IGITABO CYA MBERE CY’ABAMI
1 Umwami Dawidi yari ashaje,+ ageze mu za bukuru. Niyo bamworosaga imyenda ntiyashiraga imbeho. 2 Nuko abagaragu be baramubwira bati: “Mwami databuja, reka bagushakire umukobwa w’isugi, ajye agukorera kandi akwiteho. Azajya agupfumbata maze ushire imbeho.” 3 Bajya gushaka umukobwa mwiza cyane mu gihugu cyose cya Isirayeli. Baza kubona Abishagi+ w’i Shunemu,+ bamuzanira umwami. 4 Uwo mukobwa yari afite ubwiza butangaje. Nuko araza akajya yita ku mwami kandi akamukorera. Icyakora umwami ntiyigeze agirana na we imibonano mpuzabitsina.
5 Muri icyo gihe Adoniya,+ umuhungu wa Hagiti, yari yaratangiye kwifuza ubutegetsi cyane. Yaravuze ati: “Ni njye uzaba umwami!” Nuko akoresha igare ryo kugenderamo, ashaka n’abagendera ku mafarashi hamwe n’abagabo 50 bo kwiruka imbere ye.+ 6 Ariko papa we ntiyari yarigeze abimubuza* ngo amubaze ati: “Ibyo ukora ni ibiki?” Uwo muhungu na we yari mwiza cyane kandi mama we yari yaramubyaye akurikira Abusalomu. 7 Adoniya yumvikanye na Yowabu umuhungu wa Seruya n’umutambyi Abiyatari+ maze baramufasha kandi baramushyigikira.+ 8 Ariko umutambyi Sadoki,+ Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, umuhanuzi Natani,+ Shimeyi,+ Reyi n’abasirikare b’intwari ba Dawidi,+ bo ntibigeze bashyigikira Adoniya.
9 Nuko Adoniya ajya gutambira ibitambo+ by’intama n’inka n’amatungo abyibushye hafi y’ibuye rya Zoheleti hegeranye na Eni-rogeli, atumira abavandimwe be bose ari bo bana b’umwami n’Abayuda bose, bari abagaragu b’umwami. 10 Ariko ntiyigeze atumira umuhanuzi Natani na Benaya n’abasirikare b’intwari ba Dawidi n’umuvandimwe we Salomo. 11 Natani+ abwira Batisheba,+ mama wa Salomo,+ ati: “Ese ntiwumvise ko Adoniya+ umuhungu wa Hagiti yabaye umwami kandi databuja umwami akaba atabizi? 12 None rero reka nkugire inama kugira ngo wowe n’umuhungu wawe Salomo mudapfa.+ 13 Jya kureba umwami Dawidi umubwire uti: ‘ese mwami databuja, si wowe wandahiriye njye umuja wawe uti: “umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura akaba umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami”?+ None se kuki Adoniya ari we wabaye umwami?’ 14 Nuba uri kuvugana n’umwami, nanjye ndinjira ngukurikiye, nemeze ko ibyo uvuga ari ukuri.”
15 Nuko Batisheba arinjira asanga umwami mu cyumba yararagamo. Umwami yari ashaje cyane. Icyo gihe Abishagi+ w’i Shunemu yari ari kwita ku mwami. 16 Batisheba yunamira umwami aramupfukamira maze umwami aramubwira ati: “Urifuza iki?” 17 Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, warandahiriye njye umuja wawe mu izina rya Yehova Imana yawe uti: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami.’+ 18 Ariko dore Adoniya yabaye umwami kandi nta byo uzi.+ 19 Yatambye ibitambo byinshi cyane by’ibimasa, amatungo abyibushye n’intama. Kandi yatumiye abana b’umwami bose n’umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w’ingabo,+ ariko ntiyatumiye umugaragu wawe Salomo.+ 20 None rero mwami databuja, Abisirayeli bose bategereje ko ubabwira uzagusimbura, akaba umwami, akicara ku ntebe yawe y’ubwami. 21 Nutagira icyo ubikoraho, igihe uzaba umaze gupfa maze ugasanga ba sogokuruza bawe, njye n’umuhungu wanjye Salomo tuzafatwa nk’abagambanyi.”
22 Batisheba akivugana n’umwami, umuhanuzi Natani aba arinjiye.+ 23 Bahita babwira umwami bati: “Dore umuhanuzi Natani araje!” Nuko aza imbere y’umwami aramupfukamira akoza umutwe hasi. 24 Natani aramubaza ati: “Nyagasani mwami, ese ni wowe wavuze uti: ‘Adoniya ni we uzansimbura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami’?+ 25 Dore uyu munsi yamanutse ajya gutamba ibitambo byinshi+ cyane by’ibimasa n’amatungo abyibushye n’intama kandi yatumiye abana b’umwami bose n’abakuru b’ingabo n’umutambyi Abiyatari.+ Ubu bari gusangira na we ibyokurya n’ibyokunywa kandi bakavuga bati: ‘Umwami Adoniya arakabaho!’ 26 Ariko njye umugaragu wawe n’umutambyi Sadoki na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada n’umugaragu wawe Salomo, ntiyigeze adutumira. 27 Ese mwami databuja, ni wowe wategetse ko ibi biba, utambwiye umuntu uzagusimbura, akicara ku ntebe yawe y’ubwami?”
28 Nuko umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire Batisheba.” Batisheba araza ahagarara imbere y’umwami. 29 Umwami ararahira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana ihoraho yankijije ibyago byose,+ 30 ko nk’uko nakurahiriye imbere ya Yehova Imana ya Isirayeli mvuga nti: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura akaba umwami kandi akicara ku ntebe yanjye y’ubwami,’ ari ko uyu munsi ngiye kubigenza.” 31 Batisheba yunamira umwami aramupfukamira, aramubwira ati: “Databuja Mwami Dawidi, nkwifurije kubaho iteka!”
32 Ako kanya Umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire umutambyi Sadoki, umuhanuzi Natani na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada.”+ Nuko baza imbere y’umwami. 33 Umwami arababwira ati: “Nimujyane n’abashinzwe kundinda,* mwicaze Salomo umuhungu wanjye ku nyumbu*+ yanjye, mumumanukane mumujyane i Gihoni.+ 34 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamusukeho amavuta+ abe umwami wa Isirayeli. Hanyuma muvuze ihembe maze muvuge muti: ‘Umwami Salomo arakabaho!’+ 35 Nimurangiza mumukurikire yinjire, yicare ku ntebe yanjye y’ubwami. Ni we uzansimbura akaba umwami kandi ni we nzagira umuyobozi wa Isirayeli n’u Buyuda.” 36 Benaya umuhungu wa Yehoyada ahita abwira umwami ati: “Amen! Mwami databuja, Yehova Imana yawe ashyigikire umwanzuro ufashe. 37 Mwami databuja, nk’uko Yehova yabanaga nawe, azabe ari na ko abana na Salomo+ kandi ubwami bwe buzakomere kurusha ubwawe.”+
38 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, hamwe n’Abakereti n’Abapeleti+ baramanuka, bicaza Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi+ bamujyana i Gihoni.+ 39 Umutambyi Sadoki akura mu ihema+ ihembe ririmo amavuta,+ ayasuka kuri Salomo.+ Nuko bavuza ihembe, abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami Salomo arakabaho!” 40 Hanyuma abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyirongi kandi bishimye cyane, ku buryo isi yatigise* bitewe n’urusaku rwabo.+
41 Adoniya n’abo yari yatumiye bose barangije kurya,+ bumva urwo rusaku. Yowabu yumvise ijwi ry’ihembe ahita abaza ati: “Urwo rusaku ruri mu mujyi ni urw’iki?” 42 Akibivuga, Yonatani+ umuhungu w’umutambyi Abiyatari aba arahageze. Adoniya aramubwira ati: “Injira kuko uri umugabo mwiza,* kandi ugomba kuba uzanye inkuru nziza.” 43 Ariko Yonatani asubiza Adoniya ati: “Nta nkuru nziza nzanye! Databuja Umwami Dawidi yashyizeho Salomo ngo abe umwami. 44 Umwami yamwohereje ari kumwe n’umutambyi Sadoki, umuhanuzi Natani, Benaya umuhungu wa Yehoyada, Abakereti n’Abapeleti, bamwicaza ku nyumbu y’umwami.+ 45 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamusutseho amavuta i Gihoni bamugira umwami, hanyuma bazamuka bishimye, none umujyi wose wuzuye urusaku. Urwo ni rwo rusaku mwumvise. 46 Si ibyo gusa! Salomo yamaze kwicara ku ntebe y’ubwami. 47 Ikindi kandi, abagaragu ba databuja Umwami Dawidi baje kumushimira, baramubwira bati: ‘Imana izatume izina rya Salomo rimenyekana cyane kurusha iryawe kandi ubwami bwe buzakomere kuruta ubwawe!’ Hanyuma, umwami yunamira Imana ari ku buriri bwe. 48 Nanone umwami yavuze ati: ‘Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, kuko uyu munsi yatanze umuntu wo kwicara ku ntebe yanjye y’ubwami kandi akaba yemeye ko mbyibonera n’amaso yanjye!’”
49 Abo Adoniya yari yatumiye bose bagira ubwoba bwinshi, buri wese arahaguruka, aca ukwe. 50 Adoniya na we agira ubwoba, atinya Salomo. Arahaguruka aragenda afata amahembe y’igicaniro.+ 51 Hanyuma baza kubwira Salomo bati: “Mwami Salomo, Adoniya yagutinye none yafashe amahembe y’igicaniro. Yavuze ati: ‘Umwami Salomo abanze andahirire ko atazanyicisha inkota njyewe umugaragu we.’” 52 Salomo aravuga ati: “Niyitwara neza nta gasatsi ke na kamwe kazagwa hasi.+ Ariko nagira ikibi akora azicwa.” 53 Nuko Umwami Salomo yohereza abantu bamukura ku gicaniro baramuzana. Arinjira yunamira Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati: “Ngaho taha ujye iwawe.”
2 Dawidi ari hafi gupfa, yahaye umuhungu we Salomo amabwiriza akurikira: 2 “Dore ngiye gupfa.* None komera+ kandi ube umugabo nyamugabo.+ 3 Uzumvire ibyo Yehova Imana yawe agusaba byose maze ugendere mu nzira ze, witondere amabwiriza n’amategeko ye, ukurikize imyanzuro afata n’ibyo atwibutsa byanditse mu Mategeko ya Mose.+ Icyo gihe ni bwo ibyo uzakora byose bizagenda neza.* 4 Nanone Yehova azakora ibyo yamvuzeho byose agira ati: ‘abana bawe nibitwara neza kandi bagakomeza kunyumvira n’umutima wabo wose n’ubugingo*+ bwabo bwose, ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+
5 “Nanone, uzi neza ibyo Yowabu umuhungu wa Seruya yankoreye. Yishe abagaba b’ingabo babiri ba Isirayeli, ari bo Abuneri+ umuhungu wa Neri na Amasa+ umuhungu wa Yeteri. Yamennye amaraso yabo+ mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara, ashyira amaraso y’intambara ku mukandara we no ku nkweto yari yambaye. 6 Uzakoreshe ubwenge bwawe. Ntuzemere ko imvi ze zimanuka mu Mva* amahoro.+
7 “Ariko abahungu ba Barizilayi+ w’i Gileyadi uzabagaragarize urukundo rudahemuka, babe mu barira ku meza yawe, kuko na bo banyitayeho+ igihe nahungaga Abusalomu+ umuvandimwe wawe.
8 “Nanone uri kumwe na Shimeyi umuhungu wa Gera, wo mu muryango wa Benyamini w’i Bahurimu. Ni we wanyifurije ibintu bibi cyane+ igihe nari ngiye i Mahanayimu.+ Ariko igihe yazaga kunyakira kuri Yorodani namurahiriye imbere ya Yehova nti: ‘sinzakwicisha inkota.’+ 9 Ntuzabure kumuhana+ kuko uri umunyabwenge kandi ukaba uzi icyo ukwiriye kumukorera. Ntuzemere ko apfa urupfu rusanzwe.”*+
10 Nuko Dawidi arapfa asanga ba sekuruza, bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi.+ 11 Dawidi yategetse Isirayeli imyaka 40. Yamaze imyaka 7 ategekera i Heburoni,+ amara n’indi 33 ategekera i Yerusalemu.+
12 Hanyuma Salomo, yicara ku ntebe y’ubwami ya papa we Dawidi kandi ubwami bwe bugenda burushaho gukomera.+
13 Hashize igihe, Adoniya umuhungu wa Hagiti ajya kureba Batisheba mama wa Salomo, maze Batisheba aramubaza ati: “Ese uzanywe n’amahoro?” Aramusubiza ati: “Ni amahoro.” 14 Nuko Adoniya aramubwira ati: “Hari icyo nashakaga kukubwira.” Batisheba aramusubiza ati: “Ngaho mbwira.” 15 Adoniya aravuga ati: “Uzi neza ko ari njye wagombaga kuba umwami wa Isirayeli kandi ko Abisirayeli bose bari biteze* ko ari njye uba umwami.+ Ariko ubwami narabwambuwe buba ubw’umuvandimwe wanjye kuko Yehova yashatse ko buba ubwe.+ 16 None hari ikintu kimwe gusa ngira ngo nkwisabire kandi ntukinyime.” Batisheba aramubwira ati: “Ngaho kimbwire.” 17 Aravuga ati: “Ndakwinginze, mbwirira Umwami Salomo ampe Abishagi+ w’i Shunemu, abe umugore wanjye. Nzi neza ko atazakwangira.” 18 Batisheba aravuga ati: “Nta kibazo. Ndabibwira umwami.”
19 Nuko Batisheba ajya kureba Umwami Salomo kugira ngo avuganire Adoniya. Umwami ahita ahaguruka ngo ajye guhura na we kandi umwami aramwunamira. Salomo yicara ku ntebe ye y’ubwami, atumiza n’intebe yagenewe mama w’umwami kugira ngo yicare iburyo bwe. 20 Batisheba aramubwira ati: “Hari akantu gato ngira ngo nkwisabire. Ntubyange.” Umwami aramubwira ati: “Nsaba icyo ushaka mubyeyi, kuko ntari bukikwime.” 21 Aravuga ati: “Reka Abishagi w’i Shunemu abe umugore w’umuvandimwe wawe Adoniya.” 22 Umwami Salomo asubiza mama we ati: “Kuki usabira Adoniya gushyingiranwa na Abishagi w’i Shunemu? Ngaho se musabire n’ubwami!+ Ubundi se si we mukuru kuri njye+ kandi akaba ashyigikiwe n’umutambyi Abiyatari na Yowabu+ umuhungu wa Seruya?”+
23 Umwami Salomo arahira mu izina rya Yehova ati: “Imana impane bikomeye nintica Adoniya bitewe n’ibyo yasabye. 24 Ubu ndahiriye imbere ya Yehova wanyicaje ku ntebe y’ubwami ya papa wanjye Dawidi akayikomeza+ kandi akampa ubwami* njye n’abazankomokaho+ nk’uko yari yarabisezeranyije, ko uyu munsi Adoniya ari bwicwe.”+ 25 Ako kanya Umwami Salomo yohereza Benaya+ umuhungu wa Yehoyada aragenda yica Adoniya. Uko ni ko Adoniya yapfuye.
26 Hanyuma Umwami Salomo abwira umutambyi Abiyatari+ ati: “Jya mu masambu yawe muri Anatoti!+ Wagombaga gupfa, ariko sindi bukwice uyu munsi kuko wahekaga Isanduku ya Yehova Umwami w’Ikirenga igihe wari kumwe na papa wanjye Dawidi+ kandi ukaba warababaranye na we mu mibabaro ye yose.”+ 27 Salomo akura Abiyatari ku murimo w’ubutambyi yakoreraga Yehova, kugira ngo akore ibihuje n’ibyo Yehova yari yaravuze ku bo mu muryango wa Eli,+ ayavugiye i Shilo.+
28 Yowabu aza kubimenya. Ahita ahungira mu ihema rya Yehova,+ afata amahembe y’igicaniro arayakomeza. Mu by’ukuri, nubwo Yowabu atari yarashyigikiye Abusalomu,+ yari yarashyigikiye Adoniya.+ 29 Baza kubwira Umwami Salomo bati: “Yowabu yahungiye mu ihema rya Yehova. Ari iruhande rw’igicaniro.” Nuko Salomo yohereza Benaya umuhungu wa Yehoyada, aramubwira ati: “Genda umwice!” 30 Benaya ajya mu ihema rya Yehova abwira Yowabu ati: “Umwami aravuze ngo: ‘sohoka!’” Ariko Yowabu aramubwira ati: “Oya sinsohoka! Aha ni ho nzapfira.” Benaya asubirayo abwira umwami uko Yowabu amushubije. 31 Umwami aramubwira ati: “Ukore nk’uko akubwiye, umwice maze umushyingure kugira ngo njye n’umuryango wa papa tutazabarwaho amaraso y’abantu Yowabu yishe abahoye ubusa.+ 32 Yehova azamuziza abagabo babiri yishe bakiranukaga cyane kandi bari beza kumurusha, akabicisha inkota papa wanjye Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri+ umuhungu wa Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli,+ na Amasa+ umuhungu wa Yeteri umugaba w’ingabo z’u Buyuda.+ 33 Yowabu n’abamukomokaho* bazakomeza kubarwaho amaraso y’abo bantu iteka ryose.+ Ariko Dawidi, abamukomokaho,* umuryango we ukomokwaho n’abami n’intebe ye y’ubwami, bazagira amahoro aturuka kuri Yehova iteka ryose.” 34 Benaya umuhungu wa Yehoyada aragenda yica Yowabu, bamushyingura mu rugo rwe mu butayu. 35 Nuko umwami agira Benaya+ umuhungu wa Yehoyada umugaba w’ingabo, asimbura Yowabu kandi agira Sadoki+ umutambyi, asimbura Abiyatari.
36 Hanyuma umwami ahamagaza Shimeyi+ aramubwira ati: “Ubaka inzu i Yerusalemu abe ari ho utura. Ntuzigere uhava ngo ugire ahandi ujya. 37 Umunsi wasohotse ukambuka Ikibaya cya Kidironi,+ uzapfa byanze bikunze kandi ni wowe uzaba wizize.” 38 Shimeyi asubiza umwami ati: “Ibyo uvuze ni byiza. Mwami databuja, njyewe umugaragu wawe nzakora ibyo uvuze.” Nuko Shimeyi amara igihe kirekire atuye i Yerusalemu.
39 Hashize imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baratoroka bajya kwa Akishi+ umuhungu wa Maka umwami w’i Gati. Abantu baza kubwira Shimeyi bati: “Abagaragu bawe bari i Gati.” 40 Shimeyi ahita afata indogobe ye, ayishyiraho ibyo bicaraho ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Shimeyi aza kugaruka avuye i Gati, azanye n’abagaragu be. 41 Abantu baza kubwira Salomo bati: “Uzi ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu akajya i Gati akanagaruka?” 42 Umwami ahamagaza Shimeyi aramubwira ati: “Sinakurahije mu izina rya Yehova nkakubwira hakiri kare nti: ‘umunsi wasohotse ukagira aho ujya uzamenye ko uzapfa byanze bikunze’? Kandi se si wowe wanyibwiriye uti: ‘ibyo uvuze ni byiza, nzabikora’?+ 43 None se kuki warenze ku byo warahiye mu izina rya Yehova no ku itegeko naguhaye?” 44 Umwami abwira Shimeyi ati: “Wowe ubwawe uzi neza mu mutima wawe ibibi byose wakoreye papa wanjye Dawidi;+ Yehova azakwishyura* ibyo bibi byose wakoze.+ 45 Ariko Yehova azampa umugisha+ kandi atume abakomoka kuri Dawidi bategeka iteka ryose.” 46 Umwami ategeka Benaya umuhungu wa Yehoyada aragenda aramwica.+
Nuko mu gihe Salomo yategekaga ubwami bwe burakomera.+
3 Salomo yagiranye isezerano na Farawo umwami wa Egiputa, ashyingiranwa n’umukobwa we.+ Yajyanye uwo mukobwa mu Mujyi wa Dawidi,+ arahaguma kugeza igihe yarangirije kubaka inzu ye+ n’inzu ya Yehova+ n’urukuta rukikije Yerusalemu.+ 2 Ariko abantu bari bagitambira ibitambo ahantu hirengeye,+ kuko kugeza icyo gihe, inzu yitirirwa izina rya Yehova yari itarubakwa.+ 3 Salomo yakomeje gukunda Yehova yumvira amategeko ya papa we Dawidi. Icyakora yatambiraga ibitambo ahantu hirengeye umwotsi wabyo ukazamuka.+
4 Umwami yagiye i Gibeyoni gutambirayo ibitambo, kuko ari ho hantu hirengeye hari hakomeye kurusha ahandi.+ Salomo yatambiye kuri icyo gicaniro ibitambo 1.000 bitwikwa n’umuriro.+ 5 Igihe Salomo yari i Gibeyoni, Yehova yamubonekeye mu nzozi nijoro aramubaza ati: “Ni iki wifuza ko nguha?”+ 6 Salomo aravuga ati: “Wakunze umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi urukundo rwinshi rudahemuka, kuko yakomeje kukumvira ntaguhemukire, akagaragaza ubutabera kandi akaba yari umunyakuri. Wakomeje kumukunda urukundo rwinshi rudahemuka kugeza uyu munsi, kuko wamuhaye umwana wo kwicara ku ntebe ye y’ubwami.+ 7 None Yehova Mana yanjye, njye umugaragu wawe wangize umwami nsimbura papa wanjye Dawidi nubwo nkiri muto,* kandi nkaba ntarasobanukirwa ibintu byinshi.*+ 8 Njye umugaragu wawe ntegeka abantu bawe watoranyije+ kandi ni abantu benshi ku buryo nta wabasha kubabara. 9 None rero, njye umugaragu wawe umpe umutima wumvira kugira ngo nshobore gucira imanza abantu bawe+ no gutandukanya icyiza n’ikibi.+ None se ni nde wabasha gucira imanza aba bantu bawe benshi cyane?”*
10 Yehova ashimishwa no kuba ibyo ari byo Salomo amusabye.+ 11 Imana iramubwira iti: “Ubwo ibyo ari byo usabye, ntiwisabire kubaho igihe kirekire* cyangwa ubukire cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo guca imanza,+ 12 nzaguha ibyo unsabye.+ Nzaguha ubwenge no gushishoza,*+ ku buryo uzaba utandukanye n’abantu bose babayeho mbere yawe kandi no mu bazabaho nyuma yawe nta n’umwe uzaba ameze nkawe.+ 13 Uretse n’ibyo, nzaguha n’ibyo utansabye,+ nguhe ubukire n’icyubahiro,+ ku buryo nta mwami n’umwe uzamera nkawe igihe cyose uzaba ukiriho.*+ 14 Kandi nukora ibyo ngusaba, ukubahiriza amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye nk’uko papa wawe Dawidi yabigenje,+ nzaguha no kubaho igihe kirekire.”*+
15 Salomo akangutse asanga yarotaga. Nuko ajya i Yerusalemu ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, atamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,*+ kandi akoreshereza umunsi mukuru abagaragu be bose.
16 Muri icyo gihe, abagore babiri bari indaya bagiye kureba umwami bahagarara imbere ye. 17 Umugore umwe aravuga ati: “Nyagasani, njye n’uyu mugore tubana mu nzu kandi nabyaye umwana w’umuhungu turi kumwe mu nzu. 18 Hashize iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari kumwe turi babiri, nta wundi muntu twabanaga mu nzu, uretse njye na we. 19 Bigeze nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, kuko yari yamuryamiye. 20 Nuko mu gicuku afata umwana wanjye amukura iruhande rwanjye, igihe njye umuja wawe nari nsinziriye, amushyira iruhande rwe.* Naho umwana we wapfuye amushyira iruhande rwanjye. 21 Nkangutse mu gitondo ngo nonse umwana wanjye, nsanga yapfuye. Ariko mwitegereje neza nsanga atari uwo nabyaye.” 22 Icyakora wa mugore wundi aravuga ati: “Oya, umwana muzima ni we wanjye. Uwawe ni we wapfuye!” Ariko mugenzi we aravuga ati: “Oya, uwawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye.” Bakomeza guterana amagambo batyo imbere y’umwami.
23 Nuko umwami aravuga ati: “Uyu aravuga ati: ‘Uyu mwana muzima ni uwanjye, uwawe ni we wapfuye!’ Uriya na we akavuga ati: ‘oya, umwana wawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye!’” 24 Aravuga ati: “Nimunzanire inkota.” Nuko bazanira umwami inkota. 25 Arongera aravuga ati: “uyu mwana muzima nimumucemo kabiri, igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi mugihe undi.” 26 Ariko umugore wari mama w’uwo mwana amugirira impuhwe za kibyeyi, yinginga umwami aramubwira ati: “Ndakwinginze nyagasani! Uyu mugore nimumuhe umwana muzima! Rwose ntimumwice.” Ariko wa mugore wundi we aravuga ati: “Nimumucemo kabiri twese tumubure!” 27 Umwami aravuga ati: “Uwo mwana muzima ntimumwice. Nimumuhe uriya mugore kuko ari we mama we.”
28 Abisirayeli bose bumvise urubanza umwami yaciye baramutangarira cyane,*+ kuko babonaga ko yari afite ubwenge buturuka ku Mana bwatumaga aca imanza neza.+
4 Umwami Salomo yategekaga Isirayeli yose.+ 2 Aba ni bo bari abayobozi bakuru b’umwami: Azariya umuhungu wa Sadoki+ yari umutambyi. 3 Elihorefu na Ahiya umuhungu wa Shisha bari abanyamabanga,+ naho Yehoshafati+ umuhungu wa Ahiludi ari umwanditsi. 4 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada yayoboraga ingabo, naho Sadoki na Abiyatari+ ari abatambyi. 5 Azariya umuhungu wa Natani+ yari umukuru w’abayobozi b’intara, Zabudi umuhungu wa Natani ari umutambyi, akaba n’incuti y’umwami.+ 6 Ahishari yari umuyobozi w’urugo rw’umwami, Adoniramu+ umuhungu wa Abuda ari umuyobozi w’abakoraga imirimo y’agahato.+
7 Salomo yari afite abayobozi b’intara 12 muri Isirayeli hose, bazanaga ibyokurya byatungaga umwami n’abo mu rugo rwe. Buri wese yagiraga ukwezi kumwe mu mwaka+ ko kubizana. 8 Aya ni yo mazina yabo: Umuhungu wa Huri yari ashinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 9 Umuhungu wa Dekeri yari ashinzwe Makasi, Shalubimu,+ Beti-shemeshi na Eloni-beti-harani. 10 Umuhungu wa Hesedi yari ashinzwe Aruboti (harimo n’i Soko n’igihugu cyose cya Heferi). 11 Umuhungu wa Abinadabu yari ashinzwe imisozi ya Dori. (Yaje gushyingiranwa na Tafati umukobwa wa Salomo.) 12 Bayana umuhungu wa Ahiludi yari ashinzwe i Tanaki, i Megido+ n’i Beti-sheyani hose,+ hakaba hari hafi y’i Saretani munsi y’i Yezereli. Akarere kose yayoboraga kaheraga i Beti-sheyani kakagera muri Abeli-mehola no mu karere ka Yokimeyamu.+ 13 Umuhungu wa Geberi yari ashinzwe i Ramoti-gileyadi+ (harimo n’imidugudu mito ya Yayiri+ umuhungu wa Manase, iri i Gileyadi+ n’akarere ka Arugobu+ kari i Bashani,+ ni ukuvuga imijyi 60 minini ikikijwe n’inkuta, yari ifite imiryango ikingishije ibyuma bikozwe mu muringa). 14 Ahinadabu umuhungu wa Ido yari ashinzwe i Mahanayimu.+ 15 Ahimasi yari ashinzwe akarere ka Nafutali. (Yashyingiranywe n’undi mukobwa wa Salomo witwaga Basemati.) 16 Bayana umuhungu wa Hushayi yari ashinzwe akarere ka Asheri n’i Beyaloti. 17 Yehoshafati umuhungu wa Paruwa yari ashinzwe akarere ka Isakari. 18 Shimeyi+ umuhungu wa Ela yari ashinzwe akarere ka Benyamini.+ 19 Geberi umuhungu wa Uri yari ashinzwe igihugu cya Gileyadi,+ igihugu cya Sihoni+ umwami w’Abamori n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani. Nanone, hari umuyobozi w’intara wategekaga abandi bayobozi b’intara bose bo mu gihugu.
20 Abayuda n’Abisirayeli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nyanja.+ Bararyaga, bakanywa kandi bakanezerwa.+
21 Salomo yategekaga ibihugu byose uhereye ku Ruzi*+ ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku mupaka wa Egiputa. Bazaniraga Salomo imisoro* kandi bakomeje kumukorera igihe cyose yari akiriho.+
22 Buri munsi ibyokurya byo mu rugo rwa Salomo byabaga ari hafi toni 3 n’ibiro 300* by’ifu iseye neza na toni 6 n’ibiro 600* by’ifu isanzwe, 23 inka 10 zo mu kiraro, inka 20 zo mu rwuri, intama 100, impara, amasha, amasirabo* n’inyoni zibyibushye. 24 Yategekaga ibihugu byose byo mu burengerazuba bw’Uruzi,*+ uhereye i Tifusa ukageza i Gaza+ ndetse n’abami bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi kandi mu turere twe twose hari amahoro.+ 25 Igihe cyose Salomo yategekaga Abayuda n’Abisirayeli, bakomeje kugira amahoro. Buri wese yari afite umuzabibu we, afite n’igiti cy’umutini, uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.
26 Salomo yari afite ibiraro 4.000* by’amafarashi yakururaga amagare ye y’intambara n’amafarashi* 12.000.+
27 Abo bayobozi b’intara bazanaga ibyokurya byatungaga Umwami Salomo n’umuntu wese wariraga ku meza ye. Buri muyobozi yazanaga ibyokurya ukwezi yahawe kugeze ku buryo nta kintu na kimwe cyaburaga.+ 28 Nanone bazanaga ingano* n’ubwatsi bw’amafarashi n’ubw’amafarashi akurura amagare. Buri wese yazanaga ibyo yabaga yasabwe hakurikijwe ibikenewe.
29 Imana iha Salomo ubwenge n’ubushishozi bwinshi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,* bingana n’umucanga wo ku nkombe y’inyanja.+ 30 Ubwenge bwa Salomo bwari bwinshi cyane kurusha ubw’abantu bose b’Iburasirazuba n’ubw’abo muri Egiputa.+ 31 Salomo yarushaga ubwenge abantu bose. Yarushaga ubwenge Etani+ umuhungu wa Zera na Hemani+ na Kalukoli+ na Dara abahungu ba Maholi. Yabaye icyamamare mu bihugu byose byari bimukikije.+ 32 Yanditse* imigani 3.000,+ ahimba n’indirimbo 1.005.+ 33 Yashoboraga kuvuga imiterere y’ibiti, uhereye ku masederi yo muri Libani ukageza kuri hisopu+ imera ku nkuta. Nanone yashoboraga gusobanura imiterere y’inyamaswa,+ inyoni,*+ ibisimba bikururuka+ ku butaka* n’amafi. 34 Abantu bavaga mu bihugu byose baje kumva ubwenge bwa Salomo. Ndetse hazaga n’abami bose bo ku isi babaga barumvise iby’ubwenge bwe.+
5 Hiramu umwami w’i Tiro+ amaze kumva ko Salomo ari we wasutsweho amavuta agasimbura papa we, yamutumyeho abagaragu be, kuko yari incuti ya Dawidi.*+ 2 Salomo na we yoherereza Hiramu+ ubutumwa bugira buti: 3 “Uzi neza ko papa wanjye Dawidi atashoboye kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ye, kubera ko yahoraga arwana n’abanzi be bamuteraga baturutse impande zose, kugeza igihe Yehova yamufashije akabatsinda.*+ 4 None Yehova Imana yanjye yampaye amahoro impande zose.+ Nta muntu n’umwe undwanya kandi nta kintu na kimwe kiduteye ubwoba.+ 5 Ubwo rero, ndashaka kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye, nk’uko Yehova yabisezeranyije papa wanjye Dawidi ati: ‘umwana wawe nzicaza ku ntebe yawe y’ubwami akagusimbura, ni we uzubaka inzu yo kubahisha izina ryanjye.’+ 6 None rero tegeka abantu bawe bantemere amasederi yo muri Libani.+ Abagaragu banjye bazakorana n’abawe kandi ibihembo byose uzansaba nzabibaha, kuko uzi neza ko nta muntu n’umwe muri twe uzi gutema ibiti nk’Abanyasidoni.”+
7 Hiramu yumvise ayo magambo ya Salomo aramushimisha cyane maze aravuga ati: “Yehova ashimwe kuko yahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge ngo ategeke aba bantu bakomeye!”*+ 8 Nuko Hiramu atuma kuri Salomo ati: “Ubutumwa bwawe bwangezeho. Nzaguha ibiti wifuza byose by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi.+ 9 Abagaragu banjye bazabivana muri Libani babimanukane babigeze ku nyanja. Nzabihambiranya, mbyambutse inyanja mbigeze aho uzambwira maze mbisatuze, kugira ngo ushobore kubitwara. Icyo njye ngusaba ni uko nawe wazajya umpa ibyokurya by’abo mu rugo rwanjye.”+
10 Nuko Hiramu akajya aha Salomo ibiti by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi yifuzaga byose. 11 Salomo na we akajya aha Hiramu toni 3.200* z’ingano kugira ngo zibe ibyokurya by’abo mu rugo rwa Hiramu, na litiro 4.400* z’amavuta meza y’imyelayo.* Ibyo ni byo Salomo yahaga Hiramu buri mwaka.+ 12 Nuko Yehova na we aha Salomo ubwenge nk’uko yari yarabimusezeranyije.+ Hiramu na Salomo babana neza, ndetse bagirana isezerano.
13 Umwami Salomo yashyirishijeho imirimo y’agahato. Abayikoraga+ bari abagabo 30.000 baturutse muri Isirayeli hose. 14 Yaboherezaga muri Libani mu byiciro, buri kwezi akohereza abantu 10.000. Bamaraga ukwezi kumwe muri Libani, andi abiri bakayamara mu ngo zabo. Adoniramu+ ni we wari umuyobozi w’abakoraga imirimo y’agahato. 15 Salomo yari afite abakozi 70.000 basanzwe* n’abakozi 80.000 bo guconga amabuye+ mu misozi.+ 16 Yari afite n’abandi 3.300 bari bahagarariye+ amakipe y’abo bakozi. 17 Umwami yabategetse gucukura amabuye manini n’amabuye ahenze,+ bakayaconga+ kugira ngo bayubakishe fondasiyo+ y’iyo nzu. 18 Nuko abubatsi ba Salomo n’abubatsi ba Hiramu n’Abagebali+ baconga amabuye, bategura ibiti n’amabuye byo kubaka iyo nzu.
6 Mu mwaka wa 480, nyuma y’aho Abisirayeli* baviriye mu gihugu cya Egiputa,+ Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu.*+ Hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu,*+ ari ko kwezi kwa kabiri. 2 Inzu Umwami Salomo yubakiye Yehova yari ifite uburebure bwa metero 27,* ubugari bwa metero 9* n’ubuhagarike bwa metero 13.*+ 3 Imbere y’Ahera* h’iyo nzu hari ibaraza+ rifite uburebure bwa metero 9,* bungana n’ubugari bw’iyo nzu. Ryari rifite ubugari bwa metero 4 na santimetero 50.*
4 Iyo nzu ayikorera amadirishya afite amakadire agenda arutanwa.+ 5 Nanone, ku nkuta z’iyo nzu yomekaho indi nzu iyizengurutse, ikaba yari izengurutse Ahera n’icyumba cy’imbere cyane.+ Iyo nzu izengurutse iya mbere yayiciyemo ibyumba.+ 6 Etaje yo hasi y’iyo nzu yometseho, yari ifite ubugari bwa metero 2 na santimetero 50* iyo hagati ifite ubugari bwa metero 3* naho etaje ya gatatu ifite ubugari bwa metero 3 na santimetero 50.* Inkuta zagendaga ziba nto, kuko yasize umwanya wo kugenda ashyiraho imbaho, kugira ngo zitinjira mu nkuta z’iyo nzu.+
7 Igihe iyo nzu yubakwaga, yubakishijwe amabuye yaconzwe mbere y’igihe.+ Nta nyundo cyangwa ishoka cyangwa ikindi gikoresho cy’icyuma cyigeze cyumvikana muri iyo nzu igihe yubakwaga. 8 Umuryango wa etaje yo hasi y’iyo nzu yometseho, wari uri mu ruhande rwo mu majyepfo*+ rwa ya nzu yubatswe mbere. Bajyaga muri etaje yo hagati bazamukiye kuri esikariye igiye yihotagura, bakanayizamukiraho bava muri etaje yo hagati bajya mu ya gatatu. 9 Yakomeje kubaka iyo nzu, arayirangiza.+ Igisenge cyayo yacyubakishije ibiti by’amasederi, hejuru yabyo agerekaho imbaho z’amasederi.+ 10 Nanone muri iyo nzu yometseho, yashyizemo ibyumba bizengurutse inzu+ ya mbere bifite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50.* Imbaho z’ibiti by’amasederi ni zo zahuzaga ibyo byumba na ya nzu ya mbere.
11 Muri icyo gihe Yehova abwira Salomo ati: 12 “Nukurikiza amategeko yanjye, ukubaha imyanzuro mfata,+ nzakora ibintu byose nasezeranyije papa wawe Dawidi+ birebana n’iyi nzu urimo wubaka. 13 Nzatura hagati mu Bisirayeli+ kandi sinzatererana abantu banjye, ari bo Bisirayeli.”+
14 Salomo akomeza kubaka iyo nzu arayirangiza. 15 Ku nkuta zayo imbere yomekaho imbaho z’amasederi. Kuva hasi kugera hejuru kuri purafo* yomekaho imbaho z’amasederi, naho hasi muri iyo nzu ahasasa imbaho z’imiberoshi.+ 16 Ahagana inyuma muri iyo nzu yaciyemo icyumba cya metero icyenda* akoresheje imbaho z’amasederi zavaga hasi zikagera hejuru kuri purafo. Icyo ni cyo cyumba cy’imbere cyane+ cyitwa Ahera Cyane.+ 17 Icyumba kinini cy’iyo nzu,+ ni ukuvuga icyumba kiri imbere y’Ahera Cyane, cyari gifite uburebure bwa metero 18.* 18 Imbaho z’amasederi zari zometse imbere mu nzu zari zibajeho imitako imeze nk’uducuma+ n’indi imeze nk’indabyo zirabije.+ Hose hari hometseho imbaho z’amasederi, ku buryo nta buye ryagaragaraga.
19 Yatunganyije icyumba cy’imbere cyane+ muri iyo nzu, kugira ngo ashyiremo isanduku y’isezerano rya Yehova.+ 20 Icyumba cy’imbere cyane cyari gifite uburebure bwa metero icyenda,* ubugari bwa metero icyenda n’ubuhagarike bwa metero icyenda.+ Ku nkuta yasizeho zahabu itavangiye, ku gicaniro*+ na ho yomekaho imbaho z’amasederi. 21 Salomo yasize zahabu itavangiye+ ku nkuta z’imbere mu nzu. Yashyize iminyururu ya zahabu imbere y’icyumba cy’imbere cyane+ cyari gisize zahabu ahantu hose. 22 Inzu yose yayisize zahabu kugeza aho ayirangirije, igicaniro+ cyari hafi y’icyumba cy’imbere cyane na cyo agisiga zahabu hose.
23 Yabaje abakerubi babiri+ bo gushyira mu cyumba cy’imbere cyane, ababaza mu giti kivamo amavuta. Buri mukerubi yari afite uburebure bwa metero enye.*+ 24 Ibaba ry’umukerubi ryari rifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 50* n’irindi rifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 50. Kuva ku mutwe w’ibaba rimwe ry’umukerubi kugeza ku wundi mutwe hari metero zigera kuri 5.* 25 Amababa y’umukerubi wa kabiri, na yo yareshyaga na metero 4 na santimetero 50.* Abo bakerubi bombi barareshyaga kandi bateye kimwe. 26 Umukerubi umwe yari afite uburebure bwa metero 4 na santimetero 50* kandi undi na we ari uko. 27 Nuko ashyira abo bakerubi+ mu nzu y’imbere* barambuye amababa. Ibaba ry’umukerubi umwe ryakoraga ku rukuta rumwe, ibaba ry’undi mukerubi rigakora ku rundi rukuta. Andi mababa yabo yahuriraga hagati mu cyumba agakoranaho. 28 Asiga zahabu kuri abo bakerubi.
29 Ku nkuta z’icyumba cy’imbere n’icy’inyuma by’iyo nzu,* yaharatuyeho ibishushanyo by’abakerubi+ n’iby’ibiti by’imikindo+ n’iby’indabyo zirabije.+ 30 Yasize zahabu hasi muri iyo nzu, mu cyumba cy’imbere n’icy’inyuma. 31 Umuryango w’icyumba cy’imbere cyane yawukoreye inzugi mu mbaho z’igiti kivamo amavuta, inkingi, n’amakadire y’inzugi, ari cyo gice cya gatanu cy’urukuta.* 32 Izo nzugi zombi zari zibajwe mu giti kivamo amavuta, yaziharatuyeho ibishushanyo by’abakerubi, ibiti by’imikindo n’iby’indabyo zirabije, abisigaho zahabu. Kuri abo bakerubi no ku bishushanyo by’ibiti by’imikindo, yateyeho zahabu akoresheje inyundo. 33 Yakoze n’umuryango w’ahera, awukorera n’amakadire mu mbaho z’igiti kivamo amavuta; icyo kikaba cyari igice cya kane cy’urwo rukuta.* 34 Yakoze inzugi ebyiri zibajwe mu giti cy’umuberoshi. Urugi rwa mbere rwari rugizwe n’ibipande bibiri, bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho, urundi na rwo rugizwe n’ibipande bibiri bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho.+ 35 Izo nzugi aziharaturaho ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo n’indabyo zirabije, abisigaho zahabu.
36 Nanone yubatse urugo rw’imbere,+ arwubakisha imirongo itatu y’amabuye aconze neza, agerekaho n’umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi.+
37 Mu mwaka wa 4 w’ubutegetsi bwa Salomo, mu kwezi kwa Zivu,* hubatswe fondasiyo y’inzu ya Yehova.+ 38 Mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Salomo, mu kwezi kwa Buli,* (ari ko kwezi kwa munani,) ibyari bigize iyo nzu byose byari byaramaze kubakwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cyayo.+ Ubwo rero, Salomo yamaze imyaka irindwi ayubaka.
7 Nuko Salomo yubaka inzu ye.*+ Yamaze imyaka 13 ayubaka.+
2 Yubaka inzu yitwa “Ishyamba rya Libani.”+ Yari ifite uburebure bwa metero 44,* ubugari bwa metero 22* n’ubuhagarike bwa metero 13.* Yari yubatse ku nkingi zibaje mu biti by’amasederi+ zari zitondetse ku mirongo ine. Hejuru y’izo nkingi hariho imitambiko ibaje mu biti by’amasederi. 3 Iyo mitambiko yari 45, buri murongo uriho imitambiko 15 ifashwe n’inkingi. 4 Iyo nzu yari ifite amadirishya afite amakadire ku mirongo itatu igerekeranye. Buri dirishya ryari rifite irindi birebana. 5 Inzugi n’ibyo zari zifasheho byari bifite ishusho y’urukiramende,* kandi n’amadirishya y’imbere n’ayo byarebanaga kuri ya mirongo itatu igerekeranye, na yo yari afite ishusho y’urukiramende.
6 Yubaka n’Ibaraza ry’Inkingi rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero 13.* Kuri iryo baraza ahagana imbere yongeraho irindi baraza rifite inkingi n’igisenge.
7 Nanone yubaka Ibaraza ry’Imanza,+ aho yari kuzajya acira imanza, ryitwa Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami.+ Baryomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera hejuru ku mitambiko.
8 Inzu ye* yo kubamo yari mu rundi rugo,+ ntiyari yubatse hamwe n’Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami, ariko yari yubatse nka ryo. Salomo yubaka n’indi nzu imeze nk’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo, wari umugore we.+
9 Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye ahenze cyane,+ yaconzwe kandi agasatuzwa inkero hakurikijwe ibipimo. Ni yo bubakishije imbere n’inyuma, kuva kuri fondasiyo kugera hejuru kandi ni yo yari yubatse no hanze kugeza ku rugo runini.+ 10 Bubakishije fondasiyo amabuye manini cyane yari ahenze, amwe afite uburebure bwa metero 4 na santimetero 50,* andi afite uburebure bwa metero 4.* 11 Hejuru yayo hari hubakishije andi mabuye ahenze cyane yaconzwe hakurikijwe ibipimo, hamwe n’imbaho z’ibiti by’amasederi. 12 Urugo rw’inyuma rwari ruzitiwe n’urukuta rw’imirongo itatu y’amabuye aconze, hejuru hariho umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. Uko ni ko byari bimeze no ku rukuta ruzengurutse urugo rw’imbere+ rw’inzu ya Yehova no ku ibaraza+ ryayo.
13 Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14 Mama wa Hiramu yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho papa we yakomokaga i Tiro, akaba yari umucuzi w’imiringa.+ Yari umuhanga cyane mu bijyanye no gucura imiringa, abisobanukiwe cyane+ kandi amaze igihe kinini abikora. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose.
15 Acura inkingi ebyiri mu muringa+ washongeshejwe. Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ 16 Acura imitwe ibiri y’izo nkingi mu muringa washongeshejwe, yo gushyira hejuru yazo. Umutwe umwe wari ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50* n’undi ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50. 17 Kuri buri mutwe w’inkingi hari hatatseho urushundura rwari rukozwe mu tunyururu duto twari dusobekeranye nk’imigozi.+ Urushundura rwari kuri buri nkingi, rwari rugizwe n’udushundura turindwi. 18 Acura amakomamanga,* kandi ku rushundura rwari ku mutwe w’inkingi imwe azengurutsaho imirongo ibiri yayo. Uko ni ko yabigenje no ku mutwe w’indi nkingi. 19 Iyo mitwe y’inkingi zo ku ibaraza yari ifite igice cyo hejuru gifite ishusho y’ururabyo rw’irebe, gifite ubuhagarike bwa metero ebyiri.* 20 Igice cyo hejuru cy’iyo mitwe cyari hejuru ku nkingi zombi, ahagana hejuru y’igice kibyibushye cyakoraga ku rushundura. Buri mutwe wari uzengurutswe n’imbuto z’amakomamanga 200 zari ku mirongo ibiri.+
21 Ashinga inkingi z’ibaraza ry’urusengero.*+ Ashinga inkingi y’iburyo* ayita Yakini,* ashinga n’iy’ibumoso* ayita Bowazi.*+ 22 Igice cyo hejuru cy’izo nkingi cyari kimeze nk’ururabyo rw’irebe. Nuko akazi kose ko gukora izo nkingi kararangira.
23 Acura ikigega cy’amazi* mu muringa washongeshejwe.+ Cyari gifite ishusho y’uruziga. Umurambararo wacyo wari metero 4 na santimetero 50,* ubuhagarike bwacyo ari metero 2 na santimetero 50.* Umuzenguruko wacyo+ wari metero 13.* 24 Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega. Kuri buri santimetero 44,* hariho imitako 10 kandi yari ku mirongo ibiri, yaracuranywe n’icyo kigega. 25 Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa 12.+ Ibimasa 3 byarebaga mu majyaruguru, ibindi 3 mu burengerazuba, ibindi 3 mu majyepfo n’ibindi 3 bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye imigongo. 26 Umubyimba wacyo wanganaga na santimetero 7 na mirimetero 4.* Urugara rwacyo rwari ruteye nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe. Icyo kigega cyajyagamo litiro 44.000* z’amazi.
27 Nanone acura amagare* 10+ mu muringa. Buri gare ryari rifite uburebure bwa metero 2,* ubugari bwa metero 2 n’ubuhagarike bwa metero 1 na santimetero 50.* 28 Dore uko ayo magare yari akoze: Impande zayo zari zigizwe n’ibintu bimeze nk’amabati y’umuringa yometse ku nkingi zitambitse n’izihagaritse. 29 Kuri ibyo bintu bimeze nk’amabati byari bifashe ku nkingi zitambitse n’izihagaritse hari hashushanyijeho intare,+ ibimasa n’abakerubi,+ bishushanyije no kuri izo nkingi. Hejuru y’ibishushanyo by’ibimasa no hasi y’ibishushanyo by’intare hari ibishushanyo by’indabyo zitendera. 30 Buri gare ryari rifite inziga enye z’umuringa, imitambiko icuze mu muringa ihuza inziga ebyiri ebyiri, rifite n’inkingi enye zari zifashe ku mitambiko. Izo nkingi zageraga munsi y’igikarabiro kandi buri nkingi yariho indabyo zicuranywe na yo. 31 Kuva mu ndiba y’icyo gikarabiro kugeza aho inkingi zitereye no gukomeza ukagera ku rugara rwacyo hari santimetero 44.* Urugara rw’iryo gare rwari uruziga, rukoze nk’igitereko gifite ubuhagarike bwa santimetero 67,* kandi hariho ibishushanyo biharatuyeho. Amabati akoze urwo rugara yari mpandenye, adafite ishusho y’uruziga. 32 Inziga enye zaryo zari munsi ya ya mabati yo mu mpande kandi ibyuma izo nziga zikaragiragaho byari biteye kuri iryo gare. Buri ruziga rwari rufite ubuhagarike bwa santimetero 67.* 33 Inziga zaryo zari zikoze nk’iz’igare ry’intambara. Ibyuma inziga zari zifunzeho, amaringi, inkingi z’inziga n’icyuma zikaragiragaho, byose byari byaracuzwe mu muringa washongeshejwe. 34 Buri gare ryari rifite inguni enye, buri nguni irimo inkingi. Inkingi z’igare zari zaracuranywe na ryo. 35 Hejuru kuri iryo gare hari igitereko gifite ishusho y’uruziga, cyari gifite ubuhagarike bwa santimetero 22.* Amabati yo mu mpande n’inkingi yari afasheho, byari bicuranywe n’iryo gare. 36 Kuri izo nkingi no ku mabati y’urugara rw’igare yaharatuyeho ibishushanyo by’abakerubi, iby’intare n’iby’ibiti by’imikindo akurikije uko umwanya wari uriho wanganaga, ashushanyaho n’amakamba y’indabyo aruzengurutse.+ 37 Uko ni ko yakoze ayo magare 10.+ Yose yari acuzwe kimwe,+ afite ibipimo bimwe kandi ateye kimwe.
38 Acura ibikarabiro 10 mu muringa.+ Buri gikarabiro cyajyagamo litiro 880* z’amazi kandi cyari gifite metero ebyiri* z’umurambararo. Ayo magare uko ari 10, buri gare ryariho igikarabiro kimwe. 39 Ashyira amagare atanu mu ruhande rw’iburyo rw’inzu n’andi atanu mu ruhande rw’ibumoso rw’inzu. Ikigega agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba.+
40 Hiramu+ akora ibindi bikarabiro, ibitiyo+ n’udusorori.+
Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu ya Yehova+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 41 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 42 amakomamanga 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi, 43 amagare 10+ n’ibikarabiro+ byo kuri ayo magare, 44 ikigega+ n’ibimasa 12 byari munsi yacyo, 45 ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’amasorori. Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye. 46 Umwami yabishongeshereje mu maforomo y’ibumba mu karere ka Yorodani, hagati ya Sukoti na Saretani.
47 Salomo ntiyapimye uburemere bw’ibyo bikoresho byose kuko byari byinshi cyane. Uburemere bw’uwo muringa ntibwigeze bupimwa.+ 48 Salomo akora ibikoresho byose by’inzu ya Yehova: Igicaniro+ gikozwe muri zahabu, ameza+ y’imigati igenewe Imana* akozwe muri zahabu 49 n’ibitereko by’amatara+ byari bikozwe muri zahabu itavangiye. Nuko abishyira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, bitanu iburyo, ibindi bitanu ibumoso. Acura muri zahabu+ indabyo,+ amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi; 50 acura muri zahabu itavangiye ibikarabiro, udukoresho two kuzimya umuriro,+ amasorori, ibikombe+ n’ibikoresho byo kurahuza amakara.+ Acura muri zahabu inzugi z’icyumba cy’imbere,+ ni ukuvuga Ahera Cyane, ibyo zikaragiragaho n’ibyo inzugi z’Ahera+ zikaragiragaho.
51 Nuko Salomo arangiza akazi kose yakoraga ku nzu ya Yehova. Salomo atangira gushyira muri iyo nzu ibintu papa we Dawidi yari yareguriye Imana,+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+
8 Icyo gihe Umwami Salomo ateranyiriza hamwe+ abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza.+ Basanga Salomo i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikuye mu Mujyi wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+ 2 Ku munsi mukuru* wabaga mu kwezi kwa Etanimu,* ari ko kwezi kwa karindwi,+ Abisirayeli bose bateraniye aho Umwami Salomo yari ari. 3 Abayobozi b’Abisirayeli bose baraza maze abatambyi baterura iyo Sanduku.+ 4 Bazamuye Isanduku ya Yehova n’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ n’ibikoresho byeguriwe Imana byose byari muri iryo hema. Nuko abatambyi n’Abalewi barabizamukana. 5 Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo by’inka n’intama+ byinshi cyane bitabarika.
6 Abatambyi bashyira isanduku y’isezerano rya Yehova mu mwanya wayo,+ mu cyumba cy’imbere cyane cy’urusengero, ni ukuvuga Ahera Cyane, bayishyira munsi y’amababa y’abakerubi.+
7 Amababa y’abo bakerubi yari arambuye hejuru y’aho Isanduku yari iri, ku buryo batwikiraga Isanduku n’imijishi* yayo.+ 8 Iyo mijishi+ yari miremire cyane ku buryo umuntu yashoboraga kubona imitwe yayo ari Ahera, imbere y’icyumba cy’imbere cyane, ariko ntiyashoboraga kuyibona ari hanze. Aho ni ho iyo mijishi yakomeje kuba kugeza n’uyu munsi. 9 Nta kindi kintu cyari mu Isanduku uretse bya bisate bibiri by’amabuye+ Mose yashyiriyemo+ i Horebu, igihe Yehova yagiranaga isezerano+ n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.+
10 Abatambyi bamaze gusohoka ahera, igicu+ gihita cyuzura mu nzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+ 12 Icyo gihe Salomo aravuga ati: “Yehova, wavuze ko uzatura mu mwijima mwinshi.+ 13 Nakubakiye inzu nziza bihebuje, aho uzatura kugeza iteka ryose.”+
14 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha Abisirayeli bose bari bahagaze imbere ye.+ 15 Aravuga ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakoresheje ukuboko kwe ibyo yabwiye papa wanjye Dawidi agira ati: 16 ‘uhereye umunsi nakuriye muri Egiputa abantu banjye, ari bo Bisirayeli, sinigeze ntoranya umujyi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo mpubake inzu yitirirwa izina ryanjye.+ Ariko nahisemo Dawidi kugira ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’ 17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 18 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 19 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+ 20 Yehova yashohoje iryo sezerano, nsimbura papa wanjye Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli, nk’uko Yehova yabisezeranyije. Nanone nubakiye Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+ 21 kandi muri iyo nzu nateganyije ahantu ho gushyira Isanduku irimo bya bisate bibiri by’amabuye byanditseho isezerano+ Yehova yagiranye na ba sogokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”
22 Nuko Salomo ahagarara imbere y’igicaniro cya Yehova n’imbere y’Abisirayeli bose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+ 23 aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, nta Mana imeze nkawe+ hejuru mu ijuru no hasi ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka+ abagaragu bawe bagukorera n’umutima wabo wose.+ 24 Washohoje isezerano wagiranye na papa wanjye Dawidi. Iryo sezerano warivuze n’akanwa kawe, none uyu munsi urishohoje ukoresheje ukuboko kwawe.+ 25 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, igihe wavugaga uti: ‘Abana bawe nibitwara neza kandi bakumvira ibyo mbategeka* nk’uko wabigenje, ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+ 26 Mana ya Isirayeli, ndakwinginze ureke ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, bibe.
27 “Ariko se koko Imana izatura ku isi?+ Dore n’ijuru, nubwo ari rinini cyane,* nturikwirwamo+ nkanswe iyi nzu nubatse!+ 28 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe kandi wumve icyo ngusaba, wumve gutakamba kwanjye ngusaba kumfasha, wumve n’isengesho mvuze uyu munsi. 29 Amaso yawe ajye ahora areba iyi nzu ku manywa na nijoro, arebe ahantu wavuzeho uti: ‘ni ho hazaba izina ryanjye,’+ kugira ngo wumve amasengesho njye umugaragu wawe ngutura nerekeye aha hantu.+ 30 Kandi ujye wumva igihe njye umugaragu wawe cyangwa abantu bawe, ari bo Bisirayeli, bagutakambiye berekeye aha hantu. Ujye utega amatwi uri aho utuye mu ijuru,+ ubumve kandi ubababarire.+
31 “Umuntu naregwa ko yakoshereje mugenzi we maze bakamusaba kurahira,* azaba asabwa gukora ibyo yarahiriye. Mu gihe azaba akirebwa n’iyo ndahiro* maze akaza imbere y’igicaniro cyawe kiri muri iyi nzu,+ 32 uzumve uri mu ijuru ucire imanza abo bagaragu bawe, uwakosheje* umubareho icyaha kandi umuhanire ibyo yakoze, naho uwarenganye* umurenganure maze umwiture ukurikije gukiranuka kwe.+
33 “Abantu bawe, ni ukuvuga Abisirayeli, nibatsindwa n’umwanzi wabo bazira ko bagukoshereje,+ ariko bakakugarukira bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga kandi bakagutakira ngo ubagirire imbabazi bari muri iyi nzu,+ 34 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abantu bawe, ari bo Bisirayeli icyaha cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.+
35 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagukoshereje+ maze bagasenga berekeye aha hantu, bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabahannye,*+ 36 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ari bo Bisirayeli icyaha cyabo, kuko uzabigisha+ inzira nziza bakwiriye kugenderamo. Uzagushe imvura mu gihugu cyawe+ wahaye abantu bawe ngo kibabere umurage.
37 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo, imyaka yo mu murima ikuma, cyangwa ikazaho uruhumbu,+ cyangwa hagatera inzige,* cyangwa umwanzi w’abagaragu bawe akabagotera mu mijyi yabo, cyangwa hagatera ikindi cyorezo cyangwa indwara iyo ari yo yose,+ 38 umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bawe, ari bo Bisirayeli, nibasenga bakagutakira,+ (kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,)+ bakarambura amaboko yabo bayerekeje kuri iyi nzu, 39 uzumve uri mu ijuru aho uba,+ ubababarire+ kandi ugire icyo ukora, witure buri wese ukurikije ibyo yakoze,+ kuko uzi umutima we, (ni wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu bose)+ 40 kugira ngo bagutinye igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.
41 “Nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bantu bawe, ari bo Bisirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure bitewe n’uko yumvise izina ryawe*+ 42 (kuko bazumva ukuntu izina ryawe rikomeye+ n’ukuntu ufite ububasha n’imbaraga nyinshi) maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu, 43 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba,+ ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose, kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye izina ryawe, agutinye+ nk’uko abantu bawe, ari bo Bisirayeli, bagutinya kandi amenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.
44 “Abantu bawe nibajya ku rugamba kurwana n’umwanzi wabo ari wowe ubohereje,+ bakagusenga+ wowe Yehova berekeye uyu mujyi wahisemo+ n’iyi nzu nubakiye izina ryawe,+ 45 uzumve isengesho ryabo n’ibyo bagusaba bakwinginga uri mu ijuru, ubarenganure.
46 “Nibagukorera icyaha (kuko nta muntu n’umwe udakora icyaha),+ ukabarakarira kandi ukemera ko abanzi babo babatsinda bakabajyana mu gihugu cyabo ari imfungwa, haba kure cyangwa hafi,+ 47 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakisubiraho bakakugarukira,+ bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa+ bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose bari mu gihugu cy’abanzi babo bajyanywemo ku ngufu, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+ 49 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba,+ wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure. 50 Uzababarire abantu bawe bagukoshereje, ubababarire ibyaha bagukoreye byose. Uzatume ababajyanye ari imfungwa babagirira imbabazi babababarire+ 51 (kuko ari abantu bawe n’umurage wawe+ wakuye muri Egiputa,+ mu itanura rishongesherezwamo ibyuma).+ 52 Amaso yawe arebe ibyo umugaragu wawe agusaba agutakambira+ n’ibyo abantu bawe ari bo Bisirayeli, bagusaba bagutakambira, wumve ibyo bagusaba igihe cyose bagusenze.+ 53 Kuko wowe Mwami w’Ikirenga Yehova, wabatoranyije mu mahanga yose yo ku isi kugira ngo babe umurage wawe,+ nk’uko wabivuze binyuze ku mugaragu wawe Mose, igihe wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa.”
54 Nuko Salomo arangije kubwira Yehova ibyo bintu byose mu isengesho no kumwinginga, ahaguruka aho yari apfukamye imbere y’igicaniro cya Yehova, azamuye amaboko ye ayerekeje mu ijuru.+ 55 Hanyuma arahagarara asabira umugisha Abisirayeli bose, avuga cyane agira ati: 56 “Yehova asingizwe, we watumye abantu be ari bo Bisirayeli, bagira amahoro nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ Mu masezerano yose yabasezeranyije akoresheje umugaragu we Mose, nta na rimwe ritasohoye.+ 57 Yehova Imana yacu ajye abana natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza,+ ntazadusige cyangwa ngo adutererane.+ 58 Azatume twifuza+ kugendera mu nzira ze zose kandi twumvire amabwiriza n’amategeko yategetse ba sogokuruza. 59 Aya magambo mvugiye imbere ya Yehova mwinginga, Yehova Imana yacu ajye ahora ayibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo andenganure njye umugaragu we n’ubwoko bwe bwa Isirayeli akurikije ibyo dukeneye buri munsi, 60 bitume abatuye isi yose bamenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho.+ 61 Ubu rero mukorere Yehova Imana yacu n’umutima wanyu wose,+ mukurikiza amategeko ye kandi mwumvira amabwiriza abaha nk’uko musanzwe mubikora.”
62 Nyuma yaho umwami n’Abisirayeli bose bari kumwe na we, batambira imbere ya Yehova ibitambo byinshi cyane.+ 63 Salomo atambira Yehova ibitambo bisangirwa,*+ ni ukuvuga inka 22.000 n’intama 120.000. Uko ni ko umwami n’Abisirayeli bose batashye inzu ya Yehova.+ 64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga iri imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’ibinure+ byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa. 65 Icyo gihe Salomo yizihiza umunsi mukuru+ ari kumwe n’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu benshi cyane bari baturutse i Lebo-hamati* ukamanuka ukagera ku Kibaya* cya Egiputa.+ Bamara iminsi irindwi bizihiriza uwo munsi mukuru imbere ya Yehova Imana yacu, barongera bamara indi minsi 7, yose hamwe iba 14. 66 Ku munsi ukurikiyeho* umwami asezerera abantu maze bamusabira umugisha, basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mitima, bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’abantu be, ari bo Bisirayeli.
9 Salomo akirangiza kubaka inzu ya Yehova n’inzu* ye+ no gukora indi mirimo yose yashakaga gukora,+ 2 Yehova amubonekera ku nshuro ya kabiri nk’uko yari yaramubonekeye ari i Gibeyoni.+ 3 Yehova aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe n’ukuntu wantakambiye uri imbere yanjye. Iyi nzu wubatse nayigize iyera, nyitirira izina ryanjye kugeza iteka ryose+ kandi igihe cyose nzayitaho nyirinde.+ 4 Nawe nunkorera* n’umutima wawe wose+ kandi ukaba inyangamugayo+ nka papa wawe,+ ugakora ibyo nagutegetse byose+ kandi ugakurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye,+ 5 nanjye nzatuma ubwami bwawe bukomera muri Isirayeli kugeza iteka ryose, nk’uko nabisezeranyije papa wawe Dawidi nti: ‘ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+ 6 Ariko mwe n’abana banyu nimuhindukira mukareka kunkurikira, ntimukomeze kumvira amategeko n’amabwiriza nabahaye maze mukajya gukorera izindi mana mukazunamira,+ 7 nanjye nzirukana Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bazasuzugura* Abisirayeli bajye babaseka.+ 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
10 Salomo yamaze imyaka 20 yubaka ayo mazu abiri, ni ukuvuga inzu ya Yehova n’inzu ye.+ 11 Icyo gihe Hiramu+ umwami w’i Tiro yari yarahaye Umwami Salomo ibiti by’amasederi n’iby’imiberoshi hamwe na zahabu yashakaga yose+ maze Umwami Salomo amuha imijyi 20 mu karere ka Galilaya. 12 Nuko Hiramu ava i Tiro ajya kureba imijyi Salomo yari yaramuhaye, ariko ntiyayikunda.* 13 Hiramu aramubaza ati: “Muvandi, iyi mijyi wampaye ni mijyi ki?” Ni yo mpamvu iyo mijyi bayita Igihugu cy’i Kabuli* kugeza n’uyu munsi. 14 Hiramu yoherereza Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu.+
15 Umwami Salomo yahamagaje abantu bakoraga imirimo y’agahato+ kugira ngo bubake inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami, Milo,*+ urukuta rw’i Yerusalemu, Hasori,+ Megido+ na Gezeri.+ 16 (Farawo umwami wa Egiputa yari yarateye umujyi wa Gezeri, arawufata arawutwika kandi yica Abanyakanani+ bari batuye muri uwo mujyi. Hanyuma awuha umukobwa we,+ ni ukuvuga umugore wa Salomo, ngo ube impano yo kumusezeraho.*) 17 Salomo yongera kubaka* umujyi wa Gezeri na Beti-horoni y’Epfo.+ 18 Yubaka Balati+ na Tamari yari mu butayu bwari mu gihugu cye 19 n’imijyi yose ya Salomo yo kubikamo imyaka, imijyi yabagamo amagare y’intambara+ n’iy’abagendera ku mafarashi, yubaka n’ibindi byose yifuzaga kubaka muri Yerusalemu, muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga. 20 Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+ 21 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura, Salomo yabagize abacakara, bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+ 22 Nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu.+ Ahubwo bari abasirikare be, abakozi be, abayobozi bo mu gihugu cye, abakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’ab’abagendera ku mafarashi ye. 23 Abakuru b’abantu bari bahagarariye imirimo ya Salomo bari 550. Abo ni bo bayoboraga abakoraga imirimo.+
24 Umukobwa wa Farawo+ yavuye mu Mujyi wa Dawidi+ yimukira mu nzu ye Salomo yari yaramwubakiye. Nyuma yaho ni bwo Salomo yubatse Milo.*+
25 Inshuro eshatu mu mwaka,+ Salomo yatambaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,* akabitambira ku gicaniro yari yarubakiye Yehova.+ Uko ni ko yatumaga umwotsi w’ibitambo uzamuka uvuye ku gicaniro cyari imbere ya Yehova. Icyo gihe yari arangije kubaka urusengero.+
26 Nanone Umwami Salomo yakoreye amato menshi muri Esiyoni-geberi+ iri hafi ya Eloti, ku nkombe y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.+ 27 Hiramu yohereje amato,+ yohereza n’abagaragu be bari bamenyereye kuyatwara kugira ngo bajye gukorana n’abagaragu ba Salomo. 28 Bagiye muri Ofiri+ bakurayo toni 14 n’ibiro 364* bya zahabu, babizanira Umwami Salomo.
10 Umwamikazi w’i Sheba yumva uko Salomo yamamaye n’ukuntu kwamamara kwe byubahishaga izina rya Yehova.+ Nuko aza kumubaza ibibazo* bikomeye cyane.*+ 2 Yageze i Yerusalemu aherekejwe n’abantu benshi cyane.+ Azana ingamiya zihetse amavuta ahumura,+ azana na zahabu nyinshi cyane n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose. 3 Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije. Nta kintu na kimwe umwami yananiwe gusubiza.
4 Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi,+ akabona n’inzu yubatse,+ 5 ibyokurya byo ku meza ye,+ n’imyanya abayobozi be babaga bahawe ku meza, uko abari bashinzwe kugaburira abantu bakoraga n’uko bari bambaye, abari bashinzwe guha abantu ibyokunywa, akabona n’ibitambo bitwikwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova, biramurenga. 6 Uwo mwamikazi abwira umwami ati: “Ibyo numvise bavuga ko wagezeho* ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri. 7 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye. None nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane. Ubwenge bwawe n’ubukire bwawe birenze ibyo numvise. 8 Abantu bawe bafite umugisha, ndetse n’aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!+ 9 Yehova Imana yawe asingizwe,+ we wakwishimiye akakugira umwami wa Isirayeli.* Kubera ko Yehova akunda Isirayeli urukundo rudashira, yagushyizeho ngo ube umwami, ucire abantu imanza zitabera kandi z’ukuri.”
10 Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni 4 n’ibiro 100* bya zahabu, amavuta ahumura+ menshi cyane n’amabuye y’agaciro.+ Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yazaniye Umwami Salomo.
11 Amato ya Hiramu yatwaraga zahabu ivuye muri Ofiri+ yazanaga n’imbaho nyinshi cyane z’ibiti byitwa alumugimu+ n’amabuye y’agaciro,+ abikuye muri Ofiri. 12 Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami abazamo inkingi zo mu nzu ya Yehova n’izo mu nzu* y’umwami, abazamo n’inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya by’abaririmbyi.+ Ntihongeye kuza imbaho nk’izo z’ibiti byitwa alumugimu kandi ntizongeye kuboneka kugeza n’uyu munsi.
13 Umwami Salomo aha umwamikazi w’i Sheba ibyo yifuzaga byose n’ibyo yamusabye byose kandi hari n’ibindi bintu yari yamuhaye kubera ko yagiraga ubuntu. Nuko uwo mwamikazi ava aho asubira mu gihugu cye, ajyana n’abagaragu be.+
14 Zahabu yose Salomo yabonaga buri mwaka yanganaga na toni hafi 23.*+ 15 Kuri iyo zahabu hiyongeragaho n’iyazanwaga n’abacuruzi babaga bavuye mu bindi bihugu, iyatangwaga n’abandi bacuruzi n’iyazanwaga n’abami bose b’Abarabu na ba guverineri bo mu gihugu.
16 Umwami Salomo acura ingabo nini 200 za zahabu ivangiye.+ (Buri ngabo yariho zahabu ingana hafi n’ibiro birindwi.*)+ 17 Acura n’ingabo nto 300 muri zahabu ivangiye. (Buri ngabo yayishyizeho zahabu ingana hafi n’ibiro bibiri.*) Nuko umwami azishyira mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani.+
18 Nanone umwami yakoze intebe y’ubwami nini mu mahembe y’inzovu,+ ayisigaho zahabu itunganyijwe.+ 19 Iyo ntebe yari ifite esikariye esheshatu zigana aho bicara kandi aho begamiraga hari akantu kihese kayitwikiriye. Ku mpande zombi z’iyo ntebe, hari aho ushyira amaboko kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare.+ 20 Kuri izo esikariye esheshatu hari ibishushanyo 12 by’intare, ibishushanyo bitandatu muri buri ruhande. Nta bundi bwami bwari bwarakoze intebe nk’iyo.
21 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu kandi ibikoresho byose byo mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani+ byari bicuze muri zahabu itavangiye. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo nta gaciro ifeza yari ifite.+ 22 Umwami Salomo yari afite amato y’i Tarushishi+ yabaga hamwe n’aya Hiramu mu nyanja. Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza, amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni z’amababa maremare.*
23 Umwami Salomo yarushaga ubukire+ n’ubwenge+ abandi bami bose bo ku isi. 24 Abantu bo ku isi bose bashakaga uko babonana na Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana yamuhaye.+ 25 Uwazaga wese yazanaga impano, ni ukuvuga ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu, imyenda, intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.* Uko ni ko buri mwaka byagendaga.
26 Salomo akomeza gushaka amagare y’intambara n’amafarashi* menshi. Yari afite amagare y’intambara 1.400 n’amafarashi* 12.000,+ yabaga mu mijyi y’amagare y’intambara no hafi y’umwami i Yerusalemu.+
27 Umwami atuma ifeza ihinduka nk’amabuye muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo mu karere ka Shefela,+ bitewe n’ubwinshi bwabyo.
28 Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa. Abacuruzi b’umwami baguraga amashyo* y’amafarashi ku giciro cyagenwe.+ 29 Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza 600, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza 150. Nanone abo bacuruzi b’umwami bazanaga amagare n’amafarashi bakayagurisha abami bose b’Abaheti+ n’abo muri Siriya.
11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+ 2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda. 3 Salomo yari afite abagore 700 b’abanyacyubahiro n’inshoreke 300 kandi abo bagore bagiye bamuyobya buhoro buhoro. 4 Salomo amaze gusaza+ abagore be bayobeje umutima we, akorera izindi mana;+ kandi ntiyari agikorera Yehova Imana ye n’umutima we wose nk’uko papa we Dawidi yari ameze. 5 Salomo asenga imanakazi y’Abasidoni yitwaga Ashitoreti,+ na Milikomu,+ ni ukuvuga imana iteye iseseme y’Abamoni. 6 Salomo yakoze ibyo Yehova yanga, ntiyakorera Yehova n’umutima wuzuye nka papa we Dawidi.+
7 Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse ahantu ho gusengera+ Kemoshi, imana iteye iseseme y’i Mowabu ku musozi urebana n’i Yerusalemu, yubaka n’ahantu ho gusengera Moleki+ imana iteye iseseme y’Abamoni ku musozi urebana n’i Yerusalemu.+ 8 Ibyo ni byo yakoreye abagore bo mu bindi bihugu bose batambaga ibitambo maze umwotsi wabyo ukazamuka.
9 Yehova arakarira Salomo cyane, kubera ko yaretse gukorera Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose,+ wamubonekeye inshuro ebyiri zose,+ 10 akanamubuza gukurikira izindi mana.+ Ariko Salomo ntiyumviye ibyo Yehova yamutegetse. 11 Yehova abwira Salomo ati: “Kubera ibyo bintu wakoze, ukaba utarubahirije isezerano ryanjye, ntukurikize amategeko nagutegetse, nzakwambura ubwami mbuhe umugaragu wawe.+ 12 Icyakora sinzabikora ukiriho, kubera papa wawe Dawidi. Umuhungu wawe ni we nzambura ubwami,+ 13 ariko sinzabumwambura bwose.+ Nzamusigira umuryango umwe,+ bitewe na Dawidi umugaragu wanjye na Yerusalemu natoranyije.”+
14 Nuko Yehova ateza Salomo umwanzi ari we+ Hadadi w’Umwedomu, wakomokaga mu muryango w’umwami wa Edomu.+ 15 Igihe Dawidi yatsindaga abo muri Edomu,+ umugaba w’ingabo ze Yowabu yagiye gushyingura abishwe maze agerageza kwica abantu bose b’igitsina gabo bo muri Edomu. 16 (Yowabu n’Abisirayeli bose bamazeyo amezi atandatu, kugeza igihe biciye* abantu bose b’igitsina gabo bo muri Edomu.) 17 Hadadi yahunganye n’abagabo bake bo muri Edomu bari abagaragu ba papa we, bajya muri Egiputa. Icyo gihe Hadadi yari akiri umwana muto. 18 Bavuye i Midiyani bagera i Parani.+ I Parani bahakuye abandi bagabo bajyana muri Egiputa kwa Farawo umwami wa Egiputa. Nuko Farawo aha Hadadi inzu yo kubamo, amuha ibyokurya, amuha n’isambu. 19 Farawo yakunze Hadadi cyane ku buryo yamushyingiye murumuna w’umugore we, ni ukuvuga Umwamikazi* Tahupenesi. 20 Hashize igihe, murumuna wa Tahupenesi abyarana na Hadadi umuhungu witwaga Genubati. Tahupenesi amujyana mu nzu ya Farawo, akomeza kurererwa mu rugo rwa Farawo, hamwe n’abana ba Farawo.
21 Hadadi akiri muri Egiputa yumva ko Dawidi yapfuye,*+ kandi ko Yowabu wari umugaba w’ingabo na we yapfuye.+ Nuko Hadadi abwira Farawo ati: “Nsezerera njye mu gihugu cyanjye.” 22 Ariko Farawo aramusubiza ati: “Ni iki wamburanye gituma ushaka gusubira mu gihugu cyawe?” Undi aramusubiza ati: “Nta cyo, ariko ndakwinginze reka ngende.”
23 Nanone Imana yateje Salomo undi mwanzi,+ ari we Rezoni umuhungu wa Eliyada, wari warahunze shebuja Hadadezeri,+ umwami w’i Soba. 24 Igihe Dawidi yatsindaga* abantu b’i Soba, Rezoni yateranyirije hamwe abantu akora agatsiko k’abasahuzi akabera umuyobozi.+ Nuko bajya i Damasiko+ baturayo barahategeka. 25 Yabaye umwanzi wa Isirayeli igihe cyose Salomo yari akiri ku butegetsi. Icyo gihe Hadadi na we yajyaga agirira nabi Abisirayeli. Igihe cyose Rezoni yamaze ategeka Siriya, yangaga Abisirayeli cyane.
26 Hari umugabo witwaga Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati wo mu muryango wa Efurayimu w’i Sereda, wari umugaragu wa Salomo,+ mama we akaba yari umupfakazi witwaga Seruwa. Na we atangira kwigomeka ku mwami.+ 27 Iki ni cyo cyatumye Yerobowamu yigomeka ku mwami: Salomo yari yarubatse Milo*+ kandi yari yarafunze ahantu papa we Dawidi yari yarasize atubatse, igihe yubakaga urukuta rw’umujyi.+ 28 Yerobowamu yari umugabo ushoboye. Nuko Salomo abonye ko uwo musore yakoranaga umwete, amugira umuyobozi+ w’abakomoka kuri Yozefu bakoraga imirimo y’agahato. 29 Icyo gihe Yerobowamu yavuye i Yerusalemu maze umuhanuzi Ahiya+ w’i Shilo amusanga mu nzira. Ahiya yari yambaye umwenda mushya kandi abo bagabo bombi bari bonyine. 30 Ahiya afata wa mwenda mushya yari yambaye, awucamo ibitambaro 12. 31 Nuko abwira Yerobowamu ati:
“Fata ibi bitambaro 10, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ati: ‘ngiye kwambura Salomo ubwami kandi nzaguha imiryango 10 uyitegeke.+ 32 Ariko azasigara ategeka umuryango umwe,+ kubera umugaragu wanjye Dawidi+ na Yerusalemu, umujyi natoranyije mu mijyi yose ya Isirayeli.+ 33 Ibyo nzabikora kubera ko bantaye+ bakunamira Ashitoreti, imanakazi y’Abasidoni, na Kemoshi, imana y’i Mowabu, na Milikomu, imana y’Abamoni. Ntibakomeje gukora ibyo nabategetse, kuko bakoze ibyo mbona ko bidakwiriye kandi ntibakurikije amategeko n’amabwiriza yanjye nk’uko Dawidi, papa wa Salomo yabigenje. 34 Icyakora sinzamwaka ubwami bwose. Ahubwo nzatuma akomeza kuba umuyobozi igihe cyose azaba akiriho, kubera Dawidi umugaragu wanjye natoranyije,+ kuko yumviye amategeko n’amabwiriza yanjye. 35 Nzambura umwana we ubwami mbuguhe, ni ukuvuga imiryango 10.+ 36 Umwana we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo igihe cyose hazabe hari umuntu ukomoka* kuri Dawidi ukomeza gutegekera imbere yanjye muri Yerusalemu,+ umujyi natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye. 37 Ni wowe nzahitamo kandi uzategeka ibyo ushaka byose, ube umwami wa Isirayeli. 38 Niwumvira ibyo ngutegeka byose, ugakora ibyo ngusaba kandi ugakora ibyo mbona ko bikwiriye, ukumvira amategeko n’amabwiriza yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yabigenje,+ nanjye nzabana nawe. Nzatuma abagukomokaho bategeka igihe kirekire, nk’uko nabikoreye Dawidi+ kandi nzatuma utegeka Isirayeli. 39 Nzakoza isoni abakomoka kuri Dawidi bitewe n’ibyo bakoze;+ ariko si ko bizahora.’”+
40 Nuko Salomo agerageza kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu ahungira muri Egiputa, kwa Shishaki+ umwami wa Egiputa,+ agumayo kugeza igihe Salomo yapfiriye.
41 Andi mateka ya Salomo n’ibyo yakoze byose n’ubwenge bwe, byanditse mu gitabo cy’amateka ya Salomo.+ 42 Salomo yamaze imyaka 40 i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose. 43 Nuko Salomo arapfa* ashyingurwa mu mujyi wa papa we Dawidi maze umuhungu we Rehobowamu+ amusimbura ku bwami.
12 Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko i Shekemu+ ari ho Abisirayeli bose bari bahuriye, kugira ngo bamushyireho abe umwami.+ 2 Yerobowamu umuhungu wa Nebati arabimenya. (Icyo gihe yari akiri muri Egiputa yarahunze Umwami Salomo kandi ni ho yabaga.)+ 3 Nuko bamutumaho abantu araza. Hanyuma Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati: 4 “Papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane,+ ariko wowe nutworohereza imirimo ivunanye papa wawe yadukoreshaga kandi ukoroshya umutwaro uremereye yadukoreye, natwe tuzagukorera.”
5 Umwami arababwira ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.+ 6 Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?” 7 Baramusubiza bati: “Uyu munsi niwemera kuba umugaragu wabo ukumva ibyo bagusaba kandi ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazahora ari abagaragu bawe.”
8 Ariko yanga kumvira inama abantu bakuze bamugiriye, ajya kugisha inama abasore bakuranye; icyo gihe bari basigaye bamukorera.+ 9 Arababwira ati: “Nimungire inama y’icyo twasubiza abantu bansabye bati: ‘tworohereze umutwaro papa wawe yatwikoreje.’” 10 Abo basore bakuranye baramusubiza bati: “Abo bantu bakubwiye bati: ‘papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, none wowe uwutworohereze,’ ubasubize uti: ‘Njye sinzabagirira impuhwe nk’uko papa yazibagiriraga.* 11 Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza* kurushaho.’”
12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati: “Muzagaruke ku munsi wa gatatu.”+ 13 Ariko umwami asubiza abantu ababwira nabi, yirengagiza inama abantu bakuze bari bamugiriye. 14 Abasubiza akurikije inama abasore bari bamugiriye, arababwira ati: “Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza kurushaho.” 15 Umwami yanze kumva ibyo abaturage bari bamubwiye, kuko ibyabaye byari byatewe na Yehova,+ kugira ngo akore ibihuje n’ibyo yari yaravuze, ibyo Yehova yari yaravuze binyuze kuri Ahiya+ w’i Shilo, abwira Yerobowamu umuhungu wa Nebati.
16 Abisirayeli bose bumvise ko umwami atabumviye, baramubwira bati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi kandi nta murage umuhungu wa Yesayi azaduha. Isirayeli we, genda usenge imana zawe. Namwe abo mu muryango wa Dawidi, muzibane!” Nuko Abisirayeli bisubirira mu ngo* zabo.+ 17 Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu mijyi y’u Buyuda.+
18 Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Adoramu+ wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bose bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye ahungira i Yerusalemu.+ 19 Abisirayeli bakomeje kwigomeka+ ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.*
20 Abisirayeli bose bakimara kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bamutumaho aza aho bari bateraniye bamugira umwami w’Abisirayeli bose.+ Nta wundi muntu wayobotse umuryango wa Dawidi, uretse abakomoka kuri Yuda bonyine.+
21 Rehobowamu ageze i Yerusalemu ahita ateranyiriza hamwe abo mu muryango wa Yuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini, ni ukuvuga abasirikare batojwe* 180.000, kugira ngo barwane n’Abisirayeli maze basubize ubwami Rehobowamu umuhungu wa Salomo.+ 22 Nuko Imana y’ukuri ibwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri iti: 23 “Bwira Rehobowamu umuhungu wa Salomo umwami w’u Buyuda n’abakomoka kuri Yuda n’abakomoka kuri Benyamini n’abaturage bose uti: 24 ‘Yehova aravuze ati: “ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu b’Abisirayeli. Buri wese nasubire iwe, kuko ibi ari njye wabiteye.”’”+ Nuko bumvira ijambo rya Yehova, basubira mu ngo zabo nk’uko Yehova yabivuze.
25 Yerobowamu yubaka* i Shekemu+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu kandi aba ari ho atura. Hanyuma ava aho ajya kubaka* Penuweli.+ 26 Yerobowamu aratekereza ati: “Ubu ubwami bugiye gusubira mu muryango wa Dawidi.+ 27 Aba bantu nibakomeza kujya bazamuka bakajya gutambira ibitambo mu nzu ya Yehova i Yerusalemu,+ bazayoboka shebuja Rehobowamu, umwami w’u Buyuda. Byanze bikunze bazanyica bayoboke Rehobowamu umwami w’u Buyuda.” 28 Umwami amaze kugisha inama abajyanama be, akora ibimasa bibiri muri zahabu,+ abwira abantu ati: “Kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Nuko ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+ 30 Ibyo byatumye abantu bakora icyaha,+ bakajya bajya gusenga ikimasa cyari i Dani.
31 Nuko yubaka amazu yo gusengeramo ahantu hirengeye, ashyiraho n’abatambyi batari abo mu muryango wa Lewi, abavanye mu bantu basanzwe.+ 32 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru umeze nk’uwaberaga mu Buyuda.+ Atambira ibitambo ibimasa bibiri yari yarakoze ku gicaniro yari yubatse i Beteli+ kandi aho i Beteli ahashyira abatambyi bo gukorera muri ya mazu yo gusengeramo yari yarubatse ahantu hirengeye. 33 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 atangira gutambira ibitambo ku gicaniro yari yarubatse i Beteli, uko kukaba ari ukwezi yari yarihitiyemo. Nanone yakoreshereje ibirori Abisirayeli maze atambira ibitambo ku gicaniro, nuko umwotsi wabyo urazamuka.
13 Hari umukozi w’Imana+ waje i Beteli aturutse i Buyuda atumwe na Yehova. Icyo gihe Yerobowamu yari ahagaze iruhande rw’igicaniro,+ arimo gutamba ibitambo.* 2 Uwo muntu avuga mu ijwi rinini ibyo Yehova yari yamutumye ati: “Wa gicaniro we, wa gicaniro we! Yehova aravuze ati: ‘mu muryango wa Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya.+ Azagutambiraho abatambyi bagutambiraho ibitambo ahantu hirengeye ho gusengera kandi azagutwikiraho amagufwa y’abantu.’”+ 3 Uwo munsi atanga ikimenyetso aravuga ati: “Iki ni cyo kimenyetso Yehova yatanze: Dore igicaniro kigiye gusadukamo kabiri kandi ivu* ririho rigiye kumeneka.”
4 Umwami Yerobowamu yumvise amagambo umuntu w’Imana y’ukuri avuze, avuga ibibi byari kuba ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko kwari ku gicaniro maze aravuga ati: “Nimumufate!”+ Uwo mwanya ukuboko yari atunze uwo mukozi w’Imana guhita kugagara,* ntiyashobora kukugarura.+ 5 Icyo gicaniro gisadukamo kabiri, ivu ririho rirameneka, nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yatanze ikimenyetso avuga ko biri bube, abitumwe na Yehova.
6 Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati: “Ndakwinginze, inginga Yehova Imana yawe, unsabire kugira ngo ukuboko kwanjye gukire.”+ Uwo muntu w’Imana y’ukuri yinginga Yehova, ukuboko k’umwami kurakira, gusubira uko kwari kumeze mbere. 7 Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati: “Ngwino tujyane mu rugo urye, nguhe n’impano.” 8 Ariko uwo muntu w’Imana y’ukuri abwira umwami ati: “Niyo wampa icya kabiri cy’ibyo utunze sinajyana nawe. Sinarira umugati aha hantu cyangwa ngo mpanywere amazi, 9 kuko Yehova yantegetse ati: ‘nturye umugati cyangwa ngo unywe amazi kandi nutaha ntunyure mu nzira wanyuzemo uza.’” 10 Nuko aragenda anyura indi nzira, ntiyongera kunyura mu nzira yanyuzemo ajya i Beteli.
11 Aho i Beteli hari umuhanuzi w’umusaza. Nuko abahungu be barataha bamubwira ibintu byose umuntu w’Imana y’ukuri yari yakoreye i Beteli uwo munsi n’amagambo yari yabwiye umwami. Byose bamaze kubibwira papa wabo, 12 arababaza ati: “Yagiye anyuze iyihe nzira?” Abo bahungu be bamwereka inzira umuntu w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda yanyuzemo agenda. 13 Abwira abahungu be ati: “Nimuntegurire indogobe.” Nuko bamutegurira indogobe, ayicaraho.
14 Akurikira uwo muntu w’Imana y’ukuri, asanga yicaye munsi y’igiti kinini. Aramubaza ati: “Ese ni wowe muntu w’Imana y’ukuri waturutse i Buyuda?”+ Aramusubiza ati: “Ni njye.” 15 Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Ngwino tujyane mu rugo urye umugati.” 16 Ariko aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe cyangwa ngo tujyane iwawe. Sinshobora gusangirira nawe umugati ino aha cyangwa ngo mpanywere amazi, 17 kuko Yehova yambwiye ati: ‘ntuharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi kandi nutaha ntuzanyure mu nzira wanyuzemo uza.’” 18 Uwo musaza aramusubiza ati: “Erega nanjye ndi umuhanuzi nkawe! Umumarayika yampaye itegeko riturutse kuri Yehova rivuga ngo: ‘genda umugarure mu rugo iwawe kugira ngo arye umugati kandi anywe amazi.’” (Ariko yaramubeshyaga.) 19 Nuko basubirana iwe bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa.
20 Bacyicaye ku meza, Yehova aha ubutumwa uwo muhanuzi wari wamugaruye, 21 avuga cyane abwira umuntu w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda ati: “Yehova aravuze ati: ‘kubera ko wasuzuguye itegeko rya Yehova, ntiwumvire itegeko Yehova Imana yawe yaguhaye, 22 ahubwo ukaba wagarutse ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu Imana yari yakubujije igira iti: “Ntuzaharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi,” umurambo wawe ntuzashyingurwa mu mva ya ba sogokuruza bawe.’”+
23 Uwo muntu w’Imana y’ukuri amaze kurya umugati no kunywa, uwo muhanuzi w’umusaza wari wamugaruye amutegurira indogobe. 24 Nuko aragenda, ariko aza guhura n’intare mu nzira iramwica,+ umurambo we uguma aho mu nzira. Indogobe n’intare bihagarara iruhande rwawo. 25 Abantu bahanyuze babona umurambo uri aho mu nzira n’intare ihagaze iruhande rwawo. Baraza babivuga mu mujyi wa muhanuzi w’umusaza yari atuyemo.
26 Uwo muhanuzi wari wamugaruye akamutesha inzira, abyumvise aravuga ati: “Uwo ni wa muntu w’Imana y’ukuri wasuzuguye itegeko rya Yehova.+ Yehova yamuteje intare iramushwanyaguza arapfa, nk’uko Yehova yabimubwiye.”+ 27 Nuko abwira abahungu be ati: “Nimuntegurire indogobe.” Barayimutegurira. 28 Aragenda asanga umurambo wa wa mukozi w’Imana uri mu nzira, intare n’indogobe biwuhagaze iruhande. Intare ntiyari yariye uwo murambo n’iyo ndogobe. 29 Uwo muhanuzi aterura umurambo w’umuntu w’Imana y’ukuri awushyira ku ndogobe amugarura mu mujyi yabagamo, kugira ngo amuririre kandi amushyingure. 30 Amushyingura mu mva ye bwite, abantu bakomeza kumuririra bavuga bati: “Upfuye nabi muvandimwe wanjye!” 31 Amaze kumushyingura abwira abahungu be ati: “Nimfa muzanshyingure mu mva umuntu w’Imana y’ukuri ashyinguwemo. Amagufwa yanjye muzayashyire iruhande rw’aye.+ 32 Ibintu bibi yavuze, abitegetswe na Yehova ko bizaba ku gicaniro cy’i Beteli n’insengero z’ahantu hirengeye+ mu mijyi y’i Samariya, bizaba byanze bikunze.”+
33 Nubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyisubiyeho ngo areke ibikorwa bye bibi, ahubwo yakomeje gushyiraho* abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera, abakuye mu bantu basanzwe.+ Yerobowamu yagiraga umutambyi umuntu wese wabaga abishaka maze akavuga ati: “Na we nabe umutambyi w’ahantu hirengeye ho gusengera.”+ 34 Icyo cyaha abo mu muryango wa Yerobowamu bakoze,+ cyatumye barimbuka bashira ku isi.+
14 Muri iyo minsi, Abiya umuhungu wa Yerobowamu ararwara. 2 Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Ndakwinginze iyoberanye ku buryo hatagira umuntu umenya ko uri umugore wanjye maze ujye i Shilo aho umuhanuzi Ahiya atuye. Ni we wambwiye ko nzaba umwami w’ubu bwoko bwa Isirayeli.+ 3 Ujyane imigati 10 n’utugati turiho utubuto n’icupa ririmo ubuki maze ujye kumureba. Arakubwira uko uyu mwana bizamugendekera.”
4 Umugore wa Yerobowamu akora ibyo umugabo we yari yamubwiye. Arahaguruka ajya i Shilo,+ agera mu rugo rwa Ahiya. Ahiya yararebaga, ariko ntagire icyo abona kuko yari ashaje.
5 Yehova yari yabwiye Ahiya ati: “Dore umugore wa Yerobowamu aje kukubaza iby’umuhungu we urwaye. Ndaza kukubwira ibyo uri bumubwire.* Arakugeraho yiyoberanyije.”
6 Uwo mugore ageze mu muryango, Ahiya yumva arimo gutambuka aza, aravuga ati: “Yewe mugore wa Yerobowamu we, injira! Kuki wiyoberanyije kandi Imana yansabye kukugezaho inkuru mbi? 7 Genda ubwire Yerobowamu uti: ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: “nagushyize hejuru ngukuye mu bwoko bwawe, nkugira umutware w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ 8 Natse ubwami abo mu muryango wa Dawidi ndabuguha,+ ariko ntiwabaye nk’umugaragu wanjye Dawidi, we wumviye amategeko yanjye kandi akankorera n’umutima we wose, agakora ibinshimisha gusa.+ 9 Ahubwo wakoze ibibi kurusha abami bose bakubanjirije, wikorera indi mana n’ibishushanyo bikozwe mu byuma* kugira ngo undakaze,+ maze uranta.+ 10 Ni yo mpamvu ngiye guteza ibyago umuryango wa Yerobowamu, nkarimbura umuntu wese w’igitsina gabo* wo mu muryango we, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli. Nzakuraho umuryango wa Yerobowamu+ nk’uko umuntu akura ahantu amase akayamaraho. 11 Uwo mu muryango wa Yerobowamu uzapfira mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzapfira kure y’umujyi azaribwa n’ibisiga, kuko ari Yehova ubwe wabivuze.”’
12 “None haguruka usubire iwawe. Uwo mwana ari bupfe ugikandagiza ikirenge mu mujyi. 13 Abisirayeli bose bazamuririra bamushyingure, kuko uwo ari we wenyine wo mu muryango wa Yerobowamu uzashyingurwa mu mva. Ni we wenyine wo mu muryango wa Yerobowamu Yehova Imana ya Isirayeli yabonyeho ikintu cyiza. 14 Yehova azatoranya umwami uzategeka Isirayeli. Uwo ni we uzarimbura umuryango wa Yerobowamu+ kandi n’ubu abishatse, yahita abikora. 15 Yehova azahana Isirayeli ku buryo izamera nk’urubingo rujyanwa hirya no hino n’amazi; kandi azarandura Abisirayeli abakure muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza.+ Azabatatanyiriza mu burasirazuba bw’Uruzi,*+ kuko bibarije inkingi z’ibiti* basenga,+ bakarakaza Yehova. 16 Azata Abisirayeli kubera ibyaha Yerobowamu yakoze agatuma Abisirayeli bacumura.”+
17 Nuko umugore wa Yerobowamu arahaguruka aragenda, asubira i Tirusa. Akigera mu muryango w’inzu ye, wa mwana ahita apfa. 18 Baramushyingura kandi Abisirayeli bose baramuririra nk’uko Yehova yari yabivuze akoresheje umugaragu we, ni ukuvuga umuhanuzi Ahiya.
19 Ibindi bintu Yerobowamu yakoze, intambara yarwanye+ n’uko yategetse, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 20 Yerobowamu yamaze imyaka 22 ari ku butegetsi, nuko arapfa*+ umuhungu we Nadabu aba ari we umusimbura aba umwami.+
21 Muri icyo gihe, Rehobowamu umuhungu wa Salomo yari yarabaye umwami w’u Buyuda. Yabaye umwami afite imyaka 41, amara imyaka 17 ari ku butegetsi i Yerusalemu, umujyi Yehova yari yaratoranyije+ mu miryango yose ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye.+ Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ 22 Abantu bo mu Buyuda bakoraga ibyo Yehova yanga+ kandi ibyaha bakoze byaramurakaje cyane, kuruta ibyo ba sekuruza bakoze.+ 23 Na bo babazaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye* zisengwa,+ bakazishyira kuri buri gasozi karekare kose+ no munsi y’igiti cyose gitoshye.+ 24 Muri icyo gihugu harimo n’abagabo b’indaya bo mu rusengero.+ Bakoze ibintu byose Yehova yanga, byakorwaga n’abantu yirukanye mu bihugu byabo akabiha Abisirayeli.
25 Mu mwaka wa gatanu umwami Rehobowamu ari ku butegetsi, Shishaki+ umwami wa Egiputa yateye Yerusalemu.+ 26 Yatwaye ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova n’ibyo mu nzu* y’umwami.+ Yatwaye ibintu byose, harimo n’ingabo za zahabu Salomo yari yarakoze.+ 27 Nuko Umwami Rehobowamu azisimbuza izindi ngabo zikozwe mu muringa, aziha abayoboraga abarinzi b’umuryango w’inzu y’umwami. 28 Iyo umwami yabaga aje ku rusengero rwa Yehova, abarinzi bamuherekezaga bafite izo ngabo, hanyuma bakazisubiza mu cyumba cyabo.
29 Andi mateka ya Rehobowamu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+ 30 Igihugu cya Rehobowamu n’icya Yerobowamu byahoraga birwana.+ 31 Nuko Rehobowamu arapfa,* bamushyingura aho bashyinguye ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+ Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ Umuhungu we Abiyamu*+ aramusimbura aba umwami.
15 Mu mwaka wa 18 Umwami Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati ari ku butegetsi, Abiyamu yabaye umwami w’u Buyuda.+ 2 Yamaze imyaka itatu ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Maka,+ akaba yari umwuzukuru wa Abishalomu. 3 Yakoze ibyaha nk’ibyo papa we yari yarakoze mbere ye, ntiyakorera Yehova Imana ye n’umutima we wose* nk’uko sekuruza Dawidi yari ameze. 4 Ariko kubera Dawidi,+ Yehova Imana ye yamuhaye umuhungu wari kuzamusimbura ku butegetsi i Yerusalemu,+ kugira ngo Yerusalemu ikomeze kubaho, 5 kuko Dawidi yakoze ibyo Yehova abona ko ari byiza, akumvira ibyo yamutegetse byose, igihe cyose cy’ubuzima bwe, uretse gusa ibyo yakoreye Uriya w’Umuheti.+ 6 Igihe cyose Rehobowamu yari ariho, hakomeje kubaho intambara hagati y’igihugu cye n’icya Yerobowamu.+
7 Andi mateka ya Abiyamu, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+ Nanone habaye intambara hagati y’igihugu cya Abiyamu n’icya Yerobowamu.+ 8 Hanyuma Abiyamu arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi. Umuhungu we Asa+ aramusimbura aba umwami.+
9 Mu mwaka wa 20 Yerobowamu ari ku butegetsi muri Isirayeli, Asa yabaye umwami w’u Buyuda. 10 Yamaze imyaka 41 ategekera i Yerusalemu. Nyirakuru yitwaga Maka+ akaba yari umwuzukuru wa Abishalomu. 11 Asa yakoze ibyo Yehova ashaka+ nk’uko sekuruza Dawidi yabigenje. 12 Yirukanye mu gihugu abagabo b’indaya bo mu rusengero,+ akuraho n’ibigirwamana byose biteye iseseme* byari byarakozwe na ba sekuruza.+ 13 Ndetse yakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi,* kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.* Hanyuma Asa atema icyo gishushanyo giteye iseseme+ agitwikira mu kibaya cya Kidironi.+ 14 Ariko ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho.+ Icyakora Asa yakoreye Yehova n’umutima we wose,* igihe cyose yari akiriho. 15 Nuko azana ibintu byose we na papa we bari bareguriye Imana, abishyira mu nzu ya Yehova, ni ukuvuga ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+
16 Hahoraga haba intambara hagati y’igihugu cya Asa n’icya Basha+ umwami wa Isirayeli. 17 Nuko Basha umwami wa Isirayeli atera u Buyuda maze atangira kubaka* Rama,+ kugira ngo abantu bajya kwa Asa umwami w’u Buyuda cyangwa abavayo* batabona aho banyura.+ 18 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byose byari bibitse mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami, abiha abagaragu be. Umwami Asa abatuma kwa Beni-hadadi umuhungu wa Taburimoni, umuhungu wa Heziyoni, umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko, aramubwira ati: 19 “Njye nawe twagiranye amasezerano kandi papa na papa wawe na bo bari barayagiranye. Dore nkoherereje impano z’ifeza na zahabu. None reka amasezerano wagiranye na Basha umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.” 20 Beni-hadadi yemera ibyo Umwami Asa amusabye, yohereza abakuru b’ingabo be batera imijyi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-beti-maka, i Kinereti hose n’igihugu cy’abakomoka kuri Nafutali cyose. 21 Basha akimara kubyumva ahagarika kubaka Rama, akomeza gutura i Tirusa.+ 22 Umwami Asa atumiza Abayuda bose, ntihagira n’umwe usigara. Bazanye amabuye n’ibiti Basha yubakishaga Rama, Umwami Asa abyubakisha* Geba+ yo mu karere k’abakomoka kuri Benyamini na Misipa.+
23 Andi mateka yose ya Asa, ni ukuvuga ibikorwa bye by’ubutwari, ibintu byose yakoze n’imijyi yubatse, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. Ariko Asa amaze gusaza yarwaye ibirenge.+ 24 Nuko Asa arapfa* bamushyingura hamwe na ba sekuruza, mu mujyi wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Yehoshafati+ aramusimbura aba umwami.
25 Nadabu+ umuhungu wa Yerobowamu yabaye umwami muri Isirayeli mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Asa, umwami w’u Buyuda. Nadabu yamaze imyaka ibiri ari umwami wa Isirayeli. 26 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, yigana papa we,+ akora ibyaha nk’ibyo yakoze n’ibyo yatumye Abisirayeli bakora.+ 27 Basha umuhungu wa Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugambanira, amwicira i Gibetoni,+ umujyi w’Abafilisitiya, igihe Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose Gibetoni. 28 Basha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, aramusimbura aba umwami. 29 Akimara kuba umwami yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose. Nta muntu n’umwe ukomoka kuri Yerobowamu yasize agihumeka. Yarabishe bose arabamara, nk’uko Yehova yari yarabivuze, akoresheje umugaragu we Ahiya w’i Shilo.+ 30 Ibyo byose byatewe n’ibyaha Yerobowamu we ubwe yakoze n’ibyo yatumye Abisirayeli bakora no kuba yari yararakaje cyane Yehova Imana ya Isirayeli. 31 Andi mateka ya Nadabu, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 32 Hahoraga intambara hagati y’igihugu cya Asa n’icya Basha umwami wa Isirayeli.+
33 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Basha umuhungu wa Ahiya yabaye umwami i Tirusa ategeka Isirayeli yose kandi yamaze imyaka 24 ari umwami.+ 34 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga,+ yigana Yerobowamu, akora ibyaha yakoze n’ibyo yatumye Abisirayeli bakora.+
16 Nuko Yehova atuma Yehu+ umuhungu wa Hanani+ kugira ngo abwire Basha ibibi yari agiye kumuteza. Yaramubwiye ati: 2 “Nagukuye mu mukungugu nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli,+ ariko wiganye ibikorwa bibi bya Yerobowamu utuma abantu banjye bancumuraho, barandakaza bitewe n’ibyaha byabo.+ 3 Ubwo rero, ngiye kurimbura Basha n’umuryango we. Umuryango we nzawugira nk’uwa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati. 4 Uwo mu muryango wa Basha uzapfira mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzapfira kure y’umujyi azaribwa n’ibisiga.”
5 Andi mateka ya Basha, ni ukuvuga ibyo yakoze n’ibikorwa bye by’ubutwari, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 6 Nuko Basha arapfa,* bamushyingura i Tirusa;+ umuhungu we Ela aba ari we umusimbura aba umwami. 7 Nanone Yehova yatumye umuhanuzi Yehu umuhungu wa Hanani kuri Basha ngo amubwire ibibi yari agiye kumuteza we n’umuryango we, bitewe n’ibikorwa bye n’ibibi byose yakoreye Yehova akamurakaza, nk’uko abo mu muryango wa Yerobowamu bamurakaje, nanone bitewe n’uko yishe Nadabu.+
8 Mu mwaka wa 26 Umwami Asa ari ku butegetsi mu Buyuda, Ela umuhungu wa Basha yabaye umwami wa Isirayeli i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku butegetsi. 9 Igihe Ela yari yanyoye yasinze, ari i Tirusa mu nzu ya Arusa wari ushinzwe ibyo mu rugo rw’umwami i Tirusa, yagambaniwe n’umugaragu we Zimuri wayoboraga kimwe cya kabiri cy’abasirikare bagendera ku magare y’intambara. 10 Mu mwaka wa 27 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Zimuri yaraje yica Ela,+ aba ari we uba umwami. 11 Akimara kuba umwami, mbese acyicara ku ntebe y’ubwami, yahise yica abo mu muryango wa Basha bose.* Nta muntu n’umwe w’igitsina gabo* yasize, baba bene wabo cyangwa incuti ze. 12 Uko ni ko Zimuri yarimbuye abo mu muryango wa Basha bose, nk’uko Yehova yari yarabivuze igihe yamutumagaho umuhanuzi Yehu, akamubwira ko azagerwaho n’ibibi.+ 13 Yamuhoye ibyaha byose Basha n’umuhungu we Ela bakoze n’ibyo batumye Abisirayeli bose bakora, bakarakaza Yehova Imana ya Isirayeli basenga ibigirwamana bitagira akamaro.+ 14 Andi mateka ya Ela, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli.
15 Mu mwaka wa 27 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Zimuri yabaye umwami i Tirusa, amara iminsi irindwi ku butegetsi. Icyo gihe ingabo z’Abisirayeli zari zaragose umujyi wa Gibetoni+ wari uw’Abafilisitiya. 16 Hanyuma ingabo z’Abisirayeli zari zihagose zumva abantu bavuga bati: “Zimuri yagambaniye umwami aramwica.” Nuko uwo munsi Abisirayeli bose bakiri aho mu nkambi, bashyiraho Omuri+ wari umugaba w’ingabo, aba umwami wa Isirayeli. 17 Omuri n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava i Gibetoni baragenda bagota Tirusa. 18 Zimuri abonye ko umujyi wafashwe, ahita yinjira ahantu hari umutekano kurusha ahandi mu nzu* y’umwami, arangije atwika iyo nzu na we ahiramo arapfa.+ 19 Yazize ibyaha yakoze, kubera ko yakoze ibyo Yehova yanga, agakora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu yakoze kandi agatuma Abisirayeli bacumura.+ 20 Andi mateka ya Zimuri n’ubugambanyi bwe, yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli.
21 Icyo gihe ni bwo Abisirayeli bigabanyijemo ibice bibiri. Igice kimwe cyakurikiye Tibuni umuhungu wa Ginati gishaka kumugira umwami, ikindi gice gikurikira Omuri. 22 Nuko abari bakurikiye Omuri batsinda abari bakurikiye Tibuni umuhungu wa Ginati maze Tibuni arapfa, Omuri aba ari we uba umwami.
23 Mu mwaka wa 31 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Omuri yabaye umwami wa Isirayeli, amara imyaka 12 ku butegetsi. Yamaze imyaka itandatu ari umwami i Tirusa. 24 Yaguze na Shemeri umusozi wa Samariya, awugura ibiro 68 by’ifeza,* maze kuri uwo musozi ahubaka umujyi. Uwo mujyi yawise Samariya,*+ awitiriye Shemeri wari nyiri uwo musozi.* 25 Omuri yakomeje gukora ibyo Yehova yanga. Yakoze ibintu bibi cyane kurusha abami bose bamubanjirije.+ 26 Yakoze ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze, anakora ibyaha byatumye Abisirayeli bacumura, bakarakaza Yehova Imana ya Isirayeli basenga ibigirwamana bitagira akamaro.+ 27 Andi mateka ya Omuri, ni ukuvuga ibyo yakoze n’ibikorwa by’ubutwari yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 28 Nuko Omuri arapfa,* bamushyingura i Samariya; umuhungu we Ahabu+ aba ari we umusimbura aba umwami.
29 Mu mwaka wa 38 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Ahabu umuhungu wa Omuri yabaye umwami wa Isirayeli, amara imyaka 22 ategekera i Samariya.+ 30 Ahabu umuhungu wa Omuri yakoze ibikorwa Yehova yanga, arusha abami bamubanjirije bose.+ 31 Uretse no kuba yarakoze ibyaha nk’ibyo Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati yakoze, yarenzeho ashaka Yezebeli+ umukobwa wa Etibayali umwami w’i Sidoni,+ maze atangira gukorera Bayali+ no kuyunamira. 32 Yubakiye Bayali igicaniro mu rusengero rwa Bayali+ yubatse i Samariya. 33 Nanone Ahabu yabaje inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora n’ibindi bibi byinshi arakaza Yehova Imana ya Isirayeli kurusha abami bose ba Isirayeli bamubanjirije.
34 Igihe Umwami Ahabu yari ku butegetsi, Hiyeli w’i Beteli yongeye kubaka Yeriko. Yubatse fondasiyo apfusha imfura ye Abiramu, yubatse amarembo apfusha bucura bwe witwaga Segubu, nk’uko Yehova yari yarabivuze akoresheje Yosuwa umuhungu wa Nuni.+
17 Nuko Eliya*+ w’i Tishubi wari utuye i Gileyadi+ abwira umwami Ahabu ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova, Imana y’ukuri ya Isirayeli nkorera,* ko mu myaka igiye gukurikiraho nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa kugeza igihe nzabitegekera.”+
2 Yehova aramubwira ati: 3 “Va hano ugende ugana mu burasirazuba, wihishe mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani. 4 Uzajye unywa amazi yo ku kagezi kari muri icyo kibaya kandi nzategeka ibikona bijye bikuzanirayo ibyokurya.”+ 5 Ahita ahaguruka aragenda nk’uko Yehova yabimubwiye, ajya kuba mu Kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani. 6 Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama buri gitondo na buri mugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.+ 7 Ariko hashize igihe ako kagezi karakama,+ kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.
8 Nuko Yehova abwira Eliya ati: 9 “Haguruka ujye i Sarefati y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.”+ 10 Arahaguruka ajya i Sarefati yinjira mu marembo y’umujyi, ahasanga umugore w’umupfakazi arimo gutoragura inkwi. Aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze, nzanira amazi yo kunywa mu gikombe.”+ 11 Agiye kuyamuzanira, Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze unzanire n’akagati.” 12 Aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana yawe ko nta mugati mfite, uretse agafu kakuzura ikiganza gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane dusigaye mu kabindi.+ Naje gutoragura udukwi kugira ngo nsubire mu rugo ndebe icyo nateka, njye n’umuhungu wanjye tukirye, ubundi twipfire.”
13 Eliya aramubwira ati: “Wihangayika. Genda ukore ibyo uvuze. Ubanze unkorere akagati muri ibyo bihari, ukanzanire hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe. 14 Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: ‘ikibindi ntikizashiramo ifu kandi akabindi ntikazashiramo amavuta kugeza umunsi Yehova azagushiriza imvura mu gihugu.’”+ 15 Nuko aragenda akora ibyo Eliya amubwiye. Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi myinshi batabura ibyokurya.+ 16 Ikibindi nticyashiramo ifu n’akabindi ntikashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze akoresheje Eliya.
17 Nyuma yaho, umwana w’uwo mugore nyiri urugo ararwara cyane araremba maze arapfa.*+ 18 Uwo mugore abwira Eliya ati: “Wa muntu w’Imana y’ukuri we, uranziza iki?* Waje kumpanira amakosa nakoze no kwica umwana wanjye?”+ 19 Ariko Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe!” Nuko aramuterura amuzamukana mu cyumba cyo hejuru yabagamo, amuryamisha ku buriri bwe.+ 20 Eliya atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye,+ ese uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago utuma umwana we apfa?” 21 Nuko yunama hejuru* y’uwo mwana inshuro eshatu, atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, uyu mwana musubize ubuzima.”* 22 Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ asubiza uwo mwana ubuzima.*+ 23 Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amusubiza mama we maze aramubwira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.”+ 24 Uwo mugore ahita abwira Eliya ati: “Ubu noneho nemeye rwose ko uri umuntu w’Imana+ kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”
18 Hashize igihe, ni ukuvuga mu mwaka wa gatatu,+ Yehova abwira Eliya ati: “Genda wiyereke Ahabu kuko ngiye kugusha imvura mu gihugu.”+ 2 Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu igihe i Samariya hari inzara nyinshi.+
3 Icyo gihe Ahabu atumaho Obadiya wari ushinzwe kwita ku byo mu rugo rw’umwami. (Obadiya yatinyaga Yehova cyane, 4 kandi igihe Yezebeli+ yicaga abahanuzi ba Yehova, Obadiya yafashe abahanuzi 100 abahisha mu buvumo, 50 ukwabo n’abandi 50 ukwabo, akajya abazanira imigati n’amazi.) 5 Ahabu abwira Obadiya ati: “Genda uzenguruke igihugu cyose ugere ku mariba yose no mu bibaya byose. Ahari twabona ahantu hari ubwatsi bwinshi tugakiza amafarashi n’inyumbu,* kugira ngo amatungo yacu yose adapfa.” 6 Nuko bumvikana aho buri wese ari bujye gushakira. Ahabu anyura inzira imwe, Obadiya na we anyura indi.
7 Obadiya ari mu nzira agenda, ahura na Eliya ahita amumenya. Arapfukama akoza umutwe hasi aramubwira ati: “Eliya databuja, ni wowe?”+ 8 Aramusubiza ati: “Ni njye. Genda ubwire shobuja uti: ‘Eliya ari hano.’” 9 Ariko Obadiya aramubaza ati: “Ni ikihe cyaha njye umugaragu wawe nakoze cyatuma unteza Ahabu kugira ngo anyice? 10 Ndahiriye imbere ya Yehova ko nta gihugu cyangwa ubwami databuja atoherejemo abantu ngo bajye kugushaka. Iyo abantu bo muri ubwo bwami cyangwa bo muri ibyo bihugu bavugaga bati: ‘ntari hano,’ yabasabaga kurahira ko batakubonye.+ 11 None urambwiye uti: ‘genda ubwire shobuja uti: “Eliya ari hano.”’ 12 Nzi neza ko ningusiga aha Yehova ari bwohereze umwuka we ukakujyana+ ahantu ntashobora kumenya. Nimbwira Ahabu akaza akakubura, byanze bikunze aranyica kandi umugaragu wawe natinye Yehova kuva nkiri muto. 13 Ese databuja ntibakubwiye ibintu nakoze igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, ukuntu nahishe abahanuzi 100 ba Yehova, ngahisha 50 mu buvumo bumwe n’abandi 50 mu bundi buvumo, nkajya mbazanira imigati n’amazi?+ 14 None urambwiye uti: ‘genda ubwire shobuja uti: “Eliya ari hano.”’ Ari bunyice byanze bikunze.” 15 Ariko Eliya aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana nyiri ingabo nkorera,* ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.”
16 Nuko Obadiya aragenda ajya kureba Ahabu arabimubwira, Ahabu na we ajya kureba Eliya.
17 Ahabu akibona Eliya, aramubaza ati: “Uratinyutse uraje n’ibyago* wateje Isirayeli?”
18 Eliya aramusubiza ati: “Si njye wateje ibyago Isirayeli, ahubwo ni wowe n’umuryango wa papa wawe, kuko mwaretse amategeko ya Yehova mugakorera Bayali.+ 19 None hamagaza Abisirayeli bose bansange ku Musozi wa Karumeli,+ uhamagaze n’abahanuzi ba Bayali 450 n’abahanuzi 400 basenga inkingi y’igiti,*+ barira ku meza ya Yezebeli.” 20 Nuko Ahabu ahamagaza Abisirayeli bose kandi ateranyiriza abo bahanuzi ku Musozi wa Karumeli.
21 Eliya yegera abantu bose arababaza ati: “Kuki mudafata umwanzuro?*+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukorere,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri abe ari we mukorera.” Abantu baricecekera ntibamusubiza. 22 Eliya abwira abantu ati: “Ni njye muhanuzi wa Yehova usigaye njyenyine,+ ariko abahanuzi ba Bayali bo ni 450. 23 None rero nibatuzanire ibimasa bibiri bikiri bito, bahitemo ikimasa kimwe bagicemo ibice babishyire ku nkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndafata ikindi kimasa kikiri gito nkibage ngishyire ku nkwi, ariko sindi bucane umuriro. 24 Noneho muri busenge* imana yanyu nanjye nsenge* Yehova.+ Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba igaragaje ko ari yo Mana y’ukuri.”+ Abantu bose baramusubiza bati: “Ibyo uvuze ni byiza.”
25 Eliya abwira abahanuzi ba Bayali ati: “Kubera ko mwe muri benshi, mubanze muhitemo ikimasa kikiri gito mukibage, hanyuma musenge Imana yanyu ariko ntimucane umuriro.” 26 Nuko bafata cya kimasa kikiri gito bari bahisemo barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita basenga Bayali bavuga bati: “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva kandi ntihagira ubasubiza.+ Bakomeza kuzenguruka igicaniro bari bubatse basimbagurika. 27 Bigeze nka saa sita, Eliya atangira kubaserereza ati: “Nimuhamagare cyane. Erega ni imana,+ ishobora kuba hari ibyo iri gutekereza cyangwa se yagiye kwituma.* Cyangwa ishobora kuba isinziriye, mukaba mugomba kuyikangura!” 28 Bahamagara basakuza cyane, ari na ko bikebaguza ibyuma n’amacumu nk’uko bari basanzwe babigenza, kugeza aho batangiriye kuva amaraso. 29 Bakomeza kwitwara mu buryo budasanzwe* saa sita zirarenga, ku buryo igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke cyageze nta jwi barumva, nta wurabasubiza cyangwa ngo abiteho.+
30 Nyuma yaho, Eliya abwira abantu bose ati: “Nimwigire hino.” Bose baramwegera. Nuko asana igicaniro cya Yehova cyari cyarasenyutse.+ 31 Eliya afata amabuye 12 angana n’umubare w’imiryango y’abahungu ba Yakobo, uwo Yehova yari yarabwiye ati: “Uzitwa Isirayeli.”+ 32 Ayo mabuye ayubakisha igicaniro+ cyo kubahisha izina rya Yehova, acukura umuferege munini ukizengurutse ku buryo aho wari ucukuye wahatera ibiro 10* by’imyaka. 33 Hanyuma ashyira inkwi ku gicaniro, icyo kimasa kikiri gito agikatamo ibice abishyira ku nkwi.+ Nuko aravuga ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi binini bine muyasuke ku gitambo gitwikwa n’umuriro no ku nkwi.” 34 Arababwira ati: “Nimwongere musukeho ayandi.” Barongera bayasukaho. Arongera arababwira ati: “Nimwongere inshuro ya gatatu.” Barongera bayasukaho inshuro ya gatatu. 35 Ayo mazi aruzura ameneka mu mpande zose z’igicaniro. Nanone Eliya asuka amazi muri wa muferege wari ukikije igicaniro, arawuzuza.
36 Nuko igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke ryatangwaga nimugoroba kiri hafi kugera,+ umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati: “Yehova Mana ya Aburahamu,+ Isaka na Isirayeli,+ erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli, ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe.+ 37 Yehova ndakwinginze, nsubiza, nsubiza kugira ngo aba bantu bamenye ko wowe Yehova ari wowe Mana y’ukuri, ko ari wowe utumye bakugarukira.”+
38 Akivuga ayo magambo, umuriro wa Yehova uramanuka utwika igitambo gitwikwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri wa muferege.+ 39 Abantu bose babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi baravuga bati: “Yehova ni we Mana y’ukuri! Yehova ni we Mana y’ukuri!” 40 Eliya arababwira ati: “Mufate abahanuzi ba Bayali, ntihagire n’umwe ubacika!” Bahita babafata maze Eliya abamanukana ku kagezi ka Kishoni+ abicirayo.+
41 Nuko Eliya abwira Ahabu ati: “Zamuka urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda kandi iraza kugwa ari nyinshi.”+ 42 Ahabu arazamuka ajya kurya no kunywa. Eliya we ajya hejuru ku Musozi wa Karumeli, arasutama yubika umutwe mu maguru.+ 43 Abwira umugaragu we ati: “Zamuka urebe ku nyanja.” Arazamuka arahareba maze aramubwira ati: “Nta kintu mbonye.” Eliya amubwira inshuro zirindwi zose ati: “Subirayo.” 44 Ku nshuro ya karindwi uwo mugaragu we aramubwira ati: “Mbonye igicu gito kingana n’ikiganza kizamuka gituruka mu nyanja.” Nuko Eliya aramubwira ati: “Genda ubwire Ahabu uti: ‘zirika amafarashi ku igare ryawe umanuke imvura itakubuza kugenda!’” 45 Ikirere kirijima kubera ibicu, umuyaga mwinshi urahuha maze hagwa imvura nyinshi.+ Ahabu yari mu igare rye agiye i Yezereli.+ 46 Ariko Yehova aha Eliya imbaraga zidasanzwe azamura imyenda ye ayikenyerera mu nda, agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.
19 Ahabu+ abwira Yezebeli+ ibyo Eliya yakoze byose n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose.+ 2 Nuko Yezebeli atuma umuntu ngo abwire Eliya ati: “Nibigera ejo nk’iki gihe ntaragukorera nk’ibyo wakoreye buri wese muri bo,* imana zanjye zizampane bikomeye.” 3 Eliya akimara kubyumva agira ubwoba, arahaguruka arahunga kugira ngo aticwa,*+ ajya i Beri-sheba+ y’i Buyuda.+ Aho ni ho yasize umugaragu we. 4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.* Asaba Imana ko yakwipfira avuga ati: “Ndarambiwe! Yehova, ubu noneho nyica*+ birangire kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”
5 Hanyuma aryama munsi y’icyo giti arasinzira. Ariko mu buryo butunguranye umumarayika araza amukoraho,+ aramubwira ati: “Byuka urye!”+ 6 Arebye ku musego abona umugati ufite ishusho y’uruziga uri ku mabuye ashyushye, hari n’icyo kunyweramo amazi. Ararya kandi aranywa, hanyuma arongera araryama. 7 Umumarayika wa Yehova agaruka ubwa kabiri, amukoraho aramubwira ati: “Byuka urye kuko ugiye gukora urugendo rurerure cyane.” 8 Arahaguruka ararya kandi aranywa, ibyo biryo bituma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi 40 n’amajoro 40, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+
9 Ahageze yinjira mu buvumo+ araramo. Nuko Yehova aramubaza ati: “Eliya we, urakora iki aha?” 10 Aramusubiza ati: “Yehova nyiri ingabo, nakoranye umwete umurimo wawe+ kuko Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye,+ ibicaniro byawe bakabisenya kandi bakicisha inkota abahanuzi bawe+ ku buryo ari njye njyenyine wasigaye. None nanjye barashaka kunyica.”+ 11 Ariko Imana iramubwira iti: “Sohoka ugende uhagarare ku musozi imbere ya Yehova.” Nuko Yehova anyuraho+ maze umuyaga mwinshi usatura imisozi kandi umenagurira ibitare imbere ya Yehova,+ ariko Yehova ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haza umutingito,+ ariko Yehova ntiyari muri uwo mutingito. 12 Nyuma y’umutingito haza umuriro,+ ariko Yehova ntiyari muri uwo muriro. Nyuma y’umuriro humvikanye ijwi ryo hasi rituje cyane.+ 13 Eliya aryumvise, yitwikira mu maso+ umwenda* yari yambaye arasohoka ahagarara ku muryango w’ubwo buvumo. Nuko ijwi riramubwira riti: “Eliya we, urakora iki hano?” 14 Arasubiza ati: “Yehova nyiri ingabo, nakoranye umwete umurimo wawe kuko Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye,+ ibicaniro byawe bakabisenya kandi bakicisha inkota abahanuzi bawe ku buryo ari njye njyenyine wasigaye. None nanjye barashaka kunyica.”+
15 Yehova aramubwira ati: “Subirayo ujye mu butayu bw’i Damasiko, nuhagera usuke amavuta kuri Hazayeli+ abe umwami wa Siriya. 16 Yehu+ umuhungu wa Nimushi uzamusukeho amavuta* abe umwami wa Isirayeli; naho Elisa* umuhungu wa Shafati wo muri Abeli-mehola uzamusukeho amavuta agusimbure abe ari we uba umuhanuzi.+ 17 Uwo Hazayeli atazicisha inkota,+ Yehu azamwica,+ naho uwo Yehu atazicisha inkota, Elisa amwice.+ 18 Icyakora ndacyafite abantu 7.000+ muri Isirayeli batigeze basenga Bayali+ cyangwa ngo basome ibishushanyo byayo.”+
19 Nuko Eliya ava aho aragenda asanga Elisa umuhungu wa Shafati arimo ahingisha ibimasa 24, byahinganaga bibiri bibiri, we ari kumwe n’ibimasa 2 bya nyuma. Eliya aragenda amusanga aho ari amujugunyaho umwenda we.*+ 20 Elisa ahita asiga ibyo bimasa ariruka akurikira Eliya, aramubwira ati: “Mbabarira mbanze njye gusoma ababyeyi banjye mbasezereho, hanyuma nze tujyanye.” Eliya aramusubiza ati: “Genda, subirayo! Nigeze mbikubuza?” 21 Elisa asubirayo maze afata ibimasa bibiri arabitamba, afata ibiti ibyo bimasa byakoreshaga bihinga abitekesha inyama zabyo, azigaburira abantu. Nuko arahaguruka akurikira Eliya atangira kumukorera.+
20 Nuko Beni-hadadi+ umwami wa Siriya+ ateranyiriza hamwe ingabo ze zose n’abandi bami 32 n’ingabo zabo zose n’amafarashi yabo n’amagare yabo y’intambara, arazamuka agota+ Samariya+ arayitera. 2 Atuma abantu mu mujyi kwa Ahabu,+ umwami wa Isirayeli, ngo bamubwire bati: “Beni-hadadi aravuze ati: 3 ‘ifeza yawe na zahabu yawe ni ibyanjye kandi abagore bawe n’abana bawe baruta abandi ubwiza, na bo ni abanjye.’” 4 Umwami wa Isirayeli arasubiza ati: “mwami databuja, nk’uko ubivuze njye n’ibyanjye byose turi abawe.”+
5 Nyuma yaho abo bantu bongera kugaruka baravuga bati: “Beni-hadadi aravuze ati: ‘nagutumyeho nti: “mpa ifeza yawe na zahabu yawe n’abagore bawe n’abana bawe. 6 None ejo nk’iki gihe nzohereza abagaragu banjye basake bitonze inzu yawe n’amazu y’abagaragu bawe kandi ikintu cyose cy’agaciro bazagifata bagitware.”’”
7 Nuko umwami wa Isirayeli atumaho abayobozi bo mu gihugu bose, arababwira ati: “Namwe murabona neza ko uyu muntu ashaka kuduteza ibibazo. Yansabye abagore banjye, abana banjye, ifeza na zahabu byanjye sinabimwima.” 8 Abayobozi bose n’Abisirayeli bose baramubwira bati: “Ntumwumvire kandi ntiwemere gukora ibyo akubwira.” 9 Hanyuma asubiza abantu Beni-hadadi yari yohereje ati: “Mugende mubwire umwami databuja muti: ‘ibyo wansabye mbere byose nzabikora. Ariko ibi byo sinabikora.’” Nuko abo bantu baragenda bajya kubimubwira.
10 Beni-hadadi amutumaho ati: “Nzarimbura Samariya ku buryo nta mukungugu uzasigara wakwira ingabo zanjye, ngo buri wese abone uwuzuye ikiganza. Ibyo nintabikora, imana zanjye zizampane bikomeye!” 11 Umwami wa Isirayeli arasubiza ati: “Mumubwire muti: ‘ufashe intwaro agiye ku rugamba ntiyagombye kwirata nk’ushyize intwaro hasi avuye ku rugamba.’”+ 12 Ibyo babibwiye Beni-hadadi igihe yari kumwe n’abandi bami banywa bari mu mahema, ahita abwira abasirikare be ati: “Mwitegure tujye kurwana!” Nuko bahita bitegura gutera uwo mujyi.
13 Ariko umuhanuzi asanga Ahabu+ umwami wa Isirayeli aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘urabona ukuntu izi ngabo ari nyinshi cyane? Uyu munsi ndatuma uzitsinda kugira ngo umenye ko ndi Yehova.’”+ 14 Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?” Aramusubiza ati: “Yehova aravuze ati: ‘muzazikizwa n’abungirije abayobozi b’intara.’” Arongera aramubaza ati: “Ni nde uzatangiza urugamba?” Uwo muhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe!”
15 Nuko Ahabu abara abari bungirije abayobozi b’intara asanga ari 232. Hanyuma abara ingabo zose z’Abisirayeli asanga ari 7.000. 16 Bateye ari saa sita, Beni-hadadi ari mu mahema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami 32 bamufashaga. 17 Ba bantu bungirije abayobozi b’intara basohotse bayoboye abandi ku rugamba, Beni-hadadi ahita yohereza abantu ngo bajye kureba ibyabaye, baragaruka baramubwira bati: “Hari abantu baturutse i Samariya.” 18 Arababwira ati: “Niba bazanywe n’amahoro nimubafate, niba kandi bazanywe no kurwana na bwo nimubafate.” 19 Ariko igihe basohokaga mu mujyi, ni ukuvuga abungirije abayobozi b’intara hamwe n’abasirikare bari babakurikiye, 20 buri wese yishe umusirikare mu banzi babo. Nuko Abasiriya barahunga,+ Abisirayeli barabakurikira ariko Beni-hadadi umwami wa Siriya arabacika, ahunga ari ku ifarashi ajyana na bamwe mu bagendera ku mafarashi. 21 Umwami wa Isirayeli arasohoka yica Abasiriya bagendera ku mafarashi n’abagendera ku magare y’intambara, ku buryo yishe Abasiriya benshi cyane.
22 Nyuma yaho umuhanuzi+ asanga umwami wa Isirayeli aramubwira ati: “Genda utegure ingabo zawe, utekereze icyo ukwiriye gukora+ kuko mu ntangiriro z’umwaka utaha umwami wa Siriya azagutera.”+
23 Nuko abagaragu b’umwami wa Siriya baramubwira bati: “Imana yabo ni Imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze. Noneho reka tuzarwanire na bo mu kibaya, urebe ko tutazabatsinda. 24 Dore n’ikindi wakora: Abami bose+ ubakureho ubasimbuze ba guverineri. 25 Hanyuma ushake* ingabo zinganya umubare n’ingabo zawe zishwe, ifarashi uyisimbuze indi farashi n’igare ry’intambara urisimbuze irindi. Ureke tugende turwanire na bo mu kibaya kandi tuzabatsinda byanze bikunze.” Yemera inama bamugiriye, abigenza atyo.
26 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Beni-hadadi ahamagaza ingabo z’Abasiriya, arazamuka ajya muri Afeki+ kurwana n’Abisirayeli. 27 Abisirayeli na bo barahamagarwa, bahabwa impamba, barasohoka bajya kurwana na bo. Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema yabo imbere y’Abasiriya, bari bameze nk’amatsinda mato abiri y’ihene, naho Abasiriya buzuye aho hantu hose.+ 28 Umuntu w’Imana y’ukuri araza abwira umwami wa Isirayeli ati: “Yehova aravuze ati: ‘kubera ko Abasiriya bavuze bati: “Yehova ni Imana yo mu misozi si Imana yo mu bibaya,” nzatuma mutsinda ziriya ngabo zose+ maze mumenye neza ko ndi Yehova.’”+
29 Bamaze iminsi irindwi bakambitse, bamwe ku ruhande rumwe abandi ku rundi, nuko ku munsi wa karindwi batangira kurwana. Abisirayeli bica abasirikare b’Abasiriya 100.000 ku munsi umwe. 30 Nuko abasigaye bahungira mu mujyi wa Afeki+ maze urukuta rugwira abantu 27.000 mu bari basigaye. Beni-hadadi na we arahunga ajya kwihisha mu cyumba cy’imbere cyane cy’inzu yari mu mujyi.
31 Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b’Abisirayeli bagira imbabazi. None turakwinginze reka dukenyere ibigunira twizirike imigozi mu mutwe, dusange umwami wa Isirayeli. Ahari wenda yakureka ntakwice.”*+ 32 Bakenyera ibigunira bizirika n’imigozi mu mutwe, bajya kureba umwami wa Isirayeli baramubwira bati: “Umugaragu wawe Beni-hadadi aravuze ati: ‘ndakwinginze, ntunyice.’”* Umwami arabasubiza ati: “Ese aracyariho? Ni umuvandimwe wanjye.” 33 Nuko abo bagabo babifata nk’ikimenyetso cyiza, bahita bumva ko umwami abivuze abikuye ku mutima, baravuga bati: “Beni-hadadi ni umuvandimwe wawe.” Ahabu arababwira ati: “Nimugende mumuzane.” Beni-hadadi araza maze Ahabu amushyira mu igare rye.
34 Beni-hadadi aramubwira ati: “Imijyi papa yambuye papa wawe nzayigusubiza kandi uzihitiremo imihanda y’i Damasiko uzajya ucururizamo nk’uko papa yari ayifite i Samariya.”
Ahabu aramusubiza ati: “Ubwo tugiranye iri sezerano ngiye kukureka ugende.”
Uko ni ko Ahabu yagiranye isezerano na Beni-hadadi aramureka aragenda.
35 Nuko biturutse kuri Yehova, umwe mu bana b’abahanuzi*+ abwira mugenzi we ati: “Ndakwinginze nkubita.” Ariko yanga kumukubita. 36 Aramubwira ati: “Kubera ko wanze kumvira Yehova, nidutandukana intare irahita ikwica.” Hanyuma batandukanye ahura n’intare, iramwica.
37 Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati: “Ndakwinginze nkubita.” Uwo mugabo aramukubita kandi aramukomeretsa.
38 Nuko uwo muhanuzi ajya gutegerereza umwami ku muhanda, yiziritse igitambaro mu maso kugira ngo yiyoberanye. 39 Umwami ahanyuze, uwo muhanuzi aramutakira ati: “Njye umugaragu wawe nagiye ahantu hari habereye urugamba rukomeye maze umusirikare wari uvuye ku rugamba anzanira umuntu arambwira ati: ‘rinda uyu muntu. Nagucika uzapfa mu mwanya* we+ cyangwa utange ibiro 34* by’ifeza.’ 40 Ariko igihe nari mpuze, sinamenye aho uwo mugabo anyuze, nuko ndamubura.” Umwami wa Isirayeli aramubwira ati: “Urubanza rwawe ni urwo. Wowe ubwawe urarwiciriye.” 41 Uwo muhanuzi akuramo vuba vuba igitambaro yari yitwikiriye mu maso, umwami wa Isirayeli ahita amenya ko ari umuhanuzi.+ 42 Aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘kubera ko warekuye umuntu nari navuze ko agomba kwicwa,+ uzicwa mu mwanya we,*+ n’abaturage bawe bicwe mu mwanya w’abaturage be.’”+ 43 Nuko umwami wa Isirayeli ajya i Samariya mu rugo rwe,+ ababaye cyane kandi yacitse intege.
21 Dore ibyabaye nyuma yaho: Hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, wari ufite umurima w’imizabibu i Yezereli+ hafi y’inzu* ya Ahabu, umwami w’i Samariya. 2 Ahabu abwira Naboti ati: “Mpa uwo murima wawe w’imizabibu nywugire umurima w’imboga, kuko wegereye inzu yanjye. Ndakuguranira nguhe umurima mwiza uwuruta, cyangwa niba ubishaka ndaguha amafaranga awuguze.” 3 Ariko Naboti abwira Ahabu ati: “Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinshobora kuguha umurage nahawe na ba sogokuruza.”+ 4 Ahabu agaruka iwe ababaye cyane kandi yacitse intege, kubera amagambo Naboti w’i Yezereli yari yamubwiye ati: “Sinaguha umurage wa ba sogokuruza.” Nuko ajya ku buriri bwe, aryama areba ku rukuta, yanga no kurya.
5 Yezebeli+ umugore we arinjira aramubaza ati: “Wababajwe n’iki cyatumye wanga kurya?” 6 Aramusubiza ati: “Byatewe n’uko nabwiye Naboti w’i Yezereli nti: ‘mpa umurima wawe w’imizabibu nywugure, cyangwa niba ubishaka nguhe undi murima w’imizabibu,’ akambwira ati: ‘sinaguha umurima wanjye w’imizabibu.’” 7 Maze umugore we Yezebeli aramubwira ati: “Nturi umwami wa Isirayeli? Byuka urye kandi umutima wawe wishime. Nzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yezereli.”+ 8 Yezebeli yandika amabaruwa mu izina rya Ahabu ayateraho kashe y’umwami,+ ayoherereza abayobozi+ n’abanyacyubahiro bo mu mujyi Naboti yari atuyemo. 9 Muri ayo mabaruwa yandikamo ati: “Mutegeke abantu bigomwe kurya no kunywa kandi mwicaze Naboti imbere y’abandi. 10 Nuko mushake abagabo babiri batagira icyo bamaze mubicaze imbere ye, bamushinje+ bati: ‘watutse Imana n’umwami!’+ Hanyuma mumusohore mumutere amabuye apfe.”+
11 Nuko abagabo bo muri uwo mujyi, abayobozi n’abanyacyubahiro baho, bakora ibyo Yezebeli yababwiye nk’uko byari byanditswe muri ya mabaruwa yaboherereje. 12 Bategeka abantu bose kutagira icyo barya cyangwa banywa kandi bicaza Naboti imbere y’abandi. 13 Nuko abagabo babiri badafite icyo bamaze baraza bicara imbere ya Naboti, batangira kumushinja imbere y’abantu bose bati: “Naboti yatutse Imana n’Umwami!”+ Hanyuma baramufata bamujyana inyuma y’umujyi bamutera amabuye arapfa.+ 14 Batuma abantu ngo babwire Yezebeli bati: “Naboti bamuteye amabuye arapfa.”+
15 Yezebeli akimara kumenya ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati: “Genda ufate wa murima w’imizabibu Naboti w’i Yezereli+ yari yaranze kuguha ngo uwugure. Ntakiriho yapfuye.” 16 Ahabu akimenya ko Naboti w’i Yezereli yapfuye, aramanuka afata umurima we w’imizabibu.
17 Ariko Yehova abwira Eliya+ w’i Tishubi ati: 18 “Manuka ujye kureba Ahabu umwami wa Isirayeli utegekera i Samariya.+ Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti, yagiye kuwufata. 19 Umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “umaze kwica umuntu+ none ufashe n’umurima we?”’+ Kandi umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira amaraso yawe.”’”+
20 Ahabu abwira Eliya ati: “Noneho urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati: “Ndakubonye! Imana iravuze iti: ‘kubera ko wiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga,+ 21 ngiye kuguteza ibyago. Nzagukuraho, nice ab’igitsina gabo*+ bose bo mu muryango wa Ahabu, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+ 22 Umuryango wawe nzawugira nk’uwa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati n’uwa Basha+ umuhungu wa Ahiya, kuko wandakaje kandi ugatuma Abisirayeli bakora icyaha.’ 23 Naho ku kibazo cya Yezebeli, Yehova aravuze ati: ‘imbwa zizarira Yezebeli mu murima w’i Yezereli.+ 24 Uwo mu muryango wa Ahabu wese uzapfira mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzapfira inyuma y’umujyi aribwe n’ibisiga.+ 25 Nta muntu wigeze amera nka Ahabu,+ kuko yiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga, ashutswe n’umugore we Yezebeli.+ 26 Ahabu yakoze ibintu bibi cyane akorera ibigirwamana biteye iseseme,* akora nk’ibyo Abamori bakoze bigatuma Yehova abirukana mu gihugu, maze akagiha Abisirayeli.’”+
27 Ahabu yumvise ayo magambo aca imyenda yari yambaye, yambara imyenda y’akababaro,* yigomwa kurya no kunywa kandi akagenda ubona yacitse intege. 28 Nuko Yehova abwira Eliya w’i Tishubi ati: 29 “Ese wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi bitewe n’urubanza namuciriye?+ Kubera ko yicishije bugufi imbere yanjye, sinzateza ibyago umuryango we akiri ku butegetsi, ahubwo nzabiteza mu gihe cy’umuhungu we.”+
22 Hashize imyaka itatu nta ntambara ziba hagati ya Siriya na Isirayeli. 2 Mu mwaka wa gatatu Yehoshafati+ umwami w’u Buyuda yaramanutse ajya kwa Ahabu umwami wa Isirayeli.+ 3 Nuko umwami wa Isirayeli abwira abagaragu be ati: “Ese ubwo muzi ko umujyi wa Ramoti-gileyadi+ ari uwacu? None se kuki tutajya kuwambura umwami wa Siriya?” 4 Umwami abaza Yehoshafati ati: “Ese tuzajyana gutera umujyi wa Ramoti-gileyadi?” Yehoshafati asubiza umwami wa Isirayeli ati: “Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe. Amafarashi yanjye ni na yo yawe.”+
5 Icyakora Yehoshafati abwira umwami wa Isirayeli ati: “Ndakwinginze banza ugishe Yehova inama.”+ 6 Umwami wa Isirayeli atumaho abahanuzi kandi bose hamwe bageraga kuri 400. Arababaza ati: “Ese ntere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati: “Yitere, Yehova azatuma uyitsinda.”
7 Ariko Yehoshafati aravuga ati: “Ese nta wundi muhanuzi wa Yehova uhari ngo na we atubarize Imana?”+ 8 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Hari undi mugabo watubariza Yehova.+ Ariko njye ndamwanga+ kuko atajya ampanurira ibyiza ahubwo ampanurira ibibi.+ Ni Mikaya umuhungu wa Imula.” Icyakora Yehoshafati aravuga ati: “Oya mwami wivuga utyo.”
9 Nuko Umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu bakozi b’ibwami, aramubwira ati: “Ihute uzane Mikaya umuhungu wa Imula.”+ 10 Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyenda y’abami, bari ku mbuga ku marembo ya Samariya. Na ba bahanuzi bose bari imbere yabo barimo bahanura.+ 11 Hanyuma Sedekiya umuhungu wa Kenana akora amahembe mu cyuma, aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya ni yo uzicisha* Abasiriya kugeza ubamaze.’” 12 Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati: “Tera Ramoti-gileyadi kandi uzayifata; Yehova azatuma uyitsinda.”
13 Nuko umuntu wari wagiye guhamagara Mikaya aramubwira ati: “Abahanuzi bose bahanuriye umwami ibintu byiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze, uhanure ibyiza.”+ 14 Ariko Mikaya aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko icyo Yehova ari bumbwire ari cyo ndi buvuge.” 15 Nuko Mikaya yitaba umwami maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, dutere Ramoti-gileyadi cyangwa tubireke?” Ahita amusubiza ati: “Yitere kandi urayifata. Yehova ari butume uyitsinda.” 16 Umwami abyumvise aramubaza ati: “Ndakurahiza kangahe ngo umbwize ukuri? Ntugire ikindi umbwira uretse ibyo Yehova yakubwiye.”* 17 Mikaya aravuga ati: “Mbonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi+ nk’intama zitagira umushumba.* Nanone Yehova aravuze ati: ‘aba ntibagira ubayobora. Buri wese nasubire mu rugo rwe amahoro.’”
18 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ese sinakubwiye nti: ‘ntari bumpanurire ibyiza, ahubwo arampanurira ibibi gusa?’”+
19 Mikaya arongera aravuga ati: “Noneho tega amatwi ibyo Yehova avuga: Mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iruhande, zimwe ziri iburyo izindi ibumoso.+ 20 Yehova arabaza ati: ‘ni nde uri bushuke Ahabu kugira ngo atere Ramoti-gileyadi apfireyo?’ Umwe asubiza ibye, n’undi ibye. 21 Nuko umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati: ‘njye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati: ‘urabigenza ute?’ 22 Aravuga ati: ‘ndagenda ntume abahanuzi be bose bamubeshya.’*+ Imana iravuga iti: ‘uramushuka kandi rwose urabishobora. Genda ubikore!’ 23 None Yehova yatumye aba bahanuzi bawe bose bakubeshya.+ Ariko Yehova we yavuze ko uzagerwaho n’ibyago.”+
24 Sedekiya umuhungu wa Kenana yegera Mikaya amukubita urushyi ku itama, aramubwira ati: “Umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ngo uze kuvugana nawe?”+ 25 Mikaya aramusubiza ati: “Uzahamenya umunsi uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane ugiye kwihisha.” 26 Umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Mufate Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umujyi na Yowashi umuhungu w’umwami. 27 Mubabwire muti: ‘umwami aravuze ati: “mushyire uyu mugabo muri gereza+ mujye mumuha umugati n’amazi bidahagije kugeza igihe nzavira ku rugamba amahoro.”’” 28 Ariko Mikaya aravuga ati: “Nuva ku rugamba amahoro, Yehova ari bube atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati: “Bantu mwese muri hano murabe mubyumva!”
29 Hanyuma umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda batera Ramoti-gileyadi.+ 30 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ndi bujye ku rugamba niyoberanyije, ariko wowe wambare imyenda y’abami.” Nuko umwami wa Isirayeli ariyoberanya,+ ajya ku rugamba. 31 Umwami wa Siriya yari yategetse abayobozi 32 bayoboraga abagendera ku magare ye y’intambara+ ati: “Ntimugire undi muntu murwanya, yaba abasirikare basanzwe cyangwa abasirikare bakuru, ahubwo murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.” 32 Abayoboraga abagendera ku magare y’intambara bakibona Yehoshafati baribwira bati: “Byanze bikunze uriya ni umwami wa Isirayeli.” Nuko barakata ngo bamurwanye, ariko Yehoshafati atangira gutabaza. 33 Abayoboraga abagendera ku magare y’intambara babonye ko atari umwami wa Isirayeli, bareka kumukurikira.
34 Ariko umuntu umwe apfa kurasa umwambi ufata umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira. Umwami abwira uwari utwaye igare rye ati: “Kata igare unkure ku rugamba* kuko nkomeretse cyane.”+ 35 Nuko uwo munsi haba intambara ikaze, bituma bakomeza guhagarika umwami mu igare rye ateganye n’Abasiriya. Amaraso yavaga aho yari yakomeretse yashokeraga mu igare. Bigeze nimugoroba arapfa.+ 36 Izuba riri hafi kurenga, babwira ingabo bati: “Buri wese nasubire mu mujyi w’iwabo, buri wese nasubire mu gihugu cye!”+ 37 Uko ni ko umwami yapfuye. Nuko bazana umurambo we i Samariya aba ari ho bamushyingura. 38 Igihe bogerezaga igare rye ry’intambara ku kidendezi cy’i Samariya, imbwa zaraje zirigata amaraso ye nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ Muri icyo kidendezi ni ho indaya ziyuhagiriraga.
39 Andi mateka ya Ahabu, ni ukuvuga ibindi bintu byose yakoze, inzu* yubakishije amahembe y’inzovu+ n’indi mijyi yose yubatse, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 40 Nuko Ahabu arapfa,*+ umuhungu we Ahaziya+ aba ari we umusimbura ku butegetsi.
41 Yehoshafati+ umuhungu wa Asa, yari yarabaye umwami w’u Buyuda mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Ahabu umwami wa Isirayeli. 42 Yehoshafati yabaye umwami afite imyaka 35, amara imyaka 25 ari ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Azuba, akaba yari umukobwa wa Shiluhi. 43 Yehoshafati yiganye ibikorwa byiza byose papa we Asa+ yakoraga kandi yakoze ibyo Yehova akunda.+ Ariko ahantu hirengeye ho gusengera hagumyeho kandi abantu bari bakihatambira ibitambo maze umwotsi wabyo ukazamuka.+ 44 Yehoshafati yakomeje kubana neza n’umwami wa Isirayeli.+ 45 Andi mateka ya Yehoshafati, ni ukuvuga ibikorwa bye by’ubutwari n’intambara yarwanye, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 46 Abagabo b’indaya bo mu rusengero+ bari barasigaye mu gihe cy’ubutegetsi bwa papa we Asa, Yehoshafati yabamaze mu gihugu.+
47 Icyo gihe Edomu+ nta mwami yagiraga. Uwari umwungirije ni we wayiyoboraga.+
48 Nanone Yehoshafati yakoze amato y’i Tarushishi* kugira ngo ajye kuzana zahabu muri Ofiri,+ ariko ayo mato ntiyagerayo kubera ko yarohamiye ahitwa Esiyoni-geberi.+ 49 Icyo gihe ni bwo Ahaziya umuhungu wa Ahabu yabwiye Yehoshafati ati: “Reka abagaragu banjye bajyane n’abawe mu mato,” ariko Yehoshafati arabyanga.
50 Nuko Yehoshafati arapfa,* bamushyingura hamwe na ba sekuruza+ mu mujyi wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Yehoramu+ ni we wamusimbuye ku butegetsi.
51 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Ahaziya+ umuhungu wa Ahabu yabaye umwami i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Isirayeli. 52 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, akora ibikorwa bibi nk’ibya papa we,+ ibya mama we+ n’ibya Yerobowamu umuhungu wa Nebati watumye Abisirayeli bakora icyaha.+ 53 Yakomeje gukorera Bayali+ no kuyunamira, akomeza kurakaza Yehova Imana ya Isirayeli,+ akora ibikorwa nk’ibyo papa we yakoraga byose.
Cyangwa “yanganga kumubabaza; ntiyari yarigeze amucyaha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagaragu banjye.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yasadutse.”
Cyangwa “uri ingirakamaro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ngiye kugenda nk’uko abo mu isi bose bagenda.”
Cyangwa “kugira ngo ujye ugira amakenga mu byo ukora byose.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imvi ze zizajye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni njye Abisirayeli bose bari bahanze amaso.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akampa inzu.”
Cyangwa “urubyaro rwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azatuma ibibi byose wakoze bikugaruka ku mutwe.”
Cyangwa “nkiri umwana muto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntaramenya iyo biva n’iyo bijya.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagoye.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baremereye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kubaho iminsi myinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima w’ubwenge no gusobanukirwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi yawe yose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzongera iminsi yawe.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baramutinya.”
Ni ukuvuga, Ufurate.
Cyangwa “impano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 30.” Koru imwe ingana n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 60.” Reba Umugereka wa B14.
Isirabo ni inyamaswa yo mu bwoko bw’isha.
Ni ukuvuga, mu burengerazuba bwa Ufurate.
Uyu mubare uboneka mu nyandiko zimwe na zimwe zandikishijwe intoki no mu yindi nkuru isa n’iyi. Izindi nyandiko zandikishijwe intoki zivuga 40.000.
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Cyangwa “umutima wo kujijuka.”
Cyangwa “yavuze.”
Cyangwa “ibiguruka.”
Hashobora kuba harimo n’udukoko.
Cyangwa “yakundaga Dawidi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akabashyira munsi y’ibirenge bye.”
Cyangwa “batabarika.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.000.” Koru imwe ingana na litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amavuta y’imyelayo isekuye.”
Cyangwa “bo kwikorera imitwaro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”
Reba Umugereka wa B8.
Reba Umugereka wa B15.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urusengero.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 6.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 7.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Cyangwa “ku idari.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 40.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Ni ukuvuga, igicaniro cyo gutwikiraho imibavu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Ni ukuvuga, Ahera Cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbere n’inyuma.”
Bishobora kuba byerekeza ku miterere y’ikadire cyangwa ku bunini bw’inzugi.
Bishobora kuba byerekeza ku miterere y’ikadire cyangwa ku bunini bw’inzugi.
Reba Umugereka wa B15.
Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “inzu y’umwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Cyangwa “impande enye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Cyangwa “inzu y’umwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 8.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.”
Cyangwa “buri nkingi muri izo zombi yari ifite umuzenguruko w’imikono 12.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Bisobanura “Ahera.”
Cyangwa “mu majyepfo.”
Bisobanura ngo: “[Yehova] ayikomeze.”
Cyangwa “mu majyaruguru.”
Bishobora kuba bisobanura “akoresheje imbaraga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 2.000.” Bati imwe ingana na litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “amagare y’amazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 3.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono 1,5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono 1,5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igice cy’umukono.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 40.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Ni ukuvuga, Umunsi Mukuru w’Ingando. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Umugereka wa B15.
Ni ukuvuga, ibiti bifashishaga baheka isanduku.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakagendera imbere yanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijuru risumba andi majuru.”
Cyangwa “maze uwo muntu akarahira indahiro yivuma.” Bisobanura ko iyo ndahiro yajyaniranaga n’igihano, mu gihe ibyo uwo muntu yabaga yarahiye byabaga ari ibinyoma, cyangwa ntabyubahirize.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukiranutsi.”
Cyangwa “wabateje imibabaro.”
Cyangwa “ibihore.”
Cyangwa “ibikorwa bihambaye wakoze.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wa munani.” Ni ukuvuga umunsi wakurikiye iminsi irindwi ya nyuma.
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nugendera imbere yanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazagira Abisirayeli iciro ry’imigani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntiyabona ko ari myiza mu maso ye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihugu kidafite akamaro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 120.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi rw’Igiheburayo bisobanura “ahantu harunze ibitaka.”
Cyangwa “inkwano.”
Cyangwa “akomeza.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Mu rurimi rw’Igiheburayo bisobanura “ahantu harunze ibitaka.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 420.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ajya kumugerageresha ibibazo bikomeye cyane.”
Cyangwa “ibisakuzo.”
Cyangwa “ibyo uvuga.”
Cyangwa “akagushyira ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 120.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 666.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mina 3.” Mu Byanditswe by’Igiheburayo, mina ingana na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
Izo bamwe bita “Tawusi.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Ishyo ni itsinda ry’inyamaswa zihuje ubwoko. Bishobora no kuvugwa ngo: “Yatumizwaga muri Egiputa no muri Kuwe. Abacuruzi b’umwami bayaguraga muri Kuwe.” Bishobora kuba ari muri Silisiya.
Cyangwa “ntimuzashyingirane na bo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batsembeye.”
Icyo gihe si we mwamikazi wari uri ku butegetsi.
Cyangwa “yasinziriye agasanga ba sekuruza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yicaga.”
Mu rurimi rw’Igiheburayo bisobanura “ahantu harunze ibitaka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itara.”
Cyangwa “arasinzira, asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “abasaza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutoki rwanjye rw’agahera ruzarusha ubunini itako rya papa.”
Byari ibiboko bifite amapfundo cyangwa biriho utuntu dusongoye tumeze nk’umurizo wa sikorupiyo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu mahema.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
Cyangwa “akomeza.”
Cyangwa “gukomeza.”
Cyangwa “arimo kosa ibitambo.”
Cyangwa “ivu rivanze n’ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga rivanze n’ibinure byo ku bitambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuzuza ububasha mu biganza.”
Cyangwa “Ibi abe ari byo umubwira.”
Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Hari abamwita “Abiya.”
Cyangwa “ntiyiyegurira Yehova mu buryo bwuzuye.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase,” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Bisobanura ngo: “Mama w’umwami.” Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yiyeguriye Yehova mu buryo bwuzuye.”
Cyangwa “akomeza; yongera kubaka.”
Cyangwa “abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Asa.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “abikoresha akomeza; abikoresha yongera kubaka.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “abashoboraga guhorera amaraso ye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 2.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Bisobanura ngo: “Umusozi w’umuryango wa Shemeri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwami w’uwo musozi.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bisobanura ngo: “Imana yanjye ni Yehova.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagaze imbere.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashiramo umwuka.”
Cyangwa “turapfa iki?”
Cyangwa “yubarara.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “ubugingo.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagarara imbere.”
Cyangwa “akaga.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “muzageza ryari gufata impu zombi?”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri buhamagare izina rya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndi buhamagare izina rya.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Iri mu rugendo.”
Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya ebyiri.” Seya imwe yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 7,33. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ejo nk’iki gihe nimba ntarahwanya ubugingo bwawe n’ubwabo.”
Cyangwa “akize ubugingo bwe.”
Ni ubwoko bw’ibiti bikunze kuba mu butayu.
Cyangwa “kuraho ubugingo bwanjye.”
Cyangwa “umwenda w’abahanuzi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bisobanura ngo: “Imana ni yo gakiza.”
Cyangwa “umwenda w’abahanuzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubare.”
Cyangwa “yarokora ubugingo bwawe.”
Cyangwa “rokora ubugingo bwanjye.”
“Abana b’abahanuzi” bishobora kuba bisobanura ishuri ryigishaga abahanuzi cyangwa ishyirahamwe ryabo.
Cyangwa “ubugingo bwawe buzajya mu cyimbo cy’ubwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ubugingo bwawe burajya mu cyimbo cy’ubwe.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wigurishirije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wigurishirije.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “uzakubitisha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umbwire ukuri mu izina rya Yehova.”
Cyangwa “umwungeri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ndagenda nigire umwuka ushukana mu kanwa k’abahanuzi be bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu nkambi.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”