ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Abalewi 1:1-27:34
  • Igitabo cy’Abalewi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo cy’Abalewi
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Igitabo cy’Abalewi

ABALEWI

1 Yehova ahamagara Mose ari mu ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ aramubwira ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘nihagira umuntu uzanira Yehova igitambo akuye mu matungo, ajye azana inka, ihene cyangwa intama.+

3 “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu nka, azazane ikimasa kidafite ikibazo*+ kandi abikore abikuye ku mutima.+ Azakizanire Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 4 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo gitwikwa n’umuriro, bityo cyemerwe kugira ngo ababarirwe ibyaha.

5 “‘Hanyuma icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova, maze abatambyi ari bo bahungu ba Aroni,+ bazane amaraso yacyo bayaminjagire ku mpande zose z’igicaniro*+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 6 Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizakurweho uruhu kandi gicibwemo ibice.+ 7 Abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, bazashyire umuriro ku gicaniro+ maze bashyireho inkwi. 8 Bazafate umutwe, ibinure n’ibyo bice bindi+ babishyire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. 9 Amara yacyo n’amaguru yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azabitwikire byose ku gicaniro bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.+

10 “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu mukumbi,+ ni ukuvuga mu masekurume y’intama akiri mato cyangwa mu ihene, azazane isekurume idafite ikibazo.+ 11 Izabagirwe imbere ya Yehova, mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye mu majyaruguru, kandi abatambyi ari bo bahungu ba Aroni, bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro.+ 12 Icyo gitambo kizacibwemo ibice, maze umutambyi ashyire ibyo bice, umutwe n’ibinure ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. 13 Amara yacyo n’amaguru yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azakizane cyose agitwikire ku gicaniro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.

14 “‘Ariko niba agiye gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu biguruka, kizabe kivuye mu ntungura* cyangwa mu byana by’inuma.+ 15 Umutambyi azakijyane ku gicaniro, akinosheshe urwara agikomeretse ku ijosi maze agitwikire ku gicaniro. Ariko amaraso yacyo azavushirizwe ku ruhande rumwe rw’igicaniro. 16 Kizakurweho agatorero n’amababa bijugunywe mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, aho bamena ivu.*+ 17 Kizatanyurirwe hagati y’amababa yacyo, ariko ntigitandukanywe. Umutambyi azagitwikire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.

2 “‘Nihagira umuntu uha Yehova ituro ry’ibinyampeke,+ azatange ifu inoze, ayisukeho amavuta kandi ayiturane n’umubavu.+ 2 Hanyuma azarizanire abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, maze umutambyi afateho ifu inoze yuzuye urushyi ivanze n’amavuta, afate n’umubavu wose. Azabitwikire ku gicaniro* maze bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro, impumuro yaryo nziza igashimisha Yehova. 3 Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be.+ Ni ibintu byera cyane+ mu maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova.

4 “‘Nujya gutanga ituro ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, izabe ari imigati itarimo umusemburo, irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* cyangwa utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu inoze.

5 “‘Niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari imigati itetse ku ipanu,+ izabe ikozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta kandi itarimo umusemburo. 6 Uzayicemo uduce maze uyisukeho amavuta.+ Ni ituro ry’ibinyampeke.

7 “‘Kandi niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari umugati utetswe mu mavuta, uzabe ukozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta. 8 Uzazanire Yehova ituro ry’ibinyampeke rikozwe muri ibyo bintu. Uzabihe umutambyi na we abizane ku gicaniro. 9 Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho igice kibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Azagitwikire ku gicaniro, kibe ituro ritwikwa n’umuriro, impumuro nziza yaryo igashimisha Yehova.+ 10 Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be. Ni ibintu byera cyane mu maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova.+

11 “‘Ntihazagire ituro ry’ibinyampeke mutura Yehova ririmo umusemburo,+ kuko mutagomba rwose guha Yehova ituro ririmo umusemburo cyangwa ubuki,* ngo ribe ituro ritwikwa n’umuriro.

12 “‘Muzabiture Yehova nk’uko mutura ituro ry’imyaka yeze mbere,+ ariko ntimukabitwikire ku gicaniro ngo bibe impumuro ishimishije.

13 “‘Ituro ryose ry’ibinyampeke utanze, rizabe ririmo umunyu. Ituro ryawe ry’ibinyampeke ntirikaburemo umunyu ukwibutsa isezerano wagiranye n’Imana yawe. Ituro ryose utuye, ujye uriturana n’umunyu.+

14 “‘Nutura Yehova ituro ry’ibinyampeke by’imyaka yeze mbere, uzature imbuto zo ku mahundo mabisi wokeje ukazisyamo ifu itanoze, kugira ngo bibe ituro ry’ibinyampeke byeze mbere.+ 15 Iryo turo uzarisukeho amavuta kandi urishyireho umubavu. Ni ituro ry’ibinyampeke. 16 Umutambyi azatwike igice cya ya fu itanoze n’amavuta hamwe n’umubavu wose, kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Iryo ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova.

3 “‘Niba umuntu agiye gutamba igitambo gisangirwa*+ akuye mu nka, cyaba ikimasa cyangwa inyana, azazanire Yehova itungo ridafite ikibazo.* 2 Azarambike ikiganza ku mutwe w’iryo tungo atanze, maze ribagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, bazaminjagire amaraso yaryo ku mpande zose z’igicaniro. 3 Kuri icyo gitambo gisangirwa, azafateho ibyo gutura Yehova+ ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga: Ibinure+ byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 4 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 5 Abahungu ba Aroni bazabitwikire ku gicaniro,* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro kiri ku nkwi ziri ku muriro.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+

6 “‘Niba agiye gutambira Yehova igitambo gisangirwa akuye mu ntama cyangwa mu ihene, yaba ari itungo ry’irigabo cyangwa iry’irigore,+ azazane iridafite ikibazo. 7 Niba agiye gutamba isekurume* y’intama ikiri nto, azayizane imbere ya Yehova. 8 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, maze ibagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abahungu ba Aroni bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro. 9 Azafate ibinure by’icyo gitambo gisangirwa byo gutambira Yehova, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Umurizo wacyo wuzuye ibinure azawukatire aho utereye, akureho ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 10 n’impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 11 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro bibe umugabane ugenewe Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova.+

12 “‘Niba agiye gutamba ihene, azayizane imbere ya Yehova. 13 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, maze ibagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abahungu ba Aroni bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro. 14 Kuri iyo hene, azakureho ibyo gutura Yehova ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,+ 15 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko. 16 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro, bibe umugabane ugenewe Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Imana. Ibinure byose ni ibya Yehova.+

17 “‘Ntimuzarye ibinure cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’”

4 Yehova avugana na Mose aramubwira ati: 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nihagira umuntu ukora icyaha atabishakaga,+ agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije, bizagende bitya:

3 “‘Niba umutambyi mukuru*+ akoze icyaha+ agatuma Abisirayeli bose babarwaho icyaha, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo,* agiture Yehova kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 4 Azazane icyo kimasa imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ arambike ikiganza ku mutwe wacyo, maze akibagire imbere ya Yehova.+ 5 Umutambyi mukuru+ azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 6 Hanyuma akoze urutoki muri ayo maraso+ ayaminjagire inshuro zirindwi+ imbere ya Yehova, imbere ya ya rido ikingiriza ahera. 7 Uwo mutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro* cyo gutwikiraho umubavu*+ uhumura neza imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.

8 “‘Hanyuma ibinure byose by’icyo kimasa cy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azabikureho, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 9 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 10 Ibizakurwaho bizabe nk’ibyo yavanye ku kimasa cyatambwe ngo kibe igitambo gisangirwa.*+ Umutambyi azabitwikire ku gicaniro bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.

11 “‘Ariko uruhu, inyama zose, umutwe, amaguru, amara n’ibyavuye mu mara,+ 12 ni ukuvuga ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane inyuma y’inkambi, ahantu hateganyijwe,* ari na ho bamena ivu,* maze abitwike.+

13 “‘Niba Abisirayeli bose bakoze icyaha batabishaka,+ ariko ntibamenye ko bakoze kimwe mu bintu Yehova yababujije gukora,+ bityo bose bakabarwaho icyaha, 14 icyaha bakoze bica iryo tegeko kikamenyekana, Abisirayeli bose bazatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Bazakizane imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 15 Abayobozi b’Abisirayeli bazarambike ibiganza byabo ku mutwe w’icyo kimasa imbere ya Yehova, kandi icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova.

16 “‘Umutambyi mukuru azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 17 Azakoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova, ni ukuvuga imbere ya ya rido.+ 18 Azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro+ kiri imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro, kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 19 Azakure kuri icyo kimasa ibinure byose, abitwikire ku gicaniro.+ 20 Icyo kimasa azakigenze nk’uko yagenje cya kimasa cya mbere cyatanzwe ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azabe ari ko akigenza, atambire Abisirayeli igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ bityo bababarirwe. 21 Icyo kimasa azakijyane inyuma y’inkambi agitwike nk’uko yatwitse cya kimasa cya mbere.+ Ni igitambo gitambwa kugira ngo Abisirayeli bose+ bababarirwe ibyaha.

22 “‘Umuyobozi+ nakora icyaha atabishaka, agakora kimwe mu byo Yehova Imana ye yabuzanyije byose, maze akagibwaho n’icyaha, 23 cyangwa se akamenya ko yakoze icyaha akica itegeko, azazane isekurume y’ihene ikiri nto kandi idafite ikibazo,* ayitange ibe igitambo. 24 Azarambike ikiganza ku mutwe w’iyo sekurume ikiri nto, ayibagire imbere ya Yehova,+ ahajya habagirwa igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 25 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe+ y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro. Amaraso azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 26 Ibinure byacyo byose azabitwikire ku gicaniro nk’uko yatwitse ibinure yakuye ku gitambo gisangirwa.+ Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo ababarirwe icyaha cye.

27 “‘Umuturage nakora icyaha atabishaka, agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije,+ maze akagibwaho n’icyaha, 28 cyangwa se akamenya ko yakoze icyaha, azazane ihene y’ingore idafite ikibazo, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa icyaha cye. 29 Azarambike ikiganza cye ku mutwe w’iyo hene yatanze ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayibagire aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 30 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro. Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro.+ 31 Azakureho ibinure byacyo byose+ nk’uko yakuyeho ibyo ku gitambo gisangirwa,+ kandi umutambyi azabitwikire ku gicaniro, kugira ngo bibe impumuro nziza ishimisha Yehova. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo ababarirwe.

32 “‘Ariko nazana umwana w’intama ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azazane intama y’ingore idafite ikibazo. 33 Azarambike ikiganza cye ku mutwe w’iyo ntama yatanze ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayibagire aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 34 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro. 35 Ibinure byacyo byose azabikureho nk’uko bakuraho ibinure by’umwana w’intama watanzwe ngo ube igitambo gisangirwa, kandi umutambyi azabitwikire ku gicaniro hejuru y’ibitambo bitwikwa n’umuriro+ bitambirwa Yehova. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.+

5 “‘Umuntu niyanga guhamya+ ibyo yumvise,* akaba yarabibonye cyangwa abizi ariko akanga kubivuga, azaba akoze icyaha, azabibazwe.

2 “‘Nihagira umuntu ukora ku kintu cyanduye,* cyaba intumbi y’inyamaswa yanduye, iy’itungo ryanduye cyangwa iy’agasimba kanduye,+ nubwo yaba atabizi, na bwo azaba yanduye kandi azabarwaho icyaha. 3 Cyangwa nihagira ukora ku muntu cyangwa ku kintu Imana ibona ko cyanduye,+ kikaba cyatuma na we yandura, nubwo yaba yabikoze atabizi, nabimenya azabarwaho icyaha.

4 “‘Nanone, nihagira umuntu urahira ahubutse avuga ko azakora ikintu cyaba cyiza cyangwa kibi, uko cyaba kiri kose, ariko akaza kumenya ko yarahiye ahubutse, azaba akoze icyaha.*+

5 “‘Umuntu nabarwaho icyaha bitewe na kimwe muri ibyo, azemere+ icyaha cye. 6 Nanone azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze.+ Icyo gitambo kizabe ari itungo ry’irigore akuye mu mukumbi, yaba ari intama y’ingore cyangwa ihene y’ingore, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire igitambo kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.

7 “‘Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazanire Yehova intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri+ kugira ngo bibe igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze. Imwe izabe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 8 Azazizanire umutambyi, maze umutambyi abanze gutamba imwe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayinosheshe urwara ayikomeretse ku ijosi, ariko ntazarice. 9 Azafate ku maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha ayaminjagire ku ruhande rw’igicaniro, ariko asigaye azayavushirize hasi aho igicaniro giteretse.+ Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10 Indi azayitambe ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ayitambe akurikije amabwiriza yatanzwe.+ Umutambyi azamutangire igitambo amufashe kwiyunga n’Imana, bityo ababarirwe icyaha yakoze.+

11 “‘Niba kandi adafite ubushobozi bwo kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azazane ikiro* kimwe+ cy’ifu inoze kugira ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ntazagisukeho amavuta kandi ntazagishyireho umubavu, kuko ari igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 12 Azazanire umutambyi iyo fu inoze, maze umutambyi afateho iyuzuye urushyi ibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose. Azayitwikire ku gicaniro hejuru y’ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambirwa Yehova. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 13 Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo ababarirwe+ icyaha yakoze icyo ari cyo cyose muri ibyo. Ifu isigaye kuri iryo turo izaba iy’umutambyi,+ nk’uko bigenda ku ituro ry’ibinyampeke.’”+

14 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 15 “Umuntu naba umuhemu agacumura ku bintu byera bya Yehova+ atabishaka, azatange igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Azazanire Yehova isekurume* y’intama idafite ikibazo* akuye mu mukumbi. Umutambyi azavuge igiciro cyayo mu biceri by’ifeza, hakurikijwe igipimo cy’ahera.*+ Iyo sekurume y’intama izaba ari igitambo cyo gukuraho icyaha. 16 Azatange indishyi y’icyaha yakoze acumura ku hantu hera, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kayo+ agihe umutambyi, kugira ngo umutambyi atambe ya ntama y’igitambo cyo gukuraho icyaha,+ bityo ababarirwe icyaha cye.+

17 “Nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu bintu byose Yehova yabuzanyije, nubwo yaba atazi ko yagikoze, azagibwaho n’icyaha kandi azakibazwa.+ 18 Azatange igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Azazanire umutambyi isekurume y’intama idafite ikibazo akuye mu mukumbi hakurikijwe agaciro kayo. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa icyaha yakoze atabigambiriye, nubwo yaba atari azi ko yagikoze, bityo akibabarirwe. 19 Ni igitambo cyo gukuraho icyaha. Uwo muntu aba yakoreye Yehova icyaha.”

6 Nuko Yehova abwira Mose ati: 2 “Dore uko bizagenda umuntu nakora icyaha cyo guhemukira Yehova+ abeshya mugenzi we ku birebana n’ibyo yamubikije+ cyangwa ibyo yamuragije cyangwa ibyo yamwibye, cyangwa akamutwara utwe amuriganyije, 3 cyangwa akabona ikintu mugenzi we yari yabuze ariko ntavugishe ukuri, ndetse akarahira abeshya avuga ko muri ibyo byose ari umwere.+ 4 Nahamwa n’icyaha, azagarure ibyo yibye cyangwa ibyo yatwaye mugenzi we amuriganyije, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yaragijwe cyangwa ibyo yabonye byari byarabuze, 5 cyangwa ikindi kintu cyose ashobora kuba yararahiriye abeshya. Azarihe+ ibingana n’ibyo bintu byose nta kibuzeho, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kabyo. Umunsi yahamwe n’icyaha, azahite abiriha nyirabyo. 6 Azatange igitambo cyo gukuraho icyaha, azanire Yehova isekurume* y’intama idafite ikibazo* akuye mu mukumbi maze ayihe umutambyi. Izabe ifite agaciro k’igitambo cyo gukuraho icyaha.+ 7 Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha imbere ya Yehova, bityo ababarirwe ikintu cyose yaba yarakoze kigatuma abarwaho icyaha.”+

8 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 9 “Tegeka Aroni n’abahungu be uti: ‘aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro:+ Igitambo gitwikwa n’umuriro kizajye kirara ku muriro wo ku gicaniro* ijoro ryose kigeze mu gitondo, kandi umuriro wo ku gicaniro uzajye uhora waka. 10 Umutambyi azambare imyenda ye+ akorana umurimo, yambare n’ikabutura.+ Hanyuma ayore ivu*+ ry’ibitambo bitwikwa n’umuriro byatwikiwe ku gicaniro, arishyire iruhande rw’igicaniro. 11 Azakuremo ya myenda+ yambare indi, maze afate ivu arijyane inyuma y’inkambi+ ahantu habigenewe.* 12 Umuriro wo ku gicaniro ujye uhora waka. Ntukigere uzima. Buri gitondo umutambyi ajye awushyiramo inkwi+ hanyuma azishyireho igitambo gitwikwa n’umuriro, kandi atwikireho ibinure by’igitambo gisangirwa.*+ 13 Umuriro ujye uhora waka ku gicaniro. Ntukigere uzima.

14 “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke.+ Abahungu ba Aroni bajye bazanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro. 15 Umwe muri bo azafate kuri iryo turo ry’ibinyampeke, afateho ifu inoze yuzuye urushyi, afate no ku mavuta yaturanywe na yo, afate n’umubavu wose waturanywe n’iryo turo, abitwikire ku gicaniro bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose maze impumuro yaryo nziza ishimishe Yehova.+ 16 Ibizasigara+ kuri iryo turo bizaribwe na Aroni n’abahungu be. Bazabikoremo utugati tutarimo umusemburo, babiturire ahera. Utwo tugati bazaturire mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 17 Ntibazadukore turimo umusemburo.+ Ibyo ni byo nabageneye mu maturo atwikwa n’umuriro.+ Ni ibintu byera cyane,+ kimwe n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18 Umugabo wese ukomoka kuri Aroni azaturyeho.+ Ibyo ni byo nabageneye mwe n’abazabakomokaho, kugeza iteka ryose, ku bivanwa ku maturo atwikwa n’umuriro+ aturwa Yehova. Ikintu cyose kizakoreshwa mu gutunganya ibyo bitambo kizaba ikintu cyera.’”

19 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 20 “Iri ni ryo turo Aroni n’abahungu be bazaha Yehova ku munsi Aroni azasukwaho amavuta.+ Bazature ikiro*+ cy’ifu inoze kibe ituro ry’ibinyampeke.+ Bazature inusu mu gitondo, indi nusu bayiture ku mugoroba. 21 Iyo fu bazayivange n’amavuta bayiteke ku ipanu.+ Iryo turo uzarizane rivanze neza n’amavuta. Utwo tugati tw’ituro ry’ibinyampeke uzatuzane tumanyaguye, tube impumuro nziza ishimisha Yehova. 22 Umutambyi wo mu bahungu ba Aroni+ uzasukwaho amavuta akamusimbura, azadukore. Iryo ni itegeko rihoraho. Azadutwike, aduture Yehova tube ituro riturwa ryose uko ryakabaye. 23 Ituro ry’ibinyampeke ryose rigenewe umutambyi rijye riba ituro riturwa ryose uko ryakabaye. Ntirigomba kuribwa.”

24 Yehova yongera kubwira Mose ati: 25 “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo cyo kubabarirwa ibyaha:+ Igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kijye kibagirwa+ imbere ya Yehova, aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni icyera cyane. 26 Umutambyi watambye icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni we uzakiryaho.+ Azajye akirira ahera mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+

27 “‘Ibintu byose bazakoresha batunganya inyama zacyo bizahinduke ibyera, kandi nihagira umuntu utarukiriza amaraso yacyo ku myenda, iyo myenda yatarukiyeho amaraso uzayimesere ahera. 28 Nibateka inyama zacyo mu nkono y’ibumba, iyo nkono bazayimene. Ariko nibaziteka mu isafuriya icuzwe mu muringa, bazayikube bayunyuguze n’amazi.

29 “‘Umugabo wese wo mu batambyi azakiryeho.+ Ni icyera cyane.+ 30 Ariko niba hari amaraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha yajyanywe ahera+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo umuntu ababarirwe, icyo gitambo ntikizaribwe; kizatwikwe.

7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane. 2 Igitambo cyo gukuraho icyaha kizabagirwe aho babagira ibitambo bitwikwa n’umuriro, kandi umutambyi azaminjagire amaraso yacyo+ ku mpande zose z’igicaniro.+ 3 Azazane ibinure byacyo byose.+ Azazane umurizo wuzuye ibinure, ibinure byo ku mara, 4 n’impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 5 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro* bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambiwe Yehova.+ Ni igitambo cyo gukuraho icyaha. 6 Umugabo wese w’umutambyi azakiryeho.+ Azakirire ahera. Ni icyera cyane.+ 7 Itegeko rirebana n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni na ryo rikurikizwa ku gitambo cyo gukuraho icyaha. Icyo gitambo kijye kiba icy’umutambyi wagitambye kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha.+

8 “‘Niba umuntu azanye igitambo gitwikwa n’umuriro, uruhu+ rw’iryo tungo ryatanzwe ngo ribe igitambo rujye ruba urw’umutambyi wagitambye.

9 “‘Ituro ryose ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, itetswe mu mavuta n’itetswe ku ipanu,+ rizahabwe umutambyi waritambye, ribe irye.+ 10 Ariko ituro ryose ry’ibinyampeke ririmo amavuta+ cyangwa atarimo,+ rizabe iry’abahungu bose ba Aroni. Bose bazarigabane banganye.

11 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo gisangirwa*+ umuntu wese ashobora gutura Yehova: 12 Nagitanga ari igitambo cyo gushimira,+ icyo gitambo azagiturane n’imigati itarimo umusemburo irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* n’utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta n’imigati irimo amavuta ifite ishusho y’uruziga, ikozwe mu ifu inoze kandi iponze neza. 13 Ituro rye azariturane n’imigati irimo umusemburo ifite ishusho y’uruziga, hamwe n’ibitambo bisangirwa yatanze ngo bibe igitambo cyo gushimira. 14 Kuri iryo turo, azagende akura akagati kamwe kuri buri bwoko bw’utugati, kabe umugabane wera wa Yehova. Uwo mugabane uzabe uw’umutambyi waminjagiye ku gicaniro amaraso y’ibitambo bisangirwa.+ 15 Inyama z’ibitambo bisangirwa yatanze ngo zibe igitambo cyo gushimira, zizaribwe ku munsi zatambweho. Ntazagire izo asigaza ngo zigeze mu gitondo.+

16 “‘Niba igitambo yatanze ari icyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana*+ cyangwa ari ituro atanze ku bushake,+ kizaribwe ku munsi yagitanzeho. Ibisigaye bishobora kuribwa no ku munsi ukurikiyeho. 17 Ariko nihagira inyama zisigara zikageza ku munsi wa gatatu, zizatwikwe.+ 18 Icyakora ku munsi wa gatatu nihagira urya ku nyama z’icyo gitambo gisangirwa, ntikizemerwa n’Imana. Imana ntizishimira uwagitanze. Kizaba cyangiritse, kandi umuntu uzakiryaho azabazwa icyaha cye.+ 19 Inyama zizakora ku kintu cyose cyanduye,* ntizizaribwe; zizatwikwe. Naho izindi nyama zitanduye, umuntu utanduye ashobora kuzirya.

20 “‘Ariko umuntu uzarya ku nyama z’igitambo gisangirwa giturwa Yehova yanduye, azicwe.+ 21 Nihagira umuntu ukora ku kintu cyanduye, yaba umuntu wanduye+ cyangwa inyamaswa yanduye+ cyangwa ikindi kintu cyanduye kandi giteye iseseme,+ maze akarenga akarya ku nyama z’igitambo gisangirwa cyatuwe Yehova, azicwe.’”

22 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 23 “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimuzarye ibinure+ by’ikimasa cyangwa iby’isekurume y’intama ikiri nto cyangwa iby’ihene. 24 Ibinure by’itungo ryipfushije cyangwa iby’itungo ryishwe n’inyamaswa bishobora gukoreshwa ikindi kintu, ariko ntimuzabirye.+ 25 Umuntu wese uzarya ibinure by’itungo yatanze ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova, azicwe.

26 “‘Aho muzatura hose ntimuzarye amaraso y’uburyo bwose,+ yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’amatungo. 27 Umuntu wese urya amaraso y’uburyo bwose, azicwe.’”+

28 Yehova yongera kubwira Mose ati: 29 “Bwira Abisirayeli uti: ‘umuntu uzajya atura Yehova igitambo gisangirwa, azajya azanira Yehova bimwe mu bice akuye kuri icyo gitambo gisangirwa.+ 30 Azazane mu biganza bye ibinure+ biri ku nyama yo mu gatuza bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Azabizane biri kumwe n’iyo nyama yo mu gatuza, abizunguze bibe ituro rizungurizwa*+ imbere ya Yehova. 31 Umutambyi azatwikire ibinure ku gicaniro,+ ariko inyama yo mu gatuza izaba iya Aroni n’abahungu be.+

32 “‘Muzahe umutambyi itako ry’iburyo ribe umugabane wera mukuye ku bitambo bisangirwa.+ 33 Umwe mu bahungu ba Aroni, uzatamba amaraso y’igitambo gisangirwa hamwe n’ibinure, ni we uzatwara itako ry’iburyo.+ 34 Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+

35 “‘Ibyo ni byo bigenewe umutambyi Aroni n’abahungu be, biva ku bitambo bitwikwa n’umuriro byatuwe Yehova, ku munsi yabazanye ngo bakorere Yehova umurimo w’ubutambyi.+ 36 Ibyo ni byo Yehova yategetse ko bahabwa, umunsi yabatoranyaga mu Bisirayeli akabasukaho amavuta.+ Iryo ni itegeko rihoraho rireba n’abazabakomokaho bose.’”

37 Iryo ni ryo tegeko rirebana n’igitambo gitwikwa n’umuriro,+ ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ igitambo cyo gukuraho icyaha,+ igitambo cyo gushyira abatambyi ku mirimo yabo+ n’igitambo gisangirwa,+ 38 nk’uko Yehova yategetse Mose ku Musozi wa Sinayi+ igihe yategekaga Abisirayeli gutura Yehova ibitambo mu butayu* bwa Sinayi.+

8 Yehova abwira Mose ati: 2 “Zana Aroni n’abahungu be+ n’imyenda yabo+ n’amavuta yera*+ n’ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’amapfizi y’intama abiri n’igitebo kirimo imigati itarimo umusemburo,+ 3 kandi usabe Abisirayeli bose bahurire hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.”

4 Nuko Mose abigenza uko Yehova yari yamutegetse, Abisirayeli bose bateranira hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 5 Mose abwira Abisirayeli ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse ko dukora.” 6 Nuko Mose azana Aroni n’abahungu be maze arabakarabya.*+ 7 Yambika Aroni ikanzu,+ amukenyeza umushumi wayo,+ amwambika n’ikanzu itagira amaboko,+ agerekaho efodi,*+ amukenyeza n’umushumi+ wo gukenyeza efodi, arawukomeza. 8 Agerekaho igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ agishyiramo Urimu na Tumimu.*+ 9 Amwambika igitambaro kizingirwa ku mutwe+ kandi ahagana imbere kuri icyo gitambaro ashyiraho igisate kirabagirana cya zahabu, ari cyo kimenyetso cyera* kigaragaza ko yeguriwe Imana,+ abikora nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.

10 Mose afata amavuta yera ayasuka ku ihema no ku byari biririmo byose,+ arabyeza. 11 Afataho make ayaminjagira ku gicaniro* inshuro zirindwi, no ku bikoresho byacyo byose no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo abyeze.* 12 Arangije afata ku mavuta yera ayasuka ku mutwe wa Aroni kugira ngo amweze maze akore umurimo w’ubutambyi.+

13 Mose azana abahungu ba Aroni abambika amakanzu, abakenyeza imishumi, abambika n’ibitambaro byo kwambara ku mutwe,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.

14 Azana ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe w’icyo kimasa.+ 15 Mose abaga icyo kimasa, akoza urutoki ku maraso yacyo+ ayasiga ku mahembe yose y’igicaniro kugira ngo acyeze. Amaraso asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse, kugira ngo acyeze bityo akore umuhango wo kwiyunga n’Imana.* 16 Afata ibinure byose byari ku mara n’ibinure byo ku mwijima, n’impyiko zombi n’ibinure byazo, abitwikira ku gicaniro.+ 17 Ariko ibyasigaye kuri icyo kimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’ibyari mu mara byose* abitwikira inyuma y’inkambi,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.

18 Mose azana isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 19 Hanyuma arayibaga maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro. 21 Mose yoza amara yayo n’amaguru yayo, maze iyo sekurume y’intama yose ayitwikira ku gicaniro iba igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. Yabikoze nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.

22 Hanyuma azana isekurume y’intama ya kabiri, ari yo sekurume y’intama yo gutamba igihe abatambyi bashyirwa ku mirimo,+ Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 23 Mose arayibaga, afata ku maraso yayo ayashyira hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo. 24 Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni, afata ku maraso ayashyira hejuru ku gutwi kwabo kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo. Amaraso asigaye ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+

25 Afata ibinure, umurizo wuzuye ibinure, ibinure byose byo ku mara, ibinure byo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure biziriho n’itako ry’iburyo.+ 26 Muri cya gitebo kirimo imigati itarimo umusemburo iri imbere ya Yehova, afataho umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga,*+ n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’uruziga n’akagati gasize amavuta.+ Nuko ayigereka hejuru y’ibinure n’itako ry’iburyo. 27 Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, arabizunguza biba ituro rizungurizwa* imbere ya Yehova. 28 Mose abikura mu biganza byabo, abitwikira ku gicaniro hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro. Ibyo byari igitambo cyatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.

29 Mose afata inyama yo mu gatuza y’isekurume y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo, arayizunguza iba ituro rizungurizwa imbere ya Yehova.+ Iba iya Mose nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.+

30 Arangije afata ku mavuta yera+ no ku maraso ari ku gicaniro, abiminjagira kuri Aroni no ku myenda ye no ku bahungu be bari kumwe na we, no ku myenda yabo. Uko ni ko yejeje imyenda yabo+ kandi atoranya Aroni n’abahungu be+ kugira ngo bakore umurimo w’ubutambyi.

31 Mose abwira Aroni n’abahungu be ati: “Mutekere+ izo nyama ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, abe ari ho muzirira, kandi muzirishe imigati iri mu gitebo yakoreshejwe igihe abatambyi bashyirwaga ku mirimo, nk’uko nabitegetswe ngo: ‘Aroni n’abahungu be bazabirye.’+ 32 Inyama n’imigati bisigara mubitwike.+ 33 Muzamare iminsi irindwi muri hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugeza igihe iminsi yose yo kubashyira ku mirimo izarangirira, kuko muzamara iminsi irindwi mukorerwa uwo muhango wo gushyirwa ku murimo w’ubutambyi.*+ 34 Ibyakozwe uyu munsi Yehova yategetse ko bikomeza gukorwa mu minsi isigaye kugira ngo mwiyunge n’Imana.+ 35 Muzagume hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana ku manywa na nijoro mu gihe cy’iminsi irindwi,+ mukora umurimo wa Yehova+ kugira ngo mudapfa, kuko ari uko nabitegetswe.”

36 Nuko Aroni n’abahungu be bakora ibyo Yehova yategetse byose binyuze kuri Mose.

9 Ku munsi wa munani+ Mose ahamagara Aroni n’abahungu be n’abayobozi b’Abisirayeli. 2 Abwira Aroni ati: “Fata ikimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ ufate n’isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, byombi bidafite ikibazo,* ubizane imbere ya Yehova. 3 Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘muzane isekurume y’ihene idafite ikibazo yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, muzane n’ikimasa kikiri gito n’isekurume y’intama ikiri nto byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, byombi bifite umwaka umwe kandi bidafite ikibazo. 4 Muzane n’ikimasa n’isekurume y’intama byo gutambira imbere ya Yehova ngo bibe ibitambo bisangirwa.*+ Muzane n’ituro ry’ibinyampeke+ rivanze n’amavuta, kuko uyu munsi Yehova ari bubiyereke.’”+

5 Nuko bazana imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana ibyo Mose yari yabategetse. Abisirayeli bose bigira hafi bahagarara imbere ya Yehova. 6 Mose aravuga ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse ko mukora kugira ngo Yehova abereke ikuzo rye.”+ 7 Mose abwira Aroni ati: “Jya ku gicaniro witambire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro kugira ngo wowe n’abo mu muryango wawe mubabarirwe ibyaha.+ Mutangire n’abantu igitambo+ kugira ngo bababarirwe ibyaha*+ nk’uko Yehova yabitegetse.”

8 Aroni ahita yegera igicaniro abaga cya kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.+ 9 Hanyuma abahungu ba Aroni bamuzanira amaraso yacyo,+ ayakozamo urutoki ayashyira ku mahembe y’igicaniro, asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse.+ 10 Afata ibinure n’impyiko n’ibinure byo ku mwijima by’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, abitwikira ku gicaniro nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+ 11 Inyama zacyo n’uruhu rwacyo abitwikira inyuma y’inkambi.+

12 Nanone Aroni abaga igitambo gitwikwa n’umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+ 13 Bamuhereza icyo gitambo gitwikwa n’umuriro baciyemo ibice, bamuhereza n’umutwe wacyo abitwikira ku gicaniro. 14 Hanyuma yoza amara yacyo n’amaguru yacyo, abitwikira ku gicaniro* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro.

15 Azana igitambo cyo gutambira abantu: Afata isekurume y’ihene yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarira ibyaha by’abantu, arayibaga arayitamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha nk’uko yatambye igitambo cya mbere. 16 Nuko azana igitambo gitwikwa n’umuriro, agitamba akurikije amabwiriza yatanzwe.+

17 Hanyuma azana ituro ry’ibinyampeke,+ afataho ibyuzuye urushyi abitwikira ku gicaniro, byiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro cya mu gitondo.+

18 Aroni abaga ikimasa n’isekurume y’intama byo gutambira abantu ngo bibe igitambo gisangirwa. Abahungu be bamuzanira amaraso yabyo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+ 19 Naho ibinure by’icyo kimasa+ n’umurizo wuzuye ibinure w’iyo sekurume y’intama n’ibinure byo ku mara n’impyiko n’ibinure byo ku mwijima,+ 20 abahungu ba Aroni babigereka ku nyama zo mu gatuza zabyo, Aroni atwikira ibyo binure ku gicaniro.+ 21 Ariko inyama zo mu gatuza n’itako ry’iburyo by’ayo matungo, Aroni abizunguriza imbere ya Yehova biba ituro rizunguzwa nk’uko Mose yari yabitegetse.+

22 Aroni arambura amaboko aha abantu umugisha,+ maze aramanuka ava aho yatambiye igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa. 23 Ibyo birangiye, Mose na Aroni binjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, hanyuma barasohoka baha abantu umugisha.+

Nuko Yehova yereka abantu bose ikuzo rye,+ 24 maze umuriro uturuka kuri Yehova+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibinure byari ku gicaniro. Abantu bose babibonye barasakuza cyane babitewe n’ibyishimo, barapfukama bakoza imitwe hasi.+

10 Nyuma yaho, Nadabu na Abihu+ abahungu ba Aroni, bafata ibikoresho byabo byo gushyiramo amakara, babishyiraho umuriro n’umubavu,+ bazana umuriro imbere ya Yehova, ariko ntibabikora nk’uko yabategetse.+ 2 Ako kanya umuriro uturuka imbere ya Yehova urabatwika+ bapfira imbere ya Yehova.+ 3 Nuko Mose abwira Aroni ati: “Uku ni ko Yehova yavuze ati: ‘abanyegera bose bagomba kubona ko ndi uwera,+ ko ngomba guhabwa icyubahiro imbere y’abantu bose.’” Aroni aricecekera.

4 Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani, abahungu ba Uziyeli+ se wabo wa Aroni, arababwira ati: “Nimuze mutware abavandimwe banyu mubakure ahera, mubajyane inyuma y’inkambi.” 5 Nuko baraza, babaterurira mu makanzu yabo babajyana hanze y’inkambi nk’uko Mose yari yababwiye.

6 Hanyuma Mose abwira Aroni n’abandi bahungu be, ari bo Eleyazari na Itamari, ati: “Ntimureke gusokoza imisatsi yanyu cyangwa ngo muce imyenda mwambaye,+ kugira ngo mudapfa kandi Imana ikarakarira cyane Abisirayeli bose. Abavandimwe banyu, ari bo Bisirayeli bose ni bo bari buririre abo Yehova yishe, abatwikishije umuriro. 7 Ntimusohoke ngo muve hafi y’ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo mudapfa, kuko mwasutsweho amavuta yera ya Yehova.”+ Nuko bakora nk’uko Mose abategetse.

8 Hanyuma Yehova abwira Aroni ati: 9 “Ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho. 10 Ibyo bizatuma mushobora gutandukanya ibyera n’ibyanduye,* ibyanduye n’ibitanduye,+ 11 kandi mushobore kwigisha Abisirayeli amategeko yose Yehova yabahaye binyuze kuri Mose.”+

12 Mose abwira Aroni n’abahungu be bari basigaye, ari bo Eleyazari na Itamari ati: “Mufate ituro ry’ibinyampeke ryasigaye ku maturo atwikwa n’umuriro yatuwe Yehova, murikoremo imigati itarimo umusemburo, muyirire hafi y’igicaniro+ kuko ari ikintu cyera cyane.+ 13 Muyirire ahera,+ kuko ari wo mugabane wawe n’umugabane w’abahungu bawe ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Ibyo ni byo nategetswe. 14 Nanone muzarye inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa* n’itako ry’umugabane wera,+ mubirire ahantu hatanduye, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ kuko uwo ari wo mugabane wawe, ukaba n’umugabane w’abahungu bawe, ukurwa ku bitambo bisangirwa biturwa n’Abisirayeli. 15 Bazazane itako ry’umugabane wera n’inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa, babizanane n’ibinure by’ibitambo bitwikwa n’umuriro kugira ngo bazunguze ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. Ibyo bizabe umugabane wawe n’uw’abahungu bawe+ kugeza iteka ryose, nk’uko Yehova yabitegetse.”

16 Mose ashaka ya sekurume y’ihene yatambwe ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ asanga bayitwitse. Nuko arakarira Eleyazari na Itamari, ba bahungu ba Aroni basigaye, arababwira ati: 17 “Kuki mutariye igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ngo mukirire ahantu hera,+ ko ari ikintu cyera cyane mwahawe kugira ngo ibyaha by’Abisirayeli bijye kuri mwe, bityo Yehova ababarire Abisirayeli bose? 18 Amaraso yacyo ntiyigeze ajyanwa ahera.+ Mwagombye kuba mwakiririye ahera, nk’uko nabitegetswe.” 19 Aroni asubiza Mose ati: “Uyu munsi bazanye imbere ya Yehova igitambo cyabo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kandi uyu munsi ibyo bintu ni bwo byambayeho. Ese iyo nza kurya ku gitambo cyo kubabarirwa ibyaha kandi mfite agahinda, byari gushimisha Yehova?” 20 Mose abyumvise yumva aranyuzwe.

11 Hanyuma Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Mubwire Abisirayeli muti: ‘izi ni zo nyamaswa zo ku isi,* mushobora kurya:+ 3 Inyamaswa zose zifite ibinono bigabanyijemo kabiri kandi zuza,* ni zo mushobora kurya.

4 “‘Mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, kuko yuza ariko ikaba idafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Izababere ikintu cyanduye.*+ 5 Impereryi,+ kuko yuza ariko ikaba idafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Izababere ikintu cyanduye. 6 Urukwavu, kuko rwuza ariko rukaba rudafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzajye mubona ko rwanduye. 7 Ingurube+ na yo izababere ikintu cyanduye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. 8 Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo. Bizababere ibintu byanduye.+

9 “‘Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba biba mu mazi, mu nyanja no mu migezi, mushobora kubirya.+ 10 Mu dusimba twose two mu mazi cyangwa ibinyabuzima byo mu mazi, ibyo mu nyanja no mu migezi bitagira amababa n’amagaragamba, bizababere ibintu byanduye. 11 Rwose mujye mubona ko byanduye. Ntimuzarye inyama zabyo+ kandi intumbi zabyo mujye mubona ko zanduye. 12 Ikintu cyose cyo mu mazi kitagira amababa n’amagaragamba, mujye mubona ko cyanduye.

13 “‘Mu biguruka, ibyo mutagomba kurya kandi mugomba kubona ko byanduye cyane ni ibi: Kagoma,+ itanangabo, inkongoro yirabura,+ 14 icyaruzi gitukura n’icyaruzi cyirabura n’amoko yabyo yose, 15 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 16 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi n’agaca n’amoko yako yose, 17 igihunyira gito, sarumfuna n’igihunyira cy’amatwi maremare, 18 isapfu, inzoya n’inkongoro, 19 igishondabagabo n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose, samusure n’agacurama. 20 Udusimba twose dufite amababa tugenza amaguru ane, mujye mubona ko twanduye.

21 “‘Mu dusimba dufite amababa tugenza amaguru ane, mushobora kurya gusa udufite amaguru abiri asumba ayandi dutarukisha ku butaka. 22 Dore utwo mushobora kurya muri two: Inzige nk’uko amoko yazo ari, isenene+ nk’uko amoko yazo ari, amajeri nk’uko amoko yayo ari n’ibihore nk’uko amoko yabyo ari. 23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, mujye mubona ko twanduye. 24 Utwo dusimba dushobora kubanduza. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ 25 Umuntu wese uzaterura intumbi yatwo, azamese imyenda ye+ kandi muzabone ko yanduye ageze nimugoroba.

26 “‘Inyamaswa yose ifite ibinono bitagabanyijemo kabiri kandi ikaba ituza, mujye mubona ko yanduye. Umuntu wese uzayikoraho mujye mubona ko yanduye.+ 27 Mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izigenza amajanja zose mujye mubona ko zanduye. Uzakora ku ntumbi zazo wese, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba. 28 Umuntu wese uzaterura intumbi zazo azamese imyenda ye,+ kandi mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ Mujye mubona ko izo nyamaswa zanduye.

29 “‘Mu dusimba tugenda ku isi, utu ni two mugomba kubona ko twanduye: Ifuku, imbeba,+ umuserebanya, 30 icyugu, umuserebanya munini, igihangara, umuserebanya wo ku musenyi n’uruvu. 31 Utwo ni two dusimba mugomba kubona ko twanduye.+ Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+

32 “‘Ikintu cyose utwo dusimba tuzagwaho twapfuye mujye mubona ko cyanduye, cyaba igikoresho kibajwe mu giti cyangwa umwenda cyangwa uruhu cyangwa umufuka. Niba icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa, kizatumbikwe mu mazi. Mujye mubona ko cyanduye kigeze nimugoroba, hanyuma mubone ko kitanduye. 33 Utwo dusimba nitugwa mu gikoresho cy’ibumba, muzakimene. Kandi ikintu cyose kizaba kirimo mujye mubona ko cyanduye.+ 34 Ibiribwa byose bizatarukirwa n’amazi avuye muri icyo gikoresho mujye mubona ko byanduye, n’ikinyobwa cyose kizaba kiri muri icyo gikoresho mujye mubona ko cyanduye. 35 Ikintu cyose intumbi zatwo zizagwaho mujye mubona ko cyanduye. Yaba ifuru cyangwa amashyiga, bizamenwe. Mujye mubona ko byanduye kandi ntimuzongere kubikoresha. 36 Isoko y’amazi cyangwa ikigega cy’amazi iyo ntumbi iguyemo, ni byo byonyine muzakomeza kubona ko bitanduye. Ariko umuntu wese ukora ku ntumbi zatwo mujye mubona ko yanduye. 37 Intumbi yatwo nigwa ku mbuto zo gutera, izo mbuto ntimuzabone ko zanduye. 38 Ariko niba izo mbuto zashyizweho amazi maze hakagira igice cy’intumbi yatwo kizigwaho, mujye mubona ko zanduye.

39 “‘Nihagira inyamaswa mu zo mwemererwa kurya yipfusha, umuntu agakora ku ntumbi yayo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ 40 Umuntu wese uzarya ku ntumbi yayo, azamese imyenda ye kandi mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ Umuntu wese uzaterura iyo ntumbi azamese imyenda ye kandi muzabone ko yanduye ageze nimugoroba. 41 Udusimba twose tugenda ku butaka, mujye mubona ko twanduye cyane.+ Ntitukaribwe. 42 Udusimba twose dukururuka, utugendesha amaguru ane cyangwa utugenda ku butaka dufite amaguru menshi ntimuzaturye kuko twanduye cyane.+ 43 Ntimukiyanduze murya utwo dusimba twose tugenda ku butaka. Rwose ntimukatwiyandurishe.+ 44 Ndi Yehova Imana yanyu.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+ Ntimukiyandurishe udusimba twose tugenda ku butaka. 45 Ni njye Yehova wabavanye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+

46 “‘Iryo ni ryo tegeko rirebana n’inyamaswa n’ibiguruka n’ibifite ubuzima biba mu mazi n’udusimba twose tugenda ku butaka, 47 kugira ngo mubashe gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.’”+

12 Yehova abwira Mose ati: 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘Umugore natwita akabyara umuhungu, hazashire iminsi irindwi uwo mugore yanduye.* Azaba yanduye nk’uko aba yanduye igihe ari mu mihango.+ 3 Ku munsi wa munani, uwo muhungu azakebwe.*+ 4 Azamara iminsi 33 yanduye kubera ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. Ntazakore ku kintu kigenewe Imana kandi ntazagere ahera, kugeza igihe iyo minsi izarangirira.

5 “‘Nabyara umukobwa, hazashira iminsi 14 yanduye nk’uko aba yanduye igihe ari mu mihango. Azamare indi minsi 66 yanduye bitewe n’ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. 6 Narangiza iyo minsi, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka umwe yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ azane n’icyana cy’inuma cyangwa intungura* byo gutamba ngo bibe ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, abizanire umutambyi ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 7 Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amufashe kwiyunga n’Imana, bityo Imana ibone ko atanduye kubera ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umugore wabyaye, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. 8 Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ kimwe agitambe kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ikindi agitambe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze uwo mutambyi amufashe kwiyunga n’Imana, bityo abe atanduye.’”

13 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Umuntu narwara ibintu ku ruhu hakazaho ibibyimba cyangwa hakazaho amabara ku buryo havamo indwara y’ibibembe,*+ bazamushyire umutambyi Aroni cyangwa umwe mu bahungu be b’abatambyi.+ 3 Umutambyi azasuzume iyo ndwara y’uruhu. Niba ubwoya bwaho bwarahindutse umweru kandi iyo ndwara ikaba igaragara ko yageze imbere mu ruhu, iyo izaba ari indwara y’ibibembe. Umutambyi namara kubisuzuma, azatangaze ko uwo muntu yanduye.* 4 Ariko niba ibara ry’uruhu ari umweru kandi bikaba bigaragara ko ubwo burwayi butageze imbere mu ruhu, n’ubwoya bwaho bukaba butarahindutse umweru, umutambyi azamushyire mu kato, amare iminsi irindwi.+ 5 Umutambyi azongere amusuzume ku munsi wa karindwi. Niba bigaragara ko iyo ndwara yagumye uko iri ntifate ahandi ku ruhu, umutambyi azongere amushyire mu kato indi minsi irindwi.

6 “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere amusuzume ku nshuro ya kabiri. Nasanga indwara ye yaroroshye kandi ikaba itarafashe ahandi ku ruhu, azatangaze ko uwo muntu atanduye.+ Kizaba ari ikintu yarwaye ku ruhu. Azamese imyenda ye. Azaba atanduye. 7 Ariko niba icyo kintu yarwaye cyarafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi ngo arebe ko atanduye, azongere yiyereke umutambyi. 8 Umutambyi azamusuzume. Nasanga icyo kintu cyarafashe n’ahandi ku ruhu, azatangaze ko yanduye. Bizaba ari ibibembe.+

9 “Nihagira umuntu urwara ibibembe bazamushyire umutambyi. 10 Umutambyi azamusuzume.+ Nasanga uwo muntu yarwaye ibintu by’umweru ku ruhu, ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru kandi ibyo bintu yarwaye bikaba byajemo ibisebe,+ 11 ibyo bizaba ari ibibembe bidakira biri ku ruhu rwe. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Ntazamushyire mu kato+ kuko yanduye. 12 Niba ibibembe bije ku ruhu, umutambyi akabona byarakwiriye ku ruhu rwose uhereye ku mutwe ukageza ku birenge, 13 kandi umutambyi yasuzuma akabona ibibembe byaruzuye ku ruhu hose, azatangaze ko uwo muntu atanduye.* Umubiri we wose wabaye umweru; ntabwo yanduye. 14 Ariko niharamuka hajeho igisebe, azaba yanduye. 15 Umutambyi azasuzume icyo gisebe maze atangaze ko uwo muntu yanduye.+ Igisebe kiba cyanduye. Ni ibibembe.+ 16 Icyakora icyo gisebe nigikira kigahinduka umweru, azajye kwiyereka umutambyi. 17 Umutambyi azamusuzume+ kandi nasanga ahari igisebe hahindutse umweru, azatangaze ko uwo muntu atanduye. Azaba atanduye.

18 “Ikibyimba nikiza ku ruhu hanyuma kigakira, 19 maze mu nkovu y’icyo kibyimba hakazamo ibintu by’umweru cyangwa hakazamo akabara k’umutuku werurutse, azajye kwiyereka umutambyi. 20 Umutambyi azamusuzume.+ Uwo mutambyi nasanga ako kabara gasa naho kageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru, azatangaze ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ibibembe yatungukiye mu kibyimba. 21 Ariko umutambyi nagasuzuma agasanga nta bwoya bw’umweru bukariho kandi katari imbere mu ruhu, ahubwo kakaba kagenda gasibangana, azamushyire mu kato iminsi irindwi.+ 22 Ariko niba bigaragara ko ako kabara kagenda gakwira ahandi ku ruhu, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Bizaba ari ibibembe. 23 Ariko niba ako kabara katariyongereye ngo gakwire ahandi, kizaba ari ikibyimba cyongeye kuhatungukira. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye.+

24 “Umuntu nashya akagira inkovu maze muri iyo nkovu hakazamo ibara ry’umutuku werurutse cyangwa iry’umweru, 25 umutambyi azasuzume iryo bara. Niba ubwoya bwo muri iryo bara bwarahindutse umweru kandi iryo bara rikaba ryarageze imbere mu ruhu, bizaba ari ibibembe byatungukiye mu nkovu. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara y’ibibembe. 26 Ariko umutambyi nasuzuma iryo bara agasanga nta bwoya bw’umweru buririmo kandi rikaba ritaragera imbere mu ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, azashyire uwo muntu mu kato iminsi irindwi.+ 27 Umutambyi azamusuzume ku munsi wa karindwi. Niba bigaragara neza ko rigenda rikwira ahandi ku mubiri, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ibibembe. 28 Ariko niba iryo bara ritariyongereye ngo rikwire n’ahandi ku ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, izaba ari inkovu yabyimbye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye, kuko izaba ari inkovu yabyimbye.

29 “Umugabo cyangwa umugore nafatwa n’indwara y’uruhu, ikamufata mu mutwe cyangwa ku kananwa, 30 umutambyi azasuzume ubwo burwayi.+ Nabona bigaragara ko iyo ndwara yageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umuhondo kandi bwarapfutse, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara yo gupfuka ubwoya. Ni ibibembe bifata mu mutwe cyangwa ku kananwa. 31 Ariko umutambyi nasuzuma iyo ndwara yo gupfuka ubwoya akabona itarageze imbere mu ruhu kandi aho yafashe hakaba hatari ubwoya bw’umukara, azashyire mu kato uwo muntu urwaye iyo ndwara, amare iminsi irindwi.+ 32 Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara. Niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya itarafashe n’ahandi ku ruhu, aho yafashe hakaba hatarameze ubwoya bw’umuhondo kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu, 33 uwo muntu aziyogosheshe, ariko ntaziyogosheshe aho iyo ndwara yo gupfuka ubwoya yafashe. Hanyuma umutambyi azahe akato uwo muntu urwaye, amare iminsi irindwi.

34 “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara yo gupfuka ubwoya. Niba iyo ndwara itarafashe n’ahandi ku ruhu kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu, umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye. Uwo muntu azamese imyenda ye. Azaba atanduye. 35 Ariko niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya bigaragara ko yafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi akamubwira ko atanduye, 36 umutambyi azamusuzume. Niba iyo ndwara yarafashe n’ahandi ku ruhu, umutambyi ntazirirwe asuzuma niba aho yafashe harameze ubwoya bw’umuhondo. Uwo muntu azaba yanduye. 37 Ariko niba asuzumye agasanga iyo ndwara yo gupfuka ubwoya itariyongereye kandi hakaba harameze ubwoya bw’umukara, iyo ndwara izaba yarakize. Uwo muntu azaba atanduye, kandi umutambyi azatangaze ko atanduye.+

38 “Niba ku ruhu rw’umugabo cyangwa urw’umugore hajeho ibibara by’umweru, 39 umutambyi azamusuzume.+ Niba ibyo bibara byo ku ruhu rwe ari umweru ujya kwijima, bizaba ari ibintu bitagize icyo bitwaye yarwaye ku ruhu. Azaba atanduye.

40 “Umusatsi nutangira kugenda ushira ku mutwe w’umugabo, bizaba ari uruhara. Azaba atanduye. 41 Umusatsi nushira ku mutwe ahagana imbere, ruzaba ari uruhara rw’imbere. Azaba atanduye. 42 Ariko narwara ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere, ibyo bizaba ari ibibembe bitungukiye mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere. 43 Umutambyi azamusuzume. Nasanga yazanye ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere, ibyo bintu bikaba bisa n’ibibembe biri ku ruhu, 44 azaba arwaye ibibembe kandi azaba yanduye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Ibibembe bizaba byaramufashe hejuru ku mutwe. 45 Umuntu urwaye ibibembe ajye yambara imyenda icikaguritse, ntasokoze umusatsi kandi atwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, agende avuga cyane ati: ‘Ndanduye, ndanduye.’ 46 Azaba yanduye igihe cyose akirwaye iyo ndwara. Kubera ko azaba yanduye, azabe wenyine inyuma y’inkambi.+

47 “Ibibembe nibiza mu mwenda w’ubwoya cyangwa mu mwenda w’ubudodo, 48 cyangwa mu budodo buhagaritse, cyangwa mu budodo butambitse bw’umwenda w’ubudodo cyangwa w’ubwoya, cyangwa bikaza mu ruhu cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, 49 maze ibintu bisa n’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi cyangwa bisa n’umutuku bikaza muri uwo mwenda cyangwa mu ruhu cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, ibyo bizaba ari ibibembe.* Icyo kintu kizerekwe umutambyi. 50 Umutambyi azasuzume iyo ndwara, maze icyo kintu agishyire mu kato kimare iminsi irindwi.+ 51 Ku munsi wa karindwi nasuzuma icyo kintu agasanga iyo ndwara yarakwiriye muri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu ruhu, icyo urwo ruhu rwaba rwaragenewe gukoreshwa cyose, izaba ari indwara y’ibibembe byandura. Icyo kintu kizaba cyanduye.+ 52 Azatwike uwo umwenda w’ubwoya cyangwa umwenda w’ubudodo, cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu cyafashwe n’iyo ndwara, kuko ibyo ari ibibembe byandura. Icyo kintu kizatwikwe.

53 “Ariko umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara itarafashe n’ahandi kuri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse, cyangwa ku kintu cyose gikozwe mu ruhu, 54 icyo gihe umutambyi azategeke ko bamesa icyo kintu cyafashwe n’iyo ndwara, bongere bagishyire mu kato ubwa kabiri, kimare iminsi irindwi. 55 Icyo kintu nikimara kumeswa, umutambyi azongere agisuzume. Nasanga iyo ndwara itahindutse, kandi itanakwirakwiriye ngo ifate n’ahandi, icyo kintu kizaba cyanduye. Uzagitwike. Kizaba cyarangiritse ku ruhande rw’imbere n’urw’inyuma.

56 “Ariko nyuma y’uko icyo kintu kimeswa, umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara yaragiye ikira, agace kafashwe n’iyo ndwara ko kuri uwo mwenda cyangwa ku ruhu cyangwa ku budodo buhagaritse cyangwa ubutambitse, azagace agakureho. 57 Icyakora iyo ndwara niyongera kugaragara mu mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, izaba iri gukwirakwira. Uzatwike+ ikintu cyose cyafashwe n’iyo ndwara. 58 Umwenda cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubutambitse cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu uzamesa, iyo ndwara nishiramo uzongere ukimese ubwa kabiri. Kizaba kitanduye.

59 “Iryo ni ryo tegeko uzajya ukurikiza wemeza niba umwenda w’ubwoya cyangwa uw’ubudodo, cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubudodo butambitse, cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu cyanduye cyangwa kitanduye.”

14 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 2 “Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa ku munsi wo kwemeza ko umuntu wari urwaye ibibembe atanduye.* Bazamushyire umutambyi.+ 3 Umutambyi azajye inyuma y’inkambi amusuzume. Niba uwo muntu yarakize ibibembe, 4 umutambyi azamutegeke gushaka inyoni ebyiri nzima zitanduye, ishami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu kugira ngo yiyeze.+ 5 Umutambyi azategeke ko inyoni imwe yicirwa hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza. 6 Hanyuma azafate ya nyoni nzima yasigaye, afate na rya shami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku na ka gati kitwa hisopu, maze abishyire mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza. 7 Amaraso yayo, umutambyi azayaminjagire inshuro zirindwi ku muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza maze atangaze ko uwo muntu atanduye. Ya nyoni nzima azayirekure ijye mu gasozi.+

8 “Wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza azamese imyenda ye, yiyogoshe umubiri wose kandi yiyuhagire maze abe atanduye, hanyuma abone kwinjira mu nkambi. Azamare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye. 9 Ku munsi wa karindwi azogoshe umusatsi we wose n’ubwanwa n’ibitsike. Azogoshe umubiri we wose, amese imyenda ye kandi yiyuhagire. Azaba atanduye.

10 “Ku munsi wa munani azafate amasekurume abiri y’intama akiri mato kandi adafite ikibazo,* afate intama y’ingore idafite ikibazo,+ itarengeje umwaka, n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke rivanze n’amavuta,+ hamwe na kimwe cya gatatu cya litiro* y’amavuta.+ 11 Umutambyi utangaza ko uwo muntu atanduye azamujyane imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ajyane n’ibyo bintu. 12 Umutambyi azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto, ayitambe ibe igitambo cyo gukuraho icyaha,+ ayitambane na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta. Azabizunguze bibe ituro rizungurizwa* imbere ya Yehova.+ 13 Iyo sekurume y’intama ikiri nto azayibagire ahantu hera, aho babagira igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kuko igitambo gikuraho icyaha ari icy’umutambyi+ kimwe n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ni icyera cyane.+

14 “Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha, ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo. 15 Umutambyi azafate make+ kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso. 16 Umutambyi azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova. 17 Umutambyi azafate ku mavuta azaba asigaye ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18 Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, maze umutambyi amufashe kwiyunga na Yehova.+

19 “Umutambyi azatambe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ kugira ngo wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza ababarirwe ibyaha. Nyuma yaho umutambyi azabage igitambo gitwikwa n’umuriro. 20 Azatambe igitambo gitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke,+ abitwikire ku gicaniro.* Umutambyi azamufashe kwiyunga n’Imana+ bityo abe atanduye.+

21 “Niba uwo muntu ari umukene akaba adafite ubushobozi bwo kubibona, azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha kugira ngo ibe ituro rizunguzwa maze yiyunge n’Imana, afate n’ikiro kimwe* cy’ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta, 22 n’intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, akurikije uko ubushobozi bwe bungana, imwe ibe iy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 23 Nuko ku munsi wa munani+ azabizanire umutambyi imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ kugira ngo umutambyi yemeze ko atanduye.

24 “Umutambyi azafate isekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho icyaha,+ afate na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta, abizunguze bibe ituro rizungurizwa imbere ya Yehova.+ 25 Hanyuma umutambyi azabage ya sekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho icyaha, afate ku maraso yayo ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo.+ 26 Umutambyi azafate kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso.+ 27 Hanyuma azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova. 28 Umutambyi azafate kuri ya mavuta ari ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo, aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha. 29 Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, kugira ngo amufashe kwiyunga na Yehova.

30 “Azatambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe mu byana by’inuma, bitewe n’icyo azaba yashoboye kubona.+ 31 Kimwe mu byo yashoboye kubona kizabe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ abitangane n’ituro ry’ibinyampeke. Umutambyi azafashe uwo muntu waje imbere ya Yehova gukora umuhango wo kwiyeza bityo ababarirwe ibyaha.+

32 “Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umuntu warwaye indwara y’ibibembe, ariko akaba adashobora kubona igitambo gisabwa kugira ngo umutambyi atangaze ko atanduye.”

33 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 34 “Nimugera mu gihugu cy’i Kanani+ nzabaha ngo kibe umurage wanyu,+ maze nkareka inzu yo muri icyo gihugu igafatwa n’ibibembe,*+ 35 nyiri iyo nzu azasange umutambyi amubwire ati: ‘nabonye ibintu bimeze nk’ibibembe mu nzu yanjye.’ 36 Umutambyi azategeke ko bakura ibintu byose muri iyo nzu mbere y’uko ayinjiramo ngo asuzume ibyo bibembe, kugira ngo atavuga ko ibintu byose biyirimo byanduye. Nibamara kubikuramo azayinjiremo ayisuzume. 37 Azasuzume aho hantu maze nasanga ibibembe byafashe mu nkuta z’inzu bifite ibara ry’umutuku cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi, kandi bikaba bisa n’ibiri imbere mu rukuta, 38 umutambyi azasohoke ajye ku muryango w’iyo nzu ayifunge, ayishyire mu kato imare iminsi irindwi.+

39 “Ku munsi wa karindwi umutambyi azagaruke ayisuzume. Nasanga ibibembe byarakwiriye ahandi mu nkuta z’iyo nzu, 40 azategeke ko basenya amabuye yafashwe n’ibibembe, maze bayajugunye inyuma y’umujyi ahantu handuye.* 41 Azategeke ko bahomora ibumba rihomye ku nkuta hose imbere mu nzu. Iryo bumba bahomoye bazarimene inyuma y’umujyi ahantu handuye. 42 Bazafate andi mabuye bayasimbuze ya yandi bataye. Umutambyi azategeke ko bafata irindi bumba barihomeshe iyo nzu.

43 “Ariko ibibembe nibyongera gutunguka muri iyo nzu nyuma yo gusenya amabuye ayubatse no guhomora ibumba riyihomye, 44 umutambyi azinjire muri iyo nzu ayisuzume. Nasanga ibibembe byarafashe n’ahandi, bizaba ari ibibembe byandura+ biri muri iyo nzu. Iyo nzu izaba yanduye.* 45 Azategeke ko iyo nzu isenywa, amabuye yayo n’ibiti byayo n’ibumba ryayo ryose bijyanwe inyuma y’umujyi ahantu handuye.+ 46 Ariko umuntu wese uzinjira muri iyo nzu igihe izaba ikiri mu kato,+ azaba yanduye ageze nimugoroba.+ 47 Kandi umuntu wese uzaryama muri iyo nzu azamese imyenda ye, n’umuntu wese uzayiriramo azamese imyenda ye.

48 “Ariko nibamara guhoma iyo nzu umutambyi akaza kuyisuzuma agasanga ibibembe bitaragize ahandi bifata, azatangaze ko iyo nzu itanduye, kuko ibibembe bizaba byarakize. 49 Umutambyi najya gukora umuhango wo kweza iyo nzu, azafate inyoni ebyiri, ishami ry’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu.+ 50 Azafate inyoni imwe ayicire hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza. 51 Azafate ishami ry’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu, ubudodo bw’umutuku na ya nyoni nzima, maze abishyire mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza, ayaminjagire ku nzu inshuro zirindwi.+ 52 Azakore umuhango wo kweza iyo nzu akoresheje amaraso y’iyo nyoni, ya mazi meza, ya nyoni nzima, ishami ry’isederi, agati kitwa hisopu n’ubudodo bw’umutuku. 53 Ya nyoni nzima azayirekure ijye inyuma y’umujyi mu gasozi. Iyo nzu izaba itanduye.

54 “Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’indwara y’ibibembe, indwara yo gupfuka ubwoya,+ 55 ibibembe bifata imyenda,+ ibibembe bifata inzu,+ 56 ibintu biza ku ruhu, ibibyimba n’ibibara.+ 57 Muzajye murikurikiza mwemeza ko ikintu cyanduye cyangwa kitanduye.+ Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’ibibembe.”+

15 Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ati: 2 “Muvugane n’Abisirayeli mubabwire muti: ‘nihagira umugabo ufatwa n’indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye,* uwo muntu azaba yanduye.*+ 3 Ibyo bintu bimuvamo bizatuma aba umuntu wanduye. Byaba bikomeza kumuvamo cyangwa byaba byatumye igitsina kiziba, azaba yanduye.

4 “‘Uburiri bwose umuntu urwaye iyo ndwara azaryamaho buzaba bwanduye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye. 5 Umuntu uzakora ku buriri bwe azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 6 Umuntu uzicara ku kintu urwaye iyo ndwara yicayeho, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 7 Umuntu wese uzakora ku muntu urwaye iyo ndwara, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 8 Umuntu urwaye iyo ndwara nacira ku muntu utanduye, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 9 Intebe yose ishyirwa ku itungo uwo muntu urwaye iyo ndwara yicayeho, izaba yanduye. 10 Umuntu wese uzakora ku bintu uwo muntu yicayeho azaba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uzabiterura azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 11 Umuntu urwaye iyo ndwara+ naba atarakaraba intoki maze agakora ku muntu, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 12 Umuntu urwaye iyo ndwara nakora ku gikoresho cyose cy’ibumba bazakimene. Nakora ku gikoresho kibajwe mu giti bazacyogeshe amazi.+

13 “‘Umuntu urwaye iyo ndwara nakira, azabare iminsi irindwi uhereye igihe yakiriyeho, amese imyenda ye kandi akarabe amazi meza maze abe umuntu utanduye.+ 14 Ku munsi wa munani azafate intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Yehova maze abihe umutambyi. 15 Umutambyi azabitambe, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo akaba umuntu utanduye imbere ya Yehova.

16 “‘Umugabo nasohora intanga aziyuhagire umubiri wose. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 17 Umwenda wose cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu intanga zizajyaho, kizameswe. Kizaba cyanduye kugeza nimugoroba.

18 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore maze uwo mugabo agasohora intanga, baziyuhagire. Bazaba banduye kugeza nimugoroba.+

19 “‘Umugore nava amaraso bitewe n’imihango, azamare iminsi irindwi yanduye.+ Umuntu wese uzamukoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 20 Ikintu cyose azaryamaho akiri mu mihango kizaba cyanduye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye.+ 21 Umuntu wese uzakora ku buriri yaryamyeho, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 22 Umuntu uzakora ku kintu cyose yicayeho azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 23 Niba yicaye ku buriri cyangwa ku kindi kintu, umuntu uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 24 Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na we maze amaraso y’imihango ye akamujyaho,+ azamare iminsi irindwi yanduye, kandi uburiri azaryamaho buzaba bwanduye.

25 “‘Umugore namara iminsi myinshi ava amaraso kandi atari igihe cye cyo kujya mu mihango, cyangwa yajya mu mihango akamara iminsi myinshi+ kurusha iyo yari asanzwe amara ari mu mihango,+ iminsi yose azamara ava amaraso izaba ari nk’iminsi amara ari mu mihango. Azaba yanduye. 26 Uburiri bwose azaryamaho mu minsi yose azaba ava amaraso, buzaba ari nk’uburiri aryamyeho igihe ari mu mihango.+ Kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye nk’uko kiba cyanduye iyo acyicayeho ari mu mihango. 27 Umuntu wese uzagikoraho azaba yanduye. Azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+

28 “‘Icyakora amaraso narekeraho kuva, azabare iminsi irindwi ahereye igihe yahagarariye, maze nishira abe atanduye.+ 29 Ku munsi wa munani azafate intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 30 Umutambyi azatambe kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo agakomeza kuba umuntu utanduye imbere ya Yehova.+

31 “‘Mujye mufasha Abisirayeli kugira ngo babe abantu batanduye, bityo badapfa bazira ko banduje ihema ryanjye riri hagati muri bo.+

32 “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’umugabo urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye, umugabo wasohoye intanga+ bigatuma yandura, 33 umugore uri mu mihango+ akaba yanduye, umuntu wese ufite ibintu bimuvamo,+ yaba umugabo cyangwa umugore, n’umugabo wagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore wanduye.”

16 Abahungu ba Aroni bombi bamaze gupfa bazira ko baje imbere ya Yehova mu buryo budakwiriye,+ Yehova avugana na Mose. 2 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere ya rido,+ ari na ho hari isanduku* irimo amategeko, kugira ngo adapfa.+ Kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’iyo sanduku.+

3 “Mbere y’uko Aroni yinjira Ahera Cyane ajye abanza atambe ikimasa kikiri gito ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ atambe n’isekurume* y’intama ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 4 Azambare ya kanzu yera+ n’ikabutura,+ akenyere umushumi,+ yambare n’igitambaro kizingirwa ku mutwe.+ Iyo ni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi.+ Azakarabe+ maze ayambare.

5 “Azake Abisirayeli+ amasekurume abiri y’ihene akiri mato yo gutamba ngo abe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, n’isekurume y’intama imwe yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.

6 “Aroni azazane ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo we+ n’umuryango we bababarirwe ibyaha.

7 “Azafate za hene zombi azizane imbere ya Yehova hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 8 Aroni azakorere ubufindo* izo hene zombi, imwe ibe iya Yehova indi ibe iyo gutwara ibyaha by’abantu.* 9 Aroni azazane ihene ubufindo buzaba bwagaragaje+ ko ari iya Yehova, ayitambe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10 Ariko ihene ubufindo buzaba bwagaragaje ko ari iyo gutwara ibyaha by’abantu* bazayizane imbere ya Yehova ari nzima kugira ngo ababarire abantu ibyaha, maze bajye kuyita mu butayu.+

11 “Aroni azazane ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo we n’umuryango we bababarirwe ibyaha. Hanyuma azabage icyo kimasa kimubere igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.+

12 “Azafate ibikoresho byo kurahuza+ amakara byuzuye amakara yaka akuye ku muriro wo ku gicaniro*+ kiri imbere ya Yehova, afate n’umubavu usekuye neza wuzuye amashyi,+ abizane Ahera Cyane, imbere ya rido.+ 13 Hanyuma azatwikire umubavu ku muriro imbere ya Yehova,+ umwotsi w’uwo mubavu ukwire hejuru y’umupfundikizo+ w’Isanduku irimo Amategeko*+ kugira ngo adapfa.

14 “Azafate ku maraso y’ikimasa+ akozemo urutoki ayaminjagire imbere y’umupfundikizo mu ruhande rw’iburasirazuba, ayaminjagire inshuro zirindwi imbere y’umupfundikizo.+

15 “Azabage ihene ibe igitambo cyo kubabarira ibyaha by’abantu,+ maze azane amaraso yayo Ahera Cyane, imbere ya rido,+ ayagenze+ nk’uko yagenje amaraso y’ikimasa. Azayaminjagire imbere y’umupfundikizo.

16 “Aroni azeze* Ahera Cyane bitewe no kwigomeka kw’Abisirayeli n’ibyaha byabo byose.+ Nanone azeze ihema ryo guhuriramo n’Imana riri hagati mu Bisirayeli bakora ibikorwa byanduye.*

17 “Igihe umutambyi azaba agiye kuminjagira amaraso Ahera Cyane kugira ngo ababarirwe ibyaha, abagize umuryango we+ bababarirwe n’Abisirayeli bose+ bababarirwe, ntihazagire undi muntu winjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugeza igihe asohokeye.

18 “Azasohoke ajye ku gicaniro+ kiri imbere ya Yehova acyeze. Azafate ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’ihene ayashyire ku mahembe yose y’igicaniro. 19 Nanone azafate kuri ayo maraso ayakozemo urutoki ayaminjagire ku gicaniro inshuro zirindwi, acyezeho* ibikorwa byanduye by’Abisirayeli.

20 “Narangiza kweza+ Ahera Cyane, ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igicaniro,+ azazane ya hene nzima.+ 21 Aroni azarambike ibiganza bye byombi ku mutwe wa ya hene nzima, maze ayivugireho amakosa yose y’Abisirayeli no kwigomeka kwabo n’ibyaha byabo byose, bibe nk’aho abishyize ku mutwe w’iyo hene,+ hanyuma ijyanwe mu butayu n’umuntu watoranyijwe. 22 Bizaba ari nk’aho iyo hene yikoreye ibyaha byabo byose+ ikabijyana mu butayu.+ Azajyane iyo hene mu butayu ayiteyo.+

23 “Aroni azinjire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana akuremo imyenda yambaye agiye Ahera Cyane, ayishyire hasi aho. 24 Azakarabire+ ahera maze yambare imyenda ye,+ ajye ku gicaniro yitambire igitambo gitwikwa n’umuriro,+ agitambire n’Abisirayeli,+ ababarirwe kandi na bo bababarirwe.+ 25 Ibinure by’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha azabitwikire ku gicaniro.

26 “Uwajyanye ya hene yo gutwara ibyaha by’abantu+ azamese imyenda ye kandi akarabe, hanyuma abone kwinjira mu nkambi.

27 “Ariko cya kimasa cyatanzwe ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, na ya hene yatanzwe ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa Ahera Cyane ngo abantu bababarirwe, bazabijyane inyuma y’inkambi. Impu zabyo, inyama zabyo n’ibyo mu mara bazabitwike.+ 28 Uwagiye kubitwika azamese imyenda ye kandi akarabe, hanyuma abone kwinjira mu nkambi.

29 “Iri rizababere itegeko rihoraho: Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa karindwi muzibabaze.* Ntimuzagire umurimo mukora,+ yaba uwavutse ari Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. 30 Kuri uwo munsi muziyunga n’Imana+ kugira ngo mwezwe. Muzezwaho ibyaha byanyu byose imbere ya Yehova.+ 31 Uwo munsi uzababere isabato, ni ukuvuga umunsi w’ikiruhuko wihariye kandi muzibabaze.+ Ibyo bizababere itegeko rihoraho.

32 “Umutambyi uzasukwaho amavuta+ kandi agashyirwaho kugira ngo abe umutambyi mukuru+ asimbure papa we,+ azatange ibitambo kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha kandi yambare ya myenda y’abatambyi.+ Iyo ni imyenda yo gukorana imirimo y’ubutambyi.+ 33 Azeze Ahera Cyane+ n’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ yeze n’igicaniro.+ Nanone azatambe ibitambo kugira ngo abatambyi ndetse n’Abisirayeli bose+ bababarirwe. 34 Iryo rizababere itegeko rihoraho,+ kugira ngo rimwe mu mwaka+ mujye mutambira Abisirayeli ibitambo, bityo bababarirwe ibyaha byabo byose.”

Nuko abikora nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.

17 Yehova abwira Mose ati: 2 “Bwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose uti: ‘ibi ni byo Yehova yategetse ati:

3 “‘“ntihakagire umuntu wo mu Bisirayeli ubagira ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa ihene mu nkambi cyangwa inyuma y’inkambi. 4 Aho kubigenza atyo ajye azana iryo tungo hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana maze aritambire Yehova ribe igitambo kigenewe Yehova. Nabagira iryo tungo mu nkambi cyangwa inyuma yayo, azaba akoze icyaha. Azaba amennye amaraso mu buryo bunyuranyije n’amategeko; azicwe. 5 Ibyo bizatuma Abisirayeli batongera kujya babagira amatungo yabo mu gasozi, ahubwo bajye bayazanira Yehova hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana bayahe umutambyi. Bazayatambire Yehova abe ibitambo bisangirwa.+ 6 Umutambyi azaminjagire amaraso ku gicaniro* cya Yehova kiri hafi y’umuryango w’iryo hema, kandi azatwike ibinure bibe impumuro nziza ishimisha Yehova.+ 7 Ibyo bizatuma Abisirayeli batongera gusenga+ abadayimoni*+ no kubatambira ibitambo. Iryo rizababere itegeko rihoraho, mu bihe byanyu byose.”’

8 “Kandi ubabwire uti: ‘Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe utamba igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ikindi gitambo, 9 maze ntakizane hafi y’umuryango w’ihema ngo agitambire Yehova, uwo muntu azicwe.+

10 “‘Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzamurwanya kandi nzamwica. 11 Ubuzima bw’ikiremwa cyose buba mu maraso yacyo,+ kandi narayabahaye kugira ngo mujye muyaminjagira ku gicaniro,+ bityo mubabarirwe ibyaha. Amaraso azajya atuma mubabarirwa ibyaha+ kuko ubuzima buba mu maraso. 12 Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti: “Ntihakagire umuntu wo muri mwe urya amaraso. Kandi ntihakagire umunyamahanga utuye muri mwe+ urya amaraso.”+

13 “‘Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe ujya guhiga maze agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo+ ayatwikirize umukungugu. 14 Ubuzima bw’ikiremwa cyose ni amaraso yacyo. Ubuzima buba mu maraso. Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti: “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubuzima bw’ikiremwa cyose ari amaraso yacyo. Umuntu wese uzayarya azicwe.”+ 15 Nihagira umuntu wese urya itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye* kugeza nimugoroba.+ Nyuma yaho azaba atanduye. 16 Ariko natayimesa kandi ntakarabe, azahanirwe icyo cyaha cye.’”+

18 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘ndi Yehova Imana yanyu.+ 3 Ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa mwahozemo bakora, kandi ntimugakore ibyo abo mu gihugu cy’i Kanani mbajyanyemo+ bakora. Ntimuzakurikize amategeko yabo. 4 Muzakurikize amabwiriza yanjye kandi mwumvire amategeko yanjye, muyubahirize.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 5 Muzakomeze kumvira amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye, kuko umuntu uzayakurikiza azabeshwaho na yo.+ Ndi Yehova.

6 “‘Ntihazagire umuntu wo muri mwe wegera mwene wabo wa bugufi ngo bagirane imibonano mpuzabitsina.+ Ndi Yehova. 7 Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na papa wawe cyangwa mama wawe. Uwo ni mama wawe. Ntukagirane na we imibonano mpuzabitsina.

8 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa wawe.+ Ibyo byasuzuguza papa wawe.

9 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na mushiki wawe, yaba uwo muhuje papa cyangwa uwo muhuje mama, mwaba mwaravukiye mu rugo rumwe cyangwa yaravukiye ahandi.+

10 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe. Ni mwene wanyu wa bugufi. Kugirana na we imibonano mpuzabitsina byagusuzuguza.

11 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umugore wa papa wawe, ni mushiki wawe kuko yabyawe na papa wawe.

12 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na mushiki wa papa wawe. Ni mwene wabo wa bugufi.+

13 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na nyoko wanyu,* kuko ari mwene wabo wa bugufi wa mama wawe.

14 “‘Ntugasuzuguze umuvandimwe wa papa wawe ngo ugirane imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ni umugore wa so wanyu.+

15 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukazana wawe.+ Ni umugore w’umuhungu wawe. Ntukagirane na we imibonano mpuzabitsina.

16 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuvandimwe wawe.+ Ibyo byasuzuguza umuvandimwe wawe.

17 “‘Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore ngo unayigirane n’umukobwa we.+ Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we. Ni bene wabo ba bugufi. Ibyo ni ukwiyandarika.

18 “‘Igihe umugore wawe akiriho, ntugafate uwo bavukana ngo na we umugire umugore+ maze mugirane imibonano mpuzabitsina, kuko byatuma buri wese agirira undi ishyari.

19 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore uri mu mihango.+

20 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore wa mugenzi wawe kuko byatuma uba umuntu wanduye.*+

21 “‘Ntukagire umwana wawe utambira Moleki.*+ Ntukanduze izina ry’Imana yawe bigeze aho.+ Ndi Yehova.

22 “‘Umugabo ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.*+ Ibyo ni ibintu bibi cyane.

23 “‘Umugabo ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa kuko byatuma aba umuntu wanduye. Kandi n’umugore ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.+ Ibyo bitandukanye n’ibyo imibiri y’abantu yaremewe.

24 “‘Ntimukagire ikintu na kimwe muri ibyo mwiyandurisha, kuko ibyo ari byo byanduje+ abantu bo mu bihugu ngiye kwirukana imbere yanyu. 25 Ni yo mpamvu igihugu cyabo cyanduye. Nzahana abaturage bacyo bitewe n’icyaha cyabo kandi nzabirukana+ muri icyo gihugu. 26 Muzakomeze kumvira amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye,+ kandi ntihazagire ikintu na kimwe muri ibyo bintu bibi cyane mukora, yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.+ 27 Impamvu ni uko abantu bari batuye muri icyo gihugu mbere yanyu+ bakoze ibyo bintu bibi byose, none icyo gihugu kikaba cyanduye. 28 Ibyo bizatuma mutacyirukanwamo muzira ko mwacyanduje nk’uko abagituyemo mbere yanyu bacyirukanywemo. 29 Nihagira ukora kimwe muri ibyo bintu bibi byose, azicwe. 30 Muzubahirize ibyo mbasaba, mwirinde gukora ibyo bintu bibi byakozwe mbere yanyu,+ kugira ngo bitabanduza. Ndi Yehova Imana yanyu.’”

19 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘mujye muba abantu bera kuko nanjye Yehova Imana yanyu ndi uwera.+

3 “‘Buri wese muri mwe ajye yubaha papa we+ na mama we, kandi mujye mwubahiriza amasabato yanjye.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 4 Ntimugasenge imana zitagira umumaro,+ kandi ntimuzicurire ibigirwamana.+ Ndi Yehova Imana yanyu.

5 “‘Nimutambira Yehova igitambo gisangirwa,*+ muzagitambe nk’uko mwabitegetswe, kugira ngo cyemerwe.+ 6 Ku munsi mwatambyeho igitambo mujye muhita mukirya, mukirye no ku munsi ukurikiyeho. Ariko ibizasigara bikageza ku munsi wa gatatu bizajye bitwikwa.+ 7 Nikiramuka kiriwe ku munsi wa gatatu, kizaba cyangiritse. Ntikizemerwa. 8 Umuntu uzakiryaho azahanwa azira icyaha cye kuko azaba yanduje* ikintu cyera cya Yehova. Uwo muntu azicwe.

9 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure imyaka yo ku mpera z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzatoragure* imyaka izaba yarasigaye mu murima.+ 10 Ntuzasarure imizabibu izaba yarasigaye mu ruzabibu rwawe, kandi ntuzatoragure imizabibu yahungutse ikagwa hasi. Uzayisigire umukene+ n’umunyamahanga. Ndi Yehova Imana yanyu.

11 “‘Ntimukibe,+ ntimukabeshye+ kandi ntihakagire uriganya mugenzi we. 12 Ntimukarahire mu izina ryanjye muvuga ibinyoma,+ kugira ngo mudashyira ikizinga ku izina ry’Imana yanyu. Ndi Yehova. 13 Ntukambure mugenzi wawe utwe umuriganyije,+ kandi ntukibe.+ Ntukararane ibihembo by’umukozi wagukoreye ngo ugeze mu gitondo.+

14 “‘Ntukifurize ibyago umuntu ufite ubumuga bwo kutumva kandi ntugashyire igisitaza imbere y’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.+ Ujye utinya Imana yawe.+ Ndi Yehova.

15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.

16 “‘Ntukagendagende hirya no hino ugamije gusebanya.+ Ntukiyemeze kumena amaraso ya mugenzi wawe.*+ Ndi Yehova.

17 “‘Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.+ Ujye ucyaha mugenzi wawe,+ kugira ngo mwembi mutabarwaho icyaha.

18 “‘Ntukihorere+ cyangwa ngo ugirire inzika mugenzi wawe. Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.+ Ndi Yehova.

19 “‘Mujye mwumvira amategeko yanjye. Ntukabangurire itungo* ryawe ku ryo bidahuje ubwoko. Ntukabibe mu murima wawe imbuto z’ubwoko bubiri bunyuranye,+ kandi ntukambare umwenda uboshywe mu budodo bw’ubwoko bubiri buvanze.+

20 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa kandi uwo mukobwa akaba ari umuja warambagijwe n’undi mugabo, ariko akaba ataracunguwe* cyangwa ngo ahabwe umudendezo, hazatangwe igihano. Icyakora ntibazicwe kuko uwo muja azaba atarahawe umudendezo. 21 Uwo mugabo azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Azazane isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha.+ 22 Umutambyi azafate iyo mfizi y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha, ayimutangire kugira ngo Yehova amubabarire icyaha yakoze. Azaba ababariwe icyaha cye.

23 “‘Nimugera mu gihugu mugatera ibiti byera imbuto ziribwa, imbuto zabyo zizaba zanduye.* Ntimuzazirye. Hazashire imyaka itatu zanduye kandi ntimuzazirye. Ntizigomba kuribwa. 24 Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizaba ari izera. Muzaziture Yehova mwishimye.+ 25 Mu mwaka wa gatanu muzarye imbuto zabyo, kandi mujye muzisarura ziyongere ku musaruro musanganywe. Ndi Yehova Imana yanyu.

26 “‘Ntimukarye ikintu kirimo amaraso.+

“‘Ntimukaraguze cyangwa ngo mukore ibikorwa by’ubumaji.+

27 “‘Ntimukajye mwiyogoshesha umusatsi wo ku mpande, kandi ntimukiyogoshe impera z’ubwanwa.*+

28 “‘Ntimukikebagure muririra umuntu wapfuye,+ kandi ntimukishushanye ku mubiri.* Ndi Yehova.

29 “‘Ntugateshe agaciro umukobwa wawe umuhindura indaya,+ kugira ngo igihugu cyawe kitazandura bitewe n’ubusambanyi.+

30 “‘Mujye mwubahiriza amasabato yanjye,+ kandi mujye mwubaha* ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.

31 “‘Ntimukajye kureba abavugana n’abapfuye*+ kandi ntimukajye gushaka abapfumu+ kugira ngo batabanduza. Ndi Yehova Imana yanyu.

32 “‘Jya wubaha umuntu ugeze mu zabukuru,+ umuhe icyubahiro kandi utinye Imana yawe.+ Ndi Yehova.

33 “‘Ntimuzagirire nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.+ 34 Umunyamahanga utuye muri mwe muzamufate nk’Umwisirayeli.+ Kandi mujye mumukunda nk’uko mwikunda, kuko namwe mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.

35 “‘Mujye muba inyangamugayo igihe mupima uburebure, uburemere cyangwa mupima ibisukika.+ 36 Mujye mugira iminzani itabeshya kandi yujuje ibipimo. Mujye mugira ibipimo byuzuye.*+ Ndi Yehova Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa. 37 Muzumvire amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye yose kandi muzakore ibihuje na yo.+ Ndi Yehova.’”

20 Yehova abwira Mose ati: 2 “Ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga wese utuye muri Isirayeli uzatambira umwana we Moleki,* azicwe.+ Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice. 3 Nanjye nzarwanya uwo muntu mwice, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, akanduza* ahantu hanjye hera+ kandi akanduza izina ryanjye ryera. 4 Abantu bo mu gihugu nibirengagiza ibikorwa by’uwo muntu utambira umwana we Moleki maze ntibamwice,+ 5 njye ubwanjye nzamurwanya we n’umuryango we,+ kandi nzamwicana n’abantu bose bazaba bafatanya na we gusenga Moleki.*

6 “‘Umuntu uhemuka* akajya kureba abantu bagerageza kuvugana n’abapfuye*+ cyangwa abapfumu,+ nzamurwanya kandi mwice.+

7 “‘Mujye mwiyeza* mube abantu bera,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu. 8 Mujye mwumvira amategeko yanjye muyakurikize.+ Ni njye Yehova ubeza.+

9 “‘Nihagira umuntu wifuriza papa we cyangwa mama we ibyago, azicwe.+ Azaba yizize* kubera ko azaba yifurije umubyeyi we ibyago.

10 “‘Umugabo usambana n’umugore w’undi mugabo, azaba asambanye n’umugore wa mugenzi we. Uwo musambanyi azicwe n’uwo musambanyikazi yicwe.+ 11 Umugabo ugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa we, aba asuzuguje papa we.+ Bombi bazicwe. Bazaba bizize. 12 Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuhungu we, bombi bazicwe. Bazaba bakoze ibidakorwa. Bazaba bizize.+

13 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo,* bazaba bakoze ikintu kibi cyane.+ Bombi bazicwe. Bazaba bizize.

14 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa akanayigirana na mama w’uwo mukobwa, kizaba ari igikorwa giteye isoni.*+ Uwo mugabo bazamutwike,+ na bo babatwike kugira ngo ubwiyandarike bucike muri mwe.

15 “‘Umugabo nasambana n’itungo azicwe kandi n’iryo tungo rizicwe.+ 16 Umugore nagirana imibonano mpuzabitsina n’itungo+ azicwe kandi n’iryo tungo rizicwe. Umuntu wese uzagirana imibonano mpuzabitsina n’itungo azicwe. Azaba yizize.

17 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’Abisirayeli. Uwo mugabo azaba asuzuguje mushiki we. Azabazwe icyaha cye.

18 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore uri mu mihango,+ bombi bazaba babona ko amaraso atari ayera. Bazicwe.

19 “‘Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina na nyoko wanyu cyangwa mushiki wa papa wawe, kuko uzakora ibyo azaba asuzuguje mwene wabo wa bugufi.+ Azahanirwe icyaha cye. 20 Umuntu uzagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa se wabo,* azaba asuzuguje se wabo.+ Bombi bazahanirwe icyaha cyabo. Bazicwe, bapfe batabyaye. 21 Umuntu nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa murumuna we cyangwa wa mukuru we, azaba akoze ikintu kibi cyane.+ Azaba asuzuguje uwo bavukana. Bazicwe, bapfe batabyaye.

22 “‘Mujye mwumvira amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye+ yose kandi muyakurikize,+ kugira ngo mutazirukanwa mu gihugu mbajyanye guturamo.+ 23 Ntimuzakurikize amategeko y’abantu bo mu bihugu ngiye kwirukana imbere yanyu,+ kuko bakoze ibyo byose bigatuma mbanga cyane.+ 24 Ni yo mpamvu nababwiye nti: “mwebwe muzahabwa igihugu cyabo. Nanjye nzabaha icyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ kibe icyanyu. Ndi Yehova Imana yanyu, wabatandukanyije n’abandi bantu.”+ 25 Mujye mumenya gutandukanya inyamaswa zanduye* n’izitanduye, ibiguruka byanduye n’ibitanduye.+ Ntimuziyandurishe inyamaswa cyangwa ibiguruka cyangwa ikindi kintu cyose kigenda ku butaka nababujije, nkavuga ko cyanduye.+ 26 Muzambere abantu bera kuko nanjye Yehova ndi uwera.+ Mbatandukanyije n’abandi bantu ngo mube abanjye.+

27 “‘Umuntu ugerageza kuvugana n’abapfuye cyangwa umupfumu, yaba umugabo cyangwa umugore, azicwe.+ Bazamutere amabuye. Azaba yizize.’”

21 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Vugana n’abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, ubabwire uti: ‘ntihakagire umutambyi ukora ku muntu wapfuye wo mu Bisirayeli, kuko byamwanduza.+ 2 Ariko umurambo wa mwene wabo wa bugufi, yaba uwa mama we, uwa papa we, uw’umuhungu we, uw’umukobwa we, uw’umuvandimwe we, 3 cyangwa uwa mushiki we ukiri isugi* babana, akaba atarashyingirwa, ashobora kuwukoraho. 4 Ntaziyanduze akora ku murambo w’umugore washakanye n’undi mugabo wo mu Bisirayeli. 5 Abatambyi ntibaziyogosheshe umusatsi wo ku mutwe+ cyangwa ngo biyogosheshe impera z’ubwanwa, kandi ntibakikebagure ku mubiri.+ 6 Bakwiriye kuba abera imbere y’Imana yabo,+ kandi ntibakanduze izina ry’Imana yabo+ kuko ari bo batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro. Bajye baba abera.+ 7 Ntibagashakane n’indaya+ cyangwa umukobwa utakiri isugi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we,+ kuko umutambyi ari uwera imbere y’Imana. 8 Uzeze* umutambyi,+ kuko ari we utambira Imana yawe ibitambo bitwikwa n’umuriro. Ajye aba uwera imbere yawe, kuko njyewe Yehova ubeza ndi uwera.+

9 “‘Umukobwa w’umutambyi niyiyanduza* akigira indaya, azaba atumye papa we yandura. Uwo mukobwa azicwe, atwikwe.+

10 “‘Uzaba umutambyi mukuru mu bavandimwe be agasukwa amavuta yera ku mutwe,+ agashyirwa ku murimo w’ubutambyi kandi akambara imyambaro y’abatambyi,+ ntazareke gusokoza umusatsi we cyangwa ngo ace imyenda ye.*+ 11 Ntazegere umurambo w’umuntu uwo ari we wese.+ Ntazakore ku murambo wa papa we cyangwa wa mama we kugira ngo bitamwanduza. 12 Ntazasohoke mu ihema kandi ntazanduze ihema ry’Imana ye, kuko yasutsweho amavuta yera y’Imana ye,+ bikaba ikimenyetso cyera cy’uko yayiyeguriye.+ Ndi Yehova.

13 “‘Azashake umukobwa w’isugi.+ 14 Ntazashake umupfakazi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we, cyangwa umukobwa utakiri isugi cyangwa indaya. Ahubwo azashake umukobwa w’isugi wo mu Bisirayeli. 15 Ntazateshe agaciro abamukomokaho bo mu Bisirayeli,*+ kuko ndi Yehova umweza.’”

16 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 17 “Bwira Aroni uti: ‘mu bazagukomokaho bose, ntihazagire umugabo ufite inenge* uza gutamba ibyokurya by’Imana ye. 18 Umuntu ufite inenge ntazegere igicaniro ngo abitambe: Yaba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, uwaremaye, ufite izuru ryangiritse,* ufite amaguru cyangwa amaboko atareshya, 19 uwavunitse ikirenge cyangwa ikiganza, 20 ufite inyonjo, ufite ubugufi bukabije,* urwaye amaso, urwaye indwara y’uruhu, urwaye ibihushi cyangwa ufite imyanya ndangagitsina yangiritse.+ 21 Umugabo wese ufite inenge ukomoka ku mutambyi Aroni, ntazaze ku gicaniro* gutambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro. Ntakaze gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Imana ye, kubera ko afite inenge. 22 Ashobora kurya ku bitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Imana ye bikuwe ku bintu byera cyane+ cyangwa ibyera.+ 23 Icyakora ntazinjire ngo yegere rido+ kandi ntazegere igicaniro+ kuko afite inenge. Ntazanduze ihema ryanjye+ kuko ari njye Yehova ubeza.’”+

24 Nuko Mose abibwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose.

22 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Bwira Aroni n’abahungu be bajye bitondera ukuntu bakoresha ibintu byera by’Abisirayeli, kandi birinde kwanduza* izina ryanjye ryera+ binyuze ku bintu byera bantura.+ Ndi Yehova. 3 Ubabwire uti: ‘mu bihe byanyu byose, umuntu wese wo mu babakomokaho uzakora ku bintu byera Abisirayeli bageneye Yehova, akabikoraho yanduye,* uwo muntu azicwe akurwe imbere yanjye.+ Ndi Yehova. 4 Ntihakagire umuntu urwaye ibibembe+ wo mu bakomoka kuri Aroni cyangwa urwaye indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye+ urya ku bintu byera, keretse igihe azaba atacyanduye.+ Kandi n’uwanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye,+ umugabo wasohoye intanga,+ 5 uwakoze ku dusimba twanduye+ cyangwa agakora ku muntu wanduye+ bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, na we ntakabiryeho. 6 Umuntu wese uzabikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba, kandi ntazarye ibintu byera keretse amaze gukaraba.+ 7 Izuba nirirenga azaba atacyanduye, bityo abone kurya ku bintu byera, kuko ari ibyokurya bye.+ 8 Nanone ntazarye itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa kugira ngo bitamwanduza.+ Ndi Yehova.

9 “‘Bajye bakurikiza ibyo mbasaba, kugira ngo batagibwaho n’icyaha bagapfa ari byo bazize, kuko baba banduje ibintu byera. Ni njye Yehova ubeza.

10 “‘Ntihakagire umuntu urya ku bintu byera+ atabyemerewe.* Kandi umunyamahanga uba mu rugo rw’umutambyi cyangwa umukozi ukorera ibihembo, ntakarye ku bintu byera. 11 Ariko umutambyi nagura umuntu, amuguze amafaranga ye, uwo muntu aba yemerewe kurya ku bintu byera. Abagaragu bavukiye mu rugo rwe, na bo baba bemerewe kurya ku bintu byera.+ 12 Umukobwa w’umutambyi nashakana n’umugabo utari uwo mu muryango w’abatambyi, uwo mukobwa ntazaba yemerewe kurya ku maturo y’ibintu byera. 13 Ariko umukobwa w’umutambyi napfusha umugabo cyangwa agatana n’umugabo we atari yabyara, akagaruka kuba mu rugo rwa papa we nk’uko yahabaga akiri umukobwa, azaba yemerewe kurya ku byokurya bya papa we.+ Icyakora nta muntu utari uwo mu muryango w’abatambyi wemerewe kubiryaho.

14 “‘Umuntu narya ku bintu byera atabizi, azabirihe yongereho na kimwe cya gatanu cyabyo, abihe umutambyi.+ 15 Abatambyi ntibakanduze ibintu byera Abisirayeli batuye Yehova,+ 16 ngo bitume bahanwa bitewe n’uko bakoze icyaha bakarya ku bintu byera Abisirayeli batuye. Ni njye Yehova ubeza.’”

17 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 18 “Vugana na Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli nazanira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyo guhigura imihigo* ye, cyangwa akazana andi maturo atanze ku bushake,+ 19 azazane itungo ridafite ikibazo,*+ cyaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa isekurume y’ihene, kugira ngo yemerwe. 20 Ntimukazane itungo rifite ikibazo+ kuko ritazatuma mwemerwa.

21 “‘Umuntu nazanira Yehova igitambo gisangirwa+ cyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa kikaba ituro atanze ku bushake, azazane itungo ridafite ikibazo akuye mu nka cyangwa mu mukumbi, kugira ngo yemerwe. Rizabe ridafite ikibazo icyo ari cyo cyose. 22 Ntimuzature Yehova itungo rihumye, iryavunitse, irifite ibisebe, irifite amasununu, irirwaye indwara yo ku ruhu cyangwa ibihushi. Ntimukagire na rimwe muri ayo matungo mushyira ku gicaniro,* ngo muritambire Yehova kugira ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro. 23 Ikimasa cyangwa intama bifite urugingo rusumba urundi cyangwa rugufi kurusha urundi, mushobora kubitanga ngo bibe ituro ritangwa ku bushake. Ariko nimubitanga ngo bibe ituro ryo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana, iryo turo ntirizemerwa. 24 Ntimugature Yehova itungo rifite imyanya ndangagitsina* yahombanye, yamenetse cyangwa yacitseho, kandi mu gihugu cyanyu ntimuzature amaturo nk’ayo. 25 Umunyamahanga natanga itungo rimeze nk’ayo, ntimukaritambe ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro cy’Imana yanyu, kuko rifite ikibazo. Ntirizemerwa.’”

26 Yehova yongera kubwira Mose ati: 27 “Nihavuka ikimasa cyangwa isekurume y’intama cyangwa ihene, bizamarane na nyina iminsi irindwi.+ Ariko guhera ku munsi wa munani, iryo tungo rishobora gutambwa ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova kandi akacyemera. 28 Ntihakagire itungo mukuye mu nka cyangwa mukuye mu mukumbi mubaga ngo mubage n’icyana cyaryo ku munsi umwe.+

29 “Nimutambira Yehova igitambo cyo gushimira,+ muzagitambe kugira ngo mwemerwe. 30 Kizaribwe kuri uwo munsi. Ntimuzagire ibyo musigaza ngo bigeze mu gitondo.+ Ndi Yehova.

31 “Mujye mwumvira amategeko yanjye kandi muyakurikize.+ Ndi Yehova. 32 Ntimukanduze izina ryanjye ryera;+ ahubwo ngomba kwezwa mu Bisirayeli.+ Ni njyewe Yehova ubeza.+ 33 Mbakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Ndi Yehova.”

23 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku minsi mikuru+ ya Yehova muzajye mutangaza+ ko abantu bateranira hamwe kugira ngo basenge Imana. Iyi ni yo minsi mikuru yanjye:

3 “‘Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato.+ Ni umunsi w’ikiruhuko. Ni umunsi muzajya muhurira hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo mukora. Ni isabato ya Yehova muzizihiza aho muzatura hose.+

4 “‘Iyi ni yo minsi mikuru ya Yehova, ni ukuvuga igihe muzajya mutangaza ko abantu bateranira hamwe kugira ngo basenge Imana igihe cyagenwe kigeze: 5 Itariki ya 14+ y’ukwezi kwa mbere, nimugoroba, izaba ari Pasika+ ya Yehova.

6 “‘Itariki ya 15 y’uko kwezi, muzizihirize Yehova Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 7 Ku munsi wa mbere, muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana.+ Ntimuzakore umurimo uwo ari wo wose uvunanye. 8 Ahubwo muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa karindwi muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimugakore umurimo wose uvunanye.’”

9 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 10 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha maze mugasarura ku myaka, muzazanire umutambyi+ umufungo w’imyaka yeze mbere+ mu byo musaruye. 11 Umutambyi azazungurize* uwo mufungo imbere ya Yehova kugira ngo mwemerwe. Ku munsi ukurikira Isabato azabe ari bwo awuzunguza. 12 Ku munsi mwazungurijeho uwo mufungo, mujye muzana isekurume y’intama idafite ikibazo* itarengeje umwaka umwe, muyitambire Yehova ibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 13 Muzayiturane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, ribe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. Nanone muzayiturane n’ituro rya divayi ryenda kungana na litiro imwe.* 14 Ntimuzarye umugati cyangwa ibinyampeke bikaranze cyangwa amahundo kugeza kuri uwo munsi, igihe muzazanira Imana yanyu ituro. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.

15 “‘Guhera ku munsi ukurikira Isabato, ari wo munsi mwatanzeho umufungo w’imyaka yeze mbere ngo ube ituro rizunguzwa,+ muzabare amasabato arindwi. Bizabe ari ibyumweru byuzuye. 16 Muzabare mugeze ku munsi ukurikira amasabato arindwi, ni ukuvuga umunsi wa 50,+ maze muzanire Yehova irindi turo ry’ibinyampeke.+ 17 Aho muzaba mutuye hose, muzazane imigati ibiri yo gutanga ngo ibe ituro rizunguzwa. Izabe ikozwe mu ifu inoze ingana n’ibiro bibiri. Iyo migati izabe irimo umusemburo kandi yokeje.+ Iryo ni ituro ry’ibinyampeke ryeze mbere riturwa Yehova.+ 18 Iyo migati muzayiturane n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe, n’ikimasa kikiri gito n’amapfizi abiri y’intama,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Muzabiturane n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo ya divayi, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. 19 Muzafate umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ mufate n’amasekurume abiri y’intama afite umwaka umwe yo gutamba ngo abe igitambo gisangirwa.*+ 20 Umutambyi azazunguze ya masekurume abiri y’intama akiri mato na ya migati ikozwe mu ifu y’ibinyampeke byeze mbere, bibe ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. Bizabe ibintu byera bya Yehova, bihabwe umutambyi.+ 21 Kuri uwo munsi muzatangaze+ ko mugomba guteranira hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.

22 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure ku mpera z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzajye gutoragura ibizaba byarasigaye.+ Muzabisigire umukene+ n’umunyamahanga.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”

23 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 24 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi hajye haba umunsi wihariye w’ikiruhuko. Ni umunsi muzajya mwibuka. Nibavuza impanda*+ mujye muteranira hamwe kugira ngo musenge Imana. 25 Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora, kandi muzatambire Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro.’”

26 Yehova yongera kubwira Mose ati: 27 “Icyakora, ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi ni Umunsi wo Kwiyunga n’Imana.*+ Muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana kandi mwibabaze,*+ muture Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. 28 Ntimuzagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi, kuko uwo uzaba ari Umunsi wo Kwiyunga n’Imana.+ Kuri uwo munsi muzatangirwa igitambo kugira ngo Yehova Imana yanyu abababarire ibyaha. 29 Umuntu wese utazibabaza* kuri uwo munsi, azicwe.+ 30 Kandi umuntu wese uzagira umurimo akora kuri uwo munsi, nzamwica. 31 Ntimukagire umurimo wose mukora. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose. 32 Uzababere isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko, kandi ku mugoroba w’itariki ya cyenda y’uko kwezi muzibabaze.+ Muzizihize isabato kuva ku mugoroba w’uwo munsi kugeza ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho.”

33 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 34 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye mwizihiriza Yehova Umunsi Mukuru w’Ingando* uzajya umara iminsi irindwi.+ 35 Ku munsi wa mbere muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 36 Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa munani muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana+ kandi muzature Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.

37 “‘Iyo ni yo minsi mikuru+ ya Yehova mugomba gutangaza ko ari iminsi mugomba guhura kugira ngo musenge.+ Iyo minsi ni yo itangwaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ giturwa Yehova. Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro gituranwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo ya divayi+ hakurikijwe gahunda ya buri munsi. 38 Ibyo byiyongera ku byo mutura ku masabato+ mwizihiriza Yehova no ku mpano zanyu,+ no ku maturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana,+ no ku maturo yose atangwa ku bushake+ muzajya mutura Yehova. 39 Ariko ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, nimumara gusarura ibyo mwejeje mu gihugu, muzajye mwizihiriza Yehova umunsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Umunsi wa mbere uzabe umunsi wihariye w’ikiruhuko n’umunsi wa munani ube umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ 40 Ku munsi wa mbere muzashake imbuto z’ibiti byiza kurusha ibindi, amashami y’imikindo,+ amashami y’ibiti bifite amababi menshi n’amashami y’ibiti bimera ku nkombe z’imigezi,* maze mumare iminsi irindwi+ mwishimira+ imbere ya Yehova Imana yanyu. 41 Buri mwaka mujye mwizihiriza Yehova uwo munsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi, muwizihize mu kwezi kwa karindwi.+ Iryo rizababere itegeko rihoraho, mwe n’abazabakomokaho. 42 Mujye mumara iminsi irindwi muba mu ngando.*+ Abisirayeli kavukire bose bazabe mu ngando. 43 Ibyo bizatuma abazabakomokaho bamenya+ ko natuje Abisirayeli mu ngando, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”

44 Nuko Mose abwira Abisirayeli iby’iyo minsi mikuru ya Yehova.

24 Yehova abwira Mose ati: 2 “Tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 3 Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido aho isanduku irimo amategeko* iri, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza iteka ryose. 4 Ajye ategura ayo matara ari ku gitereko+ gicuzwe muri zahabu itavangiye, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova.

5 “Uzafate ifu inoze uyikoremo imigati 12 ifite ishusho y’uruziga.* Buri mugati uzakorwe mu ifu ingana n’ibiro bibiri.* 6 Iyo migati uzayishyire imbere ya Yehova+ ku meza asize zahabu itavangiye, ugerekeranye itandatu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+ 7 Hejuru ya buri migati itandatu igerekeranye, uzashyireho umubavu utunganyijwe ube ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iyo migati.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova. 8 Ajye aritegura imbere ya Yehova+ kuri buri Sabato. Iryo ni isezerano rihoraho ngiranye n’Abisirayeli. 9 Izabe iya Aroni n’abahungu be+ kandi bajye bayirira ahera,+ kuko ari umugabane wera cyane w’umutambyi ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Iryo ni itegeko rihoraho.”

10 Hari umuhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi ariko papa we akaba Umunyegiputa.+ Nuko uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi arasohoka ajya mu nkambi y’Abisirayeli, ahageze atangira kurwana n’Umwisirayeli. 11 Uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi atangira gutuka izina ry’Imana* no kuyifuriza ibibi.*+ Nuko bamuzanira Mose.+ Mama we yitwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. 12 Nuko bafata uwo muhungu bamushyira ahantu, baramurinda, bategereza ko Yehova abaha amabwiriza asobanutse neza.+

13 Yehova abwira Mose ati: 14 “Uwo muntu watutse izina ryanjye nimumujyane inyuma y’inkambi, abantu bose bamwumvise bamurambike ibiganza ku mutwe, maze Abisirayeli bose bamutere amabuye.+ 15 Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu wese uzatuka izina ry’Imana, azaba akoze icyaha kandi azabihanirwa. 16 Uzatuka izina rya Yehova wese azicwe.+ Abisirayeli bose bazamutere amabuye. Umunyamahanga cyangwa Umwisirayeli uzatuka izina ry’Imana azicwe.

17 “‘Umuntu uzakubita undi akamwica, na we bazamwice.+ 18 Uzakubita itungo akaryica, azaririhe. Ubuzima buzahorerwe ubundi. 19 Umuntu nakomeretsa mugenzi we na we bazamukomeretse.+ 20 Umuntu uzavuna undi igufwa na we bazamuvune igufwa, umuntu uzamena undi ijisho na we bazamumene ijisho, umuntu uzakura undi iryinyo na we bazamukure iryinyo. Igikomere umuntu yateye undi na we bazakimutere.+ 21 Umuntu uzakubita itungo akaryica, azaririhe.+ Ariko uzakubita umuntu akamwica, uwo we azicwe.+

22 “‘Umunyamahanga n’Umwisirayeli, bose bazayoborwe n’itegeko rimwe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’”

23 Nuko Mose abibwira Abisirayeli. Bafata wa muntu watutse izina ry’Imana bamujyana inyuma y’inkambi, bamutera amabuye.+ Nguko uko Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yategetse Mose.

25 Yehova yongera kuvugana na Mose ku Musozi wa Sinayi, aramubwira ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha,+ muzubahirize itegeko rya Yehova rirebana n’umwaka w’isabato maze igihugu cyanyu kiruhuke.+ 3 Mu myaka itandatu muzajye mubiba imbuto mu mirima yanyu, kandi mu myaka itandatu muzajye mukorera imizabibu yanyu, musarure n’ibyeze+ muri iyo mirima. 4 Ariko mu mwaka wa karindwi ubutaka bugomba kuruhuka, ni umwaka w’isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakorere imizabibu yanyu. 5 Ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima wawe ntukabisarure, kandi imizabibu izera ku mizabibu idakoreye* ntuzayisarure. Ni umwaka wihariye w’ikiruhuko ku butaka. 6 Ariko mushobora kurya ibizimeza mu mirima yanyu muri uwo mwaka igihe ubutaka buzaba buruhuka,* yaba wowe, umugaragu wawe, umuja wawe, umukozi ukorera ibihembo, umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu, 7 itungo ryawe n’inyamaswa. Ibizimeza mu mirima yawe byose mushobora kubirya.

8 “‘Muzabare amasabato arindwi y’imyaka, imyaka irindwi inshuro zirindwi, ku buryo ayo masabato arindwi y’imyaka azaba angana n’imyaka 49. 9 Ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi, ari wo Munsi wo Kwiyunga n’Imana,+ muzavuze ihembe mu ijwi riranguruye, ryumvikane mu gihugu cyanyu cyose. 10 Umwaka wa 50 muzaweze,* mutangaze ko abaturage bo mu gihugu bose basubijwe uburenganzira* bwabo.+ Uzababere Umwaka w’Umudendezo.* Buri wese azasubire mu isambu ye no mu muryango we.+ 11 Uwo mwaka wa 50 uzababere Umwaka w’Umudendezo. Ntimuzabibe kandi ntimuzasarure ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima cyangwa ngo musarure imizabibu izera ku mizabibu idakoreye.+ 12 Ni Umwaka w’Umudendezo. Uzababere uwera. Mushobora kurya gusa ibizaba byimejeje+ mu butaka.

13 “‘Muri uwo Mwaka w’Umudendezo, buri wese azasubire mu isambu ye.+ 14 Nugurisha mugenzi wawe ikintu cyangwa ukagira icyo umuguraho, ntihazagire uhenda undi.+ 15 Nugura isambu ya mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize Umwaka w’Umudendezo ugeze. Na we kandi azajye akwaka ikiguzi akurikije imyaka azamara asarura muri uwo murima.+ 16 Nihaba hasigaye imyaka myinshi, igiciro cyawo kiziyongera. Nihaba hasigaye imyaka mike, igiciro cyawo kizagabanuka, kuko azaba awukugurishije akurikije inshuro uzawusaruramo. 17 Ntihazagire uhenda mugenzi we,+ kandi ujye utinya Imana yawe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.+ 18 Mujye mukurikiza amategeko yanjye kandi mwumvire amabwiriza yanjye. Ni bwo muzatura mu gihugu mufite umutekano.+ 19 Igihugu kizera cyane+ murye muhage kandi mukibemo mufite umutekano.+

20 “‘Ahari mwavuga muti: “none se mu mwaka wa karindwi tuzarya iki, ko tutazahinga kandi ntidusarure?”+ 21 Mu mwaka wa gatandatu nzabaha umugisha, imirima yanyu yere umusaruro uhagije wabatunga mu gihe cy’imyaka itatu.+ 22 Mu mwaka wa munani muzahinga, ariko muzakomeza gutungwa n’ibyo mwasaruye mbere mugeze mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko undi musaruro uboneka, muzaba mutunzwe n’ibyo mwahinze mbere.

23 “‘Ntihazagire ugurisha isambu ye burundu,+ kuko ubutaka ari ubwanjye.+ Kuri njye, mutuye muri iki gihugu muri abanyamahanga.+ 24 Aho muzaba mutuye hose mu gihugu nzabaha, muzatange uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe.

25 “‘Umwisirayeli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo wa bugufi azaze yongere agure iyo sambu umuvandimwe we yagurishije.+ 26 Niba adafite mwene wabo wa bugufi wo kongera kuyigura, ariko akageraho akaba umukire akabona amafaranga yo kongera kuyigura, 27 azabare imyaka ishize ayigurishije, hanyuma amafaranga asigaye ayasubize uwayiguze, maze asubirane isambu ye.+

28 “‘Ariko natabona amafaranga ahagije yo gusubiza uwayiguze, izakomeze kuba iy’uwayiguze kugeza mu Mwaka w’Umudendezo.+ Uwaguze iyo sambu azayitange mu Mwaka w’Umudendezo, nyirayo ayisubirane.+

29 “‘Umuntu nagurisha inzu iri mu mujyi uzengurutswe n’inkuta, azamare umwaka afite uburenganzira bwo kongera kuyigura uhereye igihe yayigurishirije. Azamare umwaka wose afite uburenganzira bwo kongera kuyigura.+ 30 Ariko uwo mwaka wose nushira adashoboye kuyigaruza, iyo nzu iri mu mujyi uzengurutswe n’inkuta izatwarwe n’uwayiguze, ibe iye burundu we n’abazamukomokaho bose. N’Umwaka w’Umudendezo nugera ntazayitange. 31 Icyakora, amazu yo mu midugudu itazengurutswe n’inkuta azabarwe nk’imirima. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe burangirira. Umwaka w’Umudendezo nugera, ayo mazu ajye asubizwa ba nyirayo.

32 “‘Ku birebana n’imijyi y’Abalewi,+ Abalewi bo bazahorane uburenganzira bwo kugaruza amazu yo mu mijyi yabo. 33 Niba inzu y’Umulewi itabonye uyigaruza, iyo nzu ye yagurishije iri mu mujyi izongera kuba iye mu Mwaka w’Umudendezo,+ kuko amazu yo mu mijyi y’Abalewi ari umutungo bahawe mu Bisirayeli.+ 34 Nanone amasambu+ akikije imijyi yabo ntazagurishwe, kuko azahora ari ayabo.

35 “‘Umwisirayeli muturanye nakena akaba atishoboye, uzamufashe+ kugira ngo akomeze kubaho kandi muturane nk’uko wafasha umunyamahanga waje gutura+ iwanyu. 36 Ntuzamwake inyungu cyangwa ngo umwishyuze ibirenze,+ ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho. 37 Ntukamugurize amafaranga ngo umwake inyungu,+ kandi ntukamuhe ibyokurya witeze ko azakwishyura. 38 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ kugira ngo mbahe igihugu cy’i Kanani, bityo mumenye ko ndi Imana yanyu.+

39 “‘Umwisirayeli nakena akagusaba ko umugura,+ ntuzamukoreshe nk’ukoresha umucakara.+ 40 Uzamukoreshe nk’umukozi ukorera ibihembo,+ cyangwa nk’umunyamahanga. Azagukorere kugeza mu Mwaka w’Umudendezo. 41 Uwo mwaka nugera azave iwawe, we n’abana be, asubire mu muryango we. Azasubire mu isambu ya ba sekuruza.+ 42 Abisirayeli ni abagaragu banjye nakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Ntibazigurishe nk’uko umugaragu agurishwa. 43 Ntukabafate nabi,+ ahubwo ujye utinya Imana yawe.+ 44 Umugaragu n’umuja uzabakure mu bihugu bigukikije. Muri ibyo bihugu ni ho muzagura abagaragu n’abaja. 45 Nanone mushobora kubagura mu bana b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu,+ ndetse no mu miryango y’ababakomotseho bavukiye mu gihugu cyanyu. Bazabe umutungo wanyu. 46 Mushobora kubaraga abana muzabyara bagahora ari umutungo wabo. Abanyamahanga mushobora kubagira abagaragu banyu. Ariko abavandimwe banyu b’Abisirayeli ntimukabafate nabi.+

47 “‘Umunyamahanga naba umukire, naho umuvandimwe wawe w’Umwisirayeli agakena, akigurisha kuri uwo munyamahanga utuye mu gihugu cyanyu cyangwa kuri umwe mu bagize umuryango w’uwo munyamahanga, 48 namara kwigurisha azakomeza kugira uburenganzira bwo kongera kugurwa. Umwe mu bo bava inda imwe ashobora kongera kumugura.+ 49 Nanone se wabo, umuhungu wa se wabo cyangwa mwene wabo wa bugufi, ashobora kongera kumugura.

“‘Ndetse na we naramuka agize ubushobozi, yakwigura.+ 50 Azabarane n’uwamuguze bahereye ku mwaka yamwigurishijeho kugeza ku Mwaka w’Umudendezo,+ kandi amafaranga yigurishije azahwane n’umubare w’iyo myaka.+ Igihe cyose azaba akimukorera, azamufate nk’umukozi ukorera ibihembo.+ 51 Niba hasigaye imyaka myinshi, azishyura amafaranga ahwanye n’imyaka isigaye ngo Umwaka w’Umudendezo ugere. 52 Ariko niba hasigaye imyaka mike ngo Umwaka w’Umudendezo ugere, azabare umubare w’iyo myaka, yishyure amafaranga ahwanye na yo. 53 Azakomeze gukorera shebuja buri mwaka, nk’umukozi ukorera ibihembo. Ntuzemere ko shebuja amufata nabi.+ 54 Ariko niba adashoboye kongera kwigura, Umwaka w’Umudendezo+ nugera we n’abana be bazabarekure bigendere.

55 “‘Abisirayeli ni abagaragu banjye. Ni abagaragu banjye nikuriye mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.

26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi z’amabuye basenga.* Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo mubyunamire.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 2 Mujye mwubahiriza amasabato yanjye kandi mujye mwubaha ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.

3 “‘Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye kandi mukumvira amategeko yanjye, mukayubahiriza,+ 4 nzabaha imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera cyane+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto. 5 Muzajya musarura imizabibu mutararangiza no guhura ibyeze ubushize. Nanone kandi, igihe cyo kubiba imbuto kizajya kigera mugisarura imizabibu. Muzarya muhage, mube mu gihugu cyanyu mufite umutekano.+ 6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubatera ubwoba.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota. 7 Muzirukana abanzi banyu kandi muzabicisha inkota. 8 Batanu muri mwe bazirukana 100, naho 100 muri mwe birukane 10.000, kandi muzicisha inkota abanzi banyu.+

9 “‘Nzabaha umugisha mubyare abana kandi mube benshi.+ Nzasohoza isezerano nagiranye namwe.+ 10 Muzajya murya ibyo mwasaruye umwaka ushize, kandi ibyo mwasaruye kera muzajya mubisimbuza ibishya. 11 Nzashyira ihema ryanjye hagati muri mwe,+ kandi sinzabanga. 12 Nzabana namwe mbe Imana yanyu,+ namwe muzaba abantu banjye.+ 13 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba abagaragu babo. Nabakijije imirimo ivunanye babakoreshaga, ntuma mugira umudendezo.*

14 “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose,+ 15 mugasuzugura amabwiriza yanjye,+ mukanga cyane ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye,+ 16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+ 17 Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babatsinda.+ Ababanga bose bazabasiribanga+ kandi muzahunga nta wubirukanye.+

18 “‘Nimbahana ntyo ariko mukanga kunyumvira, nzabaha ibihano byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 19 Nzabacisha bugufi, ubwibone bwanyu bushire. Nzatuma imvura itagwa*+ kandi n’ubutaka ntibwere.* 20 Muzaruhira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera,+ n’ibiti byo mu mirima yanyu ntibyere imbuto.

21 “‘Ariko nimukomeza kwinangira* ntimushake kunyumvira, nzabateza ibyago byikubye inshuro zirindwi, bitewe n’ibyaha byanyu. 22 Nzabateza inyamaswa+ zice abana banyu+ n’amatungo yanyu, mube bake, imihanda yanyu ibure abayinyuramo.+

23 “‘Ibyo bihano byose mbaha nibidatuma mwikosora+ mugakomeza kwinangira, 24 nanjye ubwanjye nzabarwanya, mbateze ibyago byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 25 Nzatuma abanzi banyu babatera babicishe inkota kugira ngo babahane, kuko mwishe isezerano twagiranye.+ Muzahungira mu mijyi yanyu mbateze icyorezo,+ kandi muzagwa mu maboko y’abanzi banyu.+ 26 Nimbima ibyokurya,+ abagore 10 bazajya bokereza imigati mu ifuru imwe kandi bayibahe bayirondereza.+ Muzarya ariko ntimuzahaga.+

27 “‘Ariko nyuma y’ibyo nimutanyumvira mugakomeza kwinangira, 28 nzabarwanya+ ndakaye cyane. Njye ubwanjye nzakuba karindwi ibihano nzabaha mbahora ibyaha byanyu. 29 Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu.+ 30 Nzasenya aho musengera ibigirwamana byanyu,*+ menagure ibicaniro mutwikiraho umubavu, imirambo yanyu nyigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu bibi cyane.*+ Nzabanga cyane.+ 31 Imijyi yanyu nzayirimbura,+ insengero zanyu nzisenye, kandi sinzishimira impumuro y’ibitambo byanyu. 32 Igihugu cyanyu kizabura abazakibamo+ ku buryo abanzi banyu bazaza kugituramo bazakireba bakumirwa.+ 33 Namwe nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi+ kandi ntume abanzi banyu babarwanya babicishe inkota.+ Igihugu cyanyu kizabura abagituramo,+ n’imijyi yanyu ihinduke amatongo.

34 “‘Icyo gihe cyose igihugu cyanyu kizamara nta muntu ugituyemo, ubutaka buzaruhuka.* Icyo gihe muzaba mwarajyanywe mu gihugu cy’abanzi banyu, ubutaka buzaruhuka kuko butaruhutse mbere.+ 35 Iminsi yose icyo gihugu kizamara nta wugituyemo, ubutaka buzaruhuka, kuko butaruhutse mbere igihe mwari mubutuyeho.

36 “‘Abazarokoka+ muri mwe, nzabatera gukuka umutima igihe bazaba bari mu bihugu by’abanzi babo, ku buryo nibumva akababi gahushywe n’umuyaga baziruka. Baziruka nk’abahunga kugira ngo baticwa n’inkota kandi bazagwa nta wubirukankanye.+ 37 Bazagenda bagwirirana nk’abahunga ngo baticwa n’inkota kandi nta wubirukankanye. Ntimuzashobora guhangana n’abanzi banyu.+ 38 Muzarimbukira mu bindi bihugu+ kandi muzapfira mu gihugu cy’abanzi banyu mushire. 39 Abazarokoka muri mwe bazagerwaho n’imibabaro bari mu bihugu by’abanzi banyu+ bitewe n’ibyaha byanyu. Rwose, bazagerwaho n’imibabaro bitewe n’ibyaha bya ba papa babo.+ 40 Bazemera ko bo na ba papa babo bakoze ibyaha,+ bakampemukira kandi bagakomeza kwinangira,+ 41 bigatuma mbarwanya+ nkabajyana mu gihugu cy’abanzi babo.+

“‘Ibyo nzabikora kugira ngo ahari ndebe ko bakwicisha bugufi,*+ maze bakishyura ibyaha byabo. 42 Nzibuka isezerano nagiranye na Yakobo,+ nibuke isezerano nagiranye na Isaka+ n’iryo nagiranye na Aburahamu,+ kandi nzibuka igihugu cyabo. 43 Hagati aho, igihugu cyabo bataye nta muntu uzaba ukibamo, kandi ubutaka buzaba buri kuruhuka.+ Naho bo bazaba baryozwa icyaha cyabo kuko banze amategeko yanjye, n’amabwiriza yanjye bakayanga cyane.+ 44 Ariko nubwo bizagenda bityo, ubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, sinzabata burundu+ cyangwa ngo mbange cyane mbamareho, ngo ngere ubwo nica isezerano+ nagiranye na bo. Ndi Yehova Imana yabo. 45 Nzabagirira neza nibuke isezerano nagiranye na ba sekuruza,+ abo nakuye mu gihugu cya Egiputa abantu bo mu bindi bihugu babireba,+ kugira ngo bamenye ko ndi Imana yabo. Ndi Yehova.’”

46 Ayo ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova yahereye Abisirayeli ku Musozi wa Sinayi, binyuze kuri Mose.+

27 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘umuntu nagirana n’Imana isezerano ryihariye*+ ryo guha Yehova amafaranga angana n’agaciro bageneye umuntu, 3 naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka 20 na 60, igiciro cye kizabe garama 570* z’ifeza, zapimwe ku gipimo cy’ahera. 4 Ariko naba ari umuntu w’igitsina gore, igiciro cye kizabe garama 342* z’ifeza. 5 Naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka 5 na 20, igiciro cye kizabe garama 228* z’ifeza, naho naba ari uw’igitsina gore, igiciro cye kizabe garama 114* z’ifeza. 6 Naba afite hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, uw’igitsina gabo igiciro cye kizabe garama 57* z’ifeza, naho uw’igitsina gore bamugure garama 34* z’ifeza.

7 “‘Naba afite kuva ku myaka 60 kujyana hejuru, uw’igitsina gabo igiciro cye kizabe garama 171* z’ifeza, naho uw’igitsina gore igiciro cye kizabe garama 114 z’ifeza. 8 Ariko niba uwagiranye n’Imana iryo sezerano ari umukene akaba adashobora kubona ayo mafaranga,+ azazane uwo muntu imbere y’umutambyi, umutambyi amugenere igiciro akwiriye. Azamugenera igiciro akurikije icyo uwo muntu wagize icyo asezeranya Yehova ashobora kubona.+

9 “‘Niba yarasezeranyije gutanga rimwe mu matungo batura Yehova ngo abe igitambo, itungo ryose ahaye Yehova rizaba ikintu cyera. 10 Ntashobora kurigurana, ntashobora gusimbuza iryiza iribi cyangwa ngo iribi arisimbuze iryiza. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe rigenewe Imana n’iryo arisimbuje ribe rigenewe Imana. 11 Niriba ari itungo ryanduye*+ ryo mu matungo adaturwa Yehova ngo abe igitambo, azarizane imbere y’umutambyi. 12 Umutambyi azarigenere igiciro akurikije ko ari ryiza cyangwa ko ari ribi. Igiciro cyemejwe n’umutambyi ni cyo kizaba igiciro cyaryo. 13 Ariko naramuka ashatse kurigaruza, azatange igiciro cyaryo cyemejwe, yongereho kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.+

14 “‘Umuntu niyiyemeza guha Yehova inzu ye ngo ibe ikintu cyera, umutambyi azayigenere igiciro akurikije ubwiza bwayo. Igiciro umutambyi azayigenera ni cyo kizaba igiciro cyayo.+ 15 Ariko niba uwatanze iyo nzu ashaka kongera kuyigura, azatange igiciro cyayo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo. Iyo nzu izongere ibe iye.

16 “‘Umuntu niyiyemeza guha Yehova umurima wo mu isambu ye, igiciro cyawo kizagenwe hakurikijwe ubwinshi bw’imbuto ziterwamo: Niba uterwamo ibiro 130* by’ingano,* igiciro cyawo kizabe garama 570 z’ifeza. 17 Nawegurira Imana ahereye ku Mwaka w’Umudendezo,*+ uzagurwe hakurikijwe igiciro cyemejwe. 18 Nawegurira Imana nyuma y’Umwaka w’Umudendezo, umutambyi azawugenere igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye ngo undi Mwaka w’Umudendezo ugere. Igiciro cyawo kizagabanuke.+ 19 Ariko niba uwawutanze ashatse kongera kuwugura, azatange igiciro cyawo cyagenwe, yongereho na kimwe cya gatanu cy’icyo giciro, maze ukomeze ube uwe. 20 Icyakora natagura uwo murima ngo awisubize ahubwo ukagurishwa undi muntu, nta burenganzira azaba agifite bwo kongera kuwugura ngo awusubirane. 21 Umwaka w’Umudendezo nugera, igihe cyo gusubiza uwo murima kigeze, uzabe ikintu cyera, ni ukuvuga umurima weguriwe Yehova. Uzaba uw’umutambyi.+

22 “‘Umuntu naha Yehova umurima yaguze utari uwo mu isambu ye,+ 23 umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo Umwaka w’Umudendezo ugere, uwo muntu ahite yishyura icyo kiguzi uwo munsi.+ Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 24 Umwaka w’Umudendezo nugera, uwo murima uzasubizwa uwawugurishije, ni ukuvuga uwawurazwe na ba sekuruza.+

25 “‘Igiciro cyose kigomba kugenwa hakurikijwe igipimo cy’ahera.*

26 “‘Ntihakagire umuntu uha Yehova itungo ryavutse bwa mbere, kuko risanzwe ari irye.+ Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+ 27 Niba ari rimwe mu matungo yanduye kandi akaba ashaka kuritangira ingurane* akurikije igiciro cyaryo cyemejwe, azatange icyo giciro cyaryo yongereho na kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.+ Nataritangira ingurane, rizagurishwe ku giciro cyaryo cyemejwe.

28 “‘Ariko niba umuntu afashe umuntu cyangwa itungo rye cyangwa umurima we akabyegurira Yehova burundu, uwo muntu cyangwa itungo cyangwa umurima ntibishobora kugurishwa cyangwa gutangirwa ingurane. Biba bibaye ibintu byera cyane byeguriwe Yehova.+ 29 Ikindi kandi umuntu ugomba kwicwa ntazatangirwe ingurane,*+ ahubwo azicwe.+

30 “‘Icya cumi+ cy’ibyeze mu butaka, byaba ibyo mwejeje mu mirima cyangwa imbuto zeze ku biti, ni icya Yehova. Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 31 Nihagira umuntu ushaka kongera gusubirana icya cumi yatanze, azatange igiciro cyacyo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo. 32 Ku bihereranye na kimwe cya cumi cyo mu nka cyangwa cyo mu mukumbi, mujye mufata itungo rya cumi mu matungo yose anyura munsi y’inkoni y’umushumba, ribe iryera ryegurirwe Yehova. 33 Ntazarebe niba iryo tungo ari ryiza cyangwa ari ribi, kandi ntazarisimbuze irindi. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera.+ Ntazaritangire ingurane.’”

34 Ayo ni yo mategeko Yehova yahereye Mose ku Musozi wa Sinayi+ ngo ayageze ku Bisirayeli.

Cyangwa “kidafite inenge.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni umugati wabaga urimo umwobo.

Uko bigaragara ubu si ubuki bw’inzuki, ahubwo ni umutobe w’imbuto udafunguye.

Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Cyangwa “ridafite inenge.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutambyi wasutsweho amavuta.”

Cyangwa “kidafite inenge.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Cyangwa “ahantu hadahumanye.”

Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.

Cyangwa “idafite inenge.”

Cyangwa “niyumva imivumo ivugirwa mu ruhame.” Yabaga irimo ibyago byari kugera ku munyabyaha cyangwa umuntu wanga gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye.

Cyangwa “gihumanye.”

Uko bigaragara, byabaga bitewe n’uko yananiwe gukora ibyo yiyemeje.

Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “idafite inenge.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shekeli.” Reba Umugereka wa B14.

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “idafite inenge.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.

Cyangwa “ahantu hadahumanye.”

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Ni umugati wabaga urimo umwobo.

Cyangwa “ari icyo guhigura umuhigo.”

Cyangwa “gihumanye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.

Ayo ni amavuta yasukwaga ku bantu iyo babaga bagiye guhabwa inshingano yihariye, akanasukwa ku bintu byatoranyijwe ngo bikoreshwe umurimo wera.

Birashoboka ko ari Mose wabasabye gukaraba.

Wabaga ari umwambaro wihariye umutambyi yambaraga. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ikamba ryera.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “agitangireho impongano.”

Cyangwa “amayezi.”

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “ibinure byo ku mpyiko.”

Ni umugati wabaga urimo umwobo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuzuzwa ububasha mu biganza.”

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “bidafite inenge.”

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Cyangwa “bibabere impongano.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibihumanye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “zigenda ku butaka.”

Iyo itungo ryuza, rigarura ibyo ryariye, rikabihekenya neza rikongera rikabimira.

Cyangwa “gihumanye.”

Cyangwa “imbuni.”

Cyangwa “ahumanye.”

Cyangwa “azasiramurwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ibibembe, rifite ibisobanuro byinshi. Hashobora kuba hakubiyemo indwara zitandukanye z’uruhu zandura, izifata imyenda n’izifata amazu.

Cyangwa “ahumanye.”

Cyangwa “ko iyo ndwara itandura.”

Ibibembe bivugwa hano bishobora kuba byari uruhumbu nubwo tutabyemeza neza. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “adahumanye.”

Cyangwa “adafite inenge.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “logi.” Reba Umugereka wa B14.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.

Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Ibibembe bivugwa aha bishobora kuba byari uruhumbu nubwo tutabyemeza neza. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ahantu hahumanye.”

Cyangwa “ihumanye.”

Cyangwa “urwara indwara yo kuninda.”

Cyangwa “ahumanye.”

Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Cyangwa “umupfundikizo w’Isanduku.”

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iya Azazeli.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iya Azazeli.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”

Cyangwa “azahongerere.”

Cyangwa “ibikorwa bihumanye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Ibi bishobora kuba byerekeza ku bikorwa byo kureka kurya no kunywa cyangwa kwiyima ibindi bintu.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihene.” Birashoboka ko abantu basengaga abo badayimoni batekereza ko ari ibiremwa bisa n’ihene.

Cyangwa “ahumanye.”

Ni murumuna cyangwa mukuru wa mama wawe.

Cyangwa “uhumanye.”

Ni izina ry’ikigirwamana.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntakaryamane n’undi mugabo nk’uko aryamana n’umugore.”

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Cyangwa “azaba ahumanyije.”

Cyangwa “ntimuzahumbe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntukarebere mu gihe mugenzi wawe ari mu kaga.”

Kubangurira itungo ni uguhuza iry’irigore n’iry’irigabo kugira ngo irigore rizabyare.

Cyangwa “akaba ataratangiwe ikiguzi.”

Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Cyangwa “zihumanye.”

Uko bigaragara, ibi byerekeza ku buryo bumwe na bumwe abapagani bogoshaga ubwanwa. Ntibisobanura ko batashoboraga guconga ubwanwa bwabo.

Cyangwa “ntimukicishe imanzi; ntimukishyireho tatuwaje.”

Cyangwa “mutinya.”

Cyangwa “abashitsi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa yuzuye na hini yuzuye.” Efa yakoreshwaga bapima ibintu byumye, urugero nk’ibinyampeke. Hini yakoreshwaga bapima ibintu bisukika. Reba Umugereka wa B14.

Ni izina ry’ikigirwamana.

Cyangwa “agahumanya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ugusambana na Moleki.”

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “guhemuka” risobanura “gusambana.” Ibyo byerekeza ku busambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.

Cyangwa “abashitsi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “amaraso ye azamubarweho.”

Cyangwa “umugabo naryamana n’undi mugabo nk’uko umugabo aryamana n’umugore.”

Cyangwa “bizaba ari ukwiyandarika.”

Se wabo w’umuntu aba ari mukuru cyangwa murumuna wa papa we.

Cyangwa “zihumanye.”

Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “niyihumanya.”

Ibikorwa bivugwa aha, ni ibyakorwaga igihe babaga baririra umuntu wapfuye.

Bishobora kuba byerekeza ku bo mu muryango w’abatambyi.

Cyangwa “ubusembwa.”

Cyangwa “ufite izuru ry’ibibari.”

Birashoboka ko byerekeza ku muntu muto bidasanzwe, cyangwa umuntu unanutse cyane bitewe n’uburwayi.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “guhumanya.”

Cyangwa “ahumanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.

Guhigura umuhigo ni ugukora ibyo wiyemeje.

Cyangwa “ridafite inenge.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “amabya.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”

Cyangwa “idafite ikibazo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bibiri bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya hini.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Umunsi w’Impongano.”

Kwibabaza bivugwa aha, muri rusange byerekezaga ku kwigomwa ibintu bimwe na bimwe, urugero nko kwigomwa kurya.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu utazareka kurya no kunywa.”

Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “imikinga.”

Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”

Ni umugati wabaga urimo umwobo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bibiri bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.

Iryo zina ni Yehova nk’uko bigaragara ku murongo wa 15 n’uwa 16.

Cyangwa “kuyivuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Cyangwa “idakonoreye.”

Cyangwa “mu mwaka w’isabato y’ubutaka.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “bahawe umudendezo.”

Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku “Nkingi zo gusenga.”

Cyangwa “ntuma mugenda mwemye.”

Cyangwa “ijuru nzarihindura nk’icyuma.”

Cyangwa “ubutaka nzabuhindura nk’umuringa.”

Kwinangira ni ukwanga gukora ikintu.

Cyangwa “ahantu hirengeye musengera.”

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha rifitanye isano n’amase, kandi ryakoreshwaga ryerekeza ku bintu biteye iseseme.

Cyangwa “buzizihiza amasabato.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitima yabo itarakebwe yakwicisha bugufi.”

Cyangwa “nahiga umuhigo wihariye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 30.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 10.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 3.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 15.”

Cyangwa “rihumanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri.” Reba Umugereka wa B14.

Ni ingano za sayiri.

Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli yanganaga na gera 20. Gera 1 yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “incungu.”

Cyangwa “incungu.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze