KUBARA
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa,+ Yehova yavuganye na Mose mu butayu* bwa Sinayi,+ ari mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ Aramubwira ati: 2 “Mubare+ Abisirayeli* bose umwe umwe mukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, mukore urutonde rw’amazina y’abagabo bose. 3 Mubare abantu bose bafite imyaka 20 kuzamura,+ bashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli. Wowe na Aroni mubandike mukurikije amatsinda barimo.*
4 “Muzashake abagabo bo kubafasha, buri muryango uzabe uhagarariwe n’umuntu umwe, kandi azabe ari umukuru w’umuryango wa ba sekuruza.+ 5 Aya ni yo mazina y’abazafatanya namwe: Uwo mu muryango wa Rubeni ni Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri. 6 Uwo mu muryango wa Simeyoni ni Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi. 7 Uwo mu muryango wa Yuda ni Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu. 8 Uwo mu muryango wa Isakari ni Netaneli+ umuhungu wa Suwari. 9 Uwo mu muryango wa Zabuloni ni Eliyabu+ umuhungu wa Heloni. 10 Mu bakomoka kuri Yozefu: Uwo mu muryango wa Efurayimu+ ni Elishama umuhungu wa Amihudi. Uwo mu muryango wa Manase ni Gamaliyeli umuhungu wa Pedasuri. 11 Uwo mu muryango wa Benyamini ni Abidani+ umuhungu wa Gideyoni. 12 Uwo mu muryango wa Dani ni Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi. 13 Uwo mu muryango wa Asheri ni Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani. 14 Uwo mu muryango wa Gadi ni Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli. 15 Naho uwo mu muryango wa Nafutali ni Ahira+ umuhungu wa Enani. 16 Abo ni bo batoranyijwe mu bandi. Bari abakuru+ b’imiryango ya ba sekuruza, buri wese ahagarariye Abisirayeli 1.000.”+
17 Nuko Mose na Aroni bajyana n’abo bagabo bavuzwe amazina. 18 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri bahuriza hamwe Abisirayeli, kugira ngo bandike izina rya buri wese hakurikijwe umuryango arimo n’umuryango wa ba sekuruza, kuva ku bafite imyaka 20 kuzamura,+ 19 nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose. Nuko yandika amazina yabo bari mu butayu bwa Sinayi.+
20 Abakomoka kuri Rubeni umwana wa mbere wa Isirayeli,+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, bagenda babara umwe umwe, 21 umubare wabo uba 46.500.
22 Abakomoka kuri Simeyoni+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, bagenda babara buri muntu, 23 umubare wabo uba 59.300.
24 Abakomoka kuri Gadi+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 25 umubare wabo uba 45.650.
26 Abakomoka kuri Yuda+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 27 umubare wabo uba 74.600.
28 Abakomoka kuri Isakari+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 29 umubare wabo uba 54.400.
30 Abakomoka kuri Zabuloni+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 31 umubare wabo uba 57.400.
32 Abakomoka kuri Yozefu, mu muryango wa Efurayimu+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 33 umubare wabo uba 40.500.
34 Abakomoka kuri Manase+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 35 umubare wabo uba 32.200.
36 Abakomoka kuri Benyamini+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 37 umubare wabo uba 35.400.
38 Abakomoka kuri Dani+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 39 umubare wabo uba 62.700.
40 Abakomoka kuri Asheri+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 41 umubare wabo uba 41.500.
42 Abakomoka kuri Nafutali+ banditswe hakurikijwe amazina yabo, imiryango barimo n’imiryango ya ba sekuruza. Babaze abagabo bose bari bafite imyaka 20 kuzamura, bashoboraga kujya ku rugamba, 43 umubare wabo uba 53.400.
44 Abo ni bo Mose yabaze, afatanyije na Aroni n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli uko ari 12, buri wese ahagarariye umuryango wa ba sekuruza. 45 Abisirayeli bose bari bafite imyaka 20 kuzamura bashoboraga kujya ku rugamba, babazwe hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza, 46 umubare wabo uba 603.550.+
47 Ariko Abalewi+ bo, ntibabazwe hakurikijwe imiryango bakomokamo.+ 48 Nuko Yehova abwira Mose ati: 49 “Abo mu muryango wa Lewi ni bo bonyine utagomba kubara. Ntuzababarire mu bandi Bisirayeli.+ 50 Uzashyireho Abalewi kugira ngo bakore imirimo ijyanye n’ihema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi*+ no kwita ku bikoresho byaryo byose n’ibintu byose biririmo.+ Ni bo bazajya baheka ihema n’ibikoresho byaryo byose,+ bakore imirimo yo muri iryo hema+ kandi bashinge amahema yabo barikikije.+ 51 Igihe cyo kwimura ihema nikigera, Abalewi ni bo bazajya barishingura+ kandi igihe cyo kurishinga nikigera, Abalewi ni bo bazajya barishinga. Umuntu wese utabyemerewe* uzaryegera, azicwe.+
52 “Buri wese mu Bisirayeli ajye ashinga ihema aho yahawe mu itsinda ry’imiryango itatu,+ hakurikijwe amatsinda barimo. 53 Abalewi bajye bashinga amahema yabo bazengurutse ihema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi,+ kugira ngo Imana itarakarira Abisirayeli.+ Abalewi ni bo bashinzwe kwita* kuri iryo hema.”
54 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uko yabimutegetse ni ko babikoze.
2 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Buri wese mu Bisirayeli ajye ashinga ihema rye mu itsinda abarizwamo ry’imiryango itatu,+ hafi y’ikimenyetso kiranga umuryango wa ba sekuruza. Amahema yabo ajye arebana n’ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi abe arikikije.
3 “Abazajya bashinga amahema mu burasirazuba, ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe amatsinda barimo.* Umukuru w’umuryango wa Yuda ni Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu. 4 Ingabo ze zabaruwe ni 74.600.+ 5 Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Yuda ni abo mu muryango wa Isakari. Umukuru w’umuryango wa Isakari ni Netaneli+ umuhungu wa Suwari. 6 Ingabo ze zabaruwe ni 54.400.+ 7 Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Yuda ni abakomoka kuri Zabuloni. Umukuru w’abakomoka kuri Zabuloni ni Eliyabu+ umuhungu wa Heloni. 8 Ingabo ze zabaruwe ni 57.400.+
9 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Yuda, ni 186.400. Abo ni bo bazajya babanza kugenda.+
10 “Abazajya bashinga amahema mu majyepfo ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Rubeni,+ hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Rubeni ni Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri. 11 Ingabo ze zabaruwe ni 46.500.+ 12 Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Rubeni ni abakomoka kuri Simeyoni. Umukuru w’abakomoka kuri Simeyoni ni Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi. 13 Ingabo ze zabaruwe ni 59.300.+ 14 Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Rubeni ni abakomoka kuri Gadi. Umukuru w’abakomoka kuri Gadi ni Eliyasafu+ umuhungu wa Reweli. 15 Ingabo ze zabaruwe ni 45.650.+
16 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Rubeni, ni 151.450. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba kabiri.+
17 “Igihe cyo kwimura ihema ryo guhuriramo n’Imana nikigera,+ inkambi y’Abalewi ijye iba iri hagati y’izindi.
“Uko bagiye bashinga amahema yabo ni ko bazajya bagenda buri wese mu mwanya we,+ bakurikije amatsinda y’imiryango itatu barimo.
18 “Abazajya bashinga amahema mu burengerazuba ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Efurayimu ni Elishama+ umuhungu wa Amihudi. 19 Ingabo ze zabaruwe ni 40.500.+ 20 Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Efurayimu ni abakomoka kuri Manase.+ Umukuru w’abakomoka kuri Manase ni Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri. 21 Ingabo ze zabaruwe ni 32.200.+ 22 Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Efurayimu ni abakomoka kuri Benyamini. Umukuru w’abakomoka kuri Benyamini ni Abidani+ umuhungu wa Gideyoni. 23 Ingabo ze zabaruwe ni 35.400.+
24 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu ni 108.100. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba gatatu.+
25 “Abazajya bashinga amahema mu majyaruguru ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Dani, hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Dani ni Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi. 26 Ingabo ze zabaruwe ni 62.700.+ 27 Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Dani ni abakomoka kuri Asheri. Umukuru w’abakomoka kuri Asheri ni Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani. 28 Ingabo ze zabaruwe ni 41.500.+ 29 Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Dani ni abakomoka kuri Nafutali. Umukuru w’abakomoka kuri Nafutali ni Ahira+ umuhungu wa Enani. 30 Ingabo ze zabaruwe ni 53.400.+
31 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Dani ni 157.600. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba nyuma+ hakurikijwe itsinda ry’imiryango itatu barimo.”
32 Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza. Abantu bose bari mu nkambi babaruwe bashobora kujya mu ngabo ni 603.550.+ 33 Ariko Abalewi ntibabaruwe+ mu bandi Bisirayeli,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 34 Abisirayeli bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uko ni ko bashingaga amahema mu matsinda y’imiryango itatu+ kandi ni na ko bagendaga,+ buri wese mu muryango we, bakurikije imiryango ya ba sekuruza.
3 Aba ni abakomotse kuri Aroni na Mose, bariho igihe Yehova yavuganaga na Mose ku Musozi wa Sinayi.+ 2 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Aroni: Uwa mbere yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+ 3 Ayo ni yo mazina y’abahungu ba Aroni, ari na bo bari barasutsweho amavuta, bagashyirwaho* ngo babe abatambyi.+ 4 Ariko Nadabu na Abihu bapfiriye imbere ya Yehova mu butayu bwa Sinayi, igihe bazanaga umuriro imbere ya Yehova+ ariko ntibabikore nk’uko yabibategetse kandi bapfuye batabyaye abana b’abahungu. Eleyazari+ na Itamari+ bo bakomeje gukorana umurimo w’ubutambyi na papa wabo ari we Aroni.
5 Icyo gihe Yehova abwira Mose ati: 6 “Zana abagize umuryango wa Lewi,+ bahagarare imbere y’umutambyi Aroni kugira ngo bajye bamukorera.+ 7 Bajye bakora imirimo bashinzwe kumukorera n’iyo bashinzwe gukorera Abisirayeli bose imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo basabwa ifitanye isano n’ihema. 8 Bajye bita ku bikoresho+ byose by’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo yose bashinzwe gukorera Abisirayeli, bita ku mirimo ifitanye isano n’iryo hema.+ 9 Abalewi uzabahe Aroni n’abahungu be. Batoranyijwe mu bandi Bisirayeli kugira ngo bajye bamufasha.+ 10 Aroni n’abahungu be uzabahe inshingano yo kwita ku mirimo y’ubutambyi,+ kandi umuntu wese utabyemerewe* uzegera ihema azicwe.”+
11 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 12 “Naho njye, ntoranyije Abalewi mu bandi Bisirayeli kugira ngo basimbure imfura zose z’Abisirayeli,+ kandi Abalewi bazaba abanjye, 13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga abana bose b’imfura n’amatungo yose yavutse mbere yo mu gihugu cya Egiputa,+ nitoranyirije imfura zose zo mu Bisirayeli n’amatungo yose yavutse mbere.+ Bizaba ibyanjye. Ndi Yehova.”
14 Yehova yongera kuvugana na Mose mu butayu bwa Sinayi,+ aramubwira ati: 15 “Bara abakomoka kuri Lewi ukurikije imiryango ya ba sekuruza n’imiryango yabo. Uzabare ab’igitsina gabo bose uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura.”+ 16 Nuko Mose atangira kubara abo bantu nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko yari yabitegetswe. 17 Aya ni yo mazina y’abakomoka kuri Lewi: Gerushoni, Kohati na Merari.+
18 Aya ni yo mazina y’abakomoka kuri Gerushoni n’imiryango yabo: Libuni na Shimeyi.+
19 Abakomoka kuri Kohati n’imiryango yabo ni Amuramu, Isuhari, Heburoni na Uziyeli.+
20 Abakomoka kuri Merari n’imiryango yabo ni Mahali+ na Mushi.+
Iyo ni yo miryango y’Abalewi n’imiryango ya ba sekuruza.
21 Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abalibuni+ n’umuryango w’Abashimeyi. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Gerushoni. 22 Abantu bose b’igitsina gabo bo muri iyo miryango babaruwe, bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura ni 7.500.+ 23 Imiryango y’abakomoka kuri Gerushoni yashingaga amahema yayo inyuma y’ihema ryo guhuriramo n’Imana+ mu ruhande rw’iburengerazuba. 24 Umukuru w’abakomoka kuri Gerushoni yari Eliyasafu umuhungu wa Layeli. 25 Inshingano y’abakomoka kuri Gerushoni+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana yari iyo kwita ku ihema ubwaryo,+ ku myenda yaryo, ibyo kuritwikira,+ rido+ yo gukinga mu muryango waryo, 26 imyenda+ y’urugo, umwenda wo gukinga+ mu irembo ry’urugo rwari rukikije ihema n’igicaniro, imigozi y’ihema n’indi mirimo yose ijyanirana na byo.
27 Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abamuramu, uw’Abisuhari, uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Kohati.+ 28 Ab’igitsina gabo bose babaruwe bakomotse kuri Kohati bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 8.600. Bari bafite inshingano yo kwita ku hantu hera.+ 29 Imiryango y’abakomoka kuri Kohati yashingaga amahema yayo mu majyepfo y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 30 Umukuru w’imiryango y’abakomoka kuri Kohati yari Elizafani umuhungu wa Uziyeli.+ 31 Inshingano yabo yari iyo kwita ku Isanduku,+ ameza,+ igitereko cy’amatara,+ ibicaniro,+ ibikoresho+ bikoreshwa ahera, rido,+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo.+
32 Umuyobozi w’abatware b’Abalewi yari Eleyazari+ umuhungu w’umutambyi Aroni, wari uhagarariye abari bashinzwe imirimo yakorerwaga ahantu hera.
33 Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamahali n’umuryango w’Abamushi. Iyo ni yo yari imiryango y’Abakomoka kuri Merari.+ 34 Ab’igitsina gabo bose babaruwe bakomotse kuri Merari bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 6.200.+ 35 Umukuru w’imiryango y’abakomoka kuri Merari yari Suriyeli umuhungu wa Abihayili. Bashingaga amahema yabo mu majyaruguru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 36 Inshingano y’abakomoka kuri Merari yari iyo kwita ku makadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo, ibikoresho byaryo byose+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo,+ 37 inkingi z’urugo, ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ imambo* z’urugo n’imigozi y’ihema ryarwo.
38 Abashingaga amahema mu ruhande rwerekeye iburasirazuba, imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ni Mose, Aroni n’abahungu be. Bitaga ku mirimo yose yo mu ihema, ari yo mirimo bakoreraga Abisirayeli. Undi muntu utabyemerewe* wari kwegera ihema ryo guhuriramo n’Imana yari kwicwa.+
39 Abalewi bose b’igitsina gabo babaruwe bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, abo Mose na Aroni babaze bakurikije imiryango yabo nk’uko Yehova yabitegetse, bari 22.000.
40 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Bara abana b’imfura bose b’Abisirayeli, ab’igitsina gabo bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura,+ umenye umubare wabo wandike n’amazina yabo. 41 Mu mwanya w’abana bose b’imfura z’Abisirayeli+ untoranyirize Abalewi, no mu mwanya w’amatungo yose y’Abisirayeli yavutse mbere+ untoranyirize ay’Abalewi. Ndi Yehova.” 42 Nuko Mose abara abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli nk’uko Yehova yari yabimutegetse. 43 Ab’igitsina gabo bose b’imfura babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 22.273.
44 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 45 “Fata Abalewi mu mwanya w’abana b’imfura bose b’Abisirayeli n’amatungo y’Abalewi mu mwanya w’amatungo y’Abisirayeli. Abalewi bazaba abanjye. Ndi Yehova. 46 Abana b’imfura b’Abisirayeli barengaga ku mubare w’Abalewi bari 273. Kugira ngo ugure+ abo bana b’imfura barengaho+ 47 uzahabwe garama 57* z’ifeza kuri buri muntu.+ Uzazipime ukurikije igipimo cy’ahera.*+ 48 Ayo mafaranga uzayahe Aroni n’abahungu be, abe ikiguzi cy’abarenga ku mubare w’Abalewi.” 49 Nuko Mose afata ayo mafaranga yari yaguze abarenga ku mubare w’Abalewi. 50 Amafaranga yakiriye yo kugura abana b’imfura bo mu Bisirayeli yanganaga n’ibiro 15 na garama 561* by’ifeza byapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. 51 Nuko Mose aha Aroni n’abahungu be ayo mafaranga nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko Yehova yari yabimutegetse.
4 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Mu Balewi bose, muzabarure Abakohati+ mukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, 3 kuva ku bafite imyaka 30+ kugeza ku bafite imyaka 50,+ ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
4 “Iyi ni yo mirimo Abakohati bazajya bakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ ari yo mirimo ifitanye isano n’ibintu byera cyane. 5 Igihe abari mu nkambi bagiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye binjira bamanure rido+ bayitwikirize isanduku+ irimo Amategeko.* 6 Bajye bayitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi,* hejuru barambureho umwenda w’ubururu, bayisesekemo n’imijishi*+ yo kuyitwara.
7 “Bajye barambura umwenda w’ubururu ku meza ashyirwaho imigati igenewe Imana,*+ hanyuma bashyireho amasahani, ibikombe, ibisorori n’utubinika bashyiramo ituro rya Divayi.+ Ituro rihoraho ry’imigati rijye riguma ku meza.+ 8 Hejuru yabyo bajye baramburaho umwenda uboshye mu budodo bw’umutuku, bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi, basesekemo n’imijishi yo kuyitwara.+ 9 Bajye bafata umwenda w’ubururu bawutwikirize igitereko cy’amatara,+ amatara yacyo,+ udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi,* udukoresho two kubishyiraho+ n’utubindi twose turimo amavuta akoreshwa mu matara. 10 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bajye babizingira mu mpu z’inyamaswa zitwa tahashi maze babishyire ku rubaho runini rwo kubitwaraho. 11 Igicaniro cya zahabu+ bajye bagitwikiriza umwenda w’ubururu bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bagisesekemo n’imijishi+ yo kugitwara. 12 Bajye bafata ibikoresho byose+ bakoresha mu murimo bakorera ahera, babizingire mu mwenda w’ubururu, babitwikirize impu z’inyamaswa zitwa tahashi, hanyuma babishyire ku rubaho runini rwo kubitwaraho.
13 “Bajye bakura ivu* ku gicaniro*+ maze bagitwikirize umwenda uboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine. 14 Bajye bagishyiraho ibikoresho byose bakoresha kuri icyo gicaniro: Ni ukuvuga ibikoresho byo kurahuza amakara, amakanya, ibitiyo, udusorori, mbese ibikoresho byose byo ku gicaniro.+ Bajye bagitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bagisesekemo n’imijishi+ yo kugitwara.
15 “Igihe abari mu nkambi bagiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose. Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore ku bintu by’ahera kugira ngo badapfa.+ Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana Abakohati bashinzwe gutwara.
16 “Eleyazari+ umuhungu wa Aroni ashinzwe kwita ku mavuta akoreshwa mu matara,+ umubavu* uhumura neza,+ ituro rihoraho ry’ibinyampeke n’amavuta yera.*+ Ashinzwe ihema ryose n’ibiririmo byose, ni ukuvuga ahantu hera n’ibikoresho byaho.”
17 Yehova yongera kubwira Mose na Aroni ati: 18 “Ntimuzatume imiryango y’Abakohati+ irimburwa ngo ivanwe mu Balewi. 19 Ahubwo dore icyo muzakora kugira ngo bakomeze kubaho, batazapfa bazira ko begereye ibintu byera cyane:+ Aroni n’abahungu be bajye binjira, bahe buri wese inshingano ye bamwereke ibyo ari butware. 20 Ntibazinjire ngo barebe ibintu byera n’akanya na gato, kuko bahita bapfa.”+
21 Yehova abwira Mose ati: 22 “Ubarure Abagerushoni+ bose, ukurikije imiryango ya ba sekuruza n’imiryango yabo. 23 Ubarure kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 24 Iyi ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni. Dore ibyo bazakora cyangwa ibyo bazatwara:+ 25 Bazatware imyenda y’ihema,+ ihema ryo guhuriramo n’Imana, ibitwikira ihema, impu z’inyamaswa zitwa tahashi zigerekwa hejuru yabyo,+ rido yo gukinga mu muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ 26 imyenda y’urugo,+ umwenda wo gukinga mu irembo ry’urugo+ rukikije ihema ryo guhuriramo n’Imana, igicaniro, imigozi y’urugo n’ibikoresho byarwo byose, hamwe n’ibindi bikoresho byose bakoresha muri uwo murimo. Ibyo ni byo bazatwara. 27 Imirimo y’Abagerushoni+ yose, byaba ibyo bagomba gutwara byose cyangwa ibyo bagomba gukora byose, bazajye babikora babitegetswe na Aroni n’abahungu be. Mujye mubereka ibyo bagomba gutwara byose kuko ari inshingano yabo. 28 Iyo ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kandi ni yo nshingano bazajya basohoza bayobowe na Itamari+ umuhungu w’umutambyi Aroni.
29 “Uzabarure n’Abamerari+ ukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza. 30 Uzabarure kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 31 Iyi ni yo nshingano yabo n’ibyo bazatwara+ kandi ni yo izaba imirimo yabo yose mu ihema ryo guhuriramo n’Imana: Bazatware amakadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ 32 inkingi+ zose z’urugo, ibisate byazo biciyemo imyobo,+ imambo* z’urugo,+ imigozi y’urugo, ibikoresho byarwo byose n’indi mirimo ijyaniranye na byo. Muzereke buri wese ibyo agomba gutwara. 33 Iyo ni yo mirimo yose izakorwa n’imiryango y’Abamerari+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi bazajya bayikora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.”+
34 Nuko Mose na Aroni n’abayobozi+ b’Abisirayeli batangira kubarura Abakohati+ bakurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, 35 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 36 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari 2.750.+ 37 Abo ni bo babaruwe mu muryango w’Abakohati, ni ukuvuga abakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana bose, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
38 Babaruye Abagerushoni+ hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, 39 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 40 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza bari 2.630.+ 41 Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abagerushoni. Habaruwe abakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana bose. Abo ni bo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
42 Babaruye Abamerari hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, 43 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 44 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari 3.200.+ 45 Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abamerari, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
46 Mose, Aroni n’abayobozi b’Abisirayeli babaruye Abalewi bose bakurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, 47 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo isaba imbaraga n’imirimo yo gutwara ibintu byo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 48 Ababaruwe bose bari 8.580.+ 49 Yehova yategetse ko abo bose babarurwa binyuze kuri Mose. Buri wese yabaruwe hakurikijwe umurimo we n’icyo agomba gutwara. Babaruwe nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.
5 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu nkambi umuntu wese urwaye ibibembe,+ umuntu wese urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye*+ n’umuntu wese wanduye* bitewe no gukora ku muntu* wapfuye.+ 3 Yaba umugabo cyangwa umugore, muzabakure mu nkambi. Muzabakure mu nkambi kugira ngo batanduza+ amahema yabo ntuyemo.”+ 4 Nuko Abisirayeli babigenza batyo, babakura mu nkambi. Uko Yehova yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje.
5 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 6 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nihagira umugabo cyangwa umugore ukora kimwe mu byaha byose abantu bakora agahemukira Yehova, uwo muntu azabibazwa.+ 7 Ajye yemera ko yakoze icyaha,+ maze yishyure ibihwanye n’icyaha yakoze, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo,+ abihe uwo yahemukiye. 8 Ariko niba uwahemukiwe yarapfuye kandi akaba adafite mwene wabo wa bugufi wahabwa ibyo uwakoze icyaha yishyuye, bizajya bihabwa Yehova bibe iby’umutambyi, uretse gusa isekurume y’intama yo gutanga ngo uwo muntu abane amahoro n’Imana, kuko yo azayimutambira kugira ngo ababarirwe.+
9 “‘Ituro+ ryose ryera Abisirayeli bazazanira umutambyi, rizaba irye.+ 10 Ibintu byera buri wese azatura, bizaba iby’umutambyi. Icyo buri wese azaha umutambyi kizaba icye.’”
11 Yehova yongera kubwira Mose ati: 12 “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘umugore naca inyuma umugabo we akamuhemukira, 13 akagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo,+ ariko umugabo we ntabimenye kandi ntihagire ubitahura, nubwo uwo mugore aba yarasambanye,* nta muntu uba uhari wo kumushinja kandi ntaba yarafashwe ari gukora icyaha. 14 Uwo mugabo nafuha agatangira gukeka ko umugore we yamuhemukiye, kandi koko uwo mugore akaba yarasambanye, cyangwa se agafuha akeka ko umugore we yamuhemukiye ariko mu by’ukuri uwo mugore akaba atarasambanye, 15 uko byaba byaragenze kose, uwo mugabo azashyire umugore we umutambyi, ajyane n’ituro ry’uwo mugore, ni ukuvuga ikiro kimwe* cy’ifu y’ingano.* Ntazarisukeho amavuta cyangwa ngo arishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ibinyampeke atuye abitewe no gufuha, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke rigaragaza niba umugore yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze.
16 “‘Umutambyi azamuzane amuhagarike imbere ya Yehova.+ 17 Umutambyi azafate amazi meza* ayashyire mu kabindi, ayore umukungugu wo hasi mu ihema ryo guhuriramo n’Imana awushyire muri ayo mazi. 18 Umutambyi azahagarike uwo mugore imbere ya Yehova, amuvane igitambaro ku mutwe, ashyire mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke, rigaragaza niba yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha,+ kandi uwo mutambyi azabe afite mu ntoki amazi asharira atuma uwo mugore agerwaho n’ibyago.*+
19 “‘Umutambyi azasabe uwo mugore kurahira, amubwire ati: “niba utaragiranye imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, ukaba utaraciye inyuma umugabo wawe ngo usambane kandi ukiyoborwa na we,+ aya mazi asharira atuma umuntu agerwaho n’ibyago ntagire icyo agutwara. 20 Ariko niba waraciye inyuma umugabo wawe ukiyoborwa na we, niba warasambanye ukagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo,+ . . .” 21 Umutambyi azasabe uwo mugore kurahira indahiro irimo ibyago, amubwire ati: “Yehova azatume utabyara* kandi Yehova azatume inda yawe ibyimba, maze uhinduke indahiro n’iciro ry’imigani mu Bisirayeli. 22 Aya mazi atuma umuntu agerwaho n’ibyago yinjire mu mara yawe, atume inda yawe ibyimba kandi agutere kutabyara.” Uwo mugore azasubize ati “Amen! Amen!”
23 “‘Umutambyi azandike ibyo byago mu gitabo, abihanaguze ayo mazi asharira. 24 Azanyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atuma umuntu agerwaho n’ibyago maze ayo mazi namugeramo amutere kuribwa mu nda. 25 Umutambyi azakure mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha,+ arizungurize* imbere ya Yehova, hanyuma arijyane iruhande rw’igicaniro. 26 Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho iryuzuye urushyi aritwikire ku gicaniro*+ ribe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose, hanyuma anyweshe uwo mugore ya mazi. 27 Namara kumunywesha ayo mazi, uwo mugore naba yarasambanye agahemukira umugabo we, ayo mazi atuma umuntu agerwaho n’ibyago azamugeramo amutere kuribwa mu nda, inda ye ibyimbe kandi atume atabyara. Azaba iciro ry’imigani mu Bisirayeli. 28 Icyakora niba uwo mugore atarasambanye akaba arengana, ibyo byago ntibizamugeraho, kandi azashobora gutwita.
29 “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye no gufuha,+ igihe umugore yaciye inyuma umugabo we agasambana kandi akiyoborwa na we, 30 cyangwa igihe umugabo yafushye akeka ko umugore we yamuhemukiye. Azazane umugore we imbere ya Yehova maze umutambyi amukorere ibivugwa muri iri tegeko byose. 31 Uwo mugabo ntazabarwaho icyaha, ariko umugore we azahanirwa icyaha cye.’”
6 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘umugabo cyangwa umugore nagirana na Yehova isezerano ryihariye* ryo kuzamubera Umunaziri,*+ 3 azirinde kunywa divayi n’ibindi binyobwa bisindisha. Ntazanywe divayi isharira cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi gisharira, cyangwa ngo anywe ikinyobwa cyose gikomoka ku mizabibu, cyangwa ngo arye imizabibu, yaba imibisi cyangwa iyumye. 4 Iminsi yose azamara ari Umunaziri, ntazarye ikintu cyose gikomoka ku mizabibu, kuva ku mizabibu itarera kugeza ku bishishwa byayo.
5 “‘Igihe cyose azaba yaragiranye n’Imana isezerano ryo kuba Umunaziri, icyuma cyogosha ntikizamugere ku mutwe.+ Azabe uwera, areke imisatsi yo ku mutwe we ikure, kugeza igihe isezerano yahaye Yehova ryo kuba Umunaziri rizarangirira. 6 Iminsi yose azamara yarahaye Yehova iryo sezerano, ntazegere umuntu wapfuye uwo ari we wese. 7 Niyo yaba papa we, mama we, umuvandimwe we cyangwa mushiki we, ntazamwiyandurishe,+ kuko ku mutwe we afite ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri w’Imana.
8 “‘Iminsi yose azamara ari Umunaziri, Yehova azaba abona ko ari uwera. 9 Ariko nihagira umuntu umupfira iruhande+ mu buryo butunguranye, akandura* kandi imisatsi y’ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri ikiri ku mutwe we, aziyogosheshe+ umunsi azaba akora umuhango wo kwiyeza. Aziyogosheshe ku munsi wa karindwi. 10 Ku munsi wa munani azazanire umutambyi intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 11 Umutambyi azatambe imwe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ayitambe ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, bityo amusabire imbabazi kuko yakoze icyaha+ bitewe n’uwo muntu wapfuye. Uwo Munaziri azakore umuhango wo kwiyeza* hanyuma areke imisatsi ye yongere ikure. 12 Azongere asezeranye Yehova kumubera Umunaziri. Azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha. Iminsi yamaze ari Umunaziri ntizabarwa, kuko azaba yaranduje Ubunaziri bwe.
13 “‘Iri ni ryo tegeko rigenga Umunaziri: Igihe cye cyo kuba Umunaziri+ nikirangira, uwo munsi bazamuzane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 14 Azazanire Yehova isekurume y’intama idafite ikibazo* itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ intama y’ingore idafite ikibazo itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ azazane isekurume y’intama idafite ikibazo yo gutamba ngo ibe igitambo gisangirwa,*+ 15 igitebo kirimo imigati itarimo umusemburo ifite ishusho y’uruziga,* ikozwe mu ifu inoze kandi ivanze n’amavuta, utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta, ndetse n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo ya divayi aturanwa na byo.+ 16 Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amutambire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro. 17 Azatambire Yehova iyo sekurume y’intama ibe igitambo gisangirwa, ayiturane na ya migati itarimo umusemburo iri mu gitebo. Umutambyi azature ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro rya divayi, ari yo maturo aturanwa n’icyo gitambo.
18 “‘Hanyuma wa Munaziri azogoshe umusatsi wo ku mutwe we,+ awogoshere ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Azafate uwo musatsi we wari ikimenyetso cy’Ubunaziri awushyire mu muriro uri munsi y’igitambo gisangirwa. 19 Umunaziri namara kwiyogosha akikuraho ikimenyetso cy’Ubunaziri, umutambyi azafate urushyi rw’ukuboko rwa ya sekurume y’intama rutogosheje,+ akure no muri cya gitebo umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga n’akagati katarimo umusemburo, abishyire mu biganza by’uwo Munaziri. 20 Umutambyi azabizunguze bibe ituro rizunguzwa* imbere ya Yehova.+ Ni ikintu cyera kigenewe umutambyi hamwe n’inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa, n’itako ritangwa ngo ribe impano.+ Nyuma y’ibyo, Umunaziri ashobora kunywa divayi.
21 “‘Umunaziri+ natanga isezerano ryo gutura Yehova ibitambo birenze ibyo Umunaziri asabwa gutanga, ariko akaba abifitiye ubushobozi, azakore ibyo yasezeranyije. Iryo ni ryo tegeko rigenga Umunaziri.’”
22 Nuko Yehova abwira Mose ati: 23 “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘uku ni ko muzajya mwifuriza Abisirayeli umugisha.+ Mujye mubabwira muti:
24 “Yehova aguhe umugisha+ kandi akurinde.
25 Yehova akwishimire+ kandi akurebe neza.
26 Yehova akugirire ubuntu kandi aguhe amahoro.”’+
27 Bajye bakoresha izina ryanjye bifuriza umugisha Abisirayeli,+ kugira ngo nanjye mbahe umugisha.”+
7 Nuko Mose arangije gushinga ihema,+ uwo munsi arisukaho amavuta+ kandi araryeza hamwe n’ibikoresho byaryo byose, yeza n’igicaniro n’ibikoresho byacyo byose.+ Igihe yabisukagaho amavuta kandi akabyeza,+ 2 abatware bo muri Isirayeli,+ bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bazanye amaturo. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli bari bahagarariye ababaruwe. 3 Batura Yehova amagare atandatu atwikiriye, hamwe n’ibimasa 12: Abatware babiri bakazana igare rimwe, naho buri mutware akazana ikimasa kimwe. Babizana imbere y’ihema. 4 Yehova abwira Mose ati: 5 “Emera ibyo batanze, kuko bizajya bikoreshwa mu mirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi ubihe Abalewi ukurikije umurimo buri wese akora.”
6 Nuko Mose yakira ayo magare n’ibimasa abiha Abalewi. 7 Aha Abagerushoni amagare abiri n’ibimasa bine akurikije umurimo bakora.+ 8 Abamerari abaha amagare ane n’ibimasa umunani akurikije umurimo bakora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.+ 9 Icyakora Abakohati bo nta cyo yabahaye kuko bari bashinzwe umurimo w’ahera.+ Ibintu byera batwaraga, babitwaraga ku ntugu.+
10 Abatware bazana amaturo yabo ku munsi wo gutaha igicaniro,*+ ari wo munsi cyasutsweho amavuta. Igihe bayazanaga imbere y’igicaniro, 11 Yehova yabwiye Mose ati: “Buri mutware azazane amaturo yo gutaha igicaniro ku munsi we n’undi ku munsi we.”
12 Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu wo mu muryango wa Yuda, ni we wazanye amaturo ye ku munsi wa mbere. 13 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482,* isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798* ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,*+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 14 igikombe cya zahabu gipima garama 114* cyuzuye umubavu, 15 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 16 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 17 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.*+ Ayo ni yo maturo Nahashoni umuhungu wa Aminadabu yatanze.+
18 Ku munsi wa kabiri, Netaneli+ umuhungu wa Suwari, umutware w’umuryango wa Isakari azana ituro rye. 19 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 20 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 21 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 22 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 23 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Netaneli umuhungu wa Suwari yatanze.
24 Ku munsi wa gatatu haje Eliyabu+ umuhungu wa Heloni umutware w’umuryango wa Zabuloni. 25 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 26 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 27 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 28 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 29 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyabu+ umuhungu wa Heloni yatanze.
30 Ku munsi wa kane haje Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri, umutware w’umuryango wa Rubeni. 31 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 32 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 33 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 34 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 35 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri yatanze.
36 Ku munsi wa gatanu haje Shelumiyeli umuhungu wa Surishadayi+ umutware w’umuryango wa Simeyoni. 37 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 38 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 39 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 40 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 41 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi yatanze.
42 Ku munsi wa gatandatu haje Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli umutware w’umuryango wa Gadi. 43 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 44 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 45 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 46 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 47 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli yatanze.
48 Ku munsi wa karindwi haje Elishama+ umuhungu wa Amihudi umutware w’umuryango wa Efurayimu. 49 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 50 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 51 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 52 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 53 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elishama+ umuhungu wa Amihudi yatanze.
54 Ku munsi wa munani haje Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri umutware w’umuryango wa Manase. 55 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 56 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 57 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 58 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 59 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri yatanze.
60 Ku munsi wa cyenda haje Abidani+ umuhungu wa Gideyoni umutware+ w’umuryango wa Benyamini. 61 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 62 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 63 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 64 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 65 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Abidani+ umuhungu wa Gideyoni yatanze.
66 Ku munsi wa 10 haje Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi umutware w’umuryango wa Dani. 67 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 68 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 69 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 70 umwana w’ihene wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 71 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi yatanze.
72 Ku munsi wa 11 haje Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani umutware w’umuryango wa Asheri. 73 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 74 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 75 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 76 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 77 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani yatanze.
78 Ku munsi wa 12 haje Ahira+ umuhungu wa Enani umutware w’umuryango wa Nafutali. 79 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 80 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu, 81 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 82 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 83 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahira+ umuhungu wa Enani yatanze.
84 Aya ni yo maturo yatanzwe n’abatware b’Abisirayeli ku munsi wo gutaha igicaniro,+ ari wo munsi cyasutsweho amavuta: Ni amasahani 12 acuzwe mu ifeza, amasorori 12 acuzwe mu ifeza n’ibikombe 12 bya zahabu.+ 85 Buri sahani icuzwe mu ifeza yapimaga ikiro kimwe na garama 482, buri sorori igapima garama 798. Ifeza yose ibyo bikoresho byacuzwemo yapimaga ibiro 27 na garama 360* yapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.+ 86 Hatanzwe n’ibikombe 12 bya zahabu byuzuye imibavu, buri gikombe gipima garama 114 kandi zapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. Zahabu ibyo bikombe byose byacuzwemo yapimaga ikiro kimwe na garama 368.* 87 Amatungo yose yo gutamba ngo abe igitambo gitwikwa n’umuriro yari ibimasa 12, amasekurume y’intama 12, n’amasekurume y’intama 12 atarengeje umwaka n’amaturo y’ibinyampeke ajyana na byo, hakaba n’abana b’ihene 12 bo gutamba ngo babe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 88 Amatungo yose yo gutamba ngo abe igitambo gisangirwa yari ibimasa 24, amasekurume y’intama 60, amasekurume y’ihene 60 n’amasekurume y’intama 60 atarengeje umwaka. Ibyo ni byo bitambo byatanzwe mu gihe cyo gutaha igicaniro,+ igihe cyari kimaze gusukwaho amavuta.+
89 Uko Mose yinjiraga mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kugira ngo avugane na yo, yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hejuru y’umupfundikizo wari utwikiriye+ isanduku irimo Amategeko,* hagati y’abakerubi babiri.+ Aho ni ho Imana yamuvugishirizaga.
8 Nuko Yehova abwira Mose ati: 2 “Vugana na Aroni umubwire uti: ‘igihe cyose ucanye amatara yo ku gitereko cy’amatara, ujye uyatereka ku buryo amurika imbere y’aho icyo gitereko cy’amatara giteretse.’”+ 3 Aroni abigenza atyo. Acana amatara ari ku gitereko cy’amatara,+ amurika imbere y’aho giteretse nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose. 4 Uku ni ko igitereko cy’amatara cyari gikozwe: Uhereye ku ruti rwacyo kugeza ku burabyo bwacyo, cyari gicuzwe muri zahabu.+ Mose yacuze icyo gitereko cy’amatara akurikije uko Yehova yari yabimweretse mu iyerekwa.+
5 Yehova yongera kubwira Mose ati: 6 “Toranya Abalewi mu bandi Bisirayeli maze ubeze.+ 7 Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze: Uzabaminjagireho amazi yo kubeza,* biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo kandi biyeze.+ 8 Hanyuma bazazane ikimasa kikiri gito+ n’ituro ry’ibinyampeke+ ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, uzane n’ikindi kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 9 Uzazane Abalewi imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana maze usabe Abisirayeli bose bateranire hamwe.+ 10 Nuzana Abalewi imbere ya Yehova, Abisirayeli bazabarambikeho ibiganza.+ 11 Aroni azatange Abalewi babe nk’ituro rizunguzwa*+ imbere ya Yehova ritanzwe n’Abisirayeli, kugira ngo bajye bakora umurimo wa Yehova.+
12 “Abalewi bazarambike ibiganza byabo ku mitwe y’ibyo bimasa.+ Hanyuma uzatambire Yehova ibyo bimasa, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, naho ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, kugira ngo Abalewi bababarirwe ibyaha.+ 13 Uzazane Abalewi ubahagarike imbere ya Aroni n’abahungu be, ubatange babe nk’ituro rizunguzwa rituwe Yehova. 14 Uzatoranye Abalewi mu Bisirayeli kuko bazaba abanjye.+ 15 Nyuma y’ibyo Abalewi bazinjire bakore imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Uko ni ko uzabeza, ukabatanga bakamera nk’ituro rizunguzwa, 16 kuko nabahawe batoranyijwe mu Bisirayeli. Ndabatoranyije kugira ngo babe abanjye, bajye mu mwanya w’abana b’imfura bose b’Abisirayeli.+ 17 Abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli ni abanjye n’amatungo yose yavutse mbere ni ayanjye.+ Nitoranyirije* abana babo b’imfura, igihe nicaga abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa n’amatungo yaho yose yavutse mbere.+ 18 Nzatoranya Abalewi bajye mu mwanya w’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. 19 Nzatoranya Abalewi mu Bisirayeli mbahe Aroni n’abahungu be, kugira ngo bakorere Abisirayeli umurimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kandi babafashe kwiyunga n’Imana.* Ibyo bizatuma icyorezo kidatera mu Bisirayeli+ bazira ko begereye ahantu hera.”
20 Ibyo ni byo Mose, Aroni n’Abisirayeli bose bakoreye Abalewi. Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko Abisirayeli bakorera Abalewi byose, ni byo babakoreye. 21 Nuko Abalewi bariyeza kandi bamesa imyenda yabo,+ hanyuma Aroni arabatanga baba nk’ituro rizunguzwa rituwe Yehova.+ Aroni abatangira igitambo kugira ngo abeze bityo bababarirwe ibyaha.+ 22 Hanyuma Abalewi barinjira bakorera umurimo wabo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Aroni n’abahungu be. Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko bakorera Abalewi ni byo babakoreye.
23 Yehova abwira Mose ati: 24 “Iri ni ryo tegeko rigenga Abalewi: Ufite kuva ku myaka 25 kujyana hejuru, azajye ajya mu itsinda ry’abakorera imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 25 Ariko urengeje imyaka 50, ajye afata ikiruhuko cy’izabukuru, ntakongere kujya mu itsinda ry’abakora iyo mirimo. 26 Ajye afasha abavandimwe be gusohoza inshingano zabo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, ariko we ntazagire imirimo ashingwa. Ibyo ni byo uzakorera Abalewi ku birebana n’inshingano zabo.”+
9 Mu kwezi kwa mbere+ k’umwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, Yehova yabwiriye Mose mu butayu bwa Sinayi ati: 2 “Igihe cyagenwe nikigera,+ Abisirayeli bazategure igitambo cya Pasika.+ 3 Muzagitegure igihe cyagenwe kigeze ku mugoroba w’itariki ya 14 y’uku kwezi. Muzagitegure mukurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na cyo.”+
4 Mose abwira Abisirayeli ngo bategure igitambo cya Pasika. 5 Nuko ku mugoroba w’itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, bategurira igitambo cya Pasika mu butayu bwa Sinayi. Abisirayeli bakora ibyo Yehova yari yategetse Mose byose.
6 Ariko hari abantu bari banduye* bitewe n’uko bari bakoze ku muntu wapfuye,+ ku buryo batashoboye gutegura igitambo cya Pasika kuri uwo munsi. Nuko uwo munsi bajya kureba Mose na Aroni.+ 7 Babaza Mose bati: “Nubwo twanduye bitewe n’uko twakoze ku muntu wapfuye, ni iki cyatubuza kuzanira Yehova ituro mu gihe cyagenwe hamwe n’abandi Bisirayeli?”+ 8 Arabasubiza ati: “Mube muri hano, mbanze numve icyo Yehova ari buvuge ku kibazo cyanyu.”+
9 Yehova abwira Mose ati: 10 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nubwo umwe muri mwe cyangwa umwe mu babakomokaho yaba yanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye+ cyangwa yagiye mu rugendo rwa kure, na we aba agomba gutegurira Yehova igitambo cya Pasika. 11 Bajye bagitegura ku mugoroba w’itariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri,+ bakirishe imigati itarimo umusemburo n’imboga zisharira.+ 12 Ibisigaye kuri icyo gitambo ntibikarare ngo bigeze mu gitondo,+ kandi ntihakagire igufwa ryacyo bavuna.+ Bajye bagitegura bakurikije amabwiriza yose arebana na Pasika. 13 Icyakora niba umuntu atanduye kandi akaba ataragiye mu rugendo, ariko akirengagiza gutegura igitambo cya Pasika, uwo muntu azicwe+ kuko atazaniye Yehova ituro mu gihe cyagenwe. Uwo muntu azahanirwe icyaha cye.
14 “‘Niba hari umunyamahanga utuye muri mwe, na we azategurire Yehova igitambo cya Pasika.+ Ajye agitegura akurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na Pasika.+ Mwese muzayoborwe n’itegeko rimwe, yaba umunyamahanga cyangwa Umwisirayeli.’”+
15 Nuko bamaze gushinga ihema,+ igicu kijya hejuru y’iryo hema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi.* Ariko bigeze ku mugoroba, hejuru y’iryo hema hakomeza kugaragara umuriro kugeza mu gitondo.+ 16 Uku ni ko byagendaga buri gihe: Ku manywa hejuru y’ihema habaga hari igicu, nijoro hakaba umuriro.+ 17 Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, Abisirayeli bahitaga bahaguruka bakagenda,+ kandi aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abisirayeli bashingaga amahema yabo.+ 18 Bahagurukaga ari uko Yehova abibategetse, kandi bagahagarara ari uko Yehova abibategetse.+ Igihe cyose igicu cyabaga kiri hejuru y’ihema, Abisirayeli bagumaga aho bari. 19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi hejuru y’ihema, Abisirayeli bumviraga Yehova ntibagende.+ 20 Hari igihe icyo gicu cyamaraga iminsi mike hejuru y’ihema. Iyo Yehova yategekaga ko Abisirayeli baguma aho bari, barahagumaga. Nanone Yehova yategeka ko bagenda, bagahaguruka bakagenda. 21 Hari n’igihe icyo gicu cyahagumaga kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo. Hanyuma mu gitondo cyahava, na bo bagahaguruka bakagenda. Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, haba ku manywa cyangwa nijoro, na bo barahagurukaga bakagenda.+ 22 Iyo cyamaraga hejuru y’ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire kurushaho, Abisirayeli na bo bakomezaga kuguma aho ntibagende. Ariko iyo cyahavaga, na bo barahagurukaga bakagenda. 23 Igihe cyose Yehova yategekaga ko Abisirayeli baguma aho bari, barahagumaga kandi Yehova yategeka ko bagenda, bagahaguruka bakagenda. Ibyo Yehova yategekaga Abisirayeli byose binyuze kuri Mose, bumviraga Yehova bakabikora.
10 Yehova abwira Mose ati: 2 “Uzacure impanda*+ ebyiri mu ifeza. Ujye uzikoresha igihe uhamagara Abisirayeli ngo bakoranire hamwe n’igihe umenyesha abantu ko bagiye kwimuka. 3 Nibazivugiriza icyarimwe, Abisirayeli bose bajye bahurira hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 4 Nibavuza impanda imwe gusa, abayobora Abisirayeli 1.000 bajye baza aho uri.+
5 “Nimuvuza impanda mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema iburasirazuba+ rijye rihaguruka rigende. 6 Nimuvuza impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema mu majyepfo+ rijye rihaguruka rigende. Buri tsinda rizajya rihaguruka ari uko havugijwe impanda mu ijwi rihindagurika.
7 “Igihe mushaka ko abantu bahurira hamwe, mujye muvuza impanda,+ ariko ntimukazivuze mu ijwi rihindagurika. 8 Abatambyi, ni ukuvuga abahungu ba Aroni, bajye bavuza izo mpanda+ kandi ibyo bizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho bose.
9 “Igihe muzaba muri mu gihugu cyanyu hanyuma abanzi bakabatera, muzajye muvuza impanda+ maze mubone kujya kurwana na bo. Yehova Imana yanyu azajya abibuka abakize abanzi banyu.
10 “Nanone mu bihe byanyu by’ibyishimo,+ ni ukuvuga mu bihe by’iminsi mikuru+ no mu ntangiriro za buri kwezi, mujye muvuza impanda mu gihe mutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ no mu gihe mutamba ibitambo bisangirwa.*+ Mujye muzivuza kugira ngo Imana yanyu ibibuke. Ndi Yehova Imana yanyu.”+
11 Nuko ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri+ mu mwaka wa kabiri, cya gicu kiva ku ihema ririmo isanduku+ irimo Amategeko Icumi.* 12 Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe.+ Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani.+ 13 Iyo ni yo nshuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose.+
14 Habanje guhaguruka itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe amatsinda mato barimo.* Umutware wabo yari Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu. 15 Umutware w’umuryango wa Isakari yari Netaneli+ umuhungu wa Suwari. 16 Umutware w’umuryango wa Zabuloni yari Eliyabu+ umuhungu wa Heloni.
17 Nuko bashingura+ ihema maze Abagerushoni+ n’Abamerari+ bari bashinzwe gutwara ihema barahaguruka baragenda.
18 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni rirahaguruka, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Rubeni yari Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri. 19 Umutware w’umuryango wa Simeyoni yari Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi. 20 Umutware w’umuryango wa Gadi yari Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli.
21 Abakohati batwaraga ibintu byera+ barahaguruka baragenda, kuko bagombaga kuhagera ihema ryamaze gushingwa.
22 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu rirahaguruka riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware wabo yari Elishama+ umuhungu wa Amihudi. 23 Umutware w’umuryango wa Manase yari Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri. 24 Umutware w’umuryango wa Benyamini yari Abidani+ umuhungu wa Gideyoni.
25 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani rihaguruka nyuma y’abandi bose riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Dani yari Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi. 26 Umutware w’umuryango wa Asheri yari Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani. 27 Umutware w’umuryango wa Nafutali yari Ahira+ umuhungu wa Enani. 28 Uko ni ko Abisirayeli bahagurukaga bakurikije amatsinda mato barimo, iyo igihe cyo kugenda cyabaga kigeze.+
29 Hanyuma Mose abwira Hobabu umuhungu wa Reweli*+ w’Umumidiyani, ari we papa w’umugore wa Mose, ati: “Dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ko azaduha.+ None ngwino tujyane+ tuzakugirira neza, kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+ 30 Ariko aramusubiza ati: “Sinjyana namwe, ahubwo ndasubira mu gihugu cyanjye no muri bene wacu.” 31 Mose aramubwira ati: “Ndakwinginze ntudusige, kuko ari wowe uzi neza aho dushobora gushinga amahema mu butayu. Ngwino uzatuyobore. 32 Nujyana natwe,+ rwose ibyiza Yehova azatugirira natwe tuzabikugirira.”
33 Nuko bava ku musozi wa Yehova+ bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, isanduku+ y’isezerano rya Yehova yabaga iri imbere kugeza igihe Abisirayeli baboneye aho baruhukira.+ 34 Iyo bashinguraga amahema yabo ku manywa, igicu+ cya Yehova cyagendaga hejuru yabo.
35 Iyo Isanduku yaterurwaga, Mose yaravugaga ati: “Yehova haguruka,+ abanzi bawe batatane, abakwanga bose baguhunge!” 36 Iyo isanduku yashyirwaga hasi, Mose yaravugaga ati: “Yehova, garukira Abisirayeli benshi cyane batabarika.”+
11 Nuko abantu batangira kwitotombera cyane Yehova. Yehova abyumvise ararakara cyane, maze Yehova yohereza umuriro, utwika bamwe muri bo bari ku nkengero z’inkambi. 2 Abantu batakambira Mose maze na we yinginga Yehova,+ umuriro urazima. 3 Aho hantu bahita Tabera,* kuko Yehova yabateje umuriro.+
4 Abanyamahanga+ bari muri bo bagira umururumba,+ ndetse n’Abisirayeli batangira kurira bavuga bati: “Ni nde uzaduha inyama zo kurya?+ 5 Ukuntu twiriraga amafi muri Egiputa ku buntu, tukarya kokombure,* amadegede,* ibitunguru bya puwaro, ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu!+ 6 None dore nta kabaraga tugifite, kandi nta kindi dufite cyo kurya kitari manu.”+
7 Ubundi manu+ yari imeze nk’utubuto duto tw’umweru,+ kandi yasaga n’amariragege.* 8 Abantu bajyaga hirya no hino bakayitoragura, bakayisya ku rusyo cyangwa bakayisekura mu isekuru, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bakayikoramo utugati dufite ishusho y’uruziga.*+ Yaryohaga nk’utugati turyohereye dutekanywe n’amavuta. 9 Iyo ikime cyazaga mu nkambi nijoro, manu na yo yazanaga na cyo.+
10 Nuko Mose yumva abagize imiryango yose barira, buri wese ahagaze ku muryango w’ihema rye. Yehova ararakara cyane,+ kandi na Mose biramubabaza cyane. 11 Mose abwira Yehova ati: “Kuki wandakariye? Kuki wampaye inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu bose?+ 12 Ese ni njye mama w’aba bantu bose? Ese ni njye wababyaye ku buryo wambwira uti: ‘batware mu gituza cyawe, nk’uko umuntu urera umwana aterura umwana wonka, kugira ngo mbajyane mu gihugu warahiye ba sekuruza?+ 13 Nakura he inyama zo guha aba bantu bose ko bakomeza kundirira bavuga bati: ‘duhe inyama turye’? 14 Njye njyenyine sinshoboye kwita kuri aba bantu bose kuko ari inshingano itoroshye.+ 15 Niba ari uku ugiye kungenza, nyica nonaha birangire.+ Ariko niba unyishimiye, ntiwemere ko ibyago bingeraho.”
16 Yehova asubiza Mose ati: “Ntoranyiriza abayobozi b’Abisirayeli 70, abo uzi neza ko ari abayobozi n’abatware,+ ubazane ku ihema ryo guhuriramo n’Imana muhahagarare. 17 Nzamanuka+ mpavuganire nawe,+ mbahe umwuka wera+ nk’uwo naguhaye maze bagufashe gusohoza inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu, kugira ngo udakomeza kubitaho wenyine.+ 18 Kandi ubwire abantu uti: ‘mwitegure* ejo+ muzarya inyama, kuko Yehova yumvise murira,+ muvuga muti: “ni nde uzaduha inyama zo kurya ko twari tumerewe neza muri Egiputa?”+ Nuko rero Yehova azabaha inyama murye.+ 19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa iminsi 2 cyangwa 5 cyangwa 10 cyangwa 20 gusa, 20 ahubwo muzamara ukwezi kose muzirya, kugeza ubwo zizabaca mu mazuru mukazizinukwa,+ kuko mwanze Yehova uri muri mwe kandi mukamuririra imbere muti: “kuki twavuye muri Egiputa?”’”+
21 Nuko Mose aravuga ati: “Abo turi kumwe ni abagabo 600.000,*+ none nawe uravuze uti: ‘nzabaha inyama bamare ukwezi kose bazirya.’ 22 Ese ubabagiye inka n’andi matungo wabona ibibahagije? Cyangwa se ubarobeye amafi yose yo mu nyanja wabona ayabahaza?”
23 Yehova asubiza Mose ati: “Ese urumva ibyo byananira Yehova?+ Wowe uzirebera niba ibyo mvuze bizaba cyangwa bitazaba.”
24 Hanyuma Mose arasohoka ajya kubwira abantu ibyo Yehova yavuze. Atoranya abayobozi b’Abisirayeli 70, abategeka guhagarara bakikije ihema.+ 25 Nuko Yehova amanukira mu gicu+ avugana na we,+ aha umwuka wera+ buri wese muri ba bayobozi 70 nk’uwo yari yarahaye Mose. Bakimara guhabwa umwuka wera batangira kuvuga nk’abahanuzi,*+ ariko barekera aho.
26 Hari babiri muri abo bagabo bari basigaye mu nkambi. Umwe yitwaga Eludadi, undi yitwa Medadi. Nuko umwuka wera ubazaho, kuko bari mu banditswe ariko batagiye ku ihema. Na bo batangira kuvuga nk’abahanuzi. 27 Umusore umwe agenda yiruka abwira Mose ati: “Eludadi na Medadi bari kuvuga nk’abahanuzi aho bari mu nkambi!” 28 Nuko Yosuwa+ umuhungu wa Nuni, wari umugaragu wa Mose uhereye mu busore bwe, abwira Mose ati: “Nyakubahwa, babuze!”+ 29 Icyakora Mose aramusubiza ati: “Ese ni njye uhangayikiye? Ahubwo iyaba abantu ba Yehova bose babaga abahanuzi, kuko Yehova yabaha umwuka we.” 30 Hanyuma Mose na ba bayobozi b’Abisirayeli basubira mu nkambi.
31 Nuko umuyaga uhuha uturutse kuri Yehova uzana inyoni zimeze nk’inkware* zivuye mu nyanja uzigusha hejuru y’inkambi,+ zikwira ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu ruhande rumwe, n’ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu rundi ruhande, zikikiza inkambi yose, ku buhagarike bwa metero imwe* uvuye ku butaka. 32 Abantu bamara umunsi wose bafata izo nyoni, bubakeraho bakizifata, bazifata n’umunsi ukurikiraho. Uwafashe nke yafashe homeri* 10, bazanika hose mu nkambi. 33 Bagishinga amenyo izo nyama, batararangiza kuzirya, Yehova arabarakarira cyane. Yehova abateza icyorezo cyica benshi muri bo.+
34 Aho hantu bahita Kiburoti-hatava*+ kuko ari ho bashyinguye abantu bagize umururumba.+ 35 Nuko Abisirayeli bava i Kiburoti-hatava bajya i Haseroti, aba ari ho baguma.+
12 Miriyamu na Aroni batangira kuvuga nabi Mose bamuhora umugore w’i Kushi yari yarashatse.+ 2 Baravuga bati: “Ese Yehova avuga binyuze kuri Mose gusa? Ese ntavuga binyuze no kuri twe?”+ Kandi ibyo byose Yehova yarabyumvaga.+ 3 Mose yari umuntu wicisha bugufi cyane kurusha abantu bose+ bari ku isi.
4 Yehova ahita abwira Mose, Aroni na Miriyamu ati: “Mwese uko muri batatu nimugende mujye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana.” Nuko bose uko ari batatu bajyayo. 5 Hanyuma Yehova amanukira mu nkingi y’igicu+ ahagarara ku muryango w’ihema, ahamagara Aroni na Miriyamu. Nuko bigira imbere. 6 Arababwira ati: “Nimuntege amatwi: Muri mwe haramutse hari umuhanuzi wa Yehova, namumenyesha uwo ndi we binyuze mu iyerekwa,+ kandi navugana na we binyuze mu nzozi.+ 7 Ariko uko si ko biri ku mugaragu wanjye Mose! Namushinze abantu banjye* ni ukuvuga Abisirayeli.+ 8 Njye na we twivuganira nk’uko umuntu avugana n’undi.*+ Muvugisha neruye, atari mu migani, kandi njyewe Yehova ndamwiyereka. None se ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?”
9 Yehova arabarakarira cyane hanyuma arigendera. 10 Nuko igicu kiva hejuru y’ihema, Miriyamu ahita afatwa n’ibibembe byererana nk’urubura.+ Aroni arahindukira, amukubise amaso asanga yarwaye ibibembe.+ 11 Aroni ahita abwira Mose ati: “Ndakwinginze nyakubahwa! Ntutubareho icyaha twakoze duhubutse! 12 Ndakwinginze, ntureke ngo akomeze kuba nk’umwana wapfiriye mu nda akavuka yaraboze uruhande rumwe!” 13 Nuko Mose atakambira Yehova ati: “Ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose!”+
14 Yehova abwira Mose ati: “None se iyo aba ari papa we wamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato ajye inyuma y’inkambi ahamare iminsi irindwi,+ nyuma yaho azagaruke mu nkambi.” 15 Nuko Miriyamu ahabwa akato amara iminsi irindwi ari inyuma y’inkambi,+ kandi Abisirayeli baba baretse kwimuka kugeza igihe Miriyamu yagarukiye. 16 Ibyo birangiye Abisirayeli bahaguruka i Haseroti+ bajya gushinga amahema mu butayu bwa Parani.+
13 Yehova abwira Mose ati: 2 “Ohereza abantu bajye kuneka* igihugu cy’i Kanani, ari cyo ngiye guha Abisirayeli. Mutoranye umugabo umwe muri buri muryango, kandi buri wese abe ari umutware+ mu muryango wabo.”+
3 Mose abohereza baturutse aho mu butayu bwa Parani+ nk’uko Yehova yari yamutegetse. Abo bagabo bose bari abayobozi b’Abisirayeli. 4 Aya ni yo mazina yabo: Uwo mu muryango wa Rubeni ni Shamuwa umuhungu wa Zakuri, 5 uwo mu muryango wa Simeyoni ni Shafati umuhungu wa Hori, 6 uwo mu muryango wa Yuda ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune, 7 uwo mu muryango wa Isakari ni Igalu umuhungu wa Yozefu, 8 uwo mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya+ umuhungu wa Nuni, 9 uwo mu muryango wa Benyamini ni Paluti umuhungu wa Rafu, 10 uwo mu muryango wa Zabuloni ni Gadiyeli umuhungu wa Sodi. 11 Mu muryango wa Yozefu,+ uwo mu muryango wa Manase+ ni Gadi umuhungu wa Susi, 12 uwo mu muryango wa Dani ni Amiyeli umuhungu wa Gemali, 13 uwo mu muryango wa Asheri ni Seturi umuhungu wa Mikayeli, 14 uwo mu muryango wa Nafutali ni Nakibi umuhungu wa Vofusi, 15 uwo mu muryango wa Gadi ni Geweli umuhungu wa Maki. 16 Ayo ni yo mazina y’abagabo Mose yohereje kuneka igihugu. Hoseya umuhungu wa Nuni, Mose yamwise Yosuwa.*+
17 Igihe Mose yabatumaga kuneka igihugu cy’i Kanani, yarababwiye ati: “Nimuhaguruke hano muzamuke munyure i Negebu, mugere no mu karere k’imisozi miremire.+ 18 Murebe uko icyo gihugu kimeze+ hamwe n’abantu bagituyemo. Murebe niba bafite imbaraga cyangwa niba bafite intege nke, niba ari bake cyangwa niba ari benshi. 19 Nanone murebe niba igihugu ari cyiza cyangwa niba ari kibi, murebe n’imijyi batuyemo uko imeze, niba batuye mu mahema cyangwa mu mijyi ikikijwe n’inkuta. 20 Murebe n’uko ubutaka bwaho bumeze, niba bwera cyangwa butera,+ niba icyo gihugu kirimo ibiti cyangwa nta byo. Kandi muzabe intwari+ muzane ku mbuto zo muri icyo gihugu.” Icyo gihe imizabibu ya mbere yabaga yeze.+
21 Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini+ bagera i Rehobu+ hafi y’i Lebo-hamati.*+ 22 Bazamutse i Negebu bagera i Heburoni.+ Icyo gihe Ahimani, Sheshayi na Talumayi,+ ari bo bahungu ba Anaki,+ ni ho bari batuye. Heburoni yari yarubatswe habura imyaka irindwi ngo Sowani yo muri Egiputa yubakwe. 23 Bageze mu Kibaya* cya Eshikoli+ bahaca ishami ririho iseri ry’imizabibu, babiri muri bo bagenda barihetse ku giti, bajyana n’amakomamanga* n’imitini.+ 24 Aho hantu bahita Ikibaya cya Eshikoli*+ bitewe n’iseri ry’imizabibu Abisirayeli bahaciye.
25 Nuko bamaze iminsi 40+ baneka icyo gihugu, baragaruka. 26 Basanga Mose, Aroni n’Abisirayeli bose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. 27 Baramubwira bati: “Twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi rwose twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Dore n’imbuto zaho twazanye.+ 28 Icyakora twasanze abantu batuye muri icyo gihugu ari abanyambaraga kandi bafite imijyi ikomeye cyane ikikijwe n’inkuta. Twabonyeyo n’abantu bakomoka kuri Anaki.+ 29 Abamaleki+ batuye mu karere ka Negebu,+ Abaheti, Abayebusi+ n’Abamori+ batuye mu karere k’imisozi miremire, naho Abanyakanani+ batuye ku nyanja+ no ku nkengero za Yorodani.”
30 Nuko Kalebu agerageza gucecekesha abantu kugira ngo batege amatwi Mose, afata ijambo aravuga ati: “Nimureke duhite tuzamuka kandi turigarurira icyo gihugu nta kabuza, kuko dufite imbaraga zo kugitsinda.”+ 31 Ariko abantu bari barajyanye na we baravuga bati: “Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha imbaraga.”+ 32 Bakomeza kubwira Abisirayeli inkuru mbi+ z’ibyerekeye igihugu bari baragiye kuneka, bagira bati: “Igihugu twagiye kuneka, ni igihugu giteje akaga kandi rwose muzagipfiramo. Ikindi kandi abaturage bose twagisanzemo ni abantu barebare cyane kandi banini.+ 33 Twabonyeyo n’Abanefili, bakomoka kuri Anaki,+ bakomoka ku Banefili, ku buryo twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo, kandi na bo ni ko batubonaga.”
14 Nuko Abisirayeli bose bararira cyane, abantu bakomeza gusakuza, bakesha iryo joro ryose.+ 2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni,+ maze barababwira bati: “Iyo tuba twarapfiriye mu gihugu cya Egiputa cyangwa tugapfira muri ubu butayu! 3 Yehova aratujyanira iki muri icyo gihugu kugira ngo twicwe n’inkota?+ Abagore bacu n’abana bacu bazabatwara.+ Ubu se koko, ibyiza si uko twakwisubirira muri Egiputa?”+ 4 Ndetse bageze n’ubwo babwirana bati: “Nimuze twishyirireho umuyobozi maze twisubirire muri Egiputa.”+
5 Nuko Mose na Aroni bapfukama imbere y’Abisirayeli bose bakoza imitwe hasi. 6 Yosuwa+ umuhungu wa Nuni na Kalebu+ umuhungu wa Yefune, bari muri ba bandi bagiye kuneka igihugu, baca imyenda bari bambaye 7 maze babwira Abisirayeli bose bati: “Igihugu twagiye kuneka, ni igihugu cyiza cyane.+ 8 Niba Yehova atwishimiye, azatujyana muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki kandi akiduhe.+ 9 Ariko muramenye ntimwigomeke kuri Yehova. Ntimutinye abantu bo muri icyo gihugu,+ tuzabatsinda bitatugoye.* Ntibafite uwo kubarinda, ariko twe Yehova ari kumwe natwe.+ Rwose ntimubatinye.”
10 Icyakora Abisirayeli bose bajya inama yo kubatera amabuye.+ Nuko ubwiza bwa Yehova burabagirana bugaragarira Abisirayeli bose hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
11 Yehova abwira Mose ati: “Aba bantu bazansuzugura kugeza ryari?+ Bazareka kunyizera bageze ryari n’ibitangaza byose nakoreye muri bo?+ 12 Reka mbateze icyorezo mbamareho maze abe ari wowe uzakomokwaho n’abantu benshi kandi bafite imbaraga kubarusha.”+
13 Ariko Mose abwira Yehova ati: “Abo muri Egiputa, aho wakuye abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe, byanze bikunze bazabyumva+ 14 kandi nta kabuza bazabibwira abaturage bo muri iki gihugu. Bumvise ko wowe Yehova uri hagati mu bantu bawe,+ kandi ko wababonekeye imbonankubone.+ Nanone bumvise ko uri Yehova kandi ko igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ko ku manywa ubagenda imbere mu nkingi y’igicu, nijoro ukabagenda imbere mu nkingi y’umuriro.+ 15 Nuramuka wiciye rimwe aba bantu bose, abantu bo mu bindi bihugu bumvise gukomera kwawe nta kabuza bazavuga bati: 16 ‘Yehova yananiwe kugeza aba bantu mu gihugu yarahiye ko azabajyanamo. Ni cyo cyatumye abicira mu butayu.’+ 17 None ndakwinginze Yehova, garagaza imbaraga zawe nyinshi nk’uko wavuze uti: 18 ‘ndi Yehova, Imana itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka,+ ibabarira abantu amakosa n’ibyaha, ariko ntibure guhana uwakoze icyaha kandi ikemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’amakosa ya ba papa babo kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza.’+ 19 Ndakwinginze, babarira aba bantu ibyaha byabo, nk’uko wagiye ubababarira kuva muri Egiputa kugeza n’ubu, kuko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.”+
20 Nuko Yehova aravuga ati: “Ndabababariye nk’uko ubinsabye.+ 21 Ariko kandi, ndahiye mu izina ryanjye ko isi yose izuzura ubwiza bwa Yehova.+ 22 Abantu bose babonye ubwiza bwanjye n’ibimenyetso+ nakoreye muri Egiputa no mu butayu, ariko bagakomeza kungerageza+ inshuro 10 zose kandi ntibanyumvire,+ 23 ntibazabona igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza. Abansuzuguye bose ntibazakibona.+ 24 Naho umugaragu wanjye Kalebu we,+ kuko yari afite imitekerereze itandukanye n’iyabo kandi agakomeza kunyumvira muri byose, nzamujyana mu gihugu yagezemo, kandi abazamukomokaho bazagihabwa.+ 25 Kubera ko Abamaleki n’Abanyakanani+ batuye mu bibaya, ejo mu gitondo muzasubire inyuma mwerekeze mu butayu munyuze inzira ijya ku Nyanja Itukura.”+
26 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 27 “Aba bantu babi bazakomeza kunyitotombera kugeza ryari?+ Numvise ukuntu Abisirayeli banyitotombera.+ 28 Babwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “njyewe ubwanjye ndahiye mu izina ryanjye. Nta kabuza nzabakorera ibyo mwavuze!+ 29 Ababaruwe mwese bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ni ukuvuga abanyitotombeye mwese,+ muzapfira muri ubu butayu.+ 30 Ntimuzinjira mu gihugu narahiye ko nzabatuzamo,+ keretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.+
31 “‘“Kandi abana banyu mwavuze ko abanzi banyu bazatwara,+ bo nzakibajyanamo, bamenye igihugu mwanze kujyamo.+ 32 Ariko mwebwe, muzapfira muri ubu butayu nta kabuza. 33 Abana banyu bazamara imyaka 40 ari abashumba mu butayu+ bazira ko mwampemukiye, kugeza igihe uwa nyuma muri mwe azapfira mu butayu.+ 34 Nk’uko mwamaze iminsi 40+ mutata icyo gihugu, ni na ko muzamara imyaka 40+ mugerwaho n’ingaruka z’icyaha cyanyu. Buri munsi uzahwana n’umwaka. Ibyo bizatuma mumenya icyo kunyigomekaho bisobanura.
35 “‘“Njyewe Yehova ndabivuze. Uku ni ko nzagenza aba bantu babi bose bateraniye kundwanya: Bazapfira muri ubu butayu kandi ni ho bazashirira.+ 36 Abagabo Mose yohereje kuneka igihugu, baragarutse batera Abisirayeli bose kumwitotombera kubera ko bazanye inkuru mbi zivuga iby’icyo gihugu.+ 37 Abo bantu bazanye inkuru mbi zihereranye n’icyo gihugu bazapfira imbere ya Yehova bishwe n’icyorezo.+ 38 Ariko mu bagiye kuneka igihugu, Yosuwa umuhungu wa Nuni na Kalebu umuhungu wa Yefune ni bo bonyine bazarokoka.”’”+
39 Mose abwiye Abisirayeli bose ayo magambo, bararira cyane. 40 Nuko bazinduka kare mu gitondo bagerageza kuzamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, baravuga bati: “Nimuze tuzamuke tujye ha hantu Yehova yavuze, kuko twakoze icyaha.”+ 41 Ariko Mose arababwira ati: “Kuki mushaka kurenga ku itegeko rya Yehova? Ibyo nta cyo biri bubagezeho. 42 Ntimuzamuke kuko Yehova atari kumwe namwe, nimubikora abanzi banyu barabatsinda.+ 43 Abamaleki n’Abanyakanani biteguye kubarwanya.+ Kubera ko mutakomeje kumvira Yehova, Yehova na we ntari bubafashe. Muri bwicishwe inkota.”+
44 Nyamara baratinyuka barazamuka bajya mu mpinga y’umusozi,+ ariko Isanduku y’isezerano rya Yehova iguma mu nkambi kandi na Mose ntiyahava.+ 45 Nuko Abamaleki n’Abanyakanani bari batuye kuri uwo musozi baramanuka, babagabaho igitero barabatatanya babageza i Horuma.+
15 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nimugera mu gihugu nzabaha, igihugu muzaturamo,+ 3 mugashaka gutambira Yehova igitambo mukuye mu nka cyangwa mu mukumbi, cyaba igitambo gitwikwa n’umuriro,+ cyangwa igitambo cyo gukora ibintu byihariye umuntu yasezeranyije Imana,* cyangwa ituro ritanzwe ku bushake+ cyangwa igitambo gitangwa mu gihe cy’iminsi mikuru yanyu,+ kugira ngo impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova,+ 4 uzatanga icyo gitambo azazanire Yehova ikiro kimwe* cy’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze+ ivanze n’amavuta ajya kungana na litiro imwe.* 5 Igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyangwa igitambo cy’isekurume y’intama ikiri nto, ujye ugiturana n’ituro rya divayi rijya kungana na litiro imwe. 6 Niba ari isekurume* y’intama, uzayiturane n’ibiro bibiri* by’ituro ry’ibinyampeke by’ifu inoze ivanze na litiro y’amavuta irengaho gato.* 7 Uzatange ituro rya divayi ringana na litiro irengaho gato, impumuro nziza yaryo ishimishe Yehova.
8 “‘Ariko niba ugiye gutambira Yehova ikimasa ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyangwa igitambo cyo gukora ibintu byihariye umuntu yasezeranyije Imana+ cyangwa ibitambo bisangirwa,*+ 9 icyo kimasa uzagitambe kiri kumwe n’ibiro bitatu by’ituro* ry’ibinyampeke+ by’ifu inoze ivanze n’amavuta ajya kungana na litiro ebyiri.* 10 Uzatange n’ituro rya divayi+ ryenda kungana na litiro ebyiri. Ibyo bizabe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 11 Uko abe ari ko bizajya bigenda ku kimasa cyose, kuri buri sekurume y’intama, kuri buri sekurume y’intama ikiri nto no kuri buri hene. 12 Uko amatungo uzatamba yaba angana kose, uko ni ko uzagenzereza buri tungo. 13 Uko azabe ari ko Umwisirayeli wese atanga ayo maturo mu gihe atamba igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.
14 “‘Niba muri mwe hari umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu cyangwa uhamaze igihe kinini, ushaka gutanga igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova, ajye abigenza nk’uko mubigenza.+ 15 Mwe Abisirayeli hamwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu muzayoborwa n’itegeko rimwe. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho. Imbere ya Yehova, mwe n’abanyamahanga murareshya.+ 16 Mwebwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu, mwese muzayoborwa n’amategeko amwe n’amabwiriza amwe.’”
17 Yehova abwira Mose ati: 18 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nimugera mu gihugu mbajyanyemo, 19 mukarya ku byokurya byaho,+ muzagenere Yehova ituro. 20 Muzatange ituro ry’utugati dufite ishusho y’uruziga* dukozwe mu ifu itanoze y’ibinyampeke byeze mbere.+ Muzatanga iryo turo nk’uko mutanga ituro ry’ibyo mukuye ku mbuga muhuriraho imyaka. 21 Ku ifu itanoze y’ibinyampeke byeze mbere, mujye mufataho iyo guha Yehova, ibe ituro mu bihe byanyu byose.
22 “‘Nimukora ikosa mutabishaka, mukarenga kuri aya mategeko yose Yehova yahaye Mose, 23 ibyo Yehova yabategetse byose binyuze kuri Mose, kuva ku munsi Yehova yabitegekeyeho, kugeza mu bihe by’abazabakomokaho bose, 24 niba ikosa ryarakozwe kandi Abisirayeli ntibabimenye, bizagende bitya: Abisirayeli bose bazazane ikimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo hakurikijwe amabwiriza yatanzwe,+ bazane n’umwana w’ihene wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+ 25 Umutambyi azatambe ibyo bitambo byose kugira ngo Abisirayeli bababarirwe,+ kuko bazaba babikoze batabizi, kandi bakaba bazaniye Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, ndetse bagaha Yehova igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kubera ikosa bakoze. 26 Abisirayeli bose n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyabo bazababarirwa, kuko bazaba bakoze ikosa batabishaka.
27 “‘Nihagira umuntu ukora icyaha atabishaka, azazane ihene y’ingore itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabariwa ibyaha.+ 28 Umutambyi azatambire umwana w’ihene uwo muntu wakoze icyaha atabigambiriye agacumura kuri Yehova, kugira ngo ababarirwe icyo cyaha, kandi azakibabarirwa.+ 29 Umwisirayeli n’umunyamahanga utuye mu gihugu cyabo, bazayoborwa n’itegeko rimwe, mu gihe hari uwakoze icyaha atabishakaga.+
30 “‘Ariko umuntu ukora icyaha abishaka,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, aba atutse Yehova. Uwo muntu azicwe. 31 Kubera ko uwo muntu azaba yasuzuguye ijambo rya Yehova akica itegeko rye, azahanirwe icyaha cye.+ Azicwe.’”+
32 Igihe Abisirayeli bari bakiri mu butayu, hari igihe basanze umuntu atoragura inkwi ku munsi w’Isabato.+ 33 Abamubonye atoragura inkwi bamuzanira Mose, Aroni n’Abisirayeli bose. 34 Nuko baramufata baramukingirana,+ kubera ko batari bafite amabwiriza asobanutse neza y’uko bamugenza.
35 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uwo muntu agomba kwicwa.+ Abantu bose bamujyane inyuma y’inkambi, bamutere amabuye.”+ 36 Nuko bamujyana inyuma y’inkambi, bamutera amabuye arapfa, nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.
37 Yehova abwira Mose ati: 38 “Bwira Abisirayeli ko bo n’abazabakomokaho bazajya batera udushumi* ku musozo w’imyenda yabo, kandi ko aho utwo dushumi dutereye bazajya bateraho akandi gashumi k’ubururu gatambitse.+ 39 ‘Utwo dushumi hamwe n’ako gashumi k’ubururu gatambitse bizajya bibibutsa amategeko ya Yehova yose maze muyakurikize.+ Ntimugakurikire ibyo imitima yanyu yifuza, n’ibyo amaso yanyu ararikira kuko mubikurikira bigatuma mumpemukira.*+ 40 Nabahaye iryo tegeko kugira ngo mujye mwibuka amategeko yanjye yose kandi muyakurikize, bityo mubere Imana yanyu abantu bera.+ 41 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mumenye ko ndi Imana yanyu.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”+
16 Nuko Kora+ umuhungu wa Isuhari,+ umuhungu wa Kohati,+ umuhungu wa Lewi,+ yifatanya na Datani na Abiramu abahungu ba Eliyabu,+ na Oni umuhungu wa Peleti, bo mu muryango wa Rubeni.+ 2 Biyemeza kurwanya Mose, bafatanyije n’abagabo b’Abisirayeli 250, bari abatware, abajyanama batoranyijwe, bakaba n’ibyamamare. 3 Bateranira kurwanya+ Mose na Aroni, barababwira bati: “Turabarambiwe, kuko Abisirayeli bose ari abantu bera+ kandi Yehova akaba ari hagati muri bo.+ Ni iki gituma mwishyira hejuru y’itorero rya Yehova?”
4 Mose abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi. 5 Nuko abwira Kora n’abari bamushyigikiye bose ati: “Ejo mu gitondo Yehova azagaragaza uwo yatoranyije uwo ari we,+ uwera uwo ari we n’uwemerewe kumwegera,+ kandi uwo azatoranya+ ni we uzajya amwegera. 6 Nimubigenze mutya: Wowe Kora n’abagushyigikiye+ bose, mufate ibikoresho byanyu byo gutwikiraho umubavu.+ 7 Ejo muzabishyireho amakara yaka, mushyireho n’umubavu imbere ya Yehova. Uwo Yehova azahitamo+ ni we uzaba ari uwera. Bahungu ba Lewi mwe,+ ndabarambiwe!”
8 Mose abwira Kora ati: “Bahungu ba Lewi mwe, nimutege amatwi. 9 Na n’ubu ntimuranyurwa! Ese Imana ya Isirayeli ntiyabatoranyije mu bandi Bisirayeli,+ ikabemerera kuyegera, kugira ngo muyikorere umurimo mu ihema rya Yehova kandi muhagarare imbere y’Abisirayeli mubakorere?+ 10 Ese ntiyabatoranyije mwebwe n’abavandimwe banyu bose b’Abalewi kugira ngo ibiyegereze? None murashaka no kwigarurira ubutambyi?+ 11 Kubera iyo mpamvu, wowe n’abo muri kumwe bose mwiyemeje kurwanya Yehova. Aroni ni iki ku buryo mwamwitotombera?”+
12 Nyuma yaho Mose atumaho Datani na Abiramu,+ ari bo bahungu ba Eliyabu, ariko baravuga bati: “Ntituri bukwitabe! 13 Ibyo wadukoreye birahagije. Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umuyobozi wacu? 14 Igihugu gitemba amata n’ubuki+ wavuze ko uzatujyanamo ukakiduhamo umurage* w’imirima n’imizabibu, kiri he? Ese urashaka ko aba bantu bagukurikira buhumyi? Ntabwo turi buze!”
15 Mose abyumvise ararakara cyane, abwira Yehova ati: “Ntiwite ku ituro ryabo ry’ibinyampeke. Nta ndogobe yabo natwaye kandi nta n’umwe nagiriye nabi.”+
16 Mose abwira Kora ati: “Wowe n’abagushyigikiye bose ejo muzaze imbere ya Yehova, wowe na bo na Aroni. 17 Buri wese azane igikoresho cye cyo gutwikiraho umubavu.* Ibyo bikoresho muzabishyireho umubavu, maze buri wese azane igikoresho cye imbere ya Yehova, mubizane byose uko ari 250. Namwe, wowe na Aroni, buri wese azazane igikoresho cye.” 18 Bafata ibikoresho byabo byo gutwikiraho umubavu babishyiraho amakara yaka, bashyiraho n’umubavu, bahagarara hamwe na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 19 Kora amaze gukoranyiriza abari bamushyigikiye bose+ imbere y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo barwanye Mose na Aroni, Abisirayeli bose babona ubwiza bwa Yehova.+
20 Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati: 21 “Nimwitandukanye n’aba bantu, kugira ngo mpite mbarimbura.”+ 22 Babyumvise barapfukama bakoza imitwe hasi, baravuga bati: “Mana, Mana wowe uha ubuzima abantu bose,*+ umuntu umwe arakora icyaha, urakarire Abisirayeli bose?”+
23 Yehova asubiza Mose ati: 24 “Bwira Abisirayeli bose uti: ‘mujye kure y’amahema ya Kora, Datani na Abiramu!’”+
25 Hanyuma Mose arahaguruka asanga Datani na Abiramu, kandi abayobozi+ b’Abisirayeli bajyana na we. 26 Abwira Abisirayeli ati: “Nimujye kure y’amahema y’aba bantu babi kandi ntimukore ku kintu cyabo cyose, kugira ngo mutarimburwa muzira icyaha cyabo.” 27 Bahita bajya kure y’ihema rya Kora, irya Datani n’irya Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagarara ku miryango y’amahema yabo, bahagararana n’abagore babo, abahungu babo n’abana babo bato.
28 Mose aravuga ati: “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe ko Yehova ari we wantumye gukora ibi byose, ko atari njye wabyihaye. 29 Aba bantu nibapfa nk’uko abandi bantu basanzwe bapfa cyangwa bakagerwaho n’igihano gisanzwe kigera ku bantu bose, araba atari Yehova wantumye.+ 30 Ariko Yehova nakora ikintu kidasanzwe, ubutaka bukasama bukabamira hamwe n’ibyabo byose, bakamanuka bajya mu Mva* ari bazima, ni bwo muri bumenye mudashidikanya ko aba bantu basuzuguye Yehova.”
31 Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka bari bahagazeho burasaduka,+ 32 burasama burabamira bo n’imiryango yabo hamwe n’abantu ba Kora bose+ n’ibyabo byose. 33 Bamanuka mu Mva ari bazima, bo n’ababo bose, ubutaka burabatwikira, bararimbuka.+ 34 Abisirayeli bose bari aho bumvise batatse barahunga, kuko bavugaga bati: “Turatinya ko ubutaka bwakwasama natwe bukatumira!” 35 Umuriro uturuka kuri Yehova+ maze utwika ba bagabo 250 barimo batwika imibavu.+
36 Yehova abwira Mose ati: 37 “Bwira Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, akure mu muriro ibikoresho byo gutwikiraho umubavu.+ Nanone umubwire uti: ‘umene amakara abiriho, kuko ari ibyera. 38 Ibikoresho byo gutwikiraho umubavu by’abo bantu bakoze icyaha bigatuma bapfa ni ibyera. Bazabicuremo udupande turambuye dufite umubyimba muto, twomekwe ku gicaniro,*+ kuko babizanye imbere ya Yehova bigahinduka ibyera. Bizabere Abisirayeli umuburo.’”+ 39 Umutambyi Eleyazari afata ibikoresho byo gutwikiraho umubavu bicuzwe mu muringa byari byazanywe na ba bandi bishwe n’umuriro, abicuramo udupande two komeka ku gicaniro, 40 kugira ngo bijye byibutsa Abisirayeli ko nta muntu utabifitiye uburenganzira, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uzajya yigira hafi ngo atwikire umubavu imbere ya Yehova,+ kandi ngo hatazagira umera nka Kora n’abo bari kumwe. Nuko abikora nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze kuri Mose.+
41 Bukeye bwaho Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni+ bavuga bati: “Mwishe abantu ba Yehova.” 42 Abisirayeli bose bamaze guteranira hamwe ngo barwanye Mose na Aroni, barahindukira bareba ku ihema ryo guhuriramo n’Imana babona ritwikiriwe n’igicu, maze babona ubwiza bwa Yehova.+
43 Mose na Aroni baza imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 44 Yehova abwira Mose ati: 45 “Muve hagati y’aba bantu mpite mbarimbura.”+ Babyumvise barapfukama bakoza imitwe hasi.+ 46 Hanyuma Mose abwira Aroni ati: “Fata igikoresho cyawe cyo gutwikiraho umubavu, ushyireho amakara yaka ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu Bisirayeli utwike umubavu, kugira ngo bababarirwe,+ kuko Yehova yarakaye akabateza icyorezo.” 47 Aroni ahita afata igikoresho cyo gutwikiraho umubavu nk’uko Mose abimubwiye, arirukanka ajya mu Bisirayeli, ahageze asanga icyorezo cyatangiye kwica abantu. Nuko ashyira umubavu kuri icyo gikoresho cyo gutwikiraho umubavu, arawutwika kugira ngo abantu bababarirwe. 48 Akomeza guhagarara hagati y’abapfuye n’abari bakiri bazima. Bigeze aho icyorezo kirahagarara. 49 Abishwe n’icyo cyorezo bari 14.700, utabariyemo abapfuye bitewe na Kora. 50 Nuko icyorezo kimaze kurangira, Aroni agaruka aho Mose yari ari ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
17 Yehova abwira Mose ati: 2 “Saba buri muryango w’Abisirayeli uzane inkoni, zizanwe n’abatware b’imiryango bose bakurikije abo bakomokaho,+ bazane inkoni 12. Uzandike izina rya buri wese ku nkoni ye. 3 Izina rya Aroni uzaryandike ku nkoni y’umuryango wa Lewi, kuko buri mutware w’umuryango azazana inkoni imwe. 4 Uzazishyire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere y’isanduku irimo Amategeko Icumi,*+ aho njya mbiyerekera.+ 5 Inkoni y’umuntu uzatoranywa+ izazana indabyo kandi nzacecekesha Abisirayeli banyitotombera,+ namwe bakabitotombera.”+
6 Mose abibwira Abisirayeli maze abatware babo bose bamuzanira inkoni, buri mutware azana inkoni imwe. Bazana inkoni 12 bakurikije imiryango ya ba sekuruza. Inkoni ya Aroni yari imwe muri zo. 7 Mose ashyira izo nkoni imbere ya Yehova mu ihema* ririmo isanduku irimo Amategeko.*
8 Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ririmo isanduku irimo Amategeko, asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Lewi yazanye indabyo. Izo ndabyo zararabije maze zizaho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi. 9 Mose akura izo nkoni zose imbere ya Yehova azizana imbere y’Abisirayeli bose. Barazitegereza, buri wese afata inkoni ye.
10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Subiza inkoni ya Aroni+ imbere y’isanduku irimo Amategeko ihagume, ibere umuburo+ abashaka kwigomeka,+ bareke kunyitotombera kugira ngo badapfa.” 11 Mose ahita abigenza atyo, akora ibyo Yehova yamutegetse.
12 Abisirayeli babwira Mose bati: “Twese tugiye gupfa, turapfuye, turashize. 13 Umuntu wese uzegera ihema rya Yehova azapfa!+ Ubu se twese ni uku tugiye gupfa?”+
18 Yehova abwira Aroni ati: “Wowe n’abahungu bawe n’abazagukomokaho nimurenga ku mategeko arebana n’ahera muzabihanirwa.+ Kandi wowe n’abahungu bawe nimwica amategeko arebana n’umurimo wanyu w’ubutambyi muzabihanirwa.+ 2 Uzazane abavandimwe bawe bo mu muryango wa Lewi, ari wo muryango ukomokamo, kugira ngo bagufashe wowe+ n’abahungu bawe, mu mirimo mukorera imbere y’ihema ririmo isanduku irimo Amategeko.*+ 3 Bazajya bakora imirimo ubahaye, bakore n’imirimo bashinzwe kugukorera mu ihema hose.+ Icyakora ntibazegere ibikoresho by’ahera n’igicaniro kugira ngo badapfa, namwe mugapfa.+ 4 Bazafatanye nawe kandi bajye bakora imirimo bashinzwe mu ihema ryo guhuriramo n’Imana n’imirimo y’ihema yose. Ntihakagire umuntu utabifitiye uburenganzira* ubegera.+ 5 Muzakore imirimo mushinzwe ikorerwa ahera+ n’imirimo yanyu irebana n’igicaniro+ kugira ngo Imana itongera kurakarira+ Abisirayeli. 6 Natoranyije abavandimwe banyu b’Abalewi mu bandi Bisirayeli ndababaha.+ Bazaba aba Yehova kandi bazakora imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 7 Wowe n’abahungu bawe muzasohoze neza umurimo wanyu w’ubutambyi, haba ku gicaniro* cyangwa imbere ya rido.+ Uwo murimo ni uwanyu.+ Mbahaye impano y’umurimo w’ubutambyi, kandi umuntu wese uzegera ihema atabifitiye uburenganzira* azicwe.”+
8 Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Njye ubwanjye naguhaye inshingano yo kwita ku maturo bantura.+ Amaturo yera yose Abisirayeli bantura narayaguhaye burundu wowe n’abahungu bawe.+ 9 Mu bintu byera bikurwa ku bitambo bitwikwa n’umuriro, dore ibizaba ibyawe: Ibitambo byose abantu bantura, hakubiyemo ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Ni ibintu byera cyane bigenewe wowe n’abahungu bawe. 10 Ujye ubirira ahantu hera.+ Umuntu w’igitsina gabo wese azabiryeho. Bizakubere ikintu cyera.+ 11 Amaturo yose Abisirayeli batanga+ hamwe n’ibitambo byabo bizunguzwa,*+ narabiguhaye burundu wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe.+ Umuntu wese wo mu rugo rwawe utanduye ashobora kubiryaho.+
12 “Nabahaye+ amavuta meza kurusha ayandi yose, divayi nshya iryoshye kurusha izindi zose n’ibinyampeke biva mu myaka yeze mbere+ Abisirayeli bazanira Yehova. 13 Imyaka yeze mbere mu mirima yabo yose bazajya bazanira Yehova, izaba iyanyu.+ Umuntu wese wo mu rugo rwawe utanduye* ashobora kuyiryaho.
14 “Ikintu cyose cyo muri Isirayeli cyeguriwe Imana burundu kizaba icyanyu.+
15 “Abana b’imfura bose n’amatungo yose yavutse mbere+ Abisirayeli bazajya bazanira Yehova, bizaba ibyanyu. Ariko abana b’imfura uzabatangire ingurane,* n’amatungo yavutse mbere+ yanduye* na yo uzayatangire ingurane.+ 16 Abana b’imfura cyangwa amatungo yavutse mbere, bifite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, uzabitangire ingurane ukurikije igiciro cyemejwe, ni ukuvuga garama 57* z’ifeza+ yapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.* 17 Icyakora ikimasa, isekurume y’intama n’ihene byavutse mbere, ntuzabitangire ingurane+ kuko ari ibyera. Amaraso yabyo uzayaminjagire ku gicaniro.+ Ibinure byabyo uzabitwike bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza ishimishe Yehova.+ 18 Inyama zabyo zizaba izawe. Zizaba izawe nk’uko inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa n’itako ry’iburyo na byo ari ibyawe.+ 19 Amaturo yera yose Abisirayeli bazatura Yehova,+ narayaguhaye burundu wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe.+ Ni isezerano rihoraho* Yehova yagiranye nawe n’abazagukomokaho, kugeza iteka ryose.”
20 Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Ntuzahabwa umurage mu gihugu cyabo kandi nta mugabane uzagira hagati muri bo.+ Ni njye uzajya ukwitaho nguhe ibyo ukeneye* mu bandi Bisirayeli.+
21 “Abahungu ba Lewi nabahaye kimwe cya cumi+ ngo kibe umurage mu Bisirayeli, kibabere igihembo cy’umurimo bakora, ari wo murimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 22 Abisirayeli ntibazongere kuza hafi y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Baramutse babikoze baba bakoze icyaha kandi bapfa. 23 Abalewi bazajya bakora umurimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi ni bo bazajya bahanirwa ibyaha abantu bazakora ku birebana n’ahantu hera.+ Iri ni ryo tegeko rihoraho kuri mwe n’abazabakomokaho: Abalewi ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.+ 24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova, nagihaye Abalewi ngo kibe umurage wabo. Ni yo mpamvu nababwiye nti: ‘ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.’”+
25 Nuko Yehova abwira Mose ati: 26 “Ubwire Abalewi uti: ‘Abisirayeli bazajya babaha kimwe cya cumi nabatse nkakibaha ngo kibabere umurage.+ Kuri icyo kimwe cya cumi, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mugiture Yehova.+ 27 Iryo ni ryo rizafatwa nk’ituro ryanyu ry’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka,+ ribe nk’ituro rya divayi ivuye aho bengera cyangwa ituro ry’amavuta rivuye aho bayakamurira. 28 Uko ni ko muzaha Yehova ituro mukuye ku bya cumi byose muzajya muhabwa n’Abisirayeli. Kuri ibyo bya cumi, mujye mukuraho ituro rya Yehova murihe umutambyi Aroni. 29 Ku maturo yose muzajya muhabwa, mujye mukuraho amaturo y’ubwoko bwose arusha ayandi kuba meza muyature Yehova,+ abe ikintu cyera kivanywe kuri ayo maturo.’
30 “Ubwire Abalewi uti: ‘nimutanga ibyiza kurusha ibindi mukuye kuri ayo maturo, ibisigaye bizababere nk’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka, nka divayi ivuye aho bengera cyangwa amavuta avuye aho bayakamurira. 31 Mujye mubirira aho mushaka hose, mwe n’imiryango yanyu, kuko ari igihembo cy’imirimo mukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 32 Nimutanga ibyiza kuruta ibindi kuri ayo maturo muhabwa, bizatuma mutabarwaho icyaha. Ntimugakoreshe nabi ibintu byera by’Abisirayeli kugira ngo mudapfa.’”+
19 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Iri ni ryo tegeko Yehova atanze: ‘bwira Abisirayeli bagushakire inka y’ibihogo* idafite ikibazo*+ kandi itarigeze ikoreshwa imirimo. 3 Muzayihe umutambyi Eleyazari, ayishorere ayijyane inyuma y’inkambi, bayibagire imbere ye. 4 Hanyuma umutambyi Eleyazari azafate ku maraso yayo, ayakozemo urutoki, ayaminjagire karindwi aherekeye umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 5 Bazayitwike areba. Uruhu rwayo, inyama zayo, amaraso yayo n’ibyo mu mara* bizatwikwe.+ 6 Umutambyi azafate urukwi rw’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu+ n’ubudodo bw’umutuku, abijugunye mu muriro barimo gutwikiramo iyo nka. 7 Umutambyi azamese imyenda ye, akarabe, hanyuma abone kugaruka mu nkambi. Ariko azaba yanduye* kugeza nimugoroba.
8 “‘Uwatwitse iyo nka azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.
9 “‘Umuntu utanduye azayore ivu ry’iyo nka,+ arishyire inyuma y’inkambi ahantu hatanduye.* Rizabikwe kugira ngo rijye rishyirwa mu mazi yo kwiyeza+ akoreshwa n’Abisirayeli. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10 Uzayora ivu ry’iyo nka, azamese imyenda ye kandi abe yanduye kugeza nimugoroba.
“‘Iryo rizabere Abisirayeli n’abanyamahanga itegeko rihoraho.+ 11 Umuntu wese uzakora ku muntu wapfuye,* na we azamare iminsi irindwi yanduye.+ 12 Ku munsi wa gatatu uwo muntu azakoreshe ayo mazi yiyeze, maze ku munsi wa karindwi abe atanduye. Ariko ku munsi wa gatatu natiyeza, ku munsi wa karindwi azaba acyanduye. 13 Umuntu wese uzakora ku muntu wapfuye uwo ari we wese ariko ntiyiyeze, azicwe+ kuko azaba yanduje ihema rya Yehova.+ Kubera ko ataminjagiweho amazi yo kwiyeza,+ azakomeza kuba umuntu wanduye. Uwo muntu azaba acyanduye.
14 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa nihagira umuntu upfira mu ihema: Umuntu wese uzinjira muri iryo hema n’umuntu wese uzaba aririmo, azamare iminsi irindwi yanduye. 15 Igikoresho cyose kidapfundikiye neza, kizaba cyanduye.+ 16 Umuntu wese uzaba ari mu gasozi agakora ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa ku igufwa ry’umuntu cyangwa agakora ku mva, azamare iminsi irindwi yanduye.+ 17 Bazafate ivu rya cya gitambo cyo kubabarirwa ibyaha barishyire mu kintu maze barisukeho amazi meza. 18 Hanyuma umuntu utanduye+ azafate agati kitwa hisopu+ agakoze muri ayo mazi, ayaminjagire ku ihema, ku bikoresho byose, ku bantu bose bari baririmo, no ku muntu wakoze ku igufwa cyangwa uwakoze ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa uwakoze ku mva. 19 Ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi, uwo muntu utanduye azaminjagire ayo mazi kuri uwo muntu wanduye, kandi kuri uwo munsi wa karindwi azaba amuhanaguyeho icyaha cye.+ Azamese imyenda ye kandi akarabe. Ku mugoroba azaba atanduye.
20 “‘Ariko umuntu wanduye utazakora umuhango wo kwiyeza, azicwe+ kuko azaba yanduje ihema rya Yehova. Azaba ataminjagiweho amazi yo kwiyeza. Azaba yanduye.
21 “‘Iri rizababere itegeko rihoraho: Umuntu uminjagira amazi yo kwiyeza+ cyangwa umuntu uyakoraho azamese imyenda ye. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 22 Ikintu cyose umuntu wanduye azakoraho kizaba cyanduye, kandi umuntu wese uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.’”+
20 Mu kwezi kwa mbere, Abisirayeli bose bagera mu butayu bwa Zini, bashinga amahema i Kadeshi.+ Aho ni ho Miriyamu+ yapfiriye kandi ni ho bamushyinguye.
2 Nuko Abisirayeli bose babuze amazi+ biyemeza kurwanya Mose na Aroni. 3 Abantu batonganya Mose+ bati: “Iyaba natwe twarapfuye igihe abavandimwe bacu bapfiraga imbere ya Yehova. 4 Kuki mwazanye abantu ba Yehova muri ubu butayu kugira ngo twe n’amatungo yacu tuhapfire dushire?+ 5 Kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi?+ Ni ahantu utabona aho ubiba imbuto cyangwa aho utera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga,* kandi nta n’amazi yo kunywa ahaba.”+ 6 Mose na Aroni bava imbere y’Abisirayeli bajya ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana bapfukama hasi bakoza imitwe hasi, maze babona ubwiza bwa Yehova.+
7 Nuko Yehova abwira Mose ati: 8 “Fata inkoni yawe, maze wowe na Aroni umuvandimwe wawe mukoranye Abisirayeli, mubwire urutare ruvemo amazi Abisirayeli babireba. Mukure amazi mu rutare, muyabahe bayanywe, bahe n’amatungo yabo.”+
9 Nuko Mose akura iyo nkoni imbere ya Yehova+ nk’uko yari yabimutegetse. 10 Hanyuma Mose na Aroni bahuriza Abisirayeli imbere y’urwo rutare, barababwira bati: “Mutege amatwi mwa byigomeke mwe! Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?”+ 11 Mose ahita azamura ukuboko akubita inkoni ye kuri urwo rutare inshuro ebyiri, havamo amazi menshi. Abisirayeli bose baranywa, baha n’amatungo yabo.+
12 Nyuma yaho Yehova abwira Mose na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye ngo mumpeshe icyubahiro imbere y’Abisirayeli, ntimuzajyana Abisirayeli mu gihugu nzabaha.”+ 13 Ayo mazi ni yo yiswe amazi y’i Meriba,*+ kubera ko Abisirayeli batonganyije Yehova maze akihesha icyubahiro muri bo.
14 Nuko bakiri i Kadeshi, Mose atuma abantu ku mwami wa Edomu ngo bamubwire bati:+ “Umuvandimwe wawe Isirayeli+ aradutumye ngo tukubwire tuti: ‘uzi neza imibabaro yose twahuye na yo. 15 Ba sogokuruza baramanutse bajya muri Egiputa,+ tuhamara imyaka myinshi.+ Ariko Abanyegiputa batugiriye nabi, twe na ba sogokuruza.+ 16 Amaherezo dutakira Yehova+ aratwumva, yohereza umumarayika+ adukura muri Egiputa. None turi hano i Kadeshi, umujyi uri ku mupaka w’igihugu cyawe. 17 Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu, kandi nta riba* tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami. Ntituzanyura iburyo cyangwa ibumoso, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.’”+
18 Icyakora umwami wa Edomu arabasubiza ati: “Ntimuzanyure mu gihugu cyanjye, kuko nimuhanyura nzabasanganiza inkota.” 19 Abisirayeli baramusubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda gusa. Kandi nitunywa amazi, yaba twe cyangwa amatungo yacu, tuzayakwishyura.+ Nta kindi tugusaba uretse kunyura mu gihugu cyawe twigendera.”+ 20 Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati: “Ntimuzanyura mu gihugu cyanjye.”+ Umwami wa Edomu ahita aza kubasanganira azanye n’abantu benshi n’ingabo zikomeye. 21 Uko ni ko umwami wa Edomu yanze guha Abisirayeli inzira ngo banyure mu gihugu cye. Nuko Abisirayeli barahindukira banyura indi nzira.+
22 Hanyuma Abisirayeli bose bava i Kadeshi bagera ku Musozi wa Hori.+ 23 Nuko Yehova abwirira Mose na Aroni ku Musozi wa Hori uri ku mupaka w’igihugu cya Edomu, ati: 24 “Aroni agiye gupfa.+ Ntazinjira mu gihugu nzaha Abisirayeli, kuko mwarenze ku itegeko nabahaye ku birebana n’amazi y’i Meriba.+ 25 Fata Aroni n’umuhungu we Eleyazari muzamukane ku Musozi wa Hori. 26 Aroni umukuremo imyenda ye+ y’ubutambyi uyambike umuhungu we Eleyazari.+ Aho ni ho Aroni ari bupfire.”
27 Mose abigenza nk’uko Yehova yabimutegetse, azamuka Umusozi wa Hori Abisirayeli bose bamureba. 28 Mose akuramo Aroni imyenda ye y’ubutambyi ayambika umuhungu we Eleyazari. Hanyuma Aroni apfira aho hejuru ku musozi.+ Mose na Eleyazari baramanuka bava kuri uwo musozi. 29 Nuko Abisirayeli bamaze kubona ko Aroni yapfuye, bamara iminsi 30 yose bamuririra.+
21 Umwami wa Aradi w’Umunyakanani+ wari utuye i Negebu yumvise ko Abisirayeli baje baturutse mu nzira ya Atarimu, arabatera, atwara bamwe muri bo. 2 Nuko Abisirayeli bagirana na Yehova isezerano* rigira riti: “Nudufasha tugatsinda aba bantu, natwe tuzarimbura imijyi yabo.” 3 Yehova yumvira Abisirayeli arabafasha batsinda Abanyakanani, barabarimbura, barimbura n’imijyi yabo. Aho hantu bahita Horuma.*+
4 Igihe bavaga ku Musozi wa Hori,+ banyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura kugira ngo batanyura mu gihugu cya Edomu.+ Nuko bakiri mu nzira, abantu batangira kunanirwa bitewe n’urugendo. 5 Bitotombera Imana na Mose+ bati: “Kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Nta byokurya bihaba, nta n’amazi ahari,+ kandi twazinutswe iyi ngirwamugati.”+ 6 Nuko Yehova abateza inzoka z’ubumara zirabarya, hapfa Abisirayeli benshi.+
7 Hanyuma abantu basanga Mose baramubwira bati: “Twakoze icyaha kuko twitotombeye Yehova, nawe tukakwitotombera.+ Twingingire Yehova adukize izi nzoka.” Mose abasabira imbabazi.+ 8 Yehova abwira Mose ati: “Cura inzoka y’ubumara uyimanike ku giti. Umuntu naribwa n’inzoka, ajye areba iyo nzoka icuzwe mu muringa kugira ngo adapfa.” 9 Mose ahita acura inzoka mu muringa+ ayimanika ku giti.+ Iyo umuntu yaribwaga n’inzoka maze akareba iyo nzoka icuzwe mu muringa, ntiyapfaga.+
10 Hanyuma Abisirayeli bava aho bashinga amahema ahitwa Oboti.+ 11 Bava ahitwa Oboti bashinga amahema ahitwa Iye-abarimu,+ mu butayu buteganye n’i Mowabu, mu ruhande rw’iburasirazuba. 12 Barahava bashinga amahema mu Kibaya cya Zeredi.+ 13 Bavuye aho bashinga amahema mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku mupaka w’igihugu cy’Abamori. Ikibaya cya Arunoni ni wo mupaka w’i Mowabu, ugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori. 14 Aho handitswe mu gitabo cy’Intambara za Yehova ngo: “Vahebu y’i Sufu n’ibibaya bya Arunoni. 15 Ibyo bibaya bigenda bigana aho umujyi wa Ari uri, bigakomeza bikagera ku mupaka w’i Mowabu.”
16 Nuko barahava bajya i Beri. Aho hantu hari iriba kandi ni ho Yehova yabwiriye Mose ati: “Koranyiriza hamwe abantu maze mbahe amazi.”
17 Icyo gihe Abisirayeli batangira kuririmba iyi ndirimbo bavuga bati:
“Wa riba we, dudubiza! (Nimuriririmbire!)
18 Ni iriba ryacukuwe n’ibikomangoma, ricukurwa n’abanyacyubahiro,
Bakoresheje inkoni zabo z’ubutware, inkoni zabo bwite.”
Nuko Abisirayeli bava muri ubwo butayu bajya i Matana. 19 Bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli, bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti.+ 20 Bava i Bamoti bajya mu kibaya kiri mu karere k’i Mowabu,+ aherekeye hejuru ku Musozi wa Pisiga,+ uri hejuru y’akarere ka Yeshimoni.*+
21 Nuko Abisirayeli batuma abantu ku mwami w’Abamori witwa Sihoni ngo bamubwire bati:+ 22 “Reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.”+ 23 Ariko Sihoni ntiyemerera Abisirayeli kunyura mu gihugu cye, ahubwo akoranya ingabo ze zose bajya kurwana n’Abisirayeli, bahurira mu butayu. Bageze i Yahasi batangira kurwana na bo.+ 24 Nuko Abisirayeli babicisha inkota,+ bigarurira igihugu cyabo+ uhereye kuri Arunoni+ ukageza kuri Yaboki,+ hafi y’igihugu cy’Abamoni, kuko Yazeri+ ari umupaka w’igihugu cy’Abamoni.+
25 Abisirayeli bigarurira iyo mijyi yose, batura mu mijyi yose y’Abamori,+ batura i Heshiboni no mu midugudu ihakikije yose. 26 Heshiboni yari umujyi wa Sihoni, umwami w’Abamori. Ni we wari wararwanye n’umwami w’i Mowabu, amutwara igihugu cye cyose kugeza ku kibaya cya Arunoni. 27 Ni ho havuye imvugo yo kuninura* igira iti:
“Ngwino i Heshiboni.
Umujyi wa Sihoni niwubakwe kandi ukomere.
28 Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, ikirimi cy’umuriro kigaturuka mu mujyi wa Sihoni.
Cyatwitse Ari y’i Mowabu n’abategetsi b’udusozi twa Arunoni.
29 Uhuye n’ibibazo bikomeye Mowabu we! Bantu ba Kemoshi mwe, murapfuye murashize!+
Azatuma abahungu be baba impunzi n’abakobwa be babohwe, bajyanwe kwa Sihoni umwami w’Abamori.
30 Nimuze tubatere.
Ab’i Heshiboni kugeza i Diboni+ bazarimbuka.
Nimuze tuharimbure tugeze i Nofaki.
Umuriro uzahatwika ugeze i Medeba.”+
31 Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori. 32 Mose yohereza abantu ngo bajye kuneka* i Yazeri.+ Bafata imidugudu ihakikije kandi birukana Abamori bari bahatuye. 33 Hanyuma bahindura icyerekezo bazamukira mu Nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kurwana na bo ari kumwe n’ingabo ze zose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34 Yehova abwira Mose ati: “Ntimumutinye,+ kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose, kandi nkabaha igihugu cye.+ Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”+ 35 Nuko baramwica, bica abahungu be n’ingabo ze zose, ntihasigara n’umwe.+ Hanyuma bigarurira igihugu cye.+
22 Nuko Abisirayeli bava aho bashinga amahema mu bibaya* by’ubutayu bw’i Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 2 Balaki+ umuhungu wa Sipori amenya ibyo Abisirayeli bari barakoreye Abamori byose. 3 Abamowabu batinya cyane Abisirayeli kuko bari benshi, babakura umutima.+ 4 Abamowabu babwira abayobozi b’i Midiyani bati:+ “Aba bantu bazamaraho abadukikije bose nk’uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.”
Icyo gihe Balaki umuhungu wa Sipori ni we wari umwami w’i Mowabu. 5 Yohereza abantu ngo bajye kureba Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori,+ hafi y’Uruzi rwa Ufurate rwo mu gihugu yavukiyemo, maze bamubwire bati: “Dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Buzuye ahantu hose,+ kandi bashinze amahema hafi y’igihugu cyanjye. 6 None ndakwinginze ngwino usabire aba bantu ibyago*+ kuko bandusha imbaraga. Wenda nashobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu. Nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo usabiye ibyago bimugeraho.”
7 Nuko abayobozi b’i Mowabu n’abayobozi b’i Midiyani bafata urugendo, bajya kureba Balamu bajyanye n’impano zo kumuha kugira ngo asabire ibyago Abisirayeli.+ Bamugezeho bamubwira ubutumwa bwa Balaki. 8 Arababwira ati: “Nimurare hano iri joro, ibyo Yehova ari bumbwire ni byo nzababwira.” Nuko abayobozi b’i Mowabu barara kwa Balamu.
9 Imana isanga* Balamu iramubaza iti:+ “Bariya bantu bari iwawe ni ba nde?” 10 Nuko Balamu asubiza Imana y’ukuri ati: “Balaki umuhungu wa Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ati: 11 ‘dore hari abantu bavuye muri Egiputa kandi buzuye ahantu hose. None ngwino umfashe ubasabire ibyago.+ Wenda nashobora kubarwanya nkabirukana.’” 12 Ariko Imana ibwira Balamu iti: “Ntujyane na bo. Ntusabire abo bantu ibyago kuko bahawe umugisha.”+
13 Bukeye Balamu arabyuka abwira abayobozi Balaki yari yohereje ati: “Nimwisubirire mu gihugu cyanyu, kuko Yehova yanze ko njyana namwe.” 14 Abo bayobozi b’i Mowabu barahaguruka basanga Balaki, baramubwira bati: “Balamu yanze kuzana natwe.”
15 Ariko Balaki yohereza abandi bayobozi barusha aba mbere ubwinshi n’icyubahiro. 16 Na bo bajya kwa Balamu baramubwira bati: “Balaki umuhungu wa Sipori yavuze ati: ‘ndakwinginze, ntihagire ikikubuza kuza, 17 kuko nzaguhesha icyubahiro cyinshi, kandi icyo uzavuga cyose nzagikora. None ndakwinginze, ngwino umfashe usabire aba bantu ibyago.’” 18 Ariko Balamu asubiza abagaragu ba Balaki ati: “Niyo Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinshobora gukora ikintu kinyuranyije n’itegeko rya Yehova Imana yanjye cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye.+ 19 Icyakora namwe nimurare hano iri joro, kugira ngo numve ikindi Yehova ari bumbwire.”+
20 Nuko Imana isanga Balamu nijoro iramubwira iti: “Niba aba bantu baje kuguhamagara, haguruka ujyane na bo. Ariko rero, ibyo nzakubwira ni byo uzavuga.”+ 21 Mu gitondo Balamu arabyuka atunganya indogobe ye, maze ajyana n’abayobozi b’i Mowabu.+
22 Ariko Balamu agiye, Imana irarakara cyane. Umumarayika wa Yehova ahagarara mu nzira kugira ngo amutangire. Balamu yari ahetswe n’indogobe ye, ari kumwe n’abagaragu be babiri. 23 Iyo ndogobe ibonye umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira afite inkota mu ntoki, ishaka kuva mu nzira ngo ice mu murima, ariko Balamu arayikubita kugira ngo ayigarure mu nzira. 24 Umumarayika wa Yehova ahagarara mu kayira gato kari hagati y’inkuta z’amabuye zari zizitiye imirima y’imizabibu. 25 Indogobe ibonye umumarayika wa Yehova, itangira kwegera urukuta cyane, bituma ibyigira ikirenge cya Balamu ku rukuta, arongera arayikubita.
26 Umumarayika wa Yehova arongera yigira imbere ahagarara ahantu hafunganye, aho bitashobokaga gukatira iburyo cyangwa ibumoso. 27 Iyo ndogobe yari ihetse Balamu ibonye umumarayika wa Yehova iraryama. Nuko Balamu ararakara ayikubita inkoni ye. 28 Amaherezo Yehova atuma iyo ndogobe ivuga,+ maze ibaza Balamu iti: “Nagukoreye iki cyatumye unkubita inshuro eshatu zose?”+ 29 Balamu asubiza iyo ndogobe ati: “Ni uko uri kuntesha umutwe. Iyo nza kugira inkota mba nakwishe!” 30 Iyo ndogobe ibaza Balamu iti: “Si ndi indogobe yawe wagenzeho mu buzima bwawe bwose kugeza uyu munsi? Ese hari ubwo nigeze ngukorera ibintu nk’ibi?” Arayisubiza ati: “Oya!” 31 Yehova atuma Balamu abona+ umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira afite inkota mu ntoki. Balamu ahita apfukama akoza umutwe hasi.
32 Nuko umumarayika wa Yehova aramubaza ati: “Kuki wakubise indogobe yawe inshuro eshatu zose? Njye ubwanjye naje kugutangira, kuko urugendo rwawe rudahuje n’ibyo nshaka.+ 33 Indogobe yambonye igerageza kumpunga inshuro eshatu zose.+ Iyo itaza kumpunga, mba nakwishe ariko yo nkayihorera.” 34 Balamu abwira umumarayika wa Yehova ati: “Nakoze icyaha, kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze mu nzira uje kuntangira. Niba rero ubona ko bidakwiriye, reka nsubireyo.” 35 Umumarayika wa Yehova abwira Balamu ati: “Jyana n’aba bantu, ariko icyo nzakubwira ni cyo uzavuga.” Nuko Balamu arakomeza ajyana n’abayobozi bari batumwe na Balaki.
36 Balaki yumvise ko Balamu aje, ahita ajya kumusanganira mu mujyi w’i Mowabu uri ku kibaya cya Arunoni, ku mupaka w’igihugu cye. 37 Balaki abaza Balamu ati: “Ko nagutumyeho abantu ngo uze, kuki utaje? Ese utekereza ko kuguhesha icyubahiro cyinshi byananira?”+ 38 Balamu asubiza Balaki ati: “Dore noneho naje. Ariko sinemerewe kuvuga ibyo nishakiye. Ibyo Imana izambwira ni byo byonyine nzavuga.”+
39 Nuko Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-husoti. 40 Balaki atamba ibitambo by’inka n’intama kandi yohererezaho Balamu n’abayobozi bari kumwe na we. 41 Mu gitondo Balaki ajya gufata Balamu amuzamukana i Bamoti-bayali kugira ngo ashobore kubona Abisirayeli bose.+
23 Nuko Balamu abwira Balaki ati: “Nyubakira hano ibicaniro birindwi,+ untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.” 2 Balaki ahita abigenza uko Balamu abimubwiye. Hanyuma Balaki na Balamu batambira kuri buri gicaniro* ikimasa kimwe n’isekurume y’intama imwe.+ 3 Balamu abwira Balaki ati: “Ba ugumye hano iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro, maze ureke mbe ngiye. Wenda Yehova ari bumbonekere. Icyo ari bumbwire ni cyo ndi bukubwire.” Nuko arazamuka ajya hejuru y’umusozi.*
4 Nuko Imana ibonekera Balamu,+ arayibwira ati: “Nubatse ibicaniro birindwi, buri gicaniro ngitambiraho ikimasa n’isekurume y’intama.” 5 Yehova abwira Balamu+ ibyo agomba kuvuga, arangije aramubwira ati: “Sanga Balaki ubimubwire.” 6 Hanyuma Balamu asubira aho Balaki ari, asanga ahagararanye n’abayobozi bose b’i Mowabu iruhande rw’igitambo cye gitwikwa n’umuriro. 7 Nuko aravuga ati:+
“Balaki umwami w’i Mowabu yankuye muri Aramu,+
Mu misozi y’iburasirazuba, arambwira
Ati: ‘ngwino usabire Yakobo ibyago,
Ngwino usabire ibyago Isirayeli.’+
8 Nahera he nsabira ibyago aba bantu kandi Imana idashaka ko bibageraho?
Nabasha nte gucira urubanza abo Yehova ataruciriye?+
9 Ndabareba mpagaze hejuru y’ibitare,
Ndabitegereza mpagaze hejuru y’imisozi.
10 Ni nde ushobora kubara abantu benshi ba Yakobo bangana n’umukungugu wo hasi?+
Ni nde wabasha kubara na kimwe cya kane cy’Abisirayeli?
Reka nipfire nk’uko abakiranutsi bapfa.
Iherezo ryanjye rizabe nk’iryabo.”
11 Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Unkoze ibiki? Nakuzanye ngo usabire abanzi banjye ibyago none ubasabiye imigisha myinshi?”+ 12 Aramusubiza ati: “None se ibyo Yehova yambwiye si byo ngomba kuvuga?”+
13 Nuko Balaki aramubwira ati: “Ngwino tujyane ahandi hantu, aho ushobora kubitegereza. Uri bubone gusa bake muri bo, nturi bubabone bose. Nituhagera, rwose umfashe ubasabire ibyago.”+ 14 Amujyana i Sofimu hejuru y’umusozi witwa Pisiga.+ Ahubaka ibicaniro birindwi, buri gicaniro agitambiraho ikimasa n’isekurume y’intama.+ 15 Hanyuma abwira Balaki ati: “Guma aha iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro, ureke njye hariya kuvugana n’Imana.” 16 Nyuma yaho Yehova avugana na Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga arangije aramubwira ati:+ “Subira aho Balaki ari, kandi uko abe ari ko umubwira.” 17 Asubira aho Balaki ari asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa n’umuriro, ari kumwe n’abayobozi b’i Mowabu. Nuko Balaki aramubaza ati: “Yehova yakubwiye iki?” 18 Balamu ahita avuga ati:+
“Balaki we, haguruka wumve.
Tega amatwi muhungu wa Sipori we.
Ese ibyo yavuze ntizabikora?
Ese ibyo yavuze ntizabisohoza?+
21 Imana ntizemera ko hagira ukoresha imbaraga ndengakamere* ateza ibibi Yakobo.
Ntizemera ko Isirayeli agerwaho n’ibyago.
Yehova Imana ye ari kumwe na we,+
Kandi muri Isirayeli humvikanye amajwi aranguruye asingiza umwami.
22 Imana ni yo yabakuye muri Egiputa.+
Ikoresha imbaraga zayo ikabarwanirira nk’uko ikimasa cy’ishyamba gikoresha amahembe yacyo.+
23 Kuko nta washobora gukoresha imbaraga ndengakamere ngo ateze Yakobo ibibi,+
Cyangwa ngo araguze agamije kugirira Isirayeli nabi.+
Muri iki gihe abantu bashobora kuvuga ibya Yakobo na Isirayeli bati:
‘dore ibintu bikomeye Imana yakoze!’
24 Aba bantu bazahaguruka nk’intare,
Kandi bahagarare bemye nk’intare.+
Bazamera nk’intare idashobora kuryama itararya umuhigo,
Cyangwa itaranywa amaraso y’abishwe.”
25 Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Niba udashobora kubasabira ibyago, ntiwagombye no kubasabira umugisha.” 26 Balamu asubiza Balaki ati: “Sinakubwiye nti: ‘ibyo Yehova azambwira byose ni byo nzakora’?”+
27 Nuko Balaki abwira Balamu ati: “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi hantu. Wenda nuhagera Imana y’ukuri irabona ko bikwiriye maze rwose umfashe ubasabire ibyago.”+ 28 Balaki ajyana Balamu hejuru y’umusozi wa Pewori, ahitegeye Yeshimoni.*+ 29 Balamu abwira Balaki ati: “Nyubakira hano ibicaniro birindwi, untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.”+ 30 Balaki abigenza uko Balamu abimubwiye, atambira kuri buri gicaniro ikimasa n’isekurume y’intama.
24 Balamu abonye ko Yehova yishimiye guha Isirayeli umugisha, ntiyongera kujya kubaza niba hari ibyago+ bizagera ku Bisirayeli, nk’uko yari yabigenje mbere, ahubwo yerekeza amaso mu butayu. 2 Balamu yitegereje Abisirayeli abona bashinze amahema bakurikije imiryango yabo,+ maze umwuka w’Imana umuzaho.+ 3 Nuko aravuga ati:+
“Aya ni yo magambo ya Balamu umuhungu wa Bewori,
Amagambo y’umunyambaraga ufite ijisho rireba cyane,
4 Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,
Uwari ufite amaso areba cyane ubwo yituraga hasi,+
Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse:
5 Mbega ukuntu amahema yawe ari meza Yakobo we!
Amahema yawe ni meza Isirayeli we!+
6 Agiye mu cyerekezo kimwe nk’ibibaya,+
Ameze nk’ubusitani buteye ku mugezi.
Ameze nk’ibiti Yehova yateye bivamo imibavu,*
Nk’ibiti by’amasederi biteye hafi y’amazi.
7 Amazi akomeza gutemba ava mu bivomesho bye bibiri by’uruhu,
8 Imana imukuye muri Egiputa.
Ikoresha imbaraga zayo imurwanirira nk’uko ikimasa cy’ishyamba gikoresha amahembe yacyo.
Isirayeli azarimbura abantu bo mu bihugu bimurwanya,+
Azahekenya amagufwa yabo, ayajanjaguze imyambi ye.
9 Arasutama, akaryama nk’intare.
Ko ameze nk’intare, ni nde watinyuka kumushotora?
Abamusabira umugisha na bo bazawuhabwa,
Abamusabira ibyago ni bo bizageraho.”+
10 Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza bitewe n’uburakari, aramubwira ati: “Naguhamagaye ngira ngo umfashe usabire abanzi banjye ibyago+ none dore ubasabiye imigisha myinshi inshuro eshatu zose! 11 Hoshi genda subira iwanyu. Nari nariyemeje kuguhesha icyubahiro+ none dore Yehova atumye utakibona.”
12 Balamu na we asubiza Balaki ati: “None se sinari nabwiye abantu wantumyeho nti: 13 ‘nubwo Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinarenga ku itegeko rya Yehova ngo nkore ibyo nishakiye byaba ibyiza cyangwa ibibi, ko ahubwo icyo Yehova azavuga ari cyo nzavuga’?+ 14 Ubu nsubiye iwacu. Ariko ngwino mbanze nkubwire icyo Abisirayeli bazakorera abantu bawe mu bihe bizaza.” 15 Nuko aravuga ati:+
“Aya ni yo magambo ya Balamu umuhungu wa Bewori,
Amagambo y’umuntu ufite ijisho rireba cyane,+
16 Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,
Akagira ubumenyi buturuka ku Isumbabyose,
Uwari ufite amaso areba cyane ubwo yituraga hasi,
Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse:
17 Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza.
Ndamwitegereza, ariko aracyari kure.
Azamenagura umutwe wa Mowabu,+
Amene imitwe abagome bose.
19 Uzakomoka kuri Yakobo azatsinda,+
Azarimbura uzarokoka muri uwo mujyi wese.”
20 Abonye Abamaleki aravuga ati:
21 Abonye Abakeni+ aravuga ati:
“Utuye ahantu hari umutekano kandi hubatse ku rutare.
22 Ariko hazaza umuntu atwike Abakeni bashireho.
Ese hazashira igihe kingana iki mbere y’uko Abashuri babajyana muri imbohe?”
23 Nuko akomeza avuga ati:
“Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka Imana nikora ibyo byose?
Ariko amaherezo na yo azarimburwa.”*
25 Hanyuma Balamu+ asubira iwe. Balaki na we aragenda.
25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+ 2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+ 3 Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane. 4 Yehova abwira Mose ati: “Fata abayobozi bose b’Abisirayeli bakoze icyaha ubice, ubamanike imbere ya Yehova izuba riva, kugira ngo Yehova areke kurakarira cyane Abisirayeli.” 5 Mose abwira abacamanza ba Isirayeli ati:+ “Buri wese muri mwe yice abantu be basenze Bayali y’i Pewori.”+
6 Ariko hari umugabo wo mu Bisirayeli wazanye Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’Abisirayeli bose bari bateraniye ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana barira. 7 Nuko Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, abibonye ahita ahaguruka muri abo bantu afata icumu. 8 Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi. Rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+ 9 Abishwe n’icyo cyorezo bari 24.000.+
10 Nuko Yehova abwira Mose ati: 11 “Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, yatumye ntakomeza kurakarira Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntica Abisirayeli ngo mbamare, kuko nshaka ko banyiyegurira akaba ari njye basenga njyenyine.+ 12 Kubera iyo mpamvu, umubwire uti: ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro. 13 Rizamubera isezerano rihoraho ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho,+ kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ agatuma bababarirwa.’”*
14 Umwisirayeli wicanywe n’Umumidiyanikazi yitwaga Zimuri umuhungu wa Salu. Zimuri yari umwe mu batware b’umuryango wa Simeyoni. 15 Umumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi umukobwa wa Suri.+ Suri yari umuyobozi mu muryango wa ba sekuruza i Midiyani.+
16 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: 17 “Mutere Abamidiyani mubice,+ 18 kuko babashutse bakoresheje amayeri mugakorera icyaha i Pewori,+ bigatuma mugerwaho n’ibyago. Babakoresheje icyaha binyuze kuri Kozibi umukobwa w’umuyobozi wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+
26 Nyuma y’icyorezo+ Yehova abwira Mose na Eleyazari umuhungu w’umutambyi Aroni ati: 2 “Mubare Abisirayeli bose mukurikije imiryango ya ba sekuruza, mubare kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru, ni ukuvuga abashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli bose.”+ 3 Nuko Mose n’umutambyi Eleyazari+ bababwirira mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko,+ bati: 4 “Mubare abafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru nk’uko Yehova yabitegetse Mose.”+
Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa ni aba: 5 Rubeni,+ imfura ya Isirayeli. Abahungu ba Rubeni+ ni Hanoki ari we umuryango w’Abahanoki wakomotseho, Palu ari we umuryango w’Abapalu wakomotseho, 6 Hesironi ari we umuryango w’Abahesironi wakomotseho, na Karumi ari we umuryango w’Abakarumi wakomotseho. 7 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Rubeni. Ababaruwe bari 43.730.+
8 Palu yabyaye Eliyabu. 9 Abahungu ba Eliyabu ni Nemuweli, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu bari mu bajyanama batoranyijwe mu Bisirayeli, kandi ni na bo bafatanyije na Kora+ bakarwanya Mose+ na Aroni, ubwo barwanyaga Yehova.+
10 Icyo gihe ubutaka bwarasamye burabamira. Naho Kora we yapfuye igihe we n’abagabo 250+ bari bamushyigikiye batwikwaga n’umuriro. Ibyababayeho byabereye abandi isomo.+ 11 Icyakora abahungu ba Kora bo ntibapfuye.+
12 Abahungu ba Simeyoni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Nemuweli ari we umuryango w’Abanemuweli wakomotseho, Yamini ari we umuryango w’Abayamini wakomotseho, Yakini ari we umuryango w’Abayakini wakomotseho, 13 Zera ari we umuryango w’Abazera wakomotseho, na Shawuli ari we umuryango w’Abashawuli wakomotseho. 14 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Simeyoni. Ababaruwe bari 22.200.+
15 Abahungu ba Gadi+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Sefoni ari we umuryango w’Abasefoni wakomotseho, Hagi ari we umuryango w’Abahagi wakomotseho, Shuni ari we umuryango w’Abashuni wakomotseho, 16 Ozini ari we umuryango w’Abozini wakomotseho, Eri ari we umuryango w’Aberi wakomotseho, 17 Arodi ari we umuryango w’Abarodi wakomotseho, na Areli ari we umuryango w’Abareli wakomotseho. 18 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Gadi. Ababaruwe bari 40.500.+
19 Abahungu ba Yuda+ ni Eri na Onani.+ Ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanani.+ 20 Abahungu ba Yuda n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shela+ ari we umuryango w’Abashela wakomotseho, Peresi+ ari we umuryango w’Abaperesi wakomotseho, na Zera+ ari we umuryango w’Abazera wakomotseho. 21 Abahungu ba Peresi ni aba: Hesironi+ ari we umuryango w’Abahesironi wakomotseho, na Hamuli+ ari we umuryango w’Abahamuli wakomotseho. 22 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Yuda. Ababaruwe bari 76.500.+
23 Abahungu ba Isakari+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Tola+ ari we umuryango w’Abatola wakomotseho, Puwa ari we umuryango w’Abapuwa wakomotseho, 24 Yashubu ari we umuryango w’Abayashubu wakomotseho, na Shimuroni ari we umuryango w’Abashimuroni wakomotseho. 25 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Isakari. Ababaruwe bari 64.300.+
26 Abahungu ba Zabuloni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Seredi ari we umuryango w’Abaseredi wakomotseho, Eloni ari we umuryango w’Abeloni wakomotseho, na Yahileli ari we umuryango w’Abayahileli wakomotseho. 27 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Zabuloni. Ababaruwe bari 60.500.+
28 Yozefu+ ni we umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu+ yakomotseho. 29 Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ ari we umuryango w’Abamakiri wakomotseho. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi ni we umuryango w’Abagileyadi wakomotseho. 30 Aba ni bo bahungu ba Gileyadi: Yezeri ari we umuryango w’Abayezeri wakomotseho, Heleki ari we umuryango w’Abaheleki wakomotseho, 31 Asiriyeli ari we umuryango w’Abasiriyeli wakomotseho, Shekemu ari we umuryango w’Abashekemu wakomotseho, 32 Shemida ari we umuryango w’Abashemida wakomotseho, na Heferi ari we umuryango w’Abaheferi wakomotseho. 33 Selofehadi umuhungu wa Heferi nta bahungu yagiraga. Yari afite abakobwa gusa.+ Amazina y’abakobwa ba Selofehadi+ ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 34 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Manase. Ababaruwe bari 52.700.+
35 Abahungu ba Efurayimu+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shutela+ ari we umuryango w’Abashutela wakomotseho, Bekeri ari we umuryango w’Ababekeri wakomotseho, na Tahani ari we umuryango w’Abatahani wakomotseho. 36 Aba ni bo bakomotse kuri Shutela: Erani ari we umuryango w’Aberani wakomotseho. 37 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Efurayimu. Ababaruwe bari 32.500.+ Abo ni bo bahungu ba Yozefu n’imiryango yabakomotseho.
38 Abahungu ba Benyamini+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Bela+ ari we umuryango w’Ababela wakomotseho, Ashibeli ari we umuryango w’Abashibeli wakomotseho, Ahiramu ari we umuryango w’Abahiramu wakomotseho, 39 Shefufamu ari we umuryango w’Abashufamu wakomotseho, na Hufamu ari we umuryango w’Abahufamu wakomotseho. 40 Bela yabyaye Arudi na Namani.+ Arudi ni we umuryango w’Abarudi wakomotseho, kandi Namani ni we umuryango w’Abanamani wakomotseho. 41 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Benyamini. Ababaruwe bari 45.600.+
42 Abakomoka kuri Dani+ ni Shuhamu ari we wakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Abo ni bo bakomotse kuri Dani. 43 Mu miryango yose y’Abashuhamu, ababaruwe bari 64.400.+
44 Abahungu ba Asheri+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Imuna ari we umuryango w’Abimuna wakomotseho, Ishivi ari we umuryango w’Abishivi wakomotseho, na Beriya ari we umuryango w’Ababeriya wakomotseho. 45 Abakomotse kuri Beriya ni Heberi ari we umuryango w’Abaheberi wakomotseho, na Malikiyeli ari we umuryango w’Abamalikiyeli wakomotseho. 46 Umukobwa wa Asheri yitwaga Sera. 47 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Asheri. Ababaruwe bari 53.400.+
48 Abahungu ba Nafutali+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Yahiseli ari we umuryango w’Abayahiseli wakomotseho, Guni ari we umuryango w’Abaguni wakomotseho, 49 Yeseri ari we umuryango w’Abayeseri wakomotseho, na Shilemu ari we umuryango w’Abashilemu wakomotseho. 50 Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Nafutali. Ababaruwe bari 45.400.+
51 Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli. Bari abantu 601.730.+
52 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: 53 “Abo ni bo bazagabanywa igihugu, bagahabwa umurage hakurikijwe umubare wabo.+ 54 Abazaba ari benshi uzabahe ahantu hanini, naho abake ubahe ahantu hato.+ Buri muryango uzahabwa umurage hakurikijwe umubare w’abawugize. 55 Igihugu kizagabanywe hakoreshejwe ubufindo.+ Bazahabwe umurage hakurikijwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza. 56 Bazajya bahabwa umurage wabo hakoreshejwe ubufindo,* baba ari bake cyangwa benshi.”
57 Aba ni bo babaruwe mu miryango y’Abalewi:+ Gerushoni ari we umuryango w’Abagerushoni wakomotseho, Kohati+ ari we umuryango w’Abakohati wakomotseho, na Merari ari we umuryango w’Abamerari wakomotseho. 58 Iyi ni yo miryango y’Abalewi: Umuryango w’Abalibuni,+ umuryango w’Abaheburoni,+ umuryango w’Abamahali,+ umuryango w’Abamushi+ n’umuryango w’Abakora.+
Kohati yabyaye Amuramu.+ 59 Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi,+ akaba umukobwa Lewi yabyariye muri Egiputa. Amuramu na Yokebedi babyaye Aroni, Mose na mushiki wabo Miriyamu.+ 60 Hanyuma Aroni abyara Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.+ 61 Ariko Nadabu na Abihu bapfiriye imbere ya Yehova bazize kuba barazanye imbere ye umuriro udahuje n’uko yari yarategetse.+
62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru,+ bari 23.000. Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta murage* bari kuzahabwa mu Bisirayeli.+
63 Abo ni bo Mose n’umutambyi Eleyazari babaruye igihe babaruraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko. 64 Ariko muri abo babaruwe icyo gihe, nta n’umwe wari ukiriho mu bo Mose n’umutambyi Aroni babaruriye mu butayu bwa Sinayi,+ 65 kuko Yehova yari yaravuze ngo: “Bazapfira mu butayu.”+ Ni yo mpamvu nta n’umwe muri bo wari ukiriho, uretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.+
27 Nuko abakobwa ba Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, bo mu miryango ikomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, baraza. Amazina y’abo bakobwa ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 2 Bahagarara imbere ya Mose, imbere y’umutambyi Eleyazari, imbere y’abatware+ n’imbere y’Abisirayeli bose, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, baravuga bati: 3 “Papa yapfiriye mu butayu, ariko ntiyari muri rya tsinda ryafatanyije na Kora+ kurwanya Yehova, ahubwo yapfuye azize ibyaha bye. Icyakora nta bahungu yari yarabyaye. 4 None se izina rya papa ryibagirane mu muryango we bitewe n’uko atabyaye abahungu? Nimuduhe umurage mu bavandimwe ba papa.” 5 Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere ya Yehova.+
6 Nuko Yehova abwira Mose ati: 7 “Ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga ni ukuri. Ugomba kubaha umurage mu bavandimwe ba papa wabo, kugira ngo umurage wa papa wabo ube uwabo.+ 8 Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu napfa nta muhungu asize, umurage we muzawuhe umukobwa we. 9 Niba nta mukobwa asize, umurage we muzawuhe abavandimwe be. 10 Niba nta bavandimwe afite, umurage we muzawuhe abavandimwe ba papa we. 11 Niba na papa we nta bavandimwe afite, umurage we muzawuhe mwene wabo wa bugufi wo mu muryango we, maze ube uwe. Ibyo bizabere Abisirayeli itegeko ridahinduka nk’uko Yehova yabitegetse Mose.’”
12 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Zamuka uyu musozi wa Abarimu+ maze witegereze igihugu nzaha Abisirayeli.+ 13 Numara kucyitegereza uzapfa,+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe na we yapfuye,+ 14 kuko igihe Abisirayeli banyitotomberaga bari mu butayu bwa Zini, mwanyigometseho ntimwumvire itegeko ryanjye kandi ntimumpeshe icyubahiro imbere yabo binyuze kuri ya mazi.+ Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+
15 Mose abwira Yehova ati: 16 “Yehova, wowe Mana uha abantu bose ubuzima,* utoranyirize aba bantu umuntu 17 uzajya ubayobora muri byose kandi bakamwumvira muri byose, kugira ngo aba bantu bawe, Yehova, batamera nk’intama zitagira umwungeri.” 18 Yehova abwira Mose ati: “Ufate Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugabo ushoboye iyo nshingano, umurambikeho ibiganza,+ 19 umuhagarike imbere y’umutambyi Eleyazari n’imbere y’Abisirayeli bose, maze umushyireho abe umuyobozi wabo.+ 20 Kandi uzamuhe ku bubasha* bwawe,+ kugira ngo Abisirayeli bose bajye bamwumvira.+ 21 Azahagarara imbere y’umutambyi Eleyazari, maze na we amubarize Yehova akoresheje Urimu*+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bizatuma Yosuwa n’Abisirayeli bari kumwe ndetse n’abandi bantu bose bamwumvira mu byo abategeka byose.”
22 Nuko Mose abigenza nk’uko Yehova yari yabimutegetse. Afata Yosuwa amuhagarika imbere y’umutambyi Eleyazari n’imbere y’Abisirayeli bose, 23 amurambikaho ibiganza, amushyiraho ngo abe umuyobozi wabo,+ nk’uko Yehova yari yabimubwiye.+
28 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Tegeka Abisirayeli uti: ‘mujye muntura igitambo kuko ari nk’ibyokurya byanjye, kibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro yacyo nziza ikanshimisha. Mujye mugitamba mu gihe cyagenwe.’+
3 “Ubabwire uti: ‘iki ni cyo gitambo gitwikwa n’umuriro muzatambira Yehova: Mujye mutamba amasekurume abiri y’intama adafite ikibazo* afite umwaka umwe, abe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi.+ 4 Isekurume imwe y’intama ikiri nto mujye muyitamba mu gitondo, iyindi muyitambe nimugoroba,+ 5 muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ikiro kimwe* cy’ifu inoze, ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye ajya kungana na litiro imwe.*+ 6 Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro+ kigatanga impumuro nziza cyategekewe ku Musozi wa Sinayi. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova buri munsi. 7 Buri sekurume y’intama ikiri nto ijye itambanwa n’ituro rya divayi rijya kungana na litiro imwe.+ Ituro rya divayi mujye murisuka ahera ribe irya Yehova. 8 Indi sekurume y’intama ikiri nto uzayitambe nimugoroba. Uzayitambane n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi nk’ayo watanze mu gitondo, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+
9 “‘Icyakora, ku munsi w’Isabato+ ujye utamba amasekurume abiri y’intama adafite ikibazo, afite umwaka umwe, n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, ubitambane n’ituro rya divayi. 10 Icyo kizaba ari igitambo gitwikwa n’umuriro gitangwa ku Isabato. Hazatambwe n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi.+
11 “‘Mu ntangiriro za buri kwezi, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’isekurume y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 12 Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, isekurume y’intama muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta,+ 13 naho buri sekurume y’intama ikiri nto mujye muyitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza+ yacyo igashimisha Yehova. 14 Naho ku birebana n’amaturo ya divayi, ikimasa+ kizatambanwe na divayi ingana na litiro hafi ebyiri.*+ Isekurume y’intama izatambanwe na divayi ingana na litiro imwe irengaho gato.*+ Isekurume y’intama ikiri nto, izatambanwe na divayi yenda kungana na litiro imwe. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizajya gitambwa buri kwezi mu mezi yose y’umwaka. 15 Nanone uzatambe umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha giturwa Yehova, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi.
16 “‘Ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, mujye mwizihiza Pasika ya Yehova.+ 17 Ku itariki ya 15 y’uko kwezi mujye mwizihiza umunsi mukuru, mumare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 18 Ku munsi wa mbere w’iyo minsi irindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimuzagire umurimo wose uvunanye mukora. 19 Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito n’isekurume y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Ayo matungo azabe adafite ikibazo.+ 20 Ku birebana n’amaturo y’ibinyampeke y’ifu inoze ivanze n’amavuta+ aturanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, naho isekurume y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 21 Ya masekurume y’intama akiri mato uko ari arindwi, buri sekurume muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 22 Muzatambe n’ihene ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kugira ngo mubabarirwe.* 23 Muzatambe ibyo bitambo byiyongere kuri cya gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi mu gitondo. 24 Muzamare iminsi irindwi mutamba ibitambo nk’ibyo kugira ngo bibe nk’ibyokurya. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. Bijye bitambanwa n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi. 25 Ku munsi wa karindwi muzateranire hamwe musenge Imana.+ Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.+
26 “‘Ku munsi muzanaho imyaka yeze bwa mbere,*+ igihe muzanira Yehova ituro ry’ibinyampeke+ bikimara kwera mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.+ 27 Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito, isekurume y’intama imwe n’amasekurume y’intama arindwi afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+ 28 Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, buri kimasa kizatambanwe n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, isekurume y’intama itambanwe n’ibiro bibiri by’ifu, 29 naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, izatambanwe n’ikiro kimwe cy’ifu. 30 Muzatambe n’umwana w’ihene kugira ngo mubabarirwe ibyaha.+ 31 Muzatambe ibyo bitambo byiyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo. Ayo matungo azabe adafite ikibazo.+ Muzayatambane n’amaturo ya divayi.
29 “‘Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo uvunanye mukora.+ Kuri uwo munsi muzajya muvuza impanda.*+ 2 Muzatambe ikimasa kikiri gito, isekurume y’intama n’amasekurume* arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. 3 Muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta, ikimasa mugitambane n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu, isekurume y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu.* 4 Naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muyitambane n’ikiro kimwe* cy’ifu. 5 Muzatambe n’isekurume y’ihene ikiri nto ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo mubabarirwe.* 6 Ibyo bitambo biziyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri kwezi n’ituro ry’ibinyampeke+ ritambanwa na cyo, no ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke+ ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo ya divayi+ atambanwa n’ibyo bitambo. Muzabitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.
7 “‘Ku itariki ya 10 y’uko kwezi kwa karindwi, muzateranire hamwe musenge Imana,+ kandi muzibabaze.* Ntimuzagire umurimo wose mukora.+ 8 Muzatambe ikimasa kikiri gito, isekurume y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo,* bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+ 9 Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, isekurume y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 10 Naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 11 Nanone muzatambe umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha cyiyongera ku gitambo cyo kubabarirwa ibyaha gitangwa ku Munsi wo Kwiyunga n’Imana,*+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo ya divayi atambanwa n’ibyo bitambo.
12 “‘Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+ 13 Muzatambe ibimasa 13 bikiri bito, amasekurume abiri y’intama, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. 14 Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, buri kimasa muri ibyo 13 muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, buri sekurume y’intama muri izo ebyiri muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 15 Buri sekurume y’intama muri ya yandi 14 akiri mato muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 16 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
17 “‘Ku munsi wa kabiri muzatambe ibimasa 12 bikiri bito, amasekurume 2 y’intama, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 18 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 19 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, mutange n’amaturo ya divayi atambanwa n’ibyo bitambo.+
20 “‘Ku munsi wa gatatu muzatambe ibimasa 11, amasekurume y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 21 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 22 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
23 “‘Ku munsi wa kane muzatambe ibimasa 10, amasekurume y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 24 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 25 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
26 “‘Ku munsi wa gatanu muzatambe ibimasa icyenda, amasekurume y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 27 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 28 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
29 “‘Ku munsi wa gatandatu muzatambe ibimasa umunani, amasekurume y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 30 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 31 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo ya divayi bitambanwa na cyo.+
32 “‘Ku munsi wa karindwi muzatambe ibimasa birindwi, amasekurume y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo.+ 33 Ibyo bimasa n’amasekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 34 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
35 “‘Ku munsi wa munani mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.+ 36 Muzatambe ikimasa, isekurume y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bidafite ikibazo,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 37 Icyo kimasa n’isekurume y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 38 Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo.+
39 “‘Ibyo ni byo bitambo muzatambira Yehova ku minsi mikuru yanyu,+ byiyongera ku bitambo byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana+ no ku maturo atangwa ku bushake,+ maze bibabere ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ amaturo y’ibinyampeke,+ amaturo ya divayi+ n’ibitambo bisangirwa.’”*+ 40 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibintu byose Yehova yari yamutegetse.
30 Nuko Mose abwira abatware+ b’imiryango y’Abisirayeli ati: “Uku ni ko Yehova ategetse. 2 Umuntu nagira ikintu asezeranya+ Yehova* cyangwa akarahira+ ko atazakora ikintu runaka, agomba kubahiriza ibyo yiyemeje.+ Azakore ibihuje n’ibyo yiyemeje gukora byose.+
3 “Umukobwa w’inkumi ukiba iwabo nagira ikintu asezeranya Yehova cyangwa akiyemeza kwigomwa ikintu runaka, 4 papa we namwumva maze akicecekera ntagire icyo amubwira, ibyo yasezeranyije byose n’ibyo yiyemeje kwigomwa byose, azabikore. 5 Ariko papa we namenya ibyo yasezeranyije n’ibyo yiyemeje kwigomwa byose, akabimubuza, ntibizaba bikiri ngombwa ko akora ibyo yiyemeje. Yehova azamubabarira, kuko papa we azaba yabimubujije.+
6 “Icyakora nashaka umugabo atarakora ibyo yasezeranyije cyangwa atarakora ibyo yiyemeje ahubutse, 7 umugabo we nabimenya akicecekera ntagire icyo amubwira ku munsi yabimenyeyeho, ibyo yasezeranyije byose n’ibyo yiyemeje kwigomwa byose azabisohoze. 8 Ariko umugabo we nabimenya maze akabimubuza, ntibizaba bikiri ngombwa ko asohoza ibyo yasezeranyije cyangwa ibyo yiyemeje ahubutse,+ kandi Yehova azamubabarira.
9 “Ariko umupfakazi cyangwa umugore watanye n’umugabo nagira ikintu icyo ari cyo cyose asezeranya, ibyo yiyemeje azabikore.
10 “Icyakora umugore nagira isezerano atanga cyangwa akiyemeza kwigomwa ikintu runaka ari mu rugo rw’umugabo we, 11 umugabo we nabyumva ntamubuze, ibyo yasezeranyije cyangwa ibyo yiyemeje kwigomwa byose azabikore. 12 Ariko umugabo namenya isezerano umugore we yatanze cyangwa akamenya ko yiyemeje kwigomwa ikintu runaka kandi akabirahirira, maze akabimubuza, ntibizaba bikiri ngombwa ko uwo mugore akora ibyo yiyemeje.+ Yehova azababarira uwo mugore, kuko umugabo we azaba yabimubujije. 13 Ibyo yasezeranyije byose cyangwa ibyo yiyemeje kwigomwa byose, akongeraho n’indahiro, umugabo we ni we ushobora kubyemeza cyangwa kubihagarika. 14 Ariko nihashira igihe umugabo yaricecekeye ntagire icyo abwira umugore we, ubwo azaba yemeye ibyo umugore we yasezeranyije byose cyangwa ibyo yiyemeje kwigomwa byose. Uwo mugabo azaba abyemeye, kuko igihe yabimenyaga yicecekeye ntagire icyo amubwira. 15 Icyakora nabyumva maze hashira igihe runaka akabimubuza, uwo mugabo ni we uzabazwa icyaha cy’umugore we.+
16 “Ayo ni yo mabwiriza Yehova yahaye Mose ku byerekeye umugabo n’umugore we, n’ayerekeye umugabo n’umukobwa we w’inkumi ukiri iwabo.”
31 Nuko Yehova abwira Mose ati: 2 “Utere Abamidiyani+ ubishyure ibibi bakoreye Abisirayeli,+ hanyuma uzapfa nk’uko ba sogokuruza bawe bapfuye.”+
3 Mose abwira Abisirayeli ati: “Mutoranye muri mwe abagabo mubahe intwaro, kugira ngo batere Abamidiyani kandi babishyure ibibi bakoze nk’uko Yehova yabitegetse. 4 Muri buri muryango, mu miryango yose y’Abisirayeli muzatoranyemo abantu 1.000 mubohereze ku rugamba.” 5 Nuko mu bihumbi by’Abisirayeli,+ buri muryango utoranya abagabo 1.000, bose hamwe baba abagabo 12.000 biteguye kujya ku rugamba.
6 Mose yohereza ku rugamba abagabo 1.000 bavuye muri buri muryango w’Abisirayeli, aboherezanya na Finehasi+ umuhungu w’umutambyi Eleyazari, afite ibikoresho byera n’impanda*+ zo kuvuza ku rugamba. 7 Baragenda bagaba ibitero ku Bamidiyani nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose, bica abagabo bose. 8 Bica abami b’Abamidiyani, babicana n’abandi bantu. Abo bami batanu b’Abamidiyani ni Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba. Nanone bicisha inkota Balamu+ umuhungu wa Bewori. 9 Ariko Abisirayeli batwara abagore b’Abamidiyani n’abana babo, batwara n’amatungo yabo yose, basahura n’ibyo bari batunze byose. 10 Batwika imijyi yose bari batuyemo hamwe n’imidugudu yabo yose ikikijwe n’inkuta. 11 Bavuye ku rugamba bagarukana ibyo basahuye byose, hakubiyemo abantu n’amatungo. 12 Hanyuma bazanira Mose n’umutambyi Eleyazari n’Abisirayeli bose ibintu byose basahuye, hakubiyemo abantu n’amatungo, babizana aho bari bashinze amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hafi y’uruzi rwa Yorodani, i Yeriko.
13 Nuko Mose, umutambyi Eleyazari n’abayobozi b’Abisirayeli bose, barasohoka bajya guhurira na bo inyuma y’inkambi. 14 Mose arakarira abakuru b’ingabo bari bavuye ku rugamba, yaba abayoboraga abasirikare 1.000 n’abayoboraga abasirikare 100. 15 Mose arababaza ati: “Kuki abagore bo mutabishe? 16 Ese mu byabereye i Pewori,+ si bo Balamu yakoresheje maze bagashuka Abisirayeli bagahemukira+ Yehova, bigatuma abantu ba Yehova bicwa n’icyorezo?+ 17 Noneho rero, nimwice abana b’abahungu bose, mwice n’uw’igitsina gore wese wagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo. 18 Ariko abo mutari bwice, ni abakobwa bose bato batigeze bagirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo.+ 19 Nanone mushinge amahema inyuma y’inkambi muhamare iminsi irindwi. Uwishe umuntu wese n’uwakoze ku wishwe,+ haba muri mwe cyangwa mu bo mwazanye, aziyeze*+ ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi. 20 Muzeze umwenda wose, ikintu cyose gikozwe mu ruhu, ikintu cyose gikozwe mu bwoya bw’ihene n’ikintu cyose kibajwe mu giti.”
21 Nuko umutambyi Eleyazari abwira ingabo zari zagiye ku rugamba ati: “Iri ni ryo tegeko Yehova yahaye Mose: 22 ‘zahabu, ifeza, umuringa, n’ibyuma by’ubundi bwoko,* 23 mbese ikintu cyose kidashobora gutwikwa n’umuriro, muzagicishe mu muriro kugira ngo mucyeze. Nanone muzacyeze mukoresheje amazi yo kweza.+ Ikintu cyose gishobora gutwikwa n’umuriro, muzakinyuze mu mazi. 24 Ku munsi wa karindwi muzamese imyenda yanyu, bityo mube abantu batanduye, mubone kwinjira mu nkambi.’”+
25 Yehova abwira Mose ati: 26 “Wowe n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, mubarure ibyasahuwe hamwe n’abantu n’amatungo mwazanye, 27 mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe Abisirayeli bose basigaye.+ 28 Ku byo muzaha abantu bari bagiye ku rugamba, muzakureho ibyo mugomba guha Yehova. Mujye mufata umuntu umwe mu bantu 500, mufate n’itungo rimwe mu matungo 500, yaba mu nka, mu ndogobe, mu ihene cyangwa mu ntama. 29 Ibyo bintu muvanye muri kimwe cya kabiri cy’abagiye ku rugamba, muzabihe umutambyi Eleyazari kugira ngo bibe ituro rya Yehova.+ 30 Kuri kimwe cya kabiri muzaha Abisirayeli, mujye mufata umuntu umwe mu bantu 50 n’itungo rimwe mu matungo 50, haba mu nka, mu ndogobe, mu ihene, mu ntama no mu yandi matungo yose mubihe Abalewi+ bakora umurimo mu ihema rya Yehova.”+
31 Nuko Mose n’umutambyi Eleyazari bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. 32 Ibyasigaye ku byo abagiye ku rugamba bari bazanye, ni ihene n’intama 675.000, 33 inka 72.000 34 n’indogobe 61.000. 35 Naho abakobwa batigeze bagirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo,+ bose bari 32.000. 36 Kimwe cya kabiri cyahawe abari bagiye ku rugamba, cyari kigizwe n’intama n’ihene 337.500. 37 Muri ayo matungo, ayo bahaye Yehova ni 675. 38 Inka bahawe ni 36.000. Izo bahaye Yehova muri zo ni 72. 39 Indogobe bahawe ni 30.500. Izo bahaye Yehova muri zo ni 61. 40 Abantu bahawe ni 16.000. Abo bahaye Yehova muri abo ni 32. 41 Mose afata ibyo bintu byose byari bigenewe Yehova abiha umutambyi Eleyazari+ nk’uko Yehova yabimutegetse.
42 Kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, icyo Mose yakuye mu byo abagiye ku rugamba bazanye, cyanganaga gitya: 43 Zari intama n’ihene 337.500, 44 inka 36.000, 45 indogobe 30.500 46 n’abantu 16.000. 47 Kuri cya kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, Mose akuraho kimwe muri 50, mu bantu no mu matungo, agiha Abalewi+ bakora umurimo mu ihema rya Yehova,+ nk’uko Yehova yari yabimutegetse.
48 Abakuru b’ingabo, ni ukuvuga abayoboraga abasirikare 1.000+ n’abayoboraga abasirikare 100, begera Mose 49 baramubwira bati: “Nyakubahwa, twabaze umubare w’ingabo tuyoboye dusanga nta n’umwe ubura.+ 50 None reka buri wese azanire Yehova ituro ry’ibyo yazanye, ry’ibintu bikozwe muri zahabu. Azane imikufi yo ku maguru, ibikomo, impeta ziriho ikimenyetso, amaherena n’ibindi bintu by’umurimbo, kugira ngo Yehova atubabarire ibyaha.”
51 Mose n’umutambyi Eleyazari bemera zahabu babahaye, ni ukuvuga ibyo bintu byose by’umurimbo. 52 Zahabu yose abayoboraga abasirikare 1.000 n’abayoboraga abasirikare 100 batuye Yehova, yanganaga n’ibiro 191.* 53 Buri musirikare wese yari yasahuye ibye. 54 Mose n’umutambyi Eleyazari bafata zahabu bahawe n’abayobora abasirikare 1.000 ndetse n’abayobora abasirikare 100 bayijyana mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo Abisirayeli bajye bibuka uko Yehova yabafashije gutsinda.
32 Abagize umuryango wa Rubeni+ n’abagize umuryango wa Gadi+ bari bafite amatungo menshi cyane. Nuko bitegereje akarere k’i Yazeri+ n’akarere k’i Gileyadi, babona hari urwuri rwiza rw’amatungo. 2 Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni basanga Mose n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’Abisirayeli, barababwira bati: 3 “Akarere ka Ataroti, Diboni, Yazeri, Nimura, Heshiboni,+ Eleyale, Sebamu, Nebo+ na Bewoni,+ 4 ni ukuvuga uturere Yehova yafashije Abisirayeli kwigarurira,+ ni uturere tw’inzuri* nziza z’amatungo kandi nyakubahwa, urabizi ko dufite amatungo menshi.”+ 5 Bongeraho bati: “Nyakubahwa, niba utwishimiye, turakwinginze, uduhe iki gihugu kibe umurage wacu. Ntutwambutse Yorodani.”
6 Mose abwira abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni ati: “Ubwo se abavandimwe banyu bazajya ku rugamba, naho mwe mwisigarire hano? 7 Kuki mushaka guca intege Abisirayeli mubabuza kwambuka ngo bajye mu gihugu Yehova azabaha? 8 Ibyo ni byo ba sogokuruza banyu bakoze igihe naboherezaga turi i Kadeshi-baruneya ngo bajye kureba icyo gihugu.+ 9 Barazamutse bagera mu Kibaya cya Eshikoli+ bitegereza icyo gihugu, bagarutse baca Abisirayeli intege bababuza kujya mu gihugu Yehova yari agiye kubaha.+ 10 Nuko uwo munsi Yehova arabarakarira cyane, ararahira ati:+ 11 ‘abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu+ narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batanyumviye n’umutima wabo wose. 12 Abazakijyamo ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi na Yosuwa+ umuhungu wa Nuni, kuko bo bumviye Yehova n’umutima wabo wose.’+ 13 Yehova yarakariye Abisirayeli cyane abazerereza mu butayu imyaka 40,+ kugeza aho ab’icyo gihe bakoraga ibibi bagahemukira Yehova bose bapfiriye bagashira.+ 14 None namwe mwa banyabyaha mwe, murashaka gukora nk’ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, mugatuma Yehova yongera kurakarira cyane Isirayeli. 15 Nimutamwumvira, na we azatuma Abisirayeli bongera kumara igihe kirekire mu butayu, kandi muzaba mutumye abantu bose barimbuka.”
16 Hashize igihe bongera kumusanga baramubwira bati: “Reka twubake ibiraro* by’amatungo yacu hano, twubakire n’abana bacu imijyi. 17 Ariko twe tuzafata intwaro tujye ku rugamba+ turi imbere y’abandi Bisirayeli, kugeza aho tuzabagereza mu gihugu cyabo. Abana bacu bazasigara muri iyo mijyi igoswe n’inkuta, aho bazaba barinzwe abaturage b’iki gihugu. 18 Ntituzagaruka mu ngo zacu Abisirayeli batarabona amasambu yabo, buri wese atarabona umurage we.+ 19 Ntituzahabwa umurage hamwe na bo hakurya y’uruzi rwa Yorodani no hirya yaho, kuko umurage wacu uzaba uri hakuno y’uruzi rwa Yorodani aherekeye iburasirazuba.”+
20 Mose arabasubiza ati: “Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba muyobowe na Yehova,+ 21 abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bakarwanirira Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be,+ 22 icyo gihugu Yehova akabafasha mukacyigarurira,+ hanyuma mukabona kugaruka,+ icyo gihe Yehova n’Abisirayeli ntibazabona ko mufite icyaha. Iki gihugu kizaba umurage wanyu na Yehova abireba.+ 23 Ariko nimutabigenza mutyo, Yehova azabona ko mukoze icyaha. Mumenye ko icyo gihe icyaha cyanyu kizabagaruka. 24 Ngaho nimwubakire abana banyu imijyi, mwubakire n’amatungo yanyu ibiraro+ kandi muzakore ibyo mwiyemeje.”
25 Nuko abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni babwira Mose bati: “Nyakubahwa, tuzabikora nk’uko ubitegetse. 26 Abana bacu, abagore bacu n’amatungo yacu yose bizasigara mu mijyi y’i Gileyadi,+ 27 ariko twe tuzambuka, buri wese afite intwaro, tujye ku rugamba turwanirire Yehova,+ nk’uko wabivuze nyakubahwa.”
28 Nuko Mose atanga itegeko rirebana na bo, ariha umutambyi Eleyazari na Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, 29 arababwira ati: “Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni nibambukana namwe Yorodani, buri wese yiteguye kurwana intambara, bakarwanirira Yehova, maze mukigarurira icyo gihugu, muzabahe igihugu cy’i Gileyadi kibe umurage wabo.+ 30 Ariko nibatambukana namwe biteguye kurwana intambara, bazaturane namwe mu gihugu cy’i Kanani.”
31 Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni baramusubiza bati: “Nyakubahwa, tuzabikora nk’uko Yehova abitubwiye. 32 Tuzafata intwaro twambuke tujye mu gihugu cy’i Kanani turwanirire Yehova+ ariko tuzahabwa umurage wacu hakuno ya Yorodani.” 33 Nuko Mose aha abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ ari we muhungu wa Yozefu, ubwami bwa Sihoni+ umwami w’Abamori, abaha n’ubwami bwa Ogi+ umwami w’i Bashani. Nanone abaha amasambu y’imijyi yo muri ubwo bwami n’imidugudu ihakikije.
34 Nuko abagize umuryango wa Gadi bubaka* umujyi wa Diboni,+ uwa Ataroti,+ uwa Aroweri,+ 35 uwa Ataroti-shofani, uwa Yazeri,+ uwa Yogibeha,+ 36 uwa Beti-nimura+ n’uwa Beti-harani.+ Bubatse imijyi yari ikikijwe n’inkuta, bubaka n’ibiraro by’amatungo. 37 Abagize umuryango wa Rubeni bubaka umujyi wa Heshiboni,+ uwa Eleyale,+ uwa Kiriyatayimu,+ 38 uwa Nebo+ n’uwa Bayali-meyoni,+ bahindura amazina yayo, bubaka n’uwa Sibuma. Indi mijyi bongeye kubaka bayise andi mazina.
39 Abagize umuryango wa Makiri+ umuhungu wa Manase batera i Gileyadi barahigarurira, birukana Abamori bari bahatuye. 40 Nuko Mose aha Abamakiri bakomoka kuri Manase igihugu cy’i Gileyadi, bagituramo.+ 41 Yayiri wo mu muryango wa Manase atera imidugudu y’i Gileyadi arayigarurira, ahita Havoti-yayiri.+ 42 Noba atera i Kenati n’imidugudu ihakikije arahigarurira, ahitirira izina rye Noba.
33 Aha ni ho Abisirayeli bagiye banyura igihe bari bavuye muri Egiputa+ hakurikijwe amatsinda barimo,*+ bayobowe na Mose na Aroni.+ 2 Nuko Mose yandika ahantu hose bagiye banyura nk’uko Yehova yabimutegetse. Aha ni ho bagiye banyura, bava hamwe bajya ahandi.+ 3 Ku itariki 15 y’ukwezi kwa mbere,+ bahagurutse i Ramesesi.+ Ku munsi wakurikiye Pasika,+ Abisirayeli bavuyeyo bifitiye icyizere,* Abanyegiputa bose babareba. 4 Hagati aho Abanyegiputa barimo bashyingura abo Yehova yari yishe, ni ukuvuga abana b’imfura bose,+ kuko Yehova yari yaciriye imanza imana zabo kandi arazihana.+
5 Nuko Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi bashinga amahema i Sukoti.+ 6 Bahaguruka i Sukoti bashinga amahema ahitwa Etamu,+ mu mpera z’ubutayu. 7 Bahaguruka Etamu basubira inyuma bagana i Pihahiroti, hateganye n’i Bayali-sefoni,+ bashinga amahema imbere y’i Migidoli.+ 8 Hanyuma bahaguruka i Pihahiroti banyura mu nyanja hagati+ berekeza mu butayu,+ bamara iminsi itatu bagenda mu butayu bwa Etamu,+ bashinga amahema i Mara.+
9 Nuko bahaguruka i Mara bagera ahitwa Elimu. Aho hantu hari amasoko y’amazi 12 n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bahashinga amahema.+ 10 Bahaguruka Elimu bashinga amahema iruhande rw’Inyanja Itukura. 11 Bahaguruka ku Nyanja Itukura bashinga amahema mu butayu bwa Sini.+ 12 Bahaguruka mu butayu bwa Sini bashinga amahema i Dofuka. 13 Bahaguruka i Dofuka bashinga amahema ahitwa Alushi. 14 Bahaguruka Alushi bashinga amahema i Refidimu.+ Abisirayeli bagezeyo babura amazi yo kunywa. 15 Bahaguruka i Refidimu bashinga amahema mu butayu bwa Sinayi.+
16 Hanyuma bahaguruka mu butayu bwa Sinayi bashinga amahema i Kiburoti-hatava.+ 17 Bahaguruka i Kiburoti-hatava bashinga amahema i Haseroti.+ 18 Bahaguruka i Haseroti bashinga amahema i Ritima. 19 Bahaguruka i Ritima bashinga amahema i Rimoni-peresi. 20 Bahaguruka i Rimoni-peresi bashinga amahema i Libuna. 21 Bahaguruka i Libuna bashinga amahema i Risa. 22 Bahaguruka i Risa bashinga amahema i Kehelata. 23 Bahaguruka i Kehelata bashinga amahema ku Musozi wa Sheferi.
24 Nuko bahaguruka ku Musozi wa Sheferi bashinga amahema i Harada. 25 Bahaguruka i Harada bashinga amahema i Makeloti. 26 Bahaguruka+ i Makeloti bashinga amahema i Tahati. 27 Bahaguruka i Tahati bashinga amahema i Tera. 28 Bahaguruka i Tera bashinga amahema i Mitika. 29 Bahaguruka i Mitika bashinga amahema i Hashimona. 30 Bahaguruka i Hashimona bashinga amahema i Moseroti. 31 Bahaguruka i Moseroti bashinga amahema i Bene-yakani.+ 32 Bahaguruka i Bene-yakani bashinga amahema i Hori-hagidigadi. 33 Bahaguruka i Hori-hagidigadi bashinga amahema i Yotibata.+ 34 Bahaguruka i Yotibata bashinga amahema ahitwa Aburona. 35 Bahaguruka Aburona bashinga amahema ahitwa Esiyoni-geberi.+ 36 Bahaguruka Esiyoni-geberi bashinga amahema mu butayu bwa Zini,+ ari ho i Kadeshi.
37 Nyuma yaho bahaguruka i Kadeshi bashinga amahema ku Musozi wa Hori,+ ku mupaka w’igihugu cya Edomu. 38 Mu mwaka wa 40 Abisirayeli bavuye muri Egiputa, ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, Yehova yategetse umutambyi Aroni kuzamuka Umusozi wa Hori, maze apfirayo.+ 39 Aroni yari afite imyaka 123, igihe yapfiraga ku Musozi wa Hori.
40 Nuko umwami wa Aradi+ w’Umunyakanani wari utuye i Negebu mu gihugu cy’i Kanani, yumva ko Abisirayeli baje.
41 Hashize igihe bahaguruka ku Musozi wa Hori+ bashinga amahema i Salumona. 42 Bahaguruka i Salumona bashinga amahema i Punoni. 43 Bahaguruka i Punoni bashinga amahema ahitwa Oboti.+ 44 Bahaguruka Oboti bashinga amahema ahitwa Iye-abarimu ku mupaka w’i Mowabu.+ 45 Bahaguruka Iyimu* bashinga amahema i Diboni-gadi.+ 46 Bahaguruka i Diboni-gadi bashinga amahema ahitwa Alumoni-dibulatayimu. 47 Bahaguruka Alumoni-dibulatayimu bashinga amahema mu misozi ya Abarimu,+ imbere y’i Nebo.+ 48 Bahaguruka mu misozi ya Abarimu bashinga amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu hafi ya Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 49 Bakomeza gutura aho hafi ya Yorodani, kuva i Beti-yeshimoti kugeza Abeli-shitimu+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.
50 Nuko Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati: 51 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+ 52 Muzirukane abaturage bo muri icyo gihugu bose, mumenagure ibigirwamana byabo byose bibajwe mu mabuye,+ murimbure ibigirwamana byabo byose bicuzwe mu byuma,+ kandi muzasenye ahantu hose basengera ibigirwamana* byabo.+ 53 Muzigarurire icyo gihugu mugituremo, kuko nzakibaha kikaba umurage wanyu.+ 54 Muzagabanye icyo gihugu mukoresheje ubufindo,*+ mukurikije imiryango yanyu. Umuryango ufite abantu benshi uzawuhe ahantu hanini, naho ufite abantu bake uwuhe ahantu hato.+ Aho ubufindo buzerekana ko ari ah’umuryango uyu n’uyu, ni ho uwo muryango uzahabwa. Muzagabanye amasambu mukurikije imiryango mukomokamo.+
55 “‘Nimutirukana abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahoro muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+ 56 Ibyo natekerezaga gukorera abaturage bo muri icyo gihugu ni mwe nzabikorera.’”+
34 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani,+ ari cyo gihugu kizaba umurage wanyu. Iyi ni yo mipaka y’igihugu cy’i Kanani:+
3 “‘Umupaka wo mu majyepfo uzahera ku butayu bwa Zini ugende unyura ku gihugu cya Edomu. Uwo mupaka uzaba uhereye ku mpera y’Inyanja y’Umunyu, mu burasirazuba,+ 4 ukatire mu majyepfo ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ wambuke ugere i Zini, ugarukire mu majyepfo ya Kadeshi-baruneya.+ Hanyuma uzatambika ugana i Hasari-adari,+ unyure Asimoni 5 werekeze ku Kibaya* cya Egiputa, ugarukire ku Nyanja.*+
6 “‘Umupaka wanyu wo mu burengerazuba, uzaba ari inkombe y’Inyanja Nini.* Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu wo mu burengerazuba.+
7 “‘Umupaka wo mu majyaruguru uzava ku Nyanja Nini ugere ku Musozi wa Hori.+ 8 Nanone uzava ku Musozi wa Hori ugere i Lebo-hamati,*+ ukomeze unyure i Sedadi,+ 9 ukomereze i Zifuroni ugarukire i Hasari-enani.+ Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu mu majyaruguru.
10 “‘Umupaka wanyu wo mu burasirazuba uzaba uva i Hasari-enani ugere i Shefamu. 11 Uwo mupaka uzava i Shefamu ugere i Ribula mu burasirazuba bwa Ayini, umanuke ugere ku misozi iri mu burasirazuba bw’Inyanja ya Kinereti.*+ 12 Uwo mupaka uzamanuke ugere kuri Yorodani, ugarukire ku Nyanja y’Umunyu.+ Icyo ni cyo kizaba igihugu cyanyu+ n’imipaka yacyo.’”
13 Nuko Mose abwira Abisirayeli ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo,*+ kikaba umurage wanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.* 14 Abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi, hamwe n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bo bamaze guhabwa umurage wabo.+ 15 Iyo miryango ibiri n’igice yo yamaze guhabwa umurage wayo mu burasirazuba bwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.”+
16 Yehova yongera kubwira Mose ati: 17 “Aya ni yo mazina y’abagabo bazabagabanya igihugu muzahabwa: Ni umutambyi Eleyazari+ na Yosuwa+ umuhungu wa Nuni. 18 Muzatoranye umutware umwe muri buri muryango abafashe kugabanya igihugu.+ 19 Aya ni yo mazina y’abo bagabo: Uwo mu muryango wa Yuda+ ni Kalebu,+ umuhungu wa Yefune. 20 Uwo mu muryango wa Simeyoni+ ni Shemuweli, umuhungu wa Amihudi. 21 Uwo mu muryango wa Benyamini+ ni Elidadi umuhungu wa Kisiloni. 22 Uwo mu muryango wa Dani+ ni umutware Buki, umuhungu wa Yogili. 23 Mu bahungu ba Yozefu,+ uwo mu muryango wa Manase+ ni umutware Haniyeli, umuhungu wa Efodi. 24 Uwo mu muryango wa Efurayimu+ ni umutware Kemuweli, umuhungu wa Shifutani. 25 Uwo mu muryango wa Zabuloni+ ni umutware Elizafani, umuhungu wa Parunaki. 26 Uwo mu muryango wa Isakari+ ni umutware Palutiyeli, umuhungu wa Azani. 27 Uwo mu muryango wa Asheri+ ni umutware Ahihudi, umuhungu wa Shelomi. 28 Naho uwo mu muryango wa Nafutali+ ni umutware Pedaheli, umuhungu wa Amihudi.” 29 Abo ni bo Yehova yategetse kugabanya Abisirayeli igihugu cy’i Kanani.+
35 Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani,+ ahateganye n’i Yeriko ati: 2 “Tegeka Abisirayeli bafate ku mirage yabo bahe Abalewi imijyi yo guturamo,+ kandi babahe n’amasambu ayikikije.+ 3 Iyo mijyi ni yo bazaturamo, naho amasambu ayikikije abe inzuri* z’amatungo yabo yose. 4 Amasambu akikije iyo mijyi muzaha Abalewi, azaba afite uburebure bwa metero 445* uvuye ku nkuta zikikije iyo mijyi, mu mpande zose. 5 Uhereye inyuma y’umujyi, mu ruhande rw’iburasirazuba uzabare metero 890,* mu ruhande rw’amajyepfo ubare metero 890, mu ruhande rw’iburengerazuba ubare metero 890, no mu ruhande rw’amajyaruguru ubare metero 890. Umujyi uzaba uri hagati muri iyo sambu. Ayo ni yo azaba amasambu akikije iyo mijyi yabo.
6 “Abalewi muzabahe imijyi itandatu yo guhungiramo+ kugira ngo umuntu wishe undi ajye ayihungiramo.+ Muzabahe n’indi mijyi 42 yiyongera kuri iyo. 7 Imijyi yose muzaha Abalewi ni imijyi 48, kandi muzabahe n’amasambu ayikikije.+ 8 Imijyi muzabaha izaba ivuye mu murage w’Abisirayeli.+ Abenshi muzabake imijyi myinshi, abake mubake imijyi mike.+ Buri muryango uzahe Abalewi imwe mu mijyi yawo ukurikije uko aho bahawe hangana.”
9 Yehova arongera abwira Mose ati: 10 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+ 11 Muzahitemo imijyi iri ahantu heza, muyigire imijyi yo guhungiramo, kandi umuntu wishe undi atabishakaga, azajya ayihungiramo.+ 12 Iyo mijyi ni yo umuntu wishe undi azajya ahungiramo, kugira ngo aticwa n’uhorera uwishwe+ kandi atarajya kuburanira imbere y’abaturage.+ 13 Iyo mijyi muzatanga uko ari itandatu ni icyo izaba imaze. 14 Mu burasirazuba bwa Yorodani muzatange imijyi itatu,+ no mu gihugu cy’i Kanani muhatange imijyi itatu.+ Iyo izabe imijyi yo guhungiramo. 15 Iyo mijyi itandatu Abisirayeli n’abimukira+ baturanye na bo bajye bayihungiramo. Umuntu wese wishe undi atabishakaga ajye ayihungiramo.+
16 “‘Niba yamukubise ikintu gikozwe mu cyuma agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe.+ 17 Niba yamukubise ibuye rishobora kwica umuntu, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe. 18 Niba yamukubise ikintu gishobora kumwica kibajwe mu giti, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe.
19 “‘Umuntu uhorera uwishwe ni we uzica uwo mwicanyi. Namubona azamwice. 20 Niba yamusunitse bitewe n’uko yamwangaga cyangwa akamutera ikintu kugira ngo amwice,+ 21 cyangwa se akamukubita abigiranye urwango agapfa, uwamukubise na we azicwe. Ni umwicanyi. Umuntu uhorera uwishwe namubona azamwice.
22 “‘Ariko niba yamuhiritse mu buryo butunguranye atamwangaga cyangwa akamutera ikintu atagamije kumugirira nabi,+ 23 cyangwa agahirika ibuye atamubonye rikamugwira agapfa, akaba atamwangaga kandi atashakaga kumugirira nabi, 24 abaturage bazacire urubanza uwishe uwo muntu n’uhorera uwishwe bakurikije ibyo bintu byose.+ 25 Abaturage bazakize uwo muntu wishe undi, bamusubize mu mujyi yari yarahungiyemo kugira ngo uhorera uwishwe atamwica. Azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru wasutsweho amavuta yera azapfira.+
26 “‘Ariko uwishe umuntu nasohoka akarenga aho umujyi yahungiyemo ugarukira, 27 maze uhorera uwishwe akamusanga inyuma y’uwo mujyi akamwica, nta cyaha azaba akoze. Ntazazira ko yishe uwo muntu. 28 Uwishe umuntu agomba gukomeza kuba mu mujyi yahungiyemo kugeza igihe umutambyi mukuru azapfira. Umutambyi mukuru namara gupfa, ni bwo uwo muntu azasubira mu isambu ye.+ 29 Ibyo ni byo muzajya mushingiraho muca urubanza mu bihe byanyu byose n’aho muzaba hose.
30 “‘Umuntu niyica undi, ajye ashinjwa n’abagabo bamubonye,+ maze yicwe.+ Umugabo umwe ntashobora gushinja umuntu ngo yicwe. 31 Ntimuzemerere uwishe kugira icyo yishyura* kugira ngo aticwa kandi akwiriye gupfa. Azicwe.+ 32 Ntimuzemere ko uwahungiye mu mujyi wo guhungiramo agira icyo yishyura kugira ngo asubire mu gihugu mbere y’uko umutambyi mukuru apfa.
33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Nta kintu gishobora gukura amaraso mu gihugu,* keretse iyo amaraso y’uwishe uwo muntu avushijwe.+ 34 Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, ari cyo nanjye ntuyemo, kuko njyewe Yehova ntuye mu Bisirayeli.’”+
36 Abakuru mu batware b’imiryango y’abakomoka kuri Gileyadi umuhungu wa Makiri,+ umuhungu wa Manase wo mu muryango wa Yozefu, baza kureba Mose n’abayobozi b’Abisirayeli. 2 Barababwira bati: “Nyakubahwa, Yehova yagutegetse kugabanya Abisirayeli igihugu hakoreshejwe ubufindo.*+ Nanone Yehova yagutegetse ko umurage w’umuvandimwe wacu Selofehadi uhabwa abakobwa be.+ 3 Nihagira abagabo bo mu yindi miryango y’Abisirayeli bashaka abo bakobwa, umurage w’abo bakobwa uzakurwa ku murage wa ba sogokuru wongerwe ku murage w’umuryango bazaba bashatsemo. Ibyo bizatuma uwo murage ukurwa ku murage w’umuryango wacu. 4 Kandi Abisirayeli nibagera igihe cyo kwizihiza Umwaka w’Umudendezo,*+ umurage w’abo bakobwa uzongerwa ku murage w’umuryango bashatsemo ube uwabo burundu. Ibyo bizatuma umurage wabo ukurwa ku murage w’umuryango wa ba sogokuruza.”
5 Nuko Mose asubiza Abisirayeli abitegetswe na Yehova, arababwira ati: “Ibyo abagize umuryango wa Yozefu bavuga ni ukuri. 6 Ku birebana n’abakobwa ba Selofehadi, Yehova arategetse ati: ‘bashobora gushakana n’uwo bazishimira wese, apfa kuba gusa akomoka mu muryango wa ba sekuruza. 7 Nta murage w’Abisirayeli ugomba kuvanwa mu muryango umwe ngo ujye mu wundi, kuko buri Mwisirayeli agomba kugumana umurage w’umuryango wa ba sekuruza. 8 Umukobwa wese uzahabwa umurage muri umwe mu miryango y’Abisirayeli, azashakane n’umugabo ukomoka mu muryango wa papa we,+ kugira ngo buri Mwisirayeli ahabwe umurage wo mu muryango wa ba sekuruza. 9 Nta murage ugomba kuva mu muryango umwe ngo ujye mu wundi, kubera ko buri muryango w’Abisirayeli ugomba kugumana umurage wawo.’”
10 Abakobwa ba Selofehadi babigenje nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+ 11 Mahila, Tirusa, Hogila, Miluka na Nowa, ari bo bakobwa ba Selofehadi,+ bashatse abagabo muri bene wabo wa papa wabo. 12 Bashatse abagabo bo mu muryango wa Manase umuhungu wa Yozefu, kugira ngo umurage wabo ugume mu muryango wa papa wabo.
13 Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Yehova yahaye Abisirayeli abinyujije kuri Mose, igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+
Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.
Cyangwa “abana ba Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mukurikije imitwe y’ingabo barimo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “undi muntu wese.” Ni ukuvuga, utari Umulewi.
Cyangwa “kurinda iryo hema; gukora imirimo yo muri iryo hema.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo barimo.”
Cyangwa “bujujwe ububasha mu biganza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “undi muntu wese.” Ni ukuvuga, utari uwo mu muryango wa Aroni.
Urumambo ni igiti kigufi gisongoye bakoresha bashinga ihema.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “undi muntu wese.” Ni ukuvuga utari Umulewi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli eshanu.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli imwe yanganaga na gera 20. Gera imwe yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 1.365.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Ni ubwoko bw’inyamaswa ziba mu mazi zifite ubwoya bworohereye.
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ikintu kiremereye.
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Urutambi ni agashumi bashyira mu itara kagatanga urumuri iyo bagashyizeho umuriro.
Ryabaga ari ivu rivanze n’ibinure byavuye ku bitambo.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ayo ni amavuta yasukwaga ku bantu iyo babaga bagiye guhabwa inshingano yihariye, akanasukwa ku bintu byera kugira ngo bikoreshwe umurimo wera.
Urumambo ni igiti kigufi gisongoye bakoresha bashinga ihema.
Cyangwa “urwaye indwara yo kuninda.”
Cyangwa “wahumanye.”
Cyangwa “ubugingo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yarihumanyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ingano za sayiri.
Cyangwa “amazi yera.”
Cyangwa “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azatume ikibero cyawe kinyunyuka.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “nahigira Yehova umuhigo wihariye.”
Bisobanura ngo: “Uwatoranyijwe; Uweguriwe Imana; Uwatandukanyijwe n’abandi.”
Cyangwa “agahumana.”
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Cyangwa “idafite inenge.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”
Cyangwa “kwegurira Imana igicaniro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 130.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 70.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 10.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 2.400.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 120.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “amazi yo kubezaho ibyaha.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “niyereje.”
Cyangwa “babatangire impongano.”
Cyangwa “bari bahumanye.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo barimo.”
Ni ukuvuga, Yetiro.
Bisobanura ngo: “Gutwika; Inkongi y’umuriro; Kugurumana.”
Cyangwa “imyungu.”
Cyangwa “wotameroni.”
Ni amariragege yitwa budola. Yashashagiranaga nk’amasaro.
Cyangwa “imigati yiburungushuye.”
Cyangwa “nimwiyeze.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagabo bigenza 600.000.” Ni ukuvuga, abagabo bashobora kujya ku rugamba.
Cyangwa “batangira kuvuga ubutumwa buturutse ku Mana.”
Cyangwa “inturumbutsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono hafi ibiri.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Homeri imwe yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
Bisobanura ngo: “Aho bashyinguye abantu bagize umururumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yagaragaje ko ari uwizerwa mu nzu yanjye yose.”
Cyangwa “imbonankubone.”
Cyangwa “gutata.”
Cyangwa “Yehoshuwa.” Risobanura ngo: “Yehova ni agakiza.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Bisobanura ngo: “Iseri ry’imizabibu.”
Cyangwa “tuzabarya nk’imigati.”
Cyangwa “igitambo cyo guhigura umuhigo wihariye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya Hini.” Hini imwe yanganaga na litiro 3,67. Reba Umugereka wa B14.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bibiri bya cumi bya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya Hini.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi by’ifu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya Hini.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Cyangwa “inshunda; udushumi dutendera.”
Cyangwa “musambana; musenga ibigirwamana.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “icyotero.”
Cyangwa “ibifite ubuzima byose.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”
Cyangwa “udahumanye.”
Cyangwa “incungu.”
Cyangwa “ahumanye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli yanganaga na gera 20. Gera yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “isezerano ridahinduka.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isezerano ry’umunyu.”
Cyangwa “ni njye mugabane wawe.”
Ni ibara rijya gusa n’ikigina cyangwa rijya gutukura. Hari n’abavuga ko risa na shokora.
Cyangwa “idafite inenge.”
Cyangwa “amayezi.”
Cyangwa “ahumanye.”
Cyangwa “hadahumanye.”
Cyangwa “umurambo w’umuntu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubugingo.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Bisobanura “intonganya.”
Cyangwa “ivomero.”
Cyangwa “bahigira Yehova umuhigo.”
Bisobanura ngo: “Ahagenewe kurimburwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutayu.”
Kuninura ni ukubwira umuntu amagambo asa n’aho ari meza ariko mu by’ukuri ari mabi.
Cyangwa “gutata.”
Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.
Cyangwa “umvumire aba bantu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Birashoboka ko Imana yamwoherereje umumarayika wayo, cyangwa ikamwiyereka mu iyerekwa.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Wari umusozi utariho ibimera.
Cyangwa “ubumaji.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutayu.”
Cyangwa “imisagavu.”
Cyangwa “abamukomokaho.”
Bisobanura ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Abamaleki ari bo babaye aba mbere mu kubatera.
Cyangwa “na we azarimburwa.”
Cyangwa “akabatangira impongano.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “uha ibibaho byose ubuzima.”
Cyangwa “icyubahiro.”
Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “adafite inenge.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya hini.” Hini yanganaga na litiro 3,67. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya hini.”
Cyangwa “ibabere impongano.”
Cyangwa “ku Munsi w’Umuganura.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bibiri bya cumi bya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.”
Cyangwa “ibabere impongano.”
Muri rusange byerekeza ku buryo butandukanye bwo kwibabaza, hakubiyemo kureka kurya no kunywa.
Cyangwa “bidafite inenge.”
Cyangwa “Umunsi w’Impongano.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “nahigira Yehova umuhigo.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Ni itini, ubutare n’icyuma cy’isasu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 16.750.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Ibi byerekeza ku biraro bikomeye bifite inkuta z’amabuye.
Cyangwa “bongera kubaka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo zabo.”
Cyangwa “bashyize ukuboko hejuru.”
Cyangwa “Iye-abarimu.” Uko bigaragara “Iyimu” ni “Iye-abarimu” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “utununga twera.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni inyanja Nini, ari yo Nyanja ya Mediterane.
Ni Inyanja ya Mediterane.
Cyangwa “mu marembo y’i Hamati.”
Ni ikiyaga cya Genesareti cyangwa Inyanja ya Galilaya.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Igice kivugwa aha ni icy’abagize umuryango wa Manase.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 2.000. ”
Cyangwa “gutanga incungu.”
Cyangwa “gukura umwenda w’amaraso mu gihugu.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.