KUVA
1 Igihe Yakobo, ari we Isirayeli, yajyaga muri Egiputa, yajyanye n’abahungu be, buri wese ari kumwe n’abo mu rugo rwe.+ Aya ni yo mazina y’abahungu ba Yakobo: 2 Rubeni, Simeyoni, Lewi, Yuda,+ 3 Isakari, Zabuloni, Benyamini, 4 Dani, Nafutali, Gadi na Asheri.+ 5 Abantu bose bakomotse kuri Yakobo bari 70, ariko Yozefu we yari asanzwe ari muri Egiputa.+ 6 Amaherezo Yozefu yaje gupfa+ hamwe n’abavandimwe be bose n’ab’icyo gihe bose. 7 Nuko Abisirayeli* barabyara batangira kuba benshi mu gihugu kandi bakomeza kwiyongera no gukomera cyane mu buryo budasanzwe, maze bakwira ahantu hose muri icyo gihugu.+
8 Nyuma y’igihe, Egiputa itangira gutegekwa n’undi mwami utari uzi Yozefu. 9 Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisirayeli babaye benshi cyane kandi baturusha imbaraga.+ 10 None rero nimuze tubigire ubwenge, bitabaye ibyo bazakomeza kwiyongera kandi nituramuka dutewe n’abanzi bacu, bazifatanya na bo baturwanye maze bave mu gihugu.”
11 Nuko babashyiriraho abayobozi bo kubakoresha imirimo ivunanye cyane+ kugira ngo babakandamize. Nanone bubatse umujyi wa Pitomu n’uwa Ramesesi+ kugira ngo Farawo ajye ayibikamo ibintu. 12 Ariko uko barushagaho gukoresha Abisirayeli iyo mirimo ivunanye, ni ko Abisirayeli barushagaho kwiyongera bagakomeza gukwira hirya no hino, ku buryo byatumye Abanyegiputa babatinya, bakabanga cyane.+ 13 Ni cyo cyatumye Abanyegiputa bakandamiza Abisirayeli kandi bakabakoresha imirimo ivunanye cyane.+ 14 Babakoreshaga imirimo ivunanye yo gucukura ibumba no kubumba amatafari n’indi mirimo yose igoye cyane yo gukora mu mirima, batuma ubuzima bubabihira. Babagize abacakara, babatwaza igitugu, babakoresha imirimo yose ivunanye.+
15 Nyuma yaho umwami wa Egiputa avugana n’ababyaza b’Abaheburayokazi ari bo Shifura na Puwa, 16 arababwira ati: “Nimujya kubyaza+ Abaheburayokazi hakavuka umuhungu, mujye muhita mumwica. Ariko nihavuka umukobwa mujye mumureka abeho.” 17 Icyakora abo babyaza batinya Imana y’ukuri, ntibakora ibyo umwami yari yababwiye. Ntibigeze bica abana b’abahungu.+ 18 Hashize igihe umwami wa Egiputa ahamagara ba babyaza arababaza ati: “Ni iki cyatumye mutica abana b’abahungu?” 19 Abo babyaza basubiza Farawo bati: “Abaheburayokazi ntibameze nk’Abanyegiputakazi. Kubera ko bafite imbaraga, babyara umubyaza atarabageraho.”
20 Nuko Imana igirira neza abo babyaza. Abisirayeli bakomeza kuba benshi kandi barakomera cyane. 21 Kubera ko abo babyaza batinye Imana y’ukuri, nyuma yaho yaje gutuma bagira abana. 22 Amaherezo, Farawo ategeka abantu be bose ati: “Umwana w’umuhungu w’Umuheburayo wese uzajya uvuka, mujye mumujugunya mu ruzi rwa Nili ariko uw’umukobwa mujye mumureka abeho.”+
2 Icyo gihe, umugabo wo mu muryango wa Lewi yashatse umukobwa wa Lewi.+ 2 Nuko uwo mugore aratwita, abyara umwana w’umuhungu. Yitegereje ukuntu ari mwiza, amara amezi atatu amuhishe.+ 3 Ariko abonye ko atagishoboye kumuhisha,+ amubohera agatebo mu mfunzo* agahomesha ibintu bitinjirwamo n’amazi,* ashyiramo uwo mwana maze agashyira mu rubingo rwo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 4 Hanyuma mushiki w’uwo mwana+ ahagarara ahitaruye kugira ngo arebe uko biri bumugendekere.
5 Nuko umukobwa wa Farawo aramanuka aje kwiyuhagira mu ruzi rwa Nili, kandi abaja be bagendagendaga ku nkombe y’urwo ruzi. Abona ka gatete mu rubingo, ahita yohereza umuja we ngo akazane.+ 6 Agapfunduye abonamo umwana w’umuhungu, kandi uwo mwana yarimo arira. Nuko amugirira impuhwe, ariko aravuga ati: “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.” 7 Mushiki w’uwo mwana abaza umukobwa wa Farawo ati: “Urashaka ko njya kuguhamagarira umugore wo mu Baheburayo kugira ngo azakonkereze uyu mwana?” 8 Nuko umukobwa wa Farawo aramubwira ati: “Ngaho genda!” Uwo mukobwa ahita agenda azana mama w’uwo mwana.+ 9 Hanyuma umukobwa wa Farawo aramubwira ati: “Jyana uyu mwana umunyonkereze, nzajya nguhemba.” Nuko uwo mugore ajyana uwo mwana akajya amwonsa. 10 Umwana amaze gukura, amushyira umukobwa wa Farawo aba umwana we.+ Uwo mukobwa amwita Mose.* Aravuga ati: “Ni ukubera ko namuvanye mu mazi.”+
11 Nuko umunsi umwe, igihe Mose yari amaze gukura no kugira imbaraga, ajya aho bene wabo bari bari kugira ngo arebe imirimo ivunanye cyane babakoreshaga.+ Agezeyo abona Umunyegiputa akubita umwe muri bene wabo b’Abaheburayo. 12 Areba hirya no hino abona nta muntu umureba, ahita yica uwo Munyegiputa, arangije amutaba mu musenyi.+
13 Bukeye asubirayo, asanga noneho ari Abaheburayo babiri bari kurwana. Ahita abwira uwari uri mu makosa ati: “Kuki uri gukubita mugenzi wawe?”+ 14 Na we aramusubiza ati: “Ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza? Ese nanjye urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?”+ Nuko Mose ahita agira ubwoba bwinshi aravuga ati: “Ni ukuri ibyanjye byamenyekanye!”
15 Nuko Farawo abyumvise, ashaka kwica Mose. Mose ahunga Farawo ajya gutura mu gihugu cy’i Midiyani,+ agezeyo yicara ku iriba. 16 Icyo gihe i Midiyani+ hari umutambyi wari ufite abakobwa barindwi, maze baraza bavoma amazi buzuza ikibumbiro* kugira ngo bahe amazi umukumbi wa papa wabo. 17 Ariko nk’uko byari bisanzwe abashumba baraza, birukana abo bakobwa. Mose abibonye arahaguruka atabara abo bakobwa, aha amazi umukumbi wabo. 18 Nuko bageze iwabo, papa wabo Reweli*+ aratangara arababaza ati: “Noneho byagenze bite ko mubangutse?” 19 Baramusubiza bati: “Hari Umunyegiputa+ wadukijije abashumba kandi ni na we watuvomeye amazi, ayaha n’umukumbi wacu.” 20 Nuko abwira abakobwa be ati: “None se ari he? Kuki mwamusize? Nimumuhamagare aze dusangire.” 21 Hanyuma Mose yemera kubana na Reweli, maze Reweli amushyingira umukobwa we witwaga Zipora.+ 22 Nyuma yaho Zipora abyara umwana w’umuhungu, Mose amwita Gerushomu*+ kuko yavuze ati: “Nabaye umwimukira mu gihugu cy’amahanga.”+
23 Nyuma y’igihe kirekire umwami wa Egiputa arapfa,+ ariko Abisirayeli bakomeza gutaka kubera imirimo ivunanye cyane bakoreshwaga. Nuko bakomeza gutakambira Imana y’ukuri bitewe n’iyo mirimo ivunanye.+ 24 Amaherezo Imana yumva gutaka kwabo+ kandi yibuka isezerano yagiranye na Aburahamu, Isaka na Yakobo.+ 25 Nuko Imana yita ku Bisirayeli kandi ibona umubabaro wabo.
3 Mose aba umushumba w’umukumbi wa Yetiro+ ari we papa w’umugore we, akaba n’umutambyi w’i Midiyani. Igihe yari ashoreye umukumbi yerekeza mu burengerazuba bw’ubutayu,* yageze ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+ 2 Nuko umumarayika wa Yehova amubonekera ari mu muriro waka cyane, hagati mu gihuru cy’amahwa.+ Akomeje kwitegereza, abona icyo gihuru cy’amahwa cyaka cyane ariko ntigishye ngo gishireho. 3 Mose aravuga ati: “Reka njye kwitegereza ibintu bitangaje, menye impamvu iki gihuru cy’amahwa cyaka ariko ntigishye ngo gishireho.” 4 Yehova abonye ko agiye kubyitegereza, amuhamagara ari hagati muri cya gihuru cy’amahwa ati: “Mose! Mose!” Aritaba ati: “Karame.” 5 Nuko aramubwira ati: “Ntiwegere hano. Ahubwo kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.”
6 Nuko Imana iramubwira iti: “Ndi Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo.”+ Hanyuma Mose yitwikira mu maso kuko yatinyaga kureba Imana y’ukuri. 7 Yehova arongera aramubwira ati: “Nabonye rwose akababaro k’abantu banjye bari muri Egiputa kandi numvise ukuntu bataka bitewe n’imirimo ivunanye cyane babakoresha. Nzi neza imibabaro yabo.+ 8 None rero, ngiye kubakiza Abanyegiputa+ babakandamiza, mbakure muri icyo gihugu maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kinini. Ni igihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu gituwemo n’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ 9 Ubu gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho. Nabonye ubugome Abanyegiputa babakorera n’ukuntu babakandamiza.+ 10 None reka ngutume kwa Farawo, ukure muri Egiputa abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.”+
11 Ariko Mose asubiza Imana y’ukuri ati: “Nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?” 12 Imana iramubwira iti: “Nzagufasha+ kandi iki ni cyo kizakubera ikimenyetso cy’uko ari njye wagutumye: Numara kuvana abantu banjye muri Egiputa, muzaza mukorere* Imana y’ukuri kuri uyu musozi.”+
13 Ariko Mose abwira Imana y’ukuri ati: “Reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli nkababwira nti: ‘Imana ya ba sogokuruza banyu yabantumyeho,’ maze bakambaza bati: ‘yitwa nde?’+ Nzabasubiza iki?” 14 Nuko Imana ibwira Mose iti: “Nzaba Icyo Nzashaka Kuba Cyo Cyose.”*+ Yongeraho iti: “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Nzaba Icyo Nzashaka Kuba Cyo yabantumyeho.’”+ 15 Hanyuma Imana yongera kubwira Mose iti:
“Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo+ yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose,+ kandi muzahore muryibuka uko ibihe bizagenda bikurikirana. 16 Genda uteranye abayobozi b’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo yarambonekeye, maze irambwira ati: “Narabitegereje+ kandi nabonye ibyo Abanyegiputa babakorera byose. 17 None rero, mbasezeranyije ko ngiye kubakiza imibabaro+ muterwa n’Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori,+ Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+ mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”’+
18 “Bazakumvira rwose+ kandi wowe n’abayobozi b’Abisirayeli muzasange umwami wa Egiputa mumubwire muti: ‘Yehova Imana y’Abaheburayo+ yaratuvugishije, none rero turakwinginze ureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, kuko dushaka gutambira Yehova Imana yacu igitambo.’+ 19 Ariko nzi neza ko umwami wa Egiputa atazabemerera kugenda, keretse hakoreshejwe imbaraga.+ 20 Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye ngakubita Egiputa nkoresheje ibitangaza bikomeye nzayikoreramo. Nyuma yaho Farawo azabareka mugende.+ 21 Nzatuma Abanyegiputa bagirira neza Abisirayeli kandi nimugenda, muzajyana ibintu byinshi.+ 22 Buri mugore azasabe umuturanyi we n’umugore w’Umunyegiputa uba mu nzu ye ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda, mubyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu kandi muzatware ubutunzi bw’Abanyegiputa.”+
4 Ariko Mose aravuga ati: “None se bizagenda bite nibatemera ibyo mbabwiye ntibanyumvire,+ ahubwo bakavuga bati: ‘Yehova ntiyakubonekeye?’” 2 Yehova aramubaza ati: “Icyo ni igiki ufite mu ntoki?” Aramusubiza ati: “Ni inkoni.” 3 Aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka,+ maze arayihunga. 4 Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, maze ihinduka inkoni. 5 Imana iramubwira iti: “Ibyo bizatuma bemera ko Yehova Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo+ yakubonekeye.”+
6 Yehova arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Nuko ashyira ikiganza mu mwenda we. Akivanyemo asanga cyuzuye ibibembe, cyabaye umweru nk’urubura.+ 7 Arongera aramubwira ati: “Subiza ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Asubiza ikiganza cye mu mwenda yambaye, akivanyemo asanga cyakize kimeze nk’ahandi hose ku mubiri we. 8 Aramubwira ati: “Nibabona igitangaza cya mbere ntibemere ibyo ubabwiye kandi ntibakumvire, bazemezwa n’igitangaza cya kabiri.+ 9 Ariko nibabona ibyo bitangaza byombi ntibemere ibyo ubabwira kandi ntibakumvire, uzavome amazi mu Ruzi rwa Nili uyasuke ku butaka. Ayo mazi uzaba uvomye, nagera ku butaka azahinduka amaraso.”+
10 Mose abwira Yehova ati: “Yehova, mbabarira! Sinzi kuvuga neza, nta nubwo nabyigeze ndetse no kuva aho tuvuganiye nta cyahindutse! Kuvuga birangora kandi iyo mvuga ndategwa.”+ 11 Nuko Yehova aramubwira ati: “Ni nde wahaye umuntu akanwa? Ni nde se utuma umuntu atavuga, ntiyumve cyangwa ntarebe? Si njyewe Yehova? 12 None rero genda, nzagufasha igihe uzaba uvuga kandi nzakwigisha ibyo ukwiriye kuvuga.”+ 13 Ariko Mose aravuga ati: “Yehova, mbabarira ndakwinginze, tuma undi ushaka.” 14 Nuko Yehova arakarira Mose cyane aramubwira ati: “None se Aroni+ w’Umulewi si umuvandimwe wawe? Nzi ko azi kuvuga neza. Kandi dore ari mu nzira aje kukureba. Nakubona arishima.+ 15 Muzaganire umubwire ibyo agomba kuvuga.+ Nzabafasha igihe muzaba muvuga+ kandi nzabigisha ibyo mugomba gukora. 16 Igihe uzaba ugiye kuvugana n’abantu ni we uzajya uvuga. Azakubera umuvugizi kandi azajya abona ko uhagarariye Imana.*+ 17 Iyo nkoni uzajye uyitwaza kugira ngo uyikoreshe ibitangaza.”+
18 Nuko Mose asubira kwa Yetiro,+ ari we papa w’umugore we, aramubwira ati: “Ndashaka kugenda ngasubira ku bavandimwe banjye bari muri Egiputa, kugira ngo ndebe niba bakiriho.” Yetiro abwira Mose ati: “Ugende amahoro.” 19 Nyuma y’ibyo, Mose ari i Midiyani, Yehova yaramubwiye ati: “Genda usubire muri Egiputa kuko abashakaga kukwica bose bapfuye.”+
20 Nuko Mose afata umugore we n’abahungu be abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa. Nanone Mose yitwaza ya nkoni y’Imana y’ukuri. 21 Yehova abwira Mose ati: “Nugenda ugasubira muri Egiputa, uzakorere imbere ya Farawo bya bitangaza byose naguhaye ubushobozi bwo gukora.+ Nanjye nzamureka yinangire+ kandi ntazareka Abisirayeli ngo bagende.+ 22 Uzabwire Farawo uti: ‘Yehova aravuze ati: “Isirayeli ni umwana wanjye, ni imfura yanjye.+ 23 None ndakubwiye ngo ureke umwana wanjye agende ajye kunkorera. Ariko niwanga kumureka ngo agende, nzica umwana wawe w’imfura.”’”+
24 Nuko igihe Mose yari mu nzira ageze aho yagombaga kurara, Yehova+ aramubonekera, ashaka kumwica.*+ 25 Hanyuma Zipora+ afata ibuye rityaye akeba* umuhungu we, maze icyo amukebyeho agikoza ku birenge bye,* aravuga ati: “Ni ukubera ko umbereye umugabo w’amaraso.” 26 Nuko aramureka aragenda. Icyo gikorwa cyo gukebwa ni cyo cyatumye Zipora avuga ati: “Uri umugabo w’amaraso.”
27 Hanyuma Yehova abwira Aroni ati: “Genda uhurire na Mose+ mu butayu.” Nuko Aroni aragenda ahurira na we ku musozi w’Imana y’ukuri,+ aramusuhuza aramusoma. 28 Mose abwira Aroni ibyo Yehova yari yamutumye byose+ n’ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.+ 29 Hanyuma Mose na Aroni baragenda, bakoranya abayobozi b’Abisirayeli bose.+ 30 Nuko Aroni ababwira amagambo yose Yehova yabwiye Mose kandi Mose akora bya bitangaza+ abantu babireba. 31 Babibonye baremera.+ Bumvise ko Yehova yongeye kwita ku Bisirayeli+ kandi ko yabonye imibabaro yabo,+ bapfukamira Imana bakoza imitwe hasi.
5 Hanyuma Mose na Aroni bajya kwa Farawo baramubwira bati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘reka abantu banjye bagende bankorere umunsi mukuru mu butayu.’” 2 Ariko Farawo aravuga ati: “Yehova ni nde+ kugira ngo mwumvire ndeke Abisirayeli bagende?+ Sinzi Yehova rwose kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.”+ 3 Ariko baramubwira bati: “Imana y’Abaheburayo yaratuvugishije. Turashaka kujya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tugatambirayo Yehova Imana yacu igitambo.+ Tutabikoze yaduteza indwara cyangwa akatwicisha inkota.” 4 Umwami wa Egiputa arabasubiza ati: “Mose na Aroni, kuki mubuza abantu gukora? Nimugende mukomeze imirimo yanyu!”+ 5 Farawo yongeraho ati: “Dore Abisirayeli babaye benshi mu gihugu none murashaka kubabuza gukora imirimo yabo?”
6 Kuri uwo munsi Farawo ahita ategeka abari bahagarariye imirimo n’abayobozi b’Abisirayeli ati: 7 “Ntimuzongere gushakira aba bantu ibyatsi byo kubumbisha amatafari.+ Nimubareke bajye bajya kwishakira ibyatsi. 8 Ikindi kandi, umubare w’amatafari bari basanzwe babumba, ni wo bagomba gukomeza kubumba. Ntimuzawugabanye kuko ari abanebwe. Ni cyo gituma basakuza bati: ‘Turashaka kugenda! Turashaka kujya gutambira Imana yacu igitambo!’ 9 Mubahe akazi kenshi kavunanye kugira ngo bagahugiremo ntibabone umwanya wo kwita kuri ibyo binyoma.”
10 Nuko abari bahagarariye imirimo+ n’abayobozi b’Abisirayeli baragenda barababwira bati: “Farawo yavuze ati: ‘sinzongera kubaha ibyatsi. 11 Muzajye mujya kwishakira ibyatsi aho mushobora kubibona hose kandi umubare w’amatafari mugomba kubumba ntuzagabanywa.’” 12 Nuko abantu bajya hirya no hino mu gihugu cya Egiputa bashaka ibyatsi. 13 Abari bahagarariye imirimo bakomeza kubategeka bati: “Mugomba kurangiza imirimo yanyu, buri wese akarangiza ibyo agomba gukora buri munsi, nk’uko byari bimeze igihe mwahabwaga ibyatsi.” 14 Hanyuma abari bahagarariye imirimo bari barashyizweho na Farawo bafata abayobozi b’Abisirayeli bari barashyizeho barabakubita,+ barababwira bati: “Ni iki cyatumye ejo n’uyu munsi mutuzuza umubare w’amatafari mwategetswe kubumba nk’uko mbere mwabigenzaga?”
15 Nuko abayobozi b’Abisirayeli bajya kwa Farawo baramutakambira bati: “Nyakubahwa, kuki udukorera ibintu nk’ibi? 16 Dore ntiduhabwa ibyatsi, nyamara bakatubwira bati: ‘mubumbe amatafari!’ None turakubitwa kandi byose biterwa n’abantu bawe.” 17 Ariko arabasubiza ati: “Muri abanebwe, muri abanebwe rwose!+ Ni cyo gituma muvuga muti: ‘turashaka kugenda! Turashaka gutambira Yehova igitambo.’+ 18 Ngaho nimusubire mu kazi. Nta byatsi muzahabwa kandi mugomba kujya mwuzuza umubare w’amatafari mwategetswe.”
19 Nuko abayobozi b’Abisirayeli babona ko bahuye n’ibibazo bikomeye, kuko bari babategetse bati: “Nta kintu na gito mugomba kugabanya ku mubare w’amatafari umuntu wese ategetswe buri munsi.” 20 Hanyuma bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni bari babategereje. 21 Bahita bababwira bati: “Yehova arebe ibyo mwakoze kandi abibahanire, kuko mwatumye Farawo n’abagaragu be batwanga cyane, mukaba mwatumye bashaka kutwica.”+ 22 Nuko Mose yinginga Yehova ati: “Yehova, kuki wateje aba bantu ibyago? Kuki wantumye? 23 Dore uhereye igihe nagiriye kwa Farawo nkavugana na we mu izina ryawe,+ yarushijeho kugirira nabi aba bantu+ kandi nawe ntiwigeze ukura abantu bawe muri ubu buzima bubi.”+
6 Yehova abwira Mose ati: “Ubu noneho ugiye kwirebera ibyo nzakorera Farawo.+ Nzakoresha imbaraga zanjye ntume abareka mugende kandi namara kubona imbaraga zanjye, azabirukana muve mu gihugu cye.”+
2 Imana ibwira Mose iti: “Ndi Yehova. 3 Nabonekeye Aburahamu, Isaka na Yakobo mbereka ko ndi Imana Ishoborabyose.+ Ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova,+ sinigeze mbimenyekanishaho+ mu buryo bwuzuye. 4 Nanone nagiranye na bo isezerano ryo kubaha igihugu cy’i Kanani, igihugu bari batuyemo ari abanyamahanga.+ 5 Njye ubwanjye numvise gutaka kw’Abisirayeli bagizwe abacakara n’Abanyegiputa, maze nibuka isezerano ryanjye.+
6 “None rero, ubwire Abisirayeli uti: ‘ndi Yehova, kandi nzabakiza imirimo ivunanye Abanyegiputa babakoresha, mbakure mu bucakara.+ Nzakoresha imbaraga zanjye mbakize kandi nzahana+ cyane Abanyegiputa. 7 Muzaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yanyu.+ Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu ibakijije imirimo ivunanye Abanyegiputa babakoresha. 8 Nzabajyana mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo. Icyo gihugu nzakibaha kibe icyanyu.+ Ndi Yehova.’”+
9 Hanyuma Mose abibwira Abisirayeli, ariko banga kumwumvira bitewe n’uko bari bacitse intege kandi bakaba barakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+
10 Nuko Yehova abwira Mose ati: 11 “Genda ubwire Farawo umwami wa Egiputa areke Abisirayeli bagende, bave mu gihugu cye.” 12 Ariko Mose asubiza Yehova ati: “Dore Abisirayeli banze kunyumva.+ None se ubwo Farawo we azanyumva ate kandi no kuvuga bingora?”+ 13 Icyakora Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ngo babwire Abisirayeli na Farawo umwami wa Egiputa itegeko rye, kugira ngo areke Abisirayeli bave mu gihugu cya Egiputa.
14 Aba ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli: Abahungu ba Rubeni, imfura ya Isirayeli+ ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Rubeni.
15 Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari na Shawuli, uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Simeyoni.
16 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Lewi+ hakurikijwe imiryango bakomokamo: Hari Gerushoni, Kohati na Merari.+ Imyaka yose Lewi yabayeho ni 137.
17 Abahungu ba Gerushoni ni Libuni na Shimeyi, hakurikijwe imiryango yabo.+
18 Abahungu ba Kohati ni Amuramu, Isuhari, Heburoni na Uziyeli.+ Imyaka yose Kohati yabayeho ni 133.
19 Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi.
Iyo ni yo miryango y’Abalewi, hakurikijwe imiryango bakomokamo.+
20 Amuramu yashakanye na mushiki wa papa we witwaga Yokebedi.+ Hanyuma babyarana Aroni na Mose.+ Imyaka yose Amuramu yabayeho ni 137.
21 Abahungu ba Isuhari ni Kora,+ Nefegi na Zikiri.
22 Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli, Elizafani+ na Sitiri.
23 Aroni yashakanye na Elisheba umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni.+ Hanyuma babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.+
24 Abahungu ba Kora ni Asiri, Elukana na Abiyasafu.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Kora.+
25 Eleyazari+ umuhungu wa Aroni yashakanye n’umwe mu bakobwa ba Putiyeli. Hanyuma babyarana Finehasi.+
Abo ni bo bakuru mu batware b’Abalewi hakurikijwe imiryango yabo.+
26 Mose na Aroni ni bo Yehova yabwiye ati: “Nimukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa baveyo bari mu matsinda.”*+ 27 Nanone Mose na Aroni+ ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Egiputa, kugira ngo abareke bavane Abisirayeli muri Egiputa.
28 Ku munsi Yehova yavuganiyeho na Mose mu gihugu cya Egiputa, 29 Yehova yaramubwiye ati: “Ndi Yehova. Ubwire Farawo umwami wa Egiputa ibyo nkubwira byose.” 30 Nuko Mose abwira Yehova ati: “None se Farawo azanyumva ate kandi kuvuga bingora?”+
7 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Dore nakugize nk’Imana imbere ya Farawo kandi Aroni umuvandimwe wawe azakubera umuhanuzi.+ 2 Naho wowe uzavuge ibyo nzagutegeka byose. Aroni umuvandimwe wawe ni we uzajya abibwira Farawo kandi Farawo agomba kureka Abisirayeli bakagenda, bakava mu gihugu cye. 3 Nanjye nzareka Farawo akomeze kwinangira,*+ kandi nzakora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi mu gihugu cya Egiputa.+ 4 Farawo ntazabumvira ariko nzakoresha imbaraga zanjye* ndwanye igihugu cya Egiputa nkureyo abantu banjye benshi, ni ukuvuga Abisirayeli. Nzabakurayo mbanje guhana+ cyane igihugu cya Egiputa. 5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.” 6 Nuko Mose na Aroni baragenda babigenza batyo, bakora ibyo Yehova yari yabategetse byose. 7 Igihe Mose na Aroni bajyaga kuvugana na Farawo,+ Mose yari afite imyaka 80, naho Aroni afite 83.
8 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 9 “Farawo naramuka ababwiye ati: ‘mukore igitangaza turebe,’ uzabwire Aroni uti: ‘fata inkoni yawe uyijugunye imbere ya Farawo.’ Izahita ihinduka inzoka nini.”+ 10 Nuko Mose na Aroni bajya kwa Farawo, babigenza neza neza nk’uko Yehova yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’abagaragu be maze ihinduka inzoka nini. 11 Icyakora Farawo na we ahamagara abanyabwenge n’abapfumu maze abatambyi bo muri Egiputa+ bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, babikoresheje ubumaji bwabo.+ 12 Buri wese ajugunya inkoni ye hasi maze zihinduka inzoka nini ariko inzoka ya Aroni imira inzoka zabo.* 13 Nyamara nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo yanga kumva*+ kandi ntiyabumvira.
14 Yehova abwira Mose ati: “Farawo yanze kumva+ kandi yanze kureka abantu banjye ngo bagende. 15 Mu gitondo usange Farawo. Ari bube agiye ku Ruzi rwa Nili. Uhagarare aho ushobora guhura na we ku nkombe y’Uruzi rwa Nili, kandi uzitwaze ya nkoni yahindutse inzoka.+ 16 Umubwire uti: ‘Yehova Imana y’Abaheburayo yakuntumyeho+ iti: “Reka abantu banjye bagende, bajye kunkorera mu butayu,” ariko kugeza n’ubu wanze kunyumvira. 17 Yehova aravuze ati: “Iki ni cyo kiri bukumenyeshe ko ndi Yehova.+ Dore iyi nkoni mfite ngiye kuyikubitisha amazi yo mu Ruzi rwa Nili maze ahinduke amaraso. 18 Amafi yo mu Ruzi rwa Nili ari bupfe, Uruzi rwa Nili runuke kandi Abanyegiputa ntibazashobora kunywa amazi yo mu Ruzi rwa Nili.”’”
19 Yehova abwira Mose ati: “Bwira Aroni uti: ‘Fata inkoni yawe maze uramburire ukuboko kwawe ku mazi yo muri Egiputa,+ ku migezi yaho, ku miyoboro y’amazi ya Nili, ku bidendezi+ by’amazi no ku mazi yose ari mu bigega kugira ngo yose ahinduke amaraso.’ Kandi amazi yo mu gihugu cya Egiputa yose azaba amaraso, n’ari mu bikoresho bibajwe mu biti n’ibibajwe mu mabuye.” 20 Mose na Aroni bahita babigenza batyo nk’uko Yehova yabibategetse, Aroni afata inkoni ayikubitisha amazi y’Uruzi rwa Nili Farawo n’abagaragu be bareba, maze amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili ahinduka amaraso.+ 21 Nuko amafi yari mu Ruzi rwa Nili arapfa,+ Uruzi rwa Nili ruranuka. Abanyegiputa bananirwa kunywa amazi yo mu Ruzi rwa Nili.+ Amazi yose yo mu gihugu cya Egiputa ahinduka amaraso.
22 Ariko abatambyi bo muri Egiputa bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo babikoresheje ubumaji bwabo,+ bituma Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ 23 Nuko Farawo asubira iwe kandi ibyo yari amaze kubona na byo ntiyabyitaho. 24 Abanyegiputa bose bacukura mu mpande z’Uruzi rwa Nili bashaka amazi yo kunywa kuko batashoboraga kunywa amazi yo mu Ruzi rwa Nili. 25 Yehova amaze guteza icyago Uruzi rwa Nili, hashira iminsi irindwi.
8 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Jya kwa Farawo umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera.+ 2 Kandi nukomeza kwanga kubareka ngo bagende, ndateza igihugu cyawe cyose icyago cy’ibikeri.+ 3 Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri kandi bizazamuka byinjire mu nzu yawe no mu cyumba uryamamo no ku buriri bwawe no mu mazu y’abagaragu bawe no ku bantu bawe no mu mafuru yawe no mu byo uponderamo imigati.+ 4 Ibikeri bizazamuka bikujyeho, bijye no ku bantu bawe no ku bagaragu bawe bose.”’”
5 Nyuma yaho Yehova abwira Mose ati: “Ubwire Aroni uti: ‘fata inkoni yawe urambure ukuboko kwawe hejuru y’inzuzi, imiyoboro y’amazi ya Nili n’ibidendezi maze uzamure ibikeri bikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’” 6 Nuko Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y’amazi ya Egiputa maze ibikeri bitangira kuzamuka bikwira hose mu gihugu cya Egiputa. 7 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, bakoresheje ubumaji bwabo, bateza ibikeri mu gihugu cya Egiputa.+ 8 Hanyuma Farawo ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Mwinginge Yehova ankize ibi bikeri, abikize n’abantu banjye,+ kuko noneho niteguye kureka abo bantu bakagenda, bakajya gutambira Yehova igitambo.” 9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+ 11 Ibikeri bizakuvaho, bive ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku bantu bawe. Mu ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.”+
12 Nuko Mose na Aroni bava kwa Farawo maze Mose yinginga Yehova ngo akize Farawo ibikeri yari yamuteje.+ 13 Hanyuma Yehova akora ibyo Mose amusabye, bya bikeri bitangira gupfira mu mazu, mu mbuga no mu mirima. 14 Nuko abantu barunda ibyo bikeri biba byinshi maze igihugu kiranuka. 15 Farawo abonye ko akize icyo cyago arinangira,+ ntiyabumvira nk’uko Yehova yari yarabivuze.
16 Yehova abwira Mose ati: “Bwira Aroni uti: ‘zamura inkoni yawe ukubite umukungugu wo hasi, urahinduka imibu* ikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’” 17 Nuko babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko akubitisha inkoni ye umukungugu wo hasi, maze imibu ijya ku bantu no ku matungo. Umukungugu wo hasi wose uhinduka imibu, ikwira mu gihugu cya Egiputa hose.+ 18 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bagerageza kuzana imibu bakoresheje ubumaji bwabo+ ariko birabananira. Imibu ijya ku bantu no ku matungo. 19 Nuko abo batambyi bakora iby’ubumaji babwira Farawo bati: “Ni imbaraga z’Imana*+ zibikoze!” Ariko nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira.
20 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzinduke kare mu gitondo uhagarare imbere ya Farawo. Ari bube agiye ku ruzi rwa Nili. Umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera. 21 Ariko nutareka abantu banjye ngo bagende, ndaguteza amasazi aryana cyane* wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe, ajye no mu mazu yawe. Ayo masazi azuzura mu mazu yose yo muri Egiputa no ku butaka, 22 kandi uwo munsi akarere k’i Gosheni abantu banjye batuyemo nzagatandukanya n’ahandi, ku buryo nta sazi n’imwe muri izo izagerayo,+ kugira ngo umenye ko njyewe Yehova ndi muri iki gihugu.+ 23 Nzatandukanya abantu banjye n’abantu bawe. Icyo kimenyetso kizaba ejo.”’”
24 Nuko Yehova abigenza atyo. Amasazi menshi aryana cyane atangira kwinjira mu mazu ya Farawo, mu mazu y’abagaragu be no mu gihugu cyose cya Egiputa.+ Ayo masazi yangiza igihugu cyose.+ 25 Amaherezo Farawo ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Mugende mutambire Imana yanyu igitambo, ariko mubikorere muri iki gihugu.” 26 Ariko Mose aramubwira ati: “Ntibikwiriye ko tubigenza dutyo, kuko Abanyegiputa barakara cyane+ babonye ibitambo tugiye gutambira Yehova Imana yacu. Ese Abanyegiputa babonye ibitambo tugiye gutamba ntibarakara cyane, bakadutera amabuye? 27 Tuzajya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, dutambireyo Yehova Imana yacu igitambo nk’uko yabitubwiye.”+
28 Farawo arabasubiza ati: “Nzabareka mugende mutambire Yehova Imana yanyu igitambo mu butayu, gusa ntimuzajye kure. Ngaho nimumunyingingire.”+ 29 Nuko Mose aravuga ati: “Dore mvuye imbere yawe kandi rwose ndakwingingira Yehova. Ejo ya masazi azava kuri wowe Farawo no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe. Ariko ntiwongere kutubeshya ngo wange ko Abisirayeli bajya gutambira Yehova igitambo.”+ 30 Hanyuma Mose ava imbere ya Farawo, maze yinginga Yehova.+ 31 Yehova akora ibyo Mose amusabye, ya masazi manini kandi aryana cyane ava kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be, ntihasigara isazi n’imwe. 32 Icyo gihe na bwo Farawo yanga kumva,* ntiyareka abo bantu ngo bagende.
9 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Jya kwa Farawo umubwire uti: ‘Yehova Imana y’Abaheburayo aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera.+ 2 Ariko niwanga kubareka ngo bagende, ugakomeza kubabuza, 3 Yehova arateza+ ibyago amatungo yawe ari mu gasozi. Ikindi kandi, amafarashi yawe, indogobe, ingamiya, inka n’imikumbi na byo bizaterwa n’icyorezo gikomeye cyane.+ 4 Yehova azatandukanya amatungo y’Abisirayeli n’amatungo y’Abanyegiputa kandi nta tungo na rimwe ry’Abisirayeli rizapfa.”’”+ 5 Byongeye kandi, Yehova yashyizeho igihe ibyo bizabera aravuga ati: “Ejo njyewe Yehova nzakora ibyo bintu muri iki gihugu.”
6 Bukeye Yehova abigenza atyo maze amatungo y’Abanyegiputa y’ubwoko bwose atangira gupfa.+ Ariko mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye. 7 Nuko Farawo atuma abagaragu be ngo bajye kureba, basanga mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye. Nyamara Farawo arongera yanga kumva,* ntiyareka abo bantu ngo bagende.+
8 Hanyuma Yehova abwira Mose na Aroni ati: “Mugende mufate ivu ryo mu itanura ryuzuye amashyi maze Mose aritumurire mu kirere imbere ya Farawo. 9 Rirahinduka ivumbi ritumuke mu gihugu cya Egiputa cyose, ritume abantu n’amatungo barwara ibibyimba maze bimeneke bivemo ibisebe.”
10 Nuko bafata ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo maze Mose aritumurira mu kirere, rituma abantu n’amatungo barwara ibibyimba birameneka bivamo ibisebe. 11 Abatambyi bakora iby’ubumaji ntibashoboye kugera imbere ya Mose bitewe n’ibyo bibyimba, kuko abo batambyi n’Abanyegiputa bose bari babirwaye.+ 12 Ariko Yehova areka Farawo arongera yanga kumva, ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabibwiye Mose.+
13 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Uzinduke kare mu gitondo ujye kwa Farawo umubwire uti: ‘Yehova Imana y’Abaheburayo aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera. 14 Ariko niwanga ndaguteza ibyago byose, mbiteze abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo umenye ko mu isi yose nta wumeze nkanjye.+ 15 Ubu mba narakoresheje imbaraga zanjye nkaguteza icyorezo wowe n’abantu bawe, nkabamara ku isi. 16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.+ 17 N’ubu koko uracyishyira hejuru ugakomeza kurwanya abantu banjye, ntubareke ngo bagende? 18 Ejo ku isaha nk’iyi nzagusha imvura y’urubura ruremereye cyane kandi mu mateka ya Egiputa yose ntihigeze hagwa urubura rumeze nk’urwo. 19 None rero wohereze abagaragu bawe bugamishe amatungo yawe yose, n’ibintu byawe byose biri mu gasozi babyugamishe. Kandi umuntu wese n’itungo ryose bizaba biri mu gasozi, urubura ruzabigwaho bipfe.”
20 Abagaragu ba Farawo bumviye ijambo rya Yehova, bugamishije abagaragu babo n’amatungo yabo. 21 Ariko abantu bose batitaye ku ijambo rya Yehova, barekeye abagaragu babo n’amatungo yabo mu gasozi.
22 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge mu ijuru kugira ngo urubura rugwe mu gihugu cya Egiputa cyose,+ no ku bantu no ku matungo no ku bimera byose byo mu gihugu cya Egiputa.”+ 23 Mose atunga inkoni ye mu ijuru, maze Yehova ahindisha inkuba, agusha urubura n’umuriro* byisuka ku isi, kandi Yehova akomeza kugusha urubura mu gihugu cya Egiputa. 24 Nuko urubura ruragwa kandi rumanukana n’umuriro. Rwari urubura ruremereye cyane, ku buryo mu mateka yose ya Egiputa hatari harigeze hagwa urubura rumeze nk’urwo.+ 25 Mu gihugu cya Egiputa cyose hagwa urubura, rwica ikintu cyose cyari mu gasozi uhereye ku muntu ukageza ku matungo n’ibimera byose, ruvunagura n’ibiti byose.+ 26 Mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ni ho honyine hataguye urubura.+
27 Nuko Farawo atumaho Mose na Aroni arababwira ati: “Ubu noneho nakoze icyaha. Yehova ni we ukiranuka, naho njye n’abantu banjye tukaba abanyamakosa. 28 Inginga Yehova kugira ngo inkuba n’urubura bihagarare. Nanjye ndabareka mugende. Ntabwo muri bugume ino aha.” 29 Mose aramubwira ati: “Nimara gusohoka mu mujyi, ndahita ndambura amaboko nsenge Yehova. Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+ 30 Ariko nzi ko niyo byahagarara, wowe n’abagaragu bawe mutazatinya Yehova.”
31 Ibimera bivamo ubudodo hamwe n’ingano* birangirika, kuko ingano zari zarazanye amahundo n’ibimera bivamo ubudodo byaramaze kuzana indabyo. 32 Ariko hari ubundi bwoko bw’ingano zitwa kusemeti zitagize icyo ziba kuko zo zera zitinze. 33 Nuko Mose ava mu mujyi kwa Farawo arambura amaboko asenga Yehova maze inkuba n’urubura birahagarara n’imvura ntiyongera kugwa.+ 34 Farawo abonye ko imvura, urubura n’inkuba byahagaze, yongera gukora icyaha kandi yanga kumva+ n’abagaragu be banga kumva. 35 Farawo akomeza kwanga ntiyareka Abisirayeli ngo bagende, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Mose.+
10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Jya kwa Farawo kuko naretse akanga kumva*+ n’abagaragu be bakanga kumva, kugira ngo nkorere ibi bitangaza imbere ye.+ 2 Nanone bizatuma namwe mubwira abana banyu n’abuzukuru banyu ukuntu nahanishije Abanyegiputa ibihano bikomeye, mubabwire n’ibitangaza nakoreye muri iki gihugu+ kandi muzamenya rwose ko ndi Yehova.”
3 Nuko Mose na Aroni bajya kwa Farawo baramubwira bati: “Yehova Imana y’Abaheburayo aravuze ati: ‘uzakomeza kwanga kunyumvira ugeze ryari?+ Reka abantu banjye bagende bajye kunkorera. 4 Nukomeza kwanga kureka abantu banjye ngo bagende, ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe cyose. 5 Zizakwira igihugu cyose ku buryo nta wuzashobora kubona ubutaka. Zizarya ibyasigaye byose, ibyo abantu bawe basigaranye bitangijwe n’urubura, zirye n’ibiti byanyu byose.+ 6 Amazu yawe, amazu y’abagaragu bawe bose n’amazu y’Abanyegiputa bose azuzura inzige mu rugero ba papa banyu na ba sogokuruza banyu batigeze kubona, uhereye igihe babereyeho kugeza uyu munsi.’”+ Nuko Mose ava imbere ya Farawo aragenda.
7 Hanyuma abagaragu ba Farawo baramubwira bati: “Uyu mugabo azakomeza kutubuza amahoro* kugeza ryari? Reka aba bantu bagende bajye gukorera Yehova Imana yabo. Ese ntubona ko Egiputa yarimbutse?” 8 Nuko bagarura Mose na Aroni kwa Farawo maze arababwira ati: “Nimugende mukorere Yehova Imana yanyu. Harya ubundi hazagenda ba nde?” 9 Mose aramusubiza ati: “Tuzajyana abana n’abakuze. Tuzajyana abahungu bacu n’abakobwa bacu. Nanone tuzajyana intama zacu n’inka zacu+ kuko tugomba kwizihiriza Yehova umunsi mukuru.”+ 10 Arababwira ati: “Nimubona mbaretse mukagenda mwe n’abana banyu, muzamenye ko Yehova ari kumwe namwe!+ Imigambi yanyu ni mibi rwose. 11 Ntabwo nabyemera! Ahubwo mwebwe abagabo, nimugende mukorere Yehova kuko ari byo mushaka.” Nuko barabirukana bava imbere ya Farawo.
12 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’igihugu cya Egiputa kugira ngo inzige zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibimera byose byo mu gihugu, zirye ibyo urubura rwasize byose.” 13 Mose ahita arambura inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa maze Yehova azana umuyaga uturutse iburasirazuba uhuha muri icyo gihugu uwo munsi wose n’ijoro ryose. Bukeye, uwo muyaga uturutse iburasirazuba uzana inzige. 14 Izo nzige zigwa ku butaka bwose bwa Egiputa, zikwira igihugu cya Egiputa cyose.+ Zari ziteje akaga cyane.+ Ntihari harigeze habaho inzige nyinshi nk’izo kandi na nyuma yazo ntihongeye kubaho inzige nk’izo. 15 Izo nzige zikwira igihugu cyose maze igihugu cyose kirijima. Zirya ibimera byose n’imbuto zose z’ibiti urubura rwari rwarashigaje, ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, haba ku biti cyangwa ku bimera byo mu gihugu cya Egiputa cyose.
16 Nuko Farawo ahita ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Nacumuye kuri Yehova Imana yanyu kandi namwe nabacumuyeho. 17 None ndabinginze mumbabarire icyaha cyanjye iyi nshuro imwe gusa maze munyingingire Yehova Imana yanyu kugira ngo ankize iki cyago kimereye nabi.” 18 Nuko arasohoka* ava kwa Farawo, yinginga Yehova.+ 19 Hanyuma Yehova ahindura icyerekezo cya wa muyaga, uza ari umuyaga uhuha cyane uturutse iburengerazuba, utwara za nzige uziroha mu Nyanja Itukura. Nta ruzige na rumwe rwasigaye ku butaka bw’igihugu cya Egiputa cyose. 20 Ariko Yehova areka Farawo akomeza kwinangira,+ ntiyareka Abisirayeli ngo bagende.
21 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge mu ijuru kugira ngo igihugu cya Egiputa gicure umwijima mwinshi cyane.” 22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru maze igihugu cya Egiputa cyose kizamo umwijima uteye ubwoba umara iminsi itatu.+ 23 Nta muntu wabonaga undi kandi nta n’umwe muri bo wavuye aho ari muri iyo minsi uko ari itatu. Ariko aho Abisirayeli bose bari batuye ho hari umucyo.+ 24 Hanyuma Farawo atumaho Mose aramubwira ati: “Nimugende mukorere Yehova.+ Gusa intama n’inka zanyu bizasigara. Abana banyu na bo mushobora kubajyana.” 25 Ariko Mose aramubwira ati: “Wowe ubwawe ugomba no kuduha* ibyo tuzatanga ho ibitambo n’amaturo atwikwa n’umuriro kuko tugomba kubitambira Yehova Imana yacu.+ 26 Tuzajyana n’amatungo yacu yose. Nta tungo rigomba gusigara kuko ayo matungo ari yo tuzakuraho ayo gutambira Yehova Imana yacu mu gihe tuzaba tumusenga kandi ntituzi ibyo tuzatambira Yehova. Tuzabimenya tugezeyo.” 27 Nanone Yehova areka Farawo akomeza kwinangira, ntiyemera kubareka ngo bagende.+ 28 Nuko Farawo aramubwira ati: “Mva mu maso! Uramenye ntuzongere kungera imbere kuko ninongera kukubona imbere yanjye uzapfa nta kabuza.” 29 Mose aramusubiza ati: “Nk’uko ubivuze, sinzagaruka imbere yawe.”
11 Yehova abwira Mose ati: “Hasigaye icyago kimwe ngiye guteza Farawo na Egiputa. Nyuma yaho azabareka mugende.+ Azabareka mugende ndetse azabirukana rwose.+ 2 None rero, bwira abantu ko umugabo wese n’umugore wese agomba gusaba umuturanyi we ibintu by’ifeza n’ibya zahabu.”+ 3 Nuko Yehova atuma Abanyegiputa bagirira neza Abisirayeli. Ikindi kandi, Mose yari umuntu wubahwa cyane mu gihugu cya Egiputa. Abagaragu ba Farawo n’abandi bantu bose baramwubahaga.
4 Mose aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘ahagana mu gicuku ndanyura mu gihugu cya Egiputa.+ 5 Imfura yose yo mu gihugu cya Egiputa iri buze gupfa,+ uhereye ku mfura ya Farawo wicaye ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfura y’umuja usya ku rusyo no ku matungo yose yavutse bwa mbere.+ 6 Mu gihugu cya Egiputa hose abantu bazagira agahinda, barire cyane. Agahinda nk’ako ntikigeze kabaho kandi ntikazongera kubaho ukundi.+ 7 Ariko mu Bisirayeli ho, nta muntu cyangwa itungo bizagira icyo biba* kugira ngo mumenye ko Yehova ashobora gutandukanya Abanyegiputa n’Abisirayeli.’+ 8 Kandi abo bagaragu bawe bose bazaza aho ndi bamfukame imbere bakoze imitwe hasi, bambwire bati: ‘genda ujyane n’abantu bawe bose.’+ Nyuma yaho nzagenda.” Nuko ava imbere ya Farawo arakaye cyane.
9 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Farawo ntazabumvira+ kugira ngo ibitangaza byanjye bibe byinshi mu gihugu cya Egiputa.”+ 10 Mose na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo.+ Ariko Yehova yararekaga Farawo akinangira, akanga kurekura Abisirayeli ngo bave mu gihugu cye.+
12 Yehova abwira Mose na Aroni bari mu gihugu cya Egiputa ati: 2 “Uku kwezi kuzababere ukwezi kwa mbere mu yandi mezi. Ni ko kuzababera ukwezi kwa mbere mu mezi y’umwaka.+ 3 Mubwire Abisirayeli bose muti: ‘ku munsi wa 10 w’uku kwezi, buri muntu azashakire intama+ umuryango we. Buri rugo ruzabe rufite intama. 4 Ariko niba urwo rugo rufite abantu bake ku buryo batamara iyo ntama, we n’umuturanyi we bazayisangire bakurikije uko bangana. Muzashyireho umubare w’abazasangira iyo ntama mukurikije ibyo buri wese ashobora kurya. 5 Muzafate isekurume idafite ikibazo*+ imaze umwaka umwe ivutse. Mushobora gutoranya mu ntama cyangwa mu ihene. 6 Muzakomeze kuyitaho kugeza ku munsi wa 14 w’uku kwezi+ maze buri muryango wose wo mu Bisirayeli uzayibage ku mugoroba.+ 7 Muzafate ku maraso yayo muyasige ku mpande* zombi z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu muzayiriramo.+
8 “‘Muzarye izo nyama muri iryo joro.+ Muzazirye zokeje, muzirishe imigati itarimo umusemburo+ n’imboga zisharira.+ 9 Ntimuzazirye ari mbisi cyangwa zitogosheje, ahubwo muzazotsanye n’umutwe n’amaguru n’ibyo mu nda. 10 Ntimuzagire izo muraza ngo zigeze mu gitondo ahubwo izizasigara zikageza mu gitondo muzazitwike.+ 11 Muzazirye mukenyeye, mwambaye inkweto, mufashe n’inkoni mu ntoki kandi muzazirye vuba vuba. Ni Pasika ya Yehova. 12 Muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nice imfura zose zo muri Egiputa, uhereye ku muntu ukageza ku matungo.+ Nanone nzacira imanza imana zose zo muri Egiputa kandi nzihane.+ Ndi Yehova. 13 Amaraso azaba ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nimbona amaraso nzabanyuraho kandi icyo cyago ntikizabageraho ngo kibice, igihe nzaba nteza ibyago igihugu cya Egiputa.+
14 “‘Uwo munsi uzababere urwibutso. Muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko rihoraho. 15 Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ Ku munsi wa mbere, muzakure umusemburo mu mazu yanyu kuko umuntu wese uzarya ikintu kirimo umusemburo guhera ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi, uwo muntu azicwa agakurwa muri Isirayeli. 16 Ku munsi wa mbere, muzahurire hamwe musenge Imana no ku munsi wa karindwi muzabigenze mutyo. Ntimukagire umurimo mukora muri iyo minsi,+ uretse gutegura ibyo buri muntu wese arya.
17 “‘Muzakomeze kwizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo+ kuko kuri uwo munsi nzabakura mu gihugu cya Egiputa muri benshi.* Muzajye mwizihiza uwo munsi mu bihe byanyu byose, bibabere itegeko rihoraho. 18 Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa 14 nimugoroba, muzajye murya imigati itarimo umusemburo, mugeze ku munsi wa 21 w’uko kwezi nimugoroba.+ 19 Muri iyo minsi irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka mu mazu yanyu kuko umuntu wese uzarya ikintu kirimo umusemburo yaba umunyamahanga cyangwa Umwisirayeli+ agomba kwicwa, agakurwa mu Bisirayeli.+ 20 Ntimukarye ikintu cyose kirimo umusemburo. Mu mazu yanyu yose muzajye murya imigati itarimo umusemburo.’”
21 Mose ahita ahamagara abayobozi b’Abisirayeli+ bose arababwira ati: “Mugende mutoranye itungo rikiri rito* ry’umuryango wanyu maze muribage ribe igitambo cya Pasika. 22 Hanyuma mufate uduti twitwa hisopu mudukoze mu maraso ari mu ibase, muyasige hejuru y’umuryango no ku mpande zombi z’umuryango kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo. 23 Yehova nanyura mu gihugu aje guteza Abanyegiputa ibyago, akabona amaraso hejuru y’umuryango no ku mpande zombi z’umuryango, Yehova azanyura kuri uwo muryango kandi nta muntu n’umwe wo mu nzu yanyu azica.+
24 “Ibi muzakomeze kubikora bibabere itegeko muzahora mukurikiza mwe n’abana banyu.+ 25 Kandi nimugera mu gihugu Yehova azabaha nk’uko yabivuze, muzakomeze kujya mukora uwo munsi mukuru.+ 26 Abana banyu nibababaza bati: ‘uwo munsi mukuru mukora usobanura iki?’+ 27 Muzabasubize muti: ‘ni igitambo cya Pasika ya Yehova, wanyuze ku mazu y’Abisirayeli muri Egiputa igihe yatezaga ibyago Abanyegiputa, ariko ntagire icyo atwara abantu bari mu mazu yacu.’”
Nuko abantu bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi. 28 Hanyuma Abisirayeli baragenda babigenza batyo, bakora ibihuje n’ibyo Yehova yategetse Mose na Aroni byose.+
29 Bigeze mu gicuku, Yehova yica imfura zo mu gihugu cya Egiputa zose,+ uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfungwa zari muri gereza no ku matungo yose yavutse mbere.+ 30 Nuko Farawo abyuka nijoro, we n’abagaragu be bose n’abandi Banyegiputa bose kandi Abanyegiputa barimo barira cyane kuko nta rugo na rumwe rutari rwapfushije umuntu.+ 31 Ahita ahamagara Mose na Aroni+ muri iryo joro arababwira ati: “Muhaguruke muve mu bantu banjye, mujyane n’abandi Bisirayeli, mugende mukorere Yehova nk’uko mwabivuze.+ 32 Mufate ihene zanyu, intama zanyu n’inka zanyu maze mugende nk’uko mwabivuze.+ Kandi munsabire umugisha.”
33 Abanyegiputa bahata abo bantu ngo babavire mu gihugu vuba,+ bavuga bati: “Ni nk’aho twese ubu twapfuye!”+ 34 Nuko abantu bajyana imigati bari batangiye guponda batarashyiramo umusemburo kandi ibyo baponderagamo babipfunyika mu myenda yabo babitwara ku ntugu. 35 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda.+ 36 Yehova atuma Abanyegiputa bagirira neza Abisirayeli babaha ibyo babasabye byose maze basahura Abanyegiputa.+
37 Nuko Abisirayeli bava i Ramesesi+ berekeza i Sukoti.+ Bari Abagabo* 600.000, utabariyemo abana.+ 38 Abantu b’amoko menshi*+ bajyanye na bo. Nanone bajyana inka, intama n’ihene. Yari amatungo menshi cyane. 39 Nuko botsa imigati bari batangiye guponda bari muri Egiputa, bayikoramo imigati ifite ishusho y’uruziga,* itarimo umusemburo, kuko batari bashoboye kuyishyiramo umusemburo, bitewe n’uko bari birukanywe muri Egiputa babatunguye kandi batarategura impamba.+
40 Imyaka yose Abisirayeli bamaze muri Egiputa+ ni 430.+ 41 Nuko iyo myaka 430 irangiye, kuri uwo munsi yarangiriyeho, abantu ba Yehova bava muri Egiputa. 42 Ni ijoro bagomba kujya bizihiriza Yehova kuko muri iryo joro ari bwo yabavanye mu gihugu cya Egiputa. Abisirayeli bose ndetse n’abari kuzabakomokaho bose, bazajye bizihiriza Yehova iryo joro.+
43 Yehova abwira Mose na Aroni ati: “Iri ni ryo tegeko rya Pasika: Ntihakagire umunyamahanga uyiryaho.+ 44 Ariko umugaragu waguzwe amafaranga agomba kubanza gukebwa+ hanyuma akabona kuyiryaho. 45 Umunyamahanga n’umukozi ukorera ibihembo ntibagomba kuyiryaho. 46 Buri ntama mujye muyirira mu nzu imwe. Ntimukavane inyama mu nzu ngo muzijyane hanze kandi ntimukagire igufwa ryayo muvuna.+ 47 Abisirayeli bose bajye bizihiza Pasika. 48 Kandi niba hari umunyamahanga utuye muri mwe akaba ashaka kwizihiriza Yehova Pasika, abantu bose b’igitsina gabo bo mu rugo rwe bajye babanza gukebwa, hanyuma abone kuyizihiza. Azabe nk’Umwisirayeli. Ntihakagire umuntu w’igitsina gabo utarakebwe uyiryaho.+ 49 Umwisirayeli n’umunyamahanga utuye muri mwe bazayoborwa n’itegeko rimwe.”+
50 Nuko Abisirayeli bose babigenza batyo, bakora ibyo Yehova yategetse Mose na Aroni byose. 51 Kandi kuri uwo munsi, Yehova avana Abisirayeli bose* mu gihugu cya Egiputa.
13 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Mujye mumpa* abana b’abahungu b’imfura bo mu Bisirayeli. Umwana w’umuhungu w’imfura n’itungo rivutse mbere ni ibyanjye.”+
3 Mose abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi mwaviriye muri Egiputa,+ aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye cyane, kuko Yehova yabakujeyo imbaraga ze zikomeye.+ Bityo rero, ntimukarye ikintu cyose kirimo umusemburo. 4 Muvuyeyo uyu munsi, mu kwezi kwa Abibu.*+ 5 Yehova namara kubageza mu gihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abahivi n’Abayebusi,+ igihugu gitemba amata n’ubuki+ yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu,+ muzakomeze kujya mukora uyu muhango muri uku kwezi. 6 Mu minsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo+ maze ku munsi wa karindwi mukorere Yehova umunsi mukuru. 7 Muzajye murya imigati itarimo umusemburo muri iyo minsi irindwi.+ Ntihakagire ikintu kirimo umusemburo kiboneka muri mwe+ kandi ntihakagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose. 8 Kuri uwo munsi muzabwire abana banyu muti: ‘ibi bitwibutsa ibyo Yehova yadukoreye igihe twavaga mu gihugu cya Egiputa.’+ 9 Bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu n’urwibutso mu gahanga kanyu+ kugira ngo mujye muvuga amategeko ya Yehova, kuko Yehova yabakuje muri Egiputa imbaraga ze nyinshi. 10 Buri mwaka muzajye mukora uyu muhango mu gihe cyawo cyagenwe.+
11 “Yehova nabageza mu gihugu cy’Abanyakanani, nk’uko yarahiye ko azakibaha mwe na ba sogokuruza banyu,+ 12 muzahe Yehova abahungu banyu bose b’imfura n’amatungo yavutse mbere. Iby’igitsina gabo byose ni ibya Yehova.+ 13 Mujye mutanga intama mu mwanya w’indogobe yavutse mbere. Nimutabikora mujye mwica iyo ndogobe muyivunnye ijosi. Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumutangira ingurane.*+
14 “Nyuma yaho abana banyu nibababaza bati: ‘ibyo bisobanura iki?’ Muzajye mubabwira muti: ‘Yehova yadukuje imbaraga ze nyinshi muri Egiputa, aho twakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+ 15 Farawo yanze kumva* ntiyatureka ngo tugende+ maze Yehova yica imfura zose zo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mfura y’umuntu ukageza ku matungo yavutse mbere.+ Ni cyo gituma dutambira Yehova amatungo yose y’igitsina gabo yavutse mbere n’abahungu bacu b’imfura tukabacungura.’ 16 Ibi bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu kandi bizababere nk’agashumi kambarwa mu gahanga,+ kuko Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga ze nyinshi.”
17 Igihe Farawo yarekaga Abisirayeli ngo bagende, Imana ntiyabanyujije mu nzira yo mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo yari iya hafi kuko yavugaga iti: “Aba bantu batazahura n’intambara bakisubiraho maze bagasubira muri Egiputa.” 18 Nuko Imana irabazengurutsa, ibanyuza inzira ndende yo mu butayu bwo ku Nyanja Itukura.+ Abisirayeli bavuye muri Egiputa bari kuri gahunda bameze nk’ingabo. 19 Mose yajyanye amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu yari yararahije Abisirayeli akomeje ati: “Imana izabitaho rwose, kandi nimuva muri iki gihugu muzajyane amagufwa yanjye.”+ 20 Bava i Sukoti bashinga amahema yabo muri Etamu hafi y’ubutayu.
21 Ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore,+ naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire bashobore kugenda ku manywa na nijoro.+ 22 Iyo nkingi y’igicu ntiyavaga imbere yabo ku manywa kandi inkingi y’umuriro ntiyavaga imbere yabo nijoro.+
14 Yehova abwira Mose ati: 2 “Bwira Abisirayeli basubire inyuma bashinge amahema imbere y’i Pihahiroti hagati ya Migidoli n’inyanja, ahateganye n’i Bayali-sefoni.+ Aho abe ari ho bashinga amahema, iruhande rw’inyanja. 3 Hanyuma Farawo azavuga iby’Abisirayeli ati: ‘barazerera mu gihugu bayobagurika. Baburiye mu butayu.’ 4 Nzareka Farawo yange kumva*+ kandi azabakurikira rwose ariko nzihesha icyubahiro binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose.+ Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova.”+ Nuko Abisirayeli bakora ibyo bababwiye.
5 Hanyuma babwira Farawo umwami wa Egiputa ko Abisirayeli batorotse. Farawo n’abagaragu be bahita bicuza icyatumye barekura Abisirayeli+ maze baravuga bati: “Kuki twaretse Abisirayeli bakagenda ntibakomeze kuba abagaragu bacu?” 6 Nuko ategura amagare y’intambara maze ajyana n’abasirikare be.+ 7 Afata amagare 600 yatoranyijwe n’andi magare yose ya Egiputa, ashyira abasirikare muri buri gare. 8 Uko ni ko Yehova yaretse Farawo umwami wa Egiputa akinangira maze agakurikira Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa nta bwoba bafite.+ 9 Nuko Abanyegiputa barabakurikira+ n’amagare yose ya Farawo akururwa n’amafarashi n’abarwanira ku mafarashi be n’abasirikare be bose, babasanga aho bari bashinze amahema ku nyanja, hafi y’i Pihahiroti hateganye n’i Bayali-sefoni.
10 Farawo ageze hafi yabo, Abisirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa babakurikiye. Nuko bagira ubwoba bwinshi maze batangira kwinginga Yehova.+ 11 Babwira Mose bati: “Ese watuzanye gupfira hano mu butayu kubera ko muri Egiputa hatabayo imva?+ Ibyo wadukoreye ni ibiki? Urabona ngo utuvane muri Egiputa! 12 Si byo twakubwiraga tukiri muri Egiputa tuti: ‘tureke dukorere Abanyegiputa?’ Ibyiza ni uko twakorera Abanyegiputa aho gupfira mu butayu.”+ 13 Nuko Mose abwira Abisirayeli ati: “Ntimugire ubwoba.+ Mugire ubutwari maze mwirebere ukuntu Yehova ari bubakize uyu munsi.+ Kuko Abanyegiputa mureba uyu munsi mutazongera kubabona ukundi!+ 14 Yehova ubwe ni we uri bubarwanirire.+ Mwe mwiturize gusa.”
15 Yehova abwira Mose ati: “Ni iki gituma ukomeza kuntabaza cyane? Bwira Abisirayeli bahaguruke bagende. 16 Naho wowe, uzamure inkoni yawe maze urambure ukuboko kwawe hejuru y’inyanja uyigabanyemo kabiri, kugira ngo Abisirayeli banyure mu nyanja ku butaka bwumutse. 17 Nanjye ndareka Abanyegiputa binangire babakurikire kugira ngo niheshe icyubahiro binyuze kuri Farawo n’abasirikare be bose n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be.+ 18 Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova igihe nzihesha icyubahiro binyuze kuri Farawo n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be.”+
19 Nuko umumarayika w’Imana y’ukuri+ wagendaga imbere y’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, na ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ibajya inyuma.+ 20 Yitambika hagati y’Abanyegiputa n’Abisirayeli.+ Ku ruhande rumwe, yari igicu kirimo umwijima. Ku rundi ruhande yakomeje kumurika nijoro.+ Iryo joro ryose Abanyegiputa ntibegera Abisirayeli.
21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma. Nuko atuma ubutaka bwo hasi mu nyanja bwumuka,+ kandi amazi yigabanyamo kabiri.+ 22 Hanyuma Abisirayeli banyura mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+ 23 Abanyegiputa barabakurikira. Nuko abayoboraga amafarashi ya Farawo bose, abayoboraga amagare ye y’intambara n’abarwaniraga ku mafarashi, bahita bajya mu nyanja barabakurikira.+ 24 Butangiye gucya,* Yehova yitegereza Abanyegiputa ari muri ya nkingi y’umuriro n’igicu+ maze atera urujijo mu ngabo z’Abanyegiputa. 25 Akura inziga ku magare yabo, ku buryo bayatwaraga bibagoye cyane. Abanyegiputa baravuga bati: “Nimuze duhunge ntitwegere Abisirayeli kuko Yehova abarwanirira, akarwanya Abanyegiputa.”+
26 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’inyanja kugira ngo amazi agaruke arengere Abanyegiputa n’amagare yabo y’intambara n’abarwanira ku mafarashi.” 27 Mose ahita arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja maze ahagana mu gitondo inyanja isubira mu mwanya wayo. Hagati aho, Abanyegiputa bahungaga amazi y’inyanja, ariko Yehova akabamanurira mu nyanja.+ 28 Nuko amazi agaruka mu mwanya wayo, arengera amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi bose bo mu ngabo za Farawo, bari bagiye mu nyanja bakurikiye Abisirayeli.+ Nta n’umwe muri bo warokotse.+
29 Abisirayeli bo bagenda mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+ 30 Uko ni ko uwo munsi Yehova yakijije Abisirayeli amaboko y’Abanyegiputa+ maze Abisirayeli babona imirambo y’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja. 31 Nanone Abisirayeli bibonera imbaraga nyinshi* Yehova yakoresheje arwanya Abanyegiputa, nuko batinya Yehova kandi bizera Yehova n’umugaragu we Mose.+
15 Icyo gihe Mose n’Abisirayeli baririmbira Yehova iyi ndirimbo+ bagira bati:
“Ndaririmbira Yehova kuko yatsinze burundu.+
Yajugunye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.+
2 Yah* ni we mbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye kuko ari we gakiza kanjye.+
Ni we Mana yanjye, nzajya musingiza.+ Ni we Mana ya papa+ kandi nzamuhesha ikuzo.+
3 Yehova ni intwari mu ntambara.+ Yehova ni ryo zina rye.+
4 Yajugunye mu nyanja ingabo za Farawo n’amagare ye y’intambara,+
Kandi abarwanyi be b’intwari barohamye mu Nyanja Itukura.+
5 Barengewe n’amazi menshi cyane. Bamanutse nk’ibuye bagera hasi cyane.+
6 Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo gufite imbaraga nyinshi.+
Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo kumenagura umwanzi.
7 Ububasha bwawe burahebuje, urimbura abakwigomekaho.+
Wohereza uburakari bwawe bumeze nk’umuriro waka cyane, bukabatwika bagashya nk’ibikenyeri.
8 Umwuka wawe watumye amazi yirundarunda,
Ahagarara nk’urukuta,
Amazi yo mu nyanja hagati arafatana.
9 Umwanzi yaravuze ati: ‘nzabakurikira! Nzabafata!
Nzagabanya abantu ibyo nambuye abanzi banjye! Nzafata ibyo nshaka byose!
Nzakura inkota yanjye! Ukuboko kwanjye kuzabirukana!’+
10 Wahuhishije umwuka wawe, inyanja irabarengera.+
Barohamye nk’icyuma kiremereye mu mazi ateye ubwoba.
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+
Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+
Ni wowe ukwiriye gutinywa no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza, wowe ukora ibitangaza.+
12 Warambuye ukuboko kwawe kw’iburyo, isi irabamira.+
13 Urukundo rwawe ni rwo rwatumye uyobora abo wacunguye.+
Imbaraga zawe ni zo uzabayoboza ubatuze ahantu hawe hera.
14 Abantu bazabyumva+ bagire ubwoba bwinshi batitire.
Abatuye mu Bufilisitiya bazagira imibabaro.
15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahangayika cyane.*
Abategetsi bakomeye* b’i Mowabu bazagira ubwoba bwinshi batitire.+
Abatuye i Kanani bose bazacika intege, babure imbaraga.+
16 Bazafatwa n’ubwoba batinye.+
Yehova, bazahagarara batanyeganyega nk’ibuye bitewe no gukomera k’ukuboko kwawe,
Kugeza aho abantu bawe bazaba bamaze gutambuka,
Yehova, uzabashyira mu rusengero rwawe rwashyizweho n’amaboko yawe.
18 Yehova azaba umwami iteka ryose.+
19 Igihe amafarashi ya Farawo n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be bajyaga mu nyanja,+
Yehova yagaruye amazi y’inyanja arabarengera,+
Ariko Abisirayeli bo bagenda mu nyanja ku butaka bwumutse.”+
20 Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ishako* maze abagore bose basohokana na we bafite amashako babyina. 21 Abagabo barateraga Miriyamu akikiriza ati:
“Muririmbire Yehova kubera ko yatsinze burundu.+
Yajugunye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”+
22 Hanyuma Mose avana Abisirayeli ku Nyanja Itukura berekeza mu butayu bwa Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu ariko ntibabona amazi. 23 Amaherezo bagera i Mara,+ ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.* 24 Abantu batangira kwitotombera Mose+ bati: “Turanywa iki?” 25 Mose atakira Yehova.+ Yehova amwereka igiti maze Mose akijugunya mu mazi, amazi areka gusharira.
Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza kandi aho ni ho yabageragereje.+ 26 Irababwira iti: “Nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu mudaciye ku ruhande maze mugakora ibyo gukiranuka mu maso ye, mukumvira amategeko ye kandi mugakurikiza amabwiriza ye yose,+ nta ndwara n’imwe nzabateza mu zo nateje Abanyegiputa+ kuko ndi Yehova ubakiza.”+
27 Hanyuma bagera muri Elimu, ahari amasoko 12 y’amazi n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bashinga amahema hafi y’amazi.
16 Nyuma yaho bava muri Elimu, amaherezo Abisirayeli bose bagera mu butayu bwa Sini+ buri hagati ya Elimu na Sinayi. Hari ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri uhereye igihe baviriye muri Egiputa.
2 Abisirayeli batangira kwitotombera Mose na Aroni mu butayu.+ 3 Bakomeza kubabwira bati: “Iyaba Yehova yaratwiciye mu gihugu cya Egiputa igihe twaryaga inyama+ n’ibindi biryo tugahaga, kuko mwadukuyeyo mukatuzana muri ubu butayu kugira ngo mwicishe aba bantu inzara.”+
4 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Ngiye kuboherereza ibyokurya bivuye mu ijuru,+ abantu bajye basohoka buri wese afate ibyo akeneye buri munsi+ kugira ngo mbagerageze menye niba bazumvira amategeko yanjye cyangwa niba batazayumvira.+ 5 Ariko ku munsi wa gatandatu+ nibategura ibyo bafashe, bizabe bikubye kabiri ibyo bari basanzwe bafata buri munsi.”+
6 Nuko Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati: “Nimugoroba muri bumenye rwose ko Yehova ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ 7 Ejo mu gitondo muzabona ubwiza bwa Yehova kuko yumvise kwitotomba kwanyu mwitotombera Yehova. Ubundi se twe turi ba nde ku buryo mutwitotombera?” 8 Mose akomeza kubabwira ati: “Ibyo muri bubimenye Yehova nabaha inyama zo kurya nimugoroba n’ejo mu gitondo akabaha ibyokurya mugahaga kuko Yehova yumvise uko mumwitotombera. Twe nta cyo turi cyo. Si twe mwitotombera, ahubwo ni Yehova mwitotombera.”+
9 Mose abwira Aroni ati: “Bwira Abisirayeli bose uti: ‘nimuze imbere ya Yehova kuko yumvise uko mwitotomba.’”+ 10 Nuko Aroni akimara kuvugana n’Abisirayeli bose, barahindukira bareba mu butayu maze ubwiza bwa Yehova buboneka mu gicu.+
11 Yehova yongera kubwira Mose ati: 12 “Numvise uko Abisirayeli bitotomba.+ Babwire uti: ‘ku mugoroba muri burye inyama kandi ejo mu gitondo muzarya imigati muhage.+ Muzamenya rwose ko ndi Yehova Imana yanyu.’”+
13 Nuko nimugoroba haza inyoni zimeze nk’inkware* zikwira mu nkambi+ kandi mu gitondo ikime cyari cyatonze gikikije inkambi. 14 Amaherezo icyo kime gishiraho maze babona mu butayu utuntu duto tworohereye+ tumeze nk’urubura ruri hasi. 15 Abisirayeli babibonye barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?” Kuko batari bazi ibyo ari byo. Nuko Mose arababwira ati: “Ni ibyokurya Yehova yabahaye.+ 16 Yehova yategetse ati: ‘buri wese ajye afata akurikije ibyo ashobora kurya. Muzajye mufata omeri*+ imwe kuri buri muntu mukurikije umubare w’abantu buri wese afite mu ihema rye.’” 17 Abisirayeli babigenza batyo. Barabifata, bamwe bafata byinshi abandi bafata bike. 18 Iyo babipimishaga omeri, uwafashe byinshi ntiyabisaguraga kandi uwabaga yafashe bike ntiyabiburaga.+ Babifataga bakurikije ibyo buri wese ashobora kurya.
19 Hanyuma Mose arababwira ati: “Ntihagire ubiraza ngo bigeze mu gitondo.”+ 20 Ariko ntibumvira Mose. Abantu bamwe barabiraza bigeza mu gitondo maze bizamo inyo kandi biranuka, bituma Mose abarakarira. 21 Nuko bakajya babifata buri gitondo, buri wese ahuje n’ibyo ashobora kurya. Iyo izuba ryavaga cyane byarashongaga.
22 Ku munsi wa gatandatu bafata ibikubye kabiri ibyo bari basanzwe bafata,+ ni ukuvuga omeri ebyiri ku muntu. Nuko abayobozi baraza babibwira Mose. 23 Arababwira ati: “Uku ni ko Yehova yavuze: Ejo ni ikiruhuko,* ni isabato yera ya Yehova.+ Icyo mwotsa mucyotse, icyo muteka mugiteke,+ ibisigaye byose mubyibikire bizageze mu gitondo.” 24 Nuko barabibika bigeza mu gitondo nk’uko Mose yari yabategetse kandi ntibyanuka cyangwa ngo bizemo inyo. 25 Hanyuma Mose aravuga ati: “Mubirye uyu munsi kuko uyu munsi ari isabato ya Yehova. Uyu munsi nta byo muri bubone ku butaka. 26 Muzajye mubifata mu minsi itandatu ariko ku munsi wa karindwi ni Isabato.+ Kuri uwo munsi ntibizajya biboneka.” 27 Icyakora hari bamwe bagiye kubifata ku munsi wa karindwi ariko ntibabibona.
28 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Muzageza ryari mwanga kumvira amabwiriza n’amategeko yanjye?+ 29 Muzirikane ko Yehova yabahaye Isabato.+ Ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha ibyokurya by’iminsi ibiri. Buri wese ajye aguma iwe. Ntihakagire umuntu uva iwe ku munsi wa karindwi.” 30 Maze abantu batangira kujya bizihiza Isabato ku munsi wa karindwi.+
31 Nuko ibyo byokurya Abisirayeli babyita “manu.”* Yari imeze nk’utubuto duto tw’umweru, kandi yaryohaga nk’utugati turimo ubuki.+ 32 Mose aravuga ati: “Yehova yategetse ati: ‘mufate manu yuzuye omeri imwe muyibikire abazabakomokaho+ kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagaburiye mu butayu igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.’” 33 Nuko Mose abwira Aroni ati: “Fata akabindi* ushyiremo manu yuzuye omeri maze ugashyire imbere ya Yehova kugira ngo ibikirwe abazabakomokaho.”+ 34 Aroni abigenza nk’uko Yehova yategetse Mose, ashyira iyo manu imbere y’isanduku y’igihamya*+ kugira ngo ibikwe. 35 Nuko Abisirayeli bamara imyaka 40 barya manu+ kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe.+ Bakomeje kurya manu kugeza igihe bagereye ku mupaka w’igihugu cy’i Kanani.+ 36 Omeri yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro nk’ebyiri.*
17 Abisirayeli bose bava mu butayu bwa Sini,+ bagenda bashinga amahema nk’uko Yehova yabategekaga,+ amaherezo bagera i Refidimu bashingayo amahema.+ Ariko aho ngaho nta mazi yo kunywa abantu bari bafite.
2 Nuko abantu batonganya Mose+ bavuga bati: “Duhe amazi yo kunywa.” Mose arababwira ati: “Murantonganyiriza iki? Kuki mukomeza kugerageza Yehova?”+ 3 Ariko abantu bagira inyota nyinshi kandi bakomeza kwitotombera Mose+ bavuga bati: “Kuki wadukuye muri Egiputa? Ese washakaga kutwicisha inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?” 4 Hanyuma Mose atakira Yehova ati: “Aba bantu ndabagenza nte? Harabura gato bakantera amabuye!”
5 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Jya imbere y’abantu, ujyane na bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli, witwaje inkoni yawe wakubitishije Uruzi rwa Nili.+ Uyifate mu ntoki ugende. 6 Nanjye nzahagarara imbere yawe ku rutare rw’i Horebu. Uzakubite urwo rutare, na rwo ruzavamo amazi abantu bayanywe.”+ Nuko Mose abigenza atyo abayobozi b’Abisirayeli babireba. 7 Aho hantu Mose ahita Masa*+ na Meriba*+ bitewe n’uko Abisirayeli bamutonganyije kandi bakagerageza Yehova+ bavuga bati: “Ese Yehova ari kumwe natwe cyangwa ntari kumwe natwe?”
8 Hanyuma Abamaleki+ baraza bagaba igitero ku Bisirayeli i Refidimu.+ 9 Nuko Mose abwira Yosuwa+ ati: “Dutoranyirize abagabo ujyane na bo kurwanya Abamaleki. Ejo nzahagarara hejuru ku musozi, mfashe mu ntoki inkoni y’Imana y’ukuri.” 10 Yosuwa akora nk’uko Mose yamutegetse,+ ajya kurwanya Abamaleki. Mose, Aroni na Huri+ na bo barazamuka bajya hejuru ku musozi.
11 Iyo Mose yazamuraga amaboko, Abisirayeli baratsindaga ariko yayamanura Abamaleki bagatsinda. 12 Amaboko ya Mose amaze kuruha, bamuzanira ibuye aryicaraho. Hanyuma Aroni na Huri bafata amaboko ye, umwe ari ku ruhande rumwe undi ku rundi, ku buryo amaboko ye yahamye hamwe kugeza izuba rirenze. 13 Nuko Yosuwa atsinda Abamaleki n’abari bifatanyije na bo, abicisha inkota.+
14 Yehova abwira Mose ati: “Ibyo ubyandike mu gitabo bizabe urwibutso kandi ubwire Yosuwa uti: ‘nzatsemba Abamaleki kandi ntibazongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.’”+ 15 Nuko Mose yubaka igicaniro* maze acyita Yehova-nisi,* 16 aravuga ati: “Yehova azarwanya Abamaleki iteka ryose+ kubera ko barwanyije ubutegetsi bwa Yah.”+
18 Yetiro umutambyi w’i Midiyani akaba na papa w’umugore wa Mose,+ yumva ibintu byose Imana yakoreye Mose n’Abisirayeli n’uko Yehova yakuye Abisirayeli muri Egiputa.+ 2 Zipora umugore wa Mose yari asigaye aba kwa papa we Yetiro, kuko Mose yari yaramwohereje iwabo, 3 akajyana n’abahungu be bombi.+ Umwe muri bo Mose yamwise Gerushomu*+ avuga ati: “Ni ukubera ko nabaye umwimukira mu gihugu cy’amahanga.” 4 Undi yamwise Eliyezeri* avuga ati: “Ni ukubera ko Imana ya papa ari yo imfasha, kuko yankijije inkota ya Farawo.”+
5 Nuko Yetiro, ari we papa w’umugore wa Mose, ajyana abahungu ba Mose n’umugore we asanga Mose mu butayu aho yari ashinze ihema, ku musozi w’Imana y’ukuri.+ 6 Atuma kuri Mose ati: “Njyewe sobukwe Yetiro+ nje aho uri kandi nzanye n’umugore wawe n’abahungu bawe bombi.” 7 Mose abyumvise ahita ajya gusanganira papa w’umugore we, aramwunamira maze aramusoma. Nuko batangira kubazanya amakuru, barangije binjira mu ihema.
8 Mose abwira Yetiro ibyo Yehova yakoreye Farawo n’Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli,+ n’ingorane zose bahuye na zo mu rugendo+ n’uko Yehova yagiye abakiza. 9 Yetiro ashimishwa cyane n’ibyiza byose Yehova yakoreye Abisirayeli, igihe yabarokoraga akabakura muri Egiputa.* 10 Nuko Yetiro aravuga ati: “Yehova nasingizwe, we wabarokoye akabakura muri Egiputa, akabakiza Farawo kandi akarokora abantu be, akabakiza Abanyegiputa babakandamizaga. 11 Ubu noneho menye ko Yehova akomeye kuruta izindi mana zose,+ kubera ibyo yakoreye Abanyegiputa bagiriye nabi Abisirayeli babitewe n’ubwibone.” 12 Hanyuma Yetiro, ari we papa w’umugore wa Mose, azana igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byo gutambira Imana. Nuko Aroni n’abayobozi b’Abisirayeli bose baza gusangira na papa w’umugore wa Mose, bari imbere y’Imana y’ukuri.
13 Bukeye bwaho Mose aricara nk’uko byari bisanzwe kugira ngo acire abantu imanza, kandi abantu bahoraga bahagaze imbere ye kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. 14 Yetiro abonye ibyo Mose yakoreraga abantu byose aramubaza ati: “Uwo murimo ukorera abantu ni umurimo umeze ute? Kuki wicara wenyine maze abantu bose bakaza bagahagarara imbere yawe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?” 15 Mose asubiza Yetiro ati: “Ni uko abantu bakomeza kuza aho ndi ngo mbabarize Imana. 16 Iyo bafite urubanza bararunzanira nkabakiranura kandi nkabamenyesha imyanzuro y’Imana y’ukuri n’amategeko yayo.”+
17 Yetiro abwira Mose ati: “Uburyo ukoresha si bwiza. 18 Uzinaniza, unanize n’aba bantu muri kumwe kuko uyu murimo ukora urenze ubushobozi bwawe. Ntushobora kuwukora wenyine. 19 None rero, ntega amatwi nkugire inama kandi Imana izabana nawe.+ Wowe ukomeze kujya uhagararira abantu imbere y’Imana y’ukuri+ kandi uzajye uyibwira imanza zabo.+ 20 Ujye ubigisha amabwiriza n’amategeko,+ ubamenyeshe ibyo bagomba kubahiriza n’ibyo bagomba gukora. 21 Ariko utoranye mu bantu bose abagabo bashoboye,+ batinya Imana, abagabo biringirwa, batemera guhemuka kugira ngo babone inyungu,+ ubagire abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobore abantu 1.000, abandi bayobore abantu 100, abandi bayobore abantu 50, abandi bayobore abantu 10.+ 22 Bajye bacira abantu imanza igihe cyose bibaye ngombwa. Bajye bakuzanira imanza zikomeye+ ariko imanza zoroheje bo ubwabo bajye bazica. Iyorohereze imirimo maze na bo bajye bagufasha kwikorera uwo mutwaro.+ 23 Nubigenza utyo kandi bikaba bihuje n’ibyo Imana ishaka, uzashobora gusohoza uyu murimo, n’aba bantu bose bazajya basubira iwabo banyuzwe.”
24 Mose ahita yumvira inama ya Yetiro, akora ibyo yamubwiye byose. 25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10. 26 Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga. 27 Hanyuma Mose asezerera Yetiro+ maze aragenda asubira mu gihugu cye.
19 Mu kwezi kwa gatatu nyuma yaho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, bageze mu butayu bwa Sinayi. 2 Ku munsi Abisirayeli baviriye i Refidimu+ bageze mu butayu bwa Sinayi maze bashinga amahema muri ubwo butayu, imbere y’umusozi.+
3 Mose arazamuka asanga Imana y’ukuri, maze Yehova ari kuri uwo musozi aramuhamagara+ aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo, ari bo Bisirayeli uti: 4 ‘Mwiboneye ibyo nakoreye Abanyegiputa+ kugira ngo mbatware ku mababa yanjye nka kagoma,* mbazane aho ndi mube abanjye.+ 5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye* natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+ 6 Muzambera abami n’abatambyi mube abantu bera nitoranyirije.’+ Ayo ni yo magambo uzabwira Abisirayeli.”
7 Nuko Mose araza ahamagara abayobozi b’Abisirayeli ababwira amagambo yose Yehova yamutegetse.+ 8 Hanyuma abantu bose basubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+ Mose ahita asubirayo abwira Yehova amagambo abantu bavuze. 9 Yehova abwira Mose ati: “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu cyijimye kugira ngo nituvugana, abantu bumve maze nawe bazahore bakwizera.” Hanyuma Mose abwira Yehova amagambo abantu bavuze.
10 Yehova abwira Mose ati: “Sanga abantu, ubabwire uyu munsi n’ejo bitegure iteraniro ridasanzwe kandi bamese imyenda yabo. 11 Ku munsi wa gatatu bazabe biteguye kuko kuri uwo munsi Yehova azamanuka akaza imbere y’abantu bose ku Musozi wa Sinayi. 12 Uzabashyirireho umupaka ahazengurutse uwo musozi, ubabwire uti: ‘mwirinde ntihagire uzamuka uyu musozi kandi ntihagire ukoza ikirenge kuri uyu mupaka. Umuntu wese uzakoza ikirenge kuri uyu musozi azicwe. 13 Azicishwa amabuye cyangwa araswe.* Ntihazagire umukoraho. Itungo rizawukandagiraho ntirizabeho n’umuntu uzawukozaho ikirenge ntazabeho.’+ Icyakora nibumva ihembe ry’intama+ rivugijwe bazazamuke bigire hafi y’uwo musozi.”
14 Nuko Mose amanuka kuri uwo musozi asaba abantu kwitegura iteraniro ridasanzwe, na bo bamesa imyenda yabo.+ 15 Abwira abantu ati: “Ku munsi wa gatatu muzabe mwiteguye. Nanone muzirinde gukora imibonano mpuzabitsina.”
16 Nuko ku munsi wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya kandi igicu kinini+ gitwikira uwo musozi, humvikana n’ijwi ry’ihembe rivuga cyane, ku buryo abantu bose bari mu nkambi bagize ubwoba bwinshi, bagatitira.+ 17 Mose avana abantu mu nkambi ngo bajye guhura n’Imana y’ukuri. Baraza bahagarara munsi y’uwo musozi. 18 Nuko Umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo wazamukaga umeze nk’umwotsi w’itanura kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+ 19 Ijwi ry’ihembe rikomeza kwiyongera, rirushaho kurangurura cyane maze Mose atangira kuvuga. Imana y’ukuri na yo imusubiza mu ijwi ryumvikana.
20 Yehova amanukira hejuru ku Musozi wa Sinayi. Nuko Yehova ahamagara Mose ngo aze hejuru kuri uwo musozi maze Mose arazamuka.+ 21 Yehova abwira Mose ati: “Manuka ubwire abantu ko batagomba kuzamuka ngo baze aho Yehova ari bashaka kumureba kuko byatuma benshi muri bo bapfa. 22 Kandi n’abatambyi* bakorera Yehova buri gihe bitegure* kugira ngo Yehova atabica.”+ 23 Nuko Mose abwira Yehova ati: “Abantu ntibashobora kuzamuka ngo bajye ku Musozi wa Sinayi kuko wowe ubwawe watubujije ukatubwira uti: ‘Mushyire umupaka ahazengurutse umusozi kandi muweze.’”+ 24 Ariko Yehova aramubwira ati: “Manuka ugende maze ugarukane na Aroni ariko ntihagire abatambyi n’abandi bantu bazamuka ngo baze aho njyewe Yehova ndi, kugira ngo ntabica.”+ 25 Nuko Mose aramanuka asanga abantu arabibabwira.
20 Nuko Imana ivuga aya magambo yose iti:+
2 “Ndi Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+ 3 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+
4 “Ntugakore igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa mu mazi.+ 5 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga. 6 Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika.+
7 “Ntugakoreshe nabi izina rya Yehova Imana yawe+ kuko Yehova azahana umuntu wese ukoresha nabi izina rye.+
8 “Ujye wibuka ko umunsi w’Isabato ari umunsi wera.+ 9 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 10 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato. Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, itungo ryawe cyangwa umunyamahanga uri aho mutuye.+ 11 Kuko mu minsi itandatu Yehova yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose, agatangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.+ Ni cyo cyatumye Yehova aha umugisha umunsi w’Isabato akawugira uwe.*
12 “Jya wubaha papa wawe na mama wawe+ kugira ngo uzabeho imyaka myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+
13 “Ntukice.+
14 “Ntugasambane.+
15 “Ntukibe.+
16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+
17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,+ umugaragu we, umuja we, ikimasa cye, indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”+
18 Icyo gihe abantu bose bumvaga inkuba n’ijwi ry’ihembe kandi bakabona imirabyo n’umusozi ucumba umwotsi. Nuko abantu babibonye bagira ubwoba bwinshi baratitira maze bahagarara kure.+ 19 Babwira Mose bati: “Uzajye uvugana natwe. Tuzajya tugutega amatwi ariko Imana ntizavugane natwe tutazapfa.”+ 20 Nuko Mose abwira abantu ati: “Ntimugire ubwoba kuko Imana y’ukuri yazanywe no kubagenzura+ kugira ngo imenye niba muyubaha cyane, bitume mudakora icyaha.”+ 21 Abantu bakomeza guhagarara kure, naho Mose yegera cya gicu cyijimye, aho Imana y’ukuri yari iri.+
22 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Ubwire Abisirayeli uti: ‘mwiboneye ko navuganye namwe ndi mu ijuru.+ 23 Ntimugakore ibigirwamana by’ifeza ngo na byo mubisenge kandi ntimugakore ibigirwamana bya zahabu.+ 24 Muzanyubakire igicaniro mukoresheje ibitaka kandi muzajye mugitambiraho amaturo atwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa* byo mu ntama zanyu no mu nka zanyu. Ahantu hose nzatoranya ngo mujye muhansengera,*+ nzajya mpabasanga mbahe umugisha. 25 Kandi nimunyubakira igicaniro* mukoresheje amabuye, ntimuzacyubakishe amabuye aconze+ kuko nimuramuka mukoresheje icyuma giconga amabuye, icyo gicaniro ntazacyemera. 26 Ntimuzazamuke esikariye mujya ku gicaniro cyanjye kugira ngo imyanya ndangagitsina yanyu itagaragara muri hejuru y’igicaniro.’
21 “Aya ni yo mategeko uzabaha:+
2 “Nugura umugaragu w’Umuheburayo,+ azagukorere imyaka itandatu, ariko mu mwaka wa karindwi uzamureke yigendere nta cyo yishyuye.+ 3 Niba yaraje ari wenyine, azagende wenyine. Niba yari afite umugore, azajyane n’umugore we. 4 Ariko shebuja namushakira umugore bakabyarana abana b’abahungu cyangwa b’abakobwa, uwo mugore n’abana be bazaba aba shebuja, maze uwo mugaragu agende wenyine.+ 5 Ariko uwo mugaragu namwinginga avuga ati: “Rwose nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye kandi sinshaka kugenda ngo nigenge,”+ 6 icyo gihe shebuja azamuzane hafi y’urugi cyangwa imbere y’umuryango, maze amutobore ugutwi akoresheje akuma gasongoye,* kandi Imana y’ukuri izaba umuhamya wabyo. Nuko uwo mugaragu azakorere shebuja iteka ryose.
7 “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazasezererwa ngo ave kwa shebuja nk’uko abagaragu basezererwa. 8 Shebuja niyumva atamwishimiye ngo amugire undi mugore we* ahubwo akamugurisha, ntazamugurishe ku munyamahanga kuko azaba yaramuhemukiye. 9 Kandi namushyingira umuhungu we, azamukorere nk’ibyo yakorera umukobwa we. 10 Uwo muhungu nashaka undi mugore, ntakagire icyo agabanya ku byo yahaga+ uwo mugore wa mbere, byaba ibimutunga cyangwa imyambaro, kandi ntakareke kugirana na we imibonano mpuzabitsina. 11 Natamuha ibyo bintu uko ari bitatu, uwo mugore azigendere nta mafaranga atanze.
12 “Umuntu nakubita undi akamwica, na we bazamwice.+ 13 Ariko niba yamwishe atabishaka kandi Imana y’ukuri ikareka bikabaho, icyo gihe nzashyiraho ahantu ashobora guhungira.+ 14 Umuntu narakarira mugenzi we kugeza ubwo amwica abigambiriye, muzamufate mumwice,+ nubwo yaba yahungiye ku gicaniro* cyanjye.+ 15 Umuntu ukubita papa we cyangwa mama we azicwe.+
16 “Umuntu natwara undi+ akamugurisha cyangwa bakamumufatana,+ azicwe.+
17 “Umuntu niyifuriza ibibi* papa we cyangwa mama we, azicwe.+
18 “Dore uko bizagenda abantu nibatongana maze umwe agakubita mugenzi we ibuye cyangwa ingumi ntapfe ariko akarwara agahera mu buriri: 19 Niba ashobora guhaguruka akagendagenda hanze yishingikirije ku nkoni, icyo gihe uwamukubise ntazahanwe, ahubwo azamwishyure igihe yamaze adakora kugeza aho akiriye.
20 “Umuntu nakubita inkoni umugaragu we cyangwa umuja we akamwica, azabihanirwe.+ 21 Ariko namara umunsi umwe cyangwa ibiri atarapfa, shebuja ntazahanwe kuko yamuguze amafaranga ye.
22 “Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite, maze umwana atwite akavuka igihe kitageze+ ariko ntihagire upfa, uwakosheje agomba kwishyura icyo azacibwa n’umugabo w’uwo mugore, kandi azagitange byemejwe n’abacamanza.+ 23 Ariko nihagira upfa, na we azicwe.+ 24 Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho. Uciye undi ikiganza na we bazamuce ikiganza. Uciye undi ikirenge na we bazamuce ikirenge.+ 25 Uwokeje undi na we bazamwotse. Ukomerekeje undi na we bazamukomeretse. Ukubise undi na we bazamukubite.
26 “Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamumena ijisho, azamureke agende yigenge bitewe n’ijisho rye yamennye.+ 27 Nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamukura iryinyo, azamusezerere yigenge bitewe n’iryinyo rye yakuye.
28 “Ikimasa nicyica umugabo cyangwa umugore agapfa, icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe,+ ariko ntihazagire urya inyama zacyo, kandi nyiri icyo kimasa ntazahanwe. 29 Ariko niba icyo kimasa cyari gisanzwe cyica kandi nyiracyo akaba yarabibwiwe maze ntakirinde, kikica umugabo cyangwa umugore agapfa, icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe kandi na nyiracyo yicwe. 30 Ariko nyiracyo nasabwa kugira icyo yishyura* kugira ngo aticwa, azatange icyo bazamuca cyose. 31 Nicyica umuhungu cyangwa umukobwa agapfa, nyiracyo azakorerwe ibihuje n’iryo tegeko. 32 Ariko nicyica umugaragu cyangwa umuja agapfa, azahe shebuja ifeza ingana na garama 342,* kandi icyo kimasa bazagitere amabuye gipfe.
33 “Umuntu napfundura umwobo cyangwa agacukura umwobo ntawupfundikire, maze hakagwamo itungo, ryaba ikimasa cyangwa indogobe, 34 nyiri uwo mwobo azaririhe.+ Azahe ikiguzi nyiri iryo tungo ryapfuye, asigarane intumbi. 35 Ikimasa cy’umuntu nikirwana n’ikimasa cy’undi kikacyica, bazagurishe ikimasa kizima bagabane ikiguzi cyacyo, kandi n’icyapfuye bazakigabane. 36 Ariko niba byari bisanzwe bizwi ko icyo kimasa cyica ariko nyiracyo ntakirinde, azishyure. Ikimasa azakirihe ikindi, maze atware icyapfuye.
22 “Umuntu niyiba itungo, ryaba ikimasa cyangwa intama, akaribaga cyangwa akarigurisha, ikimasa azakirihe ibimasa bitanu, intama ayirihe intama enye.+
2 (“Umujura+ nafatwa arimo apfumura inzu bakamukubita agapfa, nta wuzabazwa amaraso ye. 3 Ariko niba yaje ku manywa, uwamwishe azabazwe amaraso ye.)
“Uwo mujura azarihe ibyo yibye. Niba nta cyo afite ariha, azagurishwe kugira ngo arihe ibyo yibye. 4 Ariko nafatanwa icyo yibye kikiri kizima, cyaba ikimasa cyangwa indogobe cyangwa intama, azakirihe inshuro ebyiri.
5 “Umuntu nareka amatungo ye akarya imyaka yo mu murima cyangwa uruzabibu rw’undi muntu, imyaka azayirihe imyaka myiza kurusha iyindi yo mu murima we, na ho uruzabibu arurihe imizabibu myiza kurusha iyindi yo mu ruzabibu rwe.
6 “Umuriro niwaka ugakwira hose ugafata ibihuru, ugatwika n’imyaka yo mu murima cyangwa umurima wose ugashya ugashira, uwakongeje uwo muriro azishyure ibyahiye.
7 “Umuntu nabitsa mugenzi we amafaranga cyangwa ibindi bintu bikibirwa mu nzu y’uwo yabibikije, uwabyibye nafatwa azabirihe inshuro ebyiri.+ 8 Uwabyibye nadafatwa, bazajyane uwo yabibikije imbere y’Imana y’ukuri+ kugira ngo barebe niba atari we watwaye ibintu bya mugenzi we. 9 Naho ku birebana n’ibintu byose umuntu atunze mu buryo butemewe, cyaba ikimasa, indogobe, intama n’imyenda, mbese ikintu cyose cyabuze, umuntu akavuga ati: ‘iki ni icyanjye,’ abo bantu bombi bazajyanwe imbere y’Imana y’ukuri.+ Uwo Imana izagaragaza ko ari mu makosa, azishyure mugenzi we inshuro ebyiri.+
10 “Umuntu naragiza* mugenzi we indogobe, ikimasa, intama cyangwa irindi tungo ryose, rigapfa, rikamugara cyangwa hakagira uritwara nta wubireba, 11 azarahirire imbere ya Yehova n’imbere ya nyiraryo ko nta tungo rye yatwaye,* kandi nyiraryo azabyemere, n’uwariragijwe ntazaririhe.+ 12 Ariko iryo tungo nibaba bararyibye, azaryishyure nyiraryo. 13 Icyakora itungo niryicwa n’inyamaswa, azazane ibyo iyo nyamaswa yashigaje kugira ngo bigaragare ko ari ko byagenze. Ntagomba kwishyura itungo ryishwe n’inyamaswa.
14 “Ariko umuntu natira mugenzi we itungo rikamugara cyangwa rigapfa nyiraryo atari kumwe na ryo, azaryishyure. 15 Nirigira icyo riba riri kumwe na nyiraryo, uwaritiye ntazaryishyure. Ariko niba yari yarikodesheje, azishyure ubukode bwaryo gusa.
16 “Umugabo nashukashuka umukobwa w’isugi utarasabwa akagirana na we imibonano mpuzabitsina, azatange inkwano maze amujyane abe umugore we.+ 17 Ariko papa w’uwo mukobwa niyanga rwose kumumuha, uwo mugabo azarihe amafaranga asanzwe atangwaho inkwano.
18 “Umupfumu agomba kwicwa.+
19 “Umuntu wese uryamana n’itungo agomba kwicwa.+
20 “Umuntu wese uzatambira ibitambo izindi mana zitari Yehova, agomba kwicwa.+
21 “Ntuzagirire nabi umunyamahanga cyangwa ngo umukandamize,+ kuko namwe mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+
22 “Ntimukababaze umupfakazi cyangwa imfubyi.+ 23 Numubabaza akantakira nzamwumva,+ 24 kandi nzabarakarira cyane maze mbicishe inkota, abagore banyu na bo babe abapfakazi n’abana banyu babe imfubyi.
25 “Nuguriza amafaranga umukene wo mu bantu banjye, ntuzamwake inyungu nk’uko abandi babigenza.+
26 “Nutwara umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate,+ uzawumusubize mbere y’uko izuba rirenga, 27 kuko ari wo wonyine afite yifubika. None se naryama aziyorosa iki?+ Nantakira nzamwumva, kuko ngira imbabazi.+
28 “Ntugatuke* Imana+ cyangwa ngo uvuge nabi* umutware wanyu.+
29 “Imyaka yawe yeze cyane n’ibiva mu rwengero* rwawe,+ uzabimpeho impano wishimye. Imfura z’abahungu bawe uzazimpe.+ 30 Uku ni ko uzagenza ikimasa cyawe n’intama zawe:+ Bizagumane na nyina iminsi irindwi, ku munsi wa munani ubinture.+
31 “Muzambere abantu bera,+ kandi ntimuzarye inyama z’itungo ryishwe n’inyamaswa.+ Muzarihe imbwa zirirye.
23 “Ntugakwirakwize ibinyoma.+ Ntugafatanye n’umuntu mubi ngo utange ubuhamya bw’ibinyoma.+ 2 Ntugakurikire benshi bagamije gukora nabi, kandi nusabwa gutanga ubuhamya ntukajye aho benshi bagiye ngo uvuge ibinyoma. 3 Ntukagire uwo urenganya mu gihe uca urubanza rw’umukene.+
4 “Nuhura n’ikimasa cy’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye yayobye, uzabimugarurire.+ 5 Nubona indogobe y’umuntu ukwanga yagwanye n’umutwaro ihetse, ntuzayisige aho. Ahubwo uzamufashe muyikize uwo mutwaro.+
6 “Ntukabeshye mu gihe uca urubanza rw’umukene.+
7 “Ntukagire uwo ushinja ibinyoma, kandi ntukice umuntu utakoze icyaha cyangwa umukiranutsi, kuko umuntu mubi azabazwa ibyo yakoze.+
8 “Ntukemere ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abacamanza beza, kandi ishobora gutuma abakiranutsi bavuga amagambo y’ibinyoma.+
9 “Ntugakandamize umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu kuko namwe muzi uko ubuzima bw’umunyamahanga buba bumeze, kubera ko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+
10 “Mu myaka itandatu ujye utera imbuto mu mirima yawe, kandi usarure ibyeze.+ 11 Ariko mu mwaka wa karindwi ujye ureka kuyihinga.* Abakene bo mu gihugu cyawe bazajya barya ibyimejejemo. Ibyo bazasigaza bizaribwe n’inyamaswa. Uko ni ko ugomba kugenza umurima wawe w’imizabibu n’umurima wawe w’imyelayo.
12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu. Ariko ku munsi wa karindwi ntukagire umurimo n’umwe ukora, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umunyamahanga na bo baruhuke.+
13 “Mujye mwitondera ibyo nababwiye byose.+ Ntimugasenge izindi mana, ndetse n’amazina yazo ntakumvikane mu kanwa kanyu.+
14 “Ujye unkorera umunsi mukuru inshuro eshatu mu mwaka.+ 15 Ujye ukora Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Mu minsi irindwi, mu gihe cyagenwe mu kwezi kwa Abibu,*+ uzajye urya imigati itarimo umusemburo nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi ari bwo wavuye muri Egiputa. Kandi ntihakagire uza imbere yanjye nta kintu azanye.+ 16 Nanone ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ry’imyaka yeze mbere,+ n’Umunsi Mukuru w’Isarura ryo mu mpera z’umwaka,* igihe usarura ibyo wahinze mu murima.+ 17 Abagabo bose* bazajye baza imbere y’Umwami w’ukuri Yehova inshuro eshatu mu mwaka.+
18 “Amaraso y’igitambo untambira, ntukayatambane n’ikintu kirimo umusemburo, kandi ibinure untambira ku minsi mikuru ntibikarare ngo bigeze mu gitondo.
19 “Imbuto zeze mbere, nziza kurusha izindi zo mu murima wawe, ujye uzizana mu nzu ya Yehova Imana yawe.+
“Ntugatekeshe umwana w’ihene amata ya nyina.*+
20 “Dore nohereje umumarayika wanjye imbere yawe+ ngo akuyobore mu nzira maze akugeze aho naguteguriye.+ 21 Mujye mwitondera ibyo ababwira kandi mumwumvire. Ntimukamwigomekeho kubera ko nimubikora atazabababarira ibyaha byanyu,+ kuko ari njye umutumye. 22 Ariko nimwumvira ijwi rye mudaca ku ruhande, mugakora ibyo nzababwira byose, nanjye nzarwanya abanzi banyu, mpangane n’ababarwanya. 23 Umumarayika wanjye azakugenda imbere akugeze mu gihugu cy’Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abanyakanani, Abahivi n’Abayebusi, kandi nzabarimbura mbamareho.+ 24 Ntukunamire imana zabo cyangwa ngo hagire ugushuka ngo uzikorere, kandi ntukigane ibikorwa byabo,+ ahubwo izo mana zabo uzazirimbure kandi umenagure inkingi zabo basenga.+ 25 Ni njyewe Yehova Imana yanyu+ mugomba gukorera, kandi rwose nzabaha umugisha mubone ibyokurya n’amazi yo kunywa,+ ndetse nzabarinda indwara.+ 26 Mu gihugu cyanyu ntihazabamo umugore ukuramo inda cyangwa utabyara.*+ Nzatuma mubaho imyaka myinshi.
27 “Abantu bazumva ibyanjye batinye na mbere y’uko mubageraho.+ Ibihugu byose uzageramo nzabiteza urujijo, kandi nzatuma abanzi bawe bose batsindwa baguhunge.+ 28 Nzatuma abatuye muri ibyo bihugu bagira ubwoba bwinshi na mbere y’uko ubigeramo,+ kandi Abahivi, Abanyakanani n’Abaheti bazaguhunga.+ 29 Sinzirukana abanzi bawe mu mwaka umwe, kugira ngo igihugu kitazazamo ibihuru maze inyamaswa z’inkazi zikororoka zikabatera.+ 30 Nzagenda mbirukana buhoro buhoro babahunge, kugeza igihe muzaba mumaze kubyara mukaba benshi mukigarurira igihugu.+
31 “Nzagushyiriraho umupaka uhera ku Nyanja Itukura ukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi ugahera ku butayu ukageza kuri rwa Ruzi rwa Ufurate.+ Nzaguha abaturage b’iki gihugu ubarimbure.+ 32 Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa ngo urigirane n’imana zabo.+ 33 Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”+
24 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Zamuka unsange, wowe na Aroni na Nadabu na Abihu+ n’abayobozi 70 b’Abisirayeli, kandi munyunamire mukiri kure.” 2 Nanone Yehova abwira Mose ati: “Ni wowe wenyine ugomba kunyegera. Bo ntibanyegere, kandi ntihagire abandi bantu bazamukana nawe.”+
3 Hanyuma Mose araza abwira abantu amagambo yose ya Yehova n’amategeko ye yose,+ maze bose basubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+ 4 Nuko Mose yandika amagambo yose Yehova yamubwiye.+ Abyuka kare mu gitondo yubaka igicaniro munsi y’umusozi, yubaka n’inkingi 12 kuko n’imiryango y’Abisirayeli ari 12. 5 Hanyuma yohereza abasore bo mu Bisirayeli maze batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo by’ibimasa, ngo bibe ibitambo bisangirwa.*+ 6 Mose afata igice kimwe cy’amaraso ayashyira mu dusorori, ikindi gice akiminjagira ku gicaniro.* 7 Hanyuma afata igitabo cy’isezerano agisomera abantu mu ijwi riranguruye.+ Nuko baravuga bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”+ 8 Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano* Yehova agiranye namwe nk’uko mumaze kubyiyemerera.”+
9 Mose, Aroni, Nadabu, Abihu na ba bayobozi 70 b’Abisirayeli barazamuka, 10 babona Imana ya Isirayeli.*+ Munsi y’ibirenge byayo hari igisa n’amabuye ya safiro ashashe, kandi cyasaga n’ijuru rikeye.+ 11 Ntiyigeze igira icyo itwara abo banyacyubahiro bo mu Bisirayeli,+ ahubwo babonye Imana y’ukuri mu iyerekwa, bararya kandi baranywa.
12 Yehova abwira Mose ati: “Zamuka unsange ku musozi kandi uhagume, kuko nshaka kuguha ibisate by’amabuye n’amabwiriza n’amategeko nzandika kugira ngo nigishe abantu.”+ 13 Nuko Mose ajyana n’umugaragu we Yosuwa,+ maze Mose arazamuka ajya ku musozi w’Imana y’ukuri.+ 14 Ariko yari yabwiye ba bayobozi ati: “Mudutegerereze aha kugeza aho turi bugarukire.+ Dore Aroni na Huri+ bari kumwe namwe. Umuntu wese ufite ikirego ajye abasanga.”+ 15 Nuko Mose azamuka uwo musozi wari utwikiriwe n’igicu.+
16 Ubwiza burabagirana bwa Yehova+ bukomeza kuba ku Musozi wa Sinayi+ kandi igicu kimara iminsi itandatu kiwutwikiriye. Bigeze ku munsi wa karindwi, Imana ihamagara Mose iri muri cya gicu. 17 Ku Bisirayeli babirebaga, babonaga ubwiza bwa Yehova bumeze nk’umuriro waka cyane hejuru ku musozi. 18 Nuko Mose yinjira muri cya gicu azamuka uwo musozi.+ Amara kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40.+
25 Yehova abwira Mose ati: 2 “Bwira Abisirayeli banzanire impano, kandi mujye mwakira impano umuntu wese ampa abikuye ku mutima.+ 3 Izi ni zo mpano bazabaha: Zahabu,+ ifeza+ n’umuringa.+ 4 Bazabahe ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene. 5 Bazabahe impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku, impu z’inyamaswa zitwa tahashi n’imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ 6 Nanone bazabahe amavuta y’amatara,+ amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera+ akanavangwa n’umubavu* uhumura neza,+ 7 amabuye ya onigisi n’amabuye yo gushyira kuri efodi*+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+ 8 Muzanyubakire ihema* kuko nzabana namwe.+ 9 Muzubake iryo hema n’ibikoresho byaryo mukurikije uko ngiye kubikwereka.*+
10 “Muzabaze Isanduku mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo buzabe metero imwe na santimetero 11,* ubugari bwayo buzabe santimetero 67 n’ubuhagarike bube santimetero 67.*+ 11 Uzayisige zahabu itavangiye.+ Uzayisige zahabu imbere n’inyuma kandi uzayizengurutseho umuguno wa zahabu.+ 12 Uzayicurire impeta nini enye za zahabu uzishyire hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ushyire impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande. 13 Kandi uzabaze imijishi* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu.+ 14 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo mujye muyikoresha igihe muheka Isanduku. 15 Iyo mijishi izagume mu mpeta z’Isanduku, ntizakurwemo.+ 16 Muri iyo Sanduku uzashyiremo ibisate by’amabuye* biriho amategeko yanjye.+
17 “Uzayikorere umupfundikizo muri zahabu itavangiye. Uburebure bwawo buzabe metero imwe na santimetero 11, n’ubugari bwawo bube santimetero 67.+ 18 Kandi uzakore abakerubi babiri muri zahabu. Uzabacure muri zahabu ubashyire ku mpera zombi z’umupfundikizo.+ 19 Uzashyire abakerubi ku mpera zombi z’umupfundikizo, umwe ku mpera imwe, undi ku yindi. 20 Abo bakerubi bazabe barambuye amababa yabo yombi bayerekeje hejuru,+ bayatwikirije umupfundikizo. Bazabe berekeranye, bareba ku mupfundikizo. 21 Uzashyire uwo mupfundikizo+ ku Isanduku, kandi muri iyo Sanduku uzashyiremo ibisate by’amabuye biriho amategeko nzaguha. 22 Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo.+ Hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku irimo Amategeko,* ni ho nzajya nkubwirira ibyo nzagutegeka byose ngo ubibwire Abisirayeli.
23 “Uzabaze ameza+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, afite uburebure bwa santimetero 89,* ubugari bwa santimetero 44,5* n’ubuhagarike bwa santimetero 67.+ 24 Uzayasige zahabu itavangiye, kandi uzayazengurutseho umuguno wa zahabu. 25 Uzayakorere umuzenguruko* ufite ubugari bureshya na santimetero zirindwi n’ibice bine,* kandi uwo muzenguruko uzawushyireho umuguno wa zahabu. 26 Uzayakorere impeta enye muri zahabu uzishyire mu nguni enye, aho buri kuguru kw’ameza gutereye. 27 Izo mpeta zizabe hafi y’umuzenguruko kandi zizajye zishyirwamo imijishi* yo guheka ameza. 28 Uzabaze imijishi mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisigeho zahabu, maze bazajye bayikoresha baheka ameza.
29 “Uzayakorere amasahani n’udukombe. Nanone uzayakorere utubinika n’udusorori bazajya basukisha ituro rya divayi. Uzabicure muri zahabu itavangiye.+ 30 Kandi ujye ushyira kuri ayo meza imigati igenewe Imana,* ibe imbere yanjye igihe cyose.+
31 “Uzakore igitereko cy’amatara+ muri zahabu itavangiye. Icyo gitereko kizacurwe muri zahabu. Indiba yacyo, uruti rwacyo, amashami, udukombe, amapfundo n’uburabyo bwacyo, byose bizabe bifatanye n’icyo gitereko.+ 32 Icyo gitereko kizabe gifite amashami atandatu ku ruti rwacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande. 33 Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Uko abe ari ko muzakora amashami atandatu ari ku ruti rw’icyo gitereko cy’amatara. 34 Kuri urwo ruti rw’igitereko hazabeho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. 35 Ipfundo riri munsi y’amashami abiri rizabe riteye ku ruti, ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti, n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti. Bizabe bimeze bityo ku mashami atandatu azaba ateye ku ruti. 36 Amapfundo, amashami n’icyo gitereko cyose bizabe ari ikintu kimwe, bicuzwe muri zahabu itavangiye.+ 37 Uzagikorere amatara arindwi, kandi ayo matara azajye acanwa amurike imbere y’aho giteretse.+ 38 Udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi n’udukoresho two kubishyiraho, bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye.+ 39 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye ipima ibiro 34 na garama 200.* 40 Uzitonde ubikore ukurikije ibyo nakweretse uri kuri uyu musozi.+
26 “Uzakore ihema+ mu myenda 10 y’ubudodo bwiza bukaraze, n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine* n’ubudodo bw’umutuku. Kuri iyo myenda uzafumeho amashusho+ y’abakerubi.+ 2 Buri mwenda uzabe ufite uburebure bwa metero 12 na santimetero 46* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose izabe ifite ibipimo bingana.+ 3 Imyenda itanu uzayiteranye, buri mwenda ufatane n’undi bibe umwenda umwe, n’indi itanu uyiteranye buri mwenda ufatane n’undi bibe umwenda umwe. 4 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu, kandi uzabigenze utyo no ku ruhande rw’undi mwenda. 5 Ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ushyireho udukondo 50, kugira ngo aho iyo myenda yombi ihurira, utwo dukondo tuzabe duteganye. 6 Uzacure ibikwasi 50 muri zahabu maze ubifatanyishe iyo myenda ibe ihema rimwe.+
7 “Nanone uzabohe imyenda 11+ yo gutwikira ihema, uyibohe mu bwoya bw’ihene.+ 8 Buri mwenda uzabe ufite uburebure bwa metero 13 na santimetero 35* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose uko ari 11 izabe ifite ibipimo bingana. 9 Uzafatanye imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu uyifatanye ukwayo, kandi umwenda wa gatandatu uzawuhinire hejuru y’umuryango w’ihema. 10 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ushyireho udukondo 50. 11 Uzacure ibikwasi 50 mu muringa ubishyire muri utwo dukondo, ufatanye iyo myenda ibe umwenda umwe. 12 Igice cy’uwo mwenda kirengaho kizatendere.* Kimwe cya kabiri cy’uwo mwenda kirengaho kizatendere inyuma y’ihema. 13 Mu burebure bw’uwo mwenda, ku ruhande rumwe hazarengeho santimetero 44,5* no ku rundi harengeho santimetero 44,5 kugira ngo utendere ku mpande zombi z’ihema, uritwikire.
14 “Uzatunganye impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku zo gutwikira iryo hema, utunganye n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi.*+ Izo mpu uzigereke hejuru y’izo zindi.
15 “Iryo hema uzaribarize amakadire*+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya maze uyashinge.+ 16 Buri kadire izabe ifite uburebure bwa metero 4 na santimetero 45* n’ubugari bwa santimetero 67.* 17 Buri kadire izabe ifite uduhato* tubiri duteganye. Uko ni ko uzakora ayo makadire yose y’iryo hema. 18 Iryo hema uzaribarize amakadire 20 uyashyire mu ruhande rwerekeye mu majyepfo.
19 “Uzacure ibisate by’ifeza 40+ ubicemo imyobo, ushingemo ayo makadire 20, buri kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri, n’indi kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri.+ 20 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru uzahashyire amakadire 20, 21 n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo. Uzashinge ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri. 22 Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, uzahashyire amakadire atandatu.+ 23 Uzabaze amakadire abiri yo gushinga mu nguni zombi zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma. 24 Ayo makadire azabe ari abiri ava hasi agahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Ayo makadire yombi azabe ameze kimwe. Azashyirwe mu nguni zombi. 25 Kandi uzabaze amakadire umunani n’ibisate by’ifeza byo kuyashingamo, ni ukuvuga ibisate 16. Uzashinge ikadire mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri, bityo bityo.
26 “Uzabaze imitambiko mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, imitambiko itanu yo gushyira mu makadire y’uruhande rumwe rw’ihema,+ 27 imitambiko itanu yo gushyira mu makadire y’urundi ruhande rw’ihema, n’indi mitambiko itanu yo gushyira mu makadire yo ku ruhande rw’inyuma rwerekeye iburengerazuba. 28 Umutambiko wo hagati unyura mu makadire, uzabe uva ku mpera imwe ujya ku yindi.
29 “Ayo makadire uzayasige zahabu,+ kandi uyacurire impeta nini muri zahabu zo gusesekamo iyo mitambiko. Iyo mitambiko na yo uzayisige zahabu. 30 Uzubake iryo hema ukurikije igishushanyo mbonera nakwerekeye ku musozi.+
31 “Uzabohe rido,+ uyibohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Uzayifumeho abakerubi. 32 Uzayimanike ku nkingi enye zibajwe mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zisizeho zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuzwe muri zahabu. Zizabe zishinze ku bisate bine by’ifeza biciyemo imyobo. 33 Iyo rido uzayimanikishe ibikwasi, maze uzane isanduku+ irimo Amategeko* uyishyire imbere y’iyo rido. Iyo rido ni yo izajya itandukanya Ahera+ n’Ahera Cyane.+ 34 Uzashyire umupfundikizo kuri iyo sanduku irimo Amategeko, iri Ahera Cyane.
35 “Uzashyire ameza inyuma y’iyo rido. Uzashyire n’igitereko cy’amatara+ mu ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyepfo, gitegane n’ayo meza. Ayo meza yo uzayashyire mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru. 36 Uzabohe rido yo gukinga mu muryango w’ihema, uyibohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 37 Iyo rido uzayibarize inkingi eshanu mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uzisige zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuze muri zahabu. Nanone uzazicurire ibisate bitanu by’umuringa biciyemo imyobo.
27 “Uzabaze igicaniro* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Icyo gicaniro kizabe gifite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 22* n’ubugari bwa metero ebyiri na santimetero 22. Kizagire impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+ 2 Uzagikore gifite amahembe+ mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe azabe akoranywe na cyo kandi uzagisigeho umuringa.+ 3 Uzagikorere indobo zo gukuraho ivu,* ugikorere ibitiyo, amasorori, amakanya n’ibyo gukuraho amakara. Ibyo bikoresho byacyo byose uzabicure mu muringa.+ 4 Uzagikorere imiringa isobekeranyije imeze nk’akayunguruzo, kandi uzashyireho impeta enye zicuzwe mu muringa mu nguni enye zacyo. 5 Ako kayunguruzo uzagashyire munsi y’umuguno w’igicaniro, kandi kazabe ahagana hagati mu gicaniro. 6 Uzabaze imijishi* y’igicaniro mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uyisige umuringa. 7 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta, kandi izabe iri mu mpande zombi z’igicaniro igihe bagihetse.+ 8 Uzakore icyo gicaniro mu mbaho ku buryo kimera nk’isanduku nini idapfundikiye. Uzagikore nk’uko wabyerekewe ku musozi.+
9 “Nanone uzubake urugo+ rw’ihema. Mu ruhande rwerekeye mu majyepfo, uzahubake urugo rw’imyenda iboshywe mu budodo bwiza bukaraze, kandi uruhande rumwe ruzagire uburebure bwa metero 44 na santimetero 50.*+ 10 Urwo rugo uzarucurire inkingi 20 z’umuringa, uzicurire n’ibisate by’umuringa 20 biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga* byazo bizacurwe mu ifeza. 11 Uruhande rwerekeye mu majyaruguru na rwo ruzagire uburebure nk’ubwo. Imyenda yarwo izagire uburebure bwa metero 44 na santimetero 50. Inkingi zarwo 20 uzazicure mu muringa, uzicurire ibisate by’umuringa 20 biciyemo imyobo, kandi utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo bizacurwe mu ifeza. 12 Naho mu bugari bw’urwo rugo, mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho izagire uburebure bwa metero 22 na santimetero 25,* inkingi zayo zibe 10 kandi uzazicurire ibisate 10 biciyemo imyobo. 13 Ubugari bw’urwo rugo, mu ruhande rw’iburasirazuba buzabe metero 22 na santimetero 25. 14 Ku ruhande rumwe hazabe imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67,* inkingi zayo zizabe eshatu kandi uzazicurire ibisate bitatu biciyemo imyobo.+ 15 No ku rundi ruhande hazabe imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67. Inkingi zayo zizabe eshatu, kandi uzazicurire ibisate bitatu biciyemo imyobo.
16 “Naho mu irembo ry’urwo rugo uzahashyire rido ifite uburebure bwa metero umunani na santimetero 90,* iboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ Inkingi zaho zizabe enye, kandi uzazicurire ibisate bine biciyemo imyobo.+ 17 Inkingi zose zizengurutse urwo rugo zizagire ibifunga bicuzwe mu ifeza n’utwuma twihese ducuzwe mu ifeza, kandi uzazicurire ibisate by’umuringa biciyemo imyobo.+ 18 Uburebure bw’urugo buzabe metero 44 na santimetero 50,+ ubugari bwarwo bube metero 22 na santimetero 25, ubuhagarike bw’umwenda warwo uboshye mu budodo bwiza bukaraze bube metero ebyiri na santimetero 22.* Izo nkingi uzazicurire ibisate by’umuringa biciyemo imyobo. 19 Ibikoresho by’ihema byose bizakoreshwa mu mirimo yose n’imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo, bizacurwe mu muringa.+
20 “Uzategeke Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 21 Aroni n’abahungu be bazajye bayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido, aho isanduku irimo amategeko*+ iri, kugira ngo yakire imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo.+ Iryo ni ryo tegeko Abisirayeli n’abazabakomokaho bazakurikiza kugeza iteka ryose.+
28 “Uzatoranye mu Bisirayeli umuvandimwe wawe Aroni+ n’abahungu be,+ ari bo Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari,+ kugira ngo bambere abatambyi.+ 2 Uzabohere umuvandimwe wawe Aroni imyenda* yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo imuheshe icyubahiro n’ubwiza.+ 3 Uzabwire abafite ubuhanga bose, abo nahaye umwuka w’ubwenge,+ babohere Aroni imyenda igaragaraza ko ari umuntu wera, bityo ambere umutambyi.
4 “Iyi ni yo myenda bazaboha: Igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, igitambaro cyihariye kizingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo bambere abatambyi. 5 Ababoshyi b’abahanga bazayibohe mu dukwege twa zahabu,* ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
6 “Abahanga mu gufuma bazabohe efodi mu dukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 7 Izabe iteranyirije ku ntugu, aho ibice byayo byombi bihurira. 8 Umushumi+ wo gukenyeza efodi na wo uzawubohe utyo, uwuboheshe udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.
9 “Uzafate amabuye abiri yitwa onigisi+ uyandikeho amazina y’abahungu ba Isirayeli.+ 10 Ku ibuye rimwe uzandikeho amazina atandatu, no ku rindi buye wandikeho amazina atandatu ukurikije uko bavutse. 11 Umuhanga mu kwandika ku mabuye azandike kuri ayo mabuye yombi amazina y’abahungu ba Isirayeli nk’uko bakora kashe.+ Uzayashyire mu dufunga twa zahabu. 12 Uzashyire ayo mabuye yombi ku ntugu za efodi, kugira ngo abe amabuye y’urwibutso rw’abahungu ba Isirayeli.+ Kandi Aroni ajye aza imbere ya Yehova afite ayo mazina ku ntugu ze zombi kugira ngo abe urwibutso. 13 Uzacure udufunga muri zahabu, 14 ucure n’imikufi ibiri muri zahabu itavangiye. Iyo mikufi uzayicure imeze nk’imigozi ibiri iboheranyije,+ kandi iyo mikufi uzayifatishe muri twa dufunga.+
15 “Uzabohe n’igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza,+ bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uzakibohe nk’uko waboshye efodi, ukoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 16 Icyo gitambaro nugikubamo kabiri kizagire impande enye zingana. Uburebure bwacyo buzareshye na santimetero 22 n’ibice 2,* n’ubugari bwacyo bureshye na santimetero 22 n’ibice 2. 17 Uzagitakeho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere uzawushyireho amabuye yitwa rubi, topazi na emerode. 18 Umurongo wa kabiri uzawushyireho ayitwa turukwaze, safiro na yasipi. 19 Umurongo wa gatatu uzawushyireho ibuye ryitwa leshemu,* iryitwa agate n’iryitwa ametusito. 20 Umurongo wa kane uzawushyireho ayitwa kirusolito, onigisi na jade. Bazayashyire mu dufunga twa zahabu. 21 Umubare w’ayo mabuye uzangane n’umubare w’amazina y’abahungu 12 ba Isirayeli. Kuri ayo mabuye bazandikeho amazina y’imiryango 12 nk’uko bakora kashe, buri buye rishyirweho izina rimwe.
22 “Igitambaro cyo kwambara mu gituza uzagikorere imikufi imeze nk’imigozi iboheranyije, ikozwe muri zahabu itavangiye.+ 23 Kandi uzacure impeta ebyiri muri zahabu zo gushyira kuri cya gitambaro. Izo mpeta zombi uzazitere ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 24 Uzanyuze ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana ku mpera. 25 Imitwe y’iyo mikufi yombi uzayinyuze muri twa dufunga tubiri turi ku ntugu za efodi, ahagana imbere. 26 Uzacure impeta ebyiri muri zahabu uzishyire ku mitwe yombi y’igitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 27 Uzacure izindi mpeta ebyiri muri zahabu uzishyire ahagana hasi kuri efodi, hafi y’umushumi wo kuyikenyeza.+ 28 Bazafate umushumi w’ubururu bawunyuze mu mpeta z’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, bawupfundike ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, ntikikajye gitandukana na yo.
29 “Aroni ajye yinjira Ahera yambaye amazina y’abahungu ba Isirayeli mu gituza,* ari ku gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo ayo mazina abe urwibutso ruhoraho imbere ya Yehova. 30 Uzashyire Urimu na Tumimu*+ muri icyo gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo bibe mu gituza cya Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora yambaye mu gituza ibyo bikoresho byo guca imanza z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova.
31 “Uzabohe ikanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, yose uyibohe mu budodo bw’ubururu.+ 32 Iyo kanzu izabe ifite ijosi. Iryo josi uzarizengurutseho umusozo uboshywe, bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uwo musozo uzabe umeze nk’uw’ikoti riboheshejwe iminyururu kugira ngo udacika. 33 Ku musozo wo hasi w’iyo kanzu, uzazengurutseho imitako imeze nk’imbuto z’amakomamanga* iboshye mu budodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku, kandi hagati y’ayo makomamanga uzatereho inzogera za zahabu. 34 Uzagende ukurikiranya ikomamanga n’inzogera ya zahabu, ku musozo w’iyo kanzu itagira amaboko. 35 Aroni azajye ayambara kugira ngo ashobore gukora umurimo we, kandi ijwi ry’inzogera rijye ryumvikana igihe yinjiye Ahera imbere ya Yehova n’igihe asohotse, kugira ngo adapfa.+
36 “Uzacure igisate kirabagirana muri zahabu itavangiye, ucyandikeho ngo: “Kwera ni ukwa Yehova.”+ Uzacyandikeho nk’uko bakora kashe. 37 Uzagifatishe ku gitambaro kizingirwa ku mutwe+ ukoresheje umushumi w’ubururu. Uzagishyire imbere kuri icyo gitambaro. 38 Kizabe mu gahanga ka Aroni kandi azabazwe amakosa Abisirayeli bazakora ku birebana n’ibintu byera,+ ibyo Abisirayeli bazatoranya kugira ngo bibe amaturo yera. Kizahore mu gahanga ke kugira ngo atume bemerwa na Yehova.
39 “Uzabohe ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, uyibohe mu budodo bwiza, ubohe n’igitambaro kizingirwa ku mutwe n’umushumi.+
40 “Naho abahungu ba Aroni+ uzababohere amakanzu, imishumi n’ibitambaro bizingirwa ku mitwe kugira ngo bibaheshe icyubahiro n’ubwiza.+ 41 Iyo ni yo myambaro uzambika umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be. Uzabasukeho amavuta+ ubahe inshingano,+ kandi ubeze* kugira ngo bambere abatambyi. 42 Uzababohere amakabutura mu budodo kugira ngo ahishe imyanya ndangagitsina yabo.+ Azabe ahereye mu rukenyerero agere ku bibero. 43 Aroni n’abahungu be bazajye bayambara igihe binjiye mu ihema ryo guhuriramo n’Imana cyangwa igihe begereye igicaniro bagiye gukorera umurimo wabo ahantu hera, kugira ngo batabarwaho amakosa maze bagapfa. Iryo rizamubere itegeko rihoraho, we n’abazamukomokaho.
29 “Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze* bambere abatambyi: Uzafate ikimasa kikiri gito n’amasekurume* abiri y’intama, byose bidafite ikibazo,*+ 2 ufate umugati utarimo umusemburo, ufate imigati ifite ishusho y’uruziga* itarimo umusemburo kandi irimo amavuta, ufate n’utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu y’ingano inoze. 3 Uzabishyire mu gitebo maze ubizane.+ Uzazane na cya kimasa na za sekurume z’intama zombi.
4 “Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana+ maze ubasabe gukaraba.*+ 5 Hanyuma uzafate ya myenda+ uyambike Aroni. Uzamwambike ya kanzu, umwambike n’indi kanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, umwambike efodi n’igitambaro cyo kwambara mu gituza n’umushumi wo gukenyeza efodi, uwukomeze.+ 6 Uzamwambike igitambaro kizingirwa ku mutwe, kandi kuri icyo gitambaro uzashyireho ikimenyetso cyera* kigaragaza ko yeguriwe Imana.+ 7 Uzafate amavuta yera+ uyamusuke ku mutwe, kugira ngo abe umutambyi.+
8 “Hanyuma uzazane abahungu be na bo ubambike amakanzu.+ 9 Uzakenyeze Aroni n’abahungu be imishumi, ubambike ibitambaro byo kwambara ku mutwe, bazabe abatambyi. Iryo ni ryo tegeko ryanjye kugeza iteka ryose.+ Uko ni ko uzaha Aroni n’abahungu be inshingano, bambere abatambyi.+
10 “Uzazane ikimasa imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza ku mutwe wacyo.+ 11 Uzabagire icyo kimasa imbere ya Yehova ku muryango w’iryo hema.+ 12 Uzakoze urutoki mu maraso y’icyo kimasa uyashyire ku mahembe y’icyo gicaniro,*+ andi yose asigaye uyasuke hasi aho icyo gicaniro giteretse.+ 13 Uzafate ibinure byose+ byo ku mara n’ibinure byo ku mwijima, n’impyiko zombi n’ibinure byazo, ubishyire ku gicaniro ubitwike.+ 14 Ariko inyama z’icyo kimasa, uruhu n’ibyavuye mu mara uzabitwikire inyuma y’inkambi. Icyo ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.
15 “Noneho uzafate isekurume y’intama imwe maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza ku mutwe wayo.+ 16 Uzayibage maze amaraso yayo uyaminjagire ku mpande zose z’igicaniro.+ 17 Iyo sekurume y’intama uzayicemo ibice kandi woze amara yayo+ n’amaguru yayo, maze ibice byayo ubishyire hamwe n’umutwe. 18 Iyo sekurume y’intama yose uzayishyire ku gicaniro uyitwike. Izabe igitambo gitwikwa n’umuriro kandi impumuro yacyo ishimishe Yehova.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
19 “Hanyuma uzafate indi sekurume y’intama maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza ku mutwe wayo.+ 20 Uzabage iyo sekurume y’intama, ufate ku maraso yayo uyashyire hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, no hejuru ku gutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cyabo cy’iburyo. Kandi uzaminjagire amaraso ku mpande zose z’igicaniro. 21 Uzafate ku maraso ari ku gicaniro no ku mavuta yera,+ ubiminjagire kuri Aroni no ku myenda ye no ku bahungu be no ku myenda yabo, kugira ngo Aroni n’abahungu be babe abera n’imyenda yabo yezwe.+
22 “Hanyuma kuri iyo ntama uzafateho ibinure n’umurizo wayo wuzuye ibinure, ufate n’ibinure byo ku mara yayo, n’ibinure byo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure biziriho+ n’itako ry’iburyo, kuko iyo ari isekurume y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo.+ 23 Nanone muri cya gitebo kirimo imigati itarimo umusemburo iri imbere ya Yehova, uzafateho umugati ufite ishusho y’uruziga,* umugati urimo amavuta ufite ishusho y’uruziga* n’akagati gasize amavuta. 24 Byose uzabishyire mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, maze ubizunguze bibe ituro rizunguzwa* imbere ya Yehova. 25 Uzabikure mu biganza byabo, ubishyire ku gicaniro hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro, ubitwike bibe impumuro nziza ishimisha Yehova. Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
26 “Uzafate inyama yo mu gatuza* k’isekurume y’intama yatambiwe Aroni igihe yashyirwaga ku murimo w’ubutambyi,+ uyizunguze ibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova. Iyo ni yo izaba umugabane wawe. 27 Iyo nyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera bizabe iby’Imana. Ni ituro rizunguzwa n’ituro ryakuwe kuri ya sekurume y’intama yatambiwe Aroni n’abahungu be igihe bashyirwaga ku murimo w’ubutambyi.+ 28 Abisirayeli bajye babiha Aroni n’abahungu be kuko uwo ari umugabane wera, kandi rizabe itegeko Abisirayeli bazubahiriza kugeza iteka ryose. Bizabe umugabane wera uzajya utangwa n’Abisirayeli.+ Ku bitambo byabo bisangirwa, bajye bavanaho uwo mugabane wera wa Yehova.+
29 “Imyenda yera+ ya Aroni izabe iy’abahungu be+ bazamusimbura, kugira ngo bazasukweho amavuta bayambaye kandi bazahabwe inshingano y’ubutambyi bayambaye. 30 Umutambyi wo mu bahungu be uzamusimbura, akinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo akorere umurimo w’ubutambyi ahera, azamare iminsi irindwi yambara iyo myenda.+
31 “Uzafate inyama z’isekurume y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo, uzitekere ahantu hera.+ 32 Aroni n’abahungu be bazarye+ inyama z’iyo sekurume y’intama n’imigati iri mu gitebo bari ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 33 Bazarye ibintu byatanzwe ho igitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha* bityo bahabwe inshingano z’ubutambyi kandi bezwe. Ariko umuntu utabifitiye uburenganzira* ntazabiryeho kuko bigenewe Imana.+ 34 Nihagira imigati cyangwa inyama z’igitambo cyatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo bisigara bikageza mu gitondo, bizatwikwe.+ Ntibizaribwe kuko bigenewe Imana.
35 “Ibyo ni byo uzakorera Aroni n’abahungu be, ukurikije ibyo nagutegetse byose. Uzamare iminsi irindwi ukora uwo muhango wo kubaha inshingano z’ubutambyi.+ 36 Buri munsi ujye utamba ikimasa cyo gusaba kubabarirwa ibyaha. Igicaniro uzagitambireho igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kugira ngo ucyezeho ibyaha, kandi uzagisukeho amavuta kugira ngo ucyeze.+ 37 Uzamare iminsi irindwi utambira ibitambo byo kubabarirwa ibyaha ku gicaniro, kandi uzacyeze kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+ Umuntu wese ukora kuri icyo gicaniro azabe ari uwera.
38 “Ibi ni byo uzatambira ku gicaniro: Buri munsi ujye utamba isekurume ebyiri z’intama zimaze umwaka.+ 39 Ujye utamba isekurume imwe y’intama ikiri nto mu gitondo, indi uyitambe ku mugoroba.+ 40 Isekurume ya mbere y’intama ikiri nto uzayitambane n’ikiro* kimwe cy’ifu inoze ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye yenda kungana na litiro* imwe, kandi uyitambane n’ituro rya divayi yenda kungana na litiro imwe. 41 Isekurume ya kabiri y’intama ikiri nto, uzayitambe ku mugoroba, uyitambane n’ituro ry’ibinyampeke nk’irya mu gitondo, n’ituro rya divayi nk’irya mu gitondo. Uzayitambe ibe impumuro nziza ishimisha Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova. 42 Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro muzahora mutamba mu bihe byanyu byose, mukagitambira ku muryango w’ihema imbere ya Yehova, aho nzajya mbiyerekera nkahavuganira nawe.+
43 “Aho ni ho nzajya niyerekera Abisirayeli kandi ubwiza bwanjye buzatuma haba ahantu hera.+ 44 Nzeza ihema ryanjye, neze n’igicaniro kandi nzeza Aroni n’abahungu be+ kugira ngo bambere abatambyi. 45 Nzatura hagati mu Bisirayeli kandi nzaba Imana yabo.+ 46 Bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo.+ Ndi Yehova Imana yabo.
30 “Uzabaze igicaniro cyo gutwikiraho umubavu,+ ukibaze mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ 2 Kizagire uburebure bwa santimetero 44 n’ibice 5* n’ubugari bwa santimetero 44 n’ibice 5, kigire impande enye zingana. Kandi kizagire ubuhagarike bwa santimetero 89.* Amahembe yacyo azabe akoranywe na cyo.+ 3 Uzagisige zahabu itavangiye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi uzagikorere umuguno wa zahabu ukizengurutse. 4 Nanone uzagikorere impeta nini ebyiri muri zahabu, uzitere munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi* yo kugiheka. 5 Uzabaze imijishi mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu. 6 Icyo gicaniro* uzagishyire imbere ya rido iri hafi y’isanduku irimo Amategeko*+ n’umupfundikizo wayo, aho nzajya nkwiyerekera.+
7 “Aroni+ azajye atwikira kuri icyo gicaniro+ umubavu uhumura neza.+ Buri gitondo igihe atunganya amatara,+ ajye agitwikiraho umubavu. 8 Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye agitwikiraho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose. 9 Ntimukagitwikireho umubavu utemewe+ cyangwa igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ituro ry’ibinyampeke, kandi ntimuzagisukeho ituro rya divayi. 10 Rimwe mu mwaka, Aroni ajye afata ku maraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ ayashyire ku mahembe y’icyo gicaniro kugira ngo acyeze.+ Ibyo ajye abikora rimwe mu mwaka mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane kuri Yehova.”
11 Nuko Yehova abwira Mose ati: 12 “Nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo,+ buri wese muri bo ajye aha Yehova ingurane* y’ubuzima bwe mu gihe ubabarura, kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura. 13 Buri wese mu bazabarurwa azatange garama esheshatu* z’ifeza. Uzazipime ukurikije igipimo cy’ahera.+ Garama esheshatu z’ifeza ni yo mpano muzaha Yehova.+ 14 Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru, azatange iyo mpano igenewe Yehova.+ 15 Umukire ntazatange ibirenze garama esheshatu z’ifeza n’umukene ntazatange ibitageze kuri garama esheshatu z’ifeza, kugira ngo mutange impano igenewe Yehova, ibe ingurane y’ubuzima bwanyu. 16 Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ngo bibe ingurane, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe ingurane y’ubuzima bwanyu.”
17 Yehova yongera kubwira Mose ati: 18 “Uzacure igikarabiro bazajya bakarabiraho+ n’icyo kugiterekaho, ubicure mu muringa. Uzagishyire hagati y’ihema n’igicaniro kandi ugishyiremo amazi.+ 19 Aroni n’abahungu be bajye bagikarabiraho intoki n’ibirenge.+ 20 Igihe bagiye kwinjira mu ihema cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, bajye bakaraba kugira ngo badapfa. 21 Bajye bakaraba intoki kandi boge ibirenge kugira ngo badapfa. Iryo rizamubere itegeko rihoraho we n’abazamukomokaho, mu bihe byabo byose.”+
22 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 23 “Naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi. Uzafate ibiro bitandatu* by’ishangi,* ibiro bitatu* bya sinamoni ihumura neza, ibiro bitatu by’urubingo ruhumura, 24 ibiro bitandatu bya kesiya* byapimwe ukurikije igipimo cy’ahera,+ n’amavuta ya elayo ajya kungana na litiro enye.* 25 Uzabikoremo amavuta yera. Azabe ari uruvange rw’amavuta akoranywe ubuhanga.+ Ayo azabe ari amavuta yera.
26 “Uzayasuke ku ihema ryo guhuriramo n’Imana+ no ku isanduku irimo Amategeko, 27 no ku meza n’ibikoresho byayo byose, no ku gitereko cy’amatara n’ibikoresho byacyo, no ku gicaniro cyo gutwikiraho umubavu, 28 no ku gicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibikoresho byacyo byose, no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo. 29 Uzabyeze* kugira ngo bibe ibyera cyane,+ kandi umuntu wese ubikoraho azabe ari umuntu wera.+ 30 Uzasuke amavuta kuri Aroni+ n’abahungu be+ ubeze kugira ngo bambere abatambyi.+
31 “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘ayo azabe amavuta yanjye yera mu bihe byanyu byose.+ 32 Ntihazagire umuntu uyisiga, kandi ntihazagire ukora andi ngo ayavange ku buryo amera nk’ayo. Ni ayera. Azakomeze kubabera amavuta yera. 33 Umuntu wese ukora amavuta nk’ayo akayasiga umuntu utabifitiye uburenganzira,* azicwe.’”+
34 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzashake imibavu+ ikurikira: Natafu, onika, garubalumu ihumura neza n’ububani* butunganyijwe. Byose bizabe binganya igipimo. 35 Uzabikoremo umubavu,+ bibe uruvange rw’umubavu ukoranywe ubuhanga uhumura neza, urimo umunyu.+ Uzabe umubavu utunganyijwe kandi wera. 36 Uzafateho muke uwusye uvemo ifu nziza, maze ufateho ifu nke uyishyire imbere y’isanduku irimo amategeko mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, aho nzajya nkwiyerekera. Uwo mubavu uzababere uwera cyane. 37 Umubavu uzakorwa muri ibyo byose, ntimuzawukore ngo muwugire uwanyu.+ Ahubwo muzakomeze kubona ko ari uwera. Ni uwa Yehova. 38 Umuntu wese uzakora umubavu nk’uwo agira ngo ashimishwe n’impumuro yawo, azicwe.”
31 Yehova abwira Mose ati: 2 “Dore natoranyije Besaleli+ umuhungu wa Uri. Uwo Uri ni umuhungu wa Huri, wo mu muryango wa Yuda.+ 3 Nzamuha umwuka wanjye muhe ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi kandi agire ubuhanga mu myuga y’ubwoko bwose. 4 Azakora ibishushanyo mbonera, acure ibintu muri zahabu, mu ifeza no mu muringa. 5 Nanone azaconga amabuye y’agaciro ayashyire mu myanya yayo+ kandi abaze mu biti ibintu by’ubwoko bwose.+ 6 Muhaye Oholiyabu+ umuhungu wa Ahisamaki wo mu muryango wa Dani kugira ngo amufashe, kandi nzaha ubwenge abantu bose bafite ubuhanga kugira ngo bakore ibyo nagutegetse byose.+ 7 Bazakora ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ isanduku irimo Amategeko*+ n’umupfundikizo+ wayo, ibikoresho byose byo mu ihema, 8 ameza+ n’ibikoresho byayo, igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu itavangiye n’ibikoresho byacyo byose,+ igicaniro cyo gutwikiraho umubavu,+ 9 igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ibikoresho byacyo byose, igikarabiro n’igitereko cyacyo.+ 10 Nanone bazakora imyenda iboshye neza n’imyenda yera y’umutambyi Aroni, imyenda abahungu be bambara bakora umurimo w’ubutambyi,+ 11 bakore n’amavuta yera n’umubavu uhumura neza w’ahera.+ Ibintu byose bazabikore nk’uko nagutegetse.”
12 Yehova yongera kubwira Mose ati: 13 “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘ntimukabure kubahiriza amasabato yanjye,+ kuko ari ikimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye ko njyewe Yehova ari njye wabatoranyije kugira ngo munkorere. 14 Mujye mwizihiza Isabato, kuko ari iyera kuri mwe.+ Umuntu uzica itegeko ryo kwizihiza isabato azicwe. Nihagira ukora umurimo ku isabato, uwo muntu azicwe.+ 15 Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ Uwo munsi ni uwera kuri Yehova. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’Isabato azicwe. 16 Abisirayeli bajye bizihiza Isabato mu bihe byabo byose, ibe isezerano rizahoraho iteka. 17 Izabe ikimenyetso gihoraho hagati yanjye n’Abisirayeli,+ kuko Yehova yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo ye, akaruhuka.’”+
18 Nuko Imana imaze kuvugana na Mose ku Musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by’amabuye byanditseho amategeko,*+ byandikishijweho urutoki rw’Imana.+
32 Hagati aho abantu babona ko Mose atinze kuva ku musozi.+ Nuko baraterana basanga Aroni, baramubwira bati: “Dukorere imana izatuyobora,+ kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.” 2 Aroni abyumvise arababwira ati: “Mukure amaherena ya zahabu+ ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’ay’abakobwa banyu, muyanzanire.” 3 Nuko abantu bose biyambura amaherena ya zahabu yari ku matwi yabo, bayazanira Aroni. 4 Afata iyo zahabu bamuzaniye arayishongesha, ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa+ akoresheje icyuma giconga.* Nuko baravuga bati: “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”+
5 Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere y’icyo gishushanyo, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Ejo hari umunsi mukuru wa Yehova.” 6 Bukeye bwaho bazinduka kare, batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Hanyuma abantu baricara, bararya baranywa. Barangije barahaguruka barishimisha.+
7 Yehova abwira Mose ati: “Manuka ugende, kuko abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bakoze icyaha gikomeye.+ 8 Bahise bacumura ntibakomeza gukurikiza amategeko yanjye.+ Bakoze igishushanyo cy’ikimasa baracyunamira kandi bagitambira ibitambo bavuga bati: ‘Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’” 9 Yehova arongera abwira Mose ati: “Nitegereje aba bantu nsanga batumva.*+ 10 Bandakaje cyane. None reka mbarimbure kandi nzatuma ukomokwaho n’abantu benshi bafite imbaraga.”+
11 Nuko Mose yinginga Yehova Imana ye+ aramubwira ati: “Yehova rwose wirakarira abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa ukoresheje imbaraga nyinshi.+ 12 Kuki wakwemera ko Abanyegiputa bavuga bati: ‘yabakuye muri Egiputa ashaka kubagirira nabi, agira ngo abicire mu misozi abamare ku isi’?+ Reka kurakara cyane, wisubireho ureke ibibi wari ugiye kugirira abantu bawe. 13 Ibuka abagaragu bawe Aburahamu, Isaka na Isirayeli, abo warahiye mu izina ryawe uti: ‘nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru,+ kandi iki gihugu cyose nzagiha abazagukomokaho kibe icyabo kugeza iteka ryose.’”+
14 Nuko Yehova yisubiraho areka ibibi yari yavuze ko agiye guteza abantu be.+
15 Hanyuma Mose aramanuka ava ku musozi afite mu ntoki+ ibisate bibiri biriho Amategeko Icumi.*+ Ibyo bisate byari byanditseho imbere n’inyuma. 16 Ibyo bisate byari byakozwe n’Imana kandi ni yo yari yabyanditseho.+ 17 Yosuwa yumva urusaku rw’abantu kuko basakuzaga cyane, abwira Mose ati: “Ndumva urusaku rw’intambara mu nkambi.” 18 Ariko Mose aravuga ati:
“Iryo si ijwi ry’indirimbo y’abantu batsinze,*
Si n’ijwi ry’abarira bitewe n’uko batsinzwe.
Ndumva ari ijwi ry’indi ndirimbo.”
19 Mose ageze hafi y’inkambi abona cya kimasa+ n’ababyina, ararakara cyane. Ahita ajugunya hasi bya bisate bibiri yari afite mu ntoki, bimenekera aho munsi y’umusozi.+ 20 Nuko afata cya kimasa bari bakoze aragitwika maze aragisya gihinduka ifu,+ ayinyanyagiza hejuru y’amazi, ayanywesha Abisirayeli.+ 21 Hanyuma Mose abwira Aroni ati: “Aba bantu bagushukishije iki kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye?” 22 Aroni aramusubiza ati: “Ntundakarire nyakubahwa. Nawe ubwawe uzi ukuntu aba bantu bahora bashaka gukora ibibi.+ 23 Bambwiye bati: ‘dukorere imana izatuyobora, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’+ 24 Nuko ndababwira nti: ‘ufite zahabu wese nayikuremo ayinzanire.’ Ndayifata nyijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.”
25 Mose abona ko abo bantu birekuye, kubera ko Aroni yabaretse bagakora ibyo bishakiye bigatuma bitesha agaciro imbere y’abanzi babo. 26 Nuko Mose ahagarara mu irembo ry’inkambi, aravuga ati: “Uri ku ruhande rwa Yehova wese naze hano.”+ Nuko Abalewi bose bateranira aho ari. 27 Arababwira ati: “Uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze: ‘buri wese afate inkota ye. Muzenguruke inkambi yose, buri wese yice umuvandimwe we, mugenzi we n’incuti ye magara.’”+ 28 Nuko Abalewi babigenza nk’uko Mose yabategetse. Kuri uwo munsi hapfuye abagabo bagera ku 3.000. 29 Mose aravuga ati: “Nimwiyeze mukore umurimo wa Yehova, kuko buri wese yarwanyije umwana we n’umuvandimwe we.+ Uyu munsi ari bubahe imigisha.”+
30 Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati: “Dore mwakoze icyaha gikomeye cyane. Ubu ngiye kuzamuka umusozi ninginge Yehova, ahari yabababarira icyaha cyanyu.”+ 31 Mose ajya kuri wa musozi abwira Yehova ati: “Abantu bakoze icyaha gikomeye rwose, kuko bakoze imana ya zahabu.+ 32 None rero niba ubishaka, ubababarire icyaha cyabo.+ Ariko niba utabababariye, ndakwinginze unsibe mu gitabo cyawe.”+ 33 Ariko Yehova abwira Mose ati: “Uwankoreye icyaha ni we nzasiba mu gitabo cyanjye. 34 None rero genda ujyane abantu aho nakubwiye. Dore umumarayika wanjye azakujya imbere.+ Kandi igihe cyo kubahana nikigera nzabahanira icyaha cyabo.” 35 Nuko Yehova ateza abantu icyorezo bitewe n’ikimasa bari bakoze, cya kindi bari basabye Aroni gukora.
33 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Haguruka uve hano, wowe n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, mujye mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo nkavuga ko ‘nzagiha abazabakomokaho.’+ 2 Nzohereza umumarayika imbere yawe+ nirukane Abanyakanani, Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ 3 Mugende mujye mu gihugu gitemba amata n’ubuki.+ Ariko sinzajyana namwe kuko mutumva,*+ kugira ngo ntabarimburira mu nzira.”+
4 Abantu bumvise ayo magambo akaze batangira kurira cyane, ntihagira n’umwe muri bo wambara ibintu bye by’umurimbo. 5 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimwumva.+ Ndamutse njyanye namwe niyo byaba akanya gato, nabarimbura.+ None rero, nimukuremo ibintu byose by’umurimbo mwambaye, nanjye ndareba uko nkwiriye kubagenza.’” 6 Abisirayeli bakuramo ibintu by’umurimbo bari bambaye bakiri aho ngaho ku Musozi wa Horebu, ntibongera kubyambara.
7 Nuko Mose afata ihema rye ajya kurishinga inyuma y’inkambi, ahagana hirya gato, aryita ihema ryo guhuriramo n’Imana. Umuntu wese washakaga kugira icyo abaza Yehova,+ yarasohokaga akajya kuri iryo hema, ryabaga inyuma y’inkambi. 8 Iyo Mose yasohokaga agiye kuri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, bagahagarara ku miryango y’amahema yabo, bagakurikiza Mose amaso kugeza igihe yinjiriye muri iryo hema. 9 Nanone iyo Mose yamaraga kwinjira muri iryo hema, ya nkingi y’igicu+ yaramanukaga igahagarara ku muryango waryo, mu gihe Imana yabaga ivugana na we.+ 10 Iyo abantu bose babonaga iyo nkingi y’igicu ihagaze ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, buri wese yarapfukamaga agakoza umutwe hasi, ari imbere y’umuryango w’ihema rye. 11 Yehova yavuganaga na Mose nk’uko umuntu avugana na mugenzi we.+ Iyo Mose yasubiraga mu nkambi, Yosuwa,+ umugaragu wamukoreraga,+ akaba yari umuhungu wa Nuni, ntiyavaga kuri iryo hema.
12 Hanyuma Mose abwira Yehova ati: “Dore urambwira uti: ‘jyana aba bantu,’ ariko ntumbwire uwo uzohereza ngo tujyane. Nanone waravuze uti: ‘ndakuzi neza* kandi narakwishimiye.’ 13 None niba unyishimiye koko, ndakwinginze menyesha imikorere yawe kugira ngo nkumenye,+ kandi ukomeze kunyishimira. Nanone wibuke ko aba ari abantu bawe.”+ 14 Nuko Imana iravuga iti: “Njye ubwanjye nzajyana nawe+ kandi nzatuma ugira amahoro.”+ 15 Mose aravuga ati: “Nitutajyana ntuzatume tuva hano. 16 None se ni iki cyazagaragaza ko njye n’aba bantu utwishimira? Si uko wajyana natwe+ bigatuma tuba abantu batandukanye n’abandi bose ku isi?”+
17 Yehova asubiza Mose ati: “Ibyo unsabye na byo nzabikora, kuko nkwishimira kandi nkaba nkuzi neza.” 18 Nuko Mose aravuga ati: “Ndakwinginze, reka ngire ikindi nkwisabira. Nyemerera nkurebe.” 19 Ariko aramusubiza ati: “Njyewe ubwanjye nzakwereka ko ndi Imana igira neza, kandi nzakumenyesha izina ryanjye Yehova.+ Nzishimira uwo nshaka kandi nzagirira imbabazi uwo nshaka.”+ 20 Yongeraho ati: “Ntushobora kundeba mu maso, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”
21 Yehova arongera aramubwira ati: “Dore hano iruhande rwanjye hari umwanya, uhagarare ku rutare. 22 Ninyuraho nkakwereka ubwiza bwanjye, ndaguhisha mu mwobo uri mu rutare kandi ndagukingiriza ikiganza kugeza aho mariye guhita. 23 Hanyuma nimara kunyuraho, ndi bukureho ikiganza cyanjye maze undebe mu mugongo. Ariko nta muntu ushobora kundeba mu maso.”+
34 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Baza ibisate bibiri by’amabuye nka bya bindi bya mbere,+ nanjye nzandika kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere+ wamennye.+ 2 Itegure kuko ejo mu gitondo ugomba kuzamuka ukajya ku Musozi wa Sinayi, ugahagarara imbere yanjye mu mpinga y’umusozi.+ 3 Ariko nta muntu ugomba kuzamukana nawe kandi kuri uwo musozi wose ntihazagire undi muntu uhaboneka. Ikindi kandi, ntihazagire amatungo arisha imbere y’uwo musozi.”+
4 Nuko Mose abaza ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze azinduka kare mu gitondo azamuka Umusozi wa Sinayi nk’uko Yehova yari yamutegetse. Azamuka afite ibyo bisate bibiri by’amabuye mu ntoki. 5 Nuko Yehova amanuka+ ari mu gicu ahagarara iruhande rwe, maze atangaza izina rye ari ryo Yehova.+ 6 Yehova anyura imbere ye aravuga ati: “Yehova, Yehova, ni Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ n’ukuri.+ 7 Ikomeza kugaragariza abantu n’ababakomokaho urukundo rudahemuka imyaka itabarika.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana uwakoze icyaha.+ Yemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’amakosa ya ba papa babo kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+
8 Mose apfukama imbere ye akoza umutwe hasi, 9 aravuga ati: “Yehova, niba koko unyishimira, ndakwinginze Yehova, jyana natwe+ nubwo turi abantu batumva,*+ kandi utubabarire igicumuro cyacu n’icyaha cyacu,+ utugire abawe.” 10 Yehova aramusubiza ati: “Dore ngiranye nawe isezerano: Nzakorera ibitangaza imbere y’abantu bawe bose, ibitangaza bitigeze bibaho mu isi yose cyangwa mu bihugu byose.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bigukikije bazabona ibikorwa byanjye, kuko ngiye kubakorera ikintu kidasanzwe.+
11 “Ukomeze gukurikiza ibyo ngutegeka uyu munsi.+ Nzagenda imbere yawe nirukane Abamori, Abanyakanani, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ 12 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo mu gihugu ugiyemo+ kugira ngo bitazakubera umutego.+ 13 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga muzazimenagure n’inkingi z’ibiti basenga muziteme.+ 14 Ntukunamire indi mana,+ kuko Yehova ashaka ko umuntu amwiyegurira akamukorera wenyine. Rwose ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.*+ 15 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko igihe bazaba bakora icyaha basenga imana zabo* banazitambira ibitambo,+ hatazabura umuntu ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16 Ibyo bizatuma abahungu bawe+ ubasabira abakobwa babo, kandi kuko abakobwa babo batazabura gusenga imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basenga imana zabo.+
17 “Ntuzacure ibigirwamana.+
18 “Ujye ukora Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Mu gihe cyagenwe cy’ukwezi kwa Abibu,*+ ujye umara iminsi irindwi urya imigati itarimo umusemburo nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi kwa Abibu ari bwo wavuye muri Egiputa.
19 “Abana bose b’abahungu b’imfura ni abanjye,+ ndetse n’amatungo yose yavutse mbere, yaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama.+ 20 Mujye mutanga intama mu mwanya w’indogobe yavutse mbere. Nimutabikora mujye mwica iyo ndogobe muyivunnye ijosi. Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumutangira ingurane.*+ Kandi ntihakagire umuntu uza imbere yanjye nta kintu azanye.
21 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi uruhuke.*+ Ujye uruhuka haba mu gihe cyo guhinga no mu gihe cyo gusarura.
22 “Ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,* uwizihize utanga ingano zeze bwa mbere. Kandi ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ryo mu mpera z’umwaka.+
23 “Inshuro eshatu mu mwaka, umugabo wese wo muri mwe ajye aza imbere y’Umwami w’ukuri Yehova, Imana ya Isirayeli.+ 24 Nzagenda imbere yawe nirukane abantu bo mu bihugu bitandukanye,+ igihugu cyawe nkigire kinini, kandi igihe cyose uzaba wagiye imbere ya Yehova Imana yawe inshuro eshatu mu mwaka, nta muntu uzagerageza kwigarurira igihugu cyawe.
25 “Amaraso y’igitambo untambira, ntukayatambane n’ikintu kirimo umusemburo,+ kandi igitambo untambira ku munsi mukuru wa Pasika ntikikarare ngo kigere mu gitondo.+
26 “Imbuto zeze mbere, nziza kurusha izindi zo mu murima wawe, ujye uzizana mu nzu ya Yehova Imana yawe.+
“Ntugatekeshe umwana w’ihene amata* ya nyina.”+
27 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Wandike aya magambo,+ kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho.”+ 28 Mose agumana na Yehova iminsi 40 n’amajoro 40, atarya atanywa.+ Nuko yandika kuri bya bisate amagambo y’isezerano, ari yo Mategeko Icumi.*+
29 Mose amanuka Umusozi wa Sinayi afite mu ntoki bya bisate bibiri by’Amategeko Icumi.*+ Kandi kubera ko yari yavuganye n’Imana, mu maso he hararabagiranaga ariko we ntiyari abizi. 30 Aroni n’Abisirayeli bose babonye Mose arabagirana mu maso bagira ubwoba, batinya kumwegera.+
31 Mose arabahamagara, maze Aroni n’abayobozi b’Abisirayeli bose baramusanga, avugana na bo. 32 Hanyuma abandi Bisirayeli bose baramwegera, abamenyesha amategeko yose Yehova yari yamubwiriye ku Musozi wa Sinayi.+ 33 Iyo Mose yamaraga kuvugana na bo, yitwikiraga umwenda mu maso.+ 34 Ariko iyo yajyaga imbere ya Yehova kuvugana na we, yikuragaho umwenda yari yitwikiriye kugeza asohotse.+ Hanyuma yasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.+ 35 Iyo Abisirayeli barebaga mu maso ha Mose babonaga harabagirana. Nuko Mose akongera akitwikira umwenda mu maso, kugeza igihe yongeye kujya kuvuganira n’Imana.+
35 Nyuma yaho Mose ahamagara Abisirayeli bose abateranyiriza hamwe, arababwira ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse ko mukora:+ 2 Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi uzababere uwera. Ni isabato ya Yehova, umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi azicwe.+ 3 Ntimugacane umuriro mu mazu yanyu ku munsi w’Isabato.”
4 Mose yongera kubwira Abisirayeli bose ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse: 5 ‘Muhe Yehova impano mukuye mu byo mutunze.+ Umuntu wese wifuza gutanga abikuye ku mutima+ azanire Yehova impano ya zahabu, ifeza, umuringa, 6 ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene,+ 7 impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, 8 amavuta y’amatara n’amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera akanavangwa n’umubavu uhumura neza,+ 9 amabuye ya onigisi n’amabuye yo gushyira kuri efodi+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+
10 “‘Abahanga bose+ bo muri mwe baze bakore ibyo Yehova yategetse byose. 11 Bakore ihema n’ibyo kuritwikira, ibikwasi byaryo, amakadire* yaryo, imitambiko yaryo, inkingi zaryo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo. 12 Bakore isanduku,+ imijishi* yayo,+ umupfundikizo wayo+ na rido.+ 13 Bakore ameza,+ imijishi yayo, ibikoresho byayo byose n’imigati igenewe Imana.*+ 14 Bakore igitereko cy’amatara+ n’ibikoresho byacyo, amatara yacyo n’amavuta yo gushyira mu matara.+ 15 Bakore igicaniro cyo gutwikiraho umubavu+ n’imijishi yacyo, amavuta yera, umubavu uhumura neza+ na rido yo gukinga mu muryango w’ihema. 16 Bakore igicaniro cyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ imiringa yacyo isobekeranye imeze nk’akayunguruzo, imijishi yacyo n’ibikoresho byacyo byose. Nanone bakore igikarabiro n’igitereko cyacyo.+ 17 Bakore imyenda y’urugo,+ inkingi zarwo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo na rido yo gukinga mu irembo ry’urugo. 18 Bakore imambo* z’ihema, imambo z’urugo n’imigozi yazo.+ 19 Bakore n’imyenda iboshye neza+ yo gukorana ahera, imyenda y’umutambyi Aroni+ n’imyenda abahungu be bambara bakora umurimo w’ubutambyi.’”
20 Nuko Abisirayeli bose bava imbere ya Mose. 21 Hanyuma abifuje gutanga,+ bagatanga babikuye ku mutima, bazana impano za Yehova zo kubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana n’impano zo gukoresha bakora imirimo yo mu ihema n’izo gukoresha baboha imyenda yera. 22 Abifuza gutanga babikuye ku mutima bose, yaba abagabo cyangwa abagore, bakomeza kuza. Bazana udukwasi, amaherena, impeta n’ibintu by’umurimbo byose bikozwe muri zahabu. Buri wese azanira Yehova impano* za zahabu.+ 23 Abantu bose bari bafite ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza, ubwoya bw’ihene, impu z’amasekurume y’intama ziteye ibara ry’umutuku n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, barabizana. 24 Nanone abantu bose bashakaga gutanga umuringa n’ifeza babizanira Yehova, kandi abantu bose bari bafite imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zo gukoresha mu mirimo yose y’ihema, barazizana.
25 Abagore bose b’abahanga+ bakaraga ubudodo, bazana ubudodo bakaraze. Bazana ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubundi budodo bwiza. 26 Kandi abagore bose b’abahanga bitanga babikuye ku mutima maze bakaraga ubwoya bw’ihene.
27 Abayobozi na bo bazana amabuye ya onigisi, amabuye yo gushyira kuri efodi no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza,+ 28 amavuta ahumura, amavuta y’itara n’amavuta yo kuvangwa n’amavuta yera+ akanavangwa n’umubavu uhumura neza.+ 29 Abagabo n’abagore bose bifuza kugira icyo batanga babikuye ku mutima kugira ngo gikoreshwe mu mirimo yose Yehova yari yarategetse binyuze kuri Mose, barakizana. Abisirayeli bazanira Yehova impano batanze ku bushake.+
30 Hanyuma Mose abwira Abisirayeli ati: “Dore Yehova yatoranyije Besaleli umuhungu wa Uri. Uwo Uri ni umuhungu wa Huri wo mu muryango wa Yuda.+ 31 Yamuhaye umwuka we, amuha ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agira ubuhanga mu myuga y’ubwoko bwose. 32 Azakora ibishushanyo mbonera, acure ibintu muri zahabu, mu ifeza, no mu muringa, 33 aconge amabuye y’agaciro ayashyire mu myanya yayo, kandi abaze mu biti ibintu by’ubwoko bwose. 34 We na Oholiyabu+ umuhungu wa Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, yabahaye ubushobozi bwo kwigisha abandi. 35 Yabahaye n’ubuhanga+ bwo gukora imyuga yose: Iyo gufuma,* iyo kuboha imyenda mu budodo bw’ubururu, mu bwoya buteye ibara ry’isine no mu budodo bw’umutuku, no gukora ibindi bintu bibohwa mu budodo. Nanone yabahaye ubuhanga bwo gukora imirimo y’ubwoko bwose n’ubwo gukora ibishushanyo mbonera by’ubwoko bwose.
36 “Besaleli na Oholiyabu bazakore iyo mirimo, bakorane n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge no gusobanukirwa, kugira ngo bamenye uko bazakora imirimo yose ifitanye isano n’ahantu hera bakurikije ibyo Yehova yategetse byose.”+
2 Nuko Mose ahamagara Besaleli na Oholiyabu n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge,+ ni ukuvuga umuntu wese wifuza gukora uwo murimo abikuye ku mutima.+ 3 Hanyuma baza aho Mose ari, bafata impano zose+ Abisirayeli bari bazanye zigenewe umurimo wera. Icyakora buri gitondo Abisirayeli bakomezaga kumuzanira impano zitanzwe ku bushake.
4 Nuko abahanga bose bamaze gutangira umurimo wera bakajya baza umwe umwe, 5 bakabwira Mose bati: “Abantu bakomeje kuzana ibintu byinshi birenze ibikenewe mu murimo Yehova yategetse ko ukorwa.” 6 Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati: “Ntihagire umugabo cyangwa umugore wongera kuzana impano zo gukoresha mu mirimo ijyanye n’ihema ry’Imana.” Abantu babyumvise ntibongera kugira icyo bazana. 7 Ibintu batanze byari bihagije kugira ngo uwo murimo wose ukorwe, ndetse byari birenze ibikenewe.
8 Abahanga bose+ bakoraga uwo murimo wo kubaka ihema,+ baboha imyenda 10 mu budodo bwiza bukaraze n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine* no mu budodo bw’umutuku. Umuhanga* wo gufuma afuma kuri iyo myenda+ amashusho y’abakerubi. 9 Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero 12 na santimetero 46* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose yari ifite ibipimo bingana. 10 Nuko Besaleli ateranya imyenda itanu iba umwenda umwe n’indi itanu arayiteranya na yo iba umwenda umwe. 11 Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu, abigenza atyo no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira. 12 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe ashyiraho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ashyiraho udukondo 50. Udukondo two kuri iyo myenda yombi twari duteganye. 13 Hanyuma acura ibikwasi 50 muri zahabu maze abifatanyisha iyo myenda iba ihema rimwe.
14 Hanyuma aboha imyenda 11+ yo gutwikira ihema, ayiboha mu bwoya bw’ihene. 15 Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero 13 na santimetero 35* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78. Iyo myenda yose uko ari 11, yari ifite ibipimo bingana. 16 Afatanya imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu ukwayo. 17 Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo 50. 18 Arangije acura ibikwasi 50 mu muringa, abifatanyisha iyo myenda, iba umwenda umwe.
19 Nuko atunganya impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku zo gutwikira iryo hema, atunganya n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi* azigereka hejuru yazo.+
20 Hanyuma abaza amakadire* y’ihema, ayabaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya,+ arayashinga.+ 21 Buri kadire yari ifite uburebure bwa metero enye na santimetero 45* n’ubugari bwa santimetero 67.* 22 Buri kadire yari ifite uduhato* tubiri duteganye. Uko ni ko yakoze amakadire yose y’iryo hema. 23 Abariza ihema amakadire, ashyira amakadire 20 mu ruhande rwerekeye mu majyepfo. 24 Acura ibisate by’ifeza 40 abicamo imyobo, ashingamo ayo makadire 20, buri kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri.+ 25 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru ahashyira amakadire 20 26 n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo, ashinga ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu bisate bibiri.
27 Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, ahashyira amakadire atandatu.+ 28 Abaza amakadire abiri yo gushinga mu nguni zombi zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma. 29 Ayo makadire yari abiri ava hasi agahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Uko ni ko yakoze ayo makadire abiri yari mu nguni zombi. 30 Ayo makadire yose hamwe yari umunani n’ibisate by’ifeza byayo 16. Ikadire imwe yari ishinze mu bisate bibiri n’indi ishinze mu bisate bibiri, bityo bityo.
31 Abaza imitambiko mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Imitambiko itanu yo gushyira mu makadire y’uruhande rumwe rw’ihema,+ 32 imitambiko itanu yo gushyira mu makadire yo ku rundi ruhande rw’ihema, n’indi mitambiko itanu yo gushyira mu makadire yo ku ruhande rw’inyuma rwerekeye iburengerazuba. 33 Abaza n’umutambiko wo hagati unyura mu makadire, ukava ku mpera imwe ukagera ku yindi. 34 Ayo makadire ayasiga zahabu, kandi ayacurira impeta muri zahabu zo gusesekamo iyo mitambiko. Iyo mitambiko na yo ayisiga zahabu.+
35 Aboha rido,+ ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Umuhanga wo gufuma ayifumaho+ abakerubi.+ 36 Besaleli ayibariza inkingi enye mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, azisiga zahabu. Azicurira utwuma duhese, aducura muri zahabu, kandi azicurira ibisate bine by’ifeza biciyemo imyobo. 37 Hanyuma aboha rido yo gukinga mu muryango w’ihema, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ bikorwa n’umuhanga wo kuboha. 38 Iyo rido ayibariza inkingi eshanu n’utwuma duhese twazo. Asiga zahabu ku mitwe y’izo nkingi no ku bifunga* byazo. Ibisate bitanu biciyemo imyobo yo kuzishingamo byo byari bicuzwe mu muringa.
37 Besaleli+ abaza Isanduku+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo bwari metero imwe na santimetero 11,* ubugari bwayo ari santimetero 67* n’ubuhagarike ari santimetero 67.+ 2 Ayisiga zahabu itavangiye imbere n’inyuma kandi ayizengurutsaho umuguno wa zahabu.+ 3 Hanyuma ayicurira impeta enye nini za zahabu azishyira hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ashyira impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande. 4 Abaza n’imijishi* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayisiga zahabu.+ 5 Iyo mijishi ayiseseka muri za mpeta ziri ku mpande z’Isanduku, kugira ngo bajye bayikoresha baheka Isanduku.+
6 Iyo sanduku ayikorera umupfundikizo muri zahabu itavangiye.+ Uburebure bwawo bwari metero imwe na santimetero 11 n’ubugari bwawo ari santimetero 67.+ 7 Hanyuma akora abakerubi+ babiri muri zahabu, umwe amushyira ku mpera imwe y’umupfundikizo,+ undi amushyira ku yindi. 8 Umukerubi umwe yari ku mpera imwe, undi ari ku yindi. Abo bakerubi bombi yabashyize ku mpera zombi z’umupfundikizo. 9 Abo bakerubi bari barambuye amababa yabo+ yombi bayerekeje hejuru, bayatwikirije umupfundikizo. Bari berekeranye bareba ku mupfundikizo.+
10 Abaza ameza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Uburebure bwayo bwari santimetero 89,* ubugari bwayo ari santimetero 44 n’ibice 5,* n’ubuhagarike bwayo ari santimetero 67.+ 11 Ayasiga zahabu itavangiye kandi ayazengurutsaho umuguno wa zahabu. 12 Ayakorera umuzenguruko* ufite ubugari bureshya na santimetero zirindwi n’ibice bine,* kandi uwo muzenguruko awushyiraho umuguno wa zahabu. 13 Ayacurira impeta enye nini muri zahabu maze azishyira mu nguni enye aho buri kuguru kw’ameza gutereye. 14 Izo mpeta zari zegereye umuzenguruko kandi zari izo gushyirwamo imijishi yo guheka ameza. 15 Hanyuma abaza imijishi yo guheka ameza, ayibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya kandi ayisiga zahabu. 16 Arangije akora ibikoresho by’ameza: Amasahani, ibikombe, udusorori n’utubinika two gusukisha ituro rya divayi, byose abikora muri zahabu itavangiye.+
17 Akora igitereko cy’amatara,+ agicura muri zahabu itavangiye. Uruti rwacyo n’indiba yacyo, amashami yacyo, udukombe twacyo, amapfundo yacyo n’uburabyo bwacyo, byose byari bifatanye na cyo.+ 18 Icyo gitereko cyari gifite amashami atandatu ku ruti rwacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande. 19 Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hari udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. No kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hari udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Uko ni ko amashami atandatu ari ku ruti rw’icyo gitereko cy’amatara yari ameze. 20 Kuri urwo ruti rw’igitereko hariho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. 21 Ipfundo riri munsi y’amashami abiri abanza ryari riteye ku ruti, ipfundo riri munsi y’amashami abiri akurikiyeho riteye ku ruti n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo riteye ku ruti. Uko ni ko byari bimeze ku mashami atandatu yari ateye ku ruti. 22 Amapfundo, amashami n’icyo gitereko cyose, byari ikintu kimwe, gicuzwe muri zahabu itavangiye. 23 Yagikoreye amatara arindwi,+ udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi n’udukoresho two kubishyiraho, abicura muri zahabu itavangiye. 24 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose yabicuze muri zahabu itavangiye, ipima ibiro 34 na garama 200.*
25 Abaza igicaniro cyo gutwikiraho umubavu,+ akibaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Cyari gifite uburebure bwa santimetero 44 n’ibice 5* n’ubugari bwa santimetero 44 n’ibice 5, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa santimetero 89. Amahembe yacyo yari akoranywe na cyo.+ 26 Agisiga zahabu itavangiye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi akizengurutsaho umuguno wa zahabu. 27 Agikorera impeta ebyiri muri zahabu, azitera munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi yo kugiheka. 28 Hanyuma abaza imijishi mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayisiga zahabu. 29 Akora n’amavuta yera+ n’umubavu utunganyijwe uhumura neza+ kandi ukoranywe ubuhanga.
38 Nuko Besaleli abaza igicaniro* cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, akibaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Icyo gicaniro cyari gifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 22* n’ubugari bwa metero 2 na santimetero 22, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+ 2 Agikorera amahembe mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe yari akoranywe na cyo. Hanyuma agisiga umuringa.+ 3 Akora ibikoresho byose by’igicaniro, ni ukuvuga indobo, ibitiyo, udusorori, amakanya n’ibyo gukuzaho amakara. Ibyo bikoresho byacyo byose abicura mu muringa. 4 Nanone akorera icyo gicaniro imiringa isobekeranye imeze nk’akayunguruzo, ayishyira munsi y’umuguno wacyo ahagana hagati mu gicaniro. 5 Acura impeta enye nini mu muringa zo gushyiramo imijishi,* azishyira mu nguni enye zacyo hafi ya ya miringa isobekeranye. 6 Abaza imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayisiga umuringa. 7 Iyo mijishi ayiseseka muri za mpeta zari mu mpande z’igicaniro, kugira ngo ijye ikoreshwa mu gihe bagiye kugiheka. Agikora mu mbaho ku buryo kimera nk’isanduku nini idapfundikiye.
8 Acura igikarabiro cy’umuringa+ n’igitereko cyacyo cy’umuringa, akoresheje indorerwamo* z’abagore bakoreraga umurimo ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
9 Nuko yubaka urugo+ rw’ihema. Mu ruhande rwerekeye mu majyepfo, imyenda yarwo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze, ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50.*+ 10 Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 11 Imyenda yo mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru na yo yari ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50. Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 12 Ariko mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho yari ifite uburebure bwa metero 22 na santimetero 25,* inkingi zayo ari 10, azicurira ibisate 10 biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 13 Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubugari bw’urugo bwari metero 22 na santimetero 25. 14 Ku ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67.* Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo. 15 No ku rundi ruhande rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67. Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo. 16 Imyenda yose y’urugo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze. 17 Ibisate biciyemo imyobo byo gushingamo inkingi zarwo byari bicuzwe mu muringa. Utwuma twihese twazo n’ibifunga byatwo byari bicuzwe mu ifeza. Imitwe yazo yari isize ifeza kandi inkingi z’urugo zose zari zifite ibifunga bicuzwe mu ifeza.+
18 Rido yo gukinga mu irembo ry’urwo rugo yakozwe n’umuhanga wo kuboha, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Yari ifite uburebure bwa metero umunani na santimetero 90* n’ubuhagarike bwa metero ebyiri na santimetero 22,* kandi yareshyaga n’imyenda y’urugo.+ 19 Inkingi zayo enye n’ibisate bine byo kuzishingamo byari bicuzwe mu muringa. Utwuma twihese twazo twari ducuzwe mu ifeza n’imitwe yazo yari isize ifeza, kandi ibifunga byazo byari bicuzwe mu ifeza. 20 Imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo zari zicuzwe mu muringa.+
21 Ibi ni byo bikoresho by’ihema byabaruwe, ari ryo hema* ryarimo isanduku yarimo Amategeko Icumi.+ Byabaruwe bitegetswe na Mose, uwo ukaba wari umurimo w’Abalewi+ bari bayobowe na Itamari+ umuhungu w’umutambyi Aroni. 22 Nuko Besaleli+ umuhungu wa Uri akora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uri yari umuhungu wa Huri wo mu muryango wa Yuda. 23 Kandi Besaleli yari kumwe na Oholiyabu+ umuhungu wa Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, wari uzi imyuga myinshi akaba n’umuhanga mu gufuma no kuboha imyenda mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
24 Zahabu yose yakoreshejwe mu mirimo yose y’ahera, yari zahabu yatanzwe ngo ibe impano.*+ Yapimaga ibiro 1.000,* bikaba byarapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. 25 Ifeza yatanzwe n’abantu babaruwe mu Bisirayeli yari ibiro 3.440,* yabazwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. 26 Umuntu wese wabaruwe, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru,+ yatanze garama esheshatu z’ifeza,* zapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. Kandi abagabo bose babaruwe bari 603.550.+
27 Ibisate biciyemo imyobo byakoreshejwe ku ihema* no kuri rido, byacuzwe mu ifeza ingana n’ibiro 3.420.* Ibisate 100 biciyemo imyobo byacuzwe mu ifeza ingana n’ibiro 3.420. Igisate kimwe giciyemo umwobo bagicuraga mu ifeza ingana n’ibiro 34 na garama 200.*+ 28 Naho ifeza ingana n’ibiro 20,* yayicuzemo utwuma twihese tw’inkingi, indi ayisiga ku mitwe y’izo nkingi, arabifatanya.
29 Impano z’umuringa zatanzwe, zapimaga ibiro 2.420.* 30 Uwo muringa yawucuzemo ibisate biciyemo imyobo byo ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igicaniro cy’umuringa, na ya miringa isobekeranye imeze nk’akayunguruzo ishyirwa muri icyo gicaniro hamwe n’ibikoresho byacyo byose. 31 Nanone yawucuzemo ibisate biciyemo imyobo bizengurutse urugo, ibisate biciyemo imyobo byo ku irembo ry’urugo, imambo zose z’ihema n’imambo zose+ z’urugo rukikije iryo hema.
39 Muri bwa budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku,+ bakoramo imyenda iboshye neza yo gukorana ahera. Nuko babohera Aroni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
2 Besaleli aboha efodi+ mu dukwege twa zahabu,* ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. 3 Nuko bafata ibisate bya zahabu barabihonda babiha umubyimba nk’uw’ibati, babikatamo udukwege duto cyane twa zahabu two kuboheranya n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza, bikorwa n’umuhanga wo gufuma. 4 Bakora efodi yari iteranyirije ku ntugu, ahagana hejuru aho ibice byayo byombi bihurira. 5 Umushumi wo gukenyeza+ efodi na wo bawuboha batyo, bawubohesha udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
6 Babaza amabuye ya onigisi bayashyira mu dufunga twa zahabu, bayandikaho amazina y’abahungu ba Isirayeli nk’uko bakora kashe.+ 7 Nuko ayashyira ku ntugu za efodi, kugira ngo abe amabuye y’urwibutso rw’abahungu ba Isirayeli,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 8 Aboha igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ akiboha nk’uko yaboshye efodi, akoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ bikorwa n’umuhanga wo gufuma. 9 Iyo icyo gitambaro bagikubagamo kabiri cyagiraga impande enye zingana. Bagikoze ku buryo iyo bagikubagamo kabiri cyagiraga uburebure n’ubugari bwa santimetero 22 n’ibice bibiri.* 10 Hanyuma bagitakaho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere bawushyiraho amabuye yitwa rubi, topazi na emerode. 11 Umurongo wa kabiri bawushyiraho amabuye ya turukwaze, safiro na yasipi. 12 Umurongo wa gatatu bawushyiraho ibuye ryitwa leshemu,* iryitwa agate n’iryitwa ametusito. 13 Uwa kane bawushyiraho ayitwa kirusolito, onigisi na jade. Bayashyira mu dufunga twa zahabu. 14 Umubare w’ayo mabuye wanganaga n’umubare w’amazina y’abahungu 12 ba Isirayeli. Kuri ayo mabuye bandikaho amazina y’imiryango 12 nk’uko bakora kashe, buri buye rishyirwaho izina rimwe.
15 Igitambaro cyo kwambara mu gituza bagikorera imikufi imeze nk’imigozi iboheranyije, ikozwe muri zahabu itavangiye.+ 16 Bacura udufunga tubiri twa zahabu n’impeta ebyiri za zahabu. Izo mpeta zombi bazitera ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 17 Barangije banyuza ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 18 Banyuza imitwe y’iyo mikufi yombi muri twa dufunga tubiri turi ku ntugu za efodi, ahagana imbere. 19 Bacura impeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ku mitwe yombi y’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 20 Bacura izindi mpeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ahagana hasi kuri efodi, hafi y’aho iteranyirije hejuru y’umushumi wo kuyikenyeza. 21 Hanyuma bafata umushumi w’ubururu bawunyuza mu mpeta z’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza bawupfundika ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, ntikikajye gitandukana na efodi, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
22 Aboha ikanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, yose ayiboha mu budodo bw’ubururu,+ bikorwa n’umuhanga wo gufuma. 23 Iyo kanzu yari ifite ijosi rimeze nk’iry’ikoti riboheshejwe iminyururu. Iryo josi ryari rifite umusozo urizengurutse kugira ngo ridacika. 24 Ku musozo wo hasi w’iyo kanzu bazengurutsaho imitako imeze nk’imbuto z’amakomamanga* iboshye mu budodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku, bwose buboheranyije. 25 Bacura inzogera muri zahabu itavangiye, bazitera hagati muri ayo makomamanga azengurutse umusozo wo hasi wa ya kanzu itagira amaboko, inzogera imwe ikajya hagati y’amakomamanga abiri. 26 Bagenda bakurikiranya ikomamanga n’inzogera, ku musozo w’iyo kanzu itagira amaboko yo gukorana umurimo w’ubutambyi, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
27 Hanyuma babohera Aroni n’abahungu be amakanzu mu budodo bwiza, bikorwa n’umuhanga wo kuboha.+ 28 Bababohera n’igitambaro kizingirwa ku mutwe+ hamwe n’ibitambaro byo kwambara ku mutwe by’umurimbo,+ babiboha mu budodo bwiza. Baboha n’amakabutura+ mu budodo bwiza bukaraze, 29 n’imishumi mu budodo bwiza bukaraze, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku, bikorwa n’umuhanga wo kuboha, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
30 Bacura igisate kirabagirana muri zahabu itavangiye, ari cyo kimenyetso cyera kigaragaza uweguriwe Imana. Bacyandikaho amagambo agira ati: “Kwera ni ukwa Yehova.”+ Bayandika nk’uko bakora kashe. 31 Bagiteraho umushumi uboshye mu budodo bw’ubururu kugira ngo kijye gishyirwa kuri cya gitambaro kizingirwa ku mutwe, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
32 Nuko imirimo yose yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana irarangira, kandi Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yari yarategetse Mose byose.+ Uko yabimutegetse ni ko babikoze.
33 Hanyuma bazanira Mose ibikoresho byose by’ihema,+ ni ukuvuga imyenda yaryo,+ ibikwasi byaryo,+ amakadire yaryo,+ imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo n’ibisate byaryo biciyemo imyobo.+ 34 Bazana impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku+ n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi zo gutwikira ihema, bazana na rido.+ 35 Bazana isanduku irimo Amategeko,* imijishi yayo+ n’umupfundikizo wayo.+ 36 Bazana ameza, ibikoresho byayo byose+ n’imigati igenewe Imana.* 37 Bazana igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu itavangiye, amatara yacyo+ atondetse ku murongo, ibikoresho byacyo byose+ n’amavuta yo gushyira mu matara.+ 38 Bazana igicaniro+ cya zahabu, amavuta yera,+ umubavu uhumura neza+ na rido+ yo gukinga mu muryango w’ihema. 39 Bazana igicaniro cy’umuringa+ n’imiringa yacyo isobekeranye imeze nk’akayunguruzo, imijishi yacyo+ n’ibikoresho byacyo byose,+ igikarabiro n’igitereko cyacyo.+ 40 Bazana imyenda y’urugo, inkingi zarwo n’ibisate byarwo biciyemo imyobo,+ rido+ yo gukinga mu irembo ry’urugo, imigozi yarwo, imambo zarwo+ n’ibikoresho byose bigenewe umurimo ukorerwa mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 41 Bazana imyenda iboshye neza yo gukorana ahera, ari yo myenda umutambyi Aroni+ n’abahungu be bari kujya bambara bakora umurimo w’ubutambyi.
42 Abisirayeli bakora iyo mirimo yose bakurikije ibyo Yehova yari yarategetse Mose byose.+ 43 Mose yitegereje ibyo bakoze byose, asanga babikoze nk’uko Yehova yari yarategetse. Nuko Mose abaha umugisha.
40 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: 2 “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema.+ 3 Uzashyire isanduku irimo Amategeko*+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho rido+ yo gukinga aho iyo Sanduku iri. 4 Uzinjize ameza+ uyashyireho ibigomba kujyaho, winjize n’igitereko cy’amatara+ uyacane.+ 5 Uzashyire igicaniro cya zahabu cyo gutwikiraho umubavu+ imbere y’isanduku irimo Amategeko, kandi mu muryango w’ihema uhashyire rido.+
6 “Uzashyire igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro+ imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, 7 kandi uzashyire igikarabiro hagati y’iryo hema n’igicaniro, maze ugishyiremo amazi.+ 8 Uzubake urugo+ ruzengurutse ihema, mu irembo ryarwo uhashyire rido+ yo kuhakinga. 9 Uzafate amavuta yera+ uyasuke ku ihema no ku bintu biririmo byose,+ uryeze* kandi weze n’ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ribe iryera. 10 Uzasuke ayo mavuta ku gicaniro* cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, uyasuke no ku bikoresho byacyo byose, maze weze icyo gicaniro kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+ 11 Uzayasuke no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo ucyeze.
12 “Hanyuma uzazane Aroni n’abahungu be hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubasabe gukaraba.*+ 13 Uzambike Aroni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi+ umusukeho amavuta kandi umweze,+ bityo ambere umutambyi. 14 Nurangiza uzazane abahungu be ubambike amakanzu.+ 15 Uzabasukeho ya mavuta nk’uko wayasutse kuri papa wabo,+ kugira ngo bambere abatambyi. Ayo mavuta uzabasukaho azatuma bo n’abazabakomokaho bakomeza kunkorera umurimo w’ubutambyi, uko ibihe bizagenda bisimburana.”+
16 Mose abigenza atyo, akora ibyo Yehova yamutegetse byose.+
17 Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa kabiri, ihema rirashingwa.+ 18 Igihe Mose yashingaga ihema, yashashe hasi ibisate biciyemo imyobo,+ abishingamo amakadire y’ihema,+ ashyiramo imitambiko yaryo+ ashinga n’inkingi zaryo. 19 Arambura imyenda y’ihema,+ hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana agerekaho n’ibyo kuritwikira+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
20 Hanyuma afata bya bisate byariho Amategeko Icumi*+ abishyira muri ya Sanduku,+ ashyiraho imijishi yayo+ n’umupfundikizo+ wayo.+ 21 Yinjiza iyo Sanduku mu ihema, ashyiraho ya rido+ yo gukinga aho iyo Sanduku irimo Amategeko iri,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
22 Ashyira ameza+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru, inyuma ya ya rido, 23 ashyira n’imigati+ kuri ayo meza imbere ya Yehova, ayishyiraho igerekeranye, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
24 Ashyira igitereko cy’amatara+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere y’ameza, mu ruhande rwerekeye mu majyepfo. 25 Nuko acana amatara+ imbere ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
26 Ashyira igicaniro cya zahabu+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana inyuma ya rido, 27 kugira ngo kijye gitwikirwaho+ umubavu uhumura neza,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
28 Nuko akinga rido+ mu muryango w’ihema.
29 Ashyira igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro+ ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo kijye gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
30 Ashyira igikarabiro hagati y’ihema n’igicaniro, agishyiramo amazi yo gukaraba.+ 31 Mose na Aroni n’abahungu be bakajya bakarabiraho intoki n’ibirenge. 32 Igihe babaga bagiye kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igihe begeraga igicaniro, bakarabaga+ intoki n’ibirenge, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
33 Arangije yubaka urugo+ ruzengurutse ihema n’igicaniro, ashyiraho ya rido yo gukinga mu irembo ryarwo.+
Nguko uko Mose yarangije uwo murimo. 34 Nuko igicu gitwikira ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzura iryo hema.+ 35 Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu kandi ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzuyemo.+
36 Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, iyo icyo gicu cyavaga kuri iryo hema barahagurukaga bakagenda.+ 37 Ariko iyo icyo gicu cyagumaga kuri iryo hema, ntibahavaga. Barahagumaga kugeza igihe kiriviriyeho.+ 38 Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, ku manywa babonaga inkingi y’igicu cya Yehova hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, nijoro bakabona inkingi y’umuriro.+
Cyangwa “abahungu ba Isirayeli.”
Ni ubwoko bw’ibyatsi bimera hafi y’amazi.
Cyangwa “agahomesha godoro n’ubushishi.”
Bisobanura ngo: “Uwarohowe.” Ni ukuvuga, uwakuwe mu mazi.
Ni ahantu babaga baratunganyije kugira ngo amatungo ajye ahanywera amazi.
Ni we “Yetiro.”
Bisobanura ngo: “Umunyamahanga utuye muri ako gace.”
Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.
Cyangwa “musengere.”
Reba Umugereka wa A4.
Cyangwa “uzamubera nk’Imana.”
Birashoboka ko aha berekeza ku mwana wa Mose.
Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Birashoboka ko aha berekeza ku birenge by’umumarayika.
Cyangwa “baveyo nk’uko imitwe y’ingabo zabo iri.”
Kwinangira ni ukwanga gukora ikintu.
Cyangwa “nzarambura ukuboko kwanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkoni ya Aroni imira inkoni zabo.”
Cyangwa “arinangira.”
Ni ubwoko bw’udukoko twabaga muri Egiputa tumeze nk’imibu.
Cyangwa “urutoki rw’Imana.”
Cyangwa “ibibugu.”
Cyangwa “arinangira.”
Cyangwa “arinangira.”
Birashoboka ko aha berekeza ku mirabyo iteye ubwoba.
Ni ingano za Sayiri.
Cyangwa “akinangira.”
Cyangwa “kutubera umutego.”
Birashoboka ko uvugwa aha ari Mose.
Cyangwa “uzatwemerera tujyane.”
Cyangwa “nta n’imbwa izamokera umuntu cyangwa itungo.”
Cyangwa “idafite inenge.”
Cyangwa ku “nkomanizo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo.”
Ni ihene cyangwa intama ikiri nto.
Cyangwa “abagabo bigenza.” Byerekeza ku bagabo bashoboraga kujya mu gisirikare.
Muri ayo moko harimo abatari Abisirayeli hakubiyemo n’Abanyegiputa.
Cyangwa “imigati yiburungushuye.”
Cyangwa “Abisirayeli n’ingabo zabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “munyereze.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “muzajye mumucungura.”
Cyangwa “yarinangiye.”
Cyangwa “kwinangira.”
Ni ukuvuga, hagati ya saa munani z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Cyangwa “ukuboko gukomeye.”
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “bazahagarika umutima.”
Cyangwa “abategetsi b’abanyagitugu.”
Cyangwa “umusozi w’umurage wawe.”
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Bisobanura “gusharira.”
Cyangwa “inturumbutsi.”
Cyari ikintu cyajyamo nka litiro 2,2. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “kwizihiza isabato.”
Birashoboka ko rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura ngo: “Ibi ni ibiki?”
Cyangwa “urwabya.”
Ni isanduku babikagamo ibintu by’ingenzi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Bisobanura ngo: “Kugerageza” cyangwa “ikigeragezo.”
Bisobanura “intonganya.”
Ni ahantu bubakaga kugira ngo bahatambire ibitambo mu gihe basenga. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
“Nisi” bisobanura ngo: “Inkingi yanjye y’ikimenyetso.”
Bisobanura ngo: “Umunyamahanga utuye muri ako gace.”
Bisobanura ngo: “Imana yanjye ni yo imfasha.”
Cyangwa “akabakura mu maboko y’Abanyegiputa.”
Ni ubwoko bw’igisiga.
Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”
Birashoboka ko yarashishwaga umwambi.
Aha bashobora kuba berekeza ku batware bahagariye imiryango.
Cyangwa “biyeze.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Cyangwa “akaweza.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “izina ryanjye rijye rihibukirwa.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “uruhindu.”
Cyangwa “inshoreke.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “navuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “incungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shekeli 30.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Kuragiza ni “uguha umuntu itungo nyuma y’igihe akazarigusubiza.”
Cyangwa “nta kintu cye yatwaye.”
Cyangwa “ntukavume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “wifurize ikibi.”
Ni ukuvuga, aho bakamurira amavuta cyangwa aho bengera divayi.
Cyangwa “ujye uyiraza.”
Reba Umugereka wa B15.
Nanone ni “Umunsi Mukuru w’Ibyumweru” cyangwa “Pentekote.”
Nanone witwa “Umunsi Mukuru w’Ingando.”
Cyangwa “umuntu wese w’igitsina gabo.”
Cyangwa “amahenehene.”
Cyangwa “ingumba.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Ni ukuvuga, babona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Efodi wari umwambaro wambarwaga n’umutambyi mukuru. Yari imeze nk’itaburiya ifite igice cy’imbere n’icy’inyuma. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ihema ryo guhuriramo n’Imana.”
Cyangwa “igishushanyo mbonera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri n’igice.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Cyangwa “Ibisate by’Igihamya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Cyangwa “umukaba.”
Cyangwa “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ibiti bibiri binini bakoreshaga batwara ikintu kiremereye.
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Reba Umugereka wa B14.
Hari n’abaryita “ibara rya move.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 28.” Umukono umwe wanganaga na Santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.”
Cyangwa “kizabe kirereta.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Ni ubwoko bw’inyamaswa ziba mu mazi zifite ubwoya bworohereye.
Cyangwa “ibizingiti.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Twari utubaho tubiri bacomekaga mu myobo y’ibisate by’ifeza.
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.” Umukono umwe wanganaga na santimentero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
Cyangwa “ivu ririmo ibinure byavuye ku bitambo.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Ni utwuma bakoreshaga bafatanya ibintu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 15.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Cyangwa “Isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “imyenda yera.”
Cyangwa “utudodo twa zahabu.”
Cyangwa “pate.” Ni ukuvuga, intambwe y’ikiganza. Reba Umugereka wa B14.
Ni ibuye ry’agaciro ritazwi neza. Rishobora kuba ari ambure, yasenti, opale cyangwa turumaline.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima.”
Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Ni intama cyangwa ihene by’ibigabo.
Cyangwa “bidafite inenge.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubakarabye.”
Cyangwa “ikamba ryera.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “imigati yiburungushuye.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “inkoro.”
Cyangwa “bibe impongano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya hini.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “incungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na Gera 20. Gera imwe yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 500.”
Ishangi ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 250.”
Kesiya ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini imwe.” Hini imwe yanganaga na litiro 3,67. Reba Umugereka wa B14.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “ibisate bibiri by’amabuye by’Igihamya.”
Cyangwa “ipatasi.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “batagonda ijosi.”
Cyangwa “ibisate bibiri by’Igihamya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “abivuga ibigwi.”
Cyangwa “mutagonda ijosi.”
Cyangwa “naragutoranyije.”
Cyangwa “batagonda ijosi.”
Cyangwa “ntiyihanganira ko hagira uyibangikanya n’indi mana.”
Cyangwa “basambana n’imana zabo.”
Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “incungu.”
Cyangwa “ujye wizihiza isabato.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Nanone ni Umunsi Mukuru w’Ingando.
Cyangwa “amahenehene.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo 10.”
Cyangwa “ibisate bibiri by’Igihamya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibizingiti.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Ni igiti kigufi gisongoye bakoresha bashinga ihema.
Cyangwa “amaturo azunguzwa.”
Gufuma ni ugushyira ibishushanyo ku myenda ukoresheje ubudodo.
Iri bara hari n’abaryita “move.”
Birashoboka ko uvugwa aha ari Besaleli.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 28.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Ni ubwoko bw’inyamaswa ziba mu mazi zifite ubwoya bworohereye.
Cyangwa “ibizingiti.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Twari utubaho tubiri bacomekaga mu myobo y’ibisate by’ifeza.
Twari utwuma bakoreshaga bafatanya ibintu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri n’igice.” Umukono umwe wanganaga santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Cyangwa “umukaba.”
Cyangwa “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.” Umukono umwe wanganaga na satimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Izo ndorerwamo zari zikozwe mu cyuma basenaga cyane ku buryo umuntu acyireberamo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 15.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
Cyangwa “ituro rizunguzwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 29 na shekeli 730.” Italanto imwe yanganaga n’ibiro 34,2. Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100 na shekeli 1.775.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya shekeli.”
Cyangwa “ahera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 1.775.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 70 na shekeli 2.400.”
Cyangwa “utudodo twa zahabu.”
Cyangwa “pate.” Ni ukuvuga, intambwe imwe y’ikiganza. Reba Umugereka wa B14.
Ni ibuye ry’agaciro ritazwi neza. Rishobora kuba ari ambure, yasente, opale cyangwa turumaline.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubakarabye.”
Cyangwa “ibisate by’Igihamya.”