ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Yesaya 1:1-66:24
  • Yesaya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesaya
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yesaya

YESAYA

1 Ibyo Yesaya* umuhungu wa Amotsi yeretswe,+ ku Buyuda na Yerusalemu, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Uziya,+ Yotamu,+ Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ abami b’u Buyuda:+

 2 Umva wa juru we, nawe wa si+ we tega amatwi,

Kuko Yehova ubwe avuga ati:

“Nareze abana ndabakuza,+

Ariko banyigometseho.+

 3 Ikimasa kimenya nyiracyo

N’indogobe ikamenya aho irira kwa nyirayo.

Ariko Abisirayeli bo ntibanzi.*+

Abantu banjye ntibagaragaza ubwenge.”

 4 Abantu bahora mu byaha bazahura n’ibyago,+

Abantu bahora bakosa,

Abakomotse ku bantu babi, abana bangiritse.

Bataye Yehova,+

Basuzugura Uwera wa Isirayeli

Kandi baramuta.

 5 Ko murushaho kwigomeka, ubwo ubutaha muzakubitwa he?+

Umutwe wose urarwaye

Kandi umutima wose urarembye.+

 6 Kuva munsi y’ikirenge kugera ku mutwe nta hazima hahari.

Hari ibikomere, imibyimba n’ibisebe.

Nta wigeze abivura* cyangwa ngo abipfuke, cyangwa ngo abisige amavuta.+

 7 Igihugu cyanyu cyarasenyutse.

Imijyi yanyu yatwitswe n’umuriro.

Abanyamahanga barya igihugu cyanyu mubireba.+

Igihugu cyanyu kimeze nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+

 8 Umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’akazu ko kugamamo* mu murima w’imizabibu,

Nk’akazu kari mu murima w’uduhaza duto,

Ameze nk’umujyi wagoswe.+

 9 Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake,

Tuba twarabaye nka Sodomu

Kandi tuba twarabaye nka Gomora.+

10 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa bategetsi* b’i Sodomu+ mwe.

Nimutege amatwi amategeko* y’Imana yacu mwa bantu b’i Gomora+ mwe.

11 Yehova aravuga ati: “Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?+

Ndambiwe ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro by’amapfizi y’intama+ n’ibinure by’amatungo abyibushye+

Kandi sinishimira amaraso+ y’ibimasa bikiri bito+ n’ay’ihene n’intama.+

12 Iyo muje imbere yanjye,+

Ni nde uba wabibasabye,

Ko muba muje kunyukanyuka* imbuga z’inzu yanjye?+

13 Ntimuzongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro.

Nanga umubavu* muntura.+

Mukora iminsi mikuru ukwezi kwagaragaye,+ mukizihiza amasabato,+ mukagira n’amakoraniro.+

Singishoboye kwihanganira ukuntu muvanga ubumaji+ n’amakoraniro yihariye.

14 Nanga iminsi mikuru mukora ukwezi kwagaragaye n’indi minsi mikuru yanyu.

Byambereye umutwaro,

Kubyihanganira bimaze kunanira.

15 Iyo muntegeye ibiganza,

Simbareba.+

Nubwo muvuga amasengesho menshi,+

Sinyumva;+

Ibiganza byanyu byuzuye amaraso.+

16 Nimwiyuhagire mwiyeze.+

Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi;

Mureke gukora ibibi.+

17 Mwige gukora ibyiza, mushake ubutabera,+

Mukosore ufata abandi nabi,

Muharanire uburenganzira bw’imfubyi*

Kandi murenganure umupfakazi.”+

18 Yehova aravuga ati: “Nimuze tuganire mbereke uko twagirana imishyikirano myiza.+

Nubwo ibyaha byanyu bitukura,

Bizahinduka umweru nk’urubura;+

Nubwo bitukura cyane nk’umwenda utukura,

Bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama.

19 Nimwemera mukumvira,

Muzarya ibintu byiza byo mu gihugu.+

20 Ariko nimwanga mukigomeka,

Muzicwa n’inkota,+

Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”

21 Mbega ukuntu umujyi+ wizerwaga wahindutse indaya!+

Wari wuzuye ubutabera;+

Gukiranuka ni ho kwabaga.+

None wabaye uw’abicanyi!+

22 Ifeza yawe yahindutse umwanda+

Kandi inzoga* yawe bayisutsemo amazi.

23 Abatware bawe ntibava ku izima kandi ni incuti z’abajura.+

Buri wese muri bo akunda ruswa kandi ahatanira guhabwa impano.+

Ntibacira imfubyi urubanza rutabera

Kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+

24 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri, Yehova nyiri ingabo,

Intwari ya Isirayeli avuga ati:

“Nimutege amatwi. Nzikiza abandwanya,

Nihorere ku banzi banjye.+

25 Nzaguhana,*

Ngusukure nkumareho imyanda

Kandi nzagukuraho imyanda yawe yose.+

26 Nzongera ngusubirizeho abacamanza nk’uko byari bimeze mbere,

N’abajyanama bawe nk’uko byari bimeze bigitangira.+

Nyuma yaho uzitwa Umujyi wo Gukiranuka, Umujyi Wizerwa.+

27 Siyoni izacungurwa n’ubutabera+

Kandi abantu bayo bazayigarukamo, bazacungurwa no gukiranuka.

28 Abigomeka n’abanyabyaha bazarimburirwa rimwe+

Kandi abataye Yehova bazakurwaho.+

29 Bazakorwa n’isoni bitewe n’ibiti binini mwifuzaga+

Kandi muzamwara bitewe n’ubusitani* mwahisemo.+

30 Muzamera nk’igiti kinini gifite ibibabi byumye,+

Mumere nk’ubusitani butagira amazi.

31 Umugabo w’umunyambaraga azahinduka nk’ubudodo buva mu bimera*

Kandi imirimo ye izamera nk’igishashi cy’umuriro;

We n’ibikorwa bye bizahira rimwe

Kandi nta wuzashobora kubizimya.”

2 Ibi ni byo Yesaya umuhungu wa Amotsi yeretswe ku Buyuda na Yerusalemu:+

 2 Mu minsi ya nyuma,

Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova

Uzakomera cyane usumbe indi misozi,+

Ushyirwe hejuru usumbe udusozi

Kandi abantu bo mu bihugu byose bazawugana ari benshi.+

 3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:

“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,

Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+

Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora

Kandi natwe tuzabikurikiza.”+

Kuko amategeko* azaturuka i Siyoni

N’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+

 4 Azacira imanza abantu bo mu bindi bihugu

Kandi azakosora ibitagenda neza byose kugira ngo bigirire akamaro abantu benshi.

Inkota zabo bazazicuramo amasuka,

Amacumu yabo bayacuremo ibikoresho by’ubuhinzi.*+

Nta gihugu kizongera gutera ikindi cyitwaje inkota

Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+

 5 Yemwe bantu bo mu muryango wa Yakobo,

Nimuze tugendere mu mucyo wa Yehova.+

 6 Wataye abantu bawe, ni ukuvuga umuryango wa Yakobo,+

Kuko biganye ibikorwa byinshi by’ab’Iburasirazuba,

Bakora ibikorwa by’ubumaji+ nk’Abafilisitiya

Kandi bafite abana benshi b’abanyamahanga.

 7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza na zahabu

Kandi bafite ibintu by’agaciro byinshi cyane.

Igihugu cyabo cyuzuye amafarashi

Kandi amagare yabo y’intambara nta wushobora kuyabara.+

 8 Igihugu cyabo cyuzuye imana zitagira umumaro.+

Bunamira ibintu byakozwe n’amaboko yabo,

Bunamira ibyo bakoresheje intoki zabo.

 9 Umuntu arunama akitesha agaciro

Kandi ntushobora kubababarira.

10 Injira mu rutare maze wihishe mu mukungugu

Bitewe n’uburakari buteye ubwoba bwa Yehova

No gukomera kwe.+

11 Amaso y’ubwibone y’umuntu azacishwa bugufi

Kandi abibone bazashyirwa hasi.

Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi.

12 Uzaba ari umunsi wa Yehova nyiri ingabo.+

Uzagera ku muntu wese wishyira hejuru kandi wibona,

Ugere ku muntu wese wo mu rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi.+

13 Uzagera ku biti byose by’amasederi byo muri Libani, ibiti birebire kandi byashyizwe hejuru,

No ku biti byose binini by’i Bashani,

14 No ku misozi miremire yose

N’udusozi tureture twose.

15 Uzagera ku minara miremire yose no ku nkuta zose zikomeye,

16 No ku mato yose y’i Tarushishi+

N’amato meza yose.

17 Umuntu wishyira hejuru azacishwa bugufi,

Kandi abibone bazashyirwa hasi.

Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi.

18 Imana zitagira umumaro zizarimburwa burundu.+

19 Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare

No mu myobo yo mu butaka,+

Kubera uburakari buteye ubwoba bwa Yehova

No gukomera kwe,+

Igihe azaba aje gutigisa isi.

20 Kuri uwo munsi, abantu bazajugunya imana zabo zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu,

Imana bikoreye kugira ngo bajye bazunamira,

Bazijugunyire imbeba n’uducurama,+

21 Kugira ngo binjire mu buvumo bwo mu bitare

No mu myobo yo mu bitare,

Kubera uburakari buteye ubwoba bwa Yehova

No gukomera kwe,

Igihe azaba aje gutigisa isi.

22 Ubwo rero ntimukiringire umuntu usanzwe,

Ubeshejweho no guhumeka.*

Kuki wamwiringira?

3 Dore Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,

Agiye kuvana muri Yerusalemu no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose n’icyo bafite,

Waba umugati n’amazi,+

 2 Umugabo w’umunyambaraga n’umurwanyi,

Umucamanza n’umuhanuzi,+ uragura n’umuyobozi,

 3 Uyobora abantu 50,+ umunyacyubahiro n’umujyanama,

Umuhanga mu by’ubumaji n’umugombozi* w’umuhanga.+

 4 Nzatuma abana b’abahungu baba abatware babo

Kandi abantu badashyira mu gaciro ni bo bazabategeka.

 5 Abantu bazafata abandi nabi,

Buri wese afate mugenzi we nabi.+

Umwana w’umuhungu azarwanya umusaza

Kandi umuntu usuzuguritse arwanye umunyacyubahiro.+

 6 Buri wese azafata ukuboko k’umuvandimwe we wo mu muryango wa papa we, amubwire ati:

“Ufite umwitero, none ngwino udutegeke.

Ngwino utegeke iki kirundo cy’amatongo.”

 7 Na we azabyanga, uwo munsi ababwire ati:

“Sinzapfuka ibikomere byanyu,

Nta byokurya cyangwa imyenda mfite mu nzu yanjye.

Ntimungire umuyobozi w’abaturage.”

 8 Yerusalemu yarasitaye

Na Yuda iragwa,

Kuko mu byo bavuga n’ibyo bakora barwanya Yehova;

Ufite ikuzo ryinshi abona ko bigometse.+

 9 Mu maso habo ni ho habashinja

Kandi kimwe na Sodomu ntibatinya kuvuga icyaha cyabo;+

Ntibagihisha.

Bagushije ishyano,* kuko ari bo biteje ibyago.

10 Nimubwire abakiranutsi ko bizabagendekera neza;

Bazabona ibihembo by’ibyo bakora.*+

11 Umuntu mubi agushije ishyano.

Azagerwaho n’ibyago

Kuko ibyo yakoze na we ari byo azakorerwa.

12 Abakoresha abantu banjye babagirira nabi

Kandi abagore ni bo babategeka.

Bantu banjye ababayobora barabayobya

Kandi batumye mutabona neza inzira mukwiriye kunyuramo.+

13 Yehova agiye kugushinja;

Arahagurutse kugira ngo asome urubanza yaciriye abantu.

14 Yehova azacira urubanza abayobozi n’abatware b’abantu be.

“Mwatwitse umurima w’imizabibu

Kandi ibyo mwibye abakene biri mu mazu yanyu.+

15 Mutinyuka mute kumenagura abantu banjye

Kandi mugasya umukene?”+ Ni ko Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga abaza.

16 Yehova aravuga ati: “Kubera ko abakobwa b’i Siyoni ari abibone,

Bakagenda bashinze amajosi,

Bateretse amaso, bakagenda bakimbagira,

Bajegeza ibintu by’imirimbo bambaye ku maguru,

17 Yehova azatuma abakobwa b’i Siyoni barwara ibisebe mu mutwe

Kandi Yehova azambika ubusa uruhanga rwabo.+

18 Uwo munsi Yehova azabambura ubwiza:

Imirimbo yo ku maguru, udutambaro two ku mutwe n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+

19 Amaherena, ibikomo n’amavara,

20 Ibitambaro byo mu mutwe, udushene two ku maguru n’imishumi yo mu gituza,

Amacupa babikamo parufe* hamwe n’impigi,*

21 Impeta zo ku ntoki n’amaherena yo ku zuru,

22 Amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma, imyitero n’udusakoshi babikamo amafaranga,

23 Indorerwamo+ bireberamo batwara mu ntoki, imyenda yoroshye,*

Ibitambaro bazingira ku mutwe n’amavara.

24 Amavuta ahumura,+ azasimburwa n’umunuko;

Umukandara usimburwe n’umugozi;

Umusatsi usokoje neza usimburwe n’uruhara;+

Imyenda ihenze cyane isimburwe n’ibigunira;+

Ubwiza busimburwe n’inkovu.*

25 Abagabo bawe bazicwa n’inkota

Kandi abagabo bawe b’abanyambaraga bazapfira mu ntambara.+

26 Siyoni izajya mu cyunamo igire agahinda kenshi+

Kandi izicara hasi ku butaka isigayemo ubusa.”+

4 Kuri uwo munsi, abagore barindwi bazafata umugabo umwe+ bamubwire bati:

“Tuzajya twishakira ibyokurya,

Twishakire n’ibyo kwambara,

Ariko wemere ko twitirirwa izina ryawe,

Udukureho igisebo.”*+

2 Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje kizagira ubwiza n’ikuzo, n’imbuto zo mu gihugu zizatera ishema Abisirayeli barokotse kandi zibabere nziza cyane.+ 3 Abazasigara muri Siyoni n’abazasigara muri Yerusalemu bazitwa abera, ni ukuvuga abantu bose bo muri Yerusalemu, banditswe ngo bazahabwe ubuzima.+

4 Yehova namara guhanagura umwanda* w’abakobwa b’i Siyoni,+ azereka Yerusalemu uburakari bwe bugurumana kandi azayicira urubanza.+ Muri ubwo buryo azaba ayihanaguyeho ibizinga by’amaraso biyiriho. 5 Nanone ku manywa Yehova azashyira igicu n’umwotsi ku Musozi wa Siyoni wose n’aho agirira amakoraniro, nijoro ahashyire urumuri rw’umuriro waka cyane,+ kuko ibintu by’ikuzo byose bizarindwa. 6 Hazabaho akazu ko kugamamo* ubushyuhe bwo ku manywa,+ kabe n’ako guhungiramo n’ako kwikingamo imiyaga ikaze no kugamamo imvura.+

5 Reka ndirimbire umukunzi wanjye

Indirimbo ivuga uwo nkunda n’umurima we w’imizabibu.+

Umukunzi wanjye yari afite umurima w’imizabibu ku gasozi keraho imyaka myinshi.

 2 Yarawuhinze, akuramo amabuye.

Awuteramo umuzabibu utukura yatoranyije,

Yubakamo umunara hagati.

Acukuramo aho kwengera imizabibu.+

Nuko akomeza kwitega ko muri uwo murima hazera imizabibu myiza,

Ariko heramo imizabibu mibi gusa.+

 3 “None rero baturage b’i Yerusalemu namwe abatuye i Buyuda,

Nimuducire urubanza njye n’umurima wanjye w’imizabibu.+

 4 Ni iki kindi nari gukorera umurima wanjye w’imizabibu

Naba ntarakoze?+

Kuki nakomeje kwitega ko uzera imizabibu myiza,

Ariko wajya kwera ukera imizabibu mibi gusa?

 5 None rero, reka mbabwire

Icyo ngiye gukorera umurima wanjye w’imizabibu:

Nzakuraho uruzitiro rwawo,

Kandi nzawutwika.+

Urukuta rwawo rw’amabuye nzarusenya,

Maze barunyukanyuke.

 6 Nzawureka sinongere kuwitaho;+

Ntuzongera gukurwamo imizabibu idakenewe cyangwa ngo uhingirwe.

Uwo murima uzameramo amahwa n’ibihuru+

Kandi nzategeka ibicu ntibyongere kuwugushamo imvura.+

 7 Kuko umurima w’imizabibu wa Yehova nyiri ingabo ari umuryango wa Isirayeli;+

Abantu b’i Buyuda ni ibyatewe muri uwo murima yakundaga cyane.

Yakomeje kwitega ko bagaragaza ubutabera,+

Ariko bakarenganya abandi;

Yabitezeho gukiranuka,

Ariko abona agahinda gaterwa n’abica amategeko.”+

 8 Bazabona ishyano abafatanya amazu+

N’abongera imirima ku yindi,+

Kugeza ubwo nta handi haba hasigaye,

None byatumye mutura mu gihugu mwenyine!

 9 Yehova nyiri ingabo yarahiye numva

Ko amazu menshi nubwo yaba ari manini kandi ari meza,

Azahinduka amatongo ateye ubwoba,

Nta muntu uyatuyemo.+

10 Mu murima wa hegitari enye hazera imizabibu yavamo litiro 22* za divayi,

Kandi ibiro 160* by’ingano bizavamo ibiro 16* gusa mu gihe cyo gusarura.+

11 Bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no kunywa inzoga,+

Bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bumaze kwira, kugeza ubwo inzoga zitangiye kubakoresha.

12 Inanga n’ibikoresho by’umuziki bifite imirya,

Ishako,* umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo;

Ariko ntibita ku murimo wa Yehova

Kandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.

13 Ni yo mpamvu abantu banjye bazajyanwa ahandi hantu ku ngufu

Kubera kubura ubumenyi;+

Abanyacyubahiro babo bazicwa n’inzara+

Kandi abaturage babo bazicwa n’inyota.

14 Imva* yarushijeho kuba nini

Kandi yasamura akanwa kayo irenza urugero.+

Ubwiza bwa Yerusalemu,* abantu bayo benshi basakuza n’abantu baho bahora mu birori,

Bizamanuka bijye muri iyo Mva byanze bikunze.

15 Umuntu azunama,

Umuntu azacishwa bugufi

Kandi amaso y’abibone azacishwa bugufi.

16 Yehova nyiri ingabo azashyirwa hejuru bitewe n’imanza* ze;

Imana y’ukuri, Uwera,+ iziyeza ikoresheje gukiranuka.+

17 Amasekurume y’intama azarisha nk’ari mu rwuri* rwayo;

Abanyamahanga bari muri iki gihugu bazarya ibyo mu matongo yahozemo amatungo yagaburiwe neza.

18 Bazabona ishyano abakuruza ikosa ryabo imigozi y’ikinyoma,

Bagakuruza icyaha cyabo imigozi ikurura igare;

19 Abavuga bati: “Niyihutishe umurimo wayo,

Uze vuba kugira ngo tuwubone.

Umugambi* w’Uwera wa Isirayeli nusohore

Kugira ngo tuwumenye!”+

20 Bazabona ishyano abavuga ko icyiza ari kibi,+

N’ikibi bakavuga ko ari cyiza, bagashyira umwijima mu mwanya w’umucyo n’umucyo bakawushyira mu mwanya w’umwijima,

Bagashyira ibisharira mu mwanya w’ibiryohereye n’ibiryohereye bakabishyira mu mwanya w’ibisharira!

21 Bazabona ishyano abibwira ko ari abanyabwenge

Kandi bakibwira ko bajijutse.+

22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa divayi

N’abagabo bigira abahanga bo kuvanga inzoga zitandukanye,+

23 Abakira ruswa maze umuntu mubi bakamugira umwere+

Kandi bakarenganya umukiranutsi.+

24 Ni yo mpamvu nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika ibikenyeri

N’ibyatsi byumye bigatwikwa n’umuriro bigashira,

Imizi yabo izabora

N’uburabyo bwabo butumuke nk’ivumbi,

Kuko banze amategeko* ya Yehova nyiri ingabo,

Bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+

25 Ni cyo gituma Yehova arakariye cyane abantu be

Kandi azarambura ukuboko kwe abakubite.+

Imisozi izatigita

Kandi intumbi zabo zizaba nk’imyanda mu mayira.+

Kwigomeka kwabo ni ko gutuma atareka kubarakarira,

Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.

26 Yahaye ikimenyetso abantu bo mu gihugu cya kure;+

Abahamagara avugiriza kugira ngo baze baturutse ku mpera z’isi;+

None dore baje bihuta cyane.+

27 Muri bo nta n’umwe unanirwa cyangwa ngo asitare.

Nta wuhunyiza cyangwa ngo asinzire.

Umukandara bambaye bawufunze barawukomeza

Kandi imishumi y’inkweto zabo ntiyacitse.

28 Imyambi yabo yose iratyaye

N’imiheto yabo irareze.*

Ibinono by’amafarashi yabo bimeze nk’amabuye atyaye

Kandi inziga z’amagare yabo zimeze nk’umuyaga mwinshi.+

29 Urusaku rwabo ni nk’urw’intare itontoma

Kandi basakuza nk’intare zikiri nto.*+

Bazatontoma bafate umuhigo

Kandi bazawutwara ntihagire uwukiza.

30 Uwo munsi bazivugira kuri uwo muhigo

Nk’urusaku rw’amazi y’inyanja.+

Umuntu wese uzitegereza igihugu azabona umwijima ubabaje;

N’urumuri ruzijima bitewe n’ibicu.+

6 Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo,+ nabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami yashyizwe hejuru.*+ Igice cyo hasi cy’umwenda yari yambaye cyari kinini cyane ku buryo cyuzuraga urusengero. 2 Abaserafi bari bahagaze hejuru ye. Buri wese yari afite amababa atandatu, abiri akayatwikiriza mu maso he, andi abiri akayatwikiriza ibirenge bye, naho andi abiri akayagurukisha.

 3 Umwe yahamagaraga undi akamubwira ati:

“Yehova nyiri ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+

Isi yose yuzuye ikuzo rye.”

4 Nuko ibyo inzugi zari zifasheho binyeganyezwa n’urwo rusaku,* kandi inzu yose yuzura umwotsi.+

 5 Maze ndavuga nti: “Kambayeho!

Ndapfuye birarangiye,*

Kuko mfite iminwa yanduye

Kandi nkaba mbana n’abantu bafite iminwa yanduye.+

Amaso yanjye yabonye Umwami Yehova nyiri ingabo ubwe!”

6 Ariko umwe mu baserafi araguruka aza aho ndi, afite mu ntoki ze ikara ryaka+ yari yakuye ku gicaniro* akoresheje igikoresho cyo kuvanaho amakara.+ 7 Nuko arinkoza ku munwa arambwira ati:

“Dore, iri rikoze ku minwa yawe,

None ikosa ryawe rikuvuyeho

N’icyaha cyawe urakibabariwe.”

8 Nuko numva ijwi rya Yehova rivuga riti: “Ndatuma nde, ni nde twakohereza?”+ Nanjye ndavuga nti: “Ndi hano, ba ari njye utuma.”+

 9 Na we arambwira ati: “Genda ubwire aba bantu uti:

‘Muzumva, mwongere mwumve,

Ariko ntimuzasobanukirwa;

Muzareba, mwongere murebe,

Ariko nta cyo muzamenya.’+

10 Utume umutima w’aba bantu winangira,+

Utume amatwi yabo atumva+

Kandi amaso yabo uyafunge,

Kugira ngo batarebesha amaso yabo,

Bakumvisha amatwi yabo,

Maze umutima wabo ugasobanukirwa,

Bakisubiraho maze bagakira.”

11 Nuko ndavuga nti: “Yehova, bizageza ryari?” Na we aransubiza ati:

“Ni ukugeza igihe imijyi izaba yarasenyutse ikaba amatongo, itakibamo abaturage,

Amazu atakibamo abantu

N’igihugu cyarasenyutse kandi kidatuwe;+

12 Kugeza igihe Yehova azirukana abantu akabageza kure,+

Maze igice kinini cy’igihugu kigasigara nta bantu bakirimo.

13 Ariko igihugu kizasigaramo kimwe cya cumi cy’abaturage ba Isirayeli kandi kizongera gitwikwe nk’igiti kinini, nk’igiti kinini cyane gitemwa kigasigarana igishyitsi. Urubyaro rwera ni rwo ruzaba igishyitsi cyacyo.”

7 Nuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Ahazi+ umuhungu wa Yotamu, umuhungu wa Uziya, umwami w’u Buyuda, Resini umwami wa Siriya na Peka+ umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, batera Yerusalemu ariko ntibashobora* kuyifata.+ 2 Babwira abo mu muryango wa Dawidi bati: “Abasiriya bishyize hamwe n’abakomoka kuri Efurayimu.”

Nuko umutima wa Ahazi n’uw’abantu be irahungabana, nk’uko ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.

3 Maze Yehova abwira Yesaya ati: “Sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-yashubu,*+ mujye guhurira na Ahazi aho umuyoboro w’amazi y’ikidendezi+ cya ruguru ugarukira, ku muhanda uca aho bamesera. 4 Umubwire uti: ‘tuza ntuhangayike. Ntuterwe ubwoba n’uburakari bwinshi bwa Resini na Siriya n’umuhungu wa Remaliya,+ bameze nk’ibice bibiri by’ibiti bicumba umwotsi byenda kuzima, 5 kuko Abasiriya n’abakomoka kuri Efurayimu n’umuhungu wa Remaliya bakugambaniye bagira bati: 6 “nimuze dutere u Buyuda tubushwanyaguze,* tubufate tubugire ubwacu* maze dushyireho umuhungu wa Tabeli abe umwami.”+

 7 “‘Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati:

“Ibyo ntibishoboka

Kandi ntibizigera biba.

 8 Kuko umurwa mukuru wa Siriya ari Damasiko,

Umwami wa Damasiko akaba Resini.

Mu gihe cy’imyaka 65

Efurayimu izamenagurwa ku buryo itazongera kubaho.+

 9 Umurwa mukuru wa Efurayimu ni Samariya+

Kandi umwami wa Samariya ni umuhungu wa Remaliya.+

Nimutagira ukwizera,

Ntimuzakomera.”’”

10 Yehova akomeza kubwira Ahazi ati: 11 “Saba Yehova Imana yawe+ ikimenyetso; nushaka usabe ikigera ikuzimu nk’Imva* cyangwa ikigera hejuru nk’ijuru!” 12 Ariko Ahazi aravuga ati: “Sinzagisaba kandi sinzagerageza Yehova.”

13 Nuko Yesaya aravuga ati: “Nimwumve mwa muryango wa Dawidi mwe. Mbese kugerageza ukwihangana kw’abantu mubona bitabahagije, none murashaka no kugerageza kwihangana kw’Imana?+ 14 Ni yo mpamvu Yehova ubwe azabaha ikimenyetso: Dore umukobwa azatwita abyare umuhungu+ amwite Emanweli.*+ 15 Igihe azamenyera kwanga ikibi no guhitamo icyiza azaba atunzwe n’amavuta n’ubuki. 16 Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, nta muntu n’umwe uzaba usigaye mu gihugu cy’abo bami bombi bagutera ubwoba.+ 17 Wowe n’abantu bawe n’abantu bo mu muryango wa papa wawe, Yehova azatuma mugera mu bihe bikomeye mutigeze muhura na byo uhereye igihe Efurayimu yitandukanyirije na Yuda,+ kuko azabateza umwami wa Ashuri.+

18 “Icyo gihe Yehova azahamagara akoresheje ikivugirizo isazi zo ku mpera y’imiyoboro ya Nili yo muri Egiputa, ahamagare n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuri, 19 zize zigwe mu mikoki, mu myobo yo mu bitare, mu bihuru by’amahwa byose n’ahantu hose amatungo anywera amazi.

20 “Icyo gihe, Yehova azogosha umusatsi wo ku mutwe, ubwoya bwo ku maguru n’ubwanwa, akoresheje icyuma cyogosha azaba yakodesheje mu karere ko ku Ruzi.* Icyo cyuma cyogosha ni umwami wa Ashuri.+

21 “Icyo gihe umuntu azarokora inyana imwe mu nka ze no mu ntama ze azakuramo intama ebyiri. 22 Nanone, kubera ko amata azaba yarabaye menshi, azatungwa n’amavuta kuko umuntu wese uzaba yarasigaye mu gihugu azatungwa n’amavuta n’ubuki.

23 “Icyo gihe, ahantu hose hahoze ibiti by’imizabibu 1.000 bifite agaciro k’ibiceri 1.000 by’ifeza, hazaba gusa amahwa n’ibihuru. 24 Abagabo bazajyayo bitwaje imiheto n’imyambi, kuko igihugu cyose kizaba ari amahwa n’ibihuru. 25 Ikindi kandi, ntuzongera kwegera imisozi yose baharuragaho ibyatsi bibi bakoresheje isuka, kuko uzaba utinya amahwa n’ibihuru; hazaba aho ibimasa bizajya birisha n’aho intama zinyukanyuka.”

8 Yehova yarambwiye ati: “Fata urubaho runini+ wandikisheho ikaramu isanzwe,* uti: ‘Maheri-shalali-hashi-bazi.’* 2 Nanone, ndifuza ko iyo nyandiko yemezwa* n’abahamya babiri bizerwa, ari bo Uriya+ w’umutambyi na Zekariya umuhungu wa Yeberekiya.”

3 Hanyuma ndyamana* n’umuhanuzikazi,* aratwita maze abyara umwana w’umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati: “Umwite Maheri-shalali-hashi-bazi, 4 kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+

5 Yehova arongera arambwira ati:

 6 “Kubera ko aba bantu banze amazi y’i Shilowa*+ agenda atuje,

Ahubwo bakishimira Resini n’umuhungu wa Remaliya,+

 7 Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshi

Kandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*

Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose.

Azasendera arenge aho anyura hose,

Arenge n’inkombe ze zose,

 8 Atembe agere mu Buyuda.

Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+

Azarambura amababa ye atwikire igihugu cyawe cyose,

Yewe Emanweli we!”*+

 9 Mwa bantu bo mu mahanga mwe, ngaho nimubagirire nabi ariko muzamenagurwa.

Mwebwe abava mu duce twa kure tw’isi, nimutege amatwi!

Mwitegure intambara,* ariko muzamenagurwa!+

Mwitegure intambara, ariko muzamenagurwa!

10 Nimucure imigambi ariko nta cyo izageraho!

Muvuge ibyo mushaka ariko ntibizaba,

Kuko Imana iri kumwe natwe!*+

11 Dore ibyo Yehova yambwiye akoresheje ukuboko kwe gukomeye, kugira ngo amburire ndeke gukora nk’ibyo aba bantu bakora:

12 “Ibyo aba bantu bita ubugambanyi, ntimukabyite ubugambanyi,

Ntimugatinye ibyo batinya,

Ntibikabahahamure.

13 Yehova nyiri ingabo ni we mugomba kubona ko ari uwera,+

Ni we mugomba gutinya

Kandi ni we ugomba gutuma mwumva mugize ubwoba.”+

14 Imiryango ibiri ya Isirayeli

Azayibera nk’urusengero,

Ariko nanone abe nk’ibuye basitaraho+

N’urutare rubagusha,

Abere abaturage ba Yerusalemu

Urushundura n’umutego.

15 Benshi muri bo bazasitara bagwe kandi bamenagurike;

Bazagwa mu mutego maze bafatwe.

16 Zinga inyandiko yemejwe,*

Fatanya amategeko* hagati y’abigishwa banjye.

17 Nzakomeza gutegereza* Yehova,+ we uhisha abo mu muryango wa Yakobo+ mu maso he kandi nzamwiringira.

18 Dore njye n’abana Yehova yampaye+ turi ibimenyetso+ n’ibitangaza muri Isirayeli, bituruka kuri Yehova nyiri ingabo utuye ku Musozi wa Siyoni.

19 Nibababwira bati: “Mugende mubaze abashitsi* cyangwa abapfumu banwigira kandi bakongorera,” ese muzabikora? Ese abantu ntibakwiriye kubaza Imana yabo? Ese iby’abazima byabazwa abapfuye?+ 20 Ahubwo bagombye kubaza amategeko n’inyandiko yemejwe.

Iyo batavuze ibihuje n’iryo jambo nta mucyo babona.*+ 21 Buri wese azanyura mu gihugu ababaye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azareba hejuru, avume* umwami we n’Imana ye. 22 Hanyuma, azareba ku isi, ahabone gusa amakuba n’umwijima, umwijima mwinshi cyane n’ibihe bigoye, umwijima w’icuraburindi nta mucyo na muke uhari!

9 Icyakora uwo mwijima ntuzaba nk’uwo mu gihe igihugu cyari mu kababaro, nko mu gihe cya mbere ubwo basuzuguraga igihugu cya Zabuloni n’igihugu cya Nafutali.+ Ariko mu gihe cya nyuma, azatuma icyo gihugu, ari cyo nzira inyura ku nyanja, mu karere ka Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga, gihabwa icyubahiro.

 2 Abantu bagenderaga mu mwijima

Babonye umucyo mwinshi,

Naho abari batuye mu gihugu cy’umwijima mwinshi cyane,

Babonye umucyo.+

 3 Watumye abaturage baba benshi,

Bagira ibyishimo byinshi.

Bishimiye imbere yawe,

Bagira ibyishimo nk’ibyo mu gihe cyo gusarura,

Nk’abishimira kugabana ibyo basahuye.

 4 Wavunaguye umugogo* w’imitwaro babahekeshaga,

Inkoni babakubitaga mu bitugu, inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,

Nko ku munsi w’Abamidiyani.+

 5 Urukweto rwose rukandagira ubutaka bugatigita

N’umwitero wose winitswe mu maraso,

Bizatwikwa n’umuriro.

 6 Dore umwana yatuvukiye,+

Twahawe umwana w’umuhungu

Kandi ubutegetsi* buzaba ku bitugu bye.+

Azitwa Umujyanama Uhebuje,+ Imana Ikomeye,+ Data Uhoraho, Umwami w’Amahoro.

 7 Ubutegetsi bwe buzakwira hose

Kandi amahoro ntazagira iherezo+

Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,

Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikire

Akoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+

Uhereye ubu ukageza iteka ryose.

Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.

 8 Yehova yohereje ubutumwa bwo gucira urubanza Yakobo

Kandi bwageze kuri Isirayeli.+

 9 Abantu bose bazabumenya,

Yaba umuryango wa Efurayimu n’abatuye i Samariya,

Bavugana ubwibone n’agasuzuguro ko mu mitima yabo bati:

10 “Amatafari yaraguye,

Ariko tuzubakisha amabuye aconze.+

Ibiti byo mu bwoko bw’imitini byaratemwe,

Ariko tuzabisimbuza amasederi.”

11 Yehova azashyira hejuru abanzi ba Resini bamurwanye

Kandi azamuteza abamurwanya.

12 Siriya izaturuka iburasirazuba* n’Abafilisitiya baturuke iburengerazuba,+

Kandi bazasamira Isirayeli bayimire.+

Kwigomeka kwayo ni ko gutuma atareka kuyirakarira,

Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ayikubite.+

13 Kuko abantu batagarukiye ubakubita;

Ntibashatse Yehova nyiri ingabo.+

14 Yehova azaca Isirayeli

Umutwe n’umurizo, ibyatsi bikiri kumera n’ibimaze gukura* abicire umunsi umwe.+

15 Umuyobozi n’uwubahwa cyane ni bo mutwe,

Naho umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we murizo.+

16 Abayobora aba bantu barabayobya

Kandi abo bayobora ntibasobanukiwe.

17 Ni yo mpamvu Yehova atazishimira abasore babo

Kandi ntazababarira imfubyi* zabo n’abapfakazi babo,

Kuko bose ari abahakanyi kandi bakora ibibi,+

Akanwa kabo kakaba kavuga ibintu bidafite akamaro.

Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,

Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+

18 Kuko ubugome bwabaye nk’umuriro ugurumana,

Bugatwika ibihuru by’amahwa n’ibyatsi bibi.

Buzakongeza ibihuru byo mu ishyamba

Kandi bizazamuka hejuru mu bicu byuzuye umwotsi.

19 Umujinya wa Yehova nyiri ingabo

Watwitse igihugu

Kandi abaturage bo mu gihugu bazashya.

Nta wuzagira umuntu n’umwe akiza, niyo yaba umuvandimwe we.

20 Umuntu azatema ikiri iburyo bwe

Nyamara akomeze gusonza;

Undi azarya ikiri ibumoso bwe

Nyamara ntazahaga.

Buri wese azarya inyama zo ku kuboko kwe.

21 Manase azarya Efurayimu

Na Efurayimu arye Manase.

Bombi bazarwanya Yuda.+

Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,

Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+

10 Bazabona ishyano abashyiraho amategeko agamije ibibi+

N’abahora bandika amategeko abangamira abandi,

 2 Kugira ngo batarenganura abakene,

Bagatuma aboroheje bo mu bantu banjye batabona ubutabera,+

Bagatwara imitungo y’abapfakazi

Kandi bagasahura iby’imfubyi.*+

 3 None se, muzabigenza mute ku munsi wo kubabaza ibyo mwakoze,*+

Igihe kurimbuka bizaturuka kure?+

Muzahungira kuri nde+

Kandi se ni nde muzasigira ubukire* bwanyu?

 4 Nta kindi muzaba musigaje uretse kunama mu mfungwa,

Cyangwa kugwa mu bishwe.

Ibyo byose ni byo bituma akomeza kubarakarira,

Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+

 5 “Dore Ashuri+

Ni inkoni y’uburakari bwanjye.+

Inkoni afite mu ntoki, ni yo nzakoresha mbahana.

 6 Nzamutuma guhana igihugu cy’abahakanyi,+

Abantu bandakaje;

Nzamutegeka kubasahura ibintu byinshi no gufata ibyo batunze

No kubanyukanyuka nk’uko bakandagira ibyondo byo mu nzira.+

 7 Icyakora si wo mugambi we

Kandi si byo ategura mu mutima we.

Kuko icyo atekereza mu mutima we ari ukurimbura,

Kurimbura ibihugu byinshi, aho kuba bike.

 8 Kuko avuga ati:

‘Ese abatware banjye bose si n’abami?+

 9 Ese Kalino+ si nka Karikemishi?+

Hamati+ si nka Arupadi?+

Ese Samariya+ si nka Damasiko?+

10 Ukuboko kwanjye kwafashe ubwami busenga imana zitagira akamaro,

Ubwami bufite ibishushanyo bisengwa biruta iby’i Yerusalemu n’i Samariya.+

11 Ese Yerusalemu n’ibigirwamana byayo,

Sinzayikorera nk’ibyo nakoreye Samariya n’imana zayo zitagira akamaro?’+

12 “Igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku Musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, azahana* umwami wa Ashuri bitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bwe n’ukuntu arebana ubwirasi.+ 13 Kuko avuga ati:

‘Ibyo nzabikoresha imbaraga z’ukuboko kwanjye

N’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge.

Nzakuraho imipaka y’ibihugu,+

Nsahure ubutunzi bwabyo+

Kandi nzategeka abaturage nk’umunyambaraga.+

14 Ukuboko kwanjye kuzafata ubutunzi bw’ibihugu,

Nk’uko umuntu akora mu cyari;

Nk’uko umuntu yegeranya amagi yatawe,

Nzegeranya abantu bo mu isi yose.

Nta n’umwe uzakubita amababa, cyangwa ngo abumbure akanwa ke, cyangwa ngo ajwigire.’”

15 Ese ishoka yakwirata ku muntu uyitemesha?

Ese urukero rwakwirata ku muntu urukoresha?

None se inkoni+ yazunguza uyifashe?

Cyangwa se inkoni yazamura uyifashe?

16 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,

Azatuma abantu be babyibushye bananuka cyane;+

Kandi munsi y’icyubahiro cye azahatsa umuriro waka cyane.+

17 Umucyo wa Isirayeli+ uzahinduka umuriro+

N’Uwera we ahinduke ikirimi cy’umuriro.

Uwo muriro uzatwika ibyatsi bye bibi n’ibihuru bye by’amahwa mu munsi umwe.

18 Azarimbura ubwiza bw’ishyamba rye n’umurima we w’ibiti byera imbuto,

Bimere nk’umurwayi warembye.+

19 Ibiti byo mu ishyamba rye bizaba bisigaye

Bizaba ari bike cyane, ku buryo n’umwana muto yashobora kubibara akandika umubare wabyo.

20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli

N’abarokotse bo mu muryango wa Yakobo,

Ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga.+

Ahubwo bazishingikiriza kuri Yehova,

Uwera wa Isirayeli mu budahemuka.

21 Abasigaye gusa,

Abasigaye ba Yakobo, bazagarukira Imana Ikomeye.+

22 Isirayeli we, nubwo abantu bawe

Ari benshi cyane nk’umucanga wo ku nyanja,

Bake gusa muri bo ni bo bazagaruka.+

Bafatiwe umwanzuro wo kurimbuka+

Kandi bazamarwa n’ubutabera.*+

23 Umwanzuro Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga yafashe wo kubarimbura,

Uzagera mu gihugu hose.+

24 Ku bw’ibyo, Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga, aravuga ati: “Bantu banjye batuye i Siyoni, ntimutinye Abashuri babakubitishaga inkoni,+ bakabakubita nk’uko Egiputa yabigenje.+ 25 Hasigaye igihe gito uburakari bukarangira. Umujinya wanjye uzatuma mbarimbura.+ 26 Yehova nyiri ingabo azabakubita ibiboko+ nk’igihe Abamidiyani batsindirwaga ku rutare rwa Orebu.+ Inkoni ye izaba hejuru y’inyanja nk’uko yayizamuye igihe yarwanyaga Egiputa.+

27 Kuri uwo munsi, umutwaro uzabava ku bitugu,+

Umugogo* we ubave ku ijosi+

Kandi umugogo uvunagurwe+ kubera amavuta.”

28 Yaraje agera muri Ayati,+

Yanyuze i Miguroni,

Ashyira imitwaro ye i Mikimashi.+

29 Banyuze ku cyambu

Barara i Geba;+

Rama yagize ubwoba, Gibeya+ ya Sawuli irahunga.+

30 Yewe mukobwa w’i Galimu we, tabaza kandi utake.

Nawe Layisha, tega amatwi.

Yewe Anatoti we, unteye agahinda!+

31 Madimena yarahunze.

Abaturage b’i Gebimu bashatse aho bihisha.

32 Uyu munsi arahagarara i Nobu.+

Azamura ikiganza cye akagitunga umusozi wubatseho umujyi wa Siyoni,

Kugira ngo atere ubwoba umusozi wubatseho Yerusalemu.

33 Dore Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo

Agiye guca amashami agwe hasi mu buryo buteye ubwoba,+

Ibiti binini kurusha ibindi abiteme

N’ibiti birebire bicishwe bugufi.

34 Atemesha ibihuru byo mu ishyamba igikoresho cy’icyuma,*

Kandi Libani izagwa igushijwe n’umunyambaraga.

11 Ku gishyitsi+ cya Yesayi hazashibukaho ishami+

Kandi igiti kizashibuka+ ku mizi ye kizera imbuto.

 2 Umwuka wa Yehova uzaba kuri we,+

Umwuka w’ubwenge+ n’ubuhanga,

Umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga,+

Umwuka wo kumenya no gutinya Yehova.

 3 Azishimira gutinya Yehova.+

Ntazaca urubanza ashingiye ku bigaragarira amaso ye,

Cyangwa ngo akosore umuntu ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise.+

 4 Azacira aboroheje urubanza ruhuje n’ubutabera*

Kandi azakosora mu buryo bukwiriye abicisha bugufi bo mu isi.

Azakubitisha isi inkoni yo mu kanwa ke+

Kandi yicishe abantu babi umwuka wo mu kanwa ke.+

 5 Gukiranuka kuzaba umukandara yambara

N’ubudahemuka bube umukandara yambara mu nda.*+

 6 Isega izabana amahoro n’umwana w’intama,+

Ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene,

Inyana n’intare* n’itungo ribyibushye bizabana*+

Kandi umwana muto ni we uzabiyobora.

 7 Inka n’idubu bizarisha hamwe

Kandi izo zizabyara zizaryama hamwe.

Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+

 8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka ifite ubumara

Kandi umwana muto azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka ifite ubumara.

 9 Nta cyo bizangiza+

Cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya ku musozi wanjye wera,+

Kuko kumenya ikuzo rya Yehova bizuzura isi

Nk’uko amazi atwikira inyanja.+

10 Kuri uwo munsi, umuzi wa Yesayi+ uzabera ibihugu byinshi ikimenyetso.+

Ni we ibihugu bizabaza icyo byakora*+

Kandi aho atuye hazagira icyubahiro.

11 Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+ 12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+

13 Ishyari rya Efurayimu rizashira+

Kandi abanga Yuda bazakurwaho.

Efurayimu ntazagirira Yuda ishyari

Na Yuda ntazanga Efurayimu.+

14 Bazihuta bagana mu misozi* y’iburengerazuba, kugira ngo batere Abafilisitiya.

Bose hamwe bazasahura abantu b’Iburasirazuba.

Bazatsinda Edomu+ na Mowabu+

Kandi Abamoni bazaba abayoboke babo.+

15 Yehova azagabanyamo kabiri* igice cy’inyanja ya Egiputa,+

Anyuze ikiganza cye hejuru ya rwa Ruzi,*+

Azakubitisha umwuka we ushyushye imigezi yarwo irindwi

Kandi azatuma abantu bambuka bambaye inkweto.

16 Hazabaho umuhanda munini+ uva muri Ashuri abantu be basigaye bazacamo,+

Nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.

12 Kuri uwo munsi uzavuga uti:

“Yehova ndagushimira,

Kuko nubwo wandakariye,

Uburakari bwawe bwaje gushira maze ukampumuriza.+

 2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+

Nzayiringira kandi sinzatinya,+

Kuko Yah* Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye

Kandi yambereye agakiza.”+

 3 Muzavoma amazi mwishimye,

Muyavome mu masoko y’agakiza.+

 4 Uwo munsi muzavuga muti:

“Mushimire Yehova, mumusenge muvuga izina rye.

Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+

Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+

 5 Muririmbire Yehova mumusingiza,*+ kuko yakoze ibintu bikomeye cyane.+

Ibyo bimenyekane ku isi hose.

 6 Mwa batuye i Siyoni* mwe, muvuge cyane, muvuge mu ijwi ryumvikana mwishimye,

Kuko Uwera wa Isirayeli ari hagati yanyu kandi akomeye.”

13 Ibyo Yesaya+ umuhungu wa Amotsi yabonye mu iyerekwa, bivuga ku rubanza Babuloni yaciriwe:+

 2 “Nimushinge ikimenyetso+ ku misozi y’ibitare biriho ubusa.

Mubahamagare, mubarembuze,

Kugira ngo baze binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.

 3 Nahaye itegeko abantu nashyizeho.*+

Nahamagaye abarwanyi banjye kugira ngo bakore ibihuje n’uburakari bwanjye,

Bishima bafite ubwibone.

 4 Nimwumve! Nimwumve urusaku mu misozi,

Rumeze nk’urusaku rw’abantu benshi!

Nimwumve! Mwumve urusaku rw’ibihugu,

Urusaku rw’ibihugu biri hamwe!+

Yehova nyiri ingabo arimo arahuriza hamwe ingabo ziteguye intambara.+

 5 Ziturutse mu gihugu cya kure,+

Ziturutse ku mpera z’ijuru.

Yehova azanye intwaro z’uburakari bwe,

Kugira ngo arimbure isi yose.+

 6 Muboroge kuko umunsi wa Yehova wegereje!

Uzaza umeze nko kurimbura guturutse ku Ishoborabyose.+

 7 Ni yo mpamvu amaboko yose azabura imbaraga

N’imitima y’abantu bose igashongeshwa n’ubwoba.+

 8 Abantu bahagaritse imitima.+

Barazungera kandi bafite ububabare,

Nk’umugore ufashwe n’ibise.

Bararebana buri wese afite ubwoba bwinshi,

Bafite agahinda mu maso.

 9 Dore umunsi wa Yehova uraje,

Umunsi w’amakuba n’umujinya n’uburakari bugurumana,

Kugira ngo utume igihugu kiba ikintu giteye ubwoba+

Kandi umareho abanyabyaha bari muri icyo gihugu.

10 Kuko inyenyeri zo mu ijuru n’amatsinda y’inyenyeri*+

Bitazamurika.

Izuba rizijima rikimara kurasa

N’ukwezi ntikuzatanga urumuri.

11 Nzahana abatuye isi kubera ibibi byabo+

N’abantu babi mbahanire amakosa yabo.

Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru

Kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.+

12 Nzatuma umuntu usanzwe adapfa kuboneka, kurusha zahabu itunganyijwe,+

N’abantu be gupfa kuboneka, kurusha zahabu yo muri Ofiri.+

13 Ni yo mpamvu nzatuma ijuru ritigita

N’isi ikanyeganyega ikava mu mwanya wayo,+

Bitewe n’umujinya wa Yehova nyiri ingabo wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana.

14 Kimwe n’ingeragere ihigwa cyangwa umukumbi utagira uwo kuwuhuriza hamwe,

Buri wese azasubira mu bantu be,

Buri wese ahungire mu gihugu cye.+

15 Uwo bazabona wese bazamutera icumu

Kandi uwo bazafata wese bazamwicisha inkota.+

16 Abana babo bazicwa* babireba,+

Amazu yabo asahurwe

Kandi abagore babo bazafatwa ku ngufu.

17 Dore mbateje Abamedi,+

Babona ko ifeza nta cyo ivuze

Kandi ntibishimire zahabu.

18 Imiheto yabo izashwanyaguza abasore,+

Ntibazagirira impuhwe impinja

Kandi ntibazababarira abana.

19 Babuloni, itatse ubwiza* kurusha ubundi bwami bwose,+

Ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+

Izamera nka Sodomu na Gomora, igihe Imana yaharimburaga.+

20 Nta muntu uzongera kuhaba

Kandi nta wuzongera kuhatura kugeza iteka ryose.+

Nta Mwarabu n’umwe uzahashinga ihema rye

Kandi abashumba ntibazongera kuhajyana amatungo yabo ngo aharuhukire.

21 Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizaryama,

Amazu yabo azuzuramo ibihunyira.

Inyoni za Otirishe* ni ho zizaba+

Kandi ihene zo mu gasozi* zizahakinira.

22 Inyamaswa zihuma zizasakuriza mu minara yaho,

Ingunzu* zimokere mu mazu y’i bwami meza cyane.

Igihe cyayo kiri hafi kandi iminsi yayo ntizongerwa.”+

14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabatuza* mu gihugu cyabo+ kandi abanyamahanga bazabasanga bifatanye n’umuryango wa Yakobo.+ 2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.

3 Yehova namara kubaruhura imibabaro yanyu, imihangayiko n’imirimo y’agahato mwakoreshwaga,+ 4 muzacira umwami w’i Babuloni uyu mugani* mumuseka, muti:

“Mbega ukuntu uwakoreshaga abandi imirimo y’agahato ibye birangiye!

Mbega ukuntu kugirira abandi nabi byarangiye!+

 5 Yehova yavunaguye inkoni y’ababi,

Yavunnye inkoni y’abayobozi,+

 6 Avunagura uwahoraga akubitana umujinya+ abantu bo mu bindi bihugu,

Uwategekeshaga ibihugu uburakari kandi agahora abitoteza.+

 7 Ubu noneho isi yose iraruhutse kandi iratuje.

Abantu barasakuza bishimye.+

 8 Ndetse n’ibiti by’imiberoshi n’amasederi yo muri Libani,

Byishimiye ibyakubayeho,

Biravuga biti: ‘uhereye igihe wagwiriye hasi,

Nta muntu utema ibiti wari waza kudutema.’

 9 No hasi mu Mva* harakubonye haravurungana,

Habonye uje haza kugusanganira.

Watumye hakangura abapfuye batagira icyo bimarira,

Abayobozi* bose b’isi b’abagome.

Hahagurutsa abami bose ku ntebe zabo z’ubwami.

10 Bose barakubwira bati:

‘Ese nawe wagize intege nke nkatwe?

Nawe wabaye nkatwe?

11 Ubwibone bwawe bwaramanutse bujya mu Mva,*

Hamwe n’ijwi ry’ibikoresho byawe by’umuziki, bifite imirya.+

Wisasira inyo

Kandi wiyorosa iminyorogoto.’

12 Mbega ngo urahanuka uvuye mu ijuru,

Wa nyenyeri we irabagirana, iboneka mu gitondo bwenda gucya!

Mbega ngo urajugunywa ku isi,

Wowe watsindaga ibihugu!+

13 Dore waribwiye mu mutima wawe uti: ‘nzazamuka njye mu ijuru.+

Nzazamura intebe yanjye y’ubwami nyishyire hejuru y’inyenyeri z’Imana,+

Nicare ku musozi bateraniraho,

Mu bice bya kure cyane byo mu majyaruguru.+

14 Nzazamuka njye hejuru y’ibicu,

Nzaba nk’Isumbabyose.’

15 Nyamara uzajugunywa mu Mva,

Mu rwobo rwo hasi cyane.

16 Abazakubona bazakwitegereza,

Bakugenzure babyitondeye, bavuge bati:

‘Ese uyu si wa wundi wajyaga ahungabanya isi,

Agatera ubwoba ibihugu,+

17 Watumaga isi imera nk’ubutayu,

Agasenya imijyi yayo+

Kandi akanga ko abo yafunze basubira iwabo?’+

18 Abandi bami bose b’ibihugu,

Bose, bashyinguwe mu cyubahiro,

Buri wese ashyingurwa mu mva* ye.

19 Ariko wowe warajugunywe ntiwashyingurwa mu mva,

Umera nk’ishami ry’igiti ryanzwe,

Witwikira intumbi z’abicishijwe inkota,

Bamanuka bajya ku mabuye yo hasi mu rwobo,

Umera nk’intumbi banyukanyutse.

20 Ntuzashyingurwa hamwe na bo mu mva,

Kuko warimbuye igihugu cyawe,

Ukica abantu bawe.

Abakomoka ku bakora ibibi ntibazongera kuvugwa.

21 Mutegure aho kwicira abahungu be,

Bitewe n’icyaha cya ba sogokuruza babo,

Kugira ngo batazahaguruka bakigarurira isi

Maze bakuzuza igihugu imijyi yabo.”

22 “Nzabatera,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.

“Kandi i Babuloni nzahavana izina n’abasigaye, ababakomokaho n’urubyaro,”+ ni ko Yehova avuga.

23 “Nzahahindura aho ibinyogote biba, mpahindure ibishanga kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.

24 Yehova nyiri ingabo yararahiye ati:

“Uko nabishatse ni ko bizaba

Kandi uko nabigennye ni ko bizagenda.

25 Nzajanjagurira Abashuri mu gihugu cyanjye,

Mbanyukanyukire ku misozi yanjye.+

Umugogo* bahekeshaga abantu banjye uzabakurwaho

Kandi umutwaro babikorezaga ukurwe ku bitugu byabo.”+

26 Uwo ni wo mwanzuro* wafatiwe isi yose

Kandi uko ni ko kuboko kwiteguye* gukubita amahanga yose.

27 Yehova nyiri ingabo yarabyiyemeje,

Ni nde wamubuza kubikora?+

Ukuboko kwe kurarambuye,

Ni nde waguhina?+

28 Mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo,+ hatangajwe urubanza rugira ruti:

29 “Yewe Bufilisitiya we, ntihagire n’umwe wishima,

Bitewe n’uko inkoni yagukubitaga yavunitse.

Kuko ku muzi w’inzoka+ hazazaho inzoka y’ubumara+

Kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iteye ubwoba iguruka.*

30 Mu gihe abana b’imfura b’abantu boroheje bazarya,

Abakene bakaryama bafite umutekano,

Umuzi wawe nzawicisha inzara

Kandi abawe basigaye bazicwa.+

31 Yewe wa rembo we, rira cyane! Na we wa mujyi we utake.

Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe,

Kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi

Kandi nta musirikare utandukana n’abandi.”

32 None se ni iki bazasubiza intumwa z’igihugu?

Bazasubiza ko Yehova yashyizeho fondasiyo ya Siyoni+

Kandi ko aboroheje bo mu bantu be bazayihungiramo.

15 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Mowabu:+

Umujyi wa Ari+ w’i Mowabu waracecekeshejwe,

Bitewe n’uko washenywe mu ijoro rimwe.

Kiri+ y’i Mowabu yaracecekeshejwe,

Bitewe n’uko yashenywe mu ijoro rimwe.

 2 Yarazamutse ajya ku Rusengero* n’i Diboni,+

Ajya kuririra ahantu hirengeye.

Mowabu iririra Nebo+ na Medeba.+

Imitwe yose ifite uruhara,+ ubwanwa bwose bwarogoshwe.+

 3 Mu mihanda yaho, abantu bambaye ibigunira.

Ku bisenge by’amazu yabo n’ahahurira abantu benshi, bose bararira cyane,

Bamanuka barira.+

 4 Imijyi ya Heshiboni na Eleyale+ birataka,

Ijwi ryabyo rirumvikanira i Yahasi.+

Ni yo mpamvu abitwaje intwaro b’i Mowabu bakomeza gusakuza.

Iratitira.

 5 Umutima wanjye uraririra Mowabu.

Impunzi zabo zageze i Sowari+ no muri Egulati-shelishiya.+

Bazamuka i Luhiti barira,

Banyura mu nzira ijya i Horonayimu barira cyane kubera ibyo byago.+

 6 Amazi y’i Nimurimu yose yarakamye.

Ibyatsi bibisi byarumye,

Ubwatsi bwarashize kandi nta kimera kibisi kikihaba.

 7 Ni yo mpamvu batwara ibyasigaye mu bubiko bwabo n’ibyo batunze;

Bambuka ikibaya kirimo ibiti.*

 8 Gutaka kumvikanye mu karere kose k’i Mowabu.+

Kurira kwageze muri Egulayimu,

Kurira kwaho kwageze i Beri-elimu.

 9 Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso;

Kandi mfite ibindi bintu nzateza i Dimoni:

Abarokotse b’i Mowabu

N’abasigaye mu gihugu nzabateza intare.+

16 Mwoherereze umuyobozi w’igihugu imfizi y’intama

Ive i Sela inyure mu butayu,

Ikomeze igere ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni.

 2 Kimwe n’inyoni yirukanywe mu cyari cyayo,+

Ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.+

 3 “Nimutange inama, mukore ibihuje n’umwanzuro wafashwe.

Reka igicucu cyawe cya saa sita kimere nk’umwijima wa nijoro.

Hisha abatatanye kandi ntugambanire abantu bahunga.

 4 Mowabu we, reka abanjye batatanye babe iwawe.

Ubabere aho kwihisha umuntu ushaka kubarimbura.+

Ugirira abandi nabi azavaho,

Kurimbura birangire

N’abanyukanyukaga abandi bazashira ku isi.

 5 Icyo gihe intebe y’ubwami izakomezwa n’urukundo rudahemuka.

Umuntu wo mu ihema rya Dawidi uzayicaraho azaba indahemuka;+

Ace imanza ntawe abereye kandi yihutire guca imanza zikiranuka.”+

 6 Twumvise iby’ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane.+

Twumvise ibyo kwishyira hejuru kwe n’ubwibone bwe n’umujinya we.+

Ariko amagambo ye atagira umumaro nta cyo azageraho.

 7 Ni yo mpamvu abantu b’i Mowabu bazaririra Mowabu;

Bose bazarira.+

Abatsinzwe bazaririra cyane utugati tw’imizabibu tw’i Kiri-hareseti.+

 8 Kubera ko imirima y’amaterasi y’i Heshiboni+ yumye

Ndetse n’umurima w’imizabibu w’i Sibuma+

Abayobozi b’ibihugu banyukanyutse amashami yawo* ariho imizabibu.

Yari yarageze kure, agera n’i Yazeri.+

Yarakomeje agera mu butayu.

Udushami twamezeho twaragiye tugera ku nyanja.

 9 Ni yo mpamvu nzaririra umurima w’imizabibu w’i Sibuma nk’uko ndirira Yazeri.

Yewe Heshiboni we, nawe Eleyale, nzabuhiza amarira yanjye,+

Kubera ko urusaku rwo kwishimira imbuto zo mu mpeshyi* n’ibyo mwasaruye bitazongera kubaho.*

10 Umunezero n’ibyishimo byakuwe mu murima wawe w’ibiti byera imbuto;

Nta ndirimbo z’ibyishimo cyangwa urusaku rw’ibyishimo bicyumvikanira mu mirima y’imizabibu.

Nta bakinyukanyukira imizabibu aho bayengera ngo babone divayi.+

Natumye hatongera kubaho urusaku rw’ibyishimo.+

11 Mu nda yanjye haratitira bitewe no kubabazwa na Mowabu,+

Mu nda yanjye haratitira nk’imirya y’inanga bari gucuranga,

Bitewe no kubabazwa na Kiri-hareseti.+

12 Nubwo Mowabu yakomeza gusengera ahantu hirengeye kandi igakomeza gusengera mu rusengero rwayo, nta cyo izageraho.+

13 Ayo ni yo magambo Yehova yavuze kera kuri Mowabu. 14 None Yehova aravuze ati: “Mu myaka itatu, kimwe n’imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,* icyubahiro cya Mowabu kizateshwa agaciro ku buryo hazaba akavuyo kenshi, abasigaye bakaba bake cyane kandi nta mbaraga bafite.”+

17 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Damasiko:+

“Dore Damasiko ntizakomeza kuba umujyi

Kandi izahinduka ikirundo cy’amatongo.*+

 2 Imijyi ya Aroweri+ ntizakomeza guturwamo,

Hazaba ahantu amatungo azajya aba

Kandi nta muntu uyakanga.

 3 Muri Efurayimu ntihazongera kuba imijyi ikikijwe n’inkuta+

Kandi i Damasiko ntihazongera kuba ubwami.+

Icyubahiro cy’abasigaye bo muri Siriya

Kizamera nk’icy’Abisirayeli,”* ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.

 4 “Kuri uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka

Kandi nubwo abyibushye* azananuka.

 5 Icyo gihe bizamera nk’igihe umusaruzi asarura ingano mu murima,

Ukuboko kwe gusarura amahundo* y’ingano,

Nk’igihe umuntu ahumba* ingano mu Kibaya cya Refayimu.+

 6 Mu gihugu hazasigara utuntu duke two guhumba,

Nk’iyo ukubise igiti cy’umwelayo

Ku ishami ryo hejuru cyane hagasigara gusa utubuto tubiri cyangwa dutatu tw’imyelayo ihiye,

Ku ishami rifite imbuto hagasigaraho imbuto enye cyangwa eshanu,”+ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.

7 Icyo gihe umuntu azareba hejuru areba Umuremyi we kandi amaso ye azitegereza Uwera wa Isirayeli. 8 Ntazareba ibicaniro,+ ibyo yakoze n’amaboko ye+ kandi ntazitegereza ibyakozwe n’intoki ze, zaba inkingi z’ibiti* zisengwa cyangwa ibicaniro batwikiraho imibavu.

 9 Icyo gihe imijyi yabo ikomeye izaba nk’ahantu ho mu ishyamba hatagituwe,+

Izamere nk’ishami ryatawe imbere y’Abisirayeli.

Izaba ahantu hatagituwe.

10 Kuko wibagiwe Imana yagukijije,+

Ntiwibutse Igitare cyawe cyo kwihishamo;+

Ni yo mpamvu ugira imirima myiza cyane*

Kandi ugateramo ingemwe* zo mu bindi bihugu.*

11 Ku manywa uzitira umurima wawe,

Mu gitondo ukameza imbuto zawe;

Ariko ku munsi w’indwara n’ububabare budakira, ntacyo uzasarura.+

12 Nimwumve! Mwumve urusaku rw’abantu benshi!

Urusaku rwabo ni nk’urw’amazi yo mu nyanja.

Nimwumve urusaku rw’ibihugu byinshi

Rumeze nk’urw’amazi menshi asuma.

13 Urusaku rw’abantu bo mu bihugu ruzamera nk’urw’amazi menshi;

Ariko Imana izabacyaha maze bahungire kure

Bamere nk’umurama wo ku misozi utwawe n’umuyaga,

Bamere nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga ukaze.

14 Nimugoroba hazaba hari abantu bateye ubwoba,

Ariko mbere y’uko bucya bazaba batakiriho.

Uko ni ko bizagendekera abadusahura

Kandi ibyo ni byo bihembo by’abatwara ibintu byacu.

18 Igihugu cyo mu karere k’inzuzi za Etiyopiya

Kibamo udukoko dufite amababa tuduhira, kizagerwaho n’amakuba.+

 2 Cyohereza abantu bakanyura mu nyanja,

Bakagenda hejuru y’amazi bari mu mato akoze mu rufunzo, kikababwira kiti:

“Bantu mwihuta nimugende,

Mujye mu gihugu kibamo abantu barebare bafite umubiri unoze,

Abantu batinywa n’abantu bose,+

Igihugu kirimo abantu bafite imbaraga nyinshi* gitsinda ibindi bihugu,

Igihugu cyabo kikaba cyaratwawe n’amazi y’inzuzi.”

 3 Mwebwe mwese abatuye mu gihugu, namwe abatuye isi,

Ibyo mubona bizamera nk’ikimenyetso cyashinzwe ku misozi

Kandi muzumva ijwi rimeze nk’iryumvikana iyo bavugije ihembe.

 4 Yehova yarambwiye ati:

“Nzakomeza gutuza ndeba ahantu ntuye,

Bimere nk’ubushyuhe buhuma umuntu amaso ntarebe ku manywa,

Bimere nk’ikime mu bushyuhe bwo mu gihe cyo gusarura.

 5 Kuko mbere y’isarura,

Igihe uburabyo buba butakiriho n’imbuto z’imizabibu zimaze guhisha,

Amashami azakatishwa ibikoresho by’ubuhinzi,*

Naho amashami adakenewe atemwe akurweho.

 6 Intumbi zabo zose zizahabwa ibisiga byo mu misozi

N’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.

Ibisiga bizamara impeshyi* yose kuri izo ntumbi

Kandi inyamaswa zose z’inkazi zo ku isi zizamara igihe cy’isarura kuri izo ntumbi.

 7 Icyo gihe abantu barebare kandi bafite umubiri unoze,

Abantu batinywa n’abantu bose,

Igihugu kirimo abantu bafite imbaraga nyinshi gitsinda ibindi bihugu,

Abantu batuye mu gihugu cyatwawe n’amazi y’inzuzi,

Bazazanira Yehova nyiri ingabo impano

Ahantu hitirirwa izina rya Yehova nyiri ingabo, ku Musozi wa Siyoni.”+

19 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Egiputa:+

Dore Yehova aragendera ku gicu cyihuta cyane kandi aje muri Egiputa.

Ibigirwamana byo muri Egiputa bizagira ubwoba bititire kubera we+

Kandi imitima y’Abanyegiputa izagira ubwoba bwinshi.

 2 “Nzatera Abanyegiputa kurwana,

Barwane hagati yabo.

Umuvandimwe azarwana n’umuvandimwe we n’umuntu wese arwane na mugenzi we;

Umujyi uzarwana n’undi mujyi n’ubwami burwane n’ubundi bwami.

 3 Abanyegiputa bazayoberwa icyo bakora

Kandi nzatuma imigambi yabo itagira icyo igeraho.+

Bazashakira ubufasha ku bigirwamana,

Abagombozi,* abashitsi n’abapfumu.+

 4 Nzateza Egiputa umutegetsi utegekesha igitugu

Kandi umwami w’umugome ni we uzabategeka,”+ ni ko Umwami w’ukuri, Yehova nyiri ingabo avuga.

 5 Amazi azakama mu nyanja

Kandi uruzi ruzakama rwume.+

 6 Amazi yo mu nzuzi azanuka;

Amazi y’imigende ya Nili muri Egiputa azagabanuka akame.

Urubingo n’ibyatsi byo ku nkombe bizabora.+

 7 Ibimera bikikije Uruzi rwa Nili, aho Uruzi rwa Nili rwisukira mu nyanja,

N’ubutaka bwose bateraho imbuto bwo ku nkombe zayo+ buzuma.+

Bizakurwaho kandi ntibizongera kubaho.

 8 Abarobyi bazarira cyane.

Abarobesha indobani mu Ruzi rwa Nili bazagira agahinda

N’abarobesha inshundura muri ayo mazi ntibazongera kubaho.

 9 Abatunganya ibimera bivamo ubudodo+

N’ababoha imyenda y’umweru bazakorwa n’isoni.

10 Ababoshyi bo muri Egiputa bazamenagurwa

N’abakozi bose bakorera ibihembo bazagira agahinda.

11 Abatware b’i Sowani+ nta bwenge bagira.

Abajyanama ba Farawo b’abanyabwenge kurusha abandi,+ inama zabo ntizihuje n’ubwenge.

Bishoboka bite ko mwabwira Farawo muti:

“Nkomoka ku bantu b’abanyabwenge,

Nkomoka ku bami ba kera”?

12 None se abanyabwenge bawe bari he?+

Ngaho nibakubwire ibyo Yehova nyiri ingabo yiyemeje gukorera Egiputa niba babizi.

13 Abatware b’i Sowani ntibagaragaje ubwenge.

Abatware b’i Nofu*+ barashutswe

Kandi abayobozi b’imiryango yo muri Egiputa barayiyobeje.

14 Yehova yatumye Egiputa iyoberwa icyo yakora+

Kandi bayobeje Egiputa mu byo ikora byose

Nk’uko umusinzi agenda anyerera mu birutsi bye.

15 Egiputa ntizagira umurimo uwo ari wo wose ikora,

Yaba umurimo ukorwa n’umutwe, umurizo, ishami cyangwa icyatsi* cyo ku nkombe.

16 Icyo gihe Abanyegiputa bazamera nk’abagore, bagire ubwoba batitire bitewe no gutinya ukuboko kwa Yehova nyiri ingabo kuzabarwanya.+ 17 Igihugu cy’u Buyuda kizatuma Egiputa igira ubwoba. Abo bazabwira iby’u Buyuda bazahahamuka bitewe n’ibyo Yehova nyiri ingabo yiyemeje gukorera Egiputa.+

18 Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa hazabamo imijyi itanu ivuga ururimi rw’i Kanani+ kandi izarahira ko itazahemukira Yehova nyiri ingabo. Umwe muri iyo mijyi uzitwa Umujyi wo Gusenya.

19 Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa hagati hazaba igicaniro cya Yehova kandi ku mupaka w’icyo gihugu hazashingwa inkingi ya Yehova. 20 Bizabera Yehova nyiri ingabo ikimenyetso n’igihamya mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatabaza Yehova bitewe n’ababagirira nabi kandi na we azaboherereza umukiza ukomeye uzabakiza. 21 Yehova azamenyekana muri Egiputa kandi icyo gihe Abanyegiputa bazamenya Yehova, bamuture ibitambo, bamuhe impano kandi bahigire Yehova umuhigo banawuhigure.* 22 Yehova azakubita Egiputa,+ ayikubite kandi ayikize. Bazongera gukorera Yehova, yemere ko bamwinginga maze abakize.

23 Icyo gihe hazabaho umuhanda+ uva muri Egiputa ujya muri Ashuri. Ashuri izajya muri Egiputa na Egiputa ijye muri Ashuri kandi Egiputa na Ashuri byombi bizakorera Imana. 24 Icyo gihe Isirayeli izafatanya na Egiputa na Ashuri, ibe iya gatatu,+ ibe umugisha mu isi, 25 kuko Yehova nyiri ingabo azaba yabahaye umugisha agira ati: “Egiputa bantu banjye, nawe Ashuri, umurimo w’amaboko yanjye, nawe Isirayeli umurage wanjye, nimuhabwe umugisha.”+

20 Mu mwaka Umwami Sarigoni wa Siriya yoherejemo umugaba w’ingabo* ze muri Ashidodi,+ yaraharwanyije arahafata.+ 2 Icyo gihe Yehova yavuze binyuze kuri Yesaya+ umuhungu wa Amotsi ati: “Genda ukuremo uwo mwenda w’akababaro wambaye,* ukuremo n’inkweto.” Nuko abigenza atyo, agenda yambaye ubusa* nta n’inkweto yambaye.

3 Yehova aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa, nta nkweto yambaye kugira ngo bibere ikimenyetso+ n’umuburo Egiputa+ na Etiyopiya,+ 4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imfungwa avanye muri Egiputa+ n’abantu bari barajyanywe muri Etiyopiya ku ngufu, abana bato b’abahungu n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi nta nkweto bambaye, banitse ikibuno, Egiputa igakorwa n’isoni.* 5 Bazagira ubwoba kandi bakorwe n’isoni bitewe na Etiyopiya biringiraga na Egiputa yatumaga birata.* 6 Icyo gihe abaturage bo muri icyo gihugu cyo ku nkombe bazavuga bati: ‘dore uko uwo twiringiraga abaye, uwo twahungiragaho ngo adutabare, adukize umwami wa Ashuri! Ubu se tuzarokoka dute?’”

21 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe ubutayu bwo ku nyanja:*+

Kimwe n’imiyaga ikaze ihuha ikambukiranya mu majyepfo,

Ibyago bije biturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba.+

 2 Dore ibintu neretswe biteye ubwoba:

Umugambanyi aragambana

N’uwangiza ibintu akangiza.

Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi, genda utere!+

Nzahagarika agahinda kose yateje.*+

 3 Ni yo mpamvu mbabara cyane.+

Nafashwe n’ububabare bwinshi,

Nk’ubw’umugore urimo kubyara.

Narahangayitse cyane ku buryo ntacyumva

Kandi kudatuza bituma ntabona.

 4 Umutima wanjye wacitse intege kandi ndatitira kubera ubwoba.

Igihe cy’akagoroba nakundaga cyambereye igihe giteye ubwoba.

 5 Mutegure ameza n’imyanya yo kwicaramo,

Murye kandi munywe.+

Nimuhaguruke mwa batware mwe, musige amavuta ingabo.

 6 Kuko Yehova yambwiye ati:

“Genda ushyireho umurinzi, ajye avuga ibyo abona.”

 7 Nuko abona igare ry’intambara rikuruwe n’amafarashi,

Igare ry’intambara rikuruwe n’indogobe,

Igare ry’intambara rikuruwe n’ingamiya.

Yarabyitegereje cyane kandi abyitondeye.

 8 Nuko arasakuza cyane nk’intare ati:

“Yehova, ku manywa nkomeza guhagarara ku munara w’umurinzi,

Kandi buri joro ngahagarara aho ndindira.+

 9 Dore ibintu mbonye bigiye kuba:

Haje abantu bicaye ku igare ry’intambara rikuruwe n’amafarashi.”+

Nuko aravuga ati:

“Babuloni yaguye, yaguye!+

Ibishushanyo byose bibajwe by’imana zayo, yabimenaguriye hasi!”+

10 Bantu banjye mwahuwe* nk’imyaka,

Mwebwe binyampeke* byo ku mbuga yanjye bahuriraho imyaka,+

Nababwiye ibyo numvanye Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli.

11 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Duma:*

Hari umuntu umpamagara ari i Seyiri+ ati:

“Wa murinzi we, ijoro rigeze he?

Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”

12 Umurinzi arasubiza ati:

“Bugiye gucya, bwongere bwire.

Niba hari icyo mushaka kubaza, mukibaze.

Mugaruke.”

13 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe ikibaya cy’ubutayu:

Mwa bagendera ku ngamiya b’i Dedani mwe,+

Muzarara mu ishyamba mu kibaya cy’ubutayu.

14 Mwa baturage bo mu gihugu cya Tema mwe,+

Muzane amazi mujye guhura n’umuntu ufite inyota

Kandi muzanire umugati umuntu urimo guhunga.

15 Kuko bahunze inkota, bahunga inkota yakuwe mu rwubati,*

Bagahunga umuheto ureze, bahunga ubugome bwo mu ntambara.

16 Kuko Yehova yambwiye ati: “Mu gihe cy’umwaka umwe, kimwe n’imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,* icyubahiro cyose cya Kedari+ kizaba cyashize. 17 Abarwanyi b’i Kedari bazi kurwanisha imiheto bazasigara ari bake cyane kuko Yehova, Imana ya Isirayeli, ari we ubivuze.”

22 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Ikibaya Imana Ihishuriramo Ibintu:*+

Ni ikihe kibazo ufite gituma abantu bawe bose bajya ku bisenge by’amazu?

 2 Wari umujyi wuzuye akavuyo,

Wuzuye urusaku n’umunezero.

Abantu bawe bishwe, ntibishwe n’inkota

Cyangwa ngo bapfire ku rugamba.+

 3 Abantu bawe bose bategekesha igitugu bahunze bari kumwe.+

Bagizwe imfungwa hadakoreshejwe umuheto.

Ababonetse bose bagizwe imfungwa+

Nubwo bari barahungiye kure.

 4 Ni yo mpamvu navuze nti: “Nimureke kundeba

Kandi nzarira cyane.+

Ntimugerageze kumpumuriza

Bitewe n’uko umukobwa* w’abantu banjye yarimbuwe.+

 5 Kuko ari umunsi wo kubura icyo umuntu yakora, umunsi wo gutsindwa, umunsi wo kugira ubwoba bwinshi.+

Uwo munsi woherejwe n’Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo

Mu Kibaya Imana Ihishuriramo Ibintu.

Inkuta zarashenywe+

N’urusaku rwumvikanira ku musozi.

 6 Elamu+ yafashe igikoresho atwaramo imiheto ye,

Afata amagare y’intambara n’amafarashi* y’intambara

Na Kiri+ ategura* ingabo.

 7 Ibibaya byawe byiza kurusha ibindi

Bizuzura amagare y’intambara

Amafarashi azahagarara mu mwanya wayo ku irembo,

 8 Kandi umwenda ukingiriza* u Buyuda uzakurwaho.

“Kuri uwo munsi muzareba Inzu yo mu Ishyamba ahabikwa intwaro,+ 9 kandi muzabona imyobo myinshi iciye mu nkuta z’Umujyi wa Dawidi.+ Nanone muzahuriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo.+ 10 Muzabara amazu yo muri Yerusalemu kandi muzasenya amazu kugira ngo mukomeze urukuta. 11 Muzashyira igikarabiro hagati y’inkuta ebyiri cyo gushyiramo amazi yo mu kidendezi cya kera, ariko muzareka kureba Uwabikoze kandi Uwabiteguye kera ntimuzamureba.

12 Kuri uwo munsi, Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo

Azahamagarira abantu kurira no gutaka cyane,+

Kwiyogoshesha umusatsi wose no kwambara imyenda y’akababaro.*

13 Ariko bo aho kubigenza batyo bazishima banezerwe,

Babage inka n’intama,

Barye inyama, banywe na divayi,+ bavuge bati:

‘Nimureke turye kandi tunywe, kuko ejo tuzapfa.’”+

14 Nuko Yehova nyiri ingabo aranyibwirira ati: “‘Iri kosa ryanyu ntirizababarirwa kugeza igihe muzapfira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo avuga.”

15 Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Genda ujye kwa Shebuna,+ umuyobozi ushinzwe ibyo mu nzu* y’umwami, umubwire uti: 16 ‘ni iki kiri hano ukunda kandi se ni nde uri hano ukunda ku buryo wakwicukurira imva hano?’ Yicukurira imva ahantu hari hejuru, akicukurira aho kuruhukira* mu rutare. 17 ‘Dore Yehova agiye kugufata, aguhanure agukubite hasi. 18 Azaguhambira rwose agukomeze akujugunye nk’umupira mu gihugu kinini. Aho ni ho uzapfira kandi ni ho amagare yawe y’intambara y’icyubahiro azaba ari, bikoze isoni umuryango wa shobuja. 19 Nzakuvana ku mwanya wawe, nkuvane ku butegetsi bwawe kandi ngukure ku kazi kawe.

20 “‘Kuri uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya. 21 Nzamwambika ikanzu yawe, mukenyeze n’umushumi wawe nywukomeze+ kandi nzamuha ubutware* bwawe. Azaba umubyeyi w’abaturage b’i Yerusalemu n’abo mu muryango wa Yuda. 22 Nzashyira urufunguzo rw’inzu ya Dawidi+ ku rutugu rwe. Nakingura nta wuzajya akinga kandi nakinga nta wuzajya akingura. 23 Nzamushinga nk’urubambo,* mushinge ahantu hakomeye kandi azabera umuryango wa papa we intebe y’ubwami y’icyubahiro. 24 Nanone bazamumanikaho icyubahiro* cyose cy’umuryango wa papa we, abamukomokaho,* urubyaro, ibikoresho byose bito, ibikoresho bimeze nk’udusorori n’ibibindi byose binini.

25 “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga, ‘rwa rubambo rwashinzwe ahantu hakomeye ruzakurwaho+ kandi ruzatemwa maze rugwe, ibirumanitseho byose bimeneke, kuko ari Yehova ubwe wabivuze.’”

23 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Tiro:+

Nimurire cyane mwa mato y’i Tarushishi mwe,+

Kubera ko icyambu cyasenywe, nta wushobora kuhinjira.

Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cya Kitimu.+

 2 Mwa batuye mu gihugu cyo ku nkombe mwe, nimuceceke.

Abacuruzi b’i Sidoni+ bambuka inyanja ni bo bakujujemo ubutunzi.

 3 Hejuru y’amazi menshi, hanyuze imbuto za Shihori,*+

Umusaruro wa Nili, ni ukuvuga ibyo yinjizaga

Bikazanira inyungu ibihugu.+

 4 Korwa n’isoni Sidoni we, wa mujyi we ufite umutekano wubatse ku nyanja,

Kuko inyanja yavuze iti:

“Sinigeze ngira ibise kandi sinabyaye,

Sinareze abahungu kandi sinakujije abakobwa.”*+

 5 Nk’uko abantu bumvise inkuru y’ibyabaye kuri Egiputa+ bakababara cyane,

Ni ko bazababara cyane bumvise inkuru ya Tiro.+

 6 Mwambuke mujye i Tarushishi.

Nimurire cyane mwebwe abatuye mu gihugu cyo ku nkombe.

 7 Ese uyu ni wa mujyi wanyu wajyaga unezerwa kuva kera, igihe watangiraga?

Ibirenge by’abaturage bawo byabajyanaga mu bihugu bya kure bagaturayo.

 8 Ni nde wafatiye Tiro uwo mwanzuro

Kandi ari yo yambikaga abantu amakamba,

Abacuruzi bayo bakaba bari abatware,

Abacuruzi bayo bakaba barubahwaga mu isi yose?+

 9 Yehova nyiri ingabo ni we wafashe uwo mwanzuro,

Kugira ngo ateshe agaciro ubwirasi iterwa n’ubwiza bwayo bwose

No kugira ngo akoze isoni abantu bose bubahwaga bo ku isi.+

10 Yewe mukobwa w’i Tarushishi we, ambuka igihugu cyawe nk’Uruzi rwa Nili.

Nta cyambu kigihari.+

11 Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja,

Yatigishije ibihugu.

Yehova yatanze itegeko ryo kurimbura imijyi ifite umutekano yo muri Foyinike.+

12 Yaravuze ati: “Yewe wa mukobwa w’isugi w’i Sidoni wagirirwaga nabi,

Ntuzongera kwishima.+

Haguruka wambuke ujye i Kitimu.+

Na ho nuhagera ntuzigera utuza.”

13 Dore igihugu cy’Abakaludaya!+

Ni bo bayihinduye* ahantu hatuwe n’inyamaswa zo mu butayu,

Si Abashuri.+

Bubatse iminara yabo yo kurwaniramo,

Basenya iminara yayo ikomeye,+

Bayihindura amatongo.

14 Mwa mato y’i Tarushishi mwe, nimurire cyane,

Kuko ahantu hanyu hari umutekano harimbutse.+

15 Kuri uwo munsi Tiro izamara imyaka 70+ yaribagiranye, imyaka ingana n’igihe* umwami umwe amara ariho. Iyo myaka 70 nishira, ibizagera kuri Tiro ni nk’ibivugwa mu ndirimbo yaririmbiwe indaya, igira iti:

16 “Yewe wa ndaya yibagiranye we, fata inanga uzenguruke umujyi.

Curangana ubuhanga inanga yawe.

Ririmba indirimbo nyinshi,

Kugira ngo bazakwibuke.”

17 Imyaka 70 nishira, Yehova azongera yite kuri Tiro kandi izongera ijye ihabwa ibihembo byose, isambane n’ubwami bwose bwo ku isi. 18 Ariko inyungu zayo n’ibihembo byayo Yehova azabona ko ari ibyera. Ntibizashyirwa ahantu hamwe cyangwa ngo bibikwe, kuko ibihembo byayo bizaba iby’abatuye imbere ya Yehova, kugira ngo babirye babihage, babikuremo n’imyenda myiza cyane.+

24 Dore Yehova akuye abantu bose mu gihugu* kandi ntihagira uwongera kugituramo.+

Aracyubitse+ kandi atatanya abagituyemo.+

 2 Abantu bose bizabagendekera kimwe:

Ibizaba ku muturage ni byo bizaba ku mutambyi;

Ibizaba ku mugaragu ni byo bizaba kuri shebuja.

Ibizaba ku muja ni byo bizaba kuri nyirabuja;

Ibizaba ku muntu ugura ni byo bizaba ku muntu ugurisha,

Ibizaba ku muntu uguriza ni byo bizaba ku muntu umuguriza

Kandi ibizaba ku muntu waka inyungu ni byo bizaba ku muntu utanga inyungu.+

 3 Abantu bose bazakurwa mu gihugu bashiremo;

Ibirimo byose bizasahurwa,+

Kuko Yehova ari we ubwe wabivuze.

 4 Igihugu kiri mu gahinda*+ kandi ntikigituwe.

Ubutaka bwacyo bwarashize kandi ntibucyera.

Abantu bakomeye bo mu gihugu barashize.

 5 lgihugu cyandujwe n’abaturage bacyo,+

Kuko barenze ku mategeko+

Bagahindura amabwiriza+

Kandi bakica isezerano rya kera.*+

 6 Ni yo mpamvu umuvumo* urya igihugu ukakimara+

Kandi abagituye bakabarwaho icyaha.

Ni cyo cyatumye abaturage bacyo bagabanuka,

None abantu bakaba basigaye ari bake cyane.+

 7 Divayi nshya iri mu gahinda, umuzabibu uruma+

Kandi abari bafite umunezero, bafite agahinda.+

 8 Ibyishimo bitewe n’ishako* byarashize,

Urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye.

Ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+

 9 Banywa divayi nta ndirimbo bumva

Kandi abanywi b’inzoga irabasharirira.

10 Umujyi waretswe warasenyutse,+

Amazu yose yarafunzwe nta wukiyinjiramo.

11 Batakira mu mihanda kubera kubura divayi.

Ibyishimo byose byararangiye,

Umunezero wavuye mu gihugu.+

12 Umujyi warasenyutse ntukiriho,

Irembo ryarasenyaguritse rihinduka ikirundo cy’amatongo.+

13 Uku ni ko bizamera mu gihugu, mu byiciro by’abantu.

Bizamera nk’uko bigenda iyo bakubise igiti cy’umwelayo,+

Bimere nk’uko bigenda mu gihe cyo guhumba,* iyo gusarura imizabibu birangiye.+

14 Bazasakuza cyane,

Bazamure amajwi yabo bafite ibyishimo.

Bazatangariza ku nyanja* gukomera kwa Yehova.+

15 Ni yo mpamvu bazasingiriza Yehova mu karere k’umucyo,*+

Bagasingiriza izina rya Yehova Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.+

16 Twumvise amajwi y’indirimbo aturutse ku mpera z’isi agira ati:

“Umukiranutsi natakwe ubwiza!”*+

Ariko ndavuga nti: “Ndananiwe, nanijwe n’agahinda.

Kambayeho! Abagambanyi baragambanye.

Abagambanyi bacuze umugambi wo kugambana, baragambana.”+

17 Wa muturage wo mu gihugu we, ubwoba, imyobo n’imitego bikugezeho.+

18 Umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu mwobo

N’uzamutse ava mu mwobo afatirwe mu mutego.+

Ingomero z’amazi zo mu ijuru zizafunguka

Na fondasiyo z’igihugu zinyeganyege.

19 Igihugu cyarasadutse,

Igihugu cyaratigishijwe

Kiranyeganyega cyane.+

20 Igihugu kiradandabirana nk’umusinzi

Kandi kirajya hirya no hino nk’akazu gato gahuhwa n’umuyaga.

Kiremerewe n’icyaha cyacyo+

Kandi kizagwa ku buryo kitazongera kubyuka.

21 Icyo gihe Yehova azahagurukira ingabo zo hejuru mu kirere

N’abami bo hasi ku isi.

22 Bazashyirwa hamwe

Nk’imfungwa zashyizwe mu mwobo,

Bafungirwe muri gereza yo munsi y’ubutaka.

Nyuma y’iminsi myinshi bazongera kwitabwaho.

23 Ukwezi kuzuye* kuzakorwa n’isoni

N’izuba ryaka rikorwe n’ikimwaro,+

Kuko Yehova nyiri ingabo yabaye Umwami+ ku Musozi wa Siyoni+ n’i Yerusalemu,

Agahabwa ikuzo imbere y’abayobozi b’abantu be.*+

25 Yehova, uri Imana yanjye.

Mvuga ukuntu ukomeye, nsingiza izina ryawe

Kubera ko wakoze ibintu bitangaje.+

Uhereye mu bihe bya kera wagiye usohoza ibyo wagambiriye*+ mu budahemuka+

Kandi uri uwiringirwa.

 2 Wahinduye umujyi ikirundo cy’amabuye,

Umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye, wawuhinduye amatongo.

Umunara w’umuntu ukomoka mu kindi gihugu, ntukiriho;

Ntuzongera kubakwa.

 3 Ni yo mpamvu abantu bakomeye bazagusingiza.

Abantu bo mu bihugu bikoresha igitugu bazagutinya.+

 4 Ufite intege nke umubera ubuhungiro.

Umukene iyo ageze mu bibazo bikomeye, umubera aho ahungira,+

Ukamubera aho yugama imvura nyinshi

Kandi umubera igicucu cyo kugamamo izuba.+

Iyo uburakari bw’abategekesha igitugu bumeze nk’imvura nyinshi yikubita ku rukuta,

 5 Bukamera nk’ubushyuhe bwo mu gihugu cyumagaye,

Ucecekesha urusaku rw’abantu bo mu mahanga.

Nk’uko igicucu cy’ibicu kigabanya ubushyuhe,

Ni ko ucecekesha indirimbo y’abategekesha igitugu.

 6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyiri ingabo azahakoreshereza abantu bo mu bihugu byose

Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane,+

Umunsi mukuru urimo divayi nziza,*

Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane byuzuye umusokoro,

Urimo na divayi nziza iyunguruye.

 7 Kuri uyu musozi, azakuraho* umwenda utwikiriye abantu bose

N’umwenda uboshye utwikiriye ibihugu byose.

 8 Urupfu azarukuraho burundu kugeza iteka ryose+

Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.+

Abantu be bose azabakuraho ikimwaro mu isi yose,

Kuko Yehova ubwe ari we ubivuze.

 9 Kuri uwo munsi abantu bazavuga bati:

“Dore iyi ni yo Mana yacu.+

Twarayiringiye+

Kandi izadukiza.+

Uyu ni we Yehova,

Twaramwiringiye.

Reka twishime tunezerwe kuko adukiza.”+

10 Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi+

Kandi Mowabu izanyukanyukirwa aho iri+

Nk’uko banyukanyuka ibyatsi bigahinduka ikirundo cy’ifumbire.

11 Azarambura amaboko ye akubite Mowabu

Nk’uko umuntu woga mu mazi menshi akubita amaboko ye kugira ngo yoge;

Azakubita amaboko ye akoresheje ubuhanga,

Akureho ubwibone bwayo.+

12 Azasenya umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye n’inkuta zawo ndende zirinda umutekano,

Azawutura hasi

Awugeze hasi ku butaka, mu mukungugu.

26 Icyo gihe, mu gihugu cy’u Buyuda+ bazaririmba iyi ndirimbo+ bati:

“Dufite umujyi ukomeye.+

Atuma* agakiza kaba inkuta zawo n’ibiwurinda.*+

 2 Mukingure amarembo+ kugira ngo abantu bakiranuka binjire,

Abantu bakomeza kuba abizerwa.

 3 Abantu bakwishingikirazaho mu buryo bwuzuye* uzabarinda,

Uzatuma bagira amahoro ahoraho,+

Kuko ari wowe biringira.+

 4 Mujye mwiringira Yehova iteka ryose,+

Kuko Yah* Yehova ari we Gitare gihoraho.+

 5 Yashyize hasi abatuye hejuru, mu mujyi washyizwe hejuru.

Awucisha bugufi

Akawugeza ku butaka,

Akawugeza hasi mu mukungugu.

 6 Ibirenge by’abababaye bizawunyukanyuka

Kandi aboroheje bazawukandagira.”

 7 Inzira y’umukiranutsi iratunganye.

Kubera ko utunganye,

Uzaringaniza inzira y’umukiranutsi.

 8 Yehova kuko dukurikiza ibyemezo ufata,

Turakwiringira.

Twifuza* cyane izina ryawe n’urwibutso* rwawe.

 9 Nijoro ndakwifuza n’umutima wanjye wose,*

Rwose ngushaka nshyizeho umwete.+

Kubera ko iyo ari wowe ucira isi imanza,

Abatuye mu isi biga gukiranuka.+

10 Niyo umuntu mubi yagaragarizwa ineza,

Ntazigera yiga gukiranuka+

Ndetse no mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibintu bibi+

Kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.+

11 Yehova ukuboko kwawe kurazamuye ariko ntibakubona.+

Bazabona urukundo rwinshi* ufitiye abantu bawe bakorwe n’isoni.

Koko rero, umuriro wagenewe abanzi bawe uzabatwika ubamareho.

12 Yehova, uzaduha amahoro,+

Bitewe n’uko ibintu byose twakoze

Ari wowe wabidukoreye.

13 Yehova Mana yacu, hari abandi batware badutegetse,+

Ariko izina ryawe ni ryo ryonyine tuvuga.+

14 Barapfuye; ntibazongera kubaho.

Nta mbaraga bafite; ntibazahaguruka.+

Warabahagurukiye kugira ngo ubarimbure,

Ubamaraho ntibongera kuvugwa.

15 Yehova wongeye abantu mu gihugu.

Wongeye abantu mu gihugu,

Wihesheje ikuzo.+

Wimuye imipaka yose y’igihugu, uyigeza kure cyane.+

16 Yehova, mu gihe cy’amakuba baragutabaje.

Igihe wabakosoraga, bagusenze bongorera.*+

17 Yehova, bitewe nawe,

Twabaye nk’umugore utwite wenda kubyara,

Ufatwa n’ibise agataka ari ku nda bitewe no kubabara.

18 Twaratwise, dufatwa n’ibise,

Ariko ni nk’aho twabyaye umuyaga.

Nta gakiza twahesheje igihugu

Kandi nta baturage twakibyariye.

19 “Abawe bapfuye bazabaho.

Imirambo y’abantu banjye* izahaguruka.+

Mwa bari mu mukungugu mwe,+

Nimukanguke, musakuze mwishimye.

Kuko ikime cyawe ari nk’ikime cya mu gitondo*

Kandi ubutaka buzatuma abapfuye baburimo baba bazima.*

20 Bantu banjye nimugende mwinjire mu byumba byanyu

Maze mwikingirane.+

Mwihishe akanya gato gusa,

Kugeza aho uburakari buzashirira.+

21 Dore Yehova avuye iwe,

Azanywe no guhana abaturage bo mu gihugu bitewe n’ikosa ryabo.

Igihugu kizagaragaza amaraso yakivushirijwemo

Kandi ntikizongera gutwikira abacyo bishwe.”

27 Icyo gihe Yehova azahana Lewiyatani,* ya nzoka igenda inyerera,

Lewiyatani ya nzoka igenda yihinahina,

Ayitere inkota ye nini ikomeye iteye ubwoba.+

Azica icyo gisimba kinini cyo mu nyanja.

 2 Icyo gihe muzamuririmbire* muti:

“Uruzabibu ruvamo divayi ibira ikazana ifuro.+

 3 Njyewe Yehova ni njye umurinda.+

Buri gihe ndamwuhira,+

Murinda ku manywa na nijoro

Kugira ngo hatagira umugirira nabi.+

 4 Nta mujinya mfite.+

Ni nde uzantega ibihuru by’amahwa n’ibyatsi mu ntambara?

Nzabikandagira kandi mbitwikire rimwe.

 5 Naho ubundi, nafate ubuhungiro bwanjye abukomeze

Ashake uko twabana amahoro,

Rwose nashake uko twabana amahoro.”

 6 Mu gihe kizaza, Yakobo azashora imizi;

Isirayeli azazana uburabyo n’amashami+

Kandi bazuzuza igihugu imbuto zabo.+

 7 Ese umukubita yagombye kumukubita cyane nk’uko amukubita?

Ese akwiriye kwicwa nk’uko abo yishe bapfuye?

 8 Azahangana na we amwirukanishe urusaku rwumvikana cyane.

Azamwirukanisha umuyaga we ukaze, igihe hazaba hari umuyaga w’iburasirazuba.+

 9 Uko ni ko ikosa rya Yakobo rizababarirwa+

Kandi izi ni zo mbuto azera namukuraho icyaha:

Azatuma amabuye yose yo ku gicaniro ashwanyagurika,

Amere nk’ibice by’ingwa

Kandi nta nkingi z’ibiti* zisengwa cyangwa ibicaniro byo gutwikiraho umubavu* bizasigara.+

10 Umujyi ukikijwe n’inkuta uzaba ahantu hadatuwe,

Aho amatungo yarishaga hazatabwa hasigare hameze nk’ubutayu.+

Aho ni ho ikimasa kizarisha kandi ni ho kizaryama,

Kirye amashami y’ibiti kiyamareho.+

11 Udushami nitwuma,

Abagore bazaza batuvune

Baducanishe umuriro

Kuko aba bantu batagira ubwenge.+

Ni yo mpamvu Umuremyi wabo atazabagirira imbabazi

Kandi Uwatumye babaho ntazabagirira impuhwe.+

12 Icyo gihe Yehova azakubita imbuto z’igiti uhereye aho rwa Ruzi* rutembera ukagera mu Kibaya* cya Egiputa+ kandi muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.+ 13 Icyo gihe hazavuzwa ihembe rinini,+ maze abazaba barimbukira mu gihugu cya Ashuri+ n’abatatanyirijwe mu gihugu cya Egiputa+ bose, baze bapfukamire Yehova ku musozi wera w’i Yerusalemu.+

28 Ikamba* ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri Efurayimu rigushije ishyano+

N’indabyo zumye z’ubwiza bwayo buhebuje

Ziri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi cy’ababaswe na divayi, na zo zigushije ishyano!

 2 Dore Yehova afite umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga nyinshi.

Kimwe n’imvura y’amahindu irimo inkuba, ni ukuvuga umuyaga mwinshi urimbura,

Kimwe n’imvura nyinshi irimo inkuba n’imivu y’amazi menshi,

Azabijugunya hasi n’imbaraga nyinshi.

 3 Ikamba ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri Efurayimu

Rizanyukanyukwa.+

 4 Ururabyo rwumye rw’ubwiza bwayo buhebuje

Ruri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi,

Ruzamera nk’imbuto za mbere z’igiti cy’umutini zera mbere y’impeshyi.*

Iyo umuntu azibonye akazifata mu kiganza ahita azimira.

5 Icyo gihe Yehova nyiri ingabo azabera abantu be basigaye ikamba ryiza cyane n’umutako mwiza wo ku mutwe.+ 6 Nanone azatuma uwicaye ku ntebe y’imanza akurikiza ubutabera kandi ahe imbaraga abasubiza inyuma igitero, bakivana ku marembo.+

 7 Abo na bo bayoba bitewe na divayi,

Inzoga banywa zituma badandabirana.

Umutambyi n’umuhanuzi barayoba bitewe n’inzoga.

Divayi ituma bajijwa bakayoberwa icyo bakora

Kandi inzoga banywa zituma bagenda badandabirana.

Ibyo berekwa birabayobya

Kandi baribeshya mu manza baca.+

 8 Ameza yabo yuzuye ibirutsi biteye iseseme;

Nta ho bitari.

 9 Baravuga bati: “Ni nde azaha ubumenyi

Kandi se ni nde azasobanurira ubutumwa?

Ese ni abana b’incuke?

Ese ni abana bamaze gukurwa ku ibere?

10 Kuko ahora avuga ati: ‘itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko,

Amabwiriza ku mabwiriza, amabwiriza ku mabwiriza,*+

Aha bike, hariya bike.’”

11 Ubwo rero azavugana n’aba bantu akoresheje abavuga badedemanga kandi bavuga ururimi rutandukanye n’urwabo.+ 12 Kuko yababwiye ati: “Dore aha ni ho hantu ho kuruhukira. Nimureke umuntu unaniwe aruhuke. Aha ni ho hantu hatuje,” ariko banze kumva.+ 13 Ubwo rero ijambo rya Yehova rizababera

“Itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko,

Amabwiriza ku mabwiriza, amabwiriza ku mabwiriza,+

Aha bike, hariya bike,”

Ku buryo nibagenda

Bazasitara bakagwa bagaramye,

Maze bakavunika bakagwa mu mutego kandi bakawufatirwamo.+

14 None rero nimutege amatwi ijambo rya Yehova mwa birasi mwe,

Mwebwe abayobora aba bantu muri i Yerusalemu.

15 Kuko muvuga muti:

“Twasezeranye n’Urupfu,+

Kandi twagiranye isezerano* n’Imva.*

Umwuzure w’amazi menshi nuza

Ntuzatugeraho,

Kuko kubeshya twabigize ubuhungiro bwacu,

Tukihisha mu kinyoma.”+

16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:

“Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryageragejwe,+

Ibuye ry’agaciro kenshi,+ rikomeza inguni ya fondasiyo.+

Uryizera wese ntazagira ubwoba.+

17 Ubutabera ni bwo nzagira umugozi upima,*+

Kandi gukiranuka ni ko kuzaba igikoresho cyo kuringaniza;*+

Urubura ruzakuraho ubuhungiro bw’ikinyoma

Kandi amazi menshi azuzura aho bihisha.

18 Ibyo mwasezeranye n’Urupfu bizaseswa

Kandi isezerano mwagiranye n’Imva nta cyo rizabamarira.+

Umwuzure w’amazi menshi nuza

Uzabamenagura.

19 Uko uzajya uza,

Uzajya ubatembana+

Kuko uzajya uza buri gitondo,

Ukaza ku manywa na nijoro.

Ubwoba ni bwo bwonyine buzatuma basobanukirwa ibyo bumvise.”*

20 Uburiri bwabaye bugufi ku buryo nta wubasha kurambya,

N’ishuka yabaye nto ku buryo umuntu ayiyorosa ntimukwire.

21 Yehova azahaguruka nk’igihe yahagurukaga ku Musozi wa Perasimu

Kandi azagira icyo akora nk’uko yagize icyo akora mu kibaya cyo hafi y’i Gibeyoni,+

Kugira ngo akore igikorwa cye, igikorwa cye kidasanzwe

Kandi akore umurimo we, umurimo we udasanzwe.+

22 Ntimubiseke+

Kugira ngo imigozi ibaboshye itarushaho gufungwa cyane,

Kuko numvanye Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo,

Umugambi wemejwe w’uko igihugu cyose* kizarimbuka.+

23 Mutege amatwi, mwumve ijwi ryanjye,

Mwumve ibyo mvuga kandi mubyitondere.

24 Ese umuhinzi ahinga umunsi wose mbere y’uko atera imbuto?

Ese akomeza kurima no gutunganya umurima we?+

25 Ese iyo amaze kuwutunganya,

Ntanyanyagizamo kumino* y’umukara na kumino isanzwe

Kandi se ntatera ingano zisanzwe, uburo n’ingano za sayiri ahantu bigomba guterwa,

Agatera na kusemeti*+ ku nkengero z’umurima we?

26 Imana yigisha* umuntu mu buryo bukwiriye.

Imana ye ni yo imwigisha.+

27 Kumino y’umukara ntihurishwa igikoresho basanzwe bahurisha imyaka+

Kandi ntiwahonyora kumino isanzwe ukoresheje uruziga rw’igare.

Ahubwo kumino y’umukara bayihurisha inkoni,

Kumino isanzwe bakayihurisha ikibando.

28 Ese iyo umuntu arimo guhura ingano akomeza kuzikubita kugeza igihe ziviriyemo ifu yo gukoramo umugati?

Oya ntabigenza atyo.+

Nanone iyo azinyujijeho uruziga rw’igare rye rikuruwe n’amafarashi

Ntabwo azijanjagura.+

29 Ibyo na byo byaturutse kuri Yehova nyiri ingabo,

Utanga inama* ihebuje

Kandi agakora ibintu bikomeye.*+

29 “Ariyeli* igushije ishyano, Ariyeli wa mujyi Dawidi yashinzemo inkambi!+

Umwaka muwukurikize undi,

Iminsi mikuru+ ikomeze.

 2 Ariko Ariyeli+ nzayiteza ibyago,

Hazaba amarira no kuganya+

Kandi Ariyeli izambera nk’iziko ry’igicaniro cy’Imana.+

 3 Nzashinga amahema mu mpande zawe zose,

Nzakuzengurutsaho uruzitiro,

Nkubakeho ibyo kukugota.+

 4 Uzacishwa bugufi.

Uzajya uvugira hasi ku butaka

Kandi ibyo uzavuga ntibizumvikana bitewe n’umukungugu.

Ijwi ryawe rizaturuka hasi ku butaka+

Rimeze nk’ijwi ry’umushitsi

Kandi amagambo yawe azaturuka mu mukungugu atumvikana neza.

 5 Abanzi* bawe benshi bazahinduka nk’ivumbi+

Kandi abantu benshi bategekesha igitugu bazamera nk’umurama utumuka.+

Ibyo bizaba mu kanya gato bitunguranye.+

 6 Yehova nyiri ingabo azakwitaho,

Akurindishe inkuba, umutingito, ijwi rikomeye,

Serwakira, umuyaga mwinshi n’ibirimi by’umuriro bitwika.”+

 7 Hanyuma abantu benshi bo mu mahanga barwanya Ariyeli,+

Abayirwanya bose,

Iminara barwaniramo

N’abayigirira nabi,

Bazahinduka nk’inzozi, iyerekwa rya nijoro.

 8 Koko rero, bizamera nk’umuntu ushonje urota arya

Ariko yakanguka agasanga ashonje*

Kandi bizamera nk’umuntu ufite inyota* urota anywa

Ariko agakanguka ananiwe kandi afite inyota.

Uko ni ko bizagendekera abantu benshi bo mu bihugu byose

Barwanya Umusozi wa Siyoni.+

 9 Nimutangare kandi mwumirwe.+

Nimwipfuke amaso kugira ngo mutabona.+

Barasinze, ariko ntibasinze divayi.

Barasinze bagenda badandabirana, ariko bidatewe n’inzoga.

10 Yehova yabashyize mu bitotsi byinshi cyane.+

Yahumye amaso yanyu, ari bo bahanuzi+

Kandi atwikira imitwe yanyu, ni ukuvuga abantu banyu bamenya ibyo Imana ishaka.+

11 Iyerekwa ryose ribabera nk’amagambo yo mu gitabo cyafungishijwe kashe.+ Nibagiha umuntu uzi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo mu ijwi ryumvikana,” azabasubiza ati: “Sinashobora kugisoma kuko gifungishije kashe.” 12 Kandi icyo gitabo nibagiha umuntu utazi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo,” azabasubiza ati: “Sinzi gusoma.”

13 Yehova aravuga ati: “Aba bantu banyegera mu magambo gusa

Kandi banyubahisha iminwa yabo,+

Ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye.

Kuba bantinya babiterwa n’amategeko bigishijwe n’abantu.+

14 Kubera iyo mpamvu ni njye ugiye kongera kubakorera ibintu bitangaje,+

Ikintu gitangaje kize gikurikiye ikindi.

Ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka

Kandi ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzahishwa.”+

15 Bazabona ishyano abagerageza guhisha Yehova imigambi* yabo.+

Ibikorwa byabo babikorera ahantu hijimye,

Bakavuga bati: “Nta wutureba

Kandi nta wuzi ibyo dukora.”+

16 Mbega ukuntu mwitiranya ibintu!*

Ese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+

Ese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze,

Kikavuga kiti: “Si we wankoze?”+

Ese icyabumbwe cyavuga ku wakibumbye kiti:

“Nta bwenge agira?”+

17 Hasigaye igihe gito, Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto+

N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+

18 Icyo gihe abatumva bazumva amagambo yo mu gitabo

Kandi amaso y’abatabona azarebera mu mwijima no mu mwijima mwinshi cyane.+

19 Abicisha bugufi bazarushaho kwishimira Yehova

Kandi abakene bazishimira Uwera wa Isirayeli.+

20 Kuko umuntu utegekesha igitugu atazongera kubaho,

Uwiyemera agakurwaho

N’abandi bantu bahora bategereje kugirira abandi nabi bakarimbuka,+

21 Abantu bashinja abandi amakosa bababeshyera,

Bagatega imitego umuntu uburanira ku marembo y’umujyi*+

Kandi bakarega umukiranutsi ibirego bidafite gihamya kugira ngo bamurenganye.+

22 Ni yo mpamvu Yehova, we wacunguye Aburahamu,+ yabwiye abagize umuryango wa Yakobo ati:

“Yakobo ntazongera gukorwa n’isoni

Kandi mu maso he ntihazongera kugaragara ikimwaro.*+

23 Kuko ubwo azabona abana be,

Ari bo murimo w’amaboko yanjye, bari kumwe na we,+

Bazeza izina ryanjye.

Rwose bazeza Uwera wa Yakobo

Kandi bazatinya Imana ya Isirayeli.+

24 Abayobye mu mitima yabo bazagira ubushobozi bwo gusobanukirwa

Kandi abitotomba bazemera kwigishwa.”

30 Yehova aravuga ati: “Abana batumva bazabona ishyano.+

Bahora biteguye gusohoza imigambi itanturutseho,+

Bakagirana n’abandi amasezerano, ariko batayobowe n’umwuka wanjye,

Kugira ngo bongere icyaha ku kindi.

 2 Bamanuka muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,*+

Bakajya kwa Farawo kugira ngo abarinde

Kandi bagashakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.

 3 Ariko umutekano mushakira kuri Farawo uzabakoza isoni

N’ubuhungiro bwo mu gicucu cya Egiputa butume museba.+

 4 Kuko abatware be bari i Sowani+

Kandi abantu yatumye bakaba barageze i Hanesi.

 5 Bose bazakozwa isoni

N’abantu batabafitiye akamaro,

Badashobora kubatabara cyangwa ngo bagire icyo babamarira,

Ahubwo bazabakoza isoni kandi babatukishe.”+

6 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe inyamaswa zo mu majyepfo:

Bazana ubutunzi bwabo buhetswe ku ndogobe

N’ibintu byabo biri ku mapfupfu y’ingamiya,

Bakanyura mu gihugu kigoye kandi giteye ubwoba,

Igihugu kibamo intare, intare zitontoma

Igihugu kibamo inzoka n’inzoka ziteye ubwoba ziguruka.*

Ariko ibyo bintu nta cyo bizamarira abaturage.

 7 Gufashwa na Egiputa nta cyo bimaze.+

Ni yo mpamvu nabise “Rahabu.+ Icyabo ni ukwiyicarira gusa.”

 8 “None rero, genda ubyandike ku kibaho na bo bahari,

Ubyandike mu gitabo,+

Kugira ngo mu gihe kizaza

Bizababere gihamya.+

 9 Kuko ari abantu bigomeka;+ ni abana batavugisha ukuri,+

Banga kumva itegeko* rya Yehova.+

10 Babwira aberekwa bati: ‘ntimukarebe,’

Bakanabwira abahanuzi bati: ‘ntimukaduhanurire ibintu by’ukuri,+

Ahubwo mujye mutubwira ibintu bidushimisha, mwerekwe ibidushuka.+

11 Nimuhindure inzira muve mu nzira murimo.

Murekere aho kutubwira iby’Uwera wa Isirayeli.’”+

12 Ni yo mpamvu Uwera wa Isirayeli avuga ati:

“Bitewe n’uko mwanze kumva ijambo ryanjye+

Kandi mukiringira ibinyoma n’uburiganya

Mukaba ari byo mwishingikirizaho,+

13 Icyo cyaha kizababera nk’urukuta rusadutse,

Nk’urukuta rurerure ruhengamye rugiye kugwa.

Ruzagwa mu buryo butunguranye, rumenagurike.

14 Ruzamenagurika nk’ikibindi kinini cy’umubumbyi,

Kimeneka kigahinduka ifu, ntihagire n’agace kacyo gasigara,

Agace ko kurahuza umuriro mu ziko,

Cyangwa ako kudahisha amazi mu gishanga.”*

15 Umwami w’Ikirenga Yehova, Uwera wa Isirayeli aravuga ati:

“Nimungarukira mugatuza, muzakizwa.

Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, muzakomera.”+

Ariko mwarabyanze.+

16 Ahubwo muravuga muti: “Oya, tuzahunga turi ku mafarashi.”

Ni byo koko muzahunga.

Muravuga muti: “Tuzagendera ku mafarashi yihuta.”+

Ariko abazaba babakurikiye na bo bazaba bihuta cyane.+

17 Abantu igihumbi bazagira ubwoba bwinshi bakanzwe n’umuntu umwe.+

Abantu batanu bazabakanga muhunge,

Ku buryo abazasigara muri mwe bazaba bameze nk’inkingi ishinze hejuru ku musozi,

Nk’ikimenyetso kiri ku gasozi.+

18 Ariko Yehova akomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza+

Kandi azahaguruka kugira ngo abagirire imbabazi.+

Yehova ni Imana ica imanza zitabera.+

Abagira ibyishimo ni abakomeza kumutegereza bose.*+

19 lgihe abantu bazongera gutura i Siyoni muri Yerusalemu,+ ntuzongera kurira.+ Niyumva ijwi ryawe ryo kumutabaza, azakugirira neza. Azahita agusubiza akimara kuryumva.+ 20 Nubwo Yehova azabagaburira amakuba, akabanywesha gukandamizwa,+ Umwigisha wanyu Mukuru ntazongera kubihisha kandi muzibonera Umwigisha wanyu Mukuru+ n’amaso yanyu. 21 Nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti: “Iyi ni yo nzira.+ Mube ari yo munyuramo.”+

22 Muzanduza* ifeza yasizwe ku bishushanyo byanyu bibajwe na zahabu yasizwe ku bishushanyo byanyu bikozwe mu cyuma.*+ Kimwe n’umwenda wandujwe n’imihango y’umugore, muzabijugunya mubibwire muti: “Muranduye!”*+ 23 Na we azagusha imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka+ kandi atume imirima yanyu yera imyaka myinshi irimo intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha ahantu hanini.+ 24 Inka n’indogobe bihinga ubutaka bizarya ibyokurya byiza byavanywemo* umurama. 25 Ku munsi wo kwica gukomeye, igihe iminara izagwa, hazaba imigezi n’imiyoboro y’amazi+ ku musozi muremure wose no kuri buri gasozi karekare. 26 Igihe Yehova azazirikira imvune y’abantu be+ kandi agakiza ibikomere byatewe n’inkoni yabakubise,+ urumuri rw’ukwezi kuzuye ruzaba nk’urumuri rw’izuba kandi urumuri rw’izuba ruzikuba karindwi+ rungane n’urumuri rw’iminsi irindwi.

27 Dore izina rya Yehova rije rituruka kure,

Rifite uburakari bwaka cyane, rizanye n’ibicu biremereye.

Iminwa ye yuzuye uburakari

Kandi ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika.+

28 Umwuka we umeze nk’umugezi wuzuye ukagera mu ijosi,

Kugira ngo atigise amahanga akoresheje akayunguruzo ko kurimbura.*

Abantu bazaba bafite mu nzasaya zabo+ imikoba yo kubayobora ariko izabayobya.

29 Ariko mwe, indirimbo yanyu izamera nk’iyo muririmba nijoro,

Iyo mwitegura umunsi mukuru+

Kandi muzagira ibyishimo mu mutima

Nk’umuntu ugenda avuza umwironge

Agiye ku musozi wa Yehova, Igitare cya Isirayeli.+

30 Yehova azumvikanisha ijwi rye rikomeye,+

Agaragaze ukuboko kwe+ kuzamanukana uburakari bwinshi+

N’ikirimi cy’umuriro utwika+

N’imvura irimo umuyaga mwinshi,+ imvura irimo inkuba n’imvura irimo urubura.+

31 Ashuri izagira ubwoba bwinshi bitewe n’ijwi rya Yehova;+

Azayikubitisha inkoni.+

32 Yehova nakubita Abashuri,

Akoresheje inkoni ye ihana

Hazajya humvikana amashako* n’inanga,+

Uko azajya azamura ukuboko kwe abarwanya.+

33 Tofeti*+ yamaze gutegurwa

Kandi yateguriwe umwami.+

Yateguye* ahantu harehare cyane kandi hagari yuzuzamo inkwi.

Umuriro n’inkwi ni byinshi cyane.

Umwuka wa Yehova umeze nk’umugezi w’amazuku,*

Ni wo uzayitwika.

31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+

Abishingikiriza ku mafarashi+

Bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,

Bakiringira amafarashi akurura amagare y’intambara* kuko afite imbaraga,

Ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli

Kandi ntibashake Yehova.

 2 Erega na we afite ubwenge kandi azateza ibyago.

Ibyo yavuze azabikora.

Azarwanya abakora ibibi

Kandi arwanye n’abafasha abakora ibibi.+

 3 Erega Abanyegiputa ni abantu basanzwe, si Imana.

Amafarashi yabo na yo afite umubiri w’inyama, si umwuka.+

Yehova narambura ukuboko kwe,

Ufasha abandi azasitara

Kandi ufashwa na we azagwa.

Bose bazarimbukira rimwe.

 4 Yehova yarambwiye ati:

“Nk’uko intare, ni ukuvuga intare ikiri nto ifite imbaraga,* yivugira ku cyo yafashe,

Igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe,

Ntiterwe ubwoba n’amajwi yabo

Cyangwa ngo ihahamurwe n’urusaku rwabo,

Ni ko Yehova nyiri ingabo na we azamanuka akarwanirira

Umusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.

 5 Nk’uko ibisiga birambura amababa hejuru y’ibyana byabyo, ni ko na Yehova nyiri ingabo azarwanirira Yerusalemu.+

Azayirwanirira kandi ayikize.

Azayikiza kandi ayirokore.”

6 “Mwa Bisirayeli mwe,+ mugarukire Uwo mwigometseho bikabije. 7 Kuko icyo gihe buri wese azajugunya imana ze z’ifeza zidafite akamaro n’imana ze za zahabu zidafite akamaro, izo amaboko yanyu yakoze bikababera icyaha.

 8 Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu.

Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+

Bazahunga bitewe n’inkota

Kandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.

 9 Igitare cyabo kizashiraho bitewe n’ubwoba bwinshi

Kandi abatware babo bazahahamuka bitewe n’ikimenyetso,” ni ko Yehova avuga,

We ufite umucyo* muri Siyoni n’itanura rye rikaba muri Yerusalemu.

32 Dore umwami+ uzajya ku butegetsi, azategekesha gukiranuka+

Kandi abatware bazategekesha ubutabera.

 2 Buri wese azaba nk’aho kwihisha* umuyaga

N’aho kugama* imvura y’amahindu,

Amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,+

Amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyumagaye.

 3 Icyo gihe amaso y’abareba ntazongera guhumiriza

Kandi amatwi y’abumva azarushaho kumva.

 4 Umutima w’abantu bahubuka uziga gutekereza

Kandi ururimi rw’abavuga badedemanga ruzavuga ibintu byumvikana rudategwa.+

 5 Umuntu utubaha Imana ntazongera kwitwa umunyabuntu

Kandi umuntu utagira amahame agenderaho ntazitwa umunyacyubahiro.

 6 Kuko umuntu utubaha Imana azavuga ibyo kutubaha Imana

Kandi umutima we ukagambirira ibibi+

Kugira ngo atume abantu bigomeka* kandi avuge ibintu bitari byo kuri Yehova,

Atume ushonje* abura icyo arya

Kandi atume ufite inyota abura icyo anywa.

 7 Imigambi y’umuntu utagira amahame agenderaho iba ari mibi.+

Ashishikariza abandi gukora ibikorwa biteye isoni

Kugira ngo arimbure umuntu ufite ibibazo, akoresheje amagambo y’ibinyoma+

Niyo uwo muntu ufite ibibazo yaba avuga ukuri.

 8 Umunyabuntu* ahora ashaka kugira ubuntu

Kandi akomeza gukora ibishoboka byose ngo agire ubuntu.

 9 “Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimuhaguruke mwumve ijwi ryanjye!

Namwe bakobwa batagira icyo bitaho,+ mutege amatwi ibyo mbabwira!

10 Mwa bantu batagira icyo bitaho mwe, mu gihe kingana n’umwaka urengaho gato,

Muzatitira bitewe n’ubwoba kuko nubwo igihe cyo gusarura kizaba kirangiye nta rubuto na rumwe rw’imizabibu muzaba mwasaruye.+

11 Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimutitire!

Nimutitire bitewe n’ubwoba mwebwe abatagira icyo bitaho!

Mukuremo imyenda yanyu,

Maze mwambare imyenda y’akababaro.*+

12 Mwikubite mu gituza murire,

Kubera imirima yanyu myiza n’ibiti byanyu by’imizabibu byera imbuto.

13 Kuko ubutaka bw’abantu banjye buzuzuramo ibihuru by’amahwa,

Bizuzura amazu yose bishimiramo,

Ni byo koko, bizuzura umujyi w’ibyishimo.+

14 Umunara ukomeye waratawe.

Umujyi wabaga wuzuyemo urusaku nta bantu bakiwutuyemo.+

Ofeli*+ n’umunara w’umurinzi ntibizongera guturwa.

Hazaba ahantu hakundwa n’indogobe zo mu gasozi,

Aho baragirira amatungo,+

15 Kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+

Ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto

N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+

16 Icyo gihe ubutabera buzaba mu butayu

No gukiranuka kube mu murima w’ibiti byera imbuto.+

17 Gukiranuka nyakuri bizatuma habaho amahoro+

Kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano bitazigera bishira.+

18 Abantu banjye bazatura ahantu hari amahoro

Kandi bature ahantu hari umutekano n’umutuzo.+

19 Ariko imvura y’amahindu izagusha ibiti byo mu ishyamba

Kandi umujyi wose uzashyirwa hasi.

20 Muzagira ibyishimo mwebwe abatera imbuto iruhande rw’ahari amazi hose

Kandi mukohereza* ikimasa n’indogobe.”+

33 Uzabona ishyano wowe urimbura abandi kandi utararimbuwe,+

Wowe ugambanira abandi utaragambaniwe.+

Numara kurimbura nawe uzarimburwa.

Numara kugambanira abandi nawe uzagambanirwa.

 2 Yehova, tugirire neza,+

Ni wowe twiringiye.

Ujye udushyigikiza ukuboko* kwawe+ buri gitondo.

Rwose utubere agakiza mu gihe cy’amakuba.+

 3 Abantu bumvise urusaku rw’akaduruvayo barahunga.

Iyo uhagurutse amahanga aratatana.+

 4 Nk’uko inzige zirya ibintu byose zihuye na byo, ibintu byawe bizatwarwa.

Abantu bazihutira kubifata, nk’uko inzige* zibigenza.

 5 Yehova azahabwa icyubahiro

Kuko atuye hejuru.

Azuzuza muri Siyoni ubutabera no gukiranuka.

 6 Ni we utuma ugira umutekano.

Agakiza gakomeye,+ ubwenge, ubumenyi no gutinya Yehova,+

Ni byo butunzi bwe.*

 7 Dore intwari zabo ziraririra mu mihanda,

Intumwa zabo z’amahoro zirarira cyane.

 8 Imihanda yasigayemo ubusa.

Nta mugenzi ukiboneka mu nzira.

Yishe* isezerano,

Yataye imijyi

Kandi nta muntu yitaho.+

 9 Igihugu kirarira kandi cyarumye.

Libani yakozwe n’isoni,+ yaraboze.

Sharoni yabaye nk’ubutayu

Kandi Bashani na Karumeli byikuyeho amababi yabyo.+

10 Yehova aravuga ati: “Ubu noneho ngiye guhaguruka,

Ngiye kwihesha ikuzo;+

Ubu ngiye kugaragaza icyubahiro cyanjye.

11 Mwatwise ibyatsi byumye, mubyara ibikenyeri.

Umwuka wanyu uzabatwika umeze nk’umuriro.+

12 Abantu bazamera nk’ishwagara* batwitse.

Bazamera nk’amahwa yatemwe, batwikwe n’umuriro.+

13 Yemwe abari kure mwe, nimwumve icyo ngiye gukora.

Namwe abari hafi, mwemere ko mfite imbaraga.

14 Abanyabyaha bo muri Siyoni bagize ubwoba.+

Abahakanyi baratitira kubera ubwoba bakavuga bati:

‘Ni nde muri twe ushobora kuba ahantu hari umuriro utwika cyane?+

Ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukaze kandi udashobora kuzimywa?’

15 “Umuntu uhora agendera mu nzira yo gukiranuka+

Akavuga ibikwiriye,+

Akanga inyungu zibonetse mu buryo bubi,

Ntiyemerere ibiganza bye kwakira ruswa,+

Ntiyemerere amatwi ye kumva imigambi y’ubwicanyi

Kandi agahumiriza kugira ngo atareba ibibi,

16 Azatura ahantu hirengeye.

Azahungira ahantu hari umutekano mu rutare rukomeye.

Azahabwa ibyokurya

Kandi ikigega cye cy’amazi ntikizakama.”+

17 Amaso yawe azareba ubwiza bw’umwami.

Azareba igihugu cya kure.

18 Mu mutima wawe uzibuka* ibintu biteye ubwoba,

Uvuge uti: “Umwanditsi ari he?

Uwapimaga imisoro ari he?+

Uwabaraga iminara ari he?”

19 Ntuzongera kubona abantu bashira isoni,

Abantu bavuga ururimi rutumvikana,*

Abantu bavuga badedemanga ku buryo udashobora gusobanukirwa ibyo bavuga.+

20 Nimurebe Siyoni, umujyi w’iminsi mikuru yacu.+

Amaso yawe azareba Yerusalemu, abone ari ahantu ho gutura hatuje,

Ari ihema ritazigera ryimurwa.+

Imambo zaryo ntizizigera zishingurwa

Kandi nta mugozi waryo uzigera ucibwa.

21 Ahubwo aho ni ho Ukomeye Yehova

Azatubera nk’ahantu hari imigezi, imigende minini y’amazi,

Hadashobora kunyura amato y’intambara

Kandi hadashobora guca ubwato buhambaye.

22 Kuko Yehova ari Umucamanza wacu,+

Yehova ni we Udushyiriraho amategeko,+

Yehova ni we Mwami wacu.+

Ni We uzadukiza.+

23 Imigozi yawe bazayifunga batayikomeje cyane.

Ntizabasha gukomeza inkingi ishinze mu bwato no kuzamura ibitambaro bigendesha ubwato.

Icyo gihe bazagabana ibintu byinshi basahuye

Ndetse n’abamugaye bazasahura ibintu byinshi.+

24 Nta muturage waho uzavuga ati: “Ndarwaye.”+

Abatuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.+

34 Mwa bihugu mwe nimwigire hino mwumve,

Namwe bantu nimutege amatwi.

Isi n’ibiyuzuye na byo nibitege amatwi,

Ubutaka n’ibibuvamo byose na byo bitege amatwi.

 2 Kuko Yehova yarakariye ibihugu byose+

Kandi afitiye umujinya ingabo zabyo zose.+

Azabirimbura

Abimareho.+

 3 Abantu bishwe bazajugunywa hanze,

Umunuko w’intumbi zabo uzazamuka.+

Imisozi izashonga bitewe n’amaraso yabo.*+

 4 Ingabo zo mu kirere zose zizabora

N’ijuru rizingwe nk’umuzingo.

Ingabo zose zizuma

Nk’uko amababi y’umuzabibu yuma agahunguka,

Nk’uko imbuto z’igiti cy’umutini zumye zihunguka.

 5 “Inkota yanjye izanywa amaraso menshi mu ijuru.+

Izamanuka kugira ngo icire urubanza Edomu,+

Yice abantu bagomba kurimbuka.

 6 Yehova afite inkota: Izuzura amaraso.

Izuzuraho ibinure,+

Yuzure amaraso y’amasekurume y’intama n’ay’ihene

N’ibinure byo ku mpyiko by’amapfizi y’intama.

Kuko Yehova agiye gutambira igitambo i Bosira,

Mu gihugu cya Edomu hakabagirwa amatungo menshi.+

 7 Ayo matungo azamanukana n’ibimasa byo mu ishyamba,

Ibimasa bikiri bito bimanukane n’ibikuze bifite imbaraga.

Igihugu cyabo kizuzura amaraso,

Umukungugu waho uzuzuraho ibinure.”

 8 Kuko Yehova afite umunsi wo kwihorera ku banzi be,+

Umwaka wo guhorera Siyoni.+

 9 Imigezi yaho* izahinduka godoro*

N’umukungugu waho uhinduke amazuku*

Kandi ubutaka bwaho buzahinduka nka godoro yaka.

10 Ntizazima haba ku manywa cyangwa nijoro,

Umwotsi wayo uzakomeza kuzamuka kugeza iteka ryose.

Izakomeza kuba amatongo uko ibihe bizagenda bihita,

Nta muntu uzongera kuhanyura kugeza iteka ryose.+

11 Inzoya* n’ikinyogote bizayigarurira

Kandi ni ho ibihunyira by’amatwi maremare n’ibikona bizaba.

Imana izakoresha umugozi upima kugira ngo igaragaze ko izasigaramo ubusa,

Ikoreshe n’itimasi* kugira ngo igaragaze ko nta gaciro ifite.

12 Mu banyacyubahiro baho nta n’umwe uzahamagarwa ngo abe umwami

Kandi abatware baho bose bazahinduka ubusa.

13 Iminara yaho ikomeye izameraho amahwa

N’amazu akomeye yaho ameremo ibisura n’ibyatsi bihanda.

Ni ho ingunzu* zizaba+

Kandi ni ho inyoni za otirishe* zizatura.

14 Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihuma

Kandi ihene zo mu gasozi* zizahamagara zigenzi zazo.

Ni ho inyoni ya nijoro* izaba kandi ni ho izaruhukira.

15 Aho ni ho inzoka yihuta nk’umwambi izashyira icyari cyayo, ihatere amagi

Kandi izayaturaga* iyarinde.

Aho ni ho ibisiga bya sakabaka bizahurira, ikigabo kiri kumwe n’ikigore.

16 Nimushakashake mu gitabo cya Yehova, mugisome mu ijwi rinini:

Muzabona ko nta n’imwe ibura,

Nta ngore n’imwe ibura ingabo yayo,

Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabitegetse

Kandi umwuka we ni wo wazihurije hamwe.

17 Ni we wazikoreye ubufindo*

Kandi ukuboko kwe ni ko kwazipimiye aho zitura.*

Hazaba ahazo igihe cyose

Zizahatura iteka ryose.

35 Ubutayu n’akarere katagira amazi bizishima+

Kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima cyuzuremo indabyo.*+

 2 Rwose kizarabya uburabyo.+

Kizishima kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo.

Kizahabwa ikuzo rya Libani,+

Gihabwe ubwiza buhebuje bwa Karumeli+ na Sharoni.+

Bazabona ikuzo rya Yehova, babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.

 3 Mukomeze amaboko adafite imbaraga

Kandi mukomeze amavi atitira.+

 4 Mubwire abahangayitse mu mitima muti:

“Nimukomere mwe gutinya.

Dore Imana yanyu izaza ije kubahorera,

Imana izaza ije guhana.+

Izaza ibakize.”+

 5 Icyo gihe amaso y’abatabona azareba+

N’amatwi y’abatumva yumve.+

 6 Icyo gihe umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara+

Kandi ururimi rw’umuntu utavuga ruzavuga mu ijwi ryo hejuru rifite ibyishimo.+

Amazi azadudubiza mu butayu

Kandi imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.

 7 Ubutaka bwumagaye bitewe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo+

N’ubutaka bwumye buhinduke amasoko y’amazi.

Aho ingunzu* ziba,+

Hazamera ibyatsi, urubingo n’urufunzo.

 8 Hazaba umuhanda munini,+

Ni byo koko hazabaho inzira yitwa Inzira yo Kwera.

Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+

Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo,

Umuntu utubaha Imana ntazayigendagendamo.

 9 Nta ntare izahaba

Kandi nta nyamaswa z’inkazi zizayigeramo.

Nta n’imwe izahaboneka.+

Abantu bacunguwe ni bo bonyine bazayinyuramo.+

10 Abacunguwe na Yehova bazagaruka,+ baze i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo.+

Bazagira ibyishimo bitazashira.+

Bazagira ibyishimo n’umunezero

Kandi agahinda n’akababaro bizahunga.+

36 Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+ 2 Hanyuma igihe umwami wa Ashuri yari ari i Lakishi+ atuma Rabushake*+ ku Mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, agenda afite ingabo nyinshi. Nuko bahagarara aho amazi yo mu kidendezi cya ruguru+ yanyuraga, ku muhanda wacaga aho bamesera.+ 3 Nuko Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya wayoboraga ibyo mu rugo* rw’umwami, Shebuna+ wari umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu, bajya guhura na we.

4 Nuko Rabushake arababwira ati: “Mubwire Hezekiya muti: ‘umwami ukomeye, umwami wa Ashuri, yavuze ati: “ubwo wishingikirije ku ki?+ 5 Uravuga uti: ‘mfite ubuhanga n’imbaraga byo kurwana.’ Ariko ibyo ni amagambo gusa. Ubwo se wiringiye nde ku buryo watinyuka kunyigomekaho?+ 6 Dore wishingikirije ku mwami wa Egiputa umeze nk’urubingo rusadutse. Nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagitobora. Ibyo ni byo Farawo umwami wa Egiputa akorera abamwiringira bose.+ 7 Ntumbwire uti: ‘Yehova Imana yacu ni we twiringiye,’ kuko ahantu hirengeye bamusengeraga n’ibicaniro bye Hezekiya yabikuyeho,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: ‘mujye musengera imbere y’iki gicaniro.’”’+ 8 None rero, nimutege na databuja umwami wa Ashuri.+ Ndabaha amafarashi 2.000 turebe ko mushobora kubona abayagenderaho. 9 Ubwo se niba wishingikirije kuri Egiputa kubera amagare yayo y’intambara n’abagendera ku mafarashi bayo, wabasha gutsinda n’umwe muri ba guverineri ba databuja, niyo yaba yoroheje kurusha abandi bose? 10 None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure, Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye ati: ‘zamuka utere kiriya gihugu ukirimbure.’”

11 Eliyakimu na Shebuna+ na Yowa babyumvise babwira Rabushake+ bati: “Databuja turakwinginze, vugana natwe mu rurimi rw’Icyarameyi*+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 12 Ariko Rabushake aravuga ati: “Mwebwe na shobuja simwe mwenyine databuja yantumyeho ngo mbabwire aya magambo. Yantumye no ku bantu bicaye ku rukuta ngo bazarye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, mubisangire.”

13 Nuko Rabushake avuga cyane mu rurimi rw’Abayahudi+ ati: “Nimwumve amagambo y’umwami ukomeye, umwami wa Ashuri.+ 14 Umwami aravuze ati: ‘Hezekiya ntabashuke, kuko adashobora kubakiza.+ 15 Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova,+ ababwira ati: “Yehova azadukiza byanze bikunze kandi umwami wa Ashuri ntazafata uyu mujyi.” 16 Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati: “nimugirane nanjye isezerano ry’amahoro mwemere ko mutsinzwe maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku muzabibu we no ku giti cye cy’umutini, akanywa n’amazi yo mu kigega cye, 17 kugeza igihe nzazira nkabageza mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya, igihugu kirimo imigati n’imizabibu. 18 Ntimwumvire Hezekiya kuko abashuka ababwira ati: ‘Yehova azadukiza.’ None se mu mana zo mu bindi bihugu hari n’imwe yigeze ikiza igihugu cyayo umwami wa Ashuri?+ 19 Imana z’i Hamati no muri Arupadi ziri he?+ Imana z’i Sefarivayimu ziri he?+ Ese zigeze zishobora kurinda Samariya igihe nayiteraga?+ 20 None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo igihe nagiteraga ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu?”’”+

21 Nuko bakomeza guceceka ntibagira ijambo bamusubiza, kuko umwami yari yabategetse ati: “Ntimugire icyo mumusubiza.”+ 22 Hanyuma Eliyakimu umuhungu wa Hilukiya, wari ushinzwe ibyo mu rugo rw’umwami, Shebuna+ umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu basanga Hezekiya baciye imyenda yabo maze bamubwira amagambo Rabushake yavuze.

37 Umwami Hezekiya akimara kubyumva, ahita aca imyenda ye yambara imyenda y’akababaro,* maze yinjira mu nzu ya Yehova.+ 2 Nuko atuma Eliyakimu wari ushinzwe ibyo mu rugo* rw’umwami, na Shebuna umunyamabanga n’abakuru b’abatambyi, ngo bajye kureba umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, bagenda bambaye imyenda y’akababaro. 3 Baramubwira bati: “Hezekiya aravuze ngo: ‘uyu ni umunsi w’akababaro no gutukwa no gusuzugurwa bikabije, kuko abana bageze igihe cyo kuvuka,* ariko nta mbaraga zo kubabyara zihari.+ 4 Ahari Yehova Imana yawe azumva amagambo ya Rabushake, uwo shebuja, ni ukuvuga umwami wa Ashuri yatumye ngo atuke Imana ihoraho+ kandi azamuhanira amagambo Yehova Imana yawe yumvise. Ubwo rero, nawe usenge+ usabira abasigaye barokotse.’”+

5 Nuko abo bagaragu b’Umwami Hezekiya bamaze kubwira Yesaya ubwo butumwa,+ 6 arababwira ati: “Mugende mubwire shobuja muti: ‘Yehova yavuze ngo: “ntuterwe ubwoba+ n’amagambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri+ bavuze bantuka. 7 Ngiye kumushyiramo igitekerezo* kandi hari inkuru azumva igatuma asubira mu gihugu cye.+ Nzatuma apfira mu gihugu cye, yicishijwe inkota.”’”+

8 Rabushake amaze kumva ko umwami wa Ashuri yavuye i Lakishi, asubirayo ajya kumureba, asanga arwana n’ab’i Libuna.+ 9 Icyo gihe ni bwo uwo mwami yamenye ko Tiruhaka umwami wa Etiyopiya yaje kumurwanya. Abimenye yohereza abantu kwa Hezekiya+ arababwira ati: 10 “Mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda muti: ‘Imana yawe wiringira ntigushuke ngo ikubwire iti: “umwami wa Ashuri ntazigera atsinda Yerusalemu.”+ 11 Wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura.+ None se wibwira ko ari wowe uzarokoka? 12 Ese imana z’ibihugu ba sogokuruza barimbuye zigeze zikiza ibyo bihugu?+ Gozani, Harani,+ Resefu n’abaturage bo muri Edeni babaga i Telasari bari he? 13 Umwami w’i Hamati ari he? Umwami wo muri Arupadi n’umwami w’umujyi wa Sefarivayimu,+ n’uwa Hena n’uwa Iva bo bari he?’”

14 Hezekiya afata amabaruwa abo bantu bari bamuzaniye arayasoma, hanyuma arazamuka ajya mu nzu ya Yehova maze ayarambura* imbere ya Yehova.+ 15 Hezekiya atangira gusenga Yehova+ ati: 16 “Yehova nyiri ingabo+ Mana ya Isirayeli yicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi, ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi. Ni wowe waremye ijuru n’isi. 17 Yehova, tega amatwi wumve.+ Yehova fungura amaso urebe.+ Umva amagambo yose Senakeribu yatumye abantu ngo baze bagutuke, wowe Mana ihoraho.+ 18 Yehova, ni byo koko abami ba Ashuri barimbuye ibihugu byose+ ndetse n’igihugu cyabo. 19 Batwitse imana+ z’ibyo bihugu kuko zari ibigirwamana, zikaba imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye. Iyo ni yo mpamvu bashoboye kuzirimbura. 20 None rero Yehova Mana yacu, turakwinginze umudukize kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+

21 Nuko Yesaya umuhungu wa Amotsi atuma abantu ngo babwire Hezekiya bati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘kubera ko wasenze ukambwira ikibazo cya Senakeribu umwami wa Ashuri,+ 22 umva ibyo Yehova yamuvuzeho:

“Umukobwa w’isugi w’i Siyoni yagusuzuguye araguseka.

Umukobwa w’i Yerusalemu yakuzungurije umutwe.

23 Ubwo uzi uwo watutse+ ukamusebya?

Uzi uwo wakankamiye+

Ukamurebana agasuzuguro?

Ni Uwera wa Isirayeli!+

24 Watutse Yehova+ ukoresheje abagaragu bawe, uravuga uti:

‘Mfite amagare y’intambara menshi,

Nzazamuka njye hejuru cyane mu misozi,+

Mu turere twa kure cyane two muri Libani.

Nzatema ibiti byaho birebire by’amasederi n’ibiti byaho byiza kurusha ibindi by’imiberoshi.

Nzacengera njye kwihisha hejuru cyane, mu mashyamba y’ibiti byinshi.

25 Nzacukura amariba nywe amazi.

Ibirenge byanjye bizakamya imigende* yose y’amazi yo muri Egiputa.’

26 Ese ntiwigeze ubyumva? Ibyo ni byo niyemeje* kuva kera cyane.

Nabiteguye kuva kera,+

None ngiye kubikora.+

Imijyi ikikijwe n’inkuta uzayisenya uyihindure amatongo.+

27 Abaturage babo bazayoberwa icyo bakora;

Bazagira ubwoba bwinshi kandi bakorwe n’isoni.

Bazamera nk’ibimera byo mu murima n’ibyatsi bibisi,

Bamere nk’ibyatsi byo ku bisenge by’amazu byumishwa n’umuyaga w’iburasirazuba.

28 Ariko nzi neza igihe wicarira, igihe usohokera n’igihe winjirira,+

Kandi iyo wandakariye na byo ndabibona,+

29 Kuko numvise ukuntu wandakariye+ nkumva no gutontoma kwawe.+

Ni yo mpamvu nzashyira akuma barobesha mu zuru ryawe n’umugozi+ mu kanwa kawe,

Maze ngusubize iyo waturutse unyuze mu nzira yakuzanye.”

30 “‘Iki ni cyo kizakubera* ikimenyetso: Muri uyu mwaka muzarya ibyeze ku byimejeje,* mu mwaka wa kabiri muzarya ibyeze mu mirima bivuye ku mbuto z’ibyo byimejeje. Ariko mu mwaka wa gatatu muzatera imbuto musarure kandi muzatera imizabibu murye imbuto zayo.+ 31 Abarokotse bo mu muryango wa Yuda, ni ukuvuga abasigaye,+ bazakomera nk’ikimera gifite imizi miremire, gitanga imbuto nyinshi. 32 Kuko muri Yerusalemu hazaturuka abasigaye n’abarokotse baturuke ku Musozi wa Siyoni.+ Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.+

33 “‘Ni yo mpamvu Yehova avuze iby’umwami wa Ashuri ati:+

“Ntazinjira muri uyu mujyi,+

Cyangwa ngo aharase umwambi,

Cyangwa ngo awutere yitwaje ingabo imukingira,

Cyangwa ngo awurundeho ibyo kuririraho.”’+

34 Yehova aravuze ati: ‘azasubira iyo yaturutse anyuze mu nzira yanyuzemo aza.

Ntazinjira muri uyu mujyi.

35 Nzarwanirira uyu mujyi+ nywukize kubera izina ryanjye,+

No kubera umugaragu wanjye Dawidi.’”+

36 Nuko umumarayika wa Yehova ajya mu nkambi y’Abashuri yica abasirikare 185.000. Abantu babyutse mu gitondo kare basanga abasirikare bose ari imirambo.+ 37 Hanyuma Senakeribu umwami wa Ashuri aragenda, asubira i Nineve+ aba ari ho aguma.+ 38 Igihe yari mu rusengero rw’imana ye Nisiroki ayunamiye, abahungu be, ari bo Adurameleki na Shareseri, bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-hadoni+ aramusimbura aba ari we uba umwami.

38 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, aza kumureba aramubwira ati: “Yehova yavuze ati: ‘vuga uko ibyo mu rugo rwawe bizagenda kuko ugiye gupfa; ntuzakira.’”+ 2 Hezekiya abyumvise aryama areba ku rukuta maze asenga Yehova ati: 3 “Ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nakomeje kugukorera ndi indahemuka n’umutima wanjye wose,+ ngakora ibigushimisha.” Nuko Hezekiya ararira cyane.

4 Hanyuma Yehova abwira Yesaya ati: 5 “Subirayo ubwire Hezekiya uti:+ ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho+ ryawe, mbona n’amarira yawe.+ None nkongereye imyaka 15 yo kubaho+ 6 kandi wowe n’abatuye muri uyu mujyi nzabakiza umwami wa Ashuri, ndwanirire n’uyu mujyi.+ 7 Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze:+ 8 Ngiye gutuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse kuri esikariye* za Ahazi, gisubira inyuma ho esikariye 10.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho esikariye 10 kuri esikariye cyari cyamanutseho.

9 Dore ibyo Hezekiya umwami w’u Buyuda yanditse* igihe yarwaraga, hanyuma agakira iyo ndwara:

10 Naravuze nti: “Dore ndacyari muto

Ariko ngomba kwinjira mu marembo y’Imva.*

Ngiye kwamburwa imyaka nari nsigaranye.”

11 Naravuze nti: “Sinzabona Yah,* sinzabona Yah mu gihugu cy’abazima.+

Igihe nzaba ndi kumwe n’abatuye aho ibintu byose biba byarangiye,

Sinzongera kubona abantu.

12 Aho nari ntuye hakuweho hajyanwa kure yanjye+

Kimwe n’ihema ry’abashumba.

Nazingazinze ubuzima bwanjye nk’uko umudozi azinga umwenda amaze kudoda.

Imana yankataguye nk’uko bakata indodo z’umwenda baboha.

Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+

13 Naratuje ngeza mu gitondo.

Ikomeza kumenagura amagufwa yanjye yose nk’intare.

Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+

14 Nkomeza kujwigira nk’akanyoni gato,+

Ngakomeza kuvuga nk’inuma.+

Nakomeje gutegereza ko imfasha ndarambirwa:+

‘Yehova, dore ndi mu bibazo,

Ngwino untabare.’*+

15 None se mvuge iki?

Yaramvugishije kandi yagize icyo ikora.

Nzagenda nicishije bugufi* imyaka yanjye isigaye,

Kuko mbabaye cyane.*

16 ‘Yehova, ibi bintu* ni byo bituma abantu bose bakomeza kubaho

Kandi ni byo bituma ngira umwuka w’ubuzima.

Uzankiza kandi uzatuma nkomeza kubaho.+

17 Dore, aho kubona amahoro nahuye n’ibibazo bikomeye;

Ariko kubera urukundo rwinshi unkunda*

Wandinze urupfu.*+

Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.*+

18 Imva* ntishobora kugusingiza,+

Urupfu ntirushobora kugushima.+

Abapfuye ntibashobora kwiringira ibikorwa byawe by’ubudahemuka.+

19 Umuntu muzima ashobora kugusingiza

Nk’uko nshobora kubigenza uyu munsi.

Umugabo ashobora kwigisha abahungu be ubudahemuka bwawe.+

20 Yehova, nkiza

Kandi tuzacuranga indirimbo zanjye dukoresheje ibikoresho by’umuziki bifite imirya,+

Tuzicurangire mu nzu ya Yehova, igihe cyose tuzaba tukiriho.’”+

21 Hanyuma Yesaya aravuga ati: “Nimuzane akagati gakoze mu mbuto zumye z’umutini maze mugashyire ku kibyimba kugira ngo akire.”+ 22 Hezekiya yari yabajije ati: “Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko nzajya mu nzu ya Yehova?”+

39 Muri icyo gihe, umwami w’i Babuloni, Merodaki-baladani umuhungu wa Baladani, yoherereza amabaruwa n’impano Hezekiya,+ kuko yari yarumvise ko yarwaye maze agakira.+ 2 Nuko Hezekiya yakira abo bantu umwami yari yatumye abishimiye, abereka aho yabikaga ibintu bye by’agaciro byose,+ ni ukuvuga ifeza, zahabu, amavuta ahumura neza, amavuta meza yose, intwaro ze zose n’ibindi bintu byose byari mu bubiko bwe. Nta kintu na kimwe Hezekiya ataberetse mu byari mu nzu* ye byose no mu bwami bwe bwose.

3 Hanyuma umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati: “Bariya bagabo bakubwiye iki kandi se bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Baje baturutse mu gihugu cya kure, i Babuloni.”+ 4 Arongera aramubaza ati: “Babonye iki mu nzu yawe?” Hezekiya aramusubiza ati: “Ibintu byose byo mu nzu yanjye babibonye. Nta kintu na kimwe ntaberetse mu byo mu bubiko bwanjye.”

5 Nuko Yesaya abwira Hezekiya ati: “Umva ibyo Yehova nyiri ingabo avuze: 6 ‘Yehova aravuze ati:+ “mu gihe kiri imbere ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza bawe babitse byose kugeza uyu munsi bizajyanwa i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara. 7 Nanone kandi bamwe mu bazagukomokaho bazajyanwa ku ngufu i Babuloni, bajye gukora mu nzu y’umwami waho.”’”+

8 Nuko Hezekiya abwira Yesaya ati: “Ijambo rya Yehova uvuze ni ryiza.” Yongeraho ati: “Kubera ko amahoro n’umutekano* bizakomeza kubaho igihe cyose nzaba nkiriho.”+

40 Imana yanyu iravuga iti: “Nimuhumurize abantu banjye, nimubahumurize.+

 2 Muhumurize Yerusalemu muyigere ku mutima

Kandi muyitangarize ko igihe cyayo cy’imirimo y’agahato kirangiye,

Ko itakibarwaho ikosa ryayo.+

Kuko Yehova yamuhaye igihano cyuzuye* cy’ibyaha byose yari yarakoze.”+

 3 Hari ijwi ry’umuntu uhamagarira mu butayu ati:

“Nimutunganyirize Yehova inzira,+

Nimukorere Imana yacu umuhanda ugororotse+ unyura mu butayu.+

 4 Buri kibaya nikizamurwe cyegere hejuru

Kandi umusozi wose n’agasozi kose bibe bigufi.

Ahantu hatareshya hose hagomba kuringanizwa

N’ahantu hataringaniye hagahinduka ikibaya.+

 5 Ikuzo rya Yehova rizagaragara+

Kandi abantu bose bazaribonera icyarimwe,+

Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”

 6 Nimwumve! Hari umuntu uvuga ati: “Vuga cyane!”

Undi ati: “Mvuge cyane mvuga iki?”

“Abantu bose bameze nk’ubwatsi bubisi

Kandi urukundo rwabo rudahemuka rumeze nk’uburabyo bwo mu murima.+

 7 Ubwatsi bubisi buruma,

N’uburabyo bukenda kuma+

Bitewe n’uko umwuka wa Yehova wabuhushye.+

Ni byo koko, abantu bameze nk’ubwatsi butoshye.

 8 Ubwatsi butoshye buruma

N’uburabyo bukenda kuma,

Ariko ijambo ry’Imana yacu rihoraho iteka ryose.”+

 9 Yewe mugore uzaniye Siyoni inkuru nziza we,+

Zamuka ujye ku musozi muremure.

Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,

Vuga mu ijwi ryumvikana cyane.

Vuga mu ijwi ryumvikana kandi ntutinye.

Tangariza imijyi y’i Buyuda uti: “Ngiyi Imana yanyu.”+

10 Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azaza afite imbaraga

Kandi ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera.+

Dore aje afite ibihembo

Kandi ibihembo atanga biri imbere ye.+

11 Azita* ku ntama ze nk’umwungeri.+

Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kwe

Kandi azabatwara mu gituza cye.

Intama zonsa azazishorera buhoro buhoro.+

12 Ni nde wapimishije amazi y’inyanja urushyi rwe,+

Agapima ijuru akoresheje intambwe z’ikiganza?*

Ni nde washyize hamwe umukungugu wo ku isi akawupima+

Cyangwa agapima imisozi,

Agapima n’udusozi akoresheje iminzani?

13 Ni nde wapimye* umwuka wa Yehova

Kandi se ni nde wamwigisha akanamubera umujyanama?+

14 Ni nde yagishije inama kugira ngo amufashe gusobanukirwa,

Cyangwa se ni nde umwigisha kugendera mu nzira y’ubutabera,

Akamwigisha ubwenge

Cyangwa agatuma amenya inzira y’ubuhanga nyabwo?+

15 Dore ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo

Kandi bimeze nk’umukungugu wafashe ku munzani.+

Dore azamura ibirwa akabitumura nk’ivumbi.

16 N’ibiti byo muri Libani ntibyaba bihagije kugira ngo bitume umuriro ukomeza kwaka*

Kandi inyamaswa zaho ntizaba zihagije kugira ngo zitambwe zibe igitambo gitwikwa n’umuriro.

17 Ibihugu byose bimeze nk’ibitariho imbere ye;+

Bimeze nk’ubusa kandi abifata nk’ibitarigeze bibaho.+

18 Imana mwayigereranya na nde?+

Mwavuga ko isa n’iki?+

19 Umunyabukorikori akora ikigirwamana,*

Umucuzi w’ibyuma akagisigaho zahabu+

Kandi agacura iminyururu y’ifeza.

20 Atoranya igiti cyo gutangaho ituro,+

Agatoranya igiti kitazabora.

Ashaka umunyabukorikori w’umuhanga

Kugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe kitazanyeganyega.+

21 Ese ntimubizi?

Ese ntimubyumva?

Ntimwabibwiwe uhereye mu ntangiriro?

Ese uhereye igihe fondasiyo z’isi zashyiriweho, ntimurabisobanukirwa?+

22 Hari utuye hejuru y’umubumbe* w’isi+

Kandi abayituyeho bameze nk’ibihore.

Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,

Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+

23 Ahindura ubusa abayobozi bakuru

Kandi abacamanza* bo mu isi abahindura nk’abatarigeze babaho.

24 Bameze nk’ibimera bikimara guterwa,

Nk’imbuto zikimara guterwa,

Imizi yabo igitangira kumera mu butaka.

Umuyaga uraza ukabahuha bakuma

Umuyaga ukabagurukana nk’uko ugurukana ibyatsi.+

25 Uwera arabaza ati: “Mwangereranya na nde ku buryo naba meze nka we?”

26 “Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere.

Ni nde waremye biriya bintu?+

Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo;

Byose abyita amazina.+

Kubera ko afite imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye,+

Nta na kimwe muri byo kibura.

27 Yakobo we, ni iki gituma uvuga? Isirayeli we, ni iki gituma uvuga uti:

‘Ibyanjye Yehova nta byo azi

Kandi Imana ntindenganura?’+

28 Ese nta byo uzi? Ese nta byo wumvise?

Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.+

Ntajya ananirwa cyangwa ngo acike intege.+

Ubwenge bwe burahambaye cyane.*+

29 Ni we uha unaniwe imbaraga

Kandi ufite intege nke akamuha imbaraga nyinshi.+

30 Abahungu bazananirwa kandi bacike intege

Kandi abasore bakiri bato bazasitara bagwe.

31 Ariko abiringira Yehova bazongera bagire imbaraga.

Bazaguruka bagere hejuru nk’abafite amababa ya kagoma.+

Baziruka be gucika intege;

Bazagenda be kunanirwa.”+

41 “Mwa birwa mwe, nimuntege amatwi mucecetse.*

Ibihugu nibyongere kugira imbaraga.

Nibyigire hino maze bivuge.+

Nimureke duhurire hamwe mu rubanza.

 2 Ni nde wazanye umuntu amukuye iburasirazuba,+

Akamuhamagaza gukiranuka kugira ngo amukorere,

Akamuha ibihugu no gutegeka abami?+

Ni nde ubahindura umukungugu akoresheje inkota ye,

Akabatatanya akoresheje umuheto we,

Bakamera nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga?

 3 Arabakurikira, agakomeza kugenda nta wumutangiriye,

Akanyura mu nzira ibirenge bye bitigeze binyuramo.

 4 Uyu murimo ni uwa nde? Ni nde wakoze ibi?

Agahamagara abo mu bihe bitandukanye uhereye mu ntangiriro?

Njyewe Yehova, ndi uwa Mbere+

Kandi no ku bazaza nyuma, nzakomeza kuba wa wundi.”+

 5 Ibirwa byarabibonye biratinya,

Impera z’isi zitangira gutitira kubera ubwoba.

Baregeranye, baraza.

 6 Buri wese afasha mugenzi we,

Akabwira umuvandimwe we ati: “Komera.”

 7 Umunyabukorikori ahumuriza ucura ibyuma,+

Uringaniza ibyuma akoresheje inyundo y’umucuzi

Agakomeza uhondera ibyuma ku ibuye bacuriraho.

Areba uko biteranyije akavuga ati: “Biteranyije neza.”

Hanyuma abiteramo imisumari kugira ngo bikomere bitazanyeganyega.

 8 “Ariko wowe Isirayeli, uri umugaragu wanjye,+

Wowe Yakobo uwo natoranyije,+

Urubyaro* rw’incuti yanjye Aburahamu,+

 9 Nagufashe ukuboko nkuvana ku mpera z’isi,+

Ndaguhamagara nkuvana mu turere twa kure tw’isi.

Narakubwiye nti: ‘uri umugaragu wanjye;+

Naragutoranyije kandi sinagutaye.+

10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+

Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.+

Nzagukomeza, rwose nzagufasha.+

Nzagufata n’ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka ngukomeze.’

11 Dore abakurakarira bose bazakorwa n’isoni kandi bamware.+

Abakurwanya bazahinduka ubusa barimbuke.+

12 Abantu bakurwanyaga, uzabashaka ubabure,

Abantu bagutezaga intambara, bazaba nk’abatarigeze kubaho, bahinduke ubusa.+

13 Kuko njyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo,

Ni njye ukubwira nti: ‘witinya. Nzagutabara.’+

14 Yakobo we, nubwo umeze nk’umunyorogoto uteye agahinda, witinya.+

Mwa Bisirayeli mwe, nzabafasha,” ni ko Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli avuga.

15 “Dore nakugize igikoresho bahurisha* imyaka,+

Igikoresho gishya bahurisha cy’amenyo, gityaye impande zombi.

Uzanyukanyuka imisozi uyimenagure,

N’udusozi uduhindure nk’umurama.

16 Uzabigosora nk’uko bagosora imyaka

Kandi umuyaga uzabitwara;

Umuyaga mwinshi uzabitatanya.

Ariko wowe uzishimira Yehova,+

Uziratana Uwera wa Isirayeli.”+

17 “Abantu bafite ibibazo n’abakene bashakisha amazi, ariko ntibayabone.

Ururimi rwabo rwumishijwe n’inyota.+

Njyewe Yehova, nzabasubiza.+

Njyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana.+

18 Nzatuma imigezi itemba ku dusozi turiho ubusa+

Kandi mu bibaya hazaba amasoko y’amazi.+

Ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo

Kandi igihugu kitagira amazi nzagihindura amasoko y’amazi.+

19 Mu butayu nzahatera igiti cy’isederi,

Igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, igiti cy’umuhadasi n’igiti cyo mu bwoko bwa pinusi.+

Mu kibaya cyo mu butayu nzahatera igiti cy’umuberoshi

Hamwe n’igiti cy’umutidari n’icyo mu bwoko bwa sipure,+

20 Kugira ngo abantu bose babone, bamenye,

Bitegereze kandi basobanukirwe

Ko ukuboko kwa Yehova ari ko kwabikoze

Kandi ko Uwera wa Isirayeli ari we wabiremye.”+

21 Yehova aravuga ati: “Ngaho nimutange ikirego cyanyu.”

Umwami wa Yakobo aravuga ati: “Ngaho nimwisobanure.”

22 “Nimutange ibihamya mutubwire ibintu bizaba.

Mutubwire ibya kera,*

Kugira ngo tubitekerezeho maze tumenye uko bizagenda.

Cyangwa se nimutubwire ibigiye kuba.+

23 Nimutubwire ibizaba mu gihe kizaza,

Kugira ngo tumenye ko muri imana.+

Ngaho nimugire ikintu mukora cyaba icyiza cyangwa ikibi,

Tukirebe dutangare.+

24 Dore mumeze nk’abatarigeze kubaho

Kandi ibyo mukora byose ni ubusa.+

Umuntu wese uhitamo kubasenga akwiriye kwangwa.+

25 Natumyeho umuntu uturutse mu majyaruguru kandi azaza;+

Umuntu uturutse mu burasirazuba,+ uzambaza izina ryanjye.

Azanyukanyuka abategetsi* nk’unyukanyuka ibumba,+

Nk’uko umubumbyi anyukanyuka ibumba ritose.

26 Ni nde wavuze ibi bintu ahereye mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye,

Cyangwa akabivuga ahereye mu bihe bya kera, kugira ngo tuvuge tuti: ‘avuze ukuri?’+

Mu by’ukuri, nta n’umwe wigeze abivuga.

Nta n’umwe wigeze abitangaza.

Nta muntu n’umwe wigeze yumva mugira icyo muvuga.”+

27 Ni njye wa mbere wabwiye Siyoni nti: “Dore ibigiye kuba.”+

Kandi i Yerusalemu nzahohereza umuntu ufite inkuru nziza.+

28 Ariko nakomeje kureba, sinabona n’umwe;

Muri abo bose nta n’umwe watanga inama.

Nakomeje kubabaza kugira ngo basubize.

29 Dore bose basa n’abatariho.

Ibikorwa byabo ni ubusa.

Ibishushanyo byabo bicuzwe mu byuma, ni umuyaga kandi ni ubusa.+

42 Dore umugaragu wanjye+ nshyigikiye.

Uwo natoranyije+ kandi nkamwemera.+

Namushyizemo umwuka wanjye;+

Azatuma abantu bo mu bihugu byinshi babona ubutabera.+

 2 Ntazasakuza cyangwa ngo azamure ijwi rye

Kandi ntazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda.+

 3 Urubingo rumenaguritse ntazaruvuna

Kandi urumuri rwaka gake ntazaruzimya.+

Azagaragaza ko ari uwizerwa maze azane ubutabera.+

 4 Ntazacika intege cyangwa ngo amenagurwe atarazana ubutabera mu isi+

Kandi ibirwa bikomeza gutegereza amategeko* ye.

 5 Imana y’ukuri Yehova,

Umuremyi w’ijuru kandi Ukomeye warirambuye,+

Uwaremye isi n’ibiyiriho,+

Agatuma abayiriho bahumeka+

Kandi abayigendaho akabaha umwuka, aravuga ati:+

 6 “Njyewe Yehova, naraguhamagaye ngo ukore iby’ubutabera;

Nagufashe ukuboko.

Nzagutanga ube isezerano ry’abantu+

Ube n’umucyo w’ibihugu,+

 7 Kugira ngo uhumure amaso y’abatabona,+

Urekure abari bafungiwe muri gereza yo munsi y’ubutaka

Kandi uvane muri gereza abicaye mu mwijima.+

 8 Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye;

Nta muntu n’umwe mpa icyubahiro cyanjye,*

Ikuzo ryanjye sindiha ibishushanyo bibajwe.+

 9 Dore ibya mbere byamaze kuba;

None ndavuga ibishya.

Ndabibabwira mbere y’uko bigaragara.”+

10 Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+

Mumusingize muri ku mpera z’isi,+

Mwebwe abanyuza amato mu nyanja no mu biremwa biyirimo,

Namwe mwa birwa mwe n’ababituye.+

11 Ubutayu n’imijyi yabwo nibizamure ijwi,+

Imidugudu ituwe n’Abakedari.+

Abatuye ku rutare nibasakuze bishimye,

Nibasakurize hejuru y’imisozi.

12 Nibahe Yehova ikuzo

Kandi batangarize icyubahiro cye mu birwa.+

13 Yehova azasohoka ameze nk’umunyambaraga.+

Azamera nk’umurwanyi w’umunyambaraga witeguye kujya ku rugamba.+

Azazamura ijwi rye avuze urusaku rw’intambara,

Azereka abanzi be ko abarusha imbaraga.+

14 “Namaze igihe kirekire ncecetse.

Nakomeje guceceka kandi ndifata.

Kimwe n’umugore urimo kubyara,

Nzaniha, nahagire umwuka wende guhera.

15 Nzarimbura imisozi n’udusozi,

Numishe ibimera byaho byose.

Inzuzi nzazihindura ibirwa,*

Nkamye ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo.+

16 Nzatuma abatabona bagenda mu nzira batigeze bamenya+

Kandi mbanyuze mu mihanda batigeze bamenya.+

Umwijima uri imbere yabo nzawuhindura umucyo+

Kandi ahataringaniye mpahindure ahantu haringaniye.+

Ibyo ni byo nzabakorera kandi sinzabatererana.”

17 Abiringira ibishushanyo bibajwe,

Ababwira ibishushanyo bikozwe mu byuma bati: “Muri imana zacu,”+

Bazasubizwa inyuma bakorwe n’isoni cyane.

18 Abatumva nimwumve,

Namwe abatabona, nimurebe.+

19 Ni nde wundi utabona uretse umugaragu wanjye?

Ni nde wundi utumva uretse uwo ntuma?

Ni nde utabona nk’uwo nahaye ingororano,

Cyangwa se ni nde utabona nk’umugaragu wa Yehova?+

20 Ubona ibintu byinshi, ariko ntukomeza kwitegereza.

Ufungura amatwi yawe ariko ntiwumva.+

21 Yehova yishimiye gushyira hejuru amategeko* ye ayagira meza cyane,

Kubera ko akiranuka.

22 Ariko ni abantu bambuwe ibyabo baranasahurwa;+

Bose bafatiwe mu myobo bahishwa muri gereza.+

Bambuwe ibyabo ntihagira ubatabara+

Kandi barasahurwa habura uvuga ati: “Nimubigarure!”

23 Muri mwe ni nde uzumva ibyo bintu?

Ni nde uzabyitaho kandi akabitega amatwi mu bihe bizaza?

24 Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe,

Agatuma Abisirayeli bamburwa ibyabo?

Ese si Yehova, Uwo twakoshereje?

Banze kugendera mu nzira ze

Kandi ntibumvira amategeko* Ye.+

25 Ni cyo cyatumye akomeza kumurakarira cyane,

Amusukaho uburakari bwe n’urugomo rwo mu ntambara.+

Byangije ibintu byose impande zose ariko ntibabyitaho.+

Umuriro wakomeje kubatwika, ariko ntibabiha agaciro mu mutima wabo.+

43 Yakobo we, umva uko Yehova Umuremyi wawe,

Wakubumbye wowe Isirayeli, avuga ati:+

“Ntutinye kuko nagucunguye.+

Naguhamagaye mu izina ryawe.

Uri uwanjye.

 2 Nunyura mu mazi menshi, nzaba ndi kumwe nawe+

Kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera.+

Nunyura mu muriro ntuzashya

Kandi ntuzakubabura,

 3 Kuko ndi Yehova Imana yawe,

Uwera wa Isirayeli, Umukiza wawe.

Natanze Egiputa ngo ibe incungu yawe,

Ntanga Etiyopiya na Seba mu mwanya wawe.

 4 Kubera ko mbona ko uri uw’agaciro,+

Nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze.+

Nzatanga abantu mu mwanya wawe,

Ntange n’ibihugu byinshi kugira ngo ndokore ubuzima* bwawe.

 5 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+

Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazuba

Kandi nzabahuriza hamwe bave iburengerazuba.+

 6 Nzabwira amajyaruguru nti: ‘barekure.’+

Mbwire n’amajyepfo nti: ‘ntubagumane.

Garura abahungu banjye bave kure n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+

 7 Ugarure uwitirirwa izina ryanjye wese,+

Uwo naremye kugira ngo agaragaze ikuzo ryanjye,

Uwo nabumbye ngatuma abaho.’+

 8 Zana abantu batabona nubwo bafite amaso,

Uzane n’abantu batumva nubwo bafite amatwi.+

 9 Ibihugu byose nibiteranire hamwe

N’abantu bahurire hamwe.+

Ni nde muri bo ushobora kuvuga ibintu nk’ibyo?

Cyangwa se bashobora gutuma twumva ibintu bya mbere?*+

Ngaho nibazane abatangabuhamya babo kugira ngo bagaragaze ko bavuga ukuri,

Cyangwa se abandi nibumve maze bavuge bati: ‘ibi ni ukuri!’”+

10 Yehova aravuga ati: “Muri abahamya banjye;+

Ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+

Kugira ngo mumenye, munyizere

Kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+

Mbere yanjye nta Mana yigeze kubaho

Kandi na nyuma yanjye nta yindi yigeze ibaho.+

11 Njyewe, ni njye Yehova+ kandi nta wundi mukiza utari njye.”+

12 Yehova aravuga ati: “Ni njyewe watangaje, ndakiza kandi ntuma bimenyekana,

Igihe nta yindi mana yari muri mwe.+

Ni yo mpamvu muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.+

13 Nanone, mpora ndi wa wundi+

Kandi nta wushobora kugira icyo akura mu kuboko kwanjye.+

Ese ningira icyo nkora hari uzambuza kugikora?”+

14 Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli, aravuga ati:+

“Nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, nsenye amarembo yose+

Kandi Abakaludaya bari mu mato yabo, bazataka bitewe n’agahinda.+

15 Ndi Yehova Uwera wanyu,+ Umuremyi wa Isirayeli+ nkaba n’Umwami wanyu.”+

16 Ibi ni byo Yehova avuga,

We uca inzira mu nyanja,

Agaharura umuhanda mu mazi menshi arimo umuhengeri,+

17 We usohora igare ry’intambara n’ifarashi,+

Agasohora abasirikare bari kumwe n’abarwanyi b’intwari, ati:

“Bazaryama hasi kandi ntibazabyuka.+

Bazazima burundu, babazimye nk’uko bazimya urutambi.”*

18 “Ibya mbere ntimubyibuke

Kandi ntimukomeze gutekereza ku bya kera.

19 Dore ngiye gukora ikintu gishya+

Kandi ubu kiragaragara.

Ese ntimukibona?

Nzacisha inzira mu butayu+

N’ahantu hatagira amazi mpacishe imigezi.+

20 Inyamaswa zo mu gasozi,

Ingunzu* na otirishe* zizanyubaha,

Kuko ntuma mu butayu haba amazi,

Ahataba amazi hakaba imigezi,+

Kugira ngo ubwoko bwanjye, ni ukuvuga abantu banjye natoranyije+ bayanywe,

21 Abo niremeye

Kugira ngo batangaze ikuzo ryanjye.+

22 Ariko Yakobo we, ntiwigeze unsenga.*+

Isirayeli we, warandambiwe.+

23 Ntiwanzaniye intama z’ibitambo byawe bitwikwa n’umuriro,

Cyangwa ngo unyubahishe ibitambo byawe.

Sinaguhatiye kumpa amaturo

Kandi sinakuruhije ngusaba ububani.*+

24 Ntiwigeze utanga amafaranga yawe ngo ungurire urubingo ruhumura

Kandi ntiwigeze unshimisha ukoresheje ibinure byo ku bitambo byawe.+

Ahubwo ibyaha byawe byambereye umutwaro

Kandi nanizwa n’amakosa yawe.+

25 Njyewe, ni njye uhanagura ibicumuro*+ byawe kubera izina ryanjye+

Kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+

26 Ngaho nyibutsa; reka tuburane,

Wisobanure kugira ngo ugaragaze ko uri mu kuri.

27 Sogokuruza wa mbere na mbere yakoze icyaha

Kandi abavugizi* bawe banyigometseho.+

28 Ni yo mpamvu nzabona ko abatware bakorera ahera banduye*

Kandi nzatanga Yakobo arimburwe

Ntange na Isirayeli atukwe.+

44 “Yakobo wowe mugaragu wanjye, tega amatwi,

Nawe Isirayeli natoranyije.+

 2 Dore ibyo Yehova avuga,

Umuremyi wawe, we watumye ubaho,+

We wagufashije kuva ukiva mu nda ya mama wawe,* aravuga ati:

‘Yakobo mugaragu wanjye ntutinye,+

Nawe Yeshuruni*+ natoranyije.

 3 Uwishwe n’inyota* nzamusukira amazi+

Kandi nzatuma imigezi itemba ahantu humagaye.

Nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwawe+

Kandi mpe umugisha wanjye abazagukomokaho.

 4 Bazakura neza nk’ibyatsi bibisi,+

Bamere nk’ibiti bitewe ku nkengero z’amazi.*

 5 Umwe azavuga ati: “Ndi uwa Yehova.”+

Undi na we yiyitirire izina rya Yakobo,

Naho undi yandike ku kuboko kwe ati: “Ndi uwa Yehova.”

Aziyitirira izina rya Isirayeli.’

 6 Ibi ni byo Yehova Umwami wa Isirayeli+ akaba n’Umucunguzi wayo,+

Yehova nyiri ingabo, avuga ati:

‘Ndi uwa mbere n’uwa nyuma.+

Nta yindi Mana itari njye.+

 7 Ni iyihe mana imeze nkanjye?+

Nibivuge mu ijwi ryumvikana kandi ibinyereke!+

Nivuge ibizaba mu gihe kizaza

N’ibizaba nyuma yaho,

Nk’uko nabikoze kuva igihe nashyiragaho abantu ba kera.

 8 Ntimutinye

Kandi ntimwicwe n’ubwoba.+

Ese sinabibwiye buri wese muri mwe mbere y’igihe? Ese sinabitangaje?

Muri abahamya banjye.+

Ese hari indi Mana itari njye?

Oya, nta kindi Gitare kitari njye.+ Nta yo nzi.’”

 9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze

Kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+

Abahamya babo nta cyo babona* kandi nta cyo bazi;+

Ni yo mpamvu ababikora bazakorwa n’isoni.+

10 Ni nde wakora ikigirwamana cyangwa igishushanyo gikozwe mu cyuma

Kandi nta kamaro gifite?+

11 Dore abafatanya na we bose bazakorwa n’isoni.+

Abanyabukorikori ni abantu basanzwe.

Ngaho nibahurire hamwe maze bahagarare mu myanya yabo.

Bose bazicwa n’ubwoba kandi bakorwe n’isoni.

12 Umucuzi acurira icyuma ku makara yaka, akoresheje igikoresho cye.

Agikubitisha inyundo kugira ngo agihe ishusho yifuza,

Akoresheje imbaraga z’amaboko ye.+

Nyuma yaho arasonza, imbaraga ze zigashira.

Abura amazi yo kunywa maze akananirwa.

13 Umubaji afata igiti akagipimisha umugozi, akagishushanyaho imirongo akoresheje ingwa itukura.

Akibaza akoresheje igikoresho bakoresha mu kubaza kandi akagipimisha incaruziga.

Agiha isura nk’iy’umuntu,+

Akagiha ubwiza nk’ubw’umuntu,

Maze akagitereka mu nzu.*+

14 Hari umuntu ukora akazi ko gutema ibiti by’amasederi.

Atoranya ubwoko bw’igiti kizaba kinini cyane,

Akakireka kigakurira mu biti byo mu ishyamba.+

Atera igiti cy’umworeni, imvura yagwa ikagikuza.

15 Nyuma yaho, gihinduka inkwi umuntu acanisha umuriro.

Akivanaho inkwi zo kota,

Agacana umuriro akotsa n’umugati.

Ariko akora n’ikigirwamana maze akagisenga.

Agikoramo n’ikigirwamana kibajwe, maze akacyunamira.+

16 Igice kimwe cy’icyo giti agicanisha umuriro.

Icyo gice acyokesha inyama, akarya agahaga.

Nanone yota umuriro yamara gushira imbeho akavuga ati:

“Ahh! Mbonye umuriro, none imbeho irashize.”

17 Ariko igice gisigaye agikoramo ikigirwamana, akagikoramo igishushanyo kibajwe.

Aracyunamira, akagisenga.

Aragisenga maze akavuga ati:

“Nkiza kuko uri imana yanjye.”+

18 Nta cyo bazi kandi nta cyo basobanukiwe,+

Kuko amaso yabo yahumye bakaba badashobora kureba

Kandi umutima wabo ukaba utagira ubushishozi.

19 Nta n’umwe utekereza mu mutima we

Cyangwa ngo agire ubumenyi cyangwa ngo asobanukirwe, avuge ati:

“Igice kimwe nagicanishije umuriro,

Amakara yawo nyotsaho umugati, notsa n’inyama ndarya.

Ubwo se birakwiriye ko igice gisigaye ngikoramo ikintu Imana yanga?+

Ese birakwiriye ko nsenga igiti cyumye?”

20 Uwo muntu arya ivu.

Umutima we washutswe ni wo umuyobya.

Ntashobora kwikiza* cyangwa ngo avuge ati:

“Ese mu kuboko kwanjye kw’iburyo ntiharimo ikinyoma?”

21 “Yakobo we, zirikana ibyo, nawe Isirayeli

Kuko uri umugaragu wanjye.

Ni njye wakubumbye kandi uri umugaragu wanjye.+

Isirayeli we sinzakwibagirwa.+

22 Nzahanagura amakosa yawe nk’uyahanaguje igicu+

N’ibyaha byawe mbihanagure nk’ubihanaguje igicu kinini.

Ngarukira nanjye nzagucungura.+

23 Wa juru we, vuga cyane wishimye,

Kuko Yehova yagize icyo akora.

Wa si we, umvikanisha ijwi ryo gutsinda.

Mwa misozi mwe, muvuge cyane mwishimye,+

Nawe wa shyamba we n’ibiti byawe byose, muvuge cyane mwishimye.

Kuko Yehova yacunguye Yakobo

Kandi agaragariza Isirayeli ubwiza bwe buhebuje.”+

24 Yehova Umucunguzi wawe,+

Wakubumbye ukiri mu nda ya mama wawe, aravuga ati:

“Ndi Yehova wakoze ibintu byose,

Narambuye ijuru njyenyine+

Kandi ndambura isi.+

Ni nde twari kumwe?

25 Mburizamo ibimenyetso by’abavuga ubusa*

Kandi ni njye utuma abaragura bitwara nk’abatagira ubwenge.+

Ni njye uyobya abanyabwenge,

Ubwenge bwabo bugahinduka ubuswa.+

26 Ni njye utuma ibyo umugaragu wanjye yavuze biba

Kandi ngakora ibyo abantu natumye bavuze.+

Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izaturwa,’+

Nkavuga iby’imijyi y’i Buyuda nti: ‘izongera kubakwa+

Kandi nzongera kubaka amatongo ya Yerusalemu.’+

27 Ni njye ubwira amazi menshi nti: ‘kama;

Kandi nzakamya imigezi yawe yose.’+

28 Ni njye uvuga ibya Kuro nti:+ ‘ni umushumba* wanjye

Kandi azakora ibyo nshaka byose.’+

Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izongera kubakwa,’

Nkavuga n’iby’urusengero nti: ‘fondasiyo yawe izubakwa.’”+

45 Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yatoranyije,+

Uwo yafashe ukuboko kw’iburyo+

Kugira ngo atume atsinda ibihugu,+

Atsinde abami,*

Amufungurire imiryango ifite inzugi ebyiri,

Ku buryo amarembo atazigera afungwa:

 2 “Nzakugenda imbere+

Kandi udusozi nturinganize.

Nzamenagura inzugi zikozwe mu muringa

Kandi ibyuma bakoresha ngo bakinge izo nzugi mbicagagure.+

 3 Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima

N’ubutunzi buhishwe ahantu hiherereye,+

Kugira ngo umenye ko ndi Yehova,

Imana ya Isirayeli iguhamagara mu izina ryawe.+

 4 Naguhamagaye mu izina ryawe

Kubera umugaragu wanjye Yakobo na Isirayeli natoranyije,

Nguha izina ry’icyubahiro nubwo utari unzi.

 5 Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.

Nta yindi Mana ibaho itari njye.+

Nzagukomeza* nubwo utari unzi,

 6 Kugira ngo abantu bamenye ko

Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera,

Nta yindi Mana ibaho itari njye.+

Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.+

 7 Ni njye urema umucyo+ n’umwijima,+

Nkazana amahoro+ n’ibyago.+

Njyewe Yehova, ni njye ukora ibyo byose.

 8 Wa juru we, gusha imvura iturutse hejuru,+

Ibicu bigushe gukiranuka.

Isi nikinguke yere imbuto nyinshi z’agakiza

Kandi itume gukiranuka kumera.+

Njyewe Yehova, ni njye wabiremye.”

 9 Azabona ishyano uhangana* n’Umuremyi we,*

Kuko ari ikimene cy’ikibindi,

Kiri kumwe n’ibindi bimene by’ikibindi hasi ku butaka.

Ese ibumba ryabwira umubumbyi* riti: “Urimo kubumba iki?”+

Cyangwa icyo urimo gukora cyavuga kiti: “Nta maboko ugira”?*

10 Azabona ishyano ubwira umugabo ati: “Icyo wabyaye ni iki?”

Kandi akabwira umugore ati: “Urimo kubyara iki?”*

11 Yehova Uwera wa Isirayeli,+ ari we wamuremye, aravuga ati:

“Ese wambaza ibigiye kuba?

Ese wantegeka ibyo nkorera abana banjye+ n’ibyo nkoresha amaboko yanjye?

12 Ni njye waremye isi,+ ndema n’abantu bayiriho.+

Amaboko yanjye ni yo yarambuye ijuru+

Kandi ni njye utegeka ingabo zaryo zose.”+

13 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Ni njye wahagurukije umuntu nkoresheje gukiranuka+

Kandi nzagorora inzira ze zose.

Ni we uzubaka umujyi wanjye+

Kandi arekure abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ abarekure nta ruswa yatse.”+

14 Uku ni ko Yehova avuga ati:

“Inyungu* ya Egiputa n’ibicuruzwa* bya Etiyopiya n’Abasheba, abagabo barebare,

Bazaza aho uri babe abawe.

Bazagenda inyuma yawe baboheshejwe iminyururu.

Bazaza aho uri maze bakunamire.+

Bazakubwira bakubashye bati: ‘rwose Imana iri kumwe nawe+

Kandi nta wundi; nta yindi Mana ibaho.’”

15 Ni koko uri Imana yihisha,

Uri Imana ya Isirayeli, uri Umukiza.+

16 Bose bazakorwa n’isoni bamware.

Abakora ibigirwamana bose bazaseba.+

17 Ariko Yehova azakiza Isirayeli, amuhe agakiza iteka ryose.+

Ntimuzakorwa n’isoni cyangwa ngo mumware kugeza iteka ryose.+

18 Yehova, Umuremyi w’ijuru,

We Mana y’ukuri waremye isi,+

We wabumbye isi akayirema, akayishyiraho igakomera,+

We utarayiremeye ubusa* ahubwo akayiremera guturwamo,+

Aravuga ati: “Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.

19 Sinavugiye ahantu hihishe+ mu gihugu cy’umwijima.

Sinabwiye abakomoka kuri Yakobo nti:

‘Munshakira ubusa.’

Ndi Yehova, mvuga ibyo gukiranuka, ngatangaza ibitunganye.+

20 Muhurire hamwe muze.

Mwebwe abarokotse bo mu bihugu, mwegere hano muri hamwe.+

Abatwara ibishushanyo bibajwe nta kintu bazi

Kandi basenga imana idashobora kubakiza.+

21 Muvuge ibyanyu kandi mwisobanure.

Mujye inama muri kumwe.

Ni nde wavuze ibi kera cyane?

Ni nde wabitangaje kuva kera?

Ese si njye Yehova?

Nta yindi Mana itari njye.

Ndi Imana ikiranuka n’Umukiza,+ nta yindi Mana itari njye.+

22 Mwa mpera z’isi mwe, nimungarukire mukizwe,+

Kuko ari njye Mana, nta yindi ibaho.+

23 Njye ubwanjye nararahiye.

Mu kanwa kanjye hasohotse ijambo ry’ukuri*

Kandi rizakora ibyo naritumye.+

Amavi yose azamfukamira,

Ururimi rwose rurahirire kumbera indahemuka,+

24 Ruvuge ruti: ‘ni koko, gukiranuka nyakuri n’imbaraga ni ibya Yehova.

Abamurakarira bose bazaza imbere ye bakozwe n’isoni.

25 Bizagaragara ko abakomoka kuri* Isirayeli bose bari mu kuri+

Kandi baziratana ibintu Yehova yabakoreye.’”

46 Ikigirwamana Beli n’ikigirwamana Nebo birunama.+

Ibishushanyo byabyo byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo yikorera imitwaro,+

Biba nk’umutwaro uremerera inyamaswa zinaniwe.

 2 Zombi zirunama kandi zikunamira hamwe.

Ntizishobora guhungisha imitwaro yazo,

Ahubwo na zo, zijyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.

 3 “Nimuntege amatwi abo mu muryango wa Yakobo, namwe mwese abasigaye bo mu muryango wa Isirayeli,+

Mwebwe abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+

 4 Ndetse n’igihe muzaba mushaje, nzaba ntarahinduka.+

Ndetse n’igihe muzaba mufite imvi, nzakomeza kubaheka.

Nzabaterura, mbaheke kandi mbakize nk’uko nabikoze.+

 5 Ni nde tumeze kimwe, cyangwa se ni nde mwangereranya na we?+

Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+

 6 Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,

Bagapima ifeza ku munzani.

Bishyura umuntu ucura ibyuma, akazikoramo imana,+

Nuko bakayipfukamira bakayisenga.*+

 7 Bayiheka ku rutugu,+

Bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, igakomeza guhagarara aho.

Aho bayishyize ntihava.+

Barayitakira ariko ntibasubiza;

Ntishobora gukura umuntu mu byago.+

 8 “Mwibuke ibi kandi mugire ubutwari.

Mubizirikane mwa banyabyaha mwe.

 9 Mwibuke ibyabaye mu bihe bya kera,

Mwibuke ko ndi Imana kandi ko nta yindi Mana ibaho.

Ndi Imana kandi nta wundi tumeze kimwe.+

10 Iyo ibintu bigitangira, mvuga iherezo ryabyo

Kandi mvuga ibintu bitaraba, nkabivuga mbere cyane y’uko bikorwa.+

Ndavuga nti: ‘umwanzuro* wanjye ntuzahinduka+

Kandi ibyo nshaka byose nzabikora.’+

11 Mpamagaye igisiga kivuye iburasirazuba,+

Mpamagaye umuntu uvuye mu gihugu cya kure, kugira ngo ashyire mu bikorwa imyanzuro yanjye.+

Narabivuze kandi nzabikora;

Narabitekereje kandi rwose nzabikora.+

12 Mwa bantu mwe mudashaka kumva, nimuntege amatwi,

Mwebwe abadakora ibikwiriye.

13 Gukiranuka kwanjye, nakwigije hafi;

Ntikuri kure

Kandi agakiza kanjye ntikazatinda.+

Nzatanga agakiza muri Siyoni na Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+

47 Wa mukobwa w’isugi w’i Babuloni we,+

Manuka wicare mu mukungugu.

Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,

Va ku ntebe y’ubwami wicare hasi,+

Kuko abantu batazongera kukwita uwatese n’umerewe neza.

 2 Fata urusyo usye.

Kuramo ivara,

Uzamure ikanzu yawe ugaragaze amaguru yawe.

Ambuka inzuzi.

 3 Ubwambure bwawe buzagaraga.

Ibigutera isoni bizagaragara.

Nzihorera+ kandi nta wuzambuza kubikora.*

 4 “Umucunguzi wacu

Yitwa Yehova nyiri ingabo,

Uwera wa Isirayeli.”+

 5 Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,

Icara hasi uceceke kandi winjire mu mwijima,+

Kuko abantu batazongera kukwita Umwamikazi utegeka ubwami.+

 6 Narakariye abantu banjye.+

Nahumanyije umurage wanjye+

Kandi ntuma ubatsinda,+

Ariko ntiwigeze ubagirira imbabazi.+

Ndetse n’umusaza wamwikoreje umutwaro* uremereye.+

 7 Waravuze uti: “Nzaba Umwamikazi igihe cyose, ndetse iteka ryose.”+

Ntiwigeze ubizirikana mu mutima wawe

Kandi ntiwatekereje uko byari kurangira.

 8 Ariko noneho, umva ibi wa mugore we ukunda ibinezeza,+

Wowe wicaye mu mutekano, ukibwira mu mutima wawe uti:

“Ni njye uriho, nta wundi uriho.+

Sinzigera mpfusha umugabo.

Sinzigera mpfusha abana.”+

 9 Ariko ibi bintu uko ari bibiri bizakugereraho umunsi umwe bigutunguye:+

Uzapfusha abana, upfushe n’umugabo.

Ibyo bintu byose bizakugeraho+

Bitewe n’ubupfumu bwawe bwinshi n’uburozi bwawe.*+

10 Wiringiye ububi bwawe,

Uravuga uti: “Nta wumbona.”

Ubwenge bwawe n’ubumenyi bwawe ni byo byakuyobeje,

Ukomeza kwibwira mu mutima wawe uti: “Ni njye uriho, nta wundi uriho.”

11 Ariko ibyago bizakugeraho

Kandi ubupfumu bwawe ntibuzagufasha kubyikuramo.

Uzagerwaho n’amakuba kandi ntuzabasha kuyahunga.

Kurimbuka utigeze umenya kuzakugeraho kugutunguye.+

12 Ariko noneho, gumana uburozi bwawe n’ibikorwa byawe byinshi by’ubupfumu,+

Ibyo wakoze kuva ukiri muto.

Ahari byagira icyo bikumarira,

Wenda bigatuma abantu bagutinya.

13 Warambiwe abajyanama bawe benshi.

Ngaho nibahaguruke bagukize,

Bo basenga ibintu byo mu ijuru,* bakitegereza inyenyeri,+

Igihe ukwezi kwagaragayeho bakakumenyesha

Ibintu bizakubaho.

14 Dore bameze nk’ibikenyeri.

Umuriro uzabatwika.

Ntibazabasha kwikiza* umuriro.

Uwo si umuriro w’amakara umuntu yakota agashira imbeho

Kandi si umuriro umuntu yakwicara imbere.

15 Uko ni ko bizagendekera abapfumu bawe,

Abo wakoranye na bo kuva ukiri muto.

Bazayobagurika, buri wese ace ukwe.*

Ntuzabona uwo kugukiza.+

48 Nimwumve ibi mwebwe abakomoka kuri Yakobo,

Mwebwe mwitwa Isirayeli,+

Mukaba mwarakomotse mu mazi ya* Yuda,

Mwe murahira mu izina rya Yehova,+

Mugasenga Imana ya Isirayeli,

Nubwo mutavugisha ukuri kandi ngo mukore ibyiza.+

 2 Biyitirira umujyi wera+

Kandi bishingikiriza ku Mana ya Isirayeli+

Yitwa Yehova nyiri ingabo.

 3 “Hashize igihe kirekire cyane mbabwiye ibyabanje,*

Byasohotse mu kanwa kanjye

Kandi natumye bimenyekana.+

Nahise ngira icyo nkora kandi byarabaye.+

 4 Ariko kubera ko nari nzi ko mwanga kumva,

Ko ijosi ryanyu rikomeye nk’icyuma n’uruhanga rwanyu rukaba rukomeye nk’umuringa,+

 5 Nabibabwiye kuva kera.

Mbere y’uko biba, narabibabwiye murabyumva,

Kugira ngo mutazavuga muti: ‘ikigirwamana cyacu ni cyo cyabikoze,

N’igishushanyo cyacu gikoze mu cyuma ni cyo cyabitegetse.’

 6 Mwarabyumvise kandi mwarabibonye byose.

None se ntimuzabitangaza?+

Kuva ubu ndabamenyesha ibintu bishya,+

Ibintu byagizwe ibanga mutigeze mumenya.

 7 Ubu ni bwo bigiye kubaho, ntibyigeze bibaho mbere,

Ni ibintu mutigeze mwumva mbere y’uyu munsi,

Kugira ngo mutavuga muti: ‘twari dusanzwe tubizi.’

 8 Oya, ntimwigeze mubyumva+ cyangwa ngo mubimenye

Kandi kera amatwi yanyu ntiyumvaga.

Kuko nzi neza ko muri abagambanyi babi+

Kandi mwiswe abanyabyaha kuva mukivuka.+

 9 Ariko kubera izina ryanjye, nzakomeza kwifata ndeke kurakara+

Kandi kubera icyubahiro cyanjye nzifata mu byo mbakorera

Kugira ngo ntabakuraho.+

10 Dore narabatunganyije, ariko atari nk’uko batunganya ifeza,+

Nabageragereje* mu itanura ry’imibabaro.+

11 Ni ukuri kubera izina ryanjye nzagira icyo nkora.+

None se nakwemera nte ko izina ryanjye ryanduzwa?+

Nta wundi mpa icyubahiro cyanjye.*

12 Yakobo we, ntega amatwi, nawe Isirayeli uwo nahamagaye.

Mpora ndi wa wundi.+ Ndi ubanza nkaba n’uheruka.+

13 Amaboko yanjye ni yo yashyizeho fondasiyo z’isi,+

N’ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwarambuye ijuru.+

Iyo mbihamagaye bihagurukira rimwe.

14 “Muteranire hamwe mwese maze mutege amatwi.

Ni iyihe mana muri zo yigeze ivuga ibyo bintu?

Yehova yaramukunze.+

Azagenza Babuloni uko ashaka+

Kandi ukuboko kwe kuzarwanya Abakaludaya.+

15 Njye ubwanjye narabivuze kandi ni njye wamuhamagaye.+

Naramuhamagaye kandi nzatuma ibyo akora bigenda neza.+

16 Nimuze munyegere mwumve ibi.

Uhereye mu ntangiriro nta kintu nigeze mvugira mu ibanga.+

Uhereye igihe byatangiriye kubaho, nari mpari.”

None ubu Umwami w’Ikirenga Yehova yantumye, ndetse n’umwuka we.*

17 Yehova Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati:+

“Njyewe Yehova ndi Imana yawe

Ni njye ukwigisha ibikugirira akamaro,+

Nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.+

18 Iyaba gusa wumviraga amategeko yanjye.+

Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi,+

No gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.+

19 Urubyaro rwawe n’abagukomokaho baba benshi

Bakangana n’umucanga.+

Izina ryabo ntiryasibwa cyangwa ngo rikurweho.”

20 Musohoke muri Babuloni!+

Nimuhunge Abakaludaya.

Mubivuge mufite ibyishimo byinshi, mubitangaze.+

Mutume bimenyekana kugera ku mpera z’isi.+

Muvuge muti: “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+

21 Igihe yabanyuzaga mu butayu ntibagize inyota.+

Yabakuriye amazi mu rutare;

Yasatuye urutare kandi atuma ruvamo amazi adudubiza.”+

22 Yehova aravuga ati: “Nta mahoro y’ababi.”+

49 Mwa birwa mwe, nimuntege amatwi.

Namwe mwa bihugu bya kure mwe, nimwumve.+

Yehova ubwe yampamagaye ntaravuka,*+

Avuga izina ryanjye nkiri mu nda ya mama.

 2 Akanwa kanjye yakagize nk’inkota ityaye,

Yampishe mu gicucu cy’ukuboko kwe.+

Yampinduye nk’umwambi utyaye

Maze ampisha mu cyo atwaramo imyambi.

 3 Yarambwiye ati: “Isirayeli we, uri umugaragu wanjye+

Kandi ni wowe nzakoresha kugira ngo nerekane ubwiza bwanjye.”+

 4 Ariko ndavuga nti: “Naruhiye ubusa.

Imbaraga zanjye nazimariye mu bintu bitariho, zipfa ubusa.

Icyakora, Yehova ni we uncira urubanza,*

Imana yanjye ni yo izampa ibihembo.”*+

 5 Yehova we wambumbiye mu nda ya mama, akangira umugaragu we,

Yavuze ko nzamugarurira Yakobo,

Kugira ngo Isirayeli ihurire aho ari.+

Nzahabwa icyubahiro mu maso ya Yehova

Kandi Imana yanjye ni yo izaba imbaraga zanjye.

 6 Yaranambwiye ati: “Uretse kuba uri umugaragu wanjye

Uzazamura abo mu muryango wa Yakobo

Kandi ugarure Abisirayeli barokotse.

Uzaba n’umucyo w’abatuye isi yose,+

Kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera z’isi.”+

7 Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli akaba n’Uwera we,+ yabwiye uwasuzuguwe bikabije,+ abwira uwanzwe n’ibihugu akaba n’umugaragu w’abatware, ati:

“Abami bazareba maze bahaguruke,

Abatware bazapfukama

Kubera ko Yehova, Uwera wa Isirayeli wagutoranyije,+

Ari uwizerwa.”+

 8 Uku ni ko Yehova avuga ati:

“Mu gihe cyo kwemererwamo naragusubije,+

No ku munsi wo gukiza naragufashije.+

Nakomeje kukurinda kugira ngo ngutange ube isezerano ry’abantu,+

Usane igihugu

Kandi utume abantu basubirana igihugu cyabo cyabaye amatongo,+

 9 Ubwire imfungwa uti: ‘musohoke!’+

Ubwire n’abari mu mwijima+ uti: ‘nimwigaragaze!’

Bazarisha ku mihanda,

Inzuri* zabo zizaba ku mihanda abantu banyuramo.*

10 Ntibazagira inzara cyangwa inyota+

Kandi ubushyuhe bwotsa cyangwa izuba ntibizabageraho.+

Kuko ubagirira impuhwe azabayobora,+

Akabajyana ku masoko y’amazi.+

11 Imisozi yanjye yose nzayihindura umuhanda

Kandi imihanda yanjye minini nyizamure.+

12 Dore aba baturutse kure cyane,+

Bariya baturutse mu majyaruguru no mu burengerazuba,

Naho bariya bandi baturutse mu gihugu cya Sinimu.”+

13 Wa juru we, vuga cyane wishimye, nawe wa si we unezerwe.+

Imisozi ninezerwe, isakuze cyane kubera ibyishimo,+

Kuko Yehova yahumurije abantu be+

Kandi agirira impuhwe abantu be bababaye.+

14 Ariko Siyoni yakomeje kuvuga iti:

“Yehova yarantaye+ kandi Yehova yaranyibagiwe.”+

15 Ese umugore yakwibagirwa umwana yonsa,

Cyangwa ntagirire impuhwe umwana yibyariye?

Nubwo umugore yamwibagirwa, njye sinshobora kukwibagirwa!+

16 Dore nanditse izina ryawe mu biganza byanjye.

Inkuta zawe zihora imbere yanjye.

17 Abana bawe bagarutse bihuta.

Abagushenye bakakurimbura, bazava iwawe bagende.

18 Nimurebe, murebe impande zose.

Bose bahuriye hamwe.+

Baje bagusanga. Yehova aravuga ati:

“Ndarahiye,

Uzabambara bose nk’uko umuntu yambara ibintu by’umurimbo

Kandi uzabakenyera nk’uko umugeni akenyera.

19 Nubwo ahantu hawe habaye amatongo, hakaba hatagituwe kandi igihugu cyawe kikaba cyarashenywe,+

Abaturage bawe hazababana hato+

Kandi abakumiraga+ bazajya kure yawe.+

20 Abana uzabyara nyuma yo gupfusha abo wahoranye bazakubwira bati:

‘Aha hantu hatubanye hato.

Dushakire ahantu hanini ho gutura.’+

21 Uzibwira mu mutima wawe uti:

‘Ni nde wambyariye aba bana?

Ko napfushije abana kandi nkaba ntabyara,

Nkaba narajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu nkanafungirwayo?

Aba ni nde wabareze?+

Dore nasigaye njyenyine.+

Ubu se aba baturutse he?’”+

22 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Dore nzazamura ukuboko kwanjye ngutunge ibihugu

Kandi nzashingira abantu ikimenyetso cyanjye.+

Bazazana abahungu bawe babatwaye mu maboko*

Kandi abakobwa bawe bazabatwara ku rutugu.+

23 Abami ni bo bazakwitaho+

Kandi abamikazi ni bo bazakurera.

Bazagupfukamira bakoze umutwe hasi,+

Barigate umukungugu wo ku birenge byawe+

Kandi uzamenya ko ndi Yehova;

Abanyiringira ntibazakorwa n’isoni.”+

24 Ese umugabo w’intwari yakwamburwa abo yamaze gufata,

Cyangwa abo umutegetsi w’umunyagitugu yafashe bashobora kumucika?

25 Ariko Yehova aravuga ati:

“Umugabo w’intwari azamburwa abo yafashe+

Kandi abafashwe n’umunyagitugu bazamucika.+

Nzarwanya abakurwanya+

Kandi nzakiza abana bawe.

26 Abakugirira nabi nzabarisha inyama z’imibiri yabo

Kandi bazasinda amaraso yabo nk’abasinda divayi iryohereye.

Abantu bose* bazamenya ko njyewe Yehova,+

Ndi Umukiza wawe+ nkaba n’Umucunguzi wawe,+

Intwari ya Yakobo.”+

50 Yehova aravuga ati:

“Icyemezo cy’ubutane+ nahaye mama wanyu ubwo namwirukanaga kiri he?

Ese nigeze mbagurisha ku muntu nari mbereyemo umwenda?

Dore ibyaha byanyu+ ni byo byatumye mugurishwa

Kandi amakosa yanyu ni yo yatumye mama wanyu yirukanwa.+

 2 None kuki naje simbone n’umwe?

Kuki igihe nahamagaraga nta witabye?+

Ese ukuboko kwanjye ni kugufi cyane ku buryo kudashobora gucungura,

Cyangwa nta mbaraga mfite zo gukiza?+

Dore mbwira inyanja igakama,+

Ngahindura inzuzi ubutayu.+

Amafi arimo arabora kubera kubura amazi

Kandi agapfa kubera inyota.

 3 Nambika ijuru umwijima mwinshi+

Kandi nkaryorosa ikigunira.”

 4 Umwami w’Ikirenga Yehova yampaye ururimi rw’abantu bigishijwe,+

Kugira ngo menye ijambo nkwiriye gusubiza unaniwe.+

Ankangura buri gitondo;

Agakangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe.+

 5 Umwami w’Ikirenga Yehova yafunguye ugutwi kwanjye

Kandi nanjye sinabaye icyigomeke.+

Sinigeze nyura mu kindi cyerekezo.+

 6 Umugongo wanjye nawutegeye abankubitaga

Kandi abamfuraga ubwanwa mbategera amatama yanjye.

Sinahishe mu maso hanjye abansuzuguraga n’abanciraga amacandwe.+

 7 Ariko Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara.+

Ni yo mpamvu ntazakorwa n’isoni.

Ni cyo cyatumye nkomeza mu maso hanjye hakamera nk’urutare+

Kandi nzi ko ntazakorwa n’isoni.

 8 Ubona ko nkiranuka ari hafi.

Ni nde wandega?*+

Ngaho nahaguruke duhangane.*

Ni nde ufite icyo anshinja?

Ngaho nanyegere.

 9 Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara.

Ni nde uzemeza ko nakoze icyaha?

Dore bose bazasaza nk’umwenda.

Bazaribwa n’udukoko.

10 Ni nde muri mwe utinya Yehova,

Akumvira ijwi ry’umugaragu we?+

Ni nde wagendeye mu mwijima mwinshi, nta mucyo uhari?

Niyiringire izina rya Yehova kandi yishingikirize ku Mana ye.

11 “Mwebwe mwese abacana umuriro,

Mugatuma ibishashi byawo bitaruka,

Mugende mu rumuri rw’umuriro wanyu

No mu bishashi by’umuriro mwacanye.

Dore ibyo muzabona biturutse mu kuboko kwanjye:

Muzaryama mu mibabaro.

51 “Mwebwe abakora uko bashoboye kose ngo bakore ibyiza, nimuntege amatwi,

Namwe abashaka Yehova.

Nimurebe igitare mukomokaho

N’aho mwacukuwe.

 2 Nimurebe papa wanyu Aburahamu

Na Sara+ wababyaye.*

Kuko Aburahamu yari umwe igihe namuhamagaraga+

Kandi namuhaye umugisha agira abana benshi.+

 3 Yehova azahumuriza Siyoni.+

Azahumuriza ahantu hayo hose habaye amatongo,+

Ubutayu bwayo abuhindure nka Edeni+

Kandi ikibaya cyo mu butayu bwaho, agihindure nk’ubusitani bwa Yehova.+

Hazabamo ibyishimo n’umunezero

N’amasengesho yo gushimira n’indirimbo nziza.+

 4 Mwa bantu banjye mwe, nimunyumve,

Namwe bantu banjye nimuntege amatwi,+

Kuko nzatanga itegeko,+

Ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu urumuri.+

 5 Gukiranuka kwanjye kuregereje,+

Agakiza kanyu ni njye kazaturukaho+

Kandi amaboko yanjye azacira abantu urubanza.+

Ibirwa bizanyiringira+

Kandi bizategereza ukuboko* kwanjye.

 6 Murebe hejuru mu ijuru,

Murebe no hasi ku isi,

Kuko ijuru rizabura nk’uko umwotsi ubura,

N’isi igasaza nk’umwenda.

Abayituye bazapfa nk’imibu,

Ariko agakiza kanjye kazagumaho kugeza iteka ryose+

Kandi gukiranuka kwanjye kuzahoraho.+

 7 Nimuntege amatwi mwebwe abazi gukiranuka,

Mwebwe abafite itegeko* ryanjye mu mitima yanyu.+

Ntimugatinye kuvugwa nabi n’abantu bashobora gupfa

Kandi ntimugahahamurwe n’ibitutsi byabo,

 8 Kuko udukoko tuzabarya nk’uko turya umwenda,

Tubarye nk’uturya ubwoya.+

Ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka ryose

Kandi agakiza kanjye kabe ku bantu bose.”+

 9 Yewe kuboko kwa Yehova we!+

Kanguka! Kanguka wambare imbaraga!

Kanguka nko mu bihe bya kera, nko mu bihe byashize.

Ese si wowe wamenaguye Rahabu,*+

Ugatobora cya gikoko cyo mu nyanja?+

10 Ese si wowe wakamije inyanja, ugakamya amazi menshi?+

Si wowe waciye inzira hagati mu nyanja kugira ngo abacunguwe bambuke?+

11 Abo Yehova yacunguye bazagaruka.+

Bazaza i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo+

Kandi bazagira ibyishimo bitazashira.+

Bazagira ibyishimo n’umunezero

Kandi agahinda n’akababaro bizahunga.+

12 “Ni njye ubwanjye ubahumuriza.+

Uri nde wowe utinya umuntu kandi azapfa,+

Ugatinya umwana w’umuntu kandi azuma nk’ubwatsi bubisi?

13 Kuki wibagirwa Yehova Umuremyi wawe,+

We warambuye ijuru+ kandi agashyiraho fondasiyo z’isi?

Umunsi wose wabaga watinye ukugirira nabi,

Nk’aho yari afite ubushobozi bwo kukurimbura.

None se uburakari bw’uwakugiriraga nabi buri he?

14 Umuntu wunamye mu minyururu ari hafi kurekurwa,+

Ntazapfa ngo ajye mu rwobo

Kandi ntazabura ibyokurya.

15 Ariko ndi Yehova Imana yawe,

Ni njye utuma inyanja yivumbura ikazamo imiraba ikaze.+

Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryanjye.+

16 Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa kawe

Kandi nzagutwikiriza igicucu cy’ukuboko kwanjye,+

Kugira ngo nshyire ijuru mu mwanya waryo, nshyireho na fondasiyo z’isi,+

Maze mbwire Siyoni nti: ‘muri abantu banjye.’+

17 Yerusalemu we, kanguka! Kanguka maze uhaguruke,+

Wowe wanywereye ku gikombe cy’uburakari bwa Yehova kiri mu ntoki ze.

Wanyoye divayi yo mu gikombe;

Warayinyoye uyimaramo, ituma udandabirana.+

18 Mu bana bose yabyaye, nta n’umwe wamuyoboye;

Mu bana yareze bose nta n’umwe wamufashe ukuboko.

19 Ibi bintu bibiri byakugezeho.

Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro?

Gusenywa no kurimburwa, inzara n’inkota!+

Ni nde uzaguhumuriza?+

20 Abana bawe bituye hasi.*+

Baryamye ahantu hose imihanda ihurira,

Bameze nk’intama z’ishyamba zafashwe mu rushundura bateze.

Basinze* uburakari bwa Yehova, gucyaha kw’Imana yawe.”

21 Ubwo rero umva ibi,

Yewe wa mugore w’umunyabibazo we kandi w’umusinzi ariko utasindishijwe na divayi.

22 Umwami wawe Yehova, Imana yawe irwanirira abantu bayo, iravuga iti:

“Dore ngiye kukuvana mu ntoki igikombe gituma udandabirana.+

Igikombe, ni ukuvuga igikombe cy’uburakari bwanjye,

Ntuzongera kukinyweraho.+

23 Nzagishyira mu ntoki z’abakubabazaga,+

Bakakubwira* bati: ‘unama kugira ngo tuguce hejuru,’

Ku buryo umugongo wawe wari warawugize nk’ubutaka,

Ukamera nk’inzira abantu banyuramo.”

52 Siyoni we,+ kanguka! Kanguka wambare imbaraga.+

Yewe Yerusalemu umujyi wera,+ ambara imyenda yawe myiza,

Kuko umuntu utarakebwe n’uwanduye batazongera kwinjira iwawe.+

 2 Yerusalemu we, ihungure umukungugu uhaguruke wicare.

Yewe mukobwa w’i Siyoni wagizwe imfungwa, hambura imigozi iri ku ijosi ryawe.+

 3 Yehova aravuga ati:

“Mwagurishijwe ku busa+

Kandi muzacungurwa nta mafaranga atanzwe.”+

 4 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Ubwa mbere, abantu banjye bagiye gutura muri Egiputa ari abanyamahanga,+

Nyuma yaho Ashuri ibagirira nabi nta mpamvu.”

 5 Yehova aravuga ati: “None se ubwo nakora iki?”

Yehova aravuga ati: “Kuko abantu banjye bajyaniwe ubusa.

Ababategeka bakomezaga gusakuza bishimiye gutsinda+

Kandi izina ryanjye ryahoraga risuzugurwa umunsi wose.+

 6 Ni cyo kizatuma abantu banjye bamenya izina ryanjye,+

Ni yo mpamvu uwo munsi bazamenya ko ari njye uvuga.

Dore ni njye ubivuze.”

 7 Mbega ukuntu bishimishije kubona umuntu* uje kubwiriza ubutumwa bwiza ku musozi,+

Utangaza amahoro,+

Uzana ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,

Utangaza agakiza,

Ubwira Siyoni ati: “Imana yawe yabaye Umwami!”+

 8 Tega amatwi! Abarinzi bawe bazamuye amajwi.

Basakuriza rimwe kubera ibyishimo,

Kuko igihe Yehova azagarura Siyoni bazabyibonera n’amaso yabo.

 9 Yemwe mwa turere tw’i Yerusalemu twabaye amatongo mwe, nimunezerwe kandi musakurize rimwe kubera ibyishimo,+

Kuko Yehova yahumurije abantu be,+ yacunguye Yerusalemu.+

10 Yehova yeretse ibihugu byose imbaraga ze zera,*+

Impera z’isi zose zizabona ibikorwa byo gukiza* by’Imana yacu.+

11 Mwebwe abahetse ibikoresho byo mu nzu ya Yehova,+

Muve aho hantu,* nimuhave,+ ntimukore ku kintu cyanduye,+

Musohoke+ kandi mukore uko mushoboye ntihagire ikintu kibanduza.

12 Muzasohoka nta bwoba mufite

Kandi ntimuzagenda nk’abahunze,

Kuko Yehova azabagenda imbere,+

Imana ya Isirayeli ikagenda inyuma yanyu ibarinze.+

13 Dore umugaragu wanjye+ azagaragaza ubushishozi mu byo akora.

Azahabwa umwanya ukomeye,

Azamurwe maze ashyirwe hejuru cyane.+

14 Abantu benshi bamwitegereje batangaye,

Kuko mu maso he hari hangiritse kurusha ah’undi muntu wese

Kandi isura ye yari yangiritse kuruta undi muntu uwo ari we wese.

15 Ubwo rero azatera ubwoba ibihugu byinshi.+

Abami bazacecekera* imbere ye,+

Kuko bazabona ibyo batari barigeze babwirwa

Kandi bazita ku byo batari barigeze bumva.+

53 Ni nde wizeye ibyo yatwumvanye?*+

Kandi se ni nde wabonye imbaraga za Yehova?+

 2 Azazamuka imbere y’umureba* nk’uko igiti gishibuka,+ azamuke nk’umuzi uva mu butaka butagira amazi.

Uko agaragara ntibizaba bihambaye cyangwa ngo abe afite ubwiza buhebuje+

Kandi nitumubona, tuzabona isura ye idashishikaje ku buryo twumva tumwishimiye.*

 3 Abantu baramusuzuguraga ntibamwegere+

Kandi yari umuntu uzi* imibabaro, amenyereye n’indwara;

Ni nk’aho twari twarahishwe mu maso he.*

Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’udafite icyo amaze.+

 4 Ni ukuri, yikoreye indwara zacu+

Kandi yikorera imibabaro yacu.+

Ariko twamufataga nk’uwahanwe* n’Imana, kandi agakubitwa na yo, ikamubabaza.

 5 Yatewe icumu+ kubera ibyaha byacu+

Kandi amakosa yacu ni yo yatumye ababazwa cyane.+

Yahawe igihano kugira ngo tubone amahoro+

Kandi ibikomere bye ni byo byadukijije.+

 6 Twese twari twarayobye nk’intama,+

Buri wese yari yaranyuze inzira ye,

Kandi Yehova ni we yashyizeho ibyaha byacu.+

 7 Igihe yafatwaga nabi+ yemeye kubabazwa,+

Ariko ntiyagira ijambo avuga.

Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+

Nk’uko umwana w’intama uceceka iyo bari kuwogosha ubwoya,

Ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+

 8 Yakuweho* bitewe no kugirirwa nabi no gucirwa urubanza rudakwiriye.

None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye?

Yakuwe mu gihugu cy’abazima.+

Ibyaha by’abantu banjye ni byo byatumye akubitwa kugeza apfuye.*+

 9 Yashyinguwe* hamwe n’abantu babi+

Ashyingurwa hamwe n’abakire,*+

Nubwo nta kintu kibi* yari yarigeze akora

Kandi akaba atarigeze abeshya.+

10 Icyakora Yehova yemeye* ko ababara cyane, kandi yemera ko arwara.

Nutanga ubuzima* bwe ngo bube igitambo cyo gukuraho ibyaha,+

Azabona urubyaro rwe, yongere n’iminsi azabaho+

Kandi Yehova azamukoresha kugira ngo ibyo ashaka bikorwe.+

11 Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize.

Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+

Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+

Kandi azikorera amakosa yabo.+

12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,

Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,

Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+

Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+

Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+

Kandi apfira abanyabyaha.+

54 Yehova aravuga ati: “Yewe mugore w’ingumba utarigeze ubyara we, vuga mu ijwi rinini wishimye!+

Yewe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise we,+ nezerwa kandi uvuge cyane wishimye!+

Kuko abana* b’umugore watawe n’umugabo ari benshi

Kurusha abana b’umugore ufite umugabo.”*+

 2 “Aho ihema ryawe ryubatse hagire hanini.+

Imyenda y’ihema ryawe ryiza yirambure.

Imigozi y’ihema ryawe yikurure cyane

Kandi ukomeze imambo* z’ihema ryawe.+

 3 Kuko uzaguka ugana iburyo n’ibumoso.

Abagukomokaho bazafata ibihugu,

Bature mu mijyi yari yarashenywe.+

 4 Ntutinye+ kuko utazakorwa n’isoni+

Kandi ntugire ikimwaro kuko utazatenguhwa.

Uzibagirwa igisebo wagize igihe wari inkumi

Kandi ntuzongera kwibuka ikimwaro wagize igihe wari warapfushije umugabo.”

 5 “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;*+

Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye

Kandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+

Azitwa Imana y’isi yose.+

 6 Yehova yaguhamagaye umeze nk’umugore watawe n’umugabo ufite agahinda kenshi,+

Umeze nk’umugore washatse akiri muto, nyuma umugabo akaza kumuta,” ni ko Imana yawe ivuga.

 7 “Kuko namaze igihe gito naragutaye,

Ariko nzakugirira imbabazi nkugarure.+

 8 Narakurakariye cyane, mara akanya gato ntakwitaho,+

Ariko nzakugirira imbabazi ngukunde urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,”+ ni ko Yehova Umucunguzi wawe+ avuga.

 9 “Ibi bimbereye nk’ibyo mu gihe cya Nowa.+

Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kuzura isi,+

Ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngucyahe.+

10 Kuko imisozi ishobora gukurwaho

N’udusozi tukanyeganyega,

Ariko njye sinzagukuraho urukundo rwanjye rudahemuka,+

Cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,”+ ni ko Yehova ukugirira imbabazi avuga.+

11 “Wa mugore wababaye we,+ ugahuhwa n’umuyaga ukujyana hirya no hino kandi ukaba utagira uguhumuriza,+

Ngiye gushyiraho amabuye yawe nyakomeze

Kandi ngushyirireho fondasiyo y’amabuye ya safiro.*+

12 Inkuta zawe nzazubakisha amabuye y’agaciro,*

Amarembo yawe nyubakishe amabuye abengerana*

Kandi imipaka yawe yose nyubakishe amabuye y’agaciro.

13 Abana* bawe bose bazigishwa na Yehova+

Kandi bazagira amahoro menshi.+

14 Uzakomezwa no gukiranuka.+

Kugirirwa nabi bizaba kure yawe,+

Nta kintu uzatinya kandi ngo kigutere ubwoba,

Kuko kitazakwegera.+

15 Nihagira ugutera,

Si njye uzaba mutumye.

Uzagutera wese azagwa ari wowe azize.”+

16 “Dore ni njye waremye umunyabukorikori,

We uhuha mu muriro w’amakara

Kandi agakora intwaro ye.

Ni njye waremye umurimbuzi kugira ngo arimbure.+

17 Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho+

Kandi ururimi rwose ruzakuburanya, uzarutsinda.

Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova

Kandi gukiranuka kwabo ni njye guturukaho,” ni ko Yehova avuga.+

55 Yemwe abafite inyota mwese,+ nimuze mufate amazi.+

Namwe abadafite amafaranga nimuze mugure murye.

Rwose, nimuze mugure divayi n’amata+ mudatanze amafaranga cyangwa ikindi kintu.+

 2 Kuki mukomeza gutanga amafaranga mugura ibintu bitari ibyokurya

Kandi se kuki mutanga amafaranga muba mwabonye bibaruhije mugura ibintu bidahaza?

Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza+

Kandi mukishimira* cyane ibyiza kurusha ibindi.*+

 3 Mutege amatwi kandi munsange.+

Nimwumve maze muzakomeze kubaho

Kandi nzagirana namwe isezerano rihoraho,+

Rihuje n’urukundo rudahemuka nakunze Dawidi, isezerano ryo kwizerwa.+

 4 Dore namugize umuhamya+ w’ibihugu,

Mugira umuyobozi+ n’umutegetsi+ w’ibihugu.

 5 Dore uzahamagara abantu utazi

Kandi abantu bo mu gihugu utigeze kumenya baziruka bagusanga,

Kubera Yehova Imana yawe,+ Uwera wa Isirayeli,

Kuko azagushyira hejuru.+

 6 Mushake Yehova kumubona bigishoboka,+

Mumuhamagare akiri hafi.+

 7 Umuntu mubi nareke ibyo akora+

N’ugira nabi ahindure ibitekerezo bye.

Agarukire Yehova kuko azamugirira imbabazi,+

Agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.+

 8 Yehova aravuga ati: “Kuko ibyo mutekereza atari byo ntekereza+

Kandi ibyo mukora bitandukanye n’ibyo nkora.

 9 Nk’uko ijuru risumba isi,

Ni ko n’ibikorwa byanjye bisumba ibyanyu

Kandi ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.+

10 Nk’uko imvura n’urubura bimanuka bivuye mu ijuru

Ntibisubireyo bitaratosa ubutaka, ngo bimeze imyaka kandi yere,

Umuhinzi akabona imbuto n’urya akabona ibyokurya,

11 Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera.+

Ntirizangarukaho nta cyo rirakora,+

Ahubwo rizakora ibyo nishimira+

Kandi rikore ibyo naritumye.

12 Muzasohoka mwishimye+

Kandi muzagarurwa mu mahoro.+

Imisozi n’udusozi bizanezererwa imbere yanyu, bisakuze byishimye+

Kandi ibiti byo mu murima byose bizakoma amashyi.+

13 Ahari ibihuru by’amahwa hazamera igiti cy’umuberoshi,+

Naho ahari igisura hamere igiti cy’umuhadasi.

Bizatuma izina rya Yehova rimenyekana,+

Bibe ikimenyetso kitazigera kivaho.”

56 Uku ni ko Yehova avuga ati:

“Muharanire ubutabera+ kandi mukore ibyo gukiranuka,

Kuko agakiza kanjye kagiye kuza

Kandi gukiranuka kwanjye kugiye kugaragara.+

 2 Ugira ibyishimo ni ukora ibyo

N’umwana w’umuntu utabireka,

Agakomeza kubahiriza Isabato ntayihumanye*+

Kandi akarinda ukuboko kwe gukora igikorwa cyose kibi.

 3 Umunyamahanga ujya mu ruhande rwa Yehova+ ntakavuge ati:

‘Yehova azantandukanya n’abantu be byanze bikunze

Kandi umuntu w’inkone* ntakavuge ati: ‘dore ndi igiti cyumye.’”

4 Uku ni ko Yehova abwira abantu b’inkone bubahiriza amasabato yanjye kandi bagahitamo ibyo nishimira, bakubahiriza isezerano ryanjye:

 5 “Nzabaha umwanya mu nzu yanjye kandi nibuke izina ryanyu,

Mbahe ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa.

Nzabaha izina rizagumaho kugeza iteka ryose,

Izina ritazakurwaho.

 6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,

Bagakunda izina rya Yehova+

Kandi bakaba abagaragu be,

Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye

Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,

 7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+

Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.

Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,

Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+

8 Umwami w’Ikirenga Yehova, uhuriza hamwe abatatanye bo muri Isirayeli,+ aravuga ati:

“Nzamushyira abandi bantu biyongera ku bamaze guhurira hamwe.”+

 9 Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, namwe mwese mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe,

Nimuze murye.+

10 Abarinzi ni impumyi.+ Nta n’umwe wamenye ibishobora kubaho.+

Bose ni imbwa z’ibiragi zidashobora kumoka.+

Zirahagira kandi zikiryamira; zikunda gusinzira.

11 Ni imbwa z’ibisambo,

Ntibigera bahaga.

Ni abungeri* badasobanukiwe.+

Buri wese yanyuze inzira ye.

Buri wese muri bo yishakira inyungu abanje guhemuka maze akavuga ati:

12 “Nimuze! Ngiye gushaka divayi,

Maze tunywe inzoga kugeza dusinze+

Kandi ejo hazaba hameze nk’uyu munsi, ndetse habe heza kurushaho.”

57 Umukiranutsi yararimbutse,

Ariko nta wubizirikana mu mutima we.

Abantu b’indahemuka barapfuye,+

Ariko nta wamenye ko umukiranutsi atakiriho,

Kuko yatwawe n’ibyago.

 2 Agira amahoro.

Abantu bose bagendera mu nzira yo gukiranuka, baruhukira mu mva* zabo.

 3 “Naho mwe, mwa bana b’umugore w’umupfumu mwe,

Mwa rubyaro rw’umusambanyi n’umugore w’indaya mwe,

Nimwigire hafi.

 4 Uwo museka ni nde?

Ni nde mukomeza kwasamira mugasohora indimi mumuseka?

Ese ntimuri abana b’abanyabyaha

N’abana b’abanyabinyoma,+

 5 Abantu bagirira irari mu biti binini,+

Munsi y’igiti gitoshye cyose,+

Bakicira abana mu bibaya,+

Munsi y’imikoki yo mu bitare?

 6 Umugabane wawe uri kumwe n’amabuye asennye yo mu kibaya.+

Ni byo koko ni wo mugabane wawe.

Unayasukira ituro ry’ibyokunywa kandi ukayaha impano.+

Ese ibyo byanshimisha koko?

 7 Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+

Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+

 8 Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho.

Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye.

Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini.

Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe.

Wakundaga kuryama ku buriri bumwe na bo+

Kandi ukitegereza igitsina cy’umugabo.*

 9 Waramanutse ujya kureba Meleki* ufite amavuta

Kandi ufite parufe nyinshi cyane.

Wohereje intumwa zawe zigera kure,

Ku buryo wamanutse ukagera mu Mva.*

10 Waruhiye mu nzira zawe nyinshi wanyuzemo,

Ariko ntiwavuga uti: ‘ibi nta cyizere bitanga!’

Wabonye ibikongerera imbaraga,

Ni yo mpamvu utarambiwe.*

11 None se ni nde waguteye ubwoba maze ugatinya,

Bigatuma utangira kubeshya?+

Ntiwigeze unyibuka.+

Nta cyo wigeze uzirikana mu mutima wawe.+

Kubera ko nakomeje guceceka kandi sinite ku byo ukora,+

Ni yo mpamvu utigeze untinya.

12 Njye nzagaragaza ‘gukiranuka’ kwawe+ n’ibikorwa byawe+

Kandi nta cyo bizakumarira.+

13 Nutabaza ushaka uwagufasha

Ibigirwamana byawe warundanyije ntibizagukiza,+

Byose bizatwarwa n’umuyaga.

Umwuka uzabitwara,

Ariko umuntu umpungiraho azaragwa igihugu,

Aragwe umusozi wanjye wera.+

14 Umuntu azavuga ati: ‘nimuhubake, nimuhubake umuhanda! Muhashyire inzira!+

Muvane ikintu cyose mu nzira cyabangamira abantu banjye.’”

15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,

Uhoraho iteka ryose+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+

Aravuga ati: “Ntuye hejuru kandi hera,+

Ariko nanone mbana n’abababaye* kandi bafite agahinda

Kugira ngo nsubize imbaraga aboroheje

Kandi nsubize imbaraga abafite imitima ibabaye.+

16 Sinzabarwanya iteka ryose

Kandi sinzahora mbarakariye,+

Kuko umwuka w’umuntu ushobora kuba muke cyane bitewe nanjye,+

Ibyo bikaba no ku byo naremye bihumeka.

17 Nababajwe n’uko abona* inyungu abanje guhemuka,+

Maze ndamukubita, muhisha mu maso hanjye kandi ndakaye.

Ariko yaransuzuguye+ akomeza kumvira ibyo umutima we umubwira.

18 Nabonye ibikorwa bye

Ariko nzamukiza+ maze muyobore.+

Kandi nzamuhumuriza, mpumurize+ n’abantu be bafite agahinda.”+

19 Yehova aravuga ati: “Nzatuma iminwa ivuga amagambo yo gusingiza.*

Uri hafi n’uri kure bazahabwa amahoro adashira+

Kandi nzabakiza.”

20 “Ariko abantu babi bameze nk’inyanja irimo umuyaga mwinshi idashobora gutuza,

Amazi yayo agakomeza kuzamura ibyatsi n’ibyondo.”

21 Imana yanjye iravuga iti: “Nta mahoro y’ababi.”+

58 “Hamagara n’imbaraga zawe zose; komeza uhamagare!

Zamura ijwi ryawe nk’iry’ihembe.

Bwira abantu banjye ukuntu bigometse,+

Ubwire abo mu muryango wa Yakobo ibyaha byabo.

 2 Banshaka buri munsi

Kandi bakavuga ko bishimira kumenya ibikorwa byanjye,

Nk’aho ari abantu bakora ibyo gukiranuka

Kandi batigeze bareka ubutabera bw’Imana yabo.+

Bansaba imanza zitabera,

Nk’aho bishimira kwegera Imana:+

 3 ‘Kuki twigomwa kurya no kunywa ntubibone+

Kandi twakwibabaza ntubyiteho?’+

Ni ukubera ko iyo mwigomwe kurya no kunywa muba mwishakira inyungu* zanyu

Kandi mukagirira nabi abakozi banyu.+

 4 Iyo mwigomwe kurya no kunywa birangira mutonganye, mukarwana

Kandi mugakubitana ibipfunsi mufite ubugome.

Ntimushobora kwigomwa kurya no kunywa nk’uko mubikora uyu munsi ngo ijwi ryanyu ryumvikane mu ijuru.

 5 Ese mugira ngo umunsi wo kwigomwa kurya no kunywa nifuza ni umeze utya?

Ese ni umunsi umuntu yibabaza,*

Akubika umutwe nk’ubwatsi burebure,*

Agasasa ibigunira akaryama mu ivu?

Ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya no kunywa n’umunsi wo gushimisha Yehova?

 6 Oya, kwigomwa kurya no kunywa nemera ni uku:

Ni ugukuraho iminyururu y’ubugome,

Guhambura imigozi iziritse ku giti batwaraho imitwaro,*+

Kurekura abababaye bakagenda+

No gucamo kabiri igiti cyose batwaraho imitwaro.

 7 Ni ugusangira ibyokurya byawe n’umuntu ushonje,+

Ukazana umuntu ubabaye utagira aho aba ukamushyira mu nzu yawe,

Wabona umuntu udafite imyenda yo kwambara ukayimuha+

Kandi ntiwirengagize mwene wanyu?

 8 Nubigenza utyo, umucyo wawe uzaba nk’urumuri rwa mu gitondo bwenda gucya+

Kandi uzahita ukira.

Gukiranuka kwawe kuzakugenda imbere

Kandi ikuzo rya Yehova rizakugenda inyuma rikurinze.+

 9 Icyo gihe uzahamagara Yehova akwitabe;

Uzatabaza akubwire ati: ‘Ndi hano!’

Nukura iwawe igiti batwaraho imitwaro

Kandi nureka gutunga abandi urutoki, ukirinda amagambo yo gusebanya,+

10 Ukigomwa ibyo wifuza*+

Ukabiha umuntu ushonje kandi ukagaburira abantu bababaye,*

Icyo gihe umucyo wawe uzamurikira no mu mwijima

Kandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa.+

11 Yehova azakuyobora igihe cyose

Kandi atume uhaga* n’igihe uzaba uri mu gihugu cyumagaye.+

Azakomeza amagufwa yawe,

Umere nk’ubusitani bwuhirwa neza,+

Ube nk’isoko y’amazi idakama.

12 Bazakubakira ahari harashenywe+

Kandi uzubaka fondasiyo zahozeho kera.+

Uzitwa umuntu usana inkuta zasenyutse*+

N’usana imihanda yo guturaho.

13 Nureka kwishakira inyungu* zawe ku munsi wanjye wera+ w’Isabato

Kandi ukita umunsi wera wa Yehova w’Isabato ibyishimo byawe, umunsi ukwiriye guhabwa icyubahiro+

Ukawuha icyubahiro aho kwishakira inyungu zawe no kuvuga amagambo adafite akamaro,

14 Ni bwo uzishimira Yehova

Kandi nanjye nzakunyuza ahantu hasumba ahandi ku isi.+

Nzatuma urya ku murage* wa sogokuruza wawe Yakobo,+

Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”

59 Dore, ukuboko kwa Yehova si kugufi ku buryo kutakiza+

N’ugutwi kwe ntikwapfuye* ku buryo kutakumva.+

 2 Oya, ahubwo amakosa yanyu ni yo yabatandukanyije n’Imana yanyu.+

Ibyaha byanyu byatumye ibahisha mu maso hayo

Kandi yanga kubumva.+

 3 Kuko ibiganza byanyu byandujwe* n’amaraso+

N’intoki zanyu zikanduzwa n’ibyaha.

Iminwa yanyu ivuga ibinyoma+ n’ururimi rwanyu ruvuga ibyo gukiranirwa.

 4 Nta n’umwe ushyigikiye ubutabera,+

Nta nujya mu rukiko ajyanywe no kuvuga ukuri.

Biringira ubusa*+ bakavuga ibitagira akamaro.

Batwita ingorane maze bakabyara ibibi.+

 5 Baturaga* amagi y’inzoka ifite ubumara,

Kandi baboha inzu y’igitagangurirwa.+

Umuntu wese uriye amagi yayo arapfa

N’igi ryose rimenetse rivamo inzoka y’impiri.

 6 Inzu yabo y’igitagangurirwa ntizababera umwenda

Kandi ibyo bakora ntibizabatwikira.+

Imirimo yabo ni mibi

Kandi ibikorwa by’urugomo biri mu biganza byabo.+

 7 Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,

Bakihutira kuvusha amaraso y’inzirakarengane.+

Ibitekerezo byabo ni bibi;

Bararimbura kandi bakangiza.+

 8 Ntibigeze bamenya icyo bakora ngo babane amahoro n’abandi

Kandi nta butabera burangwa mu nzira zabo.+

Inzira zabo ntizigororotse

Kandi uzinyuramo wese ntazagira amahoro.+

 9 Ni yo mpamvu ubutabera buri kure yacu

Kandi gukiranuka ntikutugereho.

Dukomeza kwiringira kubona urumuri, ariko tukabona umwijima.

Twiringira kubona umucyo, ariko dukomeza kugendera mu mwijima.+

10 Dukorakora ku rukuta nk’umuntu utabona,

Tugakomeza gukorakora nk’abatagira amaso.+

Dusitara ku manywa nk’aho ari mu mwijima;

Mu bantu bafite imbaraga tumeze nk’abapfuye.

11 Dukomeza gutaka nk’idubu

Kandi dukomeza kuvuga nk’inuma dufite agahinda.

Twiringiye ubutabera, ariko nta buhari.

Twiringiye agakiza, ariko kari kure yacu.

12 Kuko ibicumuro byacu ari byinshi imbere yawe;+

Buri cyaha cyacu kiradushinja.+

Ibicumuro byacu biri kumwe natwe

Kandi amakosa yacu tuyazi neza.+

13 Twakoze ibyaha kandi twihakana Yehova;

Twarahindukiye dutera umugongo Imana yacu.

Twavuze ibyo kugira nabi no kwigomeka;+

Dutekereza kubeshya maze tukabeshya.+

14 Ubutabera busubizwa inyuma+

Kandi gukiranuka guhagarara kure;+

Ukuri* kwasitariye aho abantu bahurira

Kandi ibikwiriye ntibishobora kwinjira.

15 Ukuri kwarabuze+

Kandi umuntu wese uhindukira akareka ibibi arasahurwa.

Yehova yarabibonye maze biramubabaza,*

Abona ko nta butabera buhari.+

16 Yabonye ko nta muntu n’umwe uhari,

Atangazwa no kuba nta muntu n’umwe ugira icyo akora,

Nuko ukuboko kwe gutanga agakiza

Kandi gukiranuka kwe kuramushyigikira.

17 Yambaye gukiranuka nk’ikoti* ry’icyuma,

Yambara n’agakiza* ku mutwe nk’ingofero.+

Yambaye kwihorera nk’uko bambara umwenda+

Kandi icyifuzo cyo gukora ibintu neza, yacyambaye nk’ikoti.

18 Azabakorera ibihuje n’ibyo bakoze.+

Azarakarira abamurwanya, arakarire abanzi be.+

Ibirwa azabiha ingororano ibikwiriye.

19 Uhereye iburasirazuba bazatinya izina rya Yehova

Kandi uhereye iburengerazuba bazatinya ikuzo rye,

Kuko azaza ameze nk’umugezi wihuta,

Uyobowe n’umwuka wa Yehova.

20 Yehova aravuga ati: “Umucunguzi+ azaza i Siyoni,+

Asange abakomoka kuri Yakobo barahindukiye bakareka ibyaha byabo.”+

21 Yehova aravuga ati: “Nanjye iri ni ryo sezerano ngiranye na bo.+ Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nashyize mu kanwa kawe, ntibizava mu kanwa kawe cyangwa mu kanwa k’abana bawe, cyangwa mu kanwa k’abuzukuru bawe, uhereye ubu kugeza iteka ryose,” ni ko Yehova avuga.

60 “Yewe mugore,+ haguruka umurike kuko umucyo wawe uje.

Ikuzo rya Yehova rikurabagiranaho.+

 2 Dore umwijima uzatwikira isi

Kandi umwijima mwinshi uzatwikira ibihugu.

Ariko wowe Yehova azakumurikira

N’ikuzo rye rikugaragareho.

 3 Ibihugu bizasanga urumuri rwawe+

Kandi abami+ bazasanga ubwiza budasanzwe bw’urumuri rwawe.+

 4 Ubura amaso yawe urebe impande zose.

Bose bahuriye hamwe; baza bagusanga.

Abahungu bawe bakomeza kuza baturutse kure+

Kandi abakobwa bawe bakaza bateruwe.+

 5 Icyo gihe uzabireba ugaragaze ibyishimo+

Kandi umutima wawe unezerwe, wuzure umunezero,

Kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusanga

N’ubutunzi bw’ibihugu bukaza aho uri.+

 6 Ingamiya nyinshi cyane zizuzura mu gihugu cyawe,*

Ingamiya z’ingabo zikiri nto z’i Midiyani no muri Efa.+

Iziturutse i Sheba zose zizaza.

Zizaza zihetse zahabu n’ububani,*

Zizatangaza icyubahiro cya Yehova.+

 7 Amatungo yose y’i Kedari+ azahurizwa aho uri.

Amapfizi y’intama y’i Nebayoti+ azagukorera.

Azaza ku gicaniro cyanjye yemewe+

Kandi nzataka inzu yanjye ifite ubwiza.+

 8 Bariya ni ba nde baza baguruka nk’igicu,

Bameze nk’inuma zijya mu mazu yazo?*

 9 Ibirwa bizanyiringira,+

Amato y’i Tarushishi azaba ari imbere*

Kugira ngo azane abahungu bawe baturutse kure,+

Bazanye ifeza na zahabu byabo,

Bagana izina rya Yehova Imana yawe, basanga Uwera wa Isirayeli,

Kuko azaba yaragutatse ubwiza.+

10 Abanyamahanga bazubaka inkuta zawe

N’abami babo bagukorere.+

Kuko nzaba naragukubise nkurakariye,

Ariko nzakwemera nkugirire imbabazi.+

11 Amarembo yawe azahora afunguye;+

Ntazigera afungwa haba ku manywa cyangwa nijoro,

Kugira ngo bakuzanire ubukungu bwo mu bihugu

Kandi abami babyo ni bo bazabanza.+

12 Kuko igihugu n’ubwami bitazagukorera bizarimbuka

Kandi ibihugu bizarimbuka byanze bikunze.+

13 Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe,+

Igiti cy’umuberoshi, igiti cy’umutidari n’igiti cyo mu bwoko bwa sipure bizazana+

Kugira ngo bitake ahantu hanjye hera;

Nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.+

14 Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,

Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yawe

Kandi bazakwita umurwa wa Yehova,

Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+

15 Nubwo nagutaye, abantu bakakwanga kandi nta n’umuntu unyura iwawe,+

Nzatuma uba umuntu abantu bahora basingiza,

Utuma abantu bishima igihe cyose.+

16 Uzanywa amata y’ibihugu,+

Wonke amabere y’abami;+

Uzamenya udashidikanya ko njyewe Yehova ndi Umukiza wawe

Kandi ko Intwari ya Yakobo ari Umucunguzi wawe.+

17 Umuringa nzawusimbuza zahabu,

Icyuma ngisimbuze ifeza,

Igiti ngisimbuze umuringa,

Naho amabuye nyasimbuze icyuma.

Nzashyiraho amahoro akubere abagenzuzi

No gukiranuka kukubere abakoresha.+

18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe

Kandi kurimbura no gusenya ntibizumvikana ku mipaka yawe.+

Inkuta zawe uzazita Agakiza+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.

19 Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywa

N’ukwezi ntikuzongera kukumurikira.

Yehova ni we uzakubera urumuri iteka ryose+

Kandi Imana yawe ni yo izaba ubwiza bwawe.+

20 Izuba ryawe ntirizongera kurenga

N’ukwezi kwawe ntikuzijima,

Kuko Yehova azakubera urumuri iteka ryose+

Kandi iminsi yawe yo kurira izaba yararangiye.+

21 Abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;

Igihugu kizaba icyabo kugeza iteka ryose.

Bazaba igiti cyashibutse nateye,

Umurimo w’amaboko yanjye,+ kugira ngo nsingizwe.+

22 Abantu bake bazaba igihumbi

Kandi itsinda rito rihinduke abantu bakomeye.

Njyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”

61 Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri njye,+

Kuko Yehova yantoranyije kugira ngo ntangarize abicisha bugufi ubutumwa bwiza.+

Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima yihebye,

Gutangariza imfungwa ko zizafungurwa

No guhumura amaso y’imfungwa.+

 2 Yantumye gutangaza ko igihe cy’imbabazi za Yehova cyageze

N’igihe cyo kwihorera kw’Imana yacu,+

No guhumuriza abarira cyane bose.+

 3 Yantumye guha abaririra Siyoni

Ibitambaro byo kwambara mu mutwe kugira ngo babisimbuze ivu,

Kubaha amavuta y’ibyishimo aho kurira cyane

No kubaha umwenda w’ibyishimo aho kwiheba.

Bazitwa ibiti binini byo gukiranuka,

Ibiti byatewe na Yehova kugira ngo yiheshe ikuzo.*+

 4 Bazongera kubaka ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo,

Bazamure ahari harasenyutse mu bihe byahise.+

Bazasubizaho imijyi yari yarashenywe,+

Ahantu hari harahindutse amatongo kuva kera cyane.+

 5 “Abantu mutazi bazaza, baragire amatungo yanyu

Kandi abantu mutazi+ ni bo bazajya babahingira, bite no ku mizabibu yanyu.+

 6 Naho mwe, muzitwa abatambyi ba Yehova;+

Bazabita abakozi b’Imana yacu.

Muzarya ubutunzi bw’ibihugu+

Kandi muzumva bubateye ishema.*

 7 Aho kumwara muzahabwa umugabane ukubye kabiri

Kandi aho gukorwa n’isoni bazavugana ibyishimo, bishimira umugabane wabo.

Ni byo koko, bazahabwa umugabane ukubye kabiri mu gihugu cyabo.+

Bazishima iteka ryose,+

 8 Kuko njyewe Yehova nkunda ubutabera;+

Nanga ubujura n’akarengane.+

Nzabaha ibihembo byabo nk’uko biri

Kandi nzagirana na bo isezerano rihoraho.+

 9 Abazabakomokaho bazamenyekana mu bindi bihugu+

Kandi abazabakomokaho bamenyekane mu bantu bo mu mahanga.

Abazababona bose bazabamenya,

Bamenye ko ari urubyaro Yehova yahaye umugisha.”+

10 Nzishimira Yehova cyane.

Njyewe wese,* nzishimira Imana yanjye,+

Kuko yanyambitse imyenda y’agakiza,+

Ikanyambika ikanzu* yo gukiranuka,

Nk’uko umukwe yambara igitambaro cyo ku mutwe nk’umutambyi,+

Nk’uko umugeni yambara ibintu by’umurimbo.

11 Nk’uko ubutaka bumeza imyaka

N’umurima ukameramo ibyawutewemo,

Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova

Ameza gukiranuka+ n’ishimwe+ imbere y’ibihugu byose.

62 Sinzaceceka+ kubera Siyoni

Kandi sinzatuza kubera Yerusalemu,

Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+

N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+

 2 “Yewe mugore, ibihugu bizabona gukiranuka kwawe+

N’abami bose babone ikuzo ryawe.+

Uzitwa izina rishya,+

Izina uzahabwa na Yehova ubwe.

 3 Uzaba ikamba ry’ubwiza mu kuboko kwa Yehova,

Igitambaro umwami yambara ku mutwe kiri mu kiganza cy’Imana yawe.

 4 Nta wuzongera kuvuga ko uri umugore watawe+

Kandi nta wuzongera kwita igihugu cyawe amatongo.+

Ahubwo uzitwa Ibyishimo Byanjye Biri muri Yo+

N’igihugu cyawe cyitwe Umugore Ufite Umugabo.

Kuko Yehova azakwishimira

Kandi igihugu cyawe kikamera nk’umugore ufite umugabo.

 5 Nk’uko umusore ashyingiranwa n’umukobwa w’isugi,

Ni ko abahungu bawe bazakugira umugore wabo.

Kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni,

Ni ko Imana yawe izakwishimira.+

 6 Yerusalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,

Ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro.

Mwebwe abavuga izina rya Yehova,

Ntimutuze

 7 Kandi ntimutume atuza kugeza igihe azakomeza Yerusalemu;

Ni byo koko kugeza igihe azatuma isi yirata Yerusalemu.”+

 8 Yehova yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, ararahira ati:

“Sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,

Cyangwa ngo abantu bo mu bindi bihugu banywe divayi yawe nshya, kuko wayiruhiye.+

 9 Ahubwo abasarura imyaka yawe ni bo bazayirya kandi bazasingiza Yehova.

Abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+

10 Mutambuke, mutambuke munyure mu marembo.

Mukure ibintu byose mu nzira abantu batambuke.+

Nimwubake, mwubake umuhanda.

Muwukuremo amabuye,+

Mushingire abantu ikimenyetso.*+

11 Dore, Yehova yatangarije impera z’isi ati:

“Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti:

‘Dore agakiza kawe karaje.+

Dore Imana ije ifite ingororano

Kandi ibihembo itanga biri imbere yayo.’”+

12 Bazitwa abantu bera, abacunguwe na Yehova+

Kandi uzitwa Uwashatswe, Umujyi Utaratawe.+

63 Uriya ni nde uje aturutse muri Edomu,+

Agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana,*

Yambaye imyenda y’icyubahiro,

Atambuka afite imbaraga nyinshi?

“Ni njyewe, uvuga ibyo gukiranuka,

Nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”

 2 Kuki umwenda wawe utukura

Kandi se kuki imyenda yawe isa n’abanyukanyukira imizabibu aho bengera Divayi?+

 3 “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,

Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije.

Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,

Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+

Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,

Maze imyenda yanjye yose irandura.

 4 Kuko umunsi wo kwihorera uri mu mutima wanjye+

N’umwaka w’abo nacunguye ukaba ugeze.

 5 Naritegereje ariko sinabona uwo kumfasha;

Natangajwe no kubona nta muntu waje kumfasha.

Ukuboko kwanjye kwatumye ntsinda+

Kandi umujinya wanjye uranshyigikira.

 6 Nanyukanyutse abantu bo mu bindi bihugu mbarakariye,

Mbanywesha umujinya wanjye barasinda,+

Amaraso yabo nyamena ku butaka.”

 7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,

Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,

Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+

Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,

Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.

 8 Kuko avuga ati: “Ni ukuri aba ni abantu banjye, ni abana bazakomeza kuba indahemuka.”+

Ni cyo cyatumye ababera Umukiza.+

 9 Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.+

Intumwa ye bwite* yarabakijije.+

Kubera ko yabakunze kandi akabagirira impuhwe, yarabacunguye,+

Maze arabahagurutsa abaheka iminsi yose yo mu bihe bya kera.+

10 Ariko barigometse+ bababaza umwuka we wera,+

Na we ahinduka umwanzi wabo,+

Maze arabarwanya.+

11 Nuko bibuka iminsi ya kera,

Iminsi y’umugaragu we Mose maze baravuga bati:

“Ari he Uwambukije abantu be n’abungeri*+ b’umukumbi we?+

Ari he Uwamushyizemo umwuka we wera?+

12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+

Ari he Uwatandukanyije amazi imbere yabo+

Kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+

13 Ari he Uwabanyujije mu mazi arimo umuyaga mwinshi,*

Kugira ngo bagende badasitara,

Nk’ifarashi mu butayu?*

14 Nk’uko amatungo amanuka mu kibaya,

Ni ko umwuka wa Yehova watumye baruhuka.”+

Uko ni ko wayoboye abantu bawe,

Kugira ngo wiheshe izina rikomeye.*+

15 Reba hasi uri hejuru mu ijuru,

Uri ahantu hawe utuye, hera kandi hahebuje.*

Ko utakitwitaho cyane kandi ngo utugaragarize imbaraga zawe?

Impuhwe zawe nyinshi+ n’imbabazi zawe biri he?+

Ntabwo bikitugeraho.

16 Uri Papa,+

Nubwo Aburahamu ashobora kuba atatuzi

Na Isirayeli ntatwemere,

Wowe Yehova uri Papa.

Witwa Umucunguzi wacu kuva kera.+

17 Yehova, kuki utureka ntidukomeze gukurikiza amategeko yawe?

Kuki ureka imitima yacu ikanga kukumvira, bigatuma tutagutinya?+

Garuka kubera abagaragu bawe,

Imiryango wagize umurage wawe.+

18 Abantu bawe bera bamaze igihe gito bafite igihugu,

Abanzi bacu banyukanyutse urusengero rwawe.+

19 Kuko twamaze igihe kirekire tumeze nk’abo utigeze gutegeka,

Tumeze nk’abatarigeze kwitirirwa izina ryawe.

64 Iyaba warasatuye ijuru ukamanuka,

Ku buryo imisozi itigita bitewe nawe,

 2 Nk’igihe umuriro utangiye gutwika igihuru,

Umuriro ugatuma amazi abira,

Abanzi bawe bari kumenya izina ryawe

N’ibihugu byinshi bikagirira ubwoba bwinshi imbere yawe!

 3 Igihe wakoraga ibintu biteye ubwoba tutigeze twitega ko byabaho,+

Waramanutse maze imisozi itigitira imbere yawe.+

 4 Kuva kera, nta wigeze abyumva cyangwa ngo abitege amatwi

Kandi nta jisho ryigeze ribona indi Mana itari wowe,

Wowe ugirira neza abakomeza kugutegereza.*+

 5 Waje gusanganira abakora ibyiza bishimye,+

Abakomeza kukwibuka kandi bagakurikiza amategeko yawe.

Dore waraturakariye igihe twakomezaga gukora ibyaha,+

Twamaze igihe kinini tubikora.

None se ubwo dukwiriye gukizwa?

 6 Twese twabaye nk’umuntu wanduye

Kandi ibikorwa byacu byo gukiranuka bimeze nk’umwenda wandujwe n’imihango.+

Twese tuzamera nk’ibibabi byenda kuma

Kandi ibyaha byacu bizadutwara nk’umuyaga.

 7 Nta n’umwe uhamagara izina ryawe,

Nta wugira icyo akora ngo agufate,

Kuko utakomeje kutwitaho+

Kandi utuma dushira* kubera ibyaha byacu.

 8 Ariko noneho Yehova, uri Papa.+

Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu.+

Twese turi umurimo w’amaboko yawe.

 9 Yehova, ntuturakarire cyane+

Kandi ntuzahore wibuka ibyaha byacu iteka ryose.

Turakwinginze turebe, kuko twese turi abantu bawe.

10 Imijyi yawe yera yahindutse ubutayu.

Siyoni yahindutse ubutayu,

Yerusalemu ntigituwe.+

11 Inzu* yacu yera kandi nziza cyane,*

Iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo,

Yatwitswe n’umuriro+

Kandi ibintu byose twakundaga byarangiritse.

12 None se Yehova, uzirengagiza ibyo byose ukomeze kwifata?

Ese uzakomeza guceceka maze ureke dukomeze kubabazwa bikabije?+

65 “Nemeye ko abatarambaririje banshaka.

Nemeye ko abantu batanshakishije bambona.+

Nabwiye abantu batigeze bambaza izina ryanjye nti: ‘ndi hano! Dore ndi hano!’+

 2 Narambuye amaboko yanjye umunsi wose, nyaramburira abantu banze kumva,+

Abantu bakora ibibi,+

Bakayoborwa n’ibitekerezo byabo.+

 3 Ni abantu bahora bansuzugura ku mugaragaro,+

Bagatambira ibitambo mu busitani+ kandi bagatambira ibitambo ku bicaniro by’amatafari umwotsi wabyo ukazamuka.

 4 Bicara mu marimbi,+

Bakarara ahantu hihishe,*

Barya inyama z’ingurube+

Kandi mu masorori yabo haba harimo isosi y’ibintu byanduye.*+

 5 Baravuga bati: ‘guma aho uri ntunyegere,

Kuko ndi uwera kukurusha.’*

Abo ni umwotsi uturuka mu mazuru yanjye,* umuriro waka umunsi wose.

 6 Dore byanditswe imbere yanjye.

Sinzakomeza guceceka,

Ahubwo nzabahana,+

Nzabahanira ibyo bakoze byose,*

 7 Bitewe n’ibyaha byabo hamwe n’ibyaha bya ba sekuruza,”+ ni ko Yehova avuga.

“Kubera ko batambiye ibitambo ku misozi,

Umwotsi wabyo ukazamuka kandi bakantukira ku dusozi,+

Nzabanza mbahanire* ibikorwa bibi bakoze byose.”

 8 Yehova aravuga ati:

“Nk’uko divayi nshya iboneka mu iseri ry’imizabibu,

Maze umuntu akavuga ati: ‘ntimuryangize kuko ririmo ikintu cyiza,’*

Ni ko nzabigenza kubera abagaragu banjye;

Sinzabarimbura bose.+

 9 Nzatuma Yakobo agira abamukomokaho

Kandi ntume Yuda abyara uzaragwa imisozi yanjye.+

Abo natoranyije bazayiragwa

Kandi ni ho abagaragu banjye bazatura.+

10 Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirisha

Kandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira.

Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka.

11 Ariko muri mu bantu baretse Yehova,+

Bibagirwa umusozi wanjye wera,+

Bategurira ameza imana y’Amahirwe,

Bagasuka divayi mu bikombe bakabyuzuza, bayisukira imana Igena Ibizaba.

12 Ubwo rero nzabateza inkota+

Kandi mwese muzunama kugira ngo mwicwe,+

Kuko nahamagaye ntimwitabe,

Navuga ntimwumve.+

Mwakomeje gukora ibyo nanga,

Muhitamo ibimbabaza.”+

13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:

“Dore abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara.+

Abagaragu banjye bazanywa,+ ariko mwe muzicwa n’inyota.

Abagaragu banjye bazishima,+ ariko mwe muzakorwa n’isoni.+

14 Dore abagaragu banjye bazavuga cyane bishimye bitewe n’uko bazaba bameze neza ku mutima,

Ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima

Kandi muzarira cyane bitewe no kwiheba.

15 Izina ryanyu muzarisigira abo natoranyije, bazajye barikoresha nk’umuvumo*

Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azabica mwese,

Ariko abagaragu be azabahamagara mu rindi zina,+

16 Kugira ngo umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isi

Azawuhabwe n’Imana ivuga ukuri*

N’umuntu wese urahira mu isi

Azarahire mu izina ry’Imana ivuga ukuri.+

Ibintu bibabaje bya kera bizibagirana

Kandi amaso yanjye ntazongera kubibona.+

17 Dore, ndarema ijuru rishya n’isi nshya;+

Ibya kera ntibizongera kwibukwa

Kandi ntibizatekerezwa.+

18 Ubwo rero munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.

Kuko ndema Yerusalemu ngo ibe impamvu yo kwishima

N’abantu baho kugira ngo babe impamvu yo kunezerwa.+

19 Nzishimira Yerusalemu kandi nezererwe abantu banjye;+

Ntizongera kumvikanamo ijwi ryo kurira cyangwa iryo gutaka bitewe n’imibabaro.”+

20 “Ntihazongera kubamo umwana ubaho iminsi mike

Kandi nta musaza uzapfa atujuje iminsi ye yo kubaho.

Kuko n’uzapfa afite imyaka 100, azafatwa nk’umwana muto

Kandi umunyabyaha azavumwa nubwo yaba afite imyaka 100.*

21 Bazubaka amazu bayabemo+

Kandi bazatera ibiti by’imizabibu barye imbuto zabyo.+

22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo

Kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi,

Kuko abantu banjye bazabaho iminsi myinshi nk’igiti+

Kandi abo natoranyije bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo bakora.

23 Ntibazaruhira ubusa+

Kandi ntibazabyara abana bo guhura n’ibibazo,

Kuko bo n’abana babo,+

Bakomoka ku bahawe umugisha na Yehova.+

24 Na mbere y’uko bantabaza nzabasubiza.

Mu gihe bazaba bagitangira kuvuga nzabumva.”

25 Yehova aravuga ati: “Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe,

Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa+

Kandi inzoka izajya irya umukungugu.

Nta muntu bizagirira nabi cyangwa ngo bigire icyo byangiza ku musozi wanjye wera wose.”+

66 Yehova aravuga ati:

“Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, naho isi ikaba aho nkandagiza ibirenge.*+

Ubwo se mwanyubakira inzu imeze ite+

Kandi se naruhukira he?”+

 2 Yehova aravuga ati: “Ibyo byose ukuboko kwanjye ni ko kwabiremye

Kandi uko ni ko byabayeho.+

Ubwo rero, uwo nzitaho ni uyu:

Ni umuntu wicisha bugufi kandi wihebye, akagira ubwoba* bitewe n’ijambo ryanjye.+

 3 Ubaga ikimasa ameze nk’uwica umuntu.+

Utamba intama ameze nk’uvuna imbwa ijosi.+

Utanga ituro ameze nk’utamba amaraso y’ingurube.+

Utanga ububani* kugira ngo bube ituro ry’urwibutso,+ ameze nk’usabira abandi umugisha akoresheje amagambo y’ubumaji.*+

Bahisemo kugendera mu nzira zabo

Kandi bishimira* ibintu biteye iseseme.

 4 Ubwo rero nzahitamo uko nzabahana+

Kandi ibyo batinya ni byo nzabateza.

Kubera ko nahamagaye ntihagire uwitaba,

Navuga ntihagire utega amatwi,+

Bakomeje gukora ibyo nanga,

Bahitamo gukora ibimbabaza.”+

 5 Mwa bantu mwe muterwa ubwoba* n’ijambo rya Yehova, nimwumve uko avuga:

“Abavandimwe banyu babanga bakabaha akato kubera izina ryanjye, baravuze bati: ‘Yehova nahabwe ikuzo!’+

Ariko azaboneka atume mugira ibyishimo

Kandi ni bo bazakorwa n’isoni.”+

 6 Nimwumve amajwi aturutse mu mujyi w’abantu bafite akavuyo, amajwi aturutse mu rusengero.

Ni ijwi rya Yehova urimo guha abanzi be igihano kibakwiriye.

 7 Siyoni yabyaye itaragira ibise,+

Ibyara umwana w’umuhungu itarajya ku gise.

 8 Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo?

Ni nde wigeze kubona ibintu nk’ibyo?

Ese igihugu cyavukira umunsi umwe?

Cyangwa igihugu cyose cyavukira rimwe?

Nyamara Siyoni yo ikimara gufatwa n’ibise yahise ibyara abahungu bayo.

 9 Yehova arabaza ati: “Ese nafungura inda ibyara nkabuza umwana kuvuka?”

“Cyangwa natuma umwana agera igihe cyo kuvuka maze ngafunga inda ibyara?” Ni ko Imana yawe ibaza.

10 Mwebwe abakunda Yerusalemu mwese,+ nimwishimane na yo.+

Nimwishimane na yo mugire ibyishimo byinshi mwebwe mwese abayiririra,

11 Kuko muzonka ibere ryayo mugahaga kandi mukabona ihumure.

Muzanywa muhage kandi mwishimire ikuzo ryayo ryinshi.

12 Yehova aravuga ati:

“Dore ngiye gutuma igira amahoro ameze nk’uruzi+

N’ikuzo ry’ibihugu rimeze nk’umugezi wuzuye.+

Muzonka kandi babaterure

Bababyinishe nk’umwana uri ku bibero.

13 Nk’uko umubyeyi w’umugore ahumuriza umuhungu we,

Ni ko nzakomeza kubahumuriza+

Kandi muzahumurizwa kubera Yerusalemu.+

14 Muzabireba maze mugire ibyishimo mu mutima,

Amagufwa yanyu azabyibuha nk’ubwatsi bugitangira kumera.

Ukuboko* kwa Yehova kuzamenyeshwa abagaragu be,

Ariko abanzi be bo azabamagana.”+

15 “Kuko Yehova azaza ameze nk’umuriro+

N’amagare ye ameze nk’umuyaga mwinshi,+

Kugira ngo abiture afite uburakari bwinshi,

Abacyahe akoresheje ibirimi by’umuriro.+

16 Kuko Yehova azakoresha umuriro kugira ngo akore ibihuje n’urubanza yaciriye abantu bose.

Koko rero, azaba yitwaje inkota ye

Kandi abishwe na Yehova bazaba benshi.

17 “Abiyeza bakisukura kugira ngo bajye mu busitani*+ bakurikiye ikigirwamana kiri mu busitani hagati, bakarya inyama z’ingurube+ n’ibiteye iseseme ndetse n’imbeba,+ bose bazarimbukira rimwe,” ni ko Yehova avuga. 18 “Kubera ko nzi ibikorwa byabo n’ibitekerezo byabo, ndaje mpurize hamwe abantu bo mu bihugu byose n’indimi zose; kandi bazaza babone ikuzo ryanjye.”

19 “Nzashyira ikimenyetso hagati yabo, nohereze mu bindi bihugu bamwe mu barokotse, ni ukuvuga i Tarushishi,+ i Puli n’i Ludi,+ haba abantu bakora imiheto, i Tubali n’i Yavani,+ no mu birwa bya kure cyane bitigeze byumva ibyanjye cyangwa ngo bibone ikuzo ryanjye. Nzatangaza ikuzo ryanjye mu bindi bihugu.+ 20 Bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu bihugu byose,+ babahe Yehova ngo babe impano. Bazabazana ku mafarashi, mu magare akururwa n’amafarashi, mu magare atwikiriye, ku nyumbu* no ku ngamiya zihuta cyane, babageze ku musozi wanjye wera, ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga. “Bizaba bimeze nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kitanduye.”*

21 Yehova aravuga ati: “Nanone nzafata bamwe muri bo babe abatambyi, abandi babe Abalewi.”

22 Nanone Yehova aravuga ati: “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya+ ndema bizahora imbere yanjye, ni ko ababakomokaho n’izina ryanyu bizahoraho.”+

23 Yehova aravuga ati: “Igihe cyose ukwezi kwagaragaye no kuri buri sabato,

Abantu bose bazaza buname imbere yanjye.*+

24 Bazasohoka babone intumbi z’abanyigometseho,

Kuko inyo zibariho zitazapfa

N’umuriro wabo utazazima,+

Kandi bazabera abantu bose ikintu giteye iseseme.”

Bisobanura ngo: “Agakiza ka Yehova.”

Cyangwa “ntibazi shebuja.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abikanda.”

Cyangwa “ingando.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abanyagitugu.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “kuribata.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”

Cyangwa “inzoga y’ingano.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzaguteza ukuboko kwanjye.”

Uko bigaragara ni ibiti n’ubusitani byari bifitanye isano no gusenga ibigirwamana.

Ni ubudodo bushobora kwaka.

Cyangwa “amabwiriza.”

Ibikoresho bivugwa aha ni impabuzo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo “ni ufite umwuka mu mazuru.”

Ni umuntu uvura uwariwe n’inzoka.

Cyangwa “ubugingo bwabo bugushije ishyano.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazarya imbuto z’ibikorwa byabo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amazu y’ubugingo.”

Cyangwa “imirimbo ikozwe mu bikonoshwa bisamira.”

Cyangwa “imyenda y’imbere.”

Inkovu ivugwa aha ni ikimenyetso bashyiraga ku mucakara cyangwa ku mfungwa bakoresheje icyuma gishyushye.

Ni ukuvuga, ikimwaro baterwaga no kuba batarashatse kandi batagira abana.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amabyi.”

Cyangwa “ingando.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati imwe.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri imwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa imwe.”

Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “abanyacyubahiro bayo.”

Cyangwa “ubutabera.”

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Cyangwa “umwanzuro; inama.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “yiteguye kurasa.”

Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndende kandi yashyizwe hejuru.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijwi ry’uwahamagaraga.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndacecekeshejwe.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntiyashobora.”

Bisobanura ngo: “Abasigaye bake ni bo bonyine bazagaruka.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Tubuhahamure.”

Cyangwa “duce imyenge mu nkuta zabwo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tubusature.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Bisobanura ngo: “Imana iri kumwe natwe.”

Ni ukuvuga, Ufurate.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikaramu y’umuntu usanzwe.”

Iri zina rigaragaza ko abantu bari kwihutira gusahura ibihugu by’abanzi babo.

Cyangwa “ihamywa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “negera.”

Ni ukuvuga, umugore wa Yesaya.

Ni umuyoboro w’amazi.

Ni ukuvuga, Ufurate.

Reba Yes 7:14.

Cyangwa “nimukenyere.”

Imana iri kumwe natwe mu Giheburayo ni “ʽimmanou ’El” (Emanweli). Reba Yes 7:14; Yes 8:8.

Cyangwa “icyemezo.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “gutegerezanya amatsiko.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuseke ntubatambikira.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ubutware.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyuma.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo n’urubingo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana batagira papa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa.”

Cyangwa “kubahana.”

Cyangwa “ikuzo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzahana.”

Cyangwa “igihano.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ishoka.”

Cyangwa “gukiranuka.”

Cyangwa “mu rukenyerero.”

Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Inyana n’intare bizarisha hamwe.”

Cyangwa “ibihugu bizamushaka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azarambura ukuboko kwe.”

Ni ukuvuga, Babuloniya.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutugu.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Azakamya.”

Ni ukuvuga, Ufurate.

Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Cyangwa “mucuranga.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wa mugore utuye i Siyoni we”; abaturage bose bagereranyijwe n’umugore.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu banjye bejejwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatsinda y’inyenyeri yitwa Kesili.” Rishobora kuba ari itsinda ry’inyenyeri rya Oriyoni n’andi matsinda y’inyenyeri byegeranye.

Cyangwa “bazabacamo ibice.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifite ikuzo.”

Cyangwa “imbuni.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abadayimoni bameze nk’ihene.”

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Cyangwa “azatuma baruhukira.”

Cyangwa “muzatuka.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amasekurume y’ihene.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswe ni “inzu.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyi ni yo nama itangwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kubanguriwe.”

Cyangwa “inzoka yihuta cyane y’ubumara.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Inzu.”

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ryerekeza ku biti bikunze kuba ku nkombe z’imigezi yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Cyangwa “amashami yawo yaremerewe n’imizabibu itukura.”

Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kubera ko urusaku rw’intambara rwamanukiye ku mbuto zo mu mpeshyi no ku byo mwasaruye.”

Cyangwa “ibazwe mu buryo bwitondewe nk’uko umukozi ukorera ibihembo abigenza”; ni ukuvuga, imyaka itatu yuzuye.

Ni ukuvuga, ahantu harunze ibisigazwa by’ibyasenyutse.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubiri we ufite ibinure.”

Ni imitwe y’ingano zimaze kwera.

Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ishimishije.”

Cyangwa “imishibu.”

Cyangwa “imishibu y’imana yo mu kindi gihugu.”

Cyangwa “ishyanga ry’abantu bafite imbaraga nyinshi, bagenda bahonyora.”

Cyangwa “impabuzo.”

Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.

Ni abantu bavura umuntu wariwe n’inzoka.

Cyangwa “Memfisi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo cyangwa urubingo.”

Guhigura umuhigo ni ugukora ibyo wiyemeje.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Taritani.”

Cyangwa “ikigunira ukenyeye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yambaye umwenda w’imbere gusa.”

Cyangwa “ubwambure bwa Egiputa bukagaragara.”

Cyangwa “yari ifite ubwiza batangariraga.”

Uko bigaragara, byerekeza ku karere ko muri Babuloniya ya kera.

Uko bigaragara ni Babuloni yagateje.

Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana w’umuhungu.”

Bisobanura “guceceka.”

Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.

Cyangwa “ibazwe mu buryo bwitondewe nk’uko umukozi ukorera ibihembo abigenza;” ni ukuvuga, umwaka umwe wuzuye.”

Bishobora kuba byerekeza kuri Yerusalemu.

Ni imvugo y’ubusizi ishobora kuba yumvikanisha impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.

Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atwikurura.”

Cyangwa “icyarindaga.”

Cyangwa “ibigunira.”

Cyangwa “ingoro.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “aho gutura.”

Cyangwa “ubutegetsi.”

Ni igiti kigufi gisongoye, bakoresha bashinga ihema.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uburemere.”

Cyangwa “udushami.”

Ni ukuvuga, umugezi usohoka muri Nili.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amasugi.”

Birashoboka ko Tiro ari yo yahindutse ahantu hatuwe n’inyamaswa zo mu butayu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”

Cyangwa “isi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Cyarumye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rihoraho.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.

Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “mu burengerazuba.”

Cyangwa “mu burasirazuba.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nahabwe ikuzo.”

Cyangwa “ukwezi kw’inzora.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbere y’abayobozi be.”

Cyangwa “inama.”

Cyangwa “divayi yabitswe irimo itende ryayo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azamira bunguri.”

Uko bigaragara uvugwa aha ni Imana.

Birashoboka ko ibi byerekeza ku birundo by’itaka cyangwa amabuye, byabaga biri inyuma y’urukuta rw’umujyi.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abafite imigambi ihamye.”

Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Cyangwa “ubugingo bwacu bwifuza.”

Ni ukuvuga, twifuza ko Imana n’izina ryayo byibukwa kandi bikamenyekana.

Cyangwa “n’ubugingo bwanjye bwose.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ishyaka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basuka imbere yawe ibiri mu mitima yabo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurambo w’umuntu wanjye.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikime cy’ibyatsi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buzagarura abapfuye baburimo batagira icyo bashoboye.” Cyangwa “buzabyara abadafite icyo bashoboye bapfuye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Uko bigaragara uvugwa aha ashobora kuba ari Isirayeli, ikaba yariswe umugore kandi ikagereranywa n’uruzabibu.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ukuvuga, Ufurate.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibi bishobora kuba byerekeza ku murwa mukuru, ari wo Samariya.

Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.

Cyangwa “umugozi wo gupima ku mugozi wo gupima, umugozi wo gupima ku mugozi wo gupima.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Twakoze ibyo twabonye mu iyerekwa.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “itimasi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nibasobanukirwa bazagira ubwoba bwinshi.”

Cyangwa “isi yose.”

Ni ikirungo kiva mu tubuto duto tw’umukara, tugira uburyohe nk’ubw’urusenda.

Ni ubwoko bw’ingano z’agaciro gake zahingwaga muri Egiputa.

Cyangwa “ihana.”

Cyangwa “ufite umugambi.”

Cyangwa “ufite ubwenge bwinshi.”

Bishobora kuba bisobanura “iziko ry’igicaniro cy’Imana,” byerekeza kuri Yerusalemu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abanyamahanga.”

Cyangwa “ubugingo bwe burimo ubusa.”

Cyangwa “ubugingo bwe bwumagaye.”

Cyangwa “inama.”

Cyangwa “mbega ngo murononekara!”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ucyahira ku irembo ry’umujyi.”

Ni ukuvuga, gushoberwa.

Cyangwa “batabanje kumva icyo mbivugaho.”

Cyangwa “inzoka zifite ubumara bukaze.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu kigega.”

Cyangwa “ni abakomeza kumutegerezanya amatsiko bose.”

Cyangwa “muzahumanya.”

Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mubyite ibyanduye.”

Cyangwa “byagosowe hakoreshejwe igitiyo n’igikoresho gifite amenyo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akayunguruzo k’ibitagira akamaro.”

Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.

Aha ngaha, Tofeti ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo yerekeza ku hantu haka umuriro, ikaba igereranya kurimbuka.

Ni ukuvuga, Yehova.

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”

Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”

Cyangwa “umuriro.”

Cyangwa “ubwugamo.”

Cyangwa “aho guhungira.”

Cyangwa “atume abantu bemera ubuhakanyi.”

Cyangwa “ubugingo bw’ushonje.”

Cyangwa “umunyacyubahiro.”

Cyangwa “mukenyere ibigunira.”

Uko bigaragara byerekeza ku musozi w’i Yerusalemu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mukazitura.”

Cyangwa “imbaraga.”

Cyangwa “amarumbo y’inzige.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutunzi atanga.”

Uvugwa aha ni umwanzi.

Ni ifu y’umweru iva mu mabuye amwe n’amwe.

Cyangwa “uzatekereza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rukomeye cyane.”

Cyangwa “izarengerwa n’amaraso yabo.”

Uko bigaragara byerekeza kuri Bosira, umurwa mukuru wa Edomu.

Ni ibintu by’umukara bimatira, bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

Ni igisiga kigira amaguru maremare.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amabuye.”

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Cyangwa “imbuni.”

Bishobora no kuvugwa ngo “abadayimoni bameze nk’ihene.”

Ni inyoni imeze nk’igihunyira.

Guturaga ni igihe igikoko kimennye amagi yacyo kugira ngo kivanemo ibyana.

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yazigabanyije igihugu akoresheje umugozi upima.”

Cyangwa “habaseleti.”

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Cyangwa “umuyobozi w’abahaga divayi umwami.”

Cyangwa “ingoro.”

Cyangwa “ururimi rw’Igisiriya.”

Cyangwa “ibigunira.”

Cyangwa “ingoro.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuko abana bageze mu matako.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumushyiramo umwuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ayirambura.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Wicara hagati.”

Cyangwa “imigende ya Nili.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nakoze.”

Ubwirwa aha ni Hezekiya.

Cyangwa “ibyeze ku ntete zaguye hasi.”

Cyangwa “amadarajya; ingazi.” Birashoboka ko ari zo zabafashaga kumenya aho isaha igeze.

Cyangwa “igisigo yahimbye.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nyishingira.”

Cyangwa “niyoroheje.”

Cyangwa “kuko ubugingo bwanjye bushaririwe.”

Ni ukuvuga, amagambo y’Imana n’ibikorwa byayo.

Cyangwa “ukunda ubugingo bwanjye.”

Cyangwa “urwobo rwo kurimbuka.”

Cyangwa “ntiwongeye kureba ibyaha byanjye.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ingoro.”

Cyangwa “ukuri.”

Cyangwa “cyikubye kabiri.”

Cyangwa “azaragira.”

Ni umwanya uba uri hagati y’igikumwe n’agahera mu gihe ikiganza kirambuye.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Wasobanukiwe.”

Cyangwa “ntibyashobora kuvamo inkwi zihagije.”

Cyangwa “igishushanyo gikozwe mu cyuma.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uruziga.”

Cyangwa “abategetsi.”

Cyangwa “nta wabusobanukirwa.”

Cyangwa “mukomeze mucecekere imbere yanjye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto.”

Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibya mbere.”

Cyangwa “abayobozi bakuru.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “nta muntu n’umwe mpa ku cyubahiro cyanjye.”

Cyangwa “ubutaka bwumutse.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Cyangwa “ubugingo.”

Bishobora kuba bisobanura “ibintu bizabanza kubaho mu gihe kiri imbere.”

Ni agashumi bashyiraga mu itara, bagacana kakaka.

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Cyangwa “imbuni.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umpamagara.”

Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.

Cyangwa “ibikorwa byo kwigomeka.”

Bishobora kuba bisobanura “abigisha Amategeko.”

Cyangwa “bahumanye.”

Cyangwa “kuva ukivuka.”

Bisobanura “utunganye.” Ni izina ry’icyubahiro rihabwa Isirayeli.

Cyangwa “igihugu cyishwe n’inyota.”

Cyangwa “imikinga.”

Ni ukuvuga, ibishushanyo.

Cyangwa “urusengero.”

Cyangwa “gukiza ubugingo bwe.”

Cyangwa “abahanuzi b’ibinyoma.”

Cyangwa “umwungeri.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akenyuruze abami.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzagukenyeza.”

Cyangwa “utongana.”

Cyangwa “uwamubumbye.”

Cyangwa “uwaribumbye.”

Bishobora no kuvuga ngo: “Icyo wakoze nta mikondo gifite.”

Cyangwa “ufite ibise by’iki?”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakozi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abacuruzi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Utarayiremye ngo ibemo ubusa.”

Cyangwa “rikiranuka.”

Cyangwa “urubyaro rwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakayunamira.”

Cyangwa “umugambi; inama.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kandi nta we nzababarira.”

Cyangwa “umugogo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nubwo ufite ubupfumu bwinshi n’uburozi.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bo bagabanya ijuru mo ibice; Abaragura bakoresheje inyenyeri.”

Cyangwa “gukiza ubugingo bwabo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asubire iyo yaturutse.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mwarakomotse kuri.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibya mbere.”

Cyangwa “nabasuzumiye.” Bishobora no kuvugwa ngo: “Nabatoranyirije.”

Cyangwa “nta muntu n’umwe mpa ku cyubahiro cyanjye.”

Cyangwa “hamwe n’umwuka we.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntarava mu nda ya mama.”

Cyangwa “Yehova azandenganura.”

Cyangwa “ingororano.”

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ku dusozi turiho ubusa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abafite umubiri bose.”

Cyangwa “ni nde wahangana nanjye.”

Cyangwa “tubonane.”

Cyangwa “wabagiriye ku gise.”

Cyangwa “imbaraga.”

Cyangwa “amabwiriza.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “bararabiranye.”

Cyangwa “buzuye.”

Cyangwa “bakabwira ubugingo bwawe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge by’uje kubwiriza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova yahinnye ukuboko k’umwenda we, kugira ngo agaragaze ukuboko kwe kwera.”

Cyangwa “intsinzi.”

Uko bigaragara aho hantu herekeza kuri Babuloni.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazafunga iminwa yabo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyo twumvise.”

Umureba uvugwa aha yerekeza ku muntu muri rusange, cyangwa Imana.

Cyangwa “ku buryo twamukunda.”

Cyangwa “usobanukiwe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuntu abantu batifuzaga kureba.”

Cyangwa “uwatejwe uburwayi.”

Ibi bishobora kuba bisobanura ko yishwe, cyangwa ko bamujyanye kugira ngo bamwice.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni byo byatumye akubitwa.”

Cyangwa “umuntu yamuhaye aho gushyingurwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugabo w’umukire.”

Cyangwa “urugomo.”

Cyangwa “Icyakora Yehova yishimiye.”

Cyangwa “ubugingo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”

Cyangwa “shebuja.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”

Cyangwa “shobuja.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “amabuye ya odemu.”

Cyangwa “amabuye y’umuriro.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”

Cyangwa “ubugingo bwanyu bukishimira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibifite ibinure.”

Cyangwa “ntayanduze.”

Ni abantu bafite imyanya ndangagitsina yangijwe n’abandi bantu.

Cyangwa “abashumba.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku buriri bwabo.”

Bishobora kuba byerekaza ku gusenga ibigirwamana.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwami.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utacitse intege.”

Cyangwa “abihana.”

Uko bigaragara abavugwa aha ni “Abisirayeri.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ndarema imbuto z’iminwa.”

Cyangwa “ibyishimo.”

Cyangwa “ababaza ubugingo bwe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo n’urubingo.”

Cyangwa “umugogo.”

Cyangwa “ibyo ubugingo bwawe bwifuza.”

Cyangwa “ubugingo bubabaye.”

Cyangwa “ahaze ubugingo bwawe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyuho.”

Cyangwa “kwishakira ibyishimo.”

Cyangwa “wishimira umurage.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntikuremereye.”

Cyangwa “byahumanyijwe.”

Cyangwa “ibitariho.”

Guturaga ni igihe igikoko kimennye amagi yacyo, kugira ngo kivanemo ibyana.

Cyangwa “ubunyangamugayo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abona ko ari bibi.”

Cyangwa “ikanzu itagira amaboko.”

Cyangwa “intsinzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zizakuzuraho.”

Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege, batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.

Cyangwa “mu myenge y’amazu yazo.”

Cyangwa “azabanza.”

Cyangwa “kugira ngo yitake ubwiza.”

Cyangwa “Kandi muziratana ubukire bwabyo.”

Cyangwa “ubugingo bwanjye.”

Cyangwa “ikanzu itagira amaboko.”

Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Itukura cyane.”

Cyangwa “umumarayika uhagarara imbere ye.”

Cyangwa “abashumba.”

Cyangwa “amazi menshi.”

Cyangwa “ahantu hadatuwe.”

Cyangwa “ryiza.”

Cyangwa “heza.”

Cyangwa “kugutegereza bihanganye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dushonga.”

Cyangwa “urusengero.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifite ikuzo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu tuzu tw’abarinzi.”

Cyangwa “bihumanye.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko natuma nawe uba uwera.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwotsi mu mazuru yanjye.”

Cyangwa “ahubwo nzabitura, nshyire inyiturano mu gituza cyabo.”

Cyangwa “nzabitura, nshyire inyiturano mu gituza cyabo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Cyangwa “yizerwa.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amen.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kandi umuntu utazageza ku myaka 100, azafatwa nk’uwavumwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “intebe y’ibirenge byanjye.”

Cyangwa “agahangayika.”

Ni ukuvuga ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Usingiza ikigirwamana.”

Cyangwa “ubugingo bwabo bwishimira.”

Cyangwa “muhangayikishwa.”

Cyangwa “imbaraga.”

Ni ukuvuga, ubusitani bwihariye bwakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana.

Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.

Cyangwa “kidahumanye.”

Cyangwa “bansenge.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze