YEREMIYA
1 Aya ni amagambo ya Yeremiya* umuhungu wa Hilukiya, umwe mu batambyi bo muri Anatoti,+ mu gihugu cya Benyamini. 2 Mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya+ umuhungu wa Amoni+ umwami w’u Buyuda, Yehova yavugishije Yeremiya. 3 Yongeye kumuvugisha ku butegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, kugeza ku iherezo ry’umwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, kugeza igihe abatuye i Yerusalemu bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu, mu kwezi kwa gatanu.+
4 Yehova yavuganye nanjye arambwira ati:
Nakugize umuhanuzi wo guhanurira ibihugu.”
7 Nuko Yehova arambwira ati:
“Wivuga uti: ‘ndacyari umwana.’
Kuko ugomba kujya kureba abantu bose nzagutumaho
Kandi icyo nzagutegeka cyose uzakivuga.+
9 Nuko Yehova arambura ukuboko kwe ankora ku munwa.+ Yehova arambwira ati: “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.+ 10 Uyu munsi nguhaye gutegeka ibihugu n’ubwami, kugira ngo urandure kandi ugushe hasi, urimbure kandi usenye, wubake kandi utere.”+
11 Yehova yongera kuvugana nanjye arambaza ati: “Yeremiya we, uri kubona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndi kubona ishami ry’igiti cy’umuluzi.”*
12 Yehova arambwira ati: “Warebye neza, kuko ndi maso kugira ngo nkore ibyo navuze.”
13 Yehova yavuganye nanjye ku nshuro ya kabiri arambaza ati: “Uri kubona iki?” Nuko ndamusubiza nti: “Ndimo kubona inkono* irimo kubira,* kandi umunwa wayo werekeye mu majyepfo.” 14 Nuko Yehova arambwira ati:
“Abaturage bose bo mu gihugu+
Bazagerwaho n’ibyago biturutse mu majyaruguru.
15 Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bwami bwo mu majyaruguru,+
Kandi izaza maze buri muryango ushyire intebe yawo y’ubwami
Mu marembo ya Yerusalemu,+
Ku nkuta ziyikikije zose
No ku mijyi yose y’u Buyuda.+
16 Nzatangaza imanza nabaciriye bitewe n’ibibi byabo,
Kubera ko bantaye,+
Bagakomeza gutambira ibitambo izindi mana umwotsi wabyo ukazamuka+
Kandi bakunamira ibintu byakozwe n’amaboko yabo.’+
17 Ariko wowe itegure kugira icyo ukora*
Kandi uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose.
Ntukabatinye,+
Kugira ngo ntazatuma ugirira ubwoba imbere yabo.
18 Uyu munsi nkugize umujyi ukikijwe n’inkuta
N’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa, kugira ngo uzahangane n’igihugu cyose,+
Uhangane n’abami b’u Buyuda n’abatware babwo,
Uhangane n’abatambyi n’abaturage b’icyo gihugu.+
19 Bazakurwanya,
Ariko ntibazagutsinda,
Kuko ‘ndi kumwe nawe+ kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga.”
2 Yehova yavuganye nanjye arambwira ati: 2 “Genda utangarize abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘uku ni ko Yehova avuga ati:
“Ndibuka neza urukundo rudahemuka wankundaga ukiri muto,+
Urukundo wari ufite igihe nakurambagizaga,+
Ukuntu wankurikiye mu butayu,
Mu gihugu kitari giteyemo imbuto.+
3 Yehova yabonaga ko Isirayeli ari iyera+ kandi ko ari imbuto zeze bwa mbere mu gihe cy’isarura.”’
‘Umuntu wese wari kuyirimbura, yari kubarwaho icyaha.
Ibyago byari kumugeraho.’ Ni ko Yehova avuga.”+
4 Yemwe abo mu muryango wa Yakobo,
Namwe mwese abo mu miryango ikomoka kuri Isirayeli, nimwumve ibyo Yehova avuga.
5 Yehova aravuga ati:
“Ni irihe kosa ba sogokuruza banyu bambonyeho,+
Rigatuma bajya kure yanjye
Kandi bagakurikira ibigirwamana bitagira icyo bimaze,+ na bo bagahinduka abantu batagira akamaro?+
6 Ntibavuze bati: ‘reka dushake Yehova,
We wadukuye mu gihugu cya Egiputa,+
Akatunyuza mu butayu,
Mu gihugu cy’ubutayu+ kirimo n’imyobo,
Mu gihugu kitagira amazi+ kandi kiri mu mwijima mwinshi,
Ahantu hatanyura abantu
Kandi hadatuwe n’umuntu n’umwe.’
Ariko mwaraje mwanduza igihugu cyanjye.
Mwatumye umurage wanjye uba ikintu cyo kwangwa cyane.+
8 Abatambyi ntibigeze bavuga bati: ‘reka dusabe Yehova adufashe.’+
Abigisha Amategeko ntibigeze bamenya.
Abahanuzi bahanura mu izina rya Bayali,+
Kandi bakurikira imana zidashobora kugira icyo zibamarira.
9 Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzongera guhangana namwe+
Kandi nzahangana n’abana b’abana banyu.’
10 ‘Ariko nimwambuke mujye ku nkombe* z’i Kitimu+ maze murebe.
Nimwohereze umuntu i Kedari,+ yitegereze yitonze.
Murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho.
11 Ese hari igihugu cyigeze kugurana imana zacyo ibitari imana nyazo?
Nyamara abantu banjye baguranye ikuzo ryanjye ibintu bidafite akamaro.+
12 Wa juru we, byitegereze utangaye,
Utitire kubera ubwoba bwinshi,’ ni ko Yehova avuga,
13 ‘Kuko hari ibintu bibiri bibi abantu banjye bakoze:
Barantaye kandi ari njye soko y’amazi atanga ubuzima,+
Bicukurira* imyobo yo kubikamo amazi,
Imyobo yangiritse idashobora kubika amazi.’
14 “‘Ese Isirayeli ni umugaragu? Ese ni umwana w’umugaragu wavukiye mu rugo rwa shebuja?
None se kuki yasahuwe?
15 Intare zikiri nto* ziramutontomera.+
Zarasakuje cyane.
Igihugu cye zagihinduye ahantu hateye ubwoba.
Imijyi ye yaratwitswe kugira ngo hatagira umuntu n’umwe uhatura.
16 Abaturage b’i Nofu*+ n’ab’i Tahapanesi+ barira ku ikamba ryo ku mutwe wawe.
18 None se kuki ushaka kunyura mu nzira ijya muri Egiputa?+
Ni ukugira ngo ujye kunywa amazi y’i Shihori?*
Kandi se kuki ushaka kunyura mu nzira ijya muri Ashuri?+
Ni ukugira ngo ujye kunywa amazi ya rwa Ruzi?*
19 Ubugome bwawe bwagombye kugukosora
Kandi ubuhemu bwawe bwagombye kuguhana.
None rero, menya kandi usobanukirwe ko
Guta Yehova Imana yawe ari ibintu bibi+ kandi bisharira.
Ntiwagaragaje ko untinya.’+ Ni ko Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga avuga.
Ariko waravuze uti: “sinzagukorera,”
Kuko waryamaga ugaramye ku gasozi kose karekare no munsi y’igiti cyose gitoshye,+
Akaba ari ho usambanira.+
21 Nari naraguteye uri umuzabibu utukura natoranyije,+ umuzabibu w’imbuto nziza.
Byagenze bite kugira ngo uhinduke, umbere amashami adakura y’umuzabibu ntazi?’+
22 Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati: ‘nubwo wakwiyuhagiza neteri* kandi ukoga isabune nyinshi,
Nakomeza kubona ko icyaha cyawe ari ikizinga.’+
23 Ni gute uvuga ko utiyanduje,*
Ko utigeze ukurikira Bayali?
Reba inzira yawe yo mu kibaya.
Tekereza ku byo wakoze.
Umeze nk’ingamiya y’ingore yihuta,
Yiruka ijya hirya no hino mu nzira zayo, itazi aho ijya,
24 Indogobe y’ingore yamenyereye ubutayu,
Igenda yihumuriza ahantu hose ishaka iy’ingabo kubera irari ryayo.
Ni nde wayihagarika kandi ishaka iy’ingabo?
Iziyishaka zose ntizinanirwa.
Zizayibona ukwezi kwayo kwageze.
25 Rekera aho ibirenge byawe bidasigara byambaye ubusa
N’umuhogo wawe ukicwa n’inyota.
Ariko waravuze uti: ‘ntacyabihindura!+
26 Nk’uko umujura akorwa n’isoni iyo afashwe,
Ni ko abo mu muryango wa Isirayeli na bo bakozwe n’isoni,
Bo n’abami babo n’abatware babo
N’abatambyi babo n’abahanuzi babo.+
27 Babwira igiti bati: ‘uri papa,’+
Bakabwira ibuye bati: ‘ni wowe wambyaye.’
Ariko njye barantaye ntibandeba.+
Kandi ubwo nibagera mu bibazo, bazambwira bati:
‘Haguruka udukize.’+
28 None se imana zawe wiremeye ziri he?+
Nizihaguruke niba zishobora kugukiza mu bibazo,
Kuko imana zawe ari nyinshi nk’uko imijyi yawe ari myinshi, yewe Yuda we!+
29 Yehova arabaza ati: ‘kuki mukomeza guhangana nanjye?
Kuki mwese mwanyigometseho?+
30 Niruhirije ubusa nkubita abana banyu.+
Ntibigeze bemera igihano.+
Inkota yanyu yariye abahanuzi banyu,+
Nk’uko intare ihiga inyamaswa.
31 Mwa bantu mwe, nimutekereze ku ijambo rya Yehova.
Ese nabereye Isirayeli ubutayu
Cyangwa igihugu kirimo umwijima mwinshi?
None se kuki aba, ni ukuvuga abantu banjye, bavuze bati: ‘dukomeje kuzerera.
Ntituzigera tugaruka aho uri.’+
32 Ese umukobwa w’isugi yakwibagirwa imirimbo ye,
Umugeni akibagirwa imishumi ye yo mu gituza?
Nyamara hashize iminsi myinshi cyane abantu banjye baranyibagiwe.+
33 Wa mugore we, uzi ubwenge bwo gushaka abagukunda!
Witoje gukora ibibi.+
34 Ndetse no hasi ku makanzu yawe hariho ibizinga by’amaraso y’abakene b’inzirakarengane.+
Nubwo ntigeze mbabona binjira mu nzu yawe ku ngufu,
Nabonye ibizinga by’amaraso yabo ku myenda yawe.+
35 Ariko uravuga uti: ‘nta cyaha nakoze.
Rwose ntakindakariye.’
Ngiye kugucira urubanza
Bitewe n’uko uvuga uti: ‘nta cyaha nakoze.’
36 Kuki utekereza ko kuba uhuzagurika mu byo ukora nta cyo bitwaye?
37 Ibyo na byo bizatuma ugenda wikoreye amaboko,+
Kuko Yehova yanze ibyo wiringiraga
Kandi ntibazagutabara.”
3 Abantu barabaza bati: “Ese umugabo aramutse yirukanye umugore we, uwo mugore akagenda maze agashaka undi mugabo, yakongera kumugarura?”
Ese iki gihugu nticyanduye?+
Yehova aravuga ati: “Wasambanye n’abagabo benshi,+
None urashaka kugaruka iwanjye?”
2 “Ubura amaso urebe ku dusozi turiho ubusa.
Ni he batagusambanyirije?
Wicaraga ku muhanda ubategereje,
Umeze nk’Umwarabu* wo mu butayu.
3 Ni cyo cyatumye utabona imvura+
Kandi no mu gihe cy’itumba imvura ntiyigeze igwa.
4 Ariko uravuga uti:
‘Papa, uri incuti magara yo mu buto bwanjye.+
5 Ese umuntu yakomeza kurakarira undi igihe cyose?
Ese uzakomeza kumbikira inzika kugeza iteka ryose?’
Ibyo urabivuga,
Ariko ugakomeza gukora ibibi byose bishoboka.”+
6 Ku butegetsi bw’umwami Yosiya,+ Yehova yarambwiye ati: “‘Ese wabonye ibyo Isirayeli w’umuhemu yakoze? Ajya hejuru y’umusozi wose muremure no munsi y’igiti cyose gitoshye agasambanirayo.+ 7 Na nyuma yo gukora ibyo byose, nakomeje kumubwira ngo angarukire,+ ariko ntiyangarukira. Yuda na we yakomeje kwitegereza ibyo murumuna we w’umuriganya akora.+ 8 Maze kubona ukuntu Isirayeli w’umuhemu ari umusambanyi,+ naramwirukanye,+ muha icyemezo cy’uko dutanye kubera ubusambanyi bwe. Nyamara murumuna we Yuda w’indyarya ntibyamuteye ubwoba. Na we yaragiye aba umusambanyi.+ 9 Yibwiye ko ubusambanyi bwe nta cyo butwaye, nuko akomeza kwanduza igihugu asambana n’ibiti n’amabuye.+ 10 Nubwo murumuna we Yuda w’indyarya yabonye ibyo byose, ntiyigeze angarukira abikuye ku mutima, ahubwo yarandyaryaga gusa,’ ni ko Yehova avuga.”
11 Nuko Yehova arambwira ati: “Isirayeli w’umuhemu yarushije Yuda w’indyarya gukiranuka.+ 12 Genda utangarize abo mu majyaruguru aya magambo, ubabwire uti:+
“‘Yehova aravuga ati: “yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka. Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose.”+ Ni ko Yehova avuga.’+ 13 ‘Nta kindi ngusaba uretse kwemera ko uri umunyamakosa, kuko wigometse kuri Yehova Imana yawe. Wakomeje kuryamana* n’abanyamahanga,* munsi y’igiti cyose gitoshye kandi ntiwumvira ijwi ryanjye,’ ni ko Yehova avuga.”
14 Yehova aravuga ati: “Mwa bana bigometse mwe, nimungarukire, kuko ari njye shobuja.* Nzabafata, mfate umwe mu mujyi na babiri mu muryango, mbazane i Siyoni.+ 15 Nzabaha abungeri* bakora ibyo nshaka*+ kandi bazabaragiza ubumenyi n’ubushishozi.” 16 Yehova aravuga ati:+ “Muri iyo minsi muzaba benshi kandi mwere imbuto mu gihugu. Ntibazongera kuvuga bati: ‘isanduku y’isezerano rya Yehova.’ Ntibazayitekereza, habe no kuyibuka cyangwa kuyikumbura kandi ntizongera gukorwa. 17 Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova.+ Ibihugu byose bizaza biteranire i Yerusalemu+ kugira ngo bisingize izina rya Yehova kandi ntibazongera kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva.”
18 “Muri iyo minsi bazagenda, abo mu muryango wa Yuda bajyane n’abo mu muryango wa Isirayeli+ maze bose hamwe bave mu gihugu cyo mu majyaruguru bajye mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu ngo kibabere umurage.+ 19 Naratekereje nti: ‘mbega ukuntu nagushyize mu bandi bana, nkaguha igihugu cyiza, igihugu cyiza kurusha ibindi bihugu!’*+ Narongeye ndatekereza nti: “muzanyita Papa wanyu” kandi ntimuzareka kunkurikira.’ 20 Yehova aravuga ati: ‘nk’uko umugore ahemukira umugabo we* akamuta, ni ko namwe abo mu muryango wa Isirayeli mwampemukiye.’”+
21 Ku dusozi turiho ubusa humvikanye ijwi,
Ijwi ry’Abisirayeli barira kandi binginga,
Kuko bagize imyifatire iteye isoni,
Bibagiwe Yehova Imana yabo.+
22 “Nimungarukire mwa bana bigometse mwe.
Nzabakiza kwigomeka kwanyu.”+
“Dore turi hano! Tuje tukugana,
Kuko wowe Yehova uri Imana yacu.+
23 Ni ukuri, udusozi n’urusaku rwo ku misozi, ni ubusa.+
Rwose, Yehova Imana yacu ni we gakiza ka Isirayeli.+
24 Ariko igiteye isoni* cyariye ibyo ba sogokuruza baruhiye uhereye igihe twari tukiri bato,+
Amatungo yabo, inka n’intama,
Abahungu babo n’abakobwa babo.
25 Reka turyame mu kimwaro
Kandi twiyorose gukorwa n’isoni,
Kuko kuva tukiri bato kugeza uyu munsi,+
Twe na ba sogokuruza twakoshereje Yehova Imana yacu+
Kandi ntitwumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”
4 Yehova aravuga ati: “Isirayeli we, nungarukira,
Ukagaruka aho ndi,
Kandi ugakura ibigirwamana byawe biteye iseseme imbere yanjye,
Ntuzongera kuba inzererezi.+
2 Nurahira uhuje n’ukuri,
Ubutabera no gukiranuka, ukarahira imbere ya Yehova,
Ni bwo ibihugu bizihesha umugisha binyuze kuri we
Kandi bikihesha ikuzo binyuze kuri we.”+
3 Yehova yabwiye abantu b’i Buyuda n’i Yerusalemu ati:
“Nimuhinge ubutaka bukwiriye guhingwa
Kandi ntimukomeze gutera imyaka mu mahwa.+
4 Yemwe abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu,
Mukebe imitima yanyu,
Kugira ngo uburakari bwanjye butagurumana nk’umuriro,
Bugatwika ku buryo nta wabasha kubuzimya,
Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.”+
5 Mubivuge mu Buyuda, mubitangaze i Yerusalemu.
Musakuze kandi muvuze ihembe mu gihugu hose.+
Muvuge ijwi ryumvikana cyane muti: “Muhurire hamwe
Maze duhungire mu mijyi ikikijwe n’inkuta.+
6 Mushinge ikimenyetso* cyerekeye i Siyoni.
Mushake aho mwihisha kandi ntimugume hamwe.”
Kuko ngiye guteza ibyago biturutse mu majyaruguru,+ irimbuka rikomeye.
7 Yaje ameze nk’intare iturutse mu gihuru yari yihishemo.+
Usenya ibihugu yamaze kuza.+
Yavuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe ikintu giteye ubwoba.
Imijyi yawe izasenywa ku buryo izasigara nta bantu bayituyemo.+
8 None rero, nimwambare imyenda y’akababaro,*+
Mugire agahinda* kandi murire,
Kuko uburakari bugurumana bwa Yehova butaratuvaho.
9 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe, umutima w’umwami uzagira ubwoba+
N’imitima y’abatware igire ubwoba,
Abatambyi bahahamuke n’abahanuzi bumirwe.”+
10 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga! Ni ukuri wabeshye aba bantu+ na Yerusalemu, uti: ‘muzagira amahoro,’+ none dore inkota iri ku majosi yacu.”*
11 Icyo gihe bazabwira abo bantu na Yerusalemu bati:
“Umuyaga utwika uturutse ku misozi iriho ubusa yo mu butayu,
Uzahuha ugana ku mukobwa* w’abantu banjye.
Si umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura.
12 Umuyaga uhuha cyane uje uturutse muri ibyo bice kuko ari njye ubitegetse.
Ubu rero, ngiye gutangaza imanza nabaciriye.
13 Dore azaza ameze nk’ibicu by’imvura
N’amagare ye ameze nk’umuyaga mwinshi cyane.+
Amafarashi ye arihuta cyane kurusha ibisiga bya kagoma.+
Tugushije ishyano kuko turimbutse.
14 Yerusalemu we, sukura umutima wawe, uwukuremo ibibi byose kugira ngo urokoke.+
Uzakomeza kugira ibitekerezo bibi kugeza ryari?
15 Kuko hari ijwi rivugira ubutumwa i Dani+
Kandi rigatangariza amakuba mu misozi ya Efurayimu.
16 Nimubivuge; yego, nimubibwire ibihugu.
Mubitangarize Yerusalemu.”
“Abarinzi* baje baturutse mu gihugu kiri kure
Kandi imijyi y’u Buyuda bazayivugiriza induru.
17 Bateye Yerusalemu bayiturutse impande zose nk’abarinzi b’umurima,+
Kuko yanyigometseho.”+ Ni ko Yehova avuga.
18 “Imyifatire yawe n’ibikorwa byawe ni byo bizatuma uhanwa.+
Ibyago bizakugeraho bizaba ari bibi cyane,
Kuko bigera no ku mutima wawe.”
19 Mbega agahinda,* mbega agahinda!
Mfite umubabaro mwinshi mu mutima wanjye!*
Umutima wanjye wambujije amahoro.
Sinshobora guceceka,
Kuko numvise* ijwi ry’ihembe,
20 Hatangajwe ko hagiye kubaho ibyago bikurikiranye,
Kuko igihugu cyose cyarimbutse.
Amahema yanjye yashenywe mu buryo butunguranye,
Asenywa mu kanya gato.+
22 “Abantu banjye ntibagira ubwenge,+
Ntibajya banzirikana.
Ni abana b’abaswa, badatekereza.
Bazi ubwenge bwo gukora ibibi,
Ariko ntibazi gukora ibyiza.”
23 Nitegereje igihugu mbona kirimo ubusa kandi kitagituwe.+
Nitegereje ijuru mbona urumuri rwaryo ntirukiriho.+
24 Nitegereje imisozi mbona itigita
N’udusozi twose tunyeganyega.+
25 Nakomeje kwitegereza, mbona nta muntu uhari
N’inyoni zose zo mu kirere zahunze.+
26 Nitegereje igihugu kirimo ibiti byera imbuto mbona cyahindutse ubutayu
N’imijyi yacyo yose yarashenywe.+
Ibyo byose byakozwe na Yehova,
Bitewe n’uburakari bwe bugurumana.
27 Yehova aravuga ati: “Igihugu cyose kizasigaramo ubusa,+
Ariko sinzakirimbura burundu.
29 Umujyi wose urahunga,+
Bitewe n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abarashisha imiheto.
Bahungiye mu bihuru,
Bahungira no mu bitare.+
Imijyi yose yaratawe,
Nta muntu ukiyibamo.”
30 None se ko urimbuwe uzabigenza ute?
Wajyaga wambara imyenda y’umutuku,
Ukambara imirimbo ya zahabu
Kandi ukisiga irangi ry’umukara ku maso.
31 Numvise ijwi rimeze nk’iry’umugore urwaye,
Numva ijwi ry’ububabare nk’iry’umugore urimo kubyara umwana we wa mbere,
Ijwi ry’umukobwa w’i Siyoni uhumeka nabi.
Avuga ateze ibiganza ati:+
“Ngushije ishyano, kuko naniwe cyane* bitewe n’abicanyi!”
5 Nimugende munyure mu mihanda yose y’i Yerusalemu.
Murebe ahantu hose mubyitondeye.
Mushakire ahantu hose hahurira abantu benshi muri uwo mujyi, kugira ngo murebe
Niba mushobora kubona umuntu ukora ibihuje n’ubutabera,+
Umuntu ushaka kuba indahemuka.
Ibyo bizatuma mbabarira uyu mujyi.
2 Niyo bavuga bati: “Ndahiriye imbere ya Yehova,”
Baba barahiye ibinyoma.+
3 Yehova, ese amaso yawe ntiyishimira kureba ubudahemuka?+
Warabakubise, ariko nta cyo byabatwaye.*
Warabarimbuye, ariko banze kubivanamo isomo.+
4 Ariko naribwiye nti: “Ni abantu batagize icyo bavuze rwose.
Bakora ibintu by’ubuswa kuko batazi ibyo Yehova ashaka
Cyangwa amategeko y’Imana yabo.
5 Nzasanga abakomeye mvugane na bo,
Kuko nibura bo bagomba kuba baramenye ibyo Yehova ashaka,
Bakamenya amategeko y’Imana yabo.+
Ariko bose bari baravunaguye umugogo,*
Baracagaguye n’imigozi yari ibaziritse.”
6 Ni yo mpamvu intare ibateye iturutse mu ishyamba,
Isega yo mu butayu igakomeza kubatera,
Ingwe na yo igakomeza kubategera imbere y’imijyi yabo.
Usohotse wese imucamo ibice.
Ibyo biterwa n’uko ibyaha byabo ari byinshi;
Ibikorwa byabo by’ubuhemu ntibibarika.+
7 Nahera he nkubabarira ibyo bintu?
Abana bawe barantaye
Kandi ibyo barahira si Imana.+
Nabahaga ibyo bakeneye
Ariko bakomeje gusambana
Kandi bakajya mu nzu y’indaya.
8 Bameze nk’amafarashi ashaka ingore, afite irari ryinshi.
Buri wese ashaka umugore wa mugenzi we, afite irari ryinshi.+
9 Yehova aravuga ati: “Ese sinkwiriye kubabaza ibyo bakora?
Ese sinkwiriye kwihorera* ku gihugu kimeze gityo?”+
10 “Nimuzamuke mwangize amaterasi y’imizabibu yaho,
Ariko ntimuharimbure burundu.+
Mukureho ibiti byaho byashibutse
Kuko atari ibya Yehova.
11 Abagize umuryango wa Isirayeli n’abagize umuryango wa Yuda,
Bambereye indyarya bikabije.” Ni ko Yehova avuga.+
12 “Bihakanye Yehova, bakomeza kuvuga bati:
13 Ibyo Abahanuzi bavuga bimeze nk’umuyaga,
Nta jambo ry’Imana ribarimo.
Na bo bazamera batyo.”
14 Ubwo rero, Yehova Imana nyiri ingabo aravuga ati:
“Kubera ko aba bantu bavuga batyo,
Amagambo yanjye nzayahindura nk’umuriro mu kanwa kawe+
N’aba bantu bahinduke inkwi,
Maze uwo muriro ubatwike.”+
15 Yehova aravuga ati: “Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe,+ ngiye kubateza igihugu cya kure.
Ni igihugu kimaze igihe kirekire kiriho,
Ni igihugu cyabayeho kuva kera.
Kivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwa
Ibyo abaturage bacyo bavuga.+
16 Igikoresho cyabo batwaramo imyambi kimeze nk’imva irangaye.
Bose ni abarwanyi.
17 Bazarya ibyo mwasaruye byose n’ibyokurya byanyu.+
Bazarya abahungu banyu n’abakobwa banyu bose.
Bazarya inka n’intama zanyu zose,
Barye imizabibu yanyu n’ibiti by’imitini byanyu byose.
Imijyi yanyu mwiringira ikikijwe n’inkuta, bazayirimbuza inkota. ”
18 Yehova aravuga ati: “Ariko no muri iyo minsi, sinzabarimbura burundu.+ 19 Nibabaza bati: ‘ni iki cyatumye Yehova Imana yacu adukorera ibi byose?’ Uzabasubize uti: ‘nk’uko mwantaye, mugakorera imana z’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’”+
20 Mubibwire abo mu muryango wa Yakobo,
Mubitangaze no mu Buyuda muti:
21 “Nimwumve mwa baswa batagira ubwenge mwe:*+
22 Yehova aravuga ati: ‘ese nta nubwo muntinya?
Ese ntimwagombye gutitira muri imbere yanjye?
Ni njye washyize umucanga aho inyanja igarukira,
Rikaba ari itegeko ridahinduka idashobora kurengaho.
Nubwo imiraba yayo yazana imbaraga nyinshi nta cyo yabikoraho
Kandi nubwo yakwibirindura, ntishobora kuharenga.+
23 Ariko aba bantu bafite umutima utumva kandi wigomeka.
Bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+
24 Ntibavuga mu mitima yabo bati:
“Nimureke noneho dutinye Yehova Imana yacu,
We uduha imvura,
Akaduha imvura y’umuhindo* n’imvura y’itumba* mu gihe cyayo,
Agatuma duhorana ibyumweru byashyizweho byo gusarura.”+
25 Amakosa yanyu ni yo yatumye ibyo bintu bitaba
Kandi ibyaha byanyu ni byo byatumye mutabona ibyiza.+
26 Mu bantu banjye harimo ababi.
Bakomeza gucungacunga nk’abatezi b’inyoni basutamye.
Batega umutego wica,
Bakawufatiramo abantu.
27 Amazu yabo yuzuye uburyarya+
Nk’umutego wuzuye inyoni.
Ni yo mpamvu babaye abantu bakomeye n’abakire.
28 Barabyibushye kandi bafite umubiri unoze.
Bakora ibibi birengeje urugero.
Kubera ko baba bashaka inyungu zabo,
Ntibarenganura impfumbyi.+
Barenganya umukene.’”+
29 Yehova aravuga ati: “Ese sinkwiriye kubabaza ibyo bakora?
Ese sinkwiriye kwihorera* ku gihugu kimeze gityo?
30 Iki gihugu cyabayemo ibintu biteye ubwoba kandi biteye agahinda:
31 Abahanuzi bahanura ibinyoma+
N’abatambyi bagategeka uko bishakiye.
Abantu banjye bishimira ko bikomeza kugenda bityo.+
None se, muzabigenza mute ko iherezo rigiye kugera?”
6 Mwe abakomoka kuri Benyamini, nimuve muri Yerusalemu mushake aho mwihisha.
Mushyire ikimenyetso cy’umuriro i Beti-hakeremu
Kuko ibyago bije biturutse mu majyaruguru ibyago bikomeye.+
2 Umukobwa w’i Siyoni asa n’umugore mwiza kandi w’umutesi.+
3 Abashumba bazazana n’amatungo yabo,
Bubake amahema yabo amuzengurutse,+
Buri wese aragire intama ashinzwe kwitaho.+
4 “Mwitegure* kurwana na we,
Muhaguruke maze tumutere ku manywa.”
“Tugushije ishyano kuko umunsi uri hafi kurangira,
Butangiye kwira.”
5 “Muhaguruke tumutere ari nijoro,
Dusenye iminara ye ikomeye.”+
6 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Muteme ibiti, mwubake ibyo kuririraho muteye Yerusalemu.+
Ni umujyi ufite ibyo uhanirwa,
Wuzuye ibikorwa byo kurenganya abantu gusa.+
7 Nk’uko ikigega kibika amazi agakomeza gukonja,
Ni ko na we akomeza gukora ibikorwa bye by’ubugome.
Urugomo no gusenya byuzuye muri we.+
Indwara n’icyago bihora imbere yanjye.
8 Yerusalemu we, emera inama ugiriwe nibitaba ibyo nkwange.*+
Nzagusenya uhinduke igihugu kidatuwe.”+
9 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Bazahumba* abasigaye bo muri Isirayeli babamareho, nk’uko bahumba imizabibu yasigaye ku giti.
Ongera unyuze ikiganza mu giti cy’imizabibu, nk’uko umuntu usoroma imizabibu abigenza.”
10 “Ni nde nabwira kandi nkamugira inama?
Ni nde uzanyumva?
Amatwi yabo ntiyumva,* ku buryo badashobora kwita ku byo babwirwa.+
Ijambo rya Yehova bararisuzugura,+
Ntibaryishimira.
11 Ni yo mpamvu uburakari bwa Yehova bunyuzuyemo
Kandi nkaba ntashobora gukomeza kubugumana.”+
“Busuke ku mwana uri mu muhanda,+
Ku itsinda ry’abasore bari kumwe.
Bose bazafatwa, umugabo n’umugore,
Umuntu ushaje n’umuntu ushaje cyane.+
12 Amazu yabo azahabwa abandi bantu,
Imirima yabo n’abagore babo na byo babitware,+
Kubera ko nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mpane abatuye muri icyo gihugu,” ni ko Yehova avuga.
13 “Buri wese, uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka;+
Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+
14 Bagerageza kuvura igikomere* cy’abantu banjye bavura inyuma gusa,* bakavuga bati:
‘Hari amahoro! Hari amahoro!’
Kandi nta mahoro ariho.+
15 Ese bumva bafite isoni bitewe n’ibintu byangwa bakoze?
Nta kimwaro bibatera,
Nta n’isoni bagira.+
Ni yo mpamvu bazagwa mu bamaze kugwa.
Nimbahana bazasitara.” Ni ko Yehova avuga.
16 Yehova aravuga ati:
“Muhagarare aho imihanda ihurira maze murebe.
Mubaririze iby’imihanda ya kera,
Mubaze aho inzira nziza iri, abe ari yo munyuramo,+
Maze murebe ukuntu muzamererwa neza.”*
Ariko baravuga bati: “Ntituzayinyuramo.”+
17 “Nabashyiriyeho umurinzi+ uvuga ati:
‘Mwumve ijwi ry’ihembe!’”+
Ariko baravuga bati: “Ntituzaryumva.”+
18 “None rero mwa bihugu mwe, nimwumve!
Namwe mwa bantu mwe,
Mumenye ibizababaho.
19 Wa si we, tega amatwi.
Ngiye guteza ibyago aba bantu+
Mbahora ibitekerezo byabo bibi,
Kuko batigeze bita ku magambo yanjye
Kandi banze amategeko* yanjye.”
20 “Kuba munzanira ububani* buturutse i Sheba
N’urubingo ruhumura neza ruturutse mu gihugu cya kure, nta cyo bimariye.
Ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro ntibyemewe
Kandi ibitambo byanyu ntibinshimisha.”+
21 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:
“Ngiye gushyira imbere y’aba bantu ibintu bishobora kubasitaza
Kandi bazabisitaraho,
Ababyeyi b’abagabo basitarire rimwe n’abahungu babo;
Umuturanyi asitarire rimwe na mugenzi we
Kandi bose bazarimbuka.”+
22 Yehova aravuga ati:
“Hari abantu baje baturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru
Kandi hari abantu bakomeye bazahagurutswa, baturutse mu turere twa kure cyane tw’isi.+
23 Bazaza bafite umuheto n’icumu.
Ni abagome kandi nta muntu bazagirira impuhwe.
Bazaba bafite urusaku nk’urw’inyanja irimo umuyaga mwinshi
Kandi bagendera ku mafarashi.+
Biteguye urugamba nk’umugabo w’intwari kugira ngo bakurwanye, wowe mukobwa w’i Siyoni we.”
24 Twumvise bavuga ibyabo.
Amaboko yacu yacitse intege.+
25 Ntimusohoke ngo mujye kure y’umujyi
Kandi ntimunyure mu muhanda,
Kuko umwanzi afite inkota.
Atera ubwoba ahantu hose.
27 “Nakugize* uwo gusuzuma ibyuma mu bantu banjye,
Nkugira umuntu ukora ubushakashatsi.
Ugomba kubigenzura ubyitondeye kandi ukamenya ibyo bakora.
Bose bakora ibibi.
29 Umukozi akoresha imbaraga kugira ngo atunganye icyuma.
Yakomeje guhungiza umuriro kugeza ubwo ibintu akoresha ahungiza byahiriye, ariko nta cyo byatanze.
Nta kindi kivamo uretse icyuma kidakomeye.*+
Abantu babi ntibigeze bakurwa mu bantu banjye.+
7 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati: 2 “Hagarara mu irembo ry’inzu ya Yehova, utangaze ubu butumwa uti: ‘bantu b’i Buyuda mwese, nimwumve ijambo rya Yehova, mwe mwinjira muri aya marembo muje kunamira Yehova. 3 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “muhindure imyifatire yanyu n’ibyo mukora, nanjye nzatuma mukomeza gutura aha hantu.+ 4 Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma, ngo muvuge muti: ‘uru* ni urusengero rwa Yehova, urusengero rwa Yehova, urusengero rwa Yehova!’+ 5 Mu by’ukuri nimuhindura imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu, mugakurikiza ubutabera by’ukuri mu gihe umuntu afitanye ikibazo na mugenzi we,+ 6 nimutagirira nabi umuntu wavuye mu kindi gihugu, imfubyi* n’umupfakazi,+ ntimumenere amaraso y’inzirakarengane aha hantu kandi ntimukurikire izindi mana kugira ngo mwiteze ibindi byago,+ 7 nanjye nzabemerera gukomeza gutura aha hantu, mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu, muhature igihe cyose.”’”*
8 “Ariko mwiringira amagambo y’ibinyoma+ kandi rwose nta cyo azabamarira. 9 Ese mwakwiba,+ mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma,+ mugatambira Bayali ibitambo*+ kandi mugakurikira izindi mana mutigeze mumenya, 10 maze mukaza mugahagarara imbere yanjye muri iyi nzu yitirirwa izina ryanjye, mukavuga muti: ‘tuzakizwa,’ kandi mukora ibyo bintu byose nanga? 11 Kuki mubona ko iyi nzu yitirirwa izina ryanjye, ikwiriye kuba aho abambuzi bihisha?+ Nabonye ko ari ko mubibona,” ni ko Yehova avuga.
12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagize bitewe n’ubugome bw’abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.+ 13 Nyamara mwakomeje gukora ibyo bintu byose, nubwo nababwiye inshuro nyinshi,* ariko ntimunyumve.+ Nakomeje kubahamagara ariko ntimwitabe.’+ Ni ko Yehova avuga. 14 ‘Ubwo rero iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu, nzahagira nk’uko nagize i Shilo.+ 15 Nzabirukana mumve imbere, nk’uko nirukanye abavandimwe banyu bose, abakomoka kuri Efurayimu bose.’+
16 “Ariko wowe, ntusenge usabira aba bantu. Ntutabaze cyangwa ngo unsenge cyangwa ngo unyinginge kubera bo,+ kuko ntazakumva.+ 17 Ese ntubona ibyo bakorera mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu? 18 Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, n’abagore bagaponda ifu kugira ngo bakore imigati yo gutambira ‘Umwamikazi wo mu Ijuru;’*+ basukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.+ 19 Yehova arabaza ati: ‘ubwo se ni njye bababaza?* Ese si bo bibabaza kandi bakikoza isoni?’+ 20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu,+ ku bantu, ku matungo, ku biti byo mu gasozi no ku byera mu butaka. Uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro kandi nta wuzabuzimya.’+
21 “Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngaho ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, mubyongereho ibindi bitambo maze mwirire inyama.+ 22 Ku munsi navanaga ba sogokuruza banyu mu gihugu cya Egiputa, sinigeze mvugana na bo cyangwa ngo ngire ikintu mbategeka ku bijyanye n’ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo.+ 23 Ahubwo nabahaye iri tegeko: “munyumvire, nzaba Imana yanyu, namwe mube abanjye.+ Muzagendere mu nzira zose nzabereka kugira ngo mumererwe neza.”’+ 24 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi,+ ahubwo bakomeje gukurikiza imigambi yabo mibi,* bayoborwa n’imitima yabo mibi itumva+ kandi basubira inyuma aho kujya imbere, 25 uhereye umunsi ba sogokuruza banyu baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Ni yo mpamvu nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabohereza buri munsi kandi nkabikora kenshi.*+ 26 Ariko banze kunyumva kandi ntibantega amatwi.+ Bakomeje kwanga kumva,* kandi bakora ibibi birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
27 “Uzababwira ayo magambo yose,+ ariko ntibazakumva. Uzabahamagara, ariko ntibazakwitaba. 28 Uzababwire uti: ‘iki ni igihugu cy’abantu banze kumvira Yehova Imana yabo, banga no kwemera igihano. Nta muntu n’umwe ukiri indahemuka kandi nta nubwo bavuga iby’ubudahemuka.’*+
29 “Iyogoshe umusatsi wawe utarigeze wogoshwa* uwumareho maze uwujugunye, uririmbire indirimbo y’agahinda ku dusozi turiho ubusa, kuko Yehova yanze aba bantu bamurakaje kandi azabata. 30 Yehova aravuga ati: ‘abantu bo mu Buyuda, bakoze ibyo nanga. Bashyize ibigirwamana byabo biteye iseseme mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+
32 “Yehova aravuga ati: ‘ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo hatazongera kwitwa Tofeti n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu, ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo; kandi bazahamba i Tofeti hababane hato.+ 33 Inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, zizarya intumbi z’abo bantu kandi nta wuzabikanga.+ 34 Nzatuma ijwi ry’ibyishimo, ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni,+ bishira mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu kuko igihugu kizahinduka amatongo gusa.’”+
8 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe bazavana mu mva amagufwa y’abami b’u Buyuda, ay’abatware, ay’abatambyi, ay’abahanuzi n’ay’abaturage b’i Yerusalemu. 2 Bazayanyanyagiza hanze ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere* bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira, bakazishakisha kandi bakazunamira.+ Ntazashyirwa hamwe cyangwa ngo ashyingurwe, ahubwo azaba nk’ifumbire y’ubutaka.”+
3 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Icyo gihe abarokotse bo muri uyu muryango mubi, bazaba bari mu duce twose nabatatanyirijemo, bazahitamo urupfu aho guhitamo ubuzima.”
4 “Uzababwire uti: ‘Yehova arabaza ati:
“Ese bazagwa ntibongere guhaguruka?
Ese umwe aramutse agarutse, undi na we ntiyagaruka?
5 Kuki aba bantu b’i Yerusalemu bahora ari abahemu?
Bakunda uburyarya;
Banze guhinduka.+
6 Naritonze nkomeza gutega amatwi, ariko ibyo bavugaga ntibyari bikwiriye.
Nta n’umwe wihanaga ibibi bye, ngo yibaze ati: ‘ibi nakoze ni ibiki?’+
Buri wese akomeza gukora nk’ibyo abandi bakora, nk’ifarashi yiruka cyane igiye ku rugamba.
7 Ndetse n’igishondabagabo* kimenya igihe cyagenwe kigomba kugurukira.*
Intungura* n’intashya n’izindi nyoni zigaruka ku gihe cyagenwe.*
Icyakora abantu banjye bo, ntibasobanukiwe urubanza Yehova yabaciriye.”’+
8 ‘Bishoboka bite ko mwavuga muti: “turi abanyabwenge kandi dufite amategeko* ya Yehova?”
Ni ukuri ikaramu ibeshya+ y’abanditsi* yandika ibinyoma gusa.
9 Abanyabwenge baramwaye.+
Bagize ubwoba kandi bazafatwa.
Dore banze ijambo rya Yehova.
None se ubwo koko ni abanyabwenge?
10 Ni yo mpamvu abagore babo nzabaha abandi bagabo,
Imirima yabo nkayiha abandi bantu,+
Kuko buri wese muri bo uhereye ku muto ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka.+
Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+
11 Bagerageza kuvura igikomere* cy’umukobwa w’abantu banjye, bavura inyuma gusa,*
Bakavuga bati: “Hari amahoro! Hari amahoro!”
Kandi nta mahoro ariho.+
12 Ese bumva bafite isoni bitewe n’ibintu byangwa bakoze?
Nta kimwaro bibatera.
Nta n’isoni bagira.+
Ni yo mpamvu bazagwa mu bamaze kugwa.
Nimbahana bazasitara.’+ Ni ko Yehova avuga.
13 Yehova aravuga ati: ‘igihe cyo kubahuriza hamwe nzabarimbura,
Nta mizabibu izasigara ku giti cy’umuzabibu, cyangwa ngo hagire imbuto z’umutini zisigara ku giti cy’umutini kandi amababi azuma.
Ibyo nabahaye bazabibura.’”
14 “Kuki twicaye hano?
Nimureke duhurire hamwe twinjire mu mijyi ikikijwe n’inkuta+ abe ari ho dupfira.
Kuko Yehova Imana yacu azaturimbura
Kandi akaba aduha amazi arimo uburozi ngo tuyanywe,+
Kuko twacumuye kuri Yehova.
15 Twari twizeye ko tuzagira amahoro ariko nta kintu cyiza twabonye;
Twari twizeye igihe cyo gukira, ariko twabonye ibiteye ubwoba.+
16 Guhumeka cyane kw’amafarashi y’abanzi kumvikaniye i Dani.
Igihugu cyose cyaratigise
Bitewe no guhumeka cyane kw’amafarashi ye.
Abanzi baraje barya igihugu n’ibikirimo byose,
Barya umujyi n’abaturage bawo.”
17 Yehova aravuga ati: “Ngiye kuboherezamo inzoka,
Inzoka z’ubumara zitagira umugombozi*
Kandi zizabarya.”
18 Mfite agahinda kadashobora gukira.
Umutima wanjye urarwaye.
19 Hari ijwi ryumvikana rivuye mu gihugu cya kure.
Ni ijwi ry’umukobwa wanjye utabaza. Rigira riti:
“Ese Yehova ntari i Siyoni?
Ese umwami waho ntariyo?”
“Kuki bandakaje bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe
N’imana zabo zitagira akamaro zo mu bindi bihugu?”
20 “Isarura rirarangiye n’igihe cy’izuba kirashize;
Ariko ntitwakijijwe.”
21 Nashenguwe n’agahinda bitewe n’umukobwa wo mu bantu banjye urwaye,+
Narababaye cyane.
Nagize ubwoba bwinshi.
22 Ese nta muti uvura ibikomere uba i Gileyadi?+
Cyangwa nta muntu uvura* uhaba?+
None se kuki umukobwa w’abantu banjye adakira?+
9 Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry’amarira,
Amaso yanjye akaba isoko yaryo.+
Narira amanywa n’ijoro,
Ndirira abishwe bo mu bantu banjye.
2 Iyaba nari mfite icumbi ry’abagenzi mu butayu!
3 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto.
Mu gihugu nta budahemuka buhari ahubwo huzuyemo ibinyoma.+
“Bagenda barushaho gukora ibibi
Kandi ntibumva ibyo mbabwira.”+ Ni ko Yehova avuga.
4 “Buri wese yirinde incuti ye.
Ntimukiringire n’umuvandimwe wanyu,
Kuko umuvandimwe wese ari umugambanyi+
Kandi incuti yose ikaba isebanya.+
5 Buri wese atekera umutwe mugenzi we
Kandi nta n’umwe uvuga ukuri.
Bigishije ururimi rwabo kuvuga ibinyoma.+
Bananizwa no gukora ibibi.”
6 Nanone Yehova aravuga ati: “Utuye mu binyoma.
Banze kumenya bitewe n’ibinyoma byabo.”
7 Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo avuga ati:
“Nzabashongesha kandi mbasuzume,+
Kuko nta kindi nakorera umukobwa w’abantu banjye.
8 Ururimi rwabo ni umwambi wica. Ruvuga ibinyoma.
Umuntu avugana iby’amahoro na mugenzi we,
Ariko mu mutima we akamutega umutego.”
9 Yehova aravuga ati: “Ese sinkwiriye kubabaza ibyo bakora?
Ese sinkwiriye kwihorera* ku gihugu kimeze gityo?+
10 Nzaririra imisozi, ngire agahinda
Kandi nzaririmbira indirimbo y’agahinda inzuri* zo mu butayu;
Kuko byatwitswe kugira ngo hatagira umuntu uhanyura
Kandi ijwi ry’amatungo ntirikihumvikana.
Inyoni zo mu kirere n’inyamaswa byarahunze. Byarigendeye.+
11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’aho ingunzu* ziba+
Kandi nzatuma imijyi y’u Buyuda isigaramo ubusa, nta wuyituyemo.+
12 Ni nde ufite ubwenge bwinshi, ku buryo yasobanukirwa ibi bintu?
Ni nde akanwa ka Yehova kabibwiye, kugira ngo abitangaze?
Kuki iki gihugu cyarimbutse?
Kuki iki gihugu cyatwitswe kikamera nk’ubutayu,
Ku buryo nta muntu ukinyuramo?”
13 Yehova arasubiza ati: “Ni ukubera ko banze amategeko* nari narabahaye, ntibayakurikize kandi nanjye ntibanyumvire. 14 Ahubwo bumviye imitima yabo itumva,+ basenga ibishushanyo bya Bayali, nk’uko ba sekuruza babibigishije.+ 15 Kubera iyo mpamvu Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli, aravuga ati: ‘dore aba bantu ngiye kubaha igiti gisharira cyane bakirye, mbahe n’amazi arimo uburozi bayanywe.+ 16 Nzabatatanyiriza mu bihugu bo n’abo bakomokaho batigeze bamenya+ kandi nzatuma abanzi babo babakurikira bafite inkota, kugeza igihe nzabamaraho burundu.’+
17 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
‘Mugaragaze ko mufite ubwenge.
Muhamagaze abagore baririmba indirimbo z’agahinda;+
Ndetse mutumeho abagore bafite ubuhanga bwo kurira,
18 Kugira ngo baze bihuta baturirire,
Amaso yacu asuke amarira
Kandi amaso yacu atembe amazi.+
19 Kuko i Siyoni humvikanye ijwi ryo kurira rigira riti:+
“Mbega ngo turahura n’ibyago!
Twakozwe n’isoni bikabije,
Kuko twavuye mu gihugu kandi bashenye amazu yacu.”+
20 Mwa bagore mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga.
Mutege amatwi ijambo ryo mu kanwa ke.
Mwigishe abakobwa banyu indirimbo yo kurira
Kandi mwigishanye iyi ndirimbo y’agahinda.+
21 Kuko urupfu rwinjiriye mu madirishya yacu;
Rwinjiye mu minara yacu ikomeye
Kugira ngo rumare abana mu mihanda
Kandi rumare abasore ahahurira abantu benshi.’+
22 Vuga uti: ‘ibi ni byo Yehova avuga ati:
“Imirambo y’abantu bishwe, izamera nk’ifumbire ku gasozi,
Imere nk’ibinyampeke umusaruzi atemye akabisiga inyuma ye,
Nta muntu uhari wo kubirunda hamwe.”’”+
23 Yehova aravuga ati:
“Umunyabwenge ye kwiyemera kubera ubwenge bwe,+
Umunyambaraga ye kwiyemera kubera imbaraga ze
N’umukire ye kwiyemera kubera ubukire bwe.”+
24 Yehova aravuga ati: “Ahubwo uwirata yirate ibi:
Yirate ko afite ubushishozi kandi ko anzi,+
Akamenya ko ndi Yehova, Imana igaragaza urukundo rudahemuka, ubutabera no gukiranuka mu isi,+
Kuko ibyo ari byo nishimira.”+
25 Yehova aravuga ati: “Hari igihe kizagera, ngahana umuntu wese wakebwe* ariko mu by’ukuri atarakebwe,+ 26 ni ukuvuga Egiputa,+ Yuda,+ Edomu,+ Abamoni,+ Mowabu+ n’abandi bose batuye mu butayu bafite imisatsi ikatiye mu misaya,+ kuko ibihugu byose bitakebwe n’abo mu muryango wa Isirayeli bose bakaba batarakebwe mu mutima.”+
10 Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, nimwumve urubanza Yehova yabaciriye. 2 Yehova aravuga ati:
“Ntimukigane ibyo abo mu bindi bihugu bakora+
Kandi ntimukagire ubwoba bitewe n’ibimenyetso byo mu ijuru,
Kuko bitera ubwoba abo mu bindi bihugu.+
3 Ibikorwa by’abo bantu ni ubusa.
Ni igiti umunyabukorikori atema mu ishyamba,
Akakibajisha igikoresho cye.+
4 Agisiga ifeza na zahabu, kugira ngo kibe cyiza,+
Akagikomeza akoresheje inyundo n’imisumari, kugira ngo kitagwa.+
5 Bimeze nka kadahumeka* mu murima w’uduhaza duto; ntibishobora kuvuga.+
Barabiterura kuko bidashobora kugenda.+
Ntimukabitinye kuko bidashobora kugira icyo bibatwara
Kandi nta cyiza bishobora gukora.”+
6 Yehova, nta wumeze nkawe.+
Urakomeye n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.
7 Mwami w’amahanga,+ ni nde utazagutinya ko ubikwiriye?
Kuko mu banyabwenge bose bo mu bihugu no mu bwami bwabo bwose,
Nta n’umwe umeze nkawe.+
8 Bose ni abaswa batagira ubwenge.+
Kwigishwa n’igiti nta cyo byabamarira.+
9 Batumiza i Tarushishi ibintu bimeze nk’amabati by’ifeza,+ bakanatumiza zahabu muri Ufazi,
Byakozwe n’umunyabukorikori n’ibiganza by’umuntu ucura ibyuma.
Imyenda yabyo iboshywe mu budodo bw’ubururu no mu bwoya buteye ibara ry’isine.
Byose byakozwe n’abakozi b’abahanga.
10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.
Ni Imana ihoraho+ kandi ni Umwami w’iteka ryose.+
Isi izatigita bitewe n’uburakari bwe+
Kandi nta gihugu kizabasha kwihanganira umujinya we.
11* Muzababwire muti:
“Imana zitaremye isi n’ijuru
Zizarimburwa zikurwe mu isi no munsi y’ijuru.”+
12 Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,
Ashyiraho ubutaka buhingwa akoresheje ubwenge bwe,+
Arambura ijuru akoresheje ubuhanga bwe.+
14 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.
Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+
Kuko igishushanyo cye gikozwe mu cyuma* ari ikinyoma
Kandi nta mwuka ukibamo.+
15 Byose ni ubusa; ni ibyo gusekwa.+
Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka.
16 Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,
Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,
Kandi Isirayeli ni inkoni y’umurage wayo.+
Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryayo.+
17 Yewe wa mugore we ugoswe,
Terura umutwaro wawe.
18 Kuko Yehova avuga ati:
19 Ndagowe bitewe n’aho nakomeretse!*+
Igikomere cyanjye ntigishobora gukira.
Kandi naravuze nti: “Rwose iyi ni indwara yanjye, ngomba kuyihanganira.
20 Ihema ryanjye ryarashenywe kandi imigozi y’ihema ryanjye yose barayicagaguye.+
Abahungu banjye barantaye kandi ntibakiriho.+
Nta muntu nsigaranye wo kunyubakira ihema cyangwa ngo azamure imyenda y’ihema ryanjye.
Ni yo mpamvu batagaragaje ubushishozi
Kandi amatungo yabo yose yaratatanye.”+
22 Nimutege amatwi! Hari inkuru twumvise.
Mu gihugu cyo mu majyaruguru hari akavuyo,+
Abasirikare bacyo baje gutuma imijyi y’u Buyuda isigara itarimo abaturage no gutuma imijyi yaho isigara ituwe n’ingunzu.*+
23 Yehova, nzi neza ko umuntu adafite uburenganzira bwo kwiyobora mu nzira anyuramo.
Umuntu ntafite n’ubushobozi bwo kuyobora intambwe ze.+
24 Yehova, nkosora uhuje n’ubutabera bwawe,
Ariko ntunkosore ufite uburakari,+ kugira ngo utampindura ubusa.+
25 Suka uburakari bwawe ku bihugu bitakuzi+
No ku miryango itarambaza izina ryawe,
Kuko bateye Yakobo.+
11 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati: 2 “Mwa bantu mwe, mwumve amagambo y’iri sezerano:
“Uzayabwire* abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, 3 ubabwire uti: ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano avumwe,*+ 4 ayo nategetse ba sogokuruza banyu, umunsi nabakuraga mu gihugu cya Egiputa,+ mu ruganda rushongesha ubutare,*+ nkababwira nti: ‘mwumvire ijwi ryanjye kandi mujye mukora ibyo mbategeka byose. Nimubikora, muzaba abanjye, nanjye nzaba Imana yanyu,+ 5 kugira ngo nkore ibyo narahiriye ba sogokuruza banyu, ko nzabaha igihugu gitemba amata n’ubuki+ nk’uko bimeze uyu munsi.’”’”
Nuko ndasubiza nti: “Yehova, bibe bityo.”*
6 Yehova yongera kumbwira ati: “Genda utangarize ayo magambo yose mu mijyi y’i Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu uti: ‘nimwumve amagambo y’iri sezerano kandi mujye muyakurikiza. 7 Kuko nihanangirije ba sogokuruza banyu umunsi nabakuraga mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi, nkababwira inshuro nyinshi* nti: “mwumvire ijwi ryanjye.”+ 8 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi; ahubwo buri wese yakomeje kugenda ayobowe n’umutima we mubi utumva.+ Ni yo mpamvu natumye ibivugwa mu magambo yose y’iri sezerano bibageraho, ibyo nabategetse kubahiriza kandi bakanga kubikurikiza.’”
9 Nuko Yehova arambwira ati: “Hari ubugambanyi mu bantu b’i Buyuda no mu baturage b’i Yerusalemu. 10 Basubiye mu byaha ba sekuruza bakoze kera, bo banze kumvira amagambo yanjye.+ Na bo bumviye izindi mana kandi barazikorera.+ Abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda, bishe isezerano nari narasezeranye na ba sekuruza.+ 11 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘dore ngiye kubateza ibyago+ batazabasha kwikiza. Bazantabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.+ 12 Icyo gihe abo mu mijyi y’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bazajya kureba imana batambira ibitambo,* maze bazisabe ko zibafasha,+ ariko ntizizabakiza na gato igihe bazaba bageze mu byago. 13 Yewe Yuda we, imana zawe ni nyinshi nk’uko imijyi yawe na yo ari myinshi kandi wubakiye ikintu giteye isoni* ibicaniro byinshi, binganya ubwinshi n’imihanda yo muri Yerusalemu, ibicaniro byo gutambiraho ibitambo bya Bayali.’+
14 “Ariko wowe* ntusenge usabira aba bantu. Ntutabaze cyangwa ngo usenge kubera bo,+ kuko nibantabaza bageze mu byago ntazabumva.
15 Ni nde wahaye abantu banjye nkunda uburenganzira bwo kuza mu nzu yanjye
Kandi abenshi muri bo barakoze ibintu bibi babigambiriye?
Ese ibyago nibiza bagatamba inyama zejejwe,* bizatuma ibyo byago bitakugeraho?*
Ese icyo gihe uzishima?
16 Yehova yahoze akwita umwelayo utoshye,
Umwelayo mwiza ufite n’imbuto nziza.
Humvikanye urusaku rwinshi atwika icyo giti
Kandi bavunaguye amashami yacyo.
17 “Yehova nyiri ingabo, ari na we waguteye,+ yavuze ko ibyago bikomeye bizakugeraho bitewe n’ibibi abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda bakoze, bakaba barambabaje, batambira Bayali ibitambo.”+
18 Yehova, wamenyesheje ibyarimo biba.
Icyo gihe watumye mbona ibyo bakoraga.
19 Nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye kubaga,
Sinari nzi ko ari njye bari kugambanira bavuga bati:+
“Nimuze turimbure igiti n’imbuto zacyo,
Tumurimbure mu gihugu cy’abazima,
Ku buryo nta wuzongera kwibuka izina rye.”
20 Ariko Yehova nyiri ingabo aca imanza zikiranuka.
Agenzura umutima n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+
Reka ndebe uko ubahanira ibyo bakoze,
Kuko ikirego cyanjye ari wowe nakigejejeho.
21 Ni yo mpamvu Yehova avuga ku bantu bo muri Anatoti+ bashaka kukwica,* bavuga bati: “Reka guhanura mu izina rya Yehova+ cyangwa tuzakwice.” 22 Ubwo rero Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Dore ngiye kubabaza ibyo bakoze. Abasore bazicwa n’inkota+ kandi abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara.+ 23 Muri bo nta n’umwe uzasigara, kuko nzateza ibyago abo muri Anatoti+ mu mwaka nzababarizamo ibyo bakoze.”
12 Yehova,+ urakiranuka iyo nkugejejeho ikirego cyanjye,
Niyo mvugana nawe ibirebana n’imanza.
Ariko se, kuki ababi bagera ku byo bifuza+
Kandi abantu b’indyarya ntibagire ikibahangayikisha?
2 Warabateye kandi bazana imizi.
Bakomeje gukura kandi bera imbuto.
Bahora bakuvuga, ariko ntuba mu bitekerezo byabo by’imbere cyane.*+
Bakure mu bandi nk’intama zigiye kubagwa,
Maze ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa.
4 Igihugu kizakomeza kuma kugeza ryari,
N’ibimera byo mu mirima yose bizakomeza kuma kugeza ryari?+
Inyamaswa n’inyoni byarapfuye,
Kubera ibibi by’abagituyemo.
Baravuze bati: “Ntashobora kubona ibizatubaho.”
5 Niba usiganwa n’abagenda n’amaguru ukananirwa,
Ubwo washobora gusiganwa n’amafarashi?+
Ko ufite icyizere uri mu gihugu cy’amahoro,
Uzabigenza ute nugera mu bihuru byinshi byo kuri Yorodani?
6 Ndetse n’abavandimwe bawe, abo mu muryango wa papa wawe
Baraguhemukiye.+
Bakuvugirije induru.
Niyo bakubwira ibyiza,
Ntukabizere.
8 Uwo nagize umurage wanjye, yambereye nk’intare mu ishyamba.
Yarantontomeye,*
Ni yo mpamvu namwanze.
9 Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’igisiga cy’amabara menshi.
Ibindi bisiga byarakigose biragitera.+
Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, mwese muze muteranire hamwe.
Muze murye.+
10 Abungeri* benshi bangije umurima wanjye w’imizabibu.+
Banyukanyutse umurima wanjye.+
Banyukanyutse umurima wanjye mwiza, bawuhindura ubutayu butarimo ikintu na kimwe.
11 Habaye ahantu hatagihingwa.
Harumye.*
Mbona harabaye amatongo.+
Igihugu cyose cyabaye amatongo
Ariko nta muntu ubyitayeho.+
12 Abarimbuzi baje baturutse mu mihanda yose abantu banyuramo mu butayu,
Kuko inkota ya Yehova iri kwica abantu bo mu gihugu ihereye ku mpera imwe ikagera ku yindi.+
Nta muntu n’umwe ufite amahoro.
13 Bateye ingano ariko basarura amahwa.+
Barinanije cyane ariko nta cyo byabamariye.
Ibyo bazasarura bizabakoza isoni
Bitewe n’uburakari butwika bwa Yehova.”
14 Yehova aravuga ati: “Abaturanyi banjye bose babi, batera akarere nahaye abantu banjye ari bo Bisirayeli,+ ngiye kubarandura mbavane mu gihugu cyabo+ kandi nzarandura umuryango wa Yuda nywuvane hagati muri bo. 15 Ariko nimara kubarandura, nzongera mbagirire imbabazi maze mbagarure, buri wese musubize mu murage we no mu gihugu cye.”
16 “Nibiga kubaho nk’uko abantu banjye babaho, bakiga no kurahira mu izina ryanjye bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova!,’ nk’uko bigishije abantu banjye kurahira mu izina rya Bayali, icyo gihe bazahabwa umwanya mu bantu banjye. 17 Ariko nibatumvira, nanjye nzarandura abatuye icyo gihugu, nimara kubarandura mbarimbure,” ni ko Yehova avuga.+
13 Yehova yarambwiye ati: “Genda ugure umukandara uboshywe mu budodo, uwukenyere, ariko ntuzigere uwushyira mu mazi.” 2 Nuko ngura umukandara nk’uko Yehova yari yabimbwiye, ndawukenyera. 3 Yehova arongera arambwira ku nshuro ya kabiri ati: 4 “Fata wa mukandara waguze, ukaba uwambaye, uhaguruke ugende ujye ku Ruzi rwa Ufurate maze uwuhisheyo mu mwobo uri mu rutare.” 5 Nuko ndagenda nywuhisha ku ruzi rwa Ufurate nk’uko Yehova yari yabintegetse.
6 Ariko hashize iminsi myinshi, Yehova arambwira ati: “Haguruka ujye ku ruzi rwa Ufurate, ufate wa mukandara nagutegetse guhishayo.” 7 Nuko njya ku ruzi rwa Ufurate ndacukura, mvana wa mukandara aho nari narawuhishe maze nsanga warangiritse nta cyo ukimaze.
8 Hanyuma Yehova aramvugisha. 9 Arambwira ati: “Yehova aravuga ati: ‘uku ni ko nzarimbura ubwibone bwa Yuda n’ubwibone bwinshi bwa Yerusalemu.+ 10 Aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye,+ bagakomeza kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva,+ bakumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira, bazamera nk’uyu mukandara utagifite icyo umaze.’ 11 Yehova aravuga ati: ‘nk’uko umukandara ufata mu nda y’umuntu uwambaye, ni ko natumye abagize umuryango wa Isirayeli bose n’abagize umuryango wa Yuda bose bafatana nanjye, kugira ngo babe abantu banjye,+ bambere ikintu cyiza, gituma menyekana+ kandi kigatuma abantu bansingiza. Ariko ntibanyumviye.’+
12 “Nanone uzababwire uti: ‘uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati: “ikibindi cyose kinini cyagombye kuzuzwamo divayi.”’ Na bo bazagusubiza bati: ‘natwe tuzi neza ko ikibindi kinini cyose cyuzuzwamo divayi.’ 13 Uzongere ubabwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “ngiye gusindisha abaturage bo muri iki gihugu bose+ n’abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose b’i Yerusalemu. 14 Nzabamenagurira icyarimwe, umwe muhonda ku wundi kandi ibyo nzakorera abana ni byo nzakorera ba papa babo,” ni ko Yehova avuga.+ “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda cyangwa ngo mbagirire imbabazi. Nta kintu na kimwe kizambuza kubarimbura.”’+
15 Nimutege amatwi kandi mwumve.
Ntimwiyemere kuko Yehova yavuze.
16 Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzo
Mbere y’uko azana umwijima
Na mbere y’uko ibirenge byanyu bisitarira ku musozi hatangiye kwira.
Muziringira umucyo
Ariko azazana umwijima mwinshi.
Uwo mucyo azawuhindura umwijima mwinshi cyane.+
17 Ariko nimwanga kumva,
Nzarira* nihishe bitewe n’ubwibone bwanyu.
Nzarira amarira menshi, amarira atembe mu maso yanjye,+
Bitewe n’uko amatungo ya Yehova+ yajyanywe ku ngufu.
18 Bwira umwami n’umugabekazi*+ uti: ‘mwicare mu mwanya wo hasi,
Kuko ikamba ryanyu ryiza cyane rizava ku mitwe yanyu rikagwa hasi.’
19 Imijyi yo mu majyepfo irakinze* ku buryo nta muntu uhari wo kuyikingura.
Ab’i Buyuda bose bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu. Barajyanywe ntihagira umuntu n’umwe usigara.+
20 Ubura amaso yawe urebe abaje baturuka mu majyaruguru.+
Ya matungo baguhaye, za ntama nziza ziri he?+
21 None se igihe abo wafataga nk’incuti zawe magara
Bazaguha igihano, uzavuga iki?+
Ese ntuzafatwa n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara?+
22 Kandi niwibwira mu mutima wawe uti: ‘kuki ibi byose byangezeho?’+
Uzamenye ko icyaha cyawe gikomeye ari cyo cyatumye igice cyo hasi cy’umwenda wawe gikurwaho,+
N’udutsinsino twawe tugakomereka.
23 Ese Umukushi* yahindura ibara ry’uruhu rwe, cyangwa ingwe yahindura amabara yayo?+
Niba byashoboka, mwebwe mwatojwe ibibi
Mwashobora gukora ibyiza.
24 Nzabatatanya nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga wo mu butayu.+
25 Ibi ni byo bizakubaho. Uyu ni wo mugabane naguhaye,” ni ko Yehova avuga,
26 Ni yo mpamvu nzazamura ikanzu yawe nkayigeza mu maso,
Maze abantu bakubone wambaye ubusa,+
27 Babone ibikorwa byawe by’ubusambanyi+ n’irari ryawe ryinshi,
Babone ubusambanyi bwawe buteye isoni.
Nabonye ibikorwa byawe biteye iseseme+
Wakoreye ku dusozi no hanze y’umujyi.
Uzahura n’ibyago Yerusalemu we!
Uzakomeza guhumana kugeza ryari?”+
14 Ibi ni byo Yehova yabwiye Yeremiya ku birebana n’amapfa:+
2 Mu Buyuda bararira cyane+ kandi amarembo yaho yaraguye.
Barambaraye hasi ku butaka
Kandi i Yerusalemu humvikanye ijwi ryo gutaka.
3 Abakoresha bohereje abagaragu* babo kuvoma.
Bagiye ku migezi* bahageze babura amazi.
Bagarutse ibyo bagiye kuvomesha birimo ubusa.
Bakozwe n’isoni bumva batengushywe
Maze bitwikira imitwe.
4 Abahinzi bakozwe n’isoni bitwikira imitwe
Bitewe n’uko ubutaka bwasataguritse,
Kuko nta mvura igwa mu gihugu.+
5 Ndetse n’imparakazi yo mu gasozi, yataye umwana wayo ukivuka
Kubera kubura ubwatsi.
6 Indogobe zo mu gasozi zihagaze ku misozi iriho ubusa.
Zirahumekera hejuru nk’ingunzu.
Amaso yazo arananiwe bitewe no kubura ubwatsi.+
7 Yehova, nubwo ibyaha byacu bidushinja,
Gira icyo ukora kubera izina ryawe.+
Twakoze ibikorwa byinshi byo kuguhemukira+
Kandi ni wowe twacumuyeho.
8 Ni wowe Isirayeli yiringira, ukaba n’Umukiza wayo+ mu gihe cy’amakuba,
Kuki umeze nk’umunyamahanga mu gihugu,
Ukamera nk’umugenzi uhagarara gusa yishakira icumbi rya nijoro?
9 Kuki umeze nk’umuntu wumiwe,
Ukamera nk’umuntu w’intwari udashobora gukiza?
10 Dore ibyo Yehova yavuze kuri aba bantu: “Bakunda kuzerera.+ Ibirenge byabo ntibijya biguma hamwe.+ Ni cyo gituma Yehova atabishimira.+ Ubu noneho agiye kwibuka amakosa yabo, ababaze ibyaha bakoze.”+
11 Nuko Yehova arambwira ati: “Uramenye ntusenge usabira aba bantu ibyiza.+ 12 Iyo bigomwe kurya no kunywa* sinumva ibyo bavuga banyinginga+ kandi iyo batambye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, simbyishimira.+ Nzabarimbura nkoresheje intambara,* inzara n’icyorezo.”*+
13 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga! Dore abahanuzi barababwira bati: ‘nta ntambara cyangwa inzara bizabageraho, ahubwo nzatuma mugira amahoro nyayo aha hantu.’”+
14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+ 15 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘abahanuzi bahanura mu izina ryanjye kandi ntarabatumye, bakavuga ko nta ntambara cyangwa inzara bizatera muri iki gihugu, bazarimburwa n’intambara n’inzara.+ 16 Abo bahanurira bazicwa n’intambara n’inzara, imirambo yabo irambarare mu mihanda y’i Yerusalemu kandi bo n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo nta wuzabahamba,+ kuko nzabateza ibyago bibakwiriye.’+
17 “Uzababwire uti:
‘Amaso yanjye nasuke amarira ku manywa na nijoro kandi ntakame,+
Kuko umukobwa w’isugi w’abantu banjye yamenaguwe burundu,+
Afite igikomere giteye ubwoba.
18 Iyo ngiye inyuma y’umujyi,
Mpasanga abishwe n’inkota!+
Iyo ngiye mu mujyi,
Na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+
Abahanuzi n’abatambyi bose bagiye mu gihugu batazi.’”+
19 Ese wataye u Buyuda burundu cyangwa wazinutswe* Siyoni?+
Kuki wadukubise ku buryo tudashobora gukira?+
Twari twiringiye ko tuzagira amahoro ariko nta kintu cyiza twabonye;
Twari twiringiye igihe cyo gukira, ariko twabonye ibiteye ubwoba.+
21 Ntudute kubera izina ryawe,+
Ntusuzugure intebe y’ubwami yawe ifite ikuzo.
Ibuka isezerano wagiranye natwe kandi nturyice.+
22 Ese mu bigirwamana bitagira akamaro byo mu bihugu, hari icyagusha imvura?
Ese ijuru ubwaryo ryashobora kugusha imvura?
Yehova Mana yacu, ese si wowe ukora ibintu nk’ibyo?+
Turakwiringira,
Kuko ibyo bintu byose ari wowe wenyine ubikora.
15 Yehova arambwira ati: “Niyo Mose na Samweli bahagarara imbere yanjye,+ sinagirira impuhwe aba bantu.* Birukane bamve imbere; nibagende. 2 Nibakubaza bati: ‘turajya he?’ Ubasubize uti: ‘Yehova aravuze ati:
“Ugomba kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyorezo!
Ugomba kwicwa n’inkota, yicwe n’inkota!+
Ugomba kwicwa n’inzara, yicwe n’inzara!
Kandi ugomba kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwayo ku ngufu!”’+
3 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza ibyago bine,*+ ni ukuvuga inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi kugira ngo bibarye kandi bibarimbure.+ 4 Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ bitewe n’ibyo Manase, umuhungu wa Hezekiya umwami w’u Buyuda, yakoreye muri Yerusalemu.+
5 Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe?
Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro
Kandi se ni nde uzahagarara ngo abaze uko umerewe?’
6 Yehova aravuga ati: ‘warantaye.+
Ukomeza kuntera umugongo* ukigendera.+
Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo nguhane kandi nkurimbure.+
Ndambiwe guhora nkugirira impuhwe.*
7 Nzabagosora nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu.
Nzica abana babo mbamare.+
Nzarimbura abantu banjye,
Kuko badashaka kureka imyifatire yabo mibi.+
8 Abapfakazi babo bazambera benshi kuruta umucanga wo ku nyanja.
Nzabateza umurimbuzi ku manywa, arimbure abasore na ba mama babo.
Mu buryo butunguranye nzatuma babura amahoro kandi bagire ubwoba.
9 Yehova aravuga ati: “umugore wabyaye abana barindwi yarananiwe.
Ahumeka bimugoye.
Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa,
Bituma akorwa n’isoni kandi aramwara.”’
‘Abantu bake basigaye bo muri bo,
Nzabateza inkota y’abanzi babo.’”+
10 Mama, ngushije ishyano kuko mpora njya impaka+
Kandi ngatongana n’abantu bo mu gihugu bose.
Nta muntu undimo umwenda
Kandi nanjye nta we ndimo umwenda, ariko bose baramvuma.*
11 Yehova yaravuze ati: “Rwose nzagukorera ibyiza.
Rwose mu gihe cy’amakuba nzakurwanaho,
Mu gihe cy’ibyago nzagukiza umwanzi.
12 Ese hari uwavunagura icyuma,
Akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa?
13 Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe, nzatuma abasahuzi babitwara,+
Bazabitwarira ubuntu, bitewe n’ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.
14 Nzareka abanzi bawe babitware,
Babijyane mu gihugu utazi.+
Kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriro
Kandi uwo muriro urimo kwaka ngo ubatwike.”+
15 Yehova, ibyanjye urabizi;
Nyibuka kandi unyiteho.
Uziture abantoteza.+
Ntubihanganire batazanyica.
Umenye ko bantuka kubera wowe.+
16 Yehova Mana nyiri ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya,+
Atuma ngira umunezero n’ibyishimo mu mutima,
Kuko nitirirwa izina ryawe.
17 Sinicaranye n’abantu bakunda ibirori ngo nishimishe.+
18 Kuki nkomeza kugira ububabare n’igikomere cyanjye ntigikire?
Cyanze gukira.
Ese uzambera nk’isoko y’amazi ishukana,
Idashobora kwiringirwa?
19 Ni cyo gituma Yehova avuga ati:
“Nugaruka nzagukiza
Kandi uzahagarara imbere yanjye.
Nutandukanya ikintu cy’agaciro n’ikintu kitagira akamaro,
Uzambera umuvugizi.*
Bazagaruka aho uri,
Ariko wowe ntuzasubira aho bari.”
20 Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+
21 Nzagukiza nkuvane mu maboko y’abantu babi
Kandi nzagucungura nkuvane mu maboko y’abantu batagira impuhwe.”
16 Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abahungu n’abakobwa. 3 Kuko Yehova yavuze ibizaba ku bahungu n’abakobwa bavukira aha hantu no kuri ba mama babo na ba papa babo bababyarira muri iki gihugu, ati: 4 ‘bazicwa n’indwara zikomeye+ kandi nta wuzabaririra cyangwa ngo abashyingure bazamera nk’ifumbire iri ku butaka.+ Bazicwa n’inkota n’inzara+ kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.’
5 Yehova aravuga ati:
‘Ntukinjire mu nzu y’abaririra uwapfuye
Kandi ntukarire cyangwa ngo wifatanye na bo mu kababaro.’+
‘Kuko aba bantu nabakuyeho amahoro yanjye,’ ni ko Yehova avuga
‘Kandi sinkibakunda urukundo rudahemuka cyangwa ngo mbagaragarize imbabazi.+
6 Abakomeye n’aboroheje, bose bazapfira muri iki gihugu.
Ntibazashyingurwa
Kandi nta muntu n’umwe uzabaririra
Cyangwa ngo yikebagure, cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi we kubera agahinda.*
7 Nta muntu n’umwe uzaha ibyokurya abaririra uwapfuye,
Kugira ngo abahumurize kuko bapfushije.
Nta n’uzabaha igikombe cya divayi cyo kubahumuriza
Kugira ngo bayinywe baririra papa wabo cyangwa mama wabo wapfuye.
8 Ntuzinjire mu nzu yabereyemo ibirori,
Ngo wicare usangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa.’
9 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye gutuma ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, bitongera kumvikana aha hantu. Nzabikora mubireba kandi mukiriho.’+
10 “Nubwira aba bantu aya magambo yose bazakubaza bati: ‘kuki Yehova yavuze ko azaduteza ibyo byago byose bikomeye, ni irihe kosa cyangwa icyaha twakoreye Yehova Imana yacu?’+ 11 Uzabasubize uti: ‘Yehova aravuga ati: “byatewe n’uko ba sogokuruza banyu bantaye,+ bagakomeza kumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Ariko njye barantaye kandi ntibumvira amategeko yanjye.+ 12 Nanone mwakoze ibibi birenze ibyo ba sogokuruza banyu bakoze.+ Aho kunyumvira, buri wese muri mwe akomeza kugenda ayobowe n’umutima we mubi kandi utumva.+ 13 Ubwo rero nzabavana muri iki gihugu, mbajugunye mu gihugu mwe na ba sogokuruza banyu mutigeze kumenya+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro,+ kuko ntazabagirira impuhwe.”’
14 “‘Ariko nanone Yehova aravuga ati: “hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 15 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”+
16 Yehova aravuga ati:
‘Ngiye guhamagara abarobyi benshi kandi bazabaroba.
Nyuma yaho nzahamagara abahigi benshi
Kandi bazabashakisha kuri buri musozi no kuri buri gasozi
No mu myobo yo mu bitare.
17 Amaso yanjye areba ibyo bakora byose.*
Ntibashobora kunyihisha
Kandi amakosa yabo ndayabona.
18 Nzabanza mbahe igihano gihuje n’ikosa hamwe n’icyaha bakoze+
Kuko banduje* igihugu cyanjye, bitewe n’ibishushanyo by’ibigirwamana byabo biteye iseseme bitanagira ubuzima*
Kandi umurage wanjye bakawuzuza ibintu byabo byangwa.’”+
19 Yehova, wowe mbaraga zanjye n’ahantu hanjye hari umutekano,
Wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo,+
Abantu bo mu bihugu bazaza baturutse ku mpera z’isi, bavuge bati:
“Nta wundi murage ba sogokuruza bari bafite, uretse ibinyoma gusa,
Ibintu by’ubusa kandi bidafite akamaro.”+
20 Ese umuntu yakwiremera imana?
Mu by’ukuri ntizaba ari imana nyazo.+
21 “Ubwo rero, ngiye kubamenyesha,
Ubu ngiye kubamenyesha imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye,
Maze bamenye ko izina ryanjye ari Yehova.”
17 “Icyaha cy’ab’i Buyuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma.
Cyandikishijwe igikoresho cyo kwandika gikozwe muri diyama ku mitima yabo
No ku mahembe y’ibicaniro byabo.
2 Abana babo bibuka ibicaniro byabo n’inkingi z’ibiti* zo gusengwa,+
Biri iruhande rw’igiti gitoshye ku dusozi tureture,+
3 Ku misozi yo mu giturage.
Nzatuma abasahuzi batwara ibintu byanyu n’ubutunzi bwanyu bwose;+
Bazatwara ibintu byanyu biri ahantu hirengeye, bitewe n’ibyaha byakorewe mu turere twanyu twose.+
4 Uzemera gutanga umurage naguhaye ku bushake,+
Nanjye nzatuma ukorera abanzi bawe mu gihugu utazi,+
Kuko watumye uburakari bwanjye bwaka nk’umuriro,*+
Buzakomeza kwaka iteka ryose.”
5 Yehova aravuga ati:
“Havumwe* umuntu* wiringira abantu basanzwe,+
Akishingikiriza ku mbaraga z’umuntu*+
Kandi umutima we wararetse Yehova.
6 Azaba nk’igiti kiri cyonyine mu butayu.
Ikintu cyiza nikiramuka kije ntazakibona;
Ahubwo azatura ahantu humagaye mu butayu,
Mu gihugu cy’umunyu, umuntu adashobora kubamo.
8 Azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi,
Imizi yacyo ikamanuka ikagera mu mugezi.
Nihaza ubushyuhe nta cyo azaba,
Ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira.+
Mu mwaka urimo izuba ryinshi ntazahangayika
Kandi ntazareka kwera imbuto.
9 Umutima urusha ibindi bintu byose gushukana kandi ni mubi cyane.*+
Ni nde wawumenya?
10 Njyewe Yehova ni njye ugenzura umutima,+
Nkagenzura n’ibitekerezo by’imbere cyane,*
Ngaha buri wese ibihwanye n’imyifatire ye
N’ibihuje n’ibikorwa bye.+
Buzamucika iminsi yo kubaho kwe igeze hagati
Kandi amaherezo bizagaragara ko nta bwenge agira.”
12 Uhereye mu ntangiriro, intebe y’ubwami y’Imana yashyizwe hejuru,
Ni yo rusengero rwacu.+
13 Yehova wowe byiringiro bya Isirayeli,
Abakureka bose bazakorwa n’isoni.
Abahinduka abahakanyi bakakureka* bazandikwa ku mukungugu,+
Kuko baretse Yehova, we soko y’amazi atanga ubuzima.+
15 Hari abajya bambwira bati:
“Ese ibyo Yehova yavuze ko bitaba?+
Ngaho nibibe turebe!”
16 Ariko njyewe, sinaretse kuba umwungeri* ugukurikira
Kandi sinigeze nifuza umunsi w’ibyago.
Uzi neza ibintu byose navuze.
Byose byabaye ubireba.
17 Ntuntererane ngo ngire ubwoba
Kuko ari wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo.
18 Abantoteza nibakorwe n’isoni+
Ariko njye ntutume nkorwa n’isoni.
Reka bagire ubwoba,
Ariko ntiwemere ko njye ngira ubwoba.
19 Yehova yarambwiye ati: “Genda uhagarare mu irembo ry’abana b’abantu, aho abami b’i Buyuda binjirira bakanahasohokera, uhagarare no mu marembo yose ya Yerusalemu.+ 20 Ubabwire uti: ‘mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe mwese abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu mwinjirira muri aya marembo, nimwumve ibyo Yehova avuga. 21 Yehova aravuga ati: “mwirinde* ntimukikorere umutwaro ku munsi w’Isabato cyangwa ngo muwinjize mu marembo y’i Yerusalemu.+ 22 Ntimukagire umutwaro muvana mu mazu yanyu ku munsi w’Isabato kandi ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora.+ Mujye mweza umunsi w’Isabato, nk’uko nabitegetse ba sogokuruza banyu.+ 23 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi, barinangiye banga* kumvira kandi ntibemera igihano.”’+
24 “‘Yehova aravuga ati: “ariko nimunyumvira mu buryo bwuzuye, ntimugire umutwaro munyuza mu marembo y’uyu mujyi ku munsi w’Isabato kandi mukeza umunsi w’Isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose muwukoraho,+ 25 icyo gihe abami n’abatware bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bazinjira mu marembo y’uyu mujyi, bicaye mu magare no ku mafarashi, bo n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu;+ abantu bazakomeza gutura muri uyu mujyi iteka ryose. 26 Abantu bazaza baturutse mu mijyi y’i Buyuda, mu turere dukikije Yerusalemu, mu gihugu cya Benyamini,+ mu kibaya,+ mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu,* baze bazanye ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibindi bitambo,+ amaturo y’ibinyampeke,+ ububani,* bazane n’ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova.+
27 “‘“Ariko nimwanga kunyumvira, ntimweze umunsi w’Isabato mukikorera imitwaro kandi mukayinjiza mu marembo y’i Yerusalemu ku munsi w’Isabato, nzatwika amarembo yayo kandi uwo muriro uzatwika iminara ya Yerusalemu ikomeye,+ ku buryo nta wuzawuzimya.”’”+
18 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati: 2 “Haguruka, umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi,+ ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.”
3 Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, nsanga ari kubumba. 4 Ariko igikoresho uwo mubumbyi yabumbaga cyangirikira mu ntoki ze, nuko afata iryo bumba, aribumbamo ikindi gikoresho gihuje n’uko ashaka.
5 Yehova arongera arambwira ati: 6 “‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, ese mutekereza ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?’ Ni ko Yehova avuga. ‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye.+ 7 Nimvuga ko ngiye kurandura, kurimbura no gusenya igihugu cyangwa ubwami,+ 8 maze icyo gihugu kikareka ibibi nari naravuze ko nzagihanira, nanjye nzisubiraho,* ndeke ibyago natekerezaga kugiteza.+ 9 Ariko nimvuga ko ngiye kubaka no gukomeza* igihugu cyangwa ubwami, 10 ariko kigakora ibyo nanga kandi nticyumvire ijwi ryanjye, nzisubiraho* ndeke ibyiza natekerezaga kugikorera.’
11 “None rero, bwira abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘Yehova aravuga ati: “ndimo gupanga ibyago nzabateza kandi ndimo gutegura ibibi nzabakorera. Ndabinginze nimwisubireho, mureke ingeso zanyu mbi, muhindure imyifatire yanyu kandi mureke ibikorwa byanyu bibi.”’”+
12 Nuko baravuga bati: “Erega byararangiye!+ Tuzakomeza gukora ibyo dutekereza kandi buri wese azakurikiza ibyo umutima we mubi utumva, umubwira.”+
13 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:
“Ndabinginze, nimubaririze mu bihugu.
Ese hari uwigeze yumva ibintu nk’ibyo?
Umukobwa w’isugi wa Isirayeli yakoze ibibi birenze urugero.+
14 Ese urubura rwo muri Libani rwashira ku bitare byo ku misozi?
Cyangwa amazi akonje, atemba aturuka mu gihugu cy’amahanga yakama?
15 Abantu banjye baranyibagiwe,+
Kuko batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro*+
Kandi batuma abantu basitara mu nzira zabo, inzira za kera,+
Kugira ngo banyure mu nzira zitameze neza kandi zitaringaniye.
Umuntu wese uzajya uhanyura azajya acyitegereza afite ubwoba maze azunguze umutwe.+
17 Nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi nk’abatatanyijwe n’umuyaga w’iburasirazuba.
Igihe bazaba bahuye n’ibyago, sinzabareba ahubwo nzabatera umugongo.”+
18 Nuko baravuga bati: “Nimuze ducurire Yeremiya umugambi mubi,+ kuko abatambyi bacu ari bo bazakomeza kutumenyesha amategeko,* abanyabwenge bagakomeza kutugira inama kandi abahanuzi bagakomeza kutugezaho ubutumwa buturutse ku Mana. Nimuze tumushinje,* kandi ntitwite ku byo avuga.”
19 Yehova, ntega amatwi
Kandi wumve ibyo abandwanya bavuga.
20 Ese icyiza gikwiriye kwiturwa ikibi?
Bacukuye umwobo ngo banyice.+
Ibuka ukuntu nahagararaga imbere yawe mbavuganira,
Kugira ngo udakomeza kubarakarira.
21 None rero, ureke abana babo bicwe n’inzara
Kandi ubateze inkota.+
Abagore babo bapfushe abana kandi bapfushe abagabo.+
Abagabo babo bazicwe n’icyorezo
N’abasore babo bicwe n’inkota bari ku rugamba.+
22 Induru izumvikanire mu mazu yabo
Igihe uzabateza abasahuzi ubatunguye,
Kuko bacukuye urwobo kugira ngo bamfatiremo
Kandi ibirenge byanjye babiteze imitego.+
23 Ariko wowe Yehova,
Uzi imigambi yose bapanga kugira ngo banyice.+
Ntutwikire ikosa ryabo
Kandi ntuhanagure icyaha cyabo.
19 Yehova yarambwiye ati: “Jya kugura akabindi gato ku mubumbyi.+ Hanyuma ufate bamwe mu bayobozi b’aba bantu na bamwe mu bakuru b’abatambyi, 2 maze ujye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu*+ kiri imbere y’Irembo ry’Umubumbyi. Aho ni ho uzatangariza amagambo nzakubwira. 3 Uzavuge uti: ‘nimwumve ijambo rya Yehova mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati:
“‘“Ngiye guteza ibyago aha hantu, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.* 4 Ibyo bizaterwa n’uko bantaye+ kandi aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya.+ Bahatambira ibitambo izindi mana, bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda batigeze bamenya kandi bahujuje amaraso y’inzirakarengane.+ 5 Bubakiye Bayali ahantu hirengeye, kugira ngo bahatwikire abahungu babo, ngo babe ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambiwe Bayali,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo nkivuge kandi kitigeze kiza no mu mutima wanjye.”’*+
6 “Yehova aravuga ati: ‘“Ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,* ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo.+ 7 Nzatuma imigambi y’ab’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu itagira icyo igeraho aha hantu. Nzatuma bicwa n’inkota kandi bicwe n’abanzi babo babahiga. Nzatuma intumbi zabo ziribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.+ 8 Nzatuma uyu mujyi uba ahantu hateye ubwoba kandi uhabonye azajya avugiriza kubera gutangara. Umuntu wese uhanyuze azitegereza uyu mujyi afite ubwoba kandi avugirize bitewe n’ibyago byose byawugezeho.+ 9 Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo, buri wese arye inyama za mugenzi we kuko bazagotwa kandi bakabura icyo bakora. Abanzi babo n’abashaka kubica bazabagota impande zose.”’+
10 “Uzamenere ako kabindi gato imbere y’abo bagabo bazaba bajyanye nawe, 11 maze ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “uku ni ko nzamenagura aba bantu n’uyu mujyi, nk’uko umuntu amena icyo umubumbyi yabumbye, ku buryo kidashobora gusanwa. Abapfuye bazabahamba i Tofeti hababane hato.”’+
12 “Yehova aravuga ati: ‘ibi ni byo nzakorera aha hantu n’abaturage baho, uyu mujyi nywuhindure nka Tofeti. 13 Amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda, ni ukuvuga amazu yose afite ibisenge batambiyeho ibitambo bigenewe ingabo zose zo mu kirere,+ n’aho basukiye izindi mana ituro ry’ibyokunywa,+ bizamera nk’i Tofeti+ kandi bizaba bihumanye.’”
14 Igihe Yeremiya yari avuye i Tofeti aho Yehova yari yamutumye guhanurira, yahagaze mu rugo rw’inzu ya Yehova maze abwira abantu bose ati: 15 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye guteza uyu mujyi n’imidugudu yawo yose ibyago byose navuze ko nzawuteza kuko binangiye bakanga kumvira* amagambo yanjye.’”+
20 Pashuri umuhungu wa Imeri, wari umutambyi akaba n’umuyobozi mukuru mu rusengero rwa Yehova, yari ateze amatwi igihe Yeremiya yahanuraga ibyo bintu. 2 Nuko Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya maze amufungira mu kintu gikoze mu mbaho bakoreshaga bahana abantu,*+ cyari mu Irembo ryo Haruguru rya Benyamini ryari mu rusengero rwa Yehova. 3 Ariko ku munsi ukurikiyeho, Pashuri afungura Yeremiya maze Yeremiya aramubwira ati:
“Yehova ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise igiteye ubwoba impande zose.+ 4 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutuma witera ubwoba, ubutere n’incuti zawe zose kandi bazicwa n’inkota y’abanzi babo ubireba.+ Ab’i Buyuda bose nzabateza umwami w’i Babuloni kandi azabajyana i Babuloni ku ngufu abicishe inkota.+ 5 Ubukire bwose bwo muri uyu mujyi, ibiwurimo byose, ibintu byose by’agaciro biwurimo n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabiha abanzi babo.+ Bazabisahura, babifate babijyane i Babuloni.+ 6 Nanone wowe Pashuri n’ababa mu nzu yawe bose, muzajyanwa i Babuloni ku ngufu. Nimugerayo ni ho uzapfira kandi ni ho uzashyingurwa wowe n’incuti zawe zose kubera ko wabahanuriye ibinyoma.’”+
7 Yehova, waranshutse nemera gushukwa.
Wandushije imbaraga kandi urantsinda.+
Birirwa banseka,
Buri wese akanserereza.+
8 Igihe cyose ngiye kuvuga ndataka, nkavuga nti:
“Urugomo no gusenya.”
Kubera ijambo rya Yehova, abantu barantuka kandi bakanseka umunsi wose.+
9 Ubwo rero naravuze nti: “Sinzongera kumuvuga
Kandi sinzongera kuvuga mu izina rye.”+
Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro waka cyane ukingiraniwe mu magufwa yanjye,
Sinari ngishoboye kurigumana,
Sinari ngishoboye guceceka.+
10 Kuko numvise inkuru mbi nyinshi z’ibihuha,
Ibintu biteye ubwoba byarangose.+
Baravuga bati: “Tumurege! Nimureke tumurege!”
Abanyifurizaga amahoro bose, babaga bacunga ko nakora ikosa.+
Baravugaga bati: “Aramutse akoze ikosa,
Dushobora kumutsinda maze tukihorera.”
11 Ariko Yehova yari kumwe nanjye ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba.+
Ni yo mpamvu abantoteza bazasitara kandi ntibazatsinda.+
Bazakorwa n’isoni kuko nta cyo bazageraho.
Ikimwaro cyabo kizahoraho igihe cyose kuko kitazigera cyibagirana.+
12 Ariko wowe Yehova nyiri ingabo, ni wowe ugenzura umukiranutsi;
13 Nimuririmbire Yehova! Nimusingize Yehova!
Yatabaye umukene* amukura mu maboko y’abakora ibibi.
14 Havumwe* umunsi navutseho!
Umunsi mama yambyayeho ntugahabwe umugisha.+
15 Havumwe umuntu wabwiye papa inkuru nziza,
Inkuru nziza yatumye yishima cyane,
Igira iti: “Wabyaye umwana w’umuhungu!”
16 Uwo muntu azabe nk’imijyi Yehova yarimbuye ntabyicuze.
Mu gitondo azumve ijwi ryo gutaka, na ho ku manywa yumve urusaku ruburira abantu ko hari ikibi kigiye kuba.
18 Kuki navuye mu nda ya mama,
Kugira ngo mbone imibabaro n’agahinda,
Hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni?+
21 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2 “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+
3 Yeremiya arabasubiza ati: “Mugende mubwire Sedekiya muti: 4 ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “intwaro mufite mu ntoki mukoresha murwanya umwami w’i Babuloni+ n’Abakaludaya bari inyuma y’inkuta babagose, ngiye kuzihindukiza, abe ari mwe nzerekezaho. Nzaziteranyiriza hamwe hagati muri uyu mujyi. 5 Nanjye ubwanjye nzabarwanya+ nkoresheje ukuboko kwanjye kurambuye kandi gukomeye, mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ 6 Nzateza ibyago abatuye muri uyu mujyi, abantu hamwe n’inyamaswa. Bazicwa n’icyorezo* gikomeye.”’+
7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+
8 “Ubwire aba bantu uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore mbahitishijemo mu bintu bibiri: Inzira y’ubuzima n’inzira y’urupfu. 9 Abazaguma muri uyu mujyi bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; ariko umuntu wese uzasohoka akishyira mu maboko y’Abakaludaya babagose, azakomeza kubaho, akize ubuzima* bwe.”’+
10 “Yehova aravuga ati: ‘“niyemeje guteza ibyago uyu mujyi aho kuwugirira neza.+ Umwami w’i Babuloni+ azawufata maze awutwike.”+
11 “‘Uzabwire abo mu rugo rw’umwami w’u Buyuda uti: “nimwumve ibyo Yehova avuga. 12 Mwebwe abo mu muryango wa Dawidi, nimwumve ibyo Yehova avuga ati:
‘Buri gitondo mujye muca imanza zihuje n’ubutabera,
Mukize umuntu wambuwe n’abatekamutwe,+
Kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro+
Kandi bukabatwika ku buryo nta wabuzimya,
Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.’”+
13 Yehova aravuga ati: ‘dore ndaguteye wowe utuye mu kibaya,
Wowe rutare rwo mu gihugu kiringaniye.’
‘Naho mwe muvuga muti: “ni nde uzamanuka ngo adutere?
Kandi se ni nde uzinjira ku ngufu aho dutuye?” Mumenye ibi:
14 Yehova aravuga ati:
‘Nzabahana nkurikije ibikorwa byanyu.+
Nzatwika ishyamba rye,
Umuriro umareho ibimukikije byose.’”+
22 Yehova aravuga ati: “Manuka ujye mu rugo* rw’umwami w’u Buyuda, umubwire ubu butumwa. 2 Umubwire uti: ‘umva amagambo ya Yehova, wowe mwami w’u Buyuda wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi. Abagaragu bawe n’abantu bawe binjirira muri aya marembo na bo bumve. 3 Yehova aravuga ati: “mujye muca imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka. Mujye mutabara uwambuwe n’abatekamutwe. Ntimugafate nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu kandi ntimukagirire nabi imfubyi* cyangwa umupfakazi.+ Ntimukagire umuntu w’inzirakarengane mwicira aha hantu.+ 4 Nimukurikiza ayo magambo mubyitondeye, abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ bazinjira mu marembo y’iyi nzu bari mu magare no ku mafarashi, bari kumwe n’abagaragu babo n’abaturage babo.”’+
5 “Yehova aravuga ati: ‘ariko nimwanga kumvira ayo magambo, ndahiye mu izina ryanjye ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+
6 “Yehova yavuze ibizaba ku muryango w’umwami w’u Buyuda ati:
‘Umbereye nka Gileyadi
Kandi umbera nko hejuru cyane ku musozi wo muri Libani,
Ariko nzaguhindura ubutayu.
Nta n’umwe mu mijyi yawe uzaturwa.+
Bazatema ibiti byawe by’amasederi byiza kurusha ibindi,
Maze babigushe mu muriro.+
8 “‘Abantu bo mu bihugu byinshi bazanyura kuri uyu mujyi maze buri wese abaze mugenzi we ati: “ni iki cyatumye Yehova akorera uyu mujyi wari ukomeye ibintu nk’ibi?”+ 9 Bazavuga bati: “byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova Imana yabo, bakunamira izindi mana kandi bakazikorera.”’+
10 Ntimuririre uwapfuye
Kandi ntabatere agahinda.
Ahubwo muririre cyane umuntu ugiye,
Kuko atazagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
11 “Yehova yavuze ibizaba kuri Shalumu*+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda utegeka mu mwanya wa papa we Yosiya,+ wavuye aha hantu, ati: ‘ntazongera kugaruka. 12 Azapfira mu gihugu yajyanywemo ku ngufu kandi ntazongera kubona iki gihugu.’+
13 Azabona ishyano uwubaka inzu ye akoresheje uburiganya,
Akubaka ibyumba bye byo hejuru, adakoresheje ubutabera,
Agakoresha mugenzi we nta cyo amuha
Kandi akanga kumuhemba.+
14 Uwo muntu aravuga ati: ‘ngiye kwiyubakira inzu nini
N’ibyumba byo hejuru binini.
Nzayiha amadirishya,
Nyomekeho n’imbaho z’amasederi nyisige irangi ry’umutuku.’
15 Ese wibwira ko uzakomeza gutegeka bitewe n’uko warushije abandi gukoresha amasederi?
Papa wawe na we yarariye kandi aranywa,
Ariko we yashyigikiye ubutabera no gukiranuka,+
Maze bimugendekera neza.
16 Yarenganuraga umuntu ubabaye n’umukene,
Maze bimugendekera neza.
Yehova aravuga ati: ‘ese ibyo si byo bigaragaza ko umuntu anzi?’
17 ‘Ariko wowe nta kindi ureba kandi umutima wawe nta kindi utekereza, uretse kubona inyungu ubanje guhemuka,
Kumena amaraso y’inzirakarengane
N’ibikorwa by’ubutekamutwe no kwambura abantu.’
18 “Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibizaba kuri Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, ati:
‘Ntibazamuririra bahumurizanya bati:
“Ye baba we, muvandimwe wanjye! Ye baba we, mushiki wanjye!”
Ntibazamuririra bahumurizanya bati:
“Ayii databuja! Yuu! Icyubahiro cye kiragiye!”
19 Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa,+
Bamukurubane maze bamujugunye
Inyuma y’amarembo ya Yerusalemu.’+
20 Zamuka ujye muri Libani urire,
Ujye n’i Bashani uzamure ijwi
Kandi uririre muri Abarimu+
Kuko abagukundaga cyane bose bamenaguwe.+
21 Navuganye nawe igihe wari ufite umutekano.
Ariko waravuze uti: ‘sinzumvira!’+
Uko ni ko wari umeze kuva ukiri muto,
Kuko utigeze unyumvira.+
22 Umuyaga uzaragira abungeri* bawe bose+
Kandi abagukundaga cyane bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
Icyo gihe uzakorwa n’isoni kandi umware, bitewe n’ibyago byose bizakugeraho.
23 Yewe utuye muri Libani we!+
Wowe wubatse icyari cyawe mu biti by’amasederi,+
Uzataka cyane ibise nibigufata,
Ugire ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.”+
24 “Yehova Imana ihoraho aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko wowe Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, niyo waba uri impeta iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo nkoresha ntera kashe, nagukuramo! 25 Nzaguteza abashaka kukwica,* nguteze abo utinya, nguteze Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni kandi nguteze Abakaludaya bagutegeke.+ 26 Wowe na mama wawe wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo kandi ni ho muzapfira. 27 Ntimuzigera mugaruka mu gihugu mwifuza cyane.+
28 Ese uyu mugabo Koniya ni igikoresho cyabumbwe, cyasuzuguwe, cyamenetse,
Igikoresho umuntu wese adashaka?
Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywe,
Bagatabwa mu gihugu batazi?’+
29 Yewe wa si* we, wa si we, wa si we, umva ijambo rya Yehova!
30 Yehova aravuga ati:
‘Mwandike ko uyu mugabo atagira abana,
Ko ari umugabo utazagira icyo ageraho mu gihe cyo kubaho kwe,*
Kuko nta n’umwe mu rubyaro rwe
Uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi ngo yongere ategeke mu Buyuda.’”+
23 Yehova aravuga ati: “Abungeri* barimbura intama zo mu rwuri* rwanjye kandi bakazitatanya, bazabona ishyano.”+
2 Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli yagaye abungeri baragira abantu be ati: “Mwatatanyije intama zanjye, mukomeza kuzitatanya kandi ntimwazitaho.”+
Yehova aravuga ati: “Ubwo rero, ngiye kubahana kubera ibikorwa byanyu bibi.”
3 “Nyuma yaho nzahuriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo+ nzigarure mu rwuri rwazo+ kandi zizabyara maze zibe nyinshi.+ 4 Nzazishyiriraho abungeri* bazaziragira neza.+ Ntizizongera kugira ubwoba cyangwa ngo zihahamuke kandi nta n’imwe izabura.” Ni ko Yehova avuga.
5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+ 6 Mu gihe cye Yuda azakizwa,+ Isirayeli na yo igire umutekano.+ Iri ni ryo zina azitwa: Yehova Ni We Gukiranuka Kwacu.”+
7 Ariko nanone, Yehova aravuga ati: “Hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 8 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana yavanye abakomoka mu muryango wa Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi bazatura mu gihugu cyabo.”+
9 Naho ku birebana n’abahanuzi,
Narababaye cyane mu mutima.
Amagufwa yanjye yose aratitira.
Meze nk’umugabo wasinze,
Nk’umugabo wishwe na divayi,
Bitewe na Yehova n’amagambo ye yera.
10 Igihugu cyuzuye abasambanyi.+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi bakoresha nabi imbaraga zabo.
11 Yehova aravuga ati: “Umuhanuzi n’umutambyi bose ni abahakanyi,*+
Nabonye ubugome bwabo no mu nzu yanjye.”+
12 Yehova aravuga ati:
“Ni yo mpamvu inzira yabo izababera nk’ahantu hanyerera kandi hijimye.+
Bazasunikwa bagwe.
Nzabateza ibyago mu mwaka wo kubabaza ibyo bakoze.”
13 “Mu bahanuzi b’i Samariya+ nahabonye ibintu biteye iseseme.
Bahanura mu izina rya Bayali
Kandi bayobya abantu banjye ari bo Bisirayeli.
14 Nanone nabonye ibikorwa biteye ubwoba bikorwa n’abahanuzi b’i Yerusalemu;
Barasambana,+ bakagendera mu binyoma,+
Bashyigikira abakora ibibi*
Kandi banze kureka ibikorwa byabo by’ubugome.
15 Kubera iyo mpamvu, uru ni rwo rubanza Yehova nyiri ingabo acira abahanuzi agira ati:
“Ngiye gutuma barya igiti gisharira cyane,
Mbahe n’amazi arimo uburozi bayanywe.+
Kuko abahanuzi b’i Yerusalemu batumye ubuhakanyi bukwira mu gihugu hose.”
16 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ntimwumve amagambo abahanuzi babahanurira.+
Barabashuka.*
17 Bahora babwira abansuzugura bati:
‘Yehova yavuze ati: “muzagira amahoro.”’+
Nanone babwira umuntu wese ukurikiza umutima we utumva, bati:
‘Nta byago bizakugeraho.’+
18 Ni nde wahagaze hagati y’incuti magara za Yehova
Kugira ngo arebe kandi yumve ijambo rye?
Ni nde witaye ku ijambo rye kugira ngo aryumve?
19 Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.
Uzamera nk’umuyaga wa serwakira, wikaragira ku mitwe y’ababi.+
20 Uburakari bwa Yehova ntibuzagabanuka,
Butarakora ibyo yiyemeje mu mutima we.
Ibyo muzabisobanukirwa neza mu minsi ya nyuma.
21 Sinigeze ntuma abo bahanuzi ariko barirutse.
Nta cyo nababwiye ariko barahanuye.+
22 Ariko iyo bahagarara mu ncuti zanjye magara,
Baba baratumye abantu banjye bumva amagambo yanjye
Kandi bagatuma bareka imyifatire yabo mibi n’ibikorwa byabo bibi.”+
23 Yehova aravuga ati: “Ese ndi Imana yo hafi gusa? Ese si ndi n’Imana ya kure?”
24 Yehova aravuga ati: “Ese hari aho umuntu yakwihisha ku buryo ntashobora kumubona?”+
Yehova aravuga ati: “Ese simbona ibintu byose byo mu ijuru n’ibyo ku isi?”+
25 “Numvise abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye bavuga bati: ‘narose! Narose!’+ 26 Abahanuzi bazakomeza guhanura ibinyoma byo mu mitima yabo, kugeza ryari? Ni abahanuzi bahanura ibyo bitekerereje.+ 27 Baba bashaka gutuma abantu banjye bibagirwa izina ryanjye, bitewe n’inzozi bakomeza kubwirana, nk’uko ba sekuruza bibagiwe izina ryanjye kubera Bayali.+ 28 Umuhanuzi ufite inzozi yarose, nazivuge. Ariko ufite ijambo ryanjye yagombye kurivuga mu kuri.”
Yehova aravuga ati: “Ni iki umurama uhuriyeho n’impeke?”
29 Yehova aravuga ati: “Ese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro+ kandi rikamera nk’inyundo y’umucuzi imenagura urutare?”+
30 Yehova aravuga ati: “Ni yo mpamvu ngiye kurwanya abahanuzi biba amagambo yanjye, buri wese akayiba mugenzi we.”+
31 Yehova aravuga ati: “Ngiye kurwanya abahanuzi bakoresha ururimi rwabo bavuga bati: ‘uku ni ko avuga!’”+
32 Yehova aravuga ati: “Ngiye kurwanya abahanuzi barota inzozi z’ibinyoma bakazibwira abantu banjye, bakabayobya, bitewe n’ibinyoma byabo n’ubwirasi bwabo.”+
Yehova aravuga ati: “Ariko sinigeze mbatuma, nta n’icyo nigeze mbategeka. Nta cyo bazamarira aba bantu.”+
33 “Yehova aravuga ati: ‘aba bantu cyangwa umuhanuzi, cyangwa umutambyi, nibakubaza bati: “kuki ubutumwa bwa Yehova bumeze nk’umutwaro?” Uzabasubize uti: ‘ni mwe mutwaro! Kandi nzabata.’+ 34 Kandi nihagira umuhanuzi, cyangwa umutambyi, cyangwa undi wo muri aba bantu uvuga ati: ‘ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro,’ nzamuhagurukira we n’abo mu rugo rwe. 35 Ibi ni byo mukomeza kubwirana, buri wese akabwira mugenzi we n’umuvandimwe we ati: ‘Yehova yashubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki?’ 36 Ntimukongere kuvuga ngo ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro, kuko ijambo buri wese avuga ari ryo rimubera umutwaro kandi mwahinduye amagambo y’Imana yacu ihoraho Yehova nyiri ingabo.
37 “Uzabaze umuhanuzi uti: ‘Yehova yagushubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki? 38 Yehova aravuga ati: “nimukomeza kuvuga muti: ‘ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro,’ kuko mukomeza kuvuga muti: ‘Ijambo rya Yehova ni umutwaro’ kandi narababwiye nti: ‘ntimugomba kuvuga muti: “ijambo rya Yehova ni umutwaro,”’ 39 mwe n’uyu mujyi nabahaye, nkawuha na ba sogokuruza banyu, nzabaterura mbajugunye kure yanjye. 40 Nzatuma musuzugurwa kandi mukorwe n’isoni iteka ryose, ku buryo bitazigera byibagirana.”’”+
24 Hanyuma Yehova anyereka ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova. Icyo gihe Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni yari yarajyanye ku ngufu Yekoniya,*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abatware b’i Buyuda, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma.* Yabavanye i Yerusalemu abajyana i Babuloni.+ 2 Mu gitebo kimwe harimo imbuto z’umutini nziza cyane, zimeze nk’imbuto z’umutini zeze bwa mbere. Naho mu kindi gitebo harimo imbuto z’umutini mbi cyane. Zari mbi cyane ku buryo zitaribwa.
3 Nuko Yehova arambaza ati: “Yeremiya we, urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona imbuto z’umutini; inziza ni nziza cyane, imbi na zo ni mbi cyane ku buryo zitaribwa, kuko ari mbi.”+
4 Yehova arongera arambwira ati: 5 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kimwe n’izi mbuto z’umutini nziza, nanjye nzita ku bantu b’i Buyuda bajyanywe ku ngufu, abo nirukanye aha hantu nkabohereza mu gihugu cy’Abakaludaya. 6 Nzabitaho mbagirire neza kandi nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya kandi nzabatera aho kubarandura.+ 7 Nzabaha umutima wo kumenya, bamenye ko ndi Yehova.+ Bazaba abantu banjye nanjye mbe Imana yabo,+ kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.+
8 “‘Ariko Yehova aravuga ati: “Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, abatware be, abasigaye b’i Yerusalemu bakiri muri iki gihugu n’abatuye mu gihugu cya Egiputa,+ nzabafata nk’imbuto z’umutini zitaribwa kuko ari mbi.+ 9 Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi mu duce twose nabatatanyirijemo,+ abantu bazabatuka, babasuzugure,* babaseke kandi babavume.*+ 10 Nzabateza inkota,+ inzara n’icyorezo,*+ kugeza aho bazashirira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”’”
25 Dore ibyo Imana yabwiye Yeremiya byari kuba ku baturage bose b’i Buyuda. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni. 2 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku birebana n’abantu b’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu bose:
3 “Kuva mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya,+ umuhungu wa Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, mu gihe kingana n’imyaka 23 yose, Yehova yavuganaga nanjye, nanjye nkaza kubabwira kenshi* ariko mukanga kumva.+ 4 Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, abohereza inshuro nyinshi* ariko mwanze kumva kandi ntimwabatega amatwi.+ 5 Barababwiraga bati: ‘turabinginze, buri wese muri mwe nareke imyifatire ye mibi n’ibikorwa bye bibi.+ Ni bwo muzatura igihe kirekire mu gihugu Yehova yabahaye kera cyane mwe na ba sogokuruza banyu. 6 Ntimukumvire izindi mana ngo muzikorere kandi ngo muzunamire, kugira ngo mutandakaza mukorera ibigirwamana byanyu. Nimubigenza mutyo, nzabateza ibyago.’
7 “Yehova aravuga ati: ‘ariko mwanze kunyumva, ahubwo mundakaza mukorera ibigirwamana byanyu, bituma mbateza ibyago.’+
8 “Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo avuga ati: ‘“kubera ko mwanze kumvira amagambo yanjye, 9 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo. 10 Nzatuma ijwi ryo kwishima,+ ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe, ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo bitongera kumvikana kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara. 11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo, gihinduke ikintu giteye ubwoba kandi ibi bihugu bizamara imyaka 70 bikorera umwami w’i Babuloni.’”’+
12 “Yehova aravuga ati: ‘ariko iyo myaka 70 nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’icyo gihugu nzabahanira icyaha cyabo+ kandi nzatuma icyo gihugu cy’Abakaludaya kiba amatongo, nticyongere guturwa iteka ryose.+ 13 Nzatuma ibyo navuze byose kuri iki gihugu bisohora, ni ukuvuga amagambo yose yanditswe muri iki gitabo Yeremiya yahanuriye ibihugu byose. 14 Kuko ibihugu byinshi n’abami bakomeye,+ bazabagira abacakara babo+ kandi nzabaha igihano gihwanye n’ibikorwa byabo n’ibyo bakoze.’”+
15 Yehova Imana ya Isirayeli yarambwiye ati: “Akira iki gikombe cya divayi y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, uzayinyweshe abo mu bihugu byose ngiye kugutumaho. 16 Bazayinywa bagende nk’abasinzi, bamere nk’abasazi bitewe n’inkota ngiye kubateza.”+
17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+ 18 Nahereye kuri Yerusalemu n’imijyi y’u Buyuda,+ abami baho n’abatware baho, kugira ngo hahinduke amatongo n’ikintu giteye ubwoba, ikintu abantu bareba bakavugiriza batangaye, hahinduke n’umuvumo,+ nk’uko bimeze uyu munsi. 19 Nakurikijeho Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be, abatware be n’abantu be bose;+ 20 abanyamahanga bose batuye mu gihugu cyabo, abami bose bo mu gihugu cya Usi, abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ Ashikeloni,+ Gaza, Ekuroni n’abasigaye bo muri Ashidodi; 21 Edomu,+ Mowabu+ n’Abamoni;+ 22 abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja; 23 Dedani,+ Tema, Buzi n’abandi bose bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ 24 abami bose b’Abarabu+ n’abami bose b’ubwoko bw’abantu batandukanye baba mu butayu; 25 abami bose b’i Zimuri, abami bose bo muri Elamu+ n’abami bose b’Abamedi;+ 26 abami bose bo mu majyaruguru, baba aba hafi n’aba kure, uko bakurikirana n’ubundi bwami bwose bwo ku isi. Umwami Sheshaki*+ azanywa nyuma yabo.
27 “Uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “munywe musinde kandi muruke, mugwe ku buryo mudashobora guhaguruka+ bitewe n’inkota ngiye kubateza.”’ 28 Kandi nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “mugomba kuyinywa! 29 Ese niba ngiye kubanza guteza ibyago umujyi witirirwa izina ryanjye,+ mwibwira ko ari mwe muzasigara mudahanwe?”’+
“Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ntimuzasigara mudahanwe, kuko ngiye guteza intambara abatuye isi bose.’
30 “Nawe uzabahanurire ayo magambo yose, ubabwire uti:
‘Yehova azatontomera hejuru
Kandi ijwi rye rizumvikanira ahantu hera atuye.
Azatontoma cyane atangaza urubanza yaciriye abatuye aho aba.
Azasakuza yishimye, nk’abanyukanyukira imizabibu aho bengera divayi.
Namara gutsinda abatuye isi yose, azaririmba indirimbo y’intsinzi.’
31 Yehova aravuga ati: ‘urusaku ruzagera ku mpera z’isi
Kuko Yehova afitanye urubanza n’ibihugu.
We ubwe azacira urubanza abantu bose+
Kandi abantu babi azabicisha inkota.’
32 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
‘Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi+
Kandi umuyaga ukaze uzaturuka mu turere twa kure cyane tw’isi.+
33 “‘Abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi. Nta wuzabaririra cyangwa ngo bashyirwe hamwe, cyangwa ngo bahambwe. Bazaba nk’amase ku butaka.’
34 Mwa bashumba mwe murire kandi mutake cyane!
Mwebwe abakomeye bo mu bantu,* mwigaragure hasi
Kuko igihe cyo kubica no kubatatanya kigeze
Kandi muzagwa nk’ikibumbano cy’agaciro.
35 Abungeri* babuze aho bahungira
N’abakomeye bo mu bantu babura uko bahunga.
36 Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abungeri
N’ijwi ryo kurira cyane ry’abakomeye bo mu bantu,
Kuko Yehova yangije urwuri* rwabo.
37 Ahantu abantu bahoze batuye mu mahoro nta kintu gifite ubuzima kikiharangwa,
Bitewe n’uburakari bwa Yehova bugurumana nk’umuriro.
38 Yavuye aho yabaga nk’intare ikiri nto,*+
Kuko igihugu cyahindutse ikintu giteye ubwoba,
Bitewe n’uko abantu bicishijwe inkota nta mbabazi
Kandi bitewe n’uburakari bugurumana nk’umuriro.”
26 Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘hagarara mu rugo rw’inzu ya Yehova maze ubwire abo mu mijyi yose y’u Buyuda baza gusengera* mu nzu ya Yehova amagambo yose ngutegeka. Ntugire ijambo na rimwe ukuramo. 3 Wenda bazumva, buri wese areke imyifatire ye mibi, nanjye nisubireho* ndeke kubateza ibyago natekerezaga kubateza, bitewe n’ibikorwa byabo bibi.+ 4 Ubabwire uti: “Yehova aravuze ati: ‘nimutanyumvira ngo mukurikize amategeko* yanjye nabahaye, 5 ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho inshuro nyinshi* ariko ntimubumvire,+ 6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+
7 Abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose bumvise Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu ya Yehova.+ 8 Yeremiya arangije kuvuga amagambo yose Yehova yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, baramufata maze baramubwira bati: “Ugomba gupfa! 9 Kuki wahanuye mu izina rya Yehova uvuga uti: ‘iyi nzu izaba nk’iy’i Shilo kandi uyu mujyi uzasenywa ku buryo nta muntu uzasigara awutuyemo?’” Nuko abantu bose bakomeza kwirunda aho Yeremiya yari ari mu nzu ya Yehova.
10 Hanyuma abatware b’i Buyuda bumvise ayo magambo, bava ku nzu* y’umwami bajya ku nzu ya Yehova maze bicara mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi n’abahanuzi babwira abatware n’abaturage bose bati: “Uyu muntu akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu+ bitewe n’ibyo yahanuriye uyu mujyi nk’uko namwe mwabyiyumviye.”+
12 Yeremiya abwira abatware bose n’abaturage bose ati: “Yehova ni we wantumye, kugira ngo mvuge amagambo yose mwumvise nahanuriye iyi nzu n’uyu mujyi.+ 13 Ubu rero, nimuhindure imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu maze mwumvire Yehova Imana yanyu. Yehova na we azisubiraho* areke kubateza ibyago yavuze ko azabateza.+ 14 Naho njyewe, dore ndi mu maboko yanyu, munkorere icyo mubona ko ari cyiza kandi gikwiriye. 15 Gusa mumenye ko nimunyica, mwebwe n’uyu mujyi n’abaturage bawo, muri bube mwishe umuntu w’inzirakarengane, kuko mu by’ukuri Yehova ari we wabantumyeho kugira ngo mbabwire aya magambo yose.”
16 Nuko abatware n’abaturage bose babwira abatambyi n’abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu, kuko ibyo yatubwiye yabivuze mu izina rya Yehova Imana yacu.”
17 Nanone bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu barahaguruka batangira kubwira abantu bose bari bateraniye aho bati: 18 “Mika+ w’i Moresheti yahanuye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hezekiya+ umwami w’u Buyuda, abwira abantu b’i Buyuda bose ati: ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Siyoni izahingwa nk’umurima
Kandi Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo,+
N’umusozi uriho urusengero* ube nk’ahantu hirengeye mu ishyamba.”’*+
19 “Ese Hezekiya umwami w’i Buyuda n’Abayuda bose baramwishe? Ese ntiyatinye Yehova, bigatuma yinginga Yehova,* Yehova na we akisubiraho* akareka kubateza ibyago yari yavuze ko abateza?+ Ubwo rero, turashaka kwiteza ibyago bikomeye!*
20 “Nanone hari undi muntu, ari we Uriya umuhungu wa Shemaya w’i Kiriyati-yeyarimu,+ wahanuye mu izina rya Yehova, ahanura ibyari kuba kuri uyu mujyi n’iki gihugu, avuga amagambo ahuje n’aya Yeremiya. 21 Umwami Yehoyakimu+ n’abagabo be bose b’intwari n’abatware be bose bamaze kumva amagambo yahanuraga, umwami ashaka kumwica.+ Uriya abyumvise agira ubwoba maze ahungira muri Egiputa. 22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza Elunatani+ umuhungu wa Akibori hamwe n’abandi bantu muri Egiputa. 23 Bavana Uriya muri Egiputa bamuzanira Umwami Yehoyakimu, amwicisha inkota+ maze ajugunya umurambo we mu irimbi ry’abantu basanzwe.”
24 Ariko Ahikamu+ umuhungu wa Shafani+ ashyigikira Yeremiya, kugira ngo adahabwa abaturage ngo bamwice.+
27 Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Yehoyakimu umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yavuganye nanjye: 2 “Yehova yarambwiye ati: ‘boha imigozi, ubaze n’umugogo* ubishyire ku ijosi ryawe. 3 Uzabyoherereze umwami wa Edomu,+ umwami w’i Mowabu,+ umwami w’Abamoni,+ umwami w’i Tiro+ n’umwami w’i Sidoni,+ ubihe abantu baje i Yerusalemu kureba Sedekiya umwami w’u Buyuda, babijyane. 4 Uzabahe itegeko bazageza kuri ba shebuja, uti:
“‘“Ibi ni byo Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “uku ni ko muzabwira ba shobuja muti: 5 ‘ni njye waremye isi n’abantu n’inyamaswa zo ku isi, nkoresheje imbaraga zanjye nyinshi n’ukuboko kwanjye kurambuye; kandi nabihaye uwo nshaka.*+ 6 None ubu ibyo bihugu byose nabihaye umugaragu wanjye Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, ndetse namuhaye n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zimukorere. 7 Ibihugu byose bizamukorera we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe.+ Icyo gihe, ibihugu byinshi n’abami bakomeye bazamugira umugaragu wabo.’+
8 “‘“Yehova aravuga ati: ‘nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga gukorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi bikanga ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku ijosi ryabyo, abaturage b’icyo gihugu nzabahana mbateze intambara,+ inzara n’icyorezo,* kugeza igihe nzabamarira nkoresheje ukuboko kwa Nebukadinezari.’
9 “‘“‘Ubwo rero, ntimukumvire abahanuzi banyu, ababaragurira, abababwira ibyo barose, abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu, bababwira bati: “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.” 10 Kuko babahanurira ibinyoma kandi nimwumvira ibyo binyoma byabo, muzajyanwa kure y’igihugu cyanyu mbatatanye maze murimbuke.
11 “‘“Yehova aravuga ati: ‘ariko abaturage b’igihugu bazemera ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku majosi yabo kandi bakamukorera, nzatuma baguma* mu gihugu cyabo, bagihinge kandi bagituremo.’”’”
12 Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo nti: “Mwemere umwami w’i Babuloni ashyire umugogo ku majosi yanyu kandi mumukorere we n’abantu be, ni bwo muzakomeza kubaho.+ 13 Kuki wowe n’abantu bawe mwakwicwa n’intambara,+ inzara+ n’icyorezo,+ nk’uko Yehova yavuze ko bizagendekera igihugu kitazakorera umwami w’i Babuloni? 14 Ntimukumve amagambo y’abahanuzi babasezeranya bati: ‘ntimuzakorera umwami w’i Babuloni,’+ kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.+
15 “Yehova aravuga ati: ‘si njye wabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Nimubumvira nzabatatanya kandi murimbukane n’abahanuzi babahanurira.’”+
16 Kandi nabwiye abatambyi n’aba baturage bose nti: “Yehova aravuga ati: ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira, bavuga bati: “vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni.”+ Babahanurira ibinyoma.+ 17 Ntimukabumvire, ahubwo mukorere umwami w’i Babuloni ni bwo muzakomeza kubaho.+ Kuki uyu mujyi wahinduka amatongo? 18 Ariko niba ari abahanuzi koko kandi niba ibyo bavuga bituruka kuri Yehova, ngaho nibinginge Yehova nyiri ingabo kugira ngo ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu bitajyanwa i Babuloni.’
19 “Kubera ko Yehova nyiri ingabo yavuze iby’inkingi,+ ikigega cy’amazi,*+ amagare+ n’ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi, 20 ni ukuvuga ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atatwaye, igihe yavanaga Yekoniya umuhungu wa Yehoyakimu umwami w’u Buyuda i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ku ngufu ari kumwe n’abakomeye bose b’i Buyuda n’i Yerusalemu;+ 21 koko rero, Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, yavuze uko bizagendekera ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, aravuga ati: 22 ‘“bizajyanwa i Babuloni+ bigumeyo, kugeza igihe nzongera kubyerekezaho ibitekerezo,” ni ko Yehova avuga. “Hanyuma, nzabigarura mbisubize aha hantu.”’”+
28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+ 3 Mu gihe kingana n’imyaka ibiri, nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yahavanye akabijyana i Babuloni.’”+ 4 “Yehova aravuga ati: ‘kandi Yekoniya+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abandi Bayuda bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni,+ nzabagarura aha hantu, kuko nzavuna umugogo w’umwami w’i Babuloni.’”
5 Nuko umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi n’imbere y’abaturage bose bari bahagaze mu nzu ya Yehova. 6 Umuhanuzi Yeremiya aramubwira ati: “Amen!* Yehova abigenze atyo. Yehova akore ibyo wahanuye, agarure hano ibikoresho byo mu nzu ya Yehova n’abantu bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni! 7 Ariko ndakwinginze, tega amatwi wumve ubutumwa nkubwira wowe n’abaturage bose. 8 Kuva kera abahanuzi bambanjirije n’abakubanjirije, bahanuriraga ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye ibirebana n’intambara, ibyago n’icyorezo.* 9 Iyo umuhanuzi ahanuye iby’amahoro, ibyo yavuze bikabaho, ni bwo bamenye ko yatumwe na Yehova koko.”
10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya arawuvuna.+ 11 Hanyuma Hananiya avugira imbere y’abaturage bose ati: “Yehova aravuga ati: ‘mu myaka ibiri, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’ibihugu byose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.
12 Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 13 “Genda ubwire Hananiya uti: ‘Yehova aravuga ati: “wavunnye umugogo w’igiti,+ ariko uzakora umugogo w’icyuma wo kuwusimbuza.” 14 Kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ibyo bihugu byose kugira ngo bikorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; kandi koko bigomba kumukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo mu gasozi.”’”+
15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya+ ati: “Hananiya we, ndakwinginze tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu bizera ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘umva ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka kuko watumye abantu basuzugura Yehova.’”+
17 Nuko umuhanuzi Hananiya apfa muri uwo mwaka, mu kwezi kwa karindwi.
29 Aya ni yo magambo yari mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akayoherereza abasigaye bo mu bayobozi b’abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, ni ukuvuga abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ku ngufu. 2 Icyo gihe umwami Yekoniya,+ umugabekazi,*+ abakozi b’ibwami, abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma,* bari baravanywe i Yerusalemu.+ 3 Iyo baruwa yajyanywe na Elasa umuhungu wa Shafani+ na Gemariya umuhungu wa Hilukiya, ni ukuvuga abo Sedekiya+ umwami w’u Buyuda yatumye i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Yarimo amagambo agira ati:
4 “Uku ni ko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli abwira abajyanywe ku ngufu i Babuloni bose, abo yatumye bava i Yerusalemu: 5 ‘mwubake amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye imbuto zezemo. 6 Mushake abagore maze mubyare abahungu n’abakobwa, mushakire abahungu banyu abagore n’abakobwa banyu mubashakire abagabo kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mugwire mube benshi, ntimube bake. 7 Kandi uyu mujyi natumye mujyanwamo ku ngufu, mujye muwusabira amahoro, musenge Yehova muwusabira kuko nugira amahoro namwe muzagira amahoro.+ 8 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ntimukemere ko abahanuzi n’abapfumu banyu babashuka+ kandi ntimukumve inzozi bavuga ko barose. 9 Kuko ‘babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, ariko si njye wabatumye,’+ ni ko Yehova avuga.”’”
10 “Yehova aravuga ati: ‘nimumara imyaka 70 i Babuloni, nzabitaho+ nkore ibyo nabasezeranyije, mbagarure aha hantu.’+
11 “Yehova aravuga ati: ‘kuko nzi neza ibyo ngiye kubakorera; nzabaha amahoro si ibyago,+ kugira ngo muzamererwe neza mu gihe kizaza kandi mugire ibyiringiro.+ 12 Muzampamagara muze munsenge kandi nzabumva.’+
13 “‘Muzanshaka mumbone+ kuko muzanshaka mubikuye ku mutima.+ 14 Yehova aravuga ati: “nzatuma mumbona.+ Nzahuriza hamwe abantu banyu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose n’ahantu hose nabatatanyirije.+ Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,” ni ko Yehova avuga.+
15 “Ariko mwaravuze muti: ‘Yehova yaduhaye abahanuzi i Babuloni.’
16 “Uku ni ko Yehova abwira umwami wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ n’abantu bose batuye muri uyu mujyi, ari bo bavandimwe banyu batajyanye namwe mu kindi gihugu. 17 ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “ngiye kubateza intambara, inzara n’icyorezo,*+ kandi nzabagira nk’imbuto z’umutini zaboze* zidashobora kuribwa kuko ari mbi.”’+
18 “‘Nzabakurikiza intambara,+ inzara n’icyorezo kandi nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+ Mu bihugu byose nabatatanyirijemo, abantu bazabavuma,* nibababona batangare, bavugirize+ kubera kubasuzugura kandi babatuke,+ 19 kuko banze kumva amagambo yanjye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ayo natumye abagaragu banjye b’abahanuzi bakayababwira inshuro nyinshi.’*+
“‘Ariko mwanze kumva.’+ Ni ko Yehova avuga.
20 “Ubwo rero, mwebwe mwese abajyanywe i Babuloni, abo nirukanye i Yerusalemu, nimwumve ijambo rya Yehova. 21 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuze ibizaba kuri Ahabu umuhungu wa Kolaya na Sedekiya umuhungu wa Maseya, babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye,+ agira ati: ‘ngiye kubateza Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni kandi azabicira imbere yanyu. 22 Ibizababaho, bizahinduka amagambo y’umuvumo, azajya asubirwamo n’abantu b’i Buyuda bajyanywe i Babuloni ku ngufu, agira ati: “Yehova arakakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikiye mu muriro!” 23 Kuko bakomeje gukorera ibintu biteye isoni muri Isirayeli,+ bagasambana n’abagore ba bagenzi babo kandi bakavuga ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga ibyo ntabategetse.+
“Yehova aravuga ati: ‘“ibyo ndabizi kandi ni njye ubihamya.”’”+
24 “Uzabwire Shemaya+ w’i Nehelamu uti: 25 ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “kubera ko wanditse amabaruwa mu izina ryawe, ukayoherereza abari i Yerusalemu bose na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya umutambyi n’abatambyi bose, uvuga uti: 26 ‘Yehova yakugize umutambyi agusimbuza umutambyi Yehoyada, kugira ngo ube umugenzuzi mukuru w’inzu ya Yehova maze umuntu wese usaze akitwara nk’umuhanuzi, umufungire mu mbago* no mu byuma byo mu ijosi.*+ 27 None se kuki utagira inama Yeremiya wo muri Anatoti+ witwara nk’umuhanuzi ubahanurira?+ 28 Yageze n’ubwo adutumaho turi i Babuloni ati: “muzamarayo igihe kirekire. Nimwubake amazu muyabemo, muhinge imirima murye imbuto zezemo,+ ...”’”’”
29 Igihe umutambyi Zefaniya+ yasomeraga umuhanuzi Yeremiya urwo rwandiko, 30 Yehova yabwiye Yeremiya ati: 31 “Tuma ku bajyanywe i Babuloni ku ngufu bose uti: ‘Yehova avuze ibirebana na Shemaya w’i Nehelamu ati: “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari njye wamutumye, akagerageza kubashuka ngo mwizere ibinyoma,+ 32 ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘ngiye guhana Shemaya w’i Nehelamu n’abamukomokaho. Muri aba bantu bazarokoka, nta muntu wo mu muryango we uzaba urimo. Kandi Shemaya ntazabona ibyiza nzakorera aba bantu, kuko yatumye abantu basuzugura Yehova.’”’” Ni ko Yehova avuga.
30 Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati: 2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘andika mu gitabo amagambo yose nkubwira. 3 Yehova aravuga ati: “igihe kizagera maze mpurize hamwe abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+
4 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Abisirayeli n’Abayuda:
5 Yehova aravuga ati:
“Twumvise amajwi y’abantu bishwe n’ubwoba.
Hari ubwoba kandi nta mahoro ahari.
6 Nimubaze niba umugabo ashobora kubyara.
None se ko mbona umugabo wese w’umunyambaraga ashyize ibiganza bye ku nda
Nk’umugore urimo abyara?+
Kuki buri muntu ubona afite ubwoba mu maso?
7 Ayi we! Ni umunsi uteye ubwoba.*+
Nta wundi umeze nka wo,
Ni igihe cy’umubabaro kuri Yakobo,
Ariko azakirokoka.”
8 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Kuri uwo munsi, nzavuna umugogo* uri ku ijosi ryabo n’imigozi ibaboshye nyicemo kabiri kandi abanyamahanga* ntibazongera kubagira abacakara* babo. 9 Bazakorera Yehova Imana yabo, bakorere na Dawidi umwami nzabaha.”+
10 Yehova aravuga ati: “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye.
Ntugire ubwoba Isirayeli we!+
Kuko nzagukiza ngukuye kure,
Nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu bajyanywemo ku ngufu.+
Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,
Nta muntu uzamutera ubwoba.”+
11 Yehova aravuga ati: “Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize.
Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+
Icyakora wowe sinzakurimbura.+
Nzagukosora nk’uko bikwiriye
Ariko sinzabura kuguhana.”+
12 Yehova aravuga ati:
“Nta muti wavura igikomere cyawe.+
Igisebe cyawe ntigishobora gukira.
13 Nta wakuvuganira,
Nta wakiza igisebe cyawe
Kandi nta muntu ushobora kugukiza.
14 Abagukunda cyane bose barakwibagiwe.+
Ntibakigushaka.
Nagukubise nk’ukubita umwanzi,+
Nguhana nk’uhana umuntu w’umugome,
Bitewe n’ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi.+
15 Kuki utakishwa n’igikomere cyawe?
Ububabare bwawe ntibushobora gushira.
Ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi+
Ni byo byatumye ngukorera ibyo.
16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa+
Kandi abanzi bawe bose na bo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+
Abagusahura na bo bazasahurwa
Kandi abakwiba bose, na bo bazibwa.”+
17 Yehova aravuga ati: “Ariko nzatuma woroherwa kandi ngukize ibikomere byawe,+
Nubwo bakwise uwanzwe bavuga bati:
‘Siyoni nta muntu uyishaka.’”+
18 Yehova aravuga ati:
“Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+
Kandi nzagirira impuhwe aho batuye.
Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+
Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.
19 Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+
20 Abana be bazamera nk’uko bari bameze kera
Kandi nzatuma baba abantu bakomeye.+
Nzahana abamugirira nabi bose.+
21 Umuntu ukomeye uzamutegeka azaba ari uwo mu bantu be
Kandi umutware we azaturuka mu bamukomokaho.
Nzatuma aza hafi yanjye kandi na we azanyegera.”
Yehova aravuga ati: “Naho ubundi se ni nde watinyuka kunyegera?”
22 “Muzaba abanjye+ nanjye mbe Imana yanyu.”+
23 Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.+
Umuyaga wa serwakira uzikaragira ku mitwe y’ababi.
24 Uburakari bwa Yehova bwaka nk’umuriro ntibuzagabanuka
Kugeza igihe azakorera ibyo yiyemeje mu mutima we.+
Ibyo muzabisobanukirwa mu minsi ya nyuma.+
31 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango yose ya Isirayeli, na bo bazaba abantu banjye.”+
2 Yehova aravuga ati:
“Abarokotse inkota, Imana yabagaragarije ineza mu butayu,
Igihe Abisirayeli bagendaga bagana aho kuruhukira.”
3 Yehova yambonekeye ari kure arambwira ati:
“Nagukunze urukundo ruhoraho.
Ni yo mpamvu nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka.*+
4 Nzongera nkubake kandi koko uzubakwa.+
5 Uzongera gutera imizabibu ku misozi y’i Samariya.+
Abatera imizabibu bazayitera kandi bishimire kurya imbuto zayo.+
6 Kuko hari umunsi uzagera abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bagasakuza bati:
‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+
7 Yehova aravuga ati:
“Muririmbire Yakobo mwishimye,
Muvuge cyane mwishimye kuko muri hejuru y’ibihugu.+
Mutangaze ubwo butumwa. Musingize Imana muvuga muti:
‘Yehova, kiza abantu bawe, ari bo basigaye bo muri Isirayeli.’+
8 Nzabagarura mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru.+
Nzabahuriza hamwe mbavanye mu turere twa kure cyane tw’isi.+
Muri bo hazaba harimo umuntu utabona n’uwamugaye,+
Umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.
Bazagaruka hano ari abantu benshi.+
9 Bazaza barira+
Igihe bazaba bantakira, nzabayobora.
Mu nzira iringaniye ku buryo batazasitara,
Kuko ndi papa wa Isirayeli na Efurayimu akaba imfura yanjye.”+
10 Mwa bihugu mwe, nimwumve ijambo rya Yehova
Kandi muritangaze mu birwa bya kure, muvuga muti:+
“Uwatatanyije Abisirayeli azabahuriza hamwe.
Azabarinda nk’uko umwungeri arinda amatungo ye.+
12 Bazaza bavuga cyane kandi bishimye ku musozi wa Siyoni,+
Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza* Yehova yabakoreye,
Bitewe n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta
N’intama zikiri nto n’inka zikiri nto.+
14 Abatambyi* nzabaha ibyokurya byinshi,*
Kandi abantu banjye bazahaga ibintu byiza nzabaha,” ni ko Yehova avuga.+
15 “Yehova aravuga ati:
‘I Rama+ humvikanye ijwi ryo kurira no gutaka cyane.
Ni Rasheli uririra abahungu* be.+
Yanze guhumurizwa
Kubera ko bari batakiriho.’”+
16 Yehova aravuga ati:
“‘Reka kurira wihanagure amarira ku maso
Kuko nzaguhemba bitewe n’ibyo wakoze.’ Ni ko Yehova avuga.
‘Bazagaruka bave mu gihugu cy’umwanzi.’+
17 Yehova aravuga ati: ‘Izere ko uzamererwa neza mu gihe kizaza,+
Abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.’”+
18 “Numvise Efurayimu arira avuga ati:
‘Warankosoye kandi nemeye gukosorwa
Nk’ikimasa kitatojwe.
Utume mpindukira kandi rwose nzahindukira
Kuko uri Yehova Imana yanjye.
19 Igihe nari maze guhindukira naricujije+
Maze kubimenyeshwa nkubita ku kibero cyanjye kubera agahinda.
Nagize isoni kandi ndamwara+
Kuko nakomeje guterwa isoni n’ibyo nakoze nkiri muto.’”
20 Yehova aravuga ati: “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro nkunda cyane?+
Nubwo namuhannye, sinigeze mutererena.
Ni yo mpamvu iyo mutekereje mpangayika cyane.*+
Kandi rwose nzamugirira impuhwe.”+
21 “Ishyirire ibimenyetso ku muhanda,
Wishingire ibyapa.+
Itondere umuhanda, witondere inzira unyuramo.+
Yewe mukobwa* wa Isirayeli we, garuka! Garuka mu mijyi yawe.
22 Wa mukobwa w’umuhemu we, uzakomeza kubaho udafata umwanzuro ugeze ryari?
Yehova yaremye ikintu gishya mu isi.
Umugore azashakisha uko yakongera kubana neza n’umugabo we.”
23 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Bazongera kuvugira aya magambo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yaho igihe nzagarura abari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bati: ‘Yehova aguhe umugisha, wowe hantu ho gutura hakiranuka,+ wowe musozi wera.’+ 24 Abahinzi n’abungeri,* bose hamwe bazatura mu Buyuda no mu mijyi yaho yose.+ 25 Unaniwe* nzamukomeza kandi ufite intege nke* muhe ibyo akeneye.”+
26 Nuko ndakanguka ntangira kureba; nari nasinziriye neza cyane.
27 Yehova aravuga ati: “Mu minsi igiye kuza, nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda baba benshi, ntume n’amatungo yabo aba menshi.”+
28 Yehova aravuga ati: “Nk’uko nakomezaga kubakurikirana kugira ngo mbarandure, mbagushe hasi, mbasenye, mbarimbure kandi mbangize,+ ni ko nzakomeza kubakurikirana kugira ngo mbubake kandi mbatere.+ 29 Icyo gihe ntibazongera kuvuga bati: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo bababaye amenyo.’*+ 30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize icyaha cye. Umuntu wese uzarya imizabibu itarera, ni we uzababara amenyo.”
31 Yehova aravuga ati: “Mu minsi iri imbere nzagirana isezerano rishya n’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.+ 32 Ntirizaba rimeze nk’isezerano nagiranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ ‘isezerano bishe,+ nubwo ari njye wari shebuja.’* Ni ko Yehova avuga.”
33 Yehova aravuga ati: “Iri ni ryo sezerano nzasezerana n’abo mu muryango wa Isirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye muri bo+ kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo na bo babe abantu banjye.”+
34 Yehova aravuga ati: “Ntibazongera kwigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘menya Yehova!’+ kuko bose bazamenya, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku ukomeye;+ nzabababarira ikosa ryabo kandi sinongere kwibuka icyaha cyabo.”+
35 Uku ni ko Yehova avuga,
We utanga izuba ngo rimurike ku manywa,
Agategeka ukwezi n’inyenyeri ngo bijye bimurika nijoro,
We utuma inyanja yivumbura ikazamo imiraba ikaze,
We witwa Yehova nyiri ingabo:+
36 “Yehova aravuga ati: ‘ibyo nategetse bitabaye,
Ni cyo gihe cyonyine abakomoka kuri Isirayeli na bo bareka kwitwa ishyanga imbere yanjye igihe cyose.’”+
37 Yehova aravuga ati: “‘Niba ijuru ryashobora gupimwa, fondasiyo z’isi na zo zikagenzurwa, ubwo nanjye nakwanga abagize urubyaro rwose rwa Isirayeli bitewe n’ibintu byose bakoze.’ Ni ko Yehova avuga.”+
38 Yehova aravuga ati: “Igihe kizagera maze Yehova yubakirwe umujyi+ uhereye ku Munara wa Hananeli+ ukageza ku Irembo ry’Inguni.+ 39 Umugozi bapimisha+ uzagenda ugere ku gasozi ka Garebu maze ukate werekeze i Gowa. 40 Ikibaya kirimo intumbi n’ivu* n’amaterasi yose, ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kidironi,+ kugeza ku nguni y’Irembo ry’Ifarashi+ ahagana iburasirazuba, Yehova azabona ko ari ahantu hera.+ Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa.”
32 Mu mwaka wa 10 w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, hakaba hari mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* Yehova yavuganye na Yeremiya.+ 2 Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu* y’umwami w’u Buyuda. 3 Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yaramufunze,+ avuga ati: “Kuki uhanura uvuga uti: ‘Yehova aravuga ati: “uyu mujyi ngiye kuwuha umwami w’i Babuloni kandi azawufata,+ 4 ndetse Sedekiya umwami w’u Buyuda ntazacika Abakaludaya, kuko umwami w’i Babuloni azamufata; azavugana na we imbonankubone barebana mu maso.”’+ 5 Yehova aravuga ati: ‘azajyana Sedekiya i Babuloni agumeyo, kugeza igihe nzafatira umwanzuro w’icyo nzamukorera. Nubwo mukomeza kurwanya Abakaludaya, ntimuzatsinda.’”+
6 Nuko Yeremiya aravuga ati: “Yehova yambwiye ati: 7 ‘dore Hanameli umuhungu wa Shalumu uvukana na papa wawe, aje kukubwira ati: “gura umurima wanjye uri muri Anatoti,+ kuko ari wowe wa mbere ufite uburenganzira bwo kuwucungura.”’”*+
8 Hanyuma Hanameli umuhungu wa data wacu araza, nk’uko Yehova yari yabivuze, ansanga mu Rugo rw’Abarinzi maze arambwira ati: “Ndakwinginze, gura umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwuhabwa, ukaba uwawe no kuwucungura. Ngaho wugure ube uwawe.” Nuko mpita menya ko ari byo Yehova yashakaga.
9 Hanyuma ngura na Hanameli umuhungu wa data wacu uwo murima wari muri Anatoti, muha+ garama 80* z’ifeza n’ibiceri 10 by’ifeza. 10 Nuko nandika inyandiko y’amasezerano,+ nyishyiraho ikimenyetso gifatanya, ntora abagabo bo kubihamya+ maze ibyo nagombaga kumwishyura, mbimupimira ku munzani. 11 Hanyuma mfata inyandiko y’amasezerano y’ubuguzi, iyo nari nashyizeho ikimenyetso gifatanya nkurikije ibisabwa n’amategeko n’indi itaririho ikimenyetso gifatanya. 12 Nuko ya nyandiko y’amasezerano y’ubuguzi nyiha Baruki+ umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, nyimuhera imbere ya Hanameli, umuhungu wa data wacu n’imbere y’abagabo banditse kuri iyo nyandiko n’imbere y’Abayahudi bose bari bicaye mu Rugo rw’Abarinzi.+
13 Ntegeka Baruki bose babyumva nti: 14 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘fata izi nzandiko zombi, iyi y’amasezerano y’ubuguzi iriho ikimenyetso gifatanya n’iriya yindi itariho ikimenyetso gifatanya, ugende uzishyire mu kibindi kugira ngo zizabikwe igihe kirekire,’ 15 kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘amazu, imirima n’imizabibu bizongera kugurwa muri iki gihugu.’”+
16 Nuko maze guha Baruki umuhungu wa Neriya inyandiko y’amasezerano y’ubuguzi, nsenga Yehova nti: 17 “Mwami w’Ikirenga Yehova! Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi+ n’ukuboko kwawe kurambuye. Nta kintu na kimwe ubona ko gitangaje, 18 wowe ugaragariza urukundo rudahemuka abantu babarirwa mu bihumbi, ariko ugahanira abana ibyaha bya ba papa babo,*+ wowe Mana y’ukuri ikomeye kandi ifite imbaraga, ukaba witwa Yehova nyiri ingabo. 19 Uri Imana ifite imigambi ihebuje, ikora ibikorwa bikomeye+ kandi amaso yawe areba ibyo abantu bakora byose,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije imyifatire ye n’ibyo akora.+ 20 Wakoreye ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, abantu bakaba bakibyibuka kugeza uyu munsi kandi byatumye umenyekana muri Isirayeli no mu bantu bose+ nk’uko bimeze uyu munsi. 21 Wakuye abantu bawe, ari bo Bisirayeli mu gihugu cya Egiputa, ukoresheje ibimenyetso, ibitangaza ukuboko gukomeye kandi kurambuye hamwe n’ibikorwa biteye ubwoba.+
22 “Nyuma yaho wabahaye iki gihugu wari wararahiriye ba sekuruza+ ko uzabaha, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 23 Nuko baraza baragifata, ariko ntibakumviye cyangwa ngo bakurikize amategeko yawe. Nta kintu na kimwe wabategetse gukora bigeze bakora, bituma ubateza ibi byago byose.+ 24 Dore abantu bateye uyu mujyi+ bawurundaho ibyo kuririraho kugira ngo bawufate kandi bitewe n’intambara,+ inzara n’icyorezo,*+ Abakaludaya bawuteye bazawufata. Ibyo wavuze byose byarabaye nk’uko ubyirebera. 25 Ariko Mwami w’Ikirenga Yehova, warambwiye uti: ‘tanga amafaranga ugure uyu murima utore n’abagabo bo kubihamya,’ nubwo uyu mujyi uzafatwa n’Abakaludaya.”
26 Nuko Yehova abwira Yeremiya ati: 27 “Ni njye Yehova Imana y’abantu bose. Ese hari ikintu gitangaje kuri njye? 28 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘ngiye guha uyu mujyi Abakaludaya n’Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni kandi azawufata.+ 29 Abakaludaya bateye uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike wose ushye,+ batwike n’amazu afite ibisenge batambiragaho Bayali ibitambo kandi bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.’+
30 “‘Abisirayeli n’Abayuda bakoraga ibyo nanga kuva bakiri bato.+ Abisirayeli bakomeza kundakaza bitewe n’ibikorwa byabo,’ ni ko Yehova avuga. 31 ‘Kuko kuva uyu mujyi wakubakwa kugeza uyu munsi, wagiye untera umujinya n’uburakari gusa.+ Ni yo mpamvu ugomba kuva imbere yanjye,+ 32 bitewe n’ibibi byose Abisirayeli n’Abayuda bakoze kugira ngo bandakaze, ni ukuvuga ibyo bo, abami babo,+ abatware babo,+ abatambyi babo, abahanuzi babo,+ hamwe n’abantu bo mu Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bakoze. 33 Bakomeje kuntera umugongo aho kundeba.+ Nubwo nagerageje kubigisha kenshi,* nta n’umwe muri bo wateze amatwi ngo yemere gukosorwa.+ 34 Nanone bafashe ibigirwamana biteye iseseme, babishyira mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 35 Ikindi kandi, bubakiye Bayali ahantu hirengeye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo babatambira Moleki,+ akaba ari ikintu ntigeze mbategeka+ kandi bikaba bitarigeze biza mu mutima wanjye* ko bakora ikintu kibi nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’
36 “Ubwo rero, ibi ni byo Yehova Imana ya Isirayeli avuga, bizaba kuri uyu mujyi muvuga ko umwami w’i Babuloni azafata akoresheje intambara, inzara n’icyorezo: 37 ‘Dore ngiye kubahuriza hamwe mbakuye mu bihugu byose nabatatanyirijemo mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ Nzabagarura aha hantu, ntume bahatura bafite umutekano.+ 38 Bazaba abanjye, nanjye mbe Imana yabo.+ 39 Nzabaha umutima umwe+ n’inzira imwe kugira ngo bahore bantinya, bityo bazabeho neza bo n’abana babo.+ 40 Nzagirana na bo isezerano rihoraho iteka ryose+ ry’uko ntazigera ndeka kubagirira neza+ kandi nzatuma bantinya mu mitima yabo kugira ngo batazanta.+ 41 Nzanezezwa no kubagirira neza+ kandi nzabatera muri iki gihugu mbakomeze,+ mbigiranye umutima wanjye wose n’ubugingo* bwanjye bwose.’”
42 “Yehova aravuga ati: ‘nk’uko nateje aba bantu ibi byago byose bikomeye, ni na ko nzabakorera ibyiza byose mbasezeranya.+ 43 Imirima izongera igurwe muri iki gihugu,+ nubwo muvuga muti: “cyabaye ubutayu nta muntu cyangwa itungo bikihaba kandi cyahawe Abakaludaya.”’
44 “Yehova aravuga ati: ‘dore uko bizagenda mu gihugu cya Benyamini,+ mu nkengero za Yerusalemu, mu mijyi y’u Buyuda,+ mu mijyi yo mu karere k’imisozi miremire, mu mijyi yo mu kibaya+ no mu mijyi yo mu majyepfo: Abantu bazagura imirima amafaranga maze byandikwe mu nyandiko z’amasezerano y’ubuguzi, zishyirweho n’ikimenyetso gifatanya kandi batore abagabo bo kubihamya, kuko nzagarura abantu babo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.’”+
33 Yehova yongeye kuvugana na Yeremiya ku nshuro ya kabiri, igihe yari agifungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ ati: 2 “Yehova Umuremyi w’isi, Yehova wayiremye akayikomeza, izina rye rikaba ari Yehova, aravuga ati: 3 ‘mpamagara nzakwitaba kandi nkubwire ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibintu utigeze umenya.’”+
4 “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ibizaba ku mazu yo muri uyu mujyi n’amazu y’abami b’u Buyuda yashenywe bitewe n’ibirundo byo kuririraho n’inkota y’umwanzi,+ 5 n’ibizaba ku bazaza kurwanya Abakaludaya, bakuzuza aha hantu intumbi z’abo nishe bitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, abakoze ibintu bibi, bigatuma ntakomeza kwita kuri uyu mujyi: 6 ‘ngiye gutuma uyu mujyi woroherwa kandi ugire ubuzima bwiza.+ Nzabakiza kandi ntume bagira amahoro menshi banasobanukirwe ukuri.+ 7 Nzagarura abajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu b’i Buyuda n’Abisirayeli+ kandi nzabubaka nk’uko nabigenje mbere.+ 8 Nzabeza mbakureho amakosa yose bankoreye,+ mbababarire ibyaha byose bankoreye n’ibicumuro byabo.+ 9 Kumenyekana k’uyu mujyi bizanshimisha kandi ibihugu byose byo ku isi bizansingiza, bimpe ikuzo nibimara kumenya ibyiza byose nakoreye abari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu.+ Bizagira ubwoba+ kandi bitinye bitewe n’ibintu byiza n’amahoro nzaha uwo mujyi.’”+
10 “Yehova aravuga ati: ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye ubutayu, nta muntu cyangwa itungo bihaba, ni ukuvuga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse amatongo, nta muntu uyirimo, cyangwa abaturage ndetse nta n’amatungo bihaba, hazongera kumvikana 11 ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa,+ ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: “nimushimire Yehova nyiri ingabo kuko Yehova ari mwiza;+ urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”’+
“‘Bazazana ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova,+ nk’uko byahoze mbere, kuko abantu bo muri iki gihugu bajyanywe ku ngufu nzabagarura.’ Ni ko Yehova avuga.”
12 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘muri iki gihugu cyabaye amatongo, ahatakiba umuntu cyangwa itungo no mu mijyi yaho yose, hazongera kuba inzuri* kandi abashumba bazahashyira amatungo yabo kugira ngo aharuhukire.’+
13 “‘Mu mijyi yo mu turere tw’imisozi miremire, mu mijyi yo mu bibaya, mu mijyi yo mu majyepfo, mu gihugu cya Benyamini, mu nkengero za Yerusalemu+ no mu mijyi y’i Buyuda,+ amatungo azongera kunyura munsi y’ukuboko k’ushinzwe kuyabara,’ ni ko Yehova avuga.”
14 “‘Igihe kigiye kugera,’ ni ko Yehova avuga, ‘maze nkore ibintu byiza nasezeranyije umuryango wa Isirayeli n’umuryango wa Yuda.+ 15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzatuma Dawidi akomokwaho n’umuntu*+ ukiranuka kandi azatuma mu gihugu habamo ubutabera no gukiranuka.+ 16 Muri iyo minsi ab’i Buyuda bazakizwa+ kandi i Yerusalemu hazaba umutekano.+ Hazitwa: Yehova Ni we Gukiranuka Kwacu.’”+
17 “Yehova aravuga ati: ‘Dawidi ntazabura umuntu umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami y’umuryango wa Isirayeli,+ 18 kandi abatambyi b’Abalewi ntibazabura umuntu uhagarara imbere yanjye, kugira ngo atambe ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke n’ibindi bitambo.’”
19 Yehova yongera kubwira Yeremiya ati: 20 “Uku ni ko Yehova avuga ati: ‘niba mushobora gukuraho isezerano ryanjye ry’amanywa n’isezerano ryanjye ry’ijoro, ku buryo amanywa n’ijoro bitabaho mu gihe cyabyo,+ 21 ubwo n’isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawidi na ryo ryaba rishobora kwicwa+ maze ntagire umuhungu utegeka ari umwami yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ kimwe n’isezerano nagiranye n’abatambyi b’Abalewi bankorera.+ 22 Nk’uko ingabo zo mu kirere* zitabarika n’umucanga wo ku nyanja udashobora gupimwa, ni ko nzatuma abakomoka kuri Dawidi n’Abalewi bankorera baba benshi.’”
23 Yehova yongera kuvugana na Yeremiya aramubwira ati: 24 “Ese ntiwumvise ibyo aba bantu bavuga bati: ‘ya miryango ibiri Yehova yatoranyije, azayita?’ Basuzugura abantu banjye kandi ntibakibabona nk’ishyanga.
25 “Yehova aravuga ati: ‘nk’uko nashyizeho isezerano ryanjye ry’amanywa n’ijoro,+ ni ukuvuga amategeko agenga ijuru n’isi,+ 26 ni ko ntazigera nta abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi kandi nta kizambuza kuvana mu babakomokaho abazategeka abo mu muryango wa Aburahamu, Isaka na Yakobo. Nzagarura abantu babo bajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu+ kandi nzabagirira impuhwe.’”+
34 Igihe Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose n’ubwami bwose bwo ku isi yategekaga, n’abo mu bihugu byose barwanyaga Yerusalemu n’imijyi yayo yose, Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati:+
2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘genda ubwire Sedekiya+ umwami w’u Buyuda uti: “Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi ngiye kuwuha umwami w’i Babuloni kandi azawutwika.+ 3 Nawe ntuzamucika, kuko uzafatwa bakagushyira umwami w’i Babuloni.+ Uzavugana na we imbonankubone murebana mu maso kandi uzajyanwa i Babuloni.’+ 4 Icyakora, yewe Sedekiya umwami w’u Buyuda we, ‘umva ibyo Yehova avuga. Yehova yavuze uko bizakugendekera agira ati: “ntuzicwa n’inkota. 5 Uzapfa mu mahoro+ kandi bazagutwikira imibavu nk’uko babikoreye ba sogokuruza bawe bakubanjirije kuba abami kandi bazakuririra bati: ‘ye baba databuja wee!’ nubundi ‘nari narabivuze.’ Ni ko Yehova avuga.”’”’”
6 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwirira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose i Yerusalemu. 7 Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga Yerusalemu n’imijyi y’i Buyuda yose yari isigaye,+ ari yo Lakishi+ na Azeka,+ kuko ari yo mijyi yari ikikijwe n’inkuta yari isigaye itarafatwa mu mijyi yose y’i Buyuda.
8 Yehova yavuganye na Yeremiya nyuma y’uko Umwami Sedekiya agirana isezerano n’abantu bari i Yerusalemu bose, bakiyemeza gusezerera abagaragu babo.+ 9 Buri wese yiyemeje gusezerera umugaragu we w’Umuheburayo, yaba umugabo cyangwa umugore, ku buryo nta n’umwe wari gukomeza kugira umugaragu umuvandimwe we w’Umuyahudi. 10 Nuko abatware n’abaturage bose barumvira. Bari basezeranyije ko buri wese asezerera umugaragu we w’umugabo cyangwa umugore, ntibakomeze kubagira abagaragu babo; barumviye barabareka baragenda. 11 Ariko nyuma yaho bagaruye abagaragu babo n’abaja babo bari barasezereye, babahatira kongera kubabera abagaragu. 12 Nuko ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti:
13 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nagiranye isezerano na ba sogokuruza banyu,+ igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa aho bakoraga ubucakara,+ ndavuga nti: 14 “nyuma y’imyaka irindwi buri wese muri mwe ajye arekura umuvandimwe we w’Umuheburayo yaguze, wamukoreye+ imyaka itandatu. Mugomba kubareka bakagenda.” Ariko ba sogokuruza banyu banze kunyumvira kandi ntibantega amatwi. 15 Hashize igihe gito* mwisubiyeho mukora ibyo mbona ko ari byiza, buri wese asezerera mugenzi we wamukoreraga kandi mubyemerera imbere yanjye mu nzu yitiriwe izina ryanjye. 16 Ariko mwahinduye umwanzuro mwari mwarafashe maze mwanduza* izina ryanjye,+ mugarura abagaragu banyu baba abagabo n’abagore, abo mwari mwararetse bakagenda nk’uko babyifuzaga,* mubahatira kongera kubabera abagaragu.’
17 “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘buri wese muri mwe yari yiyemeje kurekura umuvandimwe we na mugenzi we, ariko ntimwanyumviye.+ Uyu ni wo mudendezo ngiye kubaha,’ ni ko Yehova avuga. ‘Muzicwa n’inkota, icyorezo* n’inzara.+ Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+ 18 Ibi ni byo bizaba ku bantu bishe isezerano ryanjye, ntibakurikize amagambo yo mu isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe bacaga ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,+ 19 ni ukuvuga abatware bo mu Buyuda, abatware b’i Yerusalemu, abakozi b’ibwami, abatambyi n’abaturage bo mu gihugu bose banyuze hagati y’ibice bya cya kimasa: 20 Nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica* kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere hamwe n’inyamaswa zo ku isi.+ 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+
22 “‘Ngiye kubaha itegeko kandi nzabagarura muri uyu mujyi bawutere, bawufate maze bawutwike.+ Imijyi y’i Buyuda nzayihindura amatongo isigare nta wuyituye,’+ ni ko Yehova avuga.”
35 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 2 “Genda ujye mu muryango w’Abarekabu+ uvugane na bo maze ubazane mu nzu ya Yehova, ubashyire muri kimwe mu byumba byo kuriramo* maze ubahe divayi banywe.”
3 Nuko mfata Yazaniya umuhungu wa Yeremiya, umuhungu wa Habaziniya, abavandimwe be, abahungu be bose n’abo mu muryango w’Abarekabu bose, 4 mbazana mu nzu ya Yehova. Nabashyize mu cyumba cyo kuriramo cy’abahungu ba Hanani, umuhungu wa Igidaliya umuntu w’Imana y’ukuri, cyari iruhande rw’icyumba cyo kuriramo cy’abatware cyari hejuru y’icyumba cyo kuriramo cya Maseya umuhungu wa Shalumu, umurinzi w’amarembo. 5 Hanyuma nshyira imbere y’Abarekabu ibikombe byuzuyemo divayi, ndababwira nti: “Nimunywe divayi.”
6 Ariko baransubiza bati: “Ntitunywa divayi, kuko sogokuruza Yehonadabu*+ umuhungu wa Rekabu yadutegetse ati: ‘mwebwe cyangwa abana banyu, ntimuzigere munywa divayi. 7 Kandi ntimukubake inzu cyangwa ngo mutere imbuto. Ntimugatere uruzabibu kandi ntimukarutunge ngo rube urwanyu. Ahubwo igihe cyose mujye muba mu mahema, kugira ngo mubeho igihe kirekire, mu gihugu mutuyemo kitari icyanyu.’ 8 Ubwo rero, dukomeje kumvira ibyo sogokuruza Yehonadabu umuhungu wa Rekabu yadutegetse byose, tukirinda kunywa divayi, twebwe n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu. 9 Nanone ntitwubaka amazu yo kubamo kandi nta mizabibu cyangwa imirima cyangwa imbuto dufite. 10 Dukomeza kuba mu mahema, tukumvira ibyo sogokuruza Yehonadabu* yadutegetse byose. 11 Ariko igihe Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yateraga igihugu,+ ni bwo twavuze tuti: ‘nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z’Abakaludaya n’ingabo z’Abanyasiriya,’ none ubu dutuye i Yerusalemu.”
12 Nuko Yehova abwira Yeremiya ati: 13 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: “ese sinakomeje kubasaba kunyumvira?”+ Ni ko Yehova avuga. 14 “Yehonadabu umuhungu wa Rekabu yategetse abamukomotseho kutanywa divayi kandi baramwumviye, ntibayinywa kugeza uyu munsi, bityo baba bumviye itegeko rya sekuruza.+ Ariko njye navuganye namwe kenshi* mwanga kunyumvira.+ 15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabatuma kenshi*+ nkababwira nti: ‘ndabinginze buri wese niyisubireho areke imyifatire ye mibi+ maze akore ibyiza. Ntimukumvire izindi mana kandi ntimukazikorere. Icyo gihe, ni bwo muzakomeza gutura muri iki gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu.’+ Ariko mwanze kunyumvira kandi ntimwantega amatwi. 16 Abakomoka kuri Yehonadabu umuhungu wa Rekabu, bumviye itegeko sekuruza yabategetse,+ ariko aba bantu bo banze kunyumvira.”’”
17 “Ni yo mpamvu Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘ngiye guteza u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bose ibyago byose nababwiye ko nzabateza,+ kuko nababwiye bakanga kumva, ngakomeza kubahamagara ariko ntibanyitabe.’”+
18 Nuko Yeremiya abwira abo mu muryango w’Abarekabu ati: “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, aravuga ati: ‘kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yehonadabu mugakomeza gukurikiza ibyo yabategetse byose kandi mugakora ibyo yabasabye byose, 19 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Yehonadabu* umuhungu wa Rekabu, ntazabura uwo mu bamukomokaho unkorera.”’”
36 Mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati: 2 “Shaka umuzingo w’igitabo* wandikemo amagambo yose nakubwiye, mvuga ibizaba kuri Isirayeli n’u Buyuda+ n’ibihugu byose,+ uhereye ku munsi wa mbere navuganiyeho nawe, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yosiya kugeza uyu munsi.+ 3 Ahari wenda abo mu muryango wa Yuda bazumva ibyago byose nshaka kubateza maze bisubireho, buri wese areke imyifatire ye mibi, nanjye mbababarire ikosa ryabo n’icyaha cyabo.”+
4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki+ umuhungu wa Neriya maze Yeremiya amubwira amagambo yose Yehova yari yaramubwiye; Baruki ayandika mu muzingo w’igitabo.*+ 5 Yeremiya ategeka Baruki ati: “Kubera ko mfunzwe nkaba ntashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, 6 ni wowe ugomba kugenda ugasoma mu ijwi rinini amagambo Yehova yambwiye, ayo nakubwiye ukayandika muri uyu muzingo. Uzayasomere abantu bose bari ku nzu ya Yehova ku munsi wo kwigomwa kurya no kunywa.* Ibyo bizatuma Abayuda bose baza baturutse mu mijyi yabo, bumva ibyo usoma. 7 Ahari wenda Yehova azumva ibyo basenga bamusaba kandi bisubireho buri wese areke imyifatire ye mibi, kuko Yehova yavuze ko afitiye aba bantu umujinya n’uburakari bwinshi cyane.”
8 Nuko Baruki umuhungu wa Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamutegetse byose. Asoma mu ijwi ryumvikana amagambo ya Yehova ari mu gitabo,* ayasomera mu nzu ya Yehova.+
9 Hanyuma mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu bose bari muri Yerusalemu n’abari baraje i Yerusalemu baturutse mu mijyi y’u Buyuda bose, batangaza ko bagiye kwigomwa kurya no kunywa imbere ya Yehova.+ 10 Nuko Baruki asoma mu ijwi rinini amagambo ya Yeremiya yari mu gitabo,* ayasomera mu nzu ya Yehova mu cyumba* cya Gemariya+ umuhungu wa Shafani+ umwanditsi,* mu rugo rwo haruguru, mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova,+ ayasoma abantu bose bumva.
11 Mikaya umuhungu wa Gemariya, umuhungu wa Shafani yumvise amagambo yose ya Yehova yasomwaga muri icyo gitabo,* 12 aramanuka ajya ku nzu* y’umwami, mu cyumba cy’umunyamabanga. Abatware* bose bari bicaye aho: Elishama+ wari umunyamabanga, Delaya umuhungu wa Shemaya, Elunatani+ umuhungu wa Akibori,+ Gemariya umuhungu wa Shafani, Sedekiya umuhungu wa Hananiya n’abandi batware bose. 13 Mikaya ababwira amagambo yose yari yumvise, igihe Baruki yasomeraga abantu amagambo yo muri icyo gitabo.*
14 Nuko abatware bose batuma Yehudi umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Shelemiya, umuhungu wa Kushi kuri Baruki bati: “Fata umuzingo wasomeye abantu maze uze.” Baruki umuhungu wa Neriya afata uwo muzingo ajya kubareba. 15 Baramubwira bati: “Icara udusomere mu ijwi ryumvikana.” Nuko Baruki arawubasomera.
16 Bakimara kumva ayo magambo, barebana bafite ubwoba maze babwira Baruki bati: “Tugomba kubwira umwami ayo magambo yose.” 17 Nuko babaza Baruki bati: “Turakwinginze, tubwire uko wanditse ayo magambo yose. Ese ni we wayakubwiraga?” 18 Baruki arabasubiza ati: “Yambwiye ayo magambo yose, nanjye nyandikisha wino* muri iki gitabo.”* 19 Abo batware babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe kandi ntihagire umenya aho muri.”+
20 Nuko uwo muzingo bawubika mu cyumba cya Elishama wari umunyamabanga maze bajya kureba umwami mu rugo, bamubwira amagambo yose bari bumvise.
21 Hanyuma umwami atuma Yehudi+ kuzana wa muzingo. Yehudi aragenda awukura mu cyumba cya Elishama wari umunyamabanga, awusomera umwami n’abatware bose bari bahagaze iruhande rw’umwami. 22 Icyo gihe hari mu kwezi kwa cyenda,* kandi umwami yari yicaye mu nzu abamo mu mezi y’imbeho n’umuriro waka mu ziko imbere ye. 23 Iyo Yehudi yabaga amaze gusoma ibice bitatu cyangwa bine, umwami yacaga ibyo bice amaze gusoma akoresheje icyuma cy’umunyamabanga, akabijugunya mu muriro. Ibyo yakomeje kubikora kugeza igihe umuzingo wose washiriye mu muriro. 24 Ntibigeze bagira ubwoba kandi yaba umwami n’abagaragu be bose bumvaga ayo magambo yose, ntibigeze baca imyenda bari bambaye. 25 Nubwo Elunatani,+ Delaya+ na Gemariya+ binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo, ntiyigeze abumva. 26 Nanone umwami yategetse Yerameli umuhungu w’umwami, Seraya umuhungu wa Aziriyeli na Shelemiya umuhungu wa Abudeli, ngo bafate umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Yehova akomeza kubahisha.+
27 Nyuma y’aho umwami atwikiye umuzingo warimo amagambo Baruki yanditse abibwiwe na Yeremiya, Yehova yongeye kubwira Yeremiya+ ati: 28 “Fata undi muzingo wandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.+ 29 Kandi uzavuge ibihereranye na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda uti: ‘Yehova aravuga ati: “watwitse uwo muzingo, uravuga uti: ‘kuki wanditsemo ngo: “umwami w’i Babuloni azaza arimbure iki gihugu kandi azatuma gishiramo abantu n’amatungo”?’+ 30 Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibizaba kuri Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ati: ‘mu bamukomokaho nta n’umwe uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi.+ Umurambo we uzajugunywa hanze wicwe n’icyokere ku manywa kandi wicwe n’imbeho nijoro.+ 31 We n’abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira icyaha cyabo kandi bo n’abaturage b’i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose navuze ko nzabateza,+ ariko bakanga kumva.’”’”+
32 Nuko Yeremiya afata undi muzingo awuha umwanditsi+ Baruki umuhungu wa Neriya, awandikamo amagambo yose Yeremiya amubwiye, yari mu gitabo* Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.+ Yongeyemo n’andi magambo menshi ameze nka yo.
37 Nuko Umwami Sedekiya+ umuhungu wa Yosiya, aba umwami asimbuye Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu. Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ni we wamugize umwami w’u Buyuda.+ 2 Ariko we n’abagaragu be n’abaturage, ntibumviye ibyo Yehova yababwiye akoresheje umuhanuzi Yeremiya.
3 Nuko Umwami Sedekiya atuma Yehukali+ umuhungu wa Shelemiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, ngo bagende babwire umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, senga udusabira kuri Yehova Imana yacu.” 4 Muri icyo gihe, Yeremiya yajyaga aho ashatse mu baturage kuko yari atarafungwa.+ 5 Icyo gihe ingabo za Farawo zari zaraje zivuye muri Egiputa.+ Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumvise iyo nkuru basubira inyuma, bareka Yerusalemu.+ 6 Nuko Yehova abwira umuhanuzi Yeremiya ati: 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza, muti: “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+ 8 Kandi Abakaludaya bazagaruka barwanye uyu mujyi bawufate maze bawutwike.”+ 9 Yehova aravuga ati: “Ntimwishuke* muvuga muti: ‘Abakaludaya bazagenda batureke,’ kuko ntaho bazajya. 10 Nubwo mwakwica ingabo zose z’Abakaludaya zibarwanya maze hagasigara gusa abakomeretse cyane, bahaguruka bakava mu mahema yabo, bagatwika uyu mujyi.”’”+
11 Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu bitewe n’ingabo za Farawo,+ 12 Yeremiya yasohotse muri Yerusalemu kugira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini,+ ngo ahabwe umugabane muri bene wabo. 13 Nuko ageze mu Irembo rya Benyamini, ahasanga uwari uhagarariye abarinzi witwaga Iriya umuhungu wa Shelemiya, umuhungu wa Hananiya. Ahita afata umuhanuzi Yeremiya, aramubwira ati: “Uhungiye mu Bakaludaya!” 14 Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Urambeshyera, simpungiye mu Bakaludaya!” Nuko Iriya yanga kumva Yeremiya, ahubwo aramufata amushyira abatware. 15 Abo batware barakarira Yeremiya,+ baramukubita maze bamufungira+ mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, kuko yari yarahindutse gereza. 16 Yeremiya bamufungiye muri kasho,* muri kimwe mu byumba bifite ibisenge bikomeye, ahamara iminsi myinshi.
17 Umunsi umwe, Umwami Sedekiya amutumaho abantu baramuzana, amubariza mu nzu* ye bari ahantu hiherereye,+ ati: “Ese hari ikintu Yehova yakubwiye”? Yeremiya aramusubiza ati: “Kirahari!” Akomeza avuga ati: “Uzafatwa n’umwami w’i Babuloni!”+
18 Nanone Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati: “Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu cyatuma mumfunga? 19 Ubu se ba bahanuzi banyu babahanuriraga bababwira bati: ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’ bari he?+ 20 None ndakwinginze, mwami databuja, ntega amatwi. Ndakwinginze, reka ngire icyo nkwisabira. Ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani+ ntazahapfira.”+ 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.
38 Nuko Shefatiya umuhungu wa Matani, Gedaliya umuhungu wa Pashuri, Yukali+ umuhungu wa Shelemiya na Pashuri+ umuhungu wa Malikiya, bumva amagambo Yeremiya yabwiraga abantu bose, agira ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo.*+ Ariko uzasohoka akishyira Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho* kandi azakiza ubuzima bwe ntazapfa.’+ 3 Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi uzahabwa ingabo z’umwami w’i Babuloni kandi azawufata rwose.’”+
4 Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege.* Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.” 5 Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”
6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya umuhungu w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriyemo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo gusa maze Yeremiya atangira gutebera muri ibyo byondo.
7 Hanyuma Ebedi-meleki,+ Umunyetiyopiya w’inkone* wabaga mu nzu* y’umwami, yumva ko bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe umwami yari yicaye mu Irembo rya Benyamini,+ 8 maze Ebedi-meleki asohoka mu nzu* y’umwami aragenda abwira umwami ati: 9 “Mwami databuja, aba bantu bagiriye nabi umuhanuzi Yeremiya. Bamujugunye mu rwobo rw’amazi kandi azicirwamo n’inzara kuko nta mugati usigaye mu mujyi.”+
10 Nuko umwami ategeka Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya, ati: “Fata abantu 30 mugende mukure umuhanuzi Yeremiya muri urwo rwobo rw’amazi atarapfa.” 11 Ebedi-meleki afata abo bantu bajya mu nzu* y’umwami, mu cyumba cyari munsi y’aho babikaga ibintu.+ Bafata ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje babimanuza imigozi, babihereza Yeremiya mu rwobo rw’amazi. 12 Nuko Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati: “Shyira ibyo bitambaro n’iyo myenda mu kwaha, ubone gushyiraho imigozi.” Yeremiya abigenza atyo. 13 Hanyuma bazamura Yeremiya bakoresheje imigozi, bamuvana muri rwa rwobo. Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+
14 Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya mu muryango wa gatatu wo mu nzu ya Yehova, hanyuma umwami abwira Yeremiya ati: “Hari ikintu nshaka kukubaza. Ntugire icyo umpisha.” 15 Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Nzi neza ko mbikubwiye wanyica. N’ikindi kandi, ninkugira inama nturi bunyumve.” 16 Nuko Umwami Sedekiya arahirira Yeremiya bari ahantu hiherereye ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova we waduhaye ubu buzima* ko ntari bukwice kandi ko ntari buguhe abantu bashaka kukwica.”*
17 Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nusohoka ukishyira abatware b’umwami w’i Babuloni, uzakomeza kubaho* kandi uyu mujyi ntuzatwikwa; wowe n’abo mu rugo rwawe muzarokoka.+ 18 Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+
19 Nuko Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya kuko ngeze mu maboko yabo bangirira nabi.” 20 Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Ntibazagufata! Ndakwinginze umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ukomeze kubaho.* 21 Ariko niwanga kwemera ko utsinzwe, uzagerwaho n’ibyo Yehova yambwiye. 22 Dore abagore bose basigaye mu nzu* y’umwami w’u Buyuda bashyiriwe abatware b’umwami w’i Babuloni+ kandi baravuga bati:
‘Abantu mwari mubanye amahoro baragushutse maze baragutsinda.+
Batumye ibirenge byawe bisaya mu byondo
None ubu baragutaye.’
23 Abagore bawe bose n’abana bawe bashyiriwe Abakaludaya kandi nawe ntuzabacika ahubwo uzafatwa n’umwami w’i Babuloni,+ utume uyu mujyi utwikwa.”+
24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye utazapfa. 25 Abatware nibumva ko navuganye nawe bakaza bakakubaza bati: ‘tubwire, ni iki wabwiye umwami? Ntugire icyo uduhisha natwe ntituzakwica.+ Kandi se umwami yakubwiye iki?’ 26 Uzabasubize uti: ‘nisabiraga umwami kutansubiza mu nzu ya Yehonatani kugira ngo ntazahapfira.’”+
27 Hanyuma abatware bose basanga Yeremiya baramubaza, nawe abasubiza akurikije ibyo umwami yamutegetse byose. Nuko ntibagira ikindi bamubaza, kuko nta wari wumvise ibyo bavuganye. 28 Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+
39 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+
2 Mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku itariki yako ya cyenda, bashenye urukuta rw’umujyi.+ 3 Abatware bose b’umwami w’i Babuloni, barinjira bicara mu Irembo ryo Hagati.+ Abo batware ni Nerugali-Sharezeri-Samugari, Nebo-Sarusekimu-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi batware b’umwami w’i Babuloni bose.
4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga,+ basohoka mu mujyi nijoro baciye mu nzira inyura mu busitani bw’umwami, basohokera mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, bakomereza mu nzira ya Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+
8 Nuko Abakaludaya batwika inzu* y’umwami n’amazu y’abaturage+ kandi basenya inkuta za Yerusalemu.+ 9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.
10 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yarekeye mu gihugu cy’u Buyuda bamwe mu baturage bari bakennye cyane, batari bafite ikintu na kimwe batunze. Kuri uwo munsi yanabahaye imizabibu n’imirima yo guhingamo.*+
11 Nuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ategeka Nebuzaradani wayoboraga abamurinda ibyo yari gukorera Yeremiya, aramubwira ati: 12 “Mufate umujyane, umwiteho. Ntumugirire nabi kandi icyo agusaba cyose ukimuhe.”+
13 Nuko Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami, Nebushazibani-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi bantu bakomeye bakoreraga umwami w’i Babuloni batuma abantu, 14 ngo bakure Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi+ bamushyire Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani,+ kugira ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya atura mu bandi baturage.
15 Igihe Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ Yehova yaramubwiye ati: 16 “Genda ubwire Ebedi-meleki+ w’Umunyetiyopiya uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “dore ngiye gukora ibyo navuze ko nzakorera uyu mujyi kandi nzawuteza ibyago aho kuwugirira neza. Kuri uwo munsi bizaba ubyirebera.”’
17 “‘Ariko uwo munsi nzakurokora kandi ntuzahabwa abo utinya,’ ni ko Yehova avuga.
18 “Yehova aravuga ati: ‘Nzagukiza rwose,* ntuzicishwa inkota. Uzakomeza kubaho+ kuko wanyiringiye.’”+
40 Igihe Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari amaze kurekura Yeremiya ari i Rama,+ Yehova yavugishije Yeremiya. Nebuzaradani yari yaramujyanyeyo afungishijwe amapingu kandi yari kumwe n’abandi bantu bose b’i Yerusalemu n’i Buyuda bari bagiye kujyanwa i Babuloni ku ngufu. 2 Nuko umutware w’abarindaga umwami afata Yeremiya aramubwira ati: “Yehova Imana yawe ni we wavuze ko ibi byago byari kuzaba aha hantu, 3 kandi Yehova yabikoze nk’uko yari yarabivuze, kubera ko mwacumuye kuri Yehova mukanga kumvira ibyo yababwiye. Iyo ni yo mpamvu ibi byose byababayeho.+ 4 None rero, dore uyu munsi mvanye amapingu ku maboko yawe. Niba wumva twajyana i Babuloni, uze tujyane kandi nzakwitaho. Ariko niba udashaka ko tujyana i Babuloni, ubyihorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe. Uhitemo kujya aho ushaka.”+
5 Igihe Yeremiya yari akiri aho, Nebuzaradani aramubwira ati: “Genda usange Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu+ umuhungu wa Shafani,+ uwo umwami w’i Babuloni yahaye gutegeka imijyi y’i Buyuda maze uturane na we mu bandi baturage; cyangwa se ujye ahandi wumva ushaka.”
Nuko umutware w’abarindaga umwami amuha ibyokurya byo kujyana, amuha n’impano maze aramureka aragenda. 6 Yeremiya asanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa,+ aturana na we mu bandi baturage bari barasigaye mu gihugu.
7 Nyuma yaho, abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu hamwe n’ingabo zabo, bumva ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya umuhungu wa Ahikamu gutegeka igihugu, ngo ategeke abakene bo muri icyo gihugu batari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abana.+ 8 Nuko basanga Gedaliya i Misipa.+ Abo ni Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, Yohanani+ na Yonatani abahungu ba Kareya, Seraya umuhungu wa Tanihumeti, abahungu ba Efayi w’i Netofa na Yezaniya+ wo mu Bamakati, bari kumwe n’ingabo zabo. 9 Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani arabarahira bo n’ingabo zabo ati: “Ntimutinye gukorera Abakaludaya. Mukomeze muture mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni bwo muzamererwa neza.+ 10 Nanjye nzaguma i Misipa kugira ngo mbahagararire ku Bakaludaya* bazaza badusanga. Ariko mwe mugende mwenge divayi, musarure n’imbuto zera mu gihe cy’izuba, mukamure n’amavuta, mubishyire mu bintu byo kubikamo maze muture mu mijyi mwafashe.”+
11 Nuko Abayahudi bose bari i Mowabu, mu Bamoni, muri Edomu n’abari mu bindi bihugu byose, na bo bumva ko hari abantu umwami w’i Babuloni yasize i Buyuda, akabaha Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani ngo abategeke. 12 Hanyuma Abayahudi bose batangira kugaruka bava mu turere twose bari baratatanyirijwemo, baza mu gihugu cy’u Buyuda basanga Gedaliya i Misipa. Benga divayi nyinshi basarura n’imbuto zera mu gihe cy’izuba nyinshi cyane.
13 Ariko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu, bajya kureba Gedaliya i Misipa, 14 baramubwira bati: “Ese ntuzi ko Bayalisi umwami w’Abamoni+ yohereje Ishimayeli umuhungu wa Netaniya ngo akwice?”*+ Ariko Gedaliya umuhungu wa Ahikamu yanga kwemera ibyo bamubwiye.
15 Yohanani umuhungu wa Kareya, abwira Gedaliya bari ahantu hiherereye i Misipa, ati: “Ndashaka kugenda nkica Ishimayeli umuhungu wa Netaniya kandi nta wuzabimenya. None se kuki yakwica* maze Abayuda bose baje bagusanga bagatatana n’abasigaye mu Buyuda bose bagashira?” 16 Ariko Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu abwira Yohanani umuhungu wa Kareya ati: “Oya ntukore ibyo bintu, kuko ibyo uvuga kuri Ishimayeli ari ibinyoma.”
41 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Elishama wakomokaga mu muryango w’abami,* akaba yari umwe mu bantu bakomeye bakoreraga umwami, azana n’abandi bagabo 10 basanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa.+ Igihe bari bicaye basangira ibyokurya i Misipa, 2 Ishimayeli umuhungu wa Netaniya na ba bagabo 10 bari kumwe na we, barahaguruka bicisha inkota Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani. Uko ni ko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu. 3 Nanone Ishimayeli yishe Abayahudi bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa n’abasirikare b’Abakaludaya bari aho.
4 Ku munsi wa kabiri nyuma y’uko Gedaliya yicwa, mbere y’uko hagira undi muntu ubimenya, 5 haje abantu 80 baturutse i Shekemu,+ i Shilo+ n’i Samariya.+ Bari bogoshe ubwanwa, baciye imyenda yabo+ kandi bikebaguye, baza bitwaje ituro ry’ibinyampeke n’ububani,*+ babizanye mu nzu ya Yehova. 6 Nuko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya ava i Misipa ajya guhura na bo, agenda arira inzira yose. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze musange Gedaliya umuhungu wa Ahikamu.” 7 Ariko bageze mu mujyi, Ishimayeli umuhungu wa Netaniya arabica abajugunya mu rwobo rw’amazi, afatanyije n’abantu bari kumwe na we.
8 Ariko hari abagabo 10 muri bo bahise babwira Ishimayeli bati: “Ntutwice kuko twahishe mu gasozi ingano zisanzwe, ingano za sayiri, amavuta n’ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana n’abavandimwe babo. 9 Ishimayeli yajugunye imirambo yose y’abo bantu yishe mu rwobo runini cyane rwari rwaracukuwe n’Umwami Asa, igihe yarwanaga na Basha umwami wa Isirayeli.+ Ni rwo Ishimayeli umuhungu wa Netaniya yujujemo abo yishe.
10 Ishimayeli afata abasigaye bose bari i Misipa+ abajyana ku ngufu, harimo abakobwa b’umwami n’abandi bantu bose bari barasigaye i Misipa, abo Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami yashinze Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu. Ishimayeli umuhungu wa Netaniya abajyana ku ngufu, aragenda kugira ngo yambuke ajye mu Bamoni.+
11 Igihe Yohanani+ umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we bumvaga ibibi byose Ishimayeli umuhungu wa Netaniya yari yarakoze, 12 bafashe abasirikare babo bose bajya kurwana na Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, bamusanga ku mazi menshi* y’i Gibeyoni.
13 Abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we, barishima. 14 Nuko abantu bose Ishimayeli yari yarajyanye ku ngufu abavanye i Misipa+ barahindukira, basanga Yohanani umuhungu wa Kareya. 15 Ariko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya we, acika Yohanani ahungana n’abandi bagabo umunani ajya mu Bamoni.
16 Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we bagarura abasigaye bose, babambuye Ishimayeli umuhungu wa Netaniya wari warabavanye i Misipa, amaze kwica Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu. Bagaruye abagabo, abasirikare, abagore, abana n’abakozi b’ibwami, babavanye i Gibeyoni. 17 Nuko baragenda barara mu icumbi ry’i Kimuhamu hafi y’i Betelehemu,+ kugira ngo bazakomeze bajya muri Egiputa,+ 18 kuko batinyaga Abakaludaya. Impamvu babatinyaga ni uko Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, yari yarishe Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu.+
42 Hanyuma abayobozi b’ingabo bose na Yohanani+ umuhungu wa Kareya, Yezaniya umuhungu wa Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye, baraza 2 babwira umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, umva icyo dushaka kukwisabira: Usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe, usabire aba bantu basigaye bose, kuko twasigaye turi bake kandi twarahoze turi benshi cyane,+ nk’uko nawe ubibona. 3 Yehova Imana yawe atubwire inzira dukwiriye kunyuramo n’icyo dukwiriye gukora.”
4 Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Ndabumvise kandi ngiye gusenga Yehova Imana yanyu nk’uko mwabinsabye. Ijambo ryose Yehova ari bubasubize ndaribabwira nta cyo mbahishe.”
5 Na bo babwira Yeremiya bati: “Yehova abe umuhamya w’ukuri kandi wizerwa wo kudushinja, nitudakora ibyo Yehova Imana yawe adusabye byose agukoresheje. 6 Igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi, tuzumvira Yehova Imana yacu tugutumyeho ngo ujye kutubariza, kugira ngo tumererwe neza, bitewe n’uko tuzaba twumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”
7 Hashize iminsi 10, Yehova avugisha Yeremiya. 8 Nuko ahamagaza Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye.+ 9 Arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli, uwo mwantumyeho kugira ngo mugezeho ibyo mwamusabye, aravuga ati: 10 ‘nimukomeza gutura muri iki gihugu, nzabubaka aho kubasenya, nzabatera aho kubarandura, kuko nzicuza* kuba narabateje ibyago.+ 11 Ntimugire ubwoba bitewe n’umwami w’i Babuloni mutinya.’+
“Yehova aravuga ati: ‘ntabatere ubwoba kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore kandi mbakize. 12 Nzabagirira imbabazi+ kandi na we azabagirira imbabazi abagarure mu gihugu cyanyu.’”
13 “‘Ariko nimuvuga muti: “oya; ntituzaguma muri iki gihugu,” maze mukanga kumvira ibyo Yehova Imana yanyu ababwira, 14 mukavuga muti: “oya; ahubwo tuzajya mu gihugu cya Egiputa+ aho tutazongera kubona intambara, ntitwumve ijwi ry’ihembe cyangwa ngo dusonze twabuze umugati; aho ni ho tuzaba.” 15 Nimwumve ibyo Yehova avuga, mwebwe abasigaye i Buyuda. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “niba mwiyemeje kujya muri Egiputa, akaba ari ho mujya gutura,* 16 intambara* mutinya izabasanga mu gihugu cya Egiputa, inzara ibatera ubwoba ibakurikirane muri Egiputa kandi ni ho muzapfira.+ 17 Abantu bose biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bazicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo,* nta n’umwe muri bo uzarokoka cyangwa ngo acike ibyago nzabateza.”’
18 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nk’uko nasutse uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ku baturage b’i Yerusalemu,+ ni ko nzabasukaho uburakari bwanjye nimujya muri Egiputa. Muzahinduka umuvumo,* ikintu giteye ubwoba, babasuzugure,* babatuke+ kandi ntimuzongera kubona iki gihugu.’
19 “Mwa basigaye bo mu Buyuda mwe, Yehova yababujije kujya muri Egiputa. Mumenye ko mbaburiye uyu munsi, 20 kuko ikosa ryanyu rizatuma mupfa. Mwansabye gusenga Yehova Imana yanyu mbasabira. Mwarambwiye muti: ‘senga udusabira kuri Yehova Imana yacu kandi ibyo Yehova Imana yacu azakubwira byose uzabitubwire maze natwe tubikore.’+ 21 Uyu munsi ndabibabwiye, ariko ntimuzumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu, cyangwa ngo mukore ibyo yantumye ngo mbabwire.+ 22 Ubwo rero mumenye ko icyo gihugu mwifuza kujya kubamo ari cyo muzapfiramo mwishwe n’intambara* inzara n’icyorezo.”+
43 Yeremiya akirangiza kubwira abantu bose ayo magambo ya Yehova, ni ukuvuga amagambo yose Yehova Imana yabo yari yamutumye kubabwira, 2 Azariya umuhungu wa Hoshaya, Yohanani+ umuhungu wa Kareya n’abagabo b’abibone bose, babwira Yeremiya bati: “Urabeshya. Yehova Imana yacu ntiyagutumye ngo uvuge uti: ‘ntimujye gutura muri Egiputa.’ 3 Ahubwo Baruki+ umuhungu wa Neriya ni we ukoshya, kugira ngo dufatwe n’Abakaludaya batwice cyangwa batujyane i Babuloni ku ngufu.”+
4 Nuko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose n’abandi bantu bose banga kumvira ibyo Yehova avuga, ngo bagume mu gihugu cy’u Buyuda. 5 Ahubwo Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose, bajyana abantu bose b’i Buyuda bari basigaye, ni ukuvuga abari baragarutse gutura mu gihugu cy’u Buyuda, bavuye mu bihugu byose bari baratatanyirijwemo.+ 6 Bafashe abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami n’abantu bose Nebuzaradani+ wayoboraga abarinda umwami yari yararetse ngo basigarane na Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani+ barabajyana, bajyana n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki umuhungu wa Neriya. 7 Bajya mu gihugu cya Egiputa kuko batumviye ibyo Yehova yavuze, baragenda bagera i Tahapanesi.+
8 Hanyuma Yehova avugisha Yeremiya ari i Tahapanesi aramubwira ati: 9 “Fata amabuye manini uyahishe mu mbuga ishashemo amatafari iri mu irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi maze uyatwikirize ibumba Abayahudi bakureba. 10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+ 11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+ 12 Nzatwika amazu y’imana zo muri Egiputa+ kandi Nebukadinezari azatwika ayo mazu* maze imana zaho azijyane ku ngufu. Azifubika iki gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri* yifubika umwenda kandi azavayo amahoro.* 13 Azamenagura inkingi z’i Beti-shemeshi* mu gihugu cya Egiputa, atwike n’amazu* y’imana zo muri Egiputa.”’”
44 Imana yasabye Yeremiya kubwira Abayahudi bose babaga mu gihugu cya Egiputa,+ ni ukuvuga ababaga i Migidoli,+ i Tahapanesi,+ i Nofu*+ no mu gihugu cy’i Patirosi,+ ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, aravuga ati: ‘mwiboneye ibyago byose nateje Yerusalemu+ n’imijyi y’u Buyuda yose, none ubu habaye amatongo kandi nta muntu ukihatuye.+ 3 Byatewe n’ibikorwa bibi bakoze kugira ngo bandakaze,+ bagatambira ibitambo izindi mana batigeze kumenya, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, bakazikorera.+ 4 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabikora kenshi* mvuga nti: “ndabinginze ntimugakore icyo kintu kibi cyane nanga!”+ 5 Ariko ntibigeze bumva, cyangwa ngo batege amatwi bareke ibibi bakoraga kandi ngo bareke gutambira ibitambo izindi mana.+ 6 Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, bigatwika imijyi y’u Buyuda n’imihanda y’i Yerusalemu, hagahinduka amatongo kandi hagasigara nta muntu uhatuye, nk’uko bimeze uyu munsi.’+
7 “None Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kuki mwiteza ibyago* bikomeye, mukazatuma umugabo, umugore, umwana n’uruhinja bashira mu Buyuda, ku buryo hatagira n’umwe usigara? 8 Kuki mukora ibintu bindakaza, mugatambira ibitambo imana z’aho mwagiye gutura muri Egiputa? Muzarimbuka, muhinduke umuvumo* kandi ibihugu byose byo ku isi bijye bibatuka.+ 9 Ese mwibagiwe ibikorwa bibi bya ba sogokuruza banyu n’ibikorwa bibi by’abami b’u Buyuda+ n’ibikorwa bibi by’abagore babo,+ ibikorwa bibi byanyu n’iby’abagore banyu,+ byakorewe mu gihugu cy’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu? 10 Kugeza n’uyu munsi ntibigeze bicisha bugufi* ngo batinye+ kandi ntibubahirije amategeko n’amabwiriza nabashyiriyeho mwe na ba sogokuruza banyu.’+
11 “Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘dore niyemeje kubateza ibyago no kurimbura u Buyuda bwose. 12 Nzatuma abasigaye b’i Buyuda biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bapfira muri Egiputa bagashira.+ Bazicwa n’intambara kandi bashireho bazize inzara, uhereye ku muntu usanzwe kugeza ku muntu ukomeye, bose bazicwa n’intambara* n’inzara. Bazahinduka umuvumo n’ikintu giteye ubwoba, abantu babasuzugure* kandi babatuke.+ 13 Nzahana abatuye mu gihugu cya Egiputa nk’uko nahannye Yerusalemu, mbahanishije intambara,* inzara n’icyorezo.*+ 14 Naho abasigaye b’i Buyuda bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, ntibazarokoka cyangwa ngo bacike ku icumu maze bagaruke mu gihugu cy’u Buyuda. Bazifuza kugarukayo no kuhatura ariko ntibazahagaruka, uretse bake gusa bazarokoka.’”
15 Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo batambira ibitambo izindi mana n’abagore bose bari bahagaze aho ari benshi, n’abantu bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa+ i Patirosi,+ basubiza Yeremiya bati: 16 “Ibyo wavuze mu izina rya Yehova, nta byo tuzakora. 17 Ahubwo twiyemeje gukora ibyo twavuze, dutambira ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru,* tumusukira ituro ry’ibyokunywa+ nk’uko twe na ba sogokuruza, abami bacu n’abatware bacu twabikoreraga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu, igihe twaryaga umugati tugahaga kandi tukamererwa neza, nta byago bitugeraho. 18 Ariko uhereye igihe twarekeye gutambira ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru* no kumusukira ituro ry’ibyokunywa, twabuze byose kandi dushiraho tuzize intambara* n’inzara.”
19 Abagore na bo baravuga bati: “Ese abagabo bacu ntibabaga baduhaye uburenganzira igihe twatambiraga ibitambo ‘Umwamikazi wo mu Ijuru,’* tukamusukira ituro ry’ibyokunywa kandi tugakora utugati two kumutura dufite ishusho ye? Ese twamusukiraga ituro ry’ibyokunywa tutabajije abagabo bacu?”
20 Nuko Yeremiya asubiza abantu bose bavuganaga na we, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abaturage bose ati: 21 “Ibitambo mwatambiraga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ mwe na ba sogokuruza banyu, abami banyu, abatware banyu n’abaturage bo mu gihugu, Yehova yarabyibutse. Ntiyigeze abyibagirwa. 22 Yehova yananiwe kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’ibintu bibi cyane mwari mwarakoze, igihugu cyanyu gihinduka amatongo, gihinduka ikintu giteye ubwoba, abantu barabavuma* kandi gisigara nta baturage barimo, nk’uko bimeze uyu munsi.+ 23 Icyatumye ibi byago byose bibageraho nk’uko bimeze uyu munsi, ni uko mwatambye ibitambo kandi mugacumura kuri Yehova, mukanga kumvira Yehova, ntimukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye n’ibyo abibutsa.”+
24 Yeremiya akomeza kubwira abantu bose n’abagore bose ati: “Mwa Bayuda mwese mwe muri mu gihugu cya Egiputa, nimwumve ibyo Yehova avuga. 25 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘mwa bagabo mwe n’abagore banyu, ibyo mwavuze mwabikoresheje amaboko yanyu, kuko mwavuze muti: “tuzakora ibyo twahigiye,* dutambire ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru* kandi tumusukire amaturo y’ibyokunywa.”+ Mwa bagore mwe, muzahigura imihigo mwahize kandi mukore ibyo mwahigiye.’
26 “Ubwo rero, nimwumve ibyo Yehova avuga, mwa Bayuda mwese mwe mutuye mu gihugu cya Egiputa. Yehova aravuga ati: ‘“dore ndahiye izina ryanjye rikomeye ko nta muntu n’umwe wo mu Buyuda+ uri mu gihugu cya Egiputa hose, uzongera kurahira mu izina ryanjye ngo avuge ati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Umwami w’Ikirenga!’+ 27 Ngiye gukomeza kubareba kugira ngo mbateze ibyago, aho kubagirira neza;+ abantu bo mu Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazicwa n’intambara* n’inzara kugeza igihe bose bazashirira.+ 28 Abantu bake cyane gusa ni bo bazarokoka intambara,* bave mu gihugu cya Egiputa basubire mu Buyuda.+ Icyo gihe abasigaye b’i Buyuda bose, bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, bazamenya uwavuze ibintu bikaba, niba ari njye cyangwa niba ari bo.”’”
29 “Yehova aravuga ati: ‘iki ni cyo kimenyetso kizagaragaza ko nzabahanira aha hantu, kugira ngo mumenye ko amagambo navuze ko nzabateza ibyago, ari ukuri. 30 Yehova aravuga ati: “ngiye guteza Farawo Hofura umwami wa Egiputa abanzi be n’abashaka kumwica,* nk’uko nateje Sedekiya umwami w’u Buyuda umwanzi we washakaga kumwica,* ari we Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.”’”+
45 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki+ umuhungu wa Neriya, igihe yandikaga mu gitabo amagambo Yeremiya+ yamubwiraga, mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda:
2 “Ibi ni byo Yehova Imana ya Isirayeli yakuvuzeho Baruki we. 3 ‘Waravuze uti: “ndagowe kuko Yehova yongereye agahinda ku mubabaro wanjye! Nanijwe no gutaka kandi nta hantu mfite ho kuruhukira.”’
4 “Uzamubwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore icyo nubatse ngiye kugisenya kandi icyo nateye ngiye kukirandura, ni ukuvuga igihugu cyose.+ 5 Nyamara wowe ukomeza kwishakira* ibintu bikomeye. Reka gukomeza kubishaka.”’
“Yehova aravuga ati: ‘kuko ngiye guteza ibyago abantu bose+ kandi aho uzajya hose nzakurokora.’”+
46 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya bizaba ku bihugu:+ 2 Yavuze ibizaba kuri Egiputa,+ avuga ibizaba ku ngabo za Farawo Neko+ umwami wa Egiputa, wari ku Ruzi rwa Ufurate i Karikemishi, uwo Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yatsinze mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ati:
3 “Nimutegure ingabo nto* n’inini,
Mujye ku rugamba.
4 Mwa bagendera ku mafarashi mwe, nimutegure amafarashi maze muyicareho.
Muhagarare mu myanya yanyu kandi mwambare ingofero zanyu.
Mutyaze amacumu kandi mwambare amakoti yanyu y’ibyuma.
5 Yehova aravuga ati: ‘Kuki mbona abishwe n’ubwoba?
Barimo barasubira inyuma kandi abarwanyi babo bajanjaguwe.
Bahunze bafite ubwoba, abarwanyi babo biruka ubutareba inyuma.
Ahantu hose hari ubwoba.’
6 ‘Uzi kwiruka cyane ntashobora guhunga kandi abarwanyi ntibashobora gutoroka.
Mu majyaruguru ku nkombe z’Uruzi rwa Ufurate
Ni ho basitariye baragwa.’+
7 Uwo ni nde uzamutse nk’Uruzi rwa Nili,
Ameze nk’inzuzi zifite amazi yivumbagatanyije?
8 Ni Egiputa izamutse imeze nk’Uruzi rwa Nili,+
Imeze nk’inzuzi zifite amazi yivumbagatanyije
Kandi iravuga iti: ‘nzazamuka ndengere isi yose.
Nzarimbura umujyi n’abawutuyemo.’
9 Muzamuke mwa mafarashi mwe!
Namwe mwa magare akururwa n’amafarashi mwe, mwiruke nk’abasazi!
Mureke abarwanyi bajye imbere,
Ab’i Kushi n’ab’i Puti bitwaza ingabo,+
10 “Uwo ni umunsi w’Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo, umunsi azihorera ku banzi be. Inkota izarya ihage, ihage amaraso yabo, kuko Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo afite igitambo azatambira mu gihugu cy’amajyaruguru ku Ruzi rwa Ufurate.+
11 Wa mukobwa wo muri Egiputa we,
Zamuka ujye i Gileyadi ushake amavuta avura.+
Waruhijwe n’ubusa ushaka imiti yagukiza,
Kuko nta muti uzakuvura ngo ukire.+
12 Ibihugu byumvise ko wakozwe n’isoni+
Kandi ijwi ryo gutaka kwawe ryuzuye mu gihugu hose.
Kuko umurwanyi asitara ku wundi murwanyi,
Maze bombi bakagwira icyarimwe.”
13 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ku birebana no kuza kwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, aje kurimbura igihugu cya Egiputa, yaravuze ati:+
Uvuge uti: ‘muhagarare mu myanya yanyu kandi mwitegure,
Kuko inkota izica abantu babakikije bose.
15 Kuki abagabo bawe b’abanyambaraga bashize?
Ntibashoboye kwihagararaho,
Kuko Yehova yabagushije hasi.
16 Basitara ari benshi maze bakagwa.
Barabwirana bati:
“Nimuze duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu cyacu,
Kuko inkota iri kwica abantu benshi.”’
17 Aho ni ho batangarije bati:
‘Farawo umwami wa Egiputa nta kindi ashoboye uretse gusakuza gusa!
Yitesheje uburyo bwiza* yari abonye.’+
18 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko
Azaza* ameze nk’uko Tabori+ imeze mu misozi,
Nk’uko Karumeli+ imeze ku nyanja.
19 Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we,
Tegura ibyo uzahungana,
Kuko Nofu* izahinduka ikintu giteye ubwoba;
20 Egiputa imeze nk’inyana nziza cyane.
Ariko amasazi aryana cyane azayitera aturutse mu majyaruguru.
21 Abasirikare bayo bavuye mu bindi bihugu,* bameze nk’ibimasa bibyibushye,
Ariko na bo basubiye inyuma maze bahungira rimwe.
Ntibashoboye kwihagararaho,+
Kuko umunsi w’ibyago byabo wabagezeho.
Igihe cyo kubabaza ibyo bakoze cyari kigeze.’
22 ‘Ijwi ryayo rimeze nk’iry’inzoka ihunga;
Bakurikira Egiputa bafite imbaraga nyinshi, bafite amashoka,
Bameze nk’abantu bagiye gutema ibiti.*
23 Yehova aravuga ati: “bazatema ishyamba ryayo, nubwo bisa n’ibigoye kuryinjiramo kubera ibiti byinshi.
Kuko ari benshi cyane kuruta inzige; ntibabarika.
24 Umukobwa wo muri Egiputa azakorwa n’isoni.
Azahabwa abantu bo mu majyaruguru.”’+
25 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye guhagurukira Amoni+ yo muri No,*+ Farawo, Egiputa, imana zayo,+ abami bayo, ni ukuvuga Farawo n’abamwiringira bose.’+
26 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza abashaka kubica,* ni ukuvuga Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni+ n’abagaragu be. Ariko nyuma yaho, Egiputa izongera guturwa nk’uko byahoze mbere.’+
27 Ariko wowe mugaragu wanjye Yakobo ntutinye
Kandi nawe Isirayeli ntugire ubwoba.+
Kuko nzagukiza nkuvanye kure
Kandi abagukomokaho nzabagarura, mbavanye mu gihugu cy’abari barabajyanye ku ngufu.+
Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,
Nta muntu umutera ubwoba.+
28 Yehova aravuga ati: ‘wowe mugaragu wanjye Yakobo ntutinye, kuko ndi kumwe nawe.
Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+
47 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ko bizaba ku Bafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza. 2 Yehova aravuga ati:
“Dore amazi menshi aje aturutse mu majyaruguru.
Azahinduka umugezi wuzuye.
Azarengera igihugu n’ibikirimo byose,
Arengere umujyi n’abawutuye.
Abantu bazatabaza
Kandi umuntu wese utuye mu gihugu arire cyane.
3 Urusaku rw’ibinono by’amafarashi ye
N’urusaku rw’amagare ye y’intambara
Hamwe n’urusaku rw’inziga zayo,
Bizatuma abagabo badasubira inyuma ngo bakize abana babo,
Kuko bazaba bacitse intege.
4 Ibyo bizaba bitewe n’uko hari umunsi uzaza, ukarimbura Abafilisitiya bose,+
Ugatuma umuntu wese wari usigaye ashyigikiye Tiro+ na Sidoni+ ayireka,
Kuko Yehova azarimbura Abafilisitiya,
5 Gaza izazana uruhara.*
Ashikeloni yaracecekeshejwe.+
Yemwe abasigaye bo mu kibaya cyaho mwe,
Muzikebagura mugeze ryari?+
6 Wa nkota ya Yehova we!+
Uzatuza ryari?
Subira mu rwubati* rwawe.
Ruhuka kandi uceceke.
7 Yatuza ite,
Ko Yehova yayihaye itegeko?
Yagenewe Ashikeloni n’inkombe zo ku nyanja.+
Ni ho yayitumye.”
48 Ibi ni byo Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga kuri Mowabu+ ati:
“Nebo+ igushije ishyano kuko yarimbuwe.
Kiriyatayimu+ yakojejwe isoni, irafatwa.
Ahantu ho guhungira hari umutekano,* hakojejwe isoni kandi harasenywa.+
2 Ntibagishimagiza Mowabu.
I Heshiboni+ bahacuriye umugambi wo kuyirimbura bavuga bati:
‘Nimuze tuyirimbure ntikomeze kuba igihugu.’
Madimeni we, nawe ceceka
Kuko inkota igukurikiye.
3 Ijwi ryo gutaka riraturuka i Horonayimu,+
Bitewe n’urusaku rwinshi rwo kurimbuka no gusenya.
4 Mowabu yararimbuwe.
Abana bayo barataka cyane.
5 Bakomeza kugenda barira bazamuka mu nzira igana i Luhiti
Kandi mu nzira imanuka iva i Horonayimu bagenda bumva amajwi y’abarira bitewe n’ibyago byabagezeho.+
6 Nimuhunge; mukize ubuzima bwanyu,*
Mumere nk’igiti cy’umuberoshi mu butayu.
7 Nawe uzafatwa
Bitewe n’uko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe.
Kemoshi+ izajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,
Yo n’abatambyi bayo n’abatware bayo.
8 Umurimbuzi azagera mu mijyi yose
Kandi nta mujyi n’umwe uzamucika.+
Ikibaya kizarimburwa
Kandi igihugu kiringaniye* kizashiraho, nk’uko Yehova yabivuze.
9 Mushyirireho Mowabu ikimenyetso,
Kuko igihe izaba irimbuka abayituye bazahunga
Kandi imijyi yayo izahinduka ikintu giteye ubwoba,
Nta muntu uyituyemo.+
10 Havumwe* umuntu usohoza ubutumwa bwa Yehova atabyitayeho.
Kandi havumwe umuntu wanga ko inkota ye imena amaraso.
11 Abamowabu bakomeje kugira amahoro kuva bakiri bato,
Bameze nka divayi iteretse hamwe,
Ntibigeze bavanwa mu kibindi kimwe ngo basukwe mu kindi
Kandi ntibigeze bajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
Ni yo mpamvu batigeze bagira uburyohe
Cyangwa ngo bagire impumuro nziza.
12 “Kubera iyo mpamvu, Yehova aravuga ati: ‘mu minsi izaza, nzohereza abantu babasuke. Bazabasuka babamare mu bibindi barimo kandi ibibindi byabo binini bazabimenagura. 13 Abamowabu bazakorwa n’isoni bitewe na Kemoshi, nk’uko abo mu muryango wa Isirayeli bakozwe n’isoni bitewe na Beteli biringiraga.+
14 Mutinyuka mute kuvuga muti: “turi abarwanyi bakomeye biteguye kurwana”?’+
15 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati:+
16 Ibyago biri hafi kugera ku Bamowabu
Kandi bari hafi kurimbuka.+
17 Ababakikije bose bazifatanya na bo mu kababaro,
Ni ukuvuga abazi izina ryabo bose.
Mubabwire muti: ‘mbega ngo inkoni ikomeye kandi nziza iravunika!’
18 Yewe mukobwa w’i Diboni we,+ manuka ureke ikuzo ryawe
Wicare ufite inyota,*
Kuko urimbura Mowabu yaguteye
Kandi azarimbura ahantu hawe hakomeye.+
19 Wowe utuye muri Aroweri,+ hagarara ku muhanda witegereze.
Baza umugabo n’umugore bahunze uti: ‘byagenze bite?’
20 Mowabu yakojejwe isoni. Yishwe n’ubwoba.
Nimurire cyane kandi mutake.
Nimutangaze muri Arunoni+ ko Mowabu yarimbuwe.
21 “Urubanza rwageze mu gihugu kiringaniye,*+ rugera i Holoni,+ i Yahasi n’i Mefati;+ 22 rwageze i Diboni,+ i Nebo+ n’i Beti-dibulatayimu, 23 i Kiriyatayimu,+ i Beti-gamuli n’i Beti-mewoni,+ 24 i Keriyoti,+ i Bosira no mu mijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, yaba iya kure cyangwa iya hafi.
25 Yehova aravuga ati: ‘imbaraga* za Mowabu zaragabanutse,
Ukuboko kwe kwaravunitse.
26 Nimuyisindishe+ kuko yishyize hejuru ikirata kuri Yehova.+
Mowabu yigaragura mu birutsi byayo,
Maze bakayiseka.
27 Ese ntiwasekaga Isirayeli?+
Ese yari mu bajura,
Ku buryo wamuzunguriza umutwe kandi ukamuvuga nabi?
28 Mwa baturage b’i Mowabu mwe, muve mu mijyi mujye gutura mu rutare,
Mumere nk’inuma yubaka icyari cyayo ku mukoki.’”
29 “Twumvise ubwibone bwa Mowabu, ukuntu yishyira hejuru cyane,
Twumva ubwirasi bwe, ubwibone bwe, kwiyemera kwe n’ukuntu yishyira hejuru mu mutima we.”+
30 “Yehova aravuga ati: ‘nzi umujinya we,
Ariko amagambo avuga yo kwirarira nta cyo azamugezaho.
Mu byo avuga byose nta na kimwe azakora.
Amashami yawe ameze neza yambutse inyanja.
Yageze ku nyanja y’i Yazeri.
Umurimbuzi yangije imbuto zawe zera mu gihe cy’izuba
N’imizabibu wasaruye.+
33 Ibyishimo n’umunezero ntibicyumvikana mu murima w’ibiti byera imbuto
No mu gihugu cya Mowabu.+
Natumye divayi idakomeza gutembera aho bayengera.
Nta muntu uzongera kunyukanyuka imizabibu asakuza bitewe n’ibyishimo.
N’uzasakuza ntazaba abitewe n’ibyishimo.’”+
34 “‘Batakira i Heshiboni,+ ijwi ryo gutaka kwabo rikagera muri Eleyale.+
Ijwi ryabo ryumvikanira i Yahasi.+
Batakira i Sowari ijwi ryabo rikumvikanira i Horonayimu+ no muri Egulati-shelishiya.
Amazi y’i Nimurimu na yo azakama.+
35 Yehova aravuga ati: “nzatuma muri Mowabu hatongera kubamo umuntu
Uzana ituro ahantu hirengeye
N’umuntu utambira ibitambo imana ye.
36 Ni yo mpamvu umutima wanjye uzaririra Mowabu nk’umwironge*+
Kandi umutima wanjye ukaririra ab’i Kiri-heresi nk’umwironge.*
Kuko ubutunzi yagezeho buzarimbuka.
37 Buri mutwe ufite uruhara+
N’ubwanwa bwose bwarogoshwe.
38 “Yehova aravuga ati: ‘ku bisenge by’amazu y’i Mowabu byose
N’ahantu hahurira abantu benshi hose,
Humvikana amajwi y’abantu barira,
Kuko namenaguye Mowabu
Nk’uko umuntu amena ikibindi atagikeneye.’
39 ‘Mbega ukuntu Mowabu ifite ubwoba bwinshi! Nimurire cyane.
Yasubiye inyuma kubera gukorwa n’isoni.
Mowabu yarasetswe,
Abayikikije bose iyo bayibonye bagira ubwoba.’”
40 “Yehova aravuga ati:
41 Imijyi yayo izafatwa
N’ahantu hayo hakomeye hafatwe.
Uwo munsi umutima w’abarwanyi b’i Mowabu
Uzamera nk’uw’umugore ugiye kubyara.’”
43 Yewe muturage w’i Mowabu we,
Ubwoba, urwobo n’umutego bikugezeho,’ ni ko Yehova avuga.
44 Yehova aravuga ati: ‘umuntu uzahunga bitewe n’ubwoba, azagwa mu rwobo
Kandi uzazamuka ava mu rwobo azafatirwa mu mutego.’
‘Kuko nzatuma umwaka wo guhana Mowabu uyigeraho.’
45 ‘Abantu bahunga bahagaze mu gicucu cya Heshiboni bacitse intege.
Kuko umuriro uzaturuka i Heshiboni,
Ikirimi cy’umuriro kigaturuka muri Sihoni.+
Umuriro uzatwika impanga ya Mowabu
Kandi utwike agahanga k’abarwanyi b’abagome.’+
46 ‘Ugize ibyago Mowabu we!
Abantu b’i Kemoshi+ barashize.
Abahungu bawe bajyanywe ari imfungwa
Kandi abakobwa bawe na bo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
47 Ariko mu minsi ya nyuma nzahuriza hamwe abajyanywe ari imfungwa b’i Mowabu,’ ni ko Yehova avuga.
‘Aha ni ho urubanza Mowabu yaciriwe rurangiriye.’”+
49 Ibyahanuriwe Abamoni.+ Yehova aravuga ati:
“Ese Isirayeli nta bahungu igira?
Ese ntifite uzahabwa umurage wayo?
Kuki abantu bayo batuye mu mijyi ya Isirayeli?”
2 “Yehova aravuga ati: ‘ubwo rero mu minsi iri imbere,
Nzatuma ijwi riburira abantu ko hagiye kuba intambara ryumvikanira i Raba+ y’Abamoni.+
Hazahinduka ikirundo cy’amatongo
Kandi imidugudu yaho* izatwikwa n’umuriro.’
‘Isirayeli izafata akarere k’abayambuye akarere kayo,’+ ni ko Yehova avuga.
3 ‘Rira cyane Heshiboni we, kuko Ayi yasenywe.
Mwa midugudu y’i Raba mwe, nimurire,
Mwambare imyenda y’akababaro.*
Murire cyane kandi muzerere mu ngo z’amatungo zubakishijwe amabuye,*
Kuko Malikamu izajyanwa ku ngufu,
Hamwe n’abatambyi bayo n’abatware bayo.+
4 Kuki wirata ibibaya byawe,
Wa mukobwa w’umuhemu we,
Kuki wirata ibibaya byawe birimo amazi, wowe wiringira ubutunzi bwawe
Kandi ukavuga uti: “ni nde uzantera?”’”
5 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ngiye kuguteza ikintu giteye ubwoba,
Kizaturuka mu bagukikije bose.
Muzatatanyirizwa mu byerekezo byose
Kandi nta wuzahuriza hamwe abahunga.’”
6 “Yehova aravuga ati: ‘ariko nyuma yaho nzahuriza hamwe imfungwa z’Abamoni.’”
7 Ibyahanuriwe Edomu. Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ese i Temani nta bwenge bukihaba?+
Ese abafite ubushishozi ntibagitanga inama nziza?
Ese ubwenge bwabo bwaraboze?
8 Muhunge!
Musubire inyuma! Mwa baturage b’i Dedani mwe, mumanuke hasi mwihisheyo.+
Kuko igihe cyo guhana Esawu nikigera,
Nzamuteza ibyago.
9 Ese abasarura imizabibu nibagera iwanyu,
Ntibazabasigira iyo guhumba?*
Nanone iyo abajura baje nijoro,
Bangiza ibyo bashaka byose.+
10 Ariko Esawu nzamumaraho amashami yose.
Nzatuma aho yihisha hagaragara,
Ku buryo adashobora kwihisha.
11 Siga abana bawe b’imfubyi,
Nanjye nzabarokora
Kandi abapfakazi bawe bazanyiringira.”
12 Yehova aravuga ati: “Ese niba abataraciriwe urubanza rwo kunywera ku gikombe bazakinyweraho, utekereza ko wowe utazahanwa? Uko byagenda kose uzahanwa, kuko ugomba kukinyweraho.”+
13 Yehova aravuga ati: “Njye ubwanjye narahiye mu izina ryanjye ko i Bosira hazahinduka ikintu giteye ubwoba,+ igitutsi, amatongo n’umuvumo.* Nanone imijyi yaho yose, izahinduka amatongo kugeza iteka ryose.”+
14 Hari inkuru numvise iturutse kuri Yehova
Kandi hari umuntu woherejwe mu bihugu ngo avuge ati:
“Muhurire hamwe mumutere.
Mwitegure mujye kurwana.”+
15 “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu,
Ntuma abantu bagusuzugura.+
16 Wowe utuye ahantu ho kwihisha mu rutare,
Ugatura hejuru ku musozi,
Ubwoba wateraga abandi
N’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.
Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru nk’igisiga cya kagoma,
Nzaguhanurayo,” ni ko Yehova avuga.
17 “Edomu izahinduka ikintu giteye ubwoba.+ Umuntu uzayinyuraho wese azayitegereza afite ubwoba kandi avugirize kubera ibyago byose byayigezeho.” 18 Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+
19 “Dore umuntu azaza nk’intare+ iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, agana mu rwuri* rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha. Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri* wampagarara imbere?+ 20 Ubwo rero nimwumve umwanzuro Yehova yafatiye Edomu n’ibyago azateza abaturage b’i Temani.+
Abana bo mu mukumbi bazajyanwa kure.
Urwuri* rwabo azaruhindura amatongo kubera bo.+
21 Kubera urusaku rwo kugwa kwabo isi yaratigise.
Nimwumve urusaku.
Rwarumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.+
Kuri uwo munsi, umutima w’abarwanyi bo muri Edomu
Uzamera nk’umutima w’umugore urimo kubyara.”
23 Ibyahanuriwe Damasiko:+
“Ab’i Hamati+ no muri Arupadi bakozwe n’isoni,
Kuko bumvise inkuru mbi.
Bagize ubwoba bwinshi.
Inyanja irahangayitse ku buryo idashobora gutuza.
24 Damasiko yacitse intege.
Yasubiye inyuma irahunga kandi yicwa n’ubwoba.
Yarahangayitse kandi ifatwa n’ububabare
Nk’ubw’umugore urimo kubyara.
25 Bishoboka bite ko umujyi abantu bashimagiza
Kandi wahoragamo ibyishimo utatawe?
26 Abasore bayo bazicirwa ahahurira abantu benshi
Kandi abasirikare bayo bazapfa kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.
27 “Nzatwika urukuta rw’i Damasiko
Kandi iminara ikomeye ya Beni-hadadi izatwikwa n’umuriro.”+
28 Ibyahanuriwe Kedari+ n’ubwami bwa Hasori, ubwo Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yatsinze. Yehova aravuga ati:
“Nimuhaguruke mujye i Kedari
Maze murimbure ab’i Burasirazuba.
29 Amahema yabo n’amatungo yabo bizajyanwa,
Ni ukuvuga imyenda y’amahema yabo n’ibyo batunze byose.
Bazamburwa ingamiya zabo
Kandi abantu bazababwira bati: ‘igiteye ubwoba kiri ahantu hose.’”
30 Yehova aravuga ati:
“Mwa baturage b’i Hasori mwe nimuhunge. Muhungire kure cyane. Nimumanuke hasi cyane mutureyo.
Kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yabacuriye umugambi
Kandi akaba afite umugambi wo kubagirira nabi.”
31 Yehova aravuga ati: “Nimuhaguruke mutere abantu bafite amahoro,
Batuye ahantu hari umutekano.
Ntihagira inzugi n’ibyo zifataho; batuye ukwabo.
32 Ingamiya zabo zizasahurwa
N’amatungo yabo menshi azasahurwa.
Nzabateza ibyago biturutse mu byerekezo byose,” ni ko Yehova avuga.
33 “Hasori izahinduka aho ingunzu* ziba,
Ihinduke ahantu hadatuwe kugeza iteka ryose.
Nta muntu uzahatura
Kandi nta muntu uzahaba.”
34 Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ibizaba kuri Elamu+ ati: 35 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘dore ngiye kuvuna umuheto wa Elamu,+ ari wo imbaraga zayo zishingiyeho.* 36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu mpera enye z’ijuru. Abayituye nzabatatanyiriza muri ibyo byerekezo byose by’imiyaga. Nta gihugu na kimwe abatatanyijwe bo muri Elamu batazageramo.’”
37 “Nzamenagurira abo muri Elamu imbere y’abanzi babo n’abashaka kubica.* Nzabateza ibyago, ni ukuvuga uburakari bwanjye bugurumana nk’umuriro,” ni ko Yehova avuga. “Nzabakurikiza inkota kugeza igihe nzabatsemberaho.”
38 Yehova aravuga ati: “Nzashyira intebe yanjye y’ubwami muri Elamu+ kandi nzarimbura umwami n’abatware baho.”
39 Yehova aravuga ati: “Ariko mu minsi ya nyuma nzahuriza hamwe imfungwa zo muri Elamu.”
50 Ibi ni byo Yehova yavuze kuri Babuloni,+ igihugu cy’Abakaludaya, akoresheje umuhanuzi Yeremiya:
2 “Nimubivuge mu bihugu kandi mubitangaze.
Nimushinge ikimenyetso kandi mubitangaze.
Ntimugire icyo muhisha,
Muvuge muti: ‘Babuloni yafashwe.+
Beli yakojejwe isoni.+
Merodaki yahahamutse.
Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,
Ibigirwamana byayo biteye iseseme byahahamutse.’
3 Hari igihugu cyayiteye giturutse mu majyaruguru.+
Ni cyo cyatumye ihinduka ikintu giteye ubwoba,
Ku buryo nta muntu uyituyemo.
Abantu bahunganye n’amatungo;
Barigendeye.”
4 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, Abisirayeli bazazana n’Abayuda.+ Bazaza barira inzira yose+ kandi bose bazashaka Yehova Imana yabo.+ 5 Bazabaririza aho inzira igana i Siyoni iherereye, ari ho berekeza amaso,+ bavuga bati: ‘nimuze twiyunge na Yehova, tugirane na we isezerano rihoraho ritazibagirana.’+ 6 Abantu banjye babaye nk’intama zazimiye.+ Abungeri* babo barabayobeje.+ Babajyanye ku misozi, babazerereza babavana ku musozi bakabajyana ku gasozi. Bibagiwe aho baba. 7 Abababonaga bose barabaryaga+ kandi abanzi babo baravuze bati: ‘nta cyaha tuzabarwaho, kuko bacumuye kuri Yehova, we utuye ahantu hakiranuka kandi akaba ibyiringiro bya ba sekuruza; ni we Yehova.’”
8 “Muhunge muve muri Babuloni,
Muve mu gihugu cy’Abakaludaya,+
Mumere nk’amatungo agenda imbere y’ayandi ayayoboye.
9 Dore ngiye guhuriza hamwe ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru+
Kandi ntume bitera Babuloni.
Bizayitera byiteguye kurwana
Kandi bizayifata.
Imyambi yabo imeze nk’iy’umurwanyi,
Utuma ababyeyi bapfusha abana babo.+
Iyo barashe ntibahusha.
10 Igihugu cy’Abakaludaya kizasahurwa.+
Abagisahura bose bazahaga,”+ ni ko Yehova avuga.
Mwakomeje gukina nk’inyana iri mu bwatsi
Kandi mukomeza kwivuga nk’amafarashi.
12 Mama wanyu yakozwe n’isoni.+
Mama wanyu wababyaye yarahemukiwe.
Dore ni we udafite agaciro mu bihugu byose,
Ameze nk’ahantu humagaye n’ubutayu.+
Umuntu uzanyura i Babuloni wese azayitegereza afite ubwoba,
Maze avugirize kubera ibyago byayigezeho.+
14 Mwese abakora imiheto,*
Nimwitegure gutera Babuloni muyiturutse impande zose.
15 Nimuyivugirize urusaku rw’intambara muturutse impande zose,
Kuko yamaze gutsindwa.
Muyihimureho.
Muyikorere nk’ibyo yabakoreye.+
16 Murimbure muri Babuloni umuntu utera imbuto
N’umuntu usarura akoresheje umuhoro.+
Kubera ko inkota izaba ibamereye nabi, buri wese azasubira muri bene wabo,
Buri wese ahunge asubire mu gihugu cye.+
17 “Abisirayeli bameze nk’intama zatatanye.+ Intare zarabatatanyije.+ Umwami wa Ashuri ni we wabanje kubarya+ hanyuma Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni ahekenya amagufwa yabo.+ 18 Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘dore ngiye guhana umwami w’i Babuloni, mpane n’igihugu cye nk’uko nahannye umwami wa Ashuri.+ 19 Nzagarura Isirayeli mu rwuri* rwe,+ arishe i Karumeli n’i Bashani+ kandi azahaga* ari mu misozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+
20 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,
Ikosa rya Isirayeli rizashakishwa,
Ariko ntirizaboneka;
Kandi ibyaha bya Yuda ntibizaboneka,
Kuko nzababarira abo naretse bagasigara.”+
21 Yehova aravuga ati: “Zamuka utere igihugu cya Meratayimu, utere n’abatuye i Pekodi.+
Ubatsembe kandi ubarimbure.
Ukore ibyo nagutegetse byose.
22 Mu gihugu hari urusaku rw’intambara
No kurimbura gukomeye.
23 Mbega ukuntu inyundo y’umucuzi yamenaguraga isi yose, yacitsemo kabiri ikameneka!+
Mbega ukuntu Babuloni yahindutse ikintu giteye ubwoba mu bihugu!+
24 Babuloni we, naguteze umutego uwugwamo
Kandi ntiwabimenye.
Warabonetse urafatwa+
Kuko ari Yehova warwanyije.
25 Yehova yafunguye aho abika intwaro,
Avanamo intwaro z’uburakari bwe.+
Kuko hari umurimo Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo
Agiye gukorera mu gihugu cy’Abakaludaya.
26 Muyitere muturutse mu turere twa kure cyane.+
Mufungure ibigega byayo.+
Ibiyirimo mubirunde nk’ibinyampeke.
Ntihagire umuntu n’umwe uyisigaramo.
27 Mwice ibimasa bikiri bito byaho byose.+
Bimanuke bijya mu ibagiro.
Bigushije ishyano kuko umunsi wabyo wageze;
Igihe cyo kubihagurukira kirageze.
28 Nimwumve urusaku rw’abahunga,
Urusaku rw’abacitse bava muri Babuloni,
Bajya kubwira Siyoni ko Yehova Imana yacu igiye kwihorera,
Ihorera urusengero rwayo.+
29 Mutumeho abarashisha imiheto,
Abazi gukoresha imiheto bose,+ baze barwanye Babuloni.
Bayigote impande zose ntihagire n’umwe ubacika.
Kuko yirase kuri Yehova,
Ikirata ku Wera wa Isirayeli.+
30 Ni yo mpamvu abasore bayo bazagwa aho abantu benshi bahurira,+
N’abasirikare bayo bose bakarimbuka* uwo munsi,” ni ko Yehova avuga.
31 Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Dore ngiye kukurwanya+ wa cyigomeke we+
Kuko umunsi wawe wageze, ni ukuvuga igihe cyo kukubaza ibyo wakoze.
32 Wa cyigomeke we uzasitara ugwe
Kandi ntuzabona uwo kuguhagurutsa.+
Nzatwika imijyi yawe
Kandi umuriro uzatwika ibintu byose bigukikije.”
33 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Abisirayeli n’Abayuda bagirirwa nabi
Kandi ababajyanye ku ngufu bose barabagumanye,+
Banga kubarekura ngo bagende.+
Azababuranira byanze bikunze,+
Kugira ngo atume mu gihugu hatuza+
Kandi ateze akavuyo mu baturage b’i Babuloni.”+
35 Yehova aravuga ati: “Inkota iteye Abakaludaya,
Iteye abaturage b’i Babuloni n’abatware baho n’abanyabwenge baho.+
36 Inkota izica abahanuzi b’ibinyoma,* bamere nk’abasazi.
Inkota izica abarwanyi b’i Babuloni kandi bazagira ubwoba bwinshi.+
37 Inkota izica amafarashi yaho n’amagare y’intambara
Kandi yice abantu bo mu bindi bihugu baba muri uwo mujyi,
Maze bamere nk’abagore.+
Inkota izibasira ubutunzi bwaho maze busahurwe.+
38 Kurimbuka bigeze ku mazi yaho kandi azakama.+
Ni igihugu cy’ibishushanyo bibajwe+
Kandi bakomeza kwitwara nk’abasazi bitewe n’ibintu biteye ubwoba berekwa.
39 Ni yo mpamvu inyamaswa zo mu butayu n’inyamaswa zihuma zizahaba
Kandi ni ho otirishe* zizatura;+
Ntizongera guturwa
Kandi nta muntu uzayibamo uko ibihe bizagenda bikurikirana.”+
40 Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora+ n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+
41 Dore hari abantu baje baturutse mu majyaruguru;
Igihugu gikomeye n’abami bakomeye+ bazahaguruka,
Baturutse mu turere twa kure cyane tw’isi.+
42 Bamenyereye kurwanisha umuheto n’icumu.+
Ni abagome kandi ntibazagira imbabazi+
Iyo bagenda ku mafarashi yabo,
Urusaku rwabo ruba rumeze nk’urw’inyanja yarakaye.+
Yewe mukobwa w’i Babuloni we, bishyize hamwe nk’umuntu umwe ngo bagutere.+
Yishwe n’agahinda,
Agira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara.
44 “Dore umuntu azaza nk’intare iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, atere urwuri* rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma bahunga baruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha.+ Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri* wampagarara imbere?+ 45 Ubwo rero, nimwumve umwanzuro Yehova yafatiye Babuloni+ n’ibyago azateza igihugu cy’Abakaludaya.
Abana bo mu mukumbi bazajyanwa kure.
Urwuri rwabo azaruhindura amatongo kubera bo.+
46 Urusaku rwo gufata Babuloni ruzatigisa isi
Kandi urusaku ruzumvikana mu bihugu.”+
51 Yehova aravuga ati:
2 Nzohereza i Babuloni abantu bagosora
Kandi bazayigosora isigare ari igihugu kirimo ubusa.
Ku munsi w’amakuba bazayitera bayiturutse impande zose.+
3 Urashisha umuheto nareke kuwukora
Kandi ntihagire uhaguruka yambaye ikoti ry’icyuma.
Ntimugirire impuhwe abasore baho,+
Ahubwo murimbure ingabo zayo zose.
4 Bazicirwa mu gihugu cy’Abakaludaya
Kandi bazatererwa inkota mu mihanda y’i Babuloni.+
5 Yehova nyiri ingabo Imana y’Abisirayeli n’Abayuda ntiyabaretse ngo babe abapfakazi.+
Ariko igihugu* cyabo cyuzuye ibyaha bakoreye Uwera wa Isirayeli.
Ntimurimbuke muzize icyaha cyayo.
Igihe cya Yehova cyo kwihorera cyageze.
Agiye kuyikorera ibihuje n’ibyo yakoze.+
7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,
Yasindishije abatuye isi bose.
Ibihugu byasinze divayi yayo.+
Ni yo mpamvu ibihugu bimeze nk’ibyasaze.+
8 Babuloni yaguye mu buryo butunguranye iramenagurika.+
Nimuyiririre.+
Muyishakire umuti wo kuyivura ububabare bwayo, wenda yakira.”
9 “Twagerageje gukiza Babuloni, ariko yanze gukira.
Muyireke, muze twigendere buri wese ajye mu gihugu cye,+
Kuko urubanza rwayo rwageze mu ijuru;
Rwarazamutse rugera mu bicu.+
10 Yehova yaraturenganuye.+
Nimuze tuvugire muri Siyoni ibyo Yehova Imana yacu yakoze.”+
11 “Mutyaze imyambi,+ mufate ingabo zifite ishusho y’uruziga.*
Yehova yatumye abami b’Abamedi bagira icyo bakora
Kuko ashaka kurimbura Babuloni.+
Ni igihe cyo kwihorera kwa Yehova, ahorera urusengero rwe.
12 Nimushinge ikimenyetso*+ kugira ngo mutere inkuta z’i Babuloni.
Mucunge umutekano cyane, mushyire abarinzi mu myanya yabo.
Mushyireho abo gutega umwanzi,
Kuko Yehova ari we wateguye iyo gahunda
Kandi azakora ibyo yiyemeje gukorera abaturage b’i Babuloni.”+
13 “Yewe mugore utuye ku mazi menshi,+
Ukagira ubutunzi bwinshi,+
Iherezo ryawe riraje; igihe cyawe cyo kubona inyungu kirarangiye.+
14 Yehova nyiri ingabo yarahiye mu izina rye aravuga ati:
‘Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige
Kandi bazavuza induru bishimira ko bagutsinze.’+
15 Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,
Ashyiraho ubutaka buhingwa, akoresheje ubwenge bwe,+
Arambura ijuru, akoresheje ubuhanga bwe.+
16 Iyo yumvikanishije ijwi rye,
Amazi yo mu ijuru arivumbagatanya
Kandi agatuma ibicu* bizamuka biturutse ku mpera z’isi.
17 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.
Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+
Kuko igishushanyo cye gikoze mu cyuma* ari ikinyoma gusa
Kandi nta mwuka ubibamo.+
18 Byose ni ubusa;+ ni ibyo gusekwa.
Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka.
19 Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,
Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,
Ikarema n’inkoni y’umurage we.+
Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye.”+
20 “Uri ubuhiri bwanjye, uri intwaro y’intambara,
Kuko ari wowe nzakoresha menagura ibihugu,
Ni wowe nzakoresha ndimbura ubwami.
21 Ni wowe nzakoresha menagura ifarashi n’uyigenderaho
Kandi ni wowe nzakoresha menagura igare ry’intambara n’urigenderaho.
22 Ni wowe nzakoresha menagura umugabo n’umugore.
Ni wowe nzakoresha menagura umusaza n’umwana muto,
Ni wowe nzakoresha menagura umusore n’inkumi.
23 Ni wowe nzakoresha menagura umwungeri* n’amatungo aragiye.
Ni wowe nzakoresha menagura umuhinzi n’amatungo ahingisha,
Ni wowe nzakoresha menagura ba guverineri n’abatware.
24 Nzitura Babuloni n’abaturage b’u Bukaludaya bose
Ibibi byose bakoreye muri Siyoni imbere yanyu,”+ ni ko Yehova avuga.
Nzarambura ukuboko kwanjye nguhane maze nguhanure ku rutare ugwe hasi
Kandi nguhindure umusozi wahiye.”
26 Yehova aravuga ati: “Abantu ntibazagukuraho ibuye rikomeza inguni cyangwa fondasiyo,
Kuko uzahinduka amatongo kugeza iteka ryose.+
Mushyireho* umusirikare atoranye ingabo zo kuyitera,
Amafarashi ayitere ameze nk’inzige zikiri nto.
28 Mushyireho* ibihugu byo kuyitera,
Abami b’u Bumedi,+ ba guverineri babwo n’abatware babwo bose
N’ibihugu byose bategeka.
29 Isi izatigita kandi igire ubwoba,
Kuko ibyo Yehova yateganyije gukorera Babuloni bizaba,
Kugira ngo Babuloni ihinduke ikintu giteye ubwoba, isigare nta muntu uyituyemo.+
30 Abarwanyi b’i Babuloni baretse kurwana,
Biyicariye ahantu hari umutekano.
Amazu yaho yarahiye.
Ibifashe inzugi zaho byaravunaguritse.+
31 Umuntu ugiye kuvuga uko ibintu bimeze arihuta agahura n’undi,
Umuntu utwaye ubutumwa agahura n’undi,
Bakajya kubwira umwami w’i Babuloni ko umujyi wafashwe impande zose,+
32 Ko ibyambu byafashwe,+
Ko amato akoze mu rufunzo yatwitswe
Kandi ko abasirikare bafite ubwoba bwinshi.”
33 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati:
“Umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga bahuriraho imyaka.
Igihe cyo kumusya kirageze,
Harabura igihe gito ngo asarurwe.”
34 “Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yarandiye.+
Yatumye nyoberwa icyo nkora.
Yansize meze nk’igikoresho kirimo ubusa.
Yamize adahekenye nk’ikiyoka kinini,+
Yujuje mu nda ye ibintu byanjye byiza.
Yanjugunye kure.
35 Umuturage w’i Siyoni aravuga ati: ‘urugomo nakorewe n’urwakorewe umubiri wanjye rube kuri Babuloni.’+
Yerusalemu iravuga iti: ‘amaraso yanjye abe ku gihugu cy’u Bukaludaya.’”
36 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:
Nzakamya inyanja yayo nkamye n’amariba yayo.+
37 Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye,+
Ibe ikintu giteye ubwoba kandi abayibonye bose bavugirize
Kandi isigare nta wuyituyemo.+
39 Yehova aravuga ati: “Nibamara kunezerwa nzabategurira ibirori mbasindishe
Kugira ngo bishime.+
Bazasinzira ibitotsi bidashira
Ku buryo batazakanguka.”+
40 “Nzabamanura mu ibagiro bameze nk’abana b’intama
Nk’amapfizi y’intama ari kumwe n’ihene.”
41 “Mbega ukuntu Sheshaki* yafashwe!+
Mbega ngo harafatwa kandi ari ho hari Ikuzo ry’isi yose!+
Mbega ngo Babuloni irahinduka ikintu giteye ubwoba mu mahanga!
42 Inyanja yarazamutse irengera Babuloni;
Yarenzweho n’imiraba yayo myinshi.
43 Imijyi yayo yabaye ikintu giteye ubwoba, igihugu cyumagaye n’ubutayu.
Nta muntu uzongera kuyibamo kandi nta wuzongera kuyinyuramo.+
Ibihugu ntibizongera kuyisanga
Kandi inkuta za Babuloni zizagwa.+
46 Ntimuterwe ubwoba cyangwa ngo muhahamurwe n’inkuru muzumva mu gihugu.
Mu mwaka umwe hazaza inkuru,
Mu mwaka ukurikiyeho haze indi nkuru.
Zizaba zivuga urugomo ruri mu gihugu n’umwami urwana n’undi mwami.
47 Ni yo mpamvu mu minsi izaza,
Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni.
Igihugu cyose kizakorwa n’isoni
Kandi abantu bayo bishwe bazayigwamo.+
48 Ijuru n’isi n’ibibirimo byose
Bizishima Babuloni+ nirimbuka
Kuko abo kuyirimbura bazaturuka mu majyaruguru.”+ Ni ko Yehova avuga.
49 “Babuloni yatumye abishwe ba Isirayeli bagwa,+
Kandi ituma abishwe bo mu isi yose bagwa i Babuloni.
50 Yemwe abarokotse, nimukomeze mugende ntimuhagarare.+
Nimugera kure mwibuke Yehova
Kandi mwibuke Yerusalemu mu mitima yanyu.”+
51 “Twakojejwe isoni kuko twumvise ibitutsi.
Ikimwaro cyuzuye mu maso hacu,
Kuko abanyamahanga bateye ahera ho mu nzu ya Yehova.”+
52 Yehova aravuga ati: “Ni yo mpamvu mu minsi igiye kuza,
Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe byaho
Kandi abakomeretse bazatakira mu gihugu hose.”+
53 Yehova aravuga ati: “Niyo Babuloni yazamuka ikagera ku ijuru+
Kandi niyo yakomeza inkuta zayo ndende,
Nzohereza abarimbuzi bayisenye.”+
54 “Nimwumve! Nimwumve urusaku ruturutse i Babuloni,+
Urusaku rwo kurimbuka rukomeye ruturutse mu gihugu cy’Abakaludaya+
55 Kuko Yehova agiye kurimbura Babuloni.
Azacecekesha ijwi ryayo rikomeye
Kandi imiraba yaho izivumbagatanya nk’amazi menshi.
Bazumvikanisha urusaku rw’ijwi ryabo.
56 Kubera ko uzaza kurimbura azatera Babuloni,+
Abarwanyi bayo bazafatwa,+
Imiheto yabo ivunagurwe,
Bitewe n’uko Yehova ari Imana yitura abantu ibyo bakoze.+
Azitura buri wese ibihuye n’ibyo yakoze.”+
57 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Nzasindisha abatware baho n’abanyabwenge baho,+
Ba guverineri, abayobozi bungirije n’abarwanyi baho
Kandi bazasinzira ibitotsi bidashira,
Ku buryo batazakanguka.”+
58 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Nubwo inkuta za Babuloni ari nini zizasenyuka+
Kandi nubwo amarembo yayo ari maremare, azatwikwa.
Abantu bazaruhira ubusa.
Ibihugu bizananirwa maze bitwikwe n’umuriro.”+
59 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Seraya ni we witaga ku bintu by’umwami. 60 Yeremiya yandika mu gitabo kimwe ibyago byose byagombaga kugera kuri Babuloni, yandikamo imanza zose Babuloni yaciriwe. 61 Nanone Yeremiya yabwiye Seraya ati: “Nugera i Babuloni, ukihabona uzasome aya magambo yose mu ijwi ryo hejuru. 62 Uvuge uti: ‘Yehova, waciriye urubanza aha hantu, uvuga ko hazarimbuka kandi hagasigara hadatuwe n’abantu cyangwa inyamaswa kandi ko hazakomeza kudaturwa kugeza iteka ryose.’+ 63 Kandi nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye maze ukijugunye mu ruzi rwa Ufurate. 64 Uvuge uti: ‘uku ni ko Babuloni izarohama ntiyongere kuzamuka,+ bitewe n’amakuba ngiye kuyiteza; bazacika intege.’”+
Aha ni ho amagambo ya Yeremiya arangiriye.
52 Sedekiya+ yagiye ku butegetsi afite imyaka 21, amara imyaka 11 ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 2 Sedekiya yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 3 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda, bitewe n’uko Yehova yabarakariye kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+ 4 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye i Yerusalemu bahashinga amahema, bubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi.+ 5 Yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.
6 Ku itariki ya cyenda z’ukwezi kwa kane,+ inzara yari nyinshi mu mujyi, abaturage barabuze ibyokurya.+ 7 Nyuma yaho abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, zikomeza zerekeza muri Araba.+ 8 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye Sedekiya,+ zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 9 Nuko Abakaludaya baramufata bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, hanyuma amucira urubanza. 10 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye kandi yicira abatware b’u Buyuda i Ribula. 11 Hanyuma umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni, amufungirayo kugeza igihe yapfiriye.
12 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya 10, Nebuzaradani, wayoboraga abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse. 14 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu.+
15 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami, yajyanye ku ngufu bamwe mu bantu baciriritse n’abantu bari basigaye mu mujyi. Nanone yafashe abari baratorotse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga bari barasigaye.+ 16 Ariko Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami yasize bamwe mu bantu bari bakennye cyane bo muri icyo gihugu, abagira abakozi bakora mu mirima y’imizabibu n’indi mirimo y’agahato y’ubuhinzi.+
17 Abakaludaya bamenaguye inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi+ gicuzwe mu muringa byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 18 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibisorori,+ ibikombe+ n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 19 Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikarabiro,+ ibikoresho byo kurahuza amakara, ibisorori, ibikoresho byo kuvanaho ivu, ibitereko by’amatara,+ ibikombe n’ibisorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo n’ifeza nyayo.+ 20 Nta muntu washoboraga kumenya uburemere bw’umuringa bwa za nkingi ebyiri, ikigega cy’amazi, ibimasa 12 bicuzwe mu muringa+ byari biteretseho ikigega cy’amazi n’amagare, ibyo Umwami Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova.
21 Ku birebana n’inkingi, buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ Umubyimba wayo wanganaga na santimetero zirindwi n’ibice bine* kandi imeze nk’itiyo. 22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.*+ Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga. 23 Mu mpande za buri mutwe hariho amakomamanga 96, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga 100.+
24 Nanone kandi, umukuru w’abarindaga umwami yajyanye umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu.+ 25 Yakuye mu mujyi umukozi w’ibwami wayoboraga abasirikare, abajyanama barindwi bihariye b’umwami bari aho mu mujyi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo n’abaturage 60 basanzwe yasanze mu mujyi. 26 Nebuzaradani wari umukuru w’abarindaga umwami yarabafashe, abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula. 27 Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati. Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+
28 Uyu ni wo mubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye i Babuloni ku ngufu. Mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayahudi 3.023.+
29 Mu mwaka wa 18 Nebukadinezari+ yavanye i Yerusalemu abantu 832.
30 Mu mwaka wa 23 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari, Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami yajyanye Abayahudi 745+
Abajyanywe bose hamwe ni 4.600.
31 Mu mwaka wa 37 igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 25, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye muri gereza Yehoyakini umwami w’u Buyuda.+ 32 Yamubwiye amagambo yo kumuhumuriza, amuha umwanya ukomeye kurusha abandi bari kumwe na we i Babuloni. 33 Nuko Yehoyakini akuramo imyenda yo muri gereza kandi akajya arira ku meza y’umwami igihe cyose yari akiriho. 34 Umwami w’i Babuloni yamuhaga ibyokurya buri munsi, ni ukuvuga igihe cyose yari akiriho, kugeza igihe yapfiriye.
Bishobora kuba bisobanura “Yehova ashyira hejuru.”
Cyangwa “naragutoranyije.”
Cyangwa “nagutoranyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mbere y’uko uva mu nda ya mama wawe.”
Cyangwa “ndacyari muto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ry’ukangura.”
Cyangwa “inkono y’umunwa munini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “irimo guhungizwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kenyera.”
Cyangwa “mu gihugu kirimo imirima y’ibiti byera imbuto.”
Cyangwa “abashumba.”
Cyangwa “ku birwa.”
Cyangwa “bikorogoshorera.” Uko bigaragara ni mu rutare.
Cyangwa “intare zikiri nto z’umugara.”
Cyangwa “Memfisi.”
Ni ukuvuga, umugezi wisuka mu Ruzi rwa Nili.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ubwoko bw’umunyu wakoreshwaga mu gusukura ibintu no kumesa.
Cyangwa “utihumanyije.”
Cyangwa “imana zo mu bindi bihugu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ugenda yimuka mu butayu, ashakisha aho kuragira amatungo ye.”
Cyangwa “guhumanya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso hawe hameze nk’ah’umugore w’indaya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wakomeje kunyura mu nzira nyinshi.”
Cyangwa “imana zo mu bindi bihugu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umugabo wanyu.”
Cyangwa “abashumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuje n’umutima wanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kurusha ingabo z’ibihugu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo babana.”
Cyangwa “imana iteye isoni.”
Cyangwa “musiramurwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “mwikubite mu gatuza.”
Cyangwa “none dore inkota yugarije ubugingo bwacu.”
Ni imvugo y’ubusizi, yumvikanisha impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Ni ukuvuga, abacungaga umujyi kugira ngo bamenye igihe gikwiriye cyo kuwutera.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ayi wee amara yanjye!”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu nkingi z’umutima wanjye.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye bwumvise.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusaku rw’intambara.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “sinzicuza.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”
Cyangwa “kuko ubugingo bwanjye bunaniwe cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibacitse intege.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “guhorera ubugingo bwanjye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta wubaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwa bapfapfa batagira umutima mwe.”
Ni imvura yagwaga hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.
Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.
Cyangwa “guhorera ubugingo bwanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwiyeze.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye bukwange.”
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi yabo ntiyakebwe.”
Cyangwa “imvune.”
Cyangwa “baca hejuru.”
Cyangwa “ubugingo bwanyu buzamererwa neza.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibise.”
Cyangwa “ibigunira.”
Ni umwana wavutse ari umwe.
Ubwirwa aha ni Yeremiya.
Cyangwa “icyuma cy’isasu.”
Cyangwa “yanzwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “aya mazu.” Bikaba byerekeza ku mazu yose yari yubatse ahari urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana batagira papa wabo.”
Cyangwa “iteka n’iteka.”
Cyangwa “mugatambira Bayali ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo nazindukaga kare nkababwira.”
Izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Cyangwa “barakaza; bashotora.”
Cyangwa “inama.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri munsi nkazinduka kare nkabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakomeje gushinga ijosi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubudahemuka ntibukirangwa mu kanwa kabo.”
Cyangwa “ugaragaza umuhigo wahize.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kandi kitigeze kiza no mu mutima wanjye.”
Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.
Ni ubwoko bw’igisiga kijya gusa n’ikiyongoyongo.
Cyangwa “igihe cyacyo cyagenwe.”
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Cyangwa “igihe cyo kwimuka.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “abanyamabanga.”
Cyangwa “imvune.”
Cyangwa “baca hejuru.”
Ni umuntu uvura uwariwe n’inzoka.
Cyangwa “umuganga.”
Cyangwa “guhorera ubugingo bwanjye.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “wasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “kadahwema.” Ni ibintu abantu bakora, bakabishyira mu murima kugira ngo bijye bikanga inyoni.
Mu mwandiko wa kera umurongo wa 11 wanditswe mu rurimi rw’Icyarameyi.
Cyangwa “umwuka.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Afungura amazi y’imvura akanayafunga.”
Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
Cyangwa “kujugunya nkoresheje umuhumetso.”
Cyangwa “imvune.”
Cyangwa “abashumba.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Uko bigaragara ni Yeremiya wabwirwaga.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Ni amabuye y’agaciro bashongeshaga akavamo ibyuma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amen.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare maze nkabihanangiriza.”
Cyangwa “batambira ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka.”
Cyangwa “ikigirwamana giteye isoni.”
Ni ukuvuga, Yeremiya.
Ni ukuvuga, ibitambo byatambirwaga mu rusengero.
Uvugwa aha ni Yuda.
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “uwo ubugingo bwanjye bukunda.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “abashumba.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hari mu cyunamo.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye buzarira.”
Bisobanura, mama w’umwami. Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.
Cyangwa “iragoswe.”
Cyangwa “Umunyetiyopiya.”
Cyangwa “abato.”
Cyangwa “ku bigega.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.”
Cyangwa “ubugingo bwawe bwazinutswe.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanza z’ubwoko bune.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imiryango ine.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ukomeza kugenza umugongo.”
Cyangwa “guhora nicuza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “ubutumwa bwo kwamagana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzaba nk’akanwa kanjye.”
Iyi ni imihango y’abapagani yo kuririra uwapfuye, uko bigaragara yakorwaga n’Abisirayeli bari barabaye abahakanyi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “areba inzira zabo zose.”
Cyangwa “bahumanyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imirambo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko mwakongejwe nk’umuriro bitewe n’uburakari bwanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akishima mu maboko ye.”
Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntushobora gukira.”
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “mu buryo budahuje n’ubutabera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakandeka,” uko bigaragara byerekeza kuri Yehova.
Cyangwa “umushumba.”
Cyangwa “ubarimbure inshuro ebyiri.”
Cyangwa “murinde ubugingo bwanyu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bashinze ijosi.”
Cyangwa “mu majyepfo.”
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Cyangwa “nzicuza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutera.”
Cyangwa “nzicuza.”
Cyangwa “batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro umwotsi wabyo ukazamuka.”
Cyangwa “kuduha amabwiriza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tumukubitishe ururimi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”
Cyangwa “kitigeze kiza no mu bitekerezo byanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bashinze ijosi.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha, risobanura igikoresho bafungiragamo ibirenge, ibiganza n’ijosi.
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “ubugingo bw’umukene.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahiga ubugingo bwabo.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzeza.”
Nanone yitwa “Yehowahazi.”
Cyangwa “abashumba.”
Nanone yitwa Yehoyakini na Yekoniya.
Cyangwa “abahiga ubugingo bwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “igihugu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi yo kubaho kwe.”
Cyangwa “abashumba.”
Ni aho amatungo arisha.
Cyangwa “abashumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “agira umushibu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “barahumanye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakomeza amaboko y’abakora ibibi.”
Cyangwa “babizeza ibitangaza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Nanone yitwa Yehoyakini na Koniya.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazahinduka iciro ry’imigani.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkababwira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akazinduka kare akabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Birashoboka ko ari uburyo bujimije bwo kuvuga Babuloni.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakomeye bo mu mukumbi.”
Cyangwa “abashumba.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
Cyangwa “kunama.”
Cyangwa “nicuze.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “azicuza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umusozi w’Inzu.”
Cyangwa “uruhererekane rw’imisozi iriho ishyamba.”
Cyangwa “yurura Yehova.”
Cyangwa “akicuza.”
Cyangwa “guteza ubugingo bwacu ibyago.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo nabonaga ko abikwiriye.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baruhukira.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”
Cyangwa “ingoro.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Bibe bityo.”
Cyangwa “indwara.”
Bisobanura “mama w’umwami.” Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango yose itandukanye.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”
Cyangwa “indwara.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Zasadutse.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ni ikintu gikozwe mu mbaho bakoreshaga bahana abantu.
Ni igikoresho bafungiragamo ijosi n’ibiganza.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “abo mu bindi bihugu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumugira umucakara.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bubahwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nakwireherejeho nkoresheje urukundo rudahemuka.”
Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “uzajya gufatanya n’ababyina baseka.”
Cyangwa “ku bibaya.”
Cyangwa “ubwiza bwa Yehova.”
Cyangwa “ubugingo bwabo buzamera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukobwa w’isugi.”
Cyangwa “ubugingo bw’abatambyi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibinure.”
Cyangwa “abana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara yanjye yigorora.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukobwa w’isugi.”
Cyangwa “abashumba.”
Cyangwa “ubugingo bunaniwe.”
Cyangwa “ubugingo bufite intege nke.”
Cyangwa “barwaye ubwinyo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umugabo wabo.”
Cyangwa “ivu rivanze n’ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga rivanze n’ibinure byo ku bitambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “ingoro.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umucunguzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli zirindwi.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukabashyirira inyiturano mu gituza.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo nazindukaga kare nkabigisha.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”
Cyangwa “bitarigeze biza mu bitekerezo byanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni aho amatungo arisha.
Cyangwa “umuragwa.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzatuma Dawidi ameraho umushibu.”
Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uyu munsi.”
Cyangwa “muhumanya.”
Cyangwa “nk’uko ubugingo bwabo bwabyifuzaga.”
Cyangwa “indwara.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”
Cyangwa “mu byumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” bikaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” bikaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nazindukaga kare nkababwira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” akaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.”
Cyangwa “umuzingo.”
Cyangwa “umuzingo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Cyangwa “mu cyumba cyo kuriramo.”
Cyangwa “uwandukuraga ibyanditswe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “abakozi b’ibwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Ni hagati mu kwezi k’Ugushyingo kugeza hagati mu kwezi k’Ukuboza. Reba Umugereka wa B15.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Nanone yitwa Yehoyakini na Yekoniya.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “ntimushuke ubugingo bwanyu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’ikigega cy’amazi.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Cyangwa “ubugingo bwe buzakomeza kubaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atuma amaboko yabo atentebuka.”
Cyangwa “umukozi w’ibwami.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “waduhaye ubu bugingo.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ubugingo bwawe buzakomeza kubaho.”
Cyangwa “ubugingo bwawe bukomeze kubaho.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa ukurikije ubundi buryo Igiheburayo gipanga amagambo mu mwandiko, “Nerugali Sharezeri, Samugari Nebo, Sarisekimu, Rabusarisi.”
Cyangwa “umutware w’abaragura bakoresheje inyenyeri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “ingoro.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imirimo y’agahato.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “umuyobozi w’abakozi b’ibwami.”
Cyangwa “umutware w’abaragura bakoresheje inyenyeri.”
Cyangwa “nzakiza ubugingo bwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagarare imbere y’Abakaludaya.”
Cyangwa “yice ubugingo bwawe.”
Cyangwa “yakwica ubugingo bwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo mu gisekuruza cy’abami.”
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika, bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ku kidendezi kinini.”
Cyangwa “nzababazwa.”
Cyangwa “gutura igihe gito.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muhinduke iciro ry’imigani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “insengero.”
Cyangwa “umushumba.”
Cyangwa “nta cyo abaye.”
Cyangwa “inzu y’Izuba (urusengero rw’Izuba).” Ni ukuvuga, Eriyopolisi.
Cyangwa “insengero.”
Cyangwa “Memfisi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Cyangwa “muteza ubugingo bwanyu ibyago.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “bumva bababaye cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahinduke iciro ry’imigani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Guhiga umuhigo ni ukwiyemeza gukora ikintu.
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwe.”
Cyangwa “wahigaga ubugingo bwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “kwitega.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ni ingabo nto akenshi zakoreshwaga n’abarashishaga imiheto.
Cyangwa “bakayibanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “Memfisi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe cyagenwe.”
Ni ukuvuga, uzatsinda Egiputa.
Cyangwa “Memfisi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Izahinduka ahantu hadatuwe.”
Cyangwa “abacanshuro.”
Cyangwa “gushaka inkwi.”
Ni ukuvuga, Tebesi.
Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ni ukuvuga, Kirete.
Ni ukuvuga, bazogosha imitwe yabo bitewe no gupfusha no gukorwa n’isoni.
Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.
Cyangwa “ahantu hirengeye hari umutekano.”
Cyangwa “ubugingo bwanyu.”
Cyangwa “imirambi; ibikombe.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Wicare ahantu humagaye.”
Cyangwa “imirambi; ibikombe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe.”
Ni ukuvuga, umwironge bavuzaga bafite agahinda igihe cyo gushyingura.
Ni ukuvuga, umwironge bavuzaga bafite agahinda igihe cyo gushyingura.
Cyangwa “bakenyeye ibigunira.”
Cyangwa “ihakikije.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “ibiraro by’intama.”
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “umushumba.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “mu byerekezo byose.”
Ni inyamaswa zimeze nk’imbwa.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari wo ntangiriro z’imbaraga zayo.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”
Cyangwa “abashumba.”
Cyangwa “ababanga imiheto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “ubugingo bwe buzahaga.”
Cyangwa “muyirimbure.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagacecekeshwa.”
Cyangwa “abavuga ubusa.”
Cyangwa “imbuni.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “umushumba.”
Ubu ni uburyo buzimije bwo kuvuga igihugu cy’Abakaludaya.
Ni ukuvuga, igihugu cy’Abakaludaya.
Cyangwa “ubugingo bwanyu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mwuzuze imyambi mu gikoresho bayitwaramo.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “umwuka.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Afungura amazi y’imvura akanayafunga.”
Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
Cyangwa “umushumba.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Ni uburyo bujimije bwo kuvuga Babeli (Babuloni).
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 12.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’intoki enye.” Ubugari bw’urutoki bungana na santimetero 1,85.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.