinshi na divayi nshya kugira ngo bimutunge.+ None se mwana wa, ikindi nakumarira ni iki?”
38 Esawu aramubwira ati: “Papa, ese nta wundi mugisha usigaranye? Papa, nanjye mpa umugisha!” Hanyuma Esawu ananirwa kwifata, ararira cyane.+ 39 Isaka aramusubiza ati:
“Ntuzatura mu gihugu cyeramo imyaka kandi ntuzabona ikime kivuye mu ijuru.+ 40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho+ kandi uzakorera murumuna wawe.+ Ariko niwumva utagishoboye kubyihanganira ukigomeka, uzikura mu bucakara bwe.”*+
41 Nuko Esawu yanga Yakobo cyane bitewe n’umugisha papa we yari yamuhaye+ kandi Esawu akajya yibwira mu mutima we ati: “Papa ari hafi gupfa.+ Iminsi yo kumuririra nirangira, nzica murumuna wanjye Yakobo.” 42 Igihe Rebeka yabwirwaga ibyo Esawu yateganyaga gukora yahise abwira Yakobo ati: “Dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwica akuziza ibyo wamukoreye. 43 None rero mwana wanjye, kora ibyo nkubwira. Gira vuba uhungire i Harani kwa musaza wanjye Labani.+ 44 Uzagumane na we igihe runaka kugeza igihe umujinya wa mukuru wawe uzashirira, 45 igihe azaba atakikurakariye, kandi yaribagiwe ibyo wamukoreye. Hanyuma nzagutumaho ugaruke. Sinifuza ko mwese mwapfira umunsi umwe.”
46 Nyuma y’ibyo Rebeka abwira Isaka ati: “Ubuzima burandambiye kubera bariya bagore b’Abaheti.+ Yakobo na we aramutse ashatse umugore mu bakobwa b’Abaheti bo muri iki gihugu, kubaho nta cyo byaba bimariye.”+
28 Isaka ahamagara Yakobo, amuha umugisha kandi aramutegeka ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.+ 2 Jya i Padani-aramu kwa sogokuru wawe Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba Labani+ musaza wa mama wawe. 3 Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, ubyare abana benshi kandi rwose abazagukomokaho bazaba benshi cyane.+ 4 Izaguha umugisha yasezeranyije Aburahamu,+ wowe n’abazagukomokaho kugira ngo iki gihugu utuyemo uri umwimukira, ari na cyo Imana yahaye Aburahamu,+ kizabe icyawe.”
5 Nuko Isaka yohereza Yakobo, ajya kwa Labani i Padani-aramu. Labani yari umuhungu wa Betuweli w’Umwarameyi,+ akaba na musaza wa Rebeka.+ Rebeka yari mama wa Yakobo na Esawu.
6 Esawu abona ko Isaka ahaye Yakobo umugisha, akamwohereza i Padani-aramu gushakayo umugore kandi ko igihe yamuhaga umugisha yamutegetse ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.”+ 7 Nanone Esawu abona ko Yakobo yumviye ababyeyi be akajya i Padani-aramu.+ 8 Ibyo bituma Esawu amenya ko Isaka atishimira abagore b’Abanyakanani.+ 9 Nuko Esawu ajya kwa Ishimayeli ashakayo undi umugore witwaga Mahalati, nubwo yari asanzwe afite abandi bagore.+ Mahalati yari umukobwa wa Ishimayeli umuhungu wa Aburahamu. Nanone yari mushiki wa Nebayoti.
10 Yakobo ava i Beri-sheba yerekeza i Harani.+ 11 Hanyuma agera ahantu maze yitegura kuharara kubera ko izuba ryari ryarenze. Nuko afata rimwe mu mabuye yari aho araryisegura araryama.+ 12 Atangira kurota maze abona esikariye* zitangiriye ku isi zikagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazizamukaho, bakanazimanukaho.+ 13 Yehova yari hejuru aho izo esikariye zirangirira maze aravuga ati:
“Ndi Yehova Imana ya sogokuru wawe Aburahamu n’Imana ya Isaka.+ Iki gihugu uryamyemo nzakiguha, wowe n’abazagukomokaho.+ 14 Nanone abazagukomokaho bazaba benshi cyane bangane n’umukungugu wo ku isi.+ Bazakwirakwira hirya no hino, mu burengerazuba, mu burasirazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Wowe n’abazagukomokaho muzatuma imiryango yose yo ku isi ibona umugisha.*+ 15 Rwose ndi kumwe nawe. Nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu.+ Sinzagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nagusezeranyije byose.”+
16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati: “Ni ukuri Yehova ari aha hantu kandi sinari mbizi.” 17 Aratinya cyane maze aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana rwose!+ Kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.”+ 18 Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga ngo rizabe urwibutso, arisukaho amavuta.+ 19 Nuko aho hantu ahita Beteli* ariko mbere uwo mujyi witwaga Luzi.+
20 Yakobo asezeranya Imana ati: “Nukomeza kumfasha kandi ukandinda muri uru rugendo ndimo, ukampa ibyokurya n’imyenda yo kwambara, 21 nkazagaruka iwacu amahoro, Yehova, uzaba ugaragaje ko uri Imana yanjye. 22 Iri buye nshinze ngo rizabe urwibutso, rizaba inzu yawe+ kandi ikintu cyose uzampa, nzajya nguhaho kimwe cya cumi.”
29 Hanyuma Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abantu b’iburasirazuba. 2 Nuko abona iriba riri mu gasozi kandi hafi yaryo hari haryamye imikumbi itatu y’intama kuko bari basanzwe bahahera intama amazi. Iryo riba ryari ripfundikijwe ibuye rinini. 3 Iyo izo ntama zose zabaga zimaze guteranyirizwa hamwe, bakuragaho ibuye ryabaga ripfundikiye iriba maze bakaziha amazi. Hanyuma barangiza bagasubiza iryo buye mu mwanya waryo bagapfundikira iryo riba.
4 Nuko Yakobo abaza abaragiraga izo ntama ati: “Bavandimwe, muri aba he?” Baramusubiza bati: “Turi ab’i Harani.”+ 5 Arababaza ati: “Ese muzi Labani+ umwuzukuru wa Nahori?”+ Baramusubiza bati: “Turamuzi.” 6 Hanyuma arababaza ati: “Amakuru ye se?” Baramusubiza bati: “Ameze neza. Dore n’umukobwa we Rasheli+ azanye intama!” 7 Nuko arababwira ati: “Dore haracyari kare. Iki si cyo gihe cyo guteranyiriza hamwe intama. Nimuzihe amazi, hanyuma mujye kuziragira.” 8 Baramusubiza bati: “Ntitwabikora intama zose zitaragera hano ngo bakureho ibuye ripfundikiye iriba* maze tubone kuziha amazi.”
9 Mu gihe yari akivugana na bo, Rasheli aba arahageze azanye intama za papa we kuko ari we waziragiraga. 10 Igihe Yakobo yabonaga Rasheli umukobwa wa Labani, musaza wa mama we Rebeka kandi akabona intama za Labani, yahise yegera iriba, akuraho ibuye ryari riripfundikiye maze aha amazi intama za Labani. 11 Nuko Yakobo asoma Rasheli maze Yakobo ararira cyane. 12 Yakobo abwira Rasheli ko ari mwene wabo, ko ari umuhungu wa Rebeka. Rasheli agenda yiruka ajya kubibwira papa we.
13 Labani+ yumvise amakuru ya Yakobo, umuhungu wa mushiki we, ariruka ajya kumureba. Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe. Yakobo abwira Labani ibyamubayeho byose. 14 Labani aramubwira ati: “Ni ukuri uri mwene wacu wa hafi.”* Nuko amarana na we ukwezi kose.
15 Hanyuma Labani abaza Yakobo ati: “Ese wankorera nta cyo nguhemba ngo ni uko gusa uri mwene wacu?+ Mbwira icyo nzajya nguhemba.”+ 16 Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya, umuto akitwa Rasheli.+ 17 Leya ntiyari afite amaso meza* ariko Rasheli we yari ateye neza kandi afite mu maso heza. 18 Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yaravuze ati: “Niteguye kugukorera imyaka irindwi hanyuma ukazanshyingira Rasheli umukobwa wawe muto.”+ 19 Labani aramusubiza ati: “Ibyiza ni uko namuguha aho kumushyingira undi. Gumana nanjye.” 20 Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli+ ariko imubera nk’iminsi mike cyane kuko yamukundaga cyane.
21 Hanyuma Yakobo abwira Labani ati: “Mpa umugeni wanjye tubane kuko igihe nagombaga kugukorera kirangiye.” 22 Nuko Labani akoranya abantu bose bo muri ako karere maze akoresha ibirori. 23 Ariko bigeze nimugoroba afata umukobwa we Leya aba ari we ashyira Yakobo ngo bagirane imibonano mpuzabitsina. 24 Nanone Labani aha Leya umuja witwaga Zilupa ngo ajye amukorera.+ 25 Mu gitondo Yakobo arebye asanga ni Leya! Nuko abwira Labani ati: “Ni ibiki wankoreye? Ese sinagukoreye kugira ngo umpe Rasheli? None kuki wambeshye?”+ 26 Labani aramusubiza ati: “Mu muco wacu tubanza gushyingira umukobwa mukuru tukabona gukurikizaho umuto. 27 Banza umarane na Leya icyumweru cyuzuye. Nyuma yaho nzagushyingira Rasheli hanyuma unkorere indi myaka irindwi.”+ 28 Yakobo amarana na Leya icyumweru. Kirangiye Labani amushyingira umukobwa we Rasheli. 29 Nanone Labani aha Rasheli umuja witwaga Biluha+ ngo ajye amukorera.+
30 Hanyuma Yakobo agirana imibonano mpuzabitsina na Rasheli, akunda cyane Rasheli kurusha Leya maze akorera Labani indi myaka irindwi.+ 31 Yehova abonye ko Leya adakunzwe cyane,* amuha kubyara abana+ ariko Rasheli we ntiyabyaraga.+ 32 Nuko Leya aratwita, abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni.*+ Yamwise atyo kubera ko yavugaga ati: “Yehova yabonye umubabaro wanjye,+ ubu noneho umugabo wanjye azankunda.” 33 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Yehova yanyumvise. Yabonye ko ntakunzwe cyane none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.*+ 34 Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Ubu noneho umugabo wanjye azagumana nanjye kuko tubyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.*+ 35 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Ubu noneho nzasingiza Yehova.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.*+ Hanyuma aba arekeye aho kubyara.
30 Rasheli abonye ko atabyaranye na Yakobo, agirira mukuru we ishyari maze abwira Yakobo ati: “Mpa abana, nibitaba ibyo ndapfa.” 2 Yakobo abyumvise arakarira cyane Rasheli aramubaza ati: “Ese ndi Imana, yo yatumye utabyara?” 3 Rasheli aramubwira ati: “Nguyu umuja wanjye Biluha.+ Ryamana na we kugira ngo abana azabyara bazabe abanjye, bityo nanjye mbe umubyeyi binyuze kuri we.” 4 Nuko amushyingira umuja we Biluha maze Yakobo agirana na we imibonano mpuzabitsina.+ 5 Biluha aratwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu. 6 Rasheli aravuga ati: “Imana irandenganuye kandi yumvise ijwi ryanjye, none impaye umwana w’umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.*+ 7 Biluha umuja wa Rasheli yongera gutwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri. 8 Nuko Rasheli aravuga ati: “Nahanganye na mukuru wanjye none ndamutsinze!” Ni cyo cyatumye amwita Nafutali.*+
9 Leya abonye ko atakibyara, afata umuja we Zilupa amushyingira Yakobo.+ 10 Nuko Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu. 11 Hanyuma Leya aravuga ati: “Ngize umugisha!” Ni cyo cyatumye amwita Gadi.*+ 12 Nyuma yaho Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri. 13 Hanyuma Leya aravuga ati: “Ndishimye rwose! Abagore bazavuga ko nishimye.”+ Ni cyo cyatumye amwita Asheri.*+
14 Umunsi umwe, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Rubeni+ yarigenderaga maze abona imbuto abantu batekerezaga ko zituma umuntu atwita,* azizanira mama we Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Ndakwinginze, mpa ku mbuto umuhungu wawe yazanye.” 15 Na we aramubwira ati: “Wabonye ko kuntwara umugabo+ bidahagije, none urashaka no gutwara imbuto umwana wanjye yazanye?” Nuko Rasheli aravuga ati: “Umva nkubwire. Iri joro arararana nawe numpa kuri izo mbuto umwana wawe yazanye.”
16 Yakobo atashye nimugoroba avuye mu murima, Leya agenda amusanga aramubwira ati: “Ni njye turi burarane kuko ari cyo cyatumye mpa Rasheli imbuto umwana wanjye yazanye.” Nuko iryo joro agirana na we imibonano mpuzabitsina. 17 Imana yumva Leya kandi iramusubiza maze aratwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa gatanu. 18 Nuko Leya aravuga ati: “Imana impaye ibihembo kuko nashyingiye umuja wanjye umugabo wanjye.” Ni cyo cyatumye amwita Isakari.*+ 19 Leya yongera gutwita maze igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa gatandatu.+ 20 Hanyuma Leya aravuga ati: “Imana inyihereye impano nziza. Noneho umugabo wanjye azanyihanganira+ kuko twabyaranye abahungu batandatu.”+ Ni cyo cyatumye amwita Zabuloni.*+ 21 Nyuma yaho abyara umukobwa amwita Dina.+
22 Amaherezo Imana yibuka Rasheli, iramwumva maze iramusubiza, imuha ubushobozi bwo kubyara.+ 23 Nuko aratwita, abyara umwana w’umuhungu, aravuga ati: “Imana inkuyeho igitutsi!”+ 24 Nuko amwita Yozefu,*+ kuko yavugaga ati: “Yehova ampaye undi mwana w’umuhungu.”
25 Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati: “Nsezerera njye iwacu mu gihugu cyanjye.+ 26 Mpa abagore banjye kubera ko nagukoreye kugira ngo ubampe. Umpe n’abana banjye maze ngende kuko nawe uzi neza imirimo yose nagukoreye.”+ 27 Labani aramubwira ati: “Ndakwinginze gumana nanjye. Nagenzuye ibimenyetso byose nsobanukirwa ko ari wowe watumye Yehova ampa iyi migisha yose.” 28 Yongeraho ati: “Mbwira icyo nzaguhemba kandi nzajya nkiguha.”+ 29 Yakobo aravuga ati: “Wowe ubwawe uzi uko nagukoreye n’ukuntu amatungo yawe yabaye menshi igihe nayaragiraga.+ 30 Uzi ko yari make rwose ntaraza, none ubu yariyongereye aba menshi kandi uhereye igihe naziye Yehova yaguhaye imigisha. None se nzatangira gukorera umuryango wanjye ryari?”+
31 Hanyuma Labani aramubaza ati: “Nzaguhembe iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Nta kintu icyo ari cyo cyose uzampa. Ariko nuramuka unkoreye ibyo ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire umukumbi kandi nzakomeza nywurinde.+ 32 Uyu munsi ndagenda ndeba mu mukumbi wawe wose. Uwukuremo intama zose zifite amabara arimo utudomo cyangwa izifite amabara arimo ibiziga, mu masekurume y’intama akiri mato ukuremo iz’amabara yijimye. Naho mu ihene z’ingore ukuremo ihene zose zifite amabara arimo ibiziga cyangwa izifite amabara arimo utudomo uzishyire ku ruhande. Izizavuka nyuma zisa zityo ni zo zizaba ibihembo byanjye.+ 33 Umunsi uzaba uje kureba ibihembo byanjye uzabona ko ndi inyangamugayo. Nunsangana ihene z’ingore z’umukara cyangwa ukansangana amasekurume y’intama akiri mato atari umweru, uzavuge ko nazibye.”
34 Labani aramusubiza ati: “Ibyo ni byiza cyane! Bibe nk’uko ubivuze.”+ 35 Nuko uwo munsi Labani akura mu mukumbi we amasekurume y’ihene afite amabara arimo imirongo* n’arimo ibiziga. Akuramo n’ihene zose z’ingore zifite amabara arimo utudomo n’arimo ibiziga no mu masekurume y’intama akiri mato akuramo iyo ari yo yose ifite ibara ry’umweru cyangwa ibara ryijimye maze aziha abahungu be. 36 Hanyuma azijyana kure ya Yakobo ahantu hareshya n’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira umukumbi wa Labani wari usigaye.
37 Yakobo afata udukoni tubisi tw’igiti cy’umulebeni n’utw’igiti cy’umuluzi n’utw’igiti cy’umwarumoni, agenda ashishura hamwe ahandi akahareka ku buryo kuri utwo dukoni hasigara amabara y’umweru. 38 Hanyuma utwo dukoni yashishuye adushyira imbere y’umukumbi, aho imikumbi yanyweraga amazi kugira ngo niza kunywa irindire* imbere yatwo.
39 Nuko ayo matungo akajya arinda ari imbere y’utwo dukoni akazabyara izifite amabara arimo imirongo, amabara arimo utudomo n’amabara arimo ibiziga. 40 Hanyuma Yakobo akajya afata amasekurume y’intama akiri mato akayakura mu mukumbi, izisigaye zo mu mukumbi wa Labani akazihindukiza zikareba izifite amabara arimo imirongo n’izifite amabara yijimye zose. Agakuramo ize akazishyira kure y’umukumbi wa Labani. 41 Kandi igihe cyose izifite imbaraga zabaga zarinze, Yakobo yashyiraga twa dukoni imbere yazo, aho zanyweraga amazi kugira ngo zime ziri hafi y’utwo dukoni. 42 Ariko iyo zabaga ari izifite imbaraga nke, ntiyashyiragaho twa dukoni. Nuko izifite imbaraga nke zigahora ari iza Labani, naho izifite imbaraga nyinshi zikaba iza Yakobo.+
43 Yakobo arakira cyane agira imikumbi myinshi, abaja, abagaragu, ingamiya n’indogobe.+
31 Hashize igihe, Yakobo yumva abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ubutunzi bwa papa bwose. Ubutunzi bwose afite yabukuye mu byo papa yari atunze.”+ 2 Yakobo agenzuye neza abona ko Labani atakimwishimira nka mbere.+ 3 Nuko Yehova abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya papa wawe na sogokuru wawe no muri bene wanyu+ kandi nzakomeza kugufasha.” 4 Yakobo atuma kuri Rasheli na Leya ngo bamusange aho yaragiraga umukumbi we, 5 nuko arababwira ati:
“Iyo ndebye, mbona papa wanyu atakinyishimira nka mbere.+ Ariko Imana papa asenga, yakomeje kumfasha.+ 6 Kandi namwe ubwanyu muzi neza ko nakoreye papa wanyu n’imbaraga zanjye zose.+ 7 Papa wanyu yagiye andiganya kandi yahinduye ibihembo byanjye inshuro 10, ariko Imana ntiyamwemereye kugira icyo antwara. 8 Iyo yavugaga ati: ‘izifite amabara arimo utudomo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga izifite amabara arimo utudomo.* Ariko iyo yavugaga ati: ‘izifite amabara arimo imirongo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga izifite amabara arimo imirongo.*+ 9 Uko ni ko Imana yakaga papa wanyu amatungo ye ikayampa. 10 Igihe kimwe ubwo ihene zarindaga, nararose mbona amapfizi yimyaga izo hene ari afite amabara arimo imirongo, afite amabara arimo utudomo n’afite amabara arimo ibiziga.*+ 11 Igihe nari ndi mu nzozi umumarayika w’Imana y’ukuri yarampamagaye ati: ‘Yakobo we!’ Nditaba nti: ‘karame.’ 12 Nuko arambwira ati: ‘reba, urabona ko amapfizi yimya umukumbi yose ari afite amabara arimo imirongo, afite amabara arimo utudomo n’afite amabara arimo ibiziga. Byatewe n’uko nabonye ibyo Labani agukorera byose.+ 13 Ndi Imana y’ukuri yakubonekeye i Beteli,+ aho wasukiye amavuta ku ibuye ry’urwibutso, ari na ho wansezeranyirije ko uzakomeza kunkorera.+ None rero, haguruka uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cyawe wavukiyemo.’”+
14 Rasheli na Leya babyumvise baramusubiza bati: “Ese hari icyo twiteze kuzahabwa mu byo papa atunze? 15 Dore adufata nk’abanyamahanga kubera ko yatugurishije kandi ibyo atunze byose byaturutse ku kiguzi twatanzweho.+ 16 Ubutunzi bwose Imana yatse papa ni ubwacu n’abana bacu.+ Nuko rero, icyo Imana yakubwiye gukora cyose ugikore.”+
17 Hanyuma Yakobo yuriza abana be n’abagore be ingamiya,+ 18 maze atwara amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yari afite.+ Yafashe amatungo yari yaragize ari i Padani-aramu maze asanga papa we Isaka mu gihugu cy’i Kanani.+
19 Igihe kimwe ubwo Labani yari yagiye kogosha ubwoya bw’intama ze, Rasheli yibye ibishushanyo by’ibigirwamana*+ bya papa we.+ 20 Nanone Yakobo yahenze ubwenge Labani w’Umwarameyi, kuko yahunze atabimubwiye. 21 Nuko arahunga yambuka uruzi rwa Ufurate,+ we n’ibyo yari afite byose. Hanyuma yerekeza mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.+ 22 Ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. 23 Abyumvise ajyana na bene wabo* akurikira Yakobo, akora urugendo rw’iminsi irindwi maze amufatira mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 24 Bigeze nijoro Imana ibonekera Labani w’Umwarameyi+ mu nzozi,+ iramubwira iti: “Witondere ibyo ubwira Yakobo, byaba ibyiza cyangwa ibibi.”+
25 Nuko Labani asanga Yakobo aho yari yashinze ihema rye ku musozi, kandi Labani na bene wabo na bo bari bashinze amahema mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 26 Labani abwira Yakobo ati: “Ni ibiki wakoze? Kuki wampenze ubwenge ugatwara abakobwa banjye nk’imfungwa zafatiwe mu ntambara? 27 Kuki wahunze mu ibanga kandi ukampenda ubwenge ntumbwire? Iyo ubimbwira mba nagusezereye mu byishimo n’indirimbo, mvuza ishako,* ncuranga n’inanga. 28 Kandi ntiwatumye mbona uko nsoma abuzukuru banjye n’abakobwa banjye. Wahemutse rwose. 29 Mfite ububasha bwo kubagirira nabi, ariko nijoro Imana ya papa wawe yambwiye iti: ‘witondere ibyo ubwira Yakobo, byaba ibyiza cyangwa ibibi.’+ 30 None se niba wagiye bitewe n’uko wari ukumbuye cyane kwa papa wawe, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”+
31 Yakobo asubiza Labani ati: “Byatewe n’uko nagize ubwoba. Natekerezaga ko ushobora kunyambura abakobwa bawe. 32 Uwo uri busangane imana zawe wese, yicwe. Shakisha mu bintu byanjye n’aba bantu babireba, nuzibona uzijyane.” Ariko Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yazibye. 33 Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, mu rya Leya no mu ihema rya ba baja bombi,+ ariko ntiyazibona. Hanyuma ava mu ihema rya Leya yinjira mu rya Rasheli. 34 Hagati aho Rasheli yari yafashe bya bishushanyo by’ibigirwamana abishyira mu mufuka w’intebe yo ku ngamiya maze abyicaraho. Labani ashakisha hose mu ihema, ariko ntiyabibona. 35 Rasheli abwira papa we ati: “Ntundakarire nyakubahwa, sinshoboye kuguhagurukira kuko ndi mu mihango.”+ Nuko akomeza gushaka bya bishushanyo yitonze ariko ntiyabibona.+
36 Yakobo ararakara maze atonganya Labani, aramubwira ati: “Mbwira ikibi nakoze. Icyaha nagukoreye ni ikihe kugira ngo unkurikire urakaye utyo? 37 None se ko umaze gushakisha mu bintu byanjye byose, hari ibintu byawe usanzemo? Ngaho bizane hano imbere y’abantu bari kumwe nanjye n’abantu bari kumwe nawe maze baducire urubanza twembi. 38 Mu myaka 20 namaranye nawe, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura,*+ kandi nta mfizi zo mu mukumbi wawe nariye. 39 Sinigeze nkuzanira itungo ryishwe n’inyamaswa.+ Ni njye ubwanjye wabaga ndihombye. Iyo hagiraga iryibwa, haba ku manywa cyangwa nijoro, wararinyishyuzaga. 40 Ku manywa nicwaga n’ubushyuhe, nijoro nkicwa n’imbeho kandi sinasinziraga.+ 41 Dore ubu maze imyaka 20 iwawe. Nagukoreye imyaka 14 kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka 6 ndagira amatungo yawe kandi wahinduye ibihembo byanjye inshuro 10 zose.+ 42 Iyo Imana papa asenga,+ Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya+ itamfasha, uba waransezereye nkagenda nta kintu umpaye. Imana yabonye akababaro kanjye n’ukuntu nakoranaga umwete, none nijoro yakwiyamye.”+
43 Labani asubiza Yakobo ati: “Abakobwa ni abanjye, aba bana ni abuzukuru banjye, umukumbi ni uwanjye n’ibintu byose ubona hano ni ibyanjye n’abakobwa banjye. None se ubu hari ikibi nabakorera cyangwa nkagikorera abana babyaye? 44 None rero, reka njye nawe tugirane isezerano, kugira ngo ribe umuhamya hagati yacu.” 45 Nuko Yakobo afata ibuye ararishinga kugira ngo ribe urwibutso.+ 46 Yakobo abwira abantu bari kumwe na we* ati: “Mutoragure amabuye!” Nuko batoragura amabuye bayakoramo ikirundo. Nyuma yaho basangirira kuri icyo kirundo. 47 Labani acyita Yegari-sahaduta,* ariko Yakobo acyita Galedi.*
48 Labani aravuga ati: “Uyu munsi, iki kirundo cy’amabuye kibaye umuhamya hagati yanjye nawe.” Ni yo mpamvu cyiswe Galedi.+ 49 Nanone cyiswe Umunara w’Umurinzi, kuko Labani yavuze ati: “Yehova akomeze kuba umurinzi hagati yanjye nawe igihe tuzaba tutakiri kumwe. 50 Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ugashaka* abandi bagore, nubwo nta muntu uzaba abireba, uzibuke ko Imana yo muhamya hagati yanjye nawe izabibona.” 51 Labani akomeza kubwira Yakobo ati: “Iki ni ikirundo cy’amabuye n’iri ni ibuye nashinze ngo ribe urwibutso hagati yanjye nawe. 52 Iki kirundo cy’amabuye ni umuhamya n’iri buye ry’urwibutso ni umuhamya.+ Bigaragaza ko ntazarenga iki kirundo cy’amabuye nje kukugirira nabi kandi ko nawe utazarenga iki kirundo cy’amabuye n’iri buye ry’urwibutso uje kungirira nabi. 53 Imana ya Aburahamu+ n’Imana ya Nahori, ari yo Mana ya Tera, itubere umucamanza.” Na Yakobo arahira mu izina ry’Imana papa we Isaka atinya.+
54 Hanyuma Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, maze atumira abo bari kumwe bose* kugira ngo basangire. Nuko barasangira kandi barara kuri uwo musozi. 55 Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be+ n’abakobwa be, abaha umugisha,+ hanyuma aragenda asubira iwe.+
32 Yakobo akomeza urugendo maze ahura n’abamarayika b’Imana. 2 Yakobo ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y’ingabo z’Imana.” Nuko ahita Mahanayimu.*
3 Hanyuma Yakobo yohereza abantu ngo babe ari bo babanza kugera kuri mukuru we Esawu mu gihugu cya Seyiri,+ ari cyo Edomu.+ 4 Nuko arabategeka ati: “Mubwire databuja Esawu muti: ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati: “nabanye na Labani igihe kirekire.+ 5 Naje kugira ibimasa, indogobe, intama, abagaragu n’abaja.+ None rero nyakubahwa ngutumyeho abantu ngo mbikumenyeshe, maze unyishimire.”’”
6 Nyuma yaho ba bantu Yakobo yari yatumye bagaruka aho yari ari baramubwira bati: “Twageze kwa mukuru wawe Esawu, kandi na we ari mu nzira aza ngo muhure. Ari kumwe n’abantu 400.”+ 7 Yakobo agira ubwoba bwinshi cyane kandi arahangayika.+ Afata abantu bari kumwe na we abagabanyamo amatsinda abiri, afata n’ihene, intama, inka n’ingamiya na byo abigabanyamo amatsinda abiri. 8 Aravuga ati: “Esawu aramutse ateye itsinda rimwe, irindi ryarokoka.”
9 Hanyuma Yakobo arasenga ati: “Yehova, Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya papa Isaka, ni wowe wambwiye uti: ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu kandi nzakomeza kugufasha.’+ 10 Wangaragarije urukundo rudahemuka kandi umpa ibyo wansezeranyije nubwo ntari mbikwiriye.+ Nambutse Yorodani mfite inkoni gusa, none mfite abantu benshi n’amatungo menshi, ku buryo twakoze amatsinda abiri.+ 11 Ndakwinginze nkiza+ mukuru wanjye Esawu kuko ntinya cyane ko yaza akantera,+ njye n’abagore banjye n’abana banjye. 12 Ni wowe wavuze uti: ‘nzakugirira neza rwose kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’umusenyi utabarika wo ku nkombe y’inyanja.’”+
13 Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza impano mukuru we Esawu.+ 14 Amwoherereza ihene z’ingore* 200 n’ihene z’amasekurume* 20, intama z’ingore 200 n’intama z’amasekurume 20, 15 ingamiya zonsa 30, inka 40 n’ibimasa 10, indogobe z’ingore 20 n’indogobe z’ingabo 10.+
16 Nuko ayo matungo ayaha abagaragu be, agenda asiga intera hagati y’umukumbi n’undi, arababwira ati: “Mubanze mwambuke, kandi mugende musiga intera hagati y’umukumbi n’undi.” 17 Nanone abwira umugaragu wa mbere ati: “Nuhura na mukuru wanjye Esawu akakubaza ati: ‘shobuja ni nde, urava he ukajya he kandi aya matungo ni aya nde?’ 18 Umusubize uti: ‘ni ay’umugaragu wawe Yakobo. Ni impano akoherereje nyakubahwa,+ kandi na we ari inyuma araje.’” 19 Nanone ategeka uwa kabiri, uwa gatatu n’abandi bose bari bayoboye umukumbi ati: “Ibyo ni byo namwe muri bubwire Esawu nimuhura na we. 20 Kandi mumubwire muti: ‘umugaragu wawe Yakobo ari inyuma araje.’” Kuko yibwiraga ati: “Nindamuka muhaye impano akaba ari zo abanza kubona,+ nshobora kumugeraho atakindakariye, wenda akanyakira neza.” 21 Nuko abagaragu be bafite izo mpano, aba ari bo babanza kwambuka. Ariko iryo joro Yakobo we, arara aho bari bashinze amahema.
22 Muri iryo joro, Yakobo arabyuka afata abagore be babiri,+ abaja be babiri,+ n’abahungu be 11, yambuka umugezi wa Yaboki.+ 23 Nuko abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.
24 Hanyuma Yakobo asigara aho wenyine. Nuko haza umugabo atangira gukirana* na we kugeza bugiye gucya.+ 25 Uwo mugabo abonye ko atamutsinze akora aho itako rya Yakobo ritereye, nuko igihe Yakobo yari agikirana na we itako rye rirakuka.+ 26 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende kuko bugiye gucya.” Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura ngo ugende utarampa umugisha.”+ 27 Uwo mugabo aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.” 28 Uwo mugabo aramubwira ati: “Kuva ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli*+ kuko wakiranye n’Imana+ n’abantu ugatsinda.” 29 Yakobo na we aramubaza ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Ariko aramubwira ati: “Kuki umbajije izina ryanjye?”+ Nuko amuha umugisha bakiri aho. 30 Yakobo yita aho hantu Peniyeli,*+ kuko yavuze ati: “Narebanye n’Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+
31 Izuba ryarashe akimara kurenga i Penuweli.* Ariko yagendaga acumbagira kubera itako rye ryari ryakutse.+ 32 Ni yo mpamvu kugeza n’ubu* Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, kubera ko wa mugabo yakoze ku mutsi w’aho itako rya Yakobo riteranyirije.
33 Nuko Yakobo arebye, abona Esawu aje amusanga ari kumwe n’abantu 400.+ Atandukanya abana be, Leya amuha abe, Rasheli amuha abe, na ba baja bombi abaha ababo.+ 2 Ashyira abo baja n’abana babo imbere,+ akurikizaho Leya n’abana be,+ Rasheli+ na Yozefu abashyira inyuma yabo. 3 Hanyuma Yakobo abajya imbere, maze apfukama imbere ya mukuru we, akoza umutwe hasi, abikora inshuro zirindwi, agera hafi ye.
4 Ariko Esawu ariruka ngo bahure. Hanyuma aramuhobera, aramusoma, maze bose bananirwa kwihangana bararira. 5 Esawu arebye abona abagore n’abana maze arabaza ati: “Aba muri kumwe ni ba nde?” Aramusubiza ati: “Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.”+ 6 Ba baja n’abana babo baramwegera, bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi. 7 Leya n’abana be na bo baramwegera, baramwunamira. Hanyuma Yozefu na Rasheli na bo baramwegera maze baramwunamira.+
8 Esawu aramubaza ati: “Abantu bose twahuye n’amatungo bari bafite ni iby’iki?”+ Yakobo aramusubiza ati: “Nyakubahwa ni ukugira ngo ndebe ko wanyishimira.”+ 9 Nuko Esawu aravuga ati: “Ibyo mfite ni byinshi cyane muvandimwe.+ Ibyawe byigumanire.” 10 Ariko Yakobo aravuga ati: “Oya. Ndakwinginze! Niba unyishimiye, emera impano nguhaye. Nabonye mu maso hawe, mera nk’ubonye mu maso h’Imana kuko wanyakiriye unyishimiye.+ 11 Ndakwinginze, emera impano nguhaye igaragaza ko nkwifuriza umugisha,+ kubera ko Imana yangiriye neza nkaba mfite ibintu byose nkeneye.”+ Nuko Yakobo akomeza kumuhata, amaherezo arabyemera.
12 Hanyuma Esawu aravuga ati: “Reka tugende kandi ndakujya imbere.” 13 Ariko Yakobo aramubwira ati: “Nyakubahwa, uzi neza ko mfite abana bato, bafite imbaraga nke,+ nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa. Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira. 14 Nyakubahwa, genda imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndaza buhoro buhoro nkurikije uko amatungo mfite agenda, n’uko abana turi kumwe bagenda, kugeza aho nzakugereraho i Seyiri.”+ 15 Nuko Esawu aravuga ati: “Reka ngusigire bamwe mu bantu turi kumwe.” Yakobo aramusubiza ati: “Si ngombwa nyakubahwa. Kuba unyishimiye byonyine birahagije.” 16 Uwo munsi Esawu asubira i Seyiri.
17 Yakobo arahaguruka ajya i Sukoti+ maze yubaka inzu ye, yubaka n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti.*
18 Hanyuma Yakobo ava i Padani-aramu,+ agera amahoro mu mujyi w’i Shekemu,+ mu gihugu cy’i Kanani+ maze ashinga ihema imbere y’uwo mujyi. 19 Hanyuma agura umurima yari ashinzemo ihema, awugura n’abahungu ba Hamori papa wa Shekemu, atanga ibiceri by’ifeza 100.+ 20 Ibyo birangiye ahubaka igicaniro, acyita ngo: “Imana y’ukuri ni Imana ya Isirayeli.”+
34 Umukobwa Leya yari yarabyaranye na Yakobo witwaga Dina,+ yakundaga kujya gusura abakobwa bo muri icyo gihugu.+ 2 Nuko Shekemu umuhungu wa Hamori w’Umuhivi,+ umutware w’icyo gihugu, aramubona maze amufata ku ngufu. 3 Nuko Shekemu akunda cyane Dina umukobwa wa Yakobo, amwimariramo, maze akajya amubwira amagambo meza kugira ngo na we amukunde. 4 Amaherezo Shekemu abwira papa we Hamori+ ati: “Nsabira uyu mukobwa, azambere umugore.”
5 Yakobo yumva ko umukobwa we Dina bamutesheje agaciro. Icyo gihe abahungu be bari mu gasozi baragiye amatungo. Yakobo ntiyagira uwo abibwira, ategereza igihe abahungu be bari kugarukira. 6 Nyuma yaho, papa wa Shekemu witwaga Hamori, ajya kwa Yakobo kuvugana na we. 7 Ariko abahungu ba Yakobo babyumvise bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane kubera ko Shekemu yari yakoreye Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yafataga ku ngufu umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+
8 Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze cyane umukobwa wanyu. None ndabinginze nimumumuhe abe umugore we, 9 maze tujye dushyingirana, muduhe abakobwa banyu natwe tubahe abacu.+ 10 Mushobora guturana natwe, mugatura aho mushaka hose muri iki gihugu. Muzakibemo, mugicururizemo kandi mukiboneremo ubutunzi.” 11 Shekemu na we abwira papa wa Dina na basaza be ati: “Nimumpa icyo mbasabye, icyo muzanyaka cyose nzakibaha. 12 Uko inkwano n’impano muzansaba bizaba bingana kose,+ nzabitangana umutima mwiza, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
13 Abahungu ba Yakobo basubiza Shekemu na papa we Hamori babaryarya, bitewe n’uko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina. 14 Nuko barababwira bati: “Ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,*+ kubera ko byaba bidukojeje isoni. 15 Twabyemera ari uko mutwemereye iki kintu kimwe gusa: Ni uko mwamera nkatwe, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agakebwa.+ 16 Ni bwo tuzajya tubaha abakobwa bacu, namwe mukaduha abanyu, kandi tuzaturana namwe rwose tube umuryango umwe. 17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, turabaka umukobwa wacu tumujyane.”
18 Nuko ibyo bavuze bishimisha Hamori+ n’umuhungu we Shekemu.+ 19 Uwo musore ntiyatinze gukora ibyo yasabwe,+ kuko yakundaga cyane umukobwa wa Yakobo. Shekemu ni we wari umunyacyubahiro kurusha abo mu rugo rwa papa we bose.
20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya mu irembo ry’umujyi wabo, babwira abantu bose bo muri uwo mujyi+ bati: 21 “Bariya bantu badushakira amahoro. Nuko rero, mubareke bature muri iki gihugu, bagicururizemo, kuko igihugu ari kinini ku buryo bagituramo. Bashobora kudushyingira abakobwa babo, natwe tukabashyingira abacu.+ 22 Ariko bazemera guturana natwe tube umuryango umwe ari uko gusa twubahirije iki kintu kimwe: Ni uko abantu bose b’igitsina gabo bo muri twe bakebwa nk’uko na bo bakebwe.+ 23 Ibyo bafite byose, ubutunzi n’amatungo yabo yose bizaba ibyacu. Nimureke gusa tubemerere baturane natwe.” 24 Nuko abantu bose bo muri uwo mujyi bumvira Hamori n’umuhungu we Shekemu, maze abantu bose b’igitsina gabo bo muri uwo mujyi, barakebwa.
25 Ariko ku munsi wa gatatu, igihe abagabo bo muri uwo mujyi bababaraga cyane, abahungu babiri ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi, basaza ba Dina,+ bafata inkota zabo binjira muri uwo mujyi nta wubizi, bica abo bagabo bose.+ 26 Bicisha inkota Hamori n’umuhungu we Shekemu. Hanyuma bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda. 27 Abandi bahungu ba Yakobo bajya muri abo bantu bari bishwe, nuko basahura uwo mujyi, kubera ko bari batesheje agaciro mushiki wabo.+ 28 Batwara intama, ihene n’indogobe byabo. Batwaye ibintu byose byari mu mujyi n’ibyari ku gasozi. 29 Nanone batwaye ibyo bari batunze byose, batwara abana babo bato bose n’abagore babo basahura n’ibintu byose byari mu mazu yabo.
30 Nuko Yakobo abwira Simeyoni na Lewi+ ati: “Munshyize mu bibazo bikomeye, kuko mutumye abatuye iki gihugu, ari bo Banyakanani n’Abaperizi, bazanyanga cyane. Kubera ko turi bake, bazishyira hamwe bantere, banyice, bice n’abo mu rugo rwanjye.” 31 Na bo baramusubiza bati: “Ese birakwiriye ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”
35 Hanyuma Imana ibwira Yakobo iti: “Haguruka ujye i Beteli+ utureyo, kandi wubakireyo igicaniro Imana y’ukuri yakubonekeye igihe wahungaga mukuru wawe Esawu.”+
2 Nuko Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abari kumwe na we bose ati: “Mwikureho ibigirwamana*+ mufite kandi mwiyeze, mwambare n’indi myenda. 3 Hanyuma muze tuzamuke tujye i Beteli. Nitugerayo nzubakira igicaniro Imana y’ukuri yanyumvise igihe nari mfite ibibazo kandi igakomeza kumfasha aho najyaga hose.”+ 4 Nuko baha Yakobo ibigirwamana byose bari bafite, bamuha n’amaherena bari bambaye ku matwi, maze Yakobo abihisha* munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.
5 Igihe bagendaga Imana yatumye abo mu mijyi yari ibakikije babatinya. Ibyo byatumye badakurikira abahungu ba Yakobo ngo babagirire nabi. 6 Amaherezo, Yakobo n’abantu bari kumwe na we bose bagera i Luzi,+ ari ho hitwa Beteli mu gihugu cy’i Kanani. 7 Nuko yubakayo igicaniro, kandi aho hantu ahita Eli-beteli,* kuko ari ho Imana yari yaramwiyerekeye igihe yahungaga mukuru we.+ 8 Nyuma yaho Debora+ witaga* kuri Rebeka arapfa, maze bamuhamba i Beteli munsi y’igiti kinini. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Aloni-bakuti.*
9 Imana yongera kubonekera Yakobo igihe yavaga i Padani-aramu imuha umugisha. 10 Imana iramubwira iti: “Witwa Yakobo,+ ariko guhera ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+ 11 Imana yongera kumubwira iti: “Ndi Imana Ishoborabyose.+ Uzabyare ugire abana benshi. Uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi n’abantu benshi,+ kandi abami bazagukomokaho.+ 12 Nzaguha igihugu nahaye Aburahamu na Isaka, kandi abazagukomokaho na bo nzabaha icyo gihugu.”+ 13 Hanyuma Imana imusiga aho hantu bari bavuganiye.
14 Nuko Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso aho hantu Imana yavuganiye na we, arisukaho divayi,* arisukaho n’amavuta.+ 15 Kandi aho hantu Imana yari yavuganiye na Yakobo akomeza kuhita Beteli.+
16 Hanyuma bava i Beteli. Igihe bari bagishigaje urugendo rurerure ngo bagere muri Efurata, Rasheli atangira kubabara cyane kubera ibise kandi kubyara biramugora. 17 Ariko bikomeje kumugora, umubyaza aramubwira ati: “Humura, uyu muhungu na we uramubyara.”+ 18 Igihe umwuka wamushiragamo (kuko yari ari gupfa), yise uwo mwana Beni-oni,* ariko Yakobo amwita Benyamini.*+ 19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+ 20 Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso ku mva ye. Iryo buye ni ryo riri ku mva ya Rasheli kugeza ubu.*
21 Hanyuma Isirayeli aragenda ashinga ihema rye hirya y’umunara wa Ederi. 22 Igihe kimwe, ubwo Isirayeli yari atuye muri icyo gihugu, Rubeni yagiranye imibonano mpuzabitsina n’undi mugore* wa papa we witwaga Biluha, maze Isirayeli arabimenya.+
Abahungu ba Yakobo bari 12. 23 Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ wari imfura ye, Simeyoni, Lewi, Yuda, Isakari na Zabuloni. 24 Abahungu yabyaranye na Rasheli ni Yozefu na Benyamini. 25 Abahungu yabyaranye n’umuja wa Rasheli witwaga Biluha ni Dani na Nafutali. 26 Abahungu yabyaranye n’umuja wa Leya witwaga Zilupa, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye i Padani-aramu.
27 Amaherezo Yakobo agera kwa papa we Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-aruba, ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka bari barimukiye.+ 28 Isaka yabayeho imyaka 180.+ 29 Hanyuma Isaka ashiramo umwuka arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. Yabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza. Nuko arapfa, abahungu be, Esawu na Yakobo baramushyingura.+
36 Iyi ni inkuru ivuga ibya Esawu, ari we Edomu.+
2 Esawu yashatse abagore mu bakobwa b’i Kanani, ari bo Ada+ umukobwa wa Eloni w’Umuheti,+ na Oholibama+ umukobwa wa Ana. Oholibama yari umwuzukuru wa Sibeyoni w’Umuhivi. 3 Yashatse na Basemati+ umukobwa wa Ishimayeli, uwo mukobwa akaba yari mushiki wa Nebayoti.+
4 Esawu yabyaranye na Ada umuhungu witwa Elifazi, naho Basemati babyarana Reweli.
5 Oholibama we babyaranye Yewushi, Yalamu na Kora.+
Abo ni bo bahungu ba Esawu, abo yabyariye mu gihugu cy’i Kanani. 6 Hanyuma Esawu afata abagore be, abahungu be, abakobwa be n’abantu bose bari mu rugo rwe, afata n’amatungo ye yose n’ubutunzi bwe bwose,+ ni ukuvuga ibyo yari yaraboneye mu gihugu cy’i Kanani byose, maze ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo.+ 7 Byatewe n’uko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane ku buryo batashoboraga kubana, kandi igihugu bari batuyemo* nticyari kikibahagije bitewe n’uko bari bafite amatungo menshi. 8 Nuko Esawu atura mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.+ Esawu ni we Edomu.+
9 Iyi ni yo nkuru ivuga ibya Esawu, ari na we Abedomu bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri bakomotseho.+
10 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Esawu: Hari Elifazi uwo Esawu yabyaranye n’umugore we Ada, na Reweli uwo Esawu yabyaranye n’umugore we Basemati.+
11 Abahungu ba Elifazi ni Temani,+ Omari, Sefo, Gatamu na Kenazi.+ 12 Timuna yari undi mugore wa Elifazi umuhungu wa Esawu. Nyuma y’igihe Elifazi yabyaranye na Timuna umuhungu witwa Amaleki.+ Abo ni bo buzukuru ba Ada umugore wa Esawu.
13 Aba ni bo bahungu ba Reweli: Hari Nahati, Zera, Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Basemati+ umugore wa Esawu.
14 Aba ni bo bahungu Oholibama yabyaranye na Esawu: Hari Yewushi, Yalamu na Kora. Oholibama umugore wa Esawu, yari umukobwa wa Ana, akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni.
15 Aba ni bo batware bakomoka ku bahungu ba Esawu.+ Abakomoka kuri Elifazi umuhungu wa mbere wa Esawu ni umutware Temani, umutware Omari, umutware Sefo, umutware Kenazi,+ 16 umutware Kora, umutware Gatamu n’umutware Amaleki. Abo ni bo bari abatware mu gihugu cya Edomu bakomokaga kuri Elifazi.+ Abo ni bo buzukuru ba Ada.
17 Aba ni bo bahungu ba Reweli umuhungu wa Esawu: Hari umutware Nahati, umutware Zera, umutware Shama n’umutware Miza. Abo ni bo batware bo mu gihugu cya Edomu,+ bakomokaga kuri Reweli. Abo ni bo bari abuzukuru ba Basemati umugore wa Esawu.
18 Aba ni bo bahungu ba Oholibama umugore wa Esawu: Hari umutware Yewushi, umutware Yalamu n’umutware Kora. Abo ni bo batware bakomoka kuri Oholibama umugore wa Esawu. Oholibama yari umukobwa wa Ana.
19 Abo ni bo bakomoka kuri Esawu, ari we Edomu,+ hamwe n’abatware babo.
20 Aba ni bo bakomotse kuri Seyiri w’Umuhori, ari na bo bari batuye muri icyo gihugu:+ Hari Lotani, Shobali, Sibeyoni, Ana,+ 21 Dishoni, Eseri na Dishani.+ Abo ni bo bari abatware mu gihugu cya Edomu, bakomotse kuri Seyiri.
22 Abahungu ba Lotani ni Hori na Hemamu. Mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.+
23 Aba ni bo bahungu ba Shobali: Hari Alivani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu.
24 Aba ni bo bahungu ba Sibeyoni:+ Hari Ayiya na Ana. Uwo Ana ni we wabonye ahantu haturukaga amazi ashyushye mu butayu igihe yari aragiye indogobe za papa we Sibeyoni.
25 Aba ni bo bana ba Ana: Hari umuhungu witwa Dishoni n’umukobwa witwa Oholibama.
26 Aba ni bo bahungu ba Dishoni: Hari Hemudani, Eshibani, Yitirani na Kerani.+
27 Aba ni bo bahungu ba Eseri: Hari Biluhani, Zavani na Akani.
28 Aba ni bo bahungu ba Dishani: Hari Usi na Arani.+
29 Aba ni bo batware b’Abahori: Hari umutware Lotani, umutware Shobali, umutware Sibeyoni, umutware Ana, 30 umutware Dishoni, umutware Eseri n’umutware Dishani.+ Abo ni bo bari abatware b’Abahori mu gihugu cya Seyiri.
31 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami uwo ari we wese utegeka Abisirayeli:*+ 32 Bela umuhungu wa Bewori yategetse muri Edomu, kandi umujyi yategekaga witwaga Dinihaba. 33 Bela amaze gupfa, Yobabu umuhungu wa Zera w’i Bosira yaramusimbuye, aba umwami. 34 Yobabu amaze gupfa, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani yaramusimbuye, aba umwami. 35 Hushamu amaze gupfa, Hadadi umuhungu wa Bedadi, ari na we watsinze Abamidiyani+ mu gihugu cy’i Mowabu yaramusimbuye aba umwami, kandi umujyi yategekaga witwaga Aviti. 36 Hadadi amaze gupfa, Samula w’i Masireka yaramusimbuye aba umwami. 37 Samula amaze gupfa, Shawuli w’i Rehoboti yo ku ruzi yaramusimbuye, aba umwami. 38 Shawuli amaze gupfa, Bayali-hanani umuhungu wa Akibori, yaramusimbuye aba umwami. 39 Bayali-hanani umuhungu wa Akibori amaze gupfa, Hadari yaramusimbuye aba umwami. Umujyi yategekaga witwaga Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabeli, akaba yari umukobwa wa Matiredi. Matiredi yari umukobwa wa Mezahabu.
40 Aya ni yo mazina y’abatware bakomoka kuri Esawu, hakurikijwe imiryango yabo, aho bari batuye n’amazina yabo: Hari umutware Timuna, umutware Aliva, umutware Yeteti,+ 41 umutware Oholibama, umutware Ela, umutware Pinoni, 42 umutware Kenazi, umutware Temani, umutware Mibusari, 43 umutware Magidiyeli n’umutware Iramu. Abo ni bo batware bakomokaga kuri Edomu, hakurikijwe aho bari batuye mu gihugu cyabo.+ Iyo ni yo nkuru ivuga ibya Esawu, Abedomu bakomotseho.+
37 Yakobo akomeza gutura mu gihugu cy’i Kanani aho papa we yari yarimukiye.+
2 Iyi ni yo nkuru ivuga ibya Yakobo.
Igihe kimwe ubwo Yozefu+ yari akiri muto, afite imyaka 17, yari aragiye intama+ ari kumwe n’abahungu ba Biluha+ n’aba Zilupa,+ abo bakaba bari abagore ba papa we. Nuko Yozefu abwira papa we ibintu bibi abavandimwe be bakoraga. 3 Isirayeli* yakundaga Yozefu kurusha abandi bahungu be bose+ kuko yari umwana yabyaye ashaje. Yari yaramuhaye ikanzu ndende kandi nziza. 4 Abavandimwe be babonye ko Yakobo amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga kandi bagahora bamubwira nabi.
5 Yozefu aza kurota inzozi maze azibwira abavandimwe be,+ bituma barushaho kumwanga. 6 Arababwira ati: “Nimwumve inzozi narose. 7 Twari hagati mu murima duhambira imitwaro, nuko umutwaro wanjye ureguka, urahagarara maze imitwaro yanyu ikikiza umutwaro wanjye irawunamira.”+ 8 Abavandimwe be baramubwira bati: “Ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu, ukadutegeka?”+ Nuko barushaho kumwanga bamuhoye inzozi ze n’ibyo yavuze.
9 Hanyuma arota izindi nzozi, azibwira abavandimwe be ati: “Nongeye kurota maze mbona izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 binyunamira.”+ 10 Nyuma yaho azibwira papa we n’abavandimwe be, maze papa we aramucyaha aramubwira ati: “Izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se koko hari igihe kizagera njyewe na mama wawe n’abavandimwe bawe tukakunamira?” 11 Nuko abavandimwe be bamugirira ishyari+ ariko papa we akomeza kuzirikana ayo magambo.
12 Igihe kimwe, abavandimwe be bagiye kuragira umukumbi wa papa wabo hafi y’i Shekemu.+ 13 Nyuma yaho, Isirayeli abwira Yozefu ati: “Dore abavandimwe bawe baragiye hafi y’i Shekemu, none ngwino mbagutumeho.” Na we aramubwira ati: “Niteguye kujyayo.” 14 Aramubwira ati: “Genda urebe niba abavandimwe bawe bamerewe neza, urebe n’uko amatungo ameze hanyuma ugaruke umbwire.” Nuko aramwohereza, ava mu kibaya cy’i Heburoni+ yerekeza i Shekemu. 15 Nyuma yaho umuntu aza kumubona agendagenda mu gasozi. Uwo muntu aramubaza ati: “Urashaka iki?” 16 Na we aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye. Ndakwinginze, mbwira aho baragiye.” 17 Uwo muntu aramubwira ati: “Bavuye hano kuko numvise bavuga bati: ‘nimuze tujye i Dotani.’” Nuko Yozefu akurikira abavandimwe be, abasanga i Dotani.
18 Bamubona akiri kure maze atarabageraho batangira gutekereza uko bamwica. 19 Nuko barabwirana bati: “Dore wa murosi araje.+ 20 Nimuze tumwice tumujugunye mu rwobo rw’amazi, tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi. Maze tuzarebe amaherezo y’inzozi ze.” 21 Rubeni+ abyumvise agerageza kumukiza. Arababwira ati: “Ntitumwice.”+ 22 Rubeni akomeza ababwira ati: “Ntimumene amaraso,+ ahubwo mumujugunye mu rwobo rw’amazi ruri mu butayu. Rwose ntimumugirire nabi.”+ Ibyo yabitewe n’uko yashakaga kumubakiza akamusubiza papa we.
23 Nuko Yozefu akigera aho abavandimwe be bari, bahita bamwambura ya kanzu nziza yari yambaye.+ 24 Barangije baramufata bamujugunya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe, muri urwo rwobo nta mazi yari arimo.
25 Hanyuma baricara kugira ngo barye. Bagiye kubona babona ingamiya z’Abishimayeli+ bari baturutse i Gileyadi. Izo ngamiya zari zikoreye umuti* n’imibavu.+ Abo Bishimayeli bari bagiye muri Egiputa. 26 Yuda ababonye abwira abavandimwe be ati: “Turamutse twishe umuvandimwe wacu tukabihisha, byatumarira iki?+ 27 Nimuze tumuhe Abishimayeli bamugure,+ aho kumugirira nabi. N’ubundi kandi ni umuvandimwe wacu.” Nuko baramwumvira. 28 Abacuruzi b’Abishimayeli+ banyuze aho ngaho, abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo, bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza 20.+ Hanyuma abo Bishimayeli* bajyana Yozefu muri Egiputa.
29 Nyuma yaho Rubeni agaruka kuri rwa rwobo asanga Yozefu atakirimo. Nuko ahita aca* imyenda yari yambaye. 30 Agarutse aho abavandimwe be bari bari, aravuga ati: “Nsanze wa mwana nta wurimo! Ubu koko ndabigenza nte?”
31 Hanyuma babaga isekurume* y’ihene maze bafata ya kanzu ya Yozefu, bayishyira mu maraso y’iyo hene. 32 Barangije boherereza papa wabo ya kanzu nziza, bamutumaho bati: “Dore umwenda twatoraguye. Reba neza niba ari ya kanzu y’umwana wawe cyangwa niba atari yo.”+ 33 Arayitegereza maze aravuga ati: “Ni umwenda w’umwana wanjye wee! Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa y’inkazi! Nta gushidikanya, Yozefu yishwe n’inyamaswa!” 34 Nuko Yakobo aca umwenda yari yambaye maze akenyera umwenda w’akababaro,* amara iminsi myinshi arira kubera umwana we. 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose bagerageza kumuhumuriza ariko ntibyagira icyo bitanga. Aravuga ati: “Nzarinda nsanga umwana wanjye mu Mva*+ nkimuririra!” Nuko akomeza kumuririra.
36 Hanyuma Abishimayeli bagurisha Yozefu muri Egiputa, agurwa na Potifari wari umutware wo mu rugo rwa Farawo,+ ari na we wayoboraga abarindaga Farawo.+
38 Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be, ashinga ihema rye hafi y’aho Umunyadulamu witwaga Hira yari atuye. 2 Nuko Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa wari umugabo w’Umunyakanani.+ Ashakana na we, agirana na we imibonano mpuzabitsina. 3 Uwo mugore aratwita, abyara umwana w’umuhungu maze Yuda amwita Eri.+ 4 Uwo mugore yongera gutwita, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu amwita Onani. 5 Nanone arongera abyara umwana w’umuhungu amwita Shela. Yuda yari atuye muri Akizibu+ igihe yabyaraga uwo mwana.
6 Nyuma y’igihe, Yuda yashakiye Eri imfura ye umugore witwaga Tamari.+ 7 Ariko Eri yakoraga ibidashimisha Yehova bituma Yehova amwica. 8 Yuda abibonye abwira Onani ati: “Shakana n’umugore wa mukuru wawe maze mugirane imibonano mpuzabitsina kugira ngo mukuru wawe azagire abana.”+ 9 Ariko Onani yari azi ko abo bana batari kuzaba abe.+ Ni yo mpamvu iyo yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’umugore wa mukuru we yamenaga intanga hasi kugira ngo mukuru we atazagira abana.+ 10 Ibyo bintu yakoraga byababaje Yehova, bituma na we amwica.+ 11 Nuko Yuda abwira Tamari umugore w’umuhungu we ati: “Guma iwanyu uri umupfakazi kugeza aho umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati: “Na we ashobora gupfa nka bakuru be.”+ Tamari aragenda akomeza kuba kwa papa we.
12 Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa,+ ari we mugore wa Yuda, arapfa. Yuda amara iminsi amuririra. Iyo minsi yo kumuririra irangiye, ajya i Timuna+ kureba abogoshaga ubwoya bw’intama ze. Yajyanye n’incuti ye yitwaga Hira w’Umunyadulamu.+ 13 Babwira Tamari bati: “Dore papa w’umugabo wawe agiye i Timuna kogoshesha intama ze.” 14 Nuko akuramo imyenda y’ubupfakazi yambara undi mwenda kandi yitwikira mu maso kugira ngo hatagira umumenya, maze yicara mu marembo y’umujyi wa Enayimu uri ku nzira ijya i Timuna. Yabitewe n’uko yari yarabonye Shela yarakuze, ntibamumushyingire.+
15 Yuda amubonye agira ngo ni indaya kuko yari yitwikiriye mu maso. 16 Nuko amusanga aho yari ari hafi y’inzira, aramubwira ati: “Ndakwinginze, reka turyamane.” Ntiyari azi ko ari umugore w’umuhungu we.*+ Ariko Tamari aramubaza ati: “Urampa iki ngo turyamane?” 17 Na we aramusubiza ati: “Njyewe ubwanjye nzakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.” Ariko aramubaza ati: “None se urampa iki ngo mbe ngisigaranye* mu gihe ntegereje ko uwohereza?” 18 Yuda aramubaza ati: “Urashaka ko nguha iki?” Na we aramusubiza ati: “Urampa impeta yawe iriho ikimenyetso+ n’umugozi wayo n’inkoni witwaje.” Nuko arabimuha bagirana imibonano mpuzabitsina maze amutera inda. 19 Hanyuma Tamari aragenda, akuramo wa mwenda maze arongera yambara imyenda ye y’ubupfakazi.
20 Yuda yohereza umwana w’ihene awuha ya ncuti ye y’Umunyadulamu,+ kugira ngo ajye kugaruza ibyo wa mugore yari yasigaranye, ariko ntiyamubona. 21 Agenda abaza abantu baho ati: “Ya ndaya* yo muri Enayimu yajyaga yicara ku nzira iri he?” Na bo bakamusubiza bati: “Nta ndaya yigeze iba muri aka gace.” 22 Amaherezo asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Nta we nabonye kandi abantu baho bambwiye bati: ‘iyo ndaya nta yigeze iba ino aha.’” 23 Yuda aravuga ati: “Mureke abyigumanire kugira ngo tudaseba. Uko biri kose, nohereje umwana w’ihene kandi nawe ntiwabonye uwo mugore.”
24 Icyakora hashize nk’amezi atatu, babwira Yuda bati: “Tamari umugore w’umuhungu wawe yabaye indaya none aratwite.” Yuda abyumvise aravuga ati: “Nimumusohore atwikwe.”+ 25 Nuko mu gihe bamusohoraga, atuma kuri Yuda ati: “Nyiri ibyo bintu ni we wanteye inda.” Yongeraho ati: “Ndakwinginze, genzura iyo mpeta iriho ikimenyetso n’umugozi wayo n’inkoni umenye nyirabyo.”+ 26 Hanyuma Yuda arabigenzura maze aravuga ati: “Ibyo avuga ni ukuri. Amakosa ni ayanjye kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.”+ Yuda ntiyongeye kugirana na we imibonano mpuzabitsina.
27 Igihe cyo kubyara kigeze, basanga atwite impanga. 28 Nuko mu gihe yarimo abyara, umwana umwe azana ukuboko maze umubyaza ahita agufata akuzirikaho agashumi gatukura, aravuga ati: “Uyu ni we waje mbere.” 29 Ariko uwo mwana ashubijeyo ukuboko, umuvandimwe we ahita asohoka, maze wa mubyaza aratangara ati: “Ibi ukoze ni ibiki ko ukomerekeje* mama wawe?” Ni cyo cyatumye yitwa Peresi.*+ 30 Hanyuma umuvandimwe we, wa wundi bari baziritse agashumi gatukura ku kuboko na we aravuka, maze bamwita Zera.+
39 Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa,+ maze Umunyegiputa witwaga Potifari+ wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we wayoboraga abarindaga Farawo, amugura n’Abishimayeli+ bari baramuzanyeyo. 2 Icyakora Yehova yakomeje gufasha Yozefu.+ Ni yo mpamvu ibyo yakoraga byose byagendaga neza, bituma shebuja w’Umunyegiputa amugira umuyobozi w’imirimo ikorerwa mu rugo rwe. 3 Shebuja abona ko Yehova afasha Yozefu, kandi ko ikintu cyose Yozefu yakoraga, Yehova yatumaga kigenda neza.
4 Shebuja wa Yozefu akomeza kumukunda kandi amugira umukozi we wihariye. Yageze n’ubwo amuha inshingano yo kugenzura ibyo mu rugo rwe n’ibyo yari atunze byose. 5 Uhereye igihe Potifari yamuhereye inshingano yo kugenzura urugo rwe rwose n’ibyo yari atunze byose, Yehova yakomeje guha umugisha urugo rwe abigiriye Yozefu kandi Yehova yakomeje guha umugisha ibyo Potifari yari atunze mu nzu byose n’ibyari mu murima byose.+ 6 Amaherezo Potifari ashinga Yozefu ibye byose. Potifari nta kindi yagenzuraga uretse ibyo yaryaga. Nuko Yozefu arakura, aba umuntu uteye neza kandi ufite mu maso heza.
7 Nyuma yaho, umugore wa Potifari atangira kujya areba Yozefu akamubwira ati: “Reka turyamane.” 8 Ariko Yozefu akabyanga, akabwira umugore wa Potifari ati: “Dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yampaye inshingano yo kwita ku byo atunze byose. 9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe databuja atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikintu kibi cyane bigeze aho? Naba nkoze icyaha kandi rwose nkaba mpemukiye Imana.”+
10 Nuko akajya abimubwira buri munsi, ariko Yozefu akabyanga, ntaryamane na we cyangwa ngo amarane na we igihe bari bonyine. 11 Umunsi umwe, Yozefu yinjira mu nzu agiye gukora imirimo ye nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi, kandi nta wundi muntu wari aho mu nzu. 12 Nuko uwo mugore afata umwenda Yozefu yari yambaye aramubwira ati: “Turyamane!” Ariko Yozefu amusigira uwo mwenda, arahunga ajya hanze. 13 Uwo mugore abonye ko amusigiye umwenda we agahungira hanze, 14 atangira gutabaza ahamagara abo mu rugo, arababwira ati: “Dore umugabo wanjye yazanye uriya Muheburayo kugira ngo adukoze isoni. Yaje ashaka kuryamana nanjye, ariko ntangira gutabaza mvuza induru cyane. 15 Nuko yumvise mvugije induru, asiga umwenda we iruhande rwanjye, arahunga ajya hanze.” 16 Agumisha uwo mwenda iruhande rwe kugeza igihe shebuja wa Yozefu yatahiye.
17 Nuko uwo mugore asubiramo ibyo yari yavuze mbere aramubwira ati: “Wa mugaragu w’Umuheburayo watuzaniye, yaje aho ndi ashaka kunkoza isoni. 18 Ariko ntangiye gutabaza mvuza induru cyane, ahita asiga umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.” 19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati: “Ibi ni byo umugaragu wawe yakoze,” ahita arakara cyane. 20 Nuko shebuja wa Yozefu aramufata, amujyana muri gereza, aho bashyiraga imfungwa z’umwami. Yozefu akomeza kuba muri iyo gereza.+
21 Ariko Yehova yakomeje gufasha Yozefu kandi akomeza kumugaragariza urukundo rudahemuka, atuma umukuru wa gereza amwishimira.+ 22 Nuko uwo mukuru wa gereza aha Yozefu inshingano yo kuyobora imfungwa zose zo muri iyo gereza, kandi n’imirimo yose zakoraga ni we wayigenzuraga.+ 23 Uwo mukuru wa gereza nta kintu na kimwe yari akigenzura mu byo Yozefu yari ashinzwe byose, kuko Yehova yafashaga Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza.+
40 Nyuma yaho, umutware w’abahaga divayi umwami wa Egiputa+ n’umutware w’abatetsi b’imigati bahemukira shebuja, umwami wa Egiputa. 2 Nuko Farawo arakarira abo bakozi be bombi, ni ukuvuga umutware w’abatangaga divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati.+ 3 Abashyira muri gereza yo mu rugo rw’umutware wayoboraga abarinda Farawo,+ abafungira aho Yozefu yari afungiwe.+ 4 Hanyuma, umutware wayoboraga abarinda Farawo abaha Yozefu ngo ajye aba ari kumwe na bo kandi abiteho.+ Yozefu yamaze igihe runaka abana na bo muri gereza.
5 Nuko wa muntu wari ushinzwe gutanga divayi n’umutetsi w’imigati bo kwa Farawo umwami wa Egiputa, barota inzozi mu ijoro rimwe, bari aho bafungiwe muri gereza. Buri wese arota inzozi ze kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo. 6 Mu gitondo Yozefu aza aho bari bari, abarebye abona barababaye cyane. 7 Nuko abaza abo bakozi ba Farawo bari bafunganywe na we muri gereza yo mu rugo rwa shebuja ati: “Kuki uyu munsi mwababaye cyane?” 8 Baramusubiza bati: “Twarose inzozi kandi ntidufite uzidusobanurira.” Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo yonyine ishobora gusobanura inzozi.+ Nimumbwire izo ari zo.”
9 Nuko umutware w’abatangaga divayi abwira Yozefu inzozi ze, aramubwira ati: “Mu nzozi narose, nabonye umuzabibu uri imbere yanjye. 10 Uwo muzabibu wari ufite amashami atatu nuko azana indabo maze muri izo ndabo havamo amaseri y’imizabibu. Iyo mizabibu irahisha. 11 Nanjye nari mfite igikombe cya Farawo mu ntoki maze mfata iyo mizabibu nyikandira muri icyo gikombe, ndangije ngihereza Farawo.” 12 Yozefu aramubwira ati: “Dore icyo inzozi zawe zisobanura: Amashami atatu ni iminsi itatu. 13 Mu minsi itatu uhereye ubu, Farawo azakuvana muri gereza kandi rwose azagusubiza mu kazi kawe.+ Uzahereza Farawo igikombe nk’uko wari usanzwe ubigenza igihe wari ushinzwe kumuha divayi.+ 14 Icyakora numara kumererwa neza ntuzanyibagirwe. Ndakwinginze, uzangaragarize urukundo rudahemuka, umvuganire kuri Farawo kugira ngo nzave aha hantu. 15 Ubundi njye banzanye ku ngufu bankuye mu gihugu cy’Abaheburayo+ kandi n’ino aha nta kintu na kimwe nakoze cyatumye bamfunga.”+
16 Umutware w’abatetsi b’imigati abonye ko Yozefu asobanuye inzozi zivuga ibyiza, aramubwira ati: “Nanjye mu nzozi zanjye, narose nikoreye ibitebo bitatu birimo imigati y’imyeru. 17 Igitebo cyari hejuru y’ibindi cyarimo ibiribwa bya Farawo by’ubwoko bwose byotswa mu ifuru, maze ibisiga biraza bibirira muri cya gitebo cyari ku mutwe wanjye.” 18 Nuko Yozefu aramusubiza ati: “Dore icyo inzozi zawe zisobanura: Ibitebo bitatu ni iminsi itatu. 19 Mu minsi itatu uhereye ubu, Farawo azakuvana muri gereza, aguce umutwe maze akumanike ku giti kandi rwose ibisiga bizarya inyama zawe.”+
20 Ku munsi wa gatatu, hari ku isabukuru y’ivuka+ rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose. Avana muri gereza umutware w’abatangaga divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abazana imbere y’abagaragu be. 21 Nuko asubiza umutware w’abatangaga divayi mu kazi ke maze akomeza kujya aha Farawo divayi nk’uko yabikoraga mbere. 22 Ariko amanika umutware w’abatetsi b’imigati nk’uko Yozefu yari yarabibasobanuriye.+ 23 Nyamara umutware w’abatanga divayi ntiyigeze yibuka Yozefu.+
41 Nuko hashize imyaka ibiri yuzuye, Farawo arota+ ahagaze ku Ruzi rwa Nili. 2 Agiye kubona abona inka zirindwi nziza zibyibushye, zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili maze zitangira kurisha ubwatsi bwo kuri Nili.+ 3 Abona izindi nka zirindwi mbi cyane kandi zinanutse zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, zikurikiye za zindi zibyibushye, zihagarara iruhande rwazo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 4 Hanyuma izo nka mbi cyane kandi zinanutse zitangira kurya za nka zirindwi nziza zibyibushye. Nuko Farawo aba arakangutse.
5 Ariko yongera gusinzira maze arota ubwa kabiri. Agiye kubona abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe.+ 6 Nyuma yaho, hamera andi mahundo arindwi ananutse kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba. 7 Nuko ayo mahundo ananutse, amira ya mahundo arindwi abyibushye. Farawo aba arakangutse amenya ko zari inzozi.
8 Mu gitondo Farawo arahangayika cyane. Nuko atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa n’abanyabwenge bose, ababwira inzozi yarose. Ariko nta washoboye kuzimusobanurira.
9 Hanyuma umutware w’abatangaga divayi abwira Farawo ati: “Uyu munsi ndavuga ibyaha byanjye. 10 Nyakubahwa Farawo, waraturakariye njye n’umutware w’abatetsi b’imigati+ maze udushyira muri gereza yo mu rugo rw’umutware w’abakurinda. 11 Nyuma yaho twembi twarose inzozi mu ijoro rimwe. Buri wese yarose inzozi ze kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+ 12 Icyo gihe twari kumwe n’umusore w’Umuheburayo, akaba yarakoreraga umutware w’abakurinda.+ Nuko tumubwira inzozi zacu+ arazidusobanurira. 13 Kandi byose byagenze nk’uko yabidusobanuriye. Njye wanshubije mu kazi kanjye, ariko umutware w’abatetsi b’imigati wamumanitse ku giti.”+
14 Farawo atuma abantu ngo bavane Yozefu+ muri gereza,+ bamuzane vuba. Nuko Yozefu ariyogoshesha kandi ahindura imyenda maze ajya kwa Farawo. 15 Farawo abwira Yozefu ati: “Narose inzozi ariko nta washoboye kuzinsobanurira. None numvise bavuga ko ushobora kumva inzozi ukazisobanura.”+ 16 Yozefu asubiza Farawo ati: “Njye nta cyo ndi cyo! Imana ni yo iri bumenyeshe Farawo ibyiza.”+
17 Farawo abwira Yozefu ati: “Narose mpagaze ku nkombe y’Uruzi rwa Nili. 18 Nuko ngiye kubona mbona inka zirindwi zibyibushye kandi nziza zizamuka ziva mu Ruzi rwa Nili maze zitangira kurisha ubwatsi bwo kuri Nili.+ 19 Mbona izindi nka zirindwi mbi cyane kandi zinanutse zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye. Yewe, nta zindi nka mbi zimeze nk’izo nigeze mbona mu gihugu cya Egiputa hose. 20 Nuko izo nka mbi zinanutse zitangira kurya za zindi zirindwi zibyibushye. 21 Zirazirya zirazimara ariko nta washoboraga kumenya aho zizishyize, kuko zakomeje kuba mbi nk’uko zari zimeze mbere. Nuko mba ndakangutse.
22 “Nongera kurota maze mbona amahundo arindwi manini kandi meza amera ku ruti rumwe.+ 23 Nyuma yaho, hamera andi mahundo arindwi ananutse kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba. 24 Nuko ayo mahundo ananutse amira ya mahundo arindwi meza. None nabibwiye abatambyi bakora iby’ubumaji,+ ariko nta washoboye kubinsobanurira.”+
25 Yozefu abwira Farawo ati: “Nyakubahwa, inzozi zawe zose zisobanura kimwe. Imana y’ukuri ni yo yakumenyesheje ibyo igiye gukora.+ 26 Inka zirindwi nziza ni imyaka irindwi. Amahundo arindwi meza na yo ni imyaka irindwi kandi izo nzozi zombi zisobanura kimwe. 27 Inka zirindwi zinanutse kandi mbi cyane zaje zikurikiye izo nziza, ni imyaka irindwi. Naho amahundo arindwi mabi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, ni inzara izamara imyaka irindwi. 28 Nk’uko nabikubwiye nyakubahwa, Imana y’ukuri ni yo yakweretse ibyo izakora.
29 “Igihugu cya Egiputa cyose kigiye kumara imyaka irindwi cyera cyane. 30 Ariko hazakurikiraho indi myaka irindwi y’inzara. Abantu bazibagirwa ukuntu igihugu cya Egiputa cyeraga. Inzara izaba ari nyinshi mu gihugu.+ 31 Nta wuzamenya ko igihugu kigeze kwera cyane bitewe n’iyo nzara izakurikiraho, kuko izaba ari inzara ikaze cyane. 32 Nyakubahwa, kuba warose izo nzozi inshuro ebyiri zose, bisobanura ko Imana y’ukuri yemeje neza ko ibyo bintu bizabaho kandi ikaba igiye kubisohoza vuba.
33 “None rero nyakubahwa Farawo, ushake umuntu w’umunyabwenge uzi gushishoza maze umushinge igihugu cya Egiputa. 34 Kandi nyakubahwa Farawo, gira icyo ukora ushyireho abagenzuzi mu gihugu kugira ngo muri iyo myaka irindwi igihugu cya Egiputa kizaba cyera cyane, bazajye bakusanya kimwe cya gatanu cy’ibizaba byeze mu gihugu.+ 35 Bazakusanye ibiribwa byose muri iyo myaka myiza igiye kuza, babibike mu mijyi yose kandi babirinde.+ Ibyo biribwa bizaba ari ibya Farawo. 36 Bizagirira akamaro igihugu cya Egiputa mu myaka irindwi inzara izamara muri icyo gihugu. Ibyo bizatuma abantu n’amatungo bidashiraho bitewe n’inzara.”+
37 Nuko icyo gitekerezo gishimisha Farawo n’abagaragu be bose. 38 Farawo abwira abagaragu be ati: “Ese hari undi muntu twabona umeze nk’uyu, ufite umwuka w’Imana?” 39 Hanyuma Farawo abwira Yozefu ati: “Kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose, nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza umeze nkawe. 40 Wowe ubwawe ngushinze ibyo mu rugo rwanjye, kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Ni njye njyenyine uzakuruta kubera ko ndi umwami.” 41 Farawo arongera abwira Yozefu ati: “Dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+ 42 Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso ayambika Yozefu, amwambika n’imyenda myiza, amwambika n’umukufi wa zahabu mu ijosi. 43 Nanone Farawo amushyira mu rindi gare rye kugira ngo abantu bamuhe icyubahiro barangururira imbere ye bati: “Nimumwunamire!”* Nguko uko yamuhaye igihugu cya Egiputa cyose.
44 Farawo arongera abwira Yozefu ati: “Ndi Farawo, ariko nta muntu uzajya agira icyo akora mu gihugu cya Egiputa hose utabimuhereye uburenganzira.”+ 45 Hanyuma Farawo yita Yozefu Safunati-paneya kandi amushyingira Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.* Nuko Yozefu atangira kugenzura igihugu cya Egiputa.+ 46 Yozefu yatangiye gukorera Farawo umwami wa Egiputa afite imyaka 30.+
Nuko Yozefu ava imbere ya Farawo maze atangira gutembera igihugu cya Egiputa cyose kugira ngo akirebe neza. 47 Mu gihe cy’imyaka irindwi igihugu kirera cyane. 48 Akomeza kubika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abibika mu mijyi. Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umujyi yabibikaga muri uwo mujyi. 49 Yozefu akomeza kubika ibiribwa, biba byinshi cyane bingana n’umusenyi wo ku nyanja, bagera n’ubwo bareka kubibara kubera ko byari byinshi cyane bitabarika.
50 Mbere y’umwaka inzara yatangiriyemo, Yozefu yari yarabyaye abahungu babiri.+ Yari yarababyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni. 51 Yozefu yita imfura ye Manase,*+ kubera ko yavugaga ati: “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu rugo rwa papa bose.” 52 Uwa kabiri amwita Efurayimu,*+ kuko yavugaga ati: “Imana yatumye mbyarira abana mu gihugu nagiriyemo imibabaro.”+
53 Nuko ya myaka irindwi igihugu cya Egiputa cyamaze cyera irarangira+ 54 maze hakurikiraho indi myaka irindwi y’inzara nk’uko Yozefu yari yarabivuze.+ Mu bihugu byose haba inzara ariko mu gihugu cya Egiputa hose hakomeza kuba ibiribwa.+ 55 Amaherezo inzara ikwira mu gihugu cya Egiputa cyose maze abantu binginga Farawo ngo abahe ibyokurya.+ Hanyuma Farawo abwira Abanyegiputa bose ati: “Nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.”+ 56 Inzara ikwira ku isi hose.+ Yozefu akingura aho yari yarabitse bya biribwa maze atangira kubigurisha Abanyegiputa+ kuko inzara yari nyinshi cyane mu gihugu cya Egiputa. 57 Nanone kandi, abantu bo ku isi hose bazaga muri Egiputa guhaha kwa Yozefu kuko inzara yari nyinshi cyane mu isi yose.+
42 Yakobo aza kumenya ko muri Egiputa hariyo ibiribwa.+ Nuko abwira abahungu be ati: “Kuki mukomeza kurebana nta cyo mukora?” 2 Yongeraho ati: “Numvise ko muri Egiputa hariyo ibiribwa. Nimujyeyo muduhahire kugira ngo dukomeze kubaho, tuticwa n’inzara.”+ 3 Nuko abavandimwe 10 ba Yozefu+ bajya muri Egiputa guhaha ibiribwa. 4 Ariko Yakobo ntiyohereza Benyamini+ murumuna wa Yozefu ngo ajyane na bakuru be kuko yibwiraga ati: “Atazagira impanuka ikamuhitana.”+
5 Nuko abahungu ba Isirayeli bajyana n’abandi bari bagiye guhaha, kuko mu gihugu cy’i Kanani hari inzara.+ 6 Yozefu ni we wategekaga igihugu cya Egiputa+ kandi ni we wagurishaga ibiribwa abantu bo mu bihugu byose.+ Nuko abavandimwe be baraza bamupfukama imbere, buri wese akoza umutwe hasi.+ 7 Yozefu abonye abavandimwe be ahita abamenya, ariko we ariyoberanya ntibamumenya.+ Nuko ababaza abakankamira ati: “Muraturuka he?” Baramusubiza bati: “Turaturuka mu gihugu cy’i Kanani, tuje guhaha.”+
8 Yozefu amenya abavandimwe be ariko bo ntibamumenya. 9 Yozefu ahita yibuka za nzozi yari yararose ziberekeyeho.+ Nuko arababwira ati: “Muri abatasi!* Mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza.” 10 Baramubwira bati: “Oya nyakubahwa, ahubwo twazanywe no guhaha. 11 Twese dufite papa umwe. Turi inyangamugayo. Rwose ntituri abatasi.” 12 Ariko arababwira ati: “Murabeshya! Ahubwo mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza.” 13 Baramusubiza bati: “Nyakubahwa, twavutse turi abahungu 12.+ Dufite papa umwe+ uba mu gihugu cy’i Kanani, umuhererezi* yasigaranye na papa,+ naho undi ntakiriho.”+
14 Ariko Yozefu arababwira ati: “Ahaa! Si byo nababwiraga nti: ‘muri abatasi!’ 15 Ngiye kugenzura menye niba muvugisha ukuri koko. Ndahiriye imbere ya Farawo ko mutazava hano murumuna wanyu ataje.+ 16 Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi murasigara mufunzwe. Ibyo ni byo bizagaragaza ko muvugisha ukuri. Kandi nibitaba ibyo, ndahiriye imbere ya Farawo ko muzaba muri abatasi.” 17 Nuko bose abashyira muri gereza bahamara iminsi itatu.
18 Hanyuma ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati: “Ntinya Imana. None rero, dore icyo mwakora kugira ngo mukomeze kubaho: 19 Niba koko muri inyangamugayo, umwe mu bavandimwe banyu nasigare muri iyi gereza mufungiyemo, maze abandi mugende mujyane ibiribwa kugira ngo abo mu ngo zanyu baticwa n’inzara.+ 20 Hanyuma muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye niba muvugisha ukuri. Nimubikora ntimuzapfa.” Nuko babigenza batyo.
21 Batangira kubwirana bati: “Nta gushidikanya, izi ni ingaruka z’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu.+ Twabonye ukuntu yari ababaye cyane igihe yadutakiraga ngo tumugirire impuhwe ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.” 22 Rubeni arababwira ati: “Sinababwiye nti: ‘ntimugirire nabi uwo mwana,’ mukanga kunyumva?+ None dore turimo turazira amaraso ye.”+ 23 Ariko ntibari bazi ko Yozefu yabumvaga kuko yifashishaga umusemuzi kugira ngo avugane na bo. 24 Nuko ava aho bari, atangira kurira.+ Hanyuma aragaruka avugana na bo maze afata Simeyoni+ amubohera imbere yabo.+ 25 Ibyo birangiye Yozefu ategeka ko babashyirira ibiribwa mu mifuka yabo bakayuzuza. Nanone ategeka ko basubiza amafaranga ya buri wese mu mufuka we, bakabaha n’ibyo bari kurira mu nzira. Nuko babigenza batyo.
26 Bashyira iyo mifuka ku ndogobe zabo maze baragenda. 27 Bageze aho bagombaga kurara, umwe muri bo afungura umufuka agira ngo ahe indogobe ye ibyokurya maze asangamo amafaranga ye. 28 Ayabonye abwira abavandimwe be ati: “Banshubije amafaranga yanjye, dore ngaya mu mufuka wanjye!” Nuko bagira ubwoba bwinshi maze baratitira baravuga bati: “Ibi bintu Imana yadukoreye ni ibiki?”
29 Amaherezo bagera mu gihugu cy’i Kanani kwa papa wabo ari we Yakobo, bamubwira ibyababayeho byose bati: 30 “Umugabo utegeka icyo gihugu yavuganye natwe adukankamira,+ adushinja ko twaje kuneka* icyo gihugu. 31 Ariko twaramubwiye tuti: ‘turi inyangamugayo. Ntituri abatasi.+ 32 Turi abahungu 12+ kandi dufite papa umwe. Umuhungu umwe ntakiriho,+ naho umuhererezi yasigaranye na papa mu gihugu cy’i Kanani.’+ 33 Ariko uwo mugabo utegeka icyo gihugu aratubwira ati: ‘iki ni cyo kizamenyesha ko muri inyangamugayo: Umuvandimwe wanyu umwe muramunsigira.+ Hanyuma mwe mujyane ibiribwa kugira ngo abo mu ngo zanyu baticwa n’inzara.+ 34 Kandi muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Hanyuma nzabasubiza umuvandimwe wanyu kandi muzakomeza guhahira muri iki gihugu.’”
35 Nuko basutse ibyo bari bazanye, babona amafaranga ya buri wese ari mu gapfunyika kari mu mufuka we. Bo na papa wabo bayabonye bagira ubwoba. 36 Hanyuma Yakobo arababwira ati: “Mumazeho abana!+ Yozefu ntakiriho,+ Simeyoni ntakiriho,+ none Benyamini na we murashaka kumujyana! Ibyo byago byose ni njye byibasiye!” 37 Rubeni abwira papa we ati: “Mumpe mujyane, nzamukugarurira.+ Nintamukugarurira, uzice abahungu banjye bombi.”+ 38 Yakobo aravuga ati: “Ntimuzajyana umwana wanjye. Mukuru we yarapfuye none asigaye wenyine.+ Aramutse agize impanuka muri urwo rugendo ikamuhitana, mwazatuma njya mu Mva*+ mfite agahinda.”+
43 Inzara ikomeza kuba nyinshi cyane mu gihugu.+ 2 Nuko ibiribwa bari baravanye muri Egiputa bishize,+ papa wabo arababwira ati: “Nimusubireyo muduhahire ibyokurya.” 3 Yuda aramusubiza ati: “Uwo mugabo yaratwihanangirije rwose ati: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+ 4 Niwemera ko tujyana na murumuna wacu, turagenda tuguhahire ibyokurya. 5 Ariko nutemera ko tujyana na we, ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’”+ 6 Nuko Isirayeli+ arababaza ati: “Ni iki cyatumye mungirira nabi bigeze aho, mukabwira uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?” 7 Na bo baramusubiza bati: “Uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati: ‘ese papa wanyu aracyariho? Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati: ‘muzazane murumuna wanyu hano?’”+
8 Amaherezo Yuda yinginga papa we Isirayeli ati: “Mpa uwo mwana tujyane+ kugira ngo dukomeze kubaho, tuticwa n’inzara+ twe nawe n’abana bacu.+ 9 Ni njye uzamwishingira.+ Nagira icyo aba uzabimbaze. Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba nguhemukiye iteka ryose. 10 Kandi iyo tudatinda, ubu tuba tuvuyeyo kabiri.”
11 Isirayeli arababwira ati: “Niba ari uko bimeze, nimufate ibintu byiza byo muri iki gihugu mubishyire mu mifuka yanyu, muzabijyane mubihe uwo mugabo bibe impano.+ Muzajyane umuti uvura ibikomere,*+ ubuki, umubavu, ibishishwa by’ibiti bivamo umubavu,+ utubuto tw’igiti cyitwa botina n’uduti tw’umuluzi. 12 Nanone mwitwaze amafaranga akubye kabiri ayo mwari mwarajyanye kandi n’amafaranga mwagaruye mu mifuka yanyu muyasubizeyo.+ Wasanga harabayeho kwibeshya. 13 Ngaho mufate umuvandimwe wanyu mugende musubire kureba uwo mugabo. 14 Imana Ishoborabyose izatume uwo mugabo abagirira impuhwe, abasubize umuvandimwe wanyu yafunze kandi ntagire icyo atwara Benyamini. Ariko nibiba ngombwa ko abana banshiraho, bazanshireho nta kundi!”+
15 Nuko bafata izo mpano, bitwaza n’amafaranga akubye kabiri ayo bari barajyanye kandi bajyana na Benyamini. Hanyuma bajya muri Egiputa, barongera babonana na Yozefu.+ 16 Yozefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, ahita abwira umugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Jyana aba bantu mu rugo, ubage amatungo maze uteke ibyokurya kuko bari busangire nanjye saa sita.” 17 Uwo mugabo ahita akora ibyo Yozefu amubwiye,+ abajyana kwa Yozefu. 18 Ariko babonye babajyanye kwa Yozefu bagira ubwoba, baravugana bati: “Ya mafaranga twasubiranyeyo bwa mbere mu mifuka yacu, ni yo atumye batuzana hano. Bagiye kudufata, batugire abagaragu, batware n’indogobe zacu.”+
19 Nuko begera wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwa Yozefu, bavuganira ku muryango. 20 Baramubwira bati: “Reka tugire icyo tukubwira nyakubahwa, ubwa mbere twaje ino tuje guhaha.+ 21 Ariko tugeze aho twagombaga kurara, dufungura imifuka yacu maze buri wese asangamo amafaranga ye yose uko yakabaye.+ None rero, twifuzaga kuyasubiza. 22 Twazanye n’andi mafaranga yo kugura ibyokurya. Ntituzi rwose uwashyize ayo mafaranga mu mifuka yacu.”+ 23 Nuko aravuga ati: “Muhumure. Ntimugire ubwoba. Imana yanyu, ari na yo Mana ya papa wanyu, ni yo yabahaye ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Amafaranga yanyu narayabonye.” Hanyuma asohora Simeyoni aramubazanira.+
24 Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu abaha amazi ngo boge ibirenge kandi aha indogobe zabo ibyo zirya. 25 Bigiza hafi za mpano+ kugira ngo baze kuziha Yozefu atashye saa sita, kuko bari bumvise ko aho ngaho ari ho bari gufatira amafunguro.+ 26 Yozefu yinjiye mu nzu bamuzanira za mpano maze bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi.+ 27 Hanyuma ababaza amakuru yabo kandi arababaza ati: “Amakuru ya papa wanyu, wa musaza mwavugaga? Ese aracyariho?”+ 28 Baramusubiza bati: “Nyakubahwa, papa ameze neza. Aracyariho.” Nuko bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi.+
29 Hanyuma Yozefu abonye murumuna we Benyamini bavukana kuri mama,+ arababaza ati: “Uyu ni wa murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiraga?”+ Yongeraho ati: “Imana ikugirire neza mwana wa.” 30 Nuko Yozefu arihuta, ajya gushaka aho aririra kuko yari abonye murumuna we ibyishimo bikamurenga. Hanyuma ajya mu kindi cyumba ararira.+ 31 Arangije akaraba mu maso, arasohoka, arikomeza, aravuga ati: “Mushyire ibiryo ku meza.” 32 Bamushyirira ibye ukwe, abavandimwe be babaha ibyabo n’Abanyegiputa bari kumwe na we babashyirira ibyokurya byabo ukwabo. Abanyegiputa ntibajyaga basangira n’Abaheburayo kubera ko ibyo byari ibintu bibi cyane ku Banyegiputa.+
33 Abavandimwe be bari bicaye imbere ye, imfura yicara mu mwanya wayo hakurikijwe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura,+ n’umuhererezi yicara mu mwanya we kuko ari we muto. Nuko bakomeza kurebana batangaye. 34 Akomeza kubongera ibyokurya abikuye imbere ye ariko Benyamini akamuha ibikubye gatanu iby’abandi bose.+ Nuko bakomeza kurya no kunywa kugeza aho bahagiye.
44 Hanyuma ategeka wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Shyira ibiribwa mu mifuka ya bariya bantu, uyuzuze. Ubashyiriremo ibyo bashobora gutwara kandi ushyire amafaranga ya buri wese mu mufuka we.+ 2 Ariko ufate igikombe cyanjye, cya kindi cy’ifeza, ugishyire mu mufuka w’umuhererezi, ushyiremo n’amafaranga yazanye kugura ibiribwa.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yabimutegetse.
3 Bukeye mu gitondo barabasezerera baragenda, bajyana n’indogobe zabo. 4 Bamaze kuva mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Genda ukurikire ba bantu maze nubafata ubabaze uti: ‘kuki mwahemukiye databuja kandi we yarabagiriye neza? 5 Kuki mwibye igikombe cya databuja? Ese si cyo anywesha kandi akagikoresha kugira ngo amenye ibizaba? Ibyo mwakoze ni bibi.’”
6 Amaherezo abageraho maze ababwira ayo magambo. 7 Ariko baramubwira bati: “Nyakubahwa, ni iki gitumye uvuga utyo? Ntitwarota dukora ikintu nk’icyo. 8 Uzi neza ko n’amafaranga twasanze mu mifuka yacu twayakugaruriye tuvuye mu gihugu cy’i Kanani.+ None se urumva twatinyuka kwiba ifeza cyangwa zahabu mu nzu ya shobuja? 9 Uwo ugisangana yicwe kandi natwe turaba abagaragu ba databuja.” 10 Nuko arababwira ati: “Bibe nk’uko mubivuze. Uwo ngisangana ndamugira umugaragu ariko abandi nta cyaha muri bube mufite.” 11 Nuko bahita bashyira imifuka yabo hasi, buri wese ahambura umufuka we. 12 Ayisaka yitonze, ahera ku mufuka w’umukuru asoreza ku mufuka w’umuto. Amaherezo, asanga cya gikombe kiri mu mufuka wa Benyamini.+
13 Baca* imyenda bari bambaye maze buri wese aterura umutwaro we awushyira ku ndogobe ye, basubira mu mujyi. 14 Nuko Yuda+ n’abavandimwe be bajya kwa Yozefu, basanga akiri mu rugo, bapfukama imbere ye+ bakoza imitwe hasi. 15 Yozefu arababwira ati: “Ibyo ni ibiki mwakoze? Ntimuzi ko umuntu nkanjye ashobora kumenya ibizaba atibeshye?”+ 16 Yuda aravuga ati: “Ubu se twakubwira iki nyakubahwa? Ubu koko twavuga iki? Kandi se twagaragaza dute ko turi abakiranutsi? Imana y’ukuri yabonye icyaha cyacu. Ubu turi abagaragu bawe,+ twe n’uwo basanganye igikombe.” 17 Ariko Yozefu arabasubiza ati: “Sinshobora gukora ibintu nk’ibyo! Uwo basanganye igikombe ni we nzagira umugaragu wanjye.+ Naho abandi musigaye, nimwigendere amahoro musange papa wanyu.”
18 Nuko Yuda aramwegera aravuga ati: “Ndakwinginze nyakubahwa, reka ngire icyo nkubwira, kandi ntundakarire kuko ufite ububasha nk’ubwa Farawo rwose.+ 19 Nyakubahwa, waratubajije uti: ‘ese mufite papa wanyu cyangwa undi muvandimwe?’ 20 Natwe turagusubiza tuti: ‘dufite papa ugeze mu zabukuru n’umwana w’umuhererezi+ yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko uwo bava inda imwe yarapfuye.+ Ubu ni we wenyine usigaye mu bana bavukana kuri mama we+ kandi papa we aramukunda cyane.’ 21 Hanyuma uratubwira uti: ‘muzamunzanire murebe.’+ 22 Ariko nyakubahwa, turakubwira tuti: ‘uwo mwana ntashobora gusiga papa we. Aramutse amusize, nta kabuza papa we yahita apfa.’+ 23 Nuko uratubwira uti: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+
24 “Nuko turagenda, tubwira papa amagambo yose wavuze nyakubahwa. 25 Hashize iminsi papa aratubwira ati: ‘nimusubireyo muduhahire ibyokurya.’+ 26 Ariko turamusubiza tuti: ‘ntidushobora kujyayo. Tuzajyayo ari uko tujyanye na murumuna wacu kuko tudashobora kugera imbere y’uwo mugabo tutari kumwe na murumuna wacu.’+ 27 Nuko papa aratubwira ati: ‘muzi neza ko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri gusa.+ 28 Umwe naje kumubura maze ndavuga nti: “agomba kuba yarariwe n’inyamaswa.”+ Kugeza n’ubu sindongera kumubona. 29 Uyu na we mumuntwaye akagira impanuka ikamuhitana, mwazatuma rwose njya mu Mva*+ mfite agahinda.’+
30 “None rero nyakubahwa, ninsubira kureba papa tutari kumwe n’uwo mwana n’ukuntu amukunda cyane nk’uko yikunda, 31 akabona tutari kumwe na we, azahita apfa kandi tuzaba dutumye ajya mu Mva afite agahinda. 32 Nyakubahwa, ni njye wishingiye uwo mwana, ndavuga nti: ‘papa, nintamukugarurira nzaba nguhemukiye iteka ryose.’+ 33 None rero nyakubahwa, reka abe ari njye usigara, mbe umugaragu wawe kugira ngo uwo mwana asubiraneyo n’abavandimwe be. 34 Nasubira nte kwa papa ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona papa agerwaho n’ibyago.”
45 Yozefu abyumvise, ntiyashobora kwihangana imbere y’abagaragu be bose.+ Arangurura ijwi ati: “Nimusohore abantu bose!” Igihe Yozefu yibwiraga abavandimwe be, nta wundi muntu wari iruhande rwe.+
2 Arangurura ijwi ararira ku buryo Abanyegiputa babyumvise, ndetse n’abo mu rugo rwa Farawo barabyumva. 3 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Ni njye Yozefu. Ese papa aracyariho?” Ariko abavandimwe be birabatungura cyane ku buryo batashoboye kugira icyo bamusubiza. 4 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Nimunyegere.” Na bo baramwegera.
Hanyuma arababwira ati: “Ni njye Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije muri Egiputa.+ 5 Ariko rwose ntimubabare kandi ntimushinjanye amakosa kubera ko mwangurishije muri iki gihugu. Imana ni yo yanyohereje mbere yanyu, kugira ngo abantu barokoke.+ 6 Dore uyu ni umwaka wa kabiri inzara+ itangiye kandi haracyari indi myaka itanu abantu batazahingamo cyangwa ngo basarure. 7 Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ibakize mu buryo bw’igitangaza, mukomeze kubaho kandi ababakomokaho badashira+ ku isi. 8 Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino aha, ahubwo ni Imana y’ukuri yanyohereje kugira ngo ingire umujyanama mukuru wa Farawo, ngenzure ibyo mu rugo rwe byose kandi ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.+
9 “Ngaho nimwihute mujye kureba papa mumubwire muti: ‘umwana wawe Yozefu aravuze ati: “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.+ Gira vuba+ unsange ino aha. 10 Uzatura mu karere k’i Gosheni+ ube hafi yanjye, wowe n’abana bawe, abuzukuru bawe, amatungo yawe yose n’ibyo utunze byose. 11 Nzajya nguha ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara+ kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe mudakena, mukicwa n’inzara.”’ 12 Ari mwe, ari na murumuna wanjye Benyamini, mwiboneye neza ko ari njye ubibibwiriye.+ 13 Nuko rero, muzabwire papa icyubahiro cyose mfite muri Egiputa n’ibyo mwabonye byose. Nimwihute muzane papa hano!”
14 Nuko Yozefu ahobera murumuna we Benyamini, Benyamini na we aramuhobera, bombi bararira.+ 15 Asoma abavandimwe be bose, barahoberana bose bararira hanyuma batangira kumuganiriza.
16 Iyo nkuru igera kwa Farawo, baramubwira bati: “Abavandimwe ba Yozefu baje!” Ibyo bishimisha Farawo n’abagaragu be. 17 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Bwira abavandimwe bawe uti: ‘mushyire imitwaro ku ndogobe zanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani. 18 Muzane papa wanyu n’abo mu ngo zanyu, munsange hano kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu.’+ 19 Ndagutegetse ngo ubabwire uti:+ ‘mufate amagare+ yo mu gihugu cya Egiputa yo gutwara abana banyu n’abagore banyu kandi mufate rimwe muri aya magare murishyiremo papa wanyu, hanyuma muze hano.+ 20 Ntimuhangayikishwe n’ibyo mutunze+ kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’”
21 Nuko abahungu ba Isirayeli babigenza batyo, Yozefu na we abaha amagare nk’uko Farawo yabitegetse, abaha n’ibyo bari kuzakenera muri urwo rugendo. 22 Aha buri wese umwenda mushya ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza 300 n’imyenda itanu yo guhinduranya.+ 23 Yoherereza papa we indogobe 10 zihetse ibintu byiza byo muri Egiputa, indogobe 10 z’ingore zihetse ibinyampeke, imigati n’ibindi biribwa papa we yari kuzakenera mu rugendo. 24 Nuko yohereza abavandimwe be baragenda, ariko arababwira ati: “Muramenye ntimutonganire mu nzira!”+
25 Bava muri Egiputa, maze amaherezo bagera kwa Yakobo mu gihugu cy’i Kanani. 26 Nuko baramubwira bati: “Yozefu aracyariho kandi ni we utegeka igihugu cya Egiputa cyose!”+ Ariko Yakobo biramurenga, ntiyagira icyo avuga kubera ko atemeye ibyo bamubwiye.+ 27 Bakomeza kumubwira ibyo Yozefu yababwiye byose kandi abona amagare Yozefu yohereje yo kumutwara, nuko aranezerwa. 28 Isirayeli aravuga ati: “Murekere aho! Umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka njye kumureba ntarapfa!”+
46 Nuko Isirayeli afata ibyo yari atunze byose,* aragenda. Ageze i Beri-sheba,+ atambira ibitambo Imana ya papa we Isaka.+ 2 Hanyuma nijoro, Imana ibonekera Isirayeli iramubwira iti: “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati: “Karame!” 3 Iramubwira iti: “Ndi Imana y’ukuri, Imana ya papa wawe.+ Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa kuko nzatuma abagukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.+ 4 Njye ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa kandi ni njye uzakuvanayo.+ Uzapfa Yozefu ari iruhande rwawe.”+
5 Hanyuma Yakobo ava i Beri-sheba kandi abahungu be* baramutwara, batwara abana babo n’abagore babo mu magare Farawo yari yohereje ngo abatware. 6 Bajyana amatungo yabo yose n’ubutunzi bari baraboneye mu gihugu cy’i Kanani. Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’abamukomokaho bose. 7 Yajyanye muri Egiputa abahungu be, abakobwa be n’abuzukuru be bose, ni ukuvuga abamukomokaho bose.
8 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Isirayeli, ni ukuvuga abahungu ba Yakobo bagiye muri Egiputa.+ Imfura ya Yakobo ni Rubeni.+
9 Abahungu ba Rubeni ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+
10 Abahungu ba Simeyoni+ ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari na Shawuli+ uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi.
11 Abahungu ba Lewi+ ni Gerushoni, Kohati na Merari.+
12 Abahungu ba Yuda+ ni Eri, Onani, Shela,+ Peresi+ na Zera.+ Icyakora Eri na Onani bapfuye bakiri mu gihugu cy’i Kanani.+
Abahungu ba Peresi ni Hesironi na Hamuli.+
13 Abahungu ba Isakari ni Tola, Puwa, Iyobu na Shimuroni.+
14 Abahungu ba Zabuloni+ ni Seredi, Eloni na Yahileli.+
15 Abo ni bo bakomotse kuri Leya na Yakobo. Abahungu be bavukiye i Padani-aramu hamwe na mushiki wabo Dina.+ Abakomotse kuri Leya na Yakobo bose hamwe bari 33.
16 Abahungu ba Gadi+ ni Sifiyoni, Hagi, Shuni, Eziboni, Eri, Arodi na Areli.+
17 Abahungu ba Asheri+ ni Imuna, Ishiva, Ishivi na Beriya kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera.
Abahungu ba Beriya ni Heberi na Malikiyeli.+
18 Abo ni bo bakomotse kuri Zilupa,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Leya. Abakomotse kuri Yakobo na Zilupa bose hamwe bari 16.
19 Abahungu ba Rasheli umugore wa Yakobo ni Yozefu+ na Benyamini.+
20 Abana Yozefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa ni Manase+ na Efurayimu.+ Yababyaranye na Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.*
21 Abahungu ba Benyamini+ ni Bela, Bekeri, Ashibeli, Gera,+ Namani, Ehi, Roshi, Mupimu, Hupimu+ na Arudi.+
22 Abo ni bo bakomotse kuri Rasheli na Yakobo. Ababakomotseho bose hamwe bari 14.
24 Abahungu ba Nafutali+ ni Yahiseli, Guni, Yeseri na Shilemu.+
25 Abo ni bo bakomotse kuri Biluha, uwo Labani yahaye umukobwa we Rasheli. Abakomotse kuri Yakobo na Biluha bose hamwe bari barindwi.
26 Abantu bose bakomoka kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa, hatarimo abagore b’abahungu be, bose hamwe bari 66.+ 27 Yozefu yabyariye muri Egiputa abana babiri b’abahungu. Abagize umuryango wa Yakobo bose bagiye muri Egiputa bari 70.+
28 Yakobo yohereza Yuda+ ngo ajye kwa Yozefu, amubwire ko ari mu nzira ajya i Gosheni. Bageze mu karere k’i Gosheni,+ 29 Yozefu ategura igare rye ajya gusanganira papa we Isirayeli, i Gosheni. Amugezeho ahita amuhobera kandi amara umwanya munini arira cyane.* 30 Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati: “Ubu noneho ninshaka nipfire ubwo nkubonye, ukaba ukiri muzima.”
31 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’abagize umuryango wa papa we ati: “Reka njye kwa Farawo+ mubwire nti: ‘abavandimwe banjye n’abagize umuryango wa papa babaga mu gihugu cy’i Kanani, baje ino aha.+ 32 Bazanye amatungo+ yabo yose n’ibyo bari bafite byose+ mu gihugu cy’i Kanani. Abo bantu ni aborozi.’+ 33 Farawo nabahamagara akababaza ati: ‘umwuga wanyu ni uwuhe?’ 34 Muzamusubize muti: ‘nyakubahwa, turi aborozi kuva tukiri bato kugeza n’ubu, kimwe na ba sogokuruza.’+ Ibyo bizatuma mutura mu karere k’i Gosheni+ kuko Abanyegiputa banga umworozi w’intama wese.”+
47 Nuko Yozefu aragenda abwira Farawo+ ati: “Papa n’abavandimwe banjye baje baturutse mu gihugu cy’i Kanani none ubu bari i Gosheni.+ Bazanye n’amatungo yabo yose n’ibyo batunze byose.” 2 Hanyuma atoranya batanu mu bavandimwe be kugira ngo ajye kubereka Farawo.+
3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?” Basubiza Farawo bati: “Nyakubahwa, turagira intama kandi ni na byo ba sogokuruza bakoraga.”+ 4 Hanyuma babwira Farawo bati: “Twimukiye muri iki gihugu+ kubera ko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy’i Kanani,+ tukaba twabuze ubwatsi bw’amatungo. None turakwinginze nyakubahwa, ureke duture mu karere k’i Gosheni.”+ 5 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Dore papa wawe n’abavandimwe bawe bagusanze ino aha. 6 Ufite ububasha mu gihugu cya Egiputa cyose. Utuze papa wawe n’abavandimwe bawe ahantu heza cyane kuruta ahandi mu gihugu.+ Ubatuze i Gosheni kandi niba uzi ko muri bo harimo abagabo bashoboye, ubagire abatware bashinzwe amatungo yanjye.”
7 Hanyuma Yozefu azana papa we Yakobo, amwereka Farawo maze Yakobo aha Farawo umugisha. 8 Nuko Farawo abaza Yakobo ati: “Ufite imyaka ingahe?” 9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka 130 ngenda nimuka. Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro.+ Ntabwo igeze ku yo ba sogokuru babayeho bagenda bimuka.”+ 10 Hanyuma Yakobo aha Farawo umugisha maze arasohoka ava imbere ya Farawo.
11 Nguko uko Yozefu yatuje papa we n’abavandimwe be muri Egiputa, akabaha amasambu muri icyo gihugu, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse. 12 Yozefu akomeza kujya aha papa we n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa papa we bose ibyokurya, akurikije umubare w’abana babo.
13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.+ 14 Yozefu akusanya amafaranga yose yari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, ayo yahabwaga n’ababaga baje guhaha ibiribwa.+ Yozefu akomeza kuzana ayo mafaranga yose mu nzu ya Farawo. 15 Nyuma y’igihe, amafaranga ashira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani maze Abanyegiputa bose batangira gusanga Yozefu baramubwira bati: “Duhe ibyokurya. Dore amafaranga yaradushiranye. None se uratureka dupfe ngo ni uko nta mafaranga dufite?” 16 Yozefu arabasubiza ati: “Ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu. Nzajya mbaha ibyokurya, namwe mumpe amatungo yanyu.” 17 Nuko batangira kuzanira Yozefu amatungo yabo. Yozefu akabaha ibyokurya, na bo bakamuha amafarashi yabo, intama zabo, ihene zabo, inka zabo n’indogobe zabo. Muri uwo mwaka akomeza kubaha ibyokurya, na bo bamuha amatungo yabo yose.
18 Uwo mwaka urarangira maze mu mwaka ukurikiyeho basanga Yozefu baramubwira bati: “Nyakubahwa, ntitwaguhisha ko amafaranga yacu n’amatungo yacu byose twabiguhaye. Nta kindi kintu dusigaranye nyakubahwa, uretse twe n’amasambu yacu. 19 None se kuki wakwemera ko dupfa, n’amasambu yacu agakomeza kuba aho nta wuyahinga? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya. Natwe tuzaba abagaragu ba Farawo n’amasambu yacu abe aye. Duhe imyaka yo guhinga n’iyo kurya kugira ngo dukomeze kubaho kandi dukomeze guhinga amasambu yacu.” 20 Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa kubera ko buri Munyegiputa yagurishije isambu ye bitewe n’uko inzara yari ibamereye nabi. Amaherezo amasambu yose aba aya Farawo.
21 Afata abaturage bose, uhereye ku mupaka umwe w’igihugu cya Egiputa ukagera ku wundi arabimura, abatuza mu mijyi.+ 22 Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine ataguze+ kubera ko abatambyi batungwaga n’ibyo Farawo yabahaga. Ni cyo cyatumye batagurisha amasambu yabo. 23 Hanyuma Yozefu abwira abantu ati: “Uyu munsi nabaguze n’amasambu yanyu ngo mube aba Farawo. None dore mbahaye imyaka ngo mutere mu mirima yanyu. 24 Nimusarura muzajye muha Farawo+ kimwe cya gatanu. Ibisigaye bizaba ibyanyu kugira ngo mukureho imyaka yo gutera mu mirima, mubone n’ibyo murya mwebwe n’abana banyu n’abandi bo mu ngo zanyu.” 25 Na bo baramubwira bati: “Warokoye ubuzima bwacu.+ Nyakubahwa, niba ubyemeye tuzaba abagaragu ba Farawo.”+ 26 Nuko Yozefu abigira itegeko kugeza n’uyu munsi* ko Farawo azajya ahabwa kimwe cya gatanu cy’ibiva mu masambu yose yo muri Egiputa. Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine atarabaye aya Farawo.+
27 Abisirayeli bakomeza gutura mu gihugu cya Egiputa, mu karere k’i Gosheni.+ Batura muri icyo gihugu, barabyara baba benshi cyane.+ 28 Yakobo yamaze imyaka 17 mu gihugu cya Egiputa. Imyaka yose Yakobo yabayeho ni 147.+
29 Igihe Isirayeli yari hafi gupfa+ yahamagaye umuhungu we Yozefu aramubwira ati: “Niba unkunda, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. Uzangaragarize urukundo rudahemuka kandi ube uwizerwa. Ndakwinginze ntuzanshyingure muri Egiputa.+ 30 Nimfa, uzamvane muri Egiputa, ujye kunshyingura aho ba sogokuru bashyinguwe.”+ Na we aramusubiza ati: “Nzabikora nk’uko ubivuze.” 31 Hanyuma aramubwira ati: “Rahira!” Yozefu ararahira.+ Nuko Isirayeli yubika umutwe ku musego w’uburiri bwe.+
48 Nyuma y’ibyo babwira Yozefu bati: “Dore papa wawe akomeje kugira intege nke.” Nuko ajyana n’abahungu be babiri, ari bo Manase na Efurayimu, ajya kureba papa we.+ 2 Babwira Yakobo bati: “Umuhungu wawe Yozefu aje kukureba.” Nuko Isirayeli arihangana yicara ku buriri bwe. 3 Yakobo abwira Yozefu ati:
“Imana Ishoborabyose yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cy’i Kanani maze impa umugisha.+ 4 Yarambwiye iti: ‘nzatuma ubyara abana benshi kandi uzakomokwaho n’abantu benshi.+ Iki gihugu nzagiha abazagukomokaho, bagituremo iteka ryose.’+ 5 None rero, abahungu bawe babiri wabyariye mu gihugu cya Egiputa mbere y’uko mpagusanga, ni abanjye.+ Efurayimu na Manase ni abanjye kimwe na Rubeni na Simeyoni.+ 6 Ariko abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe. Bazitirirwa amazina y’abo bakuru babo babiri kandi bazahabwa umurage* mu mugabane w’abo bakuru babo.+ 7 Igihe navaga i Padani, Rasheli yapfuye+ turi kumwe mu nzira tugeze mu gihugu cy’i Kanani, dushigaje urugendo rurerure ngo tugere muri Efurata.+ Nuko mushyingura aho ngaho ku nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”+
8 Hanyuma Isirayeli abona abana ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?” 9 Yozefu asubiza papa we ati: “Ni abana Imana yampereye muri iki gihugu.”+ Yakobo aramubwira ati: “Bigize hino mbahe umugisha.”+ 10 Icyo gihe Isirayeli yari yarahumye bitewe n’uko yari ashaje. Ntiyari akibona. Nuko Yozefu amwegereza abana be maze Isirayeli arabasoma kandi arabahobera. 11 Isirayeli abwira Yozefu ati: “Sinatekerezaga ko nzongera kukubona,+ ariko Imana itumye mbona n’abagukomokaho.” 12 Hanyuma Yozefu abakura hafi ya papa we, apfukama imbere ye akoza umutwe hasi.
13 Yozefu arabafata uko ari babiri, afata Efurayimu+ n’ukuboko kw’iburyo amushyira mu kuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afata na Manase+ n’ukuboko kw’ibumoso amushyira mu kuboko kw’iburyo kwa Isirayeli, arabamwegereza. 14 Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase. Ibyo yabikoze ku bushake kubera ko yari azi ko Manase ari we wari imfura.+ 15 Nuko aha Yozefu umugisha aramubwira ati:+
“Imana y’ukuri, iyo sogokuru Aburahamu na papa Isaka bakoreraga,+
Imana y’ukuri yakomeje kundinda mu buzima bwanjye bwose kugeza uyu munsi,+
16 Yo yakoresheje umumarayika, akankiza ingorane zanjye zose,+ ihe umugisha aba bana.+
Bazitirirwe izina ryanjye, bitirirwe n’izina rya sogokuru Aburahamu na papa wanjye Isaka,
Kandi babyare babe benshi mu isi.”+
17 Yozefu abonye ko papa we akomeje gushyira ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, ntibyamushimisha maze ashaka gufata ukuboko kwa papa we ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku mutwe wa Manase. 18 Nuko Yozefu aramubwira ati: “Papa wibigenza utyo, kuko uyu ari we mwana w’imfura.+ Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.” 19 Ariko papa we akomeza kubyanga aravuga ati: “Ndabizi mwana wa, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi kandi bazagira imbaraga. Ariko murumuna we azakomera amurute+ kandi abazamukomokaho bazaba benshi bakwire mu bihugu byinshi.”+ 20 Akomeza kubaha umugisha kuri uwo munsi,+ agira ati:
“Abisirayeli bajye bakuvuga batanga umugisha, bagira bati:
‘Imana ikugire nka Efurayimu, ikugire nka Manase.’”
Uko ni ko yakomeje gushyira Efurayimu imbere ya Manase.
21 Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa.+ Ariko Imana izakomeza kubafasha kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sogokuruza.+ 22 Nanjye nguhaye igice kimwe cy’ubutaka kiruta icy’abavandimwe bawe, icyo nambuye Abamori nkoresheje inkota yanjye n’umuheto wanjye.”
49 Nyuma yaho Yakobo ahamagara abahungu be arababwira ati: “Nimuteranire hamwe kugira ngo mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza. 2 Nimuteranire hamwe mwumve, yemwe bahungu ba Yakobo mwe. Nimwumve icyo papa wanyu Isirayeli ababwira.
3 “Rubeni,+ uri imfura yanjye+ ukaba n’imbaraga zanjye kandi ni wowe ubushobozi bwanjye bwo kubyara bwatangiriyeho. Wari ufite icyubahiro n’imbaraga bihebuje! 4 Umeze nk’amazi atagira ikiyatangira. Ntukagire ubutware kuko waryamanye n’umugore* wa papa wawe.+ Urabona ngo Rubeni aryamane n’umugore wanjye! Aratinyuka koko!
5 “Simeyoni na Lewi ni abavandimwe.+ Intwaro zabo bazikoresha urugomo.+ 6 Sinzigera nifatanya na bo. Mutima wanjye, ntukifatanye n’itsinda ryabo kuko bagize uburakari bakica abantu+ kandi batemye ibitsi by’ibimasa nta mpamvu. 7 Uburakari bwabo ni bubi cyane* kuko bwuzuye urugomo n’umujinya.+ Nzabatatanyiriza mu bahungu ba Yakobo kandi nzabakwirakwiza muri Isirayeli.+
8 “Naho wowe Yuda,+ abavandimwe bawe bazagushimagiza.+ Uzatsinda abanzi bawe.+ Abavandimwe bawe bazakunamira.+ 9 Yuda ameze nk’icyana cy’intare.+ Mwana wanjye, uzarya umuhigo uhage. Arasutama, akirambura nk’intare kandi ameze nk’intare. Ni nde watinyuka kumushotora? 10 Inkoni y’ubwami izaguma kuri Yuda+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza igihe Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+ 11 Azirika indogobe ye ku muzabibu kandi icyana cy’indogobe ye akizirika ku muzabibu w’indobanure. Azamesa umwenda we muri divayi kandi umwitero we azawumesa mu maraso y’imizabibu. 12 Amaso ye yatukujwe na divayi n’amenyo ye yezwa n’amata.
13 “Zabuloni+ azatura ku nkombe y’inyanja kandi azaba ku nkombe, aho bazirika ubwato.+ Umupaka w’aho atuye uzagera i Sidoni.+
14 “Isakari+ ni nk’indogobe y’inyambaraga, iryama hagati y’imitwaro ibiri. 15 Azabona ko ahantu ho kuruhukira ari heza kandi ko igihugu gishimishije. Azatega ibitugu kugira ngo aheke imizigo kandi azakoreshwa imirimo ivunanye cyane.
16 “Dani+ ni umwe mu miryango y’Abisirayeli. Ni we uzacira imanza Abisirayeli.+ 17 Dani azamera nk’inzoka iri ku ruhande rw’umuhanda, amere nk’impiri iri iruhande rw’inzira, iruma agatsinsino k’ifarashi, uyigenderaho akagwa agaramye.+ 18 Yehova, nzategereza agakiza kawe.
19 “Gadi,+ umutwe w’abanyazi uzamutera ariko na we azatera abasigaye inyuma.+
20 “Ibyokurya bya Asheri+ bizaba byinshi kandi azatanga ibyokurya biryoshye by’umwami.+
21 “Nafutali+ ni nk’imparakazi inyaruka. Avuga amagambo meza.+
22 “Yozefu+ ni umushibu w’igiti* cyera imbuto. Ni umushibu w’igiti cyera imbuto kiri hafi y’isoko y’amazi, amashami yacyo akagera hejuru y’urukuta. 23 Ariko abarashi bakomeza kumubuza amahwemo, bakamurasa kandi bagakomeza kumwanga cyane.+ 24 Nyamara umuheto we uguma mu mwanya wawo,+ n’amaboko ye ahorana imbaraga kandi agakora vuba vuba+ kubera ko afashwa n’Intwari ya Yakobo, ari yo Mwungeri, ikaba n’Ibuye rya Isirayeli. 25 Yozefu yaturutse ku Mana ya papa we kandi izamufasha. Ari kumwe n’Ishoborabyose. Imana izamuha umugisha uva mu ijuru n’umugisha w’amazi ava mu butaka,+ kandi azagira abana benshi agire n’amatungo menshi. 26 Imigisha papa wawe aguhaye izaruta rwose ibintu byiza byo ku misozi ihoraho iteka kandi izaruta ubwiza bw’udusozi duhoraho iteka.+ Izakomeza kuba ku mutwe wa Yozefu kandi rwose izakomeza kuba ku mutwe w’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+
27 “Benyamini+ azajya atanyagura nk’isega.*+ Mu gitondo azajya arya inyamaswa yafashe, naho nimugoroba azajya agabanya abantu ibyo yambuye abanzi be.”+
28 Iyo ni yo miryango 12 ya Isirayeli kandi ibyo ni byo papa wabo yababwiye igihe yabahaga umugisha. Yabahaye umugisha bose, buri wese amuha umugisha we.+
29 Hanyuma arabategeka ati: “Dore ngiye gupfa.+ Muzanshyingure iruhande rwa papa na sogokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti.+ 30 Ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo. 31 Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n’umugore we Sara.+ Ni ho bashyinguye Isaka+ n’umugore we Rebeka kandi ni ho nashyinguye Leya. 32 Uwo murima waguzwe hamwe n’ubuvumo burimo, wari uw’abahungu ba Heti.”+
33 Yakobo arangije guha abahungu be ayo mabwiriza, asubiza amaguru ku buriri bwe, ashiramo umwuka, arapfa kimwe na ba sekuruza.*+
50 Nuko Yozefu yunama kuri papa we,+ amuririraho kandi aramusoma. 2 Hanyuma Yozefu ategeka abagaragu be b’abaganga gusiga imibavu umurambo+ wa papa we kugira ngo utabora. Nuko abo baganga basiga imibavu umurambo wa Isirayeli. 3 Bamara iminsi 40 yose bamusiga imibavu kuko iyo ari yo minsi bamaraga basiga umurambo imibavu. Nuko Abanyegiputa bamara iminsi 70 bamuririra.
4 Amaherezo iminsi yo kumuririra irarangira maze Yozefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati: “Niba munyishimiye, ndabinginze mumbwirire Farawo muti: 5 ‘papa yarandahije+ arambwira ati: “dore ngiye gupfa.+ Uzanshyingure mu mva yanjye+ nacukuye mu gihugu cy’i Kanani.”+ None ndakwinginze, nyemerera ngende njye gushyingura papa hanyuma nzagaruke.’” 6 Farawo aravuga ati: “Genda ushyingure papa wawe nk’uko yabikurahije.”+
7 Yozefu ajya gushyingura papa we. Ajyana n’abagaragu ba Farawo bose, abakuru+ bo mu rugo rwe bose n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose. 8 Nanone, Yozefu ajyana n’abo mu rugo rwe bose, abavandimwe be bose n’abo mu rugo rwa papa we.+ Abana babo bato ni bo bonyine basigaye i Gosheni hamwe n’amatungo yabo. 9 Ajyana n’amagare+ n’abagendera ku mafarashi, bagenda ari itsinda rinini cyane. 10 Bagera muri Atadi, mu karere ka Yorodani, ahantu hari imbuga bahuriragaho imyaka, maze bahageze bararira cyane, baraboroga. Nuko Yozefu amara iminsi irindwi akora imihango y’icyunamo aririra papa we. 11 Abaturage bo muri icyo gihugu, ari bo Banyakanani, babonye iyo mihango y’icyunamo yabereye ku mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Aba ni Abanyegiputa bafite agahinda kenshi!” Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa Abeli-misirayimu,* hakaba ari mu karere ka Yorodani.
12 Nuko abahungu ba Yakobo bamukorera ibyo yari yarabategetse byose.+ 13 Bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawushyingura mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela uri imbere y’i Mamure, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo.+ 14 Yozefu amaze gushyingura papa we, asubira muri Egiputa ari kumwe n’abavandimwe be n’abandi bose bari bajyanye na we gushyingura.
15 Abavandimwe ba Yozefu babonye Yakobo amaze gupfa, batangira kuvuga bati: “Nta wamenya, wenda Yozefu aratwanga kandi rwose azatwishyura ibibi byose twamukoreye.”+ 16 Nuko batuma kuri Yozefu baramubwira bati: “Mbere y’uko papa wawe apfa yarategetse ati: 17 ‘muzabwire Yozefu muti: “ndakwinginze, babarira abavandimwe bawe ibibi byose bagukoreye n’icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.”’ None rero, twebwe abagaragu b’Imana ya papa wawe turakwinginze, tubabarire icyaha cyacu.” Nuko babibwiye Yozefu, kwihangana biramunanira ararira. 18 Hanyuma abavandimwe be na bo baraza bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi baravuga bati: “Dore turi abagaragu bawe!”+ 19 Yozefu arababwira ati: “Ntimugire ubwoba. None se ndi Imana kugira ngo mbacire urubanza? 20 Mwe mwashakaga kungirira nabi,+ ariko Imana yo yashakaga gukora ibyiza kugira ngo irokore ubuzima bwa benshi nk’uko bimeze uyu munsi.+ 21 Ubwo rero, ntimugire ubwoba. Nzakomeza kubaha ibyokurya, mwe n’abana banyu.”+ Uko ni ko yabahumurije, akababwira amagambo abagarurira icyizere.
22 Yozefu akomeza gutura muri Egiputa, we n’abo mu rugo rwa papa we. Yozefu yabayeho imyaka 110. 23 Nuko Yozefu abona abuzukuru ba Efurayimu,+ abona n’abana ba Makiri+ umuhungu wa Manase kandi yabafataga nk’abana be.* 24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabitaho rwose+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye ko izaha Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+ 25 Yozefu arahiza abahungu ba Isirayeli arababwira ati: “Imana izabitaho nta kabuza. Namwe nimurahire ko muzajyana amagufwa yanjye mukayakura ino.”+ 26 Nuko Yozefu apfa afite imyaka 110. Basiga umurambo we imibavu,+ bawushyira mu isanduku muri Egiputa.
Cyangwa “imuhengeri.”
Cyangwa “umwuka w’Imana.”
Cyangwa “isanzure.”
Cyangwa “mu ijuru.”
Uko bigaragara hakubiyemo izigendesha inda n’utundi tunyamaswa tugira amaguru mato.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo zabyo zose.”
Aha ni ho ha mbere havugwa izina bwite ry’Imana. Reba Umugereka wa A4.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugingo buzima.” Mu Giheburayo ni ne’phesh. Bisobanura ngo: “Icyaremwe gihumeka.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubugingo.”
Budola ni amariragege ahumura neza ava mu biti byo mu turere dushyuha.
Cyangwa “uzamubera icyuzuzo.”
Cyangwa “akomatana n’umugore we.”
Cyangwa “kinogeye ijisho.”
Cyangwa “ubaye ikivume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Bisobanura ngo: “Umuntu wakuwe mu mukungugu.”
Kuvuma ni “ukwifuriza ibintu bibi umuntu cyangwa ikintu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.
Cyangwa “uzajya urya ubanje gututubikana.”
Bisobanura ngo: “Umuntu muzima.”
Cyangwa “ku butaka bwasamye bukakira amaraso ya murumuna wawe wamennye.”
Cyangwa “ntibuzakwerera umwero wabwo.”
Ibi bishobora kuba byerekeza ku itegeko ryaburiraga umuntu wese wari gushaka kwica Kayini.
Cyangwa “igihugu cy’i Nodi.”
Cyangwa “yaracuraga.”
Bisobanura “uwashyizweho.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yakomeje kugendana n’Imana.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikiruhuko; Ihumure.”
Cyangwa “uzaduhumuriza.”
Kuvuma ni ukwifuriza umuntu cyangwa ikintu ibintu bibi.
Cyangwa “abana b’Imana.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abagusha.” Ni ukuvuga, abatura abandi hasi. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “aricuza.”
Cyangwa “yakomeje kugendana n’Imana.”
Cyangwa “inkuge.” Yari imeze nk’igisanduku kinini.
Cyangwa “imbaho zo mu giti cy’ubwoko bwa goferi.”
Ni ibintu by’umukara bimatira bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni mikono 300. Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni mikono 50.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni mikono 30.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tsohar.” Bishobora kuba bisobanura “igisenge” cyangwa “idirishya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni umukono umwe.
Cyangwa “zitazira.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu nyamaswa zose zitanduye ufatemo ingabo zirindwi n’ingore zirindwi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu biguruka byo mu kirere ufatemo ibigabo birindwi n’ibigore birindwi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mikono 15.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “yibuka.”
Cyangwa “umupfundikizo.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “zitazira.”
Cyangwa “ishimisha; icururutsa.”
Kuvuma ni ukwifuriza ibibi umuntu cyangwa ikintu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “imitima yabo ibogamira ku bibi.”
Cyangwa “impeshyi.”
Cyangwa “itumba.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “umuntu uvusha amaraso y’undi muntu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “uwo ni wo wa mujyi ukomeye.” Uwo mujyi ushobora kuba werekeza ku mujyi umwe wari ugizwe na Nineve n’iyo mijyi yose uko ari itatu.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mukuru wa Yafeti.”
Bisobanura “ibice.”
Cyangwa “isi yiciyemo ibice.”
Ni ho haje kwitwa “Babuloni.”
Ni ibintu by’umukara bimatira bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.
Cyangwa “dusobanye ururimi rwabo.”
Bisobanura “urujijo.”
Cyangwa “izihesha umugisha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubyaro rwawe.”
Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.
Cyangwa “ufite uburanga.”
Cyangwa “ubusitani bwa Edeni.”
Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.
Ni ibintu by’umukara bimatira bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.
Cyangwa “ndi ingabo ikurinda.”
Cyangwa “ihene y’inyagazi.”
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Cyangwa “bazabagira abacakara.”
Cyangwa “uzasanga ba sogokuruza bawe.”
Bisobanura ngo: “Imana irumva.”
Hari abatekereza ko ari imparage. Bishobora kuba byerekeza ku kuntu yari kuba umuntu wigenga.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Azahora ahanganye n’abavandimwe be bose.”
Bisobanura ngo: “Iriba ry’Imana nzima indeba.”
Cyangwa “ujye ugendera imbere yanjye.”
Bisobanura ngo: “Umubyeyi ahabwa icyubahiro.”
Bisobanura ngo: “Sekuruza w’abantu benshi.”
Cyangwa “uzaba sekuruza w’amahanga menshi.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Bishobora kuba bisobanura “Umunyamahane.”
Bisobanura “Igikomangoma.”
Bisobanura “Useka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya eshatu.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ntiyari akijya mu mihango nk’abandi bagore.”
Umukwe w’umuntu aba ari umugabo w’umukobwa we.
Bisobanura ngo: “Muto cyane.”
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
Cyangwa ko “utariho umugayo.”
Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaseka.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “urubyaro ruzakwitirirwa.”
Cyangwa “uruhago.”
Bishobora kuba bisobanura “Iriba ry’Indahiro” cyangwa “Iriba ry’Intama Zirindwi.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni umwana utagira undi bavukana.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Bisobanura ngo: “Yehova azatanga; Yehova azabyitaho.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “inshoreke.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 400.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya Shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Uyu uvugwa aha birashoboka ko ari Labani.
Cyangwa “ntidushobora kugira icyo tugusubiza cyaba icyiza cyangwa ikibi.”
Cyangwa “urubyaro.”
Cyangwa “amarembo.”
Abashuri bavugwa aha, si abakomoka ku muhungu wa Shemu witwaga Ashuri.
Cyangwa “inshoreke ze.”
Cyangwa “aho bari batuye mu midugudu ikikijwe n’inkuta.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bangaga abavandimwe babo bose.”
Cyangwa “amahanga abiri.”
Bisobanura ngo: “Ufite ubwoya.”
Bisobanura ngo: “Ufashe agatsinsino; Ujya mu mwanya w’undi.”
Bisobanura “umutuku.”
Ni isupu y’inkori. Inkori ni ubwoko bw’udushyimbo duto cyane.
Cyangwa “bihesha umugisha.”
Bisobanura “intonganya.”
Bisobanura “gushinja.”
Bisobanura ngo: “Ahantu hagari.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “amvuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “ibinyampeke.”
Bisobanura ngo: “Ufashe agatsinsino; Utwara umwanya w’undi.”
Cyangwa “uzikura umugogo we ku ijosi.”
Cyangwa “urwego.”
Cyangwa “yihesha umugisha.”
Bisobanura ngo: “Inzu y’Imana.”
Iriba ni umwobo babaga baracukuye kugira ngo bajye bawuvomamo amazi.
Cyangwa “igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.”
Cyangwa “abengerana.”
Cyangwa “yangwa.”
Bisobanura ngo: “Dore umuhungu.”
Bisobanura “kumva.”
Bisobanura ngo: “Gufatana; Kugumana.”
Bisobanura ngo: “Gusingiza; Impamvu yo gusingiza.”
Bisobanura ngo: “Umucamanza.”
Bisobanura “gukirana.”
Bisobanura ngo: “Umugisha uhebuje.”
Bisobanura ngo: “Kwishima; Ibyishimo.”
Nta kintu kigaragaza ko mu by’ukuri izo mbuto zatumaga umuntu atwita.
Bisobanura “igihembo.”
Bisobanura ngo: “Uworohera abandi.”
Ni izina Yozefiya mu buryo buhinnye. Risobanura ngo: “Yehova yongere; Agwize.”
Cyangwa “ibihuga.”
Cyangwa “ishake kwima.” Iyo itungo ry’irigore ryarinze riba rishaka guhura n’iry’irigabo kugira ngo rizabyare.
Cyangwa “ubugondo.”
Cyangwa “ibihuga.”
Cyangwa “ibitobo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Terafimu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “abavandimwe be.”
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Ni ugukuramo inda kw’itungo.
Cyangwa “bene wabo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abavandimwe be.”
Ni ijambo ry’Icyarameyi risobanura ngo: “Ikirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya.”
Cyangwa “ukabaharika.”
Cyangwa “bene wabo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abavandimwe be.”
Bisobanura ngo: “Impande ebyiri.”
Ni ihene z’ingore.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Gukirana ni igihe abantu babiri baba bafatanye bari gukina, umwe ashaka kugusha undi.
Bisobanura ngo: “Umuntu ukirana n’Imana,” cyangwa “Imana ikirana.”
Bisobanura ngo: “Mu maso h’Imana.”
Cyangwa “Peniyeli.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Bisobanura ngo: “Utuzu tw’ibyatsi; Ubwugamo.”
Cyangwa “utarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “imana z’amahanga.”
Cyangwa “abitaba mu butaka.”
Bisobanura ngo: “Imana y’i Beteli.”
Cyangwa “umurezi wa Rebeka.”
Bisobanura ngo: “Igiti kinini cyo kuririraho.”
Cyangwa “ituro ry’ibyokunywa.”
Bisobanura ngo: “Umwana w’agahinda kanjye.”
Bisobanura ngo: “Umwana w’ukuboko kw’iburyo.” Ni ukuvuga, umwana nkunda cyane.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “inshoreke.”
Cyangwa “babagamo ari abimukira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”
Isirayeli ni izina Imana yahaye Yakobo.
Wari umuti uvura ibikomere.
Cyangwa “Abamidiyani.”
Cyangwa “ashishimura.”
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Cyangwa “ikigunira.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “umukazana we.”
Cyangwa “urampa iyihe ngwate?”
Cyangwa “indaya yo mu rusengero.”
Cyangwa “wisaturiye aho unyura.”
Bisobanura ngo: “Gusatura.” Bishobora kuba byerekeza ku gikomere umubyeyi agira iyo ari kubyara.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Avrékh!” Birashoboka ko ari ijambo bakoreshaga bashaka guha umuntu icyubahiro.
Ni ukuvuga “Heliyopolisi.”
Bisobanura ngo: “Utuma wibagirwa.”
Bisobanura ngo: “Kubyara abana benshi.”
Cyangwa “ba maneko.”
Bisobanura ngo: “Umwana wavutse nyuma.”
Cyangwa “gutata.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Yabaga ari amavuta ahumura cyangwa amariragege yavaga mu bimera cyangwa mu biti bitandukanye.
Cyangwa “bashishimura.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “abo mu rugo rwe bose.”
Cyangwa “abahungu ba Isirayeli.”
Ni ukuvuga, Heliyopolisi.
Cyangwa “aririra ku ijosi rye umwanya munini.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “inshoreke.”
Cyangwa “buvumwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Bisobanura “nyirabyo.”
Umushibu w’igiti ni icyana k’igiti kimera aho baba baratemeye igiti kinini.
Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asanga ba sekuruza.” Iyi ni imvugo y’ubusizi isobanura ko umuntu yapfuye.
Bisobanura ngo: “Icyunamo cy’Abanyegiputa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bavukiye ku mavi ya Yozefu.”